Ezayi 57

1 Umukiranutsi arashira ariko nta wabyitayeho, abanyabuntu barakurwaho, ariko abantu ntibazi ko umukiranutsi aba akijijwe ibyago byenda kuza.

2 Agera mu mahoro umuntu wese wagendaga akiranuka, azaruhukira ku buriri bwe.

3 “Nimwigire hino, mwa bahungu b’umugore w’umushitsikazi mwe, urubyaro rw’umusambanyi na maraya.

4 Uwo museka ni nde? Uwo muneguriza izuruni nde, mukamurabiriza indimi? Ntimuri abana b’abanyabyaha, urubyaro rw’abanyabinyoma,

5 yemwe abihangishaho muri munsi y’imirinzi n’igiti cyose kibisi, mukicira abana mu bikombe, mu bihanamanga byo mu rutare?

6 Mu mabuye y’ibitare anyerera yo mu gikombe ni ho hari umugabane wawe, ayo ngayo ni yo mugabane wawe, ni yo wasukiriye amaturo anyobwa ukayatura n’ayandi maturo. Ubu se ndacyari uwitwarwaho ku bimeze bityo?

7 Ku musozi muremure munini ni ho washyize uburiri bwawe, kandi ni ho wazamukaga ukajya gutamba ibitambo.

8 Kandi washyize urwibutso rwawe inyuma y’inzugi n’ibikomanizo, kuko wambariye ubusa undi utari jye, wurira uburiri bwawe ubugira bugari, usezerana na bo isezerano ubonye uburiri bwabo urabukunda.

9 Washengereye umwami wihezuye imibavu igutamyeho, utuma intumwa zawe kure, urisuzuguza bikugeza ikuzimu.

10 Wagenze urugendo rurerure rugutera kunanirwa, arikontiwisubiramongo uvuge uti ‘Nta cyo rumaze.’ Wabonye ikikongeramo imbaraga, ni cyo cyatumye utiheba.

11 “Mbese uwo watinye ugashya ubwoba ni nde, bigatuma ubeshya ntunyibuke kandi ukabyirengagiza? Mbese simaze igihe kirekire niyumanganije ntunyubahe?

12 Nzavuga gukiranuka kwawe, kandi n’imirimo yawe ntizagira icyo ikumarira.

13 Ubwo utaka, ibyo wakoranije ngaho nibigukize ariko rero umuyaga uzabitwara, umwuka uzabikuraho byose. Ariko unyizera ni we uzahindūra igihugu kandi ni we uzaragwa umusozi wanjye wera.”

14 Kandi azavuga ati “Nimutumburure, nimutumburure mutunganye inzira, mukure ibisitaza mu nzira y’ubwoko bwanjye.”

15 Nimwumve uko Iyo iri hejuru cyane, ituye ahahoraho ivuga, izina ryayo ni Uwera ikavuga iti “Aho ntuye ni hejuru kandi harera. Mbana n’ufite umutima umenetse wicisha bugufi, kugira ngo mpembure imyuka y’abicisha bugufi, mpembure n’abafite imitima imenetse.

16 Sinatongana iminsi yose, kandi sinahora ndakaye iteka ryose, kuko imyuka n’imitima naremye byashirira imbere yanjye.

17 Icyaha cye cy’umururumba ni cyo cyandakaje ndamukubita. Narihishe ndakaye, ariko akomeza gusubira inyuma mu ngeso zikundwa n’umutima we.

18 “Nabonye ingeso ze nzamukiza, kandi nzamuyobora musubize ibyo kumumarana umubabaro hamwe n’abamuborogeye.

19 Ni jye urema ishimwe ry’imirwa, ngo ‘Amahoro, amahoro abe ku uri kure no ku uwo hafi, nanjye nzamukiza.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.

20 “Ariko abanyabyaha bameze nk’inyanja izikuka uko itabasha gucayuka, amazi yayo azikura isayo n’imivumba.

21 Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ni ko Imana yanjye ivuga.

Ezayi 58

Idini itaryarya ni yo Imana ishima

1 “Shyira ejuru uvuge cyane we kugerura, rangurura ijwi ryawe nk’ikondera ubwire ubwoko bwanjye ibicumuro byabwo, ubwire inzu ya Yakobo ibyaha byabo.

2 Icyakora banshaka uko bukeye bishimira kumenya inzira zanjye, nk’ishyanga ryakoraga ibyo gukiranuka ntirireke amategeko y’Imana yabo, ni ko bansaba amategeko yo gukiranuka bakishimira gusanga Imana.

3 “Ndetse barabaza bati ‘Mbese igituma twiyiriza ubusa ntubyiteho ni iki? Ni iki gituma twibabaza ukabyirengagiza?’

“Mbiterwan’uko ku munsi wanyu wo kwiyiriza ubusa muba mubonye uko mwinezeza ubwanyu, mukagirira nabi abakozi banyu bose.

4 Dore icyo mwiyiririza ubusa n’ugutongana no kujya impaka no gukubitana ibipfunsi by’abanyarugomo. Kuri ubu ntimukiyiriza ubusa uko bikwiriye byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru.

5 Ugira ngo kwiyiriza ubuza nshima kumeze gutyo? Mbese ni umunsi umuntu yibabarizamo akubika umutwe nk’umuberanya akisasira ibigunira, akaryama mu ivu? Ibyo ni byo wita kwiyiriza ubusa, n’umunsi Uwiteka yishimira?

6 “Ahubwo kwiyiriza ubusa nshima ni uko mwajya mubohora abantu ingoyi z’urugomo, mugahambura imigozi y’uburetwa mukarenganura abarengana, kandi mugaca iby’agahato byose.

7 Kandi ukarekura ugatanga ibyokurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu.

8 “Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye.

9 Maze nutabaza Uwiteka azagutabara, nutaka azavuga ati ‘Ndi hano.’

“Niwikuramo agahato no gutunga urutoki no kuvuga nabi,

10 ukihotorera umushonji ugahaza umunyamubabaro, umucyo wawe uzaherako uvire mu mwijima, kandi urwijiji rwawe ruzatamuruka habe amanywa y’ihangu.

11 Uwiteka azajya akuyobora, azahaza ubugingo bwawe mu bihe by’amapfa, azakomeza amagufwa yawe. Uzamera nk’urutoki rwuhirwa, kandi uzaba nk’isōko y’amazi idakama.

12 N’abazagukomokaho bazubaka mu matongo ya kera yasenyutse, uzongera gushinga imfatiro zariho ku ngoma nyinshi, kandi uzitwa Uwica ibyuho kandi Usibura inzira zijya mu ngo.

13 “Nuhindukira ntukandagire isabato, ukanga gukora ibyo wishakiye ku munsi wanjye wera, ahubwo ukita isabato umunezero, umunsi wera w’Uwiteka ukawita uw’icyubahiro ukawubaha, ntube icyigenge ntiwishakire ibyo kwinezeza, ntiwivugire ibyo ushaka ku bwawe,

14 nuko uzishimira Uwiteka nanjye nzaguha kurambagira mu mpinga z’igihugu, kandi nzagutungisha gakondo ya sogokuruza Yakobo.” Akanwa k’Uwiteka ni ko kabivuze.

Ezayi 59

1 Dore ukuboko k’Uwiteka ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva.

2 Ahubwo gukiranirwa kwanyu ni ko kwabatandukanije n’Imana yanyu, n’ibyaha byanyu ni byo biyitera kubima amaso ikanga no kumva.

3 Erega amaboko yanyu yahindanijwe n’amaraso, intoki zanyu zandujwe no gukiranirwa, akanwa kanyu kavuga ibinyoma, n’ururimi rwanyu ruvuga ibibi by’ibihwehwe!

4 Nta wuregera gukiranuka, kandi nta wuburana iby’ukuri, ahubwo biringira ibitagira umumaro, bakavuga ibinyoma, basama inda z’igomwa bakabyara gukiranirwa.

5 Baturaga amagi y’impiri bakaboha urutagangurwa, uriye amagi yabo arapfa, wamena igi hagahubukamo incira.

6 Intagangurwa zabo ntizizaba imyambaro, kandi ntibabasha kwiyorosa imirimo yabo. Ibyo bakora ni ibyo gukiranirwa, bakoresha intoki zabo imirimo y’urugomo.

7 Ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, kandi bihutira kuvusha amaraso y’abatacumuye bibwira ibyo gukiranirwa, aho bajya hose ni ugusenya no kurimbura.

8 Inzira y’amahoro ntibayizi kandi mu migendere yabo ntibagira imanza zitabera, biremeye inzira zigoramye, uzigendamo wese ntazi amahoro.

9 Ni cyo gituma imanza zitabera zituba kure no gukiranuka ntikutugeraho, dutegereze umucyo tukabona umwijima, twiringire itangaza tukagenda mu rwijiji.

10 Dukabakaba ku nzu nk’impumyi, ni ukuri turakabakaba nk’abatagira amaso, ku manywa y’ihangu dusitara nko mu kabwibwi, mu banyambaraga tumeze nk’intumbi.

11 Twese twivuga nk’idubu tukaganya cyane nk’inuma iguguza, dutegereza itegeko ariko nta ryo, twiringira agakiza ariko kakatuba kure.

12 Erega ibicumuro byacu bibaye byinshi imbere yawe, kandi ibyaha byacu ari byo bidushinja! Ndetse ibicumuro byacu turi kumwe na byo, kandi no gukiranirwa kwacu na ko turakuzi.

13 Turacumura kandi twihakana Uwiteka, turateshuka tukareka gukurikira Imana yacu, tukavuga iby’agahato n’ubugome, twibwira ibinyoma tukabivuga tubikuye ku mutima.

14 Imanza zitabera zisubizwa inyuma no gukiranuka kugahagarara kure, kuko ukuri kwaguye mu nzira, kandi gutungana ntikubasha kwinjira.

15 Ni ukuri koko, ukuri kurabuze, uretse ibibi aba umunyage.

Uwiteka yarabibonye ararakara kuko nta manza zitabera zihari,

16 kandi abona ari nta muntu uhari, atangazwa n’uko nta n’uwo kubitwarira. Ni cyo cyatumye ukuboko kwe ari ko kwamuzaniye agakiza, kandi gukiranuka kwe kukamutera gushikama.

17 Yambara gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, yambara agakiza kaba ingofero, yambara n’imyenda yo guhōra ayigira imyambaro, yambikwa umwete nk’umwitero.

18 Azabitura ibihwanye n’ibyo bakoze, abanzi be azabitura uburakari n’ababisha be azabahōra, kandi n’ibirwa azabiha inyiturano.

19 Ni bwo bazubaha izina ry’Uwiteka uhereye iburengerazuba, bakubaha icyubahiro cye uhereye aho izuba rirasira, kuko azaza nk’umugezi uhurura ujyanwa n’Umwuka w’Uwiteka.

20 “Nuko umucunguzi azaza i Siyoni, asange Abayakobo bahindukira bakareka gucumura.” Ni ko Uwiteka avuga.

21 Maze aravuga ati “Iri ni ryo sezerano nsezerana na bo. Umwuka wanjye ukuriho n’amagambo yanjye nshyize mu kanwa kawe, ntibizatandukana n’akanwa kawe n’akanwa k’urubyaro rwawe, kandi n’ak’ubuvivi bwawe, uhereye ubu ukageza iteka ryose.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ezayi 60

Umukiza w’abanyamahanga azaturuka i Siyoni

1 Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.

2 Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w’icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko Uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho.

3 Amahanga azagana umucyo wawe, n’abami bazagusanga ubyukanye kurabagirana.

4 Ubura amaso yawe uraranganye urebe, bose baraterana baza bagusanga baje aho uri, abahungu bawe bazaza baturuka kure n’abakobwa bawe bazaza bahagatiwe.

5 Ni ho uzareba ugacya, umutima wawe uzikanga hanyuma waguke, kuko ubwinshi bw’ibuturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n’iby’ubutunzi bw’amahanga bizaza aho uri.

6 Amashyo y’ingamiya azakudendezaho, ingamiya nto z’i Midiyani n’iza Efa. Zose zizaza zituruka i Sheba, zizaba zihetse izahabu n’imibavu zerekana ishimwe ry’Uwiteka.

7 Imikumbi y’i Kedari yose izakoranirizwa aho uri, amapfizi y’intama y’i Nebawoti azagukorera, azurira igicaniro cyanjye ashimwe, kandi nzubahiriza inzu y’icyubahiro cyanjye.

8 Aba ni bande baguruka nk’igicu, bakamera nk’inuma zisubira mu madirishya yazo?

9 Ni ukuri ibirwa bizantegereza, n’inkuge z’i Tarushishi ni zo zizabanza kuzana abahungu bawe zibakura kure, bazanye ifeza n’izahabu byabo ku bw’izina ry’Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli kuko yakubahirije.

10 “Abanyamahanga bazubaka inkike zawe, n’abami babo bazagukorera kuko narakaye nkagukubita, ariko none ngize imbabazi ndakubabarira.

11 Amarembo yawe azahora yuguruwe iteka, ntazugarirwa ku manywa na nijoro, kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw’amahanga n’abami bayo ari imfate.

12 Ishyanga n’ubwami bitazemera kugukorera bizashiraho, ni koko ayo mahanga azarimburwa rwose.

13 “Ibiti by’icyubahiro by’i Lebanoni bizaza aho uri, imyerezi n’imiberoshi n’imiteyashuri bizazira hamwe, kugira ngo birimbishe ubuturo bwanjye bwera, kandi aho nshyira ibirenge byanjye nzahubahiriza.

14 Abahungu b’abakurenganyaga bazaza bakwikubite imbere, n’abagusuzuguraga bazunama ku birenge byawe, bakwite Umurwa w’Uwiteka, Siyoni, ah’Uwera wa Isirayeli.

15 “Nubwo waretswe ukangwa ntihabe hari ukikunyuramo, nzakurutisha ahandi nguhe ubwiza buhoraho n’ibyishimo by’ibihe byinshi.

16 Kandi uzonka n’amashereka y’amahanga, uzonka amabere y’abami. Nuko uzamenya yuko jyewe Uwiteka ndi Umukiza wawe n’Umucunguzi wawe, umunyambaraga wa Yakobo.

17 “Mu cyimbo cy’imiringa nzazana izahabu, no mu cyimbo cy’icyuma nzazana ifeza. Mu cyimbo cy’igiti nzazana imiringa, no mu cyimbo cy’amabuye nzazana ibyuma. Amahoro ni yo azagutwarira, kandi gukiranuka ni ko kuzagukoreshereza ikoro.

18 Urugomo ntiruzongera kumvikana mu gihugu cyawe, ntihazaba gusenya no kurimbura aho ingabano zawe zigera hose, ahubwo inkike zawe uzazita Agakiza, n’amarembo yawe uzayita Ishimwe.

19 “Ku manywa izuba si ryo rizakubera umucyo, kandi ukwezi si ko kuzakubera umwezi, ahubwo Uwiteka ni we uzakubera umucyo uhoraho, kandi Imana yawe ni yo izakubera icyubahiro.

20 Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n’iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize.

21 Kandi abantu bawe bose bazaba abakiranutsi, bazaragwa igihugu kugeza iteka ryose, bazaba ishami nitereye, umurimo w’intoki zanjye umpesha icyubahiro.

22 Umuto azagwira abe mo igihumbi, uworoheje azaba ishyanga rikomeye. Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.”

Ezayi 61

Umwaka Uwiteka azagiramo imbabazi

1 Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.

2 Kandi yantumye no kumenyesha abantu umwaka w’imbabazi z’Uwiteka, n’umunsi Imana yacu izahoreramo inzigo, no guhoza abarira bose.

3 Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.

4 Nuko bazubaka ahasenyutse, bazubura amatongo yabanje kubaho, kandi bazasana imidugudu yasenyutse yamaze ibihe byinshi ari imyirare.

5 Abanyamahanga ni bo bazabaragirira imikumbi, kandi abashyitsi ni bo bazajya babahingira, bakicira inzabibu zanyu.

6 Ariko mwebweho muzitwa abatambyi b’Uwiteka, abantu bazabita abagaragu b’Imana yacu, muzarya ibyo abanyamahanga batunze, kandi mu cyubahiro cyabo ni ho muzirātira.

7 Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho.

8 “Kuko jyewe Uwiteka nkunda imanza zitabera, nanga kwambura no gukiranirwa, kandi nzabitura ibikwiriye iby’ukuri, nzasezerana na bo isezerano rihoraho.

9 Urubyaro rwabo ruzamenyekana mu mahanga, n’abana babo bazamenywa mu moko, n’abazababona bose bazemera ko ari urubyaro Uwiteka yahaye umugisha.”

10 Nzajya nishimira Uwiteka cyane, umutima wanjye uzajya unezererwa Imana yanjye kuko yanyambitse imyambaro y’agakiza, akamfubika umwitero wo gukiranuka, nk’uko umukwe arimba akambara ikamba, kandi nk’uko umugeni arimbishwa iby’umurimbo bye.

11 Nk’uko ubutaka bumera umumero, kandi nk’uko umurima umeramo imbuto ziwuhinzwemo, ni ko Umwami Imana izameza gukiranuka n’ishimwe imbere y’amahanga yose.

Ezayi 62

Uko Abisirayeli bazakizwa

1 Ku bw’urukundo nkunda i Siyoni sinzatuza, kuko ngiriye i Yerusalemu sinzaruhuka, kugeza ubwo gukiranuka kwaho kuzatambika nko gutangaza k’umuseke, n’agakiza kaho kakamera nk’itabaza ryaka.

2 Nuko amahanga azabona gukiranuka kwawe, n’abami bose bazabona icyubahiro cyawe, maze uzitwa izina rishya rihimbwe n’Uwiteka.

3 Kandi uzaba ikamba ry’ubwiza riri mu ntoki z’Uwiteka, n’igisingo cy’ubwami kiri mu ntoki z’Imana yawe.

4 Ntuzongera kwitwa Intabwa, n’igihugu cyawe ntikizongera kwitwa Umwirare, ahubwo uzitwa Inkundwakazi n’igihugu cyawe kizitwa Uwashyingiwe, kuko Uwiteka akwishimiye kandi igihugu cyawe kizashyingirwa.

5 Nk’uko umusore arongora umukobwa, ni ko abahungu bawe bazakurongora, kandi nk’uko umukwe anezererwa umugeni, ni ko Imana yawe izakunezererwa.

6 Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze.

7 Kandi ntimukamuhwemere kugeza ubwo azakomeza i Yerusalemu, akahahindura ishimwe mu isi.

8 Uwiteka yarahiye ukuboko kwe kw’iburyo n’ukuboko kw’imbaraga ze ati “Ni ukuri sinzongera guha abanzi bawe amasaka yawe ngo bayaye, n’abanyamahanga ntibazakunywera vino waruhiye.

9 Ahubwo abazayasarura ni bo bazayarya bahimbaza Uwiteka, kandi abazayiyengera ni bo bazayinywera mu bikari by’ubuturo bwanjye bwera.”

10 Nimusohoke munyure mu marembo mutunganirize abantu inzira, mutumburure, mutumburure inzira nyabagendwa muyikuremo amabuye, mushingire amahanga ibendera.

11 Dore Uwiteka arategetse, ageza ku mpera y’isi ati “Nimubwire umukobwa w’i Siyoni muti ‘Dore Umukiza wawe araje, azanye n’ingororano kandi inyiturano yo kwitura imuje imbere.’ ”

12 Bazabita ubwoko bwera, abacunguwe n’Uwiteka, kandi uzitwa Ahashatswe, Umurwa utatawe.

Ezayi 63

Uwiteka ahōrera abantu be akabakiza

1 Uriya ni nde uturutse muri Edomu, agahaguruka i Bosira yambaye imyambaro y’imihemba, yambaye imyenda y’icyubahiro agendana imbaraga zihebuje? 1.11-12; Obad 1-14; Mal 1.2-5

“Ni jye uvugisha gukiranuka, nyir’imbaraga zo gukiza.”

2 Ni iki gitumye imyenda yawe itukura, imyambaro yawe igasa n’iy’uwengesheje ibirenge mu muvure wengerwamo vino?

3 “Niyengesheje umuvure jyenyine, mu bantu bo mu mahanga yose nta n’umwe twari kumwe. Ni ukuri nabengesheje ibirenge ndakaye, mbavungisha umujinya wanjye maze amaraso yabo yimisha ku myambaro yanjye, imyenda yanjye yose irahindana.

4 Kuko nari naragambiriye umunsi wo guhoreramo inzigo, none n’umwaka wo gucungura abantu banjye na wo uratashye.

5 Nararanganije amaso mbona nta wutabaye, ntangazwa n’uko ari nta wandengeye. Ni cyo cyatumye ukuboko kwanjye kunzanira agakiza, n’uburakari bwanjye ni bwo bwandengeye.

6 Mvungisha amahanga uburakari bwanjye, mbasindisha umujinya wanjye, amaraso yabo nyavushiriza ku isi.”

7 Nzajya nogeza ibyo Uwiteka yangiriye neza n’ishimwe rye, ibyo yaduhaye byose nzajya mbivuga uko bingana, muvuge n’ibyiza byinshi yagiriye inzu ya Isirayeli, ibyo yabahereye ubuntu, nk’uko imbabazi ze nyinshi zingana.

8 Kuko yavuze ati “Ni ukuri aba ni abantu banjye, abana batariganya.” Nuko ababere Umukiza.

9 Yababaranye na bo mu mibabaro yabo yose, na marayika uhora imbere ye yajyaga abakiza. Urukundo rwe n’imbabazi ze ni byo byamuteye kubacungura, yarabateruraga akabaheka iminsi yose ya kera.

10 Ariko baragoma bababaza Umwuka we wera, bituma ahinduka umwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo.

11 Maze yibuka ibya kera, yibuka Mose n’abantu be ati “Uwabazamuranye n’abungeri b’intama ze, akabakura mu nyanja agiye he? Uwabashyizemo Umwuka we wera ari he?

12 Ni nde watumye ukuboko kwe kw’icyubahiro kugenda iruhande rw’iburyo rwa Mose, agatandukanya amazi imbere yabo akihesha izina rihoraho,

13 akabanyuza imuhengeri nk’amafarashi anyura mu butayu, ntibasitare?

14 Nk’uko inka zinyura mu gikombe, ni ko Umwuka w’Uwiteka yabaruhuraga.” Uko ni ko wayoboye abantu bawe, kugira ngo wiheshe izina ry’icyubahiro.

15 Reba hasi uri mu ijuru, witegereze uri mu buturo bwo kwera kwawe n’ubw’icyubahiro cyawe. Umwete wawe n’imirimo yawe y’imbaraga biri he? Urukundo rwo mu mutima wawe n’imbabazi zawe ndabyimwe.

16 Erega ni wowe Data wa twese, nubwo Aburahamu atatuzi, Isirayeli ntatwemere! Wowe ubwawe Uwiteka, ni wowe Data wa twese, uri Umucunguzi wacu, uhereye kera kose ni ryo zina ryawe.

17 Uwiteka, ni iki gituma utuyobya inzira zawe, ukanangira imitima yacu ntitukubahe? Garuka ugirire abagaragu bawe, ari bo miryango ya gakondo yawe.

18 Abantu bawe bera bahategetse igihe gito gusa, abanzi bacu bakuribatiye ubuturo bwawe bwera.

19 Twahindutse nk’abatigeze gutegekwa nawe, nk’abatigeze kwitirirwa izina ryawe.

Ezayi 64

1 Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawenk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe.

2 Ubwo wakoraga ibiteye ubwoba tutabyibwiraga, waramanutse imisozi itengukira imbere yawe,

3 kuko uhereye kera ntabwo abantu bigeze kumenya, cyangwa kumvisha amatwi no kurebesha amaso, indi mana igira icyo imarira uyitegereza, itari wowe.

4 Ubonana n’unezererwa ibyo gukiranuka akabikora, n’abagendera mu nzira zawe bakwibuka, ariko wararakayekukotwakoze ibyaha, ndetse twabimazemo igihe kirekire. Aho no gukizwa tuzakizwa?

5 Kuko twese twahindutse abanduye, kandi n’ibyo twakiranutse byose bimeze nk’ubushwambagara bufite ibizinga, twese turaba nk’ikibabi, kandi gukiranirwa kwacu kudutwara nk’umuyaga.

6 Nta wambaza izina ryawe, nta wibatura ngo akugundire kuko watwimye amaso, ukadutsemba uduhoye gukiranirwa kwacu.

7 Ariko noneho Uwiteka uri Data wa twese, turi ibumba nawe uri umubumbyi wacu, twese turi umurimo w’intoki zawe.

8 Uwiteka, wirakara cyane bikabije, we guhora wibuka gukiranirwa kwacu iteka ryose, turakwinginze witegereze, twese turi abantu bawe.

9 Imidugudu yawe yera ihindutse ikidaturwa, i Siyoni habaye ikidaturwa, i Yerusalemu habaye amatongo.

10 Inzu yacu yera nziza, aho ba sogokuruza baguhimbarizaga yarahiye, n’ibintu byacu byose binezeza byarononekaye.

11 Uwiteka, uziyumanganya kandi bimeze bityo? Uzaceceka utugirire nabi rwose?

Ezayi 65

1 “Nabaririjwe n’abatanyitagaho, nabonywe n’abatanshatse. Mbwira ishyanga rititiriwe izina ryanjye nti ‘Nimundebe, nimundebe.’

2 Ariko ubwoko bw’abagome nabutegeraga amaboko umunsi ukira, bagendanaga ingeso mbi bakurikiza ibyo bibwira ubwabo.

3 Ni abantu bakorera ibindakaza imbere yanjye hato na hato, bagatambira ibitambo mu masambu yabo, bakosereza imibavu ku bicaniro byubakishijwe amatafari.

4 Bakicara mu bituro bakarara ahantu hihishe, bakarya inyama z’ingurube, kandi mu nzabya zabo hakabamo umufa w’inyama z’ibizira,

5 bakavuga bati ‘Hagarara ukwawe winyegera, kuko nkurusha gukiranuka.’ Abo bambera umwotsi wo mu mazuru n’umuriro waka ukiriza umunsi.

6 “Dore ibyo biranditswe imbere yanjye sinzabyihorera, ahubwo nzabyitura, ni koko nzabibitura bigere ku mitima yabo.

7 Gukiranirwa kwanyu ubwanyu, n’ukwa ba sogokuruza wanyu nzakubiturira hamwe.” Ni ko Uwiteka avuga. “Boserezaga imibavu ku misozi bakantukishiriza ku dusozi. Ni cyo gituma nzabitura ibikwiriye ibyo bakoze bikagera mu mitima yabo.”

8 Uwiteka aravuga ati “Nk’uko iseriry’inzabiburivamo umutobe bakavuga bati ‘Ntuwurimbure kuko ugifite umumaro’, ni ko nzagirira abagaragu banjye ne kubarimbura bose.

9 Muri Yakobo nzahakura urubyaro, no muri Yuda nzakuramo uwo kuragwa imisozi yanjye, abatoni banjye bazaharagwa n’abagaragu banjye bazahatura.

10 Maze i Sharoni hazaba ikiraro cy’intama, kandi igikombe cya Akori kizaba igikumba cy’amashyo y’inka, nzahagabira abantu banjye banshakaga.

11 “Ariko mwebwe abimūye Uwiteka mukibagirwa umusozi wanjye wera, mugatereka Gadi intango mukanywera Menivino y’inkangaza,

12 nzabategekera inkota namwe mwese muzacira bugufi kwicwa, kuko ubwo nabahamagaraga mutitabye, kandi ubwo nababwiraga ntimwumviye, ahubwo mugakora ibyo nanze mugahitamo ibitanezeza.”

13 Ni cyo gituma Umwami Imana ivuga iti “Dore abagaragu banjye bazarya naho mwebwe muzicwa n’inzara, abagaragu banjye bazanywa naho mwebwe muzicwa n’inyota, abagaragu banjye bazanezerwa naho mwebwe muzakorwa n’isoni.

14 Dore abagaragu banjye bazaririmbishwa n’umunezero wo mu mitima naho mwebwe muzarizwa n’agahinda ko mu mutima, muborozwe n’imitima ibabaye.

15 Kandi izina ryanyu muzarisigira abatoni banjye ribe incyuro, Umwami Imana izabica, abagaragu bayo izabita irindi zina.

16 Maze uwo mu isi ushaka umugisha azawusaba Imana y’ukuri, n’uwo mu isi urahira azarahira Imana y’ukuri, kuko imibabaro ya kera yibagiranye, igahishwa amaso yanjye.

Isezerano ry’ijuru rishya n’isi nshya

17 “Dore ndarema ijuru rishya n’isi nshya, ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa.

18 Ahubwo nimunezerwe mujye mwishimira ibyo ndema, kuko ndema i Yerusalemu ngo mpagire ibyishimo, nkarema abantu baho bakaba umunezero.

19 Nzanezererwa i Yerusalemu nishimire abantu banjye, kandi ijwi ryo kurira n’imiborogo ntibizahumvikana ukundi.

20 Ntihazongera kubamo umwana umaze iminsi mike, cyangwa umusaza udashyikije imyaka ye, kuko umwana azapfa amaze imyaka ijana, ariko umunyabyaha azavumwa, apfe atamaze imyaka ijana.

21 Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.

22 Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, ntibazatera inzabibu ngo ziribwe n’abandi, kuko bazamara imyaka nk’ibiti, kandi abatoni banjye bazashyira kera bishimira imirimo y’intoki zabo.

23 Ntibazaruhira ubusa kandi ntibazabyara abana bo kubona amakuba, kuko bazaba ari urubyaro rw’abahawe umugisha n’Uwiteka, hamwe n’abazabakomokaho.

24 Maze ubwo bazaba batarantabaza nzabatabara, kandi bakivuga nzumva.

25 Isega n’umwana w’intama bizarishanya, intare zizarisha ubwatsi nk’inka, umukungugu ni wo uzaba ibyokurya by’inzoka. Ntibizaryana kandi ntibizarimbura hose ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ezayi 66

1 Uwiteka aravuga ati “Ijuru ni intebe yanjye, isi na yo ni intebe y’ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki, kandi aho nzaruhukira hazaba ari hantu ki?

2 Kuko ibyo byose ukuboko kwanjye ari ko kwabiremye, bikabaho byose.” Ni ko Uwiteka avuga. “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushitsi n’ijambo ryanjye.

3 “Ubaga inka ahwanye n’uwica umuntu, utamba umwana w’intama ahwanye n’uvuna imbwa ijosi, utura ituro ahwanye n’utuye amaraso y’ingurube, uwosa imibavu ahwanye n’usabira igishushanyo gisengwa umugisha. Ni ukuri koko bitoranirije inzira zabo ubwabo, imitima yabo yishimira ibyo bazira.

4 None nanjye nzabatoraniriza ibibashukashuka, mbateze ibibatera ubwoba kuko ubwo nahamagaraga ari nta wanyitabye, igihe navugaga ntibumvise, ahubwo bakoraga ibyo nanze bagahitamo ibitanezeza.”

5 Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, yemwe abahindishwa imishyitsi n’ijambo rye! “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu!’ Ariko bazakorwa n’isoni.

6 Nimwumve ijwi ryo kuvurungana riri mu murwa rigaturuka mu rusengero, ni iry’Uwiteka witura abanzi be.

7 “Yabyaye atararamukwa, ibise bitaraza abyara umwana w’umuhungu.

8 Ni nde wigeze kumva ibimeze bityo? Ni nde wigeze kubona ibisa bityo? Mbese igihugu cyavuka umunsi umwe? Ishyanga ryabyarirwa icyarimwe? Nyamara i Siyoni habyaye abana hakiramukwa.

9 Mbese nzatuma batwita ne gutuma babyara?” Ni byo Uwiteka abaza. “Ko ari jye utuma babyara nabaziba inda?” Ni byo Imana yawe ibaza.

10 “Mwishimane n’i Yerusalemu muhanezererwe, mwa bahakunda mwese mwe. Namwe abaharirira mwese mwishimane na ho kuko munezerewe,

11 kugira ngo mwonke muhage amashereka y’ibihahumuriza, muryoherwe mwishimire icyubahiro cyaho gihebuje.”

12 Uwiteka aravuga ati “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk’uruzi, nzahaha ubwiza bw’amahanga bumere nk’umugezi wuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero.

13 Nk’uko nyina w’umwana ahumuriza umwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu.”

14 Muzabibona kandi muzanezerwa mu mitima, n’amagufwa yanyu azamera nk’ubwatsi bw’uruhira, Uwiteka azerekana imbaraga ze mu bagaragu be, kandi abanzi be azabarakarira.

15 Kuko Uwiteka azazana n’umuriro, amagare ye azaba ameze nka serwakira, kugira ngo uburakari abarakariye abusohoreshe umujinya mwinshi, abahanishe ibirimi by’umuriro.

16 Kuko Uwiteka azacira abantu bose ho iteka, akabahanisha umuriro w’inkota ye, kandi abazicwa n’Uwiteka bazaba ari benshi.

17 “Abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n’ikizira n’imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.” Ni ko Uwiteka avuga.

18 “Kuko nzi imirimo yabo n’ibyo batekereza, igihe kigiye kuza nzateranya amahanga n’abavuga indimi zitari zimwe, bazaza babone ubwiza bwanjye.

19 Kandi nzabashyiramo ikimenyetso, abarokotse nzabatuma mu mahanga, i Tarushishi n’i Puli n’i Ludi mu bafozi b’imiheto, n’i Tubali n’i Yavani mu birwa biri kure, aho batarumva kwamamara kwanjye ntibabone n’icyubahiro cyanjye, maze bazabwiriza amahanga iby’icyubahiro cyanjye.

20 Nuko bazazana bene wanyu bose bahetswe ku mafarashi no mu magare no mu ngobyi, no ku nyumbu no ku zindi nyamaswa zihuta baturutse mu mahanga yose, babazanye ho ituro ryo gutura Uwiteka i Yerusalemu ku musozi wanjye wera.” Ni ko Uwiteka avuga. “Bimeze nk’uko Abisirayeli bajya bazana amaturo yabo mu nzu y’Uwiteka, bayazanye mu bintu bitunganye.

21 Kandi nzakuramo bamwe mbagire abatambyi n’Abalewi.” Ni ko Uwiteka avuga.

22 “Nk’uko ijuru rishya n’isi nshya nzarema bizahoraho imbere yanjye, ni ko urubyaro rwawe n’izina ryawe bizahoraho.” Ni ko Uwiteka avuga.

23 “Igihe kizaza uhereye mu mboneko z’ukwezi ukageza mu mboneko z’ukundi, no guhera ku isabato ukageza ku yindi, abantu bose bazajya baza gusenga imbere yanjye.” Ni ko Uwiteka avuga.

24 “Nuko bazasohoka bajya kureba intumbi z’abancumuye, kuko inyo zabo zitazapfa kandi n’umuriro ntuzime, bazatera abantu bose gushishwa.”