Imig 1

1 Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w’Abisirayeli.

2 Ni iyo kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa,

Ni iyo gusobanura amagambo y’ubuhanga.

3 Ni yo ihesha ubwenge bw’imigenzereze,

No gukiranuka no gutunganya no kutabera.

4 Ni yo iha umuswa kujijuka,

N’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga,

5 Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge,

Kandi umuhanga agere ku migambi itunganye.

6 Amenye gusobanura imigani n’amarenga,

Kandi n’amagambo n’ibisakuzo by’abanyabwenge.

Ahugura kureka ingeso mbi

7 Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya,

Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza.

8 Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha,

Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka.

9 Bizakubera imitamirizo y’imbabazi ku mutwe,

N’imikufi mu ijosi.

10 Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere.

11 Nibavuga bati “Ngwino tujyane,

Twubikirire kuvusha amaraso,

Ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa,

12 Tubamire bunguri ari bazima nk’uko imva imira abantu,

Ndetse ari bataraga nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo,

13 Tuzabona ibintu byiza byinshi,

Kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago,

14 Uzakubira hamwe natwe,

Twese tuzagire uruhago rumwe.”

15 Mwana wanjye, ntukajyane na bo,

Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo,

16 Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi,

Kandi bihutira kuvusha amaraso.

17 Gutega umutego ikiguruka kiwureba,

Ni ukurushywa n’ubusa.

18 Amaraso bubikira ni ayabo,

Ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico.

19 Uko ni ko inzira z’urarikira indamu wese zimeze,

Iryo rari ryica bene ryo.

Bwenge arahugura

20 Bwenge arangururira mu nzira,

Yumvikanisha ijwi rye mu miharuro,

21 Aterera hejuru mu mahuriro yo mu marembo,

Mu mudugudu ni ho yumvikanishirizamo amagambo ye ngo:

22 “Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari?

Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi,

N’abapfu mukanga kumenya ubwenge?

23 Nimuhindurwe n’imiburo yanjye,

Dore nzabasukaho umwuka wanjye,

Nzabamenyesha amagambo yanjye.

24 Narabahamagaye muraninira,

Nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho.

25 Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose,

No kubacyaha kwanjye ntimubyitaho.

26 Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago,

Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho.

27 Igihe muzatungurwa n’ubwoba nk’umugaru,

Ibyago byanyu bikaza nka serwakira,

Igihe umubabaro n’uburibwe bizabageraho.

28 “Ni bwo bazantakambira nkabihorera,

Bazanshakana umwete ntibazambona.

29 Kuko banze kumenya,

Kandi ntibahisemo kūbaha Uwiteka.

30 Ntibemeye inama zanjye,

Bahinyuye guhana kwanjye kose.

31 Ni cyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo,

Kandi bazahazwa n’imigambi yabo.

32 Ubuhemu bw’abaswa buzabicisha,

Kandi kugubwa neza kw’abapfu kuzabarimbura.

33 Ariko unyumvira wese azaba amahoro,

Adendeze kandi atikanga ikibi.”

Imig 2

Akavuro k’ubwenge

1 Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,

Ugakomeza amategeko yanjye,

2 Bituma utegera ubwenge amatwi,

Umutima wawe ukawuhugurira kujijuka,

3 Niba uririra ubwenge bwo guhitamo,

Kandi ijwi ryawe ukarangurura urihamagaza kujijuka,

4 Ukabushaka nk’ifeza,

Ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe,

5 Ni bwo uzamenya kūbaha Uwiteka icyo ari cyo,

Ukabona kumenya Imana.

6 Uwiteka ni we utanga ubwenge,

Mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka.

7 Abikira abakiranutsi agakiza,

Abagendana umurava ababera ingabo,

8 Kugira ngo arinde amayira y’imanza zitabera,

Kandi atunganye inzira z’abera be.

9 Ni bwo uzamenya gukiranuka n’imanza zitabera,

No gutungana ndetse n’inzira zose zitunganye.

10 Nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe,

Kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe.

11 Amakenga azakubera umurinzi,

Kujijuka kuzagukiza,

12 Kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi,

No mu bantu bavuga iby’ubugoryi.

13 Ni bo bareka inzira zitunganye,

Bakagendera mu nzira z’umwijima.

14 Banezezwa no gukora ibibi,

Kandi bakishimira ubugoryi bw’abanyabyaha.

15 Bagendera mu nzira zigoramye,

Bakaba ibigande mu migenzereze yabo.

16 Nuko uzakizwa umugore w’inzaduka,

Ndetse uw’inzaduka ushyeshyengesha amagambo ye,

17 Wari wahukanye n’uwamurongoye mu bukumi bwe,

Akirengagiza isezerano ry’Imana ye,

18 Kuko inzu ye yerekeye urupfu,

Kandi inzira ze zigana ikuzimu.

19 Mu bamugenderera nta n’umwe ugaruka,

Kandi ntabwo basubira mu nzira z’ubugingo.

20 Byose ubimenye neza,

Kugira ngo ubone kugendera mu nzira z’abantu bitonda,

No gukomeza imigenzereze y’abakiranutsi.

21 Abakiranutsi bazatura mu isi,

Kandi intungane zizahaguma.

22 Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi,

Kandi abariganya bazayirandurwamo.

Imig 3

Imibanire y’abantu n’Imana uko ikwiriye kumera

1 Mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye,

Ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye,

2 Kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe,

Ukazarama ndetse ukagira n’amahoro.

3 Imbabazi n’umurava bye kukuvaho,

Ubyambare mu ijosi,

Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe.

4 Ni bwo uzagira umugisha n’ubwenge nyakuri,

Mu maso y’Imana n’abantu.

5 Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose,

We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.

6 Uhore umwemera mu migendere yawe yose,

Na we azajya akuyobora inzira unyuramo.

7 Ntiwishime ubwenge bwawe,

Ujye wubaha Uwiteka kandi uve mu byaha.

8 Bizatera umubiri wawe kuba mutaraga,

Ukagira imisokoro mu magufwa yawe.

9 Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe,

N’umuganura w’ibyo wunguka byose.

10 Ni bwo ibigega byawe bizuzuzwa,

Kandi imivure yawe izasendera imitobe.

11 Mwana wanjye, ntuhinyure igihano cy’Uwiteka,

Kandi ntiwinubire n’uko yagucyashye,

12 Kuko Uwiteka acyaha uwo akunda,

Nk’uko umubyeyi acyaha umwana we yishimana.

13 Hahirwa umuntu ubonye ubwenge,

N’umuntu wiyungura kujijuka.

14 Kubugenza biruta kugenza ifeza,

Kandi indamu yabwo iruta iy’izahabu nziza.

15 Buruta amabuye ya marijani,

Kandi mu byo wakwifuza byose,

Nta na kimwe cyabuca urugero.

16 Mu kuboko kwabwo kw’iburyo bufite kurama,

No mu kw’ibumoso bufite ubutunzi n’icyubahiro.

17 Inzira zabwo ni inzira z’ibinezeza,

Kandi imigendere yabwo yose ni iy’amahoro.

18 Ababwakira bubabera igiti cy’ubugingo,

Kandi ubukomeza wese aba agira umugisha.

19 Uwiteka yaremesheje isi ubwenge,

Kandi yakomeresheje amajuru ubuhanga.

20 Ku bwo kumenya kwe amasōko y’ikuzimu yaratobotse,

Kandi ibicu bitonyanga ikime.

Uko imibanire y’abantu ikwiriye kumera

21 Mwana wanjye, komeza ubwenge nyakuri no kwitonda,

Ntibive imbere y’amaso yawe.

22 Nuko bizaramisha ubugingo bwawe,

Kandi bizabera ijosi ryawe umurimbo.

23 Maze uzagendere mu nzira yawe amahoro,

Kandi ikirenge cyawe ntikizasitara.

24 Nuryama ntuzagira ubwoba,

Ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.

25 Ntutinye ibiteye ubwoba by’inzaduka,

Cyangwa kurimbuka kw’abanyabyaha kuje.

26 Kuko Uwiteka azakubera ibyiringiro,

Kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.

27 Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime,

Niba bigushobokera.

28 Ntukarerege mugenzi wawe uti

“Genda uzagaruke ejo mbiguhe”,

Kandi ubifite iruhande rwawe.

29 Ntukajye inama zo kugambanira mugenzi wawe,

Ubwo muturanye amahoro.

30 Ntugatongane n’umuntu mupfuye ubusa,

Niba nta cyo yagutwaye.

31 Ntukagirire umunyarugomo ishyari,

Mu nzira ze ntugire n’imwe ukurikiza,

32 Kuko ikigoryi ari ikizira ku Uwiteka,

Ariko ibanga rye rimenywa n’abakiranutsi.

33 Umuvumo w’Uwiteka uhora mu rugo rw’umunyabyaha,

Ariko ubuturo bw’umukiranutsi abuha umugisha.

34 Ni ukuri agaya abakobanyi,

Ariko abicisha bugufi abagirira imbabazi.

35 Umunyabwenge azaragwa ubwiza,

Ariko isoni zizaba igihembo cy’abapfu.

Imig 4

Imigisha ifatana n’ubwenge

1 Bana, nimutegere amatwi ibyo so abigisha,

Mushishikarire kwiga ubuhanga.

2 Ntimukareke amategeko yanjye,

Kuko mbigisha ibyigisho byiza.

3 Nabereye data umwana,

Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane.

4 Yaranyigishaga akambwira ati

“Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe,

Witondere amategeko yanjye,

Ubone kubaho.

5 Shaka ubwenge shaka n’ubuhanga,

Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye.

6 Ntubureke buzakurinda,

Ubukunde buzagukiza.

7 Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi,

Nuko rero shaka ubwenge,

Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga.

8 Ubukuze na bwo buzagukuza,

Nubukomeza buzaguhesha icyubahiro.

9 Buzagutamiriza imbabazi ho umurimbo,

Buzakwambika ikamba ry’ubwiza.”

10 Mwana wanjye, umva kandi emera amagambo yanjye,

Ni bwo imyaka yo kubaho kwawe izagwira.

11 Nakwigishije ingeso z’ubwenge,

Nakuyoboye mu nzira zitunganye.

12 Nugenda intambwe zawe ntizizateba,

Kandi niwiruka ntuzasitara.

13 Ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke,

Ugihamane kuko ari cyo bugingo bwawe.

14 Ntukajye mu nzira y’inkozi z’ibibi,

Kandi ntukagendere mu migenzereze y’abantu babi.

15 Ujye uyitaza ntuyinyuremo,

Uyiteshuke uce mu yindi.

16 Ababi ntibasinzira keretse bakoze ibibi,

Kandi ntibatora agatotsi batagize uwo bagusha,

17 Kuko barya umutsima wo gukiranirwa,

Kandi banywa vino y’urugomo.

18 Ariko inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse,

Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu.

19 Inzira y’abanyabyaha ni nk’umwijima,

Ntibazi ikibasitaza.

20 Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye,

Tegere ugutwi ibyo mvuga.

21 Ntibive imbere y’amaso yawe,

Ubikomeze mu mutima wawe imbere.

22 Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye,

Bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose.

23 Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa,

Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.

24 Ikureho umunwa uvuga iby’ubugome,

Kandi ururimi ruvuga iby’ubugoryi urushyire kure yawe.

25 Boneza amaso imbere yawe,

Ugumye uhatumbire.

26 Tunganya inzira y’ibirenge byawe,

Kandi imigendere yawe yose ikomezwe.

27 Ntuhindukirire iburyo cyangwa ibumoso,

Ukure ikirenge cyawe mu bibi.

Imig 5

Ibyo kwirinda ubusambanyi

1 Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye,

Tegera ugutwi ubuhanga bwanjye,

2 Kugira ngo uhore witonda,

Kandi iminwa yawe ikomeze ubwenge.

3 Kuko iminwa y’umugore w’inzaduka itonyanga ubuki,

Kandi akanwa ke karusha amavuta koroha,

4 Ariko hanyuma asharīra nk’umuravumba,

Agira ubugi nk’ubw’inkota ityaye.

5 Ibirenge bye bimanuka bijya ku rupfu,

Intambwe ze ziherera ikuzimu.

6 Bituma atabona inzira y’ubugingo itunganye,

Kugenda kwe ni ukuzerera atabizi.

7 Noneho bahungu banjye, nimunyumvire,

Kandi ntimwirengagize amagambo yo mu kanwa kanjye.

8 Cisha inzira yawe kure y’uwo mugore,

Kandi ntiwegere umuryango w’inzu ye,

9 Kugira ngo utiyaka icyubahiro cyane ngo ugihe abandi,

Cyangwa ngo uharire imyaka yawe abanyarugomo.

10 Abashyitsi be guhazwa n’ibiguturukamo,

Kandi imirimo yawe ye gukorerwa mu nzu y’umunyamahanga.

11 Amaherezo ukazaboroga,

Umubiri wawe umaze gushiraho,

12 Ukavuga uti “Ayii we, ko nanze kwigishwa!

Umutima wanjye ukanga guhanwa.

13 Sinumviye amajwi y’abanyigishaga,

Kandi sintegere amatwi abampuguraga.

14 Nari ngiye kurohama mu bibi byose,

Imbere ya rubanda ndetse n’imbere y’iteraniro.”

15 Ujye unywa amazi y’iriba ryawe,

Amazi ava mu isōko wifukuriye.

16 Mbese amasōko yawe yasandarira hanze,

N’imigezi yawe yatemba mu mayira?

17 Bibe ibyawe bwite,

Kandi ntubikorere ku nzaduka.

18 Isōko yawe ihirwe,

Kandi wishimire umugore w’ubusore bwawe.

19 Nk’imparakazi ikundwa n’isirabo nziza,

Amabere ye ahore akunezeza,

Kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe.

20 Mwana wanjye, kuki wakwishimira umugore w’inzaduka,

Ukagira ngo uhoberane na we?

21 Kuko imigendere y’umuntu iri imbere y’amaso y’Uwiteka,

Kandi ni we umenya imigenzereze ye yose.

22 Umunyabyaha azafatwa no gukiranirwa kwe,

Kandi azakomezwa n’ingoyi z’icyaha cye.

23 Azapfa azize ko yanze kwigishwa,

Kandi ubupfapfa bwe bwinshi buzamutera kuyoba.

Imig 6

Ibyo kwishingira

1 Mwana wanjye, niba wishingiye umuturanyi wawe,

Cyangwa ukarahirira ko wishingiye umunyamahanga,

2 Uba ufashwe n’indahiro warahiye,

Ukaba uboshywe n’amagambo y’ururimi rwawe.

3 Noneho mwana wanjye, genza utya kandi wikize,

Ubwo waguye mu maboko y’umuturanyi wawe,

Genda wicishe bugufi umwinginge.

4 Ntureke amaso yawe agoheka,

Ntuhunikire.

5 Ikize nk’isirabo iva mu maboko y’umuhigi,

Nk’inyoni iva mu kuboko k’umutezi.

Iby’ubute

6 Wa munyabute we, sanga ikimonyo,

Witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge.

7 Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja,

8 Ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi,

Kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.

9 Uzasinzira ugeze ryari, wa munyabute we?

Uzakanguka ryari?

10 Uti “Henga nsinzire gato, nihweture kanzinya,

Kandi nipfunyapfunye nsinzire.”

11 Nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi,

N’ubutindi bugutere nk’ingabo.

Ibyo Imana yanga

12 Umuntu w’ikiburaburyo, umuntu w’inkozi y’ibibi,

Ni we ugendana umunwa ugoreka,

13 Akicirana amaso akavugisha ibirenge,

Agacisha amarenga intoki ze.

14 Umutima we urimo ubugoryi,

Ahorana imigambi yo gukora ibibi,

Akabiba ibiteranya.

15 Ni cyo gituma amakuba ye azamutungura,

Azavunika vuba kandi ntazungwa.

16 Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi,

Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi:

17 Amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya,

Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza,

18 Umutima ugambirira ibibi,

Amaguru yihutira kugira urugomo,

19 Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma,

N’uteranya abavandimwe.

Iby’abamaraya

20 Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse,

Kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije.

21 Uhore ubikomeje ku mutima wawe,

Ubyambare mu ijosi.

22 Nugenda bizakuyobora,

Nujya kuryama bizakurinda,

Kandi nukanguka bizakubwiriza.

23 Kuko itegeko ari itabaza,

amategeko ari umucyo,

Kandi ibihano byo guhugura ari inzira y’ubugingo.

24 Byakurinda umugore w’inkozi z’ibibi,

No gushyeshya ku ururimi rw’umunyamahangakazi,

25 We kwifuza ubwiza bwe mu mutima wawe,

Kandi ntukunde ko akwicira ijisho.

26 Kuko maraya akenesha umuntu,

Agasigara ku gasate k’umutsima,

Kandi umugore usambana ahīga ubugingo bw’igiciro cyinshi.

27 Mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye,

Imyambaro ye ntishye?

28 Cyangwa hari uwabasha gukandagira amakara yaka,

Ibirenge bye ntibibabuke?

29 Ni ko bimera no ku muntu usanga muka mugenzi we,

Kandi umukoraho wese ntazabura kugibwaho igihano.

30 Abantu ntibagaya umujura wibishijwe n’inzara,

31 Ariko iyo afashwe abiriha karindwi,

Agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose.

32 Usambana n’umugore nta mutima afite,

Ugenza atyo aba arimbuye ubugingo bwe.

33 Inguma no gukorwa n’isoni ni byo azabona,

Kandi umugayo we ntuzahanagurwa.

34 Kuko ifuhe ry’umugabo w’umugore ari uburakari bukaze,

Kandi ntazamubabarira ku munsi wo guhōra.

35 Ntazita ku mpongano,

Ntabwo azatuza naho wamuhongera byinshi.

Imig 7

Inzira z’ubusambanyi zigana ku rupfu

1 Mwana wanjye, komeza amagambo yanjye,

Kandi amategeko yanjye uyizirike.

2 Komeza amategeko yanjye ukunde ubeho,

N’ibyigisho byanjye ubirinde nk’imboni y’ijisho ryawe.

3 Ubihambire ku ntoki zawe,

Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe.

4 Ubwire Bwenge uti “Uri mushiki wanjye”,

N’ubuhanga ubwite incuti yawe.

5 Kugira ngo bikurinde umugore w’inzanduka,

N’umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye.

6 Nari mpagaze ku tubambano tw’idirishya ry’inzu yanjye ndunguruka,

7 Nuko ndeba mu baswa,

Nitegereje mu basore,

Mbona umusore utagira umutima,

8 Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya,

Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye,

9 Ari mu kabwibwi bugorobye,

Ageza mu mwijima w’igicuku.

10 Maze umugore aramusanganira,

Yambaye imyambaro y’abamaraya,

Kandi afite umutima w’ubucakura.

11 Ni umugore usamara kandi ntiyifata,

Ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye.

12 Rimwe aba ari mu mayira ubundi aba ari mu maguriro,

Kandi ategera mu mahuriro y’inzira yose.

13 Nuko aramufata aramusoma,

Avugana na we adafite imbebya ati

14 “Mfite ibitambo by’uko ndi amahoro,

Uyu munsi nahiguye imihigo yanjye.

15 Ni cyo gitumye nza kugusanganira,

Nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye.

16 Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye,

Bidozweho amabara y’ubudodo bwo muri Egiputa.

17 Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza,

Ishangi n’umusagavu na mudarasini.

18 Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo,

Twinezeze mu by’urukundo.

19 Kuko umugabo wanjye atari imuhira,

Yazindukiye mu rugendo rwa kure.

20 Yajyanye uruhago rw’impiya,

Kandi azagaruka mu mboneko z’ukwezi gutaha.”

21 Nuko amushukisha akarimi ke kareshya,

Amukuruza kuryarya k’ururimi rwe.

22 Aherako aramukurikira,

Nk’ikimasa kigiye kubagwa,

Cyangwa nk’umusazi uboshywe ajya guhanwa.

23 Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we,

Ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego,

Itazi ko yategewe ubugingo bwayo.

24 None rero bahungu banjye muntegere amatwi,

Kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye.

25 Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze,

Ntukayobere mu migenzereze ye.

26 Kuko yagushije benshi abakomeretsa,

Ni ukuri, abo yishe ni umutwe w’ingabo munini.

27 Inzu ye ni inzira igana ikuzimu,

Imanuka ijya mu buturo bw’urupfu.

Imig 8

Bwenge yongera guhugura

1 Ntimwumva ko Bwenge ashyira ejuru,

Akarangurura ijwi ry’ubuhanga?

2 Ahagaze mu mpinga z’imisozi,

Mu mahuriro y’inzira.

3 Mu marembo no mu miharuro y’umurwa,

Ashyira ejuru ari mu bikingi by’amarembo ati

4 “Yemwe bagabo, ni mwe mpamagara,

N’abana b’abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira.

5 Yemwe mwa njiji mwe, nimujijuke,

Namwe mwa bapfu mwe, mugire umutima usobanukiwe.

6 Nimwumve ngiye kuvuga ibikomeye,

Kandi umunwa wanjye ndawubumburira kuvuga ibitunganye.

7 Kuko akanwa kanjye kaza kuvuga ukuri,

Kandi gukiranirwa ari ikizira kuri jye.

8 Amagambo yo mu kanwa kanjye yose ni akiranuka,

Nta buriganya cyangwa ubugoryi buyabamo.

9 Asobanukira ujijutse,

Kandi atunganira ababonye ubwenge.

10 Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha,

Mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza.

11 “Kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani,

Kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo.

12 Jyewe Bwenge nagize umurava ho ubuturo bwanjye,

Mfite ubwenge bwo kugenzura.

13 Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi,

Ubwibone n’agasuzuguro n’inzira y’ibibi,

N’akanwa k’ubugoryi ni byo nanga.

14 Ni jye nyir’inama no kumenya gutunganye,

Ni jye Muhanga kandi mfite n’ububasha.

15 Ni jye wimika abami,

Ngaha ibikomangoma guca imanza zitabera.

16 Ni jye uha abatware gutwara,

N’imfura na zo ndetse n’abacamanza bo mu isi bose.

17 Nkunda abankunda,

Kandi abanshakana umwete bazambona.

18 Ubukire n’icyubahiro biri iwanjye,

Kandi n’ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo.

19 Imbuto zanjye ziruta izahabu,

ni ukuri ziruta izahabu nziza,

Kandi indamu yanjye iruta ifeza y’indobanure.

20 Ngendera mu nzira yo gukiranuka,

No mu nzira z’imanza zitabera,

21 Kugira ngo ntungishe abankunda,

Nuzuze ububiko bwabo.

22 “Uwiteka mu itangira ry’imirimo ye yarangabiye,

Ataragira icyo arema.

23 Uhereye kera kose narimitswe,

Uhereye mbere na mbere isi itararemwa.

24 Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe,

Amasōko adudubiza amazi menshi ataraboneka.

25 Imisozi miremire itarahagarikwa,

Iyindi itarabaho naragaragajwe.

26 Yari itararema isi no mu bweru,

N’umukungugu w’isi utaratumuka.

27 Igihe yaringanije amajuru nari mpari,

Igihe yashingaga urugabano rw’ikuzimu,

28 Mu gihe yakomereje ijuru hejuru,

No mu gihe amasōko y’ikuzimu yahawe imbaraga,

29 Igihe yahaye inyanja urubibi rwayo,

Kugira ngo amazi atarenga itegeko ryayo,

Kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro z’isi.

30 Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga,

Kandi nari umunezero wayo iminsi yose,

Ngahora nezerewe imbere yayo,

31 Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo,

Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu.

32 “Nuko rero bana banjye nimunyumvire,

Kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye.

33 Mwumve ibyo mbahugura mugire ubwenge,

Ntimubwange.

34 Hahirwa umuntu unyumvira,

Akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose,

Agategerereza ku nkomo z’imiryango yanjye.

35 Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo,

Kandi azahabwa umugisha n’Uwiteka,

36 Ariko uncumuraho aba yononnye ubugingo bwe,

Abanyanga bose baba bakunze urupfu.”

Imig 9

1 Bwenge yubatse inzu ye,

Yabaje inkingi zayo ndwi,

2 Abaga amatungo ye,

Akangaza vino ye,

Aringaniza n’ameza ye.

3 Maze atuma abaja be,

Arangurura ijwi ari aharengeye hose ho mu murwa,

4 Ati “Umuswa wese nagaruke hano.”

Abwira utagira umutima ati

5 “Ngwino urye ku mutsima wanjye,

Kandi unywe kuri vino nakangaje.

6 Mureke ubupfapfa mubeho, mwa baswa mwe,

Kandi mugendere mu nzira y’ubuhanga.

7 “Ucyaha umukobanyi aba yikoza isoni,

Kandi uhana umunyabyaha aba yihamagariye ibitutsi.

8 Ntuhane umukobanyi kugira ngo atakwanga,

Ariko nuhana umunyabwenge azagukunda.

9 Bwiriza umunyabwenge kandi azarushaho kugira ubwenge,

Igisha umukiranutsi kandi azunguka kumenya.

10 “Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge,

Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga.

11 Ni jye uzakugwiriza iminsi,

Nkakungura imyaka yo kubaho kwawe.

12 Niba uri umunyabwenge,

Ubwo bwenge ni wowe ubwigiriye ku bwawe,

Kandi nukobana ni wowe biziberaho ubwawe.”

13 Umugore upfapfana arasakuza,

Ni ikirimarima kandi nta cyo amenya,

14 Yicara mu muryango w’inzu ye,

Ari ku ntebe aharengeye ho mu murwa,

15 Agira ngo ahamagare abahita,

Baromboreje mu nzira zabo ati

16 “Umuswa wese agaruke hano.”

Abwira utagira umutima ati

17 “Amazi yibwe araryoshye,

Kandi umutsima urirwa ahihishe uranyura.”

18 Ariko ntazi ko abapfuye ari ho bari,

Kandi abo yararitse bari mu mworero w’ikuzimu.

Imig 10

Imigani ya Salomo

1 Imigani ya Salomo.

Umwana w’umunyabwenge anezeza se,

Ariko umwana upfapfana ababaza nyina.

2 Ubutunzi bubi nta cyo bumara,

Ariko gukiranuka kudukiza urupfu.

3 Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara,

Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira.

4 Ukoresha ukuboko kudeha azakena,

Ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire.

5 Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge,

Ariko uryamīra mu isarura ni umwana ukoza isoni.

6 Amahirwe ari ku mutwe w’umukiranutsi,

Ariko urugomo rutwikira akanwa k’abakiranirwa.

7 Kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha,

Ariko izina ry’umunyabyaha ryo rizabora.

8 Umunyabwenge mu mutima yemera amategeko,

Ariko umupfu w’umunyamagambo azagwa.

9 Ugenda atunganye aba agenda akomeye,

Ariko uyobya inzira ze azamenyekana.

10 Uwicanirana amaso atera umubabaro,

Kandi umupfu w’umunyamagambo azagwa.

11 Akanwa k’umukiranutsi ni isōko y’ubugingo,

Ariko urugomo rupfuka umunwa w’abanyabyaha.

12 Urwangano rubyutsa intonganya:

Ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose.

13 Ku munwa w’ujijutse haboneka ubwenge,

Ariko ibitugu by’udafite umutima bihanishwa inkoni.

14 Abanyabwenge bikoranyiriza kumenya,

Ariko akanwa k’umupfapfa ni akaga karimbura vuba.

15 Ubutunzi bw’umukire bumubera umudugudu ukomeye,

Ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo.

16 Umurimo w’umukiranutsi werekeye ku bugingo,

Inyungu z’umunyabyaha zerekeye ku byaha.

17 Uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y’ubugingo,

Ariko uwanga gucyahwa arayoba.

18 Uhisha urwango ni umunyamunwa uryarya,

Kandi ubeshyera undi aba ari umupfu.

19 Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,

Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge.

20 Ururimi rw’umukiranutsi ni ifeza y’indobanure,

Umutima w’inkozi y’ibibi ni uw’umumaro muke.

21 Umunwa w’umukiranutsi ugaburira benshi,

Ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge.

22 Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire,

Kandi nta mubabaro yongeraho.

23 Gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino,

Ariko umuhanga yishimira ubwenge.

24 Icyo umunyabyaha atinya ni cyo kizamugeraho,

Ariko icyo umukiranutsi yifuza azagihabwa.

25 Nk’uko serwakira ihita ni ko umunyabyaha ahera,

Ariko umukiranutsi ni urufatiro ruhoraho iteka.

26 Nk’uko umushari wa vino usharirira akanwa,

Kandi nk’uko umwotsi ubabaza amaso,

Ni ko umunyabute amerera abamutuma.

27 Kūbaha Uwiteka gutera kurama,

Ariko imyaka y’umunyabyaha izatuba.

28 Kwiringira k’umukiranutsi ni umunezero,

Ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera.

29 Uburyo bw’Uwiteka bubera abatunganye igihome,

Ariko ku nkozi z’ibibi ni ukurimbuka.

30 Ntabwo umukiranutsi azanyeganyezwa,

Ariko abanyabyaha ntibazaba mu isi.

31 Akanwa k’umukiranutsi kavamo ubwenge,

Ariko ururimi rugoreka ruzacibwa.

32 Umunwa w’umukiranutsi uzi ibishimwa,

Ariko akanwa k’umunyabyaha kavuga iby’ubugoryi.