Imig 11

1 Urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka,

Ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza.

2 Iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza,

Ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi.

3 Gutungana kw’abakiranutsi kuzabayobora,

Ariko ubugoryi bw’abariganya buzabarimbura.

4 Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari,

Ariko gukiranuka kudukiza urupfu.

5 Gukiranuka k’umuntu uboneye kuzamutunganyiriza inzira,

Ariko umunyabyaha azagushwa n’ibyaha bye.

6 Gukiranuka kw’abatunganye kuzabarokora,

Ariko abariganya bazategwa no kugira nabi kwabo.

7 Iyo umunyabyaha apfuye kwiringira kwe kuba gushize,

Kandi ibyiringiro by’abakiranirwa biba bishiranye na bo.

8 Umukiranutsi akizwa amakuba,

Umunyabyaha agasubira mu kigwi cye.

9 Utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke,

Ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe.

Iyo umukiranutsi amerewe neza umudugudu urishima,

10 Iyo umunyabyaha apfuye impundu ziravuga.

11 Umugisha w’abakiranutsi ushyira umudugudu hejuru,

Ariko usenywa n’akanwa k’umunyabyaha.

12 Ugaya umuturanyi we nta mutima agira,

Ariko umuntu ujijutse we aricecekera.

13 Ugenda azimura agaragaza ibihishwe,

Ariko ufite umutima w’umurava ntamena ibanga.

14 Aho abayobora b’ubwenge batari abantu baragwa,

Ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro.

15 Uwishingira uwo atazi bizamubabaza,

Ariko uwanga kwishingira aba amahoro.

16 Umugore ugira ubuntu ahorana icyubahiro,

Kandi abagabo b’abanyamaboko babona ubutunzi.

17 Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza.

Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we.

18 Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano,

Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by’ukuri.

19 Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo,

Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu.

20 Abafite umutima w’ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka,

Ariko anezezwa n’abagenda batunganye.

21 Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa,

Ariko urubyaro rw’umukiranutsi ruzakizwa.

22 Umugore w’uburanga bwiza utagira umutima,

Ni nk’impeta y’izahabu ikwikirwa mu mazuru y’ingurube.

23 Ibyo umukiranutsi yifuza ni ibyiza bisa,

Ariko ibigenewe umunyabyaha ni uburakari.

24 Hari umuntu utanga akwiragiza,

Nyamara akarushaho kunguka.

Kandi hari uwimana birenza urugero,

Ariko we bizamutera ubukene gusa.

25 Umunyabuntu azabyibuha,

Kandi uvomera abandi na we azavomerwa.

26 Uwimana amasaka azavumwa na rubanda,

Ariko umugisha uzaba ku uyabagurira.

27 Ugira umwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa,

Ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka.

28 Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa,

Ariko umukiranutsi azatoha nk’ikibabi kibisi.

29 Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga,

Kandi umupfapfa azahakwa n’ufite umutima w’ubwenge.

30 Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo,

Kandi umunyabwenge agarura imitima.

31 Dore abakiranutsi bazahanwa bakiri mu isi.

Nkanswe abakiranirwa n’abanyabyaha.

Imig 12

1 Ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge,

Ariko uwanga guhanwa aba asa n’inka.

2 Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka,

Ariko azatsinda ugambirira ibibi.

3 Nta muntu ukomezwa no gukora ibibi,

Kandi umuzi w’umukiranutsi ntuzarandurwa.

4 Umugore w’ingeso nziza abera umugabo we ikamba,

Ariko ukoza isoni ni nk’ikimungu kiri mu magufwa ye.

5 Ibyo umukiranutsi atekereza biratunganye,

Ariko inama z’umunyabyaha ni uburiganya.

6 Amagambo umunyabyaha avuga ni ayo kubikīra kuvusha abantu amaraso,

Ariko akanwa k’utunganye kazabarokora.

7 Abanyabyaha bazubikwa ntibazaba bakiriho,

Ariko urugo rw’umukiranutsi ruzakomera.

8 Umuntu azashimirwa uko ubwenge bwe buri,

Ariko ufite umutima ugoramye azagawa.

9 Umuntu woroheje ariko afite akagaragu,

Aruta umwirasi utagira ikimutunga.

10 Umukiranutsi yita ku matungo ye,

Ariko imbabazi z’umunyabyaha ni umwaga.

11 Uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije,

Ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima.

12 Umunyabyaha yifuza gutungwa n’iminyago y’ababi,

Ariko imizi y’umukiranutsi ituma yera imbuto.

13 Ururimi rucumura rubera umuntu mubi umutego,

Ariko umukiranutsi azakira amakuba.

14 Imbuto z’ibituruka mu kanwa k’umuntu ni zo zimuhesha ibyiza,

Kandi umuntu ahabwa ibihwanye n’imirimo y’amaboko ye.

15 Imirimo y’umupfu ihora imutunganira,

Ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama.

16 Uburakari bw’umupfapfa bugaragara vuba,

Ariko umunyamakenga yirengagiza ibitutsi.

17 Uvuga iby’ukuri yerekana gukiranuka,

Ariko umugabo w’indarikwa avuga ibinyoma.

18 Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota,

Ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza.

19 Ikivuzwe cy’ukuri kiraramba,

Ariko iby’ururimi rubeshya bishira vuba.

20 Uburiganya buba mu mitima y’abajya inama y’ibibi,

Ariko abajya inama y’amahoro ibyabo ni umunezero.

21 Nta cyago kizaba ku mukiranutsi,

Ariko abanyabyaha bazuzurwamo n’ibibi.

22 Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka,

ahubwo anezezwa n’abakora iby’ukuri.

23 Umunyamakenga abumbatira ubwenge bwe,

Ariko umutima w’abapfapfa wamamaza ubupfu bwabo.

24 Ukuboko k’umunyamwete kuzatwara,

Ariko ukuboko k’umunyabute kuzakoreshwa uburetwa.

25 Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro,

Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima.

26 Umukiranutsi ayobora umuturanyi we,

Ariko inzira y’abanyabyaha irabayobya.

27 Umunyabute ntahigura umuhigo we,

Ariko umwete w’umuntu umugirira akamaro kanini.

28 Mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo,

No mu mayira yako nta rupfu rubamo.

Imig 13

1 Umwana ufite ubwenge yemera icyo se amwigisha

Ariko umukobanyi ntiyemera guhanwa.

2 Umuntu azahazwa ibyiza n’imbuto zituruka mu kanwa ke,

Ariko ubugingo bw’abagambana buzahazwa urugomo.

3 Ufashe ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe,

Ariko ubumbura akanwa ke azarimbuka.

4 Umutima w’umunyabute urifuza kandi nta cyo ari bubone,

Ariko umutima w’umunyamwete uzahazwa.

5 Umukiranutsi yanga ibinyoma,

Ariko umunyabyaha arigayisha kandi akikoza isoni.

6 Gukiranuka birinda ugenda atunganye mu nzira ze,

Ariko gukiranirwa bigusha umunyabyaha.

7 Hariho uwigira umukire kandi nta cyo afite,

Hariho uwigira umukene kandi ari umukire cyane.

8 Incungu y’ubugingo bw’umuntu ni ubutunzi bwe,

Ariko umukene nta cyo akangishwa.

9 Umucyo w’umukiranutsi uranezeza,

Ariko urumuri rw’umunyabyaha ruzazima.

10 Ubwibone butera intonganya gusa,

Ariko ubwenge bufitwe n’abagirwa inama nziza.

11 Ubutunzi bw’amahugu buzagabanuka,

Ariko urundarunda ibintu avunika azunguka.

12 Ubwiringiro burerezwe butera umutima kurwara,

Ariko iyo icyifujwe kibonetse kiba igiti cy’ubugingo.

13 Uhinyura ijambo aba yizanira kurimbuka,

Ariko uwumvira itegeko azagororerwa.

14 Kwigisha kw’abanyabwenge ni isōko y’ubugingo,

Gutuma umuntu ava mu mitego y’urupfu.

15 Kumenya gutunganye gutera igikundiro,

Ariko inzira z’abagambanyi zirarushya.

16 Umunyamakenga wese akorana ubwenge,

Ariko umupfapfa agaragaza ubupfu bwe.

17 Intumwa mbi igwa mu kaga,

Ariko intumwa idatenguha itera kugubwa neza.

18 Uwanga guhanwa bimutera ubukene kandi bikamukoza isoni,

Ariko uwemera gucyahwa azakuzwa.

19 Ibyifuzwa iyo bibonetse binezeza umutima,

Ariko abapfu bo ni ikizira kuri bo kureka ibibi.

20 Ugendana n’abanyabwenge azaba umunyabwenge na we,

Ariko mugenzi w’abapfu azabihanirwa.

21 Ibyago bikurikirana abanyabyaha,

Ariko abakiranutsi bazagororerwa ibyiza.

22 Umuntu mwiza asiga umwandu uzagera ku buzukuru be,

Kandi ubutunzi bw’abanyabyaha bubikiwe abakiranutsi.

23 Imyaka myinshi iva mu mirima y’abakene,

Ariko hari ikeneshejwe n’akarengane.

24 Urinda umwana inkoni aba amwanze,

Ariko ukunda umwana we amuhana hakiri kare.

25 Umukiranutsi ararya agahaga,

Ariko inda y’umunyabyaha izasonza.

Imig 14

1 Umugore w’umutima wese yubaka urugo,

Ariko umupfu we ubwe ararusenya.

2 Ugenda atunganye yubaha Uwiteka,

Ariko ugoreka inzira ze aba amusuzuguye.

3 Akarimi k’umupfu w’umwibone gasemera umusaya,

Ariko ururimi rw’abanyabwenge rurabakiza.

4 Urugo rutarimo inka rubamo isuku,

Ariko intege z’inka zihinga zitera kunguka.

5 Umuhamya w’ukuri ntabeshya,

Ariko umugabo w’indarikwa arabeshya.

6 Umukobanyi ashaka ubwenge ntabubone,

Ariko kumenya kubangukira umunyabwenge.

7 Nusanga umupfapfa,

Nta jambo ry’ubwenge uzamwumvana.

8 Ubwenge bw’umunyamakenga ni ukumenya inzira ye,

Ariko ubupfu bw’abapfapfa ni ukuriganya.

9 Abapfapfa bahinyura igitambo cy’ibyaha,

Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n’Imana.

10 Umutima wiyiziho uwawo mubabaro,

Kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo.

11 Urugo rw’umunyabyaha ruzasenywa,

Ariko ihema ry’umukiranutsi rizakomera.

12 Hariho inzira itunganiye umuntu,

Ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.

13 Naho aseka mu mutima we harimo agahinda,

Kandi amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura.

14 Usubira inyuma mu mutima azahazwa n’ibyo akurikiye,

Ariko umuntu mwiza azahazwa n’ibimuturukamo.

15 Umuswa yemera ikivuzwe cyose,

Ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura.

16 Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga,

Ariko umupfapfa agenda ari icyigenge,

Akagira umutima udatinya.

17 Uwihutira kurakara azakora iby’ubupfu,

Kandi uw’imigambi mibi baramwanga.

18 Abaswa baragwa ubupfu,

Ariko ikamba ry’abanyamakenga ni ubuhanga.

19 Umubi yikubita hasi imbere y’umwiza,

N’abanyabyaha bapfukama mu marembo y’abakiranutsi.

20 Umukene arangwa ndetse n’abaturanyi be bakamubonerana,

Ariko umukire agira incuti nyinshi.

21 Ugaya umuturanyi we aba akora icyaha,

Ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe.

22 Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye?

Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n’umurava.

23 Umurimo wose utera inyungu,

Ariko amazimwe y’ururimi atera ubukene agatubya.

24 Ikamba ry’abanyabwenge ni ubutunzi bwabo,

Ariko ubupfu bw’abapfapfa ni ubupfu gusa.

25 Umuhamya w’ukuri akiza ubugingo bw’abantu,

Ariko uvuga ibinyoma arashukana.

26 Uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye,

Kandi abana be bazabona ubuhungiro.

27 Kūbaha Uwiteka ni isōko y’ubugingo,

Bigatuma abantu batandukana n’imitego y’urupfu.

28 Igihesha umwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane,

Ariko iyo ababuze aba arimbutse.

29 Utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi,

Ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu.

30 Umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri,

Ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa.

31 Urenganya umukene aba atuka Iyamuremye,

Ariko ubabariye umutindi aba ayubashye.

32 Umunyabyaha anyitswa n’ibibi bye akora,

Ariko umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe.

33 Ubwenge buba mu mutima w’ujijutse,

Ariko ibiri mu mutima w’umupfapfa biramenyekana.

34 Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru,

Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose.

35 Ineza y’umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge,

Ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni.

Imig 15

1 Gusubizanya ineza guhosha uburakari,

Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.

2 Ururimi rw’abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye,

Ariko akanwa k’abapfapfa gasesagura ubupfu.

3 Amaso y’Uwiteka aba hose,

Yitegereza ababi n’abeza.

4 Ururimi rukiza ni igiti cy’ubugingo,

Ariko urugoreka rukomeretsa umutima.

5 Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana,

Ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga.

6 Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi,

Ariko indamu y’umunyabyaha ibamo ibyago.

7 Ururimi rw’umunyabwenge rwamamaza ubuhanga,

Ariko umutima w’umupfapfa si ko ukora.

8 Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka,

Ariko gusenga k’umukiranutsi kuramunezeza.

9 Inzira y’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka,

Ariko akunda ukurikira gukiranuka.

10 Umuntu wiyobagiza ahanishwa igihano kibabaza,

Kandi uwanga gucyahwa azapfa.

11 Ikuzimu no Kurimbuka biri imbere y’Uwiteka,

Nkanswe ibiri mu mitima y’abantu.

12 Umukobanyi ntakunda gucyahwa,

Kandi ntagenderera abanyabwenge.

13 Umutima unezerewe ukesha mu maso,

Ariko umutima ubabaye utera ubwihebe.

14 Umutima w’ujijutse ushaka ubwenge,

Ariko akanwa k’abapfapfa gatungwa n’ubupfu.

15 Iminsi y’umunyamubabaro yose ni mibi,

Ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.

16 Uduke turimo kūbaha Uwiteka,

Turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara.

17 Kugaburirwa imboga mu rukundo,

Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.

18 Umunyamujinya abyutsa intonganya,

Ariko utihutira kurakara arazihosha.

19 Inzira y’umunyabute imeze nk’uruzitiro rurimo amahwa,

Ariko inzira y’umukiranutsi ni nyabagendwa.

20 Umwana ufite ubwenge anezeza se,

Ariko umupfapfa asuzugura nyina.

21 Ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge,

Ariko umuntu witonda yibonereza inzira itunganye.

22 Aho inama itari imigambi ipfa ubusa,

Ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa.

23 Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi,

Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza!

24 Ku munyabwenge inzira y’ubugingo irazamuka,

Kugira ngo ave ikuzimu mu bapfuye.

25 Uwiteka azasenya urugo rw’umwibone,

Ariko azakomeza urubibi rw’umupfakazi.

26 Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka,

Ariko amagambo anezeza aramutunganira.

27 Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo,

Ariko uwanga impongano azarama.

28 Umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize,

Ariko akanwa k’umunyabyaha gasesagura ibigambo.

29 Uwiteka aba kure y’inkozi z’ibibi,

Ariko yumva gusaba k’umukiranutsi.

30 Amaso akeye anezeza umutima,

Kandi inkuru nziza zikomeza intege.

31 Utegera ugutwi igihano kiyobora mu bugingo,

Azaba mu banyabwenge.

32 Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe,

Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge.

33 Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge,

Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro.

Imig 16

1 Inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyirayo,

Ariko igisubizo cy’ururimi rwe kiva ku Uwiteka.

2 Imigenzereze y’umuntu yose itunganira amaso ye,

Ariko Uwiteka ni we ugera imitima.

3 Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka,

Ni ho imigambi yawe izakomezwa.

4 Ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo,

Ndetse umunyabyaha yamutegekeye umunsi w’amakuba.

5 Umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka,

Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa.

6 Imbabazi n’ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa,

Kandi kūbaha Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi.

7 Iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka,

Atuma n’abanzi be buzura na we.

8 Uduke turimo gukiranuka,

Turuta inyungu nyinshi irimo gukiranirwa.

9 Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe,

Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze.

10 Amateka ameze nk’ay’Imana aba ku rurimi rw’umwami,

Ntabwo ijambo rye rigoreka imanza.

11 Iminzani n’ibyuma bipimishwa bitunganye ni iby’Uwiteka,

Ibipimishwa byo mu mufuka byose ni umurimo we.

12 Ni ikizira ku bami gukora ibibi,

Kuko ingoma ikomezwa no gukiranuka.

13 Ururimi rukiranuka ni rwo runezeza abami,

Kandi bagakunda uvuga ibitunganye.

14 Uburakari bw’umwami ni intumwa y’urupfu,

Ariko umunyabwenge arabuhosha.

15 Iyo mu maso h’umwami hakeye bitera ubugingo,

Kandi urukundo rwe rusa n’igicu kimanura imvura y’umuhindo.

16 Kubona ubwenge ni byiza cyane kuruta kubona izahabu,

Ni ukuri umuntu yahitamo ubuhanga kuburutisha ifeza nziza.

17 Inzira nyabagendwa y’abakiranutsi ni ukureka ibibi,

Uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe.

18 Kwibona kubanziriza kurimbuka,

Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.

19 Ni byiza kugira umutima woroshye ugafatanya n’aboroheje,

Kuruta kugabana iminyago n’abibone.

20 Uwitondera Ijambo azabona ibyiza,

Kandi uwisunga Uwiteka aba ahirwa.

21 Ufite umutima w’ubwenge azitwa umunyamakenga,

Kandi ururimi ruryoshya amagambo rwungura kwiga.

22 Ubwenge bubera nyirabwo isōko y’ubugingo,

Ariko ikibabaza abapfapfa ni ubupfu bwabo.

23 Umutima w’umunyabwenge wigisha ururimi rwe,

Kandi umwungura ubwenge mu byo avuga.

24 Amagambo anezeza ni nk’ubuki,

Aryohera ubugingo bw’umuntu agakomeza ingingo ze.

25 Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza,

Ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu.

26 Inda y’umukozi ni yo imutera gukora,

Kandi akanwa ke na ko karamwaka.

27 Imburakamaro igambirira ibibi,

Kandi ururimi rwayo rwotsa nk’umuriro.

28 Umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya,

Kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z’amagara.

29 Umunyarugomo yoshya umuturanyi we,

Kandi akamunyuza mu nzira idatunganye.

30 Uwica ijisho aba atekereza iby’ubugoryi,

Agahekenya amenyo agira ngo asohoze ibibi.

31 Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro,

Bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka.

32 Utihutira kurakara aruta intwari,

Kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu.

33 Abantu batera inzuzi,

Ariko uko bigenda kose bitegekwa n’Uwiteka.

Imig 17

1 Utwokurya dukakaye turimo amahoro,

Turuta urugo rwuzuye ibyokurya,

Ariko rufite intonganya.

2 Umugaragu witonda azarera mwene shebuja ukora ibiteye isoni,

Kandi azaragwa hamwe na bo.

3 Uruganda rutunganya ifeza n’itanura ritunganya izahabu,

Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.

4 Inkozi y’ibibi yumvira imvugo y’ibigoryi,

Umunyabinyoma ategera amatwi ururimi rw’inkubaganyi.

5 Ushinyagurira umukene aba atuka Iyamuremye,

Uwishimira ibyago by’abandi ntazabura guhanwa.

6 Abuzukuru ni ikamba ry’abasaza,

Kandi ba se babera abana babo icyubahiro.

7 Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa,

Ariko cyane ururimi rubeshya ntirukwiriye imfura.

8 Uhabwa impongano yibwira ko afite ikintu cy’igiciro cyinshi,

Aho ayerekewe hose abona ko imugiriye akamaro.

9 Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo,

Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z’amagara.

10 Gucyahwa kugera umunyabwenge ku mutima,

Kuruta guhanisha umupfapfa inkoni ijana.

11 Umuntu mubi ashaka ubugome gusa,

Ni byo bizamuzanira intumwa y’inkazi.

12 Guhura n’idubu ryibwe ibyana byaryo,

Biruta guhura n’umupfu ku bupfu bwe.

13 Uwitura ibyiza ibibi,

Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe.

14 Itangira ry’intonganya ni nk’ugomoroye amazi,

Nuko reka impaka zitarabyara intonganya.

15 Uha urubanza ababi kandi utsindisha abakiranutsi,

Bombi ni ikizira ku Uwiteka.

16 Impiya ziri mu ntoki z’umupfapfa zimaze iki?

Zamugurira ubwenge kandi nta mutima agira?

17 Incuti zikundana ibihe byose,

Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba.

18 Umuntu ubuze ubwenge arahirira ubwishingire,

Akishingira undi imbere y’umuturanyi we.

19 Ukunda intonganya aba akunze n’ibicumuro,

Ushaka gusumbisha abandi urugo aba yishakiye kurimbuka.

20 Ufite umutima unanirana nta byiza abona,

Kandi uw’ururimi rugoreka azagwa mu makuba.

21 Ubyaye umupfapfa aba yiteye agahinda,

Kandi se w’umupfapfa nta munezero agira.

22 Umutima unezerewe ni umuti mwiza,

Ariko umutima ubabaye umutera konda.

23 Umunyabyaha yakirira impongano zihishwe mu kwaha,

Kugira ngo agoreke inzira z’imanza.

24 Ubwenge buba hafi imbere y’ujijutse,

Ariko umupfapfa ajya kubushakira ku mpera y’isi.

25 Umwana upfapfana atera se agahinda,

Kandi akabera nyina ikirumbo.

26 Si byiza guca umukiranutsi igihano,

Cyangwa gukubitira imfura gutunganya kwazo.

27 Uwifata mu magambo ni umunyabwenge,

Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse.

28 Ndetse n’umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge,

Kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga.

Imig 18

1 Uwitandukanya n’abandi aba ashaka ibyo ararikiye,

Akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana.

2 Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka,

Ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we.

3 Iyo hatungutse inkozi z’ibibi haba haje umugayo,

Kandi ubushizi bw’isoni buzana n’igitutsi.

4 Amagambo yo mu kanwa k’umunyabwenge ni nk’amazi maremare,

Kandi isōko y’ubwenge ni nk’akagezi gasūma.

5 Si byiza kwita ku cyubahiro cy’umunyabyaha mu rubanza,

Kandi si byiza kwirengagiza urubanza rw’umukiranutsi.

6 Amagambo y’umupfapfa azana intonganya,

Kandi ururimi rwe rusemera agasaya.

7 Akanwa k’umupfapfa ni ko kazamurimbura,

Kandi ikigusha umutima we mu mutego ni ururimi rwe.

8 Amagambo y’inzimuzi aryohera amatwi,

Aba nk’uturyohera umuntu asamuye tujya mu nda ye.

9 Ugira ubute ku murimo we,

Aba ameze nk’umuvandimwe w’umurimbuzi.

10 Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye,

Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera.

11 Ubutunzi bw’umukire ni umudugudu we ukomeye,

Kandi ibyo yibwira bimugota nk’inkike ndende zihomye.

12 Kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka,

Kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro.

13 Usubiza bakimubwira,

Bigaragaza ubupfu bwe n’ubushizi bw’isoni.

14 Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye,

Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?

15 Umutima w’umunyamakenga uronka kumenya,

Kandi ugutwi k’umunyabwenge ni cyo gushaka.

16 Amaturo y’umuntu amuhesha inzira,

Akamugeza imbere y’abakomeye.

17 Mu rubanza ubanje kuvuga asa n’ukiranuka,

Ariko uwo yaregaga iyo aje aramuhinyuza cyane.

18 Ubufindo bumara impaka,

Kandi bukiranura abakomeye.

19 Umuntu ubabajwe n’uwo bava inda imwe,

Kumugorora biraruhije biruta guhindūra umurwa ukomeye,

Kandi intonganya zabo zimeze nk’ibyuma byugariye ibihome.

20 Ururimi rwiza ni rwo ruhaza inda y’umuntu,

Kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha guhaga.

21 Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza,

Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana.

22 Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza,

Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka.

23 Umukene avuga yihonga,

Ariko umukire asubizanya umwaga.

24 Incuti nyinshi zisenya urugo,

Ariko haba incuti iramba ku muntu,

Imurutira umuvandimwe.

Imig 19

1 Umukene ugenda atunganye,

Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa.

2 Kubaho udafite ubwenge si byiza,

Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira.

3 Ubupfapfa bw’umuntu bumuyobya inzira ye,

Kandi umutima we winubira Uwiteka.

4 Ubutunzi bugwiza incuti,

Ariko umukene we atandukana na mugenzi we.

5 Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa,

Kandi uvuga ibinyoma ntazabikira.

6 Benshi bavuga amagambo ashyeshya imbere y’umunyabuntu,

Kandi umuntu wese akunda utanga.

7 Abavandimwe b’umukene bose baramwanga,

Incuti ze zikarushaho kumwirengagiza,

Iyo abaganirije baramuninira bakigendera.

8 Uwishakira ubwenge aba akunda ubugingo bwe,

Ukomeza kwitonda azabona ibyiza.

9 Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa,

Kandi uvuga ibinyoma azapfa abizize.

10 Umupfapfa ntakwiriye ibinezeza,

N’umugaragu ntakwiriye gutegeka ibikomangoma.

11 Amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara,

Kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe.

12 Uburakari bw’umwami bumera nk’ubw’intare itontoma,

Ariko ineza ye ni nk’ikime gitonze ku bwatsi.

13 Umwana upfapfana abera se ikirumbo,

Kandi intonganya z’umugore ni nk’ibitonyanga bidatuza.

14 Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be,

Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka.

15 Ubute butera gusinzira ubuticura,

Kandi uwinaniwe arananuka.

16 Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe,

Ariko utita ku nzira ze azapfa.

17 Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka,

Na we azamwishyurira ineza ye.

18 Hana umwana wawe ubwo ukimwiringiye,

Ariko ntumuhanire kumwica.

19 Umunyamujinya mwinshi azabihanirwa,

Kandi naho wabimukiza uzongera wihete.

20 Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe,

Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.

21 Mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi,

Ariko inama y’Uwiteka ni yo ihoraho.

22 Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa,

Kandi umukene aruta umunyabinyoma.

23 Kūbaha Uwiteka bitera ubugingo,

Umwubashye azahora ahaze,

Ntazagerwaho n’ibibi.

24 Inyanda ishyira ukuboko ku mbehe,

Ariko ntiyitamike.

25 Kubita umukobanyi kandi abaswa baziga kwitonda,

Bwiriza ujijutse na we azamenya ubwenge.

26 Usesagura ibya se agasendesha nyina,

Ni umwana ukoza isoni akaba n’igitutsi.

27 Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo ubwirizwa,

Ngo wiyobagize amagambo y’ubwenge.

28 Umuhamya utagira umumaro agayisha imanza zitabera,

Kandi akanwa k’umunyabyaha karyohera ibibi kakabimira.

29 Ibihano biringanirijwe abakobanyi,

Kandi inkoni zitegekewe ibitugu by’abapfapfa.

Imig 20

1 Vino ni umukobanyi,

Inzoga zirakubaganisha,

Kandi ushukwa na byo ntagira ubwenge.

2 Igitinyiro cy’umwami ni nk’icy’intare yivuga,

Umurakaje aba agiriye amagara ye nabi.

3 Umuntu ashimirwa kwirinda impaka,

Ariko umupfapfa wese akunda intonganya.

4 Nzarimirana w’umunyabute ntiyihingira atinya imbeho,

Ni cyo gituma mu isarura azasabiriza kandi ntagire icyo abona.

5 Imigambi yo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi y’imuhengeri,

Ariko umunyabwenge azayifindura.

6 Abenshi mu bantu bakunda kwamamaza ineza yabo,

Ariko umunyamurava wamubona he?

7 Umukiranutsi agendera mu murava we,

Hahirwa abana be bazamukurikira.

8 Umwami wicaye ku ntebe y’imanza,

Atatanyisha ibibi byose amaso ye.

9 Ni nde ubasha kuvuga ati

“Ni jye wiyejeje umutima,

Ubu nkize icyaha cyanjye”?

10 Ibipimisho biciye ukubiri n’ingero ziciye ukubiri,

Byombi ni ibizira ku Uwiteka.

11 Umuntu naho ari umwana amenyekanira ku byo akora,

Niba umurimo we uboneye kandi utunganye.

12 Ugutwi kumva n’ijisho rireba,

Byombi byaremwe n’Uwiteka.

13 Ntukunde kuryamīra kugira ngo utazakena,

Kanguka ube maso kandi uzahaga ibyokurya.

14 Ugiye kugura arapfobya ati

“Urampenze, urampenze!”

Ariko agenda yishimira icyo aguze.

15 Hariho izahabu n’amabuye ya marijani menshi,

Ariko umunwa w’ubwenge ni ibyambarwa by’igiciro cyinshi.

16 Uwishingiye umushyitsi umwake umwambaro we ho ingwate,

Kandi uwishingiye abashyitsi umwemere ho ubugwate.

17 Urisha ubuhwahwa araryoherwa,

Ariko hanyuma bikamubera umusenyi mu kanwa ke.

18 Imigambi yose ikomezwa n’inama,

Kandi uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge.

19 Ugenda ari inzimuzi amena ibanga,

Nuko ntukiyuzuze n’ukunda kuvugagura.

20 Uvuma se cyangwa nyina,

Urumuri rwe ruzazimira mu mwijima w’icuraburindi.

21 Umwandu wabonekera mu maguru mashya mu itangira,

Ariko amaherezo ntuhira.

22 Ntukavuge uti “Nzihōrera.”

Tegereza Uwiteka na we azagukiza.

23 Ibipimisho biciye ukubiri ni ikizira ku Uwiteka,

Kandi igipimo kibeshya si cyiza.

24 Uwiteka ni we uyobora imigendere y’umuntu,

Mbese umuntu yamenya ate inzira aganamo?

25 Guhubukira indahiro y’ibyo yashinganye bibera umuntu umutego,

Yamara kurahira agasigara yisiganuza.

26 Umwami w’ubwenge ahūza abanyabyaha ikibando,

Hanyuma akabagosora.

27 Umwuka w’umuntu ni urumuri yahawe n’Uwiteka,

Rusesengura ibihishwe mu mutima.

28 Imbabazi n’ukuri ni byo bitera umwami kurama,

Kandi ingoma ye ikomezwa n’imbabazi.

29 Ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo,

Kandi ubwiza bw’abasaza ni uruyenzi rw’imvi.

30 Inguma ziryana zikuraho ibibi,

Kandi imibyimba igera ku mutima.