Imig 21

1 Umutima w’umwami uri mu kuboko k’Uwiteka,

Awuganisha aho ashatse hose nk’uyobora amazi mu migende yayo.

2 Inzira y’umuntu yose imutunganiye ubwe,

Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.

3 Gukiranuka n’imanza zitabera,

Birutira Uwiteka ibitambo.

4 Kurebana igitsure n’umutima w’ubwibone,

Ni byo rumuri rw’abanyabyaha,

Byose ni icyaha.

5 Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire,

Ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa.

6 Ubutunzi bushakishwa ururimi rubeshya buyoka nk’umwuka,

Ababushaka baba bashaka urupfu.

7 Urugomo rw’abanyabyaha ruzabahitana,

Kuko banga gukora ibitunganye.

8 Inzira y’uremerewe n’ibyaha iragoramanga cyane,

Ariko imirimo y’uboneye ihora itunganye.

9 Kuba mu gakinga k’urusenge,

Biruta kubana n’umugore w’ingare mu nzu y’inyumba.

10 Umutima w’umunyabyaha wifuza ibyaha,

Umuturanyi we ntabwo yabona ineza imuturukaho.

11 Iyo umukobanyi ahanwe injiji yumviraho,

Kandi umunyabwenge iyo yigishijwe ahabwa kumenya.

12 Umukiranutsi yitegereza inzu y’abanyabyaha,

Uko bubikwa bakarimbuka.

13 Uwica amatwi ngo atumva gutaka k’umukene,

Na we azataka kandi ntazumvwa.

14 Ituro ritanzwe rwihishwa rihosha uburakari,

N’impongano zihishwe mu kwaha zoroshya umujinya ukaze.

15 Umukiranutsi anezezwa no gukora ibitunganye,

Ariko ku nkozi z’ibibi bizazibera icyishi.

16 Umuntu ujarajara akava mu nzira y’ubwenge,

Azaba mu iteraniro ry’abapfuye.

17 Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene,

Ukunda vino n’amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi.

18 Umunyabyaha azaba incungu y’umukiranutsi,

N’umugambanyi azagwa mu kigwi cy’intungane.

19 Kwibera ku gasozi kadatuwe,

Kuruta kubana n’umugore w’umwaga utera intonganya.

20 Mu rugo rw’umunyabwenge hari ubutunzi bw’igiciro cyinshi n’amavuta ya elayo,

Ariko umupfapfa we abipfusha ubusa akabimaraho.

21 Ukurikiza gukiranuka n’imbabazi,

Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n’icyubahiro.

22 Umunyabwenge yurira inkike z’umudugudu w’intwari,

Kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga.

23 Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe,

Ni we urinda ubugingo bwe amakuba.

24 Umwibone w’umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro,

Akorana ubwirasi bwibona.

25 Umunyabute yicwa no kwifuza,

Kuko yanga gukoresha amaboko ye.

26 Hariho uhorana uburūra umunsi ukira,

Ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane.

27 Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira,

Nkanswe noneho iyo agitanganye umutima mubi.

28 Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa,

Ariko umuntu wumva neza nta wuzamubuza kuvuga.

29 Umunyabyaha ntagira imbebya ku maso ye,

Ariko umuntu w’intungane atunganya inzira ze.

30 Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama,

Byabasha kurwanya Uwiteka.

31 Ifarashi irindirijwe umunsi w’urugamba,

Ariko kunesha kuva ku Uwiteka.

Imig 22

1 Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi,

No gukundwa kuruta ifeza n’izahabu.

2 Umutunzi n’umukene bahurira hamwe,

Uwiteka ni we wabaremye bose.

3 Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga,

Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.

4 Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka,

Ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.

5 Amahwa n’imitego biri mu nzira y’ikigoryi,

Urinda ubugingo bwe azanyura kure yabyo.

6 Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo,

Azarinda asaza atarayivamo.

7 Umukire ategeka umukene,

Kandi uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije.

8 Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano,

Inkoni y’uburakari bwe izavunika.

9 Urebana ibambe azahirwa,

Kuko agaburira umukene ibyokurya bye.

10 Irukana umukobanyi kandi intonganya zizajyana na we,

Ndetse imivurungano no gukozwa isoni bizashira.

11 Ukunda kugira umutima uboneye,

Akagira imbabazi mu byo avuga,

Umwami azaba incuti ye.

12 Amaso y’Uwiteka arinda ufite ubwenge,

Ariko atsembaho iby’abagambanyi.

13 Umunyabute arahwaganya ati

“Hanze hari intare, nasohoka yanyicira mu nzira.”

14 Akanwa k’abagore b’inzaduka ni imva ndende,

Uwo Uwiteka azinutswe azayigwamo.

15 Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana,

Ariko inkoni ihana izabumucaho.

16 Uwishakira ubutunzi akarenganya abakene,

Kandi uhongera abakire,

Bombi bazakena nta kabuza.

Inama umunyabwenge atanga

17 Tega ugutwi wumve amagambo y’umunyabwenge,

Kandi umutima wawe ushishikarire kumenya ubwenge bwanjye,

18 Kuko ari byiza nubikomeza mu mutima wawe,

Bigahora mu kanwa kawe.

19 Nabikumenyesheje uyu munsi wowe ubwawe,

Kugira ngo ibyiringiro byawe bibe ku Uwiteka.

20 Mbese sinakwandikiye ibyiza by’inama n’ibyo kumenya,

21 Kugira ngo nkwemeze amagambo y’ukuri,

Usubiraneyo ayo magambo ku bagutumye?

22 Ntukanyage umukene kuko ari umukene,

Kandi ntukarenganye indushyi mu manza,

23 Kuko Uwiteka azababuranira,

Kandi ababarenganya azabanyaga ubugingo bwabo.

24 Ntugacudike n’umunyamujinya,

Kandi ntukagendane n’umunyaburakari,

25 Kugira ngo utiga ingeso ze,

Zikabera ubugingo bwawe umutego.

26 Ntukabe mu bīshingirisha gukorana mu biganza,

Cyangwa abīshingira abanyamyenda.

27 Niba udafite ibyo kumwishyurira,

Washaka ko agutwara uburiri waryamagaho?

28 Ntugashingure imbago za kera,

Izo ba sogokuruza bashinze.

29 Hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye?

Bene uwo azaba imbere ku mwami,

Ntazakorera abagufi.

Imig 23

1 Igihe wicajwe no gusangira n’umutware,

Ushyire umutima kuri uwo uri imbere yawe.

2 Niba uzi yuko uri umunyandanini,

Wifatira icyuma ku muhogo wawe.

3 Ntiwishinge ibyokurya bye biryoshye,

Kuko bishukana.

4 Ntukarushywe no gushaka ubutunzi,

Ihebere bwa bwenge bwawe.

5 Mbese wahanga amaso ku bitariho?

Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa,

Bukaguruka nk’uko igisiga kirenga mu bushwi.

6 Ntukarye ibyokurya by’ufite ijisho ribi,

Kandi ntukifuze ibyokurya bye biryoshye,

7 Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.

Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”,

Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe.

8 Intore wamize uzayiruka,

Kandi uzaba wapfushije ubusa amagambo yawe wamushimishije.

9 Ntukagire icyo uvuga umupfapfa akumva,

Kuko azahinyura ubwenge bw’amagambo yawe.

10 Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera,

Kandi ntukarengēre mu mirima y’impfubyi,

11 Kuko Umurengezi wabo akomeye,

Azakuburanya ababuranira.

12 Hugurira umutima wawe kwigishwa,

N’amatwi yawe ku magambo yo kumenya.

13 Ntukange guhana umwana,

Kuko numukubita umunyafu atazapfa.

14 Uzamukubita umunyafu,

Maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu.

15 Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge,

Uwanjye na wo uzanezerwa.

16 Ni ukuri umutima wanjye uzanezerwa,

Nuvuga ibitunganye.

17 Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby’abanyabyaha,

Ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira.

18 Kuko hariho ingororano koko,

Kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.

19 Tega amatwi mwana wawe, ugire ubwenge,

Kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza.

20 Ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga,

No mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama.

21 Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,

Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara.

22 Umvira so wakubyaye,

Kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru.

23 Gura ukuri ntuguranure,

Gura ubwenge no kwigishwa n’ubuhanga.

24 Se w’umukiranutsi azishima cyane,

Kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira,

25 So na nyoko bishime,

Kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu.

26 Mwana wanjye, mpa umutima wawe,

Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye.

27 Kuko umugore wa maraya ari uruhavu rurerure,

Kandi umugore w’inzaduka ari urwobo rufunganye.

28 Ni ukuri aca igico nk’umwambuzi,

Kandi atuma hagwira abagambanyi mu bantu.

29 Ni nde ubonye ishyano?

Ni nde utaka?

Ni nde ufite intonganya?

Ni nde wiganyira?

Ni nde ufite inguma zitagira impamvu?

Ni nde utukuza amaso?

30 Ni abarara inkera,

N’abagenda bavumba inturire.

31 Ntukarebe vino uko itukura,

Igihe ibirira mu gikombe,

Ikamanuka neza.

32 Amaherezo iryana nk’inzoka,

Igatema nk’impiri.

33 Amaso yawe ukayahanga ku by’inzaduka,

Kandi umutima wawe ukavuga ibigoramye.

34 Ni ukuri ukazengerezwa nk’uryamye mu nyanja hagati,

Cyangwa nk’umuntu uryamye hejuru y’umuringoti wo mu nkuge.

35 Ukavuga uti “Bankubise nyamara nta cyo mbaye,

Bampondaguye kandi sinumvise,

Ndakanguka ryari ngo nongere njye kuvumba?”

Imig 24

1 Ntukagirire abantu babi ishyari,

Kandi ntukifuze kubana na bo,

2 Kuko imitima yabo itekereza kurenganya,

Kandi ururimi rwabo ruvuga ibyo kugira nabi.

3 Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,

Kandi rukomezwa no kujijuka.

4 Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo,

Mo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro.

5 Umunyabwenge arakomeye,

Kandi ujijutse yunguka imbaraga.

6 Uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge,

Aho abajyanama benshi bari haba amahoro.

7 Ubwenge burenga umupfapfa ntabushyikire,

Iyo ari mu iteraniro ntabumbura umunwa.

8 Ugambirira gukora ibibi,

Bamwita umugira nabi.

9 Imigambi y’ubupfapfa ni yo cyaha,

Kandi umukobanyi ni umuziro mu bantu.

10 Nugamburura mu makuba,

Gukomera kwawe kuba kubaye ubusa.

11 Abajyanirwa gupfa ubarokore,

Kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire.

12 Nuvuga uti “Dore ntabwo twabimenye”,

Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi?

Irinda ubugingo bwawe ni yo ibimenya,

Mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye n’imirimo yakoze?

13 Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko buryoha,

Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe.

14 Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe,

Nububona ni bwo n’ingororano zizaboneka,

Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby’ubusa.

15 Wa munyabyaha we, ntugace igico ku rugo rw’umukiranutsi,

Ntugasahure ubuturo bwe,

16 Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka,

Ariko abanyabyaha bazagushwa n’amakuba.

17 Ntukishime umwanzi wawe aguye,

Kandi ntukagire umutima unezezwa n’uko atsembwe,

18 Kugira ngo Uwiteka atabireba akababazwa na byo,

Akirengagiza uburakari yamurakariye.

19 Ntugahagarikwe umutima n’inkozi z’ibibi,

Ntukifuze iby’abanyabyaha,

20 Kuko nta ngororano y’umuntu mubi,

Urumuri rw’ukiranirwa ruzazima.

21 Mwana wanjye, wubahe Uwiteka n’umwami,

Kandi ntukishyire mu by’abajya irya n’ino,

22 Kuko amakuba yabo azabatungura.

Ni nde wamenya kurimbuka kwabo bose?

Iyindi migani y’abanyabwenge

23 Ibi na byo ni imigani y’abanyabwenge:

Kuba intinyamaso mu rubanza si byiza,

24 Ukiza umunyabyaha ati “Ufite urubanza”,

Azavumwa n’igihugu kandi amahanga azamwanga urunuka.

25 Ariko abamucyaha bazagubwa neza,

Kandi umugisha mwiza uzabazaho.

26 Ushubije ibitunganye,

Aba asomye ku munwa.

27 Banza witegure ibyo ku gasozi,

Uringanize imirima yawe,

Hanyuma uzabone kūbaka inzu.

28 Ntugashinje umuturanyi wawe nta mpamvu,

Kandi ntugashukanishe ururimi rwawe.

29 Ntukavuge uti “Ibyo yankoreye nzabimwitura,

Mwiture ibihwanye n’imirimo yakoze.”

30 Nanyuze ku murima w’umunyabute,

No ku ruzabibu rw’umuntu ubuze ubwenge.

31 Nasanze hose ari amahwa,

Hose ifurwe yarahazimagije,

Kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwarasenyutse.

32 Nuko ndebye mbyitegereza neza,

Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa.

33 Uti “Henga nsinzire gato,

Nihweture kanzinya,

Kandi nipfunyapfunye nsinzire.”

34 Uko ni ko ubukene buzagufata nk’umwambuzi,

N’ubutindi bukagutera nk’ingabo.

Imig 25

Iyindi migani ya Salomo

1 Iyi na yo ni imigani ya Salomo yimuwe, yandikwa n’abagaragu ba Hezekiya umwami w’u Buyuda.

2 Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu,

Ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura.

3 Uko ijuru riri hejuru cyane n’isi igera ikuzimu,

Ni ko n’imitima y’abami itamenyekana.

4 Kura inkamba mu ifeza,

Maze hazavamo icyuma gihabwa umusennyi.

5 Kura abagome imbere y’umwami,

Maze ingoma ye izakomezwa no gukiranuka.

6 Ntukibonabone imbere y’umwami,

Kandi ntugahagarare mu mwanya w’abakomeye.

7 Kuko ibyiza ari uko wahamagarwa ngo “Ngwino witabe”,

Biruta ko wasubizwayo imbere y’umwami murebana.

8 Ntukihutire kuburanya mugenzi wawe,

Yagutsinda wakorwa n’isoni,

Hanyuma ukabura uko ugira.

9 Ahubwo mwikiranure muri ukwanyu,

Kandi ntukabitarange,

10 Kugira ngo ubyumva atazakugaya,

Kandi umugayo wawe ukazaguhamaho.

11 Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye,

Ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza.

12 Gucyaha k’umunyabwenge gutunganira ubyumva,

Nk’impeta y’izahabu cyangwa imitamirizo y’izahabu nziza.

13 Uko imbeho ya shelegi imera mu gihe cy’isarura,

Ni ko intumwa idatenguha imerera abayitumye,

Kuko inyura umutima wa ba shebuja.

14 Nk’uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa,

Ni ko uwo muntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya.

15 Kwitonda ukarindīra byemeza umutware,

Kandi ururimi rworoheje ruvuna igufwa.

16 Mbese ubonye ubuki?

Uryeho ubuguhagije,

Nturenze urugero kugira ngo utaburuka.

17 Ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y’umuturanyi,

Kugira ngo ataguhararuka akakwanga.

18 Umuntu ushinja umuturanyi we ibinyoma,

Ni nk’imangu n’inkota n’umwambi utyaye.

19 Kwizera umuhemu mu gihe cy’amakuba,

Ni nk’iryinyo ricitse n’ikirenge gitanye.

20 Udabagirira umuntu ubabaye mu mutima,

Ameze nk’uwiyambika ubusa mu mbeho,

Cyangwa nk’umushari wa vino usutswe ku munyu.

21 Umwanzi wawe nasonza umugaburire,

Nagira inyota umuhe amazi yo kunywa,

22 Kuko uzaba urunze amakara yaka ku mutwe we,

Kandi Uwiteka azakugororera.

23 Umuyaga uva ikasikazi uzana imvura,

Ni ko n’ururimi ruzimura rutera kwiraburirwa mu maso.

24 Kuba mu gakinga k’urusenge,

Biruta kubana n’umugore w’ingare mu nzu y’inyumba.

25 Nk’uko amazi afutse amerera umutima waka,

Ni ko n’inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure.

26 Umukiranutsi wiyoroshya imbere y’abanyabyaha,

Ameze nk’iriba ritobamye n’isōko yandujwe.

27 Si byiza kurya ubuki bwinshi,

Kandi icyubahiro abantu bishakira si cyo cyubahiro nyakuri.

28 Umuntu utitangīra mu mutima,

Ameze nk’umudugudu usenyutse utagira inkike.

Imig 26

1 Nk’uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye,

Haba n’imvura yo mu isarura,

Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye.

2 Nk’uko igishwi kijarajara,

N’intashya uko iguruka,

Ni ko n’umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho.

3 Ikibōko gikwiriye ifarashi,

Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe,

N’inkoni na yo ikwiriye ibitugu by’abapfapfa.

4 Ntusubize umupfapfa ibihwanye n’ubupfapfa bwe,

Kugira ngo udasa na we.

5 Subiza umupfapfa ibikwiriye ubupfapfa bwe,

Ye kwirata ko ari umunyabwenge.

6 Utuma umupfapfa,

Aba yivunnye amaguru akaba yihaye gupfirwa.

7 Nk’uko amaguru y’ikimuga agenda ajegajega,

Ni ko umugani umera mu kanwa k’umupfapfa.

8 Guha umupfapfa icyubahiro,

Ni nko kujugunya isaho y’utubuyenge tw’igiciro kinini ku kirundo cy’amabuye.

9 Nk’uko ihwa rihanda mu kiganza cy’umusinzi,

Ni ko umugani uciwe n’abapfapfa uvugwa.

10 Ugurira umupfapfa cyangwa umuhisi,

Ameze nk’umurashi ukomeretsa abantu bose.

11 Nk’uko imbwa isubira ku birutsi byayo,

Ni ko umupfapfa asubira ku bupfapfa bwe.

12 Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge?

Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo.

13 Umunyabute arahwaganya ati

“Mu nzira hari intare,

Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.”

14 Nk’uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo,

Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe.

15 Umunyabute akora ku mbehe,

Akananirwa kwitamika.

16 Umunyabute yibwira ko ari umunyabwenge,

Kurusha abantu barindwi basubizanya impamvu.

17 Umugenzi urakazwa n’intonganya zitamwerekeyeho,

Ameze nk’ufashe imbwa amatwi.

18 Nk’uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu,

19 Ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo,

Ati “Nagukinishaga.”

20 Iyo inkwi zibuze umuriro urashira,

Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira.

21 Nk’uko amakara acwekēra bakongeraho andi,

Cyangwa inkwi zishyirwa ku muriro,

Ni ko ukunda intonganya acana impaka.

22 Amagambo y’inzimuzi yongorerana aryohera amatwi,

Kandi akuzura umutima.

23 Ururimi ruvuga urukundo ruvanze n’umutima mubi,

Ni nk’ikibindi gihomeshejwe inkamba z’ifeza.

24 Uwangana ahorana amagambo ashukana,

Ariko mu mutima we abitsemo uburyarya.

25 Nagira imvugo nziza ntukamwizere,

Kuko mu mutima we harimo ibizira birindwi.

26 Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya,

Ububi bwe buzagaragarira imbere y’iteraniro.

27 Ucukura urwobo azarugwamo,

Kandi uhirika ibuye rizamubirindukana.

28 Ururimi rubeshya rwanga abo rwakomerekeje,

Kandi akanwa gashyeshya kararimbura.

Imig 27

1 Ntukiratane iby’ejo,

Kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana.

2 Aho kwishima washimwa n’undi,

Ndetse n’umushyitsi ariko atari ururimi rwawe wishimisha.

3 Ibuye riraremereye,

Umusenyi ni umutwaro,

Ariko uburakari bw’umupfapfa burusha byombi kuremera.

4 Uburakari butera urugomo,

Kandi umujinya umeze nk’isūri,

Ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari?

5 Guhanirwa ku mugaragaro,

Kuruta urukundo rudaseruka.

6 Ibikomere by’umukunzi bizanwa n’ukuri,

Ariko umwanzi asomana akabya.

7 Uwijuse akandagira mu buki,

Ariko inda ishonje ikirura cyose kirayiryohera.

8 Uko inyoni iguruka igasiga icyari cyayo,

Ni ko umuntu ameze ururongotana agata iwabo.

9 Nk’uko amadahano y’imibavu anezeza umutima,

Ni ko umuntu aryoherwa n’inama ivuye mu mutima w’incuti ye.

10 Ntukareke incuti yawe n’incuti ya so,

Kandi ku munsi ugize amakuba ntukajye gutabaza mwene so,

Umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.

11 Mwana wanjye, gira ubwenge,

Kandi unezeze umutima wanjye,

Kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.

12 Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga,

Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo.

13 Uwishingiye umushyitsi umwaka umwambaro we ho ingwate,

Uwishingiye umugore w’inzaduka umenye ko ari inshingano.

14 Uzinduka kare cyane akajya gushima incuti ye asakuza,

Bimubera nk’umuvumo.

15 Umunsi w’imvura nyinshi y’urujojo rudahita,

N’umugore w’ingare uvuga urudaca birahwanye.

16 Ushaka kumubuza ni nko kubuza umuyaga,

Azamufata anyerera nk’amavuta.

17 Uko icyuma gityaza ikindi,

Ni ko umuntu akaza mugenzi we.

18 Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo,

Kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa.

19 Nk’uko amaso y’umuntu arebana n’ayo mu mazi,

Ni ko umutima w’umuntu ureba mu wundi.

20 Ikuzimu nirimbukiro ntihahaga,

Ni ko n’amaso adahaga kurora.

21 Uruganda rutunganya ifeza,

N’itanura ritunganya izahabu,

Kandi umuntu ageragezwa n’ibyo bamwogeza.

22 Nubwo wasekurisha umupfapfa umuhini nk’ingano,

Ubupfu bwe ntibwamushiramo.

23 Gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze,

Kandi ufate neza amashyo yawe,

24 Kuko ubukungu budahoraho iteka,

Ingoma na yo idahoranwa ibihe byose.

25 Ubwatsi bukuze buracibwa bukarundwa hakamera ubushya,

Kandi ibyatsi byo mu misozi bigakoranirizwa mu rugo.

26 Abana b’intama bakubera imyambaro,

Kandi ihene zivamo izigurwa umurima,

27 Na yo amahenehene azaba ayo kunyobwa nawe,

Aguhaze n’abo mu rugo rwawe,

Ndetse atunge n’abaja bawe.

Imig 28

1 Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye,

Ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk’intare.

2 Igihugu kigira abami benshi kigira amagomerane,

Ariko umuntu w’umuhanga uzi ubwenge agitera kugubwa neza.

3 Umukene urenganya indushyi,

Ameze nk’imvura y’umugaru ikukumuye imyaka.

4 Abanga amategeko bashima abanyabyaha,

Ariko abakomeza amategeko barabarwanya.

5 Inkozi z’ibibi ntizimenya imanza zitabera,

Ariko abashaka Uwiteka bamenya byose.

6 Umukene ugenda ari inyangamugayo,

Aruta icyigenge naho cyaba ari igikire.

7 Uwitondera amategeko ni umwana uzi ubwenge,

Ariko uwiyuzuza n’ibisambo akoza se isoni.

8 Ugwirisha ubukungu bwe indamu n’inyungu mbi,

Aba abishakiye ubabarira abakene.

9 Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,

Gusenga kwe na ko ni ikizira.

10 Ushuka umukiranutsi ngo amuyobereze mu nzira mbi,

Azagwa mu rwobo yicukuriye,

Ariko umukiranutsi utunganye azazungura ibyiza.

11 Umukire yiyita umunyabwenge,

Ariko umukene ujijutse aramugenzura akamuhinyura.

12 Abakiranutsi iyo baguwe neza habaho icyubahiro cyinshi,

Ariko iyo abanyabyaha bagiye ejuru abantu barihisha.

13 Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,

Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.

14 Hahirwa umuntu uhorana kūbaha,

Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago.

15 Umutware mubi utwara ubwoko bukennye,

Ameze nk’intare itontoma n’idubu rihiga.

16 Umwami utagira ubwenge akunda kurenganya cyane,

Ariko uwanga indamu mbi ni we uzarama.

17 Umuntu uremerewe n’amaraso y’uwo yishe,

Azahunga abe icyohe he kugira umutangira.

18 Ugenda atunganye azakizwa,

Ariko ugoreka inzira ze azagwa bimutunguye.

19 Uhinga imirima ye azahaga ibyokurya,

Ariko ukurikiza inkorabusa azahaga ubutindi.

20 Umunyamurava agwiza imigisha myinshi,

Ariko uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa.

21 Kurobanura ku butoni si byiza,

Kandi si byiza ko umuntu acumuzwa n’akamanyu k’umutsima.

22 Umuntu w’ishyari ashakana ubukungu ubwira,

Kandi ntamenye yuko ubukene buzamugeraho.

23 Ucyaha umuntu hanyuma azashimwa,

Kuruta ufite ururimi rushyeshya.

24 Uwiba se cyangwa nyina maze akavuga ati “Si icyaha”,

Uwo ni mugenzi w’umurimbuzi.

25 Ufite umutima w’ubusambo abyutsa intonganya,

Ariko uwiringira Uwiteka azahaga bimubyibushye.

26 Uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa,

Ariko ugendera mu bwenge azakizwa.

27 Uha abakene ntazakena,

Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi.

28 Iyo abanyabyaha babyutse abantu barihisha,

Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baragwira.

Imig 29

1 Ucyahwa kenshi agashinga ijosi,

Azavunagurika atunguwe nta kizamukiza.

2 Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima,

Ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo.

3 Ukunda ubwenge anezeza se,

Ariko ubana n’abamaraya yiyaya ibintu bye.

4 Umwami akomeresha igihugu imanza zitabera,

Ariko uhongesha aragitsinda.

5 Umuntu ushyeshya umuturanyi we,

Aba asa nk’uteze amaguru ye ikigoyi.

6 Mu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo,

Ariko umukiranutsi arishima akavuza impundu.

7 Umukiranutsi azi urubanza rw’abakene,

Ariko umunyabyaha nta bwenge afite bwo kurumenya.

8 Abakobanyi bakongeza umudugudu imivurungano,

Ariko abanyabwenge bahosha uburakari.

9 Umunyabwenge iyo agiye impaka n’umupfapfa,

Naho yarakara cyangwa agaseka ntabwo zakoroha.

10 Abakunda kwicana banga intungane,

Kandi n’umukiranutsi bashaka uko bamwica.

11 Umupfapfa agaragaza uburakari bwe bwose,

Ariko umunyabwenge arifata akabucubya.

12 Iyo umutware yumviye amazimwe,

Abagaragu be bose baba abanyabyaha.

13 Umukene n’urenganya amahuriro yabo ni amwe,

Uwiteka ahwejesha amaso ya bombi.

14 Umwami ucira abakene imanza zitabera,

Ingoma ye izakomera iteka ryose.

15 Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge,

Ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni.

16 Iyo abanyabyaha bagwiriye,

Ibicumuro na byo biragwira,

Ariko abakiranutsi bazabitegereza bahenebera.

17 Hana umwana wawe azakuruhura,

Ndetse azanezeza umutima wawe.

18 Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge,

Ariko ukomeza amategeko aba ahirwa.

19 Ikiretwa ntigihanishwa amagambo,

N’iyo kiyumvise ntikiyitaho.

20 Mbese wabonye umuntu uhuta amagambo?

Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo.

21 Umugaragu warezwe neza uhereye mu bwana bwe,

Hanyuma azabera shebuja umwana.

22 Umunyamujinya abyutsa intonganya,

Kandi umuntu w’inkazi agwiza ibicumuro.

23 Ubwibone bw’umuntu buzamucisha bugufi,

Ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro.

24 Uwiyuzuza n’umujura aba yiyanga,

Yumva uko arahizwa akanga kubivuga.

25 Gutinya abantu kugusha mu mutego,

Ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro.

26 Benshi bashaka gutona ku mutware,

Ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza.

27 Ukiranirwa azirana n’abakiranutsi,

Kandi ugenda ari intungane azirana n’abanyabyaha.

Imig 30

Imigani ya Aguri

1 Amagambo ya Aguri mwene Yake y’ubuhanuzi. Uwo mugabo abwira Itiyeli ndetse Itiyeli na Ukali ati

2 “Ni ukuri ndi umuntu umeze nk’inka kurusha abandi bose,

Simfite kujijuka nk’umuntu,

3 Kandi sinize ubwenge,

Simenya n’Uwera uwo ari we.

4 Ni nde wazamutse mu ijuru kandi akamanuka?

Ni nde wateranyirije umuyaga mu bipfunsi bye?

Ni nde wapfunyitse amazi mu mwambaro we?

Ni nde washinze impera zose z’isi?

Izina rye ni nde,

kandi izina ry’umwana we ni nde niba uyazi?

5 “Ijambo ry’Imana ryose rirageragezwa,

Ni yo ngabo ikingira abayihungiyeho.

6 Ntukagire icyo wongēra ku magambo yayo,

Kugira ngo itagucyaha ugasanga uri umunyabinyoma.

7 “Nagusabye ibintu bibiri,

Ntubinyime umwanya nkiriho.

8 Nkuraho ibitagira umumaro n’ibinyoma bimbe kure,

Ntumpe ubukene cyangwa ubukire,

Ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye,

9 Kugira ngo ndahaga nkaguhakana nti

‘Uwiteka ni iki?’

Cyangwa nkaba umukene nkiba,

Nkagayisha izina ry’Imana yanjye.

10 “Ntukabeshyere umugaragu kuri shebuja,

Kugira ngo atakuvuma ugatsindwa n’urubanza.

11 “Hariho umuryango w’abantu bavuma ba se,

Kandi ntibahe ba nyina umugisha.

12 Hariho umuryango w’abantu biyita intungane,

Kandi batuhagiweho imyanda yabo.

13 Hariho umuryango w’abantu,

Bariya bagira amaso y’ubwibone,

Ijisho barikura mu gihene.

14 Hariho umuryango w’abantu bafite amenyo ameze nk’inkota n’ibijigo bimeze nk’ibyuma,

Byo gutsemba abakene mu isi n’indushyi ngo bazikure mu bantu.

15 “Umusundwe ufite abakobwa babiri bataka bati ‘Mpa, mpa!’

Hariho ibintu bitatu bitagira igihe bihaga,

Ndetse ni bine bitavuga biti ‘Birahagije’:

16 Imva, inda itabyara, isi idahaga amazi,

N’umuriro utavuga ngo ‘Mpaze inkwi.’

17 “Ijisho ry’useka se akanga kumvira nyina,

Rizanogorwa n’ibikōna byo mu bikombe,

Kandi ibyana by’ibisiga bizarimira.

18 “Hariho ibintu bitatu bitangaza bindengaho,

Ndetse ni bine ntazi:

19 Ubugenge bw’igisiga mu kirere,

Ubugenge bw’inzoka ku rutare,

Ubugenge bw’inkuge mu nyanja hagati,

N’ubugenge bw’umugabo ku nkumi.

20 “Ni ko ubugenge bw’umugore wa maraya bumeze,

Ararya akiyunyuguza,

Maze akavuga ati ‘Nta kibi nakoze.’

21 “Hariho ibintu bitatu bitigisa isi,

Ndetse ni bine itabasha kwihanganira:

22 Umugaragu iyo ahindutse umwami,

Umupfapfa iyo aguye ivutu,

23 Umugore w’igicamuke iyo atashye mu nzu,

N’umuja iyo azunguye nyirabuja.

24 “Hariho ibintu bine biba ku isi bitoya,

Ariko bifite ubwenge bukabije:

25 Ibimonyo ni ubwoko budakomeye,

Ariko byibikira ibyokurya mu cyi.

26 Impereryi ni ubwoko butagira imbaraga,

Ariko ziyubakira amazu mu bitare.

27 Inzige ntizigira umwami,

Ariko zitera zigabanyijemo imitwe.

28 N’umuserebanya ufatisha amaboko yawo,

Ariko uba no ku nyumba z’abami.

29 “Hariho ibintu bitatu bifite imigendere myiza,

Ndetse ni bine bigenda neza cyane:

30 Intare irusha izindi nyamaswa zose amaboko,

Kandi ntigira icyo ihunga.

31 Ifarashi y’intambara n’isekurume y’ihene,

Kandi n’umwami utagira abamugomera.

32 “Niba wakoze iby’ubupfapfa ukishyira ejuru,

Cyangwa niba wagambiriye ibibi,

Wifate ku munwa.

33 Gucunda amata kuresa amavuta,

Guhotora izuru kuvusha amaraso,

Ni ko gutera uburakari kuzana intonganya.”