Imig 31

Inama Umwami Lemuweli yahawe

1 Amagambo y’umwami Lemuweli n’ubuhanuzi nyina yamwigishije:

2 “Mwana wanjye, ndakubwira iki?

Ese nkubwire iki, mwana wanjye nibyariye,

Ko ari wowe nahigiye?

3 Ntugahe abagore intege zawe n’ubugingo bwawe,

Kuko ari cyo kigusha abami.

4 “Ntibikwiriye abami, Lemuweli we,

Abami ntibakwiriye kunywa vino,

Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri.

5 Be kunywa bakibagirwa ibyategetswe,

Bakagoreka imanza z’abarengana.

6 Ibisindisha ubihe ugiye gupfa,

Na vino uyihe ufite intimba mu mutima.

7 Mureke anywe urwo rushungandushyi,

Rumutere kwibagirwa intimba ye.

8 “Bumbura akanwa kawe uvugire ikiragi,

Kandi uburanire abatagira shinge na rugero.

9 Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera,

Ucire abakene n’indushyi urubanza rutunganye.”

Ishimwe ry’umugore ufite umutima

10 Umugore w’imico myiza ni nde wamubona?

Arusha cyane rwose marijani igiciro.

11 Umutima w’umugabo we uhora umwiringira,

Kandi ntazabura kunguka.

12 Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi,

Igihe cyose akiriho.

13 Ashaka ubwoya bw’intama n’imigwegwe,

Anezezwa no gukoresha amaboko ye.

14 Ameze nk’inkuge z’abagenza,

Azana ibyokurya bye abikura kure.

15 Abyuka kare butaracya,

Akagaburira abo mu rugo,

Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye.

16 Yitegereza umurima akawugura,

Awutezamo urutoki mu by’inyungu ivuye mu maboko ye.

17 Akenyerana imbaraga,

Agakomeza amaboko ye.

18 Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro,

Kandi nijoro itabaza rye ntirizima.

19 Afatisha ukuboko urubambo ruriho ipamba,

Intoki ze zigafata igiti ahotoza.

20 Aramburira abakene ibiganza,

Kandi indushyi akazitiza amaboko.

21 Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy’imbeho,

Kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by’imihemba.

22 Yibohera ibirago by’ibisuna,

Imyambaro ye ni imyenda y’ibitare byiza n’imihengeri.

23 Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu,

Yicaranye n’abakuru b’igihugu.

24 Aboha imyambaro akayigura,

Agurira abagenza imikandara.

25 Imbaraga n’icyubahiro ni byo myambaro ye,

Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho.

26 Abumbuza akanwa ke ubwenge,

Kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo.

27 Amenya neza imico yo mu rugo rwe,

Kandi ntabwo arya ibyokurya by’ubute.

28 Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha,

N’umugabo we na we aramushima ati

29 “Abagore benshi bagenza neza,

Ariko weho urabarusha bose.”

30 Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa,

Ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa.

31 Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye,

Kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo.

Zab 1

IGICE CYA MBERE

1 Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi,

Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha,

Ntiyicarane n’abakobanyi.

2 Ahubwo amategeko y’Uwiteka ni yo yishimira,

Kandi amategeko ye ni yo yibwira ku manywa na nijoro.

3 Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi,

Cyera imbuto zacyo igihe cyacyo.

Ibibabi byacyo ntibyuma,

Icyo azakora cyose kizamubera cyiza.

4 Ababi ntibamera batyo,

Ahubwo bahwana n’umurama utumurwa n’umuyaga.

5 Ni cyo gituma ababi bazatsindwa ku munsi w’amateka,

N’abanyabyaha bazatsindirwa mu iteraniro ry’abakiranutsi.

6 Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi,

Ariko inzira y’ababi izarimbuka.

Zab 2

1 Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo?

N’amoko yatekerereje iki iby’ubusa?

2 Abami bo mu isi biteguye kurwana,

Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo yasīze

3 Bati “Reka ducagagure ibyo batubohesheje,

Tujugunye kure ingoyi batubohesheje.”

4 Ihora yicaye mu ijuru izabaseka,

Umwami Imana izabakoba.

5 Maze izababwirana umujinya,

Ibatinyishishe uburakari bwayo bwinshi

6 Iti “Ni jye wimikiye umwami wanjye,

Kuri Siyoni umusozi wanjye wera.”

7 Ndavuga rya tegeko,

Uwiteka yarambwiye ati “Uri Umwana wanjye,

Uyu munsi ndakubyaye.

8 Nsaba nzaguha amahanga ngo abe umwandu wawe,

N’abo ku mpera y’isi ngo ubatware.

9 Uzabavunaguza inkoni y’icyuma,

Uzabamenagura nk’ikibumbano.”

10 Noneho mwa bami mwe, mugire ubwenge,

Mwa bacamanza mwe z’abo mu isi, mwemere kwiga.

11 Mukorere Uwiteka mutinya,

Munezerwe muhinde imishyitsi.

12 Musome urya Mwana,

kugira ngo atarakara mukarimbukira mu nzira,

Kuko umujinya we ukongezwa vuba.

Hahirwa abamuhungiraho bose.

Zab 3

1 Zaburi ya Dawidi, yahimbye ubwo yahungaga Abusalomu umwana we.

2 Uwiteka, erega abanzi banjye baragwiriye!

Abangomeye ni benshi.

3 Benshi baramvuga bati

“Nta gakiza afite ku Mana.”

Sela.

4 Ariko wowe Uwiteka, uri ingabo inkingira,

Uri icyubahiro cyanjye, ni wowe ushyira hejuru umutwe wanjye.

5 Ijwi ryanjye ritakira Uwiteka,

Na we akansubiza ari ku musozi we wera.

Sela.

6 Nararyamaga ngasinzira,

Ngakanguka kuko Uwiteka ari we ujya andamira.

7 Sinzatinya abantu inzovu nyinshi,

Bangoteye impande zose kugira ngo bantere.

8 Uwiteka haguruka, Mana yanjye nkiza,

Kuko wakubise abanzi banjye bose ku gisendabageni,

Waciye amenyo y’abanyabyaha.

9 Agakiza kabonerwa mu Uwiteka,

Umugisha utanga ube ku bantu bawe.

Sela.

Zab 4

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Mana gukiranuka kwanjye guturukaho,

unsubize uko ngutakiye.

Warambohoye ubwo nari mfite umubabaro,

Mbabarira, wumve gusenga kwanjye.

3 Bana b’abantu,

Muzageza he guhindura icyubahiro cyanjye igisuzuguriro?

Muzageza he gukunda ibitagira umumaro no gukurikiza ibinyoma?

Sela.

4 Ariko mumenye yuko Uwiteka yirobanuriye umukunzi we,

Uwiteka azanyumva uko mutakiye.

5 Mugire impuhwe zo gukora icyaha,

Muri ku mariri yanyu mwibwirire mu mitima mucecetse.

Sela.

6 Mutambe ibitambo mukiranutse,

Kandi mwiringire Uwiteka.

7 Hariho benshi babaza bati

“Ni nde uzatwereka ibitunezeza?

Uwiteka utuvushirize umucyo wo mu maso hawe.”

8 Ushyire ibyishimo mu mutima wanjye,

Biruta ibyo ku burumbuke bw’amasaka na vino.

9 Nzajya ndyama nsinzire niziguye,

Kuko ari wowe wenyine Uwiteka umpa kuba amahoro.

Zab 5

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, baririmbisha Nehiloti.Ni iya Dawidi.

2 Uwiteka, tegera ugutwi amagambo yanjye,

Ita ku byo nibwira.

3 Mwami wanjye, Mana yanjye,

Tyariza ugutwi ijwi ryanjye ngutakira,

Kuko ari wowe nsenga.

4 Uwiteka, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye,

Mu gitondo nzajya nerekeza gusenga kwanjye kuri wowe,

Mbe maso ntegereje.

5 Kuko utari Imana y’intambirakibi,

Umunyangeso mbi ntazaba iwawe.

6 Abībone ntibazahagarara mu maso yawe,

Wanga inkozi z’ibibi zose.

7 Uzarimbura abanyabinyoma,

Uwiteka yanga urunuka umwicanyi n’umuriganya.

8 Ariko jyeweho nzazanwa n’imbabazi zawe nyinshi mu nzu yawe,

Kuko nkūbashye nzikubita hasi nsenge,

Nerekeye urusengero rwawe rwera.

9 Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe,

Ujye unyobora kuko banyubikiye,

Umpanurire inzira yawe aho nyura.

10 Kuko ari nta murava uri mu kanwa kabo,

Imitima yabo ni igomwa risa,

Umuhogo wabo ni imva irangaye,

Bashyeshyesha indimi zabo.

11 Mana ubagire uko ugira abanyabyaha,

Imigambi yabo ibatere kugwa,

Ibicumuro byabo byinshi bigutere kubirukana,

Kuko bakugomeye.

12 Ni bwo abaguhungiraho bazishima,

Ibyishimo bizabateza amajwi hejuru iteka kuko ubarinda,

Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.

13 Kuko uzaha umukiranutsi umugisha,

Uwiteka, uzamugotesha urukundo rwawe nk’ingabo.

Zab 6

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Uwiteka ntuncyahishe umujinya wawe,

Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa.

3 Uwiteka, mbabaririra kuko numiranye,

Uwiteka, nkiriza kuko amagufwa yanjye ahinda imishyitsi.

4 Umutima wanjye na wo uhagaze cyane,

Nawe Uwiteka, uzageza he kubikundira?

5 Uwiteka, garuka utabare umutima wanjye,

Unkize ku bw’imbabazi zawe.

6 Kuko ūpfuye atakikwibuka,

Ni nde uzagushimira ikuzimu?

7 Kuniha kurandambiye,

Uko ijoro rije ntotesha uburiri bwanjye amarira,

Uburiri bwanjye nyabuminjagiraho.

8 Mu maso hanjyehananurwa n’umubabaro,

Hashajishijwe n’abantera bose.

9 Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimuve aho ndi,

Kuko Uwiteka yumvise kurira kwanjye.

10 Uwiteka yumvise kwinginga kwanjye,

Uwiteka azemera gusenga kwanjye.

11 Abanzi banjye bose bazamwara bagire ubwoba bwinshi,

Bazasubizwa inyuma ikimwaro kizabatungura.

Zab 7

1 Shigayoniya Dawidi yaririmbiye Uwiteka, ku bw’amagambo ya Kushi wo mu muryango wa Benyamini.

2 Uwiteka Mana yanjye, ni wowe mpungiraho,

Ntabara, nkiza abangenza.

3 Urya muntu ye gushishimura umutima wanjye nk’intare,

Awushwatagura ari nta wuntabara.

4 Uwiteka Mana yanjye, niba naragenjeje ntya,

Niba amaboko yanjye ariho ubugoryi,

5 Niba narituye inabi uwo twabanaga amahoro,

(Ahubwo nakijije uwanteraga ampoye ubusa),

6 Umwanzi agenze umutima wanjye awugereho,

Akandagirire ubugingo bwanjye hasi,

Ashyire ubwizabwanjye mu mukungugu.

Sela.

7 Uwiteka hagurukana umujinya wawe,

Wihagarikire kurwanya gushega kw’abantera,

Kandi unkangukire washyizeho urubanza.

8 Nuko iteraniro ry’amahanga rikugote,

Nawe usubire hejuru yaryo.

9 Uwiteka aracira amahanga urubanza,

Uwiteka, uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwanjye n’ukuri kundimo.

10 Ububi bw’abanyabyaha bushire nawe ukomeze abakiranutsi,

Kuko Imana ikiranuka igerageza imitima n’impyikoby’abantu.

11 Ingabo inkingira ifitwe n’Imana,

Ikiza abafite imitima itunganye.

12 Imana ni umucamanza utabera,

Ni Imana igira umujinya iminsi yose.

13 Umuntu natihana izatyaza inkota yayo,

Umuheto wayo imaze kuwufora irawutunganije.

14 Kandi imwiteguriye ibyica,

Imyambi yayo iyikongejeho umuriro.

15 Umunyabyaha aramukwa ibibi bitagira umumaro,

Inda yasamye ni igomwa abyara ibinyoma.

16 Yarimye ubushya acukura burebure,

Agwa mu ruhavu yacukuye.

17 Igomwa rye ni we rizagaruka ku mutwe,

Urugomo rwe ruzagwa mu gitwariro cye.

18 Nzashima Uwiteka nk’uko bikwiriye gukiranuka kwe,

Nzaririmba ishimwe ry’izina ry’Uwiteka usumba byose.

Zab 8

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Gititi. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Uwiteka Mwami wacu,

Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!

Washyize icyubahiro cyawe hejuru y’ijuru.

3 Akanwa k’abana bato n’abonka wagahaye gukomeza imbaraga zawe,

Gutsindisha abanzi bawe,

Kugira ngo uhoze umwanzi n’uhōra inzigo.

4 Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe,

N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye,

5 Umuntu ni iki ko umwibuka,

Cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?

6 Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato,

Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba.

7 Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe,

Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye.

8 Wamuhaye gutwara intama zose n’inka,

N’inyamaswa zo mu ishyamba na zo,

9 N’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja,

N’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose.

10 Uwiteka Mwami wacu,

Erega izina ryawe ni ryiza mu isi yose!

Zab 9

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa Mutilabeni. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Ndashimisha Uwiteka umutima wanjye wose,

Ndatekerereza abantu imirimo yawe yose itangaza.

3 Ndakunezererwa ndakwishimira,

Usumbabyose ndaririmba ishimwe ry’izina ryawe,

4 Kuko abanzi banjye basubira inyuma,

Bagasitazwa bakarimburwa no mu maso hawe.

5 Kuko wanciriye urubanza rukwiriye rutunganye,

Wicaye ku ntebe uca imanza zitabera.

6 Wakangaye abanyamahanga,

warimbuye abanyabyaha,

Wasibanganije amazina yabo iteka ryose.

7 Abanzi banjye bashizeho barimbutse iteka,

N’imidugudu yabo warayishenye,

No kwibukwa kwabo kwarabuze.

8 Ariko Uwiteka yicara ari umwami iteka,

Yateguriye imanza intebe ye.

9 Azacira abari mu isi imanza zitabera,

Azaha amahanga imanza z’ukuri.

10 Kandi Uwiteka azabera abahatwa igihome kirekire kibakingira,

Igihome kirekire kibakingira mu bihe by’amakuba.

11 Abazi izina ryawe bazakwiringira,

Kuko wowe Uwiteka, utareka abagushaka.

12 Muririmbire Uwiteka utuye i Siyoni,

Mumuvugirize impundu,

Mwamamaze mu mahanga imirimo yakoze.

13 Kuko ūhōrera amaraso abibuka,

Atibagirwa gutaka kw’abanyamubabaro.

14 Uwiteka umbabarire,

Reba umubabaro mbabazwa n’abanyanga,

Ni wowe unzamura ukankura ku marembo y’urupfu,

15 Kugira ngo nerekanire ishimwe ryawe ryose,

Mu marembo y’umukobwa w’i Siyoni,

Kandi nzishimira agakiza kawe.

16 Abanyamahanga baguye mu bushya bacukuye,

Mu kigoyi bateze ni ho ikirenge cyabo gifashwe.

17 Uwiteka yimenyekanishije yashohoje iteka,

Ategesha umunyabyaha imirimo y’intoki ze nk’ikigoyi.

Higayoni; Sela.

18 Abanyabyaha bazasubizwa ikuzimu,

Ni bo mahanga yose yibagirwa Imana.

19 Kuko umukene atazibagirana iteka,

Kandi ibyiringiro by’abanyamubabaro bitazabura iteka.

20 Uwiteka, haguruka abantu bē kunesha,

Amahanga acirweho iteka imbere yawe.

21 Uwiteka ubatere ubwoba,

Amahanga yimenye ko ari abantu buntu.

Sela.