Zab 10

1 Uwiteka, ni iki kiguhagaritse kure?

Ni iki gitumye wihisha mu bihe by’amakuba no mu by’ibyago?

2 Ubwibone bw’umunyabyaha bumutera kwirukanira umunyamubabaro cyane kumufata,

Icyampa bagafatwa n’uburiganya batekereje.

3 Kuko umunyabyaha yihimbariza ibyo umutima we wifuza,

Kandi umunyazi yimūra Uwiteka akamusuzugura.

4 Umunyabyaha nk’uko ubwibone bwo mu maso he buri,

Aravuga ati “Ntazahōra.”

Ibyo yibwira byose bihurira muri iri jambo ngo

“Nta Mana iriho.”

5 Inzira ze zikomera iteka,

Amateka yawe ari hejuru cyane aho atareba,

Abanzi be bose abacurira ingoni.

6 Aribwira ati “Sinzanyeganyezwa,

Kugeza ibihe byose sinzabona ibyago.”

7 Akanwa ke kuzuye imivumo n’uburinganya n’agahato,

Munsi y’ururimi rwe hariho igomwa no gukiranirwa.

8 Yicara mu bico byo mu midugudu,

Mu rwihisho yica abatariho urubanza,

Amaso ye ayatatisha umunyamubabaro.

9 Yubikirira mu gico nk’uko intare yubikirira mu isenga ryayo,

Yubikirira gufata umunyamubabaro,

Kandi koko aramufata akamukururisha ikigoyi cye.

10 Yitugatuga yunamye,

Intwari ze zitsinda abanyamubabaro.

11 Aribwira ati “Imana yibagiwe,

Ihishe mu maso hayo ntabwo izabireba.”

12 Uwiteka haguruka, Mana manika ukuboko kwawe,

Ntiwibagirwe umunyamubabaro.

13 Ni iki gituma umunyabyaha asuzugura Imana,

Akayibwirira mu mutima we ati “Ntuzahōra”?

14 Warabibonye kuko urebera igomwa n’urwango kubishyiraho ukuboko kwawe,

Umunyamubabaro akwiringira wenyine,

Ni wowe ujya utabara impfubyi.

15 Vunagura ukuboko k’umunyabyaha,

Ushimikire ububi bw’umubi kugeza aho utazabumusanganira.

16 Uwiteka ni we Mwami iteka ryose,

Abanyamahanga barimbukiye mu gihugu cye.

17 Uwiteka, wumvise ibyo abanyamubabaro bashaka,

Uzakomeze imitima yabo, uzatyarize ugutwi,

18 Kugira ngo ucire impfubyi n’abahatwa imanza zibakwiriye,

Umuntu wakomotse mu butaka ye kuzongera gutera ubwoba.

Zab 11

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Uwiteka ni we mpungiraho.

Mubwirira iki umutima wanjye muti

“Hungira ku musozi wanyu nk’inyoni?”

2 Kuko abanyabyaha bafora umuheto,

Batamikira umwambi mu ruge,

Kugira ngo barasire mu mwijima abafite imitima itunganye.

3 Niba imfatiro zishenywe,

Umukiranutsi yakora iki?

4 Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera,

Uwiteka intebe ye iri mu ijuru,

Amaso ye areba abantu,

imboni ze zirabagerageza.

5 Uwiteka agerageza abakiranutsi,

Ariko umunyabyaha n’ūkunda urugomo umutima we urabanga.

6 Azavubira abanyabyaha ibigoyi,

Umuriro n’amazuku n’umuyaga wotsa,

Bizaba umugabane mu gikombe cyabo.

7 Kuko Uwiteka ari umukiranutsi,

Kandi akunda ibyo gukiranuka,

Abatunganye bazareba mu maso he.

Zab 12

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi, babwirisha inanga ijwi ryo mu gituza. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Uwiteka tabara kuko umunyarukundo ashira,

Abanyamurava babura mu bantu.

3 Bose barabeshyana,

Bavugisha iminwa ishyeshya n’imitima ibiri.

4 Uwiteka azatsemba iminwa yose ishyeshya,

N’ururimi rwirarira,

5 Abavuze bati “Tuzaneshesha indimi zacu,

Iminwa yacu ni iyacu udutwara ni nde?”

6 “Ku bwo kunyagwa k’umunyamubabaro,

Ku bwo gusuhuza umutima k’umukene,

Nonaha ndahaguruka”, ni ko Uwiteka avuga,

“Ndashyira mu mahoro uwo bacurira ingoni.”

7 Amagambo y’Uwiteka ni amagambo atanduye,

Ahwanye n’ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi,

Ivugutiwe karindwi.

8 Uwiteka uzabarinda,

Uzabakiza ab’iki gihe iteka ryose.

9 Abanyabyaha bagenda hose impande zose,

Iyo abatagira umumaro bashyizwe hejuru mu bantu.

Zab 13

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uwiteka, uzageza he kunyibagirwa iteka ryose?

Uzageza he kunyima amaso?

3 Nzageza he kwigira inama,

Mfite agahinda mu mutima wanjye uko bukeye?

Umwanzi wanjye azageza he gushyirwa hejuru yanjye?

4 Uwiteka Mana yanjye, birebe unsubize,

Hwejesha amaso yanjye,

Kugira ngo ne gusinzira ibitotsi by’urupfu.

5 Umwanzi wanjye ye kuvuga ati “Ndamunesheje”,

Abanteraga be kwishimira kunyeganyega kwanjye.

6 Ariko niringiye imbabazi zawe,

Umutima wanjye uzishimira agakiza kawe.

Ndaririmbira Uwiteka,

Kuko yangiriye neza.

Zab 14

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Umupfapfa ajya yibwira ati

“Nta Mana iriho.”

Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka,

Nta wukora ibyiza.

2 Uwiteka yarebye abantu ari mu ijuru,

Kugira ngo amenye yuko harimo abanyabwenge,

Bashaka Imana.

3 Bose barayobye, bose bandurijwe hamwe,

Nta wukora ibyiza n’umwe.

4 Mbese inkozi z’ibibi zose nta bwenge zifite?

Ko barya abantu banjye nk’uko barya umutsima,

Kandi ntibambaze Uwiteka?

5 Aho ngaho bahagiriye ubwoba bwinshi,

Kuko Imana iri mu bwoko bw’abakiranutsi.

6 Mukoza isoni inama z’umunyamubabaro,

Ariko Uwiteka ni ubuhungiro bwe.

7 Icyampa agakiza k’Abisirayeli kakaba kavuye i Siyoni,

Uwiteka nasubizayo ubwoko bwe bwajyanywe ho iminyago.

Ni bwo Abayakobo bazishima,

Abisirayeli bazanezerwa.

Zab 15

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka, ni nde uzaguma mu ihema ryawe?

Ni nde uzatura ku musozi wawe wera?

2 Ni ugendera mu bitunganye agakora ibyo gukiranuka,

Akavuga iby’ukuri nk’uko biri mu mutima we.

3 Utabeshyeresha abandi ururimi rwe,

Ntagirire nabi mugenzi we,

Ntashyushye inkuru y’umuturanyi we.

4 Mu maso ye umunyagisuzuguriro arahinyurwa,

Ariko abatinya Uwiteka arabubaha.

Icyo yarahiriye naho cyamugirira nabi ntiyivuguruza.

5 Ntaguriza ifeza kubona indamu zirenze urugero,

Cyangwa ntiyemera ibiguzi ku utariho urubanza.

Ugenza atyo ntabwo azanyeganyezwa.

Zab 16

1 Mikitamu ya Dawidi.

Mana undinde kuko ari wowe mpungiyeho.

2 Nabwiye Uwiteka nti “Ni wowe Mwami wanjye,

Nta mugisha mfite utari wowe.”

3 Abera bo mu isi,

Ni bo mpfura nishimira bonyine.

4 Ibyago n’amakuba by’abagurana Uwiteka izindi mana bizagwira,

Amaturo yazo y’amaraso sinzayatamba,

Kandi amazina yazo sinzayarahira.

5 Uwiteka ni wowe mugabane w’umwandu wanjye n’uw’igikombe cyanjye,

Ni wowe ukomeza umugabane wanjye.

6 Ubufindo bwatumye imigozi ingerera umugabane ahantu heza,

Ni koko mfite umwandu mwiza.

7 Ndahimbaza Uwiteka umujyanama wanjye,

Ni koko umutima wanjye umpugura nijoro.

8 Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka,

Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.

9 Ni cyo gituma umutima wanjye unezerwa,

Ubwiza bwanjye bukishima,

Kandi n’umubiri wanjye uzagira amahoro.

10 Kuko utazareka ubugingo bwanjye ngo bujye ikuzimu,

Kandi utazakundira umukunzi wawe ko abona kubora.

11 Uzamenyesha inzira y’ubugingo,

Imbere yawe ni ho hari ibyishimo byuzuye,

Mu kuboko kwawe kw’iburyohari ibinezeza iteka ryose.

Zab 17

1 Gusenga kwa Dawidi.

Uwiteka, umva iby’ukuri byanjye,

Tyariza ugutwi gutaka kwanjye,

Tegera ugutwi gusenga kwanjye,

Kudaturuka mu minwa iryarya.

2 Urubanza rwanjye ruturuke imbere yawe,

Amaso yawe arebe ibitunganye.

3 Wagerageje umutima wanjye,

wangendereye nijoro.

Warantase ntiwambonana umugambi mubi,

Namaramaje kudacumuza ururimi rwanjye.

4 Ku by’imirimo y’abantu,

kwitondera ijambo ry’iminwa yawe,

Ni ko kumpa kwirinda inzira z’abanyarugomo.

5 Intambwe zanjye zikomerera mu nzira zawe,

Ibirenge byanjye ntibinyerera.

6 Mana, ndakwambaje kuko uri bunsubize,

Ntegera ugutwi wumve ibyo mvuga.

7 Erekana imbabazi zawe zitangaza,

Wowe ukiza abakwiringira,

Ababahagurukira ubakirishe ukuboko kwawe kw’iburyo.

8 Undinde nk’imboni y’ijisho,

Umpishe mu gicucu cy’amababa yawe.

9 Umpishe abanyabyaha banyaga,

Ni bo banzi banjye bashaka kunyica bangose.

10 Bakinze imitima yabo,

Akanwa kabo bakavugisha iby’ubwibone.

11 None bagose intambwe zacu,

Baduhangiye amaso kudutsinda hasi.

12 Ahwanye n’intare ifite ipfa ry’icyo yafata,

Nk’umugunzu w’intare wubikirira mu bico.

13 Uwiteka haguruka,

Umuhagarare imbere umutsinde hasi.

Ukize umutima wanjye umunyabyaha,

uwukirishe inkota yawe.

14 Uwiteka uwukize abantu,

uwukirishe ukuboko kwawe.

Ni bo bantu b’isi,

Bafite umugabane wabo muri ubu bugingo.

Inda zabo uzihaze ubutunzi bwawe,

Bahāge abana b’abahungu,

Ibintu byabo bisigare babisigire impinja zabo.

15 Jyeweho nzareba mu maso hawe nkiranuka,

Mu ikanguka ryanjye nzahaga ishusho yawe.

Zab 18

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w’Uwiteka, wabwiye Uwiteka amagambo y’iyi ndirimbo ku munsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be n’aya Sawuli ati

2 Ndagukunda ni wowe mbaraga zanjye.

3 Uwiteka ni igitare cyanjye n’igihome cyanjye kinkingira n’umukiza wanjye,

Ni Imana yanjye n’urutare rwanjye rukomeye,

Ni we nzahungiraho,

Ni we ngabo inkingira n’ihembe ry’agakiza kanjye,

Ni igihome cyanjye kirekire.

4 Nzajya nambaza Uwiteka ukwiriye gushimwa,

Ni bwo nzakizwa abanzi banjye.

5 Ingoyi z’urupfu zarangose,

Imyuzure yo kurimbukayanteye ubwoba.

6 Ingoyi z’ikuzimu zantaye hagati,

Ibigoyi by’urupfu byantanze imbere.

7 Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka,

Natakiye Imana yanjye,

Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo,

Ibyo natakiye imbere yayo biyinjira mu matwi.

8 Maze isi iratigita ihinda umushyitsi,

Imfatiro z’imisozi na zo ziranyeganyega,

Zitigiswa n’uburakari bwayo.

9 Umwotsi ucumba mu mazuru yayo,

Umuriro uva mu kanwa kayo uratwika,

Havamo n’amakara yaka.

10 Imanura ijuru iramanuka,

Umwijima w’icuraburindi wari munsi y’ibirenge byayo.

11 Iguruka ihetswe na kerubi,

Igurukishwa vuba n’amababa y’umuyaga.

12 Umwijima iwugira ubwihisho kuba ihema ryayo riyigose,

Umwijima w’ibiremeshwa amazi,

Ibicu bikomeye byo mu ijuru.

13 Ubwiza burabagirana buri imbere yayo butuma ibicu byayo bikomeye bigenda,

Hakagwa urubura n’amakara yaka.

14 Kandi Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru,

Usumbabyose avuga ijwi rye,

Hagwa urubura n’amakara yaka.

15 Arasa imyambi ye atātānya abanzi banjye,

Ni yo mirabyo myinshi arabirukana.

16 Maze ubutaka bwo hasi y’amazi buraboneka,

Imfatiro z’isi ziratwikururwa,

Ku bwo guhana kwawe Uwiteka,

Ku bw’inkubi y’umwuka uva mu mazuru yawe.

17 Ari mu ijuru arambura ukuboko aramfata,

Ankura mu mazi y’isanzure.

18 Ankiza umwanzi wanjye ukomeye,

N’abanyangaga kuko bandushaga amaboko.

19 Bari bantanze imbere ku munsi w’amakuba yanjye,

Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo.

20 Abinkuramo anshyira ahantu hagari,

Yankirije kuko yanyishimiraga.

21 Uwiteka yangororeye ibikwiriye gukiranuka kwanjye,

Nk’uko amaboko yanjye atanduye ni ko yangiriye.

22 Kuko nitondeye inzira z’Uwiteka,

Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye.

23 Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye,

Kandi amategeko yayo ntayakuye imbere yanjye.

24 Kandi nabanaga na yo ntungana,

Nirinze gukiranirwa kwanjye.

25 Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye,

Ibikwiriye kutandura kw’amaboko yanjye mu maso ye.

26 Ku munyambabazi uziyerekana nk’umunyambabazi,

Ku utunganye uziyerekana nk’utunganye.

27 Ku utanduye uziyerekana nk’utanduye,

Ku kigoryi uziyerekana nk’ugoramye.

28 Kuko uzakiza abacishijwe bugufi,

Ariko amaso yibona uzayasubiza hasi.

29 Ni wowe ukongeza itabaza ryanjye,

Uwiteka Imana yanjye ni we umurikira umwijima wanjye.

30 Kuko ari wowe umpa gutera umutwe w’ababisha,

Kandi ari Imana yanjye impa gusimbuka inkike z’igihome.

31 Inzira y’Imana itungana rwose,

Ijambo ry’Uwiteka ryaravugutiwe,

Ni ingabo ikingira abamuhungiraho bose.

32 Ni nde Mana itari Uwiteka?

Ni nde Gitare kitari Imana yacu?

33 Ni yo Mana inkenyeje imbaraga,

Igatunganya inzira yanjye.

34 Ni yo ihindura ibirenge byanjye nk’iby’imparakazi,

Impagarika ku misozi yanjye.

35 Yigisha amaboko yanjye kurasana,

Bituma amaboko yanjye afora umuheto w’umuringa.

36 Kandi wampaye ingabo inkingira ari yo gakiza kawe,

Ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira,

Ubugwaneza bwawe bwanteye ikuzo.

37 Intambwe zanjye wazaguriye inzira,

Ibirenge byanjye ntibyanyereye.

38 Nirukanye ababisha banjye mbageraho,

Sinagaruka batarimbutse.

39 Narabamenaguye,ntibabasha kubyuka,

Kandi baguye munsi y’ibirenge byanjye.

40 Kuko wankenyereje imbaraga kurwana,

Abampagurukiye bakantera warabangomoreye.

41 Watumye ababisha banjye bampa ibitugu,

Kugira ngo ndimbure abanyanga.

42 Baratakambye ntihagira ubakiza,

Batakiye Uwiteka ntiyabasubiza,

43 Maze mbasya nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga,

Mbaribata nk’ibyondo byo mu nzira.

44 Wankijije imirwano y’abantu,

Wangize umutware w’amahanga,

Ishyanga ntigeze kumenya ryarankoreye.

45 Bumvise inkuru yanjye uwo mwanya baranyoboka,

Abanyamahanga barangomokeye baranshyeshya.

46 Abanyamahanga babaye imihonge,

Bava mu bihome byabo bahinda imishyitsi.

47 Uwiteka ahoraho,

Igitare cyanjye gihimbazwe,

Imana y’agakiza kanjye ishyirwe hejuru.

48 Ni yo Mana impōrera,

Ikangomorera amahanga nkayatwara.

49 Inkiza ababisha banjye,

Ni koko unshyira hejuru y’abampagurukira,

Unkiza umunyarugomo.

50 Ni cyo gituma Uwiteka nzagushima mu mahanga,

Ndirimba ishimwe ry’izina ryawe.

51 Aha umwami yimitse agakiza gakomeye,

Agirira imbabazi uwo yasize,

Ni Dawidi n’urubyaro rwe iteka ryose.

Zab 19

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana,

Isanzure ryerekana imirimo y’intoki zayo.

3 Amanywa abwira andi manywa ibyayo,

Ijoro ribimenyesha irindi joro.

4 Nta magambo cyangwa ururimi biriho,

Nta wumva ijwi ryabyo.

5 Umugozi ugera wabyowakwiriye isi yose,

Amagambo yabyo yageze ku mpera y’isi.

Muri ibyo yabambiye izuba ihema,

6 Rimeze nk’umukwe usohoka mu nzu ye,

Ryishima nk’umunyambaraga rinyura mu nzira yaryo.

7 Riva ku mpera y’ijuru,

Rikagera ku yindi mpera yaryo,

Nta kintu gihishwa icyokere cyaryo.

8 Amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo,

Ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge,

9 Amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima,

Ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso.

10 Kubaha Uwiteka ni kwiza guhoraho iteka ryose,

Amateka y’Uwiteka ni ay’ukuri,

Ni ayo gukiranuka rwose.

11 Bikwiriye kwifuzwa kuruta izahabu,

Naho yaba izahabu nziza nyinshi,

Biryoherera kuruta ubuki n’umushongi w’ibinyagu utonyanga.

12 Kandi ni byo bihana umugaragu wawe,

Kubyitondera harimo ingororano ikomeye.

13 Ni nde ubasha kwitegereza kujijwa kwe?

Ntumbareho ibyaha byanyihishe,

14 Kandi ujye urinda umugaragu wawe gukora ibyaha by’ibyitumano,

Bye kuntwara uko ni ko nzatungana rwose,

Urubanza rw’igicumuro gikomeye ntiruzantsinda.

15 Amagambo yo mu kanwa kanjye,

N’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe,

Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye.