Zab 20

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uwiteka akumvire ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago,

Izina ry’Imana ya Yakobo rigushyire hejuru.

3 Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h’urusengero,

Iguhe imbaraga ziva i Siyoni.

4 Yibuke amaturo yawe yose,

Yemere igitambo cyawe cyokeje.

Sela.

5 Iguhe icyo umutima wawe ushaka,

Isohoze inama zawe zose.

6 Tuzaririmbishwa impundu n’agakiza kawe,

Kandi ku bw’izina ry’Imana yacu tuzerekana amabendera yacu,

Uwiteka asohoze ibyo usaba byose.

7 None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize,

Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera,

Azamushubirisha imbaraga zikiza z’ukuboko kwe kw’iburyo.

8 Bamwe biringira amagare,

Abandi biringira amafarashi,

Ariko twebweho tuzavuga izina ry’Uwiteka Imana yacu.

9 Barunamye baragwa,

Ariko twebweho turahagurutse turema.

10 Uwiteka kiza umwami,

Kandi udusubize uko tukwambaje.

Zab 21

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uwiteka umwami azishimira imbaraga zawe,

Erega agakiza kawe azakanezererwa cyane!

3 Wamuhaye icyo umutima we ushaka,

Ntiwamwimye icyo iminwa ye yasabye.

Sela.

4 Kuko umusanganije imigisha y’ibyiza,

Wamwambitse ikamba ry’izahabu nziza.

5 Yagusabye ubugingo urabumuha,

Umuha kurama iteka ryose.

6 Igitinyiro cye ni cyinshi ku bw’agakiza kawe,

Icyubahiro no gukomera ubimushyizeho.

7 Umugize icyitegererezo cy’ihirwe iteka ryose,

Umwishimishije ibyishimo mu maso yawe.

8 Kuko umwami yiringira Uwiteka,

Ku bw’imbabazi z’Usumba byose ntazanyeganyezwa.

9 Ukuboko kwawe kuzashyikira ababisha bawe bose,

Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzashyikira abakwanga bose.

10 Uzabahindura nk’ikōme ryaka mu gihe cy’umujinya wawe,

Uwiteka azabamirisha umujinya we,

Umuriro uzarabya.

11 Nawe uzatsemba imbuto zabo mu isi,

Urubyaro rwabo uzarutsemba mu bana b’abantu.

12 Kuko bagambiriye kukugirira nabi,

Bagiye inama batabasha gusohoza.

13 Uzatuma baguha ibitugu,

Uzatamika imyambi mu ruge rw’umuheto wawe mu maso yabo.

14 Uwiteka wishyirishe hejuru imbaraga zawe,

Uko ni ko tuzaririmba dushima ubutware bwawe.

Zab 22

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Imparakazi yo mu gitondo.” Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Mana yanjye, Mana yanjye,

Ni iki kikundekesheje,

Ukaba kure ntuntabare,

Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye?

3 Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize,

Ntakira na nijoro simpore.

4 Ariko uri uwera,

Intebe yawe igoswe n’ishimwe ry’Abisirayeli.

5 Ba sogokuruza barakwiringiraga,

Barakwiringiraga nawe ukabakiza.

6 Baragutakiraga bagakizwa,

Barakwiringiraga ntibakorwe n’isoni.

7 Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu,

Ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose.

8 Abandeba bose baranseka bakanshinyagurira,

Barampema bakanzunguriza imitwe bati

9 “Bishyire ku Uwiteka amukize,

Abimukuremo kuko amwishimira.”

10 Ariko ni wowe wamvukishije,

Wanyiringirishaga nkiri ku ibere rya mama.

11 Ni wowe naragijwe uhereye mu ivuka ryanjye,

Uri Imana yanjye uhereye igihe naviriye mu nda ya mama.

12 Ntumbe kure kuko amakuba ari bugufi,

Kandi ari nta mutabazi.

13 Amapfizi menshi arangose,

Amapfizi y’i Bashani y’amanyambaraga aranzengutse.

14 Baranyasamiye n’akanwa kabo,

Nk’intare itanyagura yivuga.

15 Nsutswe nk’amazi,

Amagufwa yanjye yose arakutse.

Umutima wanjye umeze nk’ibimamara,

Uyagiye mu mara yanjye.

16 Intege zanjye zumye nk’urujyo,

Ururimi rwanjye rufatanye n’uruhekenyero.

Kandi unshyize mu mukungugu w’urupfu,

17 Kuko imbwa zingose,

Umutwe w’abanyabyaha untaye hagati,

Bantoboye ibiganza n’ibirenge.

18 Mbasha kubara amagufwa yanjye yose,

Bandeba bankanuriye amaso.

19 Bagabana imyenda yanjye,

Bafindira umwambaro wanjye.

20 Ariko Uwiteka ntumbe kure,

Ni wowe muvunyi wanjye tebuka untabare.

21 Kiza ubugingo bwanjye inkota,

Icyo mfite rukumbi ugikize ubutware bw’imbwa.

22 Nkiza akanwa k’intare,

Waranshubije unkura mu mahembe y’imbogo.

23 Nzabwira bene Data izina ryawe,

Nzagushimira hagati y’iteraniro.

24 Abubaha Uwiteka mumushime,

Mwa rubyaro rwa Yakobo rwose mwe, mumuhimbaze,

Mwa rubyaro rwa Isirayeli rwose mwe, mumutinye,

25 Kuko atasuzuguye umubabaro w’ubabazwa,

Habe no kuwuzinukwa,

Kandi ntamuhishe mu maso he,

Ahubwo yaramutakiye aramwumvira.

26 Kuri wowe ni ho gushima kwanjye guturuka,

Ngushimira mu iteraniro ryinshi,

Nzaguhigurira umuhigo wanjye mu maso y’abakubaha.

27 Abanyamubabaro bazarya bahage,

Abashaka Uwiteka bazamushima,

Imitima yanyu irame iteka ryose.

28 Abo ku mpera yose y’isi bazibuka bahindukirire Uwiteka,

Amoko yose yo mu mahanga azasengera imbere yawe.

29 Kuko ubwami ari ubw’Uwiteka,

Kandi ari we mutegetsi w’amahanga.

30 Abakomeyebo mu isi bose bazarya baramye,

Kandi abamanuka bajya mu mukungugu bazunama imbere ye,

Umuntu wese utabasha gukiza ubugingo bwe gupfa.

31 Abuzukuruza bazamukorera,

Ubuvivi buzabaho buzabwirwa iby’Umwami Imana.

32 Bazaza babwire abantu bazavuka,

Gukiranuka kwe ko ari we wabikoze.

Zab 23

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena,

2 Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi,

Anjyana iruhande rw’amazi adasuma.

3 Asubiza intege mu bugingo bwanjye,

Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.

4 Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu,

Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe,

Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.

5 Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye,

Unsīze amavutamu mutwe,

Igikombe cyanjye kirasesekara.

6 Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi,

bizanyomaho iminsi yose nkiriho,

Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.

Zab 24

1 Zaburi ya Dawidi.

Isi n’ibiyuzuye ni iby’Uwiteka,

Isi n’abayibamo.

2 Kuko ari we wayishinze ku nyanja,

Yayishimangiye ku mazi menshi.

3 Ni nde uzazamuka umusozi w’Uwiteka?

Ni nde uzahagarara ahera he?

4 Ni ufite amaboko atanduye n’umutima uboneye,

Utigeze kwerekeza umutima we ku bitagira umumaro,

Ntarahire ibinyoma.

5 Uwo ni we uzahabwa umugisha n’Uwiteka,

No gukiranuka abihawe n’Imana y’agakiza ke.

6 Abayishaka ni bene uwo,

Abashaka mu maso hawe Mana ya Yakobo.

Sela.

7 Mwa marembo mwe nimwunamuke,

Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke,

Kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke.

8 Uwo Mwami w’icyubahiro ni nde?

Ni Uwiteka ufite imbaraga n’amaboko,

Ni Uwiteka ufite amaboko yo kurwana.

9 Mwa marembo mwe, nimwunamuke,

Mwa marembo y’iteka mwe, nimweguke,

Kugira ngo Umwami w’icyubahiro abyukuruke.

10 Uwo mwami w’icyubahiro ni nde?

Uwiteka Nyir’ingabo ni we Mwami w’icyubahiro.

Zab 25

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka ni wowe ncururira umutima,

2 Mana yanjye ni wowe niringiye,

Ne gukorwa n’isoni,

Abanzi banjye be kunyishima hejuru.

3 Si ko bizaba,

Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni.

Abava mu isezerano ari nta mpamvu,

Ni bo bazakorwa n’isoni.

4 Uwiteka nyereka inzira zawe,

Unyigishe imigenzereze yawe.

5 Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe,

Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye,

Ni wowe ntegereza umunsi ukira.

6 Uwiteka, ibuka imbabazi zawe no kugira neza kwawe,

Kuko byahozeho kera kose.

7 Ntiwibuke ibyaha byo mu busore bwanjye cyangwa ibicumuro byanjye,

Nk’uko imbabazi zawe ziri abe ari ko unyibuka,

Ku bwo kugira neza kwawe Uwiteka.

8 Uwiteka ni mwiza aratunganye,

Ni cyo gituma azigisha abanyabyaha inzira.

9 Abicisha bugufi azabayobora mu byo gukiranuka,

Abicisha bugufi azabigisha inzira ye.

10 Inzira zose z’Uwiteka ni imbabazi n’umurava,

Ku bitondera isezerano rye n’ibyo yahamije.

11 Uwiteka ku bw’izina ryawe,

Mbabarira gukiranirwa kwanjye kurakomeye.

12 Ni nde wubaha Uwiteka?

Azamwigisha inzira akwiriye guhitamo.

13 Umutima we uzaba mu mahoro,

Urubyaro rwe ruzaragwa isi.

14 Ibihishwe by’Uwiteka bihishurirwe abamwubaha,

Azabereke isezerano rye.

15 Amaso yanjye ahora yerekeye ku Uwiteka,

Kuko azakura ibirenge byanjye mu kigoyi.

16 Unkebuke umbabarire,

Kuko ntagira shinge na rugero nkababara.

17 Imibabaro y’umutima wanjye uyoroshye,

Nuko unkure mu makuba yanjye no mu byago byanjye.

18 Reba umubabaro wanjye n’imiruho,

Unkureho ibyaha byanjye byose.

19 Reba abanzi banjye ni benshi,

Kandi banyanga urwango rw’inkazi.

20 Rinda umutima wanjye unkize,

Ne gukorwa n’isoni kuko nguhungiyeho.

21 Gukiranuka no gutungana binkize,

Kuko ngutegereza.

22 Mana cungura Abisirayeli,

Ubakure mu makuba yabo yose no mu byago byabo byose.

Zab 26

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka uncire urubanza,

Kuko gukiranuka kwanjye ari ko ngenderamo,

Kandi niringira Uwiteka ntashidikanya.

2 Uwiteka, unyitegereze ungerageze,

Gerageza umutima wanjye n’ubwenge bwanjye,

3 Kuko imbabazi zawe nzireba mu maso yanjye,

Kandi ngendera mu murava wawe.

4 Sinicarana n’abatagira umumaro,

Kandi sinzagenderera indyarya.

5 Nanga iteraniro ry’inkozi z’ibibi,

Kandi sinzicarana n’abanyabyaha.

6 Nzakaraba ntafite igicumuro,

Ni ko nzazenguruka igicaniro cyawe Uwiteka,

7 Kugira ngo numvikanishe ijwi ry’ishimwe,

Mvuge imirimo yose itangaza wakoze.

8 Uwiteka, nkunda ubuturo ari bwo nzu yawe,

N’ahantu ubwiza bwawe buba.

9 Ntukureho umwuka wanjye ubwo uzakuraho abanyabyaha,

Cyangwa ubugingo bwanjye nk’abavusha amaraso.

10 Amaboko yabo arimo igomwa,

Ukuboko kwabo kw’iburyo kuzuye impongano.

11 Ariko jyeweho gukiranuka kwanjye ni ko nzagenderamo,

Uncungure, umbabarire.

12 Ikirenge cyanjye gihagaze aharinganiye,

Mu materaniro nzashimiramo Uwiteka.

Zab 27

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka ni we mucyo wanjye n’agakiza kanjye,

Nzatinya nde?

Uwiteka ni we gihome gikingira ubugingo bwanjye,

Ni nde uzampinza umushyitsi?

2 Ubwo abanyabyaha bantereraga kumaraho,

Ari bo banzi banjye n’ababisha banjye,

Barasitaye baragwa.

3 Naho ingabo zabambira amahema kuntera,

Umutima wanjye ntuzatinya,

Naho intambara yambaho,

No muri yo nzakomeza umutima.

4 Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka,

Ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho,

Nkareba ubwiza bw’Uwiteka,

Nkitegereza urusengero rwe.

5 Kuko ku munsi w’amakuba azandindisha kumpisha mu ihema rye,

Mu bwihisho bwo mu ihema rye ni ho azampisha,

Azanshyira hejuru ampagarike ku gitare.

6 N’ubu umutwe wanjye uzashyirwa hejuru y’abanzi banjye bangose,

Ntambire ibitambo by’ibyishimo mu ihema rye, ndirimbe,

Ni koko nzaririmba ishimwe ry’Uwiteka.

7 Uwiteka, umva gutaka kw’ijwi ryanjye,

Umbabarire, unsubize.

8 Umutima wanjye urakubwiye uti

“Wavuze uti ‘Nimushake mu maso hanjye.’ ”

Nuko Uwiteka, mu maso hawe ndahashaka.

9 Ntumpishe mu maso hawe.

Ntiwirukanishe umugaragu wawe umujinya,

Ni wowe wahoze uri umutabazi wanjye,

Mana y’agakiza kanjye ntunjugunye, ntundeke.

10 Ubwo data na mama bazandeka,

Uwiteka azandarūra.

11 Uwiteka, ujye unyigisha inzira yawe,

Unyobore inzira y’igihamo ku bw’abanyubikira.

12 Ntumpe abantera kunkora uko bashaka,

Kuko abagabo b’indarikwa bampagurukiye,

N’abavuga iby’urugomo.

13 Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka,

Mu isi y’ababaho.

14 Tegereza Uwiteka,

Komera umutima wawe uhumure,

Ujye utegereza Uwiteka.

Zab 28

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka ndagutakira,

Gitare cyanjye ntiwice amatwi,

Kuko wanyihorera,

Nahinduka nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo.

2 Tyariza ugutwi ijwi ryo kwinginga kwanjye uko ngutakiye,

Uko manitse amaboko nyerekeje ahera h’urusengero rwawe.

3 Ntunkururire hamwe n’abanyabyaha n’inkozi z’ibibi,

Bavugana iby’amahoro na bagenzi babo,

Ariko igomwa rikaba mu mitima yabo.

4 Ubahe ibikwiriye imirimo yabo,

Ibikwiriye gukiranirwa kwabo.

Ubahe ibikwiriye ibyo intoki zabo zakoze,

Ubīture ibibakwiriye.

5 Kuko batita ku mirimo y’Uwiteka,

Cyangwa ku byo intoki ze zikora,

Azabasenya ntazabubaka.

6 Uwiteka ahimbazwe,

Kuko yumviye ijwi ryo kwinginga kwanjye.

7 Uwiteka ni we mbaraga zanjye n’ingabo inkingira,

Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa.

Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane,

Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye.

8 Uwiteka ni imbaraga z’abantu be,

Kandi ni igihome uwo yasīze ahungiramo agakira.

9 Kiza ubwoko bwawe uhe umwandu wawe umugisha,

Kandi ubaragire ujye ubaramira iteka ryose.

Zab 29

1 Zaburi ya Dawidi.

Mwāturire Uwiteka mwa bana b’Imana mwe,

Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga.

2 Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro,

Musenge Uwiteka mwambaye ibyera.

3 Ijwi ry’Uwiteka rihindira hejuru y’amazi,

Imana y’icyubahiro ihindisha inkuba,

Ni koko Uwiteka ahindishiriza inkuba hejuru y’amazi menshi.

4 Ijwi ry’Uwiteka rifite imbaraga,

Ijwi ry’Uwiteka ryuzuye igitinyiro.

5 Ijwi ry’Uwiteka rimena imyerezi,

Uwiteka amenagura imyerezi y’i Lebanoni.

6 Ayikinisha nk’inyana y’inka,

Lebanoni n’i Siriyoni ahakinisha nk’inyana y’imbogo.

7 Ijwi ry’Uwiteka rishwaza ibirimi by’umuriro.

8 Ijwi ry’Uwiteka rihindisha ubutayu umushyitsi,

Uwiteka ahindisha umushyitsi ubutayu bw’i Kadeshi.

9 Ijwi ry’Uwiteka riramburuza impara,

Kandi rikokōra amashyamba,

Kandi mu rusengero rwe byose bikavuga biti

“Icyubahiro kibe icyawe.”

10 Uwiteka yari yicaye ku ntebe y’ubwami bwe,

Hejuru ya wa Mwuzūre,

Ni koko Uwiteka ahora yimye iteka ryose,

yicaye ku ntebe ye.

11 Uwiteka azaha ubwoko bwe imbaraga,

Uwiteka azaha ubwoko bwe umugisha, ari wo mahoro.