Heb 8

Iby’ubutambyi bukuru bwa Kristo n’iby’isezerano rishya

1 Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru,

2 ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.

3 Ubwo umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo gituma na wa wundi na we akwiriye kugira icyo atura.

4 Iyaba yari mu isi ntaba abona uko aba umutambyi, kuko hasanzwe abandi batambyi batura amaturo nk’uko bitegetswe n’amategeko.

5 (Kandi umurimo abo bakora ni igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru, nk’uko Mose yabwiwe n’Imana agiye kurema rya hema, ngo “Gira umwete wo gukora byose ukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”)

6 Ariko none umurimo Yesu yahawe urusha uw’abo kuba mwiza kuko ari umuhuza w’isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n’amasezerano aruta ayabo.

7 Iyo rya sezerano rya mbere ryinonosora, ntihajyaga kuba hakwiriye gushakwa irindi.

8 Kuko yavuze ibagaya iti

“Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga,

Ubwo nzasezerana isezerano rishya

N’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda,

9 Ridahwanye n’isezerano nasezeranye na ba sekuruza,

Ku munsi nabafataga ukuboko,

Nkabakura mu gihugu cya Egiputa,

Kuko batagumye mu isezerano ryanjye,

Nanjye simbiteho. Ni ko Uwiteka avuga.

10 Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli,

Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,

‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo,

Nyandike mu mitima yabo,

Kandi nzaba Imana yabo,

Na bo bazaba ubwoko bwanjye.’

11 Ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we,

Cyangwa ngo yigishe mwene se ati ‘Menya Uwiteka’,

Kuko bose bazamenya,

Uhereye ku woroheje hanyuma y’abandi,

Ukageza ku ukomeye uruta abandi.

12 Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo,

Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”

13 Ubwo Uwiteka yavuze ati “Isezerano rishya”, ibyo bigaragaza yuko yashajishije irya mbere, kandi igishaje kikaba gikuru kiba cyenda gushira.

Heb 9

Ibitambo byo mu isezerano rya mbere ntibyari bihagije

1 Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y’ubutambyi rifite n’Ahera h’iyi si

2 kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy’amatabaza n’ameza, n’imitsima iyateretseho imbere y’Imana, rikitwa Ahera.

3 Kandi hirya y’inyegamo y’umwenda wa kabiri ukinze hariho ihema, hitwa Ahera cyane.

4 Aho harimo icyotero cyacuzwe mu izahabu, n’isanduku y’isezerano yayagirijweho izahabu impande zose, irimo urwabya rw’izahabu rurimo manu, irimo na ya nkoni ya Aroni yapfunditse uburabyo na bya bisate by’amabuye byanditsweho isezerano. Guteg 10.3-5

5 Hejuru yayo hariho Abakerubi b’icyubahiro bateye igicucu intebe y’imbabazi, ariko ibyo ntitwakwirirwa tubirondora nonaha.

6 Icyakora ibyo bimaze kwitegurwa bityo, abatambyi binjiraga iminsi yose mu ihema ribanzirizwamo, kugira ngo basohoze imirimo yabo.

7 Ariko mu rya kabiri ryo, hakinjiramo umutambyi mukuru wenyine rimwe gusa uko umwaka utashye, ariko ntiyinjiragamo atazanye amaraso yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana.

8 Nuko rero icyo Umwuka Wera atumenyesha, ni uko inzira ijya Ahera cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiriho,

9 ari ryo ryashushanyaga iby’iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima w’ubitura,

10 kuko ibyo hamwe n’ibibwiriza iby’ibyo kurya no kunywa, no kwiyibiza no kujabika by’uburyo bwinshi, ari amategeko yo mu buryo bw’abantu gusa, yategetswe kugeza ku gihe cyo gutunganywa.

11 Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n’intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi.

12 Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka.

13 None ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi n’ivu ry’inka y’iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka,

14 nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?

15 Ku bw’ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w’isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n’isezerano rya mbere.

16 Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko uwarisezeranije yapfuye.

17 Isezerano ryo kuraga risohozwa n’urupfu rwa nyiraryo rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije akiriho.

18 Ni cyo gituma n’isezerano rya mbere ritakomejwe hatariho amaraso.

19 Mose amaze kubwira abantu bose amategeko yose nk’uko yategetswe yose, yenda amaraso y’ibimasa n’ay’ihene, n’amazi n’ubwoya bw’intama bwazigishijwe inzigo itukura, yenda n’urubingo, nuko abiminjagira ku gitabo cy’amategeko no ku bantu bose

20 arababwira ati “Aya ni yo maraso y’isezerano Imana yabategekeye.”

21 Nuko ihema n’ibintu byose barikoreshagamo na byo abiminjagiraho amaraso,

22 kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha.

Igitambo cya Kristo cyabayeho rimwe gusa

23 Nuko rero, byari bikwiriye ko ibishushanyo by’ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru ubwabyo bikezwa n’ibitambo biruta ibyo.

24 Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n’intoki hāsuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.

25 Kandi ntiyinjiriyemo kwitamba kenshi, nk’uko umutambyi mukuru yinjira Ahera cyane uko umwaka utashye afite amaraso atari aye,

26 kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi, uhereye ku kuremwa kw’isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y’ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba.

27 Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza,

28 ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.

Heb 10

1 Ubwo amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.

2 Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha,

3 ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n’ibyo bitambo uko umwaka utashye.

4 Erega ntibishoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha!

5 Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati

“Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse,

Ahubwo wanyiteguriye umubiri.

6 Ntiwishimiye ibitambo byokeje,

Cyangwa ibitambo by’ibyaha.

7 Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana,

(Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye),

Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ ”

8 Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n’amaturo n’ibitambo byokeje, n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk’uko amategeko yategetse),

9 aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri.

10 Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.

11 Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha.

12 Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha yicara iburyo bw’Imana,

13 ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.

14 Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.

15 Kandi n’Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati

16 “Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo,

Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,

Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo,

Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.”

Arongera ati

17 “Ibyaha byabo n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.”

18 Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by’ibyaha.

Kwihanangirizwa kumaramaza mu byo kwizera isezerano rishya

19 Nuko bene Data, ubwo dufite ubushizi bw’ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n’amaraso ya Yesu,

20 tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y’ubugingo, inyura mu mwenda ukinze ari wo mubiri we,

21 kandi ubwo dufite umutambyi ukomeye utwara inzu y’Imana,

22 twegere dufite imitima y’ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.

23 Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa,

24 kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.

25 Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.

26 Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha

27 keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana.

28 Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje,

29 nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?

30 Kuko tuzi uwavuze ati “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītūra.” Kandi ati “Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe.”

31 Erega biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho!

32 Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi mumaze kuvirwa n’umucyo,

33 ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n’abagirirwa batyo.

34 Kuko mwababaranaga n’imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.

35 Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.

36 Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.

37 “Haracyasigaye igihe kigufi cyane,

Kandi uzaza ntazatinda.

38 Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.

Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”

39 Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.

Heb 11

Kwizera icyo ari cyo; ibyitegererezo by’abizera nyakuri

1 Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.

2 Icyatumye aba kera bahamywa neza, ni uko bari bagufite.

3 Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isiyaremwe n’ijambo ry’Imana, ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.

4 Kwizera ni ko kwatumye Abeli aha Imana igitambo kiruta icya Kayini kuba cyiza, ni na ko kwamuhaye guhamywa ko ari umukiranutsi ubwo Imana yahamyaga ko amaturo ye ari meza, kandi ni ko kwatumye na none akivuga nubwo yapfuye.

5 Kwizera ni ko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana,

6 ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.

7 Kwizera ni ko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa na yo iby’ibitaraboneka, akabāza inkuge yo gukiza abo mu nzu ye, ari yo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera.

8 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu yumvira Imana imuhamagariye kujya aho yari agiye kuragwa, nuko agenda atazi iyo ajya.

9 Kwizera ni ko kwatumye aba umusuhuke mu gihugu yasezeranijwe, akaba nk’umushyitsi muri cyo akabana mu mahema na Isaka na Yakobo, abaraganywe na we ibyo byasezeranijwe,

10 kuko yategerezaga umudugudu wubatswe ku mfatiro, uwo Imana yubatse ikawurema.

11 Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa.

12 Ni na cyo cyatumye umuntu umwe (kandi uwo yari ameze nk’intumbi), akomokwaho n’abangana n’inyenyeri zo ku ijuru kuba benshi, kandi bangana n’umusenyi uri mu kibaya cy’inyanja utabarika.

13 Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi.

14 Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo.

15 Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo.

16 Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu.

17 Kwizera ni ko kwatumye Aburahamu atamba Isaka, ubwo yageragezwaga. Kandi dore uwasezeranijwe ibyasezeranijwe yari agiye gutamba umwana we w’ikinege,

18 uwo yabwiwe ibye ngo “Kuri Isaka ni ho urubyaro ruzakwitirirwa.”

19 Kuko yibwiye yuko Imana ibasha ndetse kuzura n’abapfuye, ni cyo cyatumye amugarurirwa nk’uzutse.

20 Kwizera ni ko kwatumye Isaka ahesha Yakobo na Esawu imigisha y’ibizaba.

21 Kwizera ni ko kwatumye Yakobo ubwo yari agiye gupfa, ahesha imigisha abana ba Yosefu bombi, agasenga yishingikirije ku ipfundo ry’inkoni ye.

22 Kwizera ni ko kwatumye Yosefu ubwo yari agiye gupfa, yibuka ibyo kuva mu Egiputa kw’Abisirayeli, agategeka iby’amagufwa ye.

23 Kwizera ni ko kwatumye Mose ahishwa n’ababyeyi be amezi atatu amaze kuvuka, kuko babonye ako kana ko ari keza ntibatinye itegeko ry’umwami.

24 Kwizera ni ko kwatumye Mose ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo,

25 ahubwo agahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha,

26 kuko yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubwo Abanyegiputa babitse bwose, kuko yatumbiraga ingororano azagororerwa.

27 Kwizera ni ko kwatumye ava muri Egiputa ntatinye umujinya w’umwami, kuko yihanganye nk’ureba Itaboneka.

28 Kwizera ni ko kwatumye arema Pasika no kuminjagira amaraso, kugira ngo urimbura abana b’imfura atabakoraho.

29 Kwizera ni ko kwatumye baca mu Nyanja Itukura nk’abaca ku musozi. Abanyegiputa na bo babigerageje bararengerwa.

30 Kwizera ni ko kwatumye inkike z’amabuye z’i Yeriko ziriduka, bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi.

31 Kwizera ni ko kwatumye maraya uwo Rahabu atarimburanwa n’abatumviye Imana, kuko yakiranye abatasi amahoro.

32 Mbese mvuge kindi ki? Igihe cyandenga mvuze ibya Gideyoni n’ibya Baraki, n’ibya Samusoni n’ibya Yefuta, n’ibya Dawidi n’ibya Samweli, n’iby’abahanuzi 16.1–1 Abami 2.11; 1 Sam 1.1–25.1

33 baheshejwe no kwizera gutsinda abami, no gukora ibyo gukiranuka no guhabwa ibyasezeranijwe, no kuziba iminwa y’intare

34 no kuzimya umuriro ugurumana cyane, no gukira ubugi bw’inkota no gukurwa mu ntege nke bagahabwa imbaraga nyinshi, no kuba intwari mu ntambara no kunesha ingabo z’abanyamahanga.

35 Abagore bahabwaga abo bapfushije bazutse.

Abandi bakicishwa inkoni ntibemere kurokorwa, kugira ngo bahabwe kuzuka kurushaho kuba kwiza.

36 Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu mazu y’imbohe. 38.6.

37 Bicishwaga amabuye bagakerezwa inkerezo, bakageragezwa bakicishwa inkota, bakazerera bambaye impu z’intama n’iz’ihene, banyazwe byose, bakababazwa bakagirirwa nabi.

38 Yemwe, n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga, no mu mavumo no mu masenga.

39 Abo bose nubwo bamaze guhamywa neza ku bwo kwizera kwabo, nyamara ntibahabwa ibyasezeranijwe

40 kuko Imana yatugambiriye ikirushaho kuba cyiza, kugira ngo abo badatunganywa rwose tutari kumwe.

Heb 12

Kwihanganira ibitugerageza dukurikije icyitegererezo cya Kristo

1 Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye

2 dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.

3 Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu.

4 Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha,

5 kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk’abana ngo

“Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana,

Kandi ntugwe isari nagucyaha.

6 Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana,

Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.”

7 Nimwihanganira ibihano, muba mugaragaje ko muri abana b’Imana.Mbese ni mwana ki udahanwa na se?

8 Ariko niba mudahanwa nk’abandi bose, noneho muba muri ibibyarwa mutari abana nyakuri.

9 Ko dufite ba data batubyaye ku mubiri, bakaduhana natwe tukabubaha, ntidukwiriye kurushaho cyane kugandukira Se w’imyuka tugahoraho?

10 Kuko ba bandi baduhanaga iminsi mike nk’uko byari bibabereye byiza, naho uwo aduhanira kugira ngo bitubere byiza dusangire kwera kwe.

11 Nta gihano kinezeza ukigihanwa ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo.

12 Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye,

13 kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire.

14 Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.

15 Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana,

16 kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe.

17 Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira.

Itandukaniro ry’iby’ubwami bw’Imana bwo mu isezerano rya kera, n’ubwo mu isezerano rishya

18 Ntimwegereye wa musozi ubasha gukorwaho wakaga umuriro, cyangwa ngo mwegere igicu n’umwijima w’icuraburindi n’umuyaga w’ishuheri,

19 n’ijwi ry’impanda n’iry’amagambo, abaryumvise bakingingira kutongerwaho ijambo,

20 kuko batashoboye kwihanganira ibyategetswe, ngo “Naho yaba inyamaswa ikoze kuri uwo musozi bayicishe amabuye.”

21 Ibyo byose byari ibiteye ubwoba, ni cyo cyatumye Mose avuga ati “Mfite ubwoba cyane ndahinda umushyitsi.”

22 Ahubwo mwegereye umusozi wa Siyoni n’ururembo rw’Imana ihoraho, ari rwo Yerusalemu yo mu ijuru, kandi mwegereye iteraniro ry’abamarayika batabarika,

23 n’Itorero ry’abana b’impfura banditswe mu ijuru, mwegereye n’Imana umucamanza wa bose n’imyuka y’abakiranutsi batunganijwe rwose.

24 Mwegereye na Yesu umuhuza w’isezerano rishya, mwegereye n’amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli.

25 Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru!

26 Ijwi ryayo ryateye isi igishyitsi icyo gihe, ariko none ubu irasezeranije iti “Hasigaye rimwe ngatera isi igishyitsi, ariko si yo yonyine ahubwo n’ijuru na ryo.”

27 Iryo jambo ngo “Hasigaye rimwe”, risobanurwa ngo gukuraho ibinyeganyezwa kuko ari ibyaremwe, kugira ngo ibitabasha kunyeganyezwa bihoreho.

28 Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaha tuyitinya

29 kuko Imana yacu ari umuriro ukongora.

Heb 13

Guhugura kutari kumwe

1 Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.

2 Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi.

3 Mwibuke imbohe nk’ababohanywe na zo, mwibuke n’abagirirwa nabi kuko namwe muri mu mubiri.

4 Kurongorana kubahwe na bose, kandi kuryamana kw’abarongoranye kwe kugira ikikwanduza, kuko abahehesi n’abasambanyi Imana izabacira ho iteka.

5 Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”

6 Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti

“Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya.

Umuntu yabasha kuntwara iki?”

7 Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo.

8 Yesu Kristo uko yari ari ejo, n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora iteka ryose.

9 Ntimukayobywe n’inyigisho z’uburyo bwinshi bw’inzaduka, kuko ibyiza ari uko umutima wakomezwa n’ubuntu bw’Imana, udakomezwa n’ibyokurya kuko abītaye kuri ibyo bitabagiriye umumaro.

10 Dufite igicaniro, icyo abakora umurimo wa rya hema badahawe uburenganzira bwo kuriraho.

11 Kuko intumbi z’amatungo, izo umutambyi mukuru ajyana amaraso yazo Ahera kuba impongano y’ibyaha, zitwikirwa inyuma y’urugo.

12 Ni cyo cyatumye na Yesu ababarizwa inyuma y’irembo, kugira ngo yejeshe abantu amaraso ye.

13 Nuko dusohoke, tumusange inyuma y’urugo twemeye gutukwa ku bwe,

14 kuko hano tudafite umudugudu uhoraho, ahubwo dushaka uzaza.

15 Nuko tujye dutambira Imana iteka igitambo cy’ishimwe tubiheshejwe na Yesu, ari cyo mbuto z’iminwa ihimbaza izina ryayo.

16 Kugira neza no kugira ubuntu ntimukabyibagirwe, kuko ibitambo bisa bityo ari byo binezeza Imana.

17 Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.

18 Mudusabire kuko twiringiye yuko tudafite umutima wicira urubanza, tukaba dushaka kugira ingeso nziza muri byose.

19 Kandi ndiyongeza kubahugura kudusabira, kugira ngo ntebutswe vuba kubagarurirwa.

20 Nuko Imana nyir’amahoro, yazuye Umutahiza w’intama ari we Mwami wacu Yesu, imuzurishije amaraso y’isezerano ry’iteka ryose,

21 ibatunganye rwose mu byiza byose kugira ngo mukore ibyo ishaka, ikorera muri mwe ibishimwa imbere yayo ku bwa Yesu Kristo, icyubahiro kibe icye iteka ryose. Amen.

22 Bene Data, ndabinginga kugira ngo mwihanganire uku guhugura kwanjye, kuko dore nkubandikiye mu magambo make.

23 Ndababwira yuko mwene Data Timoteyo yabohowe, naza vuba nzababona turi kumwe.

24 Muntahirize ababayobora bose, muntahirize n’abera bose. Abo muri Italiya barabatashya.

25 Ubuntu bw’Imana bubane namwe mwese. Amen.

Filem 1

1 Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo,

2 na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu n’Itorero ryo mu rugo rwawe.

3 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

4 Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze

5 kuko numvise iby’urukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu n’abera bose,

6 kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo.

7 Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n’urukundo rwawe, n’uko waruhuye imitima y’abera.

Pawulo yingingira Filemoni kwakira imbata ye Onesimo

8 Ku bw’ibyo nubwo mfite ubushizi bw’amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye,

9 mpisemo kukwinginga ku bw’urukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi n’imbohe ya Kristo Yesu.

10 Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo,

11 utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.

12 Ni we nkugaruriye,ndakwinginzeumwakire nk’inkoramutima yanjye.

13 Icyakora nari nkunze kumugumana kugira ngo ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n’ingoyi ku bw’ubutumwa bwiza.

14 Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.

15 Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka,

16 atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by’umubiri no ku by’Umwami wacu.

17 Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nk’uko wanyakira,

18 kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho.

19 Ni jye Pawulo wanditse n’ukwanjye kuboko yuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko nawe ubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni wowe ubwawe.

20 Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo.

21 Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n’ibiruta ibyo mvuze.

22 Kandi n’ikindi, untegurire aho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw’amasengesho yanyu muzampabwa.

23 Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya,

24 na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiye umurimo baragutashya. 14; 2 Tim 4.10,11

25 Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu, Amen.

Tito 1

1 Pawulo imbata y’Imana n’intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z’Imana no kuzimenyesha ubwenge bw’ukuri guhuje no kubaha Imana,

2 niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose.

3 Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk’uko Imana Umukiza wacu yategetse.

4 Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye.

Ubuntu n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu.

Pawulo ashinga Tito gutunganya iby’Itorero ry’i Kirete

5 Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse.

6 Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande.

7 Kuko umwepisikopi akwiriye kutabaho umugayo nk’uko bikwiriye igisonga cy’Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwa umunywi w’inzoga cyangwa umunyarukoni cyangwa uwifuza indamu mbi,

8 ahubwo abe ukunda gucumbikira abashyitsi, ukunda ibyiza, udashayisha, ukiranuka, wera, wirinda,

9 kandi ukomeza ijambo ryo kwizerwa nk’uko yaryigishijwe, kugira ngo abone uko ahugūza abantu inyigisho nzima, no gutsinda abamugisha impaka.

10 Kuko hariho benshi b’ibigande n’abashukanyi, cyane cyane mu bakebwe bavuga ibitagira umumaro,

11 bakwiriye kuzibwa iminwa kuko hariho imiryango y’abantu bubika bakayimaraho, bigishiriza ibidakwiriye kugira ngo babone indamu mbi.

12 Umwe muri bo w’umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b’abanyabute.”

13 Uko guhamya ni uk’ukuri. Ni cyo gituma ukwiriye kubacyaha cyane kugira ngo babe bazima mu byo kwizera,

14 batita ku migani y’ibinyoma y’Abayuda n’amategeko y’abantu batera umugongo ukuri.

15 Byose bibonereyeababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n’imitima yabo.

16 Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze.

Tito 2

Imibereho ikwiriye aba Kristo

1 Ariko wowe ho uvuge ibihuye n’inyigisho nzima.

2 Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana.

3 N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza

4 kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo babo n’abana babo,

5 no kudashayisha, no kwirinda gusambana, no kwita ku by’ingo zabo, no kugira neza, bagandukira abagabo babo kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa.

6 N’abasore ni uko ubahugure kudashayisha,

7 wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza,

8 n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga.

9 Hugura abagaragu b’imbata kugira ngo bagandukire ba shebuja, babanezeze muri byose batajya impaka,

10 batiba, ahubwo bakiranuke neza rwose kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z’Imana Umukiza wacu.

Ubuntu bukiza bugaragarira abantu bose ubwo ari bwo

11 Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse,

12 butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none

13 dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza

14 watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry’imirimo myiza.

15 Ujye uvuga ibyo kandi ubibahugure, ubahana nk’ufite ubutware rwose. Ntihakagire ugusuzugura.

Tito 3

1 Ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose

2 batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose.

3 Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana.

4 Nyamara kugira neza kw’Imana Umukiza wacu n’urukundo ikunda abantu bibonetse

5 iradukiza, itabitewe n’imirimo yo gukiranuka twakoze, ahubwo ku bw’imbabazi zayo idukirisha kuhagirwa ari ko kubyarwa ubwa kabiri, ikadukirisha no guhindurwa bashya n’Umwuka Wera,

6 uwo yahaye Yesu Kristo Umukiza wacu kuducunshumuriraho cyane,

7 kugira ngo dutsindishirizwe n’ubuntu bwayo duhereko tube abaragwa, dufite ibyiringiro byo kuzahabwa ubugingo buhoraho.

8 Iryo jambo ni iryo kwizerwa kandi ndashaka ko uhamya ibyo ubikomeyeho cyane, kugira ngo abizeye Imana bagire umwete wo kumaramaza gukora imirimo myiza. Ibyo ni byo byiza kuko bigira icyo bimarira abantu.

9 Ariko ibibazo by’ubupfu n’amasekuruza, n’intonganya no kujya impaka z’amategeko ujye ubizibukira, kuko ari nta cyo bimaze kandi ari iby’ubusa.

10 Nihagira uwirema ibice, numara kumuhana ubwa mbere n’ubwa kabiri ntukamwemere,

11 kuko uzi yuko umeze atyo agoramye kandi akora ibyaha yicira urubanza.

12 Ningutumaho Arutema cyangwa Tukiko uzagire umwete wo kunsanga i Nikopoli, kuko ari ho nagambiriye kumarira igihe cy’imbeho.

13 Ugire n’umwete wo guherekeza neza Zena, umuhanga mu by’amategeko na Apolo, kugira ngo batazagira icyo babura.

14 Kandi abacu na bo bige kumaramaza gukora imirimo myiza, babone uko bakenura ababikwiriye kugira ngo abacu be kugumbaha.

15 Abo turi kumwe bose baragutashya. Untahirize abadukunda dufatanije kwizera.

Ubuntu bw’Imana bubane namwe mwese.