Zab 30

1 Zaburi iyi ni Indirimbo yaririmbwe ubwo bezaga Inzu. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Uwiteka ndaguhimbariza kuko wampagurukije,

Ntukunde ko abanzi banjye banyishima hejuru.

3 Uwiteka Mana yanjye,

Naragutakiye urankiza.

4 Uwiteka wazamuye ubugingo bwanjye ubukura ikuzimu,

Wankijije urupfu ngo ne kumanuka nkajya muri rwa rwobo.

5 Muririmbire Uwiteka ishimwe mwa bakunzi be mwe,

Mushime izina rye ryera.

6 Kuko uburakari bwe ari ubw’akanya gato,

Ariko urukundo rwe ruzana ubugingo.

Ahari kurira kwararira umuntu nijoro,

Ariko mu gitondo impundu zikavuga.

7 Nanjye ubwo nagubwaga neza naravuze nti

“Ntabwo nzanyeganyezwa.”

8 Uwiteka ku bw’urukundo rwawe,

wari ukomeje umusozi wanjye,

Wampishe mu maso hawe mpagarika umutima.

9 Uwiteka naragutakiye,

Kandi ninginze Uwiteka

10 Nti “Amaraso yanjye azamara iki nimanuka nkajya muri rwa rwobo?

Mbese umukungugu uzaguhimbaza?

Uzātura umurava wawe?

11 Uwiteka nyumva umbabarire,

Uwiteka mbera umutabazi.”

12 Uhinduye umuborogo wanjye imbyino,

Unkenyuruye ibigunira byanjye, unkenyeza ibyishimo,

13 Kugira ngo ubwiza bwanjye bukuririmbire ishimwe budaceceka.

Uwiteka Mana yanjye, nzagushima iteka ryose.

Zab 31

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uwiteka ni wowe mpungiraho,

Singakorwe n’isoni,

Unkize ku bwo gukiranuka kwawe.

3 Untegere ugutwi utebuke unkize,

Umbere igitare gikomeye,

Inzu y’igihome yo kunkiza.

4 Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira,

Nuko ku bw’izina ryawe unjye imbere unyobore.

5 Unkure mu kigoyi banteze rwihishwa,

Kuko ari wowe gihome kinkingira.

6 Mu maboko yawe ni ho mbikije ubugingo bwanjye,

Uwiteka Mana y’umurava, warancunguye.

7 Nanga abita ku bitagira umumaro by’ibinyoma,

Ku bwanjye niringira Uwiteka.

8 Nzajya nezerwa nishimira imbabazi zawe,

Kuko warebye amakuba yanjye n’ibyago byanjye,

Wamenye imibabaro y’umutima wanjye,

9 Kandi utankingiraniye gufatwa n’amaboko y’umwanzi,

Washyize ibirenge byanjye ahantu hagari.

10 Uwiteka umbabarire kuko mbabaye,

Mu maso hanjye hananurwa n’umubabaro,

Kandi n’ubugingo bwanjye n’umubiri binanuwe na wo.

11 Kuko iminsi yo kubaho kwanjye nyihoranamo agahinda,

N’imyaka yanjye nkayimara nsuhuza umutima.

Intege zanjye zimarwa no gukiranirwa kwanjye,

Amagufwa yanjye arananutse.

12 Ku bw’abanzi banjye bose mpindutse igitutsi,

Ni koko mpindukiye abaturanyi banjye igitutsi gikomeye,

N’abamenyi banjye mbahindukiye igiteye ubwoba,

Abandebye mu nzira barampunga.

13 Nibagiranye nk’uwapfuye utacyibukwa,

Mpwanye n’urwabya rumenetse.

14 Kuko numvise benshi bambeshya,

Ubwoba bukantera impande zose,

Ubwo bangīraga inama,

Bagashaka uburyo banyica.

15 Ariko ku bwanjye ni wowe niringiye Uwiteka,

Naravuze nti “Uri Imana yanjye.”

16 Ibihe byanjye biri mu maboko yawe,

Unkize amaboko y’abanzi banjye n’abangenza,

17 Umurikishirize umugaragu wawe mu maso hawe,

Unkize ku bw’imbabazi zawe.

18 Uwiteka, ne gukorwa n’isoni kuko ngutakiye,

Abanyabyaha abe ari bo bakorwa n’isoni,

Bacecekere ikuzimu.

19 Indimi z’ibinyoma zigobwe,

Zivugana umukiranutsi agasuzuguro,

N’ubwibone no kugayana.

20 Erega kugira neza kwawe ni kwinshi,

Uko wabikiye abakubaha,

Uko wakorereye abaguhungiraho mu maso y’abantu.

21 Mu bwihisho bwo mu maso yawe,

Ni ho uzabahisha inama mbi z’abantu,

Uzabahisha mu ihema gutongana kw’indimi.

22 Uwiteka ahimbazwe,

Kuko yanyerekeye imbabazi ze zitangaza,

Mu mudugudu ufite igihome gikomeye.

23 Ku bwanjye navuganye ubwira nti

“Nciriwe mu maso yawe,

Ariko ngutakiye wumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.”

24 Mukunde Uwiteka mwa bakunzi be mwese mwe,

Uwiteka arinda abanyamurava,

Yitura byinshi ūkora iby’ubwibone.

25 Mwa bategereza Uwiteka mwese mwe,

Nimukomere, imitima yanyu ihumure.

Zab 32

1 Zaburi iyi ni iya Dawidi. Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge.

Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye,

Ibyaha bye bigatwikirwa.

2 Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa,

Umutima we ntubemo uburiganya.

3 Ngicecetse,

Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira.

4 Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga,

Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi.

Sela.

5 Nakwemereye ibyaha byanjye,

Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye.

Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”,

Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.

Sela

6 Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo,

Ni ukuri umwuzure w’amazi y’isanzure ntuzamugeraho.

7 Ni wowe bwihisho bwanjye uzandinda amakuba n’ibyago,

Uzangotesha impundu zishima agakiza.

Sela.

8 Nzakwigisha nkwereke inzira unyura,

Nzakugira inama,

Ijisho ryanjye rizakugumaho.

9 Ntimube nk’ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge,

Zikwiriye guhatwa n’icyuma cyo mu kanwa n’umukoba wo ku ijosi,

Utagira ibyo ntizakwegera.

10 Abanyabyaha bazabona imibabaro myinshi,

Ariko uwiringira Uwiteka imbabazi zizamugota.

11 Mwa bakiranutsi mwe,

Munezererwe Uwiteka mwishime,

Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe,

Ibyishimo bibatere kuvuza impundu.

Zab 33

1 Mwa bakiranutsi mwe,

Mwishimire Uwiteka,

Gushima gukwiriye abatunganye.

2 Mushimishe Uwiteka inanga,

Mumuririmbirire ishimwe kuri nebelu y’imirya cumi.

3 Mumuririmbire indirimbo nshya,

Mucurangishe inanga ubwenge,

Muyivugishe ijwi rirenga.

4 Kuko ijambo ry’Uwiteka ritunganye,

Imirimo ye yose ayikorana umurava.

5 Akunda gukiranuka n’imanza zitabera,

Isi yuzuye imbabazi z’Uwiteka.

6 Ijambo ry’Uwiteka ni ryo ryaremye ijuru,

Umwuka wo mu kanwa ke ni wo waremye ingabo zo muri ryo zose.

7 Ateranya amazi yo mu nyanja nk’ikirundo,

Ashyingura imuhengeri mu bubiko.

8 Isi yose yubahe Uwiteka,

Abari mu isi bose bamutinye.

9 Kuko yavuze bikaba,

Yategetse bigakomera.

10 Uwiteka ahindura ubusa imigambi y’amahanga,

Akuraho ibyo amoko yibwira.

11 Imigambi y’Uwiteka ikomera iteka ryose,

Ibyo yibwira mu mutima we bihoraho ibihe byose.

12 Hahirwa ishyanga rifite Uwiteka ho Imana yaryo,

Ubwoko yitoranirije kuba umwandu we.

13 Uwiteka arebera mu ijuru,

Areba abana b’abantu bose.

14 Ari mu buturo bwe,

Areba ababa mu isi bose.

15 Ni we ubumba imitima yabo bose,

Akitegereza imirimo yabo yose.

16 Nta mwami ukizwa n’uko ingabo ze ari nyinshi,

Intwari ntikizwa n’imbaraga zayo nyinshi.

17 Ifarashi nta mumaro igira wo gukiza,

Ntizakirisha umuntu imbaraga zayo nyinshi.

18 Dore ijisho ry’Uwiteka riri ku bamwubaha,

Riri ku bategereza imbabazi ze,

19 Ngo akize ubugingo bwabo urupfu,

Abarinde mu nzara badapfa.

20 Imitima yacu itegereza Uwiteka,

Ni we mutabazi wacu n’ingabo idukingira.

21 Imitima yacu izamwishimira,

Kuko twiringiye izina rye ryera.

22 Uwiteka, imbabazi zawe zibe kuri twe

Nk’uko tugutegereza.

Zab 34

1 Zaburi iyi ni iya Dawidi, ubwo yisarishirizaga imbere ya Abimeleki, akamwirukana akagenda.

2 Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose,

Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka.

3 Uwiteka ni we umutima wanjye uzirata,

Abanyamubabaro babyumve bishime.

4 Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,

Dushyirane hejuru izina rye.

5 Nashatse Uwiteka aransubiza,

Ankiza ubwoba nari mfite bwose.

6 Bamurebyeho bavirwa n’umucyo,

Mu maso habo ntihazagira ipfunwe iteka.

7 Uyu munyamubabaro yaratatse, Uwiteka aramwumva,

Amukiza amakuba n’ibyago bye byose.

8 Marayika w’Uwiteka abambisha amahema yo kugota abamwubaha,

Akabakiza.

9 Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza,

Hahirwa umuhungiraho.

10 Mwubahe Uwiteka mwa bera be mwe,

Kuko abamwubaha batagira icyo bakena.

11 Imigunzu y’intare ibasha gukena no gusonza,

Ariko abashaka Uwiteka ntibazagira icyiza bakena.

12 Bana bato nimuze munyumve,

Ndabigisha kūbaha Uwiteka.

13 Ni nde ushaka ubugingo,

Agakunda kurama kugira ngo azabone ibyiza?

14 Ujye ubuza ururimi rwawe rutavuga ikibi,

N’iminwa yawe itavuga iby’uburiganya.

15 Va mu byaha ujye ukora ibyiza,

Ujye ushaka amahoro uyakurikire,

Kugira ngo uyashyikire.

16 Amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi,

N’amatwi ye ari ku gutaka kwabo.

17 Igitsure cy’Uwiteka kiri ku bakora ibyaha,

Kugira ngo amareho kwibukwa kwabo mu isi.

18 Abakiranutsi baratatse Uwiteka arabumva,

Abakiza amakuba n’ibyago byabo byose.

19 Uwiteka aba hafi y’abafite imitima imenetse.

Kandi akiza abafite imitima ishenjaguwe.

20 Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi,

Ariko Uwiteka amukiza muri byose.

21 Arinda amagufwa ye yose,

Nta na rimwe rivunika.

22 Ibyaha bizicisha umunyabyaha,

Abanga umukiranutsi bazacirwaho iteka.

23 Uwiteka acungura ubugingo bw’abagaragu be,

Nta wo mu bamuhungiraho uzacirwaho iteka.

Zab 35

1 Zaburi ya Dawidi.

Uwiteka burana n’abamburanya,

Rwana n’abandwanya.

2 Enda ingabo nto n’inini,

Uhagurukire kuntabara.

3 Kandi ushingure icumu mu ntagara wimire abangenza,

Ubwire umutima wanjye uti “Ni jye gakiza kawe.”

4 Abashaka ubugingo bwanjye bamware bagire igisuzuguriro

Abajya inama yo kungirira nabi basubizwe inyuma,

Baterwe ipfunwe.

5 Babe nk’umurama utumurwa n’umuyaga

Kandi marayika w’Uwiteka abirukane.

6 Inzira yabo ibe umwijima n’ubunyereri,

Kandi marayika w’Uwiteka abagenze.

7 Kuko bantegeye ikigoyi ku bushya badafite impamvu,

Kandi badafite impamvu bateze ubugingo bwanjye ubushya.

8 Kurimbuka kumutungure,

Ikigoyi yateze abe ari we gifata ubwe,

Akigwemo arimbuke.

9 Ni bwo umutima wanjye uzishimira Uwiteka,

Uzishimira agakiza ke.

10 Amagufwa yanjye yose azavuga ati

“Uwiteka ni nde uhwanye nawe?

Kuko ukiza umunyamubabaro umurusha amaboko,

Ukiza umunyamubabaro n’umukene ubanyaga.”

11 Abagabo b’ibinyoma barahaguruka,

Bakandega ibyo ntazi bakabimbaza.

12 Ibyiza nabagiriye bakabyitura ibibi,

Bikampindura nk’impfusha.

13 Ariko jyeweho iyo barwaraga nambaraga ibigunira,

Nkababarisha ubugingo bwanjye kwiyiriza ubusa,

Ngasenga ncuritse umutwe mu gituza.

14 Nkamera nk’aho ari incuti yanjye,

cyangwa mwene data urwaye,

Nkiyunamira nkambara ibyo kwirabura nk’uborogera nyina.

15 Ariko ncumbagiye barishima baraterana,

Abatagira umumaro banteraniraho sinabimenya,

Baranshishimura ntibarorera.

16 Bampekenyera amenyo nk’uko abakobanyi bakora,

Bakobana ibiteye isoni aho abantu basangira.

17 Mwami, uzageza he kundebēra gusa?

Kiza ubugingo bwanjye kurimbura kwabo,

Icyo mfite rukumbi gikize intare.

18 Nzagushimira mu iteraniro ryinshi,

Nzaguhimbariza mu bantu benshi.

19 Abanyangira impamvu z’ibinyoma be kunyishima hejuru,

Abanyangira ubusa be kunyiciranira amaso.

20 Kuko batavuga iby’amahoro,

Ahubwo bajya inama yo gushaka ibyo babeshyera abatuza bo mu gihugu.

21 Banyasamiye cyane,

Baravuga bati “Ahaa, ahaa, amaso yacu arabibonye.”

22 Uwiteka, warabibonye ntuceceke,

Mwami ntumbe kure.

23 Ivurugute ukangukire kuncira urubanza,

Urubanza rw’ibyanjye Mana yanjye, Mwami wanjye.

24 Uwiteka Mana yanjye,

Uncire urubanza rukwiriye gukiranuka kwawe,

Be kunyishima hejuru.

25 Be kwibwira bati “Ahaa, ni cyo twashakaga.”

Be kuvuga bati “Tumumire bunguri.”

26 Abishimira ibyago byanjye bakorwe n’isoni bamwarane,

Abanyirata hejuru bambikwe isoni n’igisuzuguriro.

27 Abakunda ko ntsinda nk’uko bikwiriye nibavuze impundu bishime,

Iteka bavuge bati “Uwiteka ahimbazwe”,

Wishimire amahoro y’umugaragu we.

28 Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe,

Ruzavuga ishimwe ryawe umunsi wire.

Zab 36

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi, umugaragu w’Uwiteka.

2 Ubugome bw’umunyabyaha bubwiriza umutima we,

Nta gutinya Imana kuri mu maso ye.

3 Kuko yiyogeza ubwe,

Akibwira yuko gukiranirwa kwe kutazamenyekana ngo kwangwe.

4 Amagambo yo mu kanwa ke ni ugukiranirwa n’uburiganya,

Yarorereye kugira ubwenge no gukora ibyiza.

5 Yigirira inama yo gukiranirwa ku buriri bwe,

Yishyira mu nzira itari nziza,

Ntiyanga ibyaha.

6 Uwiteka, urugero rw’imbabazi zawe rugera mu ijuru,

Urw’umurava wawe rugera no mu bicu.

7 Gukiranuka kwawe guhwanye n’imisozi miremire y’Imana,

Amateka yawe ni nk’imuhengeri,

Uwiteka ni wowe ukiza abantu n’amatungo.

8 Mana, erega imbabazi zawe ni iz’igiciro cyinshi!

Abana b’abantu bahungira mu gicucu cy’amababa yawe.

9 Bazahazwa rwose n’umubyibuho wo mu nzu yawe,

Kandi uzabuhira ku ruzi rw’ibyishimo byawe.

10 Kuko aho uri ari ho hari isōko y’ubugingo,

Mu mucyo wawe ni ho tuzabonera umucyo.

11 Ujye ukomeza kugirira imbabazi abakuzi,

No kwereka abafite imitima itunganye gukiranuka kwawe.

12 Ikirenge cy’umwibone cye kunzaho,

Ukuboko kw’abanyabyaha kwe kunyimura.

13 Hariya aho inkozi z’ibibi ziguye,

Zitsinzwe hasi ntizizabasha guhaguruka.

Zab 37

1 Zaburi ya Dawidi.

Ntuhagarikwe umutima n’abakora ibyaha,

Kandi ntugirire ishyari abakiranirwa.

2 Kuko bazacibwa vuba nk’ubwatsi,

Bazuma nk’igisambu kibisi.

3 Wiringire Uwiteka ukore ibyiza,

Guma mu gihugu ukurikize umurava.

4 Kandi wishimire Uwiteka,

Na we azaguha ibyo umutima wawe usaba.

5 Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose,

Abe ari we wiringira na we azabisohoza.

6 Kandi azerekana gukiranuka kwawe nk’umucyo,

N’ukuri k’urubanza rwawe nk’amanywa y’ihangu.

7 Turiza Uwiteka umutegereze wihanganye,

Ntuhagarikwe umutima n’ubona ibyiza mu rugendo rwe,

N’umuntu usohoza inama mbi.

8 Reka umujinya, va mu burakari,

Ntuhagarike umutima kuko icyo kizana gukora ibyaha gusa.

9 Kuko abakora ibyaha bazarimburwa,

Ariko abategereza Uwiteka ni bo bazaragwa igihugu.

10 Kuko hazabaho igihe gito, umunyabyaha ntabeho,

Ni koko uzitegereza ahe umubure.

11 Ariko abagwaneza bazaragwa igihugu,

Bazishimira amahoro menshi.

12 Umunyabyaha ajya inama zo kugirira umukiranutsi nabi,

Kandi amuhekenyera amenyo.

13 Umwami Imana izamuseka,

Kuko ireba yuko igihe cye kigiye gusohora.

14 Abanyabyaha bakuriye inkota bafora imiheto,

Kugira ngo batsinde umunyamubabaro n’umukene,

Bice abagenda batunganye.

15 Inkota yabo ni bo izacumita imitima,

Imiheto yabo izavunika.

16 Ibike umukiranutsi afite,

Biruta ubutunzi bwinshi bw’abanyabyaha benshi.

17 Kuko amaboko y’abanyabyaha azavunika,

Ariko Uwiteka aramira abakiranutsi.

18 Uwiteka azi iminsi y’abatunganye,

Umwandu wabo uzahoraho iteka.

19 Ntibazakorwa n’isoni mu gihe cy’ibyago,

Mu minsi y’inzara bazahazwa.

20 Ariko abanyabyaha bazarimbuka,

Kandi abanzi b’Uwiteka bazashira nk’ubwiza bw’urwuri,

Bazarimbuka, bazarimbukira mu mwotsi.

21 Umunyabyaha aragurizwa ntiyishyure,

Ariko umukiranutsi agira ubuntu agatanga.

22 Kuko abahabwa umugisha n’Uwiteka bazaragwa igihugu,

Abavunwa na we bazarimburwa.

23 Iyo intambwe z’umuntu zikomejwe n’Uwiteka,

Akishimira inzira ye,

24 Naho yagwa ntazarambarara,

Kuko Uwiteka amuramije ukuboko kwe.

25 Nari umusore none ndashaje,

Ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe,

Cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.

26 Agira ubuntu umunsi ukira, akaguriza abandi,

Urubyaro rwe rukabona umugisha.

27 Va mu byaha ujye ukora ibyiza,

Uzaba gakondo iteka.

28 Uwiteka akunda imanza zitabera,

Ntareka abakunzi be,

Barindwa iteka ryose.

Ariko urubyaro rw’abanyabyaha ruzarimburwa.

29 Abakiranutsi bazaragwa igihugu,

Bakibemo iteka.

30 Akanwa k’umukiranutsi kavuga iby’ubwenge,

N’ururimi rwe ruvuga ibyo gukiranuka.

31 Amategeko y’Imana ye ari mu mutima we,

Nta ntambwe ze zizanyerera.

32 Umunyabyaha agenzura umukiranutsi,

Agashaka kumwica.

33 Uwiteka ntazamurekera mu kuboko kwe,

Kandi ntazamutsindisha mu manza.

34 Ujye utegereza Uwiteka ukomeze mu nzira ye,

Na we azagushyirira hejuru kuragwa igihugu,

Abanyabyaha bazarimburwa ureba.

35 Nabonye umunyabyaha afite ubutware bukomeye,

Agāye nk’igiti kibisi cyishimiye ubutaka.

36 Maze barahanyuze basanga adahari,

Kandi naramushatse ntiyaboneka.

37 Witegereze uboneye rwose, urebe utunganye,

Kuko umunyamahoro azagira urubyaro.

38 Abacumura bo bazarimburirwa hamwe,

Urubyaro rw’umunyabyaha ruzarimburwa.

39 Ariko agakiza k’abakiranutsi gaturuka ku Uwiteka,

Ni we gihome kibakingira mu gihe cy’amakuba.

40 Kandi Uwiteka arabatabara akabārura,

Abārura mu banyabyaha akabakiza,

Kuko bamuhungiyeho.

Zab 38

1 Zaburi iyi ni iya Dawidi, yahimbiwe kuba urwibutso.

2 Uwiteka ntumpanishe umujinya wawe,

Kandi ntumpanishe uburakari bwawe bwotsa.

3 Kuko imyambi yawe impamye,

Ukuboko kwawe kukanshikamira.

4 Nta hazima mu mubiri wanjye ku bw’umujinya wawe,

Nta mahoro amagufwa yanjye afite ku bw’ibyaha byanjye.

5 Kuko ibyo nakiraniwe bindengeye,

Bihwanye n’umutwaro uremereye unanira.

6 Inguma zanjye ziranuka kandi ziraboze,

Ku bw’ubupfu bwanjye.

7 Ndahetamye nunamye cyane,

Ngenda nambaye ibyo kwirabura umunsi ukira.

8 Kuko ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye umuriro,

Kandi nta hazima mu mubiri wanjye.

9 Ndahondobereye ndavunaguritse,

Nanihishijwe no guhagarika umutima.

10 Mwami, ibyo nshaka byose biri imbere yawe,

Kuniha kwanjye ntuguhishwa.

11 Umutima urankubita,

Intege zanjye zirashira,

Amaso yanjye na yo ubwayo afite ibihuzenge.

12 Abakunzi banjye n’incuti zanjye,

bampaye akato ku bw’icyago cyanjye,

Bene wacu bampagaze kure.

13 Kandi abashaka kunyica bantega imitego,

Abanshakira ibyago bavuga iby’ubwicanyi,

Bagatekereza uburiganya umunsi ukira.

14 Ariko jyeweho meze nk’igipfamatwi sinumva,

Meze nk’ikiragi kitabumbura umunwa.

15 Ni ukuri meze nk’umuntu utumva,

Udafite mu kanwa ibyo asubiza undi.

16 Kuko Uwiteka ari wowe niringiye,

Mwami Imana yanjye ni wowe uzansubiza.

17 Kuko navuze nti “Be kunyishima hejuru,

Iyo ikirenge cyanjye kinyereye banyirata hejuru.”

18 Kuko ndi bugufi bwo gucumbagira,

Kandi umubabaro wanjye uri imbere yanjye iteka.

19 Kuko nzatura gukiranirwa kwanjye,

Nzagira agahinda k’ibyaha byanjye.

20 Ariko abanzi banjye ni abanyantege nyinshi,

Kandi ni abanyamaboko,

Abanyangira impamvu z’ibinyoma baragwiriye.

21 Abitura inabi ababagiriye neza,

Na bo ni abanzi banjye kuko nkurikiza icyiza.

22 Uwiteka ntundeke,

Mana yanjye ntumbe kure.

23 Mwami gakiza kanjye,

Tebuka untabare.

Zab 39

1 Zaburi iyi yahimbiwe Yedutuni, umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Naribwiye nti “Nzirindira mu nzira zanjye,

Kugira ngo ntacumuza ururimi rwanjye.

Nzajya mfata ururimi rwanjye,

Umunyabyaha akiri imbere yanjye.”

3 Nabeshejwe nk’ikiragi no kutavuga,

narahoze naho byaba ibyiza sinabivuga,

Umubabaro wanjye uragwira.

4 Umutima wanjye ungurumana mu nda,

Ngitekereza umuriro unyakamo,

Maze mvugisha ururimi nti

5 “Uwiteka, umenyeshe iherezo ryanjye,

N’urugero rw’iminsi yanjye,

Menye ko ndi igikenya.”

6 Dore wahinduye iminsi yanjye nk’intambwe z’intoki,

Igihe cy’ubugingo bwanjye kuri wowe kimeze nk’ubusa,

Ni ukuri umuntu wese nubwo akomeye, ni umwuka gusa.

Sela.

7 Ni ukuri umuntu wese agenda nk’igicucu,

Ni ukuri bahagarikira umutima ubusa,

Umuntu arundanya ubutunzi atazi uzabujyana.

8 Mwami, none ntegereje iki?

Ni wowe niringira.

9 Unkize ibicumuro byanjye byose,

Ntumpindure uwo gutukwa n’abapfu.

10 Narahoze sinabumbura akanwa,

Kuko ari wowe wabikoze.

11 Unkureho inkoni yawe,

Mazwe no gukubitwa n’ukuboko kwawe.

12 Iyo uhaniye umuntu gukiranirwa kwe umuhanisha ibihano,

Unyenzura ubwiza bwe nk’inyenzi,

Ni ukuri umuntu wese ni umwuka gusa.

Sela.

13 Uwiteka umva gusenga kwanjye,

tegera ugutwi gutaka kwanjye,

Ntiwicire amatwi amarira yanjye.

Kuko ndi umusuhuke imbere yawe,

N’umwimukira nk’uko ba sogokuruza bose bari bari.

14 Rekera aho kundeba igitsure,

Mbone uko nsubizwamo intege,

Ntarava hano ntakibaho.