Zab 40

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Nategereje Uwiteka nihanganye,

Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye.

3 Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo,

Ashyira ibirenge byanjye ku rutare,

Akomeza intambwe zanjye.

4 Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye,

Ni yo shimwe ry’Imana yacu,

Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka.

5 Hahirwa uwiringira Uwiteka,

Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma.

6 Uwiteka Mana yanjye,

Imirimo itangaza wakoze ni myinshi,

Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi,

Ntihariho uwagereranywa nawe.

Nashaka kubyātura no kubirondora,

Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.

7 Ibitambo n’amaturo y’ifu ntubyishimira,

Amatwi yanjye urayazibuye,

Ibitambo byokeje n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse.

8 Mperako ndavuga nti “Dore ndaje,

Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye.

9 Mana yanjye nishimira gukora ibyo ukunda,

Ni koko amategeko yawe ari mu mutima wanjye.”

10 Namamaza ubutumwa bwiza bwo gukiranuka mu iteraniro ryinshi,

Sinzabumba akanwa kanjye,

Uwiteka urabizi.

11 Ntabwo mpisha gukiranuka kwawe mu mutima wanjye,

Mvuga umurava wawe n’agakiza kawe.

Imbabazi zawe n’ukuri kwawe simbihisha iteraniro ryinshi.

12 Uwiteka, nawe ntunyime kugira neza kwawe,

Imbabazi zawe n’ukuri kwawe bijye bindinda iteka.

13 Kuko ibyago bitabarika bingose,

Ibyo nakiraniwe bingezeho nkaba ntabasha kureba.

Biruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi,

Bituma umutima wanjye umvamo.

14 Uwiteka emera kunkiza,

Uwiteka tebuka untabare.

15 Abashakira ubugingo bwanjye kuburimbura bakorwe n’isoni bamwarane,

Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma bagire igisuzuguriro.

16 Abambwira bati “Ahaa, ahaa”,

Barekwe ku bw’isoni zabo.

17 Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,

Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati

“Uwiteka ahimbazwe.”

18 Icyakora jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene,

Ariko Uwiteka anyitaho.

Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye,

Mana yanjye ntutinde.

Zab 41

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi Ni iya Dawidi.

2 Hahirwa uwita ku bakene,

Uwiteka azamukiza ku munsi w’ibyago.

3 Uwiteka azamurinda amukize,

kandi azahirwa ari mu isi,

Kandi ntumuhe abanzi be kumugirira uko bashaka.

4 Uwiteka azamwiyegamiza ahondobereye ku buriri,

Ni wowe umubyukiriza uburiri iyo arwaye.

5 Naravuze nti “Uwiteka umbabarire,

Ukize ubugingo bwanjye kuko nagucumuyeho.”

6 Abanzi banjye banyifuriza nabi bati

“Azapfa ryari ngo izina rye ryibagirane?”

7 Kandi umwe muri abo iyo aje kunsura aba anshunga,

Umutima we ukiyuzuriza inama mbi,

Agasohoka akabivuga.

8 Abanyanga bose bamvugira mu byongorerano,

Bangira inama zo kungirira nabi.

9 Bati “Indwara ikomeye imubayeho akaramata,

Noneho ubwo aryamye ntazabyuka ukundi.”

10 Kandi incuti yanjye y’amagara nizeraga nagaburiraga,

Ni yo imbanguriye umugeri.

11 Ariko wowe ho Uwiteka umbabarire umbyutse,

Kugira ngo mbiture.

12 Iki ni cyo kimenyesha yuko unyishimira,

Ni uko umwanzi wanjye atavugiriza impundu kunesha.

13 Kandi jyeweho unkomereza gukiranuka kwanjye,

Kandi unshyira imbere yaweiteka ryose.

14 Uwiteka Imana y’Abisirayeli ahimbazwe,

Uhereye kera kose ukageza iteka ryose.

Amen kandi Amen.

Zab 42

IGICE CYA KABIRI

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge.

2 Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi,

Ni ko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana.

3 Umutima wanjye ugirira Imana inyota, Imana ihoraho,

Nzaza ryari ngo ngaragare mu maso y’Imana?

4 Amarira yanjye ni yo yambereye nk’ibyokurya ku manywa na nijoro,

Kandi bahora bambaza umunsi ukira bati

“Imana yawe iri hehe?”

5 Ibi ndabyibuka ngahinduka umutima,

Ubwo najyanaga n’abantu benshi,

Nkabajyana mu nzu y’Imana,

Tugendana ijwi ry’ibyishimo n’ishimwe,

Turi iteraniro riziririza umunsi mukuru.

6 Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?

Ni iki gitumye umpagararamo?

Ujye utegereza Imana,

Kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.

7 Mana yanjye, umutima wanjye urihebye,

Ni cyo gituma nkwibukira mu gihugu cya Yorodani,

No ku misozi ya Herumoni, no ku musozi wa Mizari.

8 Imyuzure ihamagaranisha guhorera kw’insumo zawe,

Ibigogo byawe n’umuraba wawe byose birandengeye.

9 Uwiteka yantegekeraga imbabazi ze ku manywa,

Nijoro indirimbo ye yari mu kanwa kanjye,

Ni yo nasengeshaga Imana y’ubugingo bwanjye.

10 Nzabaza Imana igitare cyanjye nti

“Ni iki gitumye unyibagirwa?

Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?”

11 Abanzi banjye bameze nk’inkota iri mu magufwa yanjye,

Iyo banshinyagurira bakiriza umunsi bambaza bati

“Imana yawe iri hehe?”

12 Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?

Ni iki gitumye umpagararamo?

Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,

Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.

Zab 43

1 Mana uncire urubanza,

Umburanire n’ishyanga ritagira imbabazi,

Unkize umuriganya n’ikigoryi.

2 Kuko uri Imana y’igihome kinkingira,

Ni iki cyatumye unta kure?

Ni iki gituma nambikwa ibyo kwirabura n’agahato k’abanzi banjye?

3 Nuko ohereza umucyo wawe n’umurava wawe binyobore,

Binjyane ku musozi wawe wera,

No mu mahema yawe.

4 Maze nzajya ku gicaniro cy’Imana,

Ku Mana ni yo munezero wanjye n’ibyishimo byanjye,

Nguhimbarishe inanga Mana,

Ni wowe Mana yanjye.

5 Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba?

Ni iki gitumye umpagararamo?

Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishima,

Ni yo gakiza kanjye n’Imana yanjye.

Zab 44

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge.

2 Mana, twariyumviye n’amatwi yacu,

Ba sogokuruza batubwiye imirimo wakoze mu gihe cyabo,

Mu gihe cya kera.

3 Wimuje amahanga ukuboko kwawe ushingamo abo,

Wateye amoko ibyago kandi abo urabatatanya mu bihugu,

4 Kuko atari iyabo nkota yabahaye guhindūra igihugu,

Kandi atari ukuboko kwabo kwabakijije.

Ahubwo ni ikiganza cyawe cy’iburyo,

N’ukuboko kwawe n’umucyo wo mu maso hawe,

Kuko wabīshimiraga.

5 Mana, ni wowe Mwami wanjye,

Tegekera Abayakobo agakiza.

6 Ni wowe uzaduha gutsinda ababisha bacu,

Izina ryawe ni ryo rizaduha kuribata abaduhagurukiye.

7 Kuko ntaziringira umuheto wanjye,

Kandi inkota yanjye atari yo izankiza,

8 Ahubwo ni wowe wadukijije ababisha bacu,

Wakojeje isoni abatwanga.

9 Imana ni yo twirata umunsi ukira,

Kandi tuzashima izina ryawe iteka ryose.

Sela.

10 Ariko none wadutaye kure waduteje igisuzuguriro,

Kandi ntutabarana n’ingabo zacu.

11 Watumye ababisha bacu badukubita incuro,

Abatwanga baratwinyagira.

12 Wadutanze nk’intama zarobanuriwe kubagwa,

Wadutatanirije mu mahanga.

13 Utangira ubusa abantu bawe,

Kandi igiciro cyabo ntucyongeresha ubutunzi bwawe.

14 Utugira igitutsi cy’abaturanyi bacu,

Ibitwenge no gukobwa by’abatugose.

15 Watugize iciro ry’imigani mu mahanga,

Abazungurizwa imitwe n’amoko.

16 Igisuzuguriro cyanjye kiri imbere yanjye umunsi ukira,

Isoni zo mu maso hanjye zirantwikiriye,

17 Ku bw’ijwi ry’utongana agatukana,

Ku bw’umwanzi n’uhōra inzigo.

18 Ibyo byose byadusohoyeho ariko ntitwakwibagiwe,

Kandi ntitwavuye mu isezerano ryawe.

19 Umutima wacu ntiwasubiye inyuma,

Intambwe zacu ntiziyobagije ngo zive mu nzira yawe,

20 Bitume utuvunagurira ahantu h’ingunzu,

Udutwikirize igicucu cy’urupfu.

21 Niba twaribagiwe izina ry’Imana yacu,

Niba twararamburiye amaboko indi mana,

22 Imana ntizabirondōra,

Kuko izi ibihishwe mu mutima?

23 Ahubwo twiricwa umunsi ukira bakuduhōra,

Twahwanijwe n’intama z’imbagwa.

24 Mwami, ivurugute,

Ni iki kigushinjirije?

Kanguka ntudute kuri iteka ryose.

25 Ni iki gituma utwikīra mu maso hawe,

Ukibagirwa umubabaro wacu n’agahato baduhata?

26 Kuko ubugingo bwacu bwunamishijwe bukagera mu mukungugu,

Inda yacu yarumanye n’ubutaka.

27 Haguruka udutabare,

Uducungure ku bw’imbabazi zawe.

Zab 45

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe”. Ni Zaburi ya bene Kōra yahimbishijwe ubwenge. Ni indirimbo y’urukundo.

2 Umutima wanjye urabize usesekara ibyiza,

Ndavuga indirimbo nahimbiye umwami,

Ururimi rwanjye ni ikaramu y’uwandika vuba.

3 Uruta ubwiza abana b’abantu,

Ubukundiriza busutswe ku minwa yawe,

Ni cyo gitumye Imana iguha umugisha w’iteka.

4 Wa ntwari we, ambara inkota yawe ku itako,

Ambara ubwiza bwawe n’icyubahiro cyawe.

5 Ugendane icyubahiro uri ku ifarashi uneshe,

Urengere ukuri n’ubugwaneza no gukiranuka,

Ukuboko kwawe kw’iburyo kukwigishe ibitera ubwoba.

6 Imyambi yawe iratyaye,

Amahanga agwa hasi imbere yawe,

Imyambi yawe iri mu mitima y’ababisha b’umwami.

7 Mana, intebe yawe ni iy’iteka ryose,

Inkoni y’ubugabe bwawe ni inkoni y’utwara agororoka.

8 Wakunze gukiranuka wanga ibyaha,

Ni cyo cyatumye Imana ari yo Mana yawe,

Igusīga amavuta yo kwishima,

Kukurutisha bagenzi bawe.

9 Imyenda yawe yose ihumura ishangi n’umusaga na kesīya,

Inanga zo mu mazu yubakishijwe amahembe y’inzovu zirakwishimishije.

10 Mu bagore bawe b’icyubahiro harimo abakobwa b’abami,

Iburyo bwawe hahagaze umwamikazi yambaye izahabu yavuye Ofiri.

11 Umva mukobwa, utekereze utege ugutwi,

Kandi wibagirwe ishyanga ryanyu n’inzu ya so.

12 Ni cyo kizatuma umwami akunda ubwiza bwawe,

Kuko ari we mwami wawe nawe umuramye.

13 Kandi umukobwa w’i Tiro azazana impano,

Kandi abatunzi bo mu bantu bazagusaba kubahakirwa.

14 Umukobwa w’umwami uri mu kirambi afite ubwiza bwinshi,

Imyenda ye iboheshejwe izahabu.

15 Ari buzanirwe umwami yambaye imyenda idaraje,

Abakobwa bagenzi be bamukurikiye,

Bari buzanwe aho uri.

16 Bari buzanishwe umunezero n’ibyishimo,

Binjire mu nzu y’umwami.

17 Mwami, mu cyimbo cya ba sogokuruza bawe,

Kizasubiramo abana bawe,

Ni bo uzagira abatware mu isi yose.

18 Nzibukiriza izina ryawe ibihe byose,

Ni cyo gituma amahanga azagushima iteka ryose.

Zab 46

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra babwirisha inanga ijwi rito. Ni indirimbo.

2 Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu,

Ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.

3 Ni cyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka,

Naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri,

4 Naho amazi yaho yahorera akībirindura,

Naho imisozi yatigiswa no kwihindurizakwayo.

Sela.

5 Hariho uruzi,

Imigende yarwo ishimisha ururembo rw’Imana,

Ni rwo Hera hari amahema y’Isumbabyose.

6 Imana iri hagati muri rwo ntiruzanyeganyezwa,

Imana izarutabara mu museke.

7 Abanyamahanga barashakuje,

Ibihugu by’abami byagize imidugararo,

Ivuga ijwi ryayo isi irayaga.

8 Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe,

Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.

Sela.

9 Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka,

Kurimbura yazanye mu isi.

10 Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi,

Avunagura imiheto, amacumu ayacamo kabiri,

Amagare ayatwikisha umuriro.

11 “Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana,

Nzashyirwa hejuru mu mahanga,

Nzashyirwa hejuru mu isi.”

12 Uwiteka Nyiringabo ari kumwe natwe,

Imana ya Yakobo ni igihome kirekire kidukingira.

Sela.

Zab 47

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.

2 Mwa mahanga yose mwe, nimukome mu mashyi,

Muvugirize Imana impundu z’abanesheje.

3 Kuko Uwiteka Usumbabyose ateye ubwoba,

Ari Umwami ukomeye utegeka isi yose.

4 Atugomōrera amoko tukayatwara,

Ashyira amahanga munsi y’ibirenge byacu.

5 Adutoraniriza umwandu wacu,

Ni wo byirato bya Yakobo uwo yakunze.

Sela.

6 Imana izamukanye impundu,

Uwiteka azamukanye ijwi ry’impanda.

7 Muririmbire Imana ishimwe,

Muririmbe ishimwe,

Muririmbire Umwami wacu ishimwe,

Muririmbe ishimwe.

8 Kuko Imana ari Umwami w’isi yose,

Muririmbishe ishimwe ryayo,

Indirimbo ihimbishijwe ubwenge.

9 Imana itegeka amahanga,

Imana yicaye ku ntebe yayo yera.

10 Abakomeye bo mu mahanga,

Bateraniye guhinduka abantu b’Imana ya Aburahamu.

Kuko ingabo zikingira abo mu isi ari iz’Imana,

Ishyizwe hejuru cyane.

Zab 48

1 Indirimbo. Zaburi ya bene Kōra.

2 Uwiteka arakomeye akwiriye gushimirwa cyane,

Mu rurembo rw’Imana yacu ku musozi wayo wera.

3 Umusozi wa Siyoni uri ikasikazi,

Uburebure bwawo ni wo byishimo by’isi yose,

Ni wo rurembo rw’Umwami ukomeye.

4 Imana yimenyekanishije mu nyumba zo muri rwo,

Ko ari igihome kirekire gikingira abantu.

5 Dore abami barateranye,

Barunyuriraho hamwe,

6 Bararureba baratangara,

Baratinya bahunga vuba.

7 Guhinda imishyitsi kubafatirayo,

No kuribwa nk’ibise by’umugore uri ku nda.

8 Umuyaga uturutse aho izuba rirasira,

Uwumenesha inkuge z’i Tarushishi.

9 Nk’uko twumvise ni ko twabibonye,

Mu rurembo rw’Uwiteka Nyiringabo,

Mu rurembo rw’Imana yacu,

Imana izarukomeza iteka ryose.

Sela.

10 Mana, twibukiye imbabazi zawe,

Hagati mu rusengero rwawe.

11 Mana, nk’uko izina ryawe riri,

Ni ko ishimwe ryawe riri ukageza ku mpera y’isi,

Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzuye gukiranuka.

12 Umusozi wa Siyoni unezerwe,

Abakobwa ba Yuda bishimishwe n’imanza zawe zitabera.

13 Muzenguruke Siyoni muwugote,

Mubare ibihome byawo.

14 Mwitegereze cyane inkike zawo,

Mutekereze inyumba zaho,

Kugira ngo muzabitekerereze ab’igihe kizaza.

15 Kuko iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose,

Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.

Zab 49

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya bene Kōra.

2 Mwa mahanga mwese mwe, nimwumve ibi:

Mwa bari mu isi mwese mwe, nimutege amatwi.

3 Aboroheje n’abakomeye,

Abatunzi hamwe n’abakene.

4 Akanwa kanjye kagiye kuvuga ubwenge,

Umutima wanjye ugiye kwibwira ibyo kumenya.

5 Ndategera umugani ugutwi kwanjye,

Ndahishuza inanga ijambo ryanjye riruhije.

6 Ni iki cyatuma ntinya mu minsi y’ibyago n’amakuba,

Gukiranirwa kw’abashaka kungusha kungose?

7 Biringira ubutunzi bwabo,

Bakirata ibintu byabo byinshi.

8 Ariko nta wubasha gucungura mugenzi we na hato,

Cyangwa guha Imana incungu ye.

9-10 Kugira ngo arame iteka atabona rwa rwobo,

Kuko incungu y’ubugingo bwabo ari iy’igiciro cyinshi,

Ikwiriye kurekwa iteka.

11 Kuko abona ko abanyabwenge bapfa,

Umupfapfa n’umeze nk’inka bakarimbukana,

Bagasigira abandi ubutunzi bwabo.

12 Mu mitima yabo bibwira yuko amazu yabo azagumaho iteka ryose,

N’ubuturo bwabo ko buzagumaho ibihe byose,

Ibikingi byaho bakabyitirira amazina yabo.

13 Ariko umuntu ntahorana icyubahiro,

Ahwanye n’inyamaswa zipfa.

14 Iyo nzira yabo ni iy’ubupfu,

Ariko ababazunguye bashima amagambo yabo.

Sela.

15 Bashorererwa kujya ikuzimu nk’umukumbi w’intama,

Urupfu ruzabaragira.

Abatunganye bazabatwara mu gitondo,

Ubwiza bwabo buzahabwa ikuzimu ngo butsembwe,

Butagira aho kuba.

16 Ariko Imana izacungura ubugingo bwanjye,

Ibukure mu kuboko kw’ikuzimu,

Kuko izanyakira.

Sela.

17 Ntubitinye umuntu natunga,

Icyubahiro cy’inzu ye kikagwira,

18 Kuko napfa atazagira icyo ajyana,

Icyubahiro cye ntikizamanuka ngo kimukurikire.

19 Nubwo yibwiraga akiriho ko ahiriwe,

Kandi nubwo abantu bagushima witungishije,

20 Ubugingo bwe buzasanga ba sekuruza,

Batazareba umucyo ukundi.

21 Umuntu ufite icyubahiro ntagire n’ubwenge,

Ahwanye n’inyamaswa zipfa.