Zab 60

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Irebe ryo guhamya.” Mikitamu ya Dawidi yahimbiye kwigisha,

2 ubwo yarwanaga n’Abasiriya b’i Mezopotamiya n’Abasiriya b’i Soba, Yowabu akagaruka akicira mu Kibaya cy’Umunyu Abedomu inzovu n’ibihumbi bibiri.

3 Mana, uradutaye uradushenye,

Wararakaye udusubizemo intege.

4 Wateye igihugu igishyitsi uragisatura,

Ziba ubusate bwacyo kuko gitigita.

5 Weretse abantu bawe ibikomeye,

Watunywesheje inzoga zidandabiranya.

6 Wahaye abakubaha ibendera,

Kugira ngo bahunge umuheto.

Sela.

7 Kirisha ukuboko kwawe kw’iburyo unsubize,

Kugira ngo abo ukunda bakizwe.

8 Imana yarahiye kwera kwayo iti

“Nzishima, nzagabanya i Shekemu,

Kandi nzagabanisha urugero igikombe cy’i Sukoti.

9 Galeyadi ni ahanjye,

Umuryango wa Manase ni uwanjye,

Uwa Efurayimu ni wo ukingira umutwe wanjye,

Uwa Yuda ni wo nkoni yanjye y’ubwami.

10 Abamowabu ni bo gikarabiro cyanjye,

Abedomu nzabakubita inkweto mu mutwe,

Filisitiya, umvugirize impundu.”

11 Ni nde uzanyinjiza mu mudugudu ufite igihome gikomeye?

Ni nde uzangeza Edomu?

12 Si wowe Mana wadutaye uzangezayo?

Si wowe Mana utajyanaga n’ingabo zacu uzangezayo?

13 Udutabare umubisha,

Kuko gutabara kw’abantu kutagira umumaro.

14 Imana izadukoresha iby’ubutwari,

Kuko ari yo izaribata ababisha bacu.

Zab 61

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Mana, umva gutaka kwanjye,

Tyariza ugutwi gusenga kwanjye.

3 Mpagaze ku mpera y’isi nzajya ngutabaza,

Uko umutima wanjye uzagwa isari.

Unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho,

4 Kuko wambereye ubuhungiro,

N’igihome kirekire kinkingira umwanzi.

5 Nzaguma mu ihema ryawe iteka,

Nzahungira mu bwihisho bwo mu mababa yawe.

Sela.

6 Kuko wowe Mana, wumvise umuhigo wanjye,

Umpaye umwandu uhabwa abubaha izina ryawe.

7 Uzongerera umwami iminsi y’ubugingo bwe,

Imyaka ye izabe nk’iy’ab’ibihe byinshi.

8 Azaguma mu maso y’Imana iteka,

Itegura imbabazi n’umurava kugira ngo bimurinde.

9 Bizatuma ndirimbira izina ryawe ishimwe iteka,

Ngo mpigure umuhigo wanjye uko bukeye.

Zab 62

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iyo mu buryo bwa Yedutuni. Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Umutima wanjye uturize Imana yonyine,

Ni yo agakiza kanjye gaturukaho.

3 Ni yo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye,

Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa cyane.

4 Muzageza he gutera umuntu ngo mumwicane mwese,

Nk’inkike ibogamye, nk’uruzitiro runyeganyega?

5 Iki cyonyine ni cyo bajya inama,

Ni ukugira ngo bamusunike ngo agwe,

Ave mu cyubahiro cye.

Bishimira ibinyoma,

Basabirisha umugisha akanwa kabo,

Ariko bavumisha imitima yabo.

Sela.

6 Mutima wanjye turiza Imana yonyine,

Kuko ari yo ibyiringiro byanjye biturukaho.

7 Ni yo gitare cyanjye yonyine n’agakiza kanjye,

Ni igihome kirekire kinkingira sinzanyeganyezwa.

8 Imana ni yo irimo agakiza kanjye n’icyubahiro cyanjye,

Igitare cy’imbaraga zanjye n’ubuhungiro bwanjye biri mu Mana.

9 Mwa bantu mwe, mujye muyiringira,

Ibyo mu mitima yanyu mubisuke imbere yayo,

Imana ni yo buhungiro bwacu.

Sela.

10 Ni ukuri aboroheje ni umwuka gusa,

Kandi abakomeye ni ibinyoma.

Nibashyirwa mu gipimo ntibazika bazateruka,

Bose bateranye umwuka ubarusha kuremera.

11 Ntimwiringire agahato,

Ntimwizigirire ubusa kunyaga,

Ubutunzi nibugwira ntibuzabaherane imitima.

12 Imana yavuze rimwe, nabyumvise kabiri,

Ngo “Imana ni yo ifite ububasha.”

13 Kandi ni wowe Mwami ufite imbabazi,

Kuko witura umuntu wese ibikwiriye umurimo we.

Zab 63

1 Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw’i Buyuda.

2 Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka,

Umutima wanjye ukugirira inyota,

Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye,

Kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi.

3 Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe,

Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe.

4 Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo,

Iminwa yanjye izagushima.

5 Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho,

Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.

6 Umutima wanjye uzahazwa nk’uriye umusokoro n’umubyibuho,

Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima,

7 Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye,

Nkagutekereza mu bicuku by’ijoro.

8 Kuko wambereye umufasha,

Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy’amababa yawe.

9 Umutima wanjye ukōmaho,

Ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira.

10 Ariko abashakira ubugingo bwanjye kubutsemba,

Bazajya ikuzimu.

11 Bazahabwa gutwarwa n’inkota,

Bazaba umugabane w’ingunzu.

12 Ariko umwami azishimira Imana,

Uyirahira wese azirata,

Kuko akanwa k’ababeshya kazazibywa.

Zab 64

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Mana, umva ijwi ryanjye ryo kuganya,

Kiza ubugingo bwanjye gutinyishwa n’umwanzi.

3 Mpisha inama z’abakora nabi bangīra rwihishwa,

N’imidugararo y’inkozi z’ibibi.

4 Batyaje indimi zabo nk’inkota,

Batamitse imyambi yabo azi yo magambo abishye,

5 Kugira ngo barasire utunganye mu rwihisho.

Bamurasa gitunguro ntibatinya,

6 Bihumuririza imigambi mibi,

Bajya inama zo gutega ibigoyi rwihishwa,

Bakibwira bati “Ni nde uzabireba?”

7 Bahirimbanira kunguka inama mbi,

Bakibwira bati “Tunogeje inama twungutse.”

Umutima w’umuntu wese n’ibihishwe atekereza ntibirondorwa.

8 Ariko Imana izabarasa,

Bazakomeretswa n’umwambi ubatunguye.

9 Uko ni ko bazasitazwa,

Ururimi rwabo ubwarwo ruzabarwanya,

Ababareba bose bazazunguza imitwe.

10 Kandi abantu bose bazatinya,

Bavuge umurimo w’Imana,

Batekerereshe ubwenge ibyo yakoze.

11 Umukiranutsi azanezererwa Uwiteka amwiringire,

Kandi abafite imitima itunganye bose bazirata.

Zab 65

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi.

2 Mana, i Siyoni bagushimisha kuguturiza,

Ni wowe bazahigura umuhigo.

3 Ni wowe wumva ibyo usabwa,

Abantu bose bazajya aho uri.

4 Gukiranirwa kwinshi kuranesheje,

Ibicumuro byacu uzabitwikīra.

5 Hahirwa umuntu utoranya ukamwiyegereza,

Kugira ngo agume mu bikari byawe.

Tuzahazwa n’ibyiza byo mu nzu yawe,

Ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rwawe.

6 Mana y’agakiza kacu,

Uzadusubirishe ibiteye ubwoba ku bwo gukiranuka kwawe,

Ni wowe byiringiro by’abo ku mpera y’ubutaka hose,

N’iby’abo ku mpera y’inyanja za kure.

7 Iyo ni yo ishimangirisha imisozi imbaraga zayo,

Ikenyeye imbaraga.

8 Iturisha guhorera kw’inyanja,

Guhorera k’umuraba wo muri zo,

N’imidugararo y’amahanga.

9 Kandi abatuye ku mpera y’isi batinya ibimenyetso byawe,

Uvugisha impundu ab’aho igitondo gitangariza,

N’ab’aho umugoroba ukubira.

10 Ugenderera isi ukayivubira,

Uyitungisha cyane uruzi rw’Imana rwuzuye amazi.

Ni wowe uha abantu amasaka,

Umaze gutunganya ubutaka utyo.

11 Uvubira impavu zo muri bwo imvura nyinshi,

Uringaniza imitabo yo muri bwo.

Ubworohesha ibitonyanga,

Uha umugisha kumeza kwabwo.

12 Wambika umwaka kugira neza kwawe nk’ikamba,

Inkōra z’igare ryawe zigusha umwero.

13 Imvura igwa ku rwuri rwo mu butayu,

Imisozi igakenyera ibyishimo.

14 Urwuri rukagatirwa n’imikumbi,

Ibikombe bitwikīrwa n’amasaka,

Biranguruzwa n’ibyishimo bikaririmba.

Zab 66

1 Iyi ndirimbo yitwa Zaburi, yahimbiwe umutware w’abaririmbyi.

Mwa bari mu isi yose mwe,

Muvugirize Imana impundu.

2 Muririmbe icyubahiro cy’izina ryayo,

Mwogeze ishimwe ryayo.

3 Mubwire Imana muti

“Imirimo yawe ko iteye ubwoba,

Imbaraga zawe nyinshi zizatuma abanzi bawe bose bakugomokera,

Bakagushyeshya.

4 Abo mu isi yose bazagusenga bakuririmbire,

Bazaririmbira izina ryawe.”

Sela.

5 Nimuze murebe imirimo y’Imana,

Iteye ubwoba ku byo igirira abantu.

6 Yahinduye inyanja ubutaka,

Kandi bambukishije uruzi ibirenge,

Aho ni ho twayishimiriye.

7 Itegekesha imbaraga zayo iteka,

Amaso yayo yitegereza amahanga,

Abagome be kwishyira hejuru.

Sela.

8 Mwa mahanga mwe, muhimbaze Imana yacu,

Mwumvikanishe ijwi ry’ishimwe ryayo.

9 Irindira imitima yacu mu bugingo,

Kandi ntikundira ibirenge byacu ko biteguza.

10 Kuko Mana, waratugerageje,

Watuvugutiye nk’uko bavugutira ifeza.

11 Wadutoje ikigoyi,

Waduhekesheje umutwaro uremereye mu mugongo.

12 Wahaye abantu kudukandagiza ku mitwe amafarashi abahetse,

Twanyuze mu muriro no mu mazi,

Maze udukuramo udushyira ahantu h’uburumbuke.

13 Ndinjirana ibitambo byokeje mu nzu yawe,

Ndaguhigura umuhigo naguhize.

14 Wabumbuje iminwa yanjye,

Akanwa kanjye kakawuvuga ubwo nari mu mubabaro.

15 Ndagutambira ibitambo byokeje by’amatungo abyibushye,

Arimo umubabwe w’amasekurume y’intama,

Ndatamba amapfizi n’ihene.

Sela.

16 Mwa bubaha Imana mwese mwe, nimuze mwumve.

Nanjye ndavuga ibyo yakoreye ubugingo bwanjye.

17 Nayitakirishije akanwa kanjye,

Ururimi rwanjye rwarayihimbaje.

18 Iyaba naribwiraga ibyo gukiranirwa mu mutima wanjye,

Uwiteka ntaba anyumviye.

19 Ariko koko Imana iranyumviye,

Ityarije ugutwi ijwi ryo gusenga kwanjye.

20 Imana ihimbazwe,

Itanze kumva gusenga kwanjye,

Kandi itankuyeho imbabazi zayo.

Zab 67

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo yitwa Zaburi.

2 Imana itubabarire iduhe umugisha,

Itumurikishirize mu maso hayo.

Sela.

3 Kugira ngo inzira yawe imenywe mu isi,

Ubugingo bwawe bukiza bumenywe mu mahanga yose.

4 Mana, amoko agushime,

Amoko yose agushime.

5 Amahanga yishime, aririmbishwe n’ibyishimo,

Kuko uzacira amoko imanza z’ukuri,

Kandi uzashorerera amahanga mu isi.

Sela.

6 Mana, amoko agushime,

Amoko yose agushime.

7 Ubutaka bweze umwero wabwo,

Imana ni yo Mana yacu, izaduha umugisha.

8 Imana izaduha umugisha,

Kandi abo ku mpera y’isi hose bazayubaha.

Zab 68

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni indirimbo ya Dawidi yitwa Zaburi.

2 Imana izahaguruka abanzi bayo batatane,

Kandi abayanga bazahunga mu maso hayo.

3 Nk’uko umwotsi utumuka ni ko uzabatumura,

Nk’uko ibimamara biyagira imbere y’umuriro,

Ni ko abanyamahanga bazarimbukira imbere y’Imana.

4 Ariko abakiranutsi bazanezerwa,

Bazishimira imbere y’Imana,

Ni koko bazishima ibyishimo.

5 Nimuririmbire Imana, muririmbire izina ryawe ishimwe

Muharurire Imana inzira inyura mu butayu, iri mu igare,

Izina ryayo ni YA,mwishimire imbere yayo.

6 Imana iri mu buturo bwayo bwera,

Ni se w’impfubyi n’umucamanza urengera abapfakazi.

7 Imana ibesha mu mazu abatagira shinge na rugero,

Ibohora imbohe ikaziha kugubwa neza,

Ariko abagome bakaba mu gihugu gikakaye.

8 Mana, ubwo wajyaga imbere y’ubwoko bwawe,

Ubwo wagendaga mu butayu,

Sela.

9 Isi yahinze igishyitsi,

Ijuru riyengera imbere y’Imana,

Sinayi iriya ihindira igishyitsi imbere y’Imana,

Ni yo Mana y’Abisirayeli.

10 Mana, wavubiye imvura y’ubuntu umwandu wawe,

Wawushubijemo intege ubwo wari urushye.

11 Ubwoko bwawe bwatuye muri wo,

Mana witeguriye umunyamubabaro,

Ku bwo kugira neza kwawe.

12 Umwami Imana yatanze itegeko,

Abagore bamamaza inkuru baba benshi.

13 Abami bagaba ingabo barahunga, barahunga,

Umugore usigaye mu rugo ni we ugabanya iminyago.

14 Mukiryama mu ngo z’intama,

Amababa y’inuma akengeranaho ifeza,

N’amoya yayo akengeranaho izahabu y’amazi.

15 Ubwo Ishoborabyose yatatanirizaga abami mu gihugu,

Shelegiyagwaga kuri Salumoni.

16 Umusozi w’i Bashani ni umusozi w’Imana,

Umusozi w’i Bashani ni umusozi w’impinga nyinshi.

17 Mwa misozi y’impinga nyinshi mwe,

Ni iki gituma murebana ishyari,

Umusozi Imana yashatse kubaho?

Ni koko, Uwiteka azawubaho iteka ryose.

18 Amagare y’Imana abarika inzovu ebyiri, inzovu ebyiri,

Ni koko, ni ibihumbi n’ibihumbi,

Umwami Imana iri hagati yayo,

Sinayi iri ahera ho mu rusengero.

19 Urazamutse ujya hejuru ujyanye iminyago,

Uhērewe impano hagati y’abantu,

Ni koko, uziherewe hagati y’abagome na bo,

Kugira ngo Uwiteka Imana ibane na bo.

20 Umwami ahimbazwe utwikorerera umutwaro uko bukeye,

Ni we Mana itubera agakiza.

Sela.

21 Imana itubera Imana y’agakiza idukiza kenshi,

Kandi Uwiteka Umwami ni we ubasha gukūra mu rupfu.

22 Ariko Imana izamenaguraimitwe y’abanzi bayo,

N’igikoba kiriho umusatsi cy’umuntu wese ukomeza kwishyiraho urubanza.

23 Umwami Imana yaravuze iti

“Nzabagarura bave i Bashani,

Nzabagarura bave imuhengeri w’inyanja,

24 Kugira ngo winike ikirenge cyawe mu maraso,

Indimi z’imbwa zawe zigabane abanzi bawe.”

25 Mana, barebye amagenda yawe,

Amagenda y’Imana yanjye,

Ni yo Mwami wanjye yinjira ahera.

26 Abaririmbyi bagiye imbere,

Abacuranzi bakurikiyeho,

Hagati y’abakobwa bavuza amashako.

27 Muhimbarize Imana mu materaniro,

Mwa bakomotse ku isōko ya Isirayeli mwe,

Muhimbaze Umwami Imana.

28 Nguriya umuryango wa Benyamini umuhererezi,

Ni wo mutware wabo,

Harimo n’abakomeye b’Abayuda n’umutwe wabo,

N’abakomeye b’Abazebuluni,

N’abakomeye b’Abanafutali.

29 Imana yawe igutegekeye imbaraga,

Mana, komeza ibyo wadukoreye,

30 Uri mu rusengero rwawe,

I Yerusalemu ni ho abami bazakuzanira amaturo.

31 Hana ya nyamaswa yo mu rufunzo,

N’amapfizi menshi n’inyana zo mu mahanga,

Kugira ngo bakuramye bazanye ibice by’ifeza,

Tatanya amahanga yishimira intambara.

32 Abakomeye bazaza bavuye muri Egiputa,

Etiyopiya hazihuta kuramburira Imana amaboko yaho.

33 Mwa bihugu by’abami bo mu isi mwe,

Muririmbire Imana,

Muririmbire Umwami ishimwe.

Sela.

34 Ni we ugenda ku ijuru ryo hejuru y’amajuru yose,

Ryahozeho na kera kose,

Dore avuga ijwi, ijwi rikomeye.

35 Mwāturire Imana ko ifite imbaraga,

Ubwiza bwayo buri hejuru y’Abisirayeli,

Imbaraga zayo ziri mu bicu.

36 Mana, uteye ubwoba uri ahera hawe,

Imana y’Abisirayeli ni yo iha abantu bayo imbaraga no gukomera.

Imana ihimbazwe.

Zab 69

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Amarebe.” Ni Zaburi ya Dawidi.

2 Mana, nkiza kuko amazi ageze no ku bugingo bwanjye.

3 Ndigise mu byondo birebire,

Bidafite aho umuntu yahagarara,

Ngeze muri nyina umuvumbi urantembana.

4 Kurira kuranduhije umuhogo wanjye urumye,

Amaso yanjye yarerutse ngitegereza Imana yanjye.

5 Abanyangira ubusa baruta umusatsi wo ku mutwe wanjye ubwinshi

Abashaka kundimbura bampora impamvu z’ibinyoma barakomeye,

Ni bwo narihishijwe icyo ntanyaze.

6 Mana, ni wowe uzi ubupfu bwanjye,

Ibyaha byanjye ntubihishwa.

7 Mwami, Uwiteka Nyiringabo,

Abagutegereza be kumwazwa n’ibyanjye,

Mana y’Abisirayeli,

Abagushaka be guterwa igisuzuguriro n’ibyanjye.

8 Kuko nihanganira ibitutsi bakuntukira,

Mu maso hanjye huzuye ipfunwe.

9 Mpindutse umushyitsi kuri bene data,

N’umunyamahanga kuri bene mama.

10 Kuko ishyaka ry’inzu yawe rindya,

Ibitutsi by’abagutuka byaguye kuri jye.

11 Ubwo nariraga ngahanisha umutima wanjye kwiyiriza ubusa,

Byampindukiye ibitutsi.

12 Ubwo nambaraga ibigunira,

Nabaye iciro ry’imigani kuri bo.

13 Abicara mu marembo baramvuga,

Ndi indirimbo y’abasinzi.

14 Ariko jyeweho ni wowe nsenga Uwiteka,

Mana, mu gihe cyo kwemererwamo,

Ku bwo kugira neza kwawe kwinshi,

Unsubirishe umurava w’agakiza kawe.

15 Unsayure mu byondo ne kurigita,

Nkire abanyanga nkire n’amazi maremare.

16 Umuvumba we kuntembana,

Imihengeri he kumira,

Rwa rwobo rwe kumbumbiraho umunwa warwo.

17 Uwiteka, unsubize kuko imbabazi zawe ari nziza,

Unkebuke nk’uko kugira neza kwawe ari kwinshi.

18 Kandi jyewe umugaragu wawe ntumpishe mu maso hawe,

Kuko mfite umubabaro unsubize vuba.

19 Wegere ubugingo bwanjye ubukize,

Uncungure ku bw’abanzi banjye.

20 Ni wowe uzi uko ntukwa,

N’isoni zanjye n’igisuzuguriro cyanjye na byo urabizi,

Abanzi banjye bose bari imbere yawe.

21 Ibitutsi byamenaguye umutima ndarwaye cyane,

Nashatse uwangirira imbabazi ariko ntihaboneka n’umwe,

Nashatse abo kumara umubabaro ndababura.

22 Kandi bampaye indurwe kuba ibyokurya byanjye,

Ngize inyota bampa umushari wa vino.

23 Ameza yabo imbere yabo ahinduke ikigoyi,

Bakiri mu mahoro ahinduke umutego.

24 Amaso yabo ahumwe batareba,

Uhindishe umushyitsi ikiyunguyungu cyabo iteka.

25 Ubasukeho uburakari bwawe,

Umujinya w’inkazi wawe ubagereho.

26 Iwabo hasigare ubusa,

Kandi ntihakagire uba mu mahema yabo.

27 Kuko bagenza uwo wakubise,

Kandi bavuga umubabaro w’abo wakomerekeje.

28 Rundanya ibyaha ku byaha byabo,

Be kwinjira mu byo gukiranuka kwawe.

29 Basibanganywe mu gitabo cy’ubugingo,

Be kwandikanwa n’abakiranutsi.

30 Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro ndaribwa,

Mana, agakiza kawe kanshyire hejuru.

31 Nzashimisha izina ry’Imana indirimbo,

Nzayihimbarisha ishimwe ry’ibyo yankoreye.

32 Ibyo bizanezeza Uwiteka birushe impfizi,

Cyangwa ikimasa gifite amahembe cyatūye inzara.

33 Abagwaneza bazabireba bishime,

Mwa bashaka Imana mwe,

Imitima yanyu isubizwemo ubugingo.

34 Kuko Uwiteka yumva abakene,

Ntasuzugura abe bari mu nzu y’imbohe.

35 Ijuru n’isi bimushime,

N’inyanja n’ibizigendamo byose.

36 Kuko Imana izakiza i Siyoni,

Ikubaka imidugudu ya Yuda,

Bazayibamo igihugu kibabere gakondo.

37 Kandi urubyaro rw’abagaragu bayo ruzakiragwa,

Abakunda izina ryayo bazagituramo.