Zab 70

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso.

2 Mana, tebuka unkize

Uwiteka, tebuka untabare.

3 Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni bamware,

Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma,

Bagire igisuzuguriro.

4 Abambwira bati “Ahaa, ahaa!”

Basubizwe inyuma ku bw’isoni zabo.

5 Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe,

Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati

“Imana ihimbazwe.”

6 Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene,

Mana, tebuka uze aho ndi,

Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye,

Uwiteka, ntutinde.

Zab 71

1 Uwiteka, ni wowe mpungiyeho,

Singakorwe n’isoni.

2 Ku bwo gukiranuka kwawe unkize untabare,

Untegere ugutwi unkize.

3 Umbere urutare rw’ubuturo,

Aho nzabasha kujya mpungira,

Wategetse kunkiza,

Kuko ari wowe gitare cyanjye n’igihome kinkingira.

4 Mana yanjye, nyarura mu maboko y’umunyabyaha,

Nyarura mu maboko y’umunyarugomo ukiranirwa.

5 Kuko ari wowe byiringiro byanjye Mwami Uwiteka,

Ni wowe nizera uhereye mu buto bwanjye.

6 Ni wowe njya nishingikirizaho uhereye mu ivuka ryanjye,

Ni wowe wankuye mu nda ya mama,

Nzajya ngushima iminsi yose.

7 Ndi ishyano ritangaza benshi,

Ariko ni wowe buhungiro bwanjye bukomeye.

8 Akanwa kanjye kazuzura ishimwe ryawe,

N’icyubahiro cyawe umunsi wire.

9 Ntunte mu gihe cy’ubusaza,

Ntundeke mu gihe intege zanjye zishize.

10 Kuko abanzi banjye bamvuga,

Abubikira ubugingo bwanjye bajya inama bati

11 “Imana yaramuretse,

Mumwirukane, mumufate kuko atagira uwo kumukiza.”

12 Mana, ntumbe kure,

Mana yanjye, tebuka untabare.

13 Abanzi b’ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni barimbuke,

Abashaka kungirira nabi bambikwe ibitutsi n’igisuzuguriro.

14 Ariko jyeweho nzajya niringira iteka,

Nziyongeranya iteka kugushima.

15 Akanwa kanjye kazabara inkuru yo gukiranuka kwawe,

N’agakiza kawe umunsi wire,

Kuko ntazi umubare wabyo.

16 Nzajya aho uri mvuge imirimo ikomeye Umwami Uwiteka yakoze,

Nzavuga gukiranuka kwawe wenyine.

17 Mana, ni wowe wanyigishije uhereye mu buto bwanjye,

Kugeza none ndacyavuga imirimo itangaza wakoze.

18 Mana, ntundeke kugeza igihe mera imvi z’ubusaza,

Ntarabwira ab’igihe kizaza iby’amaboko yawe,

Ntarabwira abazavuka bose gukomera kwawe.

19 Mana, urugero rwo gukiranuka kwawe rugera mu ijuru,

Ni wowe wakoze ibikomeye,

Mana, ni nde uhwanye nawe?

20 Ni wowe watweretse ibyago byinshi bikomeye,

Uzagaruka utuzure,

Utuzamure udukure ikuzimu.

21 Ungwirize gukomera,

Uhindukire umare umubabaro.

22 Nanjye nzagushimisha nebelu,

Mana yanjye, nzashima umurava wawe.

Ni wowe nzaririmbira ishimwe mbwira inanga,

Uwera w’Abisirayeli we.

23 Iminwa yanjye izishima cyane,

Ubwo nzakuririmbira ishimwe,

N’ubugingo bwanjye wacunguye buzishima.

24 Kandi ururimi rwanjye ruzavuga gukiranuka kwawe umunsi wire,

Kuko abashaka kungirira nabi bakojejwe isoni, bamwajwe.

Zab 72

1 Zaburi ya Salomo.

Uhe umwami guca imanza kwawe,

Uhe umwana w’umwami kutabera kwawe.

2 Azacira abantu bawe imanza zitabera,

N’abanyamubabaro bawe azabacira imanza z’ukuri.

3 Guca imanza zitabera kuzatuma imisozi miremire

N’imigufi izanira abantu amahoro.

4 Azaca imanza zirengera abanyamubabaro bo mu bantu,

Azakiza abana b’abakene,

Kandi azavunagura umunyagahato.

5 Bazakubaha ibihe byose,

Izuba n’ukwezi bikiriho.

6 Azamera nk’imvura imanuka ikanyagira ibyatsi biciwe,

Nk’ibitonyanga bitonyangira ubutaka.

7 Mu minsi ye abakiranutsi bazashisha,

Kandi hazabaho amahoro menshi,

Kugeza aho ukwezi kuzashirira.

8 Azatwara ahereye ku nyanja ageze ku yindi nyanja,

Kandi ahereye kuri rwa Ruzi ageze ku mpera y’isi.

9 Ababa mu butayu bazamwunamira,

Abanzi be bazarigata umukungugu.

10 Abami b’i Tarushishi n’abami bo ku birwa bazazana amaturo,

Abami b’i Sheba n’abami b’i Seba bazazana ikoro.

11 Abami bose bazamwikubita imbere,

Amahanga yose azamukorera.

12 Kuko azakiza umukene ubwo azataka,

N’umunyamubabaro utagira gitabara.

13 Azababarira uworoheje n’umukene,

Ubugingo bw’abakene azabukiza.

14 Azacungura ubugingo bwabo,

Abukize agahato n’urugomo,

Kandi amaraso yabo azaba ay’igiciro cyinshi imbere ye.

15 Nuko azarama kandi bazamuha ku izahabu y’i Sheba,

Bazamusabira iteka,

Bazamusabira umugisha umunsi wire.

16 Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi,

Amahundo yayo azanyeganyega nk’ibiti byo kuri Lebanoni,

Abanyamudugudu bazashisha nk’ubwatsi bwo ku butaka burabije.

17 Izina rye rizahoraho iteka ryose,

Izina rye rizahamaho, izuba rikiriho,

Abantu bazisabira umugisha wo guhwana na we,

Amahanga yose azamwita umunyehirwe.

18 Uwiteka Imana ni yo Mana y’Abisirayeli ihimbazwe,

Ni yo yonyine ikora ibitangaza.

19 Izina ryayo ry’icyubahiro rihimbazwe iteka,

Isi yose yuzure icyubahiro cyayo.

Amen kandi Amen.

20 Ibyo Dawidi mwene Yesayi yasabye birarangiye.

Zab 73

IGICE CYA GATATU

1 Zaburi iyi ni iya Asafu.

Ni ukuri Imana igirira neza Abisirayeli,

Bafite imitima iboneye.

2 Ariko jyeweho,

Ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka,

Intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera.

3 Kuko nagiriraga ishyari abibone,

Ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza.

4 Kuko batababazwa mu ipfa ryabo,

Ahubwo imbaraga zabo zirakomera.

5 Ntibagira imibabaro nk’abandi,

Ntibaterwa n’ibyago nk’abandi.

6 Ni cyo gituma ubwibone buba nk’urunigi mu majosi yabo,

Urugomo rukabatwikīra nk’igishura.

7 Amaso yabo avanywe imutwe no kubyibuha kwabo,

Bafite ibiruta ibyo umutima w’umuntu wakwifuza.

8 Barakoba bakavugishwa iby’agahato no gukiranirwa kwabo,

Bavuga iby’ubwibone.

9 Bashyize akanwa kabo mu ijuru,

Ururimi rwabo ruzerera mu isi yose.

10 Ni cyo gituma abantu be bagaruka aho,

Bakamara amazi yuzuye mu gikombe,

11 Bakavuga bati “Imana ikibwirwa n’iki?

Isumbabyose hari icyo izi?”

12 Dore abo ni bo banyabyaha,

Kandi kuko bagira amahoro iteka bagwiza ubutunzi.

13 Ni ukuri nogereje ubusa umutima wanjye,

Kudacumura nagukarabiye ubusa.

14 Kuko natewe n’ibyago umunsi ukira,

Ngahanwa ibihano mu bitondo byose.

15 Iyaba naravuze nti “Reka mvuge ntyo”,

Mba narahemukiye ubwoko bw’abana bawe.

16 Natekereje uko nabasha kubimenya,

Birandushya birananira,

17 Kugeza aho nagiriye ahera h’Imana,

Nkita ku iherezo rya ba bandi.

18 Ni ukuri ubashyira ahanyerera,

Urabagusha bagasenyuka.

19 Erega bahindutse amatongo mu kanya gato!

Ubwoba bw’uburyo bwinshi burabatsembye rwose.

20 Nk’uko inzozi zimeze iyo umuntu akangutse,

Ni ko nawe Mwami nukanguka,

Uzasuzugura icyubahiro cyabo cy’igicucu.

21 Ubwo umutima wanjye washariraga,

Nkibabaza mu mutima,

22 Nari umupfapfa nta bwenge nagiraga,

Nameraga nk’inka imbere yawe.

23 Ariko none ndi kumwe nawe iteka,

Umfashe ukuboko kw’iburyo.

24 Uzanyoboza ubwenge bwawe,

Kandi hanyuma uzanyakirane icyubahiro.

25 Ni nde mfite mu ijuru utari wowe?

Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe.

26 Umubiri wanjye n’umutima wanjye birashira,

Ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho,

Kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose.

27 Kuko abakujya kure bazarimbuka,

Watsembye abakurekeshejwe no kurarikira bose.

28 Ariko jyeweho kwegera Imana ni ko kwiza kuri jye,

Umwami Uwiteka ni we ngize ubuhungiro,

Kugira ngo namamaze imirimo wakoze yose.

Zab 74

1 Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge.

Mana, ni iki cyakudutesheje iteka?

Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi?

2 Ibuka iteraniro ryawe waguze kera,

Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw’umwandu,

N’umusozi wa Siyoni watuyeho.

3 Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y’iteka,

Ababisha bakoreye ahera ibibi byose.

4 Ababisha bawe batontomeye hagati y’inzu twateraniragamo kugusenga,

Bashingiye amabendera yabokuba ibimenyetso.

5 Basa nk’abantu bamanikira intorezo,

Gutema ibiti by’intsikane.

6 None isuku y’ababaji y’aho yose,

Barayimenaguza intorezo n’inyundo.

7 Batwitse Ahera hawe,

Bahumanishije ubuturo bw’izina ryawe kubusenya rwose.

8 Baribwiye bati “Tubarimbure rwose”,

Batwitse amazu yose yo mu gihugu,

Twateraniragamo gusenga Imana.

9 Ntitureba ibimenyetso byacu,

Nta muhanuzi ukiriho,

Kandi nta n’umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira.

10 Mana, umubisha azageza he kudutuka?

Umwanzi azatuka izina ryawe iteka?

11 Ni iki gituma uhina ukuboko,

Ukuboko kwawe kw’iburyo?

Gukure mu gituza cyawe ubarimbure.

12 Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera,

Ikorera iby’agakiza hagati y’isi.

13 Ni wowe watandukanishije inyanja imbaraga zawe,

Wameneye imitwe y’ibinyamaswa mu mazi.

14 Ni wowe wamenaguye imitwe ya Lewiyatani,

Warayitanze iba ibyokurya by’ibyo mu butayu.

15 Ni wowe watoboye isōko n’umugezi,

Wakamije inzuzi zidakama.

16 Amanywa ni ayawe kandi n’ijoro ni iryawe,

Waremye umucyo n’izuba.

17 Ni wowe washyizeho ingabano zose z’isi,

Waremye icyi n’itumba.

18 Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka,

Ishyanga ritagira ubwenge ryatutse izina ryawe.

19 Ntuhe inyamaswa ubugingo bw’inuma yawe,

Ntiwibagirwe ubugingo bw’abanyamubabaro bawe iteka ryose.

20 Ite kuri rya sezerano,

Kuko ahantu h’umwijima ho mu isi huzuye ubuturo bw’urugomo.

21 Uhatwa ye kugaruka akojejwe isoni,

Umunyamubabaro n’umukene bashime izina ryawe.

22 Mana, haguruka wiburanire,

Ibuka yuko umupfapfa yiriza umunsi agutuka.

23 Ntiwibagirwe amajwi y’ababisha bawe,

Urusaku rw’abaguhagurukira rutumbagira iteka.

Zab 75

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwirisha inanga ijwi ryitwa “Witsemba.” Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.

2 Mana, turagushima,

Turagushimira kuko izina ryawe riri bugufi,

Abantu bamamaza imirimo itangaza wakoze.

3 “Nimbona igihe cyashyizweho,

Nzaca imanza zitabera.

4 Isi n’abayibamo bose bacikamo igikuba,

Ni jye wateye inkingi zayo.

Sela.

5 Mbwira abibone nti ‘Ntimukībone’,

N’abanyabyaha nti ‘Ntimugashyire hejuru amahembe yanyu.

6 Ntimugashyire hejuru cyane amahembe yanyu,

Ntimukavuge iby’agasuzuguro mugamitse ijosi.’ ”

7 Kuko agakiza kadaturuka iburasirazuba cyangwa iburengerazuba,

Cyangwa mu butayu bw’imisozi,

8 Ahubwo Imana ni yo mucamanza,

Icisha umwe bugufi igashyira undi hejuru.

9 Kuko mu ntoki z’Uwiteka hariho agacuma karimo vino ibira,

Kuzuye vino ivanze n’ibiyiryoshya arayisuka.

Ni ukuri abanyabyaha bo mu isi,

Baziranguza itende ryayo barinywe.

10 Ariko jyeweho iteka nzajya namamaza ibyo,

Nzaririmbira Imana ya Yakobo ishimwe.

11 Kandi amahembe yose y’abanyabyaha nzayaca,

Ariko amahembe y’abakiranutsi azashyirwa hejuru.

Zab 76

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi babwira inanga. Ni indirimbo ya Asafu yitwa Zaburi.

2 Mu Bayuda Imana iramenyekana,

Mu Bisirayeli izina ryayo rirakomeye.

3 Kandi i Salemu ni ho hema ryayo,

I Siyoni ni ho buturo bwayo.

4 Ni ho yameneye imirabyo yo mu muheto,

N’ingabo n’inkota n’intwaro z’intambara.

Sela.

5 Uri uw’icyubahiro n’ubwiza bwinshi,

Utabarutse mu misozi y’iminyago.

6 Intwari mu mitima ziranyazwe zisinzira ubuticura,

Kandi nta bo mu banyambaraga babonye amaboko yabo.

7 Mana ya Yakobo,

Gucyaha kwawe kwatumye amagare n’amafarashi bisinzirira guhwera.

8 Wowe ni wowe uteye ubwoba,

Ni nde ubasha guhagarara imbere yawe igihe urakaye?

9 Wumvikanishije amateka uri mu ijuru,

Isi yaratinye iraceceka,

10 Ubwo Imana yahagurutswaga no guca amateka,

Ngo ikize abagwaneza bo mu isi bose.

Sela.

11 Ni ukuri umujinya w’abantu uzagushimisha,

Umujinya uzasigara uzawukenyera.

12 Muhige umuhigo muwuhigure Uwiteka Imana yanyu,

Abayigose bose bazanire amaturo Iteye ubwoba.

13 Izarimbura imyuka y’abakomeye,

Ni yo iteye ubwoba abami bo mu isi.

Zab 77

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi mu buryo bwa Yedutuni Ni Zaburi ya Asafu.

2 Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye,

Ndatakira Imana n’ijwi ryanjye,

Na yo irantegera ugutwi.

3 Ku munsi w’umubabaro wanjye nashatse Umwami Imana,

Nijoro nayitegeye amaboko sinacogora,

Umutima wanjye wanga kumarwa umubabaro.

4 Nibuka Imana ngahagarika umutima,

Ndaganya umutima wanjye ukagwa isari.

Sela.

5 Ufata ibihene by’amaso yanjye kugira ngo bidahumiriza,

Mfite umubabaro utuma ntabasha kuvuga.

6 Njya nibwira iminsi ya kera,

Imyaka y’ibihe bya kera.

7 Nibuka indirimbo yanjye ya nijoro,

Nkibwira mu mutima,

Umwuka wanjye wibazanya umwete uti

8 “Umwami azaduta iteka ryose?

Ntazongera kutwishimira ukundi?

9 Imbabazi ze zagiye rwose iteka ryose?

Isezerano rye ryapfuye ibihe byose?

10 Imana yibagiwe kugira neza?

Umujinya wayo utumye ikingirana imbabazi zayo?”

Sela.

11 Maze ndavuga nti “Ibyo ni indwara y’umutima wanjye.

Mbega natekereje yuko ukuboko kw’iburyo kw’Isumbabyose guhinduka!”

12 Nzibutsa abantu ibikomeye Uwiteka yakoze,

Kuko nzibuka ibitangaza byawe bya kera.

13 Kandi nzibwira ibyo wakoze byose,

Nzita ku bikomeye wakoze.

14 Mana, inzira yawe iri ahera,

Ni nde mana ikomeye ihwanye n’Imana Rurema?

15 Ni wowe Mana ikora ibitangaza,

Wamenyekanishije imbaraga zawe mu mahanga.

16 Wacunguje ubwoko bwawe ukuboko kwawe,

Ni bwo bene Yakobo na Yosefu.

Sela.

17 Mana, amazi yarakurebye,

Amazi yarakurebye aratinya,

Imuhengeri hahinda umushyitsi,

18 Ibicu bisuka amazi,

Ijuru rirahinda,

Imyambi yawe irashwara.

19 Ijwi ry’inkuba yawe ryari muri serwakira,

Imirabyo yawe imurikira isi,

Isi ihinda umushyitsi iratigita.

20 Inzira yawe yari mu nyanja,

Inzira zawe zari mu mazi y’isanzure,

Ibirenge byawe ntibyamenyekanye.

21 Wayoboje ubwoko bwawe nk’umukumbi,

Ukuboko kwa Mose na Aroni.

Zab 78

1 Indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge.

Bwoko bwanjye, nimwumve amategeko yanjye,

Nimutegere amatwi amagambo yo mu kanwa kanjye.

2 Ndabumbura akanwa mbacire imigani,

Ndavuga amagambo aruhije ya kera.

3 Ibyo twumvise tukamenya,

Ibyo ba sogokuruza batubwiye,

4 Ntituzabihisha abuzukuruza babo,

Tubwire ab’igihe kizaza ishimwe ry’Uwiteka,

N’imbaraga ze n’imirimo itangaza yakoze.

5 Kuko yakomeje guhamya mu Bayakobo,

Yashyizeho itegeko mu Bisirayeli,

Iryo yategetse ba sogokuruza,

Ngo babibwire abana babo,

6 Kugira ngo ab’igihe kizaza bazabimenye,

Ni bo bana bazavuka,

Ngo na bo bazahaguruke,

Babibwire abana babo,

7 Kugira ngo biringire Imana,

Kandi batibagirwa ibyo Imana yakoze,

Ahubwo bitondere amategeko yayo.

8 Be kuba nka ba sekuruza,

Ab’igihe cy’ibigande cy’abagome,

Batiboneza imitima,

Imitima yabo idakiranukira Imana.

9 Abefurayimu batwaye intwaro n’imiheto,

Basubiye inyuma ku munsi w’intambara.

10 Ntibitondeye isezerano ry’Imana,

Banze kugendera mu mategeko yayo.

11 Bibagiwe ibyo yakoze,

N’imirimo yayo itangaza yaberetse.

12 Yakoreye ibitangaza mu maso ya ba sekuruza,

Mu gihugu cya Egiputa, mu kigarama cy’i Zowani.

13 Yatandukanije inyanja ibacisha hagati yayo,

Ihagarika amazi nk’ikirundo.

14 Kandi ku manywa yabayobozaga igicu,

Ijoro ryose ikabayoboza kumurika k’umuriro.

15 Yasaturiye ibitare mu butayu,

Ibanywesha amazi menshi ava ikuzimu.

16 Kandi yavushije amasōko mu gitare,

Itembesha amazi nk’imigezi.

17 Ariko bagumya kuyicumuraho,

Kugomerera Isumbabyose mu gihugu gikakaye.

18 Bagerageresha Imana imitima yabo,

Bayigerageresha gusaba ibyokurya byo guhaza kwifuza kwabo.

19 Bagaya Imana bati

“Mbese Imana ibasha gutunganiriza ameza mu butayu?

20 Dore yakubise cya gitare amazi aradudubiza,

Imigezi iratemba.

Mbese yabasha kuduha n’umutsima?

Izabonera ubwoko bwayo inyama?”

21 Ni cyo cyatumye Uwiteka arakara abyumvise,

Umuriro ugacanwa wo gutwika Abayakobo,

Umujinya ugacumba ku Bisirayeli,

22 Kuko batizeye Imana,

Kandi ntibiringire agakiza kayo.

23 Ariko itegeka ibicu byo hejuru,

Ikingura inzugi z’ijuru,

24 Ibagushiriza manuyo kurya,

Ibaha ku masaka yo mu ijuru,

25 Bose barya umutsima w’abakomeye,

Iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose.

26 Ihuhisha mu ijuru umuyaga uturutse iburasirazuba,

Iyoboza ubutware bwayo umuyaga uturutse ikusi.

27 Kandi ibamanurira inyama nyinshi nk’umukungugu,

N’inyoni ziguruka nyinshi,

Zimeze nk’umusenyi wo ku nyanja,

28 Izigusha hagati mu rugo rw’amahema yabo,

Zigota aho bari.

29 Nuko bararya barahaga cyane,

Yabahaye ibyo bifuje.

30 Bari bataratandukana no kwifuza kwabo,

Ibyokurya byabo byari bikiri mu kanwa kabo,

31 Umujinya w’Imana urabahagurukira,

Wica abanini bo muri bo,

Urimbura abasore bo mu Bisirayeli.

32 Nubwo ibyo byababayeho bagumya gucumura,

Ntibizera imirimo yayo itangaza,

33 Bituma irangiza iminsi yabo nk’umwuka,

N’imyaka yabo iyirangirisha kurimbuka kubatunguye.

34 Uko yabicaga babaririzaga ibyayo,

Bakagaruka bakazindukira gushaka Imana,

35 Bakibuka yuko Imana ari yo gitare cyabo,

Kandi yuko Imana Isumbabyose ari umucunguzi wabo.

36 Ariko bayishyeshyeshaga akanwa kabo,

Bakayibeshyeshya indimi zabo,

37 Kuko imitima yabo itayitunganiye,

Kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo.

38 Ariko yo kuko yuzuye imbabazi,

Ibabarira gukiranirwa kwabo ntiyabarimbura,

Kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo,

Ntikangure umujinya wayo wose.

39 Nuko yibuka yuko ari abantu buntu,

N’umuyaga uhita ntugaruke.

40 Erega ni kenshi bayigomereraga mu butayu,

Bayibabarizaga ahatagira abantu,

41 Bagahindukira bakagerageza Imana,

Bakarakaza Iyera ya Isirayeli.

42 Ntibibukaga ukuboko kwayo,

Cyangwa umunsi yabacunguriyemo, ikabakiza abanzi,

43 Kandi yuko yashyize ibimenyetso byayo muri Egiputa,

N’ibitangaza byayo mu kigarama cy’i Zowani,

44 Igahindura inzuzi z’ab’aho amaraso,

N’imigezi yabo ntibabashe kuyinywaho.

45 Yaboherejemo amarumbo y’isazi zirabarya,

N’ibikeri birabarimbura.

46 Kandi iha ubuzikira imyaka yabo,

N’imirimo yabo iyiha inzige.

47 Yicisha imizabibu yabo urubura,

N’imishikimayabo iyicisha imbeho.

48 Itanga inka zabo ngo zicwe n’urubura,

N’imikumbi yabo ngo ikubitwe n’inkota zotsa.

49 Ibatera uburakari bwayo bukaze,

Umujinya n’uburakari n’ibyago,

Umutwe w’abamarayika b’abarimbuzi.

50 Iharurira uburakari bwayo inzira,

Ntiyakiza ubugingo bwabo urupfu,

Ahubwo iha indwara yanduza ubugingo bwabo.

51 Ikubita abana b’imfura bose bo muri Egiputa irabica,

Abo gukomera kwabo kwatangiriyeho bo mu mahema ya Hamu.

52 Ariko ubwoko bwayo, ubwayo ibushorera nk’intama ibakurayo,

Ibayoborera mu butayu nk’umukumbi.

53 Ibayobora amahoro bituma badatinya,

Maze inyanja irengera ababisha babo.

54 Kandi ibajyana ku rugabano rw’ahera hayo,

Kuri uyu musozi ukuboko kwayo kw’iburyo kwahinduye,

55 Yirukana amahanga imbere yabo,

Ibagereshereza imigozi igihugu cyabo kuba umwandu wabo,

Iturisha imiryango y’Abisirayeli mu mahema y’abo ngabo.

56 Ariko Abisirayeli bagerageza Imana Isumbabyose barayigomera,

Ntibitondera ibyo yahamije,

57 Ahubwo basubira inyuma,

Bava mu isezerano nka ba sekuruza,

Barateshuka nk’umuheto uhemukira nyirawo.

58 Kuko bayirakarishije gusengera ahantu habo ho ku mpinga z’imisozi,

Bayiteje ishyari ibishushanyo byabo bibajwe.

59 Imana ibyumvise irarakara,

Yanga Abisirayeli urunuka,

60 Bituma ireka ubuturo bw’i Shilo,

Ari bwo hema yabambye hagati y’abantu.

61 Itanga imbaraga zayo ngo zijyanwe ho iminyago,

N’icyubahiro cyayo ngo gifatwe n’amaboko y’ababisha,

62 Kandi itanga n’abantu bayo ngo bicwe n’inkota,

Irakarira umwandu wayo.

63 Umuriro utwika abasore babo,

Abakobwa babo ntibagira indirimbo y’ubukwe,

64 Abatambyi babo bicwa n’inkota,

Abapfakazi babo ntibababorogera.

65 Maze Umwami Imana irakanguka nk’uwasinziriye,

Nk’intwari ivugishwa cyane na vino,

66 Ikubita ababisha bayo, ibasubiza inyuma,

Ibakoza isoni zidashira.

67 Kandi yanga ihema rya Yosefu,

Ntiyatoranya umuryango wa Efurayimu

68 Ahubwo itoranya umuryango wa Yuda,

Umusozi wa Siyoni yakunze.

69 Yubaka Ahera hayo hadatsembwa nk’ijuru,

Nk’isi yashimangiye iteka.

70 Kandi itoranya Dawidi umugaragu wayo,

Imukura mu ngo z’intama,

71 Kandi imukura ku gukurikira intama zonsa,

Kugira ngo aragire Abayakobo ubwoko bwayo,

Abisirayeli umwandu wayo.

72 Nuko abaragirisha umutima utunganye,

Abayoboza ubwenge bw’amaboko ye.

Zab 79

1 Zaburi ya Asafu.

Mana, abanyamahanga baje mu mwandu wawe,

Bahumanije urusengero rwawe rwera,

Bashenye i Yerusalemu bahagize ibirundo.

2 Intumbi z’abagaragu bawe bazihaye ibisiga byo hejuru ngo bizirye,

Inyama z’abakunzi bawe bazihaye inyamaswa zo mu isi.

3 Amaraso yabo impande zose z’i Yerusalemu bayavushije nk’umena amazi,

Ntibabona gihamba.

4 Duhindutse igitutsi ku baturanyi bacu,

Ibitwenge no gukobwa by’abatugose.

5 Uwiteka, uzageza he kurakara iteka ryose?

Ishyari ryawe rizaka nk’umuriro?

6 Suka umujinya wawe ku mahanga atakuzi,

No ku bwami bwose butambaza izina ryawe.

7 Kuko bariye Abayakobo,

Barimbuye ubuturo bwabo.

8 Ntiwibuke gukiranirwa kwa ba sogokuruza ngo ukuduhore,

Imbabazi zawe zitebuke kudusanganira,

Kuko ducishijwe bugufi cyane.

9 Mana y’agakiza kacu udutabare,

Ku bw’icyubahiro cy’izina ryawe,

Udukize utwikire ibyaha byacu ku bw’izina ryawe.

10 Kuki abapagani babaza bati

“Imana yabo iri he?”

Guhōrera amaraso y’abagaragu bawe yavuye,

Kumenyekane mu bapagani imbere yacu.

11 Kuniha kw’imbohe kuze imbere yawe,

Nk’uko ukuboko kwawe gukomeye,

Kiza abategekewe gupfa.

12 Kandi witure abaturanyi bacu karindwi,

Ibitutsi bagututse Mwami.

13 Natwe abantu bawe, intama zo mu cyanya cyawe,

Tuzabigushimira iteka,

Tuzerekana ishimwe ryawe kugeza ibihe byose.