Zab 90

IGICE CYA KANE

1 Gusenga kwa Mose, umuntu w’Imana.

Mwami, ibihe byose wahoze uri ubuturo bwacu.

2 Imisozi itaravuka,

Utararamukwa isi n’ubutaka,

Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose,

Ni wowe Mana.

3 Uhindura abantu umukungugu,

Kandi ukavuga uti “Bana b’abantu, musubireyo.”

4 Kuko imyaka igihumbi mu maso yawe imeze nk’umunsi wejo wahise,

Cyangwa nk’igicuku cy’ijoro.

5 Ubajyana nk’isūri bameze nk’ibitotsi,

Bukeye bameze nk’ibyatsi bimera.

6 Mu gitondo birera bigakura,

Nimugoroba bigacibwa bikuma.

7 Natwe uburakari bwawe bwatumazeho,

Umujinya wawe waduhagaritse imitima.

8 Washyize ibyo twakiraniwe imbere yawe,

N’ibyaha byacu byahishwe wabishyize mu mucyo wo mu maso hawe.

9 Kuko iminsi yacu yose ishize tukiri mu mujinya wawe,

Imyaka yacu tuyirangiza nko gusuhuza umutima.

10 Iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi,

Ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani.

Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro,

Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse.

11 Ni nde uzi imbaraga z’uburakari bwawe,

Akamenya umujinya wawe uko wowe ukwiriye kubahwa?

12 Utwigishe kubara iminsi yacu,

Uburyo butuma dutunga imitima y’ubwenge.

13 Uwiteka garuka,

Ko watinze uzageza ryari?

Abagaragu bawe uduhindurire umutima.

14 Mu gitondo uzaduhaze imbabazi zawe,

Kugira ngo tuzajye twishima tunezerwe iminsi yacu yose.

15 Utwishimishe ibyishimo bingana n’iminsi watubabarijemo,

N’imyaka twabonyemo ibyago.

16 Umurimo wawe utubonekere abagaragu bawe,

Gukomera kwawe kumenyekanire ku bana bacu.

17 Ubwiza bw’Uwiteka Imana yacu bube kuri twe,

Kandi udukomereze imirimo y’intoki zacu,

Nuko imirimo y’intoki zacu uyikomeze.

Zab 91

1 Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose,

Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose.

2 Ndabwira Uwiteka nti

“Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira,

Imana yanjye niringira.”

3 Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi,

Na mugiga irimbura.

4 Azakubundikiza amoya ye,

Kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye,

Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira.

5 Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha,

Cyangwa umwambi ugenda ku manywa,

6 Cyangwa mugiga igendera mu mwijima,

Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu.

7 Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe,

Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe,

Ariko ntibizakugeraho.

8 Uzabirebesha amaso yawe gusa,

Ubone ibihembo by’abanyabyaha.

9 Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka,

Wagize Isumbabyose ubuturo,

10 Nuko nta kibi kizakuzaho,

Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.

11 Kuko azagutegekera abamarayika be,

Ngo bakurindire mu nzira zawe zose.

12 Bazakuramira mu maboko yabo,

Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.

13 Uzakandagira intare n’impoma,

Uzaribata umugunzu w’intare n’ikiyoka.

14 “Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza,

Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye.

15 Azanyambaza nanjye mwitabe,

Nzabana na we mu makuba no mu byago,

Nzamukiza muhe icyubahiro.

16 Nzamuhaza uburame,

Kandi nzamwereka agakiza kanjye.”

Zab 92

1 Zaburi iyi ni indirimbo yo kuririmbwa ku isabato.

2 Ni byiza gushima Uwiteka,

No kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose,

3 Kwerekana imbabazi zawe mu gitondo,

N’umurava wawe uko bwije,

4 Tubwira inanga y’imirya cumi na nebelu,

Tubwirisha inanga ijwi ry’uwibwira.

5 Kuko wowe Uwiteka, wanyishimishije n’umurimo wakoze,

Nzavugishwa impundu n’imirimo y’intoki zawe.

6 Uwiteka, erega imirimo wakoze irakomeye!

Ibyo utekereza bifite uburebure bw’ikijyepfo.

7 Umuntu umeze nk’inka ntazi ibi,

Umupfu ntabimenya.

8 Iyo abanyabyaha bārutse nk’ibyatsi,

Kandi inkozi z’ibibi zose iyo zeze,

Ni ukugira ngo barimbuke iteka,

9 Ariko wowe Uwiteka, ushyizwe hejuru iteka ryose.

10 Dore abanzi bawe Uwiteka,

Dore abanzi bawe bazarimbuka,

Inkozi z’ibibi zose zizatatanywa.

11 Ariko washyize hejuru ihembe ryanjye nk’iry’imbogo,

Nsīzwe amavuta mashya.

12 Kandi ijisho ryanjye ryarebye ibyo nshakira abanzi banjye,

Amatwi yanjye yumvise ibyo nshakira abanyabyaha bampagurukiye.

13 Umukiranutsi azashisha nk’umukindo,

Azashyirwa hejuru nk’umwereziw’i Lebanoni.

14 Ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka,

Bazashishira mu bikari by’Imana yacu.

15 Bazagumya kwera no mu busaza,

Bazagira amakakama menshi n’itoto,

16 Kugira ngo byerekane yuko Uwiteka atunganye,

Ni we gitare cyanjye, ntarimo gukiranirwa na guke.

Zab 93

1 Uwiteka ari ku ngoma yambaye icyubahiro,

Uwiteka arambaye yikenyeje imbaraga,

Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega.

2 Intebe yawe yakomeye uhereye kera,

Wowe uhoraho wahereye kera kose.

3 Uwiteka, inzuzi ziteye hejuru,

Inzuzi ziteye hejuru amajwi yazo,

Inzuzi zitera hejuru guhōrera kwazo.

4 Amajwi y’amazi menshi,

Umuraba ukomeye w’inyanja,

Uwiteka uri hejuru abirusha imbaraga.

5 Ibyo wahamije ni ibyo kwiringirwa cyane,

Uwiteka, kwera gukwiriye inzu yawe iteka ryose.

Zab 94

1 Uwiteka, Mana yo guhōra inzigo,

Mana yo guhōra inzigo, rabagirana.

2 Wa mucamanza w’abari mu isi we, wishyire hejuru,

Witure abibone ibibakwiriye.

3 Uwiteka, abanyabyaha bazageza he,

Abanyabyaha bazageza he kwishima?

4 Badudubiranya amagambo bavuga iby’agasuzuguro.

Inkozi z’ibibi zose zirirarira.

5 Uwiteka, bamenagura ubwoko bwawe,

Bababaza umwandu wawe.

6 Bica umupfakazi n’umunyamahanga,

Bica n’impfubyi,

7 Bakavuga bati “Uwiteka ntari bubibone,

Imana ya Yakobo ntiri bubyiteho.”

8 Mwa bameze nk’inka mwe bo mu bantu, mwite kuri ibi,

Mwa bapfu mwe, muzagira ubwenge ryari?

9 Iyashyizeho ugutwi ntizumva?

Iyaremye ijisho ntizareba?

10 Ihanisha amahanga ibihano ntizahana?

Si yo yigisha abantu ubwenge?

11 Uwiteka azi ibyo abantu bibwira,

Ko ari iby’ubusa gusa.

12 Uwiteka, hahirwa umuntu uhana,

Ukamwigishisha amategeko yawe,

13 Kugira ngo umuruhure iminsi y’amakuba n’ibyago,

Kugeza aho abanyabyaha bazacukurirwa ubushya,

14 Kuko Uwiteka atazata ubwoko bwe,

Kandi atazareka umwandu we.

15 Kuko guca imanza kuzasubira ku kutabera,

Kandi abafite imitima itunganye bose bazabishima.

16 Ni nde uzahaguruka akantabara kurwanya abanyabyaha?

Ni nde uzahaguruka mu ruhande rwanjye kurwanya inkozi z’ibibi?

17 Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye,

Ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa.

18 Nkivuga nti “Ikirenge cyanjye kiranyereye”,

Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye.

19 Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima,

Ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye.

20 Mbese intebe y’abanyarugomo izafatanya nawe?

Bagira amategeko urwitwazo rw’igomwa,

21 Bateranira gutera ubugingo bw’umukiranutsi,

Bagaciraho iteka amaraso atariho urubanza.

22 Ariko Uwiteka ni igihome kirekire kinkingira,

Imana yanjye ni igitare cy’ubuhungiro bwanjye.

23 Kandi izabagaruraho gukiranirwa kwabo,

Izabarimburira mu byaha byabo,

Uwiteka Imana yacu, izabarimbura.

Zab 95

1 Nimuze turirimbire Uwiteka,

Tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu.

2 Tujye mu maso ye tumushima,

Tumuvugirize impundu n’indirimbo.

3 Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye,

Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose.

4 Ikuzimu hari mu kuboko kwe,

Kandi impinga z’imisozi na zo ni ize.

5 Inyanja ni iye, ni we wayiremye,

Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.

6 Nimuze tumuramye twunamye,

Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.

7 Kuko ari we Mana yacu,

Natwe turi abantu b’icyanya cye,

Turi intama zo mu kuboko kwe.

Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,

8 Ntimwinangire imitima,

Nk’uko mwayinangiriye i Meriba,

No ku munsi w’i Masa mu butayu,

9 Ubwo ba sekuruza wanyu bangeragezaga,

Bakantata bakabona umurimo wanjye.

10 Narakariye ab’icyo gihe imyaka mirongo ine,

Ndavuga nti “Ubu ni ubwoko buhora buyoba mu mitima yabwo,

Kandi ntibamenya inzira zanjye.”

11 Ni cyo cyatumye ndahirana umujinya nti

“Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”

Zab 96

1 Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,

Mwa bari mu isi mwese mwe,

Muririmbire Uwiteka.

2 Muririmbire Uwiteka muhimbaze izina rye,

Mwerekane agakiza ke uko bukeye.

3 Mwogeze icyubahiro cye mu mahanga,

Imirimo itangaza yakoze muyogeze mu mahanga yose.

4 Kuko Uwiteka akomeye akwiriye gushimwa cyane,

Kandi ateye ubwoba, arusha ibigirwamana byose.

5 Kuko ibigirwamana by’amahanga byose ari ubusa,

Ariko Uwiteka ni we waremye ijuru.

6 Icyubahiro no gukomera biri imbere ye,

Imbaraga n’ubwiza biri ahera he.

7 Mwa miryango y’amahanga mwe, mwāturire Uwiteka,

Mwāturire Uwiteka ko afite icyubahiro n’imbaraga.

8 Mwāturire Uwiteka ko izina rye rifite icyubahiro,

Muze mu bikari bye muzanye ituro.

9 Musenge Uwiteka mwambaye ibyera,

Mwa bari mu isi mwese mwe,

Muhindire umushyitsi imbere ye.

10 Muvugire mu mahanga muti

“Uwiteka ari ku ngoma.”

Kandi isi irakomeye ntibasha kunyeganyega,

Azacira amahanga imanza zitabera.

11 Ijuru rinezerwe, isi yishime,

Inyanja ihōrerane n’ibiyuzuye,

12 Ikigarama cyishimane n’ibikirimo byose,

Ni bwo ibiti byo mu ishyamba bizaririmbishwa n’ibyishimo.

13 Imbere y’Uwiteka kuko agiye kuza,

Agiye kuza agacira abari mu isi imanza,

Azacira abari mu isi imanza zitabera,

Azacira amahanga imanza zihwanye n’umurava we.

Zab 97

1 Uwiteka ari ku ngoma, isi yishime,

Ibirwa binezerwe uko bingana.

2 Ibicu n’umwijima biramukikiza,

Gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z’intebe ye.

3 Umuriro uramubanziriza,

Ugatwika ababisha be impande zose.

4 Imirabyo ye yamurikiye isi,

Ubutaka burabireba buhinda umushyitsi.

5 Imisozi iyagira nk’ibimamāra imbere y’Uwiteka,

Imbere y’Umwami w’isi yose.

6 Ijuru rivuga gukiranuka kwe,

Amahanga yose yarebye ubwiza bwe.

7 Abasenga ibishushanyo bibajwe,

Bakirata iby’ubusa bamware,

Ibigirwamana byose biramuramya.

8 Siyoni yarabyumvise iranezerwa,

Abakobwa ba Yuda bishimishwa n’imanza zawe zitabera, Uwiteka.

9 Kuko wowe Uwiteka usumba byose,

Ugategeka isi yose,

Ushyizwe hejuru cyane y’ibigirwamana byose.

10 Mwa bakunda Uwiteka mwe, mwange ibibi,

Arinda ubugingo bw’abakunzi be,

Abakiza amaboko y’abanyabyaha.

11 Umucyo ubibirwa umukiranutsi,

Umunezero ubibirwa abafite imitima itunganye.

12 Mwa bakiranutsi mwe, mwishimire Uwiteka,

Kandi mushime izina rye, ari ryo rwibutso rwo kwera kwe.

Zab 98

1 Zaburi.

Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,

Kuko yakoze ibitangaza.

Ikiganza cye cy’iburyo n’ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza.

2 Uwiteka yamenyekanishije agakiza ke,

Gukiranuka kwe yakwerekanye ku mugaragaro mu maso y’amahanga.

3 Yibutsa imbabazi ze n’umurava we,

Kubigirira inzu y’Abisirayeli,

Abo ku mpera y’isi hose barebye agakiza k’Imana yacu.

4 Mwa bari mu isi mwese mwe,

Muvugirize Uwiteka impundu,

Musandure muririmbishwe n’ibyishimo,

Muririmbe ishimwe.

5 Muririmbire Uwiteka ishimwe mubwira inanga,

Mubwire inanga, muririmbe indirimbo.

6 Muvugirize impundu imbere y’Umwami Uwiteka,

N’impanda n’ijwi ry’ihembe.

7 Inyanja ihōrerane n’ibiyuzuye,

N’isi n’abayibamo bose.

8 Inzuzi zikome mu mashyi,

Imisozi iririmbire hamwe,

Iririmbishwe n’ibyishimo,

9 Imbere y’Uwiteka kuko agiye kuza,

Agacira abari mu isi imanza.

Azacira abari mu isi imanza zitabera,

Azacira amahanga imanza zitunganye.

Zab 99

1 Uwiteka ari ku ngoma,

Amahanga ahinze imishitsi,

Yicaye ku Bakerubi, isi iranyeganyega.

2 Uwiteka muri Siyoni arakomeye,

Kandi ari hejuru y’amahanga yose.

3 Bashime izina ryawe rikomeye riteye ubwoba,

Ni we wera.

4 Imbaraga z’umwami zikunda imanza zitabera,

Ni wowe ukomeza ibitunganye.

Imanza zitabera no gukiranuka,

Ni wowe ubikorera mu Bayakobo.

5 Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,

Kandi musengere imbere y’intebe y’ibirenge bye,

Ni we wera.

6 Mose na Aroni bo mu batambyi be,

Na Samweli wo mu bambazaga izina rye,

Bambazaga Uwiteka akabasubiza.

7 Yababwiriraga mu nkingi y’igicu,

Bakitondera ibyo yahamije n’amategeko yabategetse.

8 Uwiteka Mana yacu, warabasubizaga,

Wari Imana ibababarira,

Nubwo wabahoraga ibyo bakoraga.

9 Mushyire hejuru Uwiteka Imana yacu,

Musengere ku musozi we wera,

Kuko Uwiteka Imana yacu ari uwera.