Zab 120

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Mu mubabaro wanjye natakiye Uwiteka,

Aransubiza.

2 Uwiteka, kiza ubugingo bwanjye iminwa ibeshya,

N’ururimi ruriganya.

3 Wa rurimi ruriganya we, azaguha iki?

Azakongēra birutaho ki?

4 Ni imyambi ityaye y’intwari,

Ni amakara y’umurotemu.

5 Mbonye ishyano kuko ntuye i Mesheki,

Nkaba mu mahema ya Kedari.

6 Umutima wanjye wahereye kera,

Uturanye n’uwanga amahoro.

7 Jyeweho nshaka amahoro,

Ariko iyo mvuze bashaka intambara.

Zab 121

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Nduburira amaso yanjye ku misozi,

Gutabarwa kwanjye kuzava he?

2 Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka,

Waremye ijuru n’isi.

3 Ntazakundira ibirenge byawe ko biteguza,

Ukurinda ntazahunikira.

4 Dore ūrinda Abisirayeli,

Ntazahunikira kandi ntazasinzira.

5 Uwiteka ni we murinzi wawe,

Uwiteka ni igicucu cyawe iburyo bwawe.

6 Izuba ntirizakwica ku manywa,

Cyangwa ukwezi nijoro.

7 Uwiteka azakurinda ikibi cyose,

Ni we uzarinda ubugingo bwawe.

8 Uwiteka azakurinda amajya n’amaza,

Uhereye none ukageza iteka ryose.

Zab 122

1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka.

Narishimye ubwo bambwiraga bati

“Tujye mu nzu y’Uwiteka.”

2 Yerusalemu,

Ibirenge byacu bihagaze mu marembo yawe.

3 Yerusalemu,

Wubatswe nk’umudugudu ufatanijwe hamwe.

4 Aho imiryango izamuka ijya,

Ari yo miryango y’Uwiteka,

Kugira ngo babe abagabo bo guhamiriza Abisirayeli,

Kandi bashime izina ry’Uwiteka.

5 Kuko ari ho batereka intebe z’imanza,

Intebe z’inzu ya Dawidi.

6 Nimusabire i Yerusalemu amahoro,

“Abagukunda bagubwe neza.

7 Amahoro abe imbere y’inkike zawe,

Kugubwa neza kube mu nyumba zawe.”

8 Ku bwa bene data na bagenzi banjye,

None ndavuga nti “Amahoro abe muri wowe.”

9 Ku bw’inzu y’Uwiteka Imana yacu,

Nzajya ngushakira ibyiza.

Zab 123

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Wowe wicara mu ijuru,

Kuri wowe ni ho nuburira amaso.

2 Dore nk’uko amaso y’abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja,

Nk’uko amaso y’umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja,

Ni ko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu,

Kugeza aho azatubabarira.

3 Uwiteka, utubabarire utubabarire,

Kuko duhāze cyane igisuzuguriro.

4 Imitima yacu ihāze cyane,

Gukobwa n’abaruhukira mu mahoro,

No gusuzugurwa n’abibone.

Zab 124

1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka.

Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,

Abe ari ko Abisirayeli bavuga none.

2 Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu,

Ubwo abantu baduhagurukiraga,

3 Baba baratumize bunguri tukiri bazima,

Ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe.

4 Amazi aba yaraturengeye rwose,

Isūri iba yaratembye ku bugingo bwacu,

5 Amazi yihindurije aba yaratembye ku bugingo bwacu.

6 Uwiteka ahimbazwe,

Utadutanze kuba nk’umuhīgo w’amenyo yabo.

7 Ubugingo bwacu bukize nk’uko inyoni iva mu kigoyi cy’abagoyi,

Ikigoyi kiracitse, natwe tuvamo turakira.

8 Gutabarwa kwacu kubonerwa mu izina ry’Uwiteka,

Waremye ijuru n’isi.

Zab 125

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Abiringiye Uwiteka

Bameze nk’umusozi wa Siyoni,

Utabasha kunyeganyezwa,

Ahubwo uhora uhamye iteka ryose.

2 Nk’uko imisozi igose i Yerusalemu,

Ni ko Uwiteka agota abantu be,

Uhereye none ukageza iteka ryose.

3 Kuko inkoni y’ubutware y’abanyabyaha,

Itazagumya kuba ku mwandu w’abakiranutsi,

Kugira ngo abakiranutsi be kuramburira amaboko,

Gukora ibyo gukiranirwa.

4 Uwiteka, ugirire abeza ibyiza,

N’abatunganye mu mitima.

5 Ariko abiyobagiriza mu nzira zabo zigoramye,

Uwiteka azabajyanana n’inkozi z’ibibi.

Amahoro abe mu Bisirayeli.

Zab 126

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Ubwo Uwiteka yagaruraga abajyanywe ho iminyago b’i Siyoni,

Twari tumeze nk’abarota.

2 Icyo gihe akanwa kacu kari kuzuye ibitwenge,

N’indimi zacu zari zuzuye indirimbo.

Icyo gihe bavugiraga mu mahanga bati

“Uwiteka yabakoreye ibikomeye.”

3 Uwiteka yadukoreye ibikomeye,

Natwe turishimye.

4 Uwiteka, abajyanywe ho iminyago utugarure,

Tumere nk’imigezi y’i Negebu.

5 Ababiba barira,

Bazasarura bishima.

6 Nubwo umuntu agenda arira asohoye imbuto,

Azagaruka yishima azanye imiba ye.

Zab 127

1 Indirimbo ya Salomo y’Amazamuka.

Uwiteka iyo atari we wubaka inzu,

Abayubaka baba baruhira ubusa.

Uwiteka iyo atari we urinda umudugudu,

Umurinzi abera maso ubusa.

2 Bibaruhiriza ubusa kuzinduka kare,

Mugatinda cyane kuruhuka,

Mukarya umutsima w’umuruho.

Ni ko aha uwo akunda ibitotsi.

3 Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka,

Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.

4 Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri,

Ni ko abana bo mu busore bamera.

5 Hahirwa ufite ikirimba kibuzuye,

Abameze batyo ntibazakorwa n’isoni,

Uko bazavuganira n’abanzi babo mu marembo.

Zab 128

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Hahirwa uwubaha Uwiteka wese,

Akagenda mu nzira ze.

2 Kuko uzatungwa n’imirimo y’amaboko yawe,

Uzajya wishima, uzahirwa.

3 Umugore wawe azaba nk’umuzabibu wera cyane mu kirambi cy’inzu yawe,

Abana bawe bazaba nk’uduti twa elayo,

Bagose ameza yawe.

4 Uko ni ko umuntu wubaha Uwiteka azahirwa.

5 Uwiteka azaguha umugisha uva i Siyoni,

Nawe uzabona ibyiza biza kuri Yerusalemu,

Iminsi yose ukiriho.

6 Ni koko uzabona abuzukuru bawe.

Amahoro abe mu Bisirayeli.

Zab 129

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Bambabaje kenshi uhereye mu buto bwanjye,

Abe ari ko ubwoko bw’Abisirayeli buvuga none.

2 Bambabaje kenshi, uhereye mu buto bwanjye,

Ariko ntibanesheje.

3 Abahinzi bahinze ku mugongo wanjye,

Bahaciye impavu ndende.

4 Uwiteka ni umukiranutsi,

Yaciye ingoyi abanyabyaha banshyizeho.

5 Abanga i Siyoni bose,

Bakorwe n’isoni basubizwe inyuma.

6 Babe nk’ubwatsi n’imyaka bimeze ku mapfundo y’amazu,

Byuma bitarakura.

7 Ibyo umusaruzi atuzuza ikiganza cye,

Cyangwa uhambira imiba atuzuza igikondorero cye.

8 Abahisi ntibavuge bati

“Umugisha w’Uwiteka ube kuri mwe,

Tubasabiye umugisha mu izina ry’Uwiteka.”