Zab 130

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Uwiteka, njya ngutakira ndi imuhengeri.

2 Mwami, umva ijwi ryanjye,

Amatwi yawe atyarire kumva ijwi ryo kwinginga kwanjye.

3 Uwiteka, wagumya kwibuka ibyo dukiranirwa?

Mwami, ni nde wazahagarara adatsinzwe?

4 Ahubwo kubabarirwa kubonerwa aho uri,

Kugira ngo wubahwe.

5 Ntegereza Uwiteka,

Umutima wanjye urategereza,

Kandi ijambo rye ni ryo niringira.

6 Umutima wanjye ugirira Uwiteka amatsiko,

Urusha uko abarinzi bayagirira igitondo,

Ni koko urusha uko abarinzi bayagirira igitondo.

7 Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ujye wiringira Uwiteka,

Kuko imbabazi zibonerwa aho Uwiteka ari,

Kandi aho ari ni ho habonerwa gucungurwa kwinshi.

8 Kandi ni we uzacungura ubwoko bw’Abisirayeli,

Abukureho ibyo bwakiraniwe byose.

Zab 131

1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka.

Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona,

Kandi amaso yanjye ntagamika,

Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye,

Cyangwa ibitangaza byananira.

2 Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje,

Nk’uko umwana w’incuke yigwandika kuri nyina,

Umutima wanjye wigwandika muri jye nk’umwana w’incuke.

3 Wa bwoko bw’Abisirayeli we,

Ujye wiringira Uwiteka,

Uhereye none ukageza iteka ryose.

Zab 132

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Uwiteka, ibukira Dawidi imibabaro ye yose,

2 Yuko yarahiye Uwiteka indahiro,

Yahize Intwari ya Yakobo umuhigo,

3 Ati “Ni ukuri sinzinjira munsi y’ipfundo ry’inzu yanjye,

Sinzurira urutara rwanjye.

4 Sinzaha amaso yanjye ibitotsi,

N’ibihene byanjye sinzabiha gusinzira,

5 Ntarabonera Uwiteka ahantu,

Ntarabonera Intwari ya Yakobo ubuturo.”

6 Dore twumviye Efurata bakivuga,

Twakibonye mu kigarama cy’i Yāri.

7 “Twinjire mu buturo bwayo,

Dusengere imbere y’intebe y’ibirenge byayo.”

8 Uwiteka, haguruka winjire mu buruhukiro bwawe,

Wowe ubwawe n’isanduku y’imbaraga zawe.

9 Abatambyi bawe bambare gukiranuka,

Abakunzi bawe bavuze impundu.

10 Ku bwa Dawidi umugaragu wawe,

Ntuhēze uwo wasīze.

11 Uwiteka yarahiye Dawidi indahiro y’ukuri,

Ntazīvuguruza ati

“Nzashyira uwo mu mbuto z’umubiri wawe ku ntebe yawe y’ubwami.

12 Abana bawe nibitondera isezerano ryanjye,

N’ibyo nzahamya nkabigisha,

N’abana babo bazicara ku ntebe yawe y’ubwami iteka ryose.”

13 Kuko Uwiteka yatoranije Siyoni,

Yahashakiye kuba ubuturo bwe.

14 Ati “Aha ni ho buruhukiro bwanjye iteka ryose,

Aha ni ho nzaba kuko nahashatse.

15 Nzaha ibyokurya byaho umugisha mwinshi,

Nzahaza abakene baho umutsima.

16 Kandi abatambyi baho nzabambika agakiza,

Abakunzi banjye baho bazavuza impundu cyane.

17 Ni ho nzamereza Dawidi ihembe,

Uwo nasīze namwiteguriye itabaza.

18 Abanzi be nzabambika isoni.

Ariko kuri we ikamba rizarabagirana.”

Zab 133

1 Indirimbo ya Dawidi y’Amazamuka.

Dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro,

Ko abavandimwe baturana bahuje!

2 Bimeze nk’amavuta y’igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe,

Agatembera mu bwanwa,

Mu bwanwa bwa Aroni,

Agatembera ku misozo y’imyenda ye.

3 Kandi bimeze nk’ikime cyo kuri Herumoni,

Kimanukira ku misozi y’i Siyoni,

Kuko aho ari ho Uwiteka yategekeye umugisha,

Ari wo bugingo bw’iteka ryose.

Zab 134

1 Indirimbo y’Amazamuka.

Nimuhimbaze Uwiteka, mwa bagaragu b’Uwiteka mwese mwe,

Bahagarara nijoro mu nzu y’Uwiteka.

2 Mumanike amaboko yanyu muyatunze ahera,

Muhimbaze Uwiteka.

3 Uwiteka aguhe umugisha uva i Siyoni,

Ni we waremye ijuru n’isi.

Zab 135

1 Haleluya.

Nimumushime, mwa bagaragu b’Uwiteka mwe,

2 Bahagarara mu nzu y’Uwiteka,

Mu bikari by’inzu y’Imana yacu.

3 Mushimire Uwiteka yuko Uwiteka ari mwiza,

Muririmbire izina rye ishimwe,

Kuko ari iry’igikundiro.

4 Kuko Uwiteka yitoranirije Abayakobo,

Abisirayeli yabatoranirije kuba amaronko ye.

5 Kuko nzi yuko Uwiteka akomeye,

Kandi yuko Umwami wacu asumba ibigirwamana byose.

6 Icyo Uwiteka ashaka cyose ajye agikorera mu ijuru no mu isi,

Mu nyanja n’imuhengeri hose.

7 Acumbisha ibihu bikava ku mpera y’isi,

Aremera imvura imirabyo,

Asohora umuyaga mu bubiko bwe.

8 Ni we wakubise abana b’imfura bo muri Egiputa arabīca,

Ab’abantu n’ab’amatungo.

9 Yohereje ibimenyetso n’ibitangaza hagati yawe Egiputa,

Kuri Farawo no ku bagaragu be bose.

10 Ni we wakubise amahanga menshi,

Yica abami bakomeye:

11 Sihoni umwami w’Abamori,

Na Ogi umwami w’i Bashani,

N’abami b’ibihugu by’i Kanāni bose,

12 Atanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu,

Umwandu w’Abisirayeli ubwoko bwe.

13 Izina ryawe Uwiteka, rihoraho iteka ryose,

Urwibutso rwawe Uwiteka, ruhoraho ibihe byose.

14 Kuko Uwiteka azacira imanza ubwoko bwe,

Kandi azahindurira abagaragu be umutima.

15 Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n’izahabu,

Umurimo w’intoki z’abantu.

16 Bifite akanwa ntibivuga,

Bifite amaso ntibirora,

17 Bifite amatwi ntibyumva,

Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo.

18 Ababirema bazahwana na byo,

N’ubyiringira wese.

19 Wa nzu y’Abisirayeli we, muhimbaze Uwiteka,

Wa nzu y’aba Aroni we, muhimbaze Uwiteka.

20 Wa nzu y’aba Lewi we, muhimbaze Uwiteka,

Mwa bubaha Uwiteka mwe, muhimbaze Uwiteka.

21 Bahimbarize i Siyoni Uwiteka,

Utuye i Yerusalemu.

Haleluya.

Zab 136

1 Nimushimire Uwiteka yuko ari mwiza, 100.5; 106.1; 107.1; 118.1; Yer 33.11

Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

2 Nimushime Imana nyamana,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

3 Nimushime Umwami w’abami,

Kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

4 Nimushime Ikora ibitangaza yonyine,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

5 Nimushime iyaremesheje ijuru ubwenge,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

6 Nimushime iyasanzuye isi hejuru y’amazi,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

7 Nimushime iyaremye ibiva bikomeye,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

8 Yaremye izuba gutwara ku manywa,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

9 Yaremye ukwezi n’inyenyeri gutwara nijoro,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

10 Nimushime iyakubitiye Abanyegiputa abana b’imfura babo ikabica,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

11 Igakura Abisirayeli hagati yabo,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

12 Ibakujeyo intoki z’imbaraga n’ukuboko kurambutse,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

13 Nimushime iyatandukanije Inyanja Itukura,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

14 Igacisha Abisirayeli hagati yayo,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

15 Ariko igakunkumurira Farawo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

16 Nimushime iyashorereye ubwoko bwayo mu butayu,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

17 Nimushime iyakubise abami bakomeye,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

18 Ikica abami b’amapfura,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

19 Yica Sihoni umwami w’Abamori,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

20 Yica na Ogi umwami w’i Bashani,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

21 Itanga ibihugu byabo ngo bibe umwandu,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

22 Umwandu w’Abisirayeli abagaragu bayo,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

23 Yaratwibutse ubwo twari ducishijwe bugufi,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

24 Idukiza abanzi bacu,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

25 Igaburira ibifite imibiri byose,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

26 Nimushime Imana yo mu ijuru,

Kuko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

Zab 137

1 Twicaraga ku migezi y’i Babuloni,

Tukarira twibutse i Siyoni.

2 Ku biti bimera iruhande rw’amazi yo hagati y’i Babuloni,

Twari tumanitseho inanga zacu.

3 Kuko abatujyanye ho iminyago badushakiragaho indirimbo aho hantu,

Abatunyaze badushakagaho ibyishimo bati

“Nimuturirimbire ku ndirimbo z’i Siyoni.”

4 Twaririmbira dute indirimbo y’Uwiteka mu mahanga?

5 Yerusalemu, ninkwibagirwa,

Ukuboko kwanjye kw’iburyo kwibagirwe gukora.

6 Ururimi rwanjye rufatane n’urusenge rw’akanwa kanjye,

Nintakwibuka,

Nintakunda i Yerusalemu,

Nkaharutisha ibyishimo byanjye biruta ibindi.

7 Uwiteka, ibukira abana ba Edomu,

Wa munsi w’i Yerusalemu.

Ni bo bavuze bati “Nimuhasenye,

Nimuhasenyane n’imfatiro zaho.”

8 Wa mukobwa w’i Babuloni we, utazabura kurimburwa,

Hazahirwa uzakwitura ibihwanye n’ibyo watugiriye.

9 Hazahirwa uzafata abana bawe bato,

Akabahonda ku rutare.

Zab 138

1 Zaburi ya Dawidi.

Ndagushimisha umutima wose,

Imbere y’ibigirwamana ndakuririmbira ishimwe.

2 Ndasenga nerekeye urusengero rwawe rwera,

Nshimira izina ryawe imbabazi zawe n’umurava wawe,

Kuko washyirishije hejuru ijambo ryawe kurisohoza,

Ngo rirute ibyo izina ryawe ryose ryatwiringije.

3 Umunsi nagutakiyeho waransubije,

Umpumurisha guha umutima wanjye imbaraga.

4 Uwiteka, abami bo mu isi bose bazagushima,

Kuko bumvise amagambo yo mu kanwa kawe.

5 Ni koko bazaririmba inzira z’Uwiteka,

Kuko icyubahiro cy’Uwiteka ari cyinshi.

6 Kuko nubwo Uwiteka akomeye,

Yita ku bicisha bugufi n’aboroheje,

Ariko abibone abamenyera kure.

7 Nubwo ngendera hagati y’amakuba n’ibyago uzanzura,

Uzaramburira ukuboko kwawe kurwanya umujinya w’abanzi banjye,

Ukuboko kwawe kw’iburyo kuzankiza.

8 Uwiteka azatunganya ibyanjye rwose,

Uwiteka, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose,

Ntureke imirimo y’intoki zawe.

Zab 139

1 Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Uwiteka, warandondoye uramenya,

2 Uzi imyicarire yanjye n’imihagurukire yanjye,

Umenyera kure ibyo nibwira.

3 Ujya urondora imigendere yanjye n’imiryamire,

Uzi inzira zanjye zose.

4 Kuko ijambo ritaraba mu rurimi rwanjye,

Uba umaze kurimenya rwose, Uwiteka.

5 Ungose inyuma n’imbere,

Unshyizeho ukuboko kwawe.

6 Kumenya ibikomeye bityo ni igitangaza kinanira,

Kuransumba simbasha kukugeraho.

7 Ndahungira Umwuka wawe he?

Ndahungira mu maso hawe he?

8 Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo,

Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo.

9 Nakwenda amababa y’umuseke,

Ngatura ku mpera y’inyanja,

10 Aho na ho ukuboko kwawe kwahanshorerera,

Ukuboko kwawe kw’iburyo kwahamfatira.

11 Nakwibwira nti “Ni ukuri umwijima ni wo uri buntwikīre,

Umucyo ungose uhinduke ijoro”,

12 N’umwijima ntugira icyo uguhisha,

Ahubwo ijoro riva nk’amanywa,

Umwijima n’umucyo kuri wowe ni kimwe.

13 Kuko ari wowe waremye ingingo zanjye,

Wanteranirije mu nda ya mama.

14 Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza,

Imirimo wakoze ni ibitangaza,

Ibyo umutima wanjye ubizi neza.

15 Igikanka cyanjye ntiwagihishwe,

Ubwo naremerwaga mu rwihisho,

Ubwo naremesherezwaga ubwenge mu byo hasi y’isi.

16 Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga,

Mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose,

Yategetswe itarabaho n’umwe.

17 Mana, erega ibyo utekereza ni iby’igiciro kuri jye!

Erega umubare wabyo ni mwinshi!

18 Nabibara biruta umusenyi ubwinshi,

Iyo nkangutse turacyari kumwe.

19 Mana, icyampa ukica abanyabyaha,

Mwa bīcanyi mwe, nimwumve aho ndi.

20 Bakuvuga nabi,

Abanzi bawe bavugira ubusa izina ryawe.

21 Uwiteka, sinanga abakwanga?

Sininuba abaguhagurukira?

22 Mbanga urwango rwuzuye,

Mbagira abanzi banjye.

23 Mana, ndondora umenye umutima wanjye,

Mvugutira umenye ibyo ntekereza.

24 Urebe yuko hariho inzira y’ibibi indimo,

Unshorerere mu nzira y’iteka ryose.