Zab 150

1 Haleluya.

Mushimire Imana ahera hayo,

Muyishimire mu isanzure ry’imbaraga zayo.

2 Muyishimire iby’imbaraga yakoze,

Muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi.

3 Muyishimishe ijwi ry’impanda,

Muyishimishe nebelu n’inanga.

4 Muyishimishe ishako n’imbyino,

Muyishimishe ibifite imirya n’imyironge.

5 Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato,

Muyishimishe ibyuma birenga.

6 Ibihumeka byose bishime Uwiteka.

Haleluya.

Yobu 1

Uburyo Yobu yari akomeye, ari n’umukiranutsi

1 Mu gihugu cya Usi hari umuntu witwaga Yobu, kandi uwo muntu yari umukiranutsi utunganye, wubahaga Imana akirinda ibibi.

2 Nuko abyara abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

3 Kandi yari atunze intama ibihumbi birindwi n’ingamiya ibihumbi bitatu, n’amapfizi igihumbi yo guhinga n’indogobe z’ingore magana atanu, n’abagaragu benshi cyane. Uwo muntu yari akomeye kuruta abantu bose b’iburasirazuba.

4 Kandi abahungu be biremeraga ibirori mu mazu yabo umwe umwe mu munsi yitoranirije, bagatumira na bashiki babo batatu ngo baze gusangira na bo.

5 Nuko iminsi y’ibirori byabo yarangira Yobu akabatumira ngo abeze, akabyuka kare mu gitondo agatamba ibitambo byoswa bihwanye n’umubare wabo, kuko Yobu yavugaga ati “Ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukira Imana mu mitima yabo.” Uko ni ko Yobu yajyaga agenza iteka ryose.

Satani ahinyuza ubukiranutsi bwa Yobu

6 Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo.

7 Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”

Nuko Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”

8 Uwiteka arongera abaza Satani ati “Mbese witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ko ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi?”

9 Maze Satani asubiza Uwiteka ati “Ariko se ugira ngo Yobu yubahira Imana ubusa?

10 Ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w’amaboko ye, n’amatungo ye agwiriye mu gihugu.

11 Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”

12 Uwiteka asubiza Satani ati “Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe.” Nuko Satani aherako ava imbere y’Uwiteka.

Imana yemerera Satani kumunyaga no kumwicira abana

13 Maze umunsi umwe, abahungu be n’abakobwa be barasangiraga banywera vino mu nzu ya mukuru wabo, nuko haza imbitsi kuri Yobu iti

14 “Amapfizi yahingaga n’indogobe zarishaga iruhande rwayo,

15 maze Abasheba babyisukamo barabinyaga ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

16 Akimara kubika ibyo haza undi ati “Umuriro w’Imana wavuye mu ijuru utwika intama n’abagaragu birakongoka. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

17 Akibivuga haza undi ati “Abakaludaya biremyemo ibitero bitatu bisuka mu ngamiya barazinyaga, ndetse bicishije abagaragu inkota. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

18 Akibivuga haza undi ati “Abahungu bawe n’abakobwa bawe basangiraga banywera vino mu nzu ya mukuru wabo,

19 nuko haza inkubi y’umuyaga iturutse mu butayu, ihitana impfuruka enye z’inzu, maze inzu igwira abo basore barapfa. Ni jye warokotse jyenyine wo kubikubikira.”

Yobu ntiyabyinubira akomeza gushima Imana

20 Maze Yobu aherako arahaguruka ashishimura umwitero we, arimoza yikubita hasi arasenga ati

21 “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nday’isinta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rishimwe.”

22 Muri ibyo byose Yobu ntiyakoze icyaha, haba no kubiherereza ku Mana.

Yobu 2

Satani asaba Imana guteza Yobu indwara ngo imugerageze

1 Undi munsi abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, na Satani ashengeranye na bo ku Uwiteka.

2 Uwiteka abaza Satani ati “Uturutse he?”

Satani asubiza Uwiteka ati “Mvuye gutambagira isi no kuyizereramo.”

3 Uwiteka abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi.”

4 Maze Satani asubiza Uwiteka ati “Umubiri uhorerwa umubiri, ndetse ibyo umuntu atunze byose yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe.

5 Ariko noneho rambura ukuboko kwawe, ukore ku magufwa ye no ku mubiri we, azakwihakana ari imbere yawe.”

6 Uwiteka abwira Satani ati “Dore ari mu maboko yawe, keretse ubugingo bwe gusa ube ari bwo wirinda.”

Satani atera Yobu ibishyute yanga kubyinubira

7 Nuko Satani aherako arasohoka ava imbere y’Uwiteka, ateza Yobu ibishyute bibi bihera mu bworo bw’ibirenge bigeza mu gitwariro.

8 Nuko yishakira urujyo rwo kwishimisha, maze yicara mu ivu.

9 Umugore we aramubwira ati “Mbese n’ubu uracyakomeje gukiranuka kwawe? Ihakane Imana wipfire.”

10 Ariko aramusubiza ati “Uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi?” Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe.

Incuti za Yobu ziza kumusura

11 Nuko incuti za Yobu eshatu zumvise ibyo byago byose byamuteye ziraza, umwe aturutse iwe undi iwe. Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati, basezerana kujya kumuririra no kumuhumuriza.

12 Barambuye amaso yabo bakiri hirya,basanga yarahindanyebaramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, bitera umukungugu ku mitwe no mu kirere.

13 Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane.

Yobu 3

Yobu yiganyira umubabaro

1 Hanyuma y’ibyo Yobu aterura amagambo avuma umunsi yavutseho.

2 Aravuga ati

3 “Umunsi navutseho urimburanwe

N’iryo joro havuzwe ngo mama yasamye inda y’umwana w’umuhungu.

4 Uwo munsi uhinduke umwijima,

Imana iri hejuru ye kuwitaho,

Kandi we kumurikirwa n’umucyo.

5 Umwijima n’igicucu cy’urupfu biwigarurire,

Igicu kiwubarareho,

Igitera ubwirakabiri cyose kiwutere ubwoba.

6 Iryo joro umwijima w’icuraburindi urifate,

Rye kunezeranwa n’iminsi y’umwaka,

Rye kubarirwa mu mubare w’amezi.

7 Ni ukuri iryo joro ribe ingumba,

Rye kumvikanamo ijwi ry’umunezero.

8 Abavuma iminsi, bakitegura kubyutsa Lewiyatani,

Barivume.

9 Inyenyeri zo mu kabwibwi karyo ze kumurika,

Ritegereze umucyo, rye kuwubona,

Kandi rye kubona gutambika k’umuseke,

10 Kuko ritazibye inda ya mama,

Ngo rihishe amaso yanjye umubabaro.

11 “Ni iki cyatumye ntapfa nkiri mu nda ya mama,

Simpeze umwuka nkivuka?

12 Ni iki cyatumye mama anshyira ku bibero, akampa ibere?

13 Iyaba ari ko byagenze ubu mba ndyamye nkaruhuka,

Mba nsinziriye,

ni ho mba merewe neza,

14 Ndi kumwe n’abami n’abategeka bo mu isi,

Biyubakishirije ubuturo.

15 Cyangwa ndi kumwe n’ibikomangoma bifite izahabu,

Byujuje amazu yabo mu ifeza.

16 Iyaba narabaye nk’inda yavuyemo itazwi simba ndiho,

Nk’impinja zitigeze kureba umucyo.

17 Aho ni ho abanyabyaha bareka kurenganya,

Aho ni ho abarushye baruhukira.

18 Aho ni ho imbohe zose zibonera amahoro,

Ntabwo ziba zikihumvira ijwi ry’urenganya.

19 Umuto n’umukuru ni ho bari,

Kandi umugaragu ntahategekerwa na shebuja.

20 “Ni iki gituma iha umunyamubabaro umucyo,

Kandi ufite intimba mu mutima ikamubeshaho?

21 Kuko yifuza urupfu ntarubone,

Akarucukurira kurusha uko abantu bacukurira izahabu ihishwe.

22 Iyo abonye igituro,

Arishima cyane akanezerwa.

23 Mbese umuntu ubura aho ajya,

Imana ikamukubira hamwe,

Ni iki gituma abona umucyo?

24 Kuko kuniha kumbereye ibyokurya,

Kandi imiborogo yanjye isukwa nk’amazi.

25 Icyo natinyaga ni cyo cyangezeho,

Kandi icyanteraga ubwoba ni cyo cyanjeho.

26 Simfite amahoro, sintuje kandi singuwe neza,

Ahubwo ibyago ni byo bintera.”

Yobu 4

Elifazi aravuga

1 Maze Elifazi w’Umutemani aramubwira ati

2 “Mbese umuntu yagerageza kuvugana nawe,

Ntiwagira agahinda?

Ariko ni nde wakwiyumanganya ngo atavuga?

3 Dore wigishaga benshi,

Kandi wakomezaga amaboko atentebutse.

4 Amagambo yawe yaramiraga uwari ugiye kugwa,

Kandi wakomezaga amavi asukuma.

5 Ariko noneho ni wowe byateye kandi urihebye,

Bikugezeho nawe uhagaritse umutima.

6 Mbese gukomera kwawe si uko wubaha Imana?

Kandi inzira zawe zigororotse si zo ziguhesha ibyiringiro?

7 Ibuka ndakwinginze,

Ni nde wigeze kurimbuka atariho urubanza?

Cyangwa hari ubwo umukiranutsi yaciriweho iteka?

8 Nk’uko nabyiboneye abahinga gukiranirwa bakabiba amahane,

ni byo basarura.

9 Bicwa n’umwuka w’Imana,

Kandi barimburwa no guhuha k’umuyaga w’uburakari bwayo.

10 Gutontoma kw’intare n’ijwi ry’intare y’inkazi birahora,

N’imikaka y’imigunzu y’intare biravunagurika.

11 Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo,

Kandi ibyana by’intare y’ingore biratatana.

12 “Nuko hariho ijambo nabwiwe rwihishwa,

Maze ugutwi kwanjye kwakira guhwihwisa kwaryo.

13 Nibwiraga mbitewe n’iyerekwa rya nijoro,

Igihe abantu bashyizweyo,

14 Maze mfatwa n’ubwoba mpinda umushyitsi,

Bituma amagufwa yanjye yose akomangana,

15 Maze umwuka ampita imbere,

Umusatsi unyorosoka ku mutwe.

16 Ahagarara aho, ariko nyoberwa uko ishusho ye isa,

Imbere y’amaso yanjye hari ikintu,

Habaho ituze maze numva ijwi rivuga ngo

17 ‘Mbese umuntu upfa yarusha Imana gukiranuka?

Mbese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?’

18 Dore ntabwo yiringira abagaragu bayo,

N’abamarayika bayo ibabonamo amafuti,

19 Nkanswe bo baba mu mazu yubakishijwe urwondo,

Urufatiro rwayo rukaba rushinzwe mu mukungugu,

Bameneka nk’uwakandagira inyenzi.

20 Guhera mu gitondo ukageza nimugoroba bararimburwa,

Bapfa buheriheri ntihagire ubyitaho.

21 Mbese umugozi w’ihema ryabo ntiwabakuwemo?

Bapfa bataragira ubwenge.

Yobu 5

1 “Hamagara noneho, hari uwagusubiza?

Uwo mu bera watabaza ni uwuhe?

2 Kuko umujinya wica umupfapfa,

Kandi ishyari ryica ubuze ubwenge.

3 Nabonye umupfapfa ashora imizi,

Ariko muri ako kanya mvuma ubuturo bwe.

4 Abana be bari kure y’ubuhungiro,

Bahondagurirwa mu irembo,

Kandi ntibafite uwo kubarokora.

5 Imyaka ye imarwa n’abashonji,

Ndetse bajyana n’ibiri ma mahwa,

Igisambo kimira bunguri ubutunzi bwabo.

6 Umubabaro ntuva mu mukungugu,

Kandi amakuba ntamera mu butaka.

7 Nyamara umuntu avukira umuruho,

Nk’uko ibishashi bitumukira mu kirere.

8 “Ariko ari jye ubu mba nshatse Imana,

Kandi Imana nkaba ari yo negurira ibyanjye.

9 Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,

N’ibitangaza bitabarika.

10 Ni yo ivubira isi imvura,

Igasandaza amazi mu mirima.

11 Ni yo ishyira hejuru aboroheje,

N’ababoroga ibashyira mu mahoro.

12 Yica imigambi y’incakura,

Kugira ngo amaboko yazo adasohoza imirimo yazo.

13 Kandi Imana itegera abanyabwenge mu buriganya bwabo,

N’inama z’ab’incakura ikazubika.

14 Bahura n’umwijima ari ku manywa,

Barindagira ku manywa y’ihangu nka nijoro.

15 Ariko umukene imukiza inkota zo mu kanwa kabo,

Ndetse n’umutindi imukiza amaboko y’abakomeye.

16 Ni cyo gituma umukene agira ibyiringiro,

Kandi akanwa k’abakiranirwa kazahozwa.

17 “Hahirwa umuntu Imana ihana,

Nuko rero ntugasuzugure igihano Ishoborabyose iguhana.

18 Kuko ari yo irema uruguma,

kandi akaba ari yo yomora,

Irakomeretsa,

Kandi amaboko yayo ni yo akiza.

19 Izakurokora ibyago bitandatu ndetse birindwi,

Kandi nta kibi kizakuzaho.

20 Mu gihe cy’inzara izagukiza urupfu,

No mu ntambara izagukiza imbaraga y’inkota.

21 Uzahishwa intonganya z’ururimi,

Kandi ntuzatinya kurimbuka kuje.

22 Kurimbuka n’inzara uzabiseka,

Kandi ntuzatinya inyamaswa zo mu isi.

23 Kuko uzasezerana n’amabuye yo mu gasozi,

Kandi inyamaswa zo mu gasozi zizuzura nawe.

24 Uzamenya yuko amahoro ari mu rugo rwawe,

Uzasura ibiraro by’amatungo yawe,

We kugira icyo ubiburamo.

25 Ni ho uzamenya ko urubyaro rwawe ruzagwira,

N’abagukomokaho bakaba nk’ibyatsi byo ku isi.

26 Uzinjizwa mu mva yawe ushaje neza,

Nk’umuba w’ingano uhunikwa mu gihe cyawo.

27 Dore ibyo ni byo twagenzuye dusanga ari ko biri,

Byumve ubyigireho akamaro.”

Yobu 6

Yobu asubiza Elifazi abasaba ko bamenya umubabaro we

1 Yobu aherako arasubiza ati

2 “Ayii, iyaba umubabaro wanjye washobora kugerwa,

N’ibyago byose bigashyirwa ku bipimo!

3 Kuko byarusha umusenyi wo mu nyanja kuremera,

Ni cyo cyatumye nihutira kuvuga.

4 Erega imyambi y’Isumbabyose yarampinguranije,

Ubugingo bwanjye bukanywa ubumara bwayo,

Ibiteye ubwoba by’Imana bingererejeho.

5 Mbese imparage yivuga irisha?

Cyangwa inka yabira iri mu rwuri?

6 Mbese ikidafite uburyohe cyaribwa badashyizemo umunyu?

Cyangwa mu murenda w’igi harimo uburyohe?

7 Umutima wanjye wanga kubikoraho,

Bimbera nk’ibyokurya bitera ishozi.

8 “Icyampa nkabona icyo nsaba,

Imana ikampa icyo nifuza.

9 Ni ukugira ngo yemere kumpondagura,

Ikareka ukuboko kwayo kukampuhura.

10 Ubwo mba ngifite ikimpumuriza,

Ndetse mba nishimiye imibabaro idatuza,

Kuko ntahakanye amagambo y’Uwera.

11 Gukomera kwanjye ni iki, kugira ngo ntegereze?

N’iherezo ryanjye ni iki, kugira ngo nihangane?

12 Mbese gukomera kwanjye ni nk’ukw’amabuye?

Cyangwa umubiri wanjye ni umuringa?

13 Ntimuzi ko jyewe muri jye hatarimo ikintabara,

Kandi agakiza kambereye kure?

14 Urembye akareka kubaha Isumbabyose,

Akwiriye kubabarirwa n’incuti ye.

15 Abo tuva inda imwe barariganije,

Bameze nko mu isuri y’inkamīra itemba igashira.

16 Aho barafu yirabuza,

Ishelegi ikihisha,

17 Iyo hasusurutse birashira,

Ubushyuhe bwaza bigashonga.

18 Itara ry’abagenzi ryanyuraga muri iyo nzira rirateshuka,

Bazamukira mu butayu bakahagwa.

19 Amatara y’ab’i Tema yarindiriye,

Amatara y’ab’i Sheba yarabategerezaga.

20 Bakojejwe isoni n’uko biringiye,

Barahageze bariheba.

21 Noneho nta cyo mumaze.

Mubonye ibiteye ubwoba muratinya.

22 Mbese nigeze kuvuga nti

‘Nimugire icyo mumpa’?

Cyangwa nti ‘Nimungirire ubuntu mu byo mutunze’?

23 Cyangwa nti

‘Mundokore mumvane mu maboko y’umwanzi’?

Cyangwa nti

‘Nimunkize mumvane mu maboko y’abarenganya’?

24 “Nimunyigishe nicecekere,

Mumenyeshe ibyo nafuditse.

25 Amagambo y’ukuri agira ingingo zikomeye,

Ariko impaka zanyu zirampana iki?

26 Mbese murashaka guhinyura amagambo,

Ubwo ibyo uwihebye avuze bimeze nk’umuyaga?

27 Ni ukuri mwafindira impfubyi,

N’incuti yanyu mwayigura.

28 Noneho ndabinginze nimunyitegereze,

Ni ukuri sinavugira ibinyoma imbere yanyu.

29 Nimuhindukire ndabinginze mwe gukiranirwa,

Ni ukuri nimuhindukire,

urubanza rwanjye ni urw’ukuri.

30 Mbese ururimi rwanjye ruriho gukiranirwa?

Akanwa kanjye ntikazi gutandukanya iby’igomwa?

Yobu 7

1 “Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afashe igihe mu ntambara?

N’iminsi ye si nk’iy’ukorera ibihembo?

2 Uko umuretwa yifuza igicucu,

N’umukozi uko arindira ibihembo bye,

3 Ni ko nahawe amezi anguye nabi ho ibihembo,

Kandi nategekewe amajoro antera imiruho.

4 Iyo ndyamye ndavuga nti

‘Buracya ryari ngo mbyuke?’

Mpora ndara ngaragurika bugacya.

5 Umubiri wanjye utwikiriwe n’inyo n’imvuvu,

Uruhu rwanjye ruriyasa rukava.

6 Iminsi yanjye irihuta kuruta ikibohesho cy’umuboshyi w’imyenda,

Ishira ari nta byiringiro.

7 Nyamuneka ibuka ko ubugingo bwanjye ari umuyaga gusa,

Ijisho ryanjye ntirizongera kubona ibyiza ukundi.

8 Ijisho ry’undeba ntirizongera kumbona,

Amaso yawe azaba andiho ariko sinzaba nkiriho.

9 Uko igicu cyeyuka kigahera,

Ni ko n’umanuka ajya ikuzimu atasubira kuzamuka ukundi.

10 Ntazagaruka mu nzu ye ukundi,

N’aho yari atuye ntihazongera kumumenya.

11 Ni cyo gitumye ntiyumanganya,

Mvuze mbitewe n’agahinda,

Ndaganya amaganya mbitewe n’ishavu riri mu mutima wanjye.

12 “Mbese ndi inyanja?

Cyangwa se ndi igikoko cyo mu nyanja,

Kugira ngo unshyireho abarinzi?

13 Iyo mvuze nti ‘Uburiri bwanjye buzampumuriza,

Igisasiro kizanyorohereza imiborogo’,

14 Uherako ukankangisha inzozi,

Ukanteresha ubwoba ibyo neretswe,

15 Bigatuma umutima wanjye ushaka kwiyahura no gupfa,

Bikandutira guhora mpururwa muri izi ngingo.

16 Kubaho kwanjye ndakuzinutswe sinshaka kurama,

Ndekera ukwanjye kuko iminsi yanjye ari ubusa.

17 “Umuntu ni iki cyatuma umukuza, ukamwitaho,

18 Ukamugenderera uko bukeye,

Ntutuze kumugerageza?

19 Uzirengagiza ryari kumpozaho ijisho,

Ukanyorohereza nkabona uko mira amacandwe?

20 Niba narakoze icyaha weho nagutwaye iki,

Murinzi w’abantu?

Ni iki gituma ungira intego,

Bigatuma ninanirwa?

21 Kandi ni iki gituma utambabarira igicumuro cyanjye,

Ngo umvaneho ikibi cyanjye?

Kuko noneho ngiye kuryama mu mukungugu,

Nawe uzanshakana umwete cyane,

ariko sinzaba nkiriho.”

Yobu 8

Biludadi ahamya Yobu uburyarya

1 Biludadi w’Umushuhi aherako aramusubiza ati

2 “Uzahereza he kuvuga utyo?

Kandi uzagarukiriza he kuvuga amagambo ameze nk’umuyaga wa serwakira?

3 Mbese Imana igoreka urubanza?

Ishoborabyose igoreka gukiranuka?

4 Niba abana bawe bayicumuyeho,

Ikabatanga mu maboko y’ibibi byabo,

5 Nushakana Imana umwete,

Ukinginga Ishoborabyose,

6 Iyaba wari uboneye kandi ugakiranuka,

Ni ukuri byatuma iguhugukira,

Igatuma ishyira ihirwe mu kibanza cyawe hakiranutse.

7 Nubwo itangira ryawe ryari rito,

Ariko amaherezo yawe wakunguka cyane.

8 “Ndakwinginze baza ab’ibihe bya kera,

Kandi wite ku byo ba se bashimikiraga.

9 Erega turi ab’ejo gusa kandi nta cyo tuzi,

Kuko iminsi tumara mu isi ari igicucu gusa.

10 Mbese abo ntibazakwigisha bakagutekerereza,

Bakavuga amagambo bakuye mu mitima yabo?

11 Urufunzo rwakurira ahadatose?

Cyangwa se urukangaga rwamera ahatari amazi?

12 Iyo rukiri rubisi rutaracibwa,

Rubanziriza ibyatsi byose kuma.

13 Ni ko inzira z’abibagirwa Imana bose zimeze,

Kandi ibyiringiro by’uhakana Imana bizashira.

14 Kwizigira kwe kuzahera,

Ibyiringiro bye ni urutagangurwa.

15 Yakwegamira inzu ye ariko ntiyahagarara,

Yayikomerezaho ariko ntiyagumaho.

16 “Atoshye ari ku zuba,

Amashami ye asagambira mu murima we.

17 Imizi ye iraranda mu kirundo,

Ishorera mu nzu yubakishijwe amabuye.

18 Nakurwe aho yari ari,

Hazamwihakana hati ‘Sinigeze kukubona.’

19 Dore uwo ni wo munezero w’imigenzereze ye,

Kandi ku butaka hazashibuka abandi.

20 “Dore Imana ntizata umuntu w’intungane,

Kandi ntizaramira inkozi z’ibibi.

21 Akanwa kawe izakuzuza ibitwenge,

N’iminwa yawe izavuza impundu.

22 Abakwanga bazambikwa isoni,

Kandi ihema ry’inkozi z’ibibi ntirizongera kubaho.”

Yobu 9

Yobu yemera ko ari umunyabyaha, ahakana ko ari indyarya

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Ni ukuri nzi ko ari ko biri,

Ariko se umuntu yashobora ate gukiranukira Imana?

3 Imana yashaka kumugisha impaka,

Ntiyabona iryo kuyisubiza haba na rimwe mu gihumbi.

4 Igira umutima w’ubwenge, kandi ni intwari y’inyamaboko.

Ni nde wayinangiriye umutima akagubwa neza?

5 Yimura imisozi itabimenye,

Ikayubikana uburakari bwayo.

6 Itigisa isi ikayikura ahayo,

N’inkingi zayo zikanyeganyega.

7 Itegeka izuba ntirirase,

N’inyenyeri ikazitwikira.

8 Yibambisha ijuru yonyine,

Ikagendera ku miraba y’inyanja.

9 Irema Arukuturo na Oriyoni na Kilimiya,

N’ibirere by’ikusi.

10 Ni yo ikora ibikomeye bitarondoreka,

Ndetse n’ibitangaza bitabarika.

11 “Dore impitaho, sinyibone,

Yakomeza kugenda sinyimenye.

12 Dore iranyaga, ni nde wayibuza?

Ni nde uzayibwira ati ‘Uragira ibiki?’

13 Imana ntizagerura uburakari bwayo,

Abafasha b’abibone bubama munsi yayo.

14 None se ni jye wayisubiza,

Nkishakira amagambo yo kuyiburanya?

15 Naho naba ndi umukiranutsi sinayisubiza,

Ahubwo nayitakira kuko ari yo mucamanza.

16 Naho nataka ikanyitaba,

Sinakwemera yuko inyumvira.

17 Kuko imvunagurisha ishuheri,

Ikangwizaho ibikomere inziza ubusa.

18 Ntireka mpumeka,

Ahubwo inyuzuzamo umubabaro.

19 Nimvuga iby’imbaraga z’abanyamaboko ni yo nyirazo,

Nimvuga iby’urubanza na yo iti

‘Ni nde uzantumira?’

20 Naho naba ndi umukiranutsi,

Akanwa kanjye kancira urubanza.

Naho naba ndi intungane,

Ni ko kampamya ubugome.

21 Ndi intungane sinitaye ku bugingo bwanjye,

Mpinyuye kubaho kwanjye.

22 Byose ni kimwe ni cyo gituma mvuga nti

‘Irimburana abatariho urubanza n’inkozi z’ibibi.’

23 Icyorezo nicyaduka kikica abantu,

Izaseka abatariho urubanza babonye amakuba.

24 Isi itanzwe mu maboko y’inkozi z’ibibi,

Itwikiriye mu maso h’abacamanza b’isi.

None se ni nde niba atari yo?

25 “Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha impayamaguru,

Irahunga ariko nta cyiza ibona.

26 Irahita nk’amato yihuta,

Nk’uko igisiga gihorera gifata icyo gihiga.

27 Iyo mvuze nti ‘Nzirengagiza amaganya yanjye,

Ndeke kugaragaza umubabaro ahubwo nishime’,

28 Imibabaro yanjye yose intera ubwoba,

Nzi yuko utazantsindishiriza.

29 Urubanza ruzantsinda,

Noneho ndarushywa n’ubusa kuki?

30 Naho nakwiyuhagiza amazi ya shelegi,

Ngakaraba isabune,

31 Na bwo wanjugunya mu rwobo,

Imyambaro yanjye ikanzinukwa.

32 Erega Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize,

Ngo tujyane tujye kuburana.

33 Nta wuturimo wo kuburanirwa,

Wabasha kudushyiraho amaboko twembi.

34 Noneho ninkureho inkoni yayo,

N’igitinyiro cyayo cye kuntera ubwoba,

35 Mbone gushira ubwoba bwayo mvuge.

Ariko si ko meze.