Yobu 10

1 “Umutima wanjye urembejwe n’amagara yanjye,

Ntabwo nzibuza gutaka,

Nzavuga mbitewe n’umubabaro wo mu mutima wanjye.

2 Nzabwira Imana nti

‘Winciraho iteka,

Menyesha igituma umburanya.’

3 Mbese unezezwa no kubonerana,

Kugira ngo uhinyure umurimo w’amaboko yawe,

Ugakēra imigambi y’inkozi z’ibibi?

4 Mbese ufite amaso y’umubiri?

Cyangwa se ureba nk’uko umuntu areba?

5 Aho iminsi yawe ingana n’iy’umuntu,

Cyangwa imyaka yawe ihwanye n’iminsi ye,

6 Bituma ubaririza igicumuro cyanjye,

Ukagenzura icyaha cyanjye,

7 Kandi uzi ko ntari umunyabyaha,

Ko ari nta wabasha kundokora ngo amvane mu maboko yawe?

8 “Amaboko yawe ni yo yambumbye,

Akaringaniza imyanya y’umubiri wanjye yose,

None uranyishe.

9 Ibuka ndakwinginze, yuko wambumbye nk’ibumba,

None se ugiye kunsubiza mu mukungugu?

10 Mbese ntiwansutse nk’amata,

Ukamvuza nk’urukoko?

11 Wanyambitse uruhu n’inyama,

Umbumbana n’amagufwa n’imitsi.

12 Wampaye ubugingo ungirira n’imbabazi,

Kungenderera kwawe ni ko kwandemye umutima.

13 Nyamara wahishe ibyo mu mutima wawe,

Kandi nzi ko ubifite.

14 Iyo ncumuye uranyitegereza,

Kandi ntuzambabarira ikibi cyanjye.

15 Niba ndi inkozi y’ibibi ngushije ishyano,

Kandi niba ndi umukiranutsi, nabwo sinakwegura umutwe.

Nuko nuzuwemo n’igisuzuguriro,

Nkareba umubabaro wanjye.

16 Kandi neguye umutwe wampīga nk’intare,

Maze ukongera kunyiyereka,

ukambera amayoberane.

17 Ukazana abandi bahamya bo kumpamya,

Ukangwizaho uburakari bwawe,

Ibyanjye ni uguhora bihinduka hakaza intambara.

18 “None se ni iki cyatumye umvana mu nda ya mama?

Mba narahejeje umwuka ntihagire umbona,

19 Nkaba narabaye nk’utigeze kubaho,

Ngahambwa nkiva mu nda ya mama.

20 Mbese iminsi yanjye si mike?

Nuko rekera aho unyorohere,

kugira ngo mpumeke ho hato,

21 Ntarajya aho ntazagaruka ukundi,

Mu gihugu cy’umwijima n’icy’igicucu cy’urupfu,

22 Igihugu kirimo umwijima w’icuraburindi,

Icy’igicucu cy’urupfu gicuze icyuna,

Aho umucyo umeze nk’igicuku.”

Yobu 11

Zofari na we ahamya Yobu uburyarya

1 Maze Zofari w’Umunāmati arasubiza ati

2 “Mbese amagambo y’amakabya ntakwiriye gusubizwa?

Umuntu yatsindishirizwa n’uko ari imvuganyi?

3 Cyangwa abantu bakwiriye gucecekeshwa no kwirata kwawe?

Igihe usuzugura nta wagukoza isoni?

4 Kuko uvuga uti ‘Ibyo nigisha biratunganye,

Ndi intungane mu maso yawe.’

5 Ariko icyampa Imana ikavuga,

Ikakubumburiraho iminwa yayo,

6 Ikakwereka ibihishwe by’ubwenge,

Bukoresha uburyo bwinshi.

Noneho umenye yuko Imana itaguhannye,

Nk’uko ibyaha byawe bikwiriye.

7 “Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya?

Wabasha kumenya Ishoborabyose ukarangiza?

8 Biri hejuru nk’ijuru, wabigira ute?

Biri hasi kuruta ikuzimu, wabimenya ute?

9 Urugero rwabyo rusumba isi,

N’ubugari bwabyo buruta inyanja.

10 Iyo ihise igakinga,

igatumira abantu kujya mu rubanza,

Ni nde wabasha kuyibuza?

11 Kuko itayobewe abantu b’ubusa,

Ibona n’ibigoryi,

Mbese yabyirengagiza?

12 Ariko umuntu w’ubusa abura ubwenge,

Ni ukuri umuntu avuka nk’inyana y’imparage.

13 “Nuboneza umutima wawe ukayitegera amaboko,

14 Niba hari ikibi mu kuboko kwawe ugite kure,

Kandi we kwemera ko gukiranirwa kuba mu rugo rwawe.

15 Ni ukuri ni ho uzubura amaso yawe udafite ikizinga,

Uzakomera kandi ntabwo uzatinya,

16 Kuko uzibagirwa umubabaro wawe,

Uzawibuka nk’amazi amaze gutemba.

17 Kandi ubugingo bwawe buzarabagirana kurusha amanywa y’ihangu,

Naho haba umwijima hazatambika umuseke.

18 Kandi uzaba amahoro kuko hariho ibyiringiro,

Ni ukuri uzakebuka ibigukikije,

wiruhukire mu mahoro.

19 Uzaryama he kugira ugutera ubwoba,

Ni ukuri benshi bazaguhakwaho.

20 Ariko amaso y’abanyabyaha aziheba,

Kandi ntibazabona aho guhungira,

N’ibyiringiro byabo bizaba guheza umwuka.”

Yobu 12

Yobu ahinyura amagambo y’incuti ze

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Boshye ari mwe bantu gusa,

Kandi ubwenge buzapfana namwe.

3 Ariko nanjye nzi ubwenge ntimubundusha,

Ese ibyo hari utabizi?

4 Meze nk’ushungerwa n’umuturanyi we,

Ari jye watabazaga Imana ikantabara,

None umukiranutsi utunganye bamugize ibitwenge.

5 Umutima w’uguwe neza urimo gusuzugura umuntu ubonye amakuba,

Abanyerera bagenewe gusekwa.

6 Ingo z’abambuzi zirahirwa,

N’abarakaza Imana babona amahoro,

Amaboko yabo ni yo bagize imana yabo.

7 “Nuko ubaze inyamaswa na zo zizakwigisha,

N’inyoni zo mu kirere na zo zizagusobanurira,

8 Cyangwa uvugane n’isi na yo izakwigisha,

Kandi amafi yo mu nyanja azakubwira.

9 Muri ibyo byose ni ikihe kitazi

Ko ukuboko k’Uwiteka ari ko kwakoze ibyo byose?

10 Ni we ufite mu kuboko kwe ubugingo bw’ikizima cyose,

N’umwuka w’umuntu wese.

11 Mbese ugutwi si ko kurobanura amagambo,

Nk’uko akanwa kumva ibyokurya?

12 “Ubwenge bufitwe n’abasaza,

Kandi kumenya gufitwe n’abaramye iminsi myinshi.

13 Ubwenge n’imbaraga bifitwe n’Imana,

Igira inama no kumenya.

14 Dore irasenya maze ntihasubire kubakika,

Ikingirana umuntu ntihakingurike.

15 Yimana amazi agakama,

Maze yayatanga akubika isi.

16 “Imbaraga n’ubuhanga bifitwe na yo,

Umuriganya n’uriganywa ni abayo.

17 Ijyana abajyanama ho iminyago,

N’abacamanza ikabajijisha.

18 Ni yo yica amasezerano y’abami,

Kandi ikababohesha imigozi.

19 Ijyana abatambyi ho iminyago,

Kandi yubika intwari.

20 Imwaza amagambo y’abiringirwa,

Kandi abasaza ikabaka ubwenge.

21 Ibikomangoma ibisukaho gusuzugurwa,

Kandi idohora umushumi w’intwari.

22 Igaragaza ibitamenyekana byo mu mwijima,

Kandi igicucu cy’urupfu igishyira mu mucyo.

23 Igwiza amahanga kandi ikayarimbura,

Ni yo igaba ingabo zayo kandi ni yo izigarura.

24 Abatware b’amahanga yo mu isi ibakura umutima,

Ikabazerereza mu butayu aho inzira zitari.

25 Barindagirira mu mwijima ari nta mucyo bafite,

Kandi ibadandabiranya nk’umusinzi.

Yobu 13

1 “Dore ijisho ryanjye ryabonye ibyo byose

Ugutwi kwanjye kwarabyumvise ndabimenya.

2 Ibyo muzi nanjye ndabizi,

Ntimundusha.

3 Ni ukuri ndashaka kuvugana n’Ishoborabyose,

Kandi ndifuza kwiburanira ku Mana.

4 Ariko muri abahimbyi b’ibinyoma,

Mwese muri abavūzi badafite akamaro.

5 Icyampa mugahora rwose,

Mwaba mugize ubwenge.

6 “Noneho nimwumve urubanza rwanjye,

Kandi mutegere amatwi kuburana kw’iminwa yanjye.

7 Mbese murashaka kuburanira Imana?

Muvuga ibyo gukiranirwa mukariganya?

8 Murayicira urwa kibera?

Murashaka kuvugira Imana?

9 Mbese ibagenzuye aho byababera byiza?

Murashaka kuyiriganya nk’uko umuntu ariganya undi?

10 Ni ukuri izabahana,

Niba muca urwa kibera rwihishwa.

11 Mbese gukomera kwayo ntikuzabatera ubwoba,

Igitinyiro cyayo kikabagwira?

12 Amagambo yanyu akomeye ni imigani imeze nk’ivu,

Ibihome byanyu ni ibihome by’icyondo.

13 Nimuceceke mundeke mvuge,

Bingirire uko bishaka.

14 Ni iki gituma nirya nkimara,

Ngahara amagara yanjye?

15 Naho yanyica napfa nyiringira,

Nubwo bimeze bityo,

inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo.

16 Ibyo na byo bizambera agakiza,

Kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo.

17 Nimuhugukire amagambo yanjye,

N’ibyo mpamya bigere mu matwi yanyu.

18 Dore maze gutunganya urubanza rwanjye,

Nzi yuko ndi umukiranutsi.

19 “Uwo tuzaburana ni nde?

Kuko naceceka umwuka wahera.

20 Ariko we kungirira ibi uko ari bibiri,

Ni bwo ntazihisha mu maso hawe.

21 Gerura ukuboko kwawe kundeke,

Kandi ntuntereshe igitinyiro cyawe ubwoba.

22 “Maze umpamagare ndakwitaba,

Cyangwa ureke mvuge nawe unsubize.

23 Ibicumuro byanjye n’ibyaha byanjye ni bingahe?

Umenyeshe igicumuro cyanjye n’icyaha cyanjye.

24 “Ni iki gituma unyima amaso ukangira umwanzi wawe?

25 Mbese warushya ikibabi gitumurwa n’umuyaga,

Ugakurikirana umurama wumye?

26 “Kuko unyandikaho ibintu binsharirira,

Kandi ugatuma ndimūra ibyaha byo mu busore bwanjye.

27 Ibirenge byanjye na byo ubishyize mu ngoyi,

Kandi witegereze imigendere yanjye yose,

Ibirenge byanjye ubishyizeho urukubo,

28 Nubwo meze nk’ikintu kiboze cyononekaye,

Cyangwa nk’umwambaro wariwe n’inyenzi.

Yobu 14

1 “Umuntu wabyawe n’umugore,

Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka.

2 Avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa,

Ahita nk’igicucu kandi ntarame.

3 Mbese nawe umuntu umeze atyo warushya umureba,

Cyangwa nkanjye wanshyira mu rubanza?

4 Ni nde wabasha kuvana igitunganye mu kintu cyanduye?

Nta we.

5 Ubwo iminsi ye yategetswe,

umubare w’amezi ye ugategekwa nawe,

Kandi ukamushyiriraho urugabano atabasha kurenga,

6 Umukureho amaso abone akaruhuko,

Kugeza ubwo azarangiza iminsi ye nk’ukorera ibihembo.

7 “Erega hariho ibyiringiro yuko igiti iyo gitemwe cyongera gushibuka,

Kandi kikajya kigira amashami y’ibitontome.

8 Nubwo umuzi wacyo usazira mu butaka,

N’igishyitsi cyacyo kigahera mu mukungugu,

9 Iyo cyumvise amazi cyongera gushibuka,

Kigatoha nk’igiti kikiri gito.

10 Ariko umuntu we arapfa akagendanirako,

Ni ukuri umwuka w’umuntu urahera.

Ubwo akaba ari he?

11 “Uko amazi yo mu nyanja yuzuruka,

N’umugezi uko ugabanuka ugakama;

12 Ni ko umuntu aryama ubutabyuka,

Kugeza ubwo ijuru rizaba ritakiriho,

ntabwo bazakanguka cyangwa kubyutswa ngo bave mu bitotsi byabo.

13 “Icyampa ukampisha ikuzimu,

Ukandindira mu rwihisho kugeza ubwo uburakari bwawe buzashira,

Ukantegekera igihe kandi ukazanyibuka.

14 Umuntu napfa azongera abeho?

Naba nihanganiye iminsi y’intambara yanjye yose,

Ntegereje igihe cyanjye cyo kurekurwa.

15 Wampamagara nakwitaba,

Washatse kubona umurimo w’amaboko yawe.

16 Ariko ubu urabara intambwe zanjye,

Mbese ntiwitegereza icyaha cyanjye?

17 Igicumuro cyanjye gikingiraniwe mu ruhago,

N’ibyaha byanjye ubihambiriye hamwe.

18 Ariko umusozi utenguka uhinduka ubusa,

Kandi urutare ruvanwa aho rwari ruri.

19 Amazi agimbya amabuye,

Isuri itembana umukungugu wo ku isi,

Uko ni ko ukuraho ibyo umuntu yizeye.

20 Umutsinda buheriheri akagendenirako,

Uhindura mu maso he ukundi ukamwohēra.

21 Abahungu be bagira ikuzo ntabimenye,

Bacishwa bugufi ntamenye agakuru kabo.

22 Ahubwo umubiri we ugira uburibwe,

Kandi umutima wo muri we uramugongesha.”

Yobu 15

Elifazi arongera avuga ubwa kabiri

1 Maze Elifazi w’Umutemani arasubiza ati

2 “Mbese umunyabwenge yasubizanya ubwenge bw’ubusa,

Akiyuzuzamo umuyaga uturuka iburasirazuba?

3 Mbese yagisha impaka n’amagambo adafite impamvu?

Cyangwa yakwita ku bigambo kandi nta mumaro?

4 Ni ukuri kubaha Imana ubikuyeho,

Kandi ubuzanije no kuyisenga.

5 Kuko ibicumuro byawe ari byo byigisha akanwa kawe,

Nawe wihitiyemo ururimi rw’ubucakura.

6 Akanwa kawe ni ko kakurega si jye,

Ni ukuri iminwa yawe ni yo iguhamya.

7 Mbese ni wowe wabanjirije abandi kuvuka?

Cyangwa se wabyawe imisozi itararemwa?

8 Wigeze kumva inama zihishwe z’Imana?

Mbese wihariye ubwenge?

9 Ibyo uzi tutazi ni ibiki?

Icyo umenya tudafite ni iki?

10 Turimo abameze imvi n’abasaza rukukuri,

Baruta so ubukuru.

11 Mbese ibihumuriza by’Imana bikubereye bike, ntibiguhaza?

N’amagambo y’ubugwaneza wabwiwe na yo ntiyakunyuze?

12 Ni iki gituma umutima wawe uguhabya,

Amaso yawe agahumbaguza,

13 Ukerekeza umutima ho kwinubira Imana,

Ukubahuka kuvuga amagambo ameze atyo?

14 “Umuntu ni iki kugira ngo yere,

N’ubyawe n’umugore ngo abe umukiranutsi?

15 Dore abera bayo ntabwo ibiringira,

Ndetse n’ijuru ntabwo ritunganye imbere yayo,

16 Nkanswe umuntu w’igicamuke wangiritse,

Ugotomera ibyaha nk’amazi.

17 “Ngiye kukuburira unyumvire,

Kandi ibyo nabonye ndabikumenyesha,

18 (Ibyo abanyabwenge bavuze,

Babikuye kuri ba se ntibabihishe,

19 Abahawe igihugu bonyine,

Ntibanyurwemo n’umunyamahanga.)

20 “Umunyabyaha ahorana umubabaro iminsi ye yose,

Akagira imyaka mike igenewe abanyarugomo.

21 Ijwi ry’ibiteye ubwoba riba mu matwi ye,

Naho yaba akiri mu mahoro,

Umurimbuzi azamutera.

22 Ntiyizera yuko azava mu mwijima,

Kandi azi ko inkota ihora imwubikiye.

23 Asuhuka ajya guhaha ati

‘Amahaho ari he?’

Azi ko ategekewe umunsi w’umwijima.

24 Amakuba n’umubabaro bimutera ubwoba,

Biramutsinda nk’umwami witeguriye kurwana.

25 “Kuko yabanguriye Imana ukuboko kwe,

Akagenza nk’umwibone yibasiye Ishoborabyose,

26 Akayirohaho ashinze ijosi,

Yitwaje ingabo zifite amacondo akomeye,

27 Kuko afite umubyibuho mu maso he,

Akaba afite ibicece mu rukenyerero rwe,

28 Kandi atuye mu midugudu yabaye imisaka,

No mu mazu y’imirangara atagira abantu,

Agiye guhinduka ibirundo.

29 Ntazaba umukire n’ubutunzi bwe ntibuzagumaho,

N’umwero wabo ntuzagandara ku isi.

30 Ntabwo azava mu mwijima,

Ikirimi cy’umuriro kizababura amashami ye,

Kandi azajyanwa n’umwuka wo mu kanwa k’Imana.

31 Ye kwiringira iby’ubusa yishuka,

Kuko ibitagira umumaro ari byo azagororerwa.

32 Bizasohora igihe cye kitaragera,

Kandi ishami rye ntirizatoha.

33 Azamera nk’umuzabibu waragaritse imbuto zawo zikiri mbisi,

Nk’umwelayo wahungutseho uburabyo bwawo.

34 “Kuko iteraniro ry’abatubaha Imana rizasigaramo ubusa,

Kandi umuriro uzatwika amahema y’abahongerwa.

35 Basama igomwa bakabyara ubukiranirwe,

Kandi umutima wabo ushibukamo uburiganya.”

Yobu 16

Yobu aramusubiza

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Numvise byinshi nk’ibyo

Mwese ko muri abahumuriza baruhanya.

3 Mbese amagambo y’ubusa ntabwo azashira?

Ikigutera kunsubiza ni iki?

4 Nanjye nashobora kuvuga nkamwe,

Iyaba ari mwe mwari mumeze nkanjye,

Nabashije gukoranya amagambo yo kubanegura,

Nkabazunguriza umutwe.

5 Ahubwo nabakomeresha akanwa kanjye,

No guhumuriza k’ururimi rwanjye kwaborohereza.

6 Nubwo mvuga umubabaro wanjye ntugabanuka,

Naho nakwiyumanganya nakoroherwa nte?

7 Ariko none irandembeje,

Yarimbuye abanjye bose.

8 Nanjye yankozeho ni byo bimpamya,

Kunanuka kwanjye byarampagurukiye bimbera umushinja.

9 Yantanyaguje uburakari bwayo indenganya,

Yampekenyeye amenyo,

Umwanzi wanjye ankanuriye amaso.

10 Baranyasamiye,

Bankubise ku itama barantuka

Bateraniye hamwe ngo bantere.

11 Imana yangabije abatayubaha,

Injugunya mu maboko y’inkozi z’ibibi.

12 Nari nguwe neza maze iramvunagura,

Ni ukuri yamfashe mu ijosi iramenagura,

Kandi ingira intego yayo.

13 Abarashi bayo barangose,

Impinguranije impyiko ntiyababarira,

Isesa indurwe yanjye hasi.

14 Inciye ibyuho yungikanya,

Insumiye nk’igihanyaswa.

15 “Umubiri wanjye nawudodeyeho ibigunira,

Kandi ihembe ryanjye naritabye mu mukungugu.

16 Mu maso hanjye hakobowe no kurira,

Amaso yanjye ararerembura nk’uwenda gupfa,

17 Nubwo ari nta rugomo ruri mu maboko yanjye,

Kandi gusenga kwanjye kukaba gutunganye.

18 “Wa si we, we gutwikira amaraso yanjye,

Kandi gutaka kwanjye kwe kugira aho guturiza.

19 N’ubu dore Imbera umuhamya iri mu ijuru,

Indengera iri hejuru.

20 Incuti zanjye zirankoba,

Ariko ijisho ryanjye rirasuka amarira imbere y’Imana,

21 Kugira ngo ihagarikire umuntu uyiburanya,

N’umwana w’umuntu uburana na mugenzi we.

22 Kuko imyaka mike nishira,

Nzanyura mu nzira ntazagarukamo ukundi.

Yobu 17

1 “Umwuka wanjye uraheze,

iminsi yanjye irashize,

Igituro kirantegereje.

2 Ni ukuri nkikijwe n’abakobanyi,

Nta kindi mpora ndeba keretse abanshungera.

3 Noneho tanga ingwate unyishingire kuri wowe,

Uwo twakorana mu biganza dusezerana ni nde?

4 Kuko imitima yabo wayihishe ubwenge,

Ni cyo gituma utazabashyira ejuru.

5 Umuntu utanga incuti ze ngo zibe iminyago,

Amaso y’abana be aziheba.

6 Ariko yangize iciro ry’imigani mu bantu,

Kandi bancira mu maso.

7 Agahinda gateye ijisho ryanjye guhunyeza,

N’ingingo zanjye zose zimeze nk’igicucu.

8 Ibyo bizatera inyangamugayo kūmirwa.

Kandi utariho urubanza aziyenza ku batubaha Imana.

9 Ariko umukiranutsi azikomeza mu nzira ye,

N’ufite amaboko aboneye azakomeza kunguka imbaraga.

10 Ariko mwebweho mwese nimugaruke muze,

Nta munyabwenge n’umwe nabona muri mwe.

11 “Iminsi yanjye irashize,

Imigambi umutima wanjye wibwiraga ipfuye ubusa.

12 Ijoro barihinduye amanywa,

N’umucyo usatiriye umwijima.

13 Iyo ntegereje ikuzimu ko ari ho iwanjye,

Iyo nshashe uburiri bwanjye mu mwijima.

14 Iyo mbwiye Kubora nti ‘Uri data’,

Nkabwira n’inyo nti

‘Uri mama kandi uri na mushiki wanjye’.

15 Noneho ibyiringiro byanjye biri he,

Kandi ibyo byiringiro byanjye ni nde uzabibona?

16 Bizamanuka bigere ku myugariro y’ikuzimu,

Ubwo nzaruhukanira na byo mu mukungugu.”

Yobu 18

Biludadi arongera aravuga ubwa kabiri

1 Maze Biludadi w’Umushuhi arasubiza ati

2 “Impaka zanyu zizahereza he?

Nimutekereze maze tubone kuvuga.

3 Ni kuki dutekerezwa nk’inyamaswa,

Mukatureba nk’abanduye?

4 Weho witanyagura ubitewe n’uburakari bwawe,

Mbese isi yarekwa ku bwawe,

Cyangwa urutare rwavanwaho ku bwawe?

5 “Ni ukuri urumuri rw’umunyabyaha ruzazima,

Kandi ikibatsi cy’umuriro we ntikizaka.

6 Umucyo uzahindukira umwijima mu nzu ye,

N’itabaza rye rimuri hejuru rizazima.

7 Intambwe ze z’imbaraga zizateba,

Imigambi ye bwite ni yo izamugusha.

8 Erega ibirenge bye ni byo bimugusha mu kigoyi,

Agakandagira mu mitego!

9 Umutego w’umushibuka uzamufata agatsinsino,

Igisambi kizamufata kimutsinde.

10 Ubukira bwo kumufata buhishwe mu butaka,

N’ubushya buri mu nzira ye.

11 “Ibiteye ubwoba bizamuturuka impande zose,

Bimurye isataburenge.

12 Imbaraga ze zimarwa n’inzara,

Kandi ibyago bizaba byubikiriye iruhande rwe.

13 Ingingo z’umubiri we zizamirwa bunguri,

Ni ukuri impfura y’urupfu izarya ingingo ze.

14 Azarandurwa mu rugo rwe yiringiraga,

Kandi azashyirwa umwami w’ibiteye ubwoba.

15 Abatari abe bazaba mu rugo rwe,

Amazuku azasukwa ku buturo bwe.

16 Imizi ye izumira hasi,

N’ishami rye rizacirwa hejuru.

17 Kwibukwa kwe kuzashira mu isi,

Kandi izina rye ntirizongera kuvugwa mu nzira.

18 Azirukanwa ave mu mucyo ajye mu mwijima,

Ndetse azacibwa mu isi.

19 Ntazagira umuhungu cyangwa umwuzukuru mu bwoko bwe,

Cyangwa uzasigara aho yari atuye.

20 Abazaza nyuma ye bazatangarira umunsi we,

Nk’uko abamubanjirije bafashwe n’ubwoba.

21 Ni ukuri aho ni bwo buturo bw’ukiranirwa,

Kandi aho ni ho hantu h’utazi Imana.”

Yobu 19

Yobu abasubizanya kwizera gukomeye

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Muzahereza he mubabaza umutima wanjye,

Mukamvunaguza amagambo yanyu?

3 Ubu ni ubwa cumi munshinyagurira,

Ntabwo mukorwa n’isoni zo kungirira nabi.

4 Niba naracumuye koko,

Igicumuro cyanjye ni jye kiriho.

5 Niba mushaka kunyibonaho,

No kumpamya ibyo munsebya,

6 Mumenye yuko ari Imana yubitse urubanza rwanjye,

Ikangotesha imitego yayo.

7 Dore ndatakishwa no kugirirwa urugomo ariko sinumvirwa,

Ndatabaza nta rubanza rutabera ruhari.

8 Inzira yanjye yarayishe bituma ntabasha guhita,

Kandi inzira zanjye yazikwijemo umwijima.

9 Yanyaze icyubahiro cyanjye,

Inyaka ikamba ryo ku mutwe wanjye.

10 Yanyishe inturutse impande zose none ndapfuye,

Kandi ibyiringiro byanjye yabiranduye nk’igiti.

11 Yankongejeho uburakari bwayo,

Kandi imbarira mu banzi bayo.

12 Ingabo zayo zaziye icyarimwe,

Zishaka inzira yo kuntera,

Maze zigota urugo rwanjye.

13 “Yantandukanije n’abo tuva inda imwe,

Kandi abo twari tuziranye baranyigurukije.

14 Bene wacu bantaye,

N’incuti zanjye zanyibagiwe.

15 Abo mu nzu yanjye n’abaja banjye bangenje nk’umushyitsi,

Mbamereye nk’umunyamahanga.

16 Mpamagara umugaragu wanjye ntarushye anyitaba,

Nubwo mwingingisha akanwa kanjye.

17 Umugore wanjye azinutswe umwuka wanjye,

Kandi gusaba kwanjye kuzinutswe bene mama.

18 Ndetse n’abana bato baransuzugura,

Iyo mbyutse bamvuga nabi.

19 Incuti zanjye z’amagara zose ziranzinutswe,

N’abo nakundaga bampindukiye abanzi.

20 Amagufwa yanjye yumiranye n’umubiri wanjye n’inyama zanjye,

Ndetse nsigaye ku menyo gusa.

21 “Mungirire imbabazi,

Mungirire imbabazi mwa ncuti zanjye mwe,

Kuko ukuboko kw’Imana kunkozeho.

22 Murandenganyiriza iki mukangirira uko Imana ingize?

Uko meze ntikubahagije?

Yobu ahamya ko afite Umucunguzi uzamukiza

23 “Iyaba amagambo yanjye yari yanditswe!

Iyaba yari yanditswe mu gitabo!

24 Akandikishwa ikaramu y’icyuma n’icyuma cy’isasu,

Agakebwa ku rutare ngo ahoreho iteka.

25 Ariko jye ubwanjye nzi yuko Umucunguzi wanjye ariho,

Kandi ko amaherezo azahagarara mu isi.

26 Kandi uruhu rwanjye nirumara kubora,

Nzareba Imana mfite umubiri.

27 Nzayireba ubwanjye,

Amaso yanjye azayitegereza si ay’undi.

Nuko umutima wanjye umarwa n’urukumbuzi.

28 Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti

‘Twamurenganya dute,

Ko afite impamvu zimuha urubanza?’

29 “Nimutinye inkota,

Kuko uburakari buteza guhanwa n’inkota,

Kugira ngo mumenye yuko hariho urubanza rutabera.”