Yobu 20

Zofari arongera avuga ubwa kabiri

1 Maze Zofari w’Umunāmati arasubiza ati

2 “Gutekereza kwanjye binteye gusubiza,

Mbitewe n’ubwira mfite.

3 Numvise gucyahwa kunkojeje isoni,

Kandi umutima wanjye ujijutse uranshubije.

4 “Mbese ntuzi ibyo bya kera,

Uhereye igihe umuntu ashyizwe mu isi,

5 Yuko kwishima kw’inkozi z’ibibi kumara igihe gito,

No kunezerwa k’utubaha Imana ari ukw’akanya gato gusa?

6 Nubwo ubwibone bwe bwagera ku ijuru,

Umutwe we ukagera ku bicu,

7 Azashira buheriheri nk’umwanda umuvamo.

Abamubonaga bazavuga bati ‘Ari he?’

8 Azaguruka abure nk’inzozi kandi ntazongera kuboneka,

Ni ukuri azirukanwa nko kurota kwa nijoro.

9 Ijisho ryamurebaga ntirizongera kumubona ukundi,

N’ahantu he ntihazongera kumureba.

10 Abana be bazihakirizwa ku bakene,

Kandi amaboko ye azariha ubutunzi yahuguje.

11 Amagufwa ye yuzuye imbaraga z’ubusore,

Ariko buzaryamana na we mu mukungugu.

12 “Nubwo ibyaha bimuryohera mu kanwa,

Akabihisha munsi y’ururimi rwe,

13 Akabikuyakuya ntabireke,

Ahubwo akabikomeza mu kanwa ke,

14 Ibyokurya bye bizamuhindukira mu nda,

Bimuberemo ubusagwe bw’incira.

15 Ubutunzi yabumize bunguri kandi azaburuka,

Imana izabuhubuza mu nda ye.

16 Azanyunyuza ubusagwe bw’incira,

Azicwa n’ururimi rw’impiri.

17 Ntazareba imigezi,

Cyangwa utugezi dutembamo ubuki n’amavuta.

18 Ibyo yakoreye azabigarura ntazabimira,

Ntazanezerwa nk’uko ubutunzi yahuguje bungana.

19 Kuko yarenganije abakene akabirengagiza,

Yashenye amazu atubatse.

20 Mu byo yishimiraga byose nta na kimwe azakiza,

Kuko muri we nta mahoro.

21 Nta kintu cyasigaye atariye,

Ni cyo gituma atazahorana kugubwa neza.

22 Igihe azaba afite ibimuhagije bisāze azabikenana,

Ukuboko k’ukennye wese kuzamugeraho.

23 Igihe azaba agiye guhaza inda ye,

Imana izamusukaho uburakari bwayo bukaze,

Ibumuvunderezeho ariho arya.

24 Azahunga intwaro y’icyuma,

Kandi umwambi w’umuheto w’umuringa uzamuhinguranya,

25 Awishingure usohoke mu mubiri we.

Ni ukuri n’icyuma kirabagirana kizasohoka gihinguranije umwijima we,

Ibiteye ubwoba bimugezeho.

26 Ubutunzi bwe bubikiwe umwijima wose,

Umuriro utakijwe n’umuntu uzamukongora,

Uzatwika ibisigaye mu rugo rwe byose.

27 Ijuru rizagaragaza ibyaha bye,

Kandi isi izamuhagurukira.

28 Inyungu yo mu nzu ye izanyagwa,

N’ibintu bye bizatagarana ku munsi w’uburakari bwayo.

29 “Uwo ni wo mugabane w’inkozi y’ibibi uva ku Mana,

N’umwandu yagenewe na yo.”

Yobu 21

Yobu aramusubiza

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Nimuhugukire ibyo mvuga,

Bimbere guhumuriza kwanyu.

3 Nimunyihanganire kugira ngo nanjye mvuge,

Nimara kuvuga mukomeze museke.

4 Mbese umuntu ni we ntakira?

Icyatuma ntareka kwihangana ni iki?

5 Nimunyitegereze mwumirwe,

Maze mwifate ku munwa.

6 Iyo niyibutse ngira ubwoba,

Kandi umushyitsi ugatigisa umubiri wanjye.

7-8 “Ni iki gituma abanyabyaha babaho,

Bakisāzira ndetse bakarushaho gukomera?

Urubyaro rwabo rukomerana na bo barureba,

N’ababakomokaho na bo bakabakomerera imbere.

9 Ingo zabo zibamo amahoro ntizigire icyo zīkanga,

Kandi inkoni y’Imana ntibabanguriwe.

10 Amapfizi yabo arabyara ntabwo acogora,

N’inka zabo zihora zibyara ntabwo ziramburura.

11 Abana babo bato babagenda imbere nk’umukumbi,

Kandi abana babo barabyina.

12 Baririmbishwa n’ishako n’inanga,

Bakishimira ijwi ry’umwironge.

13 Iminsi yabo bayimara baguwe neza,

Hanyuma bakamanukira ikuzimu badatinze.

14 Bakabwira Imana kandi bati

‘Tuveho kuko tudashaka kumenya inzira zawe.’

15 Bati ‘Ishoborabyose ni iki kugira ngo tuyikorere?

Kandi nituyisenga bizatumarira iki?’

16 Dore ihirwe ryabo ntiriri mu maboko yabo,

Inama y’inkozi z’ibibi imbe kure.

17 “Ni kangahe itabaza ry’abanyabyaha rijya rizima,

Ibyago byabo bikabageraho,

Imana ikabagororera imibabaro,

Ibitewe n’uburakari bwayo,

18 Kugira ngo bamere nk’ibishakashaka bigurukanwa n’umuyaga,

Nk’umurama utumurwa n’ishuheri?

19 “Muravuga muti

‘Imana ibikira abana b’umunyabyaha igihano cy’ibyaha bye.’

Ahubwo umunyabyaha ubwe abe ari we ihana,

Kugira ngo abimenye.

20 Amaso ye abe ari yo areba kurimbuka kwe,

Kandi anywe uburakari bw’Ishoborabyose.

21 Mbese ibizaba ku b’inzu ye bamukurikiye azabyitaho,

Kandi apfuye akenyutse?

22 Hari uzigisha Imana ubwenge,

Kandi ari yo icira urubanza abakomeye?

23 “Umwe apfa agifite imbaraga zishyitse,

Aguwe neza rwose kandi afite amahoro

24 Ibicuba bye byuzuye amata,

Kandi umusokoro wo mu magufwa ye urayagirana.

25 Undi apfa afite intimba mu mutima,

Atigeze kubona ibyiza.

26 Bombi baryamana mu mukungugu,

Inyo zikabatwikira.

27 “Dore nzi ibyo mutekereza,

N’imigambi mujya yo kungirira nabi.

28 Kuko muvuga muti ‘Inzu y’igikomangoma iri he?

N’urugo abanyabyaha babagamo ruri he?’

29 “Mbese ntimurakabaza abagenzi?

Ntimuzi icyo bahamije,

30 Yuko umunyabyaha abikiwe umunsi w’amakuba,

Kandi ko bajyanywe mu munsi w’uburakari?

31 Ni nde wamugaragariza inzira ye bahanganye?

Ni nde wamwitura ibyo yakoze?

32 Nyamara azajyanwa mu mva,

Kandi abantu bazarinda igituro cye.

33 Ibisinde byo mu gikombe bizamuryohera,

Kandi abantu bose bazamukurikira,

Nk’abamubanjirije batabarika.

34 “Noneho ni iki gituma mumporesha iby’ubusa?

Ko numva ibyo munsubiza ari ibinyoma bisa!”

Yobu 22

Elifazi amuhamya ko icyaha ari cyo cyamuteye ibyago

1 Maze Elifazi w’Umutemani arasubiza ati

2 “Mbese umuntu yabasha kugira icyo amarira Imana?

Ni ukuri umunyabwenge agira icyo yimarira ubwe.

3 Mbese Ishoborabyose inezezwa n’uko uri umukiranutsi?

Cyangwa se gutunganya inzira zawe hari icyo biyunguye?

4 Icyo iguhanira ikagushyira mu rubanza ni uko uyubaha?

5 Ibibi byawe si byinshi?

Ndetse ibicumuro byawe ntibigira urugero.

6 Kuko wajyanye ingwate z’abo muva inda imwe ku busa,

Kandi uwambaye ubusa wamwimye umwambaro.

7 Ntiwahaye indushyi amazi yo kunywa,

Kandi umushonji wamwimye ibyokurya.

8 Ariko ukomeye we yagiraga igihugu,

Kandi uwubahwaga ni we wakibagamo.

9 Abapfakazi wabagenzaga ubusa,

N’amaboko y’impfubyi akavunagurwa.

10 Ni cyo gituma imitego ikugose,

N’ibiteye ubwoba bigutunguye biguhagaritse umutima.

11 N’umwijima na wo urakugose ukubuza kubona,

Kandi amazi menshi akurenzeho.

12 “Mbese Imana ntiri hejuru mu ijuru?

Kandi dore umutwe w’inyenyeri uko ziri kure.

13 Nawe ukavuga uti ‘Icyo Imana izi ni iki?’

Mbese yabasha guca urubanza inyuze mu mwijima w’icuraburindi?

14 Uti ‘Ibicu bya rukokoma biyibereye igitwikirizo,

Biyibuza kureba,

Kandi iratambagira ku gisenge cy’ijuru.’

15 “Mbese uzakomeza inzira ya kera,

Iyo abanyabyaha banyuzemo?

16 Bakuweho igihe cyabo kitaragera,

Urufatiro rwabo rutemba nk’umugezi.

17 Bakabwira Imana bati ‘Tuveho.’

Kandi bati ‘Icyo Ishoborabyose yatumarira ni iki?’

18 Nyamara amazu yabo yayujujemo ibintu byiza,

Ariko imigambi y’inkozi z’ibibi imba kure.

19 Abakiranutsi barabireba bakishima

Kandi abatariho urubanza barabaseka.

20 Bati ‘Ni ukuri abari baduhagurukiye bararimbuwe,

Kandi abasigaye babo batsembwe n’umuriro.’

21 “Noneho iyuzuze na yo ubone amahoro,

Ubwo ni bwo ibyiza bizakuzaho.

22 Ndakwinginze wemere amategeko ava mu kanwa kayo,

N’amagambo yayo uyashyire mu mutima wawe.

23 Nugarukira Ishoborabyose,

Ugashyira gukiranirwa kure y’urugo rwawe uzakomera.

24 Ute ubutunzi bwawe mu mukungugu,

N’izahabu ya Ofiri uyite mu mabuye yo mu masumo,

25 Maze Ishoborabyose izakubera umutunzi,

N’ifeza y’igiciro cyinshi.

26 Ni bwo uzishimira Ishoborabyose,

Ukerekeza amaso yawe ku Mana.

27 Uzayisaba na yo izakumvira,

Kandi uzahigura imihigo yawe.

28 Uzagira icyo ugambirira kikubere uko ushaka,

Kandi umucyo uzamurikira inzira zawe.

29 Nibakugusha uzavuga uti ‘Hariho ikimbyutsa.’

Kandi uwicisha bugufi izamukiza,

30 Ndetse izarokora n’uriho urubanza,

Ni ukuri azakizwa no kubonera kw’amaboko yawe.”

Yobu 23

Yobu yifuza gushyikiriza Imana amagambo ye

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Na n’ubu kuganya kwanjye kumeze nk’ubugome,

Imikoba nkubitwa isumba umuniho wanjye.

3 Iyaba nari nzi aho nyibona,

Ndetse ngo nshyikire intebe yayo,

4 Nayitangirira urubanza rwanjye rwose,

Akanwa kanjye nkakuzuzamo amagambo yo kwiburanira,

5 Nkamenya amagambo yansubiza,

Kandi nkumva icyo yambwira.

6 Mbese yankāngāza imbaraga zayo nyinshi?

Oya ahubwo yanyitaho.

7 Aho ni ho umukiranutsi yaburanira na yo,

Incira urubanza ikantsindishiriza iteka ryose.

8 “Dore nigira imbere ariko ntihari,

Nasubiza inyuma nkayibura.

9 Mu kuboko kw’ibumoso aho ikorera na ho sinyiharuzi,

Yihisha mu kuboko kw’iburyo kugira ngo ntayibona.

10 Ariko izi inzira nyuramo,

Nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu.

11 Ikirenge cyanjye cyashikamye mu ntambwe zayo,

Inzira yayo narayikomeje sinateshuka.

12 Ntabwo nasubiye inyuma ngo mve mu mategeko yategetse,

Ndetse amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi,

Bundutira ibyokurya binkwiriye.

13 “Ariko igira icyo yitumye ni nde wabasha kuyivuguruza?

Kandi icyo umutima wayo ukunze ni cyo ikora.

14 Kuko ari yo isohoza icyo nategekewe,

Ndetse ifite n’ibimeze nk’ibyo byinshi.

15 Ni cyo gituma nkurwa umutima n’uko ndi imbere yayo,

Iyo ntekereje ndayitinya.

16 Imana yihebesheje umutima wanjye,

N’Ishoborabyose yanteye imidugararo.

17 Ni ibyo bimbabaza si umwijima,

Cyangwa umwijima w’icuraburindi umpfutse mu maso.

Yobu 24

1 “Ubwo ibihe bidahishwa Ishoborabyose,

Ni iki gituma abayizi batareba iminsi yayo?

2 “Hariho abimura ingabano,

Banyaga imikumbi ku rugomo,

Bakayiragira.

3 Bahuguza impfubyi indogobe yayo,

Batwara inka y’umupfakazi ho ingwate.

4 Birukana indushyi mu nzira,

Abakene bo mu isi bagakoranira mu rwihisho.

5 “Dore bameze nk’imparage zo mu butayu,

Bajya ku murimo wabo bakagira umwete wo guhaha,

Ubutayu bubamereramo ibyokurya by’abana babo.

6 Batema ubwatsi mu mirima yaraye,

Kandi bahumba imizabibu y’abanyabyaha.

7 Barara bambaye ubusa,

Kandi mu mbeho nta cyo bifubika.

8 Banyagirwa n’imvura yo mu misozi,

Kandi bikinga mu rutare babuze ubwugamo.

9 “Hariho abashikuza impfubyi ku ibere,

Kandi bagafatīra icyo umukene atunze.

10 Bigatuma bagenda bambaye ubusa,

Ari nta mwambaro bafite,

Kandi bakorerwa imiba bashonje.

11 Bagakamurira amavuta mu ngo z’abo bantu,

Bakengera mu mivure yabo bafite inyota.

12 No mu mudugudu utuwe cyane haba iminiho,

Kandi ubugingo bw’inkomere burataka,

Ariko Imana ntiyita kuri urwo rugomo.

13 “Abo ni abo mu banga umucyo,

Ntibazi inzira zawo habe no kugendera muri zo.

14 Umwicanyi abyuka mu rukerera,

Akica umukene n’indushyi,

Kandi nijoro agenza nk’umujura.

15 Umusambanyi arindira ko bwira akavuga ati

‘Nta wuza kumbona’, akipfuka mu maso.

16 Mu mwijima bacukura amazu,

Ku manywa bakikingirana,

Ntabwo bazi umucyo.

17 Bose igitondo kibamerera nk’igicucu cy’urupfu,

Kuko bamenyereye ubwoba butewe na cyo.

18 “Bahunga bacikiye mu mazi,

Umurage wabo ukaba uw’ibivume mu isi,

Ntabwo bahinguka mu nzira zijya mu mirima y’inzabibu.

19 Icyokere n’ubushyuhe bikamisha amazi ya shelegi,

Ni ko ikuzimu hagenza abakoze ibyaha.

20 Inda yamubyaye izamwibagirwa,

Azaribwa n’inyo aziryohere,

Ntazongera kwibukwa ukundi,

Gukiranirwa kuzavunwa nk’igiti.

21 Anyaga ingumba itigeze kubyara,

Kandi ntabwo agirira umupfakazi neza.

22 Ariko Imana ikomeza abakomeye n’imbaraga zayo,

Ihagurutsa abihebye mu bugingo bwabo.

23 Ibaha kugira amahoro bakagubwa neza,

Kandi amaso yayo iyahanze ku nzira zabo.

24 Bashyirwa hejuru,

Hashira igihe gito, bakaba batakiriho.

Ni ukuri bacishwa bugufi,

Bakavanwa mu nzira nk’abandi bose,

Bagatemwa nk’amasaka.

25 Niba na n’ubu atari uko biri,

Ni nde wahamya ko mbeshya,

Agahindura ubusa ibyo mvuze?”

Yobu 25

Biludadi avuga ubwa gatatu

1 Maze Biludadi w’Umushuhi arasubiza ati

2 “Ubutware n’igitinyiro ni iby’Imana,

Kandi itanga amahoro mu buturo bwayo bwo hejuru.

3 Mbese imitwe y’ingabo zayo irabarika?

Kandi utamurikirwa n’umucyo wayo ni nde?

4 Umuntu yabasha ate kuba umukiranutsi imbere y’Imana?

Cyangwa uwabyawe n’umugore yabasha ate kuba intungane?

5 Dore ndetse n’ukwezi ntikumurika,

N’inyenyeri ntabwo ziboneye mu maso yayo,

6 Nkanswe umuntu w’inyo gusa,

N’umwana w’umuntu w’umunyorogoto!”

Yobu 26

Yobu amusubiza yuko azakomeza kwizera Imana

1 Maze Yobu arasubiza ati

2 “Wafashije umunyantegenke ntugasekwe,

Wakijije uw’amaboko adakomeye,

3 Wagiriye inama udafite ubwenge,

Werekanye rwose ubwenge bw’ukuri!

4 Uwo wabwiye ayo magambo ni nde?

N’umwuka wakuvuyemo ni uwa nde?

5 “Abapfuye bahindira umushyitsi

Munsi y’amazi menshi n’ibiyabamo.

6 Ikuzimu hatwikururiwe imbere y’Imana,

Na Kirimbuzi nta gitwikirizo afite.

7 Ikasikazi yahashanjije hejuru y’ubusa,

N’isi yayitendetse ku busa.

8 Ipfunyika amazi mu bicu byayo bya rukokoma,

Kandi ibicu ntibitoborwe na yo.

9 Intebe yayo irayikingira imbere,

Ikayitwikiriza igicu cyayo.

10 Amazi menshi yayashyizeho urugabano,

Rugeza aho umucyo n’umwijima biherera.

11 Inkingi z’ijuru ziranyeganyega,

Zigatangazwa no gucyaha kwayo.

12 Ibirinduza inyanja ububasha bwayo,

N’ubwenge bwayo ibutemesha imiraba y’ubwibone.

13 Umwuka wayo utera ijuru kurabagirana,

N’ukuboko kwayo ikagusogotesha inzoka yihuta.

14 Dore ibyo ni ibyo ku mpera y’imigenzereze yayo gusa,

Ibyo twumva byayo ni bike cyane ni nk’ibyongorerano,

Ariko guhinda k’ububasha bwayo ni nde wagusobanura?”

Yobu 27

1 Maze Yobu akomeza guca imigani ye ati

2 “Ndarahira Imana ihoraho,

Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye,

N’Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye.

3 Ubugingo bwanjye buracyari buzima,

Kandi Umwuka w’Imana ni we utuma mpumeka.

4 Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa,

N’ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya.

5 Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye,

Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.

6 “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura,

Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.

7 “Umwanzi wanjye namere nk’umunyabyaha,

N’unyibasiye amere nk’ukiranirwa.

8 Noneho utubaha Imana agira byiringiro ki,

Iyo Imana imuciye ikamwaka ubugingo bwe?

9 Mbese Imana yakumva gutaka kwe,

Ibyago nibimutera?

10 Cyangwa se yakwishimira Ishoborabyose,

Akajya atabaza Imana ibihe byose?

11 “Nzabigisha iby’ukuboko kw’Imana,

Ntabwo nzabahisha iby’Ishoborabyose.

12 Dore mwese mwarabyirebeye,

None se ni iki gitumye muba ab’ubusa gusa?

13 “Uwo ni wo mugabane umunyabyaha abikiwe n’Imana,

N’ibizaba ku barenganya bagenewe n’Ishoborabyose.

14 Abana be nibororoka bazaba abo kugabizwa inkota,

Kandi urubyaro rwe ntiruzahazwa n’ibyokurya.

15 Abe basigaye bazamirwa n’urupfu,

Kandi abapfakazi be ntibazabaririra.

16 Nubwo arundanya ifeza nk’umukungugu,

Akirundaniriza imyambaro nk’urwondo,

17 Abasha kuyirundanya ariko izambarwa n’umukiranutsi,

Na ya mafeza azagabanwa n’abatariho urubanza.

18 Yiyubakira inzu imeze nk’iy’inyenzi,

Nk’akararo kubatswe n’umurinzi.

19 Yiryamira ari umukungu akabyuka ari nta cyo akigira,

Arambuye amaso asanga byose byagiye.

20 Ibiteye ubwoba bimwisukaho nk’isuri,

N’umugaru umujyana ari nijoro.

21 Umuyaga w’iburasirazuba uramutwara akagendanirako,

Uramuhitana akava aho yari ari.

22 Ndetse Imana iramusumira ntimubabarire,

Nubwo yifuza guhunga amaboko yayo.

23 Abantu bazamwirukana bamucyamuye,

Bamwimyoze ngo ave iwe.

Yobu 28

1 “Ni ukuri ifeza igira urwobo yavuyemo,

N’izahabu ikagira uruganda icurirwamo.

2 Ubutare bukurwa mu butaka,

N’ibuye riyengeshejwe rivamo umuringa.

3 Umuntu amaraho umwijima akawugenzura,

Akagera mu maherezo y’urugabano,

Akurikiranye amabuye ari mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu.

4 Acukura urwobo kure y’aho abantu batuye,

Bakitendekamuri rwokure y’abantu,

Ntibahashinge ikirenge bakanagana hirya no hino.

5 Isi na yo ivamo ibyokurya,

Kandi ikuzimu hayo habirindurwa nk’ahari umuriro.

6 Amabuye y’aho avamo safiro,

Arimo umukungugu w’izahabu.

7 Iyo nzira nta gisiga kiyizi,

N’ijisho ry’ikizu ntiryigeze kuyibona,

8 N’inyamaswa zībona ntabwo zayikandagiyemo,

N’intare y’inkazi ntiyayinyuzemo.

9 “Umuntu arambura ukuboko kwe ku rutare rw’isarabwayi,

Yubika imisozi ahereye mu mizi yayo.

10 Aca imikorogero mu bitare,

Kandi ijisho rye ribona ibifite igiciro cyinshi byose.

11 Agomera imigezi ntitembe,

Kandi agaragaza icyari gihishwe.

12 Ariko ubwenge bwo buzabonwa he?

Cyangwa kumenya kuba hehe?

13 “Umuntu ntazi igiciro cyabwo,

Kandi ntibubonwa mu gihugu cy’abazima.

14 Imuhengeri haravuga hati ‘Ntibundimo’,

N’inyanja iti ‘Ntiburi kumwe nanjye.’

15 Ntibuboneshwa n’izahabu,

Kandi nta feza igererwa kuba ikiguzi cyabwo.

16 Ntabwo bugereranywa n’izahabu ya Ofiri,

Cyangwa shohamu y’igiciro cyinshi, habe na safiro.

17 Izahabu n’ibirahuri ntibihwanye na bwo,

Kandi ntibwaguranwa ibyambarwa by’izahabu nziza.

18 Fezaruka n’ibirahuri ntibizavugwa,

Ni ukuri igiciro cy’ubwenge kiruta marijani.

19 Topazi yo muri Etiyopiya ntabwo ihwanye na bwo,

Kandi ntabwo bwagereranywa n’izahabu nziza.

20 “None se ubwenge bukomoka he?

No kumenya kuba hehe?

21 Ko buhishwe amaso y’abazima bose,

Bukihisha inyoni zo mu kirere?

22 Kirimbuzi n’urupfu biravuga biti

‘Amatwi yacu ni yo twumvishije impuha zabwo.’

23 “Imana ni yo izi inzira yabwo,

Kandi izi n’aho buba.

24 Kuko ireba ku mpera z’isi,

Ikareba no munsi y’ijuru hose,

25 Kugira ngo igere uburemere bw’umuyaga,

Ni ukuri amazi iyageresha incuro.

26 Igihe yahereye imvura itegeko,

N’umurabyo w’inkuba ikawuha inzira,

27 Ni bwo yabubonye ikabugaragaza,

Yarabukomeje ndetse iraburondora.

28 “Maze ibwira umuntu iti

‘Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge

Kandi kuva mu byaha ni ko kujijuka.’ ”

Yobu 29

1 Maze Yobu yongera guca imigani ye ati

2 “Iyaba nari meze nko mu bihe bya kera,

Nko mu minsi Imana yandindaga!

3 Icyo gihe itabaza ryayo ryamurikiraga ku mutwe,

Nkagendera mu mwijima nyobowe n’umucyo wayo,

4 Nk’uko nari meze mu minsi y’ubukwerere bwanjye,

Imana ikingīra inama mu rugo rwanjye.

5 Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye,

Abana banjye bankikije.

6 Intambwe zanjye zari zaranyuzwe n’amavuta,

Urutare rukansukira imigezi y’amavuta ya elayo.

7 Iyo najyaga ku irembo ry’umudugudu,

Ngatereka intebe yanjye mu muharuro,

8 Abasore barambonaga bakihisha,

Na bo abasaza bakampagurukira bagahagarara.

9 Ibikomangoma byaracecekaga,

Bikifata ku munwa.

10 Ijwi ry’imfura ryaroroshywaga,

Ururimi rwazo rugafatana n’urusenge rw’akanwa kabo.

11 “Ugutwi kwanyumvaga kwanyitaga uhiriwe,

N’ijisho ryambonaga ryamberaga umuhamya,

12 Yuko nakizaga umukene utaka,

N’impfubyi na yo itagira gifasha.

13 N’uwendaga gupfa wese yansabiraga umugisha,

Kandi ngatuma umutima w’umupfakazi uririmbishwa no kunezerwa.

14 Nambaraga gukiranuka kukanyambika,

Kutabera kwanjye kwari kumeze nk’umwitero n’ikamba.

15 Nari amaso y’impumyi n’ibirenge by’ikirema,

16 Nari se w’umukene,

Ngakurikirana urubanza rw’uwo nari ntazi.

17 Navunaga inzasaya z’umunyabyaha,

Nkamushikuza umunyago mu menyo ye.

18 “Maze nkavuga nti

‘Nzapfira mu rugo rwanjye,

Kandi nzagwiza iminsi yanjye ingane n’imisenyi.

19 Umuzi wanjye wari ushoreye mu mazi,

N’ikime cyatondaga ku ishami ryanjye bukarinda bucya.

20 Ubwiza bwanjye bwahoraga bwiyuburura,

Umuheto wanjye ugakomerera mu ntoki zanjye.’

21 Abantu bantegeraga amatwi bagategereza,

Bagaceceka ngo bumve inama yanjye.

22 Iyo namaraga kuvuga nta cyo basubizaga,

Ibyo mvuze bikabatonyangaho.

23 Kandi bantegerezaga nk’imvura,

Bakasama nk’abasamira imvura y’itumba.

24 N’iyo twahuzaga urugwiro na bo nseka,

Ntibakundaga kubyemera,

Kandi ntabwo bahinduraga umucyo wo mu maso hanjye.

25 Nakundaga kujya mu nzira yabo nkababera umutware,

Nkabamerera nk’umwami mu ngabo ze,

Nk’umuhumuriza w’ababoroga.