Yobu 30

1 “Ariko noneho abo nduta ubukuru,

Kuri ubu ni bo bampinduye ibitwenge,

Ndetse na ba se nagayaga

simbegereze n’imbwa zirinda umukumbi wanjye.

2 Ni ukuri imbaraga z’amaboko yabo zamarira iki,

Ko ari abantu b’indogore batazarama?

3 Bahoroteshejwe n’ubukene n’inzara,

Baguga umukungugu ahatabona mu bisanze no mu bigugu.

4 Batungwa n’intārano zo mu bihuru,

Kandi bahonda inguriho ibyokurya byabo.

5 Bagacibwa mu bantu,

Bahabwa induru nk’ibisambo,

6 Bigatuma batura mu mikoke,

Mu myobo yo mu butaka no mu masenga.

7 Basakuriza mu bihuru,

Biryamira hamwe munsi y’ibisura.

8 Ni abana b’abapfapfa,

ni ukuri ni abana b’abatindi,

N’ibicibwa mu gihugu.

9 “Noneho mpindutse imbyino yabo,

Ni ukuri ndi iciro ry’imigani yabo.

10 Baranzinutswe baranyitaruye,

Kandi ntibatinya kuncira mu maso.

11 Ubwo Imana yaregūye injishi y’umuheto wayo ikambabaza,

Ni cyo gituma bareka kwifata kose imbere yanjye.

12 Iburyo bwanjye hahaguruka igitero,

Basunika ibirenge byanjye,

Bantegesha inzira zabo zirimbura.

13 Inzira yanjye barayica,

Batebutsa amakuba yanjye ari abatagira gitabara.

14 Baje nk’abanyuze mu cyuho kinini,

Bansumirira mu mivurungano.

15 Ibiteye ubwoba binyerekeyeho,

Icyubahiro cyanjye cyagiye nk’umuyaga,

Kandi guhirwa kwanjye gutamurutse nk’igicu.

16 “Ubu ubugingo bwanjye bunshongeyemo,

Iminsi y’umubabaro yanshyikiriye.

17 Amagufwa yanjye yampinguranije nijoro,

Kandi sintuza kuribwa ngo noroherwe.

18 Ku bw’imbaraga z’indwara yanjye,

Umwambaro wanjye urahinyaraye,

Urankanaga nk’ijosi ry’umwambaro wanjye.

19 Yanjugunye mu byondo,

Mpinduka nk’umukungugu n’ivu.

20 “Ndagutakira nyamara ntunsubiza,

Nahagarara ukantumbira.

21 Wampindukiye inkazi,

Undeganisha imbaraga zose z’ukuboko kwawe.

22 Unteruza umuyaga ugatuma njyanwa na wo,

Kandi umpinduza ubusa umugaru.

23 Nzi ko uzangeza ku rupfu,

Mu nzu itegekewe abazima bose.

24 Ariko se umuntu ugiye kugwa ntiyarambura ukuboko?

No mu makuba ye ntiyatabaza ku bw’ibyo?

25 Mbese sinaririye uwari mu makuba,

Umutima wanjye nturagaterwa agahinda n’umukene?

26 Iyo nategerezaga ibyiza hazaga ibibi,

Nategerezaga umucyo hakaza umwijima.

27 Mu nda yanjye harabirindurwa ntihagire ituze,

Iminsi y’imibabaro ingezeho.

28 Ngenda nsuherewe singira izuba,

Mpagarara mu iteraniro nkavuza induru.

29 Ndi umuvandimwe w’imbwebwe,

N’incuti y’imbuni.

30 Umubiri wanjye urirabuye unyomotseho,

N’amagufwa yanjye yokejwe n’ubushyuhe.

31 Ni cyo gitumye inanga yanjye na yo iboroga,

N’umwironge ukagira ijwi ry’abarira.

Yobu 31

1 “Nasezeranye n’amaso yanjye,

None se nabasha nte kwifuza umukobwa?

2 “Icyo Imana itanga kivuye mu ijuru ni iki?

Kandi Ishoborabyose itanga murage ki uva hejuru mu ijuru?

3 Mbese kurimbuka si ko kugenerwa umunyabyaha,

Ibyago bigategekerwa inkozi z’ibibi?

4 Imana ntiyitegereza inzira zanjye,

Ikabara intambwe zanjye zose?

5 “Niba naragendeye mu binyoma,

Ikirenge cyanjye kikihutira kuriganya,

6 Henga mpimirwe ku minzani ireshya,

Kugira ngo Imana imenye gutungana kwanjye.

7 Niba intambwe zanjye zarateshutse inzira,

Umutima wanjye ukayobezwa n’ibyo amaso yanjye areba,

Kandi niba inenge yarometse ku biganza byanjye,

8 Ndakabiba hasarure undi,

Ni ukuri imyaka yo mu murima wanjye irakarandurwa.

9 “Niba umutima wanjye warashutswe n’umugore,

Nkubikirira ku muryango w’umuturanyi wanjye,

10 Umugore wanjye aragasera undi,

Kandi ashakwe n’abandi.

11 Kuko icyo cyaba ari ikibi gikabije

Ni ukuri ni ikizira cyo guhanwa n’abacamanza,

12 Kuko cyamera nk’umuriro ukongora ukageza ku kurimbuka,

Kandi cyarandura ibyo nungutse byose.

13 “Niba narahinyuye urubanza rw’umugaragu wanjye,

Cyangwa urw’umuja wanjye igihe bamburanyaga,

14 None se ubwo Imana ihagurutse nabigenza nte?

Mbese yangenderera nayibwira iki?

15 Cyo ye, iyandemye mu nda ya mama si yo yamuremye?

Iyaturemye mu nda za ba mama si imwe?

16 “Hari ubwo nimye abakene ibyo bifuza,

Cyangwa se ngahebya amaso y’umupfakazi,

17 Cyangwa nkiharira ibyokurya byanjye,

Impfubyi ntibiboneho?

18 Ahubwo uhereye mu busore bwanjye,

Yankuriye iruhande ndi nka se,

N’umupfakazi namuhagarikiye nkiva mu nda ya mama.

19 “Niba hari uwo nabonye wishwe no kubura umwambaro,

Cyangwa indushyi ibuze icyo kwiyorosa,

20 Niba urukenyerero rwe rutampaye umugisha,

Kandi ntasusurutswe n’ubwoya bw’intama zanjye,

21 Niba narabanguriye impfubyi ukuboko,

Kuko mfite umfasha ku irembo,

22 Noneho urutugu rwanjye ruragatandukana n’umubiri,

N’ukuboko kwanjye kuvunike gutane n’igufwa.

23 Kuko ibyago biva ku Mana byanteraga ubwoba,

Simbone uko mbasha kwihanganira gukomera kwayo.

24 “Niba naragize izahabu ho ibyiringiro byanjye,

Nkabwira izahabu nziza nti ‘Ni wowe nishingikirijeho’,

25 Niba narishimishijwe n’uko ubutunzi bwanjye ari bwinshi,

Ukuboko kwanjye kukaronka byinshi,

26 Niba naritegereje izuba igihe riva,

Cyangwa ukwezi kugenda kurabagiranankabiramya,

27 Kandi umutima wanjye ugashukashukwa rwihishwa,

N’ikiganza cyanjye nkakinyweraho isubyo,

28 Ibyo na byo byambera ibibi biragahanwa n’abacamanza,

Kuko ari uguhemukira Imana iri hejuru.

29 “Hari ubwo nishimiye kurimbuka k’unyanga,

Cyangwa nkishyirishwa hejuru n’uko ibyago bimugezeho?

30 Ahubwo sinakundiye akanwa kanjye gucumura,

Ngo mwifurize gupfa muvumye?

31 Hari ubwo ab’iwanjye batahamije bati

‘Hari umuntu wabona n’umwe wavuga yuko adahagira mu rugo rwe’?

32 Nta mushyitsi naraje hanze

Ahubwo umugenzi wese naramwugururiraga.

33 Hari ubwo natwikiriye ibicumuro byanjye nka Adamu,

Ngahisha ibyaha byanjye mu gituza,

34 Mbitewe no gutinya iteraniro rinini,

Ngaterwa ubwoba no kugawa n’indi miryango,

Bituma nceceka sinsohoke?

35 “Iyaba hari unyumvise!

Dore ngiki icyitegererezo cyanjye,

Ishoborabyose ninsubize,

Nanjye mbone ibirego byanditswe n’umwanzi wanjye.

36 Ni koko nabiheka ku rutugu,

Nabyitamirizaho nk’ikamba.

37 Namumenyesha umubare w’intambwe zanjye,

Nkamwegera nk’igikomangoma.

38 “Niba imisozi yanjye ihururiye kundega,

N’amayogi yo muri yo akaririra hamwe,

39 Niba narariye umwero wayo nta feza ntanze,

Cyangwa niba naratumye bene yo baheba ubugingo bwabo,

40 Noneho ibisura birakamera ah’ingano,

N’urukungu rumere aha sayiri.”

Iyo ni yo ndunduro y’amagambo ya Yobu.

Yobu 32

Ibya Elihu

1 Nuko abo bantu uko ari batatu barorera gusubiza Yobu, kuko yari yiyizi yuko ari umukiranutsi.

2 Maze uburakari bwa Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi wo mu muryango wa Ramu burabyuka, bukongera Yobu kuko yihaye gukiranuka kurusha Imana.

3 Kandi arakarira na bagenzi be batatu, kuko batabonye icyo bamusubiza kandi bakagaya Yobu.

4 Ariko Elihu yari yarindiriye kuvugana na Yobu, kuko bamurutaga ubukuru.

5 Maze Elihu abonye yuko abo bantu babuze icyo bamusubiza, uburakari bwe burabyuka.

6 Nuko Elihu mwene Barakeli w’Umubuzi aravuga ati

“Ndi muto namwe muri abasaza,

Ni cyo cyatumye ntinya,

Sintinyuke kubamenyesha icyo nibwira.

7 Naravuze nti

‘Abafite iminsi ni bo bakwiriye kuvuga,

Abamaze imyaka myinshi ni bo bakwiriye kwigisha ubwenge.’

8 Ariko mu bantu harimo umwuka,

Kandi guhumeka kw’Ishoborabyose ni ko kubaha kujijuka.

9 Abakuze si bo bazi ubwenge,

N’abasaza si bo bamenya imanza.

10 Ni cyo gitumye mvuga nti

‘Nimuntegere amatwi,

Nanjye mbumvishe icyo nibwira.

11 Dore narindiriye amagambo yanyu,

Mugitekereza ibyo kuvuga,

Ngira ngo nze kumva impamvu zanyu.’

12 Ni ukuri nahugukiye kubumva,

Ariko nta n’umwe muri mwe wemeje Yobu,

Cyangwa ngo amusubize ku byo yavuze.

13 Mwitonde kugira ngo mutavuga muti

‘Ni twe twaronse ubwenge,

Nta muntu wamutsinda yatsindwa n’Imana.’

14 Si jye yerekejeho amagambo ye,

Nanjye sinamusubiza amagambo nk’ayanyu.

15 “Barumirwa ntibongera gusubiza,

Ntibagira ijambo bavuga.

16 Mbese mpore kuko nta cyo bavuga,

Kuko bahagaze ntibongere gusubiza?

17 Jyeho ngiye gusubiza,

Ngiye kuvuga icyo ntekereza.

18 Kuko amagambo anyuzuyemo,

Umutima undimo uraniga.

19 Dore igituza cyanjye kimeze nka vino idafite aho ibirira,

Nk’intango nshya igiye guturika.

20 Ngiye kuvuga kugira ngo noroherwe,

Ngiye kubumbura akanwa kanjye musubize.

21 Ne kurobanura abantu ku butoni,

Cyangwa kugira uwo nshyeshya.

22 Kuko ntazi gushyeshya,

Nashyeshya Umuremyi wanjye yankuraho bidatinze.

Yobu 33

1 “Nuko rero Yobu, ndakwinginze wumve ibyo mvuga,

Kandi utegere amatwi amagambo yanjye yose.

2 Dore ubu mbumbuye umunwa wanjye,

Ururimi rwanjye ruvugiye mu kanwa kanjye.

3 Amagambo yanjye agaragaze gutungana k’umutima wanjye,

Kandi ibyo nzi ururimi rwanjye rurabivuga ntafite uburyarya.

4 Mwuka w’Imana ni we wandemye,

Kandi guhumeka kw’Ishoborabyose ni ko kwambeshejeho.

5 “Nubishobora unsubize,

Amagambo yawe uyatunganirize imbere yanjye,

Uhagarare ushikamye.

6 Dore mpwanye nawe imbere y’Imana,

Nanjye nabumbwe mu gitaka.

7 Umva igitinyiro cyanjye ntikizagutinyisha,

Kandi ukuboko kwanjye ntikuzakuremerera.

8 “Ni ukuri wavuze numva,

Kandi numvise amagambo y’ijwi ryawe uti

9 ‘Ndaboneye nta gicumuro mfite,

Nta rubanza rundiho kandi nta kibi kindimo.

10 Ariko rero Inshakaho impamvu,

Indebaho nk’umwanzi wayo.

11 Ibirenge byanjye ibishyira mu mbago,

Yitegereza inzira zanjye zose.’

12 “Reka ngusubize, muri ibyo ntukiranutse,

Kuko Imana isumba abantu.

13 Ni iki gituma uyigisha impaka,

Kuko itagomba gusobanura ibyayo?

14 Imana ivuga rimwe,

Ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho.

15 Mu nzozi mu iyerekwa rya nijoro,

Igihe abantu bashyizweyo,

Basinziriye ku mariri yabo.

16 Ni ho yumvisha amatwi y’abantu,

Igashyira ikimenyetso ku byo ibigisha,

17 Kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye,

Ngo imaremo umuntu ubwibone bwe buhishwe.

18 Ubugingo bwe iburinda rwa rwobo,

No kubaho kwe ikakurinda kurimburwa n’inkota.

19 Maze kandi ahanwa n’umubabaro ari ku buriri bwe,

Ahora aribwa mu magufwa ntahweme,

20 Bigatuma ubugingo bwe buhurwa ibyokurya,

N’umutima we ukanga ibiryoshye.

21 Umubiri we urananuka ntube ukigaragara,

N’amagufwa ye atagaragaraga akānama.

22 Ni ukuri ubugingo bwe bwegera ikuzimu,

No kubaho kwe kwerekeye ku barimbuzi.

23 “Niba abonekerwa na marayika w’umurengezi,

Ni inyamibwa imwe mu gihumbi,

Wamenyesha umuntu inzira akwiriye kunyuramo.

24 Ni ho Imana yamubabarira iti

‘Murokore kugira ngo atamanuka akajya muri rwa rwobo,

Nabonye Umucunguzi.’

25 Umubiri we uzagwa itoto birushe uw’umwana,

Asubire mu busore bwe.

26 Asaba Imana na yo ikamugirira ibambe,

Bituma ayireba mu maso anezerewe,

Kandi igarurira umuntu gukiranuka kwe.

27 Aririmbira imbere y’abantu ati

‘Naracumuye nkagoreka ibyari bigororotse,

Ariko nta cyo byamariye.

28 Nyamara yancunguriye ubugingo ngo butajya muri rwa rwobo,

Kandi kubaho kwanjye kuzareba umucyo.’

29 “Dore ibyo byose bikorwa n’Imana,

Igenza ityo umuntu kabiri ndetse gatatu,

30 Kugira ngo igarure ubugingo bwe ngo butajya ikuzimu,

Abone kumurikirwa n’umucyo w’abazima.

31 “Huguka cyane Yobu we, untegere amatwi,

Uceceke nanjye mvuge.

32 Niba ufite icyo kuvuga unsubize,

Vuga kuko nifuza kugutsindishiriza.

33 Niba ari nta cyo untegere amatwi,

Ceceka nanjye nkwigishe ubwenge.”

Yobu 34

1 Maze Elihu yongera kuvuga ati

2 “Nimwumve ibyo mvuga mwa banyabwenge mwe,

Namwe abajijutse muntegere amatwi,

3 Kuko ugutwi gusobanura amagambo,

Nk’uko akanwa kumva ibyokurya.

4 Twihitiremo igitunganye,

Twimenyere icyiza turi kumwe.

5 “Yobu yavuze ati ‘Ndi umukiranutsi,

Kandi Imana yankuyeho ibyari binkwiriye.

6 Nubwo nta rubanza rundiho mbarwa nk’umubeshyi,

Uruguma rwanjye rurenze urukiriro,

Nubwo nta gicumuro mfite.’

7 Mbese hariho umuntu umeze nka Yobu,

Unywa gukobwa nk’ugotomera amazi?

8 Agenda yibanisha n’inkozi z’ibibi,

Kandi akagendana n’abanyabyaha.

9 Kuko yavuze ati

‘Nta cyo bimariye umuntu kwishimana Imana.’

10 “Nuko rero nimuntegere amatwi,

Mwa bantu bajijutse mwe,

Ntibikabeho ko Imana ikora ibyaha,

N’Ishoborabyose ngo ikore ibyo gukiranirwa,

11 Kuko izitūra umuntu ibihwanye n’umurimo we,

Izaha umuntu wese kubona ibihwanye n’imigenzereze ye.

12 Ni ukuri ntabwo Imana yakora ibibi,

Kandi Ishoborabyose ntiyagoreka imanza.

13 Ni nde wayihaye gutwara isi?

Cyangwa ni nde wayiringanirije ibyaremwe byose?

14 Yakwitegereza abantu,

Ikisubiranira umwuka no guhumeka byayo,

15 Ibyaremwe byose byapfira rimwe,

Umuntu na we agasubira mu mukungugu.

16 “Noneho niba ujijutse umva ibi,

Utegere amatwi ijwi ry’amagambo yanjye.

17 Mbese uwanga gukiranuka yategeka?

Wacira Ikiranuka kandi Ikomeye urubanza?

18 Birakwiriye se kubwira umwami uti ‘Uri mubi’?

Cyangwa ab’imfura uti ‘Muri babi’?

19 Nkanswe kubibwira Imana itarobanura abami ku butoni,

Ntiyite ku batunzi kubarutisha abakene,

Kuko bose ari bo yaremesheje amaboko yayo.

20 Bapfa mu kanya gato ndetse mu gicuku,

Abantu baradandabirana bakagendanirako,

Kandi intwari zikurwaho ari nta muntu zizize.

21 “Kuko amaso yayo ari ku migenzereze y’umuntu,

Kandi ireba amajya ye yose.

22 Nta mwijima cyangwa igicucu cy’urupfu,

Aho inkozi z’ibibi zishobora kwihisha.

23 Kuko itagomba kongera kwitegereza umuntu,

Kugira ngo yirirwe isubira mu rubanza.

24 Ivunagura intwari mu buryo butarondoreka,

Igashyira abandi mu kigwi cyazo.

25 Kuko izi imirimo yazo,

Kandi izubika nijoro zikarimbuka.

26 Izikubita nk’abantu babi,

Ku mugaragaro imbere y’abandi barora,

27 Kuko zayiteshutse,

Ntizite ku nzira zayo zose.

28 Bagatuma gutaka kw’abakene kuyigeraho,

Kandi ikumva gutaka kw’abarengana.

29 “Iyo itanze amahoro ni nde wabasha gutera amahane?

Iyo yitwikiriye ni nde wabasha kuyireba?

Uko yagira benshi ni ko yagira n’umwe,

30 Kugira ngo utubaha Imana atima,

Kandi ngo hatagira utega abantu umutego.

31 “Hari uwabwiye Imana ati

‘Narahanwe sinzongera gucumura,

32 Icyo ntabonye ukinyigishe,

Niba narakoze ikibi sinzongera kugikora.’

33 Mbese ingororano yayo uyangishwa n’uko idakora icyo ushaka?

Kuko ari wowe ukwiriye guhitamo atari jye,

Nuko vuga icyo uzi.

34 “Abantu bajijutse,

Ndetse abantu bose bazi ubwenge banyumva,

Bazambwira bati

35 ‘Yobu yavuze icyo atazi,

Kandi amagambo ye ntiyarimo ubwenge.’

36 “Icyampa Yobu akageragezwa akazagezwa ku maherezo,

Kuko asubiza nk’abanyabyaha.

37 Kuko yongera ubugome ku cyaha cye,

Agakoma mu mashyi muri twe atangara,

Akagwiza amagambo ye yibasiye Imana.”

Yobu 35

1 Elihu akomeza gusubiza ati

2 “Mbese wibwira yuko ibyo bitunganye, ubwo wavuze uti

‘Gukiranuka kwanjye kuruta ukw’Imana’?

3 Kuko wavuze uti ‘Kuzamarira iki?’

Kandi uti

‘Nzabona nyungu ki ziruta izo mba narabonye ngikora ibyaha?’

4 Ngiye kugusubiza wowe na bagenzi bawe.

5 “Itegereze mu ijuru urebe,

Kandi witegereze ibicu biri hejuru uko bigusumba.

6 Niba warakoze icyaha hari icyo uyitwaye?

Kandi ibicumuro byawe niba byaragwiriye na byo biyitwaye iki?

7 Niba uri umukiranutsi hari icyo uyihaye?

Cyangwa se icyo ihabwa n’ukuboko kwawe ni iki?

8 Icyakora ibibi byawe byababaza umuntu umeze nkawe,

Kandi umwana w’umuntu gukiranuka kwawe ni we kwagira icyo kumumarira.

9 “Batakishwa no kurengana kwinshi,

Ku bwo kubabazwa n’amaboko y’abakomeye ni cyo kibatera gutabaza.

10 Ariko nta wavuga ati ‘Imana Umuremyi wanjye iri he?

Kandi ari yo iduha indirimbo mu ijoro,

11 Ikatwigisha kuruta inyamaswa zo mu isi,

Kandi ikaduha ubwenge kuruta ibisiga byo mu kirere.’

12 Nuko barataka ariko ntihagira ubasubiza,

Bitewe n’ubwibone bw’abanyabyaha.

13 Ni ukuri Imana ntiyumvira ibyo ubusa.

Ndetse Ishoborabyose ntiyabyitaho.

14 “Nubwo uvuga ko utayireba,

Ariko urubanza ruri imbere yayo,

Nawe uyirindīra.

15 Ariko noneho kuko idahōresha uburakari bwayo,

Ntiyite ku gasuzuguro cyane,

16 Ni cyo cyatumye Yobu abumburira ubusa akanwa ke,

Akagwiza amagambo atagira icyo azi.”

Yobu 36

1 Elihu akomeza kuvuga ati

2 “Ba unyoroheye gato maze nkwereke,

Kuko ngifite icyo mvugira Imana.

3 Ndazana ubwenge bwanjye mbukuye kure,

Kandi ndātūrira Umuremyi wanjye uburyo akiranuka.

4 Ni ukuri ibyo mvuga ntabwo ari ibinyoma,

Umuntu ufite ubwenge butunganye ari kumwe nawe.

5 “Dore Imana irakomeye kandi ntigira uwo ihinyura,

Irakomeye mu mbaraga no mu bwenge.

6 Ntiramisha umunyabyaha,

Ariko itsindishiriza abarengana.

7 Ntabwo ivana amaso yayo ku bakiranutsi,

Ahubwo ibicaza hamwe n’abami ku ntebe zabo,

Ikabakomeza iteka ryose bagashyirwa hejuru.

8 Kandi iyo baboheshejwe iminyururu,

Bagafatishwa ingoyi z’umubabaro,

9 Ibereka imirimo yabo n’ibicumuro byabo,

Uko bagenje bibona.

10 Kandi izibura amatwi yabo ngo bumve ibyigisho,

Ikabihanangiriza kuva mu byaha.

11 Nibayumvira bakayikorera,

Bazamara iminsi yabo baguwe neza,

Bazamara n’imyaka yabo mu byishimo.

12 Ariko nibatumvira bazarimbuzwa inkota,

Kandi bazapfa ari nta bwenge bafite.

13 “Kandi abatubaha Imana mu mitima yabo bibikira uburakari,

Iyo ibaboshye ntibarushya batabaza.

14 Bapfa bakenyutse,

Kandi ubugingo bwabo buherera mu banduye.

15 Irokora abarengana ikabakura mu makuba,

Kandi akarengane gatuma ibaziburira amatwi.

16 “Ni ukuri iba yaragukuye mu makuba,

Ikagushyira ahagari hadafunganye,

Kandi ibishyizwe ku meza yawe,

Biba byuzuwemo n’ibinure.

17 Ariko wuzuwemo n’imanza z’abanyabyaha,

Urubanza no gukiranuka biragufashe.

18 Hariho uburakari.

Wirinde utayobeshwa no kwirarira kwawe,

Bigatuma incungu nyinshi zinanirwa kugucungura.

19 Mbese ubutunzi bwawe n’ububasha bw’imbaraga zawe bwose,

Byatuma utabona amakuba?

20 Ntukifuze ijoro,

Igihe abantu bacibwa bakava iwabo.

21 Itonde we kwibwira ibyo gukiranirwa,

Kuko ari byo wahisemo bikakurutira umubabaro ufite.

22 “Dore Imana ikoresha ibikomeye ububasha bwayo,

Umwigisha uhwanye na yo ni nde?

23 Ni nde wayitegekeye inzira zayo?

Cyangwa ni nde wavuga ati

‘Wakoze ikitaboneye’?

24 Ibuka gushimisha imirimo yayo,

N’ibyayo abantu baririmbaga.

25 Bose barayirebaga,

Umuntu ayitegereza ari kure yayo.

26 Dore Imana irakomeye kandi ntituyizi,

Imibare y’imyaka yayo ntibarika.

27 “Kuko izamura amazi akaba igicu,

Kigahinduka imvura itonyanga,

28 Maze ibicu bikayigusha,

Ikagwa mu gihugu ari nyinshi.

29 Mbese hari uwabasha kumenya uko ibicu bikwira hose,

Akamenya n’uko imihindaganyo iva mu ihema ryayo?

30 Dore yigotesha umucyo,

Kandi itwikīra no mu kuzimu kw’inyanja.

31 Kuko ibyo ari ibyo ikirisha urubanza rw’amahanga,

Kandi itanga ibyokurya byinshi.

32 Ihisha umurabyo mu maboko yayo,

Maze ikawutegeka guhamya intego.

33 Guhinda kw’inkuba kugaragaza ibyayo,

Amatungo na yo akamenya yuko umugaru uhinduye.

Yobu 37

1 “Ni ukuri ibyo bitera umutima wanjye guhinda umushyitsi,

Umutima ugakuka.

2 Nimwumve yemwe nimwumve urusaku rw’ijwi ryayo,

No guhinda kuva mu kanwa kayo.

3 Umuhindo waryo iwukwiza munsi y’ijuru hose,

N’umurabyo wayo ikawugeza ku mpera z’isi.

4 Hanyuma yayo ijwi rikaririma,

Igahindisha ijwi ry’icyubahiro cyayo,

N’iyo iranguruye ijwi irekuraimvura ikagwa.

5 Imana ihindisha ijwi ryayo bitangaje,

Ikora ibikomeye tutabasha gusobanura.

6 Kuko ibwira shelegi iti ‘Gwa ku isi’,

N’imvura yamagira na yo ikayibwira ityo,

Ndetse n’imvura y’umurindi.

7 Igaganyaza amaboko y’abantu bose,

Kugira ngo abo yaremye bose babimenye.

8 Kandi inyamaswa zigasesera mu bwihisho,

Zikaguma mu burumba bwazo.

9 Umugaru urahindura uturutse ikusi,

N’imbeho igaturuka ikasikazi.

10 Iyababa izanwa n’umwuka wo mu kanwa k’Imana,

Maze amazi adendeje agafatana.

11 Ni ukuri itwaza ibicu bya rukokoma amazi,

Isanza ibicu birimo umurabyo wayo.

12 Kandi irabiyobora bigakomeza kubunga,

Kugira ngo bikore icyo ibitegetse cyose,

Biri hejuru y’isi ituwemo n’abantu.

13 Igituma ibizana,

Ni ukubihanisha igihugu cyayo no kukigirira ibambe.

14 “Umva ibi yewe Yobu,

Hagarara witegereze imirimo y’Imana itangaza.

15 Mbese uzi uko Imana iyisohoza,

Kandi uko itegeka umurabyo w’igicu cyayo kurabya?

16 Cyangwa se uzi uko ibicu bireretse,

Yuko ari ibitangaza by’Iyo ifite ubwenge butunganye?

17 Ntuzi ko imyambaro yawe isusuruka,

Iyo umuyaga w’ikusi woroshye mu gihugu?

18 Ese wabasha kubamba ijuru ufatanije n’Imana?

Ko rikomeye nk’indorerwamo iyagijwe!

19 Utwigishe icyo dukwiriye kuyibwira,

Kuko umwijima ari wo utubuza kubitunganya.

20 Mbese yabwirwa ko nshaka kuvugana na yo?

Cyangwa se hariho umuntu wakwifuza kumirwa bunguri?

21 “Kandi n’ubu abantu ntibareba umucyo urabagiranira mu ijuru,

Ariko umuyaga urahita ukeyura ibicu.

22 Ubwiza buhebuje bugaturuka ikasikazi,

Imana ifite ubwiza buteye ubwoba.

23 Ishoborabyose ntabwo twabasha kuyishyikira,

Ifite ububasha buhebuje,

Kandi igira imanza zitabera no gukiranuka kwinshi,

Nta bwo irenganya.

24 Ni cyo gituma abantu bayubaha,

Ntabwo yita ku bantu bīgize abanyabwenge.”

Yobu 38

Imana isubiza Yobu

1 Nuko Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati

2 “Uwo ni nde wangiza inama

N’amagambo atarimo ubwenge?

3 Noneho kenyera kigabo,

Kuko ngiye kukubaza nawe unsubize.

4 Igihe nashingaga imfatiro z’isi wari he?

Niba uzi ubwenge bivuge.

5 Ni nde washyizeho urugero rwayo niba umuzi?

Cyangwa se ni nde wayigeresheje umugozi?

6 Imfatiro zayo zashinzwe ku ki?

Cyangwa se ni nde washyizeho ibuye ryo ku mfuruka,

7 Igihe inyenyeri zo mu ruturuturu zaririmbiranaga,

Abana b’Imana bose bakarangurura ijwi ry’ibyishimo?

8 Ni nde wugariye amarembo y’inyanja,

Igihe yavaga mu nda y’isi,

9 Igihe nyihaye ibicu ho umwambaro,

N’umwijima w’icuraburindi ukayibera ingobyi,

10 Nkayiha itegeko ryanjye,

Nkayishyiraho imyugariro n’amarembo,

11 Kandi nkavuga nti ‘Garukira aha ntuharenge,

Aha ni ho imiraba yawe y’ubwibone izagarukira?’

12 “Mbese aho wabereye hari ubwo wategetse ko bucya,

Ugatambikisha umuseke igihe cyawo,

13 Kugira ngo ufate ku mpera z’isi,

Uzikunkumuremo abanyabyaha?

14 Ihinduka nk’ibumba rikozweho ikimenyetso,

Ndetse ibintu byose bigaragara nk’ibyambaye.

15 Kandi abanyabyaha bīmwe umucyo wabo,

N’ukuboko kubanguwe kuravunika.

16 “Mbese wageze ku masōko y’inyanja,

Cyangwa wazerereye mu kuzimu kw’imuhengeri?

17 Hari ubwo wugururiwe amarembo y’urupfu,

Cyangwa se wabonye amarembo y’igicucu cy’urupfu?

18 Mbese wamenya neza ubugari bw’isi?

Bivuge niba ubizi byose.

19 “Inzira igana ku buturo bw’umucyo iri he?

Umwijima na wo aho uba ni hehe,

20 Kugira ngo uwugarure mu rugabano rwawo,

Kandi ngo umenye inzira zigana ku nzu yawo?

21 Urabizi kuko wari waravutse,

N’imibare y’iminsi yawe ikaba ari myinshi.

22 “Mbese hari ubwo wageze mu bubiko bwa shelegi,

Cyangwa wabonye ububiko bw’urubura?

23 Urwo nabikiye igihe cyo kuruteresha amakuba,

Umunsi w’intambara no kurwana.

24 Umucyo wagiye unyuze mu yihe nzira?

Umuyaga w’iburasirazuba usandaye ku isi ugana he?

25 “Ni nde waciye imigende y’umwuzūre,

Cyangwa inzira y’umurabyo w’inkuba,

26 Kugira ngo avubire imvura igihugu kitarimo umuntu,

Mu butayu budaturwa,

27 Kandi ahāze ahadatuwe harimo ubusa,

Ngo ahameze ubwatsi butoshye?

28 Mbese imvura igira se?

Cyangwa se ni nde wabyaye ibitonyanga by’ikime?

29 Barafu yavuye mu nda ya nde?

N’iyababa yo ku ijuru ni nde wayisamye?

30 Amazi arihisha akamera nk’ibuye,

No hejuru y’imuhengeri hahinduka barafu.

31 “Mbese wabasha guhambiranya ubukaga bwa Kilimiya,

Cyangwa kudohora iminyururu ya Oriyoni?

32 Wabasha kuzana za Mazaroti mu gihe cyazo?

Cyangwa se wabasha kuyobora Arukuturo n’abana bayo?

33 Uzi amategeko ayobora ijuru?

Wabasha gusohoza ubutware bwaryo uri ku isi?

34 “Aho wabasha kurangururira ibicu ijwi ryawe,

Kugira ngo amazi menshi akwisukeho?

35 Washobora kohereza imirabyo ikagenda,

Cyangwa ikakwitaba iti ‘Turi hano’?

36 Ni nde washyize ubwenge mu mutima w’umuntu?

Ni nde wawuhaye kujijuka?

37 Ni nde wabasha kubarisha ibicu ubwenge?

Ni nde wabasha gusuka ibiri mu ntango zo mu ijuru,

38 Igihe umukungugu uhinduka icyondo,

N’ubutaka bw’ibinonko bigafatana?

39 “Mbese washobora guhigira intare y’ingore umuhīgo?

Cyangwa ugahaza imigunzu y’intare,

40 Igihe zishashe amajanja mu burumba bwazo,

N’igihe zubikiye ziri mu gico?

41 Ni nde ushakira igikona ibyokurya,

Igihe ibyana byacyo bitakira Imana,

Bizererezwa no gushaka ibyokurya?

Yobu 39

1 “Mbese uzi igihe amasha yo mu bitare abyarira?

Cyangwa wabasha kugaragaza igihe imparakazi ziramukwa?

2 Washobora kumenya amezi zimara zihaka?

Cyangwa se uzi igihe zibyarira?

3 Zirahēra zikabyara abana bazo,

Kwerera kwazo kugashira.

4 Abana bazo barakomera bagakurira mu gasozi,

Bagacuka bakigendera ntibazigarukeho.

5 “Ni nde washumuye imparage?

Ni nde wazizituye,

6 Izo nahaye ubutayu ngo zibubemo,

N’igihugu cy’ubukuna nkaziha ho ubuturo bwazo?

7 Zanga urusaku rwo mu mudugudu,

Kandi ntabwo zumva urwamu rw’uziyoboye.

8 Zizerera mu misozi aho zirisha,

Zikahuka zikajya gushaka intohera z’ubwatsi.

9 “Mbese imbogo yakwemera kugukorera?

Cyangwa yaguma mu kiraro cyawe?

10 Wabasha kuyizirikisha umugozi ngo uyihingishe?

Cyangwa yasanza mu bikombe igukurikiye?

11 Wayiringira kuko imbaraga zayo ari nyinshi?

Cyangwa wayiharira umurimo wawe?

12 Wakwiringira yuko yasarura imyaka yawe,

Ikayirunda ku mbuga yawe?

13 “Amababa y’imbuni iyakungutana ubwibone,

Ariko se amababa yayo n’amoya yayo si ubwiza gusa?

14 Kuko amagi yayo iyatera ku butaka,

Agashyuhira mu mukungugu,

15 Ikibagirwa yuko ikirenge cyabasha kuyahwata,

Cyangwa yuko inyamaswa yabasha kuyakandagira.

16 Igirira ibyana byayo nabi nk’ibitari ibyayo,

Nubwo imirimo yayo ari ubusa,

Ntibiyitera ubwoba,

17 Kuko Imana yayimye ubwenge,

Kandi ntiyihe kujijuka.

18 Iyo igurutse,

Isuzugura ifarashi n’uyigenderaho.

19 “Mbese ni wowe wahaye ifarashi imbaraga?

Cyangwa ni wowe wayiteye umugāra uhungabana ku ijosi ryayo?

20 Ni wowe wayihaye gusimbuka nk’inzige?

Ubwiza bwo kwivuga kwayo butera ubwoba,

21 Ikaraha mu gikombe ikishimira imbaraga zayo,

Ikajya gusanganira ingabo.

22 Isuzugura ubwoba nta cyo itinya,

Ndetse ntabwo ihindukira ngo ihunge inkota.

23 Ikirimba kijegerera hejuru yayo,

Umuheto n’icumu rirabagirana, n’agacumu.

24 Uburakari bwayo bukaze butuma iyogoza isi,

Kandi iyo yumvise ijwi ry’impanda ntirituma ihagarara.

25 Iyo yumvise impanda hose irivuga,

Kandi ikarehera intambara ikiri kure,

Guhinda kw’abagaba n’urusaku.

26 “Mbese agaca kagurukishwa n’ubwenge bwawe,

Iyo karamburiye amababa yako aherekeye ikusi?

27 Igisiga gitumbagira ku itegeko ryawe,

Rikaba ari ryo rituma cyarika hejuru?

28 Kiba mu bitare kikarikaho,

No mu bihanamanga mu masenga yabyo.

29 Gihigisha ijisho ryacyo rishaka icyo gifata,

Amaso yacyo akabibona biri kure.

30 N’ibyana byacyo binyunyuza amaraso,

Kandi aho intumbi ziri ni ho kijya.”