Yobu 40

1 Uwiteka akomeza gusubiza Yobu ati

2 “Mbese umunyampaka yagisha Ishoborabyose impaka?

Ugayisha Imana nasubize.”

3 Nuko Yobu asubiza Uwiteka ati

4 “Dore ndi insuzugurwa, nagusubiza iki?

Nifashe ku munwa.

5 Navuze rimwe ariko sinzongera gusubiza,

Ndetse kabiri ariko sinakongera.”

6 Maze Uwiteka asubiriza Yobu muri serwakira ati

7 “Noneho kenyera kigabo,

Ngiye kukubaza nawe unsubize.

8 Mbese ugiye kumvuguruza icyo nategetse?

Ugiye kumpererezaho ibyaha kugira ngo ubone urubanza?

9 Harya uhwanije n’Imana amaboko?

Wabasha guhindisha ijwi nka yo?

10 Noneho rimbana ikuzo no kwifata neza,

Kandi wiyambike icyubahiro n’ubwiza.

11 Sandaza uburakari bwawe busesekare,

Kandi witegereze umwibone wese umucishe bugufi.

12 Urebe umwiraririzi umuzitse acogore,

Kandi ukandagirire abanyabyaha aho bari.

13 Bose ubashyire mu mukungugu,

Mu maso habo uhakingiranire mu bwihisho.

14 Ni bwo nzakwemera,

Yuko ukuboko kwawe kw’iburyo kubasha kugukiza.

15 Nuko witegereze Behemoti iyo naremye nkawe,

Irya ubwatsi nk’inka.

16 Dore itegereze imbaraga zayo ziri mu matako yayo,

N’ububasha bwayo buri mu mitsi y’inda yayo.

17 Izunguza umurizo wayo nk’umwerezi,

Imitsi yo mu matako yayo irasobekeranye.

18 Amagufwa yayo ameze nk’imiheha y’umuringa,

Amaguru yayo ameze nk’ibihindizo by’ibyuma.

19 “Mu byaremwe n’Imana ni yo ngenzi,

Umuremyi wayo ni we watinyuka kuyegera yitwaje inkota.

20 Ni ukuri imisozi iyibera urwuri,

Aho inyamaswa zose zo mu ishyamba zikinira.

21 Yiryamira munsi y’ibiti bifite ibicucu,

Mu bwihisho bwo mu rufunzo no mu nkuka.

22 Ibiti bifite ibicucu biyikwizaho ibicucu byabyo,

Igakikizwa n’imikingo yo ku mugezi.

23 Dore iyo umugezi wuzuye ntiruha ihinda umushyitsi,

Naho Yorodani yakuzura ikagera mu kanwa kayo ntiyabyitaho.

24 Mbese hari uwayifata iri maso,

Cyangwa agapfumuza izuru ryayo ikigobwe?

25 “Mbese wabasha kurobesha Lewiyatani ururobo,

Cyangwa gufatisha ururimi rwayo umugozi?

26 Washobora gushyira umugozi mu izuru ryayo,

Cyangwa gutoboza akasaya kayo ururobo?

27 Mbese yagutakira cyane,

Cyangwa yakubwira amagambo ashyeshya,

28 Aho yasezerana nawe,

Kugira ngo ikubere umugaragu iminsi yose?

29 Wayikinisha nk’ukinisha inyoni?

Cyangwa wayizirikira gusetsa abaja bawe?

30 Abarobyi bayicuruza se?

Bayigabanya abagenza?

31 Cyo ye wabasha kuzuza uruhu rwayo imyambi,

Cyangwa umutwe wayo ibigobe?

32 Kuyibangurira ukuboko,

Wibuke ko ari intambara ukugerure.

Yobu 41

1 “Umva ibyiringiro byo kuyifata ntibyabaho.

Mbese umuntu ntiyazira n’uko ayirebye gusa?

2 Nta ntwari yahangara kuyibyutsa,

None se ni nde wabasha kumpagarara imbere?

3 Ni nde wabanje kugira icyo ampa kugira ngo mwiture?

Ibiri munsi y’ijuru byose ni ibyanjye.

4 “Sinzareka kuvuga iby’ingingo zayo,

Cyangwa ububasha bw’imbaraga zayo,

Cyangwa umubyimba wayo mwiza.

5 Ni nde wabasha kuyambura umwambaro wayo w’inyuma?

Ni nde wakwishyira mu rwasaya rwayo?

6 Ni nde wabasha kwasamura akanwa kayo?

Amenyo yayo uko ameze atera ubwoba.

7 Imvuvu zayo zikomeye ni zo bwibone bwayo,

Zibumbabumbiye hamwe zimeze nk’izihambiranijwe.

8 Ndetse rumwe rusobekerana n’urundi,

Bituma ari nta mwuka uzinyuramo.

9 Zirasobekeranye,

Zirafatanye ndetse ntabwo zatandukana.

10 Kwitsamura kwayo kuvamo umucyo,

Kandi amaso yayo ameze nko gutambika k’umuseke.

11 Mu kanwa kayo havamo amafumbi agurumana,

Hakavamo ibishashi by’umuriro.

12 Mu mazuru yayo hacucumuka umwotsi,

Nk’uva mu nkono ibira cyangwa imbingo zitwitswe.

13 Umwuka wayo ukongeza amakara,

Kandi mu kanwa kayo havamo ibirimi by’umuriro.

14 Mu ijosi ryayo habamo gukomera,

Igitinyiro cyayo kiyihamiriza imbere.

15 Inyama zo ku mubiri wayo ziromekeranye,

Ziyifasheho ntabwo zijegajega.

16 Umutima wayo ukomeye nk’ibuye,

Ni ukuri ukomeye nk’urusyo.

17 Iyo yegutse intwari ziratinya,

Ubwoba bukazisaza.

18 Naho hagira uyerekezaho inkota cyangwa icumu,

Cyangwa umwambi cyangwa icumu ry’irihima,

nta cyo byamara.

19 Ibyuma ikabireba nk’ibyatsi,

Kandi umuringa ikawugereranya nk’igiti cyaboze.

20 Umwambi ntiwayihungisha,

Amabuye y’umuhumetso ayihindukira nk’umurama.

21 Ubuhiri ibureba nk’ibikūri,

Iseka guhinda ku icumu.

22 Ku nda yayo ni ibivuvu bityaye,

Ku byondo ihahindura ibikuruzi.

23 Iyo igeze imuhengeri irahavuguta,

Ikahahindura ifuro nk’inkono ibira,

Ituma inyanja imera nk’amavuta.

24 Inyuma yayo ihasiga inzira iboneye,

Umuntu yatekereza ko imuhengeri hadendeje urubura.

25 Nta yindi ihwanye na yo iri ku isi,

Yavutse itagira ubwoba.

26 Yitegereza ibiri hejuru byose,

Ni yo mwami w’abana b’abibone bose.”

Yobu 42

Yobu yihana

1 Maze Yobu asubiza Uwiteka ati

2 “Nzi yuko ushobora byose,

Kandi nta kibasha kurogoya imigambi yawe yose.”

3 Iti“Uwo ni nde uhisha inama kandi atazi ubwenge?”

Yobu ati“Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi,

Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.

4 Noneho umva, ndakwinginze ngiye kuvuga,

Ngiye kukubaza maze nawe unsubize.

5 Ibyawe nari narabyumvishije amatwi,

Ariko noneho amaso yanjye arakureba.

6 Ni cyo kinteye kwizinukwa nkaba nihannye,

Nigaragura mu mukungugu no mu ivu.”

Imana ikiza Yobu imushumbusha ibyo yari yarapfushije

7 Nuko Uwiteka amaze kubwira Yobu ayo magambo, Uwiteka abwira Elifazi w’Umutemani ati “Uburakari bwanjye burakubyukiye wowe na bagenzi bawe babiri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.

8 Nuko rero mwishakire ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, maze musange umugaragu wanjye Yobu. Mwitambirire igitambo cyoswa kandi umugaragu wanjye Yobu azabasabira kuko ari we nemera, kugira ngo ntabagenzereza nk’uko ubupfapfa bwanyu buri, kuko mutavuze ibyanjye bitunganye nk’uko umugaragu wanjye Yobu yagenje.”

9 Nuko Elifazi w’Umutemani na Biludadi w’Umushuhi na Zofari w’Umunāmati baragenda, bagenza uko Uwiteka yabategetse. Maze Uwiteka yemerera Yobu.

10 Yobu agisabira bagenzi be, Uwiteka aherako aramwunamura amukiza ibyago bye, amuha ibihwanye n’ibyo yari afite kabiri.

11 Nuko abavandimwe bose bamusangana na bashiki be bose, n’abari baziranye na we bose basangirira na we mu nzu ye; baramuririra kandi baramuhumuriza ku bw’ibyago Uwiteka yari yaramuteje byose. Umuntu wese amushumbusha igice cy’ifeza n’impeta y’izahabu.

12 Nuko Uwiteka ahira Yobu ubwa nyuma kuruta ubwa mbere, agira intama ibihumbi cumi na bine n’ingamiya ibihumbi bitandatu, n’amapfizi ibihumbi bibiri n’indogobe z’ingore igihumbi.

13 Kandi abyara n’abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

14 Umukobwa w’imfura amwita Yemima, uw’ubuheta amwita Keziya, n’uwa gatatu amwita Kerenihapuki.

15 Kandi mu gihugu cyose nta bagore bari bafite uburanga bwiza nk’abakobwa ba Yobu. Nuko se abahera iminani hamwe na basaza babo.

16 Hanyuma yabyo Yobu amara imyaka ijana na mirongo ine, abona abana be n’abuzukuru be ndetse n’ubuvivi.

17 Nuko Yobu apfa ashaje ageze mu za bukuru.

Est 1

Ibirori by’Umwami Ahasuwerusi

1 Ku ngoma ya Ahasuwerusi (Ahasuwerusi uwo ni we wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya),

2 Umwami Ahasuwerusi yari ku ntebe y’ubwami ku murwa w’i Shushani.

3 Mu mwaka wa gatatu ari ku ngoma, atekeshereza abatware be bose n’abagaragu be ibyokurya, abakomeye b’u Buperesi n’u Bumedi n’imfura n’abatware b’intebe bateranira imbere ye.

4 Amara iminsi yerekana ubutunzi bwo mu bwami bwe bw’icyubahiro, n’igitinyiro cy’ubwiza bwe buhebuje, iyo minsi yari ijana na mirongo inani.

5 Nuko iyo minsi ishize, umwami atekeshereza abantu bose ibyokurya bari ku murwa w’i Shushani, abakomeye n’aboroheje, bamara iminsi irindwi ku rurembo rw’urugo rw’ibwami.

6 Hari hakinzwe imyenda y’ibitare n’iyirabura nk’ibyatsi bibisi n’iy’imikara ya kabayonga, imanitswe n’imishumi y’ibitambaro by’ibitare byiza n’iy’imihengeri ku nkingi z’amabuye yitwa marimari. Iyo mishumi yari ifashwe n’impeta z’ifeza, kandi hariho n’intāra z’izahabu n’ifeza ku mabuye ashashwe ya marimari y’amabara menshi, atukura n’ay’ibitare n’ay’imihondo n’ay’imikara.

7 Babahera ibyokunywa mu bintu by’izahabu bidahuje urugero, na vino y’ibwami nyinshi kuko ari ko umwami yatangaga.

8 Uko kunywa kwabaye nk’uko byategetswe, nta wabahataga kuko umwami yari yategetse abanyabintu bye bose ko baha umuntu wese uko ashatse.

9 Kandi Umwamikazi Vashiti na we atekeshereza abagore ibyokurya mu nzu y’ibwami, ari yo y’Umwami Ahasuwerusi.

Umwamikazi yanga kwitaba umwami

10 Nuko ku munsi wa karindwi umwami anezeza umutima na vino, ategeka Mehumani na Bizita na Haribona, na Bigita na Abagita na Zetari na Karikasi, inkone ndwi zaherezaga Umwami Ahasuwerusi,

11 ngo bazane Umwamikazi Vashiti imbere y’umwami yambaye ikamba, kugira ngo amurikire abantu n’abatware ubwiza bwe kuko yari umunyaburanga.

12 Ariko Umwamikazi Vashiti yanga kuzanwa n’itegeko ry’umwami yamutegekesheje inkone ze. Umwami ni ko kurakara cyane, uburakari bugurumana muri we.

13 Umwami aherako abaza abacurabwenge bazi ibyabaye kera (kuko ari ko yabigenzaga ku bacurabwenge bazi amategeko n’amateka bose,

14 kandi umwami yegerwaga na Karishena na Shetari na Adimata, na Tarushishi na Meresi na Marisena na Memukani, abatware barindwi b’u Buperesi n’u Bumedi, ari bo bashyikiraga umwami bakaba mu cyimbo cy’imbere ku mwami).

15 Umwami arababaza ati “Umwamikazi Vashiti turamugenza dute mu by’amategeko, kuko yagandiye itegeko Umwami Ahasuwerusi yamutegekesheje inkone?”

16 Memukani asubiriza imbere y’umwami n’abatware ati “Umwamikazi Vashiti ntacumuye ku mwami wenyine, acumuye no ku batware bose no ku mahanga yose ari mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose,

17 kuko ibyo umwamikazi yakoze ibyo bizamamara mu bagore bose bitume basuzugura abagabo babo, nibivugwa yuko Umwami Ahasuwerusi yategetse ko Umwamikazi Vashiti amwitaba akanga.

18 Ndetse uyu munsi abatwarekazi b’u Buperesi n’u Bumedi nibumva ibyo umwamikazi yakoze, na bo ni ko bazagira abatware b’umwami bose. Nuko rero hazabaho agasuzuguro kenshi n’uburakari.

19 Umwami niyemera inama ategeke itegeko ry’umwami, maze ryandikwe mu mategeko y’Abaperesi n’Abamedi rye guhindurwa, yuko Vashiti atazongera kugera imbere y’Umwami Ahasuwerusi, kandi n’icyubahiro cye cy’ubwamikazi agihe undi umurusha ingeso nziza.

20 Nuko bamamaze iteka umwami agiye guca rikwire mu gihugu cye cyose kuko ari kinini. Ni ho abagore bose bazubaha abagabo babo, abakomeye n’aboroheje.”

21 Iyo nama ishimwa n’umwami n’abatware. Umwami aherako abigenza uko Memukani yamugiriye inama.

22 Yohereza inzandiko mu bihugu by’umwami byose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n’ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, ngo umugabo wese ajye ategeka mu rugo rwe, kandi ngo baryamamaze mu ndimi z’abantu be uko zingana.

Est 2

Esiteri atoranywa aba umwamikazi

1 Hanyuma y’ibyo, umwami Ahasuwerusi ashize uburakari yibuka Vashiti n’ibyo yakoze. n’igihano bamuhannye.

2 Maze abagaragu b’umwami b’abahereza baramubwira bati “Nibashakire umwami abakobwa b’inkumi beza,

3 kandi umwami ategeke abatware bo mu bihugu by’ubwami bwe byose, ngo bateranirize abakobwa b’inkumi beza bose mu nzu y’abagore mu murwa w’i Shushani, babashyikirize Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore, kandi ngo bahabwe ibintu byo kubarimbisha.

4 Maze umukobwa umwami azashima abe umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.”

Nuko umwami ashima iyo nama, abigenza atyo.

5 Mu murwa w’i Shushani hari Umuyuda witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishi Umubenyamini.

6 Yayiri yajyanywe ari imbohe n’abandi banyaganywe i Yerusalemu na Yekoniya umwami w’Abayuda, ubwo yanyagwaga na Nebukadinezari umwami w’i Babuloni.

7 Moridekayi uwo ni we wareze Hadasa ari we Esiteri umukobwa wa se wabo, kuko yari impfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa, Moridekayi aramujyana amurera nk’umwana we.

8 Nuko itegeko umwami yategetse rimaze kwamamara, abakobwa benshi bateranirizwa ku murwa w’i Shushani barindwa na Hegayi. Esiteri na we ajyanwa mu nzu y’umwami, arindwa na Hegayi umurinzi w’abagore.

9 Uwo mukobwa ashimwa na Hegayi amugiriraho ubuhake, Hegayi agira umwete wo kumuha ibyo kumurimbisha, amuha n’imigabane ye n’abaja barindwi, abo yari akwiriye guhabwa bavuye mu nzu y’umwami. Amutoranya mu bandi amujyanana n’abaja be, amushyira mu nzu y’abagore aheza haruta ahandi hose.

10 Kandi Esiteri ntabwo yari yigeze kuvuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe, kuko Moridekayi yari yaramwihanangirije kutabivuga.

11 Kandi Moridekayi yajyaga agendagenda imbere y’urugo rw’inzu y’abagore, kugira ngo amenye uko Esiteri ameze n’uko yaba.

12 Kandi umukobwa wese yagiraga igihe cyo kumurikirwa umwami, amaze gusohoza itegeko ry’abagore amezi cumi n’abiri, kuko igihe cyo kwarikwa kwabo ari ko cyameraga. Amezi atandatu bihezuraga imbiribiri, ayandi mezi atandatu bakaba bafite ibihumura neza n’ibindi byo kwarika abagore,

13 maze umukobwa agaherako asanga umwami. Yava mu nzu y’abagore ngo ajye mu nzu y’umwami, icyo yashakaga cyose akagihabwa.

14 Yagendaga nimugoroba akagaruka mu gitondo, akajya mu nzu y’abagore ya kabiri akarindwa na Shashigazi inkone y’umwami yarindaga inshoreke, ntiyongere gusubira ku mwami keretse iyo umwami yamushakaga, akamuhamagaza mu izina.

15 Nuko igihe cya Esiteri cyo kumurikirwa umwami gisohoye (ari we mukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi, wari waramureze nk’umwana we), nta cyo yasabaga keretse ibyo Hegayi inkone y’umwami umurinzi w’abagore yategekaga, kandi ashimwa n’abamurebaga bose.

16 Nuko mu kwezi kwa cumi ari ko kwitwa Tebeti, mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Ahasuwerusi, Esiteri ashyirwa umwami muri kambere.

17 Umwami abonye Esiteri aramushima amurutisha abagore bose, aramukundwakaza amurutisha abakobwa bose, bituma amwambika ikamba amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.

18 Maze umwami atekeshereza abatware be bose n’abagaragu be ibyokurya byinshi mu birori bya Esiteri, ahesha ibihugu bye kubabarirwa, atanga impano nk’uko umwami azitanga.

19 Ubwo bongeraga guteranya abakobwa ubwa kabiri, Moridekayi yari yicaye ku irembo ry’ibwami.

20 Kandi Esiteri yari ataravuga bene wabo cyangwa ubwoko bwe ubwo ari bwo, nk’uko Moridekayi yari yaramwihanangirije, kuko Esiteri yumviraga itegeko rya Moridekayi nk’uko yaryumviraga akimurera.

Moridekayi ahishura inama z’abagambaniraga umwami

21 Muri iyo minsi ubwo Moridekayi yajyaga yicara ku irembo ry’ibwami, abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga urugi, Bigitani na Tereshi, bararakara bashaka kwica Umwami Ahasuwerusi.

22 Imigambi yabo imenywa na Moridekayi, na we abibwira Umwamikazi Esiteri. Esiteri aherako abimubwirira umwami.

23 Barabigenzura basanga ari ko biri, abo bombi babamanika ku giti maze ibyo babyandikira imbere y’umwami mu gitabo cy’ubucurabwenge.

Est 3

Moridekayi asuzugura Hamani, na we ashaka kurimbura Abayuda

1 Hanyuma y’ibyo, Umwami Ahasuwerusi akuza Hamani mwene Hamedata Umwagagi amugira umutware mukuru, intebe ye ayiha icyubahiro ayirutisha iz’abatware bose bahakanywe.

2 Abagaragu b’umwami bose babaga bari ku irembo baramupfukamiraga bakamuramya, kuko umwami ari ko yari yategetse. Ariko Moridekayi we ntiyamupfukamiraga ngo amuramye.

3 Bukeye abagaragu b’umwami bari ku irembo ry’ibwami babaza Moridekayi bati “Ni iki gituma ucumura ku itegeko ry’umwami?”

4 Bakomeza kumuhana uko bukeye, atabyumviye babiregera Hamani ngo barebe ko yemera ibya Moridekayi, kuko yari yireguje ko ari Umuyuda.

5 Hamani abonye yuko Moridekayi atamupfukamiye ngo amuramye, ararakara cyane.

6 Abona yuko gufata Moridekayi wenyine ari nta cyo bimaze, kuko bari bamubwiye ubwoko bwa Moridekayi. Ni cyo cyatumye Hamani ashaka uburyo bwo kurimbura Abayuda bose bari mu gihugu cya Ahasuwerusi cyose, ari bo bwoko bwa Moridekayi.

7 Maze mu mwaka wa cumi n’ibiri Umwami Ahasuwerusi ari ku ngoma, mu kwezi kwa mbere kwitwa Nisani, baraguza inzuzi zitwa Puri imbere ya Hamani, baraguza iminsi yose n’amezi yose uko bikurikirana, bageze ku kwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari.

8 Hanyuma Hamani abwira Umwami Ahasuwerusi ati “Hariho ubwoko bwatatanye bunyanyagira mu mahanga yo mu bihugu utegeka byose. Amategeko yabwo ntahura n’ay’ayandi mahanga kandi ntibumvira amategeko y’umwami, ni cyo gituma nta cyo byunguye umwami kubihanganira.

9 Umwami nabishima iteka ricibwe, baryandike ko barimburwa. Nanjye nzatanga italanto z’ifeza inzovu, nzihe abanyabintu b’umwami, bazishyire mu bubiko bwe.”

10 Nuko umwami yambura impeta ku rutoki ayiha Hamani mwene Hamedata Umwagagi, umwanzi w’Abayuda.

11 Umwami abwira Hamani ati “Ifeza uzīhamanire, kandi ubwo bwoko ndabuguhaye ubugire uko ushaka.”

12 Bukeye ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa mbere bahamagara abanditsi b’umwami, bandika ibyo Hamani ategetse byose babyoherereza ibisonga by’umwami, n’abatware b’intebe batwaraga ibihugu bye byose, n’ibikomangoma byo mu mahanga yose, igihugu cyose uko imyandikire yacyo iri, n’ishyanga ryose uko ururimi rwaryo ruri, babyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi bashyiraho n’ikimenyetso cy’impeta ye.

13 Nuko bohereza inzandiko, baziha intumwa zizijyana mu bihugu by’umwami byose ngo bice Abayuda bose, abakuru n’abato, abana bato n’abagore, babarimbure babamareho umunsi umwe, ari wo munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, kandi ngo bajyane ibintu byabo ho iminyago.

14 Maze bandikira amahanga yose bakurikije urwo rwandiko, ngo bitegekwe mu bihugu byose ko bitegura uwo munsi.

15 Nuko intumwa ntizatinda zijyanwa n’itegeko ry’umwami, itegeko ryamamara ku murwa w’i Shushani. Maze umwami na Hamani bicazwa no kunywa, ariko abo ku murwa w’i Shushani barumirwa.

Est 4

Abayuda barizwa n’itegeko ry’umwami, babibwira Esiteri

1 Nuko Moridekayi amenye ibibaye ashishimura imyambaro ye, yambara ibigunira yitera ivu arasohoka ajya mu murwa hagati, araboroga ataka ijwi rirenga ry’umubabaro,

2 ajya imbere y’irembo ry’umwami kuko ari nta wabashaga kurinyuramo yambaye ibigunira.

3 Kandi mu bihugu byose aho itegeko n’iteka by’umwami byageraga, habagaho umubabaro mwinshi mu Bayuda bakiyiriza ubusa, bakarira bakaboroga kandi benshi muri bo biryamira hasi ku bigunira no mu ivu.

4 Bukeye abaja ba Esiteri n’inkone ze baraza barabimubwira arababara cyane, yoherereza Moridekayi imyambaro yo kwambara ngo bamwambure ibigunira, ariko yanga kuyambara.

5 Nuko Esiteri ahamagaza Hataki wo mu nkone z’umwami, uwo umwami yari yategetse kumukorera, amutuma amwihanangirije ngo asange Moridekayi, amubaze ibibaye n’impamvu zabyo.

6 Nuko Hataki aragenda, asanga Moridekayi ku karubanda ku irembo ry’ibwami.

7 Moridekayi amutekerereza ibyamubayeho byose, n’umubare w’impiya uko zingana Hamani yasezeranye kuzashyira mu bubiko bw’umwami, azitanga ku Bayuda ngo abarimbure.

8 Kandi amuha urwandiko rukurikije urw’iteka ryamamajwe i Shushani ryo kubarimbura, ngo arwereke Esiteri arumusomere. Aherako amwihanangiriza ngo asange umwami amwinginge, ahakirwe bene wabo kuri we.

9 Hataki aragaruka, abwira Esiteri ubutumwa bwa Moridekayi.

Esiteri yihara yemera guhakirwa bene wabo

10 Maze Esiteri atuma Hataki ubutumwa kuri Moridekayi ati

11 “Abagaragu b’umwami bose n’abantu bo mu bihugu by’umwami bazi yuko umuntu wese, umugabo cyangwa umugore usanze umwami mu rugo rw’ikambere adahamagawe, hariho itegeko rimwe gusa kuri bene uwo, aricwa. Keretse uwo umwami atunze inkoni ye y’izahabu, bisobanurwa ngo akire, ariko jyewe maze iminsi mirongo itatu umwami atampamagaye ngo musange.”

12 Nuko babwira Moridekayi ubutumwa bwa Esiteri.

13 Moridekayi na we arabatuma asubiza Esiteri ati “We kwibwira yuko ari wowe wenyine uzakira mu Bayuda bose kuko uri mu nzu y’umwami,

14 kuko niwicecekera rwose muri iki gihe, nta kizabuza Abayuda gutabarwa bakoroherwa biturutse ku bandi, ariko wowe n’ab’inzu ya so bazarimbuka. Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.”

15 Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi aramusubiza ati

16 “Genda uteranye Abayuda bari i Shushani bose mwiyirize ubusa munsabire, mumare iminsi itatu ku manywa na nijoro mutagira icyo murya cyangwa munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Uko ni ko nzasanga umwami, nirengagije itegeko, kandi niba nzarimbuka nzarimbuke.”

17 Moridekayi aherako aragenda, abigenza uko Esiteri yamutegetse.

Est 5

Esiteri ararika umwami na Hamani

1 Bukeye ku munsi wa gatatu, Esiteri yambara imyambaro y’ubwamikazi ajya mu rugo rw’ingombe rw’inzu y’umwami, kandi umwami yari yicaye ku ntebe y’ubwami mu nzu y’umwami, areba mu muryango.

2 Nuko umwami abonye Umwamikazi Esiteri ahagaze mu rugo, Esiteri amutonaho. Umwami atunga Esiteri inkoni y’izahabu yari afite mu ntoki, Esiteri aherako yigira hafi akora ku mutwe w’inkoni.

3 Nuko umwami aramubaza ati “Urashaka iki, Mwamikazi Esiteri? Cyangwa icyo usaba ni igiki? Ndakiguha naho cyaba umugabane w’igihugu cyanjye.”

4 Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, uyu munsi nazane na Hamani mu nkera mwiteguriye.”

5 Umwami aherako arategeka ati “Nimutebutse Hamani, kugira ngo icyo Esiteri ashaka abe ari cyo kiba.” Nuko umwami na Hamani bajya mu nkera Esiteri yiteguye.

6 Bakiri mu nkera banywa vino umwami abaza Esiteri ati “Urasaba iki, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w’igihugu nawuguha.”

7 Esiteri aramusubiza ati “Icyo nsaba kandi nshaka ni iki:

8 niba ntonnye ku mwami akemera kumpa icyo nsaba, agasohoza icyo nshaka, umwami na Hamani bazaze mu nkera nzabitegura, kandi ejo nzasubiza umwami icyo yambajije.”

Hamani ashinga igiti cyo kumanikaho Moridekayi

9 Nuko uwo munsi Hamani agenda anezerewe, yishima mu mutima. Ariko abonye Moridekayi ku irembo ry’ibwami, abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye, aramurakarira cyane.

10 Ariko Hamani ariyumanganya arataha atumira incuti ze n’umugore we Zereshi;

11 abatekerereza uko atunze akagira icyubahiro n’uko afite abana benshi, n’uko umwami yamukijije mu bintu byose, kandi ababwira uko umwami yamukijije akamurutisha abatware n’abagaragu be bose.

12 Hamani arongera arababwira ati “Kandi n’Umwamikazi Esiteri nta wundi yakundiye kujyana n’umwami mu nkera yiteguye keretse jyewe, ndetse n’ubu yandaritse ngo n’ejo nzazane n’umwami.

13 Ariko ibyo byose nta cyo bimariye, nkibona wa Muyuda Moridekayi yicara ku irembo ry’umwami.”

14 Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze zose bamugira inama bati “Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, maze ejo uzavugane n’umwami umusabe Moridekayi ukimumanikeho, uhereko ubone kujyana n’umwami mu nkera unezerwe.” Nuko Hamani ashima iyo nama, aherako ashinga igiti.

Est 6

Umwami amenya ko Moridekayi ari we wamuburiye

1 Iryo joro umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy’ubucurabwenge bagisomera umwami,

2 basanga byaranditswe yuko Moridekayi ari we wareze abagabo babiri bo mu nkone z’umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica Umwami Ahasuwerusi.

3 Umwami arabaza ati “Mbese Moridekayi uwo, hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?”

Abagaragu b’umwami b’abahereza baramusubiza bati “Nta cyo yahawe.”

4 Umwami arabaza ati “Ni nde uri mu rugo?”

Kandi ubwo Hamani yari ahagaze mu rugo rw’imbere ibwami, azanywe no kuvugana n’umwami ngo amusabe kumanika Moridekayi ku giti yamwiteguriye.

5 Abagaragu b’umwami baramusubiza bati “Hamani ni we uri mu rugo.”

Umwami ati “Naze.”

6 Nuko Hamani araza. Umwami aramubaza ati “Umuntu umwami akunze kubaha yagirirwa ate?”

Hamani aribwira ati “Hari uwo umwami yakunda kubaha kunduta?”

7 Hamani asubiza umwami ati “Uwo umwami akunze kubaha,

8 bazane imyambaro y’ubwami umwami ajya yambara, n’ifarashi umwami agenderaho itamirijwe ikamba ry’ubwami.

9 Maze iyo myambaro n’iyo farashi babihe umwe wo mu batware b’umwami barusha abandi gukomera, bayambike uwo muntu umwami akunze kubaha, bamugendeshe mu nzira yo mu murwa ahetswe n’iyo farashi, barangururire imbere ye bati ‘Uko ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.’ ”

10 Nuko umwami abwira Hamani ati “Huta wende imyambaro n’ifarashi uko uvuze, ubigenze utyo Moridekayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ibwami, ntihagira ikintu kibura mu byo uvuze byose.”

11 Nuko Hamani ajyana imyambaro n’ifarashi, yambika Moridekayi amugendesha mu nzira yo mu murwa ahetswe n’ifarashi, arangururira imbere ye ati “Uku ni ko bazajya bagenza umuntu umwami akunze kubaha.”

12 Hanyuma Moridekayi asubira ku irembo ry’ibwami. Ariko Hamani arihuta asubira iwe ababaye kandi yitwikiriye.

13 Aherako atekerereza umugore we Zereshi n’incuti ze zose ibyamubayeho byose. Nuko abajyanama be n’umugore we Zereshi baramubwira bati “Moridekayi uwo ubwo utangiye gucogorera imbere ye, niba ari uwo mu rubyaro rw’Abayuda ntuzamushobora, ahubwo uzagwa imbere ye.”

14 Bakivugana na we haza inkone z’umwami, zihuta kujyana Hamani mu nkera Esiteri yari yiteguye.

Est 7

Esiteri ahakirwa ubwoko bwabo; Hamani amanikwa

1 Nuko umwami na Hamani bazana na Esiteri umwamikazi mu nkera.

2 Kuri uwo munsi wa kabiri umwami yongera kubaza Esiteri bari mu nkera ati “Urasaba iki Mwamikazi Esiteri, ukagihabwa? Urashaka iki? Naho wansaba umugabane w’igihugu nawuguha.”

3 Nuko Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati “Niba ngutonnyeho nyagasani ukabishima, ngusabye agahanga kanjye ndetse ukize n’ubwoko bwacu. Ni cyo nsaba

4 kuko jyewe n’ubwoko bwacu twaguzwe ngo twicwe, turimburwe tumarweho. Iyaba twaraguriwe kuba imbata n’abaja nta cyo mba mvuze, nubwo uwo mwanzi atabasha kuriha umwami ibyo aba yishe.”

5 Maze Umwami Ahasuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati “Ni nde uhangaye kwigira iyo nama, kandi ari he?”

6 Esiteri aramusubiza ati “Umwanzi wacu uturenganya ni uyu mugome Hamani.” Hamani agirira ubwoba imbere y’umwami n’umwamikazi.

7 Muri ako kanya umwami ahagurukana uburakari ava mu nkera, arasohoka ajya mu murima w’ibwami. Hamani na we ahagurutswa no gusaba Umwamikazi Esiteri agahanga ke, kuko yari abonye ko umwami amaramaje kumugirira nabi.

8 Hanyuma umwami agaruka ava mu murima w’ibwami, yinjira mu nzu y’inkera asanga Hamani yikubise ku gisasiro aho Esiteri yari ari. Umwami aherako aravuga ati “Mbese agiye no gufatira umwamikazi mu nzu aho ndora?”

Ijambo rigihinguka mu kanwa k’umwami, Hamani bamupfuka mu maso.

9 Maze Haribona, umwe mu nkone zakoreraga umwami aravuga ati “Ndetse mu rugo rwa Hamani hashinze igiti kirekire cya mikono mirongo itanu, Hamani yiteguriye kumanikaho Moridekayi kandi ari we wavuze ibyagiriye umwami neza.”

Umwami arategeka ati “Abe ari cyo mumumanikaho.”

10 Nuko Hamani bamumanika ku giti yiteguriye Moridekayi, maze uburakari bw’umwami buracogora.