Est 8

Moridekayi akuzwa; iteka ryo kwica Abayuda rikuka

1 Uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani, umwanzi w’Abayuda. Maze Moridekayi aza imbere y’umwami kuko Esiteri yari yavuze icyo bapfana.

2 Umwami aherako yiyambura impeta, iyo yari yatse Hamani ayiha Moridekayi. Maze Esiteri aha Moridekayi ubutware bw’ibya Hamani.

3 Hanyuma Esiteri yongera kuvugira imbere y’umwami, amwikubita imbere amwinginga arira, ngo amareho inama mbi ya Hamani Umwagagi, n’imigambi ye yari yagambiriye kugirira Abayuda.

4 Umwami atunga Esiteri inkoni y’izahabu, nuko Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y’umwami

5 aravuga ati “Umwami nabishima kandi niba mutonnyeho, ibyo mvuga bikamutunganira nkaba nkundwakaye, ndabinginga ngo bandike inzandiko zo gukura izo Hamani mwene Hamedata Umwagagi yagambiriye, akazandikishiriza kurimbura Abayuda bari mu bihugu by’umwami byose.

6 Mbese nabasha nte kwihanganira kureba ibyago bizaba ku bwoko bwacu? Cyangwa nabasha nte kwihanganira kuzareba bene wacu barimburwa?”

7 Umwami Ahasuwerusi asubiza Umwamikazi Esiteri na Moridekayi Umuyuda ati “Dore ngabiye Esiteri ibya Hamani, kandi we bamumanitse ku giti muhora kubangurira ukuboko kwe kugirira nabi Abayuda.

8 Nuko namwe mwandikire Abayuda uko mushatse, mubandikire mu izina ry’umwami muhomeho ikimenyetso cy’impeta ye, kuko inzandiko zanditswe mu izina ry’umwami zigahomwaho ikimenyetso cy’impeta ye, nta muntu ubasha kuzikura.”

9 Nuko icyo gihe ku munsi wa makumyabiri n’itatu w’ukwezi kwa gatatu kwitwa Sivani, bahamagara abanditsi b’umwami bandika ibyo Moridekayi ategetse Abayuda byose, n’ibisonga by’umwami n’abatware b’intebe n’abatware b’ibihugu uko ari ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye i Buhindi ukageza Etiyopiya, igihugu cyose nk’uko imyandikire yacyo imeze, n’ishyanga ryose uko ururimi rwayo ruri, bandikira n’Abayuda mu rurimi rwabo uko imyandikire yabo imeze.

10 Nuko Moridekayi abyandika mu izina ry’Umwami Ahasuwerusi, abihomaho ikimenyetso cy’impeta y’umwami, yohereza intumwa zijyana izo nzandiko bahetswe n’amafarashi akorera umwami kandi afite imbaraga, yakenurirwaga mu kiraro cy’umwami.

11 Muri izo nzandiko umwami yemerera Abayuda bo mu midugudu yose ngo baterane birwaneho bashikamye, kugira ngo bazice barimbure, bamareho ingabo zose z’amoko yose zo muri ibyo bihugu zizabatera, bice n’abana babo bato n’abagore babo bajyane ibintu byabo ho iminyago,

12 kandi ibyo bizabe ku munsi umwe mu bihugu byose by’Umwami Ahasuwerusi, ari wo munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari.

13 Urwandiko rukurikije urwategetse yuko iteka rizamamazwa mu bihugu byose, ruherako rwandikirwa amahanga yose, ruvuga yuko Abayuda bakwiriye kuba biteguye kuri uwo munsi, guhōra inzigo ku banzi babo.

14 Nuko intumwa zihetswe n’amafarashi y’imbaraga yakoreraga umwami, zigenda zitewe umwete zihutishwa n’itegeko ry’umwami, itegeko ryamamara mu murwa w’i Shushani.

15 Hanyuma Moridekayi arasohoka ajya imbere y’umwami, yambaye imyambaro y’ubwami y’umukara wa kabayonga n’iy’ibitare, n’ikamba rinini ry’izahabu n’umwitero w’igitare cyiza n’uw’umuhengeri, nuko abo mu murwa w’i Shushani bararangurura barishima.

16 Abayuda na bo baracya baranezerwa, barishima bagira icyubahiro.

17 Nuko mu gihugu cyose no mu mudugudu wose aho itegeko n’iteka by’umwami byageraga, Abayuda baranezerwaga bakishima, bakagira ibirori n’umunsi mukuru. Maze abantu benshi bo mu mahanga yo mu gihugu bihindura Abayuda, kuko Abayuda bari babateye ubwoba.

Est 9

Abayuda bica abanzi babo

1 Ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa cumi n’abiri kwitwa Adari, itegeko n’iteka by’umwami byendaga gusohozwa. Ni wo munsi abanzi b’Abayuda bibwiraga ko bagiye kubagiraho ububasha, ariko birahinduka Abayuda baba ari bo bagira ububasha ku banzi babo.

2 Nuko Abayuda bateranira mu midugudu yabo mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose, ngo bafate abashakaga kubagirira nabi. Nta muntu wabashaga kubabuza kuko amahanga yose yari yabatinye.

3 Maze abatware b’ibihugu byose n’ibisonga by’umwami, n’abatware b’intebe n’abakoraga imirimo y’umwami batabara Abayuda, kuko Moridekayi yari yabateye ubwoba.

4 Moridekayi uwo yari akomeye mu rugo rw’umwami, yamamara mu bihugu byose kandi yajyaga arushaho gukomera.

5 Nuko Abayuda bicisha abanzi babo inkota, barabatsemba babamaraho, bagirira ababangaga uko bashatse.

6 Ku murwa w’i Shushani Abayuda bahica abagabo magana atanu, barabarimbura.

7 Bica na Parishanidata na Dalifoni na Asipata,

8 na Porata na Adaliya na Aridata,

9 na Parimashita na Arisayi na Aridayi na Vayizata,

10 bene Hamani mwene Hamedata umwanzi w’Abayuda, uko ari icumi barabica ariko ntibagira icyo banyaga.

11 Uwo munsi umwami abwirwa umubare w’abiciwe mu murwa w’i Shushani.

12 Nuko umwami abwira Umwamikazi Esiteri ati “Abayuda bishe abagabo magana atanu mu murwa w’i Shushani barabarimbura, bica na bene Hamani icumi. Mbese none mu bindi bihugu by’umwami bakoze ibingana iki? Hariho icyo usaba ukagihabwa? Hariho ikindi ushaka ngo gikorwe?”

13 Esiteri aramusubiza ati “Umwami nabishaka, yemerere Abayuda bari i Shushani ejo bazabigenze nk’uko itegeko ry’uyu munsi rimeze, kandi bene Hamani uko ari icumi bamanikwe ku giti.”

14 Nuko umwami ategeka ko biba bityo, iteka ryamamara i Shushani na bene Hamani uko ari icumi barabamanika.

15 Bukeye bwaho ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayuda bari i Shushani baraterana bahica abagabo magana atatu, ariko ntibagira icyo banyaga.

16 Kandi abandi Bayuda bo mu bihugu by’umwami baraterana birwanaho, bica mu banzi babo abantu inzovu indwi n’ibihumbi bitanu, baruhuka ababangaga ariko ntibagira icyo banyaga.

17 Uko ni ko byabaye ku munsi wa cumi n’itatu w’ukwezi kwa Adari. Ku wa cumi n’ine bararuhuka, bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.

18 Ariko Abayuda b’i Shushani baraterana ku munsi wa cumi n’itatu w’uko kwezi no ku wa cumi n’ine, maze ku wa cumi n’itanu wako bararuhuka bawugira umunsi wo gusangiriraho no kunezerwa.

19 Ni cyo gituma uwo munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa Adari, Abayuda b’imusozi babaga mu midugudu idafite inkike, bawugira umunsi wo kunezererwaho no gusangira, n’umunsi mwiza wo guhana amafunguro.

Moridekayi ategeka ko iyo minsi iba iminsi mikuru

20 Hanyuma Moridekayi yandika ibyo, abyoherereza Abayuda bose bo mu bihugu by’Umwami Ahasuwerusi byose, aba hafi n’aba kure,

21 abategeka ko umunsi wa cumi n’ine n’uwa cumi n’itanu w’ukwezi Adari, bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye,

22 kuko iyo minsi ari yo Abayuda baruhukiyemo abanzi babo, kandi uko kwezi akaba ari ko kwababereye uk’umunezero mu cyimbo cy’umubabaro, hakaba umunsi mwiza mu cyimbo cyo kwirabura. Kandi abategeka ko bayigira iminsi yo gusangiriraho no kunezerwa, bagahana amafunguro, bagaha abakene impano.

23 Nuko Abayuda basezerana yuko bazajya babigenza nk’uko babitangiye, kandi nk’uko Moridekayi yabandikiye,

24 kuko Hamani mwene Hamedata Umwagagi umwanzi w’Abayuda bose yari yagambiriye ko arimbura Abayuda, kandi yari yejeje inzuzi zitwa Puri ngo abarimbure abamareho.

25 Ariko ijambo rigeze ku mwami, umwami atuma inzandiko zo gutegeka yuko ubugambanyi bwe yagambaniye Abayuda bumugaruka, kandi ngo ubwe n’abahungu be bamanikwe ku giti.

26 Ni cyo gituma iyo minsi bayita Purimu, bayitiriye Puri. Maze ku bw’amagambo yo muri urwo rwandiko yose, n’ibyo babonye mu byabaye n’ibyababayeho,

27 bituma Abayuda bategeka iyo minsi uko ari ibiri, ko bazajya bayigira iminsi mikuru uko umwaka utashye, mu gihe cyayo gitegetswe nk’uko byari byanditswe. Barabisezerana ubwabo n’urubyaro rwabo, n’abajyaga bifatanya na bo bose ngo bye kuzakuka.

28 Kandi bategeka yuko imiryango yose yo mu bihugu byose no mu midugudu yose, bazajya bibuka iyo minsi bakayigira iminsi mikuru ku ngoma zose, kandi ngo iyo minsi ya Purimu ntizakuke mu Bayuda cyangwa ngo urwibutso rwabo rwibagirane mu rubyaro rwabo.

29 Nuko Umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili, na Moridekayi Umuyuda bandikisha ububasha bwose, bahamya urwo rwandiko rwa kabiri rwa Purimu.

30 Yoherereza inzandiko Abayuda bose bo mu bihugu ijana na makumyabiri na birindwi byo mu gihugu cya Ahasuwerusi, izo nzandiko zavugaga iby’amahoro n’iby’ukuri,

31 kugira ngo ahamye iyo minsi mikuru ya Purimu mu bihe byategetswe, uko Moridekayi Umuyuda n’Umwamikazi Esiteri babitegetse bakabyisezeranira ubwabo n’urubyaro rwabo, ibyo kwiyiriza ubusa no kuboroga kwabo.

32 Nuko itegeko rya Esiteri rihamya ibya Purimu, maze byandikwa mu gitabo.

Est 10

1 Nuko Umwami Ahasuwerusi akoresha ikoro abo mu gihugu n’abo mu birwa byo mu nyanja nini.

2 Ariko ibyo yakoreshaga ububasha bwe n’imbaraga ze byose, n’ibyerekana neza uko umwami yakujije Moridekayi akaba umuntu ukomeye, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’u Bumedi n’u Buperesi?

3 Kuko uwo Muyuda Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi, kandi yari akomeye mu Bayuda agashimwa na bene se uko bangana, agashakira ubwoko bwabo ibyiza kandi akajya abwira urubyaro rwe amahoro.

Neh 1

Nehemiya yumva inkuru z’ibyago by’ab’i Yerusalemu

1 Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya.

Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani,

2 Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n’abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z’Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n’inkuru z’i Yerusalemu.

3 Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy’u Buyuda bagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z’i Yerusalemu zarasenyutse n’amarembo yaho yarahiye.”

Gusenga kwa Nehemiya

4 Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyiriza ubusa nsengera imbere y’Imana nyir’ijuru nti

5 “Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir’ijuru, Mana nkuru itera ubwoba, ikomereza isezerano n’imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo,

6 none tegera ugutwi kwawe kumve n’amaso yawe arebe, wumve gusenga umugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe b’Abisirayeli, nātura ibyaha Abisirayeli twagukoreye. Ni koko jyewe n’inzu ya data twaragucumuye.

7 Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe n’ibyategetswe n’amateka yawe, ibyo wategetse umugaragu wawe Mose.

8 Ndakwinginze, ibuka ijambo wategetse umugaragu wawe Mose uti ‘Nimucumura nzabatataniriza mu mahanga’,

9 kandi uti ‘Ariko nimungarukira mukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera y’isi, nzabakurayo mbateranye mbazane aho nitoranirije nkahatuza izina ryanjye.’

10 “Abo ni bo bagaragu bawe n’abantu, wacunguje ububasha bwawe bwinshi n’amaboko yawe akomeye.

11 Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k’umugaragu wawe n’ukw’abagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe, none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi n’uyu mugabo.”

Kandi ubwo nari umuziritsi wa vino y’umwami.

Neh 2

Umwami yohereza Nehemiya i Yerusalemu

1 Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere y’umwami, maze nenda vino nyihereza umwami. Kandi mbere hose sinagiraga umubabaro imbere ye.

2 Umwami arambaza ati “Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi keretse umubabaro wo mu mutima.”

Mbyumvise ndatinya cyane.

3 Umwami ndamusubiza nti “Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n’ahantu h’ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n’amarembo yaho akaba yarahiye?”

4 Umwami arambaza ati “Hari icyo unsaba?”

Nuko nsaba Imana nyir’ijuru,

5 maze nsubiza umwami nti “Niba umwami abikunze kandi umugaragu wawe nkakugiraho ubuhake, unyohereze i Buyuda mu murwa urimo ibituro bya ba sogokuruza, mbone kuwubaka.”

6 Umwami yari yicaranye n’umwamikazi arambaza ati “Urugendo rwawe ruzaba urw’iminsi ingahe, kandi uzagaruka ryari?” Nuko umwami yemera ko ngenda dusezerana igihe.

7 Kandi nsaba umwami nti “Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya y’uruzi, ngo bampe inzira ngere i Buyuda.

8 Bampe n’urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ikibira cy’umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo y’umunara w’inzu, kandi n’iby’inkike z’umurwa n’iby’inzu nzabamo.”

Umwami arabinyemerera, abitewe n’ukuboko kwiza kw’Imana yanjye kwari kundiho.

Nehemiya ajya kureba inkike zasenyutse

9 Maze ndagenda nsanga ibisonga byo hakurya y’uruzi mbaha inzandiko z’umwami, kandi umwami yari yantumanye n’abatware b’ingabo n’abagendera ku mafarashi.

10 Bukeye Sanibalati w’Umuhoroni na Tobiya umugaragu w’Umwamoni babyumvise birabababaza cyane, yuko haje umuntu wazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza.

11 Nuko ngeze i Yerusalemu marayo gatatu.

12 Nijoro mbyukana n’abantu bake, kandi sinagize umuntu mbwira icyo Imana yanjye yanshyize mu mutima ngo ngikorere i Yerusalemu, kandi nta farashi twajyanye keretse iyari impetse.

13 Nuko iryo joro ndasohoka nyura mu irembo rijya mu gikombe, nkomeza inzira y’iriba ry’ikiyoka no mu irembo rinyuzwamo imyanda, nitegereza inkike z’i Yerusalemu zasenyutse n’amarembo yaho yahiye.

14 Maze njya ku irembo ry’isōko no ku kidendezi cy’umwami, ariko ntihaboneka inzira y’ifarashi yari impetse.

15 Iryo joro nzamuka iruhande rw’akagezi nitegereza inkike, mperako ndahindukira nyura mu irembo rijya mu gikombe, nuko ndagaruka.

16 Ariko abatware ntibamenya iyo nagiye cyangwa icyo nakoze, ndetse sinari nabwiye Abayuda cyangwa abatambyi n’abanyacyubahiro n’abatware, haba n’abandi bakora umurimo.

Nehemiya akomeza abantu ngo bubake

17 Mperako ndababwira nti “Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n’amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y’i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.”

18 Mbabwira ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.

19 Ariko Sanibalati w’Umuhoroni na Tobiya umugaragu w’Umwamoni na Geshemu w’Umwarabu babyumvise, baraduseka badushinyagurira baratugaya bati “Ibyo mukora ibyo ni ibiki? Murashaka kugomera umwami?”

20 Maze ndabasubiza nti “Imana nyir’ijuru ni yo izatubashisha. Ni cyo kizatuma twebwe abagaragu bayo duhaguruka tukubaka, ariko mwebwe nta mugabane, nta buryo nta n’urwibutso mufite muri Yerusalemu.”

Neh 3

Amazina y’abubatsi

1 Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b’abatambyi, bubaka irembo ry’intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli.

2 Abagabo b’i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka.

Kandi Zakuri mwene Imuri ni we wakurikiragaho yubaka.

3 Irembo ry’amafi ryubakwa na bene Hasenaya batera ibikingi byaryo, bateraho n’inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo.

4 Kandi Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi, ni we wakurikiragaho asana.

Meshulamu mwene Berekiya mwene Meshezabēli akurikiraho asana.

Na Sadoki mwene Bāna akurikiraho asana.

5 Ab’i Tekowa bakurikiragaho basana, ariko imfura zo muri bo ntizagandukiraga umurimo wa shebuja.

6 Kandi irembo rya kera ryasanwe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamu mwene Besodeya, batera ibikingi byaryo, bateraho n’inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo.

7 Melatiya w’i Gibeyoni na Yadoni w’Umunyameronoti, ab’i Gibeyoni n’ab’i Misipa bo mu butware bw’igisonga cy’umwami cyo hakuno y’uruzi, na bo bakurikiragaho basana.

8 Uziyeli mwene Harihaya b’abacuzi b’izahabu, ni bo bakurikiragaho basana. Na Hananiya umwe wo mu bahanga binjiza imibavu akurikiraho asana, barenga hamwe muri Yerusalemu bageza ku nkike ngari.

9 Kandi Refaya mwene Huri umutware w’igice kimwe cy’i Yerusalemu, na we akurikiraho asana.

10 Yedaya mwene Harumafu akurikiraho asana, aherekeye inzu ye.

Na Hatushi mwene Hashabuneya akurikiraho asana.

11 Malikiya mwene Harimu na Hashubu mwene Pahatimowabu, basana ahandi hamwe n’umunara w’itanura.

12 Kandi Shalumu mwene Haloheshi umutware w’ikindi gice cy’i Yerusalemu, we n’abakobwa be bakurikiragaho basana.

13 Irembo rijya mu gikombe risanwa na Hanuni n’abaturage b’i Zanowa, bararyubaka bateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo, basana inkike ya mikono igihumbi bageza ku irembo rinyuzwamo imyanda.

14 Kandi irembo rinyuzwamo imyanda risanwa na Malikiya mwene Rekabu, umutware wo mu butware bw’i Betihakeremu. Uwo araryubaka ateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo.

15 Irembo ry’isōko risanwa na Shaluni mwene Kolihoze, umutware wo mu butware bw’i Misipa. Araryubaka, ararisakara ateraho inzugi zaryo n’ibyuma bizihindira n’ibihindizo byaryo, yubaka n’inkike y’ikidendezi cy’i Silowa aherekeye isambu y’umwami, bageza ku nzuririro zimanuka ziva mu mudugudu wa Dawidi.

16 Nehemiya mwene Azibuki umutware w’igice kimwe cy’i Betisuri, ni we wakurikiragaho asana ageza aherekeye ibituro bya Dawidi no kugeza ku kidendezi cyafukuwe, ukageza ku nzu y’abanyamahanga.

17 Abalewi: Rehumu mwene Bani akurikiraho asana.

Hashabiya umutware w’igice kimwe cy’i Keyila, akurikiraho asana inkike ye.

18 Hakurikiraho bene wabo basana, barimo Bavayi mwene Henadadi umutware w’ikindi gice cy’i Keyila.

19 Kandi Ezeri mwene Yoshuwa umutware w’i Misipa, akurikiraho asana ikindi gice cyerekeye ahazamuka hajya mu bubiko bw’intwaro z’intambara, aho inkike ihetera.

20 Baruki mwene Zabayi akurikiraho asana ikindi gice afite umwete, ahereye aho inkike ihetera akageza ku muryango w’inzu ya Eliyashibu, Umutambyi mukuru.

21 Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku muryango w’inzu ya Eliyashibu akageza aho inzu igarukira.

22 Abatambyi n’abantu bo mu kibaya bakurikiraho basana.

23 Benyamini na Hashubu bakurikiraho, basana ahateganye n’inzu yabo.

Azariya mwene Māseya mwene Ananiya akurikiraho, asana ahabangikanye n’inzu ye.

24 Binuwi mwene Henadadi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku nzu ya Azariya akageza aho inkike ihetera ku nkokora.

25 Palali mwene Uzayi ni we wasannye ahabangikanye n’aho inkike ihetera, n’umunara wometswe ku nzu y’umwami yo haruguru yegereye urugo rw’abarinzi.

Pedaya mwene Paroshi akurikiraho asana.

26 Kandi Abanetinimu babaga Ofeli, ahateganye n’irembo ry’amazi ryerekeye iburasirazuba n’umunara wometsweho.

27 Ab’i Tekowa bakurikiraho basana ikindi gice giteganye n’umunara munini wubatsweho, ukageza ku nkike ya Ofeli.

28 Haruguru y’irembo ry’amafarashi hasanwa n’abatambyi, umuntu wese asana ahateganye n’inzu ye.

29 Sadoki mwene Imeri akurikiraho asana ahateganye n’inzu ye, na Shemaya mwene Shekaniya umukumirizi w’irembo ry’iburasirazuba, akurikiraho asana.

30 Hananiya mwene Shelemiya, na Hanuni umuhungu wa gatandatu muri bene Salafu bakurikiraho, basana ikindi gice. Meshulamu mwene Berekiya akurikiraho, asana ahateganye n’inzu ye.

31 Malikiya wo mu bacuzi b’izahabu akurikiraho asana ageza ku nzu y’Abanetinimu n’iy’abatunzi, aherekeye irembo rya Hamifukadi no kugeza ahazamuka hajya ku nkokora.

32 Kandi hagati y’ahazamuka hajya ku nkokora n’irembo ry’intama, hasanwa n’abacuzi b’izahabu n’abatunzi.

Bashinyagurirwa na Sanibalati

33 Bukeye Sanibalati yumvise ko twubaka inkike ararakara, agira umujinya mwinshi acyurira Abayuda.

34 Avugira imbere ya bene se n’imbere y’ingabo z’i Samariya ati “Ziriya mbwa z’Abayuda ziragira ibiki? Mbese bariyubakira igihome? Cyangwa se bazatamba igitambo? Barenda kubaka ngo buzurizeho? Bagiye gutaburura amabuye bayakura mu byavu by’ibishingwe, kandi yarahiye?”

35 Kandi Tobiya w’Umwamoni yari kumwe na we aravuga ati “N’ibyo bubaka ibyo, ingunzu nibyurira izasenya iyo nkike yabo y’amabuye.”

36 Nuko ndasenga nti “Mana yacu, umva uko dusuzuguwe. Ibitutsi badututse abe ari bo bihama, ubatange banyagwe bajyanwe mu gihugu babe abanyagano.

37 Kandi ntugatwikīre gukiranirwa kwabo, n’icyaha cyabo ntikigahanagurwe imbere yawe kuko babaye ikigusha ku bubatsi.”

38 Nuko twubaka inkike yose turayihuza, ariko yari igicagase kuko abantu bari bagize umwete wo gukora.

Neh 4

1 Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n’Abarabu n’Abamoni n’Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z’i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane,

2 bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab’i Yerusalemu, babatere imidugararo.

3 Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n’abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro.

Bubaka biteguye kurwana

4 Hanyuma Yuda aravuga ati “Abikorezi bacitse intege kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubaka inkike.”

5 Abanzi bacu baravuga bati “Ntibazamenya, ntibazitegereza kugeza aho tuzabatungurira tukabica, tukabuza umurimo gukorwa.”

6 Kandi Abayuda bari baturanye n’abanzi bacu bavaga mu misozi hose bakajya batuburira, ndetse batuburiye ibihe cumi ngo tugaruke aho bari.

7 Ni cyo cyatumye nshyira abantu inyuma y’inkike mu bikombe no mu mpinga, nkajya mbashyira hamwe n’ab’imiryango yabo, bitwaje inkota n’amacumu n’imiheto.

8 Nitegereje ndahaguruka mbwira abantu b’imfura, n’abatware n’abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwami ukomeye uteye ubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n’abakobwa banyu n’abagore banyu, n’ingo zanyu.”

9 Nuko abanzi bacu bumva ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduye ubusa imigambi yabo maze twese dusubira ku nkike, umuntu wese asubira ku murimo we.

10 Uhereye ubwo abagaragu banjye bamwe bakomezaga gukora uwo murimo, abandi bakenda amacumu n’ingabo n’imiheto n’amafurebo y’ibyuma, kandi abatware bari inyuma y’ab’umuryango wa Yuda babavuna.

11 Abubakaga inkike n’abikoreraga n’ababakoreraga, umuntu wese yakoreshaga ukuboko kumwe ukundi gufashe intwaro ye y’intambara,

12 n’abubatsi umuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubaka ameze atyo, n’uwavuzaga ikondera yabaga ari iruhande rwanjye.

13 Maze mbwira imfura n’abatware n’abandi bantu nti “Umurimo urakomeye, urakorwa hagari kandi natwe twiciye amashinga ku nkike, umuntu ari kure ya mugenzi we.

14 Aho muzumva ijwi ry’ikondera hose abe ari ho mujya mudutabarira, Imana yacu ni yo izaturwanirira.”

15 Uko ni ko twakoraga umurimo, bamwe bagafata amacumu uhereye mu museke ukageza nimugoroba inyenyeri zigaragara.

16 Icyo gihe mbwira abantu nti “Umuntu wese n’umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakore umurimo.”

17 Ubwo ntitwiyamburaga imyambaro yacu, jyewe cyangwa bene data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi badukurikiraga, umuntu wese yajyaga ku mugezi afite intwaro ye y’intambara.

Neh 5

Abantu bitotombera uburetwa bw’Abayuda

1 Bukeye rubanda rw’Abayuda n’abagore babo baritotomba cyane, barega bene wabo b’Abayuda

2 kuko bamwe bavugaga bati “Abahungu bacu n’abakobwa bacu turi benshi, reka tujye kwihahira tubone ibidutunga tubeho.”

3 Kandi abandi baravugaga bati “Amasambu yacu n’inzabibu zacu n’amazu yacu twabitanze ho ingwate, dufite inzara reka tujye guhaha.”

4 Kandi n’abandi baravugaga bati “Twagujije ifeza z’umusoro w’umwami dutanze amasambu yacu n’inzabibu zacu ho ingwate.

5 Ariko rero twebwe na bene wacu dusangiye ubwoko, kandi abana bacu na bo bava inda imwe n’ababo. Nyamara abahungu bacu n’abakobwa bacu tubatanga ho ibiretwa, ndetse abakobwa bacu bamwe bageze mu buretwa kandi tubuze uko twagira ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n’inzabibu zacu bifitwe n’abandi.”

6 Numvise kwitotomba kwabo n’amaganya yabo, ndarakara cyane.

7 Mperako nigira inama ubwanjye, ntonganya imfura n’abatware ndababwira nti “Muraguriza bene wanyu inyungu irenze urugero, umuntu wese aguriza mwene wabo.”

Nuko mbateraniriza iteraniro rinini.

8 Ndababwira nti “Twebweho uko dushoboye twacunguye bene wacu b’Abayuda bari baraguzwe n’Abanyamahanga, none namwe murashaka kugura bene wanyu. Mbese twe twabagura tukabatunga?” Nuko baraceceka babura icyo bavuga.

9 Ndongera ndavuga nti “Ibyo mukora si byiza. Mbese ibikwiriye si uko mwagenda mwubaha Imana yacu, ntimwitukishe mu banzi bacu b’abanyamahanga?

10 Nanjye na bene data n’abagaragu banjye twabagurizaga ifeza n’ingano. None ndabinginze tubaharire imyenda batubereyemo.

11 Ndetse uyu munsi mubasubize amasambu yabo n’inzabibu zabo, n’inzelayo zabo n’amazu yabo, mubasubize cya gice kimwe mu ijana cy’ifeza, n’icy’ingano n’icya vino n’icy’amavuta, ibyo mwabakaga.”

12 Maze baravuga bati “Tuzabibasubiza kandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nk’uko uvuze.”

Nuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk’uko basezeranye.

13 Maze nkunkumura umwenda nari niteye ndavuga nti “Imana izakunkumure itya umuntu wese udasohoza iri sezerano, imukure mu nzu ye no ku murimo we. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.”

Iteraniro ryose riremera riti “Amen.” Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk’uko basezeranye.

Nehemiya atwara abantu neza yanga kubāka ikoro

14 Kandi uhereye igihe naherewe ubutware ngo mbe igisonga cy’umwami mu gihugu cy’u Buyuda, uhereye ku mwaka wa makumyabiri ukageza ku wa mirongo itatu n’ibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi n’ibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga n’amakoro y’ubusonga.

15 Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushya bibāka ibyokurya na vino, udashyizeho shekeli z’ifeza mirongo ine, ndetse n’abagaragu babo batwaza rubanda igitugu. Ariko jyewe si ko nabigenje kuko nubahaga Imana,

16 ahubwo nagiraga umwete wo gukora nubaka inkike kandi nta gikingi cyose twaguze, kandi n’abagaragu banjye bose bateraniraga ku murimo.

17 Kandi abagabo ijana na mirongo itanu bo mu Bayuda n’abatware babo bariraga ku meza yanjye, udashyizeho abo twasangiye bandi bavaga mu mahanga adukikije.

18 Kandi igerero ry’umunsi umwe ryabagamo inka imwe n’intama esheshatu zitoranijwe, bantekeraga n’inkoko kandi uko iminsi cumi yashiraga bazanaga vino z’amoko yose, ariko ibyo byose uko bingana sinabyakaga abantu ho ikoro ry’ubusonga, kuko abo bantu barushywaga n’uburetwa.

19 Mana yanjye, wibuke ibyo nakoreye aba bantu, ubinyiturire ibyiza.

Neh 6

Umurimo w’Imana udeheshwa n’ubugambanyi n’ibikangisho

1 Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n’abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo.

2 Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi.

3 Nanjye mbatumaho intumwa ndababwira nti “Ndakora umurimo ukomeye sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwica umurimo ngo manuke mbasange.”

4 Bantumaho batyo kane, nanjye mbasubiza ntyo.

5 Maze Sanibalati yongera kuntumaho umugaragu we ubwa gatanu atyo, afite urwandiko rurambuye mu ntoki ze

6 rwari rwanditswemo ngo

“Mu mahanga hari impuha kandi na Geshemu aravuga yuko wowe n’Abayuda mushaka kugoma. Ngo ni cyo gituma mwubaka inkike kandi ngo urashaka kuba umwami wabo. Uko ni ko izo mpuha zivugwa.

7 Ngo washyizeho n’abahanuzi bo kwamamaza ibyawe i Yerusalemu, ngo mu Bayuda harimo umwami. None ngwino tujye inama kuko izo nkuru batazabura kuzibwira umwami.”

8 Nanjye mutumaho nti “Ibyo uvuze ibyo nta byabaye, ahubwo ni wowe wabyihimbiye mu mutima wawe.”

9 Bose bashaka kudukangisha bibwira yuko amaboko yacu azatentebuka, umurimo ntukorwe.

Ariko Mana yanjye, unkomereze amaboko!

10 Maze njya kwa Shemaya mwene Delaya mwene Mehetabēli wari ukingiranye, arambwira ati “Tubonanire ku nzu y’Imana imbere mu rusengero, dukinge inzugi z’urusengero kuko bazaza kukwica. Ni koko iri joro baraza kuza kukwica.”

11 Ndamusubiza nti “Ndi umugabo ungana atya nahunga? Mbese ni nde mu bo tungana wahungira mu rusengero akīkiza? Sindi bujyeyo.”

12 Mbyitegereje menya yuko atari Imana yamutumye, ahubwo yampanuriyeho ibyo kuko Tobiya na Sanibalati bari bamuguriye.

13 Icyatumye agurirwa ni ukugira ngo ankangishe, maze ninkora ntyo ngo bimbere icyaha, bahere ko bamboneho impamvu yo kumvuga nabi kugira ngo bantuke.

14 Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n’ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n’umuhanuzikazi Nowadiya n’abandi bahanuzi bashaka kunkangisha.

Inkike zuzura

15 Nuko ku munsi wa makumyabiri n’itanu w’ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumaze iminsi mirongo itanu n’ibiri tuzubaka.

16 Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca bugufi cyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo.

17 Muri iyo minsi imfura zo mu Bayuda zoherereza Tobiya inzandiko nyinshi, kandi iza Tobiya zikabageraho.

18 Mu Bayuda harimo benshi basezeranye na we kuko yari muramu wa Shekaniya mwene Ara, kandi n’umuhungu we Yehohanani yari yararongoye umukobwa wa Meshulamu mwene Berekiya.

19 Maze bogeza ibyo yakoze imbere yanjye, kandi bamubwira ibyanjye. Nuko Tobiya akajya yohereza inzandiko zo kunkangisha.

Neh 7

Amazina y’abavuye mu bunyage

1 Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho n’abakumirizi n’abaririmbyi n’Abalewi,

2 nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w’igihome ubutware bw’i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana.

3 Ndabategeka nti “Inzugi z’i Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe ibihindizo kandi mujye mushyiraho abarinzi bo mu b’i Yerusalemu, umuntu wese mu gihe cye kandi umuntu wese yitegeye inzu ye.”

4 Umudugudu wari munini kandi mugari, ariko abantu bari bawurimo bari bake, n’amazu yari atarubakwa.

5 Hanyuma Imana yanjye inshyiramo umutima wo guteranya imfura n’abatware n’abantu, ngo babarwe uko kuvuka kwabo kwari kuri. Mbona igitabo cyanditswemo ababanje kuzamuka uko kuvuka kwari kuri, nsanga cyanditswemo ngo:

6 Aba ni bo bantu bo mu gihugu bazamutse bakava mu bunyage, bava mu bajyanywe ari imbohe na Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, kandi ni bo basubiye i Yerusalemu n’i Buyuda, umuntu wese asubira mu mudugudu w’iwabo.

7 Ni bo bazanywe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Azariya na Rāmiya na Nahamani, na Moridekayi na Bilishani na Misipereti, na Bigivayi na Nehumu na Bāna. Umubare w’abagabo b’Abisirayeli ni uyu:

8 Bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo irindwi na babiri.

9 Bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri.

10 Bene Ara ni magana atandatu na mirongo itanu na babiri.

11 Bene Pahatimowabu bo muri bene Yoshuwa na Yowabu, ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi n’umunani.

12 Bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

13 Bene Zatu ni magana inani na mirongo ine na batanu.

14 Bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu.

15 Bene Binuwi ni magana atandatu na mirongo ine n’umunani.

16 Bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri n’umunani.

17 Bene Azigadi ni ibihumbi bibiri na magana atatu na makumyabiri na babiri.

18 Bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na barindwi.

19 Bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itandatu na barindwi.

20 Bene Adini ni magana atandatu na mirongo itanu na batanu.

21 Bene Ateri wa Hezekiya ni mirongo urwenda n’umunani.

22 Bene Hashumu ni magana atatu na makumyabiri n’umunani.

23 Bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na bane.

24 Bene Harifu ni ijana na cumi na babiri.

25 Bene Gibeyoni ni mirongo urwenda na batanu.

26 Ab’i Betelehemu n’ab’i Netofa ni ijana na mirongo inani n’umunani.

27 Aba Anatoti ni ijana na makumyabiri n’umunani.

28 Ab’i Betazimaveti ni mirongo ine na babiri.

29 Ab’i Kiriyatiyeyarimu n’i Kefira n’i Bēroti ni magana arindwi na mirongo ine na batatu.

30 Ab’i Rama n’i Geba ni magana atandatu na makumyabiri n’umwe.

31 Ab’i Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri.

32 Ab’i Beteli na Ayi ni ijana na makumyabiri na batatu.

33 Ab’i Nebo yindi ni mirongo itanu na babiri.

34 Aba Elamu yindi ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na bane.

35 Bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri.

36 Ab’i Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu.

37 Ab’i Lodi n’i Hadidi na Ono ni magana arindwi na makumyabiri n’umwe.

38 Ab’i Senaya ni ibihumbi bitatu na magana urwenda na mirongo itatu.

39 Abatambyi bene Yedaya bo mu muryango wa Yoshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.

40 Bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri.

41 Bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.

42 Bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi.

43 Abalewi na bo ni aba: Bene Yoshuwa wa Kadimiyeli wo muri bene Hodeva ni mirongo irindwi na bane.

44 N’abaririmbyi bene Asafu ni ijana na mirongo ine n’umunani.

45 N’abakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi ni ijana na mirongo itatu n’umunani.

46 N’Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,

47 na bene Kerosi na bene Siya na bene Padoni,

48 na bene Lebana na bene Hagaba na bene Shalumayi,

49 na bene Hanāni na bene Gideli na bene Gahari,

50 na bene Reyaya na bene Resini na bene Nekoda,

51 na bene Gazamu na bene Uza na bene Paseya,

52 na bene Besayi na bene Meyunimu na bene Nefushesimu,

53 na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri,

54 na bene Basiliti na bene Mehida na bene Harisha,

55 na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema,

56 na bene Nesiya na bene Hatifa.

57 N’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo, bene Sotayi na bene Sofereti na bene Perida,

58 na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli,

59 na bene Shefatiya na bene Hatili na bene Pokeretihasebayimu na bene Amoni.

60 Abanetinimu bose n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri.

61 Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n’i Teliharisha n’i Kerubu na Adoni na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazu ya ba sekuruza cyangwa kuvuka kwabo ngo bihamye ko ari Abisirayeli.

62 Bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda ni magana atandatu na mirongo ine na babiri.

63 Kandi mu batambyi harimo bene Hobaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi washatse umugore mu bakobwa ba Barizilayi Umunyagaleyadi, akamwitirirwa.

64 Abo bashatse aho banditswe mu babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ntibahabona. Ni cyo cyatumye batekerezwa nk’abahumanye bakabakura mu butambyi.

65 Umutirushataababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.

66 Iteraniro ryose ryari inzovu enye n’ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu,

67 udashyizeho abagaragu babo n’abaja babo. Umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari kumwe n’abaririmbyi b’abagabo n’abagore magana abiri na mirongo ine na batanu.

68 Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n’atandatu, n’inyumbu zari magana abiri na mirongo ine n’eshanu,

69 n’ingamiya zabo zari magana ane na mirongo itatu n’eshanu, n’indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.

70 Kandi bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza batanze ibyo gufasha umurimo. Umutirushata ashyira mu bubiko idariki z’izahabu igihumbi, n’ibyungu mirongo itanu n’imyambaro y’abatambyi magana atanu na mirongo itatu.

71 Bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza bashyira mu bubiko idariki z’izahabu inzovu ebyiri, n’indatira z’ifeza ibihumbi bibiri na magana abiri.

72 Kandi ibyo abandi bantu batanze byari idariki z’izahabu inzovu ebyiri, n’indatira z’ifeza ibihumbi bibiri n’imyambaro y’abatambyi mirongo itandatu n’irindwi.

73 Maze abatambyi n’Abalewi n’abakumirizi n’abaririmbyi, n’abantu bamwe n’Abanetinimu n’Abisirayeli bose baba mu midugudu yabo, ndetse ukwezi kwa karindwi kwabonetse Abisirayeli barageze mu midugudu yabo.