Neh 8

Basoma amategeko barayasobanura

1 Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry’amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy’amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.

2 Nuko ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y’iteraniro ry’abagabo n’abagore, n’abantu bose bajijutse.

3 Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry’amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y’ihangu, abagabo n’abagore n’abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy’amategeko.

4 Nuko Ezira umwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw’ibiti rwabarijwe uwo murimo, iruhande rwe mu kuboko kw’iburyo hahagarara Matitiya na Shema na Anaya, na Uriya na Hilukiya na Māseya. Ibumoso hahagarara Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.

5 Nuko Ezira aramburira igitabo imbere y’abantu bose (kuko yari abisumbuye), maze akirambuye abantu bose barahaguruka.

6 Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru.

Abantu bose barikiriza bati “Amen, Amen”. Batega amaboko, maze bubika imitwe baramya Uwiteka bubitse amaso yabo hasi.

7 Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na Hanāni, na Pelaya n’Abalewi basobanurira abantu amategeko, abantu bahagaze aho.

8 Basoma mu gitabo amategeko y’Imana gusoma kumvikana, barasobanura kugira ngo abantu bamenye ibyasomwaga.

9 Nehemiya ari we Umutirushata, na Ezira umutambyi n’umwanditsi n’Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi ni umunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.

10 Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z’ibinure, munywe ibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ari umunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugire agahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”

11 Nuko Abalewi bahoza abantu bose bati “Nimuceceke kuko uyu munsi ari uwera, kandi ntimugire agahinda.”

12 Maze abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhana amafunguro, no kuganira ibiganiro by’ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.

Iminsi mikuru y’ingando bayisubizaho

13 Ku munsi wa kabiri hateranira abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abantu bose n’abatambyi n’Abalewi, bateranira kuri Ezira umwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo y’amategeko.

14 Babona ibyanditswe mu mategeko uko Uwiteka yabitegekesheje Mose, yuko Abisirayeli bazajya barara mu ngando mu birori byo mu kwezi kwa karindwi,

15 kandi yuko bararika bakamamaza mu midugudu yabo yose n’i Yerusalemu bati “Nimusohoke mujye ku musozi muzane amashami y’imyelayo n’ay’iminzenze, n’ay’imihadasi n’ay’imikindo n’ay’ibiti by’amashami atsikanye, muce ingando nk’uko byanditswe.”

16 Nuko abantu barasohoka bazana amashami bīcīra ingando, umuntu wese ayica hejuru y’inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by’inzu y’Imana, no ku karubanda ku irembo ry’amazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu.

17 Iteraniro ryose ry’abari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, ariko uhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuni ukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habaho umunezero mwinshi cyane.

18 Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w’ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy’amategeko y’Imana uko bukeye. Bagira ibirori by’iminsi irindwi, ku wa munani habaho guterana kwera nk’uko itegeko ryari riri.

Neh 9

Abantu biyiriza ubusa bihana

1 Nuko ku munsi wa makumyabiri n’ine wo muri uko kwezi Abisirayeli baraterana biyiriza ubusa, bambara ibigunira bītēra n’umukungugu.

2 Urubyaro rw’Abisirayeli bitandukanya n’abanyamahanga bose, barahagarara bātura ibyaha byabo no gucumura kwa ba sekuruza.

3 Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cy’umunsi basoma mu gitabo cy’amategeko y’Uwiteka Imana yabo, n’ikindi gice cya kane bātura ibyaha byabo, basenga Uwiteka Imana yabo.

Bātura kwinangira imitima kwabo

4 Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw’Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n’ijwi rirenga.

5 Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneya na Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati

“Nimuhaguruke muhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera kose ukageza iteka ryose, Izina ryawe ry’icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.

6 “Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru n’ijuru risumba ayandi n’ingabo zaryo zose, n’isi n’ibiyirimo byose n’amanyanja n’ibiyarimo byose, kandi ni wowe ubeshaho byose n’ingabo zo mu ijuru zirakuramya.

7 Ni wowe Uwiteka ya Mana yatoye Aburamu, ukamukura muri Uri y’Abakaludaya ukamwita Aburahamu.

8 Wabonye umutima we ari uwo kwizerwa, usezerana na we isezerano ryo kumuha igihugu cy’Abanyakanāni n’icy’Abaheti n’icy’Abamori, n’icy’Abaferizi n’icy’Abayebusi n’icy’Abagirugashi kandi ko uzagiha n’urubyaro rwe, kandi ibyo warabishohoje kuko ukiranuka.

9 “Hanyuma ubona kubabara kwa ba sogokuruza bari muri Egiputa, wumva gutaka kwabo ko ku Nyanja Itukura.

10 Werekanira ibimenyetso n’ibitangaza kuri Farawo n’abagaragu be bose no ku bantu bo mu gihugu cye bose, kuko wari uzi yuko babagiriraga nabi kubera ubwibone, nuko wihesha izina ryogeye nk’uko rimeze none.

11 Kandi watandukanirije inyanja imbere yabo bituma banyura hagati yayo humutse, ariko ababakurikiye ubajugunya imuhengeri, barokera mu mazi maremare nk’ibuye.

12 Kandi ku manywa wabayoboraga uri mu nkingi y’igicu, nijoro ukaba mu nkingi y’umuriro, ubamurikira inzira bakwiriye kunyuramo.

13 Wamanukiye ku musozi wa Sinayi uvugana na bo uri mu ijuru ubacira imanza zitabera, ubaha amategeko y’ukuri n’amateka atunganye n’ibindi byategetswe,

14 ubamenyesha isabato yawe yera, ubategekesha umugaragu wawe Mose amategeko n’amateka, biba ibyo utegetse.

15 “Bashonje ubaha ibyokurya bivuye mu ijuru, bagize inyota ubakurira amazi mu rutare, utegeka ko bajya mu gihugu warahiriye kuzakibaha ngo bagihindūre.

16 Ariko abo na ba sogokuruza baribona, bagamika amajosi ntibumva amategeko yawe,

17 banga kukumvira kandi ntibibuka ibitangaza wakoreye muri bo, ahubwo bagamika amajosi baragoma, bishakira umutware ngo basubire mu buretwa bahozemo. Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n’ibambe, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi, ntiwabataye.

18 Kandi nubwo biremeraga igishushanyo cy’inyana kiyagijwe bakavuga bati ‘Iyi ni yo Mana yawe yagukuye muri Egiputa’ bagakora ibirakaza bikabije,

19 ariko wowe ku bw’imbabazi zawe zitari zimwe ntiwabataye mu butayu, inkingi y’igicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere, cyangwa inkingi y’umuriro yo kubamurikira nijoro ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo.

20 Kandi watanze umwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyota ubaha amazi.

21 Nuko ubatungira mu butayu imyaka mirongo ine ntibagira icyo bakena, imyambaro yabo ntiyasazaga n’ibirenge byabo ntibyabyimbaga.

22 “Wabagabiye ibihugu by’abami, ubaha n’amahanga wabagabanije uko imiryango yabo yari iri. Uko ni ko bahindūye igihugu cya Sihoni umwami w’i Heshiboni, n’igihugu cya Ogi umwami w’i Bashani.

23 Kandi abana babo warabagwije bangana n’inyenyeri zo mu ijuru, ubashyira mu gihugu wabwiye ba sekuruza ko bazakijyamo bakagihindūra.

24 Nuko abana babo bajya mu gihugu baragihindūra, uneshereza imbere yabo Abanyakanāni bari abaturage bo muri icyo gihugu, wabagabirije hamwe n’abami babo n’amahanga yo mu gihugu ngo babagire uko bashaka.

25 Batsinda imidugudu igoswe n’inkike n’igihugu cyera cyane, bihindūrira amazu yuzuye ibintu byiza byose, n’amariba yafukuwe imusozi, n’inzabibu n’inzelayo n’ibiti byinshi byera imbuto. Nuko bararya barahaga barabyibuha, bishimira kugira neza kwawe kwinshi.

26 “Nyamara banze kukumvira barakugomera, birenza amategeko yawe, bica abahanuzi bawe bari abahamya babo bo kubakugarurira, bakora ibirakaza bikabije.

27 Ni cyo cyatumaga ubahāna mu maboko y’ababisha babo bakabababaza. Nuko iyo babonaga amakuba bakagutakira warabumvaga uri mu ijuru, kandi ku bw’imbabazi zawe nyinshi wabahaga abo kubakiza, bakabakura mu maboko y’ababisha babo.

28 Ariko iyo bamaraga kugira ihumure barongeraga bagacumura imbere yawe. Ni cyo cyatumaga ubarekera mu maboko y’ababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru, ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri,

29 ukaba umuhamya wabo ngo ubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumura mu byo wategetse, kandi ari yo umuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabozasunikagazikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva.

30 Ariko wabihanganiye imyaka myinshi, ubahamisha umwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutega amatwi. Ni cyo cyatumye ubahāna mu maboko y’amahanga yo mu gihugu.

31 Ariko ku bw’imbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana y’imbabazi n’ibambe.

32 “Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye itera ubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n’abami bacu n’abatware bacu, n’abatambyi bacu n’abahanuzi bacu, na ba sogokuruza n’ubwoko bwawe bwose, uhereye ku ngoma z’abami ba Ashūri ukageza ubu.

33 Ariko mu byatubagaho byose wowe warakiranukaga kuko wakoraga ibitunganye, ariko twebwe tugakora ibibi.

34 Kandi n’abami bacu n’abatware bacu, n’abatambyi bacu na ba sogokuruza ntibitondeye amategeko yawe, kandi ntibumvaga ibyo wategetse n’ibyo wabahamirije.

35 Bari mu bwami bwabo bakabona kugira neza kwawe kwinshi, bakaba mu gihugu kigari cyera cyane wabihereye. Ntibagukoreraga kandi ntibarekaga imirimo yabo mibi.

36 None dore turi abaretwa, n’igihugu wahaye ba sogokuruza ngo batungwe n’imbuto n’ibindi bintu byiza byo muri cyo, tugihatswemo.

37 Kandi icyo gihugu gihesha inyungu abami washyiriyeho kudutegeka tuzira ibicumuro byacu, ndetse bafite n’ubutware ku mibiri yacu no ku matungo yacu uko bashaka, none dufite umubabaro cyane.

Neh 10

1 “Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n’Abalewi bacu n’abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.”

Abashyize ikimenyetso ku isezerano

2 Abashyizeho ikimenyetso ni aba: Nehemiya Umutirushata mwene Hakaliya na Sedekiya,

3 na Seraya na Azariya na Yeremiya,

4 na Pashuri na Amariya na Malikiya,

5 na Hatushi na Shebaniya na Maluki,

6 na Harimu na Meremoti na Obadiya,

7 na Daniyeli na Ginetoni na Baruki,

8 na Meshulamu na Abiya na Miyamini,

9 na Māziya na Bilugayi na Shemaya.

10 Abo bari abatambyi.

Abalewi ni aba: Yoshuwa mwene Azariya na Binuwi wo muri bene Henadadi na Kadimiyeli,

11 na bene wabo Shebaniya na Hodiya na Kelita, na Pelaya na Hanāni,

12 na Mika na Rehobu na Hashabiya,

13 na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya,

14 na Hodiya na Bani na Beninu.

15 Abatware b’abantu ni aba: Paroshi na Pahatimowabu, na Elamu na Zatu na Bani,

16 na Buni na Azigadi na Bebayi,

17 na Adoniya na Bigivayi na Adini,

18 na Ateri na Hezekiya na Azuri,

19 na Hodiya na Hashumu na Besayi,

20 na Harifu na Anatoti na Nobayi,

21 na Magipiyashi na Meshulamu na Heziri,

22 na Meshezabēli na Sadoki na Yaduwa,

23 na Pelatiya na Hanāni na Anaya,

24 na Hoseya na Hananiya na Hashubu,

25 na Haloheshi na Piliha na Shobeka,

26 na Rehumu na Hashabuna na Māseya,

27 na Ahiya na Hanāni na Anani,

28 na Maluki na Harimu na Bāna.

29 “Abandi bantu bose, n’abatambyi n’Abalewi n’abakumirizi n’abaririmbyi n’Abanetinimu, n’abari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa n’amategeko y’Imana, n’abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo, umuntu wese ujijutse akamenya ubwenge,

30 bafatanya n’imfura na bene wabo, bishingira umuvumo n’indahiro ko bazajya bagendera mu mategeko y’Imana yatanzwe na Mose umugaragu w’Imana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose, no guca imanza kwe n’amateka ye,

31 kandi yuko tutazashyingirana n’abanyamahanga bo muri icyo gihugu,

32 kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi w’isabato, tutazagura na bo ku munsi w’isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose.

33 “Kandi twishyiriraho amategeko yo gutanga kimwe cya gatatu cya shekeli uko umwaka utashye, byo gukoresha umurimo w’inzu y’Imana yacu,

34 n’iby’imitsima ihora iterekwa imbere y’Imana, n’iby’amaturo y’ifu idasiba guturwa, n’iby’ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n’iby’amasabato n’iby’imboneko z’amezi, n’iby’iminsi mikuru yategetswe, n’iby’ibintu byera n’iby’ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n’iby’imirimo yose yo mu nzu y’Imana yacu.

35 “Maze dufindira abatambyi n’Abalewi n’abantu, ngo tumenye uko bazajya batura amaturo y’inkwi, ngo bajye bazizana mu nzu y’Imana yacu uko amazu ya ba sekuruza yari ari, mu bihe byategetswe uko umwaka utashye. Izo nkwi ni izo gucanwa ku cyotero cy’Uwiteka Imana yacu nk’uko byanditswe mu mategeko.

36 “Twemera no kuzana mu nzu y’Uwiteka umuganura w’ubutaka bwacu, n’umuganura w’imbuto zose ziribwa z’ibiti by’amoko yose uko umwaka utashye,

37 kandi no kuzana impfura z’abahungu bacu n’uburiza bw’amatungo yacu nk’uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw’inka zacu n’ubw’intama zacu ngo tubuzane mu nzu y’Imana yacu, tubishyire abatambyi bakora umurimo w’ubutambyi mu nzu y’Imana yacu,

38 kandi tukajya tuzana umuganura w’irobe ryacu n’amaturo yacu azunguzwa, n’imbuto ziribwa zo ku biti by’amoko yose na vino n’amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y’Imana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cy’ibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy’imyaka yo mu midugudu yose.

39 Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n’Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y’Imana yacu, babishyire mu byumba by’inzu ibikwamo iby’ubutunzi.

40 Abisirayeli n’Abalewi bazajya bazana amaturo azunguzwa y’amasaka na vino n’amavuta, babishyire mu byumba birimo ibintu by’ubuturo bwera, bafatanije n’abatambyi bakora umurimo w’ubutambyi n’abakumirizi n’abaririmbyi, kandi ntabwo tuzata inzu y’Imana yacu.”

Neh 11

Abatuye i Yerusalemu

1 Nuko abatware b’abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n’abandi basigaye bose mu yindi midugudu.

2 Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu.

3 Kandi aba ni bo batware b’igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y’u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w’iwabo: Abisirayeli n’abatambyi n’Abalewi, n’Abanetinimu n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo.

4 Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda n’abo mu Babenyamini.

Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene Mahalalēli wo muri bene Perēsi,

5 na Māseya mwene Baruki mwene Kolihoze mwene Hazaya, mwene Adaya mwene Yoyaribu mwene Zekariya w’i Shilo.

6 Bene Perēsi bari batuye i Yerusalemu bose bari abagabo b’intwari magana ane na mirongo itandatu n’umunani.

7 Kandi aba ni bo bene Benyamini: Salu mwene Meshulamu mwene Yowedi mwene Pedaya mwene Kolaya, mwene Māseya mwene Itiyeli mwene Yeshaya,

8 akurikirwa na Gabayi na Salayi. Bose bari magana urwenda na makumyabiri n’umunani.

9 Kandi Yoweli mwene Zikiri yari umukoresha wabo, na Yuda mwene Hasenuwa yari uwa kabiri mu batware b’umurwa.

10 Mu batambyi ni Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini,

11 na Seraya mwene Hilukiya mwene Meshulamu mwene Sadoki, mwene Merayoti mwene Ahitubu umutware w’inzu y’Imana,

12 na bene wabo bakoraga umurimo wo mu nzu, bose bari magana abiri na makumyabiri na babiri. Na Adaya mwene Yerohamu mwene Pelatiya mwene Amusi, mwene Zekariya mwene Pashuri mwene Malikiya,

13 na bene wabo b’abatware b’amazu ya ba sekuruza, bose bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Na Amashisayi mwene Azarēli mwene Ahazayi, mwene Meshilemoti mwene Imeri,

14 na bene wabo abagabo bakomeye b’intwari ijana na makumyabiri n’umunani, kandi umukoresha wabo yari Zabudiyeli mwene Hagedolimu.

15 Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hasubu mwene Azirikamu mwene Hashabiya mwene Buni,

16 na Shabetayi na Yozabadi bo mu batware b’Abalewi, abakoreshaga imirimo y’inzu y’Imana yo hanze.

17 Na Mataniya mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu, uwari umutware watereraga abandi ishimwe iyo basengaga, na Bakibukiya uwari uwa kabiri muri bene se, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali mwene Yedutuni.

18 Nuko Abalewi bo mu murwa wera bose bari magana abiri na mirongo inani na bane.

19 Kandi abakumirizi Akubu na Talimoni na bene wabo barindaga amarembo bose, bari ijana na mirongo irindwi na babiri.

Abatuye mu yindi midugudu

20 Abandi Bisirayeli bose, n’abandi batambyi n’Abalewi baturaga mu midugudu y’u Buyuda yose, umuntu wese muri gakondo ye.

21 Ariko Abanetinimu babaga Ofeli, kandi Siha na Gishipa ni bo bari abatware babo.

22 Umukoresha w’Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b’abaririmbyi, bakoraga imirimo y’inzu y’Imana

23 kuko umwami yari yategetse ibyabo, akagerera abaririmbyi igerero ry’iminsi yose.

24 Kandi Petahiya mwene Meshezabēli wo muri bene Zera mwene Yuda, yari igisonga cy’umwami cyarangizaga iby’abantu bose.

25 Kandi mu birorero n’ibikingi byabyo, bamwe b’Abayuda baba i Kiriyataruba no mu midugudu yaho, n’i Diboni no mu midugudu yaho, n’i Yekabusēli no mu midugudu yaho,

26 n’i Yeshuwa n’i Molada n’i Betipeleti,

27 n’i Hasarishuwali n’i Bērisheba no mu midugudu yaho,

28 n’i Sikulagi n’i Mekona no mu midugudu yaho,

29 na Enirimoni n’i Sora n’i Yaramuti,

30 n’i Zanowa na Adulamu no mu midugudu yaho, n’i Lakishi n’amasambu yaho, na Azeka no mu midugudu yaho. Uko ni ko batuye uhereye i Bērisheba ukageza mu gikombe cya Hinomu.

31 Ababenyamini na bo batura i Geba, bageza hirya yaho i Mikimashi na Ayiya n’i Beteli no mu midugudu yaho,

32 na Anatoti n’i Nobu na Ananiya,

33 n’i Hasori n’i Rama n’i Gitayimu,

34 n’i Hadidi n’i Seboyimu n’i Nebalati,

35 n’i Lodi na Ono haba umubande w’abakozi b’abahanga.

36 Kandi Abalewi bamwe bo mu bayuda bifatanya n’Ababenyamini.

Neh 12

1 Aba ni bo batambyi n’Abalewi bazamukanye na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa:

Seraya na Yeremiya na Ezira,

2 na Amariya na Maluki na Hatushi,

3 na Shekaniya na Rehumu na Meremoti,

4 na Ido na Ginetoni na Abiya,

5 na Miyamini na Mādiya na Biluga,

6 na Shemaya na Yoyaribu na Yedaya,

7 na Salu na Amoki na Hilukiya na Yedaya. Abo ni bo batware b’abatambyi na bene wabo bo mu gihe cya Yeshuwa.

8 Kandi Abalewi ni Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Uwo na bene se ni bo batereraga abantu ishimwe.

9 Na Bakibukiya na Uno bene wabo, barakuranwaga mu bihe.

10 Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu abyara Yoyada.

11 Yoyada abyara Yonatani, Yonatani abyara Yaduwa.

12 Abatambyi bo mu gihe cya Yoyakimu bari abatware b’amazu ya ba sekuruza ni aba: uw’inzu ya Seraya ni Meraya, uw’inzu ya Yeremiya ni Hananiya,

13 uw’inzu ya Ezira ni Meshulamu, uw’inzu ya Amariya ni Yehohanani,

14 uw’inzu ya Maluki ni Yonatani, uw’inzu ya Shebaniya ni Yosefu,

15 uw’inzu ya Hiramu ni Adina, uw’inzu ya Merayoti ni Helikayi

16 uw’inzu ya Ido ni Zekariya, uw’inzu ya Ginetoni ni Meshulamu,

17 uw’inzu ya Abiya ni Zikiri, uw’inzu ya Miniyamini n’iya Mowadiya ni Pilitayi,

18 uw’inzu ya Biluga ni Shamuwa, uw’inzu ya Shemaya ni Yehonatani,

19 uw’inzu ya Yoyaribu ni Matenayi, uw’inzu ya Yedaya ni Uzi

20 uw’inzu ya Salayi ni Kalayi, uw’inzu ya Amoki ni Eberi,

21 uw’inzu ya Hilukiya ni Hashabiya, uw’inzu ya Yedaya ni Netanēli.

22 Mu bihe bya Eliyashibu na Yoyada na Yohanani na Yaduwa, Abalewi n’abatambyi bari baranditswe ku ngoma ya Dariyo Umuperesi.

23 Bene Lewi abatware b’amazu ya ba sekuruza bari baranditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma, kugeza igihe cya Yohanani mwene Eliyashibu.

24 Kandi abatware b’Abalewi Hashabiya na Sherebiya na, Yoshuwa mwene Kadimiyeli na bene wabo bateganye, bari barategetswe guhimbaza Imana no kuyishima, bakurikije itegeko rya Dawidi umuntu w’Imana bajya ibihe.

25 Mataniya na Bakibukiya na Obadiya, na Meshulamu na Talimoni na Akubu, bari abakumirizi barinda amazu y’ububiko yo ku marembo.

26 Aba ni bo bariho mu gihe cya Yoyakimu mwene Yeshuwa mwene Yosadaki, no mu gihe cya Nehemiya igisonga cy’umwami, na Ezira umutambyi akaba n’umwanditsi.

Inkike zuzura bakazeza

27 Ubwo bezaga inkike y’i Yerusalemu, bashatse Abalewi aho babaga hose ngo babazane i Yerusalemu, bareme ibirori byo kuyeza banezerewe, bashimisha indirimbo bafite n’ibyuma bivuga na nebelu n’inanga.

28 Kandi abahungu b’abaririmbyi baraterana bava mu bibaya bikikije i Yerusalemu no mu birorero by’Abanyanetofa,

29 n’i Betigilugali no mu masambu y’i Geba na Azimaveti, kuko abaririmbyi bari biyubakiye ibirorero impande zose z’i Yerusalemu.

30 Nuko abatambyi n’Abalewi bariyeza, maze beza abantu n’amarembo n’inkike.

31 Nuko nuriza abatware b’Abayuda ngo bajye hejuru y’inkike, mbaremamo imitwe ibiri minini yo kugenda muri gahunda bashima.

Umutwe umwe werekera iburyo ku nkike, bagana ku irembo rinyuzwamo imyanda.

32 Bakurikirana na Hoshaya n’igice cy’abatware b’Abayuda,

33 na Azariya na Ezira na Meshulamu,

34 na Yuda na Benyamini na Shemaya na Yeremiya,

35 n’abahungu b’abatambyi bamwe bafite amakondera: Zekariya mwene Yonatani mwene Shemaya mwene Mataniya, mwene Mikaya mwene Zakuri mwene Asafu,

36 na bene se Shemaya na Azarēli na Milalayi na Gilalayi, na Mayi na Netanēli na Yuda na Hanani bafite ibicurangwa bya Dawidi umuntu w’Imana, kandi Ezira umwanditsi yari abarangaje imbere.

37 Bageze ku irembo ry’isōko baboneza imbere yabo, bazamukira ku nzuririro zijya ku mudugudu wa Dawidi aho inkike izamuka haruguru y’inzu ya Dawidi, bagera ku irembo ry’amazi iburasirazuba.

38 Undi mutwe w’abagenda bashīma bajya kubasanganira, nanjye nari mbakurikiye ndi kumwe n’igice cy’abantu, tugenda ku nkike haruguru y’umunara w’itanura tugera ku nkike ngari.

39 Maze tunyura hejuru y’irembo rya Efurayimu no ku irembo rya kera, tunyura ku irembo ry’amafi no ku munara wa Hananēli no ku wa Hameya, tugera ku irembo ry’intama. Baherako bahagarara ku irembo ry’abakumirizi.

40 Maze imitwe yombi ihagarara mu nzu y’Imana irahayishimira, nanjye nari kumwe n’igice cy’abatware

41 n’abatambyi: Eliyakimu na Māseya na Miniyamini na Mikaya, na Eliyowenayi na Zekariya na Hananiya bafite amakondera,

42 na Māseya na Shemaya na Eleyazari na Uzi, na Yehohanani na Malikiya na Elamu na Ezeri. Abaririmbyi baririmba ijwi rirenga, Yezerahiya ari we mutware wabo.

43 Uwo munsi batamba ibitambo bikomeye baranezerwa kuko Imana yari ibateye umunezero mwinshi, kandi abagabo n’abagore n’abana bato baranezerwa, bituma umunezero wo muri Yerusalemu wumvikana kure.

44 Nuko uwo munsi batoranya abantu bo gutegeka ibyumba by’ububiko, byo kubikamo amaturo azunguzwa n’umuganura n’ibice bya kimwe mu icumi, kugira ngo bayateranirizemo amagerero y’abatambyi n’Abalewi yategetswe mu mategeko uko amasambu y’imidugudu yari ari, kuko Abayuda banejejwe n’uko abatambyi n’Abalewi bari ku mirimo yabo,

45 bagafata ibihe ku Mana yabo n’ibihe byo kwiyeza. Kandi abaririmbyi n’abakumirizi ni ko bagenzaga, bakurikije itegeko rya Dawidi n’iry’umuhungu we Salomo.

46 Kuko kera mu gihe cya Dawidi na Asafu habagaho umutware w’abaririmbyi, hakaba n’indirimbo zo guhimbaza Imana no kuyishima.

47 Kandi mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, Abisirayeli batangaga igerero ry’abaririmbyi n’abakumirizi uko ryategekwaga iminsi yose. Nuko batambaga ibyo kweza Abalewi, n’Abalewi na bo batambaga ibyo kweza bene Aroni.

Neh 13

Bumva amategeko bakitandukanya n’abapagani

1 Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabu uzajya mu iteraniro ry’Imana iteka ryose,

2 kuko batasanganije Abisirayeli imitsima n’amazi, ahubwo bakabaguririra kuri Balāmu ngo abavume, ariko Imana yacu ihindura umuvumo kuba umugisha.

3 Nuko bumvise amategeko, baherako barobanura mu Bisirayeli ikivange cy’abanyamahanga cyose.

Nehemiya yirukana Tobiya mu nzu y’Imana

4 Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibu umutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu y’Imana yacu ubwo yari yuzuye na Tobiya,

5 yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo y’amafu n’icyome, n’ibikoreshwa n’ibice bya kimwe mu icumi by’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, ibyagererwaga Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi ku bw’itegeko, hamwe n’amaturo azunguzwa aturirwa abatambyi.

6 Ariko muri iyo minsi yose sinari ndi i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri wo ku ngoma y’umwami w’i Babuloni Aritazeruzi nari narasanze umwami, maze hashize iminsi nsaba umwami yuko ansezerera.

7 Njya i Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by’inzu y’Imana,

8 birambabaza cyane. Ni cyo cyatumye ibintu bya Tobiya byose mbisahura mu nzu nkabijugunya hanze.

9 Mperako ntegeka yuko beza ibyumba, maze nsubizamo ibintu by’inzu y’Imana n’amaturo y’amafu n’icyome.

10 Kandi menya yuko Abalewi ntabwo bahawe amagerero yabo, bituma Abalewi n’abaririmbyi bakoraga imirimo bahunga, umuntu wese ajya imusozi mu gikingi cy’iwabo.

11 Nuko ntonganya abatware nti “Ni iki cyatumye inzu y’Imana irekwa?” Mperako nteranyaAbalewimbasubiza ahabo.

12 Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy’imyaka y’impeke na vino n’amavuta, babishyira mu bubiko.

13 Nshyira abarinzi ku bubiko ari aba: Shelemiya umutambyi na Sadoki umwanditsi na Pedaya wo mu Balewi, bakurikirwa na Hanāni mwene Zakuri mwene Mataniya, kuko batekerezwaga ko ari abizerwa. Umurimo wabo wari uwo kugaburira bene wabo.

14 Mana yanjye, ujye unyibuka ku bw’ibyo, kandi ntuzahanagure imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y’Imana yanjye, n’ibihe bifatwa muri iyo.

Abantu basuzuguza isabato

15 Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n’abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n’inzabibu n’imbuto z’imitini n’imitwaro y’uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya.

16 Kandi hariho abagabo b’i Tiro bazanaga amafi n’ibintu by’uburyo bwose, bakagura n’Abayuda ku isabato muri Yerusalemu.

17 Nuko ntonganya impfura zo mu Bayuda ndababaza nti “Ni iki cyabateye gukora icyaha gisa gityo mugasuzuguza umunsi w’isabato?

18 Ese ba sogokuruza banyu si uko babigenje, bigatuma Imana yacu ituzanaho ibi byago no kuri uyu murwa? None namwe mugiye kongerera Abisirayeli uburakari muzira gusuzuguza isabato.”

19 Nuko ku munsi ubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi z’amarembo y’i Yerusalemu zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugeza aho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umutwaro wose binjiza ku munsi w’isabato.

20 Maze abatunzi n’abagura ibintu by’uburyo bwose, barara inyuma y’i Yerusalemu rimwe cyangwa kabiri.

21 Mbabonye ndabahamya ndababaza nti “Ni iki gituma murara inyuma y’inkike? Nimwongera nzabafata.” Maze uhereye uwo munsi ntibongera kugaruka ku isabato.

22 Mperako ntegeka Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo, beze umunsi w’isabato.

Mana yanjye, n’ibi na byo ubinyibukire, umbabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana.

Gushyingirana n’ayandi mahanga bihanwa

23 Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b’Abanyashidodikazi n’Abamonikazi n’Abamowabukazi.

24 Kandi abana babo bavugaga ururimi rwabo baruvanga n’urw’Abanyashidodi, ntibabashe kuvuga Uruyuda ahubwo bakavuga ururimi rw’ishyanga ribonetse ryose.

25 Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubita mbapfura umusatsi mbarahiza Imana nti “Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo.

26 Mbese Salomo umwami w’Abisirayeli ntiyacumuraga muri bene ibyo? Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we, agakundwa n’Imana ye ikamwimika ingoma y’Abisirayeli bose, ariko na we abagore b’abanyamahangakazi baramucumuje.

27 None namwe tubemerere se mukore iki cyaha gikomeye ngo mucumure ku Mana yacu, murongore abakobwa b’abanyamahanga?”

28 Ni cyo cyatumye nirukana imbere yanjye umwe muri bene Yoyada mwene Eliyashibu Umutambyi mukuru, wari muramu wa Sanibalati Umuhoroni.

29 Mana yanjye, ujye ubibuka kuko bahumanije ubutambyi n’isezerano ry’abatambyi n’iry’Abalewi.

30 Uko ni ko nabatunganije mbakuramo abanyamahanga bose, ntegeka ibihe by’abatambyi n’iby’Abalewi ngo umuntu wese ajye ku murimo we,

31 ntegeka n’iby’amaturo y’inkwi mu bihe bitegetswe n’iby’umuganura.

Mana yanjye, ujye unyibuka ubinshimire.

Ezira 1

Umwami Kuro ategeka ko bubaka urusengero

1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore. Ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose kandi arandika ati

2 “Kuro umwami w’u Buperesi aravuga ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ibihugu by’abami bose byo mu isi, kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu mu Buyuda.

3 None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe Imana ye ibane na we, azamuke ajye i Yerusalemu mu Bayuda yubake inzu y’Uwiteka Imana ya Isirayeli, ari yo Mana iba i Yerusalemu.

4 Kandi umusuhuke wese usigara aho yasuhukiye, abantu baho nibamufashishe ifeza n’izahabu n’ibintu n’amatungo, ukuyemo amaturo baturira inzu y’Imana y’i Yerusalemu babikunze.’ ”

5 Nuko abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bahagurukana n’abatambyi n’Abalewi n’abandi bose Imana yateye umwete wo guhagurukana, ngo bajye kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu.

6 Maze abaturanyi babo babatwerera ibikoreshwa by’ifeza n’izahabu, n’ibindi bintu n’amatungo n’ibintu by’igiciro cyinshi, ukuyemo ibyo batuye byose babikunze.

7 Kandi n’Umwami Kuro asohora ibintu byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu, akabishyira mu ngoro z’ibigirwamana bye.

8 Ibyo Kuro umwami w’u Buperesi abikuzamo Mitiredati w’umunyabintu, na we abibarira Sheshibasari igikomangoma cyo mu Bayuda.

9 Kandi umubare wabyo ni uyu: amasahani y’izahabu mirongo itatu n’ay’ifeza igihumbi, n’imishyo makumyabiri n’icyenda,

10 n’ibyungu by’izahabu mirongo itatu, n’iby’ifeza by’uburyo bwa kabiri magana ane n’icumi, n’ibindi bikoreshwa igihumbi.

11 Ibikoreshwa byose by’izahabu n’ifeza byari ibihumbi bitanu na magana ane. Ibyo byose Sheshibasari yabizamukanye ubwo abanyagano bavanwaga i Babuloni, bagasubira i Yerusalemu.

Ezira 2

Abanyagano basubiye iwabo

1 Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n’i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w’iwabo ni aba.

2 Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna.

Umubare w’abagabo bo mu Bisirayeli ni uyu:

3 Abo muri bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo irindwi na babiri.

4 Abo muri bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri.

5 Abo muri bene Ara ni magana arindwi na mirongo irindwi na batanu.

6 Abo muri bene Pahatimowabu, bo muri bene Yoshuwa na Yowabu ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri.

7 Abo muri bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

8 Abo muri bene Zatu ni magana urwenda na mirongo ine na batanu.

9 Abo muri bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu.

10 Abo muri bene Bani ni magana atandatu na mirongo ine na babiri.

11 Abo muri bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri na batandatu.

12 Abo muri bene Azigadi ni igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri.

13 Abo muri bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu.

14 Abo muri bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu.

15 Abo muri bene Adini ni magana ane na mirongo itanu na bane.

16 Abo muri bene Ateri, ba Hezekiya, ni mirongo urwenda n’umunani.

17 Abo muri bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na batatu.

18 Abo muri bene Yora ni ijana na cumi na babiri.

19 Abo muri bene Hashumu ni magana abiri na makumyabiri na batatu.

20 Abo muri bene Gibari ni mirongo urwenda na batanu.

21 Abakomoka mu mugi wa Betelehemu ni ijana na makumyabiri na batatu.

22 Abagabo b’i Netofa ni mirongo itanu na batandatu.

23 Abagabo ba Anatoti ni ijana na makumyabiri n’umunani.

24 Abakomoka mu mugi wa Azimaveti ni mirongo ine na babiri.

25 Abakomoka mu mugi wa Kiriyatarimu n’uwa Kefira n’uwa Bēroti, ni magana arindwi na mirongo ine na batatu.

26 Abakomoka mu mugi wa Rama n’uwa Geba ni magana atandatu na makumyabiri n’umwe.

27 Abakomoka mu mugi wa Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri.

28 Abakomoka mu mugi wa Beteli n’uwa Ayi ni magana abiri na makumyabiri na batatu.

29 Abakomoka mu mugi wa Nebo ni mirongo itanu na babiri.

30 Abakomoka mu mugi wa Magibishi ni ijana na mirongo itanu na batandatu.

31 Abo muri bene Elamu wundi ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

32 Abo muri bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri.

33 Abakomoka mu mugi wa Lodi n’uwa Hadidi n’uwa Ono, ni magana arindwi na makumyabiri na batanu.

34 Abakomoka mu mugi wa Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu.

35 Abakomoka mu mugi wa Senaya ni ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu.

Abatambyi n’Abalewi basubiyeyo

36 Abatambyi bene Yedaya, bo muryango wa Yeshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.

37 Abo muri bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri.

38 Abo muri bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.

39 Abo muri bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi.

40 Abalewi bene Yeshuwa na Kadimiyeli, bo muri bene Hodaviya ni mirongo irindwi na bane.

41 Abaririmbyi bene Asafu ni ijana na makumyabiri n’umunani.

42 Abo mu bakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi, bose ni ijana na mirongo itatu n’icyenda.

43 Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,

44 na bene Kerosi na bene Siyaha na bene Padoni,

45 na bene Lebana na bene Hagaba na bene Akubu,

46 na bene Hagabu na bene Shalumayi na bene Hanāni,

47 na bene Gideli na bene Gahari na bene Reyaya,

48 na bene Resini na bene Nekoda na bene Gazamu,

49 na bene Uza na bene Paseya na bene Besayi,

50 na bene Asina na bene Meyunimu na bene Nefusimu,

51 na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri,

52 na bene Basiluti na bene Mehida na bene Harisha,

53 na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema,

54 na bene Nesiya na bene Hatifa.

55 N’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo ni bene Sotayi na bene Sofereti na bene Peruda,

56 na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli,

57 na bene Shefatiya na bene Hatili, na bene Pokeretihasebayimu na bene Ami.

58 Abanetinimu bose n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo, bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri.

59 Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n’i Teliharisha, n’i Kerubu na Adani na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazina ya ba sekuruza n’imbyaro zabo yuko ari Abisirayeli koko.

60 Abo muri bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda, ni magana atandatu ma mirongo itanu na babiri.

61 Kandi n’abo mu batambyi bene Habaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi w’Umunyagaleyadi, washatse umugeni mu bakobwa ba Barizilayi w’Umunyagaleyadi akamwitirirwa,

62 abo bashatse amazina yabo mu mibare yo kuvuka kwabo ntibayabona, ni cyo cyatumye batekerezwa nk’abahumanye bagakurwa mu butambyi.

63 Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.

Abasubiyeyo bose n’ibintu byabo n’amaturo yabo

64 Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye n’ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu;

65 udashyizeho abagaragu babo n’abaja babo, umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo n’abagore b’abaririmbyi magana abiri.

66 Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n’atandatu, n’inyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine n’eshanu,

67 n’ingamiya zabo na zo zari magana ane na mirongo itatu n’eshanu, n’indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.

68 Bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza, bageze ku nzu y’Uwiteka iri i Yerusalemu baturana umutima ukunze amaturo y’inzu y’Imana, ngo bayishinge ahantu hayo.

69 Batanga uko babashije, bashyira mu bubiko bw’ibikoreshwa umurimo dariki z’izahabu inzovu esheshatu n’igihumbi, n’indatira z’ifeza ibihumbi bitanu, n’imyambaro ijana y’abatambyi.

70 Nuko abatambyi n’Abalewi n’abantu bamwe, n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu baba mu midugudu yabo, n’Abisirayeli bose mu midugudu yabo.

Ezira 3

Bashinga icyotero cy’Imana

1 Nuko ukwezi kwa karindwi kubonetse, ubwo Abisirayeli bari mu midugudu yabo, abantu bateranira i Yerusalemu icyarimwe.

2 Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukana na bene se b’abatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cy’Imana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose umuntu w’Imana.

3 Icyotero bagitereka ku gitereko cyacyo, kuko bari bafite ubwoba batewe n’abantu bo muri ibyo bihugu, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa bya mu gitondo n’ibya nimugoroba.

Baziririza iminsi mikuru y’ingando

4 Kandi bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y’ingando nk’uko byanditswe, batamba ibitambo byoswa by’iminsi yose uko umubare wabyo wari uri, bakurikije itegeko ry’ibyategekewe umunsi wose.

5 Hanyuma batamba igitambo cyoswa gitambwa ubudasiba n’ibitambo byo mu mboneko z’amezi, n’iby’ibirori by’Uwiteka byategetswe byose byejejwe, n’iby’umuntu wese washakaga gutura Uwiteka ituro, abitewe n’umutima ukunze.

6 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi ni ho batangiriye gutambira Uwiteka ibitambo byoswa, ariko imfatiro z’urusengero zari zitarashingwa.

7 Kandi bahemba abubatsi n’ababaji impiya, ab’i Sidoni n’ab’i Tiro babaha ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta, kugira ngo bazane ibiti by’imyerezi babikura i Lebanoni, bakabizana ku nyanja bakabigeza i Yopa bakurikije itegeko bategetswe na Kuro umwami w’u Buperesi.

Bashinga imfatiro z’urusengero

8 Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y’Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n’abandi batambyi n’Abalewi bene wabo, n’abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n’abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w’inzu y’Uwiteka.

9 Maze Yeshuwa ahagurukana n’abahungu be na bene se, Kadimiyeli n’abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n’abahungu babo n’Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b’umurimo w’inzu y’Imana.

10 Nuko ubwo abubatsi bashingaga urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n’Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yategetse.

11 Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati

“Erega Uwiteka ni mwiza!

N’imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.”

Maze abantu bose barangurura amajwi arenga basingiza Uwiteka, kuko urufatiro rw’inzu ye rushinzwe. 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11

12 Ariko benshi mu batambyi n’Abalewi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, ab’abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonye urufatiro rw’inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima,

13 bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry’ibyishimo by’abantu n’ijwi ryo kurira kwabo, kuko abantu basakuzaga amajwi arenga urusaku rukagera kure.

Ezira 4

Abanzi bashaka kubabuza

1 Bukeye abanzi b’Abayuda n’ab’Ababenyamini, bumvise yuko abavukiye mu bunyage bubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli urusengero,

2 baherako begera Zerubabeli n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, baramubwira bati “Nimureke twubakane kuko dushaka Imana yanyu, nk’uko namwe muyishaka, kandi twayitambiraga ibitambo uhereye ku ngoma ya Esarihadoni, umwami wa Ashūri watuzamuye akatuzana hano.”

3 Ariko Zerubabeli na Yeshuwa, n’abandi batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli barabasubiza bati “Nta cyo duhuriyeho cyatuma mwubakira Imana yacu inzu, ahubwo ni twe ubwacu tuzubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli, nk’uko Kuro umwami w’u Buperesi yadutegetse.”

4 Maze abantu bo mu gihugu batera Abayuda gucika intege, mu iyubaka barabarushya.

5 Bagurira abo guhimba inama zo kubabuza gusohoza ibyo bagambiriye, biba bityo igihe Kuro umwami w’u Buperesi yamaze ku ngoma, bageza ku ngoma ya Dariyo umwami w’u Buperesi.

6 Ku ngoma ya Ahasuwerusi akijya kwima, barandika barega abaturage b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu.

7 Ku ngoma ya Aritazeruzi, Bishilamu na Mitiredati na Tabēli na bagenzi babo bandi bandikiye Aritazeruzi umwami w’u Buperesi, urwo rwandiko rwanditswe mu nyuguti z’Abasiriya no mu rurimi rwabo.

8 Rehumu umutware w’intebe na Shimushayi umwanditsi bandikira Umwami Aritazeruzi urwandiko, barega ab’i Yerusalemu bati

9 “Rehumu umutware w’intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi b’Abadinayi n’Abafarisataki n’Abatarupeli, n’Abafarisiti n’Abareki n’Abanyababuloni, n’Abashushanki n’Abadehayi n’Abanyelamu,

10 n’ayandi mahanga yose umutware mukuru w’icyubahiro Osinapari yambukije, akabatuza mu mudugudu w’i Samariya no mu kindi gihugu cyo hakurya y’uruzi, n’ibindi nk’ibyo.”

Abanzi bandikira umwami babarega

11 Aya magambo ni yo yakurikije ayo mu rwandiko boherereje Umwami Aritazeruzi bati

“Twebwe abagaragu bawe bo hakurya y’uruzi n’ibindi.

12 Nyagasani, umenye yuko ba Bayuda bavuye aho uri bakaza bakadusanga i Yerusalemu, ubu ngubu barubaka umudugudu mubi w’igomero kandi dore bujuje inkike, bamaze gusana urufatiro.

13 None nyagasani, umenye yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, ntibazatanga umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro, nuko iherezo ryabyo abami bazatubirwa.

14 None rero kuko dutunzwe n’ibwami, ntitube twabona umwami asuzugurwa, ni cyo cyatumye dutuma ku mwami tukabimumenyesha,

15 kugira ngo bashake mu gitabo cyibutsa ibyabaye ku ngoma za ba sogokuruza. Nuko uzabisanga muri icyo gitabo cyo kwibutsa, umenye yuko uwo mudugudu ari umudugudu ujya ugoma, ugatubya abami n’ibihugu byabo, ukabibagandishiriza mu bihe bya kera, ndetse ni cyo cyatumye uwo mudugudu usenywa.

16 Turaburira umwami yuko uwo mudugudu niwubakwa, inkike zawo zikuzura, nta mugabane uzagira hakurya y’uruzi.”

Umwami ategeka ko baba baretse kubaka

17 Maze umwami yoherereza Rehumu umutware w’intebe na Shimushayi umwanditsi, na bagenzi babo bandi babaga i Samariya no mu bindi bihugu byo hakurya y’uruzi urwandiko, arabasubiza ati

“Amahoro n’ibindi.

18 “Urwandiko mwatwoherereje barudusomeye imbere neza.

19 Ntegeka yuko bashaka kandi basanga uwo mudugudu mu bihe bya kera waragomeraga abami koko, ubugome n’ubugande byabonekaga muri wo.

20 Kandi ngo habagamo abami bakomeye cyane bategekaga i Yerusalemu n’igihugu cyose cyo hakurya y’uruzi, kandi ngo bahabwaga umusoro n’ihōro n’ikoro.

21 Nuko rero nimushyireho itegeko kugira ngo abo bagabo barekere aho, uwo mudugudu we kubakwa kugeza aho ubwanjye nzabyitegekera.

22 Kandi mwirinde mwe gutenguha muri ibyo, kugira ngo ikibi kidakura abami bagatubirwa.”

23 Nuko bamaze gusomera urwandiko rw’Umwami Aritazeruzi imbere ya Rehumu na Shimushayi umwanditsi na bagenzi babo, baherako bahaguruka vuba bajya i Yerusalemu aho Abayuda bari bari, bababuza kubaka ku maboko no ku gahato.

24 Nuko umurimo w’inzu y’Imana iri i Yerusalemu bawurekeraho, kugeza mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo umwami w’u Buperesi.