Ezira 5

Abahanuzi babatera umwete, bongera kubaka

1 Nuko abahanuzi Hagayi na Zekariya mwene Ido, bahanurira Abayuda bari i Buyuda n’i Yerusalemu. Babahanuriraga mu izina ry’Imana ya Isirayeli.

2 Bukeye Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli ahagurukana na Yeshuwa mwene Yosadaki, batangira kubaka inzu y’Imana iri i Yerusalemu, bari kumwe n’abahanuzi b’Imana babafashaga.

3 Muri iyo minsi haza Tatenayi igisonga cy’umwami cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo, baza aho bari bari barababaza bati “Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n’iyi nkike?”

4 Kandi barababaza bati “Abagabo bubaka iyi nzu bitwa ba nde?”

5 Ariko amaso y’Imana yabo aba ku batware b’Abayuda ntibabuza kubaka, mu gihe batumye kuri Dariyo kugeza ubwo igisubizo cyaje mu rwandiko rw’ibyo.

6 Aya magambo ni yo akurikije ayo mu rwandiko rwanditswe na Tatenayi igisonga cy’umwami cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo b’Abafarisaki bari hakurya y’uruzi, bakarwoherereza Umwami Dariyo.

Abanzi bongera kwandikira umwami

7 Bamwoherereza urwandiko rwanditswe rutya ngo:

“Ku Mwami Dariyo, nimuhorane amahoro masa.

8 “Nyagasani, umenye ko twagiye mu gihugu cy’u Buyuda ku nzu y’Imana nkuru yubakwa n’amabuye manini, kandi yomekwaho ibiti ku nsika zayo. Iyo myubakire irakomeza kujya imbere, irubakitse, bafite umwete.

9 None twabajije abo bakuru tuti ‘Ni nde wabahaye itegeko ngo mwubake iyi nzu, ngo mwuzuze n’iyi nkike?’

10 Kandi twababajije n’amazina yabo kugira ngo tuyakubwire, kandi ngo twandike n’amazina y’abagabo babatwara.

11 “Nuko baradusubiza bati ‘Turi abagaragu b’Imana nyir’ijuru n’isi, kandi turubaka inzu yari yubatswe kera hashize imyaka myinshi, iyo umwami wa Isirayeli mukuru yubatse akayuzuza.

12 Ariko hanyuma ba sogokuruza barakaje Imana nyir’ijuru, ibagabiza Nebukadinezari Umukaludaya umwami w’i Babuloni asenya iyi nzu, ajyana abantu ho iminyago i Babuloni.

13 Ariko mu mwaka wa mbere wa Kuro umwami w’i Babuloni, uwo mwami yategetse itegeko yuko iyi nzu y’Imana yubakwa.

14 Ndetse n’ibikoreshwa byo mu nzu y’Imana by’izahabu n’ifeza, ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu akabijyana mu ngoro y’i Babuloni, Umwami Kuro abikura mu ngoro y’i Babuloni babiha umuntu witwa Sheshibasari, uwo yari yagize igisonga cye.

15 Aramubwira ati “Jyana ibi bintu ugende ubishyire mu rusengero rw’i Yerusalemu, inzu y’Imana yubakwe mu kibanza cyayo.”

16 Bukeye Sheshibasari uwo araza, ashinga imfatiro z’inzu y’Imana i Yerusalemu. Nuko rero uhereye icyo gihe ukageza ubu iracyubakwa, kandi ntiruzura.’

17 “Nuko umwami nabyemera, bashake mu nzu y’ububiko bw’umwami i Babuloni, barebe yuko bitameze nk’uko Umwami Kuro yategetse itegeko ryo kubaka iyi nzu y’Imana i Yerusalemu, maze umwami abidutegekere uko ashaka.”

Ezira 6

Dariyo ahamya itegeko rya Kuro

1 Nuko Umwami Dariyo ategeka yuko bashaka mu nzu ibikwamo ibitabo by’ibyabaye, ahabikwaga ibintu by’igiciro i Babuloni,

2 babona umuzingo w’igitaboahitwaAkimeta mu rugo rw’ibwami, mu gihugu cy’u Bumedi. Uwo muzingo wari urwibutso, wanditswemo utya ngo

3 “Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma y’Umwami Kuro, Umwami Kuro ategeka itegeko ry’iby’inzu y’Imana y’i Yerusalemu ngo yubakwe, ari ho hantu batambira ibitambo. Kandi imfatiro zayo bazishinge zihame, uburebure bwayo bw’igihagararo bube mikono mirongo itandatu, n’ubugari bwayo bube mikono mirongo itandatu.

4 Bayubakishe amabuye manini impushya eshatu n’uruhushya rw’ibiti bishya, kandi ibyo bazatanga kuri yo bizakurwe mu nzu y’umwami.

5 Kandi n’ibikoreshwa byo mu nzu y’Imana by’izahabu n’ifeza, ibyo Nebukadinezari yanyaze mu rusengero rw’i Yerusalemu akabizana i Babuloni, babisubizeyo babijyane mu rusengero rw’i Yerusalemu, ikintu cyose gisubire mu cyimbo cyacyo, ubishyire mu nzu y’Imana.

6 “None rero Tatenayi, wowe gisonga cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi banyu b’Abafarisaki bo hakurya y’uruzi, muhitarure

7 mureke umurimo w’iyo nzu y’Imana ukorwe, igisonga cy’Abayuda n’abakuru babo mubareke, abe ari bo bubaka iyo nzu y’Imana mu kibanza cyayo.

8 Kandi ntegetse itegeko ry’ibyo kubakisha iyo nzu y’Imana, mukwiriye gukorera abakuru b’Abayuda: mwende ku bintu by’umwami ni byo musoro w’abo hakurya y’uruzi, mugire umwete cyane wo guha abo bagabo ibizatangwa, kugira ngo be kuzagira ikibabuza gukora.

9 Kandi n’ibyo bazakena, nk’ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama byo gutamba ho ibitambo byoswa by’Imana nyir’ijuru, n’ingano n’umunyu na vino n’amavuta, ibyo abatambyi b’i Yerusalemu bazashaka bajye babihabwa uko bukeye, ntibagasibe

10 kugira ngo bazajye batambira Imana nyir’ijuru ibitambo by’umubabwe uhumura neza, kandi basabire umwami n’abahungu be kurama.

11 Kandi nciye iteka, umuntu wese uzahindura iri tegeko bazakure inkingi mu nzu ye, bayishinge bamuterure bayimuhambireho, kandi inzu ye bayigire icyavu bamuhoye ibyo.

12 Kandi Imana yahabesheje izina ryayo, nineshe abami bose n’amahanga yose n’abazaca mu itegeko ryanjye, bakaramburira amaboko yabo ngo basenye iyo nzu y’Imana y’i Yerusalemu. Jyewe Dariyo ntegetse iryo tegeko, risohozwe n’umwete wose.”

Urusengero rwuzura; barutaha baziririza Pasika

13 Hanyuma Tatenayi igisonga cy’umwami cyo hakurya y’uruzi, na Shetaribozenayi na bagenzi babo bumvise ibyo Umwami Dariyo yabatumyeho, babisohoresha umwete mwinshi.

14 Nuko abakuru b’Abayuda barubaka, babibashishwa no guhanura kwa Hagayi umuhanuzi na Zekariya mwene Ido. Barayubaka iruzura nk’uko itegeko ry’Imana ya Isirayeli ryari riri, kandi no ku bw’itegeko rya Kuro na Dariyo, na Aritazeruzi umwami w’u Buperesi.

15 Iyo nzu yuzura ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, ko mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma y’Umwami Dariyo.

16 Maze Abisirayeli n’abatambyi, n’Abalewi n’abandi bavuye mu bunyage, bagira umunsi w’ibirori wo gutaha iyo nzu y’Imana banezerewe.

17 Ubwo batahaga iyo nzu y’Imana, batambye inka ijana n’amasekurume y’intama magana abiri n’abana b’intama magana ane, kandi batambira Abisirayeli bose amasekurume y’ihene cumi n’abiri, uko umubare w’imiryango y’Abisirayeli wari uri, aba igitambo cyo gukuraho ibyaha.

18 Bashyiraho abatambyi uko imigabane yabo ikurikirana, n’Abalewi bajya ku bihe byabo ngo bakorere Imana iri i Yerusalemu, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Mose.

19 Maze abavukiye mu bunyage baziririza Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere,

20 kuko abatambyi n’Abalewi bari biyereje hamwe, bose bari baboneye. Nuko babīkīra umwana w’intama wa Pasika ku bw’abavukiye mu bunyage bose, no ku bwa bene wabo na bo ubwabo.

21 Nuko Abisirayeli bari bagarutse bavuye mu bunyage, n’abantu bose bari bitandukanije n’ingeso mbi z’abapagani bo muri icyo gihugu, bagafatanya n’Abisirayeli ngo bashakane Uwiteka Imana y’Abisirayeli barasangira,

22 baziririza iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe banezerewe, kuko Uwiteka yabanejeje kandi yahinduye umutima w’umwami wa Ashūri akabagarukira, kandi akabatwerera amaboko yo gukora umurimo w’inzu y’Imana, ari yo Mana ya Isirayeli.

Ezira 7

Umwami atuma Ezira i Yerusalemu

1 Hanyuma y’ibyo, ku ngoma ya Aritazeruzi umwami w’u Buperesi, Ezira mwene Seraya mwene Azariya mwene Hilukiya,

2 mwene Shalumu mwene Sadoki mwene Ahitubu,

3 mwene Amariya mwene Azariya mwene Merayoti,

4 mwene Zerahiya mwene Uzi mwene Buki,

5 mwene Abishuwa mwene Finehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni umutambyi mukuru,

6 Ezira uwo arazamuka ava i Babuloni. Kandi yari umwanditsi w’umuhanga mu by’amategeko ya Mose, yatanzwe n’Uwiteka Imana ya Isirayeli. Umwami amuha ibyo yamusabye byose, abiheshwa n’ukuboko k’Uwiteka Imana ye kwari kuri we.

7 Nuko bamwe mu Bisirayeli bazamukana n’abatambyi bamwe, n’Abalewi n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu, abo bajya i Yerusalemu mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi.

8 Ezira agera i Yerusalemu mu kwezi kwa gatanu, ko mu mwaka wa karindwi uwo mwami ari ku ngoma.

9 Ndetse yahagurutse ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere ava i Babuloni, maze ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu agera i Yerusalemu, abiheshejwe n’ukuboko kw’Imana ye kwari kuri we,

10 kuko yari yaramaramaje mu mutima gushaka amategeko y’Uwiteka ngo ayasohoze, kandi ngo yigishe mu Bisirayeli amategeko n’amateka.

11 Nuko aya magambo yakurikije ayo mu rwandiko Umwami Aritazeruzi yahaye Ezira umutambyi n’umwanditsi, ndetse yari n’umwanditsi w’amagambo y’amategeko y’Uwiteka n’ibyo yategetse Abisirayeli.

Umwami aha Ezira urwandiko rw’abatware ngo bazamufashe

12 Aritazeruzi umwami w’abami yandikiye Ezira umutambyi, umwanditsi w’amategeko y’Imana nyir’ijuru.

“Ni amahoro masa n’ibindi.

13 “Ntegetse itegeko, abantu b’Abisirayeli bose n’abatambyi babo n’Abalewi bari mu bihugu byanjye, abashaka ubwabo kujya i Yerusalemu ngo mujyane,

14 kuko jyewe umwami n’abajyanama banjye barindwi tugutumye, ngo ujye kubaza iby’i Buyuda n’i Yerusalemu nk’uko amategeko y’Imana yawe ufite ameze,

15 kandi ngo ujyane ifeza n’izahabu, ibyo jyewe umwami n’abajyanama banjye twatuye Imana ya Isirayeli iba i Yerusalemu,

16 kandi ifeza yose n’izahabu uzasanga mu gihugu cy’i Babuloni cyose, hamwe n’amaturo y’abantu n’ay’abatambyi batuririye inzu y’Imana yabo iri i Yerusalemu babikunze, badahatwa.

17 Ni cyo kizatuma ugira umwete cyane wo kujyana izo mpiya, ukazigura ibimasa n’amasekurume y’intama n’abana b’intama, hamwe n’amaturo y’amafu n’ay’ibyokunywa aturanwa na byo, ukabitambira ku cyotero cy’inzu y’Imana yanyu iri i Yerusalemu.

18 Kandi ibizasaguka kuri izo feza n’izahabu, wowe na bene wanyu uko muzashaka kubigenza muzabigenze mutyo, mukurikije ibyo Imana yanyu ishaka.

19 N’ibintu uhabwa byo gukoresha mu nzu y’Imana yawe, uzabimurikire Imana y’i Yerusalemu.

20 Kandi n’ibintu byose bazashaka ku bw’inzu y’Imana yawe, ibyo uzaba ukwiriye gutanga uzajye ubikura mu nzu ibikwamo ibintu by’umwami ubitange.

21 “Jyewe ubwanjye Umwami Aritazeruzi, ntegetse abanyabintu banjye bo hakurya y’uruzi bose yuko icyo Ezira umutambyi, umwanditsi w’amategeko y’Imana nyir’ijuru azabaka cyose, kizajya gitanganwa umwete wose

22 bikagarukira ku italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano ijana, n’incuro z’intango za vino ijana, n’ibibindi by’amavuta ijana, n’umunyu udafite urugero.

23 Ikizategekwa n’Imana nyir’ijuru cyose gukorwa ku nzu yayo kijye gikorwa bitunganye, kugira ngo uburakari butagera mu gihugu cy’umwami n’abahungu be.

24 Kandi tubasobanurire iby’abatambyi n’Abalewi, n’abaririmbyi n’abakumirizi, n’Abanetinimu n’abagaragu b’iyo nzu y’Imana bose uko bangana, nta tegeko ryo kubaka umusoro cyangwa ihōro cyangwa ikoro.

25 “Kandi nawe Ezira, uko ubwenge bw’Imana yawe bukurimo, uzatoranye abatware n’abacamanza bo gucira imanza abantu bo hakurya y’uruzi, abazi amategeko y’Imana yawe bose, n’utayazi muzajye muyamwigisha.

26 Maze utazemera kwitondera amategeko y’Imana yawe n’amategeko y’umwami, bajye bagira umwete wose wo kumucira urubanza, rwaba urwo kwicwa cyangwa urwo gucibwa, cyangwa urwo kunyagwa ibye cyangwa urwo kumuboha.”

27 Uwiteka Imana ya ba sogokuruza ishimwe, yashyize mu mutima w’umwami imigambi imeze ityo yo kurimbisha inzu y’Uwiteka iri i Yerusalemu.

28 Kandi ni yo yansaguriyeho imbabazi zayo imbere y’umwami n’abajyanama, n’imbere y’ibikomangoma bye bikomeye byose. Nuko mpeshwa imbaraga n’ukuboko k’Uwiteka Imana yanjye kwari kuri jye, mperako nteranya abakuru bo mu Bisirayeli ngo tuzamukane.

Ezira 8

Abazanye na Ezira

1 Aba ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza, kandi uko ni ko kuvuka kwabo, abo twazamukanye tuva i Babuloni ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi.

2 Muri bene Finehasi ni Gerushomu, muri bene Itamari ni Daniyeli, muri bene Dawidi ni Hatushi.

3 Muri bene Shekaniya; muri bene Paroshi ni Zekariya kandi yabaranywe n’abagabo ijana na mirongo itanu, ukurikiranije imivukire yabo.

4 Muri bene Pahatimowabu ni Eliyowenayi mwene Zerahiya, kandi yari kumwe n’abagabo magana abiri.

5 Muri bene Shekaniya ni mwene Yahaziyeli, kandi uwo yari kumwe n’abagabo magana atatu.

6 Muri bene Adini ni Ebedi mwene Yonatani, uwo yari kumwe n’abagabo mirongo itanu.

7 Muri bene Elamu ni Yeshaya mwene Ataliya, na we yari kumwe n’abagabo mirongo irindwi.

8 Muri bene Shefatiya ni Zebadiya mwene Mikayeli, na we yari kumwe n’abagabo mirongo inani.

9 Muri bene Yowabu ni Obadiya mwene Yehiyeli, na we yari kumwe n’abagabo magana abiri na cumi n’umunani.

10 Muri bene Shelomiti ni mwene Yosifiya, na we yari kumwe n’abagabo ijana na mirongo itandatu.

11 Muri bene Bebayi ni Zekariya mwene Bebayi, na we yari kumwe n’abagabo makumyabiri n’umunani.

12 Muri bene Azigadi ni Yohanani mwene Hakatani, na we yari kumwe n’abagabo ijana n’icumi.

13 Muri bene Adonikamu bo hanyuma aya ni yo mazina yabo: Elifeleti na Yeyeli na Shemaya, na bo bari kumwe n’abagabo mirongo itandatu.

14 Kandi muri bene Bigivayi ni Utayi na Zabudi, na bo bari kumwe n’abagabo mirongo irindwi.

Ezira atumira Abalewi n’Abanetinimu

15 Abo mbateraniriza ku mugezi ujya Ahava, tuhaca ingando tuhamara gatatu. Nitegereza abantu n’abatambyi, nsanga nta n’umwe wo muri bene Lewi ubarimo.

16 Ntumira Eliyezeri na Ariyeli na Shemaya, na Elunatani na Yaribu na Elunatani, na Natani na Zekariya na Meshulamu b’abakuru, kandi na Yoyaribu na Elunatani b’abigisha.

17 Mbatuma kwa Ido umutware w’i Kasifiya, mbabwira ubutumwa bazabwira Ido na bene se b’Abanetinimu aho babaga i Kasifiya, ngo batwoherereze abahereza b’inzu y’Imana yacu.

18 Maze ku bw’ukuboko kwiza kw’Imana yacu kwari kuri twe, batuzanira umugabo w’umunyabwenge wo muri bene Mahali mwene Lewi mwene Isirayeli, na Sherebiya n’abahungu be na bene se uko ari cumi n’umunani,

19 na Hashabiya hamwe na Yeshaya wo muri bene Merari, na bene se n’abahungu babo uko ari makumyabiri,

20 n’abo mu Banetinimu, abo Dawidi n’abatware be batanze ngo bakorere Abalewi, Abanetinimu magana abiri na makumyabiri bose bavugwa mu mazina yabo.

Biyiririza ubusa ku mugezi Ahava

21 Maze ntegekera kwiyiriza ubusa aho ngaho kuri uwo mugezi Ahava, kugira ngo twicishe bugufi imbere y’Imana yacu, ngo tuyiyoboze inzira idutunganiye twebwe n’abana bacu bato n’ibintu byacu byose,

22 kuko nagize isoni zo gusaba umwami umutwe w’ingabo z’abasirikare n’iz’abagendera ku mafarashi, ngo badutabare ku babisha bacu bari mu nzira, kuko twari twavuganye n’umwami tuti “Amaboko y’Imana yacu ari ku bayishaka bose ngo abagirire neza, ariko imbaraga zayo n’uburakari bwayo birwanye abayireka bose.”

23 Nuko twiyiriza ubusa, dusaba Imana yacu tuyinginga yemera kutwumvira.

Impiya zabo zibitswa abatambyi cumi na babiri

24 Maze ntora cumi na babiri mu batware b’abatambyi, Sherebiya na Hashabiya n’abandi cumi muri bene se.

25 Mbagerera ifeza n’izahabu n’ibintu by’amaturo y’inzu y’Imana yacu, ibyo umwami n’abajyanama be n’abatware be n’Abisirayeli bari bahari bose batuye.

26 Nuko mbagerera italanto z’ifeza magana atandatu na mirongo itanu, n’ibintu by’ifeza italanto ijana n’italanto z’izahabu ijana,

27 n’ibyungu by’izahabu makumyabiri byari dariki igihumbi, n’ibikoreshwa bibiri by’imiringa myiza isenwe y’igiciro cyinshi nk’icy’izahabu, ndabibashyikiriza.

28 Ndababwira nti “Mwebwe muri aberejwe Uwiteka, n’ibintu bikoreshwa na byo ni ibyera, hamwe n’izo feza n’izahabu n’ituro batuye Uwiteka Imana ya ba sogokuruza babikunze.

29 Mube maso mubirinde kugeza aho muzabigerera imbere y’abatware b’abatambyi n’Abalewi, n’abatware b’amazu ya ba sogokuruza b’Abisirayeli mu byumba byo mu nzu y’Uwiteka i Yerusalemu.”

30 Nuko abatambyi n’Abalewi benda ifeza n’izahabu n’ibindi bintu uko indatira zabyo zanganaga, ngo babijyane i Yerusalemu mu nzu y’Imana yacu.

Ezira agera i Yerusalemu

31 Bukeye ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa mbere, duhaguruka ku mugezi Ahava tujya i Yerusalemu ukuboko kw’Imana yacu kuba kuri twe, idukiza amaboko y’ababisha n’abaduciriye ibico mu nzira.

32 Tugeze i Yerusalemu, tuhasibira gatatu.

33 Nuko ku munsi wa kane bagera ifeza n’izahabu n’ibindi bintu, babigerera mu nzu y’Imana yacu tubishyikiriza Meremoti mwene Uriya umutambyi ari kumwe na Eleyazari mwene Finehasi, kandi bari bafatanije na Yozabadi mwene Yoshuwa na Nowadiya mwene Binuwi b’Abalewi.

34 Byose barabimurika uko umubare wabyo n’indatira zabyo byari biri. Icyo gihe indatira zabyo byose zirandikwa.

35 Maze abavukiye mu bunyage bakabuvamo batambira Imana ya Isirayeli ibitambo byoswa, batamba inka cumi n’ebyiri z’igitambo cyoswa cy’Abisirayeli bose, n’amasekurume y’intama mirongo urwenda n’atandatu, n’abana b’intama mirongo irindwi na barindwi, n’amasekurume y’ihene cumi n’abiri, biba igitambo cyo gukuraho ibyaha. Ibyo byose byabaye igitambo cyoserezwa Uwiteka.

36 Maze bashyikiriza abatware b’umwami n’ibisonga bye bo hakurya y’uruzi amategeko y’umwami, na bo bafasha abantu n’inzu y’Imana.

Ezira 9

Abantu b’Imana banga kwitandukanya n’abanyamahanga

1 Nuko ibyo byose birangiye, abatware baranyegera barambwira bati “Abisirayeli n’abatambyi n’Abalewi ntibitandukanije n’abantu bo mu bihugu, ahubwo bakora ibizira byabo, iby’Abanyakanāni n’iby’Abaheti n’iby’Abaferizi, n’iby’Abayebusi n’iby’Abamoni n’iby’Abamowabu, n’iby’Abanyegiputa n’iby’Abamori,

2 kuko ubwabo birongorera abakobwa babo bakabashyingira n’abahungu babo, bigatuma urubyaro rwera rwivanga n’abantu bo muri ibyo bihugu, ndetse abatware n’abanyamategeko ni bo barushijeho gucumura muri ibyo.”

3 Maze numvise ibyo nshishimura umwambaro n’umwitero wanjye, nipfura umusatsi ku mutwe ndetse nipfura n’ubwanwa, nicara numiwe.

4 Aho nari ndi hateranira abantu bose bahindishijwe umushyitsi n’amagambo y’Imana ya Isirayeli, ku bw’igicumuro cy’abavuye mu bunyage. Ngumya kwicara numiwe, ngeza igihe cyo gutura kwa nimugoroba.

Ezira asenga yātura ibyaha by’abantu b’Imana

5 Ituro rya nimugoroba rituwe mpaguruka aho nari ndi nibabaje, umwambaro wanjye n’umwitero wanjye byari bishishimutse, mperako nkubita amavi hasi ntegera Uwiteka Imana yanjye ibiganza

6 ndavuga nti “Ayii! Mana yanjye, nkozwe n’isoni, mu maso hanjye haratugengeza bimbuza kukuburiraho amaso. Mana yanjye, kuko ibicumuro byacu bigwiriye bikaturengerana, dutsinzwe n’imanza nyinshi zarundanijwe zikagera mu ijuru.

7 Uhereye mu bihe bya ba sogokuruza twagibwagaho n’urubanza rukomeye cyane na bugingo b’ubu, kandi ibicumuro byacu ni byo byatumye dutanganwa n’abami bacu n’abatambyi bacu tugahabwa abami bo mu bindi bihugu, tukicwa n’inkota, tukajyanwa turi imbohe, tukanyagwa, tugakorwa n’isoni nk’uko bimeze ubu.

8 Ariko noneho muri uyu mwanya muto, Uwiteka Imana yacu yerekanye imbabazi zayo idusigariza igice cy’abantu kirokotse, idushyiriye ingango Ahera hayo kugira ngo ihwejeshe amaso yacu, iduhumurize buhoro mu buretwa bwacu.

9 Erega turi abaretwa ko! Ariko Imana yacu ntiduhānye mu buretwa bwacu, ahubwo idusaguriyeho imbabazi zayo imbere y’abami b’u Buperesi, iraduhumuriza kugira ngo twubake inzu y’Imana yacu kandi ngo dusane ahasenyutse hayo, ngo iduhe n’inkike idukikije i Buyuda n’i Yerusalemu.

10 “Noneho Mana yacu, ibyo ko byarangiye turavuga iki kandi? Ko twaretse amategeko yawe

11 wategekeye mu bagaragu bawe b’abahanuzi, ukavuga uti ‘Igihugu mujyamo ngo mugihīndure, ni igihugu cyandujwe no gukiranirwa n’ibizira bikorwa n’abanyamahanga bo mu bihugu, bacyujuje n’imyanda yabo hose irasāngana,

12 kandi ngo nuko rero ntimuzashyingirane na bo, kandi ntimuzabashakire amahoro cyangwa kugubwa neza iminsi yose kugira ngo mube abantu bakomeye, murye ibyiza byo mu gihugu, muzakirage abana banyu kibe gakondo yabo iteka ryose.’

13 None rero ubwo ibyo byose bitugezeho, tukagibwaho n’urubanza rukomeye tuzira ingeso zacu mbi. Kandi none Mana yacu, ukaba uduhannye igihano kidahwanye n’ibicumuro byacu ukadusigariza igice kingana gityo,

14 mbese twakongera guca mu mategeko yawe, tugashyingirana n’abanyamahanga bakora ibyo bizira? Ntiwaturakarira ukageza aho wazaturimburira, ntihagire igice kirokoka cyangwa ucika ku icumu?

15 Uwiteka Mana ya Isirayeli, ni wowe ukiranuka kuko twebwe dusigaye turi igice kirokotse nk’uko bimeze ubu. Dore turi imbere yawe turiho urubanza, ibyo ni byo bituma tutabasha guhagarara imbere yawe.”

Ezira 10

Abisirayeli bongera kwitandukanya n’abanyamahanga

1 Nuko Ezira agisenga yātura, kandi arira n’amarira yikubise hasi imbere y’inzu y’Imana, iteraniro rinini cyane rivuye mu Bisirayeli, abagabo n’abagore n’abana bato bateranira aho yari ari aho ngaho, kandi abantu barariraga cyane.

2 Maze Shekaniya mwene Yehiyeli umwe wo muri bene Elamu, abwira Ezira ati “Twacumuye ku Mana yacu, dushaka abagore b’abanyamahangakazi bo mu mahanga yo mu bihugu, ariko noneho muri ibyo haracyariho ibyiringiro by’uko Abisirayeli bākira.

3 Nuko rero none dusezerane isezerano n’Imana yacu, yuko dusenda abagore bose n’abana babyaye, dukurikije inama ya databuja n’iy’abahindira imishyitsi itegeko ry’Imana yacu, kandi bigenzwe nk’uko amategeko ategeka.

4 Byuka kuko ari ibyawe kandi turi kumwe nawe, ntutinye ubikore.”

5 Ezira aherako arabyuka arahiza abakuru b’abatambyi n’Abalewi n’Abisirayeli bose, yuko bazabigenza nk’uko bagiye inama. Nuko bararahira.

6 Maze Ezira arahaguruka ava imbere y’inzu y’Imana ajya mu nzu ya Yehohanani mwene Eliyashibu, agezeyo ntiyagira icyo afungura kuko yababajwe n’igicumuro cy’abavuye mu bunyage.

7 Hanyuma bamamaza i Buyuda n’i Yerusalemu, ngo abavukiye mu bunyage bakabuvamo bateranire i Yerusalemu,

8 kandi ngo utazaza mu minsi itatu nk’uko abatware n’abakuru bagiye inama, azanyagwa ibye byose kandi na we ubwe akurwe mu iteraniro ry’abavuye mu bunyage.

9 Nuko Abayuda n’Ababenyamini bose bateranira i Yerusalemu mu minsi itatu, kandi hari ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa cyenda. Abantu bose bicara mu muharuro imbere y’inzu y’Imana, bahindishwa umushyitsi n’ibyo kandi kuko hari imvura nyinshi.

10 Maze Ezira arahaguruka arababwira ati “Mwaracumuye mushaka abagore b’abanyamahangakazi, mwongerera Abisirayeli icyaha.

11 None nimwāturire Uwiteka Imana ya ba sogokuruza mukore ibyo ishaka, mwitandukanye n’abanyamahanga bo mu gihugu, n’abagore b’abanyamahangakazi.”

12 Nuko iteraniro ryose bamusubizanya ijwi rirenga bati “Nk’uko udutegeka ni ko twemeye kubikora.

13 Ariko abantu ni benshi kandi ubu ni igihe cy’imvura nyinshi, ntitubasha guhagarara hanze kandi uwo murimo si uw’umunsi umwe cyangwa ibiri, kuko muri ibyo twacumuye cyane.

14 Nuko rero abatware bacu nibagabanye iteraniro, maze abashatse abagore b’abanyamahangakazi mu midugudu yacu yose bajye baza mu bihe bitegetswe, bazanywe n’abatware b’umudugudu bose n’abacamanza bawo, bageze aho uburakari bw’Imana yacu buzatuviraho kandi iryo jambo rigasohozwa.”

15 Yonatani mwene Asaheli na Yahazeya mwene Tikuva ni bo bonyine bahagarutse bahakana iyo nama, kandi bafatanya na Meshulamu na Shabetayi Umulewi.

16 Nuko abavukiye mu bunyage babigenza batyo. Maze Ezira umutambyi n’abatware bamwe b’amazu ya ba sekuruza, uko amazu yabo yari ari, bose uko amazina yabo yari ari, baratoranywa, hanyuma ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi bicazwa no kubigenzura.

17 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, bari barangije iby’abagabo bose bari barashatse abagore b’abanyamahangakazi.

18 Abashatse abagore b’abanyamahangakazi bo mu bana b’abatambyi ni aba: muri bene Yeshuwa mwene Yosadaki na bene se, ni Māseya na Eliyezeri na Yaribu na Gedaliya.

19 Batanga amaboko yabo ho abagabo yuko basenda abagore babo, kandi batanga impfizi y’intama yo mu mukumbi ho icyiru kuko batsinzwe n’urubanza.

20 Muri bene Imerini Hanani na Zebadiya.

21 Muri bene Harimu ni Māseya na Eliya na Shemaya, na Yehiyeli na Uziya.

22 Muri bene Pashuri ni Eliyowenayi na Māseya na Ishimayeli, na Netanēli na Yozabadi na Elasa.

23 Mu Balewi ni Yozabadi na Shimeyi na Kelaya (ari we Kelita), na Petahiya na Yuda na Eliyezeri.

24 Mu baririmbyi ni Eliyashibu.

Mu bakumirizi ni Shalumu na Telemu na Uri.

25 Mu Bisirayeli: muri bene Paroshi ni Ramiya na Iziya na Malikiya, na Miyamini na Eleyazari na Malikiya na Benaya.

26 Muri bene Elamu ni Mataniya na Zekariya na Yehiyeli, na Abudi na Yeremoti na Eliya.

27 Muri bene Zatu ni Eliyowenayi na Eliyashibu na Mataniya, na Yeremoti na Zabadi na Aziza.

28 Muri bene Bebayi ni Yehohanani na Hananiya, na Zabayi na Atilayi.

29 Muri bene Bani ni Meshulamu na Maluki na Adaya, na Yashubu na Sheyali na Yeremoti.

30 Muri bene Pahatimowabu ni Adina na Kelali na Benaya, na Māseya na Mataniya na Besalēli, na Binuwi na Manase.

31 Muri bene Harimu ni Eliyezeri na Ishiya na Malikiya, na Shemaya na Shimeyoni,

32 na Benyamini na Maluki na Shemariya.

33 Muri bene Hashumu ni Matenayi na Matata na Zabadi, na Elifeleti na Yeremayi na Manase na Shimeyi.

34 Muri bene Bani ni Madayi na Amuramu na Uweli,

35 na Benaya na Bedeya na Keluhi,

36 na Vaniya na Meremoti na Eliyashibu,

37 na Mataniya na Matenayi na Yāsayi,

38 na Bani na Binuwi na Shimeyi,

39 na Shelemiya na Natani na Adaya,

40 na Makinadebayi na Shashayi na Sharayi,

41 na Azarēli na Shelemiya na Shemariya,

42 na Shalumu na Amariya na Yosefu.

43 Muri bene Nebo ni Yeyeli na Matitiya na Zabadi, na Zebina na Ido na Yoweli na Benaya.

44 Abo bose bari barashatse abagore b’abanyamahangakazi, ndetse bamwe muri bo bari babyaranye abana.

2 Amateka 1

Salomo asaba ubwenge

1 Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane.

2 Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abacamanza n’ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza.

3 Nuko Salomo ajyana n’iteraniro ryose bajya ku kanunga k’i Gibeyoni, kuko aho ari ho ihema ry’ibonaniro ry’Imana ryabaga, iryo Mose umugaragu w’Uwiteka yakoreye mu butayu.

4 Ariko isanduku y’Imana Dawidi yari yarayizamuye, ayikura i Kiriyati Yeyarimu ayijyana aho yayitunganirije, kuko yari yayibambiye ihema i Yerusalemu.

5 Ariko icyotero cy’umuringa, cyakozwe na Besaleli mwene Uri mwene Huri, cyabaga imbere y’ubuturo bw’Uwiteka. Aho ni ho Salomo n’iteraniro bajyaga ngo bashake Uwiteka.

6 Nuko Salomo aherako ajya ku cyotero cy’umuringa imbere y’Uwiteka, cyabaga imbere y’ihema ry’ibonaniro, agitambiraho ibitambo byoswa igihumbi.

7 Mu ijoro ry’uwo munsi Imana ibonekera Salomo, iramubwira iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.”

8 Salomo asubiza Uwiteka ati “Wagiriye data Dawidi imbabazi nyinshi, ungira umwami mu cyimbo cye.

9 None Uwiteka Mana, isezerano wasezeranije data Dawidi rikomezwe, kuko ungize umwami w’abantu bangana n’umukungugu w’isi ubwinshi.

10 Nuko rero none ndagusaba kumpa ubwenge n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batyo?”

11 Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n’ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye,

12 ubwenge n’ubuhanga urabihawe kandi nzaguha n’ubutunzi n’ibintu n’icyubahiro, bitigeze kubonwa n’umwami n’umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n’ibyawe.”

13 Nuko Salomo ava ku kanunga k’i Gibeyoni imbere y’ihema ry’ibonaniro, agaruka i Yerusalemu ategeka Abisirayeli.

14 Salomo ateranya amagare n’abagendera ku mafarashi, kandi yari afite amagare igihumbi na magana ane n’abagendera ku mafarashi inzovu n’ibihumbi bibiri, abishyira mu midugudu bacyuragamo amagare n’i Yerusalemu ku murwa w’umwami.

15 Kandi i Yerusalemu umwami ahagwiza ifeza n’izahabu bitekerezwa ko ari nk’amabuye, n’ibiti by’imyerezi atuma binganya n’imivumu yo mu bibaya ubwinshi.

16 Kandi amafarashi Salomo yari atunze yavaga muri Egiputa, abacuruzi b’umwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.

17 Ku igare rimwe ryazamukaga rikava muri Egiputa batangaga shekeli z’ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Ni ko bajyaga babitundira n’abami b’Abaheti n’ab’i Siriya.

18 Salomo amaramaza kubakira izina ry’Uwiteka inzu, no kubaka inzu y’ubwami.

2 Amateka 2

Imyiteguro yo kubaka urusengero

1 Atoranya abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n’abantu inzovu munani bo kubāza amabuye mu misozi, n’abantu ibihumbi bitatu na magana atandatu bo kubahagarikira.

2 Salomo atuma kuri Hiramu umwami w’i Tiro ati “Nk’uko wagiriraga umukambwe wanjye Dawidi, ukamwoherereza imyerezi yo kubaka inzu yo kubamo, abe ari ko ungirira nanjye.

3 Dore ndenda kubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu ngo nyiyiture, mbone kuyosereza imbere imibavu ihumura neza, no ku bw’imitsima ihora imurikwa imbere y’Uwiteka, no ku bw’ibitambo byoswa mu gitondo na nimugoroba, ku masabato no ku mboneko z’amezi, no ku birori byashyizweho by’Uwiteka Imana yacu uko itegeko rya Isirayeli risanzwe.

4 Kandi n’inzu nenda kubaka ni nini kuko Imana yacu ikomeye, iruta izindi mana zose.

5 Ariko ni nde ubasha kuyubakira inzu, ubwo ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi itarikwirwamo? Mbese nkanjye ndi nde wo kuyubakira inzu yo kuyoserezamo imibavu imbere?

6 Nuko none unyoherereze umugabo w’umuhanga, uzi gukora iby’izahabu n’ifeza n’imiringa n’ibyuma, n’imyenda y’imihengeri n’iya kamurari n’iy’imikara ya kabayonga, kandi uzi gukeba amabara y’uburyo bwose, kugira ngo abane n’abagabo b’abahanga turi kumwe i Buyuda n’i Yerusalemu, abo umukambwe wanjye Dawidi yatoye.

7 Kandi unyoherereze imyerezi n’imiberoshi, n’ibiti bisa n’imisagavu by’i Lebanoni, kuko nzi yuko abagaragu bawe ari abahanga bo gutsinda ibiti i Lebanoni, kandi abagaragu banjye bazakorana n’abagaragu bawe,

8 kugira ngo bantunganyirize ibiti byinshi cyane, kuko inzu ngiye kubaka izaba nini bitangaje.

9 Kandi dore nzaha abagaragu bawe b’ababaji batsinda ibiti, indengo z’ingano zihuye inzovu ebyiri, n’indengo za sayiri inzovu ebyiri, n’incuro z’intango za vino inzovu ebyiri, n’ibibindi by’amavuta inzovu ebyiri.”

10 Nuko Hiramu umwami w’i Tiro yandikira Salomo urwandiko amusubiza, ararumwoherereza ati “Kuko Uwiteka yakunze ubwoko bwe, ni cyo cyatumye akugira umwami wabwo.”

11 Kandi Hiramu yongera kuvuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli yaremye ijuru n’isi ihimbazwe, kuko yahaye Umwami Dawidi umwana ujijutse wahawe ubwenge n’ubuhanga, akaba ari we ugiye kubakira Uwiteka inzu, no kubaka inzu y’ubwami.

12 None ntumye umugabo w’umuhanga uzi kwitegereza witwa Huramu,

13 umwana w’umugore wo muri bene Dani, na se yari umugabo w’i Tiro, umuhanga w’imirimo y’izahabu n’ifeza n’imiringa n’ibyuma, n’amabuye n’ibiti n’imyenda y’imihengeri, n’iy’imikara ya kabayonga n’iy’igitare cyiza n’iya kamurari, kandi azi no gukeba amabara y’uburyo bwose no guhimba uburyo bwose buhimbwa, kugira ngo ahabwe umwanya hamwe n’abagaragu bawe b’abahanga, n’abahanga ba databuja umukambwe wawe Dawidi.

14 Nuko rero ingano na sayiri n’amavuta na vino uko databuja yavuze, azabyoherereza abagaragu be,

15 natwe tuzatsinda ibiti kuri Lebanoni, ibyo muzashaka byose, kandi tuzabikoherereza aho uri tubinyuze ku mazi nk’ibihare tubigeze i Yopa, nawe uzabizamura ubigeze i Yerusalemu.”

16 Bukeye Salomo abara abanyamahanga bose bari mu gihugu cya Isirayeli, uko umubare wari warabazwe na se Dawidi wari uri, haboneka abantu agahumbi n’inzovu eshanu n’ibihumbi bitatu na magana atandatu.

17 Akura muri bo abantu inzovu ndwi bo kwikorera imitwaro, n’inzovu umunani bo kubāza amabuye mu misozi, n’ibihumbi bitatu na magana atandatu bo guhagarikira abantu babakoresha.

2 Amateka 3

Imyubakire y’urusengero

1 Nuko Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu ku musozi Moriya, aho Uwiteka yiyerekeye se Dawidi. Ni ho yayitunganyirije, aho Dawidi yategetse ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi.

2 Atangira kubaka ku munsi wa kabiri wo mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa kane ari ku ngoma.

3 Uko ni ko imfatiro zanganaga, izo Salomo yashyizeho ngo yubake inzu y’Imana. Uburebure bwayo bw’umurambararo, ku rugero rw’abakera bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri,

4 n’ibaraza ryari imbere y’inzu uburebure bwaryo bw’umurambararo, uko ubugari bw’inzu bwari buri bwari mikono makumyabiri, n’uburebure bwaryo bw’igihagararo bwari ijana na makumyabiri, imbere ariteraho izahabu nziza.

5 Mu nzu nini arandamo urusenge rw’imbaho z’imiberoshi aziteraho izahabu itunganijwe, ashushanyaho imikindo n’imikufi.

6 Inzu yose ayishyiraho amabuye y’igiciro cyinshi ngo igire isuku, izahabu zavaga i Paravayimu.

7 Kandi inzu ayiteraho izahabu ku maburiti no mu irebe ry’umuryango, no ku nzu hose imbere no ku nzugi zayo, kandi ashushanya n’abakerubi ku nzu.

8 Yubakamo indi nzu ari yitwa Ahera cyane, uburebure bwayo bw’umurambararo uko ubugari bw’inzu yose bwari buri bwari mikono makumyabiri, n’ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, ayiteraho izahabu itunganijwe, kuremera kwayo kwari gufite igiciro cy’italanto magana atandatu.

9 Kuremera kw’imbereri kwari gufite igiciro cya shekeli z’izahabu mirongo itanu. Atera izahabu no ku byumba byo hejuru.

10 Mu nzu yitwa Ahera cyane, aremeramo ibishushanyo by’abakerubi bibiri abiteraho izahabu.

11 Amababa y’ibishushanyo by’abakerubi, uburebure bwayo bwari mikono makumyabiri. Ibaba ry’igishushanyo cya mbere ryari mikono itanu rigera ku nzu, irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n’ibaba ry’igishushanyo cya kabiri cy’umukerubi.

12 Kandi ibaba ry’igishushanyo cya kabiri cy’umukerubi ryari mikono itanu rigera ku nzu, n’irindi baba na ryo ryari mikono itanu, rigafatana n’ibaba ry’igishushanyo cya mbere cy’umukerubi.

13 Amababa y’ibyo bishushanyo by’abakerubi bifatanye urunana yari mikono makumyabiri, byari bihagaritse ibirenge byabyo, amaso yabyo yerekeye inzu.

14 Umwenda ukingiriza awubohesha ubudodo bw’umukara wa kabayonga, n’ubw’umuhengeri n’ubwa kamurari n’ubw’igitare cyiza, ayishushanyaho abakerubi.

15 Imbere y’inzu ateraho inkingi ebyiri, uburebure bwazo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu n’itanu, n’umutwe w’inkingi yose wari mikono itanu.

16 Arema imikufi nk’iyo mu buturo bwera, ayishyira ku mitwe y’izo nkingi ashushanya n’imbuto z’amakomamanga ijana, azishyira ku mikufi.

17 Nuko inkingi azitera imbere y’urusengero, imwe iburyo n’iyindi ibumoso. Iy’iburyo ayita Yakini, iy’ibumoso ayita Bowazi.

2 Amateka 4

Ibikoresho by’urusengero

1 Kandi arema icyotero cy’umuringa, uburebure bwacyo bw’umurambararo bwari mikono makumyabiri, n’ubugari bwacyo bwari mikono makumyabiri, n’uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono cumi.

2 Arema n’igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itanu, urugero rw’urugara inkubwo imwe rwari mikono mirongo itatu.

3 Mu bugenya bwacyo hari hakikijwe ibishushanyo by’inka, mu mukono umwe wacyo w’intambike hariho ibishushanyo icumi, bikikije igikarabiro kidendeje. Izo nka zari impushya ebyiri zaremanywe na cyo.

4 Cyari giteretswe ku bishushanyo by’inka cumi n’ebyiri, eshatu zarebaga ikasikazi, izindi eshatu zarebaga iburengerazuba, izindi eshatu zarebaga ikusi, izindi eshatu zarebaga iburasirazuba. Igikarabiro kidendeje cyari giteretswe hejuru yazo, zari ziteranye imigongo.

5 Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwaremwe nk’urugara rw’urwabya, cyangwa nk’ururabyo rw’uburengo. Cyajyagamo incuro z’intango ibihumbi bitatu.

6 Arema n’ibikarabiro cumi, bitanu abishyira iburyo, ibindi bitanu ibumoso, ngo bajye bogerezamo ibintu by’igitambo cyoswa. Ariko igikarabiro kidendeje cyari icy’abatambyi cyo gukarabiramo.

7 Arema ibitereko by’izahabu by’amatabaza cumi nk’uko itegeko ryabyo ryari riri, abishyira mu rusengero, bitanu iburyo n’ibindi bitanu ibumoso.

8 Abaza n’ameza cumi ayashyira mu rusengero, atanu iburyo n’atanu ibumoso, arema n’ibyungu by’izahabu ijana.

9 Kandi yubaka urugo rw’abatambyi, inyuma yubakaho n’urundi runini. Kandi ateraho n’inzugi ku marembo y’urugo, izo nzugi aziteraho imiringa.

10 Igikarabiro kidendeje agishyira iruhande rw’iburyo rw’inzu, iburasirazuba herekeye ikusi.

11 Huramu na we acura ibisa n’ibibindi, n’ibyuma byo kuyora ivu n’ibyungu. Nuko Huramu arangiza umurimo w’inzu y’Imana yakoreraga Umwami Salomo.

12 Inkingi zombi n’imperezo n’imitwe yombi yari hejuru y’inkingi, n’ibisa n’inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru y’inkingi,

13 n’imbuto z’amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n’inshundura byombi, n’impushya ebyiri z’imbuto z’amakomamanga zo ku bisa n’inshundura byombi, byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yombi yari hejuru y’inkingi,

14 n’ibitereko n’ibikarabiro byari hejuru yabyo,

15 n’igikarabiro kidendeje n’inka cumi n’ebyiri zari munsi yacyo,

16 n’ibibindi n’ibyuma byo kuyora ivu n’ibyo kwaruza inyama, ibyo byose Huramu yabikoreye Umwami Salomo ku bw’inzu y’Uwiteka, abikoze mu miringa isenwe.

17 Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubumba, hagati y’i Sukoti n’i Sereda.

18 Uko ni ko Salomo yaremye ibyo bintu byose byinshi cyane, kuremera kw’imiringa ntikwamenyekanye.

19 Salomo arema ibintu byose byari mu nzu y’Imana, n’icyotero cy’izahabu n’ameza imitsima yo kumurikwa yaterekwagaho,

20 n’ibitereko by’amatabaza n’amatabaza yabyo, kugira ngo yake imbere y’ubuturo bwera nk’uko itegeko ryari riri, byari iby’izahabu nziza itunganyijwe,

21 n’uburabyo n’amatabaza n’ibisa n’ingarama by’izahabu, ndetse byari izahabu itunganyijwe rwose,

22 n’ibifashi n’ibyungu n’indosho n’ibyotero by’izahabu nziza. Kandi umuryango w’inzu, inzugi z’imbere z’Ahera cyane n’inzugi z’inzu yitwa urusengero, byari izahabu.