2 Tes 1

1 Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.

2 Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Kujya mbere no gushikama by’Abatesalonike mu byo kwizera

3 Dukwiriye kubashimira Imana iteka bene Data nk’uko bikwiriye, kuko kwizera kwanyu kugwira cyane, n’urukundo rw’umuntu wese muri mwe mukundana rugasāga.

4 Ni cyo gituma ubwacu tubirata mu matorero y’Imana, turata kwihangana kwanyu no kwizera mu byo murenganywa byose n’amakuba mushinyiriza.

5 Ibyo ni ibyerekana ko Imana idaca urwa kibera, ngo mutekerezwe ko mukwiriye kwinjira mu bwami bwayo kandi ari bwo mubabarizwa,

6 kuko ari ibitunganiye Imana kwitura ababababaza kubabazwa,

7 kandi namwe abababazwa kubitura kuzaruhukana natwe, ubwo Umwami Yesu azahishurwa ava mu ijuru, azanye n’abamarayika b’ubutware bwe

8 hagati y’umuriro waka, ahōre inzigo abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu.

9 Bazahanwa igihano kibakwiriye ari cyo kurimbuka kw’iteka ryose, bakohērwa ngo bave imbere y’Umwami no mu bwiza bw’imbaraga ze,

10 ubwo azazanwa no gushimirwa abera be kuri uwo munsi, no gutangarirwa ku bw’abamwizeye bose kuko ubuhamya twabahamirije bwemewe.

11 Ni cyo gituma tubasabira iteka, ngo Imana yacu ibatekereze ko mumeze nk’uko bikwiriye abahamagawe na yo, kandi isohoreshe imbaraga imyifurize myiza yose n’imirimo yanyu yose iva ku kwizera,

12 kugira ngo izina ry’Umwami wacu Yesu rihimbarizwe muri mwe, namwe mumuhimbarizwe nk’uko ubuntu bw’Imana yacu n’ubw’Umwami Yesu Kristo buri.

2 Tes 2

Kugaruka kwa Yesu kuzabanzirizwa no guhishurwa k’Umugome

1 Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,

2 kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.

3 Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

4 Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.

5 Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?

6 Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,

7 kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.

8 Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe.

9 Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,

10 n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.

11 Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,

12 kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.

13 Ariko bene Data bakundwa n’Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.

14 Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe, kugira ngo muhabwe ubwiza bw’Umwami wacu Yesu Kristo.

15 Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe n’amagambo yacu cyangwa n’urwandiko rwacu.

16 Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo

17 ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza.

2 Tes 3

Imbuzi zitari zimwe, n’intashyo

1 Ibisigaye bene Data, mudusabire kugira ngo ijambo ry’Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk’uko biri muri mwe,

2 kandi ngo dukire abantu babi b’ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose.

3 Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi.

4 Kandi ibyanyu tubyiringijwe n’Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora.

5 Umwami ayobore imitima yanyu, ayerekeze ku rukundo rw’Imana no ku kwihangana kwa Kristo.

6 Nuko bene Data, turabategeka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kuzibukīra mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe.

7 Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe,

8 cyangwa ngo tugire uwo turya iby’ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n’imiruho dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera.

9 Icyakora si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegerezo ngo mugere ikirenge mu cyacu,

10 kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.

11 Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo.

12 Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo.

13 Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza.

14 Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumenye mumuhe akato kugira ngo akorwe n’isoni.

15 Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So.

16 Nuko rero Umwami wacu w’amahoro ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.

17 Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo kwanditswe n’ukwanjye kuboko, ni cyo kimenyetso mu nzandiko zanjye zose, ni ko nandika.

18 Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese.

1 Tes 1

1 Pawulo na Siluwano na Timoteyo, turabandikiye mwebwe abo mu Itorero ry’Abatesalonike, bari mu Mana Data wa twese no mu Mwami Yesu Kristo.

Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe.

Imbuto z’ubutumwa bwageze i Tesalonike

2 Mwese tubashimira Imana iminsi yose tubasabira uko dusenze,

3 twibuka iteka imirimo yanyu yo kwizera n’umuhati w’urukundo mugira, no kwihangana ku bwo kwiringira Umwami wacu Yesu Kristo, imbere y’Imana yacu ari yo Data wa twese.

4 Bene Data bakundwa n’Imana, tuzi yuko mwatoranijwe na yo

5 kuko ubutumwa twahawe butabagezeho ari amagambo gusa, ahubwo bwabagezeho bufite n’imbaraga n’Umwuka Wera no kubemeza mudashidikanya. Namwe ubwanyu muzi uko twameraga muri mwe ku bwanyu.

6 Namwe ni ko mwadukurikije mukurikiza n’Umwami wacu, mumaze kwakirira ijambo ry’Imana mu makuba menshi, mufite ibyishimo by’Umwuka Wera.

7 Ni cyo cyatumye muba icyitegererezo cy’abizera bose bari i Makedoniya no muri Akaya,

8 kuko muri mwe ari ho havuye ubwaku bw’ijambo ry’Umwami wacu. Iyakora ntibwageze i Makedoniya no muri Akaya honyine, ahubwo hose kwizera kwanyu mwizera Imana kwaramamaye. Ni cyo gituma tutaruha tugira icyo tubwira abantu,

9 kuko ubwabo bajya bavuga uburyo twabasūye, n’uko mwahindukiriye Imana mwimuye ibigirwamana, ngo mubone uko mukorera Imana nyakuri kandi ihoraho,

10 no gutegereza Umwana wayo uzava mu ijuru, uwo yazuye mu bapfuye ari we Yesu, uwo uzadukiza umujinya uzatera.

1 Tes 2

Intumwa zibwiriza ubutumwa bwiza i Tesalonike

1 Bene Data, ubwanyu muzi yuko kubasūra kwacu kutari uk’ubusa,

2 ahubwo tumaze kubabarizwa i Filipi no kuhahemurirwa nk’uko mubizi, duhabwa n’Imana yacu gushira amanga ngo tubabwire ubutumwa bwiza bw’Imana turi mu ntambara nyinshi.

3 Kuko guhugura kwacu atari uko kuyobya, kutava mu byanduye kandi kukaba atari uko kuriganya,

4 ahubwo nk’uko Imana yatwemereye kugira ngo tube abo guhabwa ubutumwa bwiza, ni ko tubuvuga. Ntituvuga nk’abashaka kunezeza abantu, keretse Imana igerageza imitima yacu.

5 Ntitwigeze kuvuga ijambo ryo gushyeshya nk’uko mubizi, cyangwa ngo tugire urwiyerurutso rwo kwifuza inyungu muri mwe. Imana ni yo dutanze ho umugabo.

6 Kandi ntitwashatse icyubahiro mu bantu, naho haba muri mwe cyangwa mu bandi,

7 nubwo twabashaga kubaremerera kuko turi intumwa za Kristo. Ahubwo twitonderaga muri mwe nk’uko umurezi akuyakuya abana be.

8 Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima cyane.

9 Bene Data, mwibuke umuhati wacu n’imiruho nk’uko twababwirije ubutumwa bwiza bw’Imana dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo hatagira uwo muri mwe turemerera.

10 Mwebwe n’Imana ni mwe ntanze ho abagabo b’uburyo twameranaga namwe abizera turi abera, dukiranuka kandi tutariho umugayo,

11 kandi nk’uko mubizi twahuguraga umuntu wese muri mwe, tukabahumuriza no kubihanangiriza nk’uko se w’abana agirira abana be,

12 kugira ngo mugende uko bikwiriye ab’Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n’ubwiza bwayo.

13 Icyo dushimira Imana ubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry’ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry’Imana, mutaryemeye nk’aho ari ijambo ry’abantu, ahubwo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana nk’uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera,

14 kuko bene Data mwigānye amatorero y’Imana y’i Yudaya ari muri Kristo Yesu, kuko ibyo mwababajwe n’ubwoko bwanyu ari bimwe n’ibyo abo bababajwe n’Abayuda.

15 Bishe Umwami Yesu n’abahanuzi kandi natwe baratwirukanye ntibanezeza Imana, baba abanzi b’abantu bose.

16 Batubuza kubwiriza abanyamahanga ngo na bo bakizwe, bahora buzuza urugero rw’ibyaha byabo. Ariko ubu bwo, umujinya ubasohoreyeho kubarangiza rwose.

17 Ariko twebweho bene Data, ubwo twatandukanywaga namwe igihe gito ku mubiri, ariko si ku mutima twiyongeranije kugira umwete wo kubabona, tubakumbura cyane

18 kuko twashakaga kuza iwanyu. (Icyakora jyewe Pawulo sinabishatse rimwe gusa ahubwo ni kabiri), ariko Satani aratubuza.

19 Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se mu maso y’Umwami wacu Yesu, ubwo azaza?

20 Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n’ibyishimo byacu.

1 Tes 3

Timoteyo atumwa i Tesalonike

1 Nuko rero tubonye yuko tutagishoboye kwiyumanganya, twibwira ko ibyiza ari uko twasigara muri Atenayi twenyine.

2 Nuko dutuma Timoteyo mwene Data, umukozi w’Imana wo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo ngo abe ari we ubakomeza, no kubahugura ku byo kwizera kwanyu

3 kugira ngo hatagira umuntu muri mwe unyeganyezwa n’aya makuba, kuko ubwanyu muzi yuko ari cyo twashyiriweho.

4 Ndetse ubwo twari kumwe namwe mbere twababwiye yuko tugiye kubabazwa, kandi ni ko byabaye namwe murabizi.

5 Ni cyo cyatumye mbatumaho mbonye ko ntakibashije kwiyumanganya, kugira ngo menye ibyo kwizera kwanyu yuko yenda umushukanyi yaba yarabashutse, natwe tukaba twarakoreye ubusa.

6 Ariko none Timoteyo atugezeho avuye iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y’ibyo kwizera kwanyu n’urukundo rwanyu, kandi yuko mutwibuka neza iteka, mudukumbura mushaka kutureba nk’uko natwe tubakumbura.

7 Ni cyo cyatumye bene Data, duhumurizwa ku bwanyu no kwizera kwanyu mu mubabaro wacu wose n’amakuba,

8 kuko none turi bazima ubwo muhagaze mushikamye mu Mwami.

9 Mbese ni shimwe ki twabasha kwitura Imana, ku bw’ibyishimo byose tubīshimira imbere y’Imana yacu?

10 Dusabira cyane ku mwanywa na nijoro, kugira ngo tubarebe twuzuze ibyasigaye ku kwizera kwanyu.

11 Icyampa Imana yacu ubwayo ari yo Data wa twese, n’Umwami wacu Yesu, bakatubonereza inzira yo kuza iwanyu.

12 Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose nk’uko natwe twabakunze,

13 kugira ngo abakomeze imitima itabaho umugayo, yere mu maso y’Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n’abera be bose.

1 Tes 4

Kwezwa n’urukundo no gufatanya bya kivandimwe

1 Nuko bene Data, ibisigaye turabinginga tubahugurira mu Mwami Yesu, kugira ngo nk’uko mwabwiwe natwe uko mukwiriye kugenda no kunezeza Imana, mube ari ko mugenda ndetse murusheho.

2 Muzi amategeko twahawe n’Umwami Yesu kubategeka ayo ari yo.

3 Icyo Imana ishaka ni iki: ni ukwezwa kwanyu no kwirinda gusambana,

4 ngo umuntu wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we wezwe ufite icyubahiro,

5 mudatwarwa n’irari ryo kurigira nk’abapagani batazi Imana,

6 kandi ngo umuntu wese areke kurengēra cyangwa kuriganya mwene Sekuri ibyo, kuko Umwami wacu ahōra inzigo y’ibyo byose nk’uko twabanje kubabwira no kubahamiriza.

7 Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.

8 Ni cyo gituma uwirengagiza ibyo ataba ari umuntu yanze, ahubwo aba yanze Imana iha mwebwe Umwuka wayo wera.

9 Ariko rero ibyo gukunda bene Data, ntimugomba kubyandikirwa kuko ubwanyu mwigishijwe n’Imana gukundana,

10 ndetse musigaye mukundana na bene Data bose b’i Makedoniya hose. Ariko bene Data, turabahugurira kugira ngo murusheho kugira urukundo rusāze,

11 kandi mugire umwete wo gutuza mutari ba kazitereyemo, mukoreshe amaboko yanyu nk’uko twabategetse,

12 kugira ngo mugendane ingeso nziza ku bo hanze mudafite icyo mukennye.

Kugaruka kwa Kristo n’umuzuko w’abapfuye

13 Ariko bene Data, ntidushaka ko mutamenya iby’abasinziriye, mutababara nka ba bandi badafite ibyiringiro.

14 Ubwo twemeye yuko Yesu yapfuye akazuka, abe ari ko twizera yuko Imana izazanana na Yesu abasinziririye muri we.

15 Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye.

16 Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka,

17 maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.

18 Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.

1 Tes 5

1 Ariko bene Data, iby’ibihe n’iminsi ntimugomba kubyandikirwa,

2 kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro.

3 Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato.

4 Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura,

5 kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.

6 Nuko rero twe gusinzira nk’abandi ahubwo tube maso, twirinde ibisindisha

7 kuko abasinzira basinzira nijoro, n’abasinda bagasinda nijoro.

8 Ariko twebweho ubwo turi ab’amanywa, twirinde ibisindisha twambaye kwizera n’urukundo nk’icyuma gikingira igituza, kandi twambaye ibyiringiro byo kuzabona agakiza nk’ingofero.

9 Kuko Imana itatugeneye umujinya, ahubwo yatugeneye guheshwa agakiza n’Umwami wacu Yesu Kristo

10 wadupfiriye, kugira ngo nituba turi maso cyangwa nituba dusinziriye, tuzabaneho na we.

11 Nuko rero muhumurizanye kandi muhugurane nk’uko musanzwe mubikora.

Indunduro

12 Ariko bene Data, turabingingira kugira ngo mwite ku bakorera muri mwe, babategekera mu Mwami wacu babahana.

13 Mububahe cyane mu rukundo ku bw’umurimo wabo. Mugirirane amahoro.

14 Kandi turabahugura bene Data, kugira ngo mucyahe abica gahunda, mukomeze abacogora, mufashe abadakomeye, mwihanganire bose.

15 Murebe hatagira uwitura undi inabi yamugiriye, ahubwo mujye mukurikiza icyiza iteka mu byo mugirirana no mu byo mugirira abandi bose.

16 Mwishime iteka,

17 musenge ubudasiba,

18 mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.

19 Ntimukazimye Umwuka w’Imana

20 kandi ntimugahinyure ibihanurwa,

21 ahubwo mugerageze byose mugundire ibyiza,

22 mwirinde igisa n’ikibi cyose.

23 Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo Umwami wacu Yesu Kristo azaza.

24 Ibahamagara ni iyo kwizerwa, no kubikora izabikora.

25 Bene Data, mudusabire.

26 Mutahishe bene Data bose guhoberana kwera.

27 Mbarahirije Umwami wacu, muzasomere bene Data bose uru rwandiko.

28 Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Kol 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data,

2 turabandikiye bene Data bo muri Kristo bera bo kwizerwa, bari i Kolosayi.

Ubuntu n’amahoro bibe muri mwe, biva ku Mana Data wa twese.

Pawulo ashimira Imana kwizera n’urukundo by’Abakolosayi

3 Dushima Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo uko tubasabiye iteka ryose,

4 kuko twumvise ibyo kwizera kwanyu mwizeye Kristo Yesu, n’urukundo mukunda abera bose,

5 ku bw’ibyiringiro by’ibyo mwabikiwe mu ijuru, ibyo mwumvise kera mu ijambo ry’ukuri k’ubutumwa bwiza

6 bwabagezeho namwe, nk’uko bwageze no mu isi yose bukera imbuto bugakura, nk’uko no muri mwe bwazeze uhereye wa munsi mwumviyemo mukamenya ubuntu bw’Imana by’ukuri,

7 nk’uko mwigishijwe na Epafura umugaragu mugenzi wacu dukunda, wababereye umukozi ukiranuka wa Kristo wo kubagaburira ibye,

8 kandi watubwiye iby’urukundo rwanyu muheshwa n’Umwuka.

9 Ni cyo gituma tudasiba kubasabira uhereye igihe twabyumviye, twifuza ko mwuzuzwa ubwenge bwose bw’Umwuka no kumenya kose ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka,

10 mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose kandi mwunguke kumenya Imana,

11 mukomereshejwe imbaraga zose nk’uko ubushobozi bwayo bw’icyubahiro bungana, ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo,

12 mushima Data wa twese waduhaye kuraganwa n’abera umurage wo mu mucyo.

13 Ni we wadukijije ubutware bw’umwijima, akadukuramo akatujyana mu bwami bw’Umwana we akunda.

Yesu Umukiza wacu ni we Muremyi wa byose

14 Ni we waducunguje amaraso ye ngo tubone kubabarirwa ibyaha byacu.

15 Ni na we shusho y’Imana itaboneka, ni we mfura mu byaremwe byose,

16 kuko muri we ari mo byose byaremewe, ari ibyo mu ijuru cyangwa ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, intebe z’ubwami n’ubwami bwose, n’ubutware bwose n’ubushobozi bwose. Ni we wabiremye byose kandi rero ni na we byaremewe.

17 Yabanjirije byose kandi byose bibeshwaho na we.

18 Ni we Mutwe w’umubiri, ni we Torero kandi ni we Tangiriro, ni imfura yo kuzuka mu bapfuye kugira ngo abe uwa mbere uhebuje byose,

19 kuko Imana yashimye ko kūzura kwayo kose kuba muri we.

20 Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru.

21 Namwe abari baratandukanijwe n’Imana kera, mukaba mwari abanzi bayo mu mitima yanyu no ku bw’imirimo mibi,

22 none yiyungishije namwe urupfu rw’umubiri we, ngo abashyire imbere yayo muri abera n’abaziranenge mutagawa,

23 niba muguma mu byo twizera mwubatswe neza ku rufatiro, mutanyeganyega kandi mutimurwa ngo muvanwe mu byiringiro biheshwa n’ubutumwa mwumvise, bwabwirijwe mu baremwe bose bari munsi y’ijuru, ari bwo jyewe Pawulo nahindukiye umubwiriza wabwo.

Umurimo no kurwana bya Pawulo mu busonga bwe

24 None nishimiye amakuba yanjye yo ku bwanyu, kandi ibyasigaye ku byo Kristo yababajwe mbishohoje ubwanjye mu mubiri wanjye ku bw’umubiri we ari wo Torero,

25 iryo nahindukiye umubwiriza nkurikije ubusonga Imana yampaye ku bwanyu, kugira ngo mbwirize abantu ijambo ry’Imana ryose,

26 ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n’ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo,

27 abo Imana yishimiye kumenyesha ubutunzi bw’ubwiza bw’ubwo bwiru bwageze mu banyamahanga, ari bwo Kristo uri muri mwe, ari byo byiringiro by’ubwiza.

28 Ni we twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganirizwa rwose muri Kristo.

29 Icyo ni cyo gituma nkora cyane, ndwanana umwete nk’uko imbaraga ze ziri zinkoreramo cyane.

Kol 2

1 Ndashaka ko mumenya uburyo mbarwanira intambara, mwebwe n’ab’i Lawodikiya ndetse n’abatarambona ku mubiri bose

2 kugira ngo imitima yabo ihumurizwe, ubwo bafatanirije hamwe mu rukundo ngo bahabwe ubutunzi bwose bwo kumenya neza mu mitima yabo, bamenye ubwiru bw’Imana ari bwo Kristo.

3 Muri we ni mo ubutunzi bwose bw’ubwenge no kumenya bwahishwe.

Imbuzi ku byerekeye inyigisho z’ibinyoma

4 Mvugiye ibyo kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo yoshya,

5 kuko nubwo ntari kumwe namwe ku mubiri ndi kumwe namwe mu mutima, nishima kandi mbona gahunda yanyu nziza n’uburyo mushikamye mu byo kwizera Kristo.

6 Nuko rero nk’uko mwakiriye Kristo Yesu Umwami wacu abe ari ko mugendera muri we,

7 mushōreye imizi muri we kandi mwubatswe muri we, mukomejwe no kwizera nk’uko mwigishijwe, mufite ishimwe ryinshi risesekaye.

8 Mwirinde, hatagira umuntu ubanyagisha ubwenge bw’abantu n’ibihendo by’ubusa bikurikiza imihango y’abantu, iyo bahawe na ba sekuruza ho akarande, kandi bigakurikiza imigenzereze ya mbere y’iby’isi bidakurikiza Kristo.

9 Nyamara muri we ni ho hari kūzura k’Ubumana kose mu buryo bw’umubiri.

10 Kandi mwuzuriye muri we, ari we Mutwe w’ubutware bwose n’ubushobozi bwose.

11 Muri we ni na mo mwakebewe gukebwa kutari ukw’intoki, ahubwo ni ugukebwa kuva kuri Kristo, ari ko kwiyambura umubiri w’ibyaha bya kamere.

12 Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye.

13 Kandi ubwo mwari mupfuye muzize ibicumuro byanyu no kudakebwa kw’imibiri yanyu, yabahinduranye bazima na we imaze kutubabarira ibicumuro byacu byose,

14 igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba.

15 Kandi imaze kunyaga abatware n’abafite ubushobozi, ibahemura ku mugaragaro, ibīvuga hejuru ku bw’umusaraba.

16 Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza ku bw’ibyo murya cyangwa ibyo munywa, cyangwa ku bw’iminsi mikuru, cyangwa ku bwo kuziririza imboneko z’ukwezi, cyangwa amasabato

17 kuko ibyo ari igicucu cy’ibizaba,naho umubiri wabyo ufitwe na Kristo.

18 Ntihakagire umuntu ubavutsa ingororano zanyu, azibavukishije kwihindura nk’uwicisha bugufi no gusenga abamarayika, akiterera mu byo atazi atewe kwihimbariza ubusa n’ubwenge bwa kamere ye,

19 ntiyifatanye na wa Mutwe, ari wo umubiri wose uvanaho gukura kwawo gutangwa n’Imana, ugatungwa n’ibyo ingingo n’imitsi bitanga, ugateranywa neza na byo.

20 Nuko rero niba mwarapfanye na Kristo, mukaba mwarapfuye ku migenzereze ya mbere y’iby’isi, ni iki gituma mwemera kuyoboka amategeko y’imihango nk’aho mukiri ab’isi,

21 (ngo “Ntugafateho, ntugasogongereho, ntugakoreho”,

22 kandi ibyo byose biba biheze iyo biriwe), mugakurikiza amategeko n’inyigisho by’abantu?

23 Ni koko ibyo bisa n’aho ari iby’ubwenge kugira ngo abantu bihimbire uburyo bwo gusenga, bigire nk’abicisha bugufi, bigomwe iby’umubiri. Nyamara nta mumaro bigira na hato wo kurwanya irari ry’umubiri.