2 Amateka 5

Isanduku icyurwa mu rusengero

1 Uko ni ko umurimo wose Salomo yakoreraga inzu y’Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byatuwe na se Dawidi, iby’ifeza n’izahabu n’ibintu byose, abishyira mu bubiko bwo mu nzu y’Imana.

2 Salomo aherako ateraniriza i Yerusalemu abakuru b’Abisirayeli, n’abatware b’imiryango bose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi ari wo Siyoni.

3 Nuko abagabo b’Abisirayeli bose bateranira aho umwami ari, mu birori byari bisanzwe biba mu kwezi kwa karindwi.

4 Abakuru b’Abisirayeli bose baraza, Abalewi baterura isanduku,

5 bazamura isanduku n’ihema ry’ibonaniro n’ibintu byera byose byari mu ihema. Ibyo byazamuwe n’abatambyi b’Abalewi.

6 Umwami Salomo n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli, ryari riteraniye aho ari bari imbere y’isanduku, batamba inka n’intama zitabasha kubarika cyangwa kurondorwa kuko ari nyinshi.

7 Maze abatambyi bacyura isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ahantu hayo, mu nzu ahavugirwa, Ahera cyane munsi y’amababa y’ibishushanyo by’abakerubi,

8 kuko ibishushanyo by’abakerubi byari bitanze amababa hejuru y’ahantu h’isanduku, bagatwikira isanduku n’imijisho yayo.

9 Iyo mijisho yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y’ahavugirwa, ariko uri hanze ntiyayirebaga, kandi iracyahari na n’ubu.

10 Mu isanduku nta kintu cyabagamo keretse ibisate bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n’Abisirayeli isezerano, bava muri Egiputa.

11 Hanyuma abatambyi bavuye Ahera (kuko abatambyi bose bari bahari biyejeje, ntibaragakurikiza ibihe byabo,

12 kandi n’Abalewi b’abaririmbyi bose, Asafu na Hemani na Yedutuni n’abahungu babo na bene wabo, bari bambaye ibitare byiza bafite ibyuma bivuga na nebelu n’inanga, bahagaze iruhande rw’icyotero rw’iburasirazuba bari kumwe n’abatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera).

13 Ubwo abavuzaga amakondera n’abaririmbaga bahuza amajwi. Bumvikanishije ijwi rihuye bahimbaza bashima Uwiteka, kandi barangurura amajwi yabo n’amakondera n’ibyuma bivuga n’ibintu bicurangwa, bahimbaza Uwiteka bati

“Uwiteka ni mwiza, kandi imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Nuko muri uwo mwanya inzu iherako yuzura igicu, ari yo nzu y’Uwiteka. 107.1; 116.1; 136.1; Yer 33.11

14 Bituma abatambyi batakibasha guhagarara ngo bakore ku bw’igicu, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Imana.

2 Amateka 6

Isengesho rya Salomo

1 Salomo aherako aravuga ati “Uwiteka wavuze ko azaba mu mwijima w’icuraburindi.

2 Ariko nakubakiye inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.”

3 Umwami arahindukira aha iteraniro ry’Abisirayeli ryose umugisha, iteraniro ry’Abisirayeli ryose ryari rihagaze.

4 Aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n’umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, ikabisohoresha amaboko yayo iti

5 ‘Uhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye mu gihugu cya Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riyibemo, kandi nta muntu natoranyije kuba umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.

6 Ariko noneho ntoranije i Yerusalemu, kugira ngo abe ari ho izina ryanjye riba, kandi ntoranije Dawidi ngo ategeke ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’

7 “Nuko umukambwe wanjye Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.

8 Ariko Uwiteka aramubwira ati ‘Wari ufite umugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza kuko wabigambiriye mu mutima wawe,

9 ariko si wowe uzubaka iyo nzu, ahubwo umwana wawe uzikurira mu nda, uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’

10 “None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze, kuko mpagurutse mu cyimbo cy’umukambwe wanjye Dawidi, nkaba nicaye ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli nk’uko Uwiteka yasezeranye, kandi nujuje inzu nubakiye izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli,

11 ni ho nabonye ubutereko bw’isanduku irimo isezerano ry’Uwiteka yasezeranye n’Abisirayeli.”

12 Aherako ahagarara imbere y’icyotero cy’Uwiteka iteraniro ry’Abisirayeli ryose rihari, atega amaboko ye.

13 Kandi Salomo yari yararemye ikintu gisa n’uruhimbi cy’imiringa, uburebure bwacyo bw’umurambararo bwari mikono itanu, ubugari bwacyo bwari mikono itanu, n’uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itatu, agishinga mu rugo hagati agihagararaho, maze apfukama imbere y’iteraniro ry’Abisirayeli ryose, atega amaboko ayerekeje ku ijuru.

14 Arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe, bagendera imbere yawe n’umutima wose.

15 Wakomeje ibyo wasezeranye n’umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk’uko wabivugishije akanwa kawe none ubisohoresheje ukuboko kwawe.

16 Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk’uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo, bakagendera mu mategeko yanjye nk’uko wagenderaga imbere yanjye.’

17 Nuko Uwiteka Mana ya Isirayeli, ijambo ryawe wabwiye umugaragu wawe Dawidi urihamye.

18 “Ariko se ni ukuri koko, Imana izaturana n’abantu mu isi? Dore ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi nturikwirwamo, nkanswe iyi nzu nubatse.

19 Ariko wite ku gusenga k’umugaragu wawe nkwinginga, Uwiteka Mana yanjye, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe ngusengera imbere,

20 kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, n’ahantu wavuze ko uzashyira izina ryawe ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya nsenga nerekeye aha.

21 Nuko ujye wumva kwinginga k’umugaragu wawe n’ukw’abantu bawe b’Abisirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha hantu. Ni koko ujye wumva uri mu buturo bwawe ari bwo ijuru, kandi uko uzajya wumva ubabarire.

22 “Umuntu nacumura kuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y’icyotero cyawe muri iyi nzu,

23 ujye wumva uri mu ijuru utegeke, ucire abagaragu bawe imanza zitsindisha abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutsi nk’uko gukiranuka kwabo kuri.

24 “Abantu bawe b’Abisirayeli nibirukanwa n’ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bingingira imbere yawe muri iyi nzu,

25 ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wabahanye na ba sekuruza.

26 “Ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuyeho, nyuma bagasenga berekeye aha bakubaha izina ryawe, bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye,

27 ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n’abantu bawe b’Abisirayeli igicumuro cyabo, uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.

28 “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hatera ibyago cyangwa indi ndwara yose,

29 maze umuntu wese nagira icyo asaba cyose yinginze, cyangwa abantu bawe b’Abisirayeli bose uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara ye n’umubabaro we ku bwe, akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu,

30 ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose, wowe uzi umutima we (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu),

31 kugira ngo bakubahe bagendere mu nzira zawe, iminsi bazamara yose mu gihugu wahaye ba sogokuruza bakiriho.

32 “Kandi iby’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe rikuru, n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije, nibaza basenga berekeye iyi nzu,

33 ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe.

34 “Abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n’ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bakagusenga berekeye uyu murwa watoranije n’inzu nubakiye izina ryawe,

35 ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwanira.

36 “Nibagucumuraho (kuko ari nta muntu udacumura) ukabarakarira, ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cya kure cyangwa icya hafi,

37 ariko bakisubiriramo mu gihugu bajyanywemo ari imbohe, bagahindukira bakagutakambira bari mu gihugu banyagiwemo bavuga bati ‘Twaracumuye, tugira ubugoryi dukora nabi’,

38 nibakugarukira n’umutima wose n’ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu bari banyagiwemo, aho bajyanywe ari imbohe bagasenga berekeye igihugu cyabo wahaye ba sekuruza, n’umurwa watoranyije n’inzu nubakiye izina ryawe,

39 ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, ubabarire abantu bawe bagucumuyeho ubakiranurire ibyabo.

40 “Nuko Mana yanjye ndakwinginze, amaso yawe arebe n’amatwi yawe yumve ishengesho ryose rizasengerwa aha.

41 Nuko rero none Uwiteka Mana, haguruka winjire mu buruhukiro bwawe wowe ubwawe n’isanduku y’icyubahiro cyawe,abatambyi bawe Uwiteka Mana bambikwe agakiza, abakunzi bawe banezererwe amahirwe.

42 Uwiteka Mana, ntiwime uwo wimikishije amavuta, ujye wibuka imbabazi wagiriye umugaragu wawe Dawidi.”

2 Amateka 7

Icyubahiro cy’Imana cyuzura urusengero

1 Nuko Salomo amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru wotsa igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo, icyubahiro cy’Uwiteka cyuzura inzu.

2 Abatambyi ntibabasha kwinjira mu nzu y’Uwiteka, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Uwiteka.

3 Abisirayeli bose babonye uko umuriro wamanutse, icyubahiro cy’Uwiteka kikaba ku nzu, barunama bubika amaso hasi ku mabuye ashashwe bararamya, bahimbaza Uwiteka bati “Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” 106.1; 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11

4 Maze umwami n’abantu bose batambira ibitambo imbere y’Uwiteka.

5 Umwami Salomo atamba inka inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri, n’intama agahumbi n’inzovu ebyiri. Uko ni ko umwami n’abantu bose bejeje inzu y’Imana.

6 Kandi abatambyi bari bahagaze ku mirimo yabo, Abalewi na bo bari bafite ibintu bivugirizwa Uwiteka, ibyo Umwami Dawidi yari yarakoreshereje guhimbarisha Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose, n’ibyo Dawidi yakoresheje iyo yashakaga guhimbarisha Uwiteka imirimo yabo. Abatambyi bavugiriza amakondera imbere ya bose, Abisirayeli bose na bo bari bahagaze.

7 Kandi Salomo yeza no hagati mu rugo rw’imbere y’inzu y’Uwiteka, kuko yahatambiye ibitambo byoswa n’urugimbu rw’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, kuko icyotero cy’umuringa Salomo yaremye kitabashije gukwirwaho ibitambo byoswa n’amaturo y’amafu y’impeke n’urugimbu.

8 Nuko icyo gihe Salomo agira ibirori by’iminsi irindwi hamwe n’Abisirayeli bose bari iteraniro rinini cyane,baturutse mu gihugu cyoseuhereye aharasukirwa i Hamati, ukageza ku kagezi ka Egiputa.

9 Ku munsi wa munani bagira guterana kwera, kuko bari bamaze iminsi irindwi beza icyotero bari mu birori by’iyo minsi uko ari irindwi.

10 Maze ku munsi wa makumyabiri n’itatu wo mu kwezi kwa karindwi, Salomo asezerera abantu ngo batahe. Bajya iwabo banezerewe, kandi bishimiye mu mitima ibyo Uwiteka yari yeretse Dawidi na Salomo n’ubwoko bwe bwa Isirayeli.

11 Uko ni ko Salomo yujuje inzu y’Uwiteka n’inzu y’ubwami, n’ibyo Salomo yari yaribwiye mu mutima we ko azakora mu nzu y’Uwiteka no mu nzu ye bwite, arabisohoza neza.

Imana ibasezeranya ibyiza n’ibibi

12 Hanyuma Uwiteka yiyereka Salomo nijoro aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe maze nitoraniriza aha hantu ngo habe inzu yo gutambiramo ibitambo.

13 Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye,

14 maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.

15 Uhereye none amaso yanjye azajya areba, n’amatwi yanjye azajya yumva gusenga kuzasengerwa aha hantu.

16 Kuko ubu ntoranije iyi nzu nkayereza kugira ngo izina ryanjye riyiberemo iteka ryose, n’amaso yanjye n’umutima wanjye bizayihoramo iminsi yose.

17 Kandi nawe nugendera imbere yanjye nk’uko so Dawidi yagendaga, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n’amateka yanjye,

18 nanjye nzakomeza ingoma yawe nk’uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwo uzabura umuntu wo gutegeka Abisirayeli.’

19 Ariko nimuteshuka mukareka amateka n’amategeko yanjye nabashyize imbere, mukagenda mugakorera izindi mana mukaziramya,

20 nanjye nzabarandura mbakure mu gihugu cyanjye nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso, nzayigira iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose.

21 “Kandi iyi nzu uko ireshya uku, uzayinyura imbere wese azatangara avuga ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atyo iki gihugu n’iyi nzu?’

22 Nuko bazasubiza bati ‘Kuko bimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana, bakaziramya bakazikorera, ni cyo cyatumye ibateza ibi byago byose.’ ”

2 Amateka 8

Imyubakire ya Salomo

1 Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu y’Uwiteka n’inzu ye bwite,

2 Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli.

3 Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda.

4 Aherako yubaka i Tadumori mu butayu, n’imidugudu y’ububiko yose yubatse i Hamati.

5 Kandi yubaka i Betihoroni yo haruguru n’i Betihoroni yo hepfo, imidugudu igoteshejwe inkike z’amabuye zirimo inzugi z’amarembo n’ibihindizo,

6 n’i Bālati n’imidugudu y’ububiko Salomo yari afite yose, n’imidugudu icyurwamo amagare ye yose, n’imidugudu y’abagendera ku mafarashi be, n’ibyo Salomo yashatse kubakira kwinezeza byose i Yerusalemu n’i Lebanoni, no mu bihugu yategekaga byose.

7 Abantu bose b’insigarizi b’Abaheti n’Abamori, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi batari Abisirayeli,

8 abuzukuruza babo basigaye mu gihugu, abatarimbuwe n’Abisirayeli, ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata kugeza n’ubu.

9 Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyagiragamo imbata z’umurimo we, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n’abatware bakuru b’ingabo ze n’abatware b’amagare ye, n’ab’abagendera ku mafarashi be.

10 Abatware bakuru b’Umwami Salomo bamutwariraga bari magana abiri na mirongo itanu.

11 Icyo gihe Salomo yimura umugore we, umukobwa wa Farawo wabaga mu mudugudu wa Dawidi, amushyira mu nzu yamwubakiye kuko yavugaga ati “Umugore wanjye ntazaba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli kuko ari ahantu hera, aho isanduku y’Imana yageze.”

12 Nuko Salomo ahereye ubwo akajya atambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero yubakiye Uwiteka imbere y’ibaraza.

13 Agatamba ibyo Mose yategetse uko bukeye, n’iby’amasabato n’iby’imboneko z’ukwezi n’iby’iminsi mikuru itegetswe gatatu mu mwaka, ari yo minsi mikuru y’umutsima udasembuwe, n’umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, n’iminsi mikuru y’ingando.

14 Ategeka n’ibihe by’umurimo w’abatambyi akurikije itegeko rya se Dawidi, n’iby’imirimo y’Abalewi yo guhimbaza no gukora imbere y’abatambyi nk’uko umurimo wabo w’iminsi yose wari uri, n’iby’abakumirizi uko byari biri ku marembo yose kuko ari ko Dawidi umuntu w’Imana yari yarategetse.

15 Ntibagira itegeko ry’umwami barenga mu yo yategetse abatambyi n’Abalewi, ku ijambo ryose cyangwa ku bintu byabitswe.

16 Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro z’inzu y’Uwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu y’Uwiteka iruzura.

17 Hanyuma Salomo ajya Esiyonigeberi na Eloti, ku nkengero y’inyanja mu gihugu cya Edomu.

18 Hiramu amwoherereza inkuge zijyanwa n’abagaragu be bamenyereye inyanja, bajyana n’abagaragu ba Salomo Ofiri, bakurayo italanto z’izahabu magana ane na mirongo itanu bazishyira Umwami Salomo.

2 Amateka 9

Iby’Umugabekazi w’i Sheba

1 Umugabekazi w’i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubaza ibinaniranye amugerageza. Yari azanye n’abantu benshi cyane n’ingamiya zihetse ibihumura neza, n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.

2 Salomo amusobanurira ibyo yamubajije byose, nta kintu cyasobye Salomo atamusobanuriye.

3 Nuko umugabekazi w’i Sheba abonye ubwenge bwa Salomo n’inzu yubatse,

4 n’ibyokurya byo ku meza ye n’imyicarire y’abagaragu be, no guhereza kw’abahereza be n’imyambarire yabo, n’abahereza be ba vino n’imyambarire yabo, n’urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y’Uwiteka, arumirwa bimukura umutima.

5 Aherako abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z’ibyo wakoze n’iz’ubwenge bwawe, zari iz’ukuri.

6 Ariko sindakemera ibyo bavuze kugeza aho naziye nkabyirebera n’ayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe n’igice cy’ubwenge bwawe bukomeye, urengeje inkuru numvise.

7 Hahirwa abantu bawe, aba bagaragu bawe barahirwa bibera imbere yawe iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe.

8 Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe yayo ukaba umwami utwarira Uwiteka Imana yawe, kuko Imana yawe yakunze ubwoko bwa Isirayeliigashakakubukomeza iteka ryose, ni cyo cyatumye ikugira umwami wabo ngo uce imanza zitabera.”

9 Maze atura umwami italanto z’izahabu ijana na makumyabiri, n’ibihumura neza byinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi, kandi ntabwo higeze kubaho ibihumura neza nk’ibyo umugabekazi w’i Sheba yatuye Umwami Salomo.

10 Kandi n’abagaragu ba Hiramu n’aba Salomo, abazanaga izahabu ya Ofiri, ni bo bazanaga ibiti bimeze nk’imisagavu n’amabuye y’igiciro cyinshi.

11 Umwami akoresha ibiti bimeze nk’imisagavu inzuririro z’inzu y’Uwiteka n’iz’inzu y’ubwami, abibāzamo n’inanga na nebelu by’abaririmbyi, kandi kera kose mu gihugu cy’i Buyuda ntihigeze kuboneka ibiti nk’ibyo.

12 Maze Umwami Salomo aha umugabekazi w’i Sheba ibyo yifuzaga n’ibyo yasabye byose, biruta ibyo yatuye umwami. Nuko arahaguruka asubira mu gihugu cye n’abagaragu be.

Ubutunzi bwa Salomo

13 Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu,

14 udashyizeho izo abagenza n’abacuruzi bazanaga, kandi abami ba Arabiya bose n’abatware bo mu gihugu bajyaga bazanira Salomo izahabu n’ifeza.

15 Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z’izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.

16 Acura n’ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, ishekeli magana atandatu z’izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe, umwami azitambika mu nzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni.

17 Kandi umwami yibarishiriza intebe nini y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.

18 Iyo ntebe yari ifite urwuririro rw’intambwe esheshatu, ifite n’agatebe k’ibirenge k’izahabu. Izo nzuririro zari zifashe ku ntebe, kandi hariho n’imikondo impande zombi z’ahicarwa, n’ibishushanyo by’intare bibiri bihagaze impande zombi iruhande rw’imikondo.

19 Kandi ibindi bishushanyo by’intare cumi na bibiri byahagararaga impande zombi ku nzuririro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa isa na yo.

20 Ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, n’ibirirwaho byose byo mu nzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni byari izahabu itunganijwe. Ku ngoma ya Salomo ifeza ntiyatekerezwaga ko ari ikintu,

21 kuko umwami yari afite inkuge zajyaga zijya i Tarushishi zijyanwa n’abagaragu ba Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z’i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n’ifeza, n’amahembe y’inzovu n’inkima na tawusi.

22 Nuko Salomo arusha abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.

23 Abami bo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bamenye ubwenge Imana yashyize mu mutima we.

24 Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’imyambaro, n’intwaro zo kurwanisha n’ibihumura neza n’amafarashi n’inyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye.

25 Kandi Salomo yari afite ibiraro by’amafarashi ibihumbi bine yakururaga amagare ye, n’abagendera ku mafarashi inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, ibyo abishyira mu midugudu ibikwamo amagare n’i Yerusalemu mu murwa w’umwami.

26 Kandi yategekaga abami bose, uhereye kuri rwa Ruzi ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa.

27 Umwami atuma i Yerusalemu hagwira ifeza ingana n’amabuye yaho ubwinshi, n’ibiti by’imyerezi atuma bingana n’imivumu yo mu kibaya ubwinshi.

28 Kandi bazaniraga Salomo amafarashi avuye muri Egiputa no mu bihugu byose.

29 Kandi indi mirimo ya Salomo yose iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by’umuhanuzi Natani no mu byahanuwe na Ahiya w’i Shilo, no mu byahishuriwe Ido bamenya kuri Yerobowamu mwene Nebati?

30 Salomo amara ku ngoma imyaka mirongo ine i Yerusalemu, ategeka Abisirayeli bose.

31 Hanyuma Salomo aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa se Dawidi, maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.

2 Amateka 10

Rehobowamu atwaza igitugu, Abisirayeli baramugandira

1 Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.

2 Bukeye Yerobowamu mwene Nebati abyumvise (kuko yari muri Egiputa aho yari yarahungiye Umwami Salomo), aracikuka.

3 Baramutumira, nuko Yerobowamu n’Abisirayeli bose baraza babwira Rehobowamu bati

4 “So yadushyizeho uburetwa butubabaza, nuko none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n’uburetwa bukomeye yadushyizeho, natwe tuzagukorera.”

5 Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda.

6 Maze Umwami Rehobowamu agisha inama abasaza bahagararaga imbere ya se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki nzasubiza abo bantu?”

7 Baramusubiza bati “Nugirira neza abo bantu ukabanezeza, ukababwira amagambo meza, bazakubera abagaragu iteka ryose.”

8 Ariko yanga inama yagiriwe n’abasaza, ajya inama n’abasore babyirukanye na we, bamuhakwaho.

9 Arababaza ati “Mufite nama ki tuzasubiza abo bantu, Bambwiye ngo nimborohereze uburetwa umukambwe wanjye yabashyizeho?”

10 Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uku ni ko uzasubiza abo bantu bakubwiye ngo so yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ububorohereze. Ubabwire uti ‘Agahera kanjye kararuta ubunini ikiyunguyungu cya data.

11 Ndetse nubwo data yabashyizeho uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ”

12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk’uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.”

13 Umwami Rehobowamu abasubizanya inabi nyinshi yanze inama y’abasaza,

14 abasubiza akurikije inama y’abasore ati “Data yabashyizeho uburetwa bukomeye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”

15 Nuko umwami ntiyabumvira kuko byaturutse ku Mana, kugira ngo Uwiteka asohoze ijambo rye yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w’i Shilo.

16 Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, abantu basubiza umwami bati “Ni mugabane ki dufite kuri Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi. Nimusubire mu mahema yanyu yemwe Bisirayeli mwese. None Dawidi urimenyera ibyawe n’umuryango wawe.”

Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo zabo.

17 Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y’i Buyuda, bo batwarwaga na Rehobowamu.

18 Bukeye Rehobowamu yoherezayo Hadoramu wakoreshaga ikoro, Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamuabyumviseahuta yurira, ajya mu igare rye ngo ahungire i Yerusalemu.

19 Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi kugeza n’ubu.

2 Amateka 11

Abayuda bikomeza

1 Nuko Rehobowamu ageze i Yerusalemu ateranya umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini, ayirobanuramo abagabo batoranije bo kurwanya Abisirayeli agahumbi n’inzovu munani, ngo bagarurire Rehobowamu igihugu cye.

2 Ariko ijambo ry’Uwiteka riza kuri Shemaya umuntu w’Imana riti

3 “Bwira Rehobowamu mwene Salomo umwami w’Abayuda, n’Abisirayeli bose bari i Buyuda n’i Bubenyamini uti

4 ‘Uku ni ko Uwiteka avuze: Ntimuzamuke kandi ntimuzarwanye bene wanyu, musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira amagambo y’Uwiteka barorera gutera Yerobowamu, basubirayo.

5 Maze Rehobowamu aba i Yerusalemu, yubaka i Buyuda imidugudu y’ibihome.

6 Yubaka i Betelehemu na Etamu n’i Tekowa,

7 n’i Betisuri n’i Sōko na Adulamu,

8 n’i Gati n’i Maresha n’i Zifu,

9 na Adorayimu n’i Lakishi na Azeka,

10 n’i Sora na Ayaloni n’i Heburoni, imidugudu y’i Buyuda n’i Bubenyamini igoswe n’inkike.

11 Kandi akomeza ibihome abishyiramo abatware, abikamo n’ibyokurya n’amavuta na vino.

12 Kandi mu mudugudu wose ashyiramo ingabo n’amacumu, arayikomeza cyane. I Buyuda n’i Bubenyamini haba ahe.

13 Maze abatambyi n’Abalewi babaga i Bwisirayeli hose, bava mu migabane yabo yose baramusanga.

14 Basiga ibikingi byabo na gakondo yabo bajya i Buyuda n’i Yerusalemu, kuko Yerobowamu n’abahungu be babirukanye ngo be gukorera Uwiteka umurimo wabo w’ubutambyi,

15 ahubwo yitorera abandi batambyi bo gutambira ibigirwamana n’ibishushanyo by’inyana yaremye, mu ngoro zabyo.

16 Maze bakurikirwa n’abari bafite umwete wo gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli bo mu miryango ya Isirayeli yose, bajya i Yerusalemu gutambira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

17 Nuko bamara imyaka itatu bakomeje ubwami bw’Abayuda, bakomeza na Rehobowamu mwene Salomo, kuko muri iyo myaka itatu bagendanaga ingeso nziza za Dawidi n’iza Salomo.

18 Rehobowamu arongora Mahalati umukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, yabyaranye na Abihayili umukobwa wa Eliyabu mwene Yesayi.

19 Babyarana abana b’abahungu, Yewushi na Shemariya na Zahamu.

20 Hanyuma y’uwo arongora Māka umukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti.

21 Kandi Rehobowamu akunda Māka umukobwa wa Abusalomu kumurutisha abagore be bose n’inshoreke ze, (kuko yorongoye abagore cumi n’umunani akagira n’inshoreke mirongo itandatu, abyara abana b’abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu).

22 Rehobowamu atanga Abiya mwene Māka ngo abe umutware mukuru muri bene se, kuko yashakaga ko azaba umwami.

23 Maze agira ubwenge atataniriza abana be b’abahungu mu bihugu byose by’i Buyuda, n’i Bubenyamini mu midugudu yose igoswe n’inkike, akajya abagerera igerero ry’ibyokurya byinshi kandi abashakira n’abagore benshi.

2 Amateka 12

Umwami wa Egiputa atera i Buyuda asahura urusengero

1 Hanyuma Rehobowamu amaze gukomeza ubwami bwe, areka amategeko y’Uwiteka hamwe n’Abisirayeli bose.

2 Nuko mu mwaka wa gatatu ku ngoma ya Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu kuko bacumuye ku Uwiteka.

3 Yari afite amagare igihumbi na magana abiri, n’abagendera ku mafarashi inzovu esheshatu, n’abantu batabarika bavanye na we muri Egiputa, Abalubimu n’Abasukimu n’Abanyetiyopiya.

4 Atsinda imidugudu y’Abayuda igoswe n’inkike, arongera atera i Yerusalemu.

5 Nuko umuhanuzi Shemaya asanga Rehobowamu n’abatware b’Abayuda, bari bateraniye i Yerusalemu bahunze Shishaki arababwira ati “Uko ni ko Uwiteka avuga ‘Mwarantaye, ni cyo gitumye mbahana mu maboko ya Shishaki.’ ”

6 Maze abatware ba Isirayeli n’umwami bicisha bugufi baravuga bati “Uwiteka arakiranuka koko.”

7 Uwiteka abonye ko bicishije bugufi ijambo rye riza kuri Shemaya riti “Bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo nzabakiza ariko si rwose, n’uburakari bwanjye ntibuzasandara kuri Yerusalemu buzanywe n’ukuboko kwa Shishaki.

8 Ariko rero bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ubuhake bwanjye n’ubuhake bw’abami b’ibindi bihugu.”

9 Nuko Shishaki umwami wa Egiputa atera i Yerusalemu, anyaga ubutunzi bwo mu nzu y’Uwiteka n’ubwo mu nzu y’umwami, arabijyana byose. Ajyana n’ingabo z’izahabu Salomo yacurishije.

10 Umwami Rehobowamu aherako acurisha ingabo z’imiringa ngozisubiremu byimbo byazo, azibitsa abatware b’abarinzi barindaga urugi rw’inzu y’umwami.

11 Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y’Uwiteka, abarinzibamushagaragabarazijyanaga, mazeyasohokabakazisubiza mu nzu y’abarinzi.

12 Nuko yicishije bugufi, uburakari bw’Uwiteka bumuvaho bituma atamurimbura rwose, kandi n’i Buyuda hari hakirimo ibyiza.

13 Nuko Umwami Rehobowamu yikomereza i Yerusalemu arahategeka, kandi yagiye ku ngoma amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, umurwa Uwiteka yatoranije mu midugudu yo mu miryango ya Isirayeli yose ngo awushyiremo izina rye. Kandi nyina yitwaga Nāma w’Umwamonikazi.

14 Ariko yarakiranirwaga, kuko atagiraga umwete wo gushaka Uwiteka.

15 Nuko imirimo ya Rehobowamu iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu by’umuhanuzi Shemaya no mu bya Ido bamenya, mu buryo bw’ibitabo byandikwagamo amazina y’abavuka? Kandi ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.

16 Nuko Rehobowamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Abiya yima ingoma ye.

2 Amateka 13

Abayuda banesha Abisirayeli

1 Mu mwaka wa cumi n’umunani ku ngoma ya Yerobowamu, Abiya yatangiye gutegeka i Buyuda.

2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Mikaya umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya.

Nuko habaho intambara hagati ya Abiya na Yerobowamu.

3 Abiya atabarana n’ingabo z’intwari, abagabo batoranijwe uduhumbi tune. Yerobowamu na we ateza urugamba, ahangana na we afite abagabo batoranijwe bakomeye b’intwari uduhumbi munani.

4 Abiya ahagarara ku musozi Semarayimu wo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu aravuga ati “Nimunyumve, yemwe Yerobowamu namwe Bisirayeli mwese!

5 Ntimwari mukwiriye kumenya yuko Uwiteka Imana ya Isirayeli yahaye Dawidi ubwami bwa Isirayeli iteka ryose, ubwe n’abahungu be akabibasezeranisha umunyu?

6 Ariko Yerobowamu mwene Nebati umugaragu wa Salomo mwene Dawidi, arahaguruka agomera shebuja.

7 Aho ari hateranira abagabo b’inguguzi b’urugomo, bashaka amaboko yo kugomera Rehobowamu mwene Salomo. Ubwo Rehobowamu yari akiri muto afite umutima woroshye, atabasha kubabuza.

8 None mwibwira ko muzanesha ubwami bw’Uwiteka buri mu maboko ya bene Dawidi! Kandi muri igitero kinini cyane, mufite n’inyana z’izahabu Yerobowamu yabaremeye ngo zibe imana zanyu.

9 Mbese ntimwirukanye abatambyi b’Uwiteka bene Aroni n’Abalewi, mukishakira abatambyi nk’uko abantu bo mu bindi bihugu bagenza? Maze umuntu uje kwigira umutambyi wese akazana ikimasa n’amapfizi y’intama arindwi, uwo akaba umutambyi w’ibitari imana.

10 “Ariko twebweho Uwiteka ni we Mana yacu, ntitwamutaye kandi dufite abatambyi bene Aroni bakorera Uwiteka imirimo yabo, n’Abalewi na bo bamukorera iyabo mirimo,

11 bajya bokereza Uwiteka ibitambo byokejwe, bakamwosereza imibavu ihumura neza mu gitondo na nimugoroba, bagashyiraho urugeregere rw’imitsima yo kumurikwa ku meza aboneye, hariho n’igitereko cy’izahabu cy’amatabaza n’amatabaza yacyo yaka uko bwije, kuko twebweho twitondera amategeko y’Uwiteka Imana yacu, ariko mwebwe mwarayitaye.

12 Kandi dore Imana iri kumwe natwe itugiye imbere, n’abatambyi bayo bagenda bavuza amakondera ahururiza kugira ngo turwane namwe. Yemwe Abisirayeli, ntimukarwanye Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu, kuko nta mugisha muzabona.”

13 Ariko Yerobowamu acisha ruhinganyuma abajya kubacira igico, bituma bamwe baba imbere y’Abayuda, ababaciriye igico bari inyuma yabo.

14 Abayuda bakebutse babona urugamba rubari imbere n’inyuma baherako batakambira Uwiteka, abatambyi bavuza amakondera.

15 Nuko ingabo z’Abayuda zirangurura amajwi, maze zimaze kurangurura amajwi Imana itsinda Yerobowamu n’Abisirayeli, imbere ya Abiya n’Abayuda.

16 Abisirayeli baherako bahunga Abayuda, Imana irababagabiza.

17 Abiya n’ingabo ze barabica cyane, nuko mu Bisirayeli hapfamo abagabo batoranyijwe uduhumbi dutanu.

18 Uko ni ko Abisirayeli bacishijwe bugufi muri icyo gihe, Abayuda baratsinda kuko biringiye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

19 Hanyuma Abiya akurikirana Yerobowamu amunyaga imidugudu, i Beteli n’ibirorero byaho, n’i Yeshana n’ibirorero byaho, na Efuroni n’ibirorero byaho.

20 Kandi Yerobowamu ntiyongera kugira imbaraga ku ngoma ya Abiya. Bukeye Uwiteka amuteza indwara aratanga.

21 Ariko Abiya arushaho gukomera, arongora abagore cumi na bane, abyara abana b’abahungu makumyabiri na babiri n’abakobwa cumi na batandatu.

22 Indi mirimo ya Abiya n’ingeso ze n’ibyo yavuze, byanditswe mu bisobanura by’umuhanuzi Ido.

23 Nuko Abiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi maze umuhungu we Asa yima ingoma ye. Ku ngoma ye, igihugu kimara imyaka cumi gifite ihumure.

2 Amateka 14

Asa aterwa n’Abanyetiyopiya, atakambira Uwiteka aramukiza

1 Asa akora ibyiza bishimwe n’Uwiteka Imana ye,

2 kuko yakuyeho ibicaniro by’ibinyamahanga n’ingoro, agasenya inkingi z’amabuye bubatse, agatema kandi agatsinda ibishushanyo bya Ashera bibajwe,

3 maze ategeka Abayuda gushaka Uwiteka Imana ya ba sekuruza, no kwitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse.

4 Kandi akura mu midugudu y’i Buyuda yose ingoro n’ibishushanyo by’izuba, ubwami buturiza imbere ye.

5 Kandi yubaka i Buyuda imidugudu igoswe n’inkike, kuko igihugu cyari gituje kandi muri iyo myaka nta ntambara yarwanye, kuko Uwiteka yari yamuhaye ihumure.

6 Yari yarabwiye Abayuda ati “Nimuze twubake iyi midugudu, tuyigoteshe inkike z’amabuye n’iminara,dushyirehon’inzugi z’amarembo zikomezwa n’ibihindizo, igihugu kiracyaturiho, kuko dushatse Uwiteka Imana yacu, turayishatse na yo iduhaye ihumure impande zose.” Nuko bubaka bafite amahoro.

7 Kandi Asa yari afite abarwanyi batwara ingabo n’amacumu, ab’Abayuda uduhumbi dutanu, n’ab’Ababenyamini batwara ingabo n’abafite imiheto uduhumbi tubiri n’inzovu umunani. Abo bose bari abagabo b’intwari zifite imbaraga.

8 Bukeye Zera w’Umunyetiyopiya arabatera afite ingabo agahumbagiza n’amagare magana atatu, aza i Maresha.

9 Nuko Asa ajya kumusanganira, bateza ingamba mu kibaya cya Zefata i Maresha.

10 Maze Asa atakambira Uwiteka Imana ye ati “Uwiteka, nta mutabazi utari wowe, uvuna abanyantegenke ku bakomeye. Udutabare Uwiteka Mana yacu kuko ari wowe twiringira, kandi duteye iki gitero mu izina ryawe. Uwiteka ni wowe Mana yacu, ntiwemere ko waneshwa n’umuntu.”

11 Nuko Uwiteka atsindira Abanyetiyopiya imbere ya Asa n’Abayuda, Abanyetiyopiya baherako barahunga.

12 Maze Asa n’abari kumwe na we barabakurikirana babageza i Gerari, mu Banyetiyopiya hapfamo benshi cyane bituma batabasha kwiyungana, kuko barimburiwe imbere y’Uwiteka n’ingabo ze. Abayuda banyaga iminyago myinshi.

13 Hanyuma batsinda imidugudu ihereranye n’i Gerari yose kuko Uwiteka yateye abaho ubwoba. Barayinyaga yose, hariho iminyago myinshi.

14 Kandi batema amahema acyurwamo amatungo, banyaga intama nyinshi n’ingamiya, basubira i Yerusalemu.