2 Amateka 15

Asa abuza kuramya ibishushanyo, asezerana isezerano n’Uwiteka

1 Umwuka w’Imana aza kuri Azariya mwene Odedi,

2 ajya gusanganira Asa aramubwira ati “Nimunyumve, Asa namwe Bayuda n’Ababenyamini mwese, Uwiteka ari kumwe namwe nimuba kumwe na we. Nimumushaka muzamubona, ariko nimumuta na we azabata.

3 Kandi hariho ubwo Abisirayeli bamaze igihe kirekire, badafite Imana nyakuri cyangwa umutambyi wigisha, badafite n’amategeko.

4 Ariko ibyago bibagezeho bahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli, barayishaka barayibona.

5 Kandi muri icyo gihe abasohokaga n’abinjiraga nta mahoro bari bafite, ahubwo abaturage bo muri ibyo bihugu bose bagiraga imidugararo myinshi,

6 bakavunagurana ubwoko bukarwanya ubundi, n’umudugudu ukarwanya undi kuko Imana yabihebeshaga, ibateza ibyago byose.

7 Ariko mwebwe mukomere, amaboko yanyu ye gutentebuka kuko imirimo yanyu izagororerwa.”

8 Nuko Asa yumvise ayo magambo, yumva n’ayo umuhanuzi Odedi yahanuye arakomera, akura ibizira mu gihugu cyose cy’i Buyuda n’i Bubenyamini, no mu midugudu yahindūye yo mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, asubiriza icyotero cy’Uwiteka cyari imbere y’ibaraza ry’Uwiteka.

9 Bukeye ateranya Abayuda n’Ababenyamini bose n’abaturanaga na bo, baturutse mu gihugu cya Efurayimu no mu cy’Abamanase no mu cy’Abasimeyoni, kuko benshi bamukeje baturuka mu Bwisirayeli, babonye yuko Uwiteka Imana ye iri kumwe na we.

10 Nuko bateranira i Yerusalemu mu kwezi kwa gatatu ko mu mwaka wa cumi n’itanu, ku ngoma ya Asa.

11 Kuri uwo munsi batambira Uwiteka inka magana arindwi n’intama ibihumbi birindwi, babikuye mu minyago bazanye.

12 Maze basezerana isezerano, ryo gushakisha Uwiteka Imana ya ba sekuruza imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose,

13 kandi yuko utemeye gushaka Uwiteka Imana ya Isirayeli azicwa, ari uworoheje n’ukomeye, umugabo cyangwa umugore.

14 Nuko barahiza ijwi rirenga, bararangurura bavuza amakondera n’amahembe.

15 Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kuko bari barahiye n’imitima yabo yose, bagashakana Uwiteka umwete wabo wose bakamubona, maze Uwiteka abaha ihumure impande zose.

16 Kandi Māka nyina w’Umwami Asa, umwami amwirukana mu bugabekazi kuko yari aremesheje igishushanyo cy’ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, aragihondagura, agitwikira ku kagezi ka Kidironi.

17 Ariko ingoro ntizakurwaho mu Bwisirayeli, icyakora umutima wa Asa wari utunganye iminsi ye yose.

18 Acyura ibintu se yejeje mu nzu y’Imana, n’ibyo yejeje ubwe by’ifeza n’izahabu n’ibindi bintu.

19 Kandi nta ntambara zongeye kubaho, kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n’itanu akiri ku ngoma.

2 Amateka 16

Asa afatanya n’Abasiriya

1 Mu mwaka wa mirongo itatu n’itandatu ku ngoma ya Asa, Bāsha umwami w’Abisirayeli atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w’Abayuda n’abavayo.

2 Asaabibonyeakura ifeza n’izahabu mu butunzi bwo mu nzu y’Uwiteka no mu bwo mu nzu y’umwami, abyoherereza Benihadadi umwami w’i Siriya wabaga i Damasiko, amutumaho ati

3 “Hagati yanjye nawe hariho isezerano nk’uko ryabaga kuri so na data. Dore nkoherereje ifeza n’izahabu, genda ureke isezerano ryawe na Bāsha umwami w’Abisirayeli ripfe, kugira ngo andeke.”

4 Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b’ingabo ze ngo batere imidugudu y’i Bwisirayeli, batsinda Iyoni n’i Dani na Abelimayimu, n’imidugudu y’ububiko yose y’i Nafutali.

5 Bāsha abyumvise arorera kubaka i Rama, umurimo arawureka.

6 Nuko Umwami Asa ajyana n’Abayuda bose i Rama, bakurayo amabuye yaho n’ibiti byaho Bāsha yari yubakishije, aherako abyubakisha i Geba n’i Misipa.

7 Muri icyo gihe, Hanani bamenya araza asanga Asa umwami w’Abayuda aramubwira ati “Kuko wiringiye umwami w’i Siriya ntiwiringire Uwiteka Imana yawe, ni cyo kizatuma ingabo z’umwami w’i Siriya zigukira.

8 Mbese Abanyetiyopiya n’Abalubimu ntibari ingabo nyinshi bikabije, bafite amagare n’abagendera ku mafarashi byinshi cyane? Ariko kuko wiringiye Uwiteka arabakugabiza.

9 Kandi amaso y’Uwiteka ahuta kureba isi yose impande zose, kugira ngo yerekane ko ari umunyamaboko wo kurengera abafite imitima imutunganiye. Mu byo wakoze ibyo wabibayeho umupfu, uhereye none uzajya ubona intambara.”

10 Maze Asa aherako arakarira bamenya amushyira mu nzu y’imbohe, amurakariye kuri iryo jambo. Muri icyo gihe Asa yarenganyaga abantu bamwe.

11 Kandi indi mirimo ya Asa, iyabanje n’iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli.

12 Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda ku ngoma ya Asa, arwara ibirenge, indwara iramukomereza cyane. Ariko arwaye ntiyashaka Uwiteka, ahubwo ashaka abavuzi.

13 Hanyuma Asa aratanga asanga ba sekuruza, atanga mu mwaka wa mirongo ine n’umwe ku ngoma ye.

14 Bamuhamba mu mva ye yicukuriye mu mudugudu wa Dawidi, bamushyira ku buriri bwuzuye ibihumura neza by’amoko menshi byinjijwe n’abahanga, bamwosereza byinshi cyane.

2 Amateka 17

Umwami Yehoshafati arakomera

1 Maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye, agwiza amaboko arinda Abisirayeli.

2 Ashyira ingabo ze mu midugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike yose, ashyira n’ibihome mu gihugu cy’i Buyuda no mu midugudu y’i Bwefurayimu, iyo se Asa yahindūye.

3 Uwiteka abana na Yehoshafati, kuko yagendanaga ingeso za mbere za sekuruza Dawidi, ntaraguze Bāli.

4 Ahubwo akambaza Imana ya se, akagendera mu mategeko yayo ntagenze nk’uko Abisirayeli bagenzaga.

5 Ni cyo cyatumye Uwiteka amukomereza ubwami, Abayuda bose bamutura amaturo agira ubutunzi bwinshi, n’icyubahiro gikomeye.

6 Umutima we wogezwa mu nzira z’Uwiteka, kandi akuraho n’ingoro na Asherimu byari i Buyuda.

7 Mu mwaka wa gatatu ku ngoma ye yohereza abatware be, Benihayili na Obadiya na Zekariya, na Netanēli na Mikaya kwigisha mu midugudu y’i Buyuda.

8 Bajyana n’Abalewi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya b’Abalewi, kandi hamwe na bo atuma abatambyi Elishama na Yehoramu.

9 Abo bigisha mu Buyuda bafite igitabo cy’amategeko y’Uwiteka, bagenda imidugudu y’i Buyuda yose bigisha abantu.

10 Uwiteka ateza ubwoba abami b’ibihugu bihereranye n’i Buyuda byose, bituma batarwanya Yehoshafati.

11 Abafilisitiya bamwe bazanira Yehoshafati amaturo n’ifeza z’ikoro, Abarabu bamurabukira amatungo y’amapfizi y’intama ibihumbi birindwi na magana arindwi, n’amasekurume y’ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.

12 Maze Yehoshafati akomeza kugwiza icyubahiro cyane, yubaka mu Buyuda ibihome n’imidugudu y’ububiko.

13 Kandi yagiraga imirimo myinshi mu midugudu y’i Buyuda, akagira n’abantu b’ingabo bakomeye b’intwari i Yerusalemu.

14 Kandi uyu ni wo mubare wabo uko amazu ya ba sekuruza yari ari: mu Buyuda abatware batwara ibihumbi ni Aduna umutware w’ingabo, uwo yari afite abagabo bakomeye b’intwari uduhumbi dutatu.

15 Agakurikirwa na Yehohanani w’umutware w’ingabo, we yari afite ingabo uduhumbi tubiri n’inzovu munani.

16 Na we agakurikirwa na Amasiya mwene Zikiri witanze ku bwe akiha Uwiteka, na we yari afite abagabo bakomeye b’intwari uduhumbi tubiri.

17 Kandi mu Babenyamini ni Eliyada umugaba ukomeye w’intwari, na we yari afite abagabo uduhumbi tubiri batwara imiheto n’ingabo.

18 Agakurikirwa na Yehozabadi, na we yari afite ingabo agahumbi n’inzovu munani, ziteguye kurwana.

19 Abo ni bo bakoreraga umwami, udashyizeho abo umwami yashyize mu midugudu igoswe n’inkike mu Buyuda bwose.

2 Amateka 18

Yehoshafati yuzura na Ahabu, Mikaya aramuhana

1 Yehoshafati yari atunze cyane afite icyubahiro gikomeye, bukeye aba bamwana wa Ahabu.

2 Nuko hashize imyaka, aramanuka ajya i Samariya kwa Ahabu. Ahabu abagira Yehoshafati n’abantu bari kumwe na we inka n’intama nyinshi cyane, aramushukashuka ngo batabarane i Ramoti y’i Galeyadi.

3 Ahabu umwami w’Abisirayeli abaza Yehoshafati umwami w’Abayuda ati “Mbese ntitwatabarana i Ramoti y’i Galeyadi?”

Aramusubiza ati “Ndi umuntu umwe nawe, ingabo zanjye n’ingabo zawe ni kimwe, tuzatabarana muri iyo ntambara.”

4 Yehoshafati arongera abwira umwami w’Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.”

5 Nuko umwami w’Abisirayeli ateranya abahanuzi, abagabo magana ane arababaza ati “Dutabare i Ramoti y’i Galeyadi, cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Zamuka, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”

6 Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumuhanuze?”

7 Umwami w’Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo tubasha kugishisha inama z’Uwiteka. Ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi bisa. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”

Yehoshafati aravuga ati “Mwami, wivuga utyo.”

8 Nuko umwami w’Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”

9 Kandi umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda bari bicaye ku ntebe z’ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y’ubwami, bari mu muharuro ku karubanda i Samariya. Abahanuzi bose bahanuriraga imbere yabo.

10 Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y’ibyuma aravuga ati “Uku ni ko Uwiteka yavuze ati ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ”

11 N’abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Zamuka utere i Ramoti y’i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”

12 Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza.”

13 Mikaya aravuga ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Imana yanjye iri buvuge ni cyo mvuga.”

14 Nuko ageze ku mwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y’i Galeyadi, cyangwa se ndorere?”

Aramusubiza ati “Ngaho nimuzamuke murabona ishya, kuko bazagabizwa amaboko yanyu.”

15 Umwami aramubwira ati “Nakurahije kangahe kutazambwira ijambo na rimwe, keretse ukuri mu izina ry’Uwiteka?”

16 Aramusubiza ati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk’intama zidafite umwungeri. Uwiteka ni ko kuvuga ati ‘Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubireyo umuntu wese atahe iwe amahoro.’ ”

17 Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atampanurira ibyiza keretse ibibi?”

18 Mikaya aravuga ati “Noneho nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n’ibumoso.

19 Uwiteka aravuga ati ‘Ni nde uzashukashuka Ahabu umwami wa Isirayeli, ngo azamukire i Ramoti y’i Galeyadi ngo agweyo?’ Umwe avuga ibye, undi ibye.

20 Hanyuma haza umwuka ahagarara imbere y’Uwiteka, aravuga ati ‘Ni jye uzamushukashuka.’ Uwiteka aramubaza ati ‘Uzamushukashuka ute?’

21 Aramusubiza ati ‘Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Uwiteka aravuga ati ‘Nuko uzamushukashuka kandi uzabishobora, genda ugire utyo.’

22 “Nuko rero, dore Uwiteka ashyize umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzeho ibyago.”

23 Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi, akubita Mikaya urushyi aramubaza ati “Uwo mwuka w’Uwiteka yanyuze he, ava muri jye aza kuvugana nawe?”

24 Mikaya aramusubiza ati “Uzabimenya umunsi uzicumita mu mwinjiro w’inzu, wihisha.”

25 Maze umwami wa Isirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya, mumushyire Amoni umutware w’umurwa na Yowasi umwana w’umwami

26 muti ‘Umwami avuze ngo: iki kigabo nimugishyire mu nzu y’imbohe, mukigaburire ibyokurya by’agahimano n’amazi y’agahimano, kugeza aho nzatabarukira amahoro.’ ”

27 Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe bantu mwese.”

28 Bukeye umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda, barazamuka batera i Ramoti y’i Galeyadi.

29 Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y’ubwami.” Nuko umwami w’Abisirayeli ariyoberanya bajya ku rugamba.

30 Kandi ubwo umwami w’i Siriya yari yarategetse abatware b’amagare ye ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w’Abisirayeli wenyine.”

31 Nuko abatware b’amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w’Abisirayeli.” Ni cyo cyatumye bakebereza aho bajya kumurwanya. Maze Yehoshafati arataka Uwiteka aramutabara, Imana ibatera kumuvaho.

32 Abatware b’amagare babonye ko atari we mwami w’Abisirayeli barakimirana, barorera kumukurikira.

33 Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa, ahamya umwami w’Abisirayeli mu ihuriro ry’imyambaro ye y’ibyuma, umwami ni ko kubwira umwerekeza w’igare rye ati “Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”

34 Kuri uwo munsi intambara iriyongeranya, umwami yihanganira mu igare rye ahangana n’Abasiriya ageza nimugoroba, maze izuba rigiye kurenga aratanga.

2 Amateka 19

Yehoshafati ahanwa na Yehu, ategeka abacamanza

1 Bukeye Yehoshafati umwami w’Abayuda atabaruka amahoro, asubira iwe i Yerusalemu.

2 Yehu mwene Hanani bamenya, arasohoka ajya kumusanganira aramubaza ati “Hari n’aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka? Icyo ni cyo gitumye Uwiteka akurakarira.

3 Icyakora hariho ibyiza bikubonekaho, kuko wakuye ibishushanyo bya Ashera mu gihugu, ukagambirira mu mutima gushaka Imana.”

4 Nuko Yehoshafati aguma i Yerusalemu, bukeye arongera arasohoka arambagira mu bantu be, ahera i Bērisheba ageza mu gihugu cy’imisozi cya Efurayimu, abagarura ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

5 Ashyira abacamanza mu gihugu, bakwira imidugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike, imidugudu yose umwe umwe.

6 Abo bacamanza arabategeka ati “Muramenye ibyo mugiye gukora kuko atari abantu mucirira imanza, ahubwo ni Uwiteka kandi ni we uri kumwe namwe muca imanza.

7 Ariko mujye mwubaha Uwiteka mwirinde mu byo mukora, kuko ku Uwiteka Imana yacu nta gukiranirwa cyangwa kwita ku cyubahiro cy’umuntu cyangwa guhongerwa.”

8 Kandi i Yerusalemu ni ho Yehoshafati yashyize bamwe b’Abalewi n’abatambyi, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli ngo bajye baca imanza z’iby’Uwiteka, bakiranure abantu mu byo bapfa. Nuko basubira i Yerusalemu.

9 Umwami arabihanangiriza ati “Muzajye mugenza mutyo mwubashye Uwiteka, mwiringirwa, mufite umutima utunganye.

10 Kandi bene wanyu batura mu midugudu yabo, nibabazanira imanza zose z’ubwicanyi cyangwa z’iby’itegeko, cyangwa amategeko cyangwa ibyategetswe cyangwa amateka, mujye mubahugura ngo batagibwaho n’urubanza ku Uwiteka, uburakari bukabageraho no kuri bene wanyu. Mujye mugenza mutyo, ntimuzagibwaho n’urubanza.

11 Kandi dore Amariya umutambyi mukuru ni we uzabatwara mu by’Uwiteka byose, na Zebadiya mwene Ishimayeli umutware w’umuryango wa Yuda ni we uzabatwara mu by’umwami byose, kandi Abalewi bazaba abatware muri mwe. Mushire amanga mukore, Uwiteka abane n’ukiranuka.”

2 Amateka 20

Abayuda baterwa n’Abamowabu, Yehoshafati afatwa n’ubwoba atakambira Uwiteka

1 Hanyuma y’ibyo Abamowabu n’Abamoni hamwe n’Abamewunimu batera Yehoshafati, bajya kumurwanya.

2 Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse i Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze i Hasasonitamari (ari ho Enigedi).”

3 Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa.

4 Abayuda bose baraterana ngo basabe Uwiteka kubatabara, baturuka mu midugudu y’i Buyuda yose bazanywe no gushaka Uwiteka.

5 Yehoshafati ahagarara mu iteraniro ry’Abayuda n’ab’i Yerusalemu, yari mu nzu y’Uwiteka imbere y’urugo rushya,

6 arasenga ati “Uwiteka Mana ya ba sogokuruza bacu, ese si wowe Mana yo mu ijuru kandi si wowe utegeka abami bose b’abanyamahanga? Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, bituma ntawagutanga imbere.

7 Mana yacu, si wowe wirukanye abaturage bari muri iki gihugu imbere y’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli, ukagiha urubyaro rw’incuti yawe Aburahamu ngo kibe icyabo iteka ryose?

8 Maze bakakibamo, kandi bakaba bubakiyemo izina ryawe ubuturo bagasenga bati

9 ‘Nitugerwaho n’ibyago, ari inkota cyangwa igihano cyangwa mugiga ndetse n’inzara, tuzajya duhagarara imbere y’iyi nzu n’imbere yawe (kuko izina ryawe riri muri iyi nzu), tugutakambire uko tuzaba tubabaye nawe uzumva utabare?’

10 “Nuko none dore Abamoni n’Abamowabu n’abo ku musozi Seyiri, abo wabujije Abisirayeli ko babatera ubwo bavaga mu gihugu cya Egiputa, ahubwo bakanyura hirya ntibabarimbure,

11 dore uko batwituye kuza kutwirukana muri gakondo yawe waduhaye kuhazungura.

12 Mana yacu, ntiwakwemera kubahana? Nta mbaraga dufite zarwanya izo ngabo nyinshi ziduteye, kandi tubuze uko twagira ariko ni wowe duhanze amaso.”

13 Nuko Abayuda bose bahagarara imbere y’Uwiteka, bari kumwe n’abana babo batoya n’abagore babo n’abana babo bakuru.

14 Maze umwuka w’Uwiteka aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya, mwene Benaya mwene Yeyeli mwene Mataniya w’Umulewi wo muri bene Asafu, aho yari ari hagati mu iteraniro.

15 Aravuga ati “Nimwumve yemwe Bayuda mwese, namwe baturage b’i Yerusalemu nawe Mwami Yehoshafati, uku ni ko Uwiteka avuze ‘Mwitinya kandi mwe gukurwa umutima n’izo ngabo nyinshi, kuko urugamba atari urwanyu ahubwo ni urw’Imana.

16 Ejo muzamanuke mubatere. Dore barazamuka ahaterera hajya i Sise, muzabasanga aho ikibaya giherera mu butayu bw’i Yeruweli.

17 Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ”

18 Maze Yehoshafati yubika amaso hasi, Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bikubita hasi imbere y’Uwiteka baramuramya.

19 Abalewi bo muri bene Kohati n’abo mu Bakōra, bahagurutswa no guhimbaza Uwiteka Imana ya Isirayeli n’ijwi rirenga cyane.

Abamowabu babateye baneshwa

20 Bukeye bwaho bazinduka kare mu gitondo, barasohoka bajya mu butayu bw’i Tekowa. Bagisohoka Yehoshafati arahagarara aravuga ati “Nimunyumve yemwe Bayuda namwe abatuye i Yerusalemu, mwizere Uwiteka Imana yanyu mubone gukomezwa, mwizere n’abahanuzi bayo mubone kugubwa neza.”

21 Nuko amaze kujya inama n’abantu, ashyiraho abo kuririmbira Uwiteka, bagahimbaza ubwiza bwo gukiranuka kwe barangaje imbere y’ingabo bavuga bati “Nimuhimbaze Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

22 Batangiye kuririmba no guhimbaza, Uwiteka ashyiraho abo gucira igico Abamoni n’Abamowabu, n’abo ku musozi Seyiri bari bateye i Buyuda, baraneshwa.

23 Kuko Abamoni n’Abamowabu bahagurukijwe no gutera abaturage bo ku musozi Seyiri ngo babice babarimbure rwose, nuko bamaze gutsemba ab’i Seyiri baherako barahindukana, bararimburana.

24 Hanyuma Abayuda bageze ku munara w’abarinzi wo mu butayu, basanga ingabo zose zabaye imirambo irambaraye hasi, ari nta n’umwe wacitse ku icumu.

25 Maze Yehoshafati n’ingabo ze bagiye kubanyaga, intumbi bazisangana iby’ubutunzi bwinshi n’iby’umurimbo by’igiciro cyinshi bīcūje ubwabo, byari byinshi cyane bituma batabasha kubimara, bamara iminsi itatu bakinyaga iminyago kuko yari myinshi.

26 Ku munsi wa kane Abayuda bateranira mu kibaya cya Beraka bahashimira Uwiteka, ni cyo cyatumye aho hantu hahimbwa ikibaya cya Beraka na n’ubu.

27 Abayuda n’ab’i Yerusalemu baherako basubirayo uko banganaga Yehoshafati abagiye imbere, basubira i Yerusalemu banezerewe kuko Uwiteka yabahaye kwishima hejuru y’ababisha babo.

28 Baza i Yerusalemu bafite nebelu n’inanga n’amakondera, bajya ku nzu y’Uwiteka.

29 Igitinyiro cy’Imana kiba ku bami bose bo muri ibyo bihugu, ubwo bumvaga ko Uwiteka yarwanije ababisha b’Abisirayeli.

30 Nuko igihugu cya Yehoshafati kiratuza, kuko Imana ye yamuhaye ihumure impande zose.

Yehoshafati yategekaga Abayuda, atunganiye Imana

31 Yehoshafati ategeka i Buyuda. Yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’itanu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Azuba umukobwa wa Shiluhi.

32 Yagendanaga ingeso nziza za se Asa ntateshuke, agakora ibishimwa imbere y’Uwiteka.

33 Icyakora ingoro ntizakuweho, kandi n’abantu bari batarakomeza imitima yabo ku Mana ya ba sekuruza.

34 Ariko indi mirimo ya Yehoshafati, iyabanje n’iyaherutse, yanditswe mu gitabo cy’ibya Yehu mwene Hanani, babishyira mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli.

35 Hanyuma y’ibyo Yehoshafati umwami w’Abayuda yiyunga na Ahaziya umwami w’Abisirayeli, wagiraga ingeso mbi cyane.

36 Afatanya na we kubāza inkuge zo kujya i Tarushishi, bazibarizaga Esiyonigeberi.

37 Maze Eliyezeri mwene Dodavahu w’i Maresha ahanurira Yehoshafati aravuga ati “Kuko wiyunze na Ahaziya, Uwiteka atsembye ibyo wabaje.” Nuko izo nkuge zirameneka, ntibabasha kujya i Tarushishi.

2 Amateka 21

Ibya Yoramu. Eliya amuhanurira ibyago

1 Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye.

2 Kandi Yoramu yari afite bene se, abahungu ba Yehoshafati ari bo Azariya na Yehiyeli na Zekariya, na Azariya na Mikayeli na Shefatiya. Abo bose bari abahungu ba Yehoshafati umwami wa Isirayeli.

3 Se abaraga ibiragwa bikomeye by’ifeza n’izahabu, n’ibintu by’igiciro cyinshi n’imidugudu y’i Buyuda igoswe n’inkike, ariko ubwami abuha Yoramu kuko ari we mpfura ye.

4 Nuko Yoramu arahaguruka ategeka ubwami bwa se, amaze gukomera aherako yicisha bene se bose inkota, hamwe n’ibikomangoma bindi byo mu Bisirayeli.

5 Kandi Yoramu yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma.

6 Agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli nk’uko ab’inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yashyingiwe umukobwa wa Ahabu agakora ibyangwa n’Uwiteka.

7 Ariko Uwiteka ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawidi, ku bw’isezerano yasezeranye na Dawidi ko azamuhāna itabaza n’abahungu be iteka ryose.

8 Maze ku ngoma ye Abedomu baragoma, biyegura ku bwami bw’Abayuda biyimikira uwabo mwami.

9 Bukeye Yoramu yambukana n’abatware be n’amagare ye yose, ahaguruka nijoro atwaza Abedomu bari bamugose ari kumwe n’abatware b’amagare.

10 Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda kugeza ubu. Icyo gihe ab’i Libuna na bo baramugomera, kuko yaretse Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

11 Kandi Yoramu yubaka ingoro ku misozi y’i Buyuda, yoshya abaturage b’i Yerusalemu ubusambanyi, ayobya Abayuda.

12 Bukeye urwandiko rumugeraho ruvuye kuri Eliya w’umuhanuzi, ruvuga ngo

“Uku ni ko Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi ivuze, ngo ‘Kuko utagendanye ingeso nziza za so Yehoshafati n’iza Asa umwami w’Abayuda,

13 ahubwo ukagendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, ugasambanisha Abayuda n’abaturage b’i Yerusalemu nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenjeje, kandi ukaba warishe abo muva inda imwe mu nda ya so bakurushaga kuba beza,

14 none Uwiteka azateza ibyago bikomeye abantu bawe, n’abana bawe n’abagore bawe n’ibintu byawe byose.

15 Kandi nawe uzarwara indwara ikomeye mu mara, izatuma uzana amagara kuko uzahora uyirwaye.’ ”

16 Maze Uwiteka ahagurukiriza imitima y’Abafilisitiya, n’Abarabu baringaniye n’Abanyetiyopiya kwanga Yoramu.

17 Batera i Buyuda barahasandara, banyaga ibintu byose basanze mu nzu y’umwami n’abahungu be n’abagore be, ntiyasigarana n’umwana w’umuhungu n’umwe, keretse Yehohahaziya w’umuhererezi mu bana be.

18 Hanyuma y’ibyo byose Uwiteka amuteza indwara itavurwa yo mu mara.

19 Nuko hashira iminsi, yari amaze imyaka ibiri arwaye indwara ye imuzanisha amagara, aratanga atangishijwe n’indwara mbi zikomeye. Ariko abantu be ntibamwosereza imibavu, nk’uko boserezaga ba sekuruza be.

20 Yoramu uwo yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma. Aratanga agenda nta wamwifuzaga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko atari mu bituro by’abami.

2 Amateka 22

Ahaziya yicwa na Yehu

1 Abaturage b’i Yerusalemu bimika Ahaziya umwana we w’umuhererezi aba umwami mu cyimbo cye, kuko bakuru be bose bari barishwe n’umutwe w’ingabo zazanye n’Abarabu mu rugerero. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda arima.

2 Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Ataliya umukobwa wa Omuri.

3 Na we agendana ingeso nk’iz’ab’inzu ya Ahabu, kuko nyina yamugiraga inama yo gukora ibibi.

4 Akora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ab’inzu ya Ahabu bakoraga, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumurimbuza, se amaze gupfa.

5 Nuko akurikiza inama zabo, atabarana na Yehoramu mwene Ahabu umwami w’Abisirayeli, batera Hazayeli umwami w’i Siriya i Ramoti y’i Galeyadi, Abasiriya bakomeretsa Yehoramu uruguma.

6 Yehoramu asubira i Yezerēli ajya kwiyomoza inguma bari bamukomerekeje i Rama, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w’i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yehoramu umwami w’Abayuda amanurwa no gusura Yehoramu mwene Ahabu i Yezerēli, kuko yari arwaye.

7 Kandi kurimbuka kwa Ahaziya kwaturutse ku Mana kuko yagiye kwa Yehoramu, agezeyo atabarana na Yehoramu batera Yehu mwene Nimushi, uwo Uwiteka yimikishirije amavuta kumaraho inzu ya Ahabu.

8 Ubwo Yehu yasohozaga iteka ku nzu ya Ahabu, asanga ibikomangoma by’Abayuda n’abana b’abahungu ba bene se wa Ahaziya bamukorera, arabica.

9 Maze ashaka Ahaziya baramufata (ubwo yari yihishe i Samariya), bamushyira Yehu baramwica, baramuhamba kuko bavugaga bati “Ni mwene Yehoshafati washakishaga Uwiteka umutima we wose.”

Nuko inzu ya Ahaziya ntiyagira imbaraga zo gukomeza ubwami.

Ibya Ataliya

10 Bukeye Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka arimbura urubyaro rwose rw’umwami w’inzu y’Abayuda.

11 Ariko Yehoshabeyati umukobwa w’umwami yiba Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bana b’umwami bicwaga, aramujyana amushyirana n’umurezi we mu cyumba kirarwamo. Nuko Yehoshabeyati umukobwa w’Umwami Yoramu muka Yehoyada w’umutambyi, mushiki wa Ahaziya, amuhisha Ataliya ntiyamubona ngo amwice.

12 Abana na bo imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Imana. Kandi Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.

2 Amateka 23

Yehoyada yimika Yowasi, Ataliya yicwa

1 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada arikomeza, asezerana n’abatware batwara amagana ari bo Azariya mwene Yehohamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri.

2 Maze bagenda igihugu cy’i Buyuda bateranya Abalewi, babakurana mu midugudu y’i Buyuda yose n’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, baza i Yerusalemu.

3 Nuko iteraniro ryose risezeranira n’umwami isezerano mu nzu y’Imana. Yehoyada arababwira ati “Dore umwana w’umwami. Azima nk’uko Uwiteka yavuze ku rubyaro rwa Dawidi.

4 Uko muzagenza ni uku: abazaza ku isabatogufata igihe, umugabane wanyu wa gatatu w’abatambyi n’Abalewi bazaba abakumirizi.

5 Undi mugabane wa gatatu bazarinda inzu y’umwami, n’undi mugabane wa gatatu bazaba ku irembo ry’urufatiro, na rubanda rwose ruzaba mu bikari by’inzu y’Uwiteka.

6 Ariko ntihazagire uwinjira mu nzu y’Uwiteka, keretse abatambyi n’abo mu Balewi bafashe igihe. Abo ni bo bazinjira kuko bejejwe, ariko abantu bose bazitondere itegeko ry’Uwiteka.

7 Kandi Abalewi bazakikize umwami impande zose, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki, uzinjira muri iyo nzu wese azicwe. Mujye mushagara umwami uko asohotse n’uko yinjiye.”

8 Nuko Abalewi n’Abayuda bose babigenza uko Yehoyada w’umutambyi yabitegetse byose, baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe n’abagicyuye ku isabato, kuko Yehoyada w’umutambyi atasezereye abanyagihe.

9 Maze Yehoyada w’umutambyi aha abatware b’amagana amacumu n’ingabo ntoya n’inini, byari iby’Umwami Dawidi bikaba mu nzu y’Imana.

10 Nuko ashyiraho abantu bose, umuntu wese afite intwaro ye yo kurwanisha mu ntoki, uhereye ku ruhande rw’iburyo rw’inzu ukageza ku rw’ibumoso rwayo, bugufi bw’icyotero n’inzu aho umwami yari ari, bamukikije impande zose.

11 Maze basohora umwana w’umwami bamwambika ikamba ry’ubwami, bamuha n’umuhamya bamugira umwami. Yehoyada n’abahungu be bamusukaho amavuta baravuga bati “Umwami aragahoraho!”

12 Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukanka kandi bahimbaza umwami, asanga abantu mu nzu y’Uwiteka.

13 Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi y’umwami mu muryango, n’abatware n’abavuza amakondera begereye umwami, n’abaririmbyi na bo bacuranga ibintu bivuga batera indirimbo z’ishimwe. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”

14 Yehoyada w’umutambyi asohora abatware batwara amagana, bashyiriweho gutwara ingabo zose arababwira ati “Nimumusohore mumucishe muri gahunda y’ingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota”, kuko umutambyi yari avuze ati “Ntimumwicire mu nzu y’Uwiteka.”

15 Nuko baramubererekera, anyura mu irembo ry’amafarashi ryo mu ihururu ry’urugo rw’umwami, bamwicirayo.

16 Maze Yehoyada asezerana isezerano ubwe n’abantu bose n’umwami, ngo babe abantu b’Uwiteka.

17 Abantu bose baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n’ibishushanyo bye barabimenagura rwose, Matani umutambyi wa Bāli bamwicira imbere y’ibyotero.

18 Maze Yehoyada asubiza abatambyi b’Abalewi mu butware bw’inzu y’Uwiteka, abo Dawidi yashyiriye mu nzu y’Uwiteka gutambira Uwiteka ibitambo byoswa nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, babitambana umunezero n’indirimbo nk’uko Dawidi yabitunganije.

19 Kandi ashyira abakumirizi ku irembo ry’urugo rw’inzu y’Uwiteka, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjira.

20 Ajyana abatware batwara amagana n’abanyacyubahiro, n’abatware b’abantu n’abantu bose bo mu gihugu, basohora umwami mu nzu y’Uwiteka baramumanukana, banyura mu irembo ryo haruguru ku nzu y’umwami baherako bamushyira ku ntebe y’ubwami.

21 Nuko abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Uko ni ko bicishije Ataliya inkota.

2 Amateka 24

Yowasi asana urusengero. Yehoyada amaze gupfa Yowasi areka Uwiteka

1 Yowasi atangira gutegeka amaze imyaka irindwi avutse, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba.

2 Yowasi akora ibishimwa n’Uwiteka, mu minsi y’umutambyi Yehoyada yose.

3 Yehoyada amushyingira abagore babiri, abyara abana b’abahungu n’ab’abakobwa.

4 Hanyuma y’ibyo Yowasi ashaka gusana inzu y’Uwiteka.

5 Ateranya abatambyi n’Abalewi arababwira ati “Nimugende mujye mu midugudu y’i Buyuda, musonzoranye mu Bisirayeli bose impiya zisanishe inzu y’Imana yanyu uko umwaka utashye, mubigire vuba.” Ariko Abalewi ntibagira vuba.

6 Bukeye umwami atumira Yehoyada w’umutambyi mukuru aramubaza ati “Ni iki cyakubujije gutegeka Abalewi, gukoresha Abayuda n’ab’i Yerusalemu ikoro rya Mose umugaragu w’Uwiteka, ryategetswe iteraniro ry’Abisirayeli kuba ikoro ry’ihema ry’ibihamya?”

7 Kuko abahungu ba Ataliya wa mugore mubi, bari barangije inzu y’Imana n’ibintu byose byashinganywe byo mu nzu y’Uwiteka, bakabiha Bāli.

8 Nuko umwami ategeka ko babāza isanduku, bakayishyira hanze ku rugi rw’inzu y’Uwiteka.

9 Babyamamaza i Buyuda hose n’i Yerusalemu ngo bazane ikoro ry’Uwiteka, Mose umugaragu w’Imana yategetse Abisirayeli ubwo bari mu butayu.

10 Abatware bose n’abantu bose baranezerwa, barabizana babiroha muri iyo sanduku, kugeza aho barangirije.

11 Iyo Abalewi bazanaga isanduku mu nzu umwami yagiragamo inama bagasanga harimo impiya nyinshi, umwanditsi w’umwami n’umutware w’umutambyi mukuru barazaga bagasuka ibiri mu isanduku bakaranguza, bakayenda bakayisubiza ahantu hayo. Uko ni ko bagenzaga uko bukeye, bagateranya impiya nyinshi cyane.

12 Umwami na Yehoyada bakaziha abakoraga umurimo w’inzu y’Uwiteka, na bo bakazigurira abubatsi n’ababaji ngo basane inzu y’Uwiteka, bakagurira n’abacuzi b’ibyuma n’ab’imiringa ngo basane inzu y’Uwiteka.

13 Nuko abakozi barakora umurimo barawutunganya rwose, bahagarika inzu y’Imana bayisubiza uko yari iri, barayikomeza.

14 Bayujuje bazana impiya zisagutse bazishyira imbere y’umwami na Yehoyada, bazikoramo ibintu byo mu nzu y’Uwiteka, ibintu bikoreshwa n’ibyo gutambiramo n’indosho, n’ibintu by’izahabu n’ifeza.

Maze bakajya batamba ibitambo byoswa mu nzu y’Uwiteka ubudasiba, iminsi yose Yehoyada yamaze akiriho.

15 Ariko Yehoyada ashyize kera agera mu za bukuru arapfa. Ubwo yapfaga yari amaze imyaka ijana na mirongo itatu avutse.

16 Bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi hamwe n’abami, kuko yakoze ibyiza mu Bisirayeli no ku Mana, no ku nzu ye.

Zekariya aterwa amabuye bamuhoye kuvuga ijambo ry’Imana

17 Nuko Yehoyada apfuye, ibikomangoma by’Abayuda biraza biramya umwami, umwami arabumvira.

18 Bareka inzu y’Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bakorera ibishushanyo bya Ashera n’ibindi bishushanyo. Umujinya uza mu Bayuda n’i Yerusalemu ku bw’icyo gicumuro cyabo.

19 Nyamara Imana iboherereza abahanuzi bo kubagarura ku Uwiteka, bakajya babahamya ibyaha ariko bo ntibabitegera amatwi.

20 Umwuka w’Imana aza kuri Zekariya mwene Yehoyada w’umutambyi, ahagarara haruguru y’abantu arababwira ati “Uku ni ko Imana ivuze: ‘Ni iki gituma mucumurira amategeko y’Uwiteka, bikababuza kubona umugisha? Ariko rero mwaretse Uwiteka, na we ni cyo cyamuteye kubareka.’ ”

21 Baramugambanira, bamuterera amabuye mu rugo rw’inzu y’Uwiteka ku bw’itegeko ry’umwami.

22 Uko ni ko Umwami Yowasi atazirikanye ineza Yehoyada se wa Zekariya yamugiriye, akamwicira umwana. Ubwo yapfaga aravuga ati “Uwiteka abirebe abyiture.”

23 Nuko uwo mwaka ushize, ingabo z’Abasiriya zirazamuka ziramutera, ziza i Buyuda n’i Yerusalemu zirimbura ibikomangoma by’abantu byose, zibimaraho mu bantu, zoherereza umwami w’i Damasiko iminyago babanyaze yose.

24 Kandi ingabo z’Abasiriya zaje ari igitero gike, Uwiteka azigabiza ingaboz’Abayudanyinshi cyane, kuko Abayuda bari barimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza. Nuko Abasiriya basohoza ijambo kuri Yowasi.

25 Bamuvuyeho kandi bari basize arwaye cyane, abagaragu be bwite baramugambanira ku bw’amaraso ya mwene Yehoyada w’umutambyi, bamwicira ku gisasiro cye aratanga, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi ariko ntibamuhamba mu bituro by’abami.

26 Kandi aba ni bo bamugambaniye: Zabadi mwene Shimeyati w’Umwamonikazi, na Yehozabadi mwene Shimuriti w’Umumowabukazi.

27 Kandi iby’abahungu be n’imiburo ikomeye bamuburiraga, n’ibyo kongera kubaka inzu y’Imana, mbese ntibyanditswe mu bisobanura ibyo mu gitabo cy’abami? Maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye.