2 Amateka 25

Ibyo ku ngoma ya Amasiya

1 Amasiya yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse ubwo yatangiraga gutegeka, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yehoyadani w’i Yerusalemu.

2 Akora ibishimwa n’Uwiteka abikorana umutima utunganye, ariko si rwose.

3 Bukeye amaze kuganza mu ngoma, ahōra abagaragu be bishe se, ari umwami.

4 Ariko ntiyica abana babo, ahubwo agenza nk’uko byanditswe mu mategeko yo mu gitabo cya Mose, uko Uwiteka yategetse ati “Ba se ntibakicwe babahora abana babo kandi abana ntibakicwe babahora ba se, ahubwo umuntu wese azicwe bamuhora icye cyaha.”

5 Kandi Amasiya ateranya Abayuda bose n’Ababenyamini, abatunganya uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bategekwe n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n’abayisagije, arababara abona ari abagabo batoranijwe uduhumbi dutatu babasha gutabara, bagatwara amacumu n’ingabo.

6 Kandi agurira abagabo bo mu Bisirayeli b’abanyambaraga b’intwari agahumbi, atanga italanto z’ifeza ijana.

7 Hanyuma haza umuntu w’Imana, aramusanga aramubwira ati “Mwami, ntukundire ingabo z’Abisirayeli ko mujyana kuko Uwiteka atari kumwe n’Abisirayeli, bisobanurwa ngo Abefurayimu bose.

8 Ariko niwanga ugatabarana na bo, nubwo warwana intambara ufite ubutwari bungana bute Imana izagutsinda imbere y’ababisha, kuko Imana ifite ububasha bwo gutabara n’ubutsinda.”

9 Amasiya asubiza uwo muntu w’Imana ati “Ariko se iby’italanto ijana nahaye ingabo z’Abisirayeli bibaye bite?”

Umuntu w’Imana aramusubiza ati “Uwiteka abasha kuguha izizirutaho cyane.”

10 Nuko Amasiya arobanura izo ngabo zari zije aho ari zivuye i Bwefurayimu ngo zisubire iwabo. Ni cyo cyaziteye kurakarira Abayuda, zisubira iwabo zifite umujinya mwinshi.

11 Maze Amasiya yiyungamo atabarana n’abantu be, bajya mu kibaya cy’umunyu yica mu Baseyiri abantu inzovu.

12 Abayuda bafata mpiri abandi inzovu babajyana hejuru y’igitare, babajugunya babashungura munsi yacyo maze bose baravunagurika.

13 Ariko ingabo Amasiya yashubijeyo ngo zidatabarana na we, zitera imidugudu y’i Buyuda uhereye i Samariya ukageza i Betihoroni ziyicamo abantu ibihumbi bitatu, banyaga iminyago myinshi.

14 Nuko hanyuma Amasiya atabarutse kwica Abedomu, azana ibigirwamana by’Abaseyiri arabishinga ngo bibe imana ze, arabipfukamira abyosereza imibavu.

15 Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka bukongerera Amasiya, amutumaho umuhanuzi aramubwira ati “Ni iki gituma ushaka imana zitakijije bene so amaboko yawe?”

16 Akivugana na we, umwami aramubaza ati “Hari ubwo twagushyize mu bajyanama b’umwami? Ceceka utavaho ukubitwa.”

Nuko umuhanuzi araceceka aravuga ati “Nzi yuko Imana yagambiriye kukurimbura, kuko ugenje utyo ntiwumve inama yanjye.”

Abayuda n’Abisirayeli barwana

17 Bukeye Amasiya umwami w’Abayuda ajya inama atuma kuri Yehowasi, mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w’Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”

18 Yehowasi umwami w’Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’Abayuda ati “Igitovu cy’i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w’i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa y’i Lebanoni irahanyura ikandagira icyo gitovu.

19 Uvuga yuko wanesheje Abedomu, umutima wawe wishyira hejuru urirarira. Noneho wihamira iwawe. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n’Abayuda?”

20 Ariko Amasiya ntiyabyitaho, kuko byaturutse ku Mana ngo ibahāne mu babisha babo, kuko bashakaga imana z’i Bwedomu.

21 Nuko Yehowasi umwami w’Abisirayeli arazamuka atera Amasiya umwami w’Abayuda, bahanganira i Betishemeshi y’i Buyuda.

22 Abayuda banesherezwa imbere y’Abisirayeli barahunga, umuntu wese ahungira mu ihema rye.

23 Maze Yehowasi umwami w’Abisirayeli afata Amasiya umwami w’Abayuda, mwene Yowasi mwene Yehowahazi, amufatira i Betishemeshi amujyana i Yerusalemu, asenya inkike z’i Yerusalemu uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku nkokora, hose hari mikono magana ane.

24 Anyaga izahabu n’ifeza byose, n’ibintu byose basanze mu nzu y’Imana no kwa Obededomu no mu nzu y’umwami, anyaga n’abantu b’integano baba ingwate, asubira i Samariya.

25 Nuko Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda amara indi myaka cumi n’itanu, Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli amaze gutanga.

26 Ariko indi mirimo ya Amasiya, iyabanje n’iyaherutse, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli?

27 Kandi uhereye igihe Amasiya yarekaga gukurikira Uwiteka, bamugambaniraga ari i Yerusalemu ahungira i Lakishi, ariko bohereza abo kumukurikira i Lakishi bamutsindayo.

28 Maze bamuzana ku mafarashi, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.

2 Amateka 26

Umwami Uziya afashwa agakomera

1 Nuko Abayuda bose bajyana Uziya amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, baramwimika aba umwami mu cyimbo cya se Amasiya.

2 Yubaka Eloti ahagarurira u Buyuda, UmwamiAmasiyaamaze gutanga asanze ba sekuruza.

3 Uziyaatangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse. amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Yekiliya w’i Yerusalemu.

4 Uziyaakora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo se Amasiya yakoraga byose.

5 Amaramaza gushaka Imana mu bihe bya Zekariya wari ufite ubwenge bwo kumenya ibyerekanwa, kandi igihe cyose yamaze ashaka Uwiteka, Imana imuha umugisha.

6 Bukeye aratabara atera Abafilisitiya, asenya inkike z’i Gati n’iz’i Yabune n’iz’Ashidodi, maze yubaka imidugudu mu gihugu cya Ashidodi no mu Bafilisitiya.

7 Imana imufasha arwana n’Abafilisitiya, n’Abarabu babaga i Guri Bāli, n’aba Meyunimu.

8 Kandi Abamoni batura Uziya amaturo, izina rye riramamara rigera aharasukirwa ha Egiputa kuko yungutse amaboko cyane.

9 Kandi Uziya yubaka iminara i Yerusalemu ku irembo ryo mu nkokora y’inkike, no ku irembo ryo mu gikombe n’aho inkike ihetera, arayikomeza.

10 Kandi yubaka iminara no mu butayu, afukura n’amariba menshi, kuko yari afite amatungo menshi mu gihugu cy’imisozi y’imirambi no mu kibaya. Kandi yari afite abahinzi n’abicira inzabibu mu misozi no mu masambu yera cyane, kuko yakundaga guhinga.

11 Kandi Uziya yari afite umutwe w’ingabo zatabaraga ari ibitero, uko umubare wabo wari uri babazwe na Yeyeli w’umwanditsi, na Māseya w’umutware watwariraga Hananiya, umwe mu bagaba b’umwami.

12 Umubare wose w’abatware b’amazu ya ba sekuruza, abagabo b’abanyambaraga b’intwari, bari ibihumbi bibiri na magana atandatu.

13 Kandi batwaraga ingabo zigishijwe kurwana uduhumbi dutatu n’ibihumbi birindwi na magana atanu, batabaranaga imbaraga nyinshi bakarengera umwami ku babisha be.

14 Uziya atunganiriza umutwe w’ingabo wose ingabo n’amacumu, n’ingofero n’amafurebo y’ibyuma, n’imiheto n’amabuye y’imihumetso.

15 Kandi i Yerusalemu ahakorera ibyuma byahimbwe n’abagabo b’abahanga, byo kuba ku minara no ku nkike aho kurwanira, ngo barase imyambi n’amabuye manini. Izina rye riramamara rigera kure kuko yafashijwe bitangaje, kugeza aho yagiriye imbaraga.

Umwami Uziya yishyira hejuru agafatwa n’ibibembe

16 Ariko agize imbaraga ariyogeza mu mutima we, bituma akora ibyo gukiranirwa acumura ku Uwiteka Imana ye, kuko yinjiye mu rusengero rw’Uwiteka akosereza imibavu ku cyotero cy’imibavu.

17 Azariya w’umutambyi aherako yinjira amukurikiye kandi ari kumwe n’abatambyi b’Uwiteka, abagabo b’intwari mirongo inani,

18 babuza Umwami Uziya baramubwira bati “Yewe Uziya we, ibyo ukora si umurimo wawe kosereza Uwiteka imibavu, ahubwo ni uw’abatambyi bene Aroni berejwe kosa imibavu. Aha Hera uhave kuko warengereye, kandi ntibizaguhesha icyubahiro kivuye ku Uwiteka Imana.”

19 Uziya ararakara kandi yari afite icyotero mu ntoki, yenda kosa imibavu. Akirakariye abatambyi ibibembe bisesa mu ruhanga rwe, ari imbere y’abatambyi mu nzu y’Uwiteka iruhande rw’icyotero cy’imibavu.

20 Azariya umutambyi mukuru n’abatambyi bose baramureba, maze babona ibibembe bimufashe mu ruhanga bahuta bamusunika ngo ahave, ndetse na we ubwe yihutira gusohoka kuko Uwiteka amuteje indwara.

21 Nuko Umwami Uziya aba umubembe, ageza ku munsi yatangiyeho aba mu nzu ye y’akato ari umubembe, kuko yaciwe mu nzu y’Uwiteka. Umuhungu we Yotamu aba umutware w’inzu y’umwami, acira abantu bo mu gihugu imanza.

22 Ariko indi mirimo ya Uziya, iyabanje n’iyaherutse, yanditswe n’umuhanuzi Yesaya mwene Amosi.

23 Nuko Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu gikingi cy’abami kuko bavuze ko ari umubembe, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye.

2 Amateka 27

Ingoma ya Yotamu

1 Yotamu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.

2 Akora ibishimwa n’Uwiteka nk’ibyo se Uziya yakoraga byose, icyakora we ntiyinjiye mu rusengero rw’Uwiteka. Ariko abantu bagumya gukiranirwa.

3 Yubaka irembo ryo haruguru ku nzu y’Uwiteka, yubaka n’ibindi byubakwa byinshi ku nkike za Ofeli.

4 Kandi yubaka n’imidugudu mu gihugu cy’imisozi y’i Buyuda, yubaka n’ibihome n’iminara mu mashyamba.

5 Kandi arwana n’umwami w’Abamoni, arabanesha. Muri uwo mwaka Abamoni bamutura italanto z’ifeza ijana, n’indengo z’ingano inzovu n’iza sayiri inzovu. Mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu bamutuye bene ibyo.

6 Nuko Yotamu arakomera, kuko yatunganije inzira ze imbere y’Uwiteka Imana ye.

7 Ariko indi mirimo ya Yotamu, n’intambara ze zose n’ingeso ze, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda.

8 Kandi ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma.

9 Nuko Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye.

2 Amateka 28

Ibyo ku ngoma ya Ahazi

1 Ahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ntiyakora ibishimwa n’Uwiteka nka sekuruza Dawidi.

2 Ahubwo agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, aremera Bāli ibishushanyo biyagijwe.

3 Kandi yosereza imibavu mu gikombe cya mwene Hinomu, atwika abana be mu muriro akurikiza ibizira byakorwaga n’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.

4 Agatamba, akosereza imibavu mu ngoro no ku misozi, no munsi y’igiti kibisi cyose.

5 Ni cyo cyatumye Uwiteka Imana ye imutanga, ikamugabiza umwami w’i Siriya. Abasiriya baramunesha, banyaga mu bantu be abanyagano benshi cyane, babajyana i Damasiko. Kandi arongera aratangwa, agabizwa umwami w’Abisirayeli aramunesha, yica benshi cyane.

6 Nuko uwo Mwami Peka mwene Remaliya yica mu Bayuda abantu agahumbi n’inzovu ebyiri ku munsi umwe, bose bari abantu b’intwari, kuko bimuye Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

7 Zikuri, umugabo w’umunyamaboko wo mu Befurayimu yica Māseya umwana w’umwami, na Azirikamu w’umunyarugo na Elukana uwa kabiri ku mwami.

8 Nuko Abisirayeli bajyana bene wabo ho abanyagano abantu uduhumbi tubiri, abagore n’abana b’abahungu n’ab’abakobwa, babanyagamo n’iminyago myinshi babijyana i Samariya.

9 Ariko hariyo umuhanuzi w’Uwiteka witwaga Odedi, ajya gusanganira ingabo zijya i Samariya arazibwira ati “Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu yarakariye Abayuda bituma ibabagabiza, kandi mwabicanye uburakari bwinshi bugeze mu ijuru.

10 Kandi mugambiriye kunyitsa Abayuda n’ab’i Yerusalemu, ngo mubagire abaretwa n’abaja. Ariko aho mwebwe nta bicumuro mwacumuye ubwanyu ku Uwiteka Imana yanyu?

11 Nuko rero none nimunyumvire musubizeyo abanyagano mwanyaze muri bene wanyu, kuko uburakari bw’inkazi bw’Uwiteka buri kuri mwe.”

12 Nuko bamwe mu batware b’Abefurayimu, Azariya mwene Yohanani na Berekiya mwene Meshilemoti, na Yehizikiya mwene Shalumu na Amasa mwene Hadulayi, barahaguruka bahagarika abava mu ntambara.

13 Barababwira bati “Abanyagano ntimubageze hano, kuko icyo mugambiriye gukora kizatuzanira igicumuro ku Uwiteka, kikongerwa ku byaha byacu no ku bicumuro byacu, kuko ibicumuro byacu ari byinshi kandi ku Bisirayeli hariho uburakari bw’inkazi.”

14 Nuko abagabo bitwaje intwaro barekurira abanyagano, barekera n’iminyago imbere y’abantu n’iteraniro ryose.

15 Maze abagabo bavuze mu mazina barahaguruka bajyana abanyagano, abari bambaye ubusa bose bo muri bo babambika iminyago, babaha imyambaro babambika n’inkweto, barabagaburira babaha n’ibyokunywa, barabahezura, n’abanyantegenke bo muri bo bose babaheka ku ndogobe babageza i Yeriko umudugudu w’imikindo kwa bene wabo, baherako basubira i Samariya.

Abayuda batewe n’Abedomu batabaza abami ba Ashūri

16 Muri iyo minsi Umwami Ahazi atabaza abami ba Ashūri ngo bamuvune,

17 kuko Abedomu bongeye gutera Abayuda bakabanesha, babajyana ari imbohe.

18 Kandi Abafilisitiya na bo bari bateye imidugudu yo mu bibaya n’iy’u Buyuda bw’ikusi, bahindūra i Betishemeshi na Ayaloni, n’i Gederoti n’i Soko hamwe n’ibirorero byaho, n’i Timuna n’ibirorero byaho, n’i Gimuzo n’ibirorero byaho barahatura,

19 kuko Uwiteka yacishije Abayuda bugufi, abahōra Ahazi umwami wa Isirayeli kuko yakoze iby’ubugome i Buyuda, agacumura ku Uwiteka cyane.

20 Bukeye Tigulatipileneseri umwami wa Ashūri aza aho ari, ariko aho kumukomeza amukura umutima.

21 Kuko Ahazi yenze ibintu bimwe byo mu nzu y’Uwiteka, no mu nzu y’umwami no mu mazu y’ibikomangoma akabitura umwami wa Ashūri, ariko ntibyagira icyo bimumarira.

22 Umwami Ahazi mu gihe cyo gushoberwa akabya gucumura ku Uwiteka,

23 kuko yatambiye imana z’i Damasiko zamunesheje akavuga ati “Imana z’abami b’i Siriya zabafashije, ni cyo kizantera kuzitambira ngo zimfashe.” Ariko zamurimburanye n’Abisirayeli bose.

24 Nuko Ahazi ateranya ibintu byo mu nzu y’Imana arabitemagura, akinga inzugi z’inzu y’Uwiteka, yiremera ibicaniro ahantu hose h’i Yerusalemu.

25 No mu midugudu yose y’i Buyuda yubakamo ingoro zo kosereza imibavu izindi mana, arakaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

26 Ariko indi mirimo ye n’ingeso ze zose, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli.

27 Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu murwa w’i Yerusalemu, kuko batamuhambye mu mva z’abami ba Isirayeli, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma ye.

2 Amateka 29

Ibyo ku ngoma ya Hezekiya

1 Hezekiya yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Abiya, umukobwa wa Zekariya.

2 Akora ibishimwa n’Uwiteka, nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.

3 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, mu kwezi kwa mbere, akingura inzugi z’inzu y’Uwiteka, arazisana.

4 Yinjiza abatambyi n’Abalewi, abateraniriza ahantu hagari herekeye iburasirazuba,

5 arababwira ati “Nimunyumve mwa Balewi mwe, mwiyeze nonaha mweze n’inzu y’Uwiteka Imana ya ba sogokuruza banyu, mukure imyanda Ahantu hera.

6 Ba data bacumuraga bagakora ibyangwa n’Uwiteka Imana yacu, bakayimūra bagahindukira bagakura amaso ku buturo bw’Uwiteka, bakabutera umugongo.

7 Kandi bakinze inzugi z’ibaraza, bazimya amatabaza kandi ntibosereza Imana ya Isirayeli imibavu, cyangwa kuyitambira ibitambo byoswa Ahantu hera.

8 Ni cyo cyatumye uburakari bw’Uwiteka buba ku Bayuda n’ab’i Yerusalemu, akabahāna ngo bateraganwe hirya no hino, bakaba ibishungero byimyozwa nk’uko namwe mubirebesha amaso yanyu.

9 Dore ibyo byateye ko ba data bicwa n’inkota, kandi abahungu bacu n’abakobwa bacu n’abagore bacu baba abanyagano.

10 “None ngambiriye gusezerana isezerano n’Uwiteka Imana ya Isirayeli, kugira ngo uburakari bwayo bw’inkazi butuveho.

11 None bana banjye, mwe gutenguha kuko Uwiteka yabatoreye kumuhagarara imbere mukamukorera, mukaba abahereza be, mukosa imibavu.”

12 Maze Abalewi barahaguruka, ari bo Mahati mwene Amasayi, na Yoweli mwene Azariya bo muri bene Kohati, n’abo muri bene Merari ari bo Kishi mwene Abudi na Azariya mwene Yehalelēli, n’abo muri bene Gerishoni ari bo Yowa mwene Zima na Edeni mwene Yowa.

13 N’abo muri bene Elisafaniari ari bo Shimuri na Yeweli, n’abo muri bene Asafuari ari bo Zekariya na Mataniya,

14 n’abo muri bene Hemani ari bo Yehweli na Shimeyi, n’abo muri bene Yedutuni ari bo Shemaya na Uziyeli,

15 bateranya bene wabo bariyeza, barinjira ngo batunganye inzu y’Uwiteka nk’uko itegeko ry’umwami ryategetse, rikurikije ijambo ry’Uwiteka.

16 Nuko abatambyi bajya mu mwinjiro w’inzu y’Uwiteka kuwutunganya, basohora imyanda yose babonye mu rusengero rw’Uwiteka, bayigeza mu rugo rw’inzu y’Uwiteka. Abalewi baherako barayenda bayijyana ku gasozi, bayigeza ku kagezi kitwa Kidironi.

17 Kandi bahera ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere batangira kweza, ku munsi wa munani w’uko kwezi bagera ku ibaraza ry’Uwiteka, maze bereza inzu y’Uwiteka indi minsi munani, nuko ku munsi wa cumi n’itandatu w’ukwezi kwa mbere bararangiza.

18 Hanyuma bajya i bwami, basanga Umwami Hezekiya muri kambere ye baramubwira bati “Tumaze gutunganya inzu y’Uwiteka yose, n’icyotero cy’ibitambo byoswa n’ibintu byacyo byose, n’ameza imitsima yo kumurikwa iterekwaho imbere y’Uwiteka n’ibintu byayo byose.

19 Kandi n’ibintu byose Umwami Ahazi yataye ubwo yacumuraga ari ku ngoma, twabitunganije turabyeza, none biri imbere y’icyotero cy’Uwiteka.”

Umwami asubizaho imihango yo mu rusengero yari yaravuyeho

20 Bukeye Umwami Hezekiya azinduka kare ateranya abatware b’umurwa, arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka.

21 Bazana amapfizi arindwi n’amasekurume y’intama arindwi, n’abana b’intama barindwi n’amasekurume y’ihene arindwi, ngo bibe igitambo gitambirwa ibyaha by’ubwami, n’iby’ubuturo bwera n’iby’Abayuda. Ategeka abatambyi bene Aroni kubitambira ku cyotero cy’Uwiteka.

22 Nuko ayo mapfizi barayabīkīra, abatambyi batega amaraso bayamisha ku cyotero, babīkīra amasekurume y’intama bamisha amaraso yayo ku cyotero, babīkīra n’abana b’intama bamisha amaraso yabo ku cyotero.

23 Maze bigiza hafi amasekurume y’ihene imbere y’umwami n’iteraniro, bayarambikaho ibiganza ngo azabe igitambo gitambirwa ibyaha.

24 Abatambyi barayabīkīra, batambira amaraso yayo ku cyotero bayatambirira icyaha ngo bahongerere Abisirayeli bose, kuko umwami yategetse ko batamba igitambo cyoswa, n’igitambo gitambirwa icyaha ngo bitambirwe Abisirayeli bose.

25 Kandi ashyira Abalewi mu nzu y’Uwiteka bafite ibyuma bivuga na nebelu n’inanga, nk’uko byategetswe na Dawidi na Gadi bamenya w’umwami na Natani w’umuhanuzi, kuko itegeko ryavuye ku Uwiteka rivugwa n’abahanuzi be.

26 Nuko Abalewi bahagarara bafite ibintu bya Dawidi, n’abatambyi bafite amakondera.

27 Hezekiya ategeka gutambira igitambo cyoswa ku cyotero. Nuko igitambo cyoswa gitangiye gutambwa, indirimbo y’Uwiteka na yo iratangira, n’amakondera hamwe n’ibindi bintu bya Dawidi umwami wa Isirayeli.

28 Maze iteraniro ryose riraramya, abaririmbyi bararirimba, abavuza amakondera barayavuza, byose bimera bityo kugeza aho igitambo cyoswa cyarangiye.

29 Nuko barangije gutamba, umwami n’abari kumwe na we bose barapfukama, bararamya.

30 Kandi Umwami Hezekiya n’abatware bategeka Abalewi kuririmbira Uwiteka ishimwe, mu ndirimbo za Dawidi n’iza Asafu bamenya. Baririmba ishimwe banezerewe, bubika imitwe bararamya.

31 Maze Hezekiya arababwira ati “None ubwo mwihaye Uwiteka, mwigire hafi muzane ibitambo n’amaturo y’ishimwe mu nzu y’Uwiteka.” Nuko iteraniro rizana ibitambo n’amaturo y’ishimwe, n’abari bafite umutima ukunze bose bazana ibitambo byoswa.

32 Umubare w’ibitambo byoswa iteraniro ryazanye, wari amapfizi mirongo irindwi n’amasekurume y’intama ijana n’abana b’intama magana abiri. Ibyo byose byari iby’igitambo cyoswa cy’Uwiteka.

33 Kandi ibintu byejejwe byari inka magana atandatu, n’intama ibihumbi bitatu.

34 Ariko abatambyi baba bake, ntibabasha kubaga ibitambo byoswa byose. Ni cyo cyatumye Abalewi bene wabo babafasha, kugeza aho umurimo warangiriye no kugeza aho abatambyi bamariye kwiyeza, kuko Abalewi barushaga abatambyi umutima utunganye wo kwiyeza.

35 Kandi ibitambo byoswa byari byinshi cyane n’ibinure by’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, n’amaturo y’ibyokunywa aturanwa n’igitambo cyoswa cyose.

Uko ni ko umurimo wo mu nzu y’Uwiteka watunganijwe.

36 Hezekiya n’abantu bose banezererwa ibyo Imana yateguriye abantu, kuko byakozwe ikubagahu.

2 Amateka 30

Bitegura kuziririza Pasika

1 Bukeye Hezekiya atumira Abisirayeli n’Abayuda bose, kandi yandikira Abefurayimu n’Abamanase inzandiko, ngo baze mu nzu y’Uwiteka i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika.

2 Kuko umwami n’abatware be n’iteraniro ryose ry’i Yerusalemu, bari bagiye inama yo kuziririza Pasika mu kwezi kwa kabiri.

3 Icyo gihe ntibabashaga kuyiziririza, kuko umubare w’abatambyi biyejeje wari udashyitse, na rubanda bari batarateranira i Yerusalemu.

4 Iyo nama ishimwa n’umwami n’iteraniro ryose.

5 Nuko bashyiraho itegeko, baryamamaza mu Bisirayeli bose uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, ngo baze i Yerusalemu kuziriririza Uwiteka Imana ya Isirayeli Pasika, kuko bari batakiyiziririza ari benshi cyane uko byari byaranditswe.

6 Maze intumwa zijyana inzandiko zivuye ku mwami n’abatware be, zizikwiza i Bwisirayeli n’i Buyuda hose, zivuga itegeko ry’umwami yategetse ati

“Mwa Bisirayeli mwe, nimugarukire Uwiteka Imana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, ibone kugarukira mwebwe abasigaye barokotse amaboko y’abami ba Ashūri.

7 Kandi mwe kumera nka ba sogokuruza banyu, cyangwa bene wanyu bacumuraga ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nk’uko mubireba.

8 Nuko rero noneho mwebwe ntimube abanyamajosi agamitse nka ba sogokuruza banyu, ahubwo muyoboke Uwiteka mwinjire mu buturo bwe yereje iteka ryose, mukorere Uwiteka Imana yanyu kugira ngo uburakari bwayo bw’inkazi bubaveho.

9 Nimugarukira Uwiteka, bene wanyu n’abana banyu bazagirirwa imbabazi n’ababajyanye ari imbohe bagaruke muri iki gihugu, kuko Uwiteka Imana yanyu igira imbabazi n’ibambe, kandi ntizabirengagiza ngo ibahe umugongo nimuyigarukira.”

10 Nuko intumwa zinyura mu gihugu cya Efurayimu n’icya Manase, zikava ku musozi zijya ku wundi, zigera no mu cya Zebuluni ariko baraziseka cyane, bazishinyagurira.

11 Ariko bamwe bo mu Bashēri no mu Bamanase no mu Bazebuluni bicisha bugufi, baza i Yerusalemu.

12 Kandi n’i Buyuda ukuboko kw’Imana kubaha guhuza umutima, bumvira itegeko ry’umwami n’abatware babitegetswe n’ijambo ry’Uwiteka.

Baziririza Pasika

13 Nuko mu kwezi kwa kabiri i Yerusalemu hateranira abantu benshi baziririza ibirori by’imitsima idasembuwe, bari iteraniro rinini cyane.

14 Barahaguruka bakura i Yerusalemu ibicaniro byari bihari, bakuraho n’ibyotero byo koserezaho imibavu byose, babijugunya mu kagezi kitwa Kidironi.

15 Maze babaga umwana w’intama wa Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa kabiri, abatambyi n’Abalewi bakozwe n’isoni bariyeza, bazana ibitambo byoswa mu nzu y’Uwiteka.

16 Bahagarara mu myanya yabo, uko imihango yabo yari iri bakurikije itegeko rya Mose umuntu w’Imana, abatambyi bamisha amaraso baherejwe n’Abalewi.

17 Kuko mu iteraniro harimo benshi batiyejeje, ni cyo cyatumye Abalewi bategekwa kubagira intama ya Pasika umuntu wese udatunganye, ngo babereze Uwiteka.

18 Kuko abantu benshi cyane b’Abefurayimu n’Abamanase, n’Abisakari n’Abazebuluni bari batiyejeje, bagapfa kurya umwana w’intama wa Pasika kandi atari ko byategetswe. Kandi Hezekiya yari yabasabiye ati “Uwiteka umunyambabazi ababarire

19 umuntu wese ugambiriye gushaka Imana, Uwiteka Imana ya ba sekuruza, nubwo atejejwe nk’uko umuhango w’ubuturo bwera umera.”

20 Uwiteka yumvira Hezekiya akiza abantu.

21 Maze Abisirayeli bari i Yerusalemu bamara iminsi irindwi, baziririza ibirori by’imitsima idasembuwe banezerewe cyane, kandi Abalewi n’abatambyi bagahimbaza Uwiteka uko bukeye, bamuvugiriza ibintu bivuga cyane.

22 Nuko Hezekiya avuga amagambo yo kunezeza Abalewi bose b’abahanga mu murimo w’Uwiteka.

Ibirori babimarira iminsi irindwi, batamba ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, bāturira Uwiteka Imana ya ba sekuruza.

23 Maze iteraniro ryose bajya inama yo kuziririza indi minsi irindwi, bayiziririza banezerewe.

24 Kuko Hezekiya umwami w’Abayuda yahaye iteraniro amapfizi igihumbi n’intama ibihumbi birindwi ho ibitambo, abatware na bo bagaha iteraniro amapfizi igihumbi n’intama inzovu, n’abatambyi benshi bakiyeza.

25 Iteraniro ryose ry’Abayuda n’abatambyi n’Abalewi, n’iteraniro ryose ryavuye i Bwisirayeli n’abashyitsi bavuye mu gihugu cya Isirayeli n’abatuye i Buyuda, baranezerwa.

26 Nuko i Yerusalemu haba umunezero mwinshi, kuko uhereye ku ngoma ya Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli, ntihigeze kubaho nk’ibyo i Yerusalemu.

27 Maze abatambyi b’Abalewi barahaguruka basabira abantu umugisha, ijwi ryabo rirumvwa, gusenga kwabo kugera mu buturo bwayo bwera, ari bwo juru.

2 Amateka 31

Umwami Hezekiya akomeza gutunganya iby’idini mu gihugu

1 Nuko ibyo byose bishize, Abisirayeli bose bari bari aho bajya mu midugudu y’i Buyuda bamenagura inkingi, batemagura Ashera, basenya ingoro n’ibicaniro i Buyuda hose n’i Bubenyamini, n’i Bwefurayimu n’i Bumanase kugeza aho babirimburiye byose. Abisirayeli bose baherako basubira mu midugudu yabo, umuntu wese ajya muri gakondo y’iwabo.

2 Maze Hezekiya ategeka ibihe by’abatambyi n’Abalewi nk’uko ibihe byabo byari biri, ategeka umuntu wese mu batambyi no mu Balewi umurimo we, ari uwo gutamba ibitambo byoswa cyangwa ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro, cyangwa guhereza cyangwa gushima no guhimbariza, mu marembo y’ikirorero cy’Uwiteka.

3 Kandi umwami ategeka n’umugabane w’amatungo ye, azajya atanga ho ibitambo byoswa byo mu gitondo n’ibya nimugoroba, n’iby’amasabato n’iby’imboneko z’amezi, n’iby’iminsi mikuru itegetswe nk’uko byanditswe mu mategeko y’Uwiteka.

4 Kandi ategeka abantu b’i Yerusalemu kujya batanga igerero ry’abatambyi n’Abalewi, kugira ngo begukire ku mategeko y’Uwiteka.

5 Itegeko rimaze kwamamara, Abisirayeli bazana ibintu byinshi cyane by’umuganura w’amasaka na vino, n’amavuta n’ubuki n’imyaka yose yo mu murima, na kimwe mu icumi cya byose babizana ari byinshi cyane.

6 Kandi Abisirayeli n’Abayuda bari batuye mu midugudu y’i Buyuda, na bo bazana kimwe mu icumi cy’inka n’intama, na kimwe mu icumi cy’ibintu byejejwe bigaturwa Uwiteka Imana yabo, ibyo bintu babigira ibirundo.

7 Mu kwezi kwa gatatu ni ho batangiye kurunda ibirundo, babirangiza mu kwezi kwa karindwi.

8 Maze Hezekiya n’abatware baje babona ibirundo, bashima Uwiteka n’abantu be b’Abisirayeli.

9 Hezekiya abaza abatambyi n’Abalewi iby’ibirundo.

10 Azariya umutambyi mukuru wo mu nzu ya Sadoki aramusubiza ati “Uhereye igihe abantu batangiriye kuzana amaturo mu nzu y’Uwiteka, twahereye ubwo turya tugahaga tugasigaza byinshi kuko Uwiteka yahaye abantu be umugisha, kandi ibisagutse ni byo ibi bingana bitya ubwinshi.”

11 Hezekiya aherako ategeka ko batunganya amazu yo mu nzu y’Uwiteka. Barayatunganya

12 bashyiramo amaturo na kimwe mu icumi n’ibintu byejejwe ari abanyamurava, umutware wabyo yari Konaniya w’Umulewi, agakurikirwa na murumuna we Shimeyi.

13 Yehiyeli na Azaziya na Nahati, na Asaheli na Yerimoti na Yozabadi, na Eliyeli na Isimakiya na Mahati na Benaya, ni bo bari ibisonga bya Konaniya na murumuna we Shimeyi nk’uko byategetswe n’Umwami Hezekiya, na Azariya umutware w’inzu y’Imana.

14 Kandi Kore mwene Imuna w’Umulewi, umukumirizi w’irembo ry’iburasirazuba, ni we wategekaga amaturo baturanye Imana umutima ukunze, akagabura amaturo y’Uwiteka n’ibintu byera cyane.

15 Abamutwariraga mu midugudu y’abatambyi ni Edeni na Minyamini na Yeshuwa, na Shemaya na Amariya na Shekaniya, bari abantu b’abanyamurava bo kugaburira bene wabo, abakomeye n’aboroheje

16 udashyizeho ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw’abana b’abahungu bamaze imyaka itatu n’abayisagije, abinjiraga mu nzu y’Uwiteka nk’uko bikwiriye umurimo w’umunsi wose, ngo bakore umurimo bategetswe nk’uko ibihe byabo byari biri,

17 n’ababarwaga mu mubare w’abatambyi uko amazu ya ba sekuruza yari ari, n’Abalewi babaga bamaze imyaka makumyabiri n’abayisagije, abakoraga imirimo yabo mu bihe byabo,

18 n’ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw’abana babo bato bose, n’abagore babo n’abana babo b’abahungu n’ab’abakobwa bari mu iteraniro ryose, bari abanyamurava biyereza umurimo w’ibintu byera.

19 Kandi ku bw’abatambyi bene Aroni bari batuye mu misozi mu bikingi by’imidugudu yabo, mu mudugudu wose harimo abantu bavuzwe mu mazina bo kugaburira abagabo bose bo mu batambyi, n’ababarwaga mu mubare wo kuvuka kw’Abalewi.

20 Uko ni ko Hezekiya yabigenje i Buyuda hose, akora ibishimwa byo gukiranuka bidahinyurwa n’Uwiteka Imana ye.

21 Mu byo yatangiye gukora byose kugira ngo ashake Imana ye, iby’umurimo wo mu nzu y’Imana n’iby’amategeko n’ibyategetswe, yabikoranaga umwete wose akabisohoza.

2 Amateka 32

Senakeribu umwami wa Ashūri, atera i Buyuda

1 Hanyuma y’ibyo no hanyuma y’uwo murava yagize, Senakeribu umwami wa Ashūri araza atera i Buyuda, agerera yerekeye imidugudu igoswe n’inkike yibwira ko azayīhindūrira.

2 Hezekiya abonye ko Senakeribu aje agambiriye gutera i Yerusalemu,

3 ajya inama n’abatware be n’abakomeye bo mu bantu be yo kuziba amasōko ari inyuma y’umurwa, baramufasha.

4 Abantu benshi baraterana baziba amasōko yose n’akagezi katembaga mu gihugu hagati, kuko bagiraga bati “Ni iki cyatuma abami ba Ashūri baza bagasanga amazi menshi?”

5 Arikomeza asana inkike yose yari yarasenyutse, ayireshyeshya n’aho iringanirira mu minara. Asana n’iyindi nkike y’inyuma, akomeza i Milo umudugudu wa Dawidi, acurisha intwaro zo kurwanisha n’ingabo agira byinshi cyane.

6 Kandi ashyira abatware b’intambara mu bantu, abateraniriza aho ari mu muharuro wo ku irembo ry’umurwa, ababwira amagambo yo kubanezeza ati

7 “Nimukomere mushikame, ntimutinye kandi ntimukurwe umutima n’umwami wa Ashūri cyangwa ingabo ze zose ziri kumwe na we, kuko Iyo turi kumwe ikomeye iruta abari kumwe na we.

8 Mu ruhande rwe ari kumwe n’amaboko y’umubiri, ariko mu ruhande rwacu turi kumwe n’Uwiteka Imana yacu, ni yo idutabara kandi ije kuturwanira intambara zacu.” Nuko abantu bishingikiriza ku magambo ya Hezekiya umwami w’Abayuda.

Senakeribu akangisha abaturage b’i Yerusalemu

9 Hanyuma y’ibyo Senakeribu umwami wa Ashūri, ubwo yari yagerereje i Lakishi n’ingabo ze zose, atuma abagaragu be kuri Hezekiya umwami w’Abayuda no ku Bayuda b’i Yerusalemu bose ati

10 “Senakeribu umwami wa Ashūri aravuga ati ‘Mwiringiye iki kibatera gutegereza kuzagoterwa i Yerusalemu?

11 Mbese Hezekiya ntabashuka ngo mwicwe n’inzara n’inyota, akavuga ati: Uwiteka Imana yacu izadukiza amaboko y’umwami wa Ashūri’?

12 Hezekiya uwo si we washenye ingoro zayo n’ibicaniro byayo, agategeka Abayuda n’ab’i Yerusalemu ati ‘Muzajye musengera imbere y’icyotero kimwe gusa, kandi abe ari cyo muzajya mwoserezaho imibavu’?

13 Mbese ntimuzi jyewe na ba sogokuruza banjye ibyo twagiriye amahanga yose yo mu isi? Imana z’amahanga yo mu isi hari ubwo zashoboye gukiza ibihugu byazo amaboko yanjye?

14 Mu mana z’amahanga ba sogokuruza banjye barimbuye rwose, ni mana ki yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye, bikabemeza yuko iyanyu Mana yabankiza mwebwe?

15 Nuko rero Hezekiya ye kubabeshya ngo abashukashuke atyo kandi ntimumwemerere, kuko ari nta mana y’ishyanga ryose n’ubwami bwose yashoboye gukiza abantu bayo amaboko yanjye n’aya ba sogokuruza banjye, nkanswe Imana yanyu.”

16 Maze abagaragu be bitumiriza n’ayandi magambo, batuka Uwiteka Imana n’umugaragu wayo Hezekiya.

17 Kandi Senakeribu yandika inzandiko zo gutuka Uwiteka Imana ya Isirayeli no kuyisebya ati “Nk’uko imana z’amahanga yo mu isi zitakijije abantu bazo amaboko yanjye, ni ko n’Imana ya Hezekiya itazankiza abantu bayo.”

18 Maze abo bagaragu barangurura amajwi arenga mu Ruyuda, babwira abantu b’i Yerusalemu bari ku nkike ngo babatere ubwoba babakure umutima, babone gutsinda umurwa.

19 Bavuga Imana y’i Yerusalemu bayigereranya n’imana z’amahanga y’isi, kandi zararemwe n’intoki z’abantu.

Hezekiya atakambira Imana ibakiza Senakeribu

20 Ibyo bituma Umwami Hezekiya n’umuhanuzi Yesaya mwene Amosi basenga batakambiraIyo mu ijuru.

21 Nuko Uwiteka yohereza marayika atsemba abagabo bakomeye bose b’intwari, n’abatware n’abagabo bari mu ngerero z’umwami wa Ashūri, maze asubira mu gihugu cye akozwe n’isoni. Nuko ageze mu ngoro y’imana ye, abo yibyariye bamwicishirizamo inkota.

22 Uko ni ko Uwiteka yakijije Hezekiya n’abaturage b’i Yerusalemu, amaboko ya Senakeribu umwami wa Ashūri n’amaboko y’abandi bose, maze abarinda impande zose.

23 Nuko benshi bazanira Uwiteka amaturo i Yerusalemu, na Hezekiya umwami w’Abayuda bamutura ibintu by’igiciro cyinshi, bituma yogezwa imbere y’amahanga yose uhereye icyo gihe.

24 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa, asaba Uwiteka amusubiza ijambo, amuha n’ikimenyetso.

25 Ariko Hezekiya ntiyitura ubuntu yagiriwe kuko yiyogeje mu mutima we, ni cyo cyatumye uburakari bumubaho we n’Abayuda n’ab’i Yerusalemu.

26 Hezekiya abibonye yicisha bugufi yihana ubwibone bwo mu mutima we, ubwe n’abaturage b’i Yerusalemu, bituma uburakari bw’Uwiteka butabageraho ku ngoma ya Hezekiya.

27 Kandi Hezekiya yari atunze cyane ari umunyacyubahiro cyinshi, yiyubakira ububiko bw’ifeza n’ubw’izahabu, n’ubw’amabuye y’igiciro cyinshi, n’ubw’ibihumura neza n’ubw’ingabo n’ubw’ibintu byiza by’uburyo bwose.

28 Kandi yubaka n’amazu yo guhunikamo amasaka na vino n’amavuta, n’ay’ibiraro by’amatungo y’uburyo bwose n’iby’imikumbi.

29 Kandi yibonera imidugudu n’inka n’intama byinshi cyane, kuko Imana yamuhaye ibintu byinshi cyane.

30 Kandi Hezekiya uwo agomera isōko yo haruguru y’amazi y’i Gihoni, arayaboneza ayamanura mu ruhande rw’iburengerazuba rw’umudugudu wa Dawidi. Nuko Hezekiya ahirwa mu byo yakoraga byose.

31 Ariko mu by’intumwa abatware b’i Babuloni bamutumyeho kumubaza ibitangaza byakorwaga mu gihugu cye, Imana yaramuretse imugerageza, kugira ngo imenye ibyari mu mutima we byose.

32 Ariko indi mirimo ya Hezekiya n’ibyiza yakoze, byanditswe mu byo umuhanuzi Yesaya mwene Amosi yeretswe, no mu gitabo cy’abami b’Abayuda n’ab’Abisirayeli.

33 Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba ahazamuka hajya mu mva za bene Dawidi. Ubwo yatangaga Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu baramwubaha, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye.

2 Amateka 33

Ibyo ku ngoma ya Manase; akora ibyaha bishayishije

1 Manase ubwo yatangiraga gutegeka yari amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu n’itanu i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Akora ibyangwa n’Uwiteka, akurikiza ibizira bikorwa n’amahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli,

3 kuko yongeye kubaka ingoro zashenywe na se Hezekiya, akubakira Bāli ibicaniro, akarema na Ashera, akaramya ingabo zo mu ijuru zose akazikorera.

4 Ndetse akora ibyotero mu nzu y’Uwiteka kandi ari yo Uwiteka yavuzeho ati “I Yerusalemu ni ho izina ryanjye rizaba iteka ryose.”

5 Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by’inzu y’Uwiteka.

6 Acisha abana be mu muriro mu gikombe cya mwene Hinomu, akaragurisha ibicu, akaraguza abapfumu, akagira iby’uburozi, agashikisha abashitsi n’abakonikoni: akora ibibi byinshi imbere y’Uwiteka, aramurakaza.

7 Kandi ashyira igishushanyo cy’ikigirwamana yabumbye mu nzu y’Imana, kandi ari yo Imana yavuze kuri Dawidi n’umuhungu we Salomo iti “Muri iyi nzu n’i Yerusalemu nahatoranije mu miryango ya Isirayeli yose, ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.”

8 Kandi iti “Sinzongera gukura Isirayeli mu gihugu natunganirije ba sogokuruza banyu, niba bazitondera amategeko yose n’amateka n’ibyo nategetse byose, mbategekesheje akanwa ka Mose.”

9 Nuko Manase ayobya Abayuda n’ab’i Yerusalemu, bituma barusha amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y’Abisirayeli gukora nabi.

10 Uwiteka aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho.

Manase ajyanwa ho imbohe, Imana imusubiza ku ngoma ye

11 Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza abatware b’ingabo z’umwami wa Ashūri, bagafata Manase bakamushyira mu mihama, bakamujyana i Babuloni bamubohesheje iminyururu.

12 Maze ageze mu makuba yinginga Uwiteka Imana ye, yicishiriza bugufi cyane imbere y’Imana ya ba sekuruza

13 arayisaba, nuko Imana yemera kwinginga kwe, yumva ibyo asabye imusubiza i Yerusalemu mu bwami bwe. Manase aherako amenya yuko Uwiteka ari we Mana.

14 Hanyuma y’ibyo yubaka inkike y’inyuma y’umudugudu wa Dawidi, iruhande rw’iburasirazuba bw’i Gihoni mu gikombe, ayigeza ku muharuro wo ku irembo ry’amafi, ayigotesha Ofeli ayigira ndende cyane, kandi ashyira abatware b’intwari mu midugudu y’i Buyuda yose igoswe n’inkike.

15 Kandi akuraho imana z’inyamahanga na cya kigirwamana agikura mu nzu y’Uwiteka, asenya ibicaniro byose yari yubatse ku musozi w’inzu y’Uwiteka ari wo Yerusalemu, abijugunya inyuma y’umurwa.

16 Maze asana icyotero cy’Uwiteka, agitambiraho ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro n’ibyo guhimbaza, kandi ategeka Abayuda gukorera Uwiteka Imana ya Isirayeli.

17 Icyakora abantu bakomeza gutambira ibitambo mu ngoro, ariko batambiraga Uwiteka Imana yabo.

18 Ariko indi mirimo ya Manase, no gusenga yasenze Imana ye, n’amagambo ba bamenya bamubwirizaga mu izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli, byanditswe mu gitabo cy’ibyakozwe n’abami ba Isirayeli.

19 Kandi no gusenga kwe, n’uko Imana yemeye kumva kwinginga kwe, n’icyaha cye no gucumura kwe, n’ahantu yubatse ingoro akahashyira Ashera n’ibishushanyo bibajwe ubwo yari ataricisha bugufi, ibyo byanditswe mu magambo ya Hozayi.

20 Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza bamuhamba mu nzu ye bwite, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.

21 Amoni yatangiye gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma.

22 Akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo se Manase yakoraga, atambira ibishushanyo bibajwe byose se Manase yabaje, akabikorera.

23 Ariko ntiyicishiriza bugufi imbere y’Uwiteka nk’uko se Manase yicishaga bugufi, ahubwo Amoni uwo yiyongeranya gucumura.

24 Bukeye abagaragu be baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye bwite.

25 Maze abantu bo mu gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.

2 Amateka 34

Umwami Yosiya agarura abantu ku Mana

1 Yosiya yatangiye gutegeka amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.

2 Akora ibishimwa n’Uwiteka, agendera mu nzira za sekuruza Dawidi, ntiyateshuka ngo azivemo ace iburyo cyangwa ibumoso.

3 Ahubwo mu mwaka wa munani w’ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi, kandi mu mwaka wa cumi n’ibiri atangira gutunganya i Buyuda n’i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe.

4 Basenya ibicaniro bya Bāli abyirebera, kandi atema ibishushanyo by’izuba byari hejuru yabyo arabigusha, Ashera n’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe arabimenagura abigira ishingwe, abinyanyagiza ku bituro by’ababitambiraga.

5 Kandi atwikira amagufwa y’abatambyi ku bicaniro byabo, nuko atunganya i Buyuda n’i Yerusalemu.

6 Kandi ni ko yagenje mu midugudu ya Manase n’iya Efurayimu n’iya Simiyoni, ageza no ku ya Nafutali yabaye amatongo impande zose.

7 Asenya ibicaniro, asekura Ashera n’ibishushanyo biyagijwe abigira ishingwe, atema ibishushanyo by’izuba byose byari mu gihugu cya Isirayeli cyose arabigusha, maze asubira i Yerusalemu.

8 Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ye amaze gutunganya igihugu n’inzu, yohereza Shafani mwene Asaliya na Māseya umutware w’umurwa, na Yowa mwene Yowahazi w’umucurabwenge ngo bajye gusana inzu y’Uwiteka Imana ye.

9 Nuko basanga Hilukiya w’umutambyi mukuru bamuha impiya zazanywe mu nzu y’Imana, izo Abalewi b’abakumirizi bari basonzoranije mu Bamanase n’Abefurayimu, n’Abisirayeli bari basigaye bose n’Abayuda bose, n’Ababenyamini n’abaturage b’i Yerusalemu,

10 na bo baziha abakozi bakoresherezaga inzu y’Uwiteka, maze abo bakozi bakoreraga mu nzu y’Uwiteka bazitangira gukomeza inzu bayisanisha,

11 baziha ababaji n’abubatsi ngo bagure amabuye abajwe n’ibiti byunga inzu n’iby’ibisenge by’amazu, abami b’Abayuda barimbuye.

12 Abo bakora uwo murimo bakiranuka, abawutegekaga bakabakoresha ni aba: Yahati na Obadiya b’Abalewi, bo muri bene Merari na Zekariya na Meshulamu bo muri bene Kohati, n’abandi Balewi b’abahanga b’ibintu bivuga bose.

13 Kandi bashoreraga abikorezi b’imitwaro, bagakoresha n’abakoraga umurimo bose w’uburyo bwose, kandi mu Balewi harimo abanditsi n’abatware n’abakumirizi.

Igitabo cy’amategeko ya Mose kiruburwa

14 Nuko ubwo basohoraga impiya zazanywe mu nzu y’Uwiteka, Hilukiya w’umutambyi yubura igitabo cy’amategeko y’Uwiteka yazanywe na Mose.

15 Hilukiya abwira Shafani w’umwanditsi ati “Nubuye igitabo cy’amategeko mu nzu y’Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani.

16 Shafani agishyira umwami kandi ajya no kubwira umwami inkuru ati “Ibyo abagaragu bawe bategetswe barabikoze byose,

17 kandi basohoye impiya zari ziri mu nzu y’Uwiteka, baziha abakoresha n’abakozi.”

18 Maze Shafani w’umwanditsi abwira umwami ati “Hilukiya w’umutambyi ampaye igitabo.” Shafani aherako agisomera umwami.

19 Umwami yumvise amagambo y’amategeko ashishimura imyambaro ye.

20 Maze umwami ategeka Hilukiya na Ahikamu mwene Shafani, na Abudoni mwene Mika na Shafani w’umwanditsi, na Asaya w’umugaragu w’umwami ati

21 “Nimugende mumbarize Uwiteka, mubarize n’abasigaye mu Bwisirayeli n’i Buyuda iby’amagambo yo muri iki gitabo cyubuwe, kuko uburakari bw’Uwiteka bugiye kudusukwaho ari bwinshi, kuko ba sogokuruza bacu batitondeye ijambo ry’Uwiteka ngo bakore uko byanditswe muri iki gitabo cyose.”

22 Nuko Hilukiya n’abo umwami yari ategetse basanga Hulida w’umuhanuzikazi, muka Shalumu mwene Tokihati mwene Hasira umubitsi w’imyambaro (kandi uwo mugore yaturaga i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), maze barabimutekerereza.

23 Arabasubiza ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo mugende mubwire uwabantumyeho muti

24 ‘Uwiteka aravuga ati: Umva nzateza ibyago aha hantu n’abaturage baho, mbateze n’imivumo yose yanditswe mu gitabo basomeye umwami w’Abayuda,

25 kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, ngo bandakarishe ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwaaha hantu, ntibuzimwe.’

26 Ariko umwami w’Abayuda wabatumye kumbaza mumubwire mutya muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:

27 Kuko umutima wawe wari woroheje, ukicisha bugufi imbere y’Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n’abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’ Ni ko Uwiteka avuze.

28 ‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n’abaturage baho.’ ” Nuko baragenda babwira umwami ubutumwa.

Umwami Yosiya asezerana gukurikira Imana

29 Bukeye umwami atumira abakuru bose b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu.

30 Hanyuma umwami azamukana n’ab’i Buyuda bose n’abaturage b’i Yerusalemu, n’abatambyi n’Abalewi n’abantu bose abakomeye n’aboroheje, bajya ku nzu y’Uwiteka. Umwami aherako abasomera amagambo yose yo mu gitabo cy’isezerano, cyubuwe mu nzu y’Uwiteka.

31 Umwami ahagarara ahe asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije n’amateka ye, abyemerana umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, yuko azasohoza amagambo y’isezerano ryanditswe muri icyo gitabo.

32 Maze ab’i Yerusalemu n’Ababenyamini bose abemeza iryo sezerano. Nuko abaturage b’i Yerusalemu basohoza isezerano ry’Imana, ari yo Mana ya ba sekuruza.

33 Maze Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by’Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo. Iminsi yose akiriho ntabwo baretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza.