2 Amateka 35

Baziririza Pasika

1 Bukeye Yosiya aziriririza Uwiteka Pasika i Yerusalemu, babīkira umwana w’intama wa Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere.

2 Ashyira abatambyi ku murimo wabo, abashyirishaho umwete wo gukora umurimo wo mu nzu y’Uwiteka.

3 Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guheka ku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu n’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli.

4 Mwitegure uko amazu ya ba sogokuruza banyu ari, n’ibihe byanyu nk’uko byanditswe na Dawidi umwami wa Isirayeli, na Salomo umuhungu we.

5 Maze muhagarare ahantu hera, uko amazu ya ba sogokuruza ya bene wanyu bo mu bantu agabanywamo, kugira ngo umuntu wese agire umugabane w’inzu ya ba sekuruza y’Abalewi,

6 muhereko mubīkīre umwana w’intama wa Pasika, mwiyeze mwitegurire bene wanyu, mukurikize ijambo ry’Uwiteka ryavuzwe na Mose.”

7 Maze Yosiya aha abantu bari bahari bose, abana b’intama n’ab’ihene bo mu mikumbi byo kuba ibitambo bya Pasika, umubare wabyo wari inzovu eshatu n’amapfizi ibihumbi bitatu, ibyo byose byavuye mu matungo y’umwami.

8 Kandi n’abatware be baha abantu n’abatambyi n’Abalewi ibyo gutamba, babitangana umutima ukunze. Hilukiya na Zekariya na Yehiyeli abatware b’inzu y’Imana, baha abatambyi ibyo gutambaho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitatu n’inka magana atatu.

9 Kandi na Konaniya na bene se Shemaya na Netaneli, n’abatware b’Abalewi Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalewi ibyo gutamba ho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitanu n’inka magana atanu.

10 Uko ni ko biteguye umurimo, abatambyi bahagarara ahabo n’Abalewi bajya ku bihe byabo, nk’uko umwami yategetse.

11 Nuko babīkīra umwana w’intama wa Pasika, n’abatambyi bamisha amaraso bayahawe n’Abalewi, Abalewi barabibaga.

12 Bakurayo ibitambo byoswa, babigabanyaho ngo bagabanye amazu ya ba sekuruza b’abantu, kugira ngo babitambire Uwiteka nk’uko byanditswe mu gitabo cya Mose. Kandi n’inka bazigenza batyo.

13 Maze botsa igitambo cya Pasika uko bitegekwa, kandi n’amaturo yera bayateka mu nkono, no mu nkono zivuga no mu byuma bikaranga, babijyana vuba bahereza abantu bose.

14 Hanyuma bītegurira ibyabo ubwabo n’iby’abatambyi, kuko abatambyi bene Aroni bari bahugijwe no gutamba ibitambo byoswa n’urugimbu bukarinda bwira. Ni cyo cyatumye Abalewi bitegurira ibyabo ubwabo, bategura n’iby’abatambyi bene Aroni.

15 N’abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk’uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutuni bamenya w’umwami. N’abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimo wabo kuko bene wabo b’Abalewi babiteguriye.

16 Uko ni ko umurimo wose w’Uwiteka watunganijwe, kuri uwo munsi wo kuziririza Pasika no gutamba ibitambo byoswa ku cyotero cy’Uwiteka, nk’uko Umwami Yosiya yari yategetse.

17 Icyo gihe Abisirayeli bari bahari baziririza Pasika, n’iminsi mikuru irindwi y’imitsima idasembuwe.

18 Mu Bisirayeli ntihigeze kuziririzwa Pasika nk’iyo uhereye mu bihe by’umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami mu bami ba Isirayeli waziririje Pasika ihwanye n’iyo Yosiya yaziririje, afatanije n’abatambyi n’Abalewi n’Abayuda bose, hamwe n’Abisirayeli bari bahari n’abaturage b’i Yerusalemu.

19 Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yosiya, ni ho baziririje Pasika iyo.

Umwami Yosiya agwa mu ntambara arwana n’umwami wa Egiputa

20 Hanyuma y’ibyo byose, Yosiya amaze gutunganya urusengero, Neko umwami wa Egiputa arazamuka ajya gutera Karikemeshi ku ruzi rwa Ufurate, maze Yosiya ajya kurwana na we.

21 Ariko Neko amutumaho intumwa ati “Mpfa iki nawe, mwami w’Abayuda? Ubu ngubu si wowe nteye, ahubwo nteye inzu ndwana na yo, ndetse Imana integetse ko nihuta. Rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.”

22 Ariko Yosiya ntiyemera kumuha ibitugu ngo asubireyo, ahubwo ariyoberanya ngo arwane na we, ntiyumvira amagambo ya Neko aturutse mu kanwa k’Imana, ajya kurwanira mu kibaya cy’i Megido.

23 Maze abarashi barasa Umwami Yosiya, abwira abagaragu be ati “Nimunkure ku rugamba ndakomeretse cyane.”

24 Nuko abagaragu be bamukura mu igare, bamushyira mu rya kabiri yari afite bamuzana i Yerusalemu aherako aratanga, ahambwa mu bituro bya ba sekuruza. Abayuda bose b’ab’i Yerusalemu baramuririra.

25 Na Yeremiya aborogera Yosiya, n’abaririmbyi bose b’abagabo n’ab’abagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugeza ubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo.

26 Ariko indi mirimo ya Yosiya, n’ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu mategeko y’Uwiteka,

27 n’ibyo yakoze, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda.

2 Amateka 36

Umwami Yowahazi aneshwa n’Umwami Nebukadinezari

1 Maze abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimika ingoma ya se i Yerusalemu.

2 Yowahazi atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma.

3 Umwami wa Egiputa amukura ku ngoma i Yerusalemu, atangisha abo mu gihugu italanto z’ifeza ijana n’italanto imwe y’izahabu.

4 Maze Neko umwami wa Egiputa yimika mukuru we ngo abe umwami w’i Buyuda n’i Yerusalemu, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Neko uwo aherako ajyana murumuna we Yowahazi muri Egiputa.

5 Yehoyakimu atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye.

6 Hanyuma Nebukadinezari umwami w’i Babuloni aramutera, amubohesha imihana amujyana i Babuloni.

7 Kandi Nebukadinezari ajyana ibintu byo mu nzu y’Uwiteka i Babuloni, abishyira mu rusengero rwe rw’i Babuloni.

8 Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n’ibizira yakoraga n’ibyamubonekagaho, byanditswe mu gitabo cy’abami b’Abisirayeli n’ab’Abayuda, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.

9 Yehoyakini atangira gutegeka yari amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu n’iminsi cumi i Yerusalemu ari ku ngoma, akora ibyangwa n’Uwiteka.

10 Umwaka utashye, Nebukadinezari aratuma ngo bamuzane i Babuloni hamwe n’ibintu byiza byo mu nzu y’Uwiteka, yimika mukuru we Sedekiya ngo abe umwami w’i Buyuda n’i Yerusalemu.

Sedekiya ajya ku ngoma

11 Sedekiya atangira gutegeka yari amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, ategekera i Yerusalemu amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma.

12 Akora ibyangwa n’Uwiteka Imana ye, ntiyicishije bugufi imbere y’umuhanuzi Yeremiya, ubwo yamubwiraga ibiva mu kanwa k’Uwiteka.

13 Kandi agomera Umwami Nebukadinezari yari yamurahirije Imana, ahubwo agamika ijosi, yinangira umutima ngo adahindukirira Uwiteka Imana ya Isirayeli.

Abayuda bajyanwa i Babuloni ari imbohe

14 Kandi abatambyi bakuru bose n’abantu baracumuraga cyane, bagakurikiza ibizira byose bikorwa n’abanyamahanga, bakanduza inzu y’Uwiteka yari yereje i Yerusalemu.

15 Uwiteka Imana ya ba sekuruza ikabatumaho intumwa zayo, ikazinduka kare igatuma kuko yababariraga abantu bayo n’ubuturo bwayo.

16 Ariko bagashinyagurira intumwa z’Imana bagasuzugura amagambo yayo, bagaseka abahanuzi bayo kugeza ubwo Uwiteka yarakariye abantu be uburakari, ntibabona uko babukira.

17 Ni cyo cyatumye abateza umwami w’Abakaludaya, akicishiriza abasore babo inkota mu nzu y’ubuturo bwabo bwera, ntababarire umuhungu cyangwa umukobwa, umusaza cyangwa umusaza rukukuri, abo bose arabamugabiza.

18 Kandi ibintu byo mu nzu y’Imana byose, ibinini n’ibito n’iby’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka, n’iby’ubutunzi by’umwami n’iby’abatware be, ibyo byose abijyana i Babuloni.

19 Maze batwika inzu y’Imana, basenya inkike z’i Yerusalemu, batwika inyumba zaho, barimbura ibintu byaho byiza byose.

20 Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana i Babuloni, bahinduka imbata ze n’iz’abahungu be kugeza ku ngoma z’abami b’i Buperesi,

21 bisobanurwa ngo kugeza ubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereye umusaka cyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi.

Umwami Kuro ategeka ko bongera kubaka urusengero

22 Hanyuma mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati

23 “Kuro, Umwami w’u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h’i Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.’ ”

1 Amateka 1

Urutonde rw’amasekuruza uhereye kuri Adamu ukageza kuri bene Esawu

1 Adamu na Seti na Enoshi,

2 Kenani na Mahalalēli na Yeredi,

3 Henoki na Metusela na Lameki,

4 Nowa na Shemu na Hamu na Yafeti.

5 Bene Yafeti ni Gomeri na Magogi, na Madayi na Yavani, na Tubali na Mesheki na Tirasi.

6 Bene Gomeri ni Ashikenazi na Rifati na Togaruma.

7 Bene Yavani ni Elisha na Tarushishi, na Kitimu na Rodanimu.

8 Bene Hamu ni Kushi na Misirayimu, na Puti na Kanāni.

9 Bene Kushi ni Seba na Havila, na Sabuta na Rāma na Sabuteka. Bene Rāma ni Sheba na Dedani.

10 Kushi yabyaye Nimurodi, ari we wabanje kuba umunyambaraga mu isi.

11 Misirayimu abyara Abaludi n’Abanami, n’Abalehabi n’Abanafutuhi,

12 n’Abapatirusi n’Abakasiluhi (ari bo Abafilisitiya bakomotseho), n’Abakafutori.

13 Kanāni abyara imfura ye Sidoni na Heti,

14 n’Umuyebusi n’Umwamori n’Umugirugashi,

15 n’Umuhivi n’Umwaruki n’Umusini,

16 n’Umunyaruvadi n’Umusemari n’Umuhamati.

17 Bene Shemu ni Elamu na Ashuri na Arupakisadi, na Ludi na Aramu na Usi, na Huli na Geteri na Mesheki.

18 Arupakisadi abyara Shela, Shela abyara Eberi.

19 Eberi abyara abahungu babiri, umwe yitwaga Pelegi kuko mu minsi ye arimo isi yagabanijwe, kandi izina rya murumuna we ni Yokitani.

20 Yokitani abyara Alimodadi na Shelefu, na Hasarumaveti na Yera,

21 na Hadoramu na Uzali na Dikila,

22 na Ebali na Abimayeli na Sheba,

23 na Ofiri na Havila na Yobabu. Abo bose bari abahungu ba Yokitani.

24 Shemu yabyaye Arupakisadi, Arupakisadi abyara Shela.

25 Shela yabyaye Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu.

26 Rewu yabyaye Serugi, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera.

27 Tera yabyaye Aburamu (ari we Aburahamu).

28 Bene Aburahamu ni Isaka na Ishimayeli.

29 Izi ni zo mbyaro zabo. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu,

30 na Mishuma na Duma na Masa na Hadadi na Tema,

31 na Yeturi na Nafishi na Kedema. Abo ni bo bana ba Ishimayeli.

32 Kandi abana ba Ketura inshoreke ya Aburahamu yabyaye Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. Kandi abahungu ba Yokishani ni Sheba na Dedani.

33 Abahungu ba Midiyani ni Efa na Eferi, na Hanoki na Abida na Eluda. Abo bose bari abahungu ba Ketura.

34 Aburahamu abyara Isaka. Bene Isaka ni Esawu na Isirayeli.

35 Bene Esawu ni Elifazi na Reweli na Yewushi, na Yalamu na Kōra.

36 Bene Elifazi ni Temani na Omari na Sefi, na Gatamu na Kenazi, na Timuna na Amaleki.

37 Bene Reweli ni Nahati na Zera, na Shama na Miza.

38 Bene Seyiri ni Lotani na Shobali, na Sibeyoni na Ana, na Dishoni na Eseri na Dishani.

39 Bene Lotani ni Hori na Homami, kandi Timuna yari mushiki wa Lotani.

40 Bene Shobali ni Aliyani na Manahati, na Ebali na Shefi na Onamu. Bene Sibeyoni ni Ayiya na Ana.

41 Mwene Ana ni Dishoni, na bene Dishoni ni Hamurani na Eshibani na Yitirani na Kerani.

42 Bene Eseri ni Biluhani na Zāvani na Yakani. Bene Dishani ni Usi na Arani.

Abami n’abatware bo muri Edomu

43 Aba ni bo bami bategekaga igihugu cya Edomu, ari nta mwami wari wategeka Abisirayeli. Bela mwene Bewori, izina ry’umurwa we witwaga Dinihaba.

44 Bela aratanga, Yobabu mwene Zera w’i Bosira yima mu cyimbo cye.

45 Yobabu aratanga, Hushamu wo mu gihugu cy’Abatemani yima mu cyimbo cye.

46 Hushamu aratanga, Hadadi mwene Bedadi wanesheje Abamidiyani mu gihugu cy’i Mowabu, yima mu cyimbo cye, n’izina ry’umurwa we witwaga Aviti.

47 Hadadi aratanga, Samula w’i Masireka yima mu cyimbo cye.

48 Samula aratanga, Shawuli w’i Rehoboti yo ku ruzi yima mu cyimbo cye.

49 Shawuli aratanga, Bālihanani mwene Akibori yima mu cyimbo cye.

50 Bālihanani atanze Hadadi yima mu cyimbo cye, umurwa we witwaga Payi, (umugore we yitwaga Mehetabēli umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu.)

51 Hadadi na we aratanga. Aba ni bo batware ba Edomu: umutware Timuna n’umutware Aliya n’umutware Yeteti,

52 n’umutware Oholibama n’umutware Ela, n’umutware Pinoni

53 n’umutware Kenazi, n’umutware Temani, n’umutware Mibusari,

54 n’umutware Magidiyeli n’umutware Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu.

1 Amateka 2

Abakomoka kuri Yuda mwene Yakobo

1 Aba ni bo bahungu ba Isirayeli: Rubeni na Simiyoni na Lewi, na Yuda na Isakari na Zebuluni,

2 na Dani na Yosefu na Benyamini, na Nafutali na Gadi na Asheri.

3 Bene Yuda ni Eri na Onani na Shela, abo uko ari batatu yababyaranye na Batishuwa Umunyakanānikazi. Kandi Eri imfura ya Yuda, yari mubi mu maso y’Uwiteka, aramwica.

4 Tamari umukazana we amubyaraho Perēsi na Zera. Abahungu ba Yuda bose bari batanu.

5 Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli.

6 Bene Zera ni Zimuri na Etani, na Hemani na Kalukoli na Dara, bose ni batanu.

7 Bene Karumi ni Akani, wababazaga Isirayeli agacumura mu byashinganywe.

8 Mwene Etani ni Azariya.

9 Kandi bene Hesironi yabyaye ni Yeramēli na Ramu na Kelubayi.

10 Ramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahashoni umutware w’Abayuda.

11 Nahashoni abyara Salumoni, Salumoni abyara Bowazi.

12 Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yesayi.

13 Yesayi abyara imfura ye Eliyabu, uw’ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya,

14 uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi,

15 uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi.

16 Kandi bashiki babo ni aba: Seruya na Abigayili. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, uko ari batatu.

17 Abigayili abyara Amasa, kandi se wa Amasa yari Yeteri w’Umwishimayeli.

18 Kalebu mwene Hesironi abyarana abana n’umugore we Azuba no kuri Yeriyoti. Aba ni bo bahungu be: Yesheri na Shobabu na Aridoni.

19 Azuba apfuye Kalebu ashyingirwa Efurata, amubyaraho Huri.

20 Huri abyara Uri, Uri abyara Besaleli.

21 Hanyuma Hesironi ataha ku mukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, amurongora amaze imyaka mirongo itandatu avutse, amubyaraho Segubu.

22 Segubu abyara Yayiri, ari we wari ufite imidugudu makumyabiri n’itatu mu gihugu cy’i Galeyadi.

23 Geshuri na Aramu babanyaga imidugudu ya Yayiri hamwe n’i Kenati n’ibirorero byaho, yose ni imidugudu mirongo itandatu. Aba bose ni bene Makiri se wa Gileyadi.

24 Bukeye Hesironi apfiriye i Kalebu ya Efurata, umugore we Abiya inda yamusigiye ayibyaramo Ashihuri se wa Tekowa.

25 Bene Yeramēli imfura ya Hesironi ni aba: uw’imfura ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni na Osemu na Ahiya.

26 Kandi Yeramēli yari afite undi mugore witwaga Atara, uwo ni we nyina wa Onamu.

27 Bene Ramu imfura ya Yeramēli ni Māsi na Yamini na Ekeri.

28 Na bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri.

29 Na muka Abishuri yitwaga Abihayili, amubyaraho Ahubani na Molidi.

30 Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi apfa ari incike.

31 Mwene Apayimu ni Ishi, mwene Ishi ni Sheshani, mwene Sheshani ni Ahilayi.

32 Bene Yada murumuna wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, Yeteri apfa ari incike.

33 Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo ni bo bene Yeramēli.

34 Kandi Sheshani nta bahungu yari afite keretse abakobwa. Ariko yari afite umugaragu w’Umunyegiputa witwaga Yaruha,

35 ashyingira umukobwa we uwo mugaragu we Yaruha, amubyaraho Atayi.

36 Atayi abyara Natani, Natani abyara Zabadi.

37 Zabadi abyara Efulali, Efulali abyara Obedi.

38 Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya.

39 Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa.

40 Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu.

41 Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya abyara Elishama.

42 Bene Kalebu murumuna wa Yeramēli, imfura ye ni Mesha ari we se wa Zifu, na bene Mesha se wa Heburoni.

43 Bene Heburoni ni Kōra na Tapuwa, na Rekemu na Shema.

44 Shema abyara Rahamu se wa Yorikeyamu, Rememu abyara Shamayi.

45 Mwene Shamayi ni Mawoni, kandi Mawoni yari se wa Betisuri.

46 Kandi Efa inshoreke ya Kalebu abyara Harani na Mosa na Gazezi, Harani abyara Gazezi.

47 Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Efa na Shāfi.

48 Kandi Māka inshoreke ya Kalebu, abyara Sheberi na Tiruhana.

49 Kandi abyara Shāfi se wa Madumana, na Sheva se wa Makubena n’uwa Gibeya. Kandi umukobwa wa Kalebu yari Akisa.

50 Aba ni bo bene Kalebu mwene Huri imfura ya Efurata: Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu,

51 na Salima se wa Betelehemu, na Harefu se wa Betigaderi.

52 Kandi Shobali se wa Kiriyatiyeyarimu yari afite abahungu, Harowe na Hasihamanahati.

53 Imbyaro za Kiriyatiyeyarimu ni Abayeteri n’Abaputi, n’Abashumati n’Abamishurayi, kuri abo ni ho Abasorati n’Abanyeshitawoli bakomotse.

54 Bene Salima ni Betelehemu n’Abanyanetofa na Atarotibetiyowabu, n’igice cy’Abamanahati n’Abasori.

55 Kandi imbyaro z’abanditsi babaga i Yabesi ni Abatirati n’Abashimeyati n’Abasukati. Abo ni bo Bakeni bakomotse kuri Hamati se w’umuryango wa Rekabu.

1 Amateka 3

Abakomoka kuri Dawidi

1 Aba ni bo bahungu ba Dawidi yabyariye i Heburoni: uw’imfura ni Amunoni umwana wa Ahinowamu w’Umunyayezerēlikazi, uw’ubuheta ni Daniyeli umwana wa Abigayili w’Umunyakarumelikazi,

2 uwa gatatu ni Abusalomu umwana wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri, uwa kane ni Adoniya umwana wa Hagiti,

3 uwa gatanu ni Shefatiya umwana wa Abitali, uwa gatandatu ni Itureyamu umwana w’umugore we Egila.

4 Abo uko ari batandatu yababyariye i Heburoni, kandi yamazeyo imyaka irindwi n’amezi atandatu ari ku ngoma. Naho i Yerusalemu yamazeyo imyaka mirongo itatu n’itatu ari ku ngoma.

5 Kandi aba ni bo yabyariye i Yerusalemu: Shimeya na Shobabu na Natani na Salomo, uko ari bane ni aba Batishuwa umukobwa wa Amiyeli,

6 na Ibuhari na Elishama na Elifeleti,

7 na Noga na Nefegi na Yafiya,

8 na Elishama na Eliyada na Elifeleti, uko ari icyenda.

9 Abo bose bari abahungu ba Dawidi hatagiyeho ab’abaja, kandi Tamari yari mushiki wabo.

10 Umuhungu wa Salomo ni Rehobowamu, uwa Rehobowamu ni Abiya, uwa Abiya ni Asa, uwa Asa ni Yehoshafati.

11 Uwa Yehoshafati ni Yoramu, uwa Yoramu ni Ahaziya, uwa Ahaziya ni Yowasi.

12 Uwa Yowasi ni Amasiya, uwa Amasiya ni Uziya, uwa Uziya ni Yotamu.

13 Uwa Yotamu ni Ahazi, uwa Ahazi ni Hezekiya, uwa Hezekiya ni Manase.

14 Uwa Manase ni Amoni, uwa Amoni ni Yosiya.

15 Bene Yosiya uw’impfura ni Yohanani, uwo ubuheta ni Yehoyakimu, uwa gatatu ni Sedekiya, uwa kane ni Shalumu.

16 Mwene Yehoyakimu ni Yekoniya, uwa Yekoniya ni Sedekiya.

17 Bene Yekoniya w’imbohe ni Sheyalutiyeli,

18 na Malikiramu na Pedaya na Shenasari, na Yekamiya na Hoshama na Nedabiya.

19 Bene Pedaya ni Zerubabeli na Shimeyi, bene Zerubabeli ni Meshulamu na Hananiya kandi Shelomiti yari mushiki wabo,

20 na Hashubu na Oheli na Berekiya, na Hasadiya na Yushabuhesedi, uko ari batanu.

21 Bene Hananiya ni Pelatiya na Yeshaya, na bene Refaya na bene Arunani, na bene Obadiya na bene Shekaniya.

22 Bene Shekaniya ni Shemaya, bene Shemaya ni Hatushi na Igali na Bariya, na Neyariya na Shafati, uko ari batandatu.

23 Bene Neyariya ni Eliyowenayi na Hizekiya na Azirikamu, uko ari batatu.

24 Bene Eliyowenayi ni Hodaviya na Eliyashibu na Pelaya, na Akubu na Yohanani na Delaya na Anani, uko ari barindwi.

1 Amateka 4

Urundi rutonde rw’abakomoka kuri Yuda

1 Bene Yuda ni Perēsi na Hesironi, na Karumi na Huri na Shobali.

2 Reyaya mwene Shobali abyara Yahati, Yahati abyara Ahumayi na Lahadi. Izo ni zo mbyaro z’Abasorati.

3 Aba ni bo bana ba se wa Etamu: Yezerēli na Ishuma na Idubashi, na mushiki wabo yitwaga Haseleluponi,

4 na Penuweli se wa Gedori na Ezeri se wa Husha. Aba ni bo bahungu ba Huri, imfura ye ni Efurata se wa Betelehemu.

5 Ashihuri se wa Tekowa yari afite abagore babiri, Hela na Nāra.

6 Nāra amubyaraho Ahuzamu na Heferi, na Temeni na Hāhashutari. Abo ni bo bahungu ba Nāra.

7 Bene Hela ni Sereti na Isuhari na Etunani.

8 Hakosi abyara Anubu na Sobeba, n’imbyaro za Aharuheli mwene Haramu.

9 Yabesi yarushaga bene se icyubahiro, kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati “Namubyaranye agahinda.”

10 Yabesi atakambira Imana ya Isirayeli ati “Icyampa ukampa umugisha rwose, ukāgura imbago yanjye kandi ukuboko kwawe kukabana nanjye, ukandinda ibyago ntibimbabaze.” Nuko Imana imuha ibyo yasabye.

11 Kelubu murumuna wa Shuha abyara Mehiri se wa Eshitoni.

12 Eshitoni abyara Betirafa na Paseya, na Tehina se wa Irunahashi. Abo ni bo bantu ba Reka.

13 Bene Kenazi ni Otiniyeli na Seraya, mwene Otiniyeli ni Hatati.

14 Meyonotayi abyara Ofura, na Seraya abyara Yowabu se wa Geharashimu,kuko bari abanyamyuga.

15 Bene Kalebu mwene Yefune ni Iru, na Ela, na Nāmu, na bene Ela ni Kenazi.

16 Bene Yehalelēli ni Zifu na Zifa, na Tiriya na Asarēli.

17 Bene Ezira ni Yeteri na Meredi na Eferi na Yaloni, kandi abyara Miriyamu na Shamayi, na Ishuba se wa Eshitemowa.

18 Umugore we w’Umuyudakazi abyara Yeredi se wa Gedori, na Heberi se wa Soko, na Yekutiyeli se wa Zanowa. Abo ni bo bahungu ba Bitiya umukobwa wa Farawo warongowe na Meredi.

19 Abahungu ba muka Hodiya murumuna wa Nahamu, ni se wa Keyila w’Umugarumi na Eshitemowa w’Umunyamāka.

20 Bene Shimoni ni Amunoni na Rina, na Benihanani na Tiloni. Bene Ishi ni Zoheti na Benizoheti.

21 Bene Shela mwene Yuda ni Eri se wa Leka na Lāda se wa Maresha, n’imbyaro z’inzu y’ababohaga imyenda y’ibitare byiza, bo mu nzu ya Ashibeya,

22 na Yokimu n’abagabo b’i Kozeba, na Yowasi na Sarafi batwaraga i Mowabu, na Yashubilehemu. Kandi ayo magambo ni aya kera.

23 Abo ni bo bari ababumbyi baturaga i Netayimu n’i Gedera, babanagayo n’umwami bakamukorera.

Abakomoka kuri Simiyoni

24 Bene Simiyoni ni Nemuweli na Yamini, na Yaribu na Zera na Shawuli.

25 Umuhungu wa Shawuli ni Shalumu, mwene Shalumu ni Mibusamu, mwene Mibusamu ni Mishuma.

26 Mwene Mishuma ni Hamuweli, mwene Hamuweli ni Zakuri, mwene Zakuri ni Shimeyi.

27 Shimeyi abyara abahungu cumi na batandatu n’abakobwa batandatu, ariko bene se ntibabyara abana benshi kandi umuryango wabo wose ntiwagwiriye nk’uw’Abayuda.

28 Kandi baturaga i Bērisheba n’i Molada n’i Hasarishuwali,

29 n’i Biluha na Esemu n’i Toladi,

30 n’i Betuweli n’i Horuma n’i Sikulagi,

31 n’i Betimarukaboti n’i Hasarisusimu, n’i Betibiri n’i Shārayimu. Iyo ni yo yari imidugudu yabo kugeza aho Dawidi yimiye ingoma.

32 N’ibirorero byabo ni Etamu na Ayini, na Rimoni na Tokeni na Ashani, byose uko ari bitanu.

33 Ibirorero byabo byose byari bikikije iyo midugudu ukageza i Bāli. Aho ni ho baturaga kandi bamenyaga ibya ba sekuruza.

34 Meshobabu na Yamuleki na Yosha mwene Amasiya,

35 na Yoweli na Yehu mwene Yoshibiya mwene Seraya mwene Asiyeli,

36 na Eliyowenayi na Yākoba na Yeshohaya, na Asaya na Adiyeli na Yesimiyeli na Benaya,

37 na Ziza mwene Shifi mwene Aloni, mwene Yedaya mwene Shimuri mwene Shemaya.

38 Abo bavuzwe mu mazina bari abatware mu miryango yabo, kandi amazu ya ba sekuruza babo aragwira cyane.

39 Bajya aharasukirwa i Gedori iruhande rw’ikibaya rw’iburasirazuba, gushakira imikumbi yabo ubwatsi.

40 Babona ubwatsi bwiza butoshye, kandi igihugu cyari kigari gifite amahoro n’ituze, kuko abari batuyeyo ubwa mbere bari Abahamu.

41 Kandi abo banditswe amazina baje ku ngoma ya Hezekiya umwami w’Abayuda batera amahema yabo, Abameyunimu basanzeyo barabarimbura rwose kugeza n’ubu, bahindūra imisozi yabo bayituramo, kuko hari ubwatsi bw’imikumbi yabo.

42 Kandi bamwe muri bo bo muri bene Simiyoni, abagabo magana atanu bajya ku musozi Seyiri, abatware babo ni Pelatiya na Neyariya na Refaya na Uziyeli, bene Ishi.

43 Bica igice cy’Abamaleki cyacitse ku icumu, baturayo na bugingo n’ubu.

1 Amateka 5

Abakomoka kuri Rubeni

1 Rubeni yari imfura ya Isirayeli, ariko ubutware bwe bw’umwana w’imfura barabumwaka, kuko yashize isoni kuri muka se, babuha bene Yosefu mwene Isirayeli. Nyamara (Yosefu) ntiyari akwiriye gutangiririrwaho mu mubare w’amazina nk’uwavutse ari imfura.

2 Kandi Yuda yagwije amaboko muri bene se, kuri we hakomotse umwami. Ariko ubutware bw’umwana w’imfura bwari ubwa Yosefu.

3 Bene Rubeni imfura ya Isirayeli ni Henoki na Palu, na Hesironi na Karumi.

4 Mwene Yoweli ni Shemaya, mwene Shemaya ni Gogi, mwene Gogi ni Shimeyi,

5 mwene Shimeyi ni Mika, mwene Mika ni Reyaya, mwene Reyaya ni Bāli,

6 mwene Bāli ni Bēra, ni we Tigulatipilineseri umwami wa Ashuri yajyanye ho umunyago, ari we wari umutware w’Abarubeni.

7 Bene Bēra uko imiryango yabo iri, ni yo yanditswe mu bya ba sekuruza uko kuvuka kwabo kwari kuri, umukuru ni Yeyeli na Zekariya,

8 na Bela mwene Azazi mwene Shema mwene Yoweli, waturaga muri Aroweri akageza i Nebo n’i Bālimeyoni.

9 Kandi agatura n’iburasirazuba akageza ahagana mu ishyamba, uhereye ku ruzi rwa Ufurate kuko imikumbi yabo yari igwiriye mu gihugu cy’i Galeyadi.

10 Maze ku ngoma ya Sawuli barwana n’Abahagari barabica, baherako batura mu mahema yabo, bakwira igihugu cyose cy’iburasirazuba bw’i Galeyadi.

Abakomoka kuri Gadi

11 Bene Gadi batura babitegeye, mu gihugu cy’i Bashani ukageza Saleka.

12 Yoweli ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Shafamu, na Yanayi na Shafati i Bashani.

13 Na bene wabo bo mu mbyaro za ba sekuruza babo, Mikayeli na Meshulamu na Sheba, na Yorayi na Yakani na Ziya na Eberi, uko ari barindwi.

14 Aba ni bo bene Abihayili mwene Huri mwene Yarowa, mwene Gileyadi mwene Mikayeli mwene Yeshishayi, mwene Yahudo mwene Buzi.

15 Ahi mwene Abudiyeli mwene Guni, ni we wari umutware w’amazu ya ba sekuruza.

16 Abo baturaga i Galeyadi muri Bashani, mu midugudu yaho no mu bikingi byose by’i Sharoni ukageza aho bigarukira.

17 Abo bose barabazwe, uko kuvuka kwabo kwari kuri ku ngoma ya Yotamu umwami w’i Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu umwami wa Isirayeli.

18 Muri bene Rubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase, harimo abagabo b’intwari zibasha gutwara ingabo n’inkota no kurasanisha imiheto z’abahanga mu ntambara, zose zari ingabo inzovu enye n’ibihumbi bine na magana arindwi na mirongo itandatu, ni bo babashaga gutabara.

19 Barwana n’Abahagari na Yeturi na Nafishi na Nadabu.

20 Bakirwana na bobaratabarwa, Abahagari n’abari kumwe na bo bose batangwa mu maboko y’Abarubeni n’Abagadi n’Abamanase, kuko batakambiye Imana muri iyo ntambara, ikemera guhendahendwa kuko bayiringiye.

21 Maze banyaga amatungo yabo, ingamiya inzovu eshanu n’intama inzovu ebyiri n’ibihumbi bitanu, n’indogobe ibihumbi bibiri n’abantu agahumbi.

22 Benshi baguyemu ntambarakuko iyo ntambara yari ivuye ku Mana. Baherako batura muri icyo gihugu, kugeza igihe bajyaniwe ho iminyago.

Abakomoka kuri Manase

23 Ab’igice cy’umuryango wa Manase batura muri icyo gihugu, uhereye i Bashani ukageza i Bāliherumoni n’i Seniri no ku musozi wa Herumoni.

24 Aba ni bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza babo: Eferi na Ishi na Eliyeli na Aziriyeli, na Yeremiya na Hodaviya na Yahudiyeli. Bari abanyambaraga b’intwari b’ibirangirire n’abatware b’amazu ya ba sekuruza babo.

25 Hanyuma bacumura ku Mana ya ba sekuruza babo, bakajya bararikira imana z’abanyamahanga bo muri icyo gihugu, abo Imana yabarimburiye imbere.

26 Hanyuma Imana ya Isirayeli ihata umutima wa Puli umwami wa Ashūri n’umutima wa Tigulatipilineseri umwami wa Ashūri, ajyana ho iminyago Abarubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, abajyana i Hala n’i Habora n’i Hara, no ku mugezi w’i Gozani na bugingo n’ubu.

Abatambyi bakuru bakomoka kuri Lewi

27 Bene Lewi ni Gerushoni na Kohati na Merari.

28 Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli.

29 Bene Amuramu ni Aroni na Mose na Miriyamu.

Bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

30 Eleyazari abyara Finehasi, Finehasi abyara Abishuwa.

31 Abishuwa abyara Buki, Buki abyara Uzi.

32 Uzi abyara Zerahiya, Zerahiya abyara Merayoti.

33 Merayoti abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

34 Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Ahimāzi.

35 Ahimāzi abyara Azariya, Azariya abyara Yohanani.

36 Yohanani abyara Azariya, (ari we wakoraga umurimo w’ubutambyi mu nzu Salomo yubatse i Yerusalemu).

37 Azariya abyara Amariya, Amariya abyara Ahitubu.

38 Ahitubu abyara Sadoki, Sadoki abyara Shalumu.

39 Shalumu abyara Hilukiya, Hilukiya abyara Azariya.

40 Azariya abyara Seraya, Seraya abyara Yehosadaki.

41 Yehosadaki yajyagiye ari umunyagano, ubwo Uwiteka yanyagishaga Abayuda n’ab’i Yerusalemu Nebukadinezari.

1 Amateka 6

Abandi bakomoka kuri Lewi

1 Bene Lewi ni Gerushomu na Kohati na Merari.

2 Aya ni yo mazina ya bene Gerushomu: Libuni na Shimeyi.

3 Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli.

4 Bene Merari ni Mahali na Mushi. Kandi iyi ni yo miryango y’Abalewi nk’uko amazu ya ba sekuruza yari ari.

5 Aba Gerushomu: umuhungu we ni Libuni, mwene Libuni ni Yahati, mwene Yahati ni Zima,

6 mwene Zima ni Yowa, mwene Yowa ni Ido, mwene Ido ni Zera, mwene Zera ni Yeyaterayi.

7 Bene Kohati: umuhungu we ni Aminadabu, mwene Aminadabu ni Kōra, mwene Kōra ni Asiri,

8 mwene Asiri ni Elukana, mwene Elukana ni Ebiyasafu, mwene Ebiyasafu ni Asiri.

9 Mwene Asiri ni Tahati, mwene Tahati ni Uriyeli, mwene Uriyeli ni Uziya, mwene Uziya ni Shawuli.

10 Bene Elukana ni Amasayi na Ahimoti.

11 Ibya Elukana: bene Elukana, umuhungu we ni Zofayi, mwene Zofayi ni Nahati.

12 Mwene Nahati ni Eliyabu, mwene Eliyabu ni Yerohamu, mwene Yerohamu ni Elukana.

13 Bene Samweli: imfura ye ni Yoweli, uw’ubuheta ni Abiya.

14 Bene Merari ni Mahali, mwene Mahali ni Libuni, mwene Libuni ni Shimeyi, mwene Shimeyi ni Uza.

15 Mwene Uza ni Shimeya, mwene Shimeya ni Hagiya, mwene Hagiya ni Asaya.

16 Abo ni bo Dawidi yashyize ku murimo wo kuririmba mu nzu y’Uwiteka, ubwo isanduku yari imaze gushyirwa mu buruhukiro,

17 bagakoreshereza indirimbo imbere y’ubuturo bw’Ihema ry’ibonaniro, kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu y’Uwiteka i Yerusalemu, bagakora umurimo wabo bakuranwa, uko ibihe byabo byari biri.

18 Kandi aba ni bo bakoranaga n’abahungu babo:

muri bene Kohati ni Hemani umuririmbyi mwene Yoweli, mwene Samweli,

19 mwene Elukana, mwene Yerohamu, mwene Eliyeli, mwene Towa,

20 mwene Sufi, mwene Elukana, mwene Mahati, mwene Amasayi,

21 mwene Elukana, mwene Yoweli, mwene Azariya, mwene Zefaniya,

22 mwene Tahati, mwene Asiri, mwene Ebiyasafu, mwene Kōra,

23 mwene Isuhari, mwene Kohati, mwene Lewi, mwene Isirayeli.

24 Na murumuna we Asafu, wahagararaga iburyo bwe, ari we Asafu mwene Berekiya, mwene Shimeya,

25 mwene Mikayeli, mwene Bāseya, mwene Malikiya,

26 mwene Etuni, mwene Zera, mwene Adaya,

27 mwene Etani, mwene Zima, mwene Shimeyi,

28 mwene Yahati, mwene Gerushomu, mwene Lewi.

29 Kandi ibumoso bwabo hari bene wabo bene Merari: Etani mwene Kishi, mwene Abudi, mwene Maluki,

30 mwene Hashabiya, mwene Amasiya, mwene Hilukiya,

31 mwene Amusi, mwene Bani, mwene Shemeri,

32 mwene Mahali, mwene Mushi, mwene Merari, mwene Lewi.

33 Kandi bene wabo Abalewi, bashyiriweho gukora umurimo wose wo mu buturo bw’inzu y’Imana.

34 Ariko Aroni n’abahungu be batambiraga ku gicaniro cy’ibitambo byoswa no ku gicaniro cyo koserezaho imibavu, bagakora imirimo yose y’Ahera cyane, bagahongerera Abisirayeli nk’ibyo Mose umugaragu w’Imana yategetse byose.

35 Aba ni bo bene Aroni: umuhungu we ni Eleyazari, mwene Eleyazari ni Finehasi, mwene Finehasi ni Abishuwa,

36 mwene Abishuwa ni Buki, mwene Buki ni Uzi, mwene Uzi ni Zerahiya,

37 mwene Zerahiya ni Merayoti, mwene Merayoti ni Amariya, mwene Amariya ni Ahitubu,

38 mwene Ahitubu ni Sadoki, mwene Sadoki ni Ahimāzi.

Imidugudu yahawe abakomoka kuri Lewi

39 Kandi izi ni zo nturo bagabanijwe zo kubamo uko ingando zabo zari ziri: bene Aroni bo mu mazu y’Abakohati (kuko umugabane wa mbere wari uwabo),

40 babaha i Heburoni mu gihugu cy’i Buyuda n’ibikingi byaho by’impande zose,

41 ariko imirima yo ku mudugudu n’ibirorero byawo babiha Kalebu mwene Yefune.

42 Kandi bene Aroni babaha imidugudu y’ubuhungiro, i Heburoni n’i Libuna n’ibikingi byaho, n’i Yatiri na Eshitemowa n’ibikingi byaho,

43 n’i Hileni n’ibikingi byaho, n’i Debira n’ibikingi byaho,

44 na Ashani n’ibikingi byaho, n’i Betishemeshi n’ibikingi byaho,

45 n’iyo mu muryango w’Ababenyamini, i Geba n’ibikingi byaho, na Alemeti n’ibikingi byaho, na Anatoti n’ibikingi byaho. Imidugudu yabo yose uko yagabanijwe mu miryango yabo, yari cumi n’itatu.

46 Kandi bene Kohati bandi bagabanirizwa umugabane mu mazu y’umuryango wa Efurayimu, no mu gice cy’umuryango wa Manase. Yose ni imidugudu icumi.

47 Bene Gerushomu nk’uko imbyaro zabo zari ziri, bahabwa imidugudu cumi n’itatu itanzwe n’umuryango wa Isakari n’uwa Asheri, n’uwa Nafutali n’uwa Manase i Bashani.

48 Bene Merari nk’uko imbyaro zabo zari ziri, bagabanirizwa imigabane mu muryango wa Rubeni n’uwa Gadi n’uwa Zebuluni, imidugudu cumi n’ibiri.

49 Abisirayeli baha Abalewi iyo midugudu n’ibikingi byayo.

50 Nuko batanga imigabane y’imidugudu yo mu muryango w’Abayuda, n’iyo mu muryango w’Abasimeyoni, n’iyo mu muryango w’Ababenyamini, ari yo iyo ivuzwe mu mazina.

51 Kandi bamwe bo mu mazu ya bene Kohati, bari bafite imidugudu n’ingabano zayo yo mu muryango wa Efurayimu.

52 Babaha n’imidugudu y’ubuhungiro: i Shekemu mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu n’ibikingi byaho, n’i Gezeri n’ibikingi byaho,

53 n’i Yokimeyamu n’ibikingi byaho, n’i Betihoroni n’ibikingi byaho,

54 na Ayaloni n’ibikingi byaho, n’i Gatirimoni n’ibikingi byaho.

55 Kandi n’iyo mu gice cy’umuryango wa Manase: Aneri n’ibikingi byaho, n’i Bileyamu n’ibikingi byaho, ngo ibe iy’abasigaye b’inzu ya bene Kohati.

56 Bene Gerushomu bahabwa imidugudu yo mu midugudu y’inzu y’igice cy’umuryango wa Manase: i Golani muri Bashani n’ibikingi byaho, na Ashitaroti n’ibikingi byaho,

57 n’iyo mu muryango wa Isakari: i Kedeshi n’ibikingi byaho, n’i Daberati n’ibikingi byaho,

58 n’i Ramoti n’ibikingi byaho, na Anemu n’ibikingi byaho,

59 n’iyo mu muryango wa Asheri: i Mashali n’ibikingi byaho, na Abudoni n’ibikingi byaho,

60 n’i Hukoki n’ibikingi byaho, n’i Rehobu n’ibikingi byaho,

61 n’iyo mu muryango wa Nafutali: i Kedeshi y’i Galilaya n’ibikingi byaho, n’i Hamoni n’ibikingi byaho, n’i Kiriyatayimu n’ibikingi byaho.

62 Abandi Balewi bene Merari bahawe imidugudu yo mu muryango wa Zebuluni: i Rimoni n’ibikingi byaho, n’i Tabora n’ibikingi byaho,

63 kandi hakurya ya Yorodani iburasirazuba hateganye n’i Yeriko, bahawe imidugudu yo mu muryango wa Rubeni: i Beseri ho mu butayu n’ibikingi byaho, n’i Yahazi n’ibikingi byaho,

64 n’i Kedemoti n’ibikingi byaho, n’i Mefāti n’ibikingi byaho,

65 n’iyo mu muryango wa Gadi: i Ramoti y’i Galeyadi n’ibikingi byaho, n’i Mahanayimu n’ibikingi byaho,

66 n’i Heshiboni n’ibikingi byaho, n’i Yazeri n’ibikingi byaho.

1 Amateka 7

Abakomoka kuri Isakari

1 Bene Isakari ni Tola na Puwa, na Yashubu na Shimuroni, ni bane.

2 Bene Tola ni Uzi na Refaya na Yeriyeli, na Yahumayi na Ibusamu na Shemweli. Abatware b’inzu ya sekuruza Tola bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari mu bihe byabo, ku ngoma ya Dawidi umubare wabo bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na magana atandatu.

3 Bene Uzi ni Izurahiya, bene Izurahiya ni Mikayeli na Obadiya, na Yoweli na Ishiya. Uko ari batanu bose bari abatware.

4 Kandi muri bo, uko kuvuka kwabo kwari kuri ukurikije amazu ya ba sekuruza, harimo imitwe y’ingabo zo kurwana intambara zose zari inzovu eshatu n’ibihumbi bitandatu, kuko bari bafite abagore benshi n’abana b’abahungu benshi.

5 Kandi bene wabo bo mu miryango yose ya Abisakari, abagabo b’abanyambaraga b’intwari uko banditswe mu gitabo cyo kuvuka kwabo, bari inzovu munani n’ibihumbi birindwi.

Abakomoka kuri Benyamini

6 Bene Benyamini ni Bela na Bekeri na Yediyayeli, ni batatu.

7 Bene Bela ni Esiboni na Uzi na Uziyeli, na Yerimoti na Iri, ni batanu. Abatware b’amazu ya ba sekuruza bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari, babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri, baba inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri na mirongo itatu na bane.

8 Bene Bekeri ni Zimira na Yowasi na Eliyezeri, na Eliyowenayi na Omuri na Yerimoti, na Abiya na Anatoti na Alemeti. Abo bose bari bene Bekeri.

9 Babazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri bakurikirana, abatware b’amazu ya ba sekuruza babo bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari inzovu ebyiri na magana abiri.

10 Nwene Yediyayeli ni Biluhani, bene Biluhani ni Yewushi na Benyamini na Ehudi na Kenāna, na Zetani na Tarushishi na Ahishahari.

11 Abo bose bari bene Yediyayeli, uko abatware b’amazu ya ba sekuruza babo bari bari. Bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari inzovu imwe n’ibihumbi birindwi na magana abiri babashaga gutabara.

12 Shupimu na Hupimu bari bene Iri, Hushimu yari mwene Aheri.

Abakomoka kuri Nafutali

13 Bene Nafutali ni Yahisēli na Guni na Yeseri na Shalumu, abahungu ba Biluha.

Abakomoka kuri Manase

14 Bene Manase ni Asiriyeli wabyawe n’umugore we, (inshoreke ye Umunyaramukazi ni yo yabyaye Makiri se wa Gileyadi.

15 Makiri arongora umugore kwa Hupimu na Shupimu, murumuna we yari Māka). Umuhungu we wa kabiri witwaga Selofehadi, Selofehadi yabyaye abakobwa.

16 Māka muka Makiri abyara umwana w’umuhungu amwita Pereshi, murumuna we yitwaga Shereshi kandi n’abahungu be ni Ulamu na Rakemu.

17 Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bari bene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase.

18 Mushiki we Hamoleketi abyara Ishihodi na Abiyezeri na Mahila.

19 Bene Shemida ni Ahiyani na Shekemu, na Likuhi na Aniyamu.

Abakomoka kuri Efurayimu

20 Bene Efurayimu ni Shutela, mwene Shutela ni Beredi, mwene Beredi ni Tahati, mwene Tahati ni Eleyada, mwene Eleyada ni Tahati.

21 Mwene Tahati ni Zabadi, mwene Zabadi ni Shutela na Ezeri na Eleyada, bishwe n’Abanyagati bavukiye muri icyo gihugu kuko bamanuwe no kunyaga inka zabo.

22 Maze Efurayimu se amara iminsi myinshi arira, bene se baza kumumara umubabaro.

23 Bukeye ataha ku mugore we asama inda, abyara umwana w’umuhungu amwita Beriya, kuko urubyaro rwe rwagize ibyago.

24 (Kandi umukobwa we yitwaga Shēra, ari we wubatse i Betihoroni yo hepfo n’iyo haruguru, na Uzenishēra).

25 Umuhungu we yari Refa na Reshefu na Tela umuhungu we, mwene Tela ni Tahani.

26 Mwene Tahani ni Lādani, mwene Lādani ni Amihudi, mwene Amihudi ni Elishama.

27 Mwene Elishama ni Nuni, mwene Nuni ni Yosuwa.

28 Kandi gakondo yabo n’inturo zabo byari i Beteli n’imidugudu yaho, iburasirazuba n’i Nārani n’iburengerazuba n’i Gezeri n’imidugudu yaho, kandi n’i Shekemu n’imidugudu yaho ukageza Aza n’imidugudu yaho.

29 Kandi no ku ngabano z’Abamanase: i Betisheyani n’imidugudu yaho, n’i Tānaki n’imidugudu yaho, n’i Megido n’imidugudu yaho, n’i Dori n’imidugudu yaho.

Muri iyomidugudu, bene Yosefu mwene Isirayeli ni ho babaga.

Abakomoka kuri Asheri

30 Bene Asheri ni Imuna na Ishiva na Ishivi, na Beriya na mushiki wabo Sera.

31 Bene Beriya ni Heberi na Malikiyeli se wa Biruzawiti.

32 Heberi yabyaye Yafuleti na Shomeri, na Hotamu na mushiki wabo Shuwa.

33 Bene Yafuleti ni Pasaki na Bimuhali na Ashuvati. Abo ni bo bari abana ba Yafuleti.

34 Bene Shemeri ni Ahi na Rohuga, na Yehuba na Aramu.

35 Kandi bene Helemu murumuna we ni Sofa na Imuna, na Sheleshi na Amali.

36 Bene Sofa ni Suwa na Haruneferi, na Shuwali na Beri na Imura,

37 na Beseri na Hodi na Shama, na Shilusha na Yitirani na Bēra.

38 Bene Yeteri ni Yefune na Pisipa na Ara.

39 Bene Ula ni Ara na Haniyeli na Risiya.

40 Abo bose bari bene Asheri n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, abagabo batowe b’abanyambaraga b’intwari, aba mbere mu batware. Kandi umubare wabo wabazwe uko kuvuka kwabo kwari kuri ngo bakore umurimo wo kurwana intambara, bari abagabo inzovu ebyiri n’ibihumbi bitandatu.

1 Amateka 8

Urundi rutonde rw’abakomoka kuri Benyamini

1 Benyamini yabyaye imfura ye Bela, n’uw’ubuheta Ashibeli, n’uwa gatatu Ahara,

2 n’uwa kane Noha, n’uwa gatanu Rafa.

3 Na Bela yari afite abahungu: Adari na Gera na Abihudi,

4 na Abishuwa na Nāmani na Ahowa,

5 na Gera na Shefufani na Huramu.

6 Aba ni bo bene Ehudi, bari abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abaturage b’i Geba, bukeye babajyana ho iminyago i Manahati.

7 Kandi Nāmani na Ahiya na Gera na bo abajyana ho iminyago, kandi abyara Uza na Ahihudi.

8 Shaharayimu abyarira abana mu gihugu cy’i Mowabu, amaze kwirukana abagore be Hushimu na Bāra.

9 Abyarana n’umugore we Hodeshi, Yobabu na Sibiya na Mesha na Malukamu,

10 na Yewusi na Shakiya na Miruma. Abo ni bo bari abahungu be, abatware b’amazu ya ba sekuruza.

11 Kandi abyarana na Hushimu, Abitubu na Elipāli.

12 Bene Elipāli ni Eberi na Mishamu na Shemedi, ari we wubatse Ono na Lodi n’imidugudu yaho,

13 na Beriya na Shema, ari bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abaturage ba Ayaloni birukanye abaturage b’i Gati,

14 na Ahiyo na Shashaki na Yeremoti,

15 na Zebadiya na Aradi na Ederi,

16 na Mikayeli na Ishipa na Yoha bene Beriya,

17 na Zebadiya na Meshulamu, na Hizuki na Heberi,

18 na Ishimerayi na Izuliya, na Yobabu bene Elipāli,

19 na Yakimu na Zikiri na Zabudi,

20 na Eliyenayi na Siletayi na Eliyeli,

21 na Adaya na Beraya, na Shimurati bene Shimeyi,

22 na Ishupani na Eberi na Eliyeli,

23 na Abudoni na Zikiri na Hanāni,

24 na Hananiya na Elamu na Anitotiya,

25 na Ifudeya na Penuweli, bene Shashaki,

26 na Shamusherayi na Shehariya na Ataliya,

27 na Yāreshiya na Eliya na Zikiri bene Yerohamu.

28 Abo ni bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza kurangiza ibihe byabo byose. Bari abagabo bakomeye kandi babaga i Yerusalemu.

29 Kandi Yeyeli se wa Gibeyoni yaturaga i Gibeyoni. Umugore we yitwaga Māka.

30 Umuhungu we w’imfura ni Abudoni, agakurikirwa na Suri na Kishi na Bāli na Nadabu,

31 na Gedori na Ahiyo na Zekeri.

32 Mikuloti abyara Shimeya. Abo na bo baturanaga na bene se i Yerusalemu, bateganye.

Abakomoka kuri Sawuli

33 Kandi Neri abyara Kishi, Kishi abyara Sawuli, Sawuli abyara Yonatani na Malikishuwa, na Abinadabu na Eshibāli.

34 Umuhungu wa Yonatani ni Meribāli, Meribububāli abyara Mika.

35 Bene Mika ni Pitoni na Meleki, na Tareya na Ahazi.

36 Ahazi abyara Yehoyada, Yehoyada abyara Alemeti na Azimaveti na Zimuri, Zimuri abyara Mosa.

37 Mosa abyara Bineya. Umuhungu we ni Rafa, mwene Rafa ni Eleyasa, mwene Eleyasa ni Aseli.

38 Aseli yari afite abahungu batandatu amazina yabo ni aya: Azirikamu na Bokeru na Ishimayeli, na Sheyariya na Obadiya na Hanāni. Abo bose ni bene Aseli.

39 Bene Esheki murumuna we ni Ulamu imfura ye, uw’ubuheta ni Yewushi, uwa gatatu ni Elifeleti.

40 Bene Ulamu bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari b’abarashi, bari bafite abahungu benshi n’abuzukuru, bari ijana na mirongo itanu. Abo bose bari ab’abahungu ba Benyamini.