1 Amateka 19

Abamoni basuzugura intumwa za Dawidi

1 Hanyuma y’ibyo Nahashi umwami w’Abamoni aratanga, umwana we yima ingoma ye.

2 Dawidiabyumvisearavuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, kuko se yangiriye neza.”

Nuko Dawidi atuma intumwa zo kumumara umubabaro wa se. Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy’Abamoni kwa Hanuni, kumumara umubabaro.

3 Ariko ibikomangoma by’Abamoni bibwira Hanuni biti “Mbese ugira ngo Dawidi yubashye so, bituma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ahubwo ntuzi ko abagaragu be bazanywe no kwitegereza umurwa kugira ngo bawurimbure, kandi no gutata igihugu?”

4 Nuko Hanuni afata abagaragu ba Dawidi arabamora, akeba imyambaro yabo hagati ku bibuno, aherako arabohereza.

5 Abandi baragenda babwira Dawidi uko ba bagabo bagenjejwe. Atuma kubasanganira kuko abo bagabo bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami aravuga ati “Mugume i Yeriko kugeza aho ubwanwa bwanyu buzamerera, muzabone kugaruka.”

Dawidi ahōrera intumwa ze

6 Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi, Hanuni n’Abamoni bohereza italanto z’ifeza igihumbi kugurira amagare n’abagendera ku mafarashi by’i Mezopotamiya, n’ibyo muri Aramumāka n’iby’i Soba.

7 Nuko bigurira amagare inzovu eshatu n’ibihumbi bibiri, bagurira n’umwami w’i Māka n’ingabo ze baraza bagerera aherekeye i Medeba, Abamoni bava mu midugudu yabo baraterana bajya kurwana.

8 Dawidi abyumvise agaba Yowabu n’ingabo z’abanyambaraga zose.

9 Maze Abamoni bava mu mudugudu birema ingamba ku irembo ryawo, kandi abami babatabaye bari ukwabo ku gasozi.

10 Yowabu abonye ko urugamba rumuremeye imbere n’inyuma, atoranya abagabo mu ntore zatoranijwe mu Bisirayeli zose, abarema urugamba bahangana n’Abasiriya.

11 Abandi bantu basigaye abaha murumuna we Abishayi, na bo birema urugamba bahangana n’Abamoni.

12 Yowabu abwira Abishayi ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko, nanjye nzakuvuna.

13 Komera turwane kigabo ku bw’ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu, kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”

14 Nuko Yowabu n’abari kumwe na we begera Abasiriya ngo barwane, baramuhunga.

15 Abamoni babonye yuko Abasiriya bahunze, na bo bahunga Abishayi murumuna wa Yowabu, biroha mu mudugudu. Maze Yowabu aza i Yerusalemu.

16 Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe imbere y’Abisirayeli batuma impuruza, bakurayo Abasiriya bo hakurya ya rwa ruzi, bari bafite Shofaki umugaba w’ingabo za Hadarezeri ho umugaba.

17 Babibwira Dawidi ateranya Abisirayeli bose, yambuka Yorodani abageraho, arema urugamba ngo arwane na bo. Nuko Dawidi amaze kurema urugamba ahangana n’Abasiriya, Abasiriya barwana na we.

18 Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi abicamo abarwaniraga ku magare, umubare wayo yari ibihumbi birindwi, n’ingabo zigenza inzovu enye, yica na Shofaki umugaba w’ingabo.

19 Nuko abagaragu ba Hadarezeri babonye yuko baneshejwe imbere y’Abisirayeli, bayoboka Dawidi bamuhakwaho. Kandi n’Abasiriya bahakana ko batazongera kuvuna Abamoni ukundi.

1 Amateka 20

1 Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabarira, Yowabu ateza ingabo zikomeye igihugu cy’Abamoni aracyoreka, maze araza agota i Raba, ariko Dawidi asigara i Yerusalemu. Yowabu atsinda i Raba arahasenya.

2 Dawidi yenda ikamba ry’umwami waho arimukura ku mutwe, areba kuremera kwaryo kwari italanto y’izahabu kandi ryari ritatsweho amabuye y’igiciro cyinshi, baherako baryambika Dawidi mu mutwe. Muri uwo mudugudu akuramo iminyago myinshi cyane.

3 Akuramo n’abantu bo muri wo, abakereza inkero n’ibyuma biharura n’intorezo. Uko ni ko Dawidi yagenje imidugudu y’Abamoni yose, hanyuma Dawidi n’ingabo ze zose basubira i Yerusalemu.

4 Hanyuma y’ibyo habaho intambara y’Abafilisitiya i Gezeri. Muri iyo ntambara Sibekayi w’Umuhusha yica Sipayi wo mu bana b’igihanda, maze baraneshwa.

5 Bukeye hongera kuba intambara y’Abafilisitiya. Eluhanani mwene Yayiri yica Lahumi murumuna wa Goliyati w’Umugiti, uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda.

6 Bukeye hongera kubaho intambara i Gati. Hari umugabo muremure cyane, wari ufite intoki n’amano byose ari makumyabiri na bine, ku kuboko hagiye habaho esheshatu no ku kirenge atandatu, kandi na we yabyawe na cya gihanda.

7 Nuko asuzugura Abisirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica.

8 Abo babyawe na cya gihanda cy’i Gati, batsembwa na Dawidi n’abagaragu be.

1 Amateka 21

Satani yoshya Dawidi kubara Abisirayeli. Imana imuhanisha mugiga

1 Bukeye Satani ahagurukira Abisirayeli, yoshya Dawidi kubara Abisirayeli.

2 Dawidi abwira Yowabu n’abatware b’abantu ati “Nimugende mubare Abisirayeli, uhereye i Bērisheba ukageza i Dani, maze muze mumbwire kugira ngo menye umubare wabo.”

3 Yowabu aravuga ati “Uwiteka nagwize abantu be barute umubare wari usanzwe incuro ijana. Ariko nyagasani mwami, bose si abagaragu ba databuja? None databuja ubishakiye iki? Ni iki gituma ushyirisha Abisirayeli ho urubanza?”

4 Ariko ijambo ry’umwami riganza irya Yowabu. Nuko Yowabu aragenda, agenda igihugu cya Isirayeli cyose maze asubira i Yerusalemu.

5 Yowabu azanira Dawidi umubare w’abantu uko babazwe. Abisirayeli bari agahumbagiza n’agahumbi, abagabo bambara inkota. Abayuda na bo bari uduhumbi tune n’inzovu ndwi, abagabo bambara inkota.

6 Ariko ntiyabariyemo Abalewi n’Ababenyamini, kuko ijambo ry’umwami ryari ryamuzinuye.

7 Maze Imana irabirakarira, ni cyo cyatumye itera Abisirayeli.

8 Dawidi abwira Imana ati “Ndacumuye cyane kuko nakoze ibyo, ariko noneho ndakwinginze kuraho gukiranirwa k’umugaragu wawe, kuko nakoze iby’ubupfu bwinshi.”

9 Uwiteka abwira Gadi bamenya wa Dawidi ati

10 “Genda ubwire Dawidi uti ‘Uwiteka avuze atya ati: Nkuzaniye ibihano bitatu, hitamo kimwe abe ari cyo nguhanisha.’ ”

11 Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo ‘Hitamo icyo ushaka

12 ari uguterwa n’inzara imyaka itatu, cyangwa kumarwaho n’ababisha bawe amezi atatu inkota zabo zikugeraho, cyangwa se, inkota y’Uwiteka iminsi itatu, ari yo mugiga yatera mu gihugu, na marayika w’Uwiteka akarimbura mu gihugu cya Isirayeli cyose.’ Nuko rero tekereza umbwire uko nsubiza uwantumye.”

13 Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose. Reka nigwire mu maboko y’Imana kuko imbabazi zayo ari nyinshi cyane, ne kugwa mu maboko y’abantu.”

14 Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga. Mu Isirayeli hapfamo abagabo inzovu ndwi.

15 Imana ituma marayika i Yerusalemu kuharimbura. Yenda kuharimbura, Uwiteka arareba arakuruka iyo nabi, abwira marayika urimbura ati “Birahagije noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika w’Uwiteka yari ahagaze ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi.

16 Dawidi yubura amaso abona marayika w’Uwiteka ahagaze hagati y’isi n’ijuru, afite inkota mu ntoki ze ayerekeje i Yerusalemu. Dawidi n’abakuru bari bambaye ibigunira, bagwa hasi bubamye.

17 Dawidi abwira Imana ati “Mbese si jye wategetse ko abantu babarwa? Ni jye wacumuye ngakora iby’ubugoryi bwinshi, ariko izi ntama zo zacumuye iki? Ndakwinginze Uwiteka Mana yanjye, ukuboko kwawe kube ari jye kwerekeraho n’inzu ya data, ariko si ku bantu bawe ngo baterwe na mugiga.”

18 Nuko marayika w’Uwiteka ategeka Gadi kubwira Dawidi, ko azamuka akubakira Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi.

19 Nuko Dawidi azamurwa n’ijambo rya Gadi avuze mu izina ry’Uwiteka.

20 Orunani arahindukira abona marayika, abahungu be bane bari kumwe na we barihisha. Kandi Orunani yahuraga ingano.

21 Nuko Dawidi ajya kwa Orunani, Orunani arebye abona Dawidi, maze ava mu mbuga yubika amaso imbere ya Dawidi.

22 Dawidi aherako abwira Orunani ati “Mpa ikibanza kuri iyi mbuga nubakireho Uwiteka igicaniro, turayigura ibiguzi uko igiciro cyayo cyose kiri, kugira ngo mugiga ikurwe mu bantu.”

23 Orunani abwira Dawidi ati “Yijyane nyagasani mwami, ukore uko ushaka. Dore nguhaye inka ho ibitambo byoswa, nguhaye n’ibihurisho ho inkwi, n’ingano ngo zibe ituro ry’ifu. Byose ndabitanze.”

24 Umwami Dawidi abwira Orunani ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe rwose, ntange igiciro cyabyo cyose kuko ntashaka kwenda ibyawe ngo mbiture Uwiteka, kandi sinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye.”

25 Nuko Dawidi agura na Orunani ikibanza izahabu, kuremera kwazo kwari shekeli magana atandatu.

26 Dawidi aherako yubakira Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, yambaza Uwiteka. Uwiteka amusubirisha umuriro uva mu ijuru, ujya ku gicaniro cy’igitambo cyoswa.

27 Uwiteka ategeka marayika, asubiza inkota ye mu rwubati rwayo.

28 Icyo gihe Dawidi abonye ko Uwiteka yamushubirije ku mbuga ya Orunani w’Umuyebusi, ni ko kujya atambirayo,

29 Kuko ihema ry’Uwiteka Mose yakoreye mu butayu, n’icyotero cy’ibitambo byoswa, muri iyo minsi byari ahantu ho ku kanunga i Gibeyoni.

30 Ariko Dawidi ntiyabasha kujya imbere yayo ngo agishe Imana inama, kuko yari yaratinye inkota ya marayika w’Uwiteka.

1 Amateka 22

Dawidi yitegura ibyo kubaka urusengero

1 Dawidi aravuga ati “Iyi ni yo nzu y’Uwiteka Imana, kandi iki ni cyo gicaniro cy’ibitambo byoswa ku bw’Abisirayeli.”

2 Dawidi ategeka ko bateranya abanyamahanga bari mu gihugu cya Isirayeli, ashyiraho ababaji b’amabuye ngo babaze amabuye yo kubaka inzu y’Imana.

3 Kandi Dawidi yitegura ibyuma byinshi byo gucuramo imbereri z’inzugi z’amarembo n’ibyo guteranya ibintu, n’imiringa myinshi cyane itagira akagero,

4 n’ibiti by’imyerezi bitabarika, kuko Abasidoni n’Abanyatiro bari bazaniye Dawidi imyerezi myinshi.

5 Dawidi aravuga ati “Umuhungu wanjye Salomo aracyari muto ntarakomera, kandi inzu igiye kūbakirwa Uwiteka ikwiriye kuba iy’icyubahiro cyinshi, ikamamara igahimbazwa mu bihugu byose. Ni cyo gituma nkwiriye kuyitegurira.” Nuko Dawidi yitegura byinshi cyane ataratanga.

6 Maze ahamagara umuhungu we Salomo, amwihanangiriza ko yubakira Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu.

7 Dawidi abwira Salomo ati “Mwana wanjye, nari mbisanganywe mu mutima wanjye ko nzubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu.

8 Ariko ijambo ry’Uwiteka rinzaho rivuga riti ‘Wavushije amaraso menshi, urwana intambara zikomeye. Ntuzubakira izina ryanjye inzu, kuko wavushije amaraso menshi ku isi imbere yanjye.

9 Umva uzabyara umwana, azaba umunyamahoro. Kandi nzamuha ihumure ku babisha be bose bamuri impande zose, kuko izina azitwa ari Salomo kandi nzaha Abisirayeli amahoro n’ihumure ku ngoma ye.

10 Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu. Azaba umwana wanjye nanjye nzaba se, kandi nzakomeza ingoma ye mu Bisirayeli iteka ryose.’ ”

11 “None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujye ubona umugisha, wubakire Uwiteka Imana yawe inzu nk’uko yabikuvuzeho.

12 Icyakora Uwiteka aguhe ubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugira ngo witondere amategeko y’Uwiteka Imana yawe.

13 Uko ni ko uzabona umugisha, niwitondera gusohoza amategeko n’amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli. Komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima.

14 Dore mu miruho yanjye niteguriye inzu y’Uwiteka italanto z’izahabu agahumbi, n’iz’ifeza agahumbagiza, n’imiringa n’ibyuma bitagira akagero kuko ari byinshi cyane, kandi niteguye n’ibiti n’amabuye, nawe uzīyongerere.

15 Kandi ufite abakozi benshi cyane, abacukura amabuye bakayabaza n’abatema ibiti, n’abantu bose b’abanyabukorikori ku murimo wose.

16 Dore izahabu n’ifeza n’imiringa n’ibyuma ntibigira uko bingana. Haguruka ukore kandi Uwiteka abane nawe.”

17 Kandi Dawidi ategeka n’abatware b’Abisirayeli bose, yuko bafasha umuhungu we Salomo ati

18 “Mbese Uwiteka Imana yanyu ntiri kumwe namwe, kandi ntibahaye ihumure impande zose? Kuko yangabije abaturage bo mu gihugu, kandi igihugu kineshejwe imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu be.

19 None mushyireho umwete wo gushakisha Uwiteka Imana yanyu umutima n’ubugingo. Nuko rero nimuhaguruke mwubake urusengero rw’Uwiteka Imana, kugira ngo muzane Isanduku y’isezerano ry’Uwiteka n’ibintu byera by’Imana, mubishyire mu nzu igiye kubakirwa izina ry’Uwiteka.”

1 Amateka 23

Dawidi agabanya Abalewi imirimo

1 Ubwo Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, yimika umuhungu we Salomo ngo abe umwami wa Isirayeli.

2 Ateranya abatware ba Isirayeli bose n’abatambyi n’Abalewi.

3 Maze babara Abalewi bashyikije imyaka mirongo itatu y’ubukuru n’abayishagije, kandi umubare wabo uko babazwe umwe umwe, bari inzovu eshatu n’ibihumbi munani.

4 Kuri abo inzovu ebyiri n’ibihumbi bine, bari abo gutwara umurimo wo mu nzu y’Uwiteka, kandi ibihumbi bitandatu bari abatware n’abacamanza.

5 Abandi ibihumbi bine bari abakumirizi, n’abandi ibihumbi bine bari abo guhimbarisha Uwiteka ibintu nakoze, (ni ko Dawidi yavuze) ngo babimushimishe.

6 Dawidi abaremamo ibice uko abahungu ba Lewi bari bari, Gerushoni na Kohati na Merari.

7 Mu Bagerushoni ni Lādani na Shimeyi.

8 Bene Lādani, umukuru ni Yehiyeli na Zetamu na Yoweli, uko ari batatu.

9 Bene Shimeyi ni Shelomoti na Haziyeli na Harani, uko ari batatu. Abo ni bo bari abatware b’amazu ya ba sekuruza ba Lādani.

10 Bene Shimeyi ni Yahati na Zina, na Yewushi na Beriya. Abo uko ari bane bari bene Shimeyi.

11 Yahati ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Ziza. Ariko Yewushi na Beriya ntibagiraga abana b’abahungu benshi, ni cyo cyatumye bababumbira hamwe bakabagira inzu imwe ya ba sekuruza.

12 Bene Kohati ni Amuramu na Isuhari, na Heburoni na Uziyeli uko ari bane.

13 Bene Amuramu ni Aroni na Mose, kandi Aroni yatoranijwe kugira ngo ajye yeza ibintu byera cyane we n’abahungu be iteka ryose, bakosereza imibavu imbere y’Uwiteka bakamukorera, bagasabira umugisha mu izina rye iminsi yose.

14 Ariko Mose umuntu w’Imana, abahungu be babarwaga mu muryango wa Lewi.

15 Abahungu ba Mose ni Gerushomu na Eliyezeri.

16 Bene Gerushomu, Shebuweli ni we wari mukuru.

17 Bene Eliyezeri, Rehabiya ni we wari mukuru. Kandi Eliyezeri nta bana b’abahungu yagiraga, ariko abahungu ba Rehabiya baba benshi cyane.

18 Bene Isuhari, Shelomiti ni we wari mukuru.

19 Bene Heburoni, Yeriya ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu.

20 Bene Uziyeli, Mika ni we wari mukuru, uwa kabiri ni Ishiya.

21 Bene Merari ni Mahali na Mushi. Bene Mahali ni Eleyazari na Kishi.

22 Eleyazari apfa ari nta bana b’abahungu yabyaye, keretse abakobwa gusa. Bene se wabo ari bo bene Kishi, barabarongora.

23 Bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yeremoti, uko ari batatu.

24 Abo ni bo bene Lewi uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza b’ababazwe, ubwo babarwaga mu mazina umwe umwe. Ni bo bakoraga umurimo wo mu nzu y’Uwiteka, ari abantu bashyikije imyaka makumyabiri n’abayishagije.

25 Kuko Dawidi yari yavuze ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ihaye ubwoko bwayo ihumure kandi iba i Yerusalemu iteka ryose,

26 kandi Abalewi ntibazaba bacyongera guheka ihema n’ibintu byakorewe umurimo waryo byose.”

27 Amagambo ya Dawidi yaherutse ni yo yatumye Abalewi babarwa, abari bashyikije imyaka makumyabiri n’abayishagije,

28 kuko umurimo wabo wari uwo gufasha bene Aroni mu murimo w’inzu y’Uwiteka mu bikari no mu byumba, n’iyo bezaga ibintu byera byose, n’iby’umurimo bakoraga mu nzu y’Imana,

29 kandi n’imitsima yo kumurikwa imbere y’Imana, n’ifu y’ingezi yo gutura amaturo y’ifu y’impeke, ay’udutsima tudasembuwe, n’ay’ibyakarangwaga ku byuma, n’ay’ibirunzwemo amavuta, n’iby’indengo n’imibyimba bitari bimwe,

30 no guhagarara uko bukeye bagashima, bagahimbaza Uwiteka kandi na nimugoroba bakabigenza batyo,

31 no gutambira Uwiteka ibitambo byoswa byose, ku masabato no ku mboneko z’amezi no mu birori byategetswe, nk’uko umubare wabyo wari uri ukurikije amategeko yabyo, (bigakorwa) ubudasiba imbere y’Uwiteka,

32 no kurinda ihema ry’ibonaniro aho barindishijwe, n’Ahera aho barindishijwe, n’ibya bene Aroni bene wabo barindishijwe, ngo bajye bakora umurimo wo mu nzu y’Uwiteka.

1 Amateka 24

1 Ibihe bya bene Aroni byari ibi: bene Aroni ni Nadabu na Abihu, na Eleyazari na Itamari.

2 Nadabu na Abihu babanjirije se gupfa, kandi nta bana bagiraga. Ni cyo cyatumye Eleyazari na Itamari bakora umurimo w’ubutambyi.

3 Dawidi afatanya na Sadoki wo muri bene Eleyazari, na Ahimeleki wo muri bene Itamari kubagabanya imirimo nk’uko ibihe byabo byari biri.

4 Kandi muri bene Eleyazari habonekamo abagabo bakomeye benshi baruta abo muri bene Itamari, uko ni ko bagabanijwe: muri bene Eleyazari bari abatware b’amazu ya ba sekuruza cumi na batandatu, kandi muri bene Itamari uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari, bari umunani.

5 Uko ni ko bagabanijwe n’ubufindo ibice byombi, kuko hariho abatware b’ubuturo bwera n’abatware b’Imana muri bene Eleyazari na bene Itamari.

6 Nuko Shemaya mwene Netanēli umwanditsi wo mu Balewi, abandikira imbere y’umwami n’abatware n’imbere y’umutambyi Sadoki, na Ahimeleki mwene Abiyatari, n’imbere y’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abatambyi n’ab’Abalewi, inzu imwe itoranirizwa Eleyazari n’indi itoranirizwa Itamari.

7 Maze ubufindo bwa mbere butoranya Yehoyaribu, ubwa kabiri Yedaya.

8 Ubwa gatatu Harimu, ubwa kane Seworimu.

9 Ubwa gatanu Malikiya, ubwa gatandatu Miyamini.

10 Ubwa karindwi Hakosi, ubwa munani Abiya.

11 Ubwa cyenda Yeshuwa, ubwa cumi Shekaniya.

12 Ubwa cumi na bumwe Eliyashibu, ubwa cumi na bubiri Yakimu.

13 Ubwa cumi na butatu Hupa, ubwa cumi na bune Yeshebeyabu.

14 Ubwa cumi na butanu Biluga, ubwa cumi na butandatu Imeri.

15 Ubwa cumi na burindwi Heziri, ubwa cumi n’umunani Hapisesi.

16 Ubwa cumi n’icyenda Petahiya, ubwa makumyabiri Yezekeli.

17 Ubwa makumyabiri na bumwe Yakini, ubwa makumyabiri na bubiri Gamuli.

18 Ubwa makumyabiri na butatu Delaya, ubwa makumyabiri na bune Māziya.

19 Ibi ni byo bihe byabo uko bakoraga, ngo bajye binjira mu nzu y’Uwiteka bakurikije itegeko bahawe na Aroni sekuruza wabo, nk’uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yamutegetse.

Abatware bo mu Balewi

20 Ngaba abatware bo muri bene Lewi bandi: uwa bene Amuramu ni Shubayeli, uwa bene Shubayeli ni Yedeya.

21 Mu Barehabiya, umutware wabo ni Ishiya. Ni we wari mukuru.

22 Uwa bene Isuhari ni Shelomoti, uwa bene Shelomoti ni Yahati.

23 Uwa bene Heburoni: uwa mbere ni Yeriya, uwa kabiri ni Amariya, uwa gatatu ni Yahaziyeli, uwa kane ni Yekameyamu.

24 Bene Uziyeli ni Mika, uwa bene Mika ni Shamiri.

25 Murumuna wa Mika ni Ishiya, uwa bene Ishiya ni Zekariya.

26 Bene Merari ni Mahali na Mushi, bene Yāziya ni Beno.

27 Bene Merari, aba Yāziya ni Beno na Shohamu, na Zakuri na Iburi.

28 Uwa Mahali ni Eleyazari, kandi nta bana b’abahungu yari afite.

29 Mu Bakishi, bene Kishi ni Yeramēli.

30 Na bene Mushi ni Mahali na Ederi na Yerimoti.

Abo ni bo bahungu b’Abalewi nk’uko amazu ya ba sekuruza babo yari ari.

31 Kandi na bo bafinda ubufindo nka bene wabo, ari bo bahungu ba Aroni, imbere y’Umwami Dawidi n’imbere ya Sadoki na Ahimeleki, kandi n’imbere y’abatware b’amazu ya ba sekuruza b’abatambyi n’Abalewi. Umutware w’inzu ya ba sekuruza yafindaga nka murumuna we.

1 Amateka 25

1 Kandi Dawidi n’abatware b’ingabo, batoraniriza uwo murimo bamwe bo muri bene Asafu n’aba Hemani n’aba Yedutuni, ngo bahanuze inanga na nebelu n’ibyuma bivuga. Amazina y’abakoraga uwo murimo uko bajyaga ibihe ni aya:

2 Abo muri bene Asafu ni Zakuri na Yosefu, na Netaniya na Asarela abahungu ba Asafu, batwarwaga na Asafu wahanuraga uko itegeko ry’umwami ryari riri.

3 Aba Yedutuni, abahungu be ni Gedaliya na Seri, na Yeshaya na Hashabiya na Matitiya, uko ari batandatu batwarwaga na se Yedutuni, wagiraga inanga ahanura mu buryo bwo gushima no guhimbaza Uwiteka.

4 Aba Hemani, abahungu be Bukiya na Mataniya na Uziyeli, na Shebuweli na Yerimoti na Hananiya, na Hanani na Eliyata na Gidaliti’ na Romamutiyezeri na Yoshibekasha, na Maloti na Hotiri na Mahaziyoti.

5 Abo bose bari abahungu ba Hemani bamenya w’umwami mu magambo y’Imana, wo gushyira hejuru ihembe. Imana iha Hemani abahungu cumi na bane n’abakobwa batatu.

6 Abo bose batwarwaga na se, bakaririmbira mu nzu y’Uwiteka babwira ibyuma bivuga na nebelu n’inanga, ngo bakore umurimo wo mu nzu y’Imana, kandi Asafu na Yedutuni na Hemani bategekwaga n’umwami.

7 Nuko umubare wabo hamwe na bene wabo, abari bigishijwe kuririmbira Uwiteka, abahanga bose bari magana abiri na mirongo inani n’umunani.

8 Maze bafindira imirimo yabo ubufindo bose baranganya, aboroheje n’abakomeye, umwigisha n’umwigishwa.

9 Nuko ubufindo bwa mbere butoranya Yosefu, ku bwa Asafu.

Ubwa kabiri Gedaliya, we na bene se n’abahungu be bari cumi na babiri.

10 Ubwa gatatu Zakuri n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

11 Ubwa kane Isuri n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

12 Ubwa gatanu Netaniya n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

13 Ubwa gatandatu Bukiya n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

14 Ubwa karindwi Yesharela n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

15 Ubwa munani Yeshaya n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

16 Ubwa cyenda Mataniya n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

17 Ubwa cumi Shimeyi n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

18 Ubwa cumi na bumwe Azarēli n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

19 Ubwa cumi na bubiri Hashabiya n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

20 Ubwa cumi na butatu Shubayeli n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

21 Ubwa cumi na bune Matitiya n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

22 Ubwa cumi na butanu Yerimoti n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

23 Ubwa cumi na butandatu Hananiya n’abahungu be na bene, se bari cumi na babiri.

24 Ubwa cumi na burindwi Yoshibekasha n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

25 Ubwa cumi n’umunani Hanani n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

26 Ubwa cumi n’icyenda Maloti n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

27 Ubwa makumyabiri Eliyata n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

28 Ubwa makumyabiri na bumwe Hotiri n’abahungu be na bene se bari cumi na babiri.

29 Ubwa makumyabiri na bubiri Gidaliti n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

30 Ubwa makumyabiri na butatu Mahaziyoti n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

31 Ubwa makumyabiri na bune Romamutiyezeri n’abahungu be na bene se, bari cumi na babiri.

1 Amateka 26

1 Ibihe by’abakumirizi ni ibi: mu Bakōra ni Meshelemiya mwene Kore, wo muri bene Asafu.

2 Meshelemiya yari afite abana b’abahungu: uw’imfura ni Zekariya, uw’ubuheta ni Yediyayeli, uwa gatatu ni Zebadiya, uwa kane ni Yatiniyeli,

3 uwa gatanu ni Elamu, uwa gatandatu ni Yehohanani, uwa karindwi ni Eliyowenayi.

4 Obededomu na we yari afite abana b’abahungu: uw’imfura ni Shemaya, uw’ubuheta ni Yehozabadi, uwa gatatu ni Yowa, uwa kane ni Sakari, uwa gatanu ni Netanēli,

5 uwa gatandatu ni Amiyeli, uwa karindwi ni Isakari, uwa munani ni Pewuletayi, kuko Imana ihaye Obededomu umugisha.

6 Kandi umuhungu we Shemaya abyara abana b’abahungu, ari bo batwaye inzu ya se kuko bari abagabo b’abanyambaraga b’intwari.

7 Bene Shemaya ni Otuni na Refayeli na Obedi na Elizabadi, na bene se bari intwari ari bo Elihu na Semakiya.

8 Abo bose bari abo mu bahungu ba Obededomu, bo n’abahungu babo na bene se, abantu b’abanyambaraga babasha uwo murimo, bari bene Obededomu mirongo itandatu na babiri.

9 Meshelemiya yari afite abana b’abahungu, na bene se abagabo b’intwari cumi n’umunani.

10 Kandi Hosa wo muri bene Merari, yari afite abana b’abahungu. Shimuri ni we wari umukuru wabo (kuko nubwo atari uw’imfura, se yamugize umutware).

11 Uwa kabiri ni Hilukiya, uwa gatatu ni Tebaliya, uwa kane ni Zekariya. Abahungu ba Hosa na bene se bose bari cumi na batatu.

12 Ibihe by’abakumirizi byari ibyabo, ni byo by’abagabo bakomeye bafite ibyo bashinzwe nka bene wabo, bagakora umurimo wo mu nzu y’Uwiteka.

13 Bafindira aboroheje n’abakomeye uko amazu ya ba sekuruza yari ari, ngo bamenye abo kurinda amarembo yose.

14 Ubwo ku ruhande rw’iburasirazuba bwerekana Shelemiya. Maze bafindira umuhungu wa Zekariya umujyanama w’umunyabwenge, ubwe bwerekana uruhande rw’ikasikazi.

15 Kandi ubwa Obededomu bwerekana uruhande rw’ikusi, n’abahungu be bahabwa ububiko.

16 Ubwa Shupimu na Hosa bwerekana uruhande rw’iburengerazuba ku irembo rya Sheleketi, ku rutindo ruzamukirwaho, abarinzi bateganye n’abarinzi bandi.

17 Uruhande rw’iburasirazuba hariho Abalewi batandatu, n’urw’ikasikazi babaga bane uko bukeye, urw’ikusi babaga bane uko bukeye, n’ab’ububiko babiri babiri.

18 Kandi i Parubari h’iburengerazuba babaga bane ku rutindo, na babiri i Parubari.

19 Ibyo ni byo bihe by’abakumirizi bo muri bene Kōra, n’abo muri bene Merari.

20 Mu Balewi, Ahiya ni we wari umutware w’ububiko bw’inzu y’Imana, kandi w’ububiko bw’ibintu byashinganywe.

21 Bene Lādani ni bo Bagerushoni ba Lādani, abatware b’amazu ya ba sekuruza ya Lādani w’Umugerushoni, ni Yehiyeli.

22 Bene Zetamu na murumuna we Yoweli, ni bo bari abatware b’ububiko bw’inzu y’Uwiteka.

23 Mu Bamuramu no mu Bisuhari, no mu Baheburoni no mu Buziyeli,

24 Shebuweli mwene Gerushomu mwene Mose, ni we wari umutware w’ububiko.

25 Kandi bene se, Eliyezeri abyara Rehabiya, mwene Rehabiya ni Yeshaya, mwene Yeshaya ni Yoramu, mwene Yoramu ni Zikiri, mwene Zikiri ni Shelomoti.

26 Shelomoti uwo na bene se ni bo bari abatware b’ububiko bw’ibintu byashinganywe, ibyo Umwami Dawidi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana n’abagaba b’ingabo bashinganye.

27 Ibyo bashinganye byavuye mu minyago yo mu ntambara, babishinganira gusana inzu y’Uwiteka.

28 Kandi ibyo Samweli bamenya, na Sawuli mwene Kishi na Abuneri mwene Neri, na Yowabu mwene Seruya bashinganye, umuntu wese washinganaga ikintu cyose, byategekwaga na Shelomoti na bene se.

29 Mu Bisuhari, Kenaniya n’abahungu be bategekaga Abisirayeli ku murimo wo hanze, bakaba abatware n’abacamanza.

30 Mu Baheburoni, Hashabiya na bene se, abagabo b’intwari igihumbi na magana arindwi, ni bo batwaraga Abisirayeli bo hakurya ya Yorodani iburengerazuba, ku murimo w’Uwiteka wose no ku murimo w’umwami.

31 Mu Baheburoni Yeriya ni we wari umutware wabo. (Iby’Abaheburoni mu mwaka wa mirongo ine ku ngoma ya Dawidi, babirondoye mu gitabo cy’amazu ya ba sekuruza uko babyaranye. Muri bo basanga abagabo b’abanyambaraga b’intwari i Yazeri y’i Galeyadi.)

32 Na bene se, abagabo b’intwari bari ibihumbi bibiri na magana arindwi, abatware b’amazu ya ba sekuruza. Ni bo Umwami Dawidi yagize ibisonga mu Barubeni n’Abagadi n’ab’igice cy’umuryango wa Manase, cy’ibintu by’Imana byose n’icy’iby’umwami.

1 Amateka 27

1 Abisirayeli uko umubare wabo wari uri, ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware bakoreraga umwami umurimo wose w’ibihe byajyaga biha ibindi, uko ukwezi gutashye mu mezi yose y’umwaka, bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

2 Yashobeyamu mwene Zabudiyeli, ni we wari umutware w’igihe cya mbere cyo mu kwezi kwa mbere. Abari mu gihe cye bari inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

3 Uwo yari uwo muri bene Perēsi, akaba n’umutware w’abagaba b’ingabo bose bo mu kwezi kwa mbere.

4 Dodayi w’Umwahohi, ni we wari umutware w’igihe cy’ukwezi kwa kabiri, Mikuloti yari umwe mu batware bo mu gihe cye, kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

5 Benaya mwene Yehoyada umutambyi mukuru, ni we wari umugaba w’ingabo wa gatatu wo mu kwezi kwa gatatu. Kandi mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

6 Benaya uwo ni we wari umugabo w’umunyambaraga wo muri abo mirongo itatu, kandi ni we wari umutware wabo. Umuhungu we Amizabadi yari mu gihe cye.

7 Asaheli murumuna wa Yowabu, ni we wari umutware wa kane wo mu kwezi kwa kane, agakurikirwa n’umuhungu we Zebadiya. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

8 Shamuhuti w’Umwizura, ni we wari umutware wa gatanu wo mu kwezi kwa gatanu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

9 Ira mwene Ikeshi w’Umunyatekowa, ni we wari umutware wa gatandatu wo mu kwezi kwa gatandatu. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

10 Helesi w’Umupeloni wo mu Befurayimu, ni we wari umutware wa karindwi wo mu kwezi kwa karindwi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

11 Sibekayi w’Umuhusha w’Abazera, ni we wari umutware wa munani wo mu kwezi kwa munani. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

12 Abiyezeri w’Umunyanatoti w’Ababenyamini, ni we wari umutware wa cyenda wo mu kwezi kwa cyenda. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

13 Maharayi w’Umunyanetofa w’Abazera, ni we wari umutware wa cumi wo mu kwezi kwa cumi. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

14 Benaya w’Umunyapiratoni w’Abefurayimu, ni we wari umutware wa cumi n’umwe wo mu kwezi kwa cumi na kumwe. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

15 Heludayi w’Umunyanetofa mwene Otiniyeli, ni we wari umutware wa cumi na babiri wo mu kwezi kwa cumi na babiri. Mu gihe cye harimo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bine.

16 Kandiabatwaragaimiryango ya Isirayeli, mu muryango w’Abarubeni ni Eliyezeri umuhungu w’umutware Zikiri, mu w’Abasimeyoni ni Shefata mwene Māka,

17 mu w’Abalewi ni Hashabiya mwene Kemuweli, mu ba Aroni ni Sadoki.

18 Mu wa Yuda, ni Elihu umwe wo muri bene se ba Dawidi, mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli.

19 Mu wa Zebuluni ni Ishimaya mwene Obadiya, mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli,

20 mu wa Efurayimu ni Hoseya mwene Azaziya, mu gice cy’uwa Manase ni Yoweli mwene Pedaya.

21 Mu gice cy’uwa Manase muri Galeyadi ni Ido mwene Zekariya, mu wa Benyamini ni Yāsiyeli mwene Abuneri.

22 Mu wa Dani ni Azarēli mwene Yerohamu. Abo ni bo batware b’imiryango ya Isirayeli.

23 Ariko Dawidi ntiyabara abashyikije imyaka makumyabiri y’ubukuru n’abatarayigezaho, kuko Uwiteka yavuze ko azagwiza Abisirayeli akabanganya n’inyenyeri zo mu ijuru.

24 Yowabu mwene Seruya atangira kubara ntiyarangiza. Ni cyo cyazaniye Abisirayeli umujinya, kandi umubare ntiwanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma y’Umwami Dawidi.

25 Azimaveti mwene Adiyeli ni we wari umutware w’ububiko bw’umwami, Yehonatani mwene Uziya ni we wari umutware w’ububiko bwo mu mirima, no mu midugudu no mu birorero no mu bihome,

26 Eziri mwene Kelubu ni we watwaraga abahinzi bo mu misozi bahingaga ubutaka.

27 Shimeyi w’i Rama ni we wari umutware w’inzabibu, na Zabudi w’i Shifimu ni we wari umutware w’imbuto z’inzabibu zo gushyira mu bubiko bwa vino.

28 Bālihanani w’i Gederi ni we wari umutware w’imyelayo n’imishishima yo mu kibaya, na Yowasi ni we wari umutware w’ububiko bw’amavuta.

29 Shiturayi w’i Sharoni ni we wari umutahira w’amashyo yarishirizaga i Sharoni, kandi Shafati mwene Adulayi ni we wari umutahira w’amashyo yo mu mibande.

30 Obili w’Umwishimayeli ni we wari umutware w’ingamiya, na Yedeya w’Umunyameronoti ni we wari umutware w’indogobe.

31 Yazizi w’Umuhagari ni we wari umutahira w’imikumbi. Abo bose ni bo bari abatware b’ibintu by’Umwami Dawidi.

32 Yonatani se wabo wa Dawidi ni we wari umujyanama, umugabo w’umunyabwenge kandi w’umwanditsi, na Yehiyeli mwene Hakimoni yabaga ku bana b’umwami.

33 Ahitofeli ni we wari umujyanama w’umwami, na Hushayi w’Umwaruki yari incuti y’umwami.

34 Ahitofeli yakurikiwe na Yehoyada mwene Benaya na Abiyatari, kandi Yowabu ni we wari umugaba w’ingabo z’umwami.

1 Amateka 28

Dawidi yihanangiriza abantu

1 Dawidi yateranirije i Yerusalemu abatware ba Isirayeli bose, n’abatware b’imiryango n’abatware b’imitwe yakoreraga umwami bafata ibihe, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’ibintu byose n’amatungo by’umwami, n’abahungu be n’inkone, n’abagabo b’abanyambaraga b’intwari bose.

2 Umwami Dawidi aherako arahaguruka, avuga ahagaze ati “Nimunyumve bene data kandi bantu banjye, nari mbisanganywe mu mutima kuzubakira Isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, inzu yo kuruhukiramo ikaba n’intebe y’ibirenge by’Imana yacu, kandi nari niteguye kubaka.

3 Ariko Imana irambwira iti ‘Ntiwubakire izina ryanjye inzu kuko uri umugabo w’umunyantambara, kandi wavushije amaraso menshi.’

4 Nyamara Uwiteka Imana ya Isirayeli yarandobanuye, intoranya mu muryango wa data wose ngo mbe umwami wa Isirayeli iteka ryose, kuko yatoranije Yuda ikamugira imfura, kandi mu muryango wa Yuda igatoranyamo inzu ya data, kandi mu bahungu ba data ikaba ari jye yishimira kugira umwami w’Abisirayeli bose.

5 Kandi mu bahungu banjye bose (kuko Uwiteka yampaye abana b’abahungu benshi), atoranyamo umuhungu wanjye Salomo kuba ari we wicara ku ntebe y’ubwami bw’Uwiteka, ategeka Isirayeli.

6 “Arambwira ati ‘Umuhungu wawe Salomo ni we uzubaka inzu yanjye n’ibikari byanjye, kuko namutoranije ngo abe umwana wanjye, nanjye mbe se.

7 Kandi nzakomeza ubwami bwe iteka ryose, nagira umwete wo kwitondera amategeko n’amateka byanjye nk’uko ameze kuri ubu.’

8 “Nuko rero imbere y’Abisirayeli bose ari ryo teraniro ry’Uwiteka, kandi imbere y’Imana yacu yumva, mwitondere amategeko yose y’Uwiteka Imana yanyu muyamenye, mubone gutwara iki gihugu cyiza mukazakiraga abana banyu bazabazungura, kibe gakondo yabo iteka ryose.

9 “Nawe Salomo mwana wanjye, umenye Imana ya so, ujye uyikorera n’umutima utunganye kandi ukunze, kuko Uwiteka agenzura imitima yose, akamenya ibyo imitima yibwira byose, numushaka uzamubona, ariko numureka azaguca iteka ryose.

10 Nuko wirinde, kuko Uwiteka ari wowe yatoranije kubakira inzu ubuturo bwera, shyiraho imbaraga ubikore.”

Dawidi aha Salomo icyitegererezo cy’urusengero

11 Nuko Dawidi aha umuhungu we Salomo icyitegererezo cy’ibaraza ry’urusengero, n’icy’amazu yarwo n’icy’ububiko bwarwo, n’icy’ibyumba byarwo byo hejuru, n’ibyo muri rwo imbere, n’icy’ahantu h’intebe y’ihongerero.

12 N’icyitegererezo cy’ibyo yaheshejwe n’umwuka byose, iby’ibikari by’inzu y’Uwiteka, n’iby’ibyumba biyikikije byose, n’ububiko bw’inzu y’Imana, n’ububiko bw’ibintu byashinganywe.

13 Kandi n’iby’ibihe by’abatambyi n’Abalewi, n’iby’imirimo yose yakorerwaga inzu y’Uwiteka, n’iby’ibintu byose byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka.

14 Kandi amuhaizahabu zigezwe zo gucurishwamo ibintu by’izahabu byose bikoreshwa imirimo yose,amuhan’ifeza zigezwe zo gucurishamo ibintu by’ifeza byose bikoreshwa imirimo yose.

15 Kandi amugerera izahabu zo gucurishwamo ibitereko by’amatabaza n’amatabaza yabyo y’izahabu, agera izahabu z’igitereko cyose n’iz’amatabaza yacyo, kandi amugerera n’ifeza z’ibitereko by’amatabaza by’ifeza, agera ifeza z’igitereko cyose n’iz’amatabaza yacyo, uko igitereko cyose gikoreshwa.

16 Amugerera n’izahabu z’ameza y’imitsima yo kumurikwa imbere y’Imana, izahabu z’ameza yose, kandi n’ifeza z’ameza y’ifeza,

17 n’ibyo kwaruza inyama n’ibyungu n’ibikombe by’izahabu nziza, agerera icyungu cy’izahabu cyose izahabu zacyo, n’icy’ifeza cyose ifeza zacyo.

18 Kandi agerera igicaniro cyo koserezaho imibavu izahabu itunganijwe, kandi amuha n’izahabu z’igishushanyo cy’igare, n’ibishushanyo by’abakerubi batanze amababa bagatwikira isanduku y’isezerano ry’Uwiteka.

19 Dawidi aravuga ati “Ibyo byose nabimenyeshejwe n’ibyanditswe n’ukuboko k’Uwiteka, iyo ni yo mirimo yose ikurikije iki cyitegererezo.”

20 Maze Dawidi abwira umuhungu we Salomo ati “Komera ushikame uzabikore, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana ari yo Mana yanjye izabana nawe. Ntizagusiga, ntizaguhāna kugeza aho imirimo yose y’ibizakoreshwa mu nzu y’Uwiteka izarangirira.

21 Kandi dore hariho n’ibihe by’abatambyi n’Abalewi by’umurimo wose w’inzu y’Imana, kandi mu murimo w’uburyo bwose uzaba ufite umuntu w’umuhanga ukunze wese wo gukora umurimo wose, kandi n’abatware na ba rubanda bose bazahora biteguye kukumvira rwose.”