1 Amateka 29

Amaturo y’abantu

1 Umwami Dawidi abwira iteraniro ryose ati “Umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana itoranije wenyine, aracyari umwana ntarakomeza intege kandi umurimo urakomeye, kuko iyo nzu y’inyumba itazaba iy’abantu, ahubwo izaba iy’Uwiteka Imana.

2 Jyewe niteguye inzu y’Imana yanjye uko nshoboye kose, nshaka izahabu z’ibintu by’izahabu, n’ifeza z’ibintu by’ifeza, n’imiringa y’ibintu by’imiringa, n’ibyuma by’ibintu by’ibyuma, n’ibiti by’ibintu by’ibiti, n’amabuye yitwa shohamu n’ayandi mabuye yo guhunda, n’amabuye arabagirana n’ay’amabara menshi, n’ay’igiciro cyinshi y’amoko yose, n’amabuye yitwa marimari atagira akagero.

3 Kandi rero ku bw’urukundo nkunze inzu y’Imana yanjye, kuko mfite ubutunzi bwanjye bwite bw’izahabu n’ifeza, mbuhaye inzu y’Imana yanjye busāge ku byo natunganirije inzu yera byose,

4 n’italanto z’izahabu za Ofiri ibihumbi bitatu, n’italanto z’ifeza itunganijwe ibihumbi birindwi zo gutera ku nsika z’amazu,

5 izahabu z’ibintu by’izahabu n’ifeza z’ibintu by’ifeza, n’iz’ibintu by’uburyo bwose bikorwa n’abanyamyuga b’abahanga. Nuko rero, uyu munsi ni nde wemeye kwitanga ku Uwiteka?”

6 Maze abatware b’amazu ya ba sekuruza n’abatware b’imiryango ya Isirayeli, n’abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abatware b’imirimo y’umwami batangana umutima ukunze.

7 Batanga italanto z’izahabu ibihumbi bitanu na darikiinzovu imwe, n’italanto z’ifeza inzovu imwe, n’italanto z’imiringa inzovu imwe n’ibihumbi munani, n’italanto z’ibyuma agahumbi ngo bikoreshwe umurimo w’inzu y’Imana.

8 Kandi abari bafite amabuye y’igiciro cyinshi barayatanga, bayashyira mu by’ubutunzi bw’inzu y’Uwiteka, bwatwarwaga na Yehiyeli w’Umugerushoni.

9 Maze abantu banezezwa n’uko bemeye gutura, kuko batuye Uwiteka bafite umutima utunganye, kandi n’Umwami Dawidi na we yishima ibyishimo byinshi.

Ishengesho rya Dawidi

10 Ni cyo cyatumye Dawidi ashimira Uwiteka imbere y’iteraniro ryose, aravuga ati “Uwiteka Mana ya sogokuruza wacu Isirayeli, uhimbazwe iteka ryose.

11 Uwiteka, gukomera n’imbaraga n’icyubahiro, no kunesha n’igitinyiro ni ibyawe, kuko ibiri mu ijuru n’ibiri mu isi ari ibyawe. Ubwami ni ubwawe Uwiteka, ushyizwe hejuru ngo ube usumba byose.

12 Ubutunzi n’icyubahiro ni wowe biturukaho kandi ni wowe utegeka byose. Mu kuboko kwawe harimo ububasha n’imbaraga, kandi kogeza no guhesha bose imbaraga biri mu butware bwawe.

13 Nuko rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe ry’icyubahiro.

14 “Ariko nkanjye ndi nde n’abantu banjye, byatuma dushobora gutura tubikunze dutyo rwose, kuko byose ari wowe biturukaho, kandi ibyawe akaba ari byo tuguhayeho?

15 Kuko turi abashyitsi imbere yawe, n’abasuhuke nk’uko ba sogokuruza bacu bose bari bari, iminsi yacu tumara mu isi ihwanye n’igicucu, nta byiringiro byo kurama.

16 Uwiteka Mana yacu, ibi bintu byose twiteguye kūbakira izina ryawe ryera inzu, bituruka mu kuboko kwawe kandi byose ni ibyawe.

17 Kandi Mana yanjye nzi yuko ugerageza umutima, ukishimira gutungana. Nanjye ntuye ibi bintu byose n’umutima ukunze kandi utunganye, kandi ubu mbonye abantu bawe bari hano bagutura n’imitima ikunze, biranezeza.

18 Uwiteka Mana ya Aburahamu, Mana ya Isaka, Mana ya Isirayeli ba sogokuruza bacu, ibyo ujye ubikomeza mu bitekerezo abantu bawe bagira mu mitima yabo, utunganye imitima yabo ikwerekereho.

19 Kandi umuhungu wanjye Salomo, umuhe umutima utunganye wo kwitondera amategeko yawe n’ibyo wahamije n’amateka yawe, kandi akore ibyo byose, yubake n’inzu y’inyumba niteguriye kuyubaka.”

20 Dawidi aherako abwira iteraniro ryose ati “Ubu nimuhimbaze Uwiteka Imana yanyu.” Nuko iteraniro ryose rihimbaza Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bubika imitwe baramya Uwiteka n’umwami.

21 Bukeye bwaho batura Uwiteka amaturo, batamba ibitambo byoswa, amapfizi igihumbi n’amasekurume y’intama igihumbi, n’abana b’intama igihumbi, hamwe n’amaturo y’ibyo kunywa ari hamwe na byo, n’ayandi maturo menshi cyane ku bw’Abisirayeli bose.

22 Uwo munsi bararya baranywa, bari imbere y’Uwiteka banezerewe cyane.

Bongera kwimika Salomo umuhungu w’Umwami Dawidi ubwa kabiri, bamwimikisha amavuta imbere y’Uwiteka ngo abe umwami, na Sadoki ngo abe umutambyi.

Salomo aba umwami

23 Nuko Salomo yicara ku ntebe y’ubwami y’Uwiteka, ari umwami mu cyimbo cya se Dawidi, agubwa neza. Abisirayeli bose baramwumvira.

24 Abatware bose n’abagabo b’abanyambaraga, n’abana b’Umwami Dawidi bose bayoboka Umwami Salomo.

25 Uwiteka yogeza Salomo cyane imbere y’Abisirayeli bose, amuha icyubahiro cy’ubwami kitari cyabaye ku mwami wese wamubanjirije mu Bisirayeli.

26 Dawidi mwene Yesayi yategetse Abisirayeli bose,

27 kandi igihe yamaze ku ngoma mu Bisirayeli ni imyaka mirongo ine. I Heburoni yahategetse imyaka irindwi, maze ategeka imyaka mirongo itatu n’itatu i Yerusalemu.

28 Atanga ageze mu za bukuru asaza neza amaze iminsi myinshi, ari umutunzi n’umunyacyubahiro. Maze umuhungu we Salomo yima ingoma ye.

29 Kandi ibyo Umwami Dawidi yakoze, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu magambo ya Samweli bamenya, no mu magambo y’umuhanuzi Natani no mu magambo ya Gadi bamenya,

30 hamwe n’ibyo gutegeka kwe kose no gukomera kwe, n’ibyabaye mu Bisirayeli ku ngoma ye, no mu bami bose bo muri ibyo bihugu.

2 Bami 1

Eliya ahanurira Umwami Ahaziya gupfa

1 Ahabu amaze gutanga, Abamowabu bagomera Abisirayeli.

2 Icyo gihe Ahaziya yahanutse mu idirishya ry’insobekerane ry’icyumba cye cyo hejuru i Samariya aragwa, akurizaho kurwara. Bukeye atuma intumwa arazibwira ati “Nimujye kundaguriza Bālizebubi imana ya Ekuroni ko nzakira iyi ndwara.”

3 Ariko marayika w’Uwiteka abwira Eliya w’i Tishubi ati “Haguruka ujye guhura n’intumwa z’umwami w’i Samariya, uzibwire uti ‘Mbese icyatumye mujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli?’

4 Icyo ni cyo gitumye Uwiteka avuga ngo ‘Ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, ahubwo uzapfa nta kibuza.’ ”

Nuko Eliya aragenda.

5 Intumwa zirakimirana zigaruka ku mwami, arazibaza ati “Mugaruwe n’iki?”

6 Ziramubwira ziti “Twahuye n’umugabo aratubwira ati ‘Nimugarukire aho musubire ku mwami wabatumye, mumubwire muti: Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza abo kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli? Ngo ni cyo gituma utazabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.’ ”

7 Arababaza ati “Uwo mugabo muhuye ubabwiye ayo magambo arasa ate?”

8 Baramusubiza bati “Ni umugabo w’impwempwe nyinshi kandi yari akenyeje umushumi w’uruhu.”

Umwami aravuga ati “Uwo ni Eliya w’i Tishubi.”

9 Umwami aherako amutumaho umutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Arazamuka amusanga aho yari yicaye mu mpinga y’umusozi aramubwira ati “Yewe muntu w’Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka umwitabe.’ ”

10 Eliya asubiza umutware w’ingabo mirongo itanu ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.

11 Umwami arongera amutumaho undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Araza aramubwira ati “Yewe muntu w’Imana, umwami aradutumye ngo ‘Manuka vuba umwitabe.’ ”

12 Eliya arabasubiza ati “Niba ndi umuntu w’Imana, umuriro nuve mu ijuru ugutwikane n’ingabo zawe uko ari mirongo itanu.” Ako kanya umuriro uva mu ijuru, umutwikana n’ingabo ze mirongo itanu.

13 Umwami arongera atuma undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ari kumwe n’ingabo ze. Uwo mutware wa gatatu araza apfukama imbere ya Eliya aramwinginga ati “Yewe muntu w’Imana, ndakwinginze, amagara yanjye n’ay’abagaragu bawe uko ari mirongo itanu akubere ay’igiciro cyinshi.

14 Ubwa mbere umuriro wavuye mu ijuru utwikana abatware bombi n’ingabo zabo uko ari mirongo itanu, ariko noneho amagara yanjye akubere ay’igiciro cyinshi.”

15 Maze marayika w’Uwiteka abwira Eliya ati “Genda umanukane na we, we kumutinya.” Nuko arahaguruka amanukana na we, asanga umwami.

16 Aramubwira ati “Uwiteka avuze ngo mbese icyatumye wohereza intumwa kujya kuraguza Bālizebubi ikigirwamana cya Ekuroni, ni uko nta Mana iri muri Isirayeli wagisha inama? Nuko ntuzabyuka ku gisasiro uryamyeho, uzapfa nta kibuza.”

17 Bukeye aratanga nk’uko ijambo Uwiteka yavugiye muri Eliya ryari riri. Maze mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yoramu mwene Yehoshafati umwami w’Abayuda, Yehoramu yimye ingoma ya Ahaziya kuko nta mwana w’umuhungu yari afite.

18 Ariko indi mirimo ya Ahaziya yakoraga yose, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

2 Bami 2

Eliya azamurwa mu ijuru

1 Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukana na Elisa i Gilugali.

2 Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.”

Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko baramanukana bajya i Beteli.

3 Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i Beteli baza gusanganira Elisa, baramubwira bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?”

Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”

4 Eliya arongera aramubwira ati “Elisa, ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Yeriko.”

Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko bajya i Yeriko.

5 Bagezeyo, abana b’abahanuzi b’i Yeriko basanga Elisa, baramubaza bati “Aho uzi ko uyu munsi Uwiteka agiye kugukuraho shobuja?”

Arabasubiza ati “Yee ndabizi, ariko nimuceceke.”

6 Eliya arongera aramubwira ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani.”

Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko barajyana bombi.

7 Maze bakurikirwa n’abana b’abahanuzi mirongo itanu, baragenda bahagarara kure aho babitegeye, ariko ubwabo bombi bageze kuri Yorodani, barahagarara.

8 Eliya yenda umwitero we, arawuzinga awukubita amazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ukwayo ayandi ukwayo, bombi bambukira ahumutse.

9 Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.”

Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.”

10 Eliya aramusubiza ati “Uransaba ikiruhije cyane. Icyakora numbona nkigukurwaho birakubera bityo, ariko nutambona si ko biri bube.”

11 Bakigenda baganira haboneka igare ry’umuriro n’amafarashi y’umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira.

12 Elisa abibonye arataka ati “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n’amafarashi!” Nuko ntiyongera kumubona ukundi.

Maze afata umwambaro we awutanyaguramo kabiri.

13 Atoragura n’umwitero Eliya ataye asubirayo, ageze ku nkombe ya Yorodani arahagarara.

14 Yenda wa mwitero Eliya ataye awukubita amazi, aravuga ati “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka.

15 Maze ba bana b’abahanuzi b’i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati “Umwuka wa Eliya ari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere.

16 Baramubwira bati “Abagaragu bawe turi kumwe n’abagabo bakomeye mirongo itanu, none turakwinginze reka bajye gushaka shobuja, ahari umwuka w’Uwiteka yaba yamuteruye akamujugunya ku musozi muremure, cyangwa mu kibaya.”

Aravuga ati “Oya, ntimubohereze.”

17 Baramuhata kugeza aho bamurembereje, arabemerera ati “Nimubohereze.” Nuko boherezayo abagabo mirongo itanu bamara iminsi itatu bamushaka, baramubura.

18 Baragaruka basanga agitinze i Yeriko arababwira ati “Sinababujije kugenda?”

Elisa ahumanura amazi

19 Bukeye abanyamudugudu baho babwira Elisa bati “Dore uyu mudugudu uburyo uri heza nk’uko ubireba databuja, ariko amazi yaho ni mabi kandi muri iki gihugu imyaka irarumba.”

20 Aravuga ati “Nimunzanire imperezo nshya muyishyiremo umunyu.” Nuko barayimuzanira.

21 Arasohoka ajya ku isōko y’amazi, amishamo umunyu aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ahumanuye aya mazi, ntabwo azongera kwicana cyangwa kurumbya.”

22 Nuko amazi arahumanuka na bugingo n’ubu, nk’uko Elisa yavuze.

23 Bukeye avayo ajya i Beteli. Akiri mu nzira azamuka, haza abahungu bavuye mu mudugudu baramuseka, baramubwira bati “Zamuka wa munyaruhara we! Zamuka wa munyaruhara we!”

24 Arakebuka arabareba, abavuma mu izina ry’Uwiteka. Nuko haza idubu ebyiri z’ingore zivuye mu ishyamba, zitemagura abahungu mirongo ine na babiri bo muri bo.

25 Arahava ajya i Karumeli, avayo asubira i Samariya.

2 Bami 3

1 Mu mwaka wa cumi n’umunani wo ku ngoma ya Yehoshafati umwami w’Abayuda, Yehoramu mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’ibiri ari ku ngoma.

2 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi ya Bāli se yari yarubatse.

3 Ariko yakomezaga ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntabivemo.

Umwami w’i Mowabu agomera Abisirayeli, Imana ituma banesha Abamowabu

4 Kandi Mesha umwami w’i Mowabu yari atunze intama, akajya atura umwami w’Abisirayeli ubwoya bukemuwe ku ntama ze z’inyagazi agahumbi, n’iz’amapfizi agahumbi.

5 Ariko Ahabu amaze gutanga, umwami w’i Mowabu agomera umwami w’Abisirayeli.

6 Bukeye Yehoramu ava i Samariya, aragenda ahuruza Abisirayeli bose.

7 Maze atuma kuri Yehoshafati umwami w’Abayuda ati “Umwami w’i Mowabu arangomeye. Mbese wakwemera ko dutabarana tugatera i Mowabu?”

Undi ati “Yee, tuzatabarana nk’uwitabara, ingabo zanjye ari nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye ari nk’ayawe.”

8 Arongera aramubaza ati “Turazamukira mu yihe nzira?”

Na we ati “Tuzanyura inzira yose y’ubutayu bwa Edomu.”

9 Nuko umwami w’Abisirayeli atabarana n’umwami w’Abayuda n’umwami wa Edomu, bamara iminsi irindwi banyura mu nzira izigura, ingabo zibura amazi zibura n’ay’amatungo bari bafite.

10 Umwami w’Abisirayeli aravuga ati “Iri ni ishyano! Uwiteka yahuruje aba bami uko ari batatu kubahāna mu maboko y’Abamowabu!”

11 Yehoshafati aravuga ati “Mbese nta muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumugishirizemo Uwiteka inama?”

Umwe mu bagaragu b’umwami w’Abisirayeli arababwira ati “Hariho Elisa mwene Shafati wajyaga akarabisha Eliya.”

12 Yehoshafati aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka riri muri we.” Nuko umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati n’umwami wa Edomu baramanuka baramusanga.

13 Elisa abwira umwami w’Abisirayeli ati “Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so n’abahanuzi ba nyoko.” Umwami w’Abisirayeli aramusubiza ati “Oya, kuko Uwiteka yahuruje aba bami batatu kubahāna mu maboko y’Abamowabu.”

14 Elisa aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, ni ukuri iyaba ntagiriye Yehoshafati umwami w’Abayuda uri aha, simba nkuroye n’irihumye.

15 Ariko noneho nzanira umucuranzi n’inanga.”

Nuko baramumuzanira. Agicuranga, ukuboko k’Uwiteka kujya kuri Elisa.

16 Arahanura ati “Uwiteka aravuze ngo nimukwize iki kibaya mo impavu,

17 kuko Uwiteka agize ngo ntimuza kumva umuyaga, ntimuza kubona n’imvura, ariko iki kibaya kizuzura amazi, munywe mwuhire n’amashyo yanyu n’imikumbi yanyu.

18 Icyakora byo biroroshye ku Uwiteka, ndetse azabagabiza n’Abamowabu.

19 Muzatsinda imidugudu yaho yose igoswe n’inkike z’amabuye, n’imidugudu iruta iyindi ubwiza, igiti cyiza cyaho cyose muzagitema, musibe n’amasōko yaho yose, kandi n’imirima myiza yaho yose muzayisibishe amabuye.”

20 Bukeye bwaho igihe cyo gutamba cyenda kugera, babona amazi aratemba aturuka mu nzira ya Edomu. Nuko igihugu cyuzura amazi.

21 Abamowabu bose bumvise ko abo bami bazamutse kubatera, baherako baterana bose uko bangana, uhereye ku basore b’imigenda bashobora kwambara ibyo kurwanisha, baragenda bategera ku rugabano.

22 Abamowabu bazinduka kare mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi aberekeye atukura nk’amaraso,

23 baravuga bati “Dore amaraso. Ni ukuri ba bami bararimbutse, ingabo zabo zisubiranyemo ubwazo. Noneho yemwe Bamowabu, nimuze tujye kwinyagira.”

24 Maze bageze mu rugerero rwa Isirayeli, Abisirayeli barabahagurukana barabanesha, bituma Abamowabu bahunga. Abisirayeli basesekara mu gihugu cyabo, babakubita umugenda.

25 Bagezeyo basenya imidugudu yabo, umurima mwiza wose babonye, umuntu wese ajugunyamo ibuye bakawuzuza. Basiba amasōko y’amazi yose, batema ibiti byiza byose, hasigara i Kiri Hareseti honyine ari ho hagifite inkike z’amabuye, ariko abanyamihumetso baraza barahagota na ho, bahatera amabuye.

26 Maze umwami w’i Mowabu abonye ko urugamba rumugasiye, ajyana abagabo magana arindwi bitwaje inkota, kugira ngo babatwaze bagere ku mwami wa Edomu, ariko ntibabishobora.

27 Bibananiye ni ko kwenda umwana we w’imfura w’umuragwa uzima ingoma ye, amutamba ho igitambo cyoswa hejuru y’inkike z’amabuye. Bituma Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, Abisirayeli baherako baramureka, basubira iwabo.

2 Bami 4

Elisa akiza umupfakazi umwenda yari arimo

1 Bukeye umugore umwe wo mu bagore b’abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze.”

2 Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba hari icyo ufite imuhira?” Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhira keretse agaherezo k’utuvuta.”

3 Aramubwira ati “Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike.

4 Maze winjirane mu nzu n’abana bawe ukinge, utwo tuvuta udusuke muri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuye ukibike.”

5 Nuko amusiga aho, yinjirana n’abana be mu nzu arakinga, bamuzanira ibyo bintu asukamo.

6 Nuko ibyo bintu bimaze kuzura abwira umuhungu we ati “Ongera unzanire ikindi kintu.” Na we aramusubiza ati “Nta kindi gisigaye.” Uwo mwanya amavuta arorera kuza.

7 Hanyuma asanga uwo muntu w’Imana arabimubwira. Na we ati “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n’abana bawe.”

Iby’umugore w’i Shunemu

8 Bukeye Elisa arahaguruka ajya i Shunemu. Hariyo umugore w’umukire, aramuhata ngo ajye iwe gufungura. Nuko uhereye ubwo, iyo yahanyuraga hose yajyagayo gufungura.

9 Bukeye uwo mugore abwira umugabo we ati “Mbonye ko uyu mugabo uhora atunyuraho ari umuntu wera w’Imana.

10 None ndakwinginze twubake akumba hejuru y’inzu, tumushyiriremo uburiri n’ameza n’intebe n’igitereko cy’itabaza, maze uko azajya aza kudusura ajye acumbikamo.”

11 Hariho ubwo yaje bamucumbikira muri ako kumba, aryamamo.

12 Abwira umugaragu we Gehazi ati “Mpamagarira uwo Mushunemukazi.” Amaze kumuhamagara, aramwitaba amuhagarara imbere.

13 Abwira umugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugaba w’ingabo?’ ”

Aramusubiza ati “Oya, nibera mu bacu.”

14 Elisa ati “Twamugirira dute?” Gehazi aramusubiza ati “Icyakora nta mwana w’umuhungu agira, kandi umugabo we arashaje.”

15 Aramubwira ati “Muhamagare.” Amaze kumuhamagara, aritaba ahagarara mu muryango.

16 Elisa aramubwira ati “Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu.”

Na we aramusubiza ati “Oya databuja, muntu w’Imana we, wibeshya umuja wawe.”

17 Hanyuma umugore arasama, igihe kigeze abyara umwana w’umuhungu nk’uko Elisa yamubwiye.

18 Umwana amaze gukura, umunsi umwe asanga se mu basaruzi.

19 Ahageze abwira se ataka ati “Umutwe we! Umutwe we!”

Se abwira umugaragu we ati “Muterure umushyire nyina.”

20 Nuko aramujyana amushyikiriza nyina, nyina amwicaza ku bibero, agejeje ku manywa y’ihangu arapfa.

21 Amaze gupfa, nyina aramwurirana amurambika ku buriri bwa wa muntu w’Imana, aramukingirana arisohokera.

22 Ahamagara umugabo we aramubwira ati “Ndakwinginze, nyoherereza umwe mu bagaragu bawe n’indogobe imwe, nyaruke ngere kuri wa muntu w’Imana ngaruke.”

23 Na we aramubaza ati “Ni iki kikujyanye iwe none, ko atari mu mboneko z’ukwezi cyangwa umunsi w’isabato?”

Na we ati “Ariko ni byiza ko ngenda.”

24 Nuko uwo mugore ashyirisha amatandiko ku ndogobe, abwira umugaragu we ati “Erekeza tugende, ntugende buhoro keretse nkubwiye.”

25 Nuko aragenda asanga uwo muntu w’Imana ku musozi w’i Karumeli.

Umuntu w’Imana amwitegeye akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi ati “Nguriya wa Mushunemukazi.

26 Ndakwinginze irukanka muhure umubaze uti ‘Ni amahoro? N’umugabo wawe araho? N’umwana wawe?’ ”

Umugore aramusubiza ati “Ni amahoro.”

27 Ageze kuri uwo muntu w’Imana aho yari ku musozi amufata ibirenge, Gehazi aramwegera ngo amusunike, ariko umuntu w’Imana aravuga ati “Mureke afite agahinda mu mutima, kandi Uwiteka yabimpishe ntiyabimbwiye.”

28 Umugore aravuga ati “Mbese ni jye wasabye databuja umwana w’umuhungu? Sinakubwiye nti ‘Wibeshya’? ”

29 Elisa abwira Gehazi ati “Cebura wende inkoni yanjye ugende, kandi nuhura n’umuntu wese ntumuramutse. Ukuramutsa ntumusubize, maze iyi nkoni uyijyane uyirambike ku maso y’umwana.”

30 Nyina w’umwana aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka Imana nzima n’ubugingo bwawe, singusiga.” Nuko arahaguruka aramukurikira.

31 Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y’umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati “Umwana ntakangutse.”

32 Nuko Elisa araza yinjira mu nzu asanga umwana yapfuye, aryamye kuri bwa buriri bwe.

33 Arinjira yikingirana n’uwo mwana bombi, atakambira Uwiteka.

34 Arurira yubama kuri uwo mwana, umunwa ku wundi amaso ku maso, amaboko ku yandi, amurambararaho intumbi y’umwana irashyuha.

35 Elisa arabyuka yigenzagenza muri iyo nzu, akubita hirya aragaruka, arongera arurira amurambararaho, umwana yitsamura karindwi arambura amaso.

36 Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati “Hamagara uwo Mushunemukazi.” Aramuhamagara aramwitaba. Ahageze aramubwira ati “Terura umwana wawe.”

37 Nuko araza arunama amugwa ku birenge, maze aterura umwana we arasohoka.

Elisa akiza imboga uburozi

38 Bukeye Elisa asubira Gilugali. Icyo gihe hari hateye inzara hariho ubwo abana b’abahanuzi bari bamwicaye imbere, abwira umugaragu we ati “Shyira inkono ivuga ku ziko utekere aba bana b’abahanuzi imboga.”

39 Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasanga umutanga awusoromaho intanga, arēka umwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi.

40 Bahishije barurira abagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati “Yewe muntu w’Imana, mu nkono harimo uburozi.” Ntibarushya bayiryaho.

41 Aravuga ati “Nimunzanire ifu.” Aragenda ayijugunya mu nkono aravuga ati “Nimwarurire abantu birire.” Nuko basanga nta kibi kikiri mu nkono.

42 Bukeye haza umugabo uturutse i Bālishalisha, azanira uwo muntu w’Imana imitsima y’imiganura ya sayiri. Yose yari makumyabiri n’isaho ye yuzuye amahundo y’ingano mabisi. Nuko Elisa aravuga ati “Nimubihe abantu babirye.”

43 Umugaragu we aramusubiza ati “Dorere, utu ngutu ntugaburire abagabo ijana?”

Na we aramusubiza ati “Pfa kubaha babirye, kuko Uwiteka avuze ngo barabirya babisigaze.”

44 Nuko abibashyira imbere, bararya barabisigaza nk’uko Uwiteka yavuze.

2 Bami 5

Ibya Nāmani umugaba w’i Siriya w’umubembe

1 Nāmani umugaba w’ingabo z’umwami w’i Siriya yari umutoni kuri shebuja kandi w’umunyacyubahiro, kuko ari we Uwiteka yaheshaga Abasiriya kunesha. Yari umugabo w’umunyamaboko w’intwari, ariko yari umubembe.

2 Icyo gihe Abasiriya bajyaga gutabara bakarema imitwe y’abanyazi. Bukeye bajya mu gihugu cya Isirayeli banyagayo umukobwa muto, aba umuja wa muka Nāmani.

3 Bukeye uwo muja abwira nyirabuja ati “Icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!”

4 Nāmani ajya kubwira shebuja ibyo umuja waturutse mu gihugu cya Isirayeli yavuze.

5 Nuko umwami w’i Siriya abyumvise abwira Nāmani ati “Haguruka ugende, nanjye ndandikira umwami w’Abisirayeli urwandiko.”

Nāmani aherako aragenda, ajyana italanto z’ifeza cumi, n’ibice by’izahabu ibihumbi bitandatu n’imyambaro yo gukuranwa cumi.

6 Nuko ashyira umwami w’Abisirayeli urwo rwandiko rwari rwanditsemo ngo “Nuko rero urwo rwandiko nirukugeraho, nkoherereje umugaragu wanjye Nāmani ngo umukize ibibembe.”

7 Umwami w’Abisirayeli amaze gusoma urwo rwandiko, ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ariko uwo mugabo kunyoherereza umuntu ngo muvure ibibembe, ni jye Mana yica kandi ikabeshaho? Nuko nimubitekereze ndabinginze, mumenye ko ari ukunyendereza.”

8 Nuko Elisa umuntu w’Imana yumvise ko umwami w’Abisirayeli yashishimuye imyenda ye, amutumaho ati “Ni iki gitumye ushishimura imyenda yawe? Mureke ansange, aramenya ko muri Isirayeli harimo umuhanuzi.”

9 Nuko Nāmani araza, azana n’amafarashi ye n’amagare ye, ahagarara ku muryango w’inzu ya Elisa.

10 Elisa aherako amutumaho ati “Genda wiyuhagire muri Yorodani karindwi, umubiri uzasubira uko wari uri, nawe uzaba uhumanutse.”

11 Nāmani abyumvise ararakara, arivumbura ati “Nahoze ngira ngo ari busohoke ahagarare, atakambire izina ry’Uwiteka Imana ye, arembarembye n’intoki hejuru y’ibibembe, ngo ankize.

12 Mbese inzuzi z’i Damasiko, Abana na Fapa ntiziruta ubwiza amazi yose y’i Bwisirayeli? Sinabasha kuziyuhagiramo ngo mpumanuke?” Nuko arahindukira, arigendera arakaye.

13 Abagaragu be baramwegera baramubwira bati “Data, iyaba uwo muhanuzi yagutegetse ikintu gikomeye, ntuba wagikoze nkanswe kukubwira ngo ‘Iyuhagire uhumanuke.’ ”

14 Nuko aramanuka, yibira muri Yorodani karindwi nk’uko uwo muntu w’Imana yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk’uw’umwana muto, arahumanuka.

15 Hanyuma agarukana n’abantu be bose kuri uwo muntu w’Imana, araza amuhagarara imbere aramubwira ati “Noneho menye ko nta yindi Mana iriho mu isi yose, keretse muri Isirayeli. None ndakwinginze, enda ingororano y’umugaragu wawe.”

16 Elisa aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, nta kintu cyose ndi bwakire.”

Aramugomēra kugira ngo abyende ariko undi aranga.

17 Nāmani ati “Ubwo utabyemeye, ndakwinginze uhe umugaragu wawe imitwaro y’ibitaka ihetswe n’inyumbu ebyiri, kuko uhereye none nta zindi mana umugaragu wawe nzatambira igitambo cyoswa cyangwa ikindi gitambo cyose, keretse Uwiteka wenyine.

18 Ariko Uwiteka ajye ababarira umugaragu we uyu muhango. Databuja iyo agiye mu ngoro ya Rimoni kuyiramya yegamye ku kuboko kwanjye, maze nkunama mu ngoro ya Rimoni, iyo nunamye muri iyo ngoro ya Rimoni, Uwiteka ajye abibabarira umugaragu we.”

19 Elisa aramubwira ati “Genda amahoro.”

Nuko aragenda yicuma ho hato.

Gehazi abeshya arabemba

20 Ariko Gehazi umugaragu wa Elisa umuntu w’Imana aribwira ati “Ko databuja yagiriye Nāmani uwo w’Umusiriya ubuntu ntiyakire ituro yamutuye, ndahiye Uwiteka Imana nzima, ndiruka mufate ngire icyo mwiyakira.”

21 Nuko Gehazi akurikira Nāmani. Nāmani abonye umukurikiye yiruka, ava mu igare rye aramusanganira, aramubaza ati “Ni amahoro?”

22 Na we ati “Ni amahoro.” Databuja arantumye ngo aka kanya haje abahungu babiri b’abana b’abahanuzi baturutse mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu: ngo arakwinginze ubamuhere italanto y’ifeza n’imyambaro yo gukuranwa ibiri.

23 Nuko Nāmani aramubwira ati “Emera ujyane italanto ebyiri.” Ni ko kumuhata, amuhambirira italanto z’ifeza ebyiri mu isaho ebyiri hamwe n’imyambaro yo gukuranwa ibiri, abikorera abagaragu be babiri, barabyikorera bajya imbere ya Gehazi.

24 Babigejeje ku musozi w’iwabo, arabibaka abishyira mu nzu, arabasezerera baragenda.

25 Hanyuma araza ahagarara imbere ya shebuja. Elisa aramubaza ati “Uraturuka he Gehazi?”

Undi ati “Umugaragu wawe ntaho nagiye.”

26 Aramubwira ati “Umutima wanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugabo yahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira? Mbese iki gihe ni igihe cyo kwakira ifeza n’imyambaro, n’inzelayo n’inzabibu, n’intama n’inka n’abagaragu n’abaja?

27 Nuko ibibembe bya Nāmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.”

Maze amuva imbere ahindutse umubembe, yera nk’urubura.

2 Bami 6

1 Bukeye abana b’abahanuzi babwira Elisa bati “Dore aho tuba imbere yawe hatubera hato.

2 Noneho turakwinginze reka tujye kuri Yorodani umuntu wese akureyo igiti, twiyubakire aho kuba.”

Arabemerera ati “Nimugende.”

3 Umwe muri bo aravuga ati “Ndakwinginze emera kujyana n’abagaragu bawe.” Aramusubiza ati “Yee, ndaje.”

4 Nuko barajyana. Bageze kuri Yorodani batema ibiti.

5 Umwe muri bo agitema igiti, intorezo irakuka igwa mu mazi, arataka ati “Mbonye ishyano databuja, kuko yari intirano.”

6 Uwo muntu w’Imana aramubaza ati “Iguye he?” Arahamwereka.

Aherako atema igiti agitera mu mazi, intorezo irareremba.

7 Aramubwira ati “Yisingire.” Arambura ukuboko arayisingira.

Imana yereka umugaragu wa Elisa ingabo zo mu ijuru

8 Muri iyo minsi umwami w’i Siriya yarwanaga n’Abisirayeli, maze ajya inama n’abagaragu be aravuga ati “Ibunaka ni ho hazaba urugerero rwanjye.”

9 Ariko uwo muntu w’Imana agatuma ku mwami w’Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukana kugutera.”

10 Umwami w’Abisirayeli na we agatuma umuntu aho ngaho umuntu w’Imana yabaga avuze amuburira. Nuko akajya akira muri ubwo buryo, si rimwe si kabiri.

11 Ibyo bituma umwami w’i Siriya ahagarika umutima cyane, ahamagaza abagaragu be arababaza ati “Mbese ntimwambwira umuntu wacu wifatanije n’umwami w’Abisirayeli?”

12 Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “Oya nyagasani mwami, ahubwo Elisa umuhanuzi wo muri Isirayeli ni we ubwira umwami w’Abisirayeli amagambo uvugira mu murere.”

13 Arababwira ati “Nimugende murebe aho ari, ntume abo kumufata.”

Baramubwira bati “Ari i Dotani.”

14 Aherako yoherezayo amafarashi n’amagare n’ingabo nyinshi, bagenda ijoro ryose bagota uwo mudugudu.

15 Maze umugaragu w’uwo muntu w’Imana azindutse kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo n’amafarashi n’amagare bigose uwo mudugudu. Umugaragu abwira shebuja ati “Biracitse databuja, turagira dute?”

16 Aramusubiza ati “Witinya, kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe na bo.”

17 Nuko Elisa arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe.” Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore arareba, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa.

18 Za ngabo zigezeyo Elisa yinginga Uwiteka ati “Ndakwinginze huma amaso y’izi ngabo.” Uwiteka aherako azihuma amaso nk’uko Elisa yasabye.

19 Elisa arazibwira ati “Iyi si yo nzira, kandi uyu si wo mudugudu. Nimunkurikire ndabageza ku muntu mushaka.” Nuko azijyana i Samariya.

20 Bageze i Samariya Elisa arasenga ati “Uwiteka, humura amaso y’izi ngabo zirebe.” Nuko Uwiteka azihumura amaso zirareba, zigiye kubona zibona ziri i Samariya hagati.

21 Umwami w’Abisirayeli abonye izo ngabo abaza Elisa ati “Data, mbatsinde aha? Mbatsinde aha?”

22 Aramusubiza ati “Wibatsinda aha. Mbese abo waneshesheje inkota n’umuheto ukabafata mpiri, wabica? Ahubwo babazanire ibyokurya n’amazi babibashyire imbere, barye banywe babone gusubira kwa shebuja.”

23 Nuko abatekeshereza ibyokurya, bamaze kurya no kunywa arabasezerera, basubira kwa shebuja. Uhereye icyo gihe imitwe y’ingabo z’Abasiriya ntiyongera gutera igihugu cy’Abisirayeli.

Ab’i Samariya bagotwa, hatera inzara bararyana

24 Hanyuma y’ibyo Benihadadi umwami w’i Siriya ateranya ingabo ze zose, arazamuka atera i Samariya arahagota.

25 Maze i Samariya hatera inzara mbi cyane, barahagota ndetse kugeza aho baguriye igihanga cy’indogobe ibice by’ifeza mirongo inani, n’igice cya kane cy’agakondwe kamwe k’amahurunguru y’inuma ibice by’ifeza bitanu.

26 Bukeye umwami w’Abisirayeli anyuze hejuru y’inkike z’amabuye, umugore aramutakambira ati “Ndengera, nyagasani mwami.”

27 Aramusubiza ati “Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? Ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?”

28 Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?”

Aramusubiza ati “Uyu mugore yarambwiye ati ‘Zana umwana wawe w’umuhungu tumurye none, ejo tuzarya uwanjye.’

29 Nuko duteka umwana wanjye turamurya, bukeye bwaho ndamubwira nti ‘Zana umwana wawe tumurye’, none yamuhishe.”

30 Umwami yumvise amagambo y’uwo mugore, ashishimura imyambaro ye (kandi yagendaga hejuru y’inkike z’amabuye). Abantu bamurebye banyuza mu myambaro icitse, babona yambaye ibigunira ku mubiri.

31 Nuko aravuga ati “Elisa mwene Shafati narenza uyu munsi agifite umutwe we, Imana ibimpore ndetse bikabije.”

32 Kandi Elisa yari yicaye mu nzu ye, yicaranye n’abatware. Nuko umwami amutumaho intumwa yo mu bahagaze imbere ye, ariko intumwa itaramugeraho Elisa abwira abo batware ati “Ntimureba ko uwo mwana w’umwicanyi atumye uwo kunca igihanga? Nuko intumwa niza, muyikingirane mukomeze urugi. Mbese ntimwumva ibirenge bya shebuja ko aje amukurikiye?”

33 Nuko akivugana na bo, intumwa iraza imugeraho iramubwira iti “Umwami arantumye ngo ko ibi byago byaturutse ku Uwiteka, aracyamwiringirira iki kandi?”

2 Bami 7

Elisa ahanura yuko bagiye gukira

1 Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk’iki gihe, ku irembo ry’i Samariya indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.”

2 Ariko umutware umwami yegamiraga asubiza uwo muntu w’Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?”

Aramusubiza ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”

Ababembe bagarukanira abandi inkuru z’agakiza

3 Kandi ubwo hariho abagabo bane b’ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki?

4 Ariko twavuga tuti ‘Twinjire mu murwa’ kandi inzara iwurimo, twawugwamo. Kandi nidukomeza kwicara hano gusa, na bwo turapfa. Nuko noneho nimuze dukeze ingabo z’Abasiriya, nibadukiza tuzabaho, nibatwica hose ni ugupfa.”

5 Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw’Abasiriya. Bageze aho urugerero rw’Abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo,

6 kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z’Abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi n’icy’ingabo nyinshi, bituma bavuga bati “Yemwe, umwami w’Abisirayeli yaguriye abami b’Abaheti n’abami ba Egiputa ngo badutere.”

7 Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo uko urugerero rwakabaye, barahunga ngo badashira.

8 Nuko abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza n’izahabu n’imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha.

9 Hanyuma baravugana bati “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w’inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n’urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw’umwami.”

10 Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagara umurinzi w’irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw’Abasiriya, nuko dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n’indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.”

11 Maze uwo murinzi ahamagara abandi babibwira ab’ikambere ibwami.

12 Nuko umwami yibambura muri iryo joro abwira abagaragu be ati “Reka mbabwire inama Abasiriya batugiriye: bamenye ko ari inzara itwishe, ni cyo gitumye bava mu rugerero bakihisha mu gasozi. Bibwiye bati ‘Nibasohoka mu murwa turabafata mpiri, twinjire mu murwa.’ ”

13 Nuko umwe mu bagaragu be aramusubiza ati “Ndakwinginze reka njyane amafarashi atanu mu yasigaye mu murwa. Mbega noneho ntarembye nk’Abisirayeli bose bakiriho basigaye mu murwa, barokotse muri abo bamaze gupfa! Tuyohereze turebe.”

14 Nuko benda amagare abiri n’amafarashi, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z’Abasiriya ati “Nimugende murebe.”

15 Nuko barazikurikira barinda bagera kuri Yorodani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n’ibintu Abasiriya bagiye bateshwa n’ihubi. Intumwa ziragaruka zibibwira umwami.

16 Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rw’Abasiriya, bituma bagurisha indengo y’ifu y’ingezi shekeli imwe, n’indengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze.

17 Maze umwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk’uko wa muntu w’Imana yavuze, igihe umwami yazaga aho ari.

18 Kuko uwo muntu w’Imana yari abwiye umwami ati “Ejo nk’iki gihe ku irembo ry’i Samariya indengo ebyiri za sayiri zizagurwa shekeli imwe, n’indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe”,

19 uwo mutware agasubiza uwo muntu w’Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?” Na we akavuga ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.”

20 Nuko bimusohoraho bityo, kuko abantu bamwuriraniye hejuru aho yari ahagaze ku irembo, agapfa.

2 Bami 8

1 Kandi Elisa yari yarabwiye wa mugore yazuriraga umwana, ati “Hagurukana n’abo mu nzu yawe, ugende usuhukire aho uzashobora hose, kuko Uwiteka ategetse ko inzara itera ikazamara imyaka irindwi mu gihugu.”

2 Nuko umugore arahaguruka abigenza atyo, akurikije ijambo ry’uwo muntu w’Imana, ajyana n’abo mu nzu ye asuhukira mu gihugu cy’Abafilisitiya, amarayo imyaka irindwi.

3 Iyo myaka irindwi ishize, uwo mugore arasuhukuruka ava mu gihugu cy’Abafilisitiya, araza atakambira umwami ku bw’urugo rwe n’igikingi cye.

4 Muri uwo mwanya umwami yavuganaga na Gehazi umugaragu w’uwo muntu w’Imana amubwira ati “Ndakwinginze, untekerereze ibikomeye Elisa yakoraga byose.”

5 Nuko agitekerereza umwami uko yazuye uwapfuye, uwo mwanya wa mugore yazuriraga umwana aba araje, atakambira umwami ku bw’urugo rwe n’igikingi cye. Gehazi aherako aravuga ati “Nyagasani mwami, nguyu wa mugore n’umwana we Elisa yazuye.”

6 Umwami abibaza uwo mugore arabimubwira. Umwami aherako amuha umutware ho umuhesha, aravuga ati “Umugarurire ibye byose n’ibyo basaruye mu mirima ye byose, uhereye ku munsi yahaviriye ukageza ubu.”

Uko Umwami Benihadadi yishwe na Hazayeli

7 Bukeye Elisa ajya i Damasiko. Icyo gihe Benihadadi umwami w’i Siriya yari arwaye baramubwira bati “Wa muntu w’Imana araje.”

8 Umwami abwira Hazayeli ati “Jyana ituro uhure n’umuntu w’Imana, umubarizemo Uwiteka uti ‘Mbese aho azakira iyi ndwara?’ ”

9 Nuko Hazayeli ajya kumusanganira ajyanye amaturo y’ikintu cyose cyiza cyo muri Damasiko: byari imitwaro ihetswe n’ingamiya mirongo ine. Bahuye ahagarara imbere ye aramubwira ati “Umwana wawe Benihadadi umwami w’i Siriya, akuntumyeho ngo mbese aho azakira iyi ndwara?”

10 Elisa aramusubiza ati “Genda umubwire uti ‘Gukira ko uzakira’, ariko rero Uwiteka anyeretse ko azapfa.”

11 Maze Elisa aramutumbira kugeza aho uwo mugabo yagiriye ipfunwe. Uwo muntu w’Imana aherako ararira.

12 Hazayeli aramubaza ati “Databuja, urarizwa n’iki?”

Aramusubiza ati “Ndarizwa n’uko menye inabi uzagirira Abisirayeli: ibihome byabo uzabitwika, uzicisha abasore babo inkota, uzahondagura abana babo bato, n’abagore babo batwite uzabafomoza.”

13 Hazayeli aravuga ati “Nkanjye umugaragu wawe ndi iki cyo kuba nakora ibikomeye bene ibyo, ko ndi imbwa?”

Elisa aramubwira ati “Uwiteka yanyeretse ko uzaba umwami w’i Siriya.”

14 Nuko aherako asiga Elisa aho asanga shebuja, shebuja aramubaza ati “Elisa yakubwiye iki?”

Na we aramusubiza ati “Yambwiye ko uzakira nta kabuza.”

15 Bukeye bwaho Hazayeli yenda uburingiti, abwinika mu mazi abumupfukisha amaso. Umwami aherako aratanga.

Nuko Hazayeli yima ingoma ye.

Iby’ingoma ya Yoramu umwami w’Abayuda

16 Mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, umwami w’Abisirayeli (kandi Yehoshafati wari umwami w’Abayudaamaze gutanga), Yoramu umwana wa Yehoshafati yima ingoma ye.

17 Ajya ku ngoma amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, amara imyaka munani i Yerusalemu ari ku ngoma.

18 Ariko yagendanaga ingeso z’abami b’Abisirayeli nk’uko ab’inzu ya Ahabu bazigendanaga, kuko yarongoye umukobwa wa Ahabu akora ibyangwa n’Uwiteka.

19 Ariko Uwiteka yanze kurimbura Abayuda kuko yagiriye Dawidi umugaragu we, nk’uko yamusezeranije kuzamuha itabaza rijya ryaka mu rubyaro rwe iteka ryose.

20 Ku ngoma ye ni bwo Abedomu bagomeye Abayuda, biyimikira uwabo mwami.

21 Yoramuabibonye atyo, yambukana n’amagare ye yose atera i Seyiri. Ahaguruka nijoro atwaza Abedomu bari bamugose n’abatware b’amagare yabo, abantu ni ko guhungira mu mahema yabo.

22 Uko ni ko Abedomu bagomeye Abayuda na bugingo n’ubu. Icyo gihe ab’i Libuna na bo baragoma.

23 Ariko indi mirimo yose ya Yoramu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

24 Nuko Yoramu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.

Ibyo ku ngoma ya Ahaziya umwami w’Abayuda

25 Mu mwaka wa cumi n’ibiri wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu umwami w’Abisirayeli, Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda yimye ingoma.

26 Ahaziya yimye amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara umwaka umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Ataliya mwene Omuri, umwami w’Abisirayeli.

27 Yagendanaga ingeso z’ab’inzu ya Ahabu, agakora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ab’inzu ya Ahabu bagenzaga, kuko yari umukwe wa Ahabu.

28 Bukeye Ahaziya atabarana na Yehoramu mwene Ahabu, batera Hazayeli umwami w’i Siriya, barwanira i Ramoti Galeyadi. Abasiriya bakomeretsa Yehoramu.

29 Nuko Umwami Yehoramu aratabaruka, ajya i Yezerēli kurwarirayo ngo akire ibisare yakomerekejwe n’Abasiriya, ubwo yarwaniraga i Rama na Hazayeli umwami w’i Siriya. Bukeye Ahaziya mwene Yoramu umwami w’Abayuda, aramanuka ajya i Yezerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu, kuko yari arwaye.

2 Bami 9

Yehu aba umwami

1 Elisa ahamagara umwe mu bana b’abahanuzi aramubwira ati “Cebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi.

2 Nugerayo ubaririze Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi.Numenya aho ari winjire, umuhagurutse muri bene se umujyane haruguru mu mwinjiro,

3 uhereko wende iyi mperezo irimo amavuta, uyamusuke ku mutwe uvuge uti ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli.’ Maze uhereko ukingure urugi, wiruke uhunge ntutinde.”

4 Nuko uwo muhungu w’umuhanuzi aragenda ajya i Ramoti Galeyadi.

5 Agezeyo asanga abatware b’ingabo aho bari bicaye aravuga ati “Ngufitiye ubutumwa, mutware.”

Yehu aramubaza ati “Ni uwuhe muri twe twese?”

Aramusubiza ati “Ni wowe, mutware.”

6 Nuko Yehu arahaguruka binjirana mu nzu. Bagezemo, uwo muhanuzi amusuka amavuta mu mutwe aravuga ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze iti ‘Nkwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli, ubwoko bw’Uwiteka.

7 Kandi uzice ab’inzu ya shobuja Ahabu, kugira ngo mpore Yezebeli amaraso y’abagaragu banjye b’abahanuzi, n’abandi bagaragu b’Uwiteka bose.

8 Ab’inzu ya Ahabu bose bazarimburwa mare umuhungu wese kuri Ahabu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli.

9 Nuko inzu ya Ahabu nzayihindura nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bāsha mwene Ahiya.

10 Imbwa zizarira Yezebeli mu gikingi cy’i Yezerēli kandi nta wuzamuhamba.’ ” Nuko akingura urugi arahunga.

11 Maze Yehu arasohoka asanga abandi bagaragu ba shebuja. Umwe aramubaza ati “Ni amahoro masa? Wa mugabo w’umusazi yari akuzanyweho n’iki?”

Aramusubiza ati “Uwo mugabo muramuzi n’amagambo ye.”

12 Baramusubiza bati “Oya, uratubeshya. Noneho tubwire ibyo ari byo.”

Arabasubiza ati “Arambwiye ngo ‘Uwiteka aravuze ngo akwimikishije amavuta ngo ube umwami w’Abisirayeli.’ ”

13 Nuko barabaduka n’ingoga umuntu wese yenda umwambaro we, bayisasa aho yari ahagaze hejuru ku rwuririro, baherako bavuza ikondera baravuga bati “Yehu ni we mwami.”

Yehu yica Yehoramu na Ahaziya

14 Uko ni ko Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi yagomeye Yehoramu. Kandi Yehoramu n’Abisirayeli bose barindaga i Ramoti Galeyadi, baharinda Hazayeli umwami w’i Siriya.

15 Ariko umwami Yehoramu yari yasubiye i Yezerēli kwiyomoza ibisare Abasiriya bari baramukomerekeje, ubwo yarwanaga na Hazayeli umwami w’i Siriya. Nuko Yehu aravuga ati “Niba ari byo mushaka, ntihagire umuntu wese ucika ngo ave mu mudugudu ajye kubivuga i Yezerēli.”

16 Nuko Yehu agendera mu igare ajya i Yezerēli, kuko ari ho Yehoramu yari arwariye. Kandi ubwo Ahaziya umwami w’Abayuda yari yaramanutse aje gusura Yehoramu.

17 Kandi umunetsi yari ahagaze ku munara w’i Yezerēli arabukwa umutwe w’ingabo za Yehu aje, aravuga ati “Mbonye umutwe w’ingabo.”

Yehoramu aravuga ati “Shaka umuntu ugendera ku ifarashi umwohereze kubasanganira, ababaze ko ari amahoro.”

18 Nuko umwe aza gusanganira Yehu agendera ku ifarashi, aramubaza ati “Umwami ngo ni amahoro?”

Yehu aramusubiza ati “Iby’amahoro urabishakira iki? Hindukira unkurikire.”

Maze wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse.”

19 Nuko atuma uwa kabiri na we ari ku ifarashi, abagezeho aravuga ati “Umwami ngo ni amahoro?” Yehu aramusubiza ati “Iby’amahoro urabishakira iki? Nkurikira.”

20 Wa munetsi aravuga ati “Intumwa ihuye na bo ariko ntigarutse. Ariko uwo muntu uburyo agenza igare rye burasa n’ingendo ya Yehu mwene Nimushi, kuko arigenza aryihutisha.”

21 Yehoramu aherako aravuga ati “Nimutunganye igare ryanjye.” Nuko bararitunganya. Maze Yehoramu umwami w’Abisirayeli na Ahaziya umwami w’Abayuda barasohoka baragenda, umwe ajya mu igare rye n’undi mu rye bajya gusanganira Yehu, bahurira na we mu gikingi cya Naboti w’i Yezerēli.

22 Nuko Yehoramu abonye Yehu aramubaza ati “Ni amahoro Yehu?”

Aramusubiza ati “Mahoro ki, ubusambanyi n’uburozi bwa nyoko Yezebeli butagira akagero bukiri aho?”

23 Yehoramu ahinduza amafarashi imikoba arahunga, abwira Ahaziya ati “Ahaziya we, batugambaniye!”

24 Nuko Yehu afora umuheto we, arinjiza arasa Yehoramu mu gihumbi, umwambi usohoka mu mutima agwa mu igare rye.

25 Yehu aherako abwira Bidukari umutware we ati “Muterure umujugunye muri cya gikingi cya Naboti w’i Yezerēli. Wibuke yuko ubwo jyewe nawe twagenderaga ku mafarashi twembi dukurikiye se Ahabu, Uwiteka yamushyizeho iki gihanoakavuga ati

26 ‘Ni ukuri ejo nabonye amaraso ya Naboti n’ay’abana be, ni ko Uwiteka yavuze’. Kandi ati ‘Nzakwiturira muri iki gikingi, ni ko Uwiteka yavuze.’ Nuko rero muterure umujugunye muri icyo gikingi, nk’uko Uwiteka yavuze.”

27 Ahaziya umwami w’Abayuda abibonye, ahungira mu nzira ijya ku kazu ko mu murima. Yehu aramukurikira aravuga ati “Na we nimumuterere mu igare rye!” Nuko bamuterera mu igare rye mu nzira izamuka ijya i Guri, hateganye na Ibuleyamu. Maze ahungira i Megido, agwayo.

28 Abagaragu be bamushyira mu igare rye bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu gituro cya ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.

29 Mu mwaka wa cumi n’umwe wo ku ngoma ya Yehoramu mwene Ahabu, Ahaziya yimye i Buyuda.

Yehu yica Yezebeli

30 Yehu ageze i Yezerēli, Yezebeli arabyumva. Maze yisiga irangi mu maso asokoza umusatsi, aherako arungurukira mu idirishya.

31 Abona Yehu anyura mu irembo aramubaza ati “Ni amahoro Zimuri we, warishe shobuja?”

32 Yehu arararama areba mu idirishya aravuga ati “Uwo dufatanije ni nde?” Nuko abagabo babiri b’inkone cyangwa batatu baramurunguruka.

33 Arababwira ati “Nimumujugunye hasi.” Nuko bamujugunya hasi. Amaraso ye yimisha ku mazu no ku mafarashi, Yehu araza aramuribata.

34 Yinjira mu nzu arafungura maze aravuga ati “Nimugende murebe iby’uwo mugore w’ikivume mumuhambe, kuko ari umwana w’umwami.”

35 Nuko bajya kumuhamba, ariko intumbi ye ntibayihasanga keretse igihanga cye n’ibirenge n’ibiganza.

36 Bituma bagaruka barabimubwira, aravuga ati “Iryo ni rya jambo Uwiteka yavugiye mu mugaragu we Eliya w’i Tishubi ati ‘Mu gikingi cy’i Yezerēli ni ho imbwa zizarira intumbi ya Yezebeli.’

37 Kandi intumbi ya Yezebeli izaba nk’amase ari ku gasozi mu gikingi cy’i Yezerēli, bitume nta wavuga ati ‘Uyu ni Yezebeli.’ ”