2 Bami 10

Inzu ya Ahabu irimburwa

1 Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. Bukeye Yehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru b’abatware b’i Yezerēli, n’abareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo

2 “Uru rwandiko nirubageraho ubwo mufite bene shobuja, kandi mufite amagare n’amafarashi n’umudugudu ugoswe n’inkike, mufite n’ibyo kurwanisha,

3 nimutoranye muri bene shobuja umwiza ukwiriye mube ari we mushyira ku ntebe y’ubwami bwa se, murwanire inzu ya shobuja.”

4 Ariko baratinya cyane baravugana bati “Ubwo abo bami bombi batashoboye kumuhagarara imbere ni twe twabishobora?”

5 Nuko umunyarugo n’umutware w’umurwa n’abakuru n’abareraga abo bana batuma kuri Yehu bati “Turi abagaragu bawe, ibyo udutegeka byose tuzabikora kandi nta muntu wese tuzimika, ahubwo ubigenze uko ushaka.”

6 Yongera kubandikira urwandiko ubwa kabiri, ngo “Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nk’iki gihe muzabinsangishe i Yezerēli.”

Icyo gihe abana b’umwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe n’abakuru b’umurwa babarerega.

7 Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana b’umwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i Yezerēli.

8 Intumwa iraza iramubwira iti “Bazanye ibihanga by’abana b’umwami.”

Aravuga ati “Nimubirunde ibirundo bibiri ku irembo, bihagume bigeze ejo.”

9 Bukeye bwaho arasohoka yiyereka abantu bose, arababwira ati “Muri abakiranutsi. Jyeweho nagomeye databuja ndamwica, ariko uwishe aba bose ni nde?

10 Nuko mumenye ko ari nta jambo na rimwe Uwiteka yavuze ku nzu ya Ahabu rizagwa hasi, kuko Uwiteka ashohoje ibyo yavugiye mu mugaragu we Eliya.”

11 Hanyuma Yehu atsemba abari basigaye mu b’inzu ya Ahabu bose bari i Yezerēli, abakuru be bose n’incuti ze z’amagara n’abatambyi be, ntiyasigaza n’uw’indamyi.

12 Nuko Yehu arahaguruka avayo, ajya i Samariya. Ageze ku nzu y’abashumba iri ku nzira ikemurirwamo ubwoya bw’intama,

13 ahura na bene se wa Ahaziya umwami w’Abayuda arababaza ati “Muri izihe?”

Baramusubiza bati “Turi bene se wa Ahaziya, turamanuka tujya kuramutsa abana b’umwami n’abana b’umwamikazi.”

14 Abwira abari kumwe na we ati “Nimubafate mpiri.” Babafata mpiri, babicira ku rwobo rwo ku nzu ikemurirwamo ubwoya bw’intama. Bose bari abagabo mirongo ine na babiri, nta n’umwe yarokoye muri bo.

Yehu agira ishyaka ryo kurwanya Bāli

15 Avuye aho ahura na Yehonadabu mwene Rekabu aje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati “Umutima wawe uratunganye nk’uko uwanjye utunganiye uwawe?”

Yehonadabu aramusubiza ati “Uratunganye.”

Na we ati“Niba utunganye, mpa ukuboko kwawe.” Arakumuha, aherako aramwuriza amushyira mu igare rye.

16 Aravuga ati “Nuko tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uwiteka.” Nuko amujyana mu igare rye.

17 Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugeza aho yabarimburiye nk’uko Uwiteka yabwiye Eliya.

18 Bukeye Yehu ateranya abantu bose, arababwira ati “Ahabu yakoreye Bāli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane.

19 Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n’abamuramyaga bose n’abatambyi be bose. Ntihagire n’umwe ubura kuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.” Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga Bāli.

20 Maze Yehu aravuga ati “Nimuteranire Bāli guterana kwera.” Barabyamamaza.

21 Yehu atuma ku Bisirayeli bose. Nuko abaramyaga Bāli bose baraza, ntihagira umuntu n’umwe usigara ataje. Baraza binjira mu ngoro ya Bāli, ingoro ya Bāli iruzura, uhereye mu ruhande rumwe ukageza mu rundi.

22 Maze Yehu abwira utegeka inzu ibikwamo imyambaro ati “Zanira abaramya Bāli bose imyambaro.” Arayibazanira.

23 Nuko Yehu azana na Yehonadabu mwene Rekabu, binjira mu ngoro ya Bāli. Abwira abaramya Bāli ati “Nimushake murebe muri mwe hataba harimo n’umwe wo mu bagaragu b’Uwiteka, keretse abaramya Bāli bonyine.”

24 Nuko barinjira ngo batambe igitambo n’ibitambo byoswa. Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani arababwira ati “Aba bagabo mbashyize mu maboko yanyu. Nihagira ucika, umubuze azamuryora, apfe mu cyimbo cye.”

25 Bamaze gutamba igitambo cyoswa, Yehu abwira abarinzi n’abatware ati “Nimwinjire mubice, ntihagire usohoka n’umwe.” Nuko babicisha inkota, hanyuma abarinzi n’abatware babajugunya hanze, binjira mu rurembo rw’ingoro ya Bāli.

26 Basohora inkingi zari mu ngoro ya Bāli barazitwika.

27 Maze bamenagura igishushanyo cya Bāli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo n’ubu.

28 Uko ni ko Yehu yarimbuye Bāli, amukura muri Isirayeli.

29 Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n’iby’ibigirwamana by’izahabu byari i Beteli n’i Dani.

30 Hanyuma Uwiteka abwira Yehu ati “Kuko wakoze neza ubwo washohoje ibishimwa imbere yanjye ukagirira inzu ya Ahabu nk’uko imigambi yanjye yari iri, abana bawe bazicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli kugeza ku buvivi.”

31 Ariko Yehu ntiyita ku kugendera mu mategeko y’Uwiteka Imana ya Isirayeli n’umutima we wose, ntiyava mu byaha Yerobowamu yoheje Abisirayeli ngo bacumure.

32 Muri iyo minsi Uwiteka atangira kugabanya Abisirayeli. Hazayeli abatsinda mu ngabano za Isirayeli zose,

33 uhereye kuri Yorodani ukajya iburasirazuba, igihugu cyose cy’i Galeyadi n’icy’Abagadi, n’icy’Abarubeni n’icy’Abamanase, uhereye Aroweri hahereranye n’ikibaya cya Arunoni ukageza i Galeyadi n’i Bashani.

34 Ariko indi mirimo ya Yehu n’ibyo yakoze byose n’iby’imbaraga ze zose, mbesentibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

35 Bukeye Yehu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Yehowahazi yima ingoma ye.

36 Kandi igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Isirayeli i Samariya, cyari imyaka makumyabiri n’umunani.

2 Bami 11

Umwamikazi Ataliya arimbura abana b’umwami

1 Ataliya nyina wa Ahaziya abonye ko umwana we apfuye, arahaguruka, arimbura urubyaro rw’umwami rwose.

2 Ariko Yehosheba umukobwa w’Umwami Yoramu, mushiki wa Ahaziya, ajyana Yowasi mwene Ahaziya, aramwiba, amukura mu bana b’umwami bicwaga, amujyanana n’umurezi we abashyira mu cyumba kirarwamo, bamuhisha Ataliya ntiyicwa.

3 Nuko abana na we imyaka itandatu ahishwe mu nzu y’Uwiteka. Ubwo Ataliya ni we wari ku ngoma muri icyo gihugu.

4 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada atumira abatware batwara amagana b’Abakariti n’abarinzi, baraza bamusanga mu nzu y’Uwiteka asezerana na bo isezerano, arabarahiza bari mu nzu y’Uwiteka, aherako abereka umwana w’umwami.

5 Arabategeka ati “Nimwumve uko muzabigenza: abazaza ku isabato gufata igihe, umugabane wanyu wa gatatu uzarinda inzu y’umwami,

6 undi mugabane wa gatatu uzarinda irembo ry’i Suri, n’undi mugabane wa gatatu uzaba ku irembo inyuma y’abarinzi. Uko ni ko uzarinda iyo nzu mukumiriye.

7 Kandi imitwe yanyu ibiri y’abazakurwa ku isabato, muzarinda inzu y’Uwiteka mukikije umwami.

8 Muzakikiza umwami, umuntu wese afite intwaro zo kurwanisha mu ntoki. Uzabatwaza wese muri mu murongo muzamwice. Mujye mushagara umwami uko asohotse n’uko yinjiye.”

9 Nuko abatware b’amagana bagenza uko umutambyi Yehoyada yabitegetse byose. Baragenda umuntu wese ajyana abantu be bo gufata igihe ku isabato hamwe n’abagicyuye ku isabato, basanga umutambyi Yehoyada.

10 Bahageze uwo mutambyi aha abatware batwara amagana amacumu n’ingabo byari iby’Umwami Dawidi, bikaba mu nzu y’Uwiteka.

11 Nuko abarinzi, umuntu wese afite intwaro ze mu ntoki, bahagarara bakikije umwami uhereye mu ruhande rw’iburyo rw’inzu ukageza ku rw’ibumoso, bugufi bw’icyotero n’inzu.

12 Maze Yehoyada asohora umwana w’umwami amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’umuhamya. Nuko bamwimikisha amavuta bamugira umwami, maze bakoma mu mashyi baravuga bati “Umwami aragahoraho.”

13 Ataliya yumvise urusaku rw’abarinzi n’abantu, araza asanga abantu mu nzu y’Uwiteka.

14 Yitegereje abona umwami ahagaze ku nkingi nk’uko umuhango wabo wari uri, n’abatware n’abavuza amakondera begereye umwami, n’abantu bose bo mu gihugu banezerewe bavuza amakondera. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, avuza induru ati “Ubugome! Ubugome!”

15 Maze umutambyi Yehoyada ategeka abatware batwara magana bashyiriweho gutwara ingabo zose, arababwira ati “Nimumusohore mumucishe mu mirongo y’ingabo, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota”, kuko umutambyi yari avuze ngo “Ntiyicirwe mu nzu y’Uwiteka.”

16 Nuko baramubererekera anyura mu nzira y’amafarashi yatahanaga mu rugo rw’umwami, bamutsinda aho.

17 Maze Yehoyada asezeranira umwami n’abantu isezerano ku Uwiteka ngo babe abantu b’Uwiteka, kandi asezeranya umwami n’abantu isezerano.

18 Abantu bose bari mu gihugu baherako bajya ku ngoro ya Bāli barayisenya, ibyotero bye n’ibishushanyo bye barabimenagura rwose, kandi Matani umutambyi wa Bāli bamwicira imbere y’icyotero.

Hanyuma umutambyi atoranya abatware bo gutegeka ibyo mu nzu y’Uwiteka.

19 Ajyana abatware b’amagana n’Abakariti n’abarinzi, n’abantu bose bari mu gihugu, basohokana n’umwami mu nzu y’Uwiteka, baramanukana banyura mu nzira yo mu irembo ry’abarinzi bajya mu nzu y’umwami. Bagezeyo umwami yicara ku ntebe y’ubwami.

20 Maze abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Bari bamaze kwicira Ataliya ku nzu y’umwami.

2 Bami 12

Ibyo ku ngoma ya Yowasi, asana urusengero

1 Yowasi yimye amaze imyaka irindwi avutse.

2 Mu mwaka wa karindwi wo ku ngoma ya Yehu, Yowasi yarimye, amara imyaka mirongo ine i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba.

3 Yowasi akora ibishimwa imbere y’Uwiteka iminsi Yehoyada umutambyi yamwigishirijemo yose.

4 Ariko ingoro ntizakurwaho. Abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.

5 Bukeye Yowasi abwira abatambyi ati “Impiya zose z’ibintu byejejwe zizanywe mu nzu y’Uwiteka zigakoreshwa, n’iz’umuntu wese aciwe, n’impiya zose umuntu wese agambiriye mu mutima we kuzana mu nzu y’Uwiteka,

6 izo zose abatambyi bazende, umutambyi wese azatse uwo baziranye, bahereko basane ahasenyutse, aho bazasanga ku nzu hose.”

7 Ariko kugeza mu mwaka wa makumyabiri n’itatu Umwami Yowasi avutse, abatambyi bari batarasana aho iyo nzu yasenyutse.

8 Umwami Yowasi ni ko guhamagara Yehoyada umutambyi n’abandi batambyi, arababaza ati “Ni iki cyababujije gusana ahasenyutse ku nzu? Nuko none ntimwongere kwakira impiya z’abo muziranye, ahubwo muzitange kugira ngo basane aho inzu yasenyutse.”

9 Nuko abatambyi bemera ko batazongera kwakira impiya z’abantu, cyangwa kuba ari bo basana ahasenyutse.

10 Maze umutambyi Yehoyada yenda isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayitereka bugufi bw’icyotero, mu ruhande rw’iburyo aho umuntu yinjirira mu nzu y’Uwiteka. Nuko abatambyi barinda urugi bakajya bashyiramo impiya zose zazanwaga mu nzu y’Uwiteka.

11 Bukeye babonye ko impiya zigwiriye muri iyo sanduku, umwanditsi w’umwami n’umutambyi mukuru barazamuka, bashyira mu masaho impiya zibonetse mu nzu y’Uwiteka, barayabara.

12 Bamaze gupima impiya baziha abategetswe gukoresha imirimo y’inzu y’Uwiteka, na bo baziha ababaji n’abubatsi bubakaga inzu y’Uwiteka,

13 n’abubakishaga amabuye n’abayabazaga. Kandi izindi bazigura imbaho n’amabuye abaje byo gusana ahasenyutse ku nzu y’Uwiteka, izindi bazitanga ku bindi byari bikwiriye gusana iyo nzu.

14 Ariko impiya zazanwaga mu nzu y’Uwiteka ntizakoreshejwe ibikombe by’ifeza cyangwa ibifashi, cyangwa ibyungu cyangwa amakondera, cyangwa ibintu by’izahabu cyangwa iby’ifeza by’inzu y’Uwiteka.

15 Bazihaye abakoraga umurimo, kugira ngo bazikoreshe gusana inzu y’Uwiteka.

16 Kandi abo bagabo babikijwe izo feza zihembwa abakozi b’imirimo, ntibagombaga kuzibamurikisha kuko bakoraga ari abiringirwa.

17 Ariko ifeza zatangwaga ho impongano yo gukuraho urubanza n’izo gukuraho ibyaha, ntizashyirwaga mu nzu y’Uwiteka, ahubwo zabaga iz’abatambyi.

18 Bukeye Hazayeli umwami w’i Siriya, arazamuka atera i Gati arahatsinda. Maze Hazayeli yerekeza amaso i Yerusalemu ngo ahatere.

19 Yowasi umwami w’Abayuda ni ko kwenda ibintu byose byejejwe, ibyo ba sekuruza Yehoshafati na Yoramu na Ahaziya, abami b’Abayuda bari baratuye n’ibyo yatuye ubwe, n’izahabu zibonetse mu by’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka n’ibyo mu nzu y’umwami, abyoherereza Hazayeli umwami w’i Siriya. Nuko Hazayeli arorera gutera i Yerusalemu.

20 Ariko indi mirimo ya Yowasi n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

21 Bukeye abagaragu ba Yowasi baramugambanira, barahaguruka bamwicira mu nzu ya Milo mu nzira imanuka ijya i Sila.

22 Yozakari mwene Shimeyati, na Yehozabadi mwene Shomeri abagaragu be, ni bo bamwishe. Ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Amasiya yima ingoma ye.

2 Bami 13

Iby’ingoma ya Yehowahazi

1 Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu wo ku ngoma ya Yowasi mwene Ahaziya umwami w’Abayuda, Yehowahazi mwene Yehu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma.

2 Akora ibyangwa n’Uwiteka akurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntiyabireka.

3 Maze uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa Abisirayeli, akajya abahāna mu maboko ya Hazayeli umwami w’i Siriya, no mu ya Benihadadi mwene Hazayeli.

4 Hanyuma Yehowahazi yinginga Uwiteka, Uwiteka aramwumvira kuko yabonye kurengana kw’Abisirayeli umwami w’i Siriya yabarenganyaga.

5 Uwiteka aha Abisirayeli umukiza, bavanwa mu buretwa bw’Abasiriya. Abisirayeli baherako basubira mu mahema yabo uko bari basanzwe.

6 Ariko ntibareka ibyaha by’inzu ya Yerobowamu woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo bakomeza kubigenderamo. Kandi igishushanyo cya Ashera bakirekera i Samariya.

7 Nta muntu Uwiteka yasigiye Yehowahazi, keretse abagabo mirongo itanu bagendera ku mafarashi n’amagare cumi, n’ingabo zigenza inzovu imwe, kuko umwami w’i Siriya yari yabarimbuye akabahindura nk’umurama w’aho bahurira.

8 Ariko indi mirimo ya Yehowahazi n’ibyo yakoze byose n’imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

9 Nuko Yehowahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya maze umuhungu we Yehowasi yima ingoma ye.

10 Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi wo ku ngoma ya Yowasi umwami w’Abayuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma.

11 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure, ahubwo abigenderamo.

12 Ariko indi mirimo ya Yehowasi, n’ibyo yakoze byose n’imbaraga ze yarwanishaga Amasiya umwami w’Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

13 Nuko Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, maze Yerobowamu asubira ku ntebe y’ubwami bwe. Yehowasi ahambwa i Samariya hamwe n’abami b’Abisirayeli.

Gupfa kwa Elisa

14 Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w’Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isirayeli!”

15 Elisa aramubwira ati “Enda umuheto n’imyambi.” Nuko arayenda.

16 Abwira umwami w’Abisirayeli ati “Fata umuheto mu kuboko.” Awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by’umwami.

17 Aherako aravuga ati “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Ararikingura. Elisa aramubwira ati “Rasa.” Ararasa. Aravuga ati “Ni umwambi w’Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya, kuko uzatsinda Abasiriya muri Afeka kugeza aho uzabatsembera.”

18 Aramubwira ati “Enda imyambi.” Arayenda. Abwira umwami w’Abisirayeli ati “Yikubite hasi.” Ayikubita hasi gatatu arekera aho.

19 Umuntu w’Imana aramurakarira aramubwira ati “Iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira. Ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa.”

20 Bukeye Elisa arapfa, baramuhamba. Undi mwaka utashye, ibitero by’Abamowabu bitera icyo gihugu.

21 Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa. Nuko intumbi igwiriye amagufwa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.

22 Hazayeli umwami w’i Siriya yarenganyaga Abisirayeli ibihe byose ku ngoma ya Yehowahazi.

23 Ariko Uwiteka abagirira neza arabababarira, abitaho ku bw’isezerano yasezeranije Aburahamu na Isaka na Yakobo, ntiyashaka kubarimbura cyangwa kubaca muri icyo gihe.

24 Bukeye Hazayeli umwami w’i Siriya aratanga, maze umuhungu we Benihadadi yima ingoma ye.

25 Hanyuma Yehowasi mwene Yehowahazi agarura imidugudu Benihadadi mwene Hazayeli yari yaranyaze se Yehowahazi mu ntambara. Yehowasi amutsinda gatatu, agarura imidugudu ya Isirayeli.

2 Bami 14

Umwami w’Abisirayeli arwana n’umwami w’Abayuda

1 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli, Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda yarimye.

2 Atangira gutegeka amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yehoyadina w’i Yerusalemu.

3 Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, ariko ntiyahwanije na sekuruza Dawidi, ahubwo yakoraga n’ibyo se Yowasi yakoraga byose.

4 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro.

5 Bukeye ubwami bwe bumaze gukomera, arahōra yica abo bagaragu be bari barishe se, ari umwami.

6 Ariko abana b’abo bicanyi ntiyabica nk’uko byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose, uko Uwiteka yategetse ngo “Ba se w’abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, ngo ahubwo umuntu wese azahōrwe icye cyaha.”

7 Bukeye yica mu Bedomu abantu inzovu imwe abatsinda mu kibaya cy’umunyu, atera i Sela arahatsinda, ahahimba Yokitēli na bugingo n’ubu.

8 Hanyuma Amasiya yohereza intumwa kuri Yehowasi mwene Yehowahazi mwene Yehu umwami w’Abisirayeli ati “Vayo twibonanire.”

9 Yehowasi umwami w’Abisirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’Abayuda ati “Igitovu cy’i Lebanoni cyatumye ku mwerezi w’i Lebanoni kiti ‘Umuhungu wanjye umushyingire umukobwa wawe.’ Bukeye inyamaswa yo mu kibira cy’i Lebanoni iragikandagira.

10 Icyakora watsinze i Bwedomu, mu mutima wawe uriyogeza. Nuko byirate, ariko ugume imuhira. Ni iki gituma wishyira mu bitari ibyawe ngo bikugirire nabi, ukagwa wowe ubwawe hamwe n’Abayuda?”

11 Ariko Amasiya ntiyabyitaho. Nuko Yehowasi umwami w’Abisirayeli arazamuka asanga Amasiya umwami w’Abayuda, bahanganira i Betishemeshi hari ah’Abayuda.

12 Abayuda baneshwa n’Abisirayeli, umuntu wese ahungira mu ihema rye.

13 Maze Yehowasi umwami w’Abisirayeli afatira Amasiya umwami w’Abayuda mwene Yowasi mwene Ahaziya i Betishemeshi, ajya i Yerusalemu, asenya inkike z’amabuye z’i Yerusalemu, uhereye ku irembo rya Efurayimu ukageza ku irembo ryo ku mfuruka, hose hari mikono magana ane.

14 Anyagayo izahabu n’ifeza zose, n’ibintu byose byabonetse mu nzu y’Uwiteka, no mu by’ubutunzi bwo mu nzu y’umwami, anyagayo abantu babajyana ho ingwate asubira i Samariya.

15 Nuko indi mirimo ya Yehowasi yakoze, n’imbaraga ze n’uko yarwanye na Amasiya umwami w’Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

16 Hanyuma Yehowasi aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa i Samariya hamwe n’abami b’Abisirayeli, maze umuhungu we Yerobowamu yima ingoma ye.

17 Yehowasi mwene Yehowahazi umwami w’Abisirayeli amaze gutanga, Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda amara indi myaka cumi n’itanu akiriho.

18 Iyindi mirimo ya Amasiya, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

19 Bukeye abantu bamugambanirira i Yerusalemu, ahungira i Lakishi. Bohereza abamukurikira i Lakishi bamutsindayo.

20 Bikoreza intumbi ye amafarashi bayizana i Yerusalemu, bayihambayo hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi.

21 Nuko abantu bose b’Abayuda bimika Uziyango yime ingoma ya se Amasiya, kandi yari amaze imyaka cumi n’itandatu avutse.

22 Ni we wubatse Elati ahagarura i Buyuda, umwami amaze gutanga asanze ba sekuruza.

23 Mu mwaka wa cumi n’itanu wo ku ngoma ya Amasiya mwene Yowasi umwami w’Abayuda, Yerobowamu mwene Yehowasi yimye i Samariya, amara imyaka mirongo ine n’umwe ari ku ngoma.

24 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

25 Maze agarura urugabano rwa Isirayeli, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku Nyanja ya Araba, nk’uko Uwiteka Imana ya Isirayeli yavugiye mu mugaragu wayo w’umuhanuzi Yona, mwene Amitayi w’i Gatiheferi.

26 Kuko Uwiteka yabonye ko umubabaro w’Abisirayeli ari mubi cyane, uhereye ku mbata ukagera ku b’umudendezo, kandi nta n’umwe wasigaye ngo arengere Abisirayeli.

27 Nuko Uwiteka ntiyavuze ko azatsemba izina rya Isirayeli ngo rishire munsi y’ijuru, ahubwo abakirisha ukuboko kwa Yerobowamu mwene Yehowasi.

28 Nuko indi mirimo ya Yerobowamu n’ibyo yakoze byose n’imbaraga ze, n’uko yarwanaga akagarurira Isirayeli i Damasiko n’i Hamati hari ah’Abayuda, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

29 Hanyuma Yerobowamu aratanga asanga ba sekuruza, abami b’Abisirayeli, maze umuhungu we Zekariya yima ingoma ye.

2 Bami 15

Ibyo ku ngoma ya Uziya

1 Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w’Abisirayeli, Uziya mwene Amasiya umwami w’Abayuda yarimye.

2 Ajya ku ngoma amaze imyaka cumi n’itandatu avutse, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Kandi nyina yitwaga Yekoliya w’i Yerusalemu.

3 Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo se Amasiya yakoze byose.

4 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu mu ngoro.

5 Hanyuma Uwiteka ateza umwami ibibembe arinda atanga akiri umubembe, akajya arara mu nzu y’akato. Nuko Yotamu umwana we yategekaga mu cyimbo cye, agacira imanza abantu bo mu gihugu.

6 Nuko indi mirimo ya Uziya n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

7 Bukeye Uziya aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Yotamu yima ingoma ye.

Uko abami b’Abisirayeli bakurikiranye

8 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Zekariya mwene Yerobowamu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara amezi atandatu ari ku ngoma.

9 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko ba sekuruza bakoraga, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

10 Bukeye Shalumu mwene Yabeshi aramugomera, aramukubita amutsinda imbere ya rubanda, yima mu cyimbo cye.

11 Nuko indi mirimo ya Zekariya yanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli.

12 Iryo ni ryo jambo Uwiteka yabwiye Yehu ati “Abana bawe kugeza ku buvivi bazicara ku ntebe y’ubwami bw’Abisirayeli.” Nuko birasohora.

13 Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Shalumu mwene Yabeshi yarimye, amara ukwezi kumwe i Samariya ari ku ngoma.

14 Hanyuma Menahemu mwene Gadi ava i Tirusa arazamuka ajya i Samariya, yicirayo Shalumu mwene Yabeshi. Amaze kumwica yima mu cyimbo cye.

15 Nuko indi mirimo ya Shalumu n’ubugome bwe byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli.

16 Bukeye Menahemu ava i Tirusa atera i Tipusa, ahatsindana n’abari barimo bose n’ibihugu byaho. Icyatumye ahatsinda, ni uko banze kumwugururira amarembo, maze abagore batwite bari barimo bose arabafomoza.

17 Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Menahemu mwene Gadi yimye muri Isirayeli, amara imyaka cumi i Samariya ari ku ngoma.

18 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka. Mu gihe yari akiriho, ntiyaretse ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

19 Bukeye Puli umwami wa Ashuri atera igihugu. Menahemu ni ko guhongera Puli italanto z’ifeza igihumbi, kugira ngo amutize amaboko abone uko akomera mu bwami bwe.

20 Kandi Menahemu yari yatse abakomeye mu Bisirayeli b’abatunzi bose ifeza, umuntu wese muri bo yamwatse shekeli z’ifeza mirongo itanu, ngo azihe umwami wa Ashuri. Nuko umwami wa Ashuri arakimirana ntiyaguma muri icyo gihugu.

21 Nuko indi mirimo ya Menahemu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

22 Bukeye Menahemu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Pekahiya yima ingoma ye.

23 Mu mwaka wa mirongo itanu wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Pekahiya mwene Menahemu yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.

24 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

25 Bukeye Peka mwene Remaliya umutware we aramugomera, amwicana na Arugobu na Ariyeha i Samariya, mu nzu y’igihome yo mu rugo rw’ibwami. Yari kumwe n’Abanyagaleyadi mirongo itanu, nuko amaze kumwica yima mu cyimbo cye.

26 Ariko indi mirimo ya Pekahiya n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli.

27 Mu mwaka wa mirongo itanu n’ibiri wo ku ngoma ya Uziya umwami w’Abayuda, Peka mwene Remaliya yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka makumyabiri ari ku ngoma.

28 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, ntiyareka ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli ngo bacumure.

29 Ku ngoma ya Peka umwami w’Abisirayeli, Tigulatipileseri umwami wa Ashuri araza, atsinda Iyoni n’Abelibetimāka n’i Yanowa, n’i Kedeshi n’i Hasori, n’i Galeyadi n’i Galilaya, n’igihugu cyose cya Nafutali, abajyana ari imbohe.

30 Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yotamu mwene Uziya, Hoseya mwene Ela yagomeye Peka mwene Remaliya, aramutera aramwica, aherako yima mu cyimbo cye.

31 Ariko indi mirimo ya Peka n’ibyo yakoze byose, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli.

32 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli, Yotamu mwene Uziya umwami w’Abayuda yarimye.

33 Ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, ayimaraho imyaka cumi n’itandatu i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yerusha, mwene Sadoki.

34 Akora ibishimwa imbere y’Uwiteka: yakoraga uko se Uziya yakoraga kose.

35 Ariko ingoro zari zitakuweho, abantu bari bagitamba ibitambo, bakosereza imibavu muri izo ngoro. Yotamu ni we wubatse irembo ry’inzu y’Uwiteka ryo haruguru.

36 Ariko indi mirimo ya Yotamu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

37 Muri iyo minsi ni ho Uwiteka yatangiye kohereza Resini umwami w’i Siriya na Peka mwene Remaliya kurwanya Abayuda.

38 Hanyuma Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na ba sekuruza mu mudugudu wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Ahazi yima ingoma ye.

2 Bami 16

Ibyo ku ngoma ya Ahazi

1 Mu mwaka wa cumi n’irindwi wo ku ngoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi mwene Yotamu umwami w’Abayuda yarimye,

2 ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri avutse, amara imyaka makumyabiri n’itandatu i Yerusalemu ari ku ngoma, ariko ntiyakora ibishimwa imbere y’Uwiteka Imana ye, nka sekuruza Dawidi.

3 Ahubwo agendana ingeso z’abami b’Abisirayeli, ndetse acisha umuhungu we mu muriro akurikije ibizira byakorwaga n’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.

4 Yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu ngoro no mu mpinga z’imisozi no munsi y’igiti kibisi cyose.

5 Bukeye Resini umwami w’i Siriya na Peka mwene Remaliya umwami w’Abisirayeli, barazamuka batera i Yerusalemu bagota Ahazi, ariko ntibashobora kumunesha.

6 Icyo gihe Resini umwami w’i Siriya agarurira Abasiriya Elati, yirukanayo Abayuda maze Abasiriya baza Elati, baturayo na bugingo n’ubu.

7 Ahazi abibonye atyo, atuma kuri Tigulatipileseri umwami wa Ashuri ati “Ndi umugaragu wawe kandi ndi n’umwana wawe. Zamuka unkize umwami w’i Siriya n’umwami w’Abisirayeli bampagurukiye.”

8 Ahazi yenda ifeza n’izahabu zibonetse mu nzu y’Uwiteka no mu by’ubutunzi byo mu nzu y’umwami, abyoherereza umwami wa Ashuri ho ituro.

9 Nuko umwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko arahatsinda, maze ajyana abaho ari imbohe i Kiri, kandi yica Resini.

10 Bukeye Ahazi ajya i Damasiko guhura na Tigulatipileseri umwami wa Ashuri. Umwami Ahazi agezeyo abona igicaniro cyaho, yoherereza Uriya umutambyi ishusho yacyo n’urugero rwacyo uko cyakozwe kose.

11 Nuko Uriya umutambyi yubaka igicaniro nk’icyo, akurikije urugero rwose Umwami Ahazi yamwoherereje ari i Damasiko. Uko ni ko Uriya umutambyi yacyubatse, kugira ngo umwami Ahazi nava i Damasiko azasange cyuzuye.

12 Bukeye umwami ava i Damasiko, abona igicaniro aracyegera, agitambiraho.

13 Hejuru yacyo atambiraho igitambo cyoswa, atura ituro ry’ifu y’impeke, asukaho n’amaturo ye y’ibyokunywa, aminjagiraho amaraso y’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro.

14 Kandi icyotero cy’umuringa cyari imbere y’Uwiteka, agikura aho cyari kiri imbere y’inzu hagati y’icyotero n’inzu y’Uwiteka, agishyira iruhande rw’icyo gicaniro cye rwerekeye ikasikazi.

15 Nuko Umwami Ahazi ategeka Uriya umutambyi ati “Ku gicaniro kinini abe ari ho ujya utambira igitambo cyoswa cyo mu gitondo, uture ituro ry’ifu y’impeke rya nimugoroba, kandi n’igitambo cy’umwami cyoswa, n’ituro rye ry’ifu y’impeke, hamwe n’igitambo cyoswa cya rubanda rwose rwo mu gihugu, n’ituro ryabo ry’ifu y’impeke, n’amaturo yabo y’ibyokunywa, uminjagire amaraso yose y’igitambo cyoswa, n’ay’ikindi gitambo, ariko icyotero cy’umuringa kizabaho ku bwanjye, njye nkigishirizaho Imana inama.”

16 Uko ni ko Uriya umutambyi yagenzaga, uko Umwami Ahazi yategetse kose.

17 Maze Umwami Ahazi atemaho ibisate by’ibitereko, avanaho n’igikarabiro. Kandi akuraho igikarabiro kidendeje cyari giteretse ku bishushanyo by’inka byakozwe mu miringa, agitereka ku mabuye ashashwe.

18 Kandi ibaraza ry’isabato risakawe ryari ryubatswe ku nzu y’Uwiteka, n’irembo ryo ku gikari ry’umwami ubwe, arabihindura ku bw’umwami wa Ashuri.

19 Ariko indi mirimo Ahazi yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

20 Hanyuma Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Hezekiya yima ingoma ye.

2 Bami 17

Abashuri banyaga Abisirayeli

1 Mu mwaka wa cumi n’ibiri wo ku ngoma ya Ahazi umwami w’Abayuda, Hoseya mwene Ela yimye muri Isirayeli i Samariya, amara imyaka cyenda ari ku ngoma.

2 Akora ibyangwa n’Uwiteka, ariko ntiyahwanije n’abami b’Abisirayeli bamubanjirije.

3 Bukeye Shalumaneseri umwami wa Ashuri, arazamuka atera Hoseyaaramutsinda. Hoseya ahinduka umuhakwa, amuzanira amakoro.

4 Ariko hanyuma umwami wa Ashuri abona ko Hoseya amugambanira, kuko yohereje intumwa ku mwami wa Egiputa witwa So, kandi yari atagiha umwami wa Ashuri amakoro, nk’uko yari asanzwe agenza uko umwaka utashye. Ni cyo cyatumye umwami wa Ashuri amushyira mu nzu y’imbohe, amubohesha iminyururu.

5 Bukeye umwami wa Ashuri arazamuka yubika igihugu cyose, ajya i Samariya amarayo imyaka itatu ahagose.

6 Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze i Samariya, ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri abatuza i Hala, n’i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y’Abamedi.

Ibyaha by’ubupagani bituma Abisirayeli bajyanwa ho iminyago

7 Ibyo byatewe n’uko Abisirayeli bari bacumuye ku Uwiteka Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, mu maboko ya Farawo umwami wa Egiputa, bakubaha izindi mana,

8 bakagendera mu migenzo y’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo, no mu migenzo yashyizweho n’abami b’Abisirayeli.

9 Kandi Abisirayeli bajyaga bakora ibidatunganye rwihishwa bagacumura ku Uwiteka, bakiyubakira ingoro mu midugudu yabo yose, uhereye ku minara y’abarinzi ukageza ku midugudu igoswe n’inkike.

10 Bashinga inkingi na Asherimu mu mpinga z’imisozi miremire yose, no munsi y’igiti kibisi cyose.

11 Bakajya bosereza imibavu mu ngoro zose, nk’uko ayo mahanga Uwiteka yirukanye imbere yabo yagenzaga, bagakora ibidakwiriye barakaza Uwiteka.

12 Bagakorera ibigirwamana ibyo Uwiteka yabihanangirije ati “Ntimukagenze mutyo.”

13 Kandi Uwiteka yajyaga ahamiriza Abisirayeli n’Abayuda, abivugiye mu bahanuzi bose no muri bamenya bose ati “Nimuhindukire mureke ingeso zanyu mbi, mwitondere amategeko yanjye n’amateka mukurikije ibyo nategetse ba sogokuruza byose, nkajya mbibategekesha abagaragu banjye b’abahanuzi.”

14 Ariko banga kumva, ahubwo bagamika amajosi nk’uko ba sekuruza bagiraga, ntibizera Uwiteka Imana yabo,

15 bakanga amateka ye n’isezerano yasezeranye na ba sekuruza, n’ibyo yabahamirije. Kandi bagakurikira ibitagira umumaro bahinduka nka byo, bagakurikiza abanyamahanga bari babagose, abo Uwiteka yabihanangirije kutabigana.

16 Nuko bareka amategeko yose y’Uwiteka Imana yabo, biremera ibishushanyo by’inyana ebyiri biyagijwe kandi n’icya Ashera, baramya ingabo zo mu ijuru bakorera Bāli,

17 bakanyuza abana babo b’abahungu n’ab’abakobwa mu muriro, bakaragura bakaroga, bakigurira gukora ibyangwa n’Uwiteka kugira ngo bamurakaze.

18 Ibyo byatumye Uwiteka arakarira Abisirayeli cyane, abirukana imbere ye ntihagira usigara keretse umuryango w’Abayuda wonyine.

19 Ariko Abayuda na bo ntibitondera amategeko y’Uwiteka Imana yabo, ahubwo bagendera mu mategeko Abisirayeli bishyiriyeho.

20 Nuko Uwiteka yanga urubyaro rw’Abisirayeli rwose, arababurabuza abahāna mu maboko y’abanyazi, kugeza ubwo yabaciye imbere ye,

21 kuko yatanyuye Abisirayeli ku nzu ya Dawidi, bakiyimikira Yerobowamu mwene Nebati, maze Yerobowamu abuza Abisirayeli gukurikira Uwiteka, abahata gukora icyaha gikomeye.

22 Abisirayeli bagendera mu byaha Yerobowamu yakoraga byose, ntibabireka

23 kugeza ubwo Uwiteka yakuye Abisirayeli imbere ye, nk’uko yabivugiye mu bagaragu be b’abahanuzi bose. Uko ni ko Abisirayeli bakuwe mu gihugu cyabo, bajyanwa muri Ashuri na bugingo n’ubu.

Umwami wa Ashuri yimurira abantu be mu midugudu y’Abisirayeli

24 Hanyuma umwami wa Ashuri yimura abantu i Babuloni n’i Kuta n’i Awa, n’i Hamati n’i Sefaravayimu, abatuza mu midugudu y’i Samariya mu byimbo by’Abisirayeli. Baraza bahindūra i Samariya, baguma mu midugudu yaho.

25 Ariko bakihatura ntibubaha Uwiteka. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza intare, zikabicamo bamwe.

26 Ni ko kubwira umwami wa Ashuri bati “Ba banyamahanga wimuye ukabatuza mu midugudu y’i Samariya, ntibazi imihango y’Imana y’icyo gihugu. Ni cyo cyatumye ibateza intare, none zirabica kuko batazi imihango y’Imana y’icyo gihugu.”

27 Nuko umwami wa Ashuri arategeka ati “Nimujyane umwe mu batambyi mwavanyeyo, agende abeyo ajye abigisha imihango y’Imana y’icyo gihugu.”

28 Nuko umwe mu batambyi bari barakuwe i Samariya araza, atura i Beteli, abigisha uko bakwiriye kubaha Uwiteka.

29 Ariko ab’amahanga yose biremera ibigirwamana byabo, babishyira mu ngoro Abasamariya bari barubatse, ishyanga ryose uko ryaturaga mu midugudu yaryo.

30 Ab’i Babuloni biremera Sukotibenoti, ab’i Kuta biremera Nerugali, ab’i Hamati biremera Ashima.

31 Abawa biremera Nibuhazi na Tarutaki, ab’i Sefaravayimu batwikiraga abana babo Adurameleki na Anameleki, imana z’i Sefaravayimu.

32 Nuko bubahaga Uwiteka, kandi bamwe muri bo babagiraga abatambyi bo mu ngoro bo kujya babatambira mu ngoro.

33 Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo, uko imigenzo y’amahanga bimuwemo yagenzaga.

34 N’ubu baracyagenza uko bagenzaga kera, ntibubaha Uwiteka, ntibakurikiza amateka cyangwa imihango cyangwa amategeko Uwiteka yategetse bene Yakobo, uwo yahimbye Isirayeli.

35 Abo ni bo Uwiteka yasezeranije isezerano, akabihanangiriza ati “Ntimukubahe izindi mana, ntimukazunamire ngo muzikorere, cyangwa ngo muzitambire ibitambo.

36 Ahubwo Uwiteka wabakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n’amaboko yāgirije, abe ari we mwubaha, mujye mumwunamira, kandi abe ari we mutambira ibitambo.

37 Kandi amateka n’imihango n’amategeko n’ibyo yategetse akabibandikira, abe ari byo mujya mwitondera iteka ryose, ntimukagire izindi mana mwubaha.

38 Nuko isezerano nasezeranye namwe ntimuzaryibagirwe, kandi ntimukubahe izindi mana.

39 Ahubwo mujye mwubaha Uwiteka Imana yanyu, ni yo izabakiza amaboko y’abanzi banyu bose.”

40 Ariko ntibabyitaho, ahubwo bakomeza ingeso zabo za kera.

41 Nuko ayo mahanga yubahaga Uwiteka, ariko bagakorera n’ibishushanyo byabo bibajwe, n’abana babo n’abuzukuru babo bakomeza kugenza batyo. Uko ba sekuruza bagenzaga, na bo ni ko bagenza na bugingo ubu.

2 Bami 18

Umwami wa Ashuri anesha Abisirayeli, abajyana ho iminyago

1 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Hoseya mwene Ela umwami w’Abisirayeli, Hezekiya mwene Ahazi umwami w’Abayuda yarimye,

2 ajya ku ngoma amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka makumyabiri n’icyenda i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Abiya mwene Zekariya.

3 Uwo akora ibishimwa imbere y’Uwiteka nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoraga byose.

4 Asenya ingoro, amenagura inkingi, atema Ashera, avunagura igishushanyo cy’inzoka Mose yacuze mu miringa, kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari bakicyosereza imibavu. Bacyitaga Nehushitani.

5 Hezekiya yiringiraga Uwiteka Imana ya Isirayeli. Mu bami bose b’Abayuda bamuherutse nta wahwanye na we, no mu bamubanjirije

6 kuko yomatanye n’Uwiteka ntareke kumukurikira, ahubwo akitondera amategeko yategetse Mose.

7 Uwiteka yabanaga na we, akabashishwa byose aho yajyaga hose. Bukeye agandira umwami wa Ashuri, ntiyaba akimukorera.

8 Atsinda Abafilisitiya bari mu minara y’abarinzi n’abo mu midugudu igoswe n’inkike, ahindūra igihugu cyose kugeza i Gaza n’ingabano zaho.

9 Mu mwaka wa kane wo ku ngoma y’Umwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi wa Hoseya mwene Ela umwami w’Abisirayeli, Shalumaneseri umwami wa Ashuri yazamutse atera i Samariya, arahagota.

10 Hashize imyaka itatu barahanesha. Haneshejwe mu mwaka wa gatandatu wo ku ngoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Hoseya umwami w’Abisirayeli.

11 Umwami wa Ashuri aherako ajyana Abisirayeli ho iminyago muri Ashuri, abatuza i Hala n’i Habora ku ruzi Gozani, no mu midugudu y’Abamedi,

12 kuko Abisirayeli batumviye Uwiteka Imana yabo, ahubwo bakica isezerano ryayo n’ibyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse byose, banga kubyumva no kubikora.

Umwami wa Ashuri atera i Buyuda

13 Mu mwaka wa cumi n’ine wo ku ngoma y’Umwami Hezekiya, Senakeribu umwami wa Ashuri yarazamutse atera imidugudu yose y’i Buyuda yari igoswe n’inkike, arayitsinda.

14 Bukeye Hezekiya umwami w’Abayuda atuma ku mwami wa Ashuri i Lakishi ati “Ndakwisabye ndeka. Nzi ko nagucumuyeho, icyo untegeka ndacyemera.” Nuko umwami wa Ashuri aca Hezekiya umwami w’Abayuda icyiru cy’italanto z’ifeza magana atatu, n’iz’izahabu mirongo itatu.

15 Nuko Hezekiya amuha ifeza zose zari zibonetse mu nzu y’Uwiteka, no mu by’ubutunzi byo mu nzu y’umwami.

16 Icyo gihe Hezekiya akura izahabu ku nzugi z’urusengero rw’Uwiteka, n’izo ku nkingi Umwami Hezekiya yari yateyeho, aziha umwami wa Ashuri.

17 Bukeye umwami wa Ashuri ari i Lakishi, atuma Taritani na Rabusarisa na Rabushake ku Mwami Hezekiya i Yerusalemu, bari kumwe n’ingabo nyinshi. Nuko barazamuka bajya i Yerusalemu. Bagezeyo bahagarara ku mukore w’ikidendezi cyo haruguru, cyari ku nzira yo mu gisambu cy’umumeshi.

18 Baherako bahamagaza umwami, haza Eliyakimu mwene Hilukiya umunyarugo, na Shebuna umwanditsi, na Yowa mwene Asafu umucurabwenge, barabasanga.

19 Rabushake arababwira ati “Nimubwire Hezekiya nonaha muti ‘Umwami mukuru, umwami wa Ashuri aradutumye ngo: Ibyo byiringiro byawe ni byiringiro ki?

20 Uribwira, ariko ibyo wibwira ni iby’ubusa, ngo dufite imigambi n’amaboko byo kurwana. Ariko uwo wiringiye ni nde watuma umugandira?

21 Erega wiringiye urubingo rusadutseho intwaro, ni rwo Egiputa, umuntu yarwishingikirizaho, rwamucumita mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo umwami wa Egiputa amerera abamwiringira.’

22 “Kandi nimuvuga muti ‘Twiringiye Uwiteka Imana yacu’, mbese si yo Hezekiya yasenyeye ingoro n’ibicaniro byayo, akabwira Abayuda n’ab’i Yerusalemu ati ‘Muzajye muramya muri imbere y’iki cyotero cy’i Yerusalemu?’

23 Nuko rero usezerane na databuja umwami wa Ashuri, ubwanjye nzaguha amafarashi ibihumbi bibiri niba wowe ubwawe wazibonera abayajyaho.

24 Wabasha ute kwirukana umutware n’umwe muto mu bagaragu ba databuja, kandi wiringiye Abanyegiputa ko bazaguha amagare y’intambara n’abagendera ku mafarashi?

25 Ngo mbese azamutse gutera aha, akaharimbura atabitegetswe n’Uwiteka? Ngo Uwiteka ni we wamubwiye ati ‘Zamuka utere icyo gihugu, ukirimbure.’ ”

26 Eliyakimu mwene Hilukiya, na Shebuna na Yowa basubiza Rabushake bati “Turakwinginze, vugana natwe n’abagaragu bawe mu Runyaramaya kuko turwumva, ariko we kuvugana natwe mu Ruyuda ngo aba bantu bari ku nkike babyumve.”

27 Nuko Rabushake arabasubiza ati “Mbese ugira ngo databuja yantumye kuri shobuja namwe kubabwira ayo magambo? Ntiyantumye kuri aba bicaye ku nkike, kugira ngo barire amabyi yabo banywere inkari yabo hamwe namwe?”

28 Maze Rabushake arahagarara, arangurura ijwi rirenga mu rurimi rw’Abayuda ati “Nimwumve ijambo ry’umwami mukuru, umwami wa Ashuri.

29 Uwo mwami arantumye ngo Hezekiya ntabashuke, kuko atazabasha kubakiza amaboko ye.

30 Hezekiya ntabiringize Uwiteka, ababwira ngo ni ukuri Uwiteka azadukiza, kandi ngo uyu murwa ntuzahabwa umwami wa Ashuri.

31 Mwe kumvira Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri adutumye ngo mwuzure na we, musohoke mumusange, umuntu wese abone uko arya ku muzabibu we no ku mutini we, n’uko anywa amazi yo mu iriba rye,

32 ngo kugeza ubwo azaza akabajyana mu gihugu gihwanye n’icyanyu, kirimo ingano na vino n’imitsima n’inzabibu, n’igihugu kirimo amavuta y’imyelayo n’ubuki. Ngo ntimuzapfa, ahubwo muzarama. Nuko mwe kumvira Hezekiya nabashukashuka ngo ‘Uwiteka azadukiza.’

33 Mbese hari indi mana mu mana z’abanyamahanga yigeze gukiza igihugu cyayo amaboko y’umwami wa Ashuri?

34 Imana z’i Hamati n’iza Arupadi ziri he? Imana z’i Sefaravayimu n’iz’i Hena n’iza Iva ziri he? Ngo mbese zakijije ab’i Samariya amaboko ye?

35 Ngo mu mana zose zo muri ibyo bihugu izakijije igihugu cyazo amaboko ye ni izihe, byabemeza ko Uwiteka yamukiza i Yerusalemu.”

36 Abantu baraceceka ntibagira icyo bamusubiza, kuko umwami yari yategetse ngo “Ntimugire icyo mumusubiza.”

37 Hanyuma Eliyakimu mwene Hilukiya w’umunyarugo, na Shebuna w’umwanditsi, na Yowa mwene Asafu w’umucurabwenge, baraza basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo, bamubwira amagambo ya Rabushake.

2 Bami 19

Gusenga kwa Hezekiya

1 Umwami Hezekiya abyumvise, ashishimura imyambaro ye yambara ibigunira, aherako yinjira mu nzu y’Uwiteka.

2 Maze yohereza Eliyakimu w’umunyarugo we, na Shebuna w’umwanditsi, n’abakuru bo mu batambyi bambaye ibigunira, kwa Yesaya w’umuhanuzi mwene Amosi.

3 Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘Uyu munsi ni umunsi w’umubabaro n’ibihano no gushinyagurirwa, kuko abana benda kuvuka, kandi nta mbaraga zo kubabyara.

4 Ahari Uwiteka Imana yawe yumvise amagambo ya Rabushake yose, shebuja umwami wa Ashuri yamutumye gutuka Imana ihoraho. Ngira ngo Uwiteka Imana yawe yabahanira ayo magambo yumvise. Nuko rero terura amashengesho yawe, usabire abantu basigaye.’ ”

5 Nuko abagaragu b’Umwami Hezekiya bajya kwa Yesaya.

6 Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse.

7 Nzamushyiramo undi mutima. Ubwo azumva impuha azasubira mu gihugu cye, kandi nagerayo nzamwicisha inkota.’ ”

8 Hanyuma Rabushake asubirayo, asanga umwami wa Ashuri arwanya i Libuna, kuko yari yumvise ko yavuye i Lakishi.

9 Bukeye uwo mwami yumva bavuga kuri Tiruhaka umwami wa Etiyopiya bati “Dore yaguteye kukurwanya.” Abyumvise yongera gutuma kuri Hezekiya ati

10 “Nimugende mubwire Hezekiya umwami w’Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri.’

11 Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?

12 Mbese imana z’abanyamahanga, ba sogokuruza banjye barimbuye zarabakijije, ab’i Gozani n’i Harani, n’i Resefu n’Abanyedeni bari i Telasari?

13 Umwami w’i Hamati ari he? N’umwami wa Arupadi n’umwami w’umurwa w’i Sefaravayimu, n’uw’i Hena n’uwa Iva?”

14 Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka.

15 Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi.

16 Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho.

17 Icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n’ibihugu byayo,

18 bajugunye imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana, ahubwo zaremwe n’intoki z’abantu mu biti no mu mabuye. Ni cyo cyatumye bazirimbura.

19 Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye, kugira ngo abami bo mu isi bose bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana.”

Yesaya ahanura ibizaba ku mwami wa Ashuri azize umurengwe

20 Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye.

21 Iri ni ryo jambo Uwiteka yamuvuzeho ngo ‘Umukobwa w’inkumi w’i Siyoni arakuneguye, araguseka akagushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe.

22 Ngo ni nde watonganije ukamutuka? Uwo wakanitse ukamureba igitsure ni nde? Ni Uwera wa Isirayeli.

23 Watukiye Uwiteka mu ntumwa zawe uravuga uti: Nzamukanye igitero cyinshi cy’amagare yanjye y’intambara, ngeze mu mpinga z’imisozi, mu mirenge yo hagati ya Lebanoni. Nzatema imyerezi yaho miremire, n’imiberoshi yaho myiza cyane, kandi nzinjira mu ijuru ryaho ryo mu ishyamba hagati, mu isambu yaho yera.

24 Nafukuye amazi y’ayandi mahanga ndayanywa. Nzakamisha inzuzi zo muri Egiputa zose ibirenge byanjye.’

25 “Ntiwumvise uko nabigenjeje kera, mbigambiriyemu gihe cyashize, none ndabishohoje, kugira ngo urimbure imidugudu igoswe n’inkike, uyihindure ibirundo by’amatongo.

26 Ni cyo cyatumaga abaturage bayo bagira intege nke, bagakuka umutima bagakorwa n’isoni, bakaraba nk’ubwatsi bwo ku gasozi, nk’ubwatsi bukimera, cyangwa ubwatsi bumera hejuru y’inzu, cyangwa nk’ingano zirumbye zikiri nto.

27 “Ariko nzi imyicarire yawe, n’imitabarire yawe n’imitabarukire yawe, n’uburakari wandakariye.

28 Kuko uburakari wandakariye n’umurengwe wawe byangeze mu matwi, nzagushyira umuringa wanjye mu mazuru n’icyuma mu kanwa, ngusubize mu nzira yakuzanye.

29 “Nuko reroweho Hezekiya, iki ni cyo kizakubera ikimenyetso. Muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyo, mu mwaka wa kabiri muzarya imicwira yabyo, mu wa gatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazo.

30 Kandi abo mu nzu ya Yuda basigaye bacitse ku icumu, bazongera gushora imizi hasi, kandi hejuru bazera imbuto.

31 Kuko muri Yerusalemu hazasohoka igice gisigaye, kandi ku musozi wa Siyoni hazasohokayo abazacika ku icumu. Ishyaka ry’Uwiteka rizabisohoza.

32 “Ni cyo cyatumye Uwiteka avuga iby’umwami wa Ashuri ngo ntabwo azagera kuri uyu murwa, kandi ntazaharasa umwambi we, haba no kuhiyerekanira n’ingabo ye, kandi ntazaharunda ikirundo cyo kuririraho.

33 Inzira yamuzanye ni yo izamusubizayo, ntabwo azagera kuri uyu murwa, ni ko Uwiteka avuze.

34 Nzarinda uyu murwa nywukize ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.”

Ingabo za Senakeribu zirimbuka

35 Maze mu ijoro ry’uwo munsi, marayika w’Uwiteka arasohoka atera urugerero rw’Abashuri, yica ingabo zabo agahumbi n’inzovu umunani n’ibihumbi bitanu. Abantu babyutse kare mu gitondo, basanga ingabo zose ari imirambo.

36 Nuko Senakeribu umwami wa Ashuri arahava, asubirayo atura i Nineve.

37 Bukeye ari mu ngoro y’imana ye Nisiroki aramya, Adurameleki na Shareseri abahungu be, baraza bamwicisha inkota, baherako bacikira mu gihugu cya Ararati. Maze umuhungu we Esarihadoni yima ingoma ye.