2 Bami 20

Hezekiya yongerwa imyaka yo kubaho

1 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa. Bukeye umuhanuzi Yesaya mwene Amosi aramusanga aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Tegeka iby’inzu yawe kuko utazakira, ahubwo ugiye gutanga.’ ”

2 Hezekiya yerekera ivure, atakambira Uwiteka ati

3 “Ndakwinginze Uwiteka, uyu munsi wibuke ko najyaga ngendera mu by’ukuri imbere yawe n’umutima utunganye, ngakora ibishimwa imbere yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.

4 Ariko Yesaya ataragera mu murwa hagati, ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riramubwira riti

5 “Subirayo, ubwire Hezekiya umutware w’ubwoko bwanjye uti ‘Uwiteka Imana ya sogokuruza Dawidi iravuze ngo: Numvise gusenga kwawe mbona n’amarira yawe. Dore nzagukiza, ku munsi wa gatatu uzazamuke ujye mu nzu y’Uwiteka.

6 Kandi ku kubaho kwawe nzongeraho indi myaka cumi n’itanu, kandi nzagukizanya n’uyu murwa, mbakize umwami wa Ashuri, nzawurinda ku bwanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.’ ”

7 Yesaya arongera aravuga ati “Nimuzane umubumbe w’imbuto z’umutini.” Barawuzana bawushyira ku kirashi yari arwaye, aherako arakira.

8 Hezekiya abaza Yesaya ati “Ni kimenyetso ki cyerekana ko Uwiteka azamvura, kandi ko nzazamuka nkajya mu nzu y’Uwiteka ku munsi wa gatatu?”

9 Yesaya aramusubiza ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka aguhaye, gihamya yuko Uwiteka azasohoza icyo avuze. Urashaka ko igicucu kijya imbere intambwe cumi, cyangwa ko gisubira inyuma intambwe cumi?”

10 Hezekiya aramusubiza ati “Biroroshye yuko igicucu kijya imbere intambwe cumi, ahubwo nigisubire inyuma intambwe cumi.”

11 Nuko umuhanuzi Yesaya atakambira Uwiteka, Uwiteka ahera aho igicucu cyari kigeze mu rugero rwa Ahazi, agisubiza inyuma intambwe cumi.

Hezekiya amurikira intumwa z’i Babuloni ubutunzi bwe

12 Icyo gihe Berodaki Baladani mwene Baladani umwami w’i Babuloni yoherereza Hezekiya inzandiko n’amaturo, kuko yari yumvise uko Hezekiya yarwaye.

13 Maze Hezekiya yakira intumwa ze, azimurikira inzu y’ububiko bwe yose yabikagamo ibintu bye by’igiciro cyinshi, ifeza n’izahabu n’imibavu n’amavuta y’igiciro cyinshi, n’inzu ibikwamo intwaro zo kurwanisha, n’iby’ubutunzi bibonetse mu nzu ye byose. Nta kintu na kimwe cyo mu nzu ye cyangwa mu gihugu cye cyose Hezekiya atazeretse.

14 Bukeye umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza ati “Ba bagabo bavuze iki, kandi baje aho uri baturutse he?”

Hezekiya aramusubiza ati “Baturutse mu gihugu cya kure cy’i Babuloni.”

15 Arongera aramubaza ati “Mu rugo rwawe babonyemo iki?” Hezekiya aramusubiza ati “Ibiri mu rugo rwanjye byose barabibonye. Nta kintu na kimwe mu byo ntunze ntaberetse.”

16 Yesaya abwira Hezekiya ati “Umva ijambo ry’Uwiteka:

17 Igihe kizaza, ibiri mu rugo rwawe byose, n’ibyo ba sogokuruza babitse kugeza ubu, bizajyanwa i Babuloni. Nta kintu kizasigara, ni ko Uwiteka avuze.

18 Kandi abahungu bawe uzibyarira mu nda yawe, bazabajyana babagire inkone zo kuba mu nzu y’umwami w’i Babuloni.”

19 Hezekiya abwira Yesaya ati “Ijambo ry’Uwiteka uvuze ni ryiza.” Arongera aravuga ati “None se si byiza, niba hazabaho amahoro n’iby’ukuri nkiriho?”

20 Ariko indi mirimo ya Hezekiya n’imbaraga ze zose, n’uko yafukuye ikidendezi agaca umukore wo kuzana amazi mu murwa, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

21 Nuko Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Manase yima ingoma ye.

2 Bami 21

Umwami Manase akora ibyangwa n’Uwiteka

1 Manase yimye amaze imyaka cumi n’ibiri avutse, amara imyaka mirongo itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hefusiba.

2 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, akurikiza ibizira by’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.

3 Yongera kubaka ingoro se Hezekiya yari yarashenye yubaka n’ibicaniro bya Bāli, arema Ashera nk’uko Ahabu umwami w’Abisirayeli yabigenzaga, aramya ingabo zo mu ijuru zose, arazikorera.

4 Yubaka ibicaniro mu nzu y’Uwiteka yari yaravuzeho ati “I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.”

5 Kandi yubakira ingabo zo mu ijuru zose ibicaniro mu bikari byombi by’inzu y’Uwiteka.

6 Anyuza umuhungu we mu muriro, akajya araguza akaroga, agashikisha abashitsi, akaraguza abapfumu, akora ibyaha byinshi cyane imbere y’Uwiteka ngo amurakaze.

7 Aremesha igishushanyo cya Ashera kibajwe, agihagarika muri ya nzu Uwiteka yabwiraga Dawidi n’umuhungu we Salomo ati “Muri iyi nzu n’i Yerusalemu, mpatoranije mu miryango yose ya Isirayeli, ni ho nzashyira izina ryanjye iteka ryose.”

8 Kandi ati “Sinzongera kuzerereza Abisirayeli ngo mbimure mu gihugu nahaye ba sekuruza babo, niba bazitondera ibyo nabategetse byose, n’amategeko yose umugaragu wanjye Mose yabategetse.”

9 Ariko ntibumvira, ahubwo Manase abashukashuka gukora ibyaha biruta iby’amahanga Uwiteka yarimburiye imbere y’Abisirayeli.

10 Bukeye Uwiteka avugira mu bagaragu be b’abahanuzi ati

11 “Ubwo Manase umwami w’Abayuda akoze ibi bizira, agakora ibibi biruta ibyo Abamori bamubanjirije bakoze byose, akononesha Abayuda ibishushanyo bye bisengwa,

12 ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore ngiye guteza i Yerusalemu n’i Buyuda ibyago bikomeye, bituma ubyumvise wese yumva amatwi avugamo injereri.

13 Kandi nzageresha i Yerusalemu umugozi w’i Samariya, na timazi y’inzu ya Ahabu. Kandi nzahanagura i Yerusalemu nk’uko umuntu ahanagura isahane, yarangiza akayubika.

14 Ariko nzareka igice gisigaye cya gakondo yanjye, mbahāne mu maboko y’ababisha babo, bahinduke umuhigo n’umunyago by’ababisha babo bose,

15 kuko bakoze ibyangwa imbere yanjye bakandakaza, uhereye igihe ba sekuruza babo baviriye muri Egiputa na bugingo n’ubu.’ ”

16 Kandi Manase yavushije amaraso menshi y’abatacumuye, kugeza aho yayujurije i Yerusalemu hose, akahasanganya, abyongera ku cyaha cye yoheje Abayuda ngo bacumure, bakore ibyangwa n’Uwiteka.

17 Ariko indi mirimo ya Manase n’ibyo yakoze byose n’icyaha yakoze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

18 Nuko Manase aratanga asanga ba sekuruza, ahambwa mu murima wo ku rugo rwe wari umurima wa Uza, maze umuhungu we Amoni yima ingoma ye.

Ibya Amoni

19 Amoni yimye amaze imyaka makumyabiri n’ibiri avutse, amara imyaka ibiri i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Meshulemeti mwene Harusi w’i Yotuba.

20 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka nk’uko se Manase yakoraga.

21 Yagendanaga ingeso zose se yagendanaga, akajya akorera ibishushanyo se yakoreraga, akabiramya.

22 Yimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza, ntagendere mu nzira zayo.

23 Hanyuma abagaragu ba Amoni baramugambanira, bamutsinda mu nzu ye.

24 Maze abantu b’icyo gihugu bica abagambaniye Umwami Amoni bose, baherako bimika umuhungu we Yosiya ingoma ye.

25 Ariko indi mirimo Amoni yakoze, mbese ntiyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

26 Nuko bamuhamba mu mva ye mu murima wa Uza, maze umuhungu we Yosiya yima ingoma ye.

2 Bami 22

Iby’ingoma ya Yosiya

1 Yosiya yimye amaze imyaka munani avutse, amara imyaka mirongo itatu n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Yedida mwene Adaya w’i Bosikati.

2 Ariko we akora ibishimwa imbere y’Uwiteka, agendana ingeso nziza za sekuruza Dawidi zose, ntiyakebakeba.

Asanisha inzu y’Imana, babona igitabo cy’amateka

3 Kandi Umwami Yosiya amaze imyaka cumi n’umunani avutse, atuma umwanditsi we Shafani mwene Asaliya mwene Meshulamu mu nzu y’Uwiteka ati

4 “Zamuka usange Hilukiya umutambyi mukuru, umubwire abare ifeza zizanwa mu nzu y’Uwiteka, izo abarinzi b’urugi basonzoranije mu bantu,

5 bazihe abategeka umurimo wo mu nzu y’Uwiteka, kugira ngo zihembwe abakozi bo muri iyo nzu y’Uwiteka, basane aho isenyutse,

6 nk’ababaji n’abubatsi n’abubakisha amabuye, kandi izindi bazigure ibiti n’amabuye abajwe byo gusana inzu.

7 Ariko izo feza babahaye ntibagombaga kuzibamurikisha, kuko bakoraga ari abiringiwe.”

Abasannyi babona igitabo cy’amategeko

8 Bukeye Hilukiya umutambyi mukuru abwira Shafani umwanditsi ati “Ntoye igitabo cy’amategeko mu nzu y’Uwiteka.” Hilukiya aherako agiha Shafani umwanditsi, aragisoma.

9 Hanyuma umwanditsi Shafani asubira ibwami, atekereza umwami uko byagenze ati “Abagaragu bawe basutse mu masaho ifeza zabonetse mu nzu y’Uwiteka, baziha abakoresha imirimo yo mu nzu y’Uwiteka.”

10 Shafani umwanditsi arongera abwira umwami ati “Kandi Hilukiya umutambyi ampaye igitabo.” Nuko Shafani agisomera imbere y’umwami.

11 Umwami amaze kumva amagambo yo muri icyo gitabo cy’amategeko, ashishimura imyambaro ye.

12 Umwami aherako ategeka Hilukiya umutambyi, na Ahikamu mwene Shafani, na Akibori mwene Mikaya, na Shafani umwanditsi, na Asaya umugaragu w’umwami ati

13 “Nimugende mumbarize Uwiteka, jye n’aba bantu n’Abayuda bose, iby’amagambo yo muri iki gitabo cyabonetse mu nzu y’Uwiteka, kuko uburakari bw’Uwiteka budukongerejwe ari bwinshi, ku bwa ba sogokuruza batumviye amagambo yo muri iki gitabo, ntibakore ibyo twandikiwe byose.”

14 Nuko Hilukiya umutambyi, na Ahikamu na Akibori, na Shafani na Asaya, baragenda basanga umuhanuzikazi. Hulida muka Shalumu umuhungu wa Tikuva, mwene Haruhasi umubitsi w’imyambaro (kandi uwo mugore yari atuye i Yerusalemu mu gice cyaho cya kabiri), bavugana na we.

15 Arababwira ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo nimubwire uwo mugabo wabantumyeho muti

16 ‘Uwiteka aravuze ngo dore nzateza ibyago aha hantu n’abahatuye, nk’uko byanditswe mu magambo yo muri cya gitabo yose umwami w’Abayuda yasomye,

17 kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, bakandakarisha ibyo bakoresha amaboko yabo byose. Ni cyo gitumye uburakari bwanjye bukongerezwa aha hantu, ntibuzimywe.’

18 Ariko umwami w’Abayuda wabatumye kumbaza, mumubwire muti ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuga ku magambo wumvise iti:

19 Kuko umutima wawe wari woroheje ubwo wumvaga ibyo navuze kuri aha hantu n’abaturage baho, ko hazahinduka umusaka n’ikivume ukicisha bugufi imbere y’Uwiteka, ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise, ni ko Uwiteka avuze.

20 Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyago nzateza aha hantu.’ ”

Baherako baraza babitekerereza umwami.

2 Bami 23

Yosiya agarura abantu ku Mana, arwanya iby’ubupagani

1 Maze umwami atumira abakuru b’Abayuda n’ab’i Yerusalemu bose, bateranira aho ari.

2 Bageze aho, umwami arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, hamwe n’abagabo b’Abayuda bose n’ab’i Yerusalemu bose, bajyana na we n’abatambyi n’abahanuzi n’abantu bose, aboroheje n’abakomeye. Amagambo yose yo muri icyo gitabo cy’isezerano cyabonetse mu nzu y’Uwiteka, arayabasomera barayumva.

3 Maze umwami ahagarara iruhande rw’inkingi, asezeranira imbere y’Uwiteka ko azakurikira Uwiteka, akitondera amategeko ye n’ibyo yahamije, n’amateka ye abishyizeho umutima we wose n’ubugingo bwe bwose, kugira ngo asohoze amagambo y’iryo sezerano ryanditswe muri icyo gitabo. Maze abantu bose barahagarara bihamiriza iryo sezerano.

4 Nuko umwami ategeka Hilukiya umutambyi mukuru, n’abatambyi bari mu mwanya wa kabiri n’abarinzi b’inzugi, gukura mu rusengero rw’Uwiteka ibintu byose byaremewe Bāli na Ashera n’ingabo zose zo mu ijuru, abitwikira inyuma y’i Yerusalemu mu kabande k’i Kidironi, umuyonga wabyo awujyana i Beteli.

5 Yirukana abatambyi b’ikigirwamana bashyizweho n’abami b’Abayuda kujya bosereza imibavu mu ngoro zo mu midugudu y’i Buyuda n’ahateganye n’i Yerusalemu hose, agakuraho n’abandi boserezaga Bāli imibavu, bakayosereza n’izuba n’ukwezi n’inyenyeri n’ingabo zose zo mu ijuru.

6 Akura igishushanyo cya Ashera mu nzu y’Uwiteka, akijyana inyuma y’i Yerusalemu ku kagezi kitwa Kidironi agitwikira kuri ako kagezi, aragisiribanga kiba umuyonga. Uwo muyonga wacyo aherako awusesa ku bituro by’abakene.

7 Asenya amazu y’abatinganyi yari mu nzu y’Uwiteka, aho abagore baboheraga inyegamo zo gukingira igishushanyo cya Ashera.

8 Akura abatambyi bose bo mu midugudu y’i Buyuda, yangiza ingoro aho abatambyi boserezaga imibavu, uhereye i Geba ukageza i Bērisheba, asenya ingoro zo ku marembo, imwe yari ku irembo ryo kwa Yosuwa igisonga cy’umurwa, iyindi yari ibumoso bw’irembo ry’uwo murwa.

9 Abatambyi bo mu ngoro ntibarakazamuka ngo bajye ku cyotero cy’Uwiteka i Yerusalemu, ahubwo bajyaga basangira na bene wabo imitsima idasembuwe.

10 Kandi yangiza n’i Tofeti hari mu gikombe cya bene Hinomu, ngo he kugira umuntu wese unyuriza Moleki umwana we w’umuhungu cyangwa w’umukobwa mu muriro.

11 Akuraho amafarashi abami b’Abayuda bari baraterekereje izuba, ahajya mu nzu y’Uwiteka iruhande rw’inzu ya Natanimeleki umunyanzu hahereranye n’urusengero, atwika n’amagare yari yaraterekerejwe izuba.

12 Kandi ibicaniro byari hejuru y’inzu ya Ahazi yo hejuru, ibyo abami b’Abayuda bari barubatse, n’ibyo Manase yari yarubatse mu bikari byombi by’inzu y’Uwiteka, na byo umwami arabisenya. Amaze kubimenagura abikurayo, umukungugu wabyo awujugunya mu kagezi kitwa Kidironi.

13 Kandi ingoro zari ziteganye n’i Yerusalemu, zari iburyo bw’umusozi w’irimbukiro, izo Salomo umwami wa Isirayeli yubakiye Ashitoreti ikizira cy’Abasidoni, na Kemoshi ikizira cy’Abamowabu, na Milikomu ikizira cy’Abamoni, umwami arabyangiza.

14 Avunagura inkingi, atema ibishushanyo bya Ashera, kandi aho byabaga ahuzuza amagufwa y’abantu.

Yosiya asohoza ibyahanuwe ku ngoma ya Yerobowamu

15 Kandi igicaniro cy’i Beteli n’ingoro Yerobowamu mwene Nebati yubatse, ari we woheje Abisirayeli ngo bacumure, icyo gicaniro n’iyo ngoro arabisenya atwika iyo ngoro, arabisiribanga biba umuyonga, atwika n’igishushanyo cya Ashera.

16 Yosiyaagikora ibyo, arakebuka abona ibituro byari ku musozi. Yohereza abantu bataburura amagufwa muri ibyo bituro, ayatwikira kuri icyo gicaniro aracyangiza, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryari riri wa muntu w’Imana yari yaravuze.

17 Yosiya aravuga ati “Kiriya gishushanyo ndeba ni rwibutso ki?”

Abanyarurembo baramusubiza bati “Ni igituro cy’umuntu w’Imana waturutse i Buyuda, ahanurira ku gicaniro cy’i Beteli ibyo ukoze ibyo.”

18 Umwami aravuga ati “We nimumureke, ntihagire umuntu utaburura amagufwa ye.”

Nuko amagufwa ye barayareka bareka n’ay’umuhanuzi wavuye i Samariya.

19 Kandi amazu yose y’ingo zo mu midugudu y’i Samariya abami b’Abisirayeli bari barubatse barakaza Uwiteka, Yosiya ayakuraho ayagenza uko yagenje ay’i Beteli kose.

20 Yicira abatambyi bose bo mu ngoro zari zihari ku bicaniro byazo abitwikiraho amagufwa y’abantu,birangiyeasubira i Yerusalemu.

Baziririza Pasika

21 Hanyuma umwami ategeka abantu bose ati “Nimuziririze Uwiteka Imana yanyu Pasika, nk’uko byanditswe muri cya gitabo cy’isezerano.”

22 Ntabwo baherukaga kuziririza Pasika bihwanye n’ubwo, uhereye igihe abacamanza baciraga Abisirayeli imanza, kugeza ubwo haba no ku ngoma zose z’abami b’Abisirayeli n’iz’ab’Abayuda.

23 Pasika iyo yaziririjwe mu mwaka wa cumi n’umunani w’Umwami Yosiya, bayiziririza Uwiteka i Yerusalemu.

24 Kandi abashitsi n’abapfumu na terafimu n’ibishushanyo bisengwa, n’ibizira byose byabonetse mu Buyuda n’i Yerusalemu, na byo Yosiya abikuraho, kugira ngo asohoze amagambo y’amategeko yanditswe mu gitabo Hilukiya umutambyi yabonye mu nzu y’Uwiteka.

25 Kandi nta mwami mu bamubanjirije wari uhwanye na we, wahindukiriye Uwiteka n’umutima we wose n’ubugingo bwe bwose n’imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose, ndetse no mu bamuherutse nta wahwanye na we.

26 Ariko rero Uwiteka ntiyahindukiye ngo areke uburakari bwe bugurumana yarakariye Abayuda, abahoye ibyo Manase yakoreye kumurakaza byose.

27 Uwiteka aravuga ati “Nzakura Abayuda imbere yanjye nk’uko nakuyeho Abisirayeli, kandi nzahakana Yerusalemu iyo, umurwa nitoranirije n’inzu nari naravuzeho nti ‘Ni mo izina ryanjye rizaba.’ ”

28 Ariko indi mirimo ya Yosiya n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

29 Ku ngoma ya Yosiya, Farawo Neko umwami wa Egiputa arazamuka atera umwami wa Ashuri ku ruzi Ufurate. Umwami Yosiya na we atera Farawo, ariko Farawo amutsinda i Megido.

30 Abagaragu be bakura intumbi ye i Megido, bayishyira mu igare ry’intambara bamujyana i Yerusalemu, bamuhamba mu mva ye.

Abantu bo mu gihugu bajyana Yowahazi mwene Yosiya, bamwimikisha amavuta bamugira umwami, yima ingoma ya se.

31 Yowahazi yimye amaze imyaka makumyabiri n’itatu avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.

32 Akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo ba sekuruza bakoraga byose.

33 Hanyuma Farawo Neko amubohera i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, kugira ngo adategeka i Yerusalemu. Abo mu gihugucy’Abayudaabaca icyiru cy’italanto z’ifeza ijana, n’italanto imwe y’izahabu.

34 Maze Farawo Neko yimika Eliyakimu mwene Yosiya asimbura se ku ngoma, ahindura izina rye amuhimba Yehoyakimu. Nuko avanayo Yowahazi, amujyana muri Egiputa agwayo.

35 Maze Yehoyakimu aha Farawo izo feza n’izahabu, ariko ategeka abo mu gihugu cy’Abayuda ko ari bo bazitanga nk’uko Farawo yategetse. Yaka umuntu wese wo mu gihugu ifeza n’izahabu uko yazibacaga, ngo abihe Farawo Neko.

36 Yehoyakimu uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n’itanu avutse, amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Zebida umukobwa wa Pedaya w’i Ruma.

37 Yakoze ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo ba sekuruza bakoze byose.

2 Bami 24

Nebukadinezari atsinda i Yerusalemu

1 Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arabatera, Yehoyakimu amuyoboka imyaka itatu. Ariko iyo myaka ishize aramuhindukaka, aramugomera.

2 Maze Uwiteka amuteza ibitero by’Abakaludaya n’Abasiriya n’Abamowabu n’Abamoni, arabohereza abateza i Buyuda ngo baharimbure, nk’uko Uwiteka yari yavugiye mu bagaragu be b’abahanuzi.

3 Ni ukuri, itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryatumye ibyo biba ku Bayuda, kugira ngo abīkure imbere abahōye ibicumuro Manase yacumuye byose,

4 n’amaraso y’abatacumuye yavushije, kuko yujuje i Yerusalemu amaraso y’abatacumuye, Uwiteka yanga kubimubabarira.

5 Ariko indi mirimo ya Yehoyakimu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

6 Nuko Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Yehoyakini yima ingoma ye.

7 Ariko umwami wa Egiputa ntiyongeye kuva mu gihugu cye, kuko umwami w’i Babuloni yahindūye ibihugu by’umwami wa Egiputa byose, uhereye ku kagezi ka Egiputa ukageza ku ruzi Ufurate.

8 Yehoyakini yimye amaze imyaka cumi n’umunani avutse, amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Nehushita, umukobwa wa Elunatani w’i Yerusalemu.

9 Na we akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo se yakoze byose.

10 Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, barazamuka batera i Yerusalemu bagota uwo murwa.

11 Bukeye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni arihagurukira ubwe, atera uwo murwa abagaragu be bakiwugose.

12 Nuko Yehoyakini umwami w’Abayuda arasohoka yitanga kuri uwo mwami w’i Babuloni, we na nyina n’abagaragu be, n’ibikomangoma bye n’abatware be. Uwo mwami w’i Babuloni, mu mwaka wa munani ari ku ngoma ni bwo yafashe Yehoyakini.

13 Asahura iby’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka byose n’ibyo mu nzu y’umwami, amenagura ibintu by’izahabu byo mu rusengero rw’Uwiteka byose Salomo umwami wa Isirayeli yaremye, nk’uko Uwiteka yavuze.

14 Ajyana ab’i Yerusalemu bose ari imbohe, hamwe n’ibikomangoma n’abanyambaraga bose n’intwari. Imbohe zose zari inzovu imwe hamwe n’abanyabukorikori b’abahanga n’abacuzi. Nta wasigaye keretse abatindi hanyuma y’abandi bo muri icyo gihugu.

15 Nuko ajyana Yehoyakini i Babuloni n’umugabekazi n’abagore b’umwami, n’inkone ze n’abatware b’ibihugu, abakura i Yerusalemu abajyana i Babuloni ari imbohe.

16 Kandi abantu bose b’abanyambaraga uko ari ibihumbi birindwi n’abanyabukorikori b’abahanga n’abacuzi uko ari igihumbi, bose bari abanyambaraga bazi iby’intambara. Abo ni bo umwami w’i Babuloni yajyanye i Babuloni ari imbohe.

17 Nuko umwami yimika Mataniya se wabo wa Yehoyakini, ahindura izina rye amuhimba Sedekiya.

18 Sedekiya uwo yimye amaze imyaka makumyabiri n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Hamutali, umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.

19 Na we akora ibyangwa n’Uwiteka nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.

20 Uburakari bw’Uwiteka ni bwo bwatumye i Yerusalemu n’i Buyuda biba bityo, kugeza ubwo yabirukanye imbere ye. Hanyuma Sedekiya agomera umwami w’i Babuloni.

2 Bami 25

Nebukadinezari yongera kugota i Yerusalemu arahatsinda

1 Mu mwaka wa cyenda wo ku ngoma ya Sedekiya mu kwezi kwa cumi, ku munsi wa cumi muri uko kwezi, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yazanye ingabo ze zose atera i Yerusalemu arahagerereza, bubakaho ibihome impande zose.

2 Nuko bagota uwo murwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe ku ngoma y’umwami Sedekiya.

3 Ku munsi wa cyenda wo mu kwezi kwa kane inzara yabaye nyinshi muri uwo murwa, abantu bo muri icyo gihugu babura ibyokurya.

4 Hanyuma Abakaludaya baca icyuho mu nkike y’umurwa, ingabo zo muri wo zose zirahunga iryo joro, zica mu nzira yo mu irembo ryo hagati y’inkike zihereranye n’umurima w’umwami. Kandi Abakaludaya bari bagose umurwa impande zose, umwami na we aca mu nzira ya Araba.

5 Maze ingabo z’Abakaludaya zikurikira umwami zimufatira mu kibaya cy’i Yeriko, ingabo ze zose ziratatana, ziramuhāna.

6 Nuko bafata umwami, baramuzamura bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula, bamucira urubanza.

7 Abahungu be babamwicira imbere, na we bamunogoramo amaso bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babuloni.

8 Nuko mu kwezi kwa gatanu ku munsi wa karindwi wako, ari wo mwaka wa cumi n’icyenda ku ngoma y’umwami Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, Nebuzaradani umutware w’abarinzi, umugaragu w’umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.

9 Agezeyo atwika inzu y’Uwiteka n’inzu y’umwami, n’amazu yose y’i Yerusalemu arayatwika.

10 Maze ingabo z’Abakaludaya zose zari kumwe n’umutware w’abarinzi, zisenya inkike z’i Yerusalemu impande zose.

11 Bukeye abantu bari basigaye mu murwa, n’abari bakeje umwami w’i Babuloni na rubanda rusigaye, abo Nebuzaradani umutware w’abarinzi abajyana ari imbohe.

12 Ariko uwo mutware w’abarinzi ahasiga abantu baho b’abatindi hanyuma y’abandi, kujya bicira inzabibu bagahinga.

13 Kandi inkingi z’imiringa zari mu nzu y’Uwiteka n’ibitereko n’igikarabiro kidendeje cy’umuringa cyari mu nzu y’Uwiteka, Abakaludaya barabimenagura, bajyana imiringa yabyo i Babuloni.

14 Bajyana n’ibibindi n’ibyuma byo kuyora ivu, n’ibifashi n’indosho n’ibintu by’imiringa bakoreshaga byose, n’ibyotero n’ibyungu.

15 Kandi uwo mutware w’abarinzi ajyana ibintu by’izahabu n’iby’ifeza.

16 Za nkingi zombi na cya gikarabiro kidendeje n’ibitereko Salomo yakoreye gushyira mu nzu y’Uwiteka, imiringa yabyo byose ntiyagiraga akagero.

17 Inkingi imwe uburebure bwayo bwari mikono cumi n’umunani, kandi umutwe wayo wacuzwe mu miringa, uburebure bwawo bwari mikono itatu, hasobekeranijeho ibisa n’urushundura hariho n’imbuto z’amakomamanga, byose byari imiringa. Kandi inkingi ya kabiri na yo yariho bene ibyo hamwe n’ibisa n’urushundura.

Abari basigaye i Yerusalemu bajyanwa ho iminyago i Babuloni

18 Bukeye umutware w’abarinzi afata Seraya umutambyi mukuru, na Zefaniya umutambyi wa kabiri n’abarinzi b’irembo batatu,

19 kandi muri uwo murwa ahafatira umutware w’ingabo, n’abagabo batanu b’ibyegera by’umwami yasanze aho, n’umwanditsi w’umugaba w’ingabo wakoranyaga ingabo zo muri icyo gihugu, n’abagabo mirongo itandatu bo muri rubanda yasanze mu murwa.

20 Nuko Nebuzaradani umutware w’abarinzi, arabajyana abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula.

21 Umwami w’i Babuloni abicira i Ribula mu gihugu cy’i Hamati.

Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago bakurwa mu gihugu cyabo.

22 Kandi abantu basigaye mu gihugu cy’i Buyuda, abo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yaretse, abaha Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kujya abategeka.

23 Hanyuma abatware b’ingabo bose hamwe n’ingabo zabo bumvise ko umwami w’i Babuloni yahaye Gedaliya ubutware, baraza basanga Gedaliya i Misipa. Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa, na Yāzaniya umuhungu wa wa Munyamāka hamwe n’ingabo zabo.

24 Gedaliya abarahirana n’ingabo zabo ati “Ntimutinye abagaragu b’Abakaludaya, mugume mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni ho muzaba amahoro.”

25 Ariko mu kwezi kwa karindwi, Ishimayeli mwene Netaniya mwene Elishama w’igikomangoma araza azanye n’abantu cumi, bica Gedaliya n’Abayuda n’Abakaludaya bari kumwe na we i Misipa.

26 Abantu bose, aboroheje n’abakomeye n’abatware b’ingabo, baherako barahaguruka bajya Egiputa kuko batinye Abakaludaya.

27 Mu mwaka wa mirongo itanu n’irindwi Yehoyakini umwami w’Abayuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n’abiri ku munsi wa makumyabiri n’irindwi wako, Evili Merodaki umwami w’i Babuloni mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ye, asubiza Yehoyakini umwami w’Abayuda icyubahiro amuvana mu nzu y’imbohe. Ubwo hari mu mwaka yimyemo.

28 Amubwirana ineza, yubahiriza intebe ye kuyirutisha iz’abandi bami bamubagaho i Babuloni.

29 Amukura mu myambaro y’imbohe amwambika imyiza, akajya asangira na we iminsi yose yo kubaho kwe.

30 Umwami yamuhaga ibimutunga igerero rya buri munsi, iminsi yose yo kubaho kwe.

1 Bami 1

Dawidi akiriho yimika Salomo

1 Umwami Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, bakamworosa imyenda ntasusurukirwe.

2 Nuko abagaragu be baramubwira bati “Mwami nyagasani, bagushakire umukobwa w’inkumi abane nawe, ajye agukuyakuya agupfumbate, kugira ngo ususurukirwe, nyagasani.”

3 Nuko bashaka umukobwa mwiza mu bihugu byose bya Isirayeli, babona Abisagi w’i Shunemu bamuzanira umwami.

4 Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuya umwami amukorera, ariko umwami ntiyamumenya.

5 Hanyuma Adoniya mwene Hagiti arikuza ati “Nzaba umwami.” Yitunganiriza amagare n’abagendera ku mafarashi, n’abagabo mirongo itanu bo kujya bagenda imbere ye, baca isibo.

6 Icyakora se ntabwo yigeze kumucyaha byatuma arakara ati “Ibyo wabitewe n’iki?” Adoniya yari umuntu w’uburanga cyane, kandi yavutse akurikira Abusalomu mwa se.

7 Bukeye ajya inama na Yowabu mwene Seruya na Abiyatari umutambyi, baramukurikira bamutiza amaboko.

8 Ariko Sadoki umutambyi na Benaya mwene Yehoyada na Natani umuhanuzi, na Shimeyi na Reyi za ntwari za Dawidi, bo ntibaragahuza na Adoniya.

9 Hanyuma Adoniya yenda inka n’intama bibyibushye abyicira ku gitare cy’i Zoheleti hateganye na Enirogeli, ararika bene se, abana b’umwami bose, n’Abayuda bose b’abagaragu b’umwami.

10 Ariko umuhanuzi Natani na Benaya na za ntwari, na Salomo mwene se, bo ntiyabararika.

11 Maze Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo ati “Ntiwumvise ko Adoniya mwene Hagiti yiyimitse kandi databuja Dawidi atabizi?

12 Nuko none ndakwinginze, ngwino nkugire inama kugira ngo ukize amagara yawe n’ay’umuhungu wawe Salomo.

13 Dore genda usange Umwami Dawidi umubwire uti ‘Mwami nyagasani ntiwarahiye umuja wawe uti: Ni ukuri, umuhungu wawe Salomo azima maze gutanga. Kandi uti: Ni we uzima ingoma yanjye? None ni iki gitumye Adoniya yimye?’

14 Nuko ukivugana n’umwami nanjye ndi bwinjire ngukurikire, mpamye amagambo yawe.”

15 Nuko Batisheba asanga umwami aho yari ari ku murere, ariko umwami yari ashaje cyane, kandi Abisagi w’i Shunemu yabaga aho amukorera.

16 Batisheba arunama aramya umwami. Umwami aramubaza ati “Hari icyo ushaka?”

17 Aramusubiza ati “Nyagasani, warahiye Uwiteka Imana yawe, ubwira umuja wawe uti ‘Ni ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami bwanjye.’

18 Ariko none mwami nyagasani, Adoniya yimye utabizi.

19 Ubu yishe inka n’intama by’imishishe byinshi cyane, ararika abana b’umwami bose na Abiyatari umutambyi na Yowabu umugaba w’ingabo, ariko umugaragu wawe Salomo ntiyamuraritse.

20 Nuko none mwami nyagasani, Abisirayeli bose baguteze amaso ngo ubamenyeshe ūzima ingoma yawe, umaze gutanga.

21 Kandi dore mwami nyagasani, numara gutanga ugasanga ba sogokuruza, utabigenjeje utyo jyewe n’umuhungu wanjye Salomo twakwitwa abagome.”

22 Akivugana n’umwami, umuhanuzi Natani arinjira.

23 Babwira umwami bati “Nguyu umuhanuzi Natani araje.” Ageze imbere y’umwami amwikubita imbere yubamye.

24 Natani abaza umwami ati “Harya, mwami nyagasani, ni wowe wavuze ngo Adoniya ni we uzima umaze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami?

25 Dore uyu munsi yamanutse yica inka n’intama by’imishishe byinshi cyane, ararika abana b’umwami bose n’abatware b’ingabo na Abiyatari umutambyi, ubu bararya baranywera imbere ye, bavuga ngo ‘Umwami Adoniya aragahoraho.’

26 Ariko jyewe umugaragu wawe na Sadoki umutambyi, na Benaya mwene Yehoyada n’umugaragu wawe Salomo ntiyaturaritse.

27 Mbese ibyo byabaye ku itegeko ry’umwami databuja, kandi utabwiye abagaragu bawe ūzicara ku ntebe y’umwami databuja, umaze gutanga?”

28 Umwami aramubwira ati “Mpamagarira Batisheba.” Baramuhamagara aritaba, ahagarara imbere y’umwami.

29 Nuko umwami ararahira ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wacunguye amagara yanjye mu byago byose,

30 uko nakurahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli nti ‘Ni ukuri umuhungu wawe Salomo ni we uzima maze gutanga, akicara ku ntebe y’ubwami mu cyimbo cyanjye’, ni ukuri ni ko ndi bubitegeke uyu munsi.”

31 Batisheba yunama imbere y’umwami aramuramya, aravuga ati “Umwami nyagasani aragahoraho.”

32 Umwami Dawidi aravuga ati “Nimumpamagarire Sadoki umutambyi, n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada.” Bitaba umwami.

33 Nuko umwami arababwira ati “Mujyane n’abagaragu ba shobuja, kandi muhekeshe umuhungu wanjye Salomo ku yanjye nyumbu, mumanukane na we mujye i Gihoni.

34 Nuko umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani nibagerayo, bamwimikishirizeyo amavuta abe umwami wa Isirayeli, maze muvuze ikondera muti ‘Umwami Salomo aragahoraho.’

35 Muhereko muzamuke mumukurikiye aze yicare ku ntebe y’ubwami bwanjye, kuko azaba umwami mu cyimbo cyanjye, kandi ari we nategetse kuba umwami w’Abisirayeli n’uw’Abayuda.”

36 Nuko Benaya mwene Yehoyada asubiza umwami ati “Amen. Uwiteka Imana y’umwami databuja na yo ibihamye.

37 Nk’uko Uwiteka yabanaga n’umwami databuja abe ari ko azabana na Salomo, akomeze ingoma ye kugira ngo irushe iy’umwami databuja gukomera.”

38 Nuko umutambyi Sadoki n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n’Abakereti n’Abapeleti baramanuka bahekesha Salomo ku nyumbu y’Umwami Dawidi, bamujyana i Gihoni.

39 Umutambyi Sadoki aherako akura ihembe ry’amavuta mu ihema ayimikisha Salomo, maze bavuza ikondera abantu bose bashyira ejuru bati “Umwami Salomo aragahoraho.”

40 Nuko abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyironge, baranezerwa cyane isi irasaduka ku bw’urusaku rwabo.

41 Maze Adoniya n’abo yari yararitse bari kumwe bose barabyumva, bari bakimara kurya. Yowabu yumvise ijwi ry’ikondera aravuga ati “Se ariko urwo rusaku ni urw’iki ko umurwa uvurunganye?”

42 Akibivuga haza Yonatani mwene Abiyatari umutambyi, Adoniya aramubwira ati “Injira kuko uri umuntu ukomeye kandi uzanye inkuru nziza.”

43 Yonatani abwira Adoniya ati “Ni ukuri, Umwami Dawidi databuja yimitse Salomo ngo abe umwami.

44 Kandi umwami yamwohereje hamwe na Sadoki umutambyi, n’umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n’Abakereti n’Abapeleti bamuhekesha ku nyumbu y’umwami.

45 Sadoki umutambyi n’umuhanuzi Natani bamwimikiye i Gihoni, ubu barazamutse banezerewe bituma umurwa urangīra. Ni rwo urwo rusaku mwumva.

46 None ubu Salomo yicaye ku ntebe y’ubwami.

47 Kandi abagaragu b’umwami baje basabira Umwami Dawidi databuja umugisha bati ‘Imana yawe ikuze izina rya Salomo kurirutisha iryawe, kandi ikomeze ingoma ye kugira ngo irushe iyawe gukomera.’ Umwami aherako yunama ku gisasiro cye

48 aravuga ati ‘Uwiteka Imana ya Isirayeli ihimbazwe, kuko ari yo itanze uwo kwicara ku ntebe yanjye nkirora.’ ”

49 Maze abo Adoniya yari yararitse baratinya, barahaguruka baragenda umuntu wese aca ukwe.

50 Nuko Adoniya atinya Salomo, arahaguruka aragenda yisunga amahembe y’icyotero.

51 Nuko bajya kubwira Salomo bati “Adoniya yatinye Umwami Salomo ubu yisunze amahembe y’icyotero, ariho aravuga ngo ‘Icyampa Umwami Salomo akandahira uyu munsi ko atazanyicisha inkota jyewe umugaragu we.’ ”

52 Nuko Salomo aravuga ati “Niyerekana ko ari umuntu mwiza nta gasatsi ke kazagwa hasi, ariko nabonekwaho n’icyaha azapfa.”

53 Umwami Salomo aherako yohereza abo kumukura ku cyotero. Araza aramya Umwami Salomo. Salomo aramubwira ati “Itahire.”

1 Bami 2

Dawidi araga Salomo maze aratanga

1 Igihe cya Dawidi cyo gutanga cyenda gusohora, yihanangiriza umuhungu we Salomo aramubwira ati

2 “Ubu ndagiye nk’uko ab’isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo.

3 Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse, n’amateka n’ibyo yahamije nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugira ngo ubashishwe ibyo uzakora byose aho uzagana hose,

4 kugira ngo Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzeho ati ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye mu by’ukuri n’imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose, ntuzabura uzungura ingoma ya Isirayeli.’ Uko ni ko Imana yavuze.

5 “Kandi uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye, n’ibyo yagiriye abagaba bombi b’ingabo za Isirayeli: Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri, ko yabishe akavusha amaraso nk’ayo mu ntambara mu gihe cy’amahoro, akayasīga ku mukandara akenyeje no ku nkweto yari akwese.

6 Nuko uzamugenze uko uzigira inama, ntuzemere ko imvi ze zimanuka amahoro zijya mu mva.

7 “Ariko bene Barizilayi w’Umunyagaleyadi uzabagirire neza, bazajye basangira n’abarira ku meza yawe, kuko ari ko bangiriye igihe nari narahunze mwene so Abusalomu.

8 “Kandi ufite Shimeyi mwene Gera w’Umubenyamini w’i Bahurimu, wamvumye umuvumo mubi umunsi najyaga i Mahanayimu, ariko hanyuma ansanganirira kuri Yorodani murahira Uwiteka nti ‘Sinzakwicisha inkota.’

9 Ariko rero ntuzamubare nk’utariho urubanza, kuko uri umunyabwenge uzamenye uko ukwiriye kumugirira, kandi uzamanure imvi ze zijye mu mva ziriho amaraso wamuvushije.”

10 Nuko Dawidi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi.

11 Kandi imyaka Dawidi yamaze ku ngoma ategeka Abisirayeli yari mirongo ine, kuko yamaze imyaka irindwi ategeka i Heburoni, akamara n’indi mirongo itatu n’itatu i Yerusalemu.

Salomo yima, yica Adoniya

12 Nuko Salomo asubira ku ngoma ya se Dawidi, ubwami bwe burakomezwa cyane.

13 Bukeye Adoniya mwene Hagiti asanga Batisheba nyina wa Salomo. Batisheba aramubaza ati “Uzanywe n’amahoro?”

Na we ati “Ni amahoro.”

14 Kandi ati “Hari icyo nshaka kukubwira.”

Umugabekazi ati “Mbwira.”

15 Aramubwira ati “Uzi ko ubwami bwari ubwanjye, kuko Abisirayeli bose bari bampanze amaso ngo mbe umwami. Ariko hanyuma burahinduka buba ubwa mwene data, kuko yabuhawe n’Uwiteka.

16 Ariko none hari icyo ngusaba ntukinyime.”

Aramusubiza ati “Kivuge.”

17 Aramubwira ati “Ndakwinginze nsabira Umwami Salomo (kuko atabasha kukwima), anshyingire Abisagi w’i Shunemu.”

18 Batisheba aramubwira ati “Nuko ndakuvugira ku mwami.”

19 Batisheba aherako asanga Umwami Salomo ngo avugire Adoniya ibye. Nuko umwami amubonye ahagurutswa no kumusanganira, aramwunamira asubira ku ntebe y’ubwami, ategeka ko bazana intebe y’umugabekazi. Nuko umugabekazi yicara iburyo bwa Salomo.

20 Nuko aravuga ati “Hari icyo ngusaba gito ntukinyime.”

Umwami aramusubiza ati “Nsaba Mubyeyi wanjye, sinakwima.”

21 Aramubwira ati “Reka dushyingire mwene so Adoniya, Abisagi w’i Shunemu.”

22 Nuko Umwami Salomo asubiza nyina ati “Ni iki gituma usabira Adoniya Abisagi w’i Shunemu? Erega wamusabira n’ubwami kuko ari mukuru wanjye, yego! Kandi ugasabira na Abiyatari umutambyi, na Yowabu mwene Seruya.”

23 Umwami Salomo arahira Uwiteka ati “Niba ijambo Adoniya avuze atari iryo kumwicisha, Imana izabimpore ndetse bikabije.

24 Nuko rero ndahiye Uwiteka uhoraho wankomeje, akanshyira ku ngoma ya data Dawidi, akampa inzu idakuka nk’uko yasezeranye, ni ukuri uyu munsi Adoniya baramwica.”

25 Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, aramusumira aramwica.

26 Kandi umwami abwira Abiyatari umutambyi ati “Hoshi, igendere wigire Anatoti mu gikingi cyawe, kuko wari ukwiriye gupfa ariko sindi bukwice muri iki gihe, kuko wajyaga uheka isanduku y’Uwiteka Imana imbere y’umukambwe wanjye Dawidi, kandi kuko wababaranaga na we mu byamubabaje byose.”

27 Uko ni ko Salomo yakuye Abiyatari mu butambyi bw’Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo Uwiteka yavugiye i Shilo ku nzu ya Eli.

Yowabu aricwa

28 Nuko inkuru igera kuri Yowabu, kandi Yowabu yari yarakurikiye Adoniya nubwo atakurikiye Abusalomu. Yowabu abyumvise ahungira mu Ihema ry’Uwiteka, yisunga amahembe y’icyotero.

29 Hanyuma babwira Umwami Salomo bati “Yowabu yahungiye mu Ihema ry’Uwiteka, ubu ari ku cyotero.” Nuko Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada aramubwira ati “Genda umwice.”

30 Benaya aherako aragenda ajya mu Ihema ry’Uwiteka, aramubwira ati “Umwami aravuze ngo ‘Sohoka.’ ”

Na we aramusubiza ati “Oya ahubwo ndagwa aha.”

Benaya aragenda abwira umwami ati “Uku ni ko Yowabu ambwiye kandi ni ko anshubije.”

31 Umwami aramubwira ati “Ubigenze uko yavuze, umwice umuhambe kugira ngo ukure kuri jye no ku nzu y’umukambwe wanjye, amaraso Yowabu yavushije nta mpamvu.

32 Uwiteka araba amuvushije amuhoye ba bantu babiri yasumiye, akabicisha inkota umukambwe wanjye Dawidi atabizi, kandi bari abantu bamuruta ubwiza no gukiranuka: ni bo Abuneri mwene Neri umugaba w’ingabo za Isirayeli, na Amasa mwene Yeteri umugaba w’ingabo z’Abayuda.

33 Uko ni ko amaraso yabo azahorerwa Yowabu n’urubyaro rwe iteka ryose, ariko Dawidi n’urubyaro rwe n’inzu ye n’ingoma ye bizagira amahoro avuye ku Uwiteka iminsi yose.”

34 Nuko Benaya mwene Yehoyada asubirayo aramusumira amutsinda aho. Bamuhamba mu rugo rwe bwite aho yari atuye mu butayu.

35 Hanyuma umwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu cyimbo cye, ngo abe umugaba w’ingabo. Kandi umwami ashyira Sadoki umutambyi mu cyimbo cya Abiyatari.

Salomo ahōra Shimeyi

36 Bukeye umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Wiyubakire inzu i Yerusalemu uyigumemo, ntuzayivemo ngo ugire ahandi ujya.

37 Umunsi wavuyeyo ukambuka akagezi Kidironi, uzamenye neza ko utazabura gupfa. Amaraso yawe azabe ari wowe abaho.”

38 Shimeyi asubiza umwami ati “Ibyo umbwiye ni byiza. Uko uvuze mwami nyagasani, ni ko umugaragu wawe nzabigenza.” Nuko Shimeyi aba i Yerusalemu ahamara iminsi myinshi.

39 Hahise imyaka itatu, abagaragu babiri ba Shimeyi baracika bajya kwa Akishi mwene Māka umwami w’i Gati. Bukeye babwira Shimeyi bati “Abagaragu bawe bari i Gati.”

40 Shimeyi arahaguruka ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajya i Gati kwa Akishi gushaka abagaragu be. Nuko Shimeyi aragenda abakura i Gati.

41 Hanyuma Salomo abwirwa ko Shimeyi yavuye i Yerusalemu, akajya i Gati akagaruka.

42 Umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Harya sinakurahije Uwiteka, nkakwihanangiriza rwose nti ‘Umenye neza ko umunsi wavuyeyo ukagira aho ugana hose, utazabura gupfa’? Ukansubiza uti ‘Ibyo uvuze ni byiza ndabyumvise’?

43 None ni iki cyakubujije kwirinda indahiro y’Uwiteka n’itegeko nagutegetse?”

44 Umwami arongera abwira Shimeyi ati “Mbese aho uribuka ubugome bwawe bwose umutima wawe wakwemeje, ubwo wagomeye umukambwe wanjye Dawidi? Ni cyo kiri butume Uwiteka aguhora ubugome bwawe.

45 Ariko Umwami Salomo we azahabwa umugisha, kandi ingona ya Dawidi izakomezwa imbere y’Uwiteka iminsi yose.”

46 Maze umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica, na we arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nuko ubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo.

1 Bami 3

1 Salomo yuzura na Farawo umwami wa Egiputa arongora umukobwa we, amuzana mu mudugudu wa Dawidi agumayo kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu ye bwite n’iy’Uwiteka, n’inkike zo kugota i Yerusalemu.

2 Icyo gihe abantu batambiraga mu nsengero zo ku tununga, kuko kugeza ubwo hatariho inzu yubakiwe izina ry’Uwiteka.

3 Salomo yakundaga Uwiteka akagendera mu mategeko ya se Dawidi, kandi yajyaga atamba ibitambo, akosereza imibavu mu nsengero zo ku tununga.

Salomo asaba Imana ubwenge

4 Bukeye umwami ajya i Gibeyoni gutambirayo, kuko ari ho akanunga karusha utundi icyubahiro kabaga. Nuko Salomo atambirayo ibitambo byoswa igihumbi.

5 Salomo akiri i Gibeyoni Uwiteka amubonekera mu nzozi nijoro. Imana iramubaza iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.”

6 Salomo aravuga ati “Wagiriye data Dawidi ineza nyinshi, kuko yagendanaga ukuri no gukiranuka imbere yawe agutunganiye mu mutima we, kandi wamugeneye kumugirira iyi neza ikomeye, umuha umwana we ngo yicare ku ntebe y’ubwami bwe nk’uko biri none.

7 Nuko none, Uwiteka Mana yanjye, wimitse umugaragu wawe mu cyimbo cya data Dawidi, ariko ndi umwana muto sinzi iyo biva n’iyo bijya.

8 Kandi umugaragu wawe ndi hagati y’abantu bawe watoranyije, b’ubwoko bukomeye butabarika.

9 Nuko rero, uhe umugaragu wawe umutima ujijutse ngo nshobore gucira abantu bawe imanza, kugira ngo menye gutandukanya ibyiza n’ibibi. Mbese ni nde washobora gucira ubu bwoko bwawe bukomeye imanza?”

10 Maze ayo magambo anezeza Uwiteka, kuko ari yo Salomo yamusabye.

11 Imana iherako ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo usabye ukaba udasabye kurama, ntusabe n’ubutunzi cyangwa ko abanzi bawe bapfa, ahubwo ukisabira ubwenge bwo kumenya guca imanza zitabera,

12 nuko nkugiriye uko unsabye. Dore nguhaye umutima w’ubwenge ujijutse, mu bakubanjirije cyangwa mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe.

13 Kandi nguhaye n’ibyo utansabye, ubutunzi n’icyubahiro bizatuma nta mwami n’umwe wo mu bandi bami uzahwana nawe, iminsi yose yo kubaho kwawe.

14 Nuko kandi nugendera mu nzira zanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko so Dawidi yazigenderagamo, nzakongerera kurama.”

15 Maze Salomo aribambura amenya ko yarotaga. Bukeye asubira i Yerusalemu, ahageze ahagarara imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka ahatambira ibitambo byoswa, n’iby’ishimwe yuko ari amahoro, hanyuma atekeshereza abagaragu be bose ibyokurya.

Salomo acira abagore babiri imanza

16 Bukeye abagore babiri b’abamalaya basanga umwami, bamuhagarara imbere.

17 Umwe muri bo aravuga ati “Nyagasani, nabanaga n’uyu mugore mu nzu imwe, bukeye turi kumwe mu nzu mbyara umwana.

18 Maze iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we abyara turi kumwe. Nta mushyitsi wari kumwe natwe muri iyo nzu, keretse twebwe ubwacu.

19 Ariko nijoro umwana w’uyu mugore arapfa, azize yuko yamuryamiye.

20 Icyo gicuku arabyuka, ankura umwana mu gituza ubwo umuja wawe nari nsinziriye, amuryamisha mu gituza cye, wa wundi wapfuye amuryamisha mu gituza cyanjye.

21 Mbyutse mu museke konsa umwana nsanga yapfuye, ariko mu gitondo mwitegereje mbona ko atari umwana wanjye nibyariye.”

22 Undi mugore aravuga ati “Oya, umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe.”

Uwa mbere ati “Oya, uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.”

Babivugira batyo imbere y’umwami.

23 Nuko umwami aravuga ati “Yemwe, umwe agira ati ‘Umuzima ni we wanjye, uwapfuye ni uwawe’, n’undi akagira ati‘ Oya, ahubwo uwapfuye ni uwawe, umuzima ni we wanjye.’ ”

24 Umwami ati “Nimunzanire inkota.” Barayimuzanira.

25 Maze umwami arategeka ati “Uwo mwana muzima nimumucemo kabiri igice kimwe mugihe umwe, ikindi mugihe undi.”

26 Nuko umugore nyina w’umwana muzima wari umufitiye imbabazi, abwira umwami ati “Nyagasani, umuzima mumwihere wimwica, nubwo bimeze bite.” Ariko undi aravuga ati “Ahubwo bamucemo kabiri, mubure nawe umubure.”

27 Umwami aherako arategeka ati “Uwo mwana muzima ntimumwice na hato, mumuhe uriya mugore kuko ari we nyina.”

28 Nuko Abisirayeli bose bumvise uko umwami yaciye urwo rubanza baramutinya, kuko babonye ko ubwenge bw’Imana bwari muri we bwo guca imanza zitabera.

1 Bami 4

Abatware ba Salomo

1 Nuko Umwami Salomo aba umwami w’Abisirayeli bose,

2 kandi aba ni bo batware be: Azariya mwene Sadoki umutambyi,

3 Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi, Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.

4 Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w’ingabo, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.

5 Azariya mwene Natani yari umutware w’intebe muri bo, Zabudi mwene Natani yari umujyanama kandi umutoni w’umwami.

6 Ahishari yari umunyarugo, Adoniramu mwene Abuda yakoreshaga ikoro.

7 Kandi Salomo yari afite abatware cumi na babiri bakwijwe mu Bwisirayeli bwose, kugira ngo bajye bazanira umwami n’abo mu rugo rwe amakoro. Umuntu wese yamaraga ukwezi kumwe mu mwaka, afashe igihe cyo gutanga amakoro.

8 Aya ni yo mazina yabo: Benihuri wo mu gihugu cy’imisozi miremire cya Efurayimu.

9 Benidekera w’i Makasi n’i Shālubimu, n’i Betishemeshi na Elonibetihanani.

10 Beniheseda muri Aruboti, ni we wakoreshaga n’i Soko n’igihugu cya Heferi cyose.

11 Benabinadabu ni we wabaga mu gitwa cy’i Dori, yari afite umukobwa wa Salomo witwa Tafati.

12 Bāna mwene Ahiludi ni we wakoreshaga i Tānaki n’i Megido n’i Betisheyani hose, iruhande rw’i Saretani hepfo y’i Yezerēli uhereye i Betisheyani ukageza mu Abeli Mehola, kandi ukageza hirya y’i Yokimeyamu.

13 Benigeberi ni we wakoreshaga i Ramoti y’i Galeyadi, n’imidugudu ya Yayiri mwene Manase yo muri Galeyadi, kandi n’igihugu cya Arugobu muri Bashani, cyarimo imidugudu mirongo itandatu ikomeye igoswe n’inkike z’amabuye, igakingishwa ibihindizo by’imiringa.

14 Ahinadabu mwene Ido ni we wakoreshaga i Mahanayimu.

15 Ahimāsi ni we wakoreshaga i Nafutali, ni na we washyingiwe Basemati umukobwa wa Salomo.

16 Bāna mwene Hushayi ni we wakoreshaga i Bwasheri n’i Beyaloti.

17 Yehoshafati mwene Paruwa w’i Bwisikari.

18 Shimeyi mwene Ela w’i Bubenyamini.

19 Geberi mwene Uri, mu gihugu cy’i Galeyadi no mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abamori na Ogi umwami w’i Bashani, ni we wenyine wakoreshaga muri icyo gihugu.

20 Nuko Abayuda n’Abisirayeli bari benshi, bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, bararyaga bakanywa, bakanezerwa.