1 Bami 5

Iby’icyubahiro cya Salomo

1 Nuko Salomo ategeka ibihugu byose, uhereye kuri rwa ruzi ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa, bakajya bamuzanira amaturo, bakamukorera iminsi yose yamaze akiriho.

2 Amagerero ya Salomo y’umunsi umwe yabaga incuro z’ifu y’ingezi mirongo itatu, n’iz’amafu meza mirongo itandatu,

3 n’inka zibyibushye cumi n’izindi zo mu gasozi makumyabiri, n’intama ijana n’impara n’amasirabo n’amasunu, n’inkoko zibyibushye.

4 Nuko yategekaga igihugu cyose cyo hakuno ya rwa ruzi uhereye i Tipusa ukageza i Gaza, agatwara n’abami bose bo hakuno yarwo. Yari afite amahoro impande zose.

5 Abayuda n’Abisirayeli baridendereza iminsi ya Salomo yose, umuntu wese ku muzabibu we no ku mutini we, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.

6 Kandi Salomo yari afite ibiraro by’amafarashi yakururaga amagare ye. Ibyo biraro byari inzovu enye, kandi abantu bagenderaga ku mafarashi bari inzovu imwe n’ibihumbi bibiri.

7 Nuko abo batware bakajya bakoreshereza Umwami Salomo n’abariraga ku meza ye amakoro, umuntu wese ukwe kwezi ntibagire icyo bababurana.

8 Bakajya bazana sayiri n’ubwatsi bw’ayo mafarashi, n’ayandi y’imbaraga nk’uko byategetswe, bakabizana aho umwami yabaga.

9 Nuko Imana iha Salomo ubwenge n’ubuhanga bwinshi cyane n’umutima wagutse, bitagira akagero nk’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja utabarika.

10 Ubwenge bwa Salomo bwarutaga ubw’abanyabwenge bose b’iburasirazuba n’aba Egiputa bose.

11 Yarushaga abandi bantu bose ubwenge nka Etani Umwezerahi, kandi nka Hemani na Kalukoli na Darada bene Maholi, yamamara atyo mu mahanga yose amukikije.

12 Yahimbye imigani ibihumbi bitatu n’indirimbo igihumbi n’eshanu,

13 kandi yari azi gusobanura ibiti uhereye ku myerezi y’i Lebanoni ukageza kuri ezobu imera ku mazu, yari azi gusobanura inyamaswa n’ibisiga n’ibikururuka n’ifi.

14 Nuko abantu bakajya bava mu mahanga bazanywe no kumva ubwenge bwa Salomo, boherejwe n’abami bo mu isi yose bumvaga iby’ubwenge bwe.

Salomo yigira inama yo kubaka inzu y’Uwiteka

15 Bukeye Hiramu umwami w’i Tiro yumvise ko bimitse Salomo ngo abe umwami mu cyimbo cya se, amutumaho abagaragu be kuko uhereye kera Hiramu yuzuraga na Dawidi.

16 Salomo aherako atuma kuri Hiramu ati

17 “Uzi ko umukambwe wanjye Dawidi atabonye uburyo bwo kubakira izina ry’Uwiteka Imana ye inzu, ku bw’intambara z’ababisha be bari bamuri impande zose, kugeza aho Uwiteka yabashyiriye munsi y’ibirenge bye.

18 Ariko noneho Uwiteka Imana yanjye impaye ihumure impande zose, nta mubisha nta n’ibyago bikiriho.

19 Nuko ngambiriye kubakira izina ry’Uwiteka Imana yanjye inzu, nk’uko Uwiteka yabwiye umukambwe wanjye Dawidi ati ‘Umuhungu wawe nzashyira ku ngoma yawe mu cyimbo cyawe, ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’

20 Nuko none tegeka abantemera imyerezi y’i Lebanoni, kandi bazakorana n’abagaragu banjye. Nuko nzajya nguha ibihembo by’abagaragu bawe uko uzambwira kose, kuko uzi yuko nta n’umwe muri twe w’umuhanga uzi gutema ibiti nk’Abasidoni.”

21 Hiramu yumvise amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, aravuga ati “Uyu munsi Uwiteka ashimwe, kuko yahaye Dawidi umuhungu w’umunyabwenge gutegeka ubwo bwoko bukomeye.”

22 Hiramu atuma kuri Salomo ati “Numvise ibyo untumyeho. Nuko nzagukorera ibyo wansabye byose by’ibiti by’imyerezi n’imiberoshi.

23 Abagaragu banjye bazabikura kuri Lebanoni babimanure babigeze ku nyanja, nibigerayo nzabihambiranya nk’ibihare kugira ngo binyure mu nyanja, mbigeze aho uzanyereka abe ari ho babihamburira maze uze ubyende. Kandi nugaburira abo mu rugo rwanjye, uzaba ushohoje ibyo nshaka byose.”

24 Nuko Hiramu aha Salomo ibiti by’imyerezi n’imiberoshi, ibyo yashakaga byose.

25 Salomo na we akajya agerera Hiramu incuro z’ingano inzovu ebyiri, n’incuro makumyabiri z’amavuta meza byo kugaburira abo mu rugo rwe. Uko ni ko Salomo yahaga Hiramu uko umwaka utashye.

26 Nuko Uwiteka aha Salomo ubwenge nk’uko yamusezeranije, abana amahoro na Hiramu kandi basezerana isezerano ryo gufashanya.

27 Umwami Salomo atoranya abantu b’abanyagihe mu Bisirayeli, bose bari inzovu eshatu.

28 Akajya abohereza muri Lebanoni uko ukwezi gutashye, abantu inzovu imwe bagafatanya igihe cy’ukwezi kumwe, bacyura igihe bakamara iwabo amezi abiri baruhuka. Adoniramu ni we wari umutware w’abo banyagihe.

29 Kandi Salomo yari yarashyizeho abikorezi inzovu ndwi, n’abandi babāzaga amabuye ku misozi miremire inzovu munani,

30 udashyizeho abatware bakuru ba Salomo bategekaga imirimo, bo bari ibihumbi bitatu na magana atatu batwaraga abakozi.

31 Nuko umwami abategeka ko babāza amabuye manini y’igiciro cyinshi, kugira ngo bubakishe urufatiro rw’inzu amabuye abajwe.

32 Hanyuma abubatsi ba Salomo n’aba Hiramu n’Abagebali barayabaza, batunganya imbaho n’amabuye kugira ngo babyubakishe iyo nzu.

1 Bami 6

Imyubakire y’inzu y’Imana

1 Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka mu mwaka wa kane ari ku ngoma, hari mu kwezi kwa Zivu ari ko kwezi kwa kabiri.

2 Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka, uburebure bwayo bw’umurambararo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono makumyabiri, uburebure bwayo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu.

3 Kandi ibaraza ry’inzu y’inyumba y’urusengero, uburebure bwaryo bw’umurambararo bwari mikono makumyabiri nk’uko ubugari bw’inyumba bwanganaga, ubugari bwaryo bw’imbere y’inyumba bwari mikono icumi.

4 Abajishiriza iyo nyumba amadirishya y’ibisate bisobekeranije, bidakuka.

5 Ku nzu y’inyumba yomekaho ibyumba bigerekeranye bikikije inzu y’urusengero n’iy’ahavugirwa. Uko ni ko yubatse ibyumba by’impande biyikikije.

6 Ibyumba byo hasi ubugari bwabyo bwari mikono itanu, ibyo hagati ubugari bwabyo bwari mikono itandatu, hakurikiyeho ibya gatatu ubugari bwabyo bwari mikono irindwi. Kandi yabigenjeje atya: inyuma ku nzu y’inyumba asiga aho azomeka ibiti, kugira ngo bidatobora inzu y’urusengero.

7 Mu iyubaka ry’iyo nyumba bayubakishije amabuye yatunganirijwe mu nganzo, nta nyundo cyangwa intorezo cyangwa ikindi kintu cyose cy’icyuma cyumvikanye muri iryo yubaka ryayo.

8 Kandi urugi rw’ibyo byumba byo hagati rwari mu ruhande rw’iburyo bw’urusengero, abajyagayo bazamukiraga ku rwego rwihotaguye bakajya mu cyumba cyo hagati, bava muri cyo bakajya mu cya gatatu.

9 Uko ni ko yubatse inzu arayuzuza, hejuru yayo asakaza ibiti n’imbaho by’imyerezi.

10 Kandi ibyo byumba bigerekeranye yabyubatse ku nzu y’inyumba hose: uburebure bwabyo bw’igihagararo bwari mikono itanu kimwe kimwe, byari bigeretswe ku biti by’imyerezi byometse kuri iyo nyumba.

11 Bukeye ijambo ry’Uwiteka riza kuri Salomo riti

12 “Mbonye iyi nzu wubaka. Nuko nugendera mu mateka yanjye, ugasohoza ibyo nategetse ukitondera amategeko yanjye yose akaba ari yo ugenderamo, nzakomeza ijambo ryanjye navuganye na so Dawidi,

13 mbe mu Bisirayeli ne kureka ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.”

14 Uko ni ko Salomo yubatse iyo nzu, arayuzuza.

15 Muri iyo nzu y’inyumba yomekaho imbaho z’imyerezi, uhereye hasi ukageza hejuru ku gisenge na ho aharandisha imbaho, kandi hasi ahasasa imbaho z’imiberoshi.

16 Mu mwinjiro w’iyo nzu hari mikono makumyabiri, yomekaho imbaho z’imyerezi uhereye hasi ukageza ku gisenge. Muri uwo mwinjiro hagirwa ahavugirwa hitwa Ahera cyane.

17 Imbere y’ahavugirwa hitwa urusengero, uburebure bwaho bw’umurambararo bwari mikono mirongo ine.

18 Na ho bahomeka imbaho z’imyerezi bazikebaho amabara, amwe asa n’imihe, andi asa n’uburabyo busambuye. Hose zari imbaho z’imyerezi nta buye ryagaragaraga.

19 Kandi atunganya ahavugirwa mu mwinjiro w’iyo nzu, kugira ngo ahatereke isanduku y’isezerano ry’Uwiteka.

20 Aho havugirwa uburebure bwaho bw’umurambararo bwari mikono makumyabiri, ubugari bwaho bwari mikono makumyabiri, uburebure bwaho bw’igihagararo bwari mikono makumyabiri. Hose ahateraho izahabu itunganijwe, ayitera no ku cyotero cyakozwe mu myerezi.

21 Maze Salomo atera ku nzu yose izahabu itunganijwe, imbere y’ahavugirwa atambikaho iminyururu y’izahabu.

22 Inzu yose ayiteraho izahabu kugeza aho inzu yose yuzuriye, kandi icyotero cy’ahavugirwa na cyo agiteraho izahabu cyose.

23 Ahavugirwa aharemera ibishushanyo by’abakerubi bibiri mu biti by’umwelayo, kimwe muri byo uburebure bwacyo bwari mikono cumi.

24 Uburebure bw’ibaba ry’igishushanyo cy’umukerubi rimwe bwari mikono itanu, n’irindi baba na ryo ari uko. Uhereye ku iherezo ry’ibaba rimwe ukageza ku iherezo ry’irindi, yose yari mikono cumi.

25 Igishushanyo cy’umukerubi cya kabiri uburebure bwacyo bwari mikono cumi. Ibishushanyo by’abakerubi byombi byari ikigero kimwe n’ishusho imwe.

26 Uburebure bw’igishushanyo cy’umukerubi kimwe bwari mikono cumi, n’ubw’ikindi ari uko.

27 Ashyira ibyo bishushanyo by’abakerubi mu mwinjiro w’inzu. Amababa yabyo yari afatanye urunana, bituma rimwe ry’igishushanyo kimwe rifata ku ruhande rumwe rw’inzu, iry’ikindi ku rundi ruhande, kandi ayandi mababa yombi ahurira hagati mu nzu.

28 Ibyo bishushanyo by’abakerubi byombi abiteraho izahabu.

29 Inyuma n’imbere h’iyo nzu akebaho amabara y’ibishushanyo by’abakerubi, n’iby’imikindo n’iby’uburabyo busambuye.

30 Kandi mu nzu imbere hasi no ku ibaraza ryayo, ateraho izahabu.

31 Ahajya ahavugirwa ahashyira inzugi z’ibiti by’imyelayo, inkomanizo n’inkingi z’izo nzugi byari igice cya gatanu cy’ikibambano.

32 Kandi akora inzugi ebyiri z’ibiti by’imyelayo, akebaho amabara y’ibishushanyo by’abakerubi, n’iby’imikindo n’iby’uburabyo busambuye, hanyuma ateraho izahabu kuri izo nzugi, ayinogereza no ku bishushanyo by’abakerubi no ku by’imikindo.

33 Kandi ahajya mu rusengero ahabajishiriza inkingi z’ibiti by’imyelayo. Izo nkingi zari igice cya kane cy’iyo nzu,

34 n’inzugi zaho zombi zibajwe mu biti by’imiberoshi, ibisate byombi by’urugi rumwe iyo byakingurwaga byaribumbaga, n’ibisate byombi by’urundi rugi ni ko byameraga.

35 Azikebaho amabara y’ibishushanyo by’abakerubi, n’iby’imikindo n’iby’uburabyo busambuye, aziteraho izahabu.

36 Kandi urugo rw’ingombe arwubakisha amabuye abajwe mu mpushya eshatu, n’uruhushya rumwe rw’ibiti by’imyerezi.

37 Igihe batangiriye kubaka urufatiro rw’inzu y’Uwiteka, hari mu kwezi kwa Zivu k’umwaka wa kane.

38 Mu kwezi kwa Bula, ari ko kwezi kwa munani k’umwaka wa cumi n’umwe, buzuza inzu n’imyanya yayo yose uko yayigenewe yose. Nuko amara imyaka irindwi ayubaka.

1 Bami 7

Salomo yiyubakira iye nzu

1 Hanyuma Salomo amara imyaka cumi n’itatu yubaka inzu ye, arayuzuza yose.

2 Yubaka n’inzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni, uburebure bwayo bw’umurambararo bwari mikono ijana, ubugari bwayo bwari mikono mirongo itanu, kandi uburebure bwayo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu. Kandi yari yubatswe ku nkingi z’imyerezi zishinzwe mu mirongo uko ari ine, zitambitseho ibiti by’imyerezi.

3 Hejuru y’ibyo biti mirongo ine na bitanu, byari hejuru y’inkingi uko ari cumi n’eshanu zo mu murongo umwe umwe, arandaho imbaho z’imyerezi.

4 Akora impushya eshatu z’amadirishya akurikiranye, idirishya rihanganye n’irindi.

5 Inzugi zose n’inkomanizo zari zikoze kimwe, uburebure n’ubugari bwazo byari bimwe. Idirishya ryose ryari rihanganye n’irindi uko impushya ari eshatu.

6 Kandi yubakisha ibaraza inkingi, uburebure bwaryo bwari mikono mirongo itanu, n’ubugari bwaryo bwari mikono mirongo itatu, imbere yaryo ahashyira irindi baraza ry’inkingi n’ibiti bibajwe.

7 Kandi akora ibaraza ry’intebe y’ubwami aho yaciraga imanza, ryitwa ibaraza ry’imanza. Yomekaho imbaho z’imyerezi uhereye hasi ukageza mu gisenge.

8 Kandi inzu yabagamo yo mu gikari haruguru y’iryo baraza na yo yari yubatswe ityo. Kandi Salomo yubaka indi nzu isa n’iy’iryo baraza, ayubakira umukobwa wa Farawo yari yararongoye.

9 Ayo mazu yose yari yubakishije amabuye y’igiciro cyinshi, abajwe nk’uko bayageze, akerejwe inkero inyuma n’imbere uhereye ku y’urufatiro ukageza ku yo hejuru, kandi ay’urugo runini ni ko yari ameze.

10 Urufatiro rwayo na rwo rwari amabuye manini y’igiciro cyinshi, uburebure bw’amwe bwari mikono cumi, ubw’ayandi bwari mikono munani.

11 Hejuru yayo akurikizaho amabuye abajwe y’igiciro cyinshi nk’uko yagezwe, kandi bakurikizaho ibiti by’imyerezi.

12 Urugo runini rwari rugoswe n’inkike z’amabuye abajwe yubatswe impushya eshatu, hejuru yayo hageretseho uruhushya rw’ibiti by’imyerezi nk’uko bagenje urugo rw’ingombe rw’inzu y’Uwiteka, n’ibaraza ry’iyo nzu ni ko ryari ryubatswe.

Salomo arimbisha inzu y’Uwiteka

13 Bukeye Salomo atumira Huramu i Tiro.

14 Huramu uwo yari umwana w’umupfakazi wo mu muryango wa Nafutali, ariko se yari uw’i Tiro. Yari umucuzi w’imiringa w’umuhanga ujijutse, umunyabukorikori mu mirimo y’imiringa yose. Nuko yitaba umwami Salomo, amukorera imirimo yose yashakaga.

15 Acura inkingi ebyiri z’imiringa, uburebure bwazo bwari mikono cumi n’umunani, umubyimba wazo wari mikono cumi n’ibiri.

16 Maze acura imitwe ibiri yazonk’imyashimu miringa iyagijwe, kugira ngo ayishyire hejuru y’izo nkingi. Uburebure bw’igihagararo bw’umutwe umwe bwari mikono itanu, n’ubw’undi ari uko.

17 Kuri iyo mitwe yo hejuru y’inkingi acuriraho utugozi tw’imiringa dusobekeranye nk’urushundura, kandi ategeshaho imikufi imeze nk’imishunzi, ku mutwe umwe ashyiraho irindwi, no ku wundi irindwi.

18 Kuri urwo rushundura rw’imiringa banyuzaho impushya ebyiri z’imbuto z’amakomamanga, ziba kuri iyo mitwe y’inkingi yo hejuru. Uko ni ko yabigenje no ku wundi mutwe.

19 Kandi imitwe y’inkingi z’ibaraza ishushanywa n’uburabyo bw’uburengo, uburebure bwayo bwari mikono ine.

20 Hejuru y’izo nkingi zombi hari hiburungushuye bashyiraho iyo mitwe, acuriraho urushundura, bamanikaho imbuto z’amakomamanga mu mpushya ebyiri. Izo mbuto zari magana abiri.

21 Nuko ashinga izo nkingi ku ibaraza ry’urusengero, iy’iburyo ayita Yakini,iy’ibumoso ayita Bowazi.

22 Hejuru y’izo nkingi bahashushanya ibishushanyo by’uburabyo bw’uburengo.

Uko ni ko umurimo w’inkingi wakozwe.

23 Kandi arema igikarabiro kidendeje mu miringa yayagijwe, ubugari bwacyo uhereye ku rugara ukageza ku rundi bwari mikono cumi, ubugari bwacyo bwose bwaranganaga. Uburebure bwacyo bwari mikono itanu, urugero rw’urugara rwacyo inkubwe imwe rwari mikono mirongo itatu.

24 Kandi mu bugenya bwacyo hari hakikije ibishushanyo by’imihe, mu mukono umwe wacyo w’intambike habagaho ibishushanyo cumi. Ibyo bishushanyo byari impushya ebyiri kuri cyo, byaremanywe na cyo.

25 Kandi icyo gikarabiro cyari giteretswe ku bishushanyo by’inka cumi n’ebyiri, bitatu byarebaga ikasikazi, ibindi bitatu byarebaga iburengerazuba, ibindi bitatu byarebaga ikusi, ibindi bitatu byarebaga iburasirazuba. Icyo gikarabiro cyari gishyizwe hejuru yabyo kandi biteranye imigongo.

26 Umushyishyito wacyo wari intambwe imwe y’intoki, kandi urugara rwacyo rwacuzwe nk’urugara rw’urwabya cyangwa nk’ururabyo rw’uburengo. Cyajyagamo incuro z’intango ibihumbi bibiri.

27 Kandi acura ibitereko cumi mu miringa: igitereko kimwe uburebure bwacyo bw’umurambararo bwari mikono ine, ubugari bwacyo bwari mikono ine, uburebure bwacyo bw’igihagararo bwari mikono itatu.

28 Uko ni ko ibyo bitereko byari bicuzwe. Byari bifite ibisate bisobetse mu nkingi zabyo,

29 kuri ibyo bisate byo hagati y’izo nkingi hashyizweho ibishushanyo by’intare n’inka n’abakerubi, hejuru y’izo nkingi hari hateweho imikindo, kandi munsi y’ibishushanyo by’intare n’inka hariho ibisa n’imishunzi itendera, ariko bisobekeranye.

30 Buri gitereko cyose cyari gifite inziga enye z’imiringa, kandi n’ibyuma by’imitambiko bibirindukwaho n’izo nziga na byo byari imiringa, ku matako yacyo hariho ibifata bya byuma by’imitambiko byari munsi y’igitereko cy’igikarabiro, kandi byari bifite ibisa n’imishunzi itendera.

31 Kandi igitereko cyari gifite urugara mu mutwe wacyo, uburebure bw’urwo rugara bwari mukono umwe n’igice. Kuri urwo rugara bari barakebyeho imanzi kandi ibisate by’uwo mutwe ntibyari byiburungushuye, ahubwo byaranganaga impande zose.

32 Izo nziga uko ari enye zari munsi y’ibisate by’igitereko, kandi ibyuma bibirindukwaho n’izo nziga byari biciye mu gitereko, uburebure bw’izo nziga bwari mukono umwe n’igice.

33 Ishusho yazo yasaga n’iz’amagare y’intambara, ibyuma byazo zibirinduragaho n’intango zazo, n’inkingi zazo n’imigongo yazo, byose byari byararemwe mu miringa yayagijwe.

34 Ku matako yose y’igitereko hariho ibifata bya byuma by’imitambiko byose byari bine, ibyo byuma byaremanywe n’igitereko.

35 Hejuru y’icyo gitereko hakurikiraho ikintu cyiburungushuye, uburebure bwacyo bwari intambwe imwe y’intoki, kandi inkingi zacyo n’ibisate byacyo byari bifashe ku gitereko.

36 Kuri ibyo bisate bisohetse mu nkingi zo mu migongo yazo, yari yarakebyeho ibishushanyo by’abakerubi n’intare n’imikindo akurikije uko hareshyaga, abihundaho imishunzi itendera.

37 Uko ni ko yakoze ibyo bitereko uko ari icumi. Byose byari biremwe kimwe, ari urugero rumwe n’ishusho imwe.

38 Kandi arema ibikarabiro cumi mu miringa, kimwe cyajyagamo incuro z’intango mirongo ine, kandi igikarabiro cyose uburebure bwacyo bwari mikono ine. Ku bitereko byose uko ari icumi baterekaho igikarabiro.

39 Mu ruhande rw’iburyo rw’iyo nzu ashyiraho ibitereko bitanu, ku rw’ibumoso ashyiraho bindi bitanu. Igikarabiro kidendeje agishyira mu ruhande rw’iburyo rw’iyo nzu, iburasirazuba herekeye ikusi.

40 Nuko Huramu akora ibikarabiro n’ibyuma byo kuyora ivu, n’ibyungu. Uko ni ko Huramu yarangije umurimo w’inzu y’Uwiteka yakoreraga Umwami Salomo.

41 Byari ibi: inkingi zombi n’imitwe yombi yiburungushuye yari hejuru y’inkingi, n’ibisa n’inshundura byombi byo gutwikira ahiburungushuye ho ku mitwe yari hejuru y’inkingi,

42 imbuto z’amakomamanga magana ane zo gushyira ku bisa n’inshundura byombi, n’impushya ebyiri z’amakomamanga zo ku bisa n’inshundura byombi, bitwikira imitwe yombi yiburungushuye yari ku nkingi.

43 Ibitereko cumi n’ibikarabiro cumi byari hejuru yabyo,

44 igikarabiro kidendeje n’ibishushanyo by’inka cumi n’ebyiri byari munsi yacyo,

45 ibibindi n’ibyuma byo kuyora ivu n’ibyungu. Ibyo bintu byose Huramu yakoreye Umwami Salomo ku bw’inzu y’Uwiteka, yabikoze mu miringa isenwe.

46 Umwami yabiremeshereje mu kibaya cya Yorodani mu rubamba, hagati y’i Sukoti n’i Saretani.

47 Kandi Salomo ntiyirirwa apima ibyo bintu byose kuko byari byinshi cyane, kuremera kw’imiringa ntikwamenyekanye.

48 Kandi Salomo arema ibintu byose byo mu nzu y’Uwiteka, icyotero cy’izahabu n’ameza yamurikirwagaho imitsima.

49 Ibitereko by’amatabaza atanu mu ruhande rw’iburyo, no mu rw’ibumoso atanu aherekeye ahavugirwa, byose byari iby’izahabu itunganijwe kandi n’uburabyo n’amatabaza n’ibisa n’ingarama byari izahabu.

50 Ibikombe n’ibifashi n’ibyungu n’indosho n’ibyotero byose byari izahabu itunganyijwe, n’amapata y’inzugi z’imbere z’Ahera cyane, n’ay’inzugi z’inzu yitwa urusengero, byose byari iby’izahabu.

51 Uko ni ko umurimo wose Umwami Salomo yakoze mu nzu y’Uwiteka warangiye. Maze Salomo acyura ibintu byose se Dawidi yashinganye by’ifeza n’izahabu n’ibindi bintu, abishyira mu bubiko bw’inzu y’Uwiteka.

1 Bami 8

Bacyura isanduku mu rusengero

1 Hanyuma Salomo ateranya abakuru ba Isirayeli n’abatware b’imiryango bose, ari bo batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, bateranira i Yerusalemu bitabye Umwami Salomo kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi i Siyoni.

2 Nuko Abisirayeli bose bateranira aho Umwami Salomo ari, mu kwezi kwa Etanimu ari ko kwezi kwa karindwi, baje mu birori.

3 Abakuru ba Isirayeli bose baraza, abatambyi baherako baremērwa isanduku.

4 Bazamura isanduku y’Uwiteka n’ihema ry’ibonaniro, n’ibintu byejejwe byabaga mu ihema byose. Ibyo byose byazamuwe n’abatambyi n’Abalewi.

5 Maze Umwami Salomo hamwe n’iteraniro ryose ry’Abisirayeli bari bateraniye aho ari, bahagarara imbere y’isanduku bahatambira inka n’intama zitabarika, zitabasha kurondorwa kuko ari nyinshi.

6 Nuko abatambyi bacyura isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bayitereka ahayo, ahavugirwa ari ho hitwa Ahera cyane munsi y’amababa y’ibishushanyo by’abakerubi,

7 kuko ibishushanyo by’abakerubi byari bitanze amababa hejuru y’igitereko cy’isanduku, bigatwikira isanduku n’imijisho yayo.

8 Kandi imijisho yayo yari miremire, bigatuma imitwe yayo igaragara hino y’ahavugirwa imbere y’Ahera, ariko uri hanze ntiyayirebaga kandi iracyahari na bugingo n’ubu.

9 Muri iyo sanduku nta kindi cyarimo, keretse ibisate by’amabuye bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n’Abisirayeli isezerano bava mu gihugu cya Egiputa.

10 Nuko abatambyi bavuye Ahera igicu cyuzura inzu y’Uwiteka,

11 bituma abatambyi batabasha guhagararamo ngo bahereze ku bw’icyo gicu, kuko ubwiza bw’Uwiteka bwari bwuzuye inzu y’Uwiteka.

12 Salomo aherako aravuga ati

“Uwiteka yavuze ko azaba mu mwijima w’icuraburindi.

13 Kandi nkubakiye n’inzu yo kubamo, aho uzatura iteka ryose.”

14 Maze Salomo ahindukirira iteraniro ry’Abisirayeli ryose abaha umugisha, kandi iteraniro ryose ryari rihagaze.

15 Aravuga ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli ihimbazwe, ni yo yivuganiye n’umukambwe wanjye Dawidi mu kanwa kayo, kandi ikabisohoresha ukuboko kwayo iti

16 ‘Uhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli muri Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riwubemo, ahubwo natoranije Dawidi ngo ategeke ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’

17 “Nuko data Dawidi yari yaragambiriye kuzubakira izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli inzu,

18 ariko Uwiteka abwira data Dawidi ati ‘Kuko wari ufite umugambi wo kuzubakira izina ryanjye inzu, wagize neza ubwo wabigambiriye mu mutima wawe.

19 Ariko si wowe uzubaka iyo nzu, ahubwo ni umuhungu wawe uzikurira mu nda. Uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu.’

20 “None Uwiteka ashohoje ijambo yavuze kuko mpagurutse mu cyimbo cya data Dawidi, kandi nkaba nicaye ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli nk’uko Uwiteka yasezeranye. Kandi nujuje inzu nubakiye izina ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli,

21 ni ho nabonye ubutereko bw’isanduku irimo isezerano ry’Uwiteka yasezeranye na ba sogokuruza, ubwo yabakuraga mu gihugu cya Egiputa.”

Isengesho rya Salomo

22 Salomo aherako ahagarara imbere y’icyotero cy’Uwiteka, iteraniro rya Isirayeli ryose rihari, atega amaboko ayerekeje ku ijuru.

23 Aravuga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana iriho hejuru mu ijuru cyangwa hasi mu isi ihwanye nawe, kuko ukomeza gusohoreza abagaragu bawe amasezerano no kugirira ibambe abagendera imbere yawe n’umutima wose.

24 Kandi wakomeje ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nk’uko wabivugishije akanwa kawe, none ubishohoresheje ukuboko kwawe.

25 Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe data Dawidi nk’uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye nk’uko wagenderaga imbere yanjye.’

26 Nuko none Mana ya Isirayeli ndakwinginze, ijambo ryawe wabwiye umugaragu wawe data Dawidi urihamye.

27 “Ariko se ni ukuri koko, Imana izatura mu isi? Dore ijuru ndetse n’ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo nkanswe iyi nzu nubatse!

28 Ariko Uwiteka Mana yanjye, wite ku gusenga k’umugaragu wawe nkwinginga, wumve gutakamba no gusenga umugaragu wawe nsengeye imbere yawe uyu munsi,

29 kugira ngo uhore ushyize amaso kuri iyi nzu ku manywa na nijoro, ari ho wavuze ko uzashyira izina ryawe, ngo ubone uko ujya wumva gusenga umugaragu wawe nzajya ngusenga nerekeye aha.

30 Nuko ujye wumva kwinginga k’umugaragu wawe n’uk’ubwoko bwawe bwa Isirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha. Ni koko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, kandi uko uzajya wumva ujye ubababarira.

31 “Umuntu nacumura kuri mugenzi we bakamurahiza indahiro, akaza akarahirira imbere y’icyotero cyawe muri iyi nzu,

32 nuko ujye wumva uri mu ijuru utegeke ucire abagaragu bawe imanza, zitsinda abakiranirwa biturwe gukiranirwa kwabo, zigatsindishiriza abakiranutse nk’uko gukiranuka kwabo kuri.

33 “Kandi ubwoko bwawe bwa Isirayeli nibirukanwa n’ababisha bazira ko bagucumuyeho, nyuma bakaguhindukirira bakerura izina ryawe, bagasenga bakwingingira muri iyi nzu,

34 nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abantu bawe ba Isirayeli igicumuro cyabo, ubagarure mu gihugu wahaye ba sekuruza.

35 “Kandi ijuru nirikingwa imvura ntigwe kuko bagucumuye, nyuma bagasenga berekeye aha bakerura izina ryawe, bagahindukira bakareka igicumuro cyabo kuko uzaba ubahannye,

36 nuko ujye wumva uri mu ijuru ubabarire abagaragu bawe n’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli igicumuro cyabo. Uzabigishe kugendana ingeso nziza, uvubire igihugu cyawe imvura, icyo wahaye abantu bawe ho gakondo.

37 “Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hazatera icyago cyose cyangwa ikindi cyorezo,

38 maze umuntu wese akagira icyo agusaba cyose yinginze, cyangwa ubwoko bwawe bw’Abisirayeli bwose, uko umuntu wese azajya yimenyaho indwara yo mu mutima we akarambura amaboko ye yerekeye iyi nzu,

39 nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu bose),

40 kugira ngo bakubahe iminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruza yose bakiriho.

41 “Kandi n’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe,

42 (kuko batazabura kumva bavuga izina ryawe rikuru n’amaboko yawe akomeye n’ukuboko kwawe kwagirije), nibaza bagasenga berekeye iyi nzu,

43 nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk’uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy’izina ryawe.

44 “Kandi abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n’ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bagasenga Uwiteka berekeye uyu murwa watoranyije n’inzu nubakiye izina ryawe,

45 nuko ujye wumva gusenga no kwinginga kwabo uri mu ijuru, ubarengere mu byo bazaba barwaniye.

46 “Nibagucumuraho kuko ari nta muntu udacumura ukabarakarira, ukabahāna mu babisha babo bakabajyana ari imbohe mu gihugu cyaba ari kure cyangwa hafi,

47 nyuma bakīsubiramo bari mu gihugu cy’ababajyanye ari imbohe, bagahindukira bakakwingingira bari muri icyo gihugu bati ‘Twaracumuye, tuba ibigoryi dukora nabi’,

48 bakakugarukira n’umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose bari mu gihugu cy’ababisha babo babajyanye ari imbohe, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza babo n’umurwa watoranyije n’inzu nubakiye izina ryawe,

49 nuko ujye wumva gusenga kwabo no kwinginga kwabo uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, ubakiranurire ibyabo,

50 ubabarire abantu bawe bagukoreye ibyaha n’ibicumuro bagucumuyeho byose, uzabahe kugirirwa imbabazi n’ababajyanye ari imbohe babababarire,

51 kuko ari ubwoko bwawe n’umwandu wawe wikuriye muri Egiputa, bakuwe mu ruganda aho bacurira ibyuma.

52 “Kandi urebeshe amaso yawe umugaragu wawe n’ubwoko bwawe bw’Abisirayeli, bakwingingiye kuzabumvira mu gihe bazagutakambira,

53 kuko wabitoranyirije mu mahanga yose ngo babe umwandu wawe nk’uko wavugiye mu kanwa k’umugaragu wawe Mose, ubwo wakuraga ba sogokuruza muri Egiputa Mwami Mana.”

54 Nuko Salomo arangije iryo sengesho ryose yingingishaga Uwiteka, arahaguruka ava imbere y’icyotero cy’Uwiteka aho yari apfukamye arambuye amaboko ayatunga ku ijuru.

55 Arahaguruka asabira iteraniro ry’Abisirayeli ryose umugisha, avuga ijwi rirenga ati

56 “Uwiteka ashimwe, kuko ahaye ubwoko bwe bw’Abisirayeli ihumure nk’uko yabasezeranije kose. Nta jambo na rimwe mu masezerano yose yasezeraniye mu kanwa k’umugaragu we Mose, ritasohoye.

57 Uwiteka Imana yacu ibane natwe nk’uko yabanaga na ba sogokuruza, ntizadusige, ntizaduhāne,

58 itwemeze kuyihindurira imitima yacu tugendere mu nzira zayo zose, twitondera amategeko yayo n’amateka n’ibyo yategetse ba sogokuruza.

59 Kandi ayo magambo ningingiye Uwiteka muhagaze imbere, Uwiteka Imana yacu ijye iyibuka ku manywa na nijoro, kugira ngo ijye icira umugaragu wayo n’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli imanza zitunganye ku by’umunsi uzacyana byose,

60 kugira ngo amoko yose yo mu isi amenye ko Uwiteka ari we Mana, nta yindi.

61 Nuko imitima yanyu ibe itunganiye Uwiteka Imana yacu, mugendere mu mateka yayo, mwumvire amategeko yayo nk’uko mubigenjeje uyu munsi.”

Ibitambo Salomo yatambiye Uwiteka

62 Hanyuma umwami n’Abisirayeli bose, bafatanya gutambira ibitambo imbere y’Uwiteka.

63 Salomo atamba ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, atambira Uwiteka inka inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri, n’intama agahumbi n’inzovu ebyiri. Uko ni ko umwami n’Abisirayeli batashye inzu y’Uwiteka.

64 Uwo munsi ni wo umwami yerejeho hagati mu rugo rw’imbere y’inzu y’Uwiteka, kuko ari ho yatambiye igitambo cyoswa n’urugimbu rw’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, agaturiraho amaturo y’amafu y’impeke kuko icyotero cy’umuringa cyari imbere y’Uwiteka cyari gito, kidakwirwaho ibitambo byoswa n’iby’ingimbu z’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, n’amaturo y’amafu y’impeke.

65 Uko ni ko Salomo yagize ibirori by’iminsi mikuru icyo gihe hamwe n’Abisirayeli bose, bari bahateraniye ari benshi bavuye mu gihugu cyose, uhereye aharasukirwa i Hamati ukageza ku kagezi ka Egiputa, bamara iminsi irindwi barongera bamara indi irindwi. Iminsi yose iba cumi n’ine bari imbere y’Uwiteka Imana yacu.

66 Ku munsi wa munani umwami asezerera abantu, bamusabira umugisha basubira mu mahema yabo bishima, imitima yabo inejejwe n’ineza yose Uwiteka yagiriye umugaragu we Dawidi, n’ubwoko bwe bwa Isirayeli.

1 Bami 9

Imana iburira Salomo

1 Nuko Salomo yuzuza inzu y’Uwiteka n’inzu y’ubwami, n’ibyo yishimiye gukora byose.

2 Bukeye Uwiteka abonekera Salomo ubwa kabiri, nk’uko yamubonekeraga i Gibeyoni.

3 Uwiteka aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe no kwinginga kwawe wingingiye imbere yanjye. Nereje iyi nzu wubatse kugira ngo izina ryanjye riyibemo iteka ryose, kandi amaso yanjye n’umutima wanjye bizayihoraho iminsi yose.

4 Nuko nawe nugendera imbere yanjye nk’uko so Dawidi yagendaga ufite umutima ukiranutse kandi utunganye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n’amateka yanjye,

5 nanjye nzakomeza ingoma yawe mu Bisirayeli iteka ryose, nk’uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwo uzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli.’

6 Ariko nimunteshuka cyangwa abana banyu, mukanyimūra ntimwitondere amategeko n’amateka yanjye nabashyize imbere, mukajya gukorera izindi mana mukaziramya,

7 nanjye nzarimbura Abisirayeli mu gihugu nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso. Kandi Abisirayeli bazaba iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose,

8 kandi iyi nzu nubwo ari ndende uzayinyura imbere wese azatangara yimyoze ati ‘Ariko ni iki cyatumye Uwiteka agenza iki gihugu n’iyi nzu bene aka kageni?’

9 Bazamusubiza bati ‘Ni uko baretse Uwiteka Imana yabo yakuye ba sekuruza babo mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana bakaziramya, bakazikorera. Ni cyo cyatumye Uwiteka abateza ibi byago byose.’ ”

Indi mirimo ya Salomo

10 Nuko hashira imyaka makumyabiri ari yo Salomo yubakiyemo amazu yombi, iy’Uwiteka n’iy’ubwami.

11 Kandi Hiramu umwami w’i Tiro ni we wahaye Salomo ibiti by’imyerezi n’imiberoshi n’izahabu, uko ibyo yashakaga byose byanganaga. Nuko iyo myaka ishize, Umwami Salomo aha Hiramu imidugudu makumyabiri mu gihugu cy’i Galilaya.

12 Bukeye Hiramu ava i Tiro ajya kugenda iyo midugudu Salomo yamuhaye, ariko ntiyayishima.

13 Aravuga ati “Mbese mwana wa data, imidugudu wampaye ni midugudu ki?” Ni ko kuhahimba igihugu cy’i Kabuli, ari na ko hacyitwa na bugingo n’ubu.

14 Kandi Hiramu yari yaroherereje umwami italanto z’izahabu ijana na makumyabiri.

15 Nuko iyi ni yo mpamvu yatumye Umwami Salomo atoranya abanyagihe, kuko bari abo kubaka inzu y’Uwiteka n’iye ubwe, na Milo n’inkike z’amabuye z’i Yerusalemu, n’i Hasori n’i Megido n’i Gezeri.

16 Kandi Farawo umwami wa Egiputa yari yaratabaye atsinda i Gezeri arahatwika, yica Abanyakanāni bari bahatuye, abaha umukobwa we muka Salomo ho indongoranyo.

17 Nuko Salomo yubaka i Gezeri n’i Betihoroni yo hepfo,

18 n’i Bālati n’i Tamari mu gihugu cy’ishyamba,

19 n’imidugudu yose y’ingarama ya Salomo, n’iyacyurwagamo amagare ye n’iy’abagendera ku mafarashi be, n’amazu yashakaga kubaka i Yerusalemu n’i Lebanoni no mu gihugu cyose yatwaraga, kugira ngo yinezeze.

20 Abantu bose b’insigarizi b’Abamori n’Abaheti, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi, abatari Abisirayeli,

21 abuzukuruza babo bari barasigaye mu gihugu, abo Abisirayeli batashoboye kurimbura rwose, abo ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata na bugingo n’ubu.

22 Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyahinduragamo imbata, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n’abagaragu be n’ibikomangoma bye, n’abatware b’ingabo ze n’abatware b’amagare ye n’ab’abagendera ku mafarashi be.

23 Abo ni bo batware bakuru bareberaga umurimo wa Salomo. Bose bari magana atanu na mirongo itanu, batwaraga abakozi.

24 Nuko umukobwa wa Farawo ava mu mudugudu wa Dawidi ataha mu nzu Salomo yamwubakiye. Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse Milo.

25 Nuko Salomo akajya atamba gatatu mu mwaka ibitambo byoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro ku cyotero yubakiye Uwiteka, kandi akajya yosereza imibavu ku cyotero cyari imbere y’Uwiteka. Uko ni ko Salomo yujuje inzu.

26 Kandi Umwami Salomo yari yarabaje inkuge nyinshi, azitsika Esiyonigeberi hahereranye na Eloti ku nkengero y’Inyanja Itukura, mu gihugu cya Edomu.

27 Maze Hiramu yohereza muri izo nkuge abagaragu be b’abasare bamenyereye inyanja, bajyana n’abagaragu ba Salomo.

28 Baragenda bajya Ofiri bakurayo italanto z’izahabu magana ane na makumyabiri, bazishyira Umwami Salomo.

1 Bami 10

Iby’umugabekazi w’i Sheba

1 Umugabekazi w’i Sheba yumvise kwamamara kwa Salomo ku bw’izina ry’Uwiteka, aza azanywe no kumubaza ibinaniranye, amugerageza.

2 Nuko agera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.

3 Salomo amusobanurira ibyo yamuhanuzaga byose. Nta kintu na kimwe cyasobye Salomo atamusobanuriye.

4 Nuko umugabekazi w’i Sheba abonye ubwenge bwa Salomo bwose n’inzu yubatse,

5 n’ibyokurya byo ku meza ye n’imyicarire y’abagaragu be, no guhereza kw’abahereza be n’imyambarire yabo, n’abahereza be ba vino n’urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y’Uwiteka arumirwa, bimukura umutima.

6 Abwira umwami ati “Inkuru numviye mu gihugu cyanjye z’ibyo wakoze n’iz’ubwenge bwawe zari iz’ukuri.

7 Ariko sinabyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera n’ayanjye maso, kandi nsanze ibyo batambwiye birenze ibyo bambwiye, ubwenge bwawe n’ubutunzi bwawe bisumba uko nabyumvise.

8 Hahirwa abantu bawe! Aba bagaragu bawe barahirwa bakwibera imbere iminsi yose, bakumva ubwenge bwawe.

9 Uwiteka Imana yawe ihimbazwe yakwishimiye ikakwicaza ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli, kuko Uwiteka yakunze Abisirayeli iteka ryose. Ni cyo cyatumye akwimika ngo uce imanza zitabera.”

10 Hanyuma aha umwami italanto z’izahabu ijana na makumyabiri, n’imibavu myinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ntihongeye kuboneka imibavu inganya ubwinshi n’iyo uwo mugabekazi w’i Sheba yatuye Umwami Salomo.

11 Kandi inkuge za Hiramu zajyaga zizana izahabu zizikuye Ofiri, zivanayo n’ibiti byinshi cyane byitwa alumugi,n’amabuye y’igiciro cyinshi.

12 Ibyo biti bya alumugi umwami abigira inkingi zo mu nzu y’Uwiteka n’izo mu nzu y’umwami, kandi abibāzamo n’inanga na nebelu by’abaririmbyi. Nta biti bya alumugi bisa n’ibyo byongeye kuboneka ngo babizane na bugingo n’ubu.

13 Nuko Umwami Salomo aha uwo mugabekazi w’i Sheba ibyo yashakaga byose n’icyo yamusabaga cyose, udashyizeho ibyo Salomo yamuhaye ku buntu bukwiriye umwami nka we. Bukeye uwo mugabekazi aherako arahaguruka, asubiranayo n’abagaragu be mu gihugu cye.

Ubutunzi bwa Salomo

14 Izahabu yajyaga kwa Salomo mu mwaka yari italanto z’izahabu magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu,

15 udashyizeho izo abagenza bazanaga, n’indamu zavaga mu batunzi n’iz’abami bose ba Arabiya, n’iz’abatware b’icyo gihugu.

16 Maze Salomo acurisha ingabo magana abiri mu izahabu, italanto z’izahabu magana atandatu zikajya zicurwamo ingabo imwe.

17 Acura n’ingabo ntoya magana atatu mu izahabu, indatira eshatu z’izahabu zikajya zicurwamo ingabo imwe. Umwami azijisha mu nzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni.

18 Kandi umwami yibārishiriza intebe nini y’ubwami mu mahembe y’inzovu, ayiteraho izahabu itunganijwe.

19 Iyo ntebe yari ifite urutondagiriro rw’intambwe esheshatu, ku muguno wayo hari hihese kandi hariho n’imikindo impande zombi z’ahicarwa, n’ibishushanyo by’intare bibiri bihagaze impande zombi, iruhande rw’imikindo.

20 Kandi ibindi bishushanyo by’intare bibiri byahagararaga impande zombi ku ntondagiriro uko ari esheshatu. Mu bihugu byose nta ntebe yigeze kubazwa ihwanye n’iyo.

21 Kandi ibintu umwami yanyweshaga byose byari izahabu, n’ibirirwaho byo mu nzu ye y’ibiti by’ikibira cya Lebanoni byose byari izahabu itunganyijwe. Nta bintu by’ifeza byari biriho, kuko ku ngoma ya Salomo ifeza zatekerezwaga ko ari ubusa.

22 Umwami yari afite inkuge ku nyanja i Tarushishi hamwe n’iza Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z’i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n’ifeza, n’amahembe y’inzovu n’inkima na tawusi.

23 Umwami Salomo yarushaga abami bo mu isi bose ubutunzi n’ubwenge.

24 Abo mu isi bose bashakaga kureba Salomo, ngo bumve ubwenge bwe Imana yashyize mu mutima we.

25 Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ari ibintu by’ifeza cyangwa iby’izahabu, n’imyambaro n’intwaro zo kurwanisha, n’imibavu n’amafarashi n’inyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye.

26 Kandi Salomo yateranije amagare n’abagendera ku mafarashi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane n’abagendera ku mafarashi inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, abashyira mu midugudu icyurwamo amagare n’i Yerusalemu mu murwa w’umwami.

27 Umwami atuma i Yerusalemu hagira ifeza ingana n’amabuye ubwinshi, n’ibiti by’imyerezi atuma binganya n’imivumu yo mu bibaya ubwinshi.

28 Kandi amafarashi Salomo yatungaga bayakuraga muri Egiputa. Abatunzi b’umwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.

29 Ku igare rimwe ryazamukaga rivuye muri Egiputa, batangaga shekeli z’ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Kandi uko abatunzi babizanaga, bimwe abami bose b’Abaheti n’ab’Abasiriya barabiguraga.

1 Bami 11

Salomo agushwa n’abagore benshi yarongoraga

1 Umwami Salomo yabengutse abagore benshi b’abanyamahanga udashyizeho umukobwa wa Farawo: Abamowabukazi n’Abamonikazi n’Abedomukazi, n’Abasidonikazi n’Abahetikazi

2 bakomoka mu mahanga Uwiteka yabwiraga Abisirayeli ati “Ntimukajye muri bo, na bo ntibakaze muri mwe, kuko byatuma bahindura imitima yanyu mugakurikira imana zabo.” Ariko Salomo yifatanya na bo arehejwe n’uko yababengutse.

3 Yari afite abagore b’imfura magana arindwi, n’ab’inshoreke magana atatu. Nuko abagore be bamuyobya umutima.

4 Salomo amaze gusaza, abagore be bamutwara umutima agakurikiza izindi mana, bigatuma umutima we utagitunganira Uwiteka Imana ye nk’uko uwa se Dawidi wari umeze,

5 kuko Salomo yakurikiye Ashitoreti imanakazi y’Abasidoni, na Milikomu ari yo kizira cy’Abamoni.

6 Uko ni ko Salomo yakoze ibyangwa n’Uwiteka, ntiyayoboka Uwiteka rwose nka se Dawidi.

7 Bukeye Salomo yubakira Kemoshi ingoro ku musozi werekeye i Yerusalemu. Kemoshi yari ikizira cy’Abamowabu, kandi iyindi ayubakira Moleki ikizira cy’Abamoni.

8 Uko ni ko yakoreye abagore be bose b’abanyamahanga, bakajya bosa imibavu, bagatambira imana zabo.

Imana ihana Salomo

9 Nuko Uwiteka arakarira Salomo, kuko umutima we wahindutse ukayoba Uwiteka Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri,

10 ikamutegeka imwihanangirije ko atazakurikira izindi mana, ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse.

11 Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n’amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe.

12 Ariko kuko ngiriye so Dawidi sinzabikora ukiriho, ahubwo nzabunyaga umwana wawe.

13 Kandi na we sinzamunyaga ubwami bwe bwose, ariko nzamugabanirizaho umuryango umwe ku bw’umugaragu wanjye Dawidi na Yerusalemu nitoranirije.”

Abantu batangira kugomera Salomo

14 Bukeye Uwiteka ahagurukiriza Salomo umwanzi ari we Hadadi w’Umwedomu, wari uwo mu rubyaro rw’umwami wa Edomu.

15 Kera Dawidi akiri muri Edomu, Yowabu umugaba w’ingabo ze yamaze kwica abagabo bose bo muri Edomu, arazamuka ajya guhambisha intumbi zabo,

16 kuko Yowabu n’Abisirayeli bari bamazeyo amezi atandatu, kugeza aho yatsembeye abagabo bose muri Edomu.

17 Icyo gihe Hadadi ahungana n’abagaragu ba se, bamwe b’Abedomu bahungira muri Egiputa, ariko Hadadi uwo yari akiri umwana muto.

18 Nuko barahaguruka bava i Midiyani bajya i Parani, maze bavana abantu bamwe i Parani bajya muri Egiputa, basanga Farawo umwami waho. Agezeyo Farawo amuha inzu, amutegekera igerero, nyuma amukebera igikingi.

19 Hadadi atona kuri Farawo cyane bituma amushyingira muramu we, murumuna wa Tahupenesi muka Farawo.

20 Bukeye umugore wa Hadadi murumuna wa Tahupenesi, babyarana umwana w’umuhungu witwaga Genubati. Igihe gisohoye cyo gucuka, Tahupenesi amucukiriza kwa Farawo, nuko Genubati uwo aguma kwa Farawo abyirukana n’abana be b’abahungu.

21 Hadadi uwo akiri muri Egiputa, yumva ko Dawidi yatanze agasanga ba sekuruza, kandi ko Yowabu umugaba w’ingabo yapfuye. Hadadi abwira Farawo ati “Nsezerera nsubire mu gihugu cyacu.”

22 Farawo aramubaza ati “Mbese igituma ushaka gusubira iwanyu hari icyo wankenanye?”

Na we aramusubiza ati “Nta cyo ariko pfa kundeka ntahe.”

23 Hanyuma Imana yongera guhagurukiriza Salomo undi mwanzi, ari we Rezoni mwene Eliyada, wari yaracitse shebuja Hadadezeri umwami w’i Soba.

24 Ubwo Dawidi yicaga ab’i Soba, icyo gihe Rezoni ateranya abantu aba umutware w’umutwe w’ingabo, barahaguruka bajya i Damasiko, bagumayo barahatwara.

25 Uwo na we aba umwanzi w’Abisirayeli iminsi yose Salomo yamaze ku ngoma. Ukuyeho ubukubaganyi Hadadi yagize, yanze Abisirayeli urunuka kandi atwara i Siriya.

Yerobowamu ahanurirwa ko azagabana ubwami bwa Isirayeli

26 Bukeye Yerobowamu mwene Nebati, Umwefurayimu w’i Sereda umugaragu wa Salomo, wari umwana w’umupfakazi witwaga Seruya, na we agomera umwami.

27 Impamvu yatumye agomera umwami ni iyi: ni uko Salomo yubakaga Milo, agasana icyuho cy’inkike z’umudugudu wa se Dawidi.

28 Kandi Yerobowamu uwo yari umugabo w’amaboko w’intwari. Salomo abonye ko ari umusore ugira umwete, amugira umutware w’abanyamirimo b’umuryango wa Yosefu.

29 Nuko icyo gihe Yerobowamu yari mu nzira ava i Yerusalemu, umuhanuzi Ahiya w’i Shilo arahamusanga. Ahiya uwo yari akanishije umwenda mushya, kandi bari bonyine ku gasozi.

30 Ahiya yenda uwo mwenda mushya yari yakanishije, awutaburamo ibitambaro cumi na bibiri.

31 Abwira Yerobowamu ati “Enda ibitambaro cumi kuko ari ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Dore nzatanyaguza ubwami mbukuye mu maboko ya Salomo nguhe imiryango cumi,

32 (ariko we azasigarana umuryango umwe kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi, n’i Yerusalemu umurwa nitoranirije mu miryango yose ya Isirayeli),

33 kuko banyimūye bakaramya Ashitoreti ikigirwamanakazi cy’Abasidoni, na Kemoshi ikigirwamana cy’Abamowabu, na Milikomu ikigirwamana cy’Abamoni, ntibagendere mu nzira zanjye, ngo bakore ibitunganye mu maso yanjye, bitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko se Dawidi yagenzaga.

34 Ariko sinzamunyaga ubwami bwose, ahubwo nzamukomeza abe umwami iminsi yose akiriho, kuko ngiriye umugaragu wanjye Dawidi nitoranyirije, kandi yitonderaga amateka n’amategeko yanjye.

35 Ariko nzanyaga umuhungu we ubwo bwami mbuguhe, ari bwo miryango cumi.

36 Nyamara uwo muhungu we nzamuha umuryango umwe, kugira ngo umugaragu wanjye Dawidi atabura itabaza imbere yanjye i Yerusalemu, umurwa nitoranyirije nkahashyira izina ryanjye.

37 Nuko nzakujyana utegeke uko umutima wawe ushaka kose, kandi uzaba umwami w’Abisirayeli.

38 Nuko rero niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye ugakora ibitunganye mu maso yanjye, ukitondera amateka n’amategeko yanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawidi yagenzaga, nzabana nawe nkubakire inzu idakuka nk’iyo nubakiye Dawidi, kandi nzaguha Abisirayeli.

39 Nuko nzahana urubyaro rwa Dawidi mbahōra ibyo, ariko si iminsi yose.’ ”

40 Icyo ni cyo cyatumye Salomo ashaka kwica Yerobowamu, ariko Yerobowamu arahaguruka ahungira muri Egiputa kwa Shishaki umwami wa Egiputa, agumayo ageza aho Salomo yatangiye.

41 Indi mirimo ya Salomo n’ibyo yakoze byose n’iby’ubwenge bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyakozwe na Salomo?

42 Nuko igihe cyose Salomo yamaze i Yerusalemu ategeka Abisirayeli bose, cyari imyaka mirongo ine.

43 Nuko Salomo aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa se Dawidi, maze umuhungu we Rehobowamu yima ingoma ye.

1 Bami 12

Ubwami bwa Isirayeli bwigabanyamo kabiri

1 Bukeye Rehobowamu ajya i Shekemu, kuko ari ho Abisirayeli bose bari bagiye kumwimikira.

2 Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari akiri muri Egiputa, aho yari yarahungiye Umwami Salomo agaturayo, baramutumira.

3 Nuko Yerobowamu araza, azana n’ab’iteraniro rya Isirayeli bose babwira Rehobowamu bati

4 “So yadukoresheje uburetwa butubabaza, none utworohereze iyo mihakire ya so yatubabazaga n’uburetwa bukomeye yadukoresheje, natwe tuzagukorera.”

5 Arabasubiza ati “Nimugende mumare iminsi itatu, muzaze munyitabe.” Nuko abantu baragenda.

6 Maze Umwami Rehobowamu aherako agisha inama abasaza bahakwaga na se Salomo akiriho, arababaza ati “Murangira nama ki, uko nsubiza abo bantu?”

7 Baramusubiza bati “Niwemera kwigira umugaragu w’aba bantu uyu munsi, ukajya ubakorera ukabasubiza amagambo meza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.”

8 Ariko yanga inama agiriwe n’abo basaza, ahubwo ajya inama n’abasore babyirukanye na we, bamuhatsweho.

9 Arababaza ati “Murangira nama ki, turi busubize abo bantu bambwiye ngo ‘Nimborohereze uburetwa data yabakoreshaga’?”

10 Nuko abasore babyirukanye na we baramusubiza bati “Uzabwire abo bantu bakubwiye ngo so yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko ngo wowe ho ububorohereze, ubasubize utya uti ‘Agahera kanjye kazaruta ubunini ikiyunguyungu cya data.

11 Ariko nubwo data yabakoreshaga uburetwa bukomeye, jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.’ ”

12 Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose basanga Umwami Rehobowamu nk’uko yabategetse ati “Muzaze munyitabe ku munsi wa gatatu.”

13 Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n’abo basaza.

14 Abasubiza akurikije inama y’abasore ati “Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo.”

15 Nuko umwami ntiyumvira abantu kuko byaturutse ku Uwiteka, kugira ngo asohoze ijambo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, abivugiye muri Ahiya w’i Shilo.

16 Maze Abisirayeli bose babonye yuko umwami yanze kubumvira, basubiza umwami bati “Duhuriye he na Dawidi? Kandi rero nta no kuragwa dufite kuri mwene Yesayi, nimusubire mu mahema yanyu, yemwe Bisirayeli. None Dawidi, urimenyere ibyawe n’umuryango wawe.”

Nuko Abisirayeli basubira mu ngo zabo.

17 Ariko Abisirayeli baturaga mu midugudu y’i Buyuda, bo bategekwaga na Rehobowamu.

18 Bukeye Umwami Rehobowamu yoherezayo Adoramu wakoreshaga ikoro, abisirayeli bose bamutera amabuye, arapfa. Umwami Rehobowamu abyumvise, arahuta yurira ajya mu igare rye, ngo ahungire i Yerusalemu.

19 Uko ni ko Abisirayeli bagandiye inzu ya Dawidi na bugingo n’ubu.

20 Bukeye Abisirayeli bumvise ko Yerobowamu yahungutse, baramutumira ngo aze mu iteraniro. Nuko baramwimika aba umwami w’Abisirayeli bose, ntihagira ukurikira inzu ya Dawidi, keretse umuryango wa Yuda wonyine.

21 Ariko Rehobowamu ageze i Yerusalemu, ateranya umuryango wa Yuda wose n’ab’umuryango wa Benyamini, ayitoranyamo abagabo batoranyijwe b’abarwanyi agahumbi n’inzovu munani zo kurwanya inzu ya Isirayeli, ngo bagarurire Rehobowamu mwene Salomo ubwami.

22 Maze ijambo ry’Imana riza kuri Shemaya umuntu w’Imana riti

23 “Bwira Rehobowamu mwene Salomo, umwami w’Abayuda n’umuryango wa Yuda wose, n’uwa Benyamini n’abandi bantu bose uti

24 ‘Uwiteka avuze ngo: Ntimuzatabare kandi ntimuzarwanye bene wanyu Abisirayeli. Musubireyo umuntu wese ajye iwe, kuko ibyo ari jye byaturutseho.’ ” Nuko bumvira ijambo ry’Uwiteka baritahira, nk’uko Uwiteka yavuze.

25 Nuko Yerobowamu yubaka i Shekemu mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu aturayo, bukeye arahimuka yubaka i Penuweli.

26 Maze Yerobowamu aribwira ati “Noneho ubwami buzasubira ku nzu ya Dawidi.

27 Aba bantu nibazamuka bakajya bajya i Yerusalemu gutambira mu nzu y’Uwiteka, imitima yabo izagarukira shebuja Rehobowamu umwami w’Abayuda, maze banyice bisubirire kuri Rehobowamu, umwami w’Abayuda.”

28 Umwami aherako yigira inama, arema ibishushanyo by’inyana bibiri mu izahabu, abwira abantu ati “Byabarushya kujya muzamuka mujya i Yerusalemu. Wa bwoko bw’Abisirayeli we, ngizo imana zawe zagukuye mu gihugu cya Egiputa!”

29 Maze kimwe agishyira i Beteli, ikindi agishyira i Dani.

30 Nuko ibyo bishushanyo biba ikigusha kuko abantu bajyaga baza kubiramya, ndetse bakagera no ku cy’i Dani.

31 Kandi yubaka n’ingoro ku tununga, atoranya mu bantu bandi bose batari Abalewi, abagira abatambyi.

32 Yerobowamu ategeka ko haba ibirori by’iminsi mikuru mu kwezi kwa munani ku munsi wa cumi n’itanu, ngo bise n’iby’i Buyuda, nuko arazamuka ajya ku gicaniro. N’i Beteli yabigenzaga atyo atambirira izo nyana yaremye. I Beteli ahashyira abatambyi baba mu ngoro yubatse.

33 Nuko ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa munani, ari ko kwezi yatoranije ubwe, arazamuka ajya ku gicaniro yari yaremye i Beteli, aharemera ibirori by’Abisirayeli, ajya ku gicaniro ahosereza imibavu.

1 Bami 13

Umuntu w’Imana yavumye igicaniro cya Yerobowamu

1 Bukeye haza umuntu w’Imana avuye i Buyuda, aza i Beteli azanywe n’ijambo ry’Imana. Ubwo Yerobowamu yari ahagaze ku gicaniro yosa imibavu.

2 Atera hejuru avugira kuri icyo gicaniro ijambo ry’Imana ati “Wa gicaniro we, wa gicaniro we, Uwiteka avuze atya ngo ‘Mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana witwa Yosiya, nuko kuri wowe ni ho azatambira abatambyi bo mu ngoro bajya bakoserezaho imibavu, kandi kuri wowe ni ho bazatwikira amagufwa y’abantu.’ ”

3 Uwo munsi yerekana ikimenyetso cyabyo ati “Iki ni cyo kimenyetso Uwiteka atanze. Iki gicaniro kiri busadukemo kabiri, ivu ryacyo riseseke.”

4 Nuko Umwami Yerobowamu amaze kumva uko uwo muntu w’Imana avugiye ku gicaniro cy’i Beteli, amutunga ukuboko ahagaze ku gicaniro, aravuga ati “Nimumufate.” Uwo mwanya ukuboko yari amutunze kuranyunyuka, bituma adashobora kukugarura.

5 Igicaniro na cyo gisadukamo kabiri ivu ryacyo riraseseka, nk’uko ikimenyetso uwo muntu w’Imana yatanze cyari kiri, agiheshejwe n’ijambo ry’Imana.

6 Umwami abwira uwo muntu w’Imana ati “Inginga Uwiteka Imana yawe, unsabire ukuboko kwanjye gukire.”

Nuko uwo muntu w’Imana yinginga Uwiteka, ukuboko k’umwami kurakira gusubira uko kwari kuri.

7 Umwami abwira uwo muntu w’Imana ati “Ngwino tujyane mu rugo uruhuke kandi nkugororere.”

8 Uwo muntu w’Imana abwira umwami ati “Naho wampa igice cya kabiri cy’ibintu byo mu nzu yawe, ntabwo twajyana iwawe. Sindira ino, kandi simpanywa n’amazi,

9 kuko ari ko ijambo ry’Uwiteka ryanyihanangirije ngo ‘Ntugire icyo urya ntunywe n’amazi, kandi ntusubize inzira yakuzanye.’ ”

10 Nuko aragenda asubiza indi nzira, ntiyasubiza iyamuzanye ajya i Beteli.

Umuhanuzi utumviye itegeko ry’Imana yishwe n’intare

11 Icyo gihe hariho umuhanuzi w’umusaza i Beteli. Umwe wo mu bahungu be araza amurondorera ibyo uwo muntu w’Imana yakoreye i Beteli uwo munsi n’amagambo yabwiye umwami bayabwira se.

12 Se arababaza ati “Aciye mu yihe nzira?” Kandi abahungu be bari babonye inzira uwo muntu w’Imana waturutse i Buyuda yaciyemo.

13 Se abwira abahungu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bamushyirira amatandiko ku ndogobe, ayigendaho.

14 Akurikira umuntu w’Imana, amusanga aho yari yicaye munsi y’igiti cy’umwela, aramubaza ati “Mbese ni wowe wa muntu w’Imana waturutse i Buyuda?”

Na we ati “Ni jye.”

15 Aramubwira ati “Ngwino dusubirane imuhira ufungure.”

16 Aramusubiza ati “Sinemererwa gusubiranayo nawe ngo tujyane iwawe, kandi ino aha sindi buhasangirire nawe ibyokurya, simpanywa n’amazi,

17 kuko nabibwiwe n’ijambo ry’Uwiteka ngo ne kurira ibyokurya cyangwa kunywera amazi aho, kandi ngo sinzasubize inzira yanzanye.”

18 Na we aramubwira ati “Nanjye ndi umuhanuzi nkawe, kandi marayika utumwe n’Uwiteka avuganye nanjye ati ‘Jya kumugarura umujyane iwawe, arye kandi anywe.’ ” Ariko yaramubeshyaga.

19 Nuko asubirayo na we, bageze iwe ararya aranywa.

20 Bacyicaye ku meza, ijambo ry’Uwiteka riza kuri uwo muhanuzi wamugaruye.

21 Atera hejuru abwira uwo muntu w’Imana waturutse i Buyuda ati “Umva uko Uwiteka avuze ati ‘Ubwo wanze kumvira ijambo ry’Uwiteka, ntiwitondere itegeko Uwiteka Imana yawe igutegetse,

22 ariko ukagaruka, ukarīra aho yakubujije, ukahanywera kandi yarabi kubujije, nuko rero umurambo wawe ntuzagera mu gituro cya ba sogokuruza.’ ”

23 Nuko uwo muhanuzi bagaruye amaze kurya no kunywa, wa wundi wamugaruraga amushyirira amatandiko kuri ya ndogobe.

24 Aragenda ahura n’intare iramwica, intumbi ye irambarara mu nzira, indogobe iyihagarara iruhande, intare na yo ihagarara iruhande rw’intumbi.

25 Nuko abantu bahanyuze babona iyo ntumbi irambaraye mu nzira, babibwira abo mu mudugudu aho uwo muhanuzi w’umusaza yabaga.

26 Uwo muhanuzi wamugaruriye mu nzira abyumvise aravuga ati “Ni wa muntu w’Imana utumviye ijambo ry’Uwiteka. Ni cyo gitumye Uwiteka amugabiza intare iramutanyagura, iramwica nk’uko Uwiteka yari yamubwiye.”

27 Aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshyirire amatandiko ku ndogobe.” Nuko bayiyashyiraho.

28 Aragenda asanga intumbi aho irambaraye mu nzira, indogobe n’intare bihagaze iruhande rw’intumbi, ariko intare yari itariye intumbi kandi itakuye indogobe.

29 Uwo muhanuzi aterura intumbi y’umuntu w’Imana, ayishyira ku ndogobe ayisubiranayo, maze uwo muhanuzi w’umusaza asubira mu mudugudu w’iwabo, aramuririra aramuhamba.

30 Iyo ntumbi ayihamba mu mva ye yicukuriye, baramuririra bati “Ni ishyano mwene data!”

31 Nuko amaze kumuhamba abwira abahungu be ati “Nimara gupfa, muzampambe muri iki gituro umuntu w’Imana ahambwemo, amagufwa yanjye muzayarambike iruhande rw’aye,

32 kuko ijambo ry’Uwiteka yavugiye ku gicaniro cy’i Beteli ateye hejuru, no ku ngoro zose ziri mu midugudu y’i Samariya rizasohora rwose.”

33 Hanyuma y’ibyo na bwo Yerobowamu ntiyahindukira ngo areke inzira ze mbi, ahubwo arongera atoranya mu bantu bandi bose abagira abatambyi bo mu ngoro zo ku tununga. Uwabishakaga wese, yaramwezaga, kugira ngo habeho abatambyi bo muri izo ngoro.

34 Nuko icyo kibera inzu ya Yerobowamu ikigusha, gituma icibwa irimburwa ku isi.

1 Bami 14

Ahiya ahanura ibizaba ku nzu ya Yerobowamu

1 Icyo gihe Abiya mwene Yerobowamu ararwara.

2 Yerobowamu abwira umugore we ati “Ndakwinginze haguruka wiyoberanye, utamenyekana ko uri muka Yerobowamu maze ujye i Shilo. Ni ho umuhanuzi Ahiya aba, wamvuzeho ko nzaba umwami w’ubu bwoko.

3 Kandi jyana imitsima cumi n’udutsima, n’ikibindi cy’umutsama umusange, na we azakubwire uko uyu mwana azamera.”

4 Nuko muka Yerobowamu abigenza atyo, arahaguruka ajya i Shilo kwa Ahiya. Ariko Ahiya yari atakibona kuko amaso ye yari ahumye, ahumishijwe n’ubusaza.

5 Uwiteka abwira Ahiya ati “Dore muka Yerobowamu aje kukubaza iby’umwana we urwaye, ndakubwira ibyo uza kumubwira namara kwinjira aha. Ariyoberanya yihindure undi mugore.”

6 Nuko Ahiya yumva ibirenge bye acyinjira mu muryango, aravuga ati “Yewe muka Yerobowamu, injira. Ni iki gitumye wihindura undi mugore? Umva ngutumweho amagambo akomeye.

7 Genda ubwire Yerobowamu uti ‘Umva uko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze ngo: Yagukuye muri rubanda irakogeza, ikugira umwami w’ubwoko bwayo bw’Abisirayeli,

8 ikugabaniriza igihugu igukuye ku nzu ya Dawidi. Ariko ntiwayibereye nk’umugaragu wayo Dawidi witonderaga amategeko yayo, akayikurikirana umutima we wose kugira ngo akore ibishimwa imbere yayo,

9 ahubwo ukora ibyaha kurusha abakubanjirije bose, uragenda wihimbira izindi mana z’ibishushanyo bibajwe n’ibiyagijwe, urandakaza uranyimūra, unshyira inyuma.

10 Nuko rero ni cyo kizatuma nteza inzu ya Yerobowamu ibyago, nkamara umuhungu wese kuri Yerobowamu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli, ngaheha pe inzu ya Yerobowamu, nk’uko umuntu aheha amabyi akayamaraho.

11 Umuntu wa Yerobowamu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro, kuko Uwiteka ari we ubivuze.’

12 “Nuko haguruka witahire. Icyakora uzaba ugishinga ibirenge ku rurembo, umwana apfe.

13 Abisirayeli bose bazamuririra bamuhambe. Uwo ni we wa Yerobowamu wenyine uzahambwa mu mva, kuko ari we wenyine wo mu nzu ya Yerobowamu wabonetsweho n’ibyiza bimwe imbere y’Uwiteka Imana ya Isirayeli.

14 Kandi Uwiteka azihagurukiriza umwami muri Isirayeli, ari we uzarimbura inzu ya Yerobowamu uwo munsi. Mbese hari ubundi? Ubu ntibyasohoye?

15 Kuko Uwiteka azakubita Isirayeli abe nk’urufunzo runyeganyegera mu mazi, akarandura Isirayeli muri iki gihugu cyiza yahaye ba sekuruza, abatatanirize hakurya y’uruziUfurate, kuko biremeye Asherimu bakarakaza Uwiteka.

16 Kandi azahāna Abisirayeli abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure.”

17 Nuko muka Yerobowamu arahaguruka aragenda asubira i Tirusa, ageze ku muryango w’inzu umwana arapfa.

18 Nuko baramuhamba, Abisirayeli bose baramuririra, nk’uko Uwiteka yari yabivugiye mu kanwa k’umugaragu we Ahiya w’umuhanuzi.

19 Kandi indi mirimo ya Yerobowamu yose, uko yarwanye n’uko yategetse, byanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami ba Isirayeli.

20 Yerobowamu yamaze imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma, aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Nadabu yima ingoma ye.

Iby’ingoma ya Rehobowamu

21 Rehobowamu mwene Salomo yimye i Buyuda. Kandi Rehobowamu yimye amaze imyaka mirongo ine n’umwe avutse, amara imyaka cumi n’irindwi i Yerusalemu ari ku ngoma, mu murwa Uwiteka yitoranyirije mu miryango ya Isirayeli yose ngo abe ari ho ashyira izina rye, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi.

22 Bukeye Abayuda bakora ibyangwa n’Uwiteka, bamutera gufuha ku bw’ibyaha bakoze biruta ibyo ba sekuruza bakoze byose,

23 kuko biyubakiye ingoro n’inkingi na Asherimu, ku musozi muremure wose no munsi y’igiti kibisi cyose.

24 Kandi muri icyo gihugu hariho abatinganyi, bakoraga ibizira byose by’abanyamahanga Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.

25 Nuko mu mwaka wa gatanu wo ku ngoma y’Umwami Rehobowamu, Shishaki umwami wa Egiputa arazamuka atera i Yerusalemu kuharwanya.

26 Asahura ibintu by’ubutunzi byo mu nzu y’Uwiteka n’ibyo mu nzu y’umwami arabijyana byose, ajyana n’ingabo z’izahabu zose Salomo yacurishije.

27 Rehobowamu aherako acurisha ingabo mu miringa ngo zisubire mu kigwi cyazo, azibitsa abatware b’abarinzi barindaga urugi rw’inzu y’umwami.

28 Kandi iyo umwami yinjiraga mu nzu y’Uwiteka, abarinzi bamushagaraga barazijyanaga, maze yasohoka bakazisubiza mu nzu y’abarinzi.

29 Ariko indi mirimo yose ya Rehobowamu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

30 Ariko ibihe byose hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu.

31 Nuko Rehobowamu aratangaasanga ba sekuruza, ahambwa hamwe na bo mu murwa wa Dawidi, kandi nyina yitwaga Nāma Umwamonikazi. Maze umuhungu we Abiyamu yima ingoma ye.