Kol 3

Ibyo kugira ukubaho gutunganye n’urukundo rwa kivandimwe

1 Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana.

2 Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si,

3 kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.

4 Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.

5 Nuko noneho mwice ingeso zanyu z’iby’isi: gusambana no gukora ibiteye isoni, no kurigira no kurarikira, n’imyifurize yose ari yo gusenga ibigirwamana,

6 ibyo ni byo bizanira umujinya w’Imana abatumvira.

7 Kandi namwe mwabigenderagamo kera, ubwo mwahoraga muri byo.

8 Ariko none mwiyambure ibi byose: umujinya n’uburakari, n’igomwa no gutukana, kandi ntihakagire amagambo ateye isoni aturuka mu kanwa kanyu.

9 Ntimukabeshyane ubwo mwiyambuye umuntu wa kera n’imirimo ye,

10 mukambara umushya uhindurirwa mushya kugira ngo agire ubwenge, kandi ngo ase n’ishusho y’Iyamuremye.

11 Aho ntihaba Umugiriki cyangwa Umuyuda, uwakebwe cyangwa utakebwe, cyangwa umunyeshyanga rigawa cyangwa Umusikuti, cyangwa imbata cyangwa uw’umudendezo, ahubwo Kristo ni byose kandi ari muri bose.

12 Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana,

13 mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe mubabarirana.

14 Ariko ibigeretse kuri ibyo byose mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.

15 Mureke amahoro ya Kristo atwarire mu mitima yanyu, ayo mwahamagariwe kuba umubiri umwe, kandi mugire imitima ishima.

16 Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye rifite ubwenge bwose, mwigishanye, muhugurane muri zaburi n’indirimbo n’ibihimbano by’umwuka, muririmbirirana Imana ishimwe mu mitima yanyu.

17 Kandi icyo muzavuga cyose n’ibyo muzakora, mujye mubikora byose mu izina ry’Umwami Yesu, mushima Imana Data wa twese ku bw’uwo.

Inshingano y’ab’urugo

18 Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriye abari mu Mwami wacu.

19 Bagabo, namwe mukunde abagore banyu ntimubasharirire.

20 Bana, mwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ibyo ari byo Umwami ashima.

21 Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.

22 Mbata, mwumvire ba shobuja bo ku mubiri muri byose, ntimubakorere bakibareba gusa ngo muse n’abanezeza abantu, ahubwo mubakorere mutaryarya mu mitima yanyu mwubaha Imana.

23 Ibyo mukora byose mubikore mubikuye ku mutima, nk’abakorera Shobuja mukuru badakorera abantu,

24 muzi yuko muzagororerwa na we muhawe wa murage, kuko mukorera Shobuja mukuru Kristo.

25 Ariko ukiranirwa aziturwa nk’uko yakiraniwe, kandi ntihariho kurobanurwa ku butoni.

Kol 4

1 Ba shebuja, mugirire imbata zanyu ibitunganye n’ibikwiriye, kuko muzi yuko namwe mufite Shobuja uri mu ijuru.

2 Mukomeze gusenga muba maso, mushima.

3 Kandi natwe mudusabire kugira ngo Imana idukingurire urugi rwo kuvuga ijambo ryayo, tuvuge ubwiru bwa Kristo, ubwo nabohewe

4 kugira ngo mbwerekane nk’uko nkwiriye kuvuga.

5 Mugendere mu bwenge ku byo mugirira abo hanze, mucunguze uburyo umwete.

6 Ijambo ryanyu rifatanye iteka n’ubuntu bw’Imana risīze umunyu, kugira ngo mumenye uko mukwiriye gusubiza umuntu wese.

Intashyo

7 Tukiko,mwene Data ukundwa w’umubwiriza w’iby’Imana ukiranuka, ni umugaragu mugenzi wanjye ukorera mu Mwami wacu, azababwira ibyanjye byose.

8 Ni we mbatumyeho ku bw’ibyo ngo mumenye ibyacu kandi ahumurize imitima yanyu,

9 mutumanye na Onesimo mwene Data wo kwizerwa kandi ukundwa, mwene wanyu, bazabamenyesha iby’ino byose.

10 Arisitariko uwo tubohanywe arabatashya, na Mariko mwene se wabo wa Barinaba arabatashya na we. (Uwo ni we mwategetswe, naramuka aje iwanyu muzamwakire.)

11 Na Yesu witwa Yusito arabatashya, abo ni bo bonyine bo mu bakebwe bakorana nanjye ku bw’ubwami bw’Imana kandi bamaze umubabaro.

12 Epafura mwene wanyu arabatashya, na we ni imbata ya Kristo Yesu ibarwanira iteka ikabasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya ibyo Imana ishaka byose.

13 Ndi umugabo wo kumuhamya yuko abagirira umwete mwinshi, mwebwe n’ab’i Lawodikiya n’ab’i Hiyerapoli.

14 Luka umuvūzi ukundwa, na Dema barabatashya.

15 Muntahirize bene Data b’i Lawodikiya, na Numfa n’Itorero ryo mu nzu ye.

16 Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n’Itorero ry’i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya.

17 Kandi muzabwire Arukipo muti “Ujye urinda umurimo wo kugabura iby’Imana wahawe ku bw’Umwami wacu, uwusohoze.”

18 Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo, kwanditswe n’ukwanjye kuboko. Mwibuke ingoyi zanjye.

Ubuntu bw’Imana bubane namwe.

Fil 1

1 Pawulo na Timoteyo imbata za Kristo Yesu, turabandikiye mwebwe abera bo muri Kristo Yesu b’i Filipi bose, hamwe n’abepisikopi n’abadiyakoni.

2 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Urukundo Pawulo akunda Abafilipi

3 Nshima Imana yanjye iteka uko mbibutse,

4 kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose mbasabira nezerewe,

5 kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n’ubu.

6 Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,

7 kandi birankwiriye ko mbatekereza ntyo mwese, kuko mu ngoyi zanjye no mu mpaka ngira kurwanira ubutumwa bwiza mpamya ko ari ubw’ukuri, mbahoza ku mutima nibuka ko musangiye nanjye ubuntu bw’Imana.

8 Imana ni yo ntanze ho umugabo yuko mbakumbura mwese mu mbabazi za Kristo Yesu.

9 Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose,

10 mubone uko murobanura ibinyuranye,kandi mubone uko muba abataryarya n’inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo,

11 mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.

12 Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi ahubwo byabushyize imbere,

13 kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe.

14 Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n’ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga.

15 Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n’ishyari no kwirema ibice, naho abandi bakabivugishwa n’umutima ukunze.

16 Abo babivugishijwe n’urukundo, kuko bazi yuko nashyiriweho kurwanira ubutumwa bwiza,

17 naho ba bandi bamamaza ibya Kristo babitewe no kwirema ibice, babikorana umutima ubarega bibwira ko bashobora kunyongerera umubabaro mu ngoyi zanjye.

18 Mbese ibyo bitwaye iki? Nta cyo kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira,

19 kuko nzi yuko amaherezo ibyo bizampindukira agakiza, munsabiye kandi mpawe Umwuka wa Yesu Kristo,

20 kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n’isoni z’ikintu cyose, ahubwo nzajya ngira ubushizi bw’amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n’umubiri wanjye iteka ryose nk’uko bimeze ubu, nubwo nabaho cyangwa nubwo napfa.

21 Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!

22 Ariko rero niba kubaho mu mubiri ari cyo kizantera gukomeza kwera imbuto z’umurimo wanjye, sinzi icyo nahitamo.

23 Mpeze mu rungabangabo, kuko nifuza kugenda ngo mbane na Kristo, kuko ari byo birushaho kumbera byiza cyane,

24 nyamara ku bwanyu ho kuguma mu mubiri ni byo binkwiriye.

25 Nuko ubwo nizeye ibyo nzi neza yuko nzagumaho nkagumana namwe mwese, kugira ngo mujye imbere mwishimire kwizera,

26 kandi kugira ngo muzarusheho kunyirata muri Kristo Yesu, ubwo nzasubira kugaruka iwanyu.

Pawulo abihanangiririza ngo bagire ubumwe bwa kivandimwe

27 Icyakora, ingeso zanyu zimere nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza,

28 mudakangwa n’ababisha bo mu buryo bwose.Ubwo butwari bwo kudatinya kwanyukuri bo ni ikimenyetso cyo kurimbuka kwabo, naho kuri mwe ni ikimenyetso cy’agakiza kanyu kava ku Mana.

29 Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe,

30 mufite kwa kurwana mwambonanaga kandi ari na ko mukinyumvana na n’ubu.

Fil 2

1 Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n’urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n’impuhwe,

2 musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima.

3 Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

4 Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.

5 Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

6 Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa,

7 ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu

8 yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.

9 Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose,

10 kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi,

11 kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.

12 Nuko abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi,

13 kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.

14 Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka

15 kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi,

16 mwerekane ijambo ry’ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n’ubundi.

17 Ariko nubwo amaraso yanjye yaba ayo kumīshwa ku gitambo cyo kwizera kwanyu ngo abe ituro, ibyo nabyishimira nkanezeranwa namwe mwese,

18 abe ari ko namwe mwishima mwishimana nanjye.

Pawulo atuma Timoteyo na Epafuradito ku Bafilipi

19 Niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba, kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe maze kumenya ibyanyu.

20 Simfite undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by’ukuri,

21 kuko bose basigaye bashaka ibyabo badashaka ibya Yesu Kristo.

22 Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko umwana akorana na se.

23 Nuko uwo ni we niringiye kuzamubatumaho uwo mwanya, nimara kumenya ibyanjye.

24 Ariko niringiye Umwami Yesu yuko nanjye ubwanjye nzaza vuba.

25 Icyakora nibwira yuko binkwiriye ko mbatumaho Epafuradito, mwene Data dufatanije umurimo n’ubusirikare. Ni we ntumwa yanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye,

26 kuko yabakumburaga mwese agahagarikwa umutima n’uko mwumvise yuko yarwaye.

27 Kurwara koko yari arwaye, ndetse yari agiye gupfa ariko Imana iramubabarira, nyamara si we wenyine ahubwo nanjye yarambabariye, ngo ntongerwaho undi mubabaro ku uwo nsanganywe.

28 Ni cyo gituma mutumye mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime nanjye ngabanye umubabaro.

29 Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye kandi abasa n’uwo mujye mububaha,

30 kuko yagarukiye hafi yo gupfa ku bw’umurimo wa Kristo, ntiyita ku magara ye kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu.

Fil 3

Imbuzi zerekeye intumwa z’ibinyoma

1 Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro.

2 Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z’ibibi, mwirinde n’abakeba gukeba kubi,

3 kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby’umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.

4 Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha.

5 Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw’Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w’Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by’amategeko.

6 Ku by’ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n’amategeko nari inyangamugayo.

Guhomba iby’isi ku bwo gutunga Kristo

7 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo,

8 ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,

9 kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo,ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera

10 kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe

11 ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye.

12 Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.

13 Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere,

14 ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.

15 Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima, kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo.

16 Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza.

Abanzi b’umusaraba wa Kristo

17 Bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho icyitegererezo.

18 Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b’umusaraba wa Kristo.

19 Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by’isi.

20 Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo,

21 uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.

Fil 4

1 Nuko rero bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n’ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye.

2 Ndahugura Ewodiya, ndahugura na Sintike ngo bahurize imitima mu Mwami Yesu.

3 Kandi nawe, uwo dufatanije uwo murimo by’ukuri, ndakwinginze ujye ufasha abo bagore kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza bo na Kilementi n’abandi bafatanyaga nanjye, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.

4 Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”

5 Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.

6 Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.

7 Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.

8 Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.

9 Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe.

10 Nishimiye cyane mu Mwami wacu, kuko na none nubwo byatinze mwongeye kunzirikana, icyakora mwaranzirikanaga ariko mwaburaga uburyo.

11 Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite.

12 Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.

13 Nshobozwa byose naKristoumpa imbaraga.

Ishimwe Pawulo ashimira Abafilipi

14 Ariko mwagize neza, ubwo mwese mwafatanije imibabaro yanjye.

15 Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine.

16 Ndetse n’i Tesalonike mwoherejeyo ibyo kunkenura, si rimwe risa ahubwo ni kabiri.

17 Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe.

18 Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n’ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk’umubabwe uhumura neza n’igitambo cyemewe gishimwa n’Imana.

19 Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.

20 Icyubahiro kibe icy’Imana yacu, ari yo Data wa twese iteka ryose, Amen.

21 Nimuntahirize abera bose bari muri Kristo Yesu. Bene Data turi kumwe barabatashya.

22 Abera bose barabatashya, ariko cyane cyane abo kwa Kayisari.

23 Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu.

Ef 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu,

2 ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Imigisha y’Imana ibonerwa muri Yesu Kristo

3 Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y’umwuka yo mu ijuru,

4 nk’uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.

5 Kuko yagambiriye kera ku bw’urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw’ineza y’ubushake bwayo,

6 kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo.

7 Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri,

8 ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya,

9 itumenyesheje ubwiru bw’ibyo ishaka ku bw’ineza y’ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera

10 kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.

11 Ku bw’uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk’uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk’uko ibishaka mu mutima wayo

12 ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.

13 Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe,

14 uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.

15 Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose,

16 mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,

17 kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya,

18 ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera,

19 mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri,

20 izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru,

21 imushyize hejuru y’ubutware bwose n’ubushobozi bwose, n’imbaraga zose n’ubwami bwose, n’izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.

22 Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y’ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose,

23 na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose.

Ef 2

Gukizwa n’ubuntu

1 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,

2 ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.

3 Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose.

4 Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo

5 ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),

6 nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwukaturi muri Kristo Yesu,

7 kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.

8 Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.

9 Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,

10 kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

Abanyamahanga n’Abayuda ni bamwe muri Kristo

11 Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n’intoki ku mubiri bita abatakebwe,

12 mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.

13 Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.

14 Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya,

15 amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo,

16 kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe n’Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi.

17 Yaraje ababwira ubutumwa bwiza bw’amahoro mwebwe abāri kure, kandi abāri bugufi na bo ababwira iby’amahoro,

18 kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe.

19 Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana,

20 kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.

21 Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu.

22 Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.

Ef 3

Ubwiru bw’Imana bwo gukiza abanyamahanga

1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.

2 Kandi namwe mwumvise iby’ubutware bwo kugabura ubuntu bw’Imana nahawe ku bwanyu,

3 ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk’uko nabanje kwandika mu magambo make.

4 Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko.

5 Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b’abantu mu bindi bihe, nk’uko muri iki gihe intumwa ze zera n’abahanuzi babuhishuriwe n’Umwuka,

6 yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z’umubiri umwe natwe, abaheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.

7 Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk’uko impano iri y’ubuntu bw’Imana, iyo naheshejwe n’imbaraga zayo zinkoreramo.

8 Nubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka,

9 njijure bose ngo bamenye uburyo iby’ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n’Imana yaremye byose uhereye kera kose,

10 kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka, bamenyeshwe n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi

11 nk’uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.

12 Muri we ni mo duherwa ubushizi bw’amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n’uko tumwizeye.

13 Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n’amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu.

Pawulo asabira Abefeso

14 Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese,

15 uwo imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa,

16 ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we,

17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushōrera imizi mu rukundo mukaba mushikamye,

18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo,

19 mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.

20 Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo,

21 icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen.

Ef 4

Ubumwe bwo kwizera

1 Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe,

2 mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo,

3 mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro.

4 Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu.

5 Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe,

6 hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twesekandi uturimo twese.

7 Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk’uko urugero rw’impano ya Kristo ruri.

8 Ni cyo gituma ivuga iti

“Amaze kuzamuka mu ijuru,

Ajyana iminyago myinshi,

Aha abantu impano.”

9 Ariko iryo jambo ngo “Yazamutse mu ijuru” risobanurwa rite? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu?

10 Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru y’amajuru yose, kugira ngo asohozebyose.

11 Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,

12 kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,

13 kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,

14 kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya,

15 ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.

16 Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukūra gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.

Kwera kuzanwa na Kristo ku bapagani bahenebereye

17 Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo,

18 ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo, byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana.

19 Kandi babaye ibiti bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza.

20 Ariko mwebweho ntimwize Kristo mutyo,

21 niba mwaramwumvise mukigishirizwa muri we ibihura n’ukuri ko muri Yesu,

22 bibabwiriza iby’ingeso zanyu za kera ko mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana,

23 mugahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu,

24 mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse.

25 Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.

26 Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye

27 kandi ntimubererekere Satani.

28 Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene.

29 Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha.

30 Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.

31 Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo.

32 Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.