1 Bami 15

Iby’Umwami Abiyamu

1 Mu mwaka wa cumi n’umunani wo ku ngoma y’Umwami Yerobowamu mwene Nebati, ni bwo Abiyamu yimye i Buyuda.

2 Amara imyaka itatu i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu.

3 Abiyamu uwo akomeza kugendera mu bibi bya se yahoze akora byose, kuko umutima we utari utunganiye Uwiteka Imana ye nk’uwa sekuruza Dawidi.

4 Nyamara kuko Uwiteka Imana ye yagiriye Dawidi imusigira imbutoi Yerusalemu, yimika umwana we wamuzunguye, imukomeza i Yerusalemu,

5 kuko Dawidi yakoraga ibyiza imbere y’Uwiteka, ntateshuke ngo ave mu ijambo yamutegetse ryose iminsi yose yo kubaho kwe, keretse mu bya Uriya w’Umuheti.

6 Nuko hakajya habaho intambara hagati ya Rehobowamu na Yerobowamu iminsi yose yo kubaho kwe.

7 Ariko imirimo yose ya Abiyamu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? Kandi habaho intambara hagati ya Abiyamu na Yerobowamu.

8 Bukeye Abiyamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi, maze umuhungu we Asa yima ingoma ye.

Iby’Umwami Asa

9 Mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma ya Yerobowamu umwami w’Abisirayeli, Asa yimye i Buyuda.

10 Amara imyaka mirongo ine n’umwe i Yerusalemu ari ku ngoma, kandi nyina yitwaga Māka umukobwa wa Abishalomu.

11 Asa uwo yakoraga ibitunganiye Uwiteka nk’uko sekuruza Dawidi yakoraga.

12 Yirukanye abatinganyi abakura mu gihugu, akuraho n’ibishushanyo byose ba se bari bariremeye.

13 Ndetse yirukana na nyina Māka mu bugabekazi, kuko yari aremesheje igishushanyo cy’ikizira cya Ashera. Asa amutemera igishushanyo, agitwikira ku kagezi kitwa Kidironi,

14 ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho. Icyakora umutima wa Asa wari utunganiye Uwiteka iminsi ye yose.

15 Kandi acyura ibintu se yejeje mu nzu y’Uwiteka n’ibyo yejeje ubwe, iby’ifeza n’iby’izahabu n’ibindi bintu.

16 Ariko hakajya habaho intambara hagati ya Asa na Bāsha umwami w’Abisirayeli iminsi yabo yose.

17 Muri izo ntambara Bāsha umwami w’Abisirayeli aratabara atera i Buyuda, yubaka i Rama ngo yimīre abajya kwa Asa umwami w’Abayuda cyangwa abavayo.

18 Umwami Asa abibonye yenda ifeza n’izahabu byari byasigaye byose by’ubutunzi bwo mu nzu y’Uwiteka n’ibyo mu nzu y’umwami, abiha abagaragu be abyoherereza Benihadadi mwene Taburimoni, mwene Heziyoni umwami w’i Siriya wari utuye i Damasiko aramubwira ati

19 “Jyewe nawe dufitanye isezerano, ndetse ni irya data na so. Dore nkoherereje ituro ry’ifeza n’izahabu, genda ureke isezerano ryawe na Bāsha umwami w’Abisirayeli ripfe, kugira ngo andeke.”

20 Nuko Benihadadi yumvira Umwami Asa, yohereza abagaba b’ingabo ze, batera imidugudu y’Abisirayeli batsinda Iyoni n’i Dani na Abeli Betimāka n’i Kinereti hose, n’igihugu cyose cya Nafutali.

21 Bāsha abyumvise arorera kubaka i Rama, ajya i Tirusa agumayo.

22 Umwami Asa aherako akoranya Abayuda bose nta n’umwe wemerewe gusigara, bajya i Rama bakurayo amabuye n’ibiti Bāsha yubakishaga, maze Umwami Asa abyubakisha i Geba y’i Bubenyamini n’i Misipa.

23 Ariko indi mirimo yose ya Asa n’ibyo yakoresheje imbaraga ze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda? Ariko hanyuma ageze mu za bukuru arwara ibirenge.

24 Bukeye Asa aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na bo mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yehoshafati yima ingoma ye.

Imana ihōra inzu ya Yerobowamu ibyaha bye

25 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Asa umwami w’Abayuda, Nadabu mwene Yerobowamu yimye muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.

26 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka agendana ingeso za se, n’ibyaha yoheje Abisirayeli ngo bacumure.

27 Bukeye Bāsha mwene Ahiya wo mu muryango wa Isakari aramugomera, Bāsha amwicira i Gibetoni y’Abafilisitiya, kuko ubwo Nadabu n’Abisirayeli bose bari bagose i Gibetoni.

28 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami w’Abayuda ni bwo Bāsha yamwishe, yima mu cyimbo cye.

29 Akimara kwima yica ab’inzu ya Yerobowamu bose, ntiyamusigira n’umwe uhumeka kugeza aho yamutsembeye rwose, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umugaragu we Ahiya w’i Shilo,

30 abahoye ibyaha Yerobowamu yakoze, n’ibyo yoheje Abisirayeli ngo bacumure, n’uko yarakazaga Uwiteka Imana ya Isirayeli.

31 Ariko indi mirimo yose ya Nadabu n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

32 Hanyuma habaho intambara hagati ya Asa na Bāsha umwami w’Abisirayeli iminsi yabo yose.

33 Mu mwaka wa gatatu wo ku ngoma ya Asa umwami w’i Buyuda, Bāsha mwene Ahiya yimye muri Isirayeli hose atura i Tirusa, amara imyaka makumyabiri n’ine ari ku ngoma.

34 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka agendana ingeso za Yerobowamu, n’icyaha cye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.

1 Bami 16

Ibyo ku ngoma za Bāsha na Ela, na Zimuri na Omuri

1 Bukeye ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana Bāsha riti

2 “Nagukuye mu mukungugu ndakogeza nkugira umutware w’ubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko none uragendana ingeso za Yerobowamu woheje ubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo.

3 Umva nzakukumba rwose Bāsha n’inzu ye, inzu ye nyihindure nk’iya Yerobowamu mwene Nebati.

4 Uwa Bāsha wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.”

5 Ariko indi mirimo yose ya Bāsha n’ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

6 Nuko Bāsha aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Tirusa maze umuhungu we Ela yima ingoma ye.

7 Nuko ijambo Uwiteka yatumye umuhanuzi Yehu mwene Hanani rihana Bāsha n’inzu ye, bazira ibyaha yakoreye imbere y’Uwiteka byose, akamurakaza ku byo yakoraga akamera nk’ab’inzu ya Yerobowamu, kandi azira n’uko yamwishe.

8 Mu mwaka wa makumyabiri n’itandatu wo ku ngoma ya Asa umwami w’Abayuda, Ela mwene Bāsha yimye muri Isirayeli atura i Tirusa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.

9 Bukeye umugaragu we witwa Zimuri, umutware w’igice kimwe cy’amagare ye aramugomera. Icyo gihe Ela yari i Tirusa ku munyarugo we Arusa, yanyweraga gusinda.

10 Zimuri arinjira aramukubita aramwica, aherako yima mu cyimbo cye. Kandi icyo gihe Asa umwami w’i Buyuda yari amaze ku ngoma imyaka makumyabiri n’irindwi.

11 Amaze kwima akaba yicaye ku ntebe y’ubwami, yica ab’inzu ya Bāsha bose ntiyamusigira umwana w’umuhungu n’umwe cyangwa uwo muri bene wabo, cyangwa uwo mu ncuti ze.

12 Uko ni ko Zimuri yarimbuye ab’inzu ya Bāsha bose nk’uko Uwiteka yari yaravuze, abivugiye mu muhanuzi Yehu kuri Bāsha.

13 Yabahoye ibyaha bya Bāsha byose n’iby’umuhungu we Ela biyononesheje, bakabyoshya n’Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo.

14 Ariko indi mirimo yose ya Ela n’ibyo yakoze byose, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

15 Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y’Abafilisitiya.

16 Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati “Zimuri yagomye yishe umwami.” Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuri umugaba w’ingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugira ngo abe umwami w’Abisirayeli.

17 Uwo mwanya Omuri n’Abisirayeli bose bava i Gibetoni, barazamuka bagota i Tirusa.

18 Zimuri abonye ko batsinze umudugudu, yinjira mu gihome cy’inzu y’umwami yitwikiramo arapfa,

19 azize ibyaha bye yakoze ubwo yakoraga ibyangwa n’Uwiteka, akagendana ingeso za Yerobowamu, n’ibyaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure.

20 Ariko indi mirimo yose ya Zimuri n’ubugome bwe, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

21 Hanyuma y’ibyo Abisirayeli bigabanyamo ibice bibiri, igice kimwe gikurikira Tibuni mwene Ginati kugira ngo bamwimike, ikindi gikurikira Omuri.

22 Ariko abakurikiye Omuri banesha abakurikiye Tibuni mwene Ginati, Tibuni arapfa, Omuri arima.

23 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umwe Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka cumi n’ibiri ari ku ngoma. I Tirusa yahamaze imyaka itandatu.

24 Bukeye agura na Shemeri umusozi w’i Samariya, atanga italanto z’ifeza ebyiri yubaka kuri uwo musozi. Umudugudu yubatse awita Samariya, awitirira nyirawo Shemeri.

25 Ariko Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka arusha abamubanjirije bose gukora nabi,

26 kuko yagendanaga ingeso zose za Yerobowamu mwene Nebati, no mu byaha bye yoheje Abisirayeli ngo bacumure, bakarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli ku bitagira umumaro byabo.

27 Ariko indi mirimo ya Omuri yakoze n’ibyo yakoresheje imbaraga ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

28 Bukeye Omuri aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya, maze umuhungu we Ahabu yima ingoma ye.

29 Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya.

30 Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka kurusha abamubanjirije bose.

31 Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w’Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya.

32 Yubakira Bāli icyotero mu nzu ya Bāli yari yubatse i Samariya.

33 Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami b’Abisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli.

34 Ku ngoma ya Ahabu, Hiyeli w’i Beteli yubaka i Yeriko. Igihe yubakaga urufatiro apfusha umwana we w’imfura witwaga Abiramu, ashinze ibikingi by’amarembo apfusha umuhererezi we witwaga Segubu, nk’uko Uwiteka yari yavuze abivugiye mu kanwa ka Yosuwa mwene Nuni.

1 Bami 17

Eliya ateza amapfa, yihisha ku kagezi kitwa Keriti

1 Bukeye Eliya w’i Tishubi, umwe mu basuhuke b’i Galeyadi asanga Ahabu aramubwira ati “Ndahiye Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho, iyo nkorera iteka, yuko nta kime cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse aho nzabitegekera.”

2 Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti

3 “Va hano ugende werekere iburasirazuba, wihishe iruhande rw’akagezi kitwa Keriti, ahateganye na Yorodani.

4 Uzajye unywa amazi yako, kandi ntegetse ibikona kujya bikugemurirayo.”

5 Nuko aragenda agenza uko Uwiteka yavuze, ajya kuri ako kagezi Keriti ahateganye na Yorodani, agumayo.

6 Ibikona bikajya bimuzanira umutsima n’inyama uko bukeye uko bwije, kandi akajya anywa amazi y’ako kagezi.

7 Hashize iminsi ako kagezi karakama kuko nta mvura yagwaga muri icyo gihugu.

Eliya ajya i Sarefati, acumbikirwa n’umupfakazi

8 Bukeye ijambo ry’Uwiteka rimugeraho riti

9 “Haguruka ujye i Sarefati h’Abasidoni abe ari ho uba, hariyo umugore w’umupfakazi ni we ntegetse kugutunga.”

10 Nuko arahaguruka ajya i Sarefati. Ageze ku irembo ry’umudugudu, ahasanga umugore w’umupfakazi utoragura udukwi. Eliya aramuhamagara aramubwira ati “Ndakwinginze, nzanira utuzi two kunywa mu gacuma.”

11 Nuko ajya kuyazana. Akigenda aramuhamagara ati “Ndakwinginze unzanire n’agatsima mu ntoki.”

12 Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, nta gatsima mfite keretse urushyi rw’agafu nshigaje mu giseke, n’uturanguzwa tw’amavuta mu mperezo. Ubu dore ndatoragura udukwi tubiri, kugira ngo nsubire mu nzu nkivugire n’umwana wanjye, ngo tukarye twipfire.”

13 Eliya aramubwira ati “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n’umwana wawe,

14 kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya ngo ‘Icyo giseke ntabwo kizaburamo ifu, n’amavuta ntabwo azabura muri iyo mperezo, kugeza ku munsi Uwiteka azavubira isi imvura.’ ”

15 Nuko aragenda abigenza nk’uko Eliya yamubwiye, kandi uwo mugore na Eliya n’abo mu rugo rwe bamara iminsi babirya.

16 Icyo giseke nticyaburamo ifu, n’amavuta ntiyabura muri iyo mperezo, nk’uko Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Eliya.

17 Hanyuma y’ibyo, umwana w’uwo mugore nyir’urugo ararwara, indwara ye iramukomereza kugeza aho yamumariyemo umwuka.

18 Nyina abwira Eliya ati “Mpfa iki nawe, wa muntu w’Imana we? Wazanywe no kwibukiriza icyaha cyanjye, unyiciye umwana!”

19 Eliya aramubwira ati “Mpa umwana wawe.” Nuko amumukura mu gituza agenda amuteruye, amwurirana mu cyumba cyo hejuru yari acumbitsemo, amurambika ku buriri bwe.

20 Aherako atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Uyu mupfakazi wancumbikiye na we umuteje ibyago, umwicira umwana?”

21 Maze yubarara ku mwana gatatu, atakambira Uwiteka ati “Ayii, Uwiteka Mana yanjye! Ndakwinginze, ubugingo bw’uyu mwana bumusubiremo.”

22 Uwiteka yumvira Eliya, ubugingo bw’uwo mwana bumusubiramo arahembuka.

23 Eliya yenda uwo mwana amukura mu cyumba cyo hejuru, aramumanukana amushyira nyina. Eliya aramubwira ati “Nguyu umwana wawe, ni muzima.”

24 Uwo mugore abwira Eliya ati “Noneho menye ko uri umuntu w’Imana koko, kandi ko ijambo ry’Uwiteka uvuga ko ari iry’ukuri.”

1 Bami 18

Eliya ahura na Obadiya amutuma kuri Ahabu

1 Nuko hashize iminsi myinshi ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya, ubwo wari umwaka wa gatatu inzara iteye riti “Genda wiyereke Ahabu, nanjye nzavubira isi imvura.”

2 Nuko Eliya aragenda ajya kwiyereka Ahabu.

Icyo gihe inzara yari nyinshi cyane i Samariya.

3 Ubwo Ahabu ahamagara Obadiya umunyarugo we. Obadiya uwo yubahaga Uwiteka cyane,

4 ndetse ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b’Uwiteka, Obadiya yajyanye bamwe muri bo ijana abahisha mirongo itanu mirongo itanu mu buvumo bubiri, akajya abagaburiramo imitsima n’amazi yo kunywa.

5 Ahabu abwira Obadiya ati “Umva, ugende igihugu cyose no ku masōko y’amazi yose no ku tugezi twose, ahari twabonayo utwatsi two gukiza amafarashi n’inyumbu bikabaho, ntidupfushe amatungo yacu yose.”

6 Nuko bagabana igihugu kugira ngo bakigende cyose, Ahabu anyura iye nzira, Obadiya na we anyura iyindi.

7 Obadiya akiri mu nzira Eliya arahamusanga. Obadiya aramumenye amwikubita imbere yubamye, aramubwira ati “Mbega ni wowe, Eliya databuja?”

8 Aramusubiza ati “Ni jye. Genda ubwire shobuja uti ‘Eliya ari hano.’ ”

9 Obadiya aramusubiza ati “Nagucumuyeho iki gituma ungabiza Ahabu ngo anyice?

10 Nkurahiye Uwiteka Imana yawe ihoraho, yuko nta shyanga cyangwa igihugu databuja atakwijemo abantu bo kugushaka. Babahakaniye ko utariyo, arahiza abo bami cyangwa amahanga ko bakubuze koko.

11 None ngo ningende mbwire databuja ko Eliya ari hano!

12 Ariko nimara gutandukana nawe, umwuka w’Uwiteka arakujyana ahandi ntazi. Nuko ningerayo nkabibwira Ahabu, akaza ntakubone yanyica, kandi ndakubwira ko uhereye mu buto bwanjye umugaragu wawe nubahaga Uwiteka.

13 Mbese ntibabwiye databuja icyo nakoze ubwo Yezebeli yicaga abahanuzi b’Uwiteka, ko nahishe abahanuzi b’Uwiteka ijana mu buvumo bubiri mirongo itanu mirongo itanu, nkajya mbagaburira umutsima n’amazi yo kunywa?

14 None urambwira ngo ningende mbwire databuja ngo Eliya ari hano, ntuzi ko yanyica?”

15 Eliya aramubwira ati “Nkurahiye Uwiteka Imana Nyiringabo uwo nkorera iteka, ko nza kumwiyereka uyu munsi rwose.”

16 Nuko Obadiya ajya kubonana na Ahabu arabimubwira, Ahabu aherako aza guhura na Eliya.

Eliya abonana na Ahabu, atumira abahanuzi ba Bāli

17 Maze Ahabu abonye Eliya aramubwira ati “Mbega ni wowe n’umuruho wateye Isirayeli?”

18 Na we aramusubiza ati “Erega si jye wateye Isirayeli umuruho, ahubwo ni wowe n’inzu ya so kuko mwaretse amategeko y’Uwiteka, mugakurikira Bāli.

19 Nuko none ntumirira Abisirayeli bose bateranire ku musozi w’i Karumeli, kandi abahanuzi ba Bāli uko ari magana ane na mirongo itanu, n’abahanuzi ba Ashera basangirira ku meza ya Yezebeli, uko ari magana ane.”

20 Nuko Ahabu atumira Abisirayeli bose n’abo bahanuzi, abateraniriza ku musozi w’i Karumeli.

21 Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati “Muzageza he guhera mu rungabangabo? Niba muzi ko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bāli abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe.

22 Eliya arongera abwira abantu ati “Ni jye jyenyine muhanuzi w’Uwiteka usigaye, ariko abahanuzi ba Bāli ni magana ane na mirongo itanu.

23 Nuko nibaduhe impfizi ebyiri bahitemo iyabo, bayitemaguremo ibice babigereke hejuru y’inkwi ariko be gucanamo, nanjye ndatunganya iya kabiri nyigereke hejuru y’inkwi, ne gucanamo.

24 Muhereko mutakambire izina ry’imana yanyu, nanjye ndatakambira izina ry’Uwiteka. Maze Imana iri budusubirishe umuriro, iraba ari yo Mana.”

Abantu bose baramusubiza bati “Ibyo uvuze ni byiza.”

25 Nuko Eliya abwira abahanuzi ba Bāli ati “Ngaho nimuhitemo iyanyu mpfizi, abe ari mwe mubanza kubaga kuko muri benshi, maze mutakambire izina ry’imana yanyu ariko ntimucanemo.”

26 Nuko bazana impfizi bahawe barayibaga, maze batakambira izina rya Bāli uhereye mu gitondo ukageza ku manywa y’ihangu, bavuga bati “Nyamuna Bāli, twumvire.” Ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa ubasubiza n’umwe. Basimbukira hirya no hino ku gicaniro bubatse.

27 Bagejeje ku manywa y’ihangu Eliya arabashinyagurira ati “Erega nimutere hejuru kuko ari imana! Yenda ubu iriyumvīra cyangwa hari aho igannye, cyangwa se yazindutse cyangwa irasinziriye, ikwiriye gukangurwa.”

28 Barongera batera hejuru, bikebesha ibyuma n’intambi nk’uko basanzwe babigenza, kugeza aho amaraso yabereye imyishori kuri bo.

29 Maze ku gicamunsi barakotsora bageza igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, ariko ntihagira ijwi ryumvikana cyangwa usubiza cyangwa wabitaho n’umwe.

30 Eliya aherako abwira abantu bose ati “Nimunyegere.” Bose baramwegera, asana igicaniro cy’Uwiteka cyari cyarasenyutse.

31 Nuko Eliya yenda amabuye cumi n’abiri uko umubare w’imiryango ya bene Yakobo wanganaga, ari we ijambo ry’Uwiteka ryagezeho riti “Isirayeli ni ryo ribaye izina ryawe.”

32 Nuko ayo mabuye Eliya ayubakisha igicaniro mu izina ry’Uwiteka, maze acukura impande zacyo uruhavu rwajyamo indengo ebyiri z’imbuto.

33 Aherako agerekeranya inkwi, acagagura impfizi ayigereka hejuru y’inkwi. Maze arababwira ati “Nimwuzuze intango enye amazi, muyasuke hejuru y’igitambo n’inkwi.”

34 Arababwira ati “Nimwongere ubwa kabiri.” Bongera ubwa kabiri. Arongera arababwira ati “Nimwongere ubwa gatatu.” Bongera ubwa gatatu.

35 Amazi arasendera agota igicaniro, yuzura na rwa ruhavu.

36 Nuko agejeje igihe cyo gutamba igitambo cya nimugoroba, Eliya umuhanuzi yegera igicaniro aravuga ati “Uwiteka Mana ya Aburahamu na Isaka na Isirayeli, uyu munsi bimenyekane ko ari wowe Mana mu Bisirayeli kandi ko ndi umugaragu wawe, nkaba nkoze ibyo byose ku bw’ijambo ryawe.

37 Nyumvira, Uwiteka nyumvira kugira ngo aba bantu bamenye ko ari wowe Mana, kandi ko ari wowe ugarura imitima yabo.”

38 Uwo mwanya umuriro w’Uwiteka uramanuka, utwika igitambo cyoswa n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya amazi yari mu ruhavu yose.

39 Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati “Uwiteka ni we Mana, Uwiteka ni we Mana.”

Eliya yica abahanuzi ba Bāli

40 Nuko Eliya arababwira ati “Nimufate abahanuzi ba Bāli, ntihasimbuke n’umwe.” Barabafata. Eliya arabamanukana abagejeje ku kagezi Kishoni, abicirayo.

41 Maze Eliya abwira Ahabu ati “Haguruka ufungure kuko numva haza kugwa imvura y’impangukano.”

42 Nuko Ahabu arazamuka ajya gufungura. Eliya na we arazamuka ajya mu mpinga y’umusozi w’i Karumeli, yicara hasi yubika umutwe mu maguru.

43 Abwira umugaragu we ati “Zamuka witegereze ku nyanja.”

Arazamuka aritegereza aragaruka aravuga ati “Nta cyo mbonye.” Amubwira gusubirayo agira karindwi.

44 Agezeyo ubwa karindwi aravuga ati “Dore mbonye igicu gito kingana n’ikiganza cy’umuntu kiva mu nyanja.”

Eliya aramubwira ati “Genda ubwire Ahabu uti ‘Itegure igare ryawe umanuke imvura itakubuza.’ ”

45 Hashize umwanya muto, ijuru ririhinduriza ryuzura ibicu n’umuyaga, hagwa imvura ya rukokoma. Nuko Ahabu yurira igare rye ajya i Yezerēli.

46 Imbaraga z’Uwiteka zijya kuri Eliya, aracebura arirukanka, yiruka imbere ya Ahabu amutanga ku irembo ry’i Yezerēli.

1 Bami 19

Imana yiyereka Eliya

1 Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n’uko yicishije abahanuzi bose inkota.

2 Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.”

3 Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba y’i Buyuda aba ari ho asiga umugaragu we.

4 Ariko agenda wenyine urugendo rw’umunsi umwe mu ishyamba, ahageze yicara munsi y’igiti cy’umurotemu, yisabira gupfa ati “Uwiteka, ndarambiwe. Icyabimara ni uko ubu wakuraho ubugingo bwanjye, kuko ntaruta ba sogokuruza ubwiza.”

5 Nuko yiryamira munsi y’icyo giti cy’umurotemu arasinzira, agisinziriye marayika araza amukoraho aramubwira ati “Byuka urye.”

6 Arakanguka abona umutsima utaze ku makara, n’agacuma k’amazi biri ku musego we. Ararya aranywa, arongera ariryamira.

7 Marayika w’Uwiteka agaruka ubwa kabiri, amukoraho, aramubwira ati “Byuka urye kuko urugendo ari runini rugukomereye.”

8 Nuko arabyuka ararya aranywa, iyo nda ayigendera iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, agera i Horebu ku musozi w’Imana.

9 Agezeyo yinjira mu buvumo agumamo.

Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rimugeraho aramubaza ati “Eliya we, urakora iki aho?”

10 Na we aramusubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.”

11 Iramubwira iti “Sohoka uhagarare ku musozi imbere y’Uwiteka.” Uwo mwanya Uwiteka amucaho, maze umuyaga mwinshi wa serwakira uraza usatura imisozi, umenagurira ibitare imbere y’Uwiteka, ariko Uwiteka yari atari mu muyaga. Umuyaga ushize habaho igishyitsi cy’isi, ariko Uwiteka yari atari muri icyo gishyitsi.

12 Hanyuma y’igishyitsi hakurikiraho umuriro, ariko Uwiteka yari atari mu muriro. Hanyuma y’umuriro haza ijwi ryoroheje ry’ituza.

13 Eliya amaze kuryumva yitwikira umwitero we mu maso, arasohoka ahagarara mu muryango w’ubuvumo. Ijwi rirahamusanga riramubaza riti “Eliya we, urakora iki aho?”

14 Ararisubiza ati “Nagize ishyaka ryinshi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko Abisirayeli bavuye mu isezerano ryawe bagasenya ibicaniro byawe, kandi bicishije abahanuzi bawe inkota. Ni jye jyenyine usigaye, nanjye baragenza ubugingo bwanjye ngo banyice.”

15 Uwiteka aramubwira ati “Genda usubize inzira yose y’ubutayu ujye i Damasiko, nugerayo uzimikishe Hazayeli amavuta abe umwami w’i Siriya,

16 na Yehu mwene Nimushi na we uzamwimikishe amavuta abe umwami w’Abisirayeli, kandi na Elisa mwene Shafati wo muri Abeli Mehola, uzamusukeho amavuta abe umuhanuzi mu cyimbo cyawe.

17 Nuko uzaba yarokotse inkota ya Hazayeli, Yehu azamwica, uzarokoka iya Yehu, Elisa azamwica.

18 Ariko rero nzaba nsigaranye abantu ibihumbi birindwi muri Isirayeli batapfukamiye Bāli, ntibamusome.”

Eliya na Elisa basezerana

19 Nuko avayo, aragenda asanga Elisa mwene Shafati, ahingisha inka zizirikanijwe ebyiri ebyiri mu mirongo cumi n’ibiri, ahagaze ku murongo uheruka. Eliya akebereza aho aramusanga, amunagira umwitero we.

20 Maze Elisa asiga inka aho arirukanka, akurikira Eliya aramubwira ati “Ndakwinginze reka mbanze njye guhoberana na data na mama, mbone kugukurikira.”

Na we aramubwira ati “Subirayo, hari icyo ngutwaye?”

21 Nuko arorera kumukurikira, asubirayo yenda inka ebyiri arazica, atekesha inyama ibiti by’imitambiko yazo, agaburira abantu bararya. Aherako arahaguruka akurikira Eliya, akajya amukorera.

1 Bami 20

Benihadadi umwami w’i Siriya yendereza Ahabu

1 Bukeye Benihadadi umwami w’i Siriya ateranya ingabo ze zose. Yari kumwe n’abandi bami mirongo itatu na babiri bari bafite amafarashi n’amagare, nuko atera i Samariya arahgota, araharwanya.

2 Benihadadi uwo atuma intumwa kuri Ahabu umwami w’Abisirayeli aho yari ari mu murwa, ziramubwira ziti “Benihadadi yadutumye ngo

3 ifeza zawe n’izahabu zawe ni ibye, ndetse n’abagore bawe n’abana bawe baruta abandi ubwiza, ngo na bo ni abe.”

4 Umwami w’Abisirayeli aramusubiza ati “Bibe uko uvuze, mwami nyagasani. Ndi uwawe n’ibyo mfite byose.”

5 Bukeye intumwa ziragaruka ziravuga ziti “Benihadadi avuze ngo yagutumyeho intumwa, agira ngo umuhe ifeza n’izahabu n’abagore bawe n’abana bawe,

6 ngo ejo nk’iki gihe azohereza abagaragu be iwawe, basake mu nzu yawe no mu mazu y’abagaragu bawe, icyo bazahabona kikunezeza cyose bazacyende bakizane.”

7 Maze umwami w’Abisirayeli atumira abatware bo mu gihugu cye bose arababwira ati “Namwe nimwumve murebe uko uwo mugabo adushakaho urwiy enzo: dore yari yantumyeho ngo muhe abagore banjye n’abana banjye, n’ifeza n’izahabu byanjye, simbimwima.”

8 Nuko abatware n’abantu bose baramubwira bati “Ntumwumvire, wange.”

9 Aherako abwira intumwa za Benihadadi ati “Nimugende mumbwirire umwami databuja muti ‘Ibyo wabanje gutuma ku mugaragu wawe nzabikora byose, ariko ibyo untumyeho hanyuma ibyo byo simbyemeye.’ ”

Nuko intumwa ziragenda zimubwira ibyo Ahabu amushubije.

10 Benihadadi arongera amutumaho aramubwira ati “Ingabo zanjye zinkurikiye nizibona i Samariya umukungugu uzikwira, umuntu wese akabona uwuzura urushyi, imana zizabimpore ndetse bikabije.”

11 Umwami w’Abisirayeli aramusubiza ati “Mumubwire muti ‘Ucyambara umwambaro w’intambara ngo atabare, ye kwirata nk’uwikuramo atabarutse.’ ”

12 Ubwo Benihadadi yari mu ihema hamwe n’abo bami banywa, yumvise ubwo butumwa abwira abagaragu be ati “Nimwigere.” Nuko barigera, batera umurwa.

Umuhanuzi ahanurira Ahabu kunesha

13 Uwo mwanya haza umuhanuzi asanga Ahabu umwami w’Abisirayeli, aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Ntureba ziriya ngabo zose uburyo ari nyinshi? Uyu munsi ndazikugabiza umenye ko ndi Uwiteka.’ ”

14 Ahabu aramubaza ati “Ni nde uzazidukiza?”

Na we aramusubiza ati “Uwiteka avuze yuko ari abagaragu b’abatware b’intebe.”

Arongera aramubaza ati “Ubanza gutera ni nde?”

Umuhanuzi ati “Ni wowe.”

15 Nuko ateranya abagaragu b’abatware b’intebe baba magana abiri na mirongo itatu na babiri, hanyuma yabo ateranya abantu ba Isirayeli bose baba ibihumbi birindwi.

16 Igihe cy’amanywa y’ihangu baratera. Ariko icyo gihe Benihadadi yari mu ihema yinywera yasinze, ari kumwe na ba bami bari bamuvunnye uko ari mirongo itatu na babiri.

17 Abagaragu b’abatware b’intebe ni bo babanje gutera, maze Benihadadi yohereza abo kumurebera baramubwira bati “Tubonye abantu baturuka i Samariya.”

18 Aravuga ati “Niba bazanywe n’amahoro mubafate mpiri, niba bazanywe no kurwana na bwo mubafate mpiri.”

19 Nuko ba bagaragu b’abatware b’intebe n’ingabo zibakurikiye, bava mu murwa

20 baratera, umuntu wese muri bo yica umubisha. Abasiriya barahunga, Abisirayeli barabirukana. Maze Benihadadi umwami w’i Siriya yinagurira ku ifarashi hamwe n’abagendera ku mafarashi bandi, arabakira.

21 Nuko umwami w’Abisirayeli na we arasohoka atera abagendera ku mafarashi n’amagare, yica Abasiriya benshi cyane.

22 Hanyuma umuhanuzi araza asanga umwami w’Abisirayeli aramubwira ati “Genda wikomeze, witegure umenye uko uzabigenza, kuko mu mwaka utaha umwami w’i Siriya azongera kugutera.”

Ahabu anesha Benihadadi ariko baracudika ntiyamwica

23 Hanyuma abagaragu b’umwami w’i Siriya baramubwira bati “Imana yabo ni imana ihimba mu misozi miremire, ni cyo cyatumye baturusha amaboko. Ariko noneho tuzarwanire na bo mu bibaya, ni ukuri tuzahabarushiriza amaboko.

24 Kandi genza utya ukureho abo bami, umwami wese umukure mu mwanya we, mu cyimbo cyabo ushyireho abatware b’ingabo,

25 maze ugabe ingabo zihwanye n’izo wapfushije, ushyireho amafarashi n’amagare bingana n’ibyo wapfushije. Nuko tuzarwanire na bo mu kibaya, ntituzabura kubarusha amaboko.”

Arabumvira abigenza atyo.

26 Umwaka utashye Benihadadi ateranya Abasiriya, arazamuka ajya kuri Afeka kurwana n’Abisirayeli.

27 Maze Abisirayeli baraterana, bakora amahamba barabatera, bagandika imbere yabo basa n’udukumbi tubiri tw’abana b’ihene, ariko Abasiriya bo bari buzuye igihugu.

28 Nuko haza umuntu w’Imana, asanga umwami w’Abisirayeli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo: Ubwo Abasiriya bavuze bati ‘Uwiteka ni imana yo mu misozi miremire si imana yo mu bibaya, ni cyo gituma ngiye kukugabiza izo ngabo nyinshi cyane, maze mumenye ko ndi Uwiteka.’ ”

29 Nuko aho bahamara iminsi irindwi bahaganditse bategeranye, ariko ku wa karindwi bateza urugamba. Abisirayeli bica mu Basiriya abantu bigenza agahumbi mu munsi umwe.

30 Kandi abandi bahungira mu mudugudu wa Afeka, bagwirwa n’inkike z’amabuye zica abantu bari barokotse inzovu ebyiri n’ibihumbi birindwi.

Benihadadi arahunga ajya mu mudugudu, yicumita mu mwinjiro w’inzu.

31 Hanyuma abagaragu be baramubwira bati “Twumvise ko abami b’ubwoko bwa Isirayeli ari abami bafite imbabazi, none ubu turakwinginze ngo dukenyere ibigunira, dutamirize ingoyi dusange umwami w’Abisirayeli, ahari yakiza ubugingo bwawe.”

32 Nuko bakenyera ibigunira, batamiriza ingoyi basanga umwami w’Abisirayeli baravuga bati “Umugaragu wawe Benihadadi aradutumye ngo aragusaba ngo umukize.”

Arababaza ati “Mbese aracyari muzima? Yemwe, ni mwene data!”

33 Abo bagabo baramwitegereza bihutira kumukubira kuri iryo jambo baravuga bati “Benihadadi ni mwene so koko.”

Arababwira ati “Nimugende mumunzanire.” Nuko Benihadadi arasohoka aza kumusanganira, ahageze Ahabu amwuriza igare rye.

34 Maze Benihadadi aramubwira ati “Imidugudu data yanyaze so nzayigusubiza, kandi uziharurira inzira i Damasiko nk’uko data yaziharurizaga i Samariya.”

Ahabu aravuga ati “Nitumara gusezerana iri sezerano ndakurekura.” Nuko barasezerana, aramurekura.

Uwiteka avuma Ahabu amuhoye gukiza Benihadadi

35 Hariho umugabo wo mu bahungu b’abahanuzi wabwiye mugenzi we abibwirijwe n’ijambo ry’Uwiteka ati “Ndakwinginze nkubita.” Yanga kumukubita.

36 Uwo muhanuzi arongera aramubwira ati “Ubwo utumviye Uwiteka, ubu nitumara gutandukana intare irakwica.” Nuko bamaze gutandukana, ahura n’intare iramwica.

37 Uwo muhanuzi asanga undi mugabo aramubwira ati “Ndakwinginze nkubita.” Uwo we aramukubita aramukomeretsa.

38 Nuko umuhanuzi aragenda ategera umwami mu nzira ariyoberanya, yitwikira igitambaro mu maso.

39 Hanyuma umwami arahanyura, agiye kumucaho aramutakira ati “Umugaragu wawe nari ku rugamba, mbona umuntu uvuye mu ntambara anzanira umuntu arambwira ati ‘Rinda uyu muntu naramuka abuze nzaguhorera ubugingo bwe, cyangwa uzarihe italanto y’ifeza.’

40 Ariko umugaragu wawe ndi mu miruho nkora hirya no hino, uwo mugabo arabura.”

Nuko umwami w’Abisirayeli aramubwira ati “Uko ni ko urubanza rugutsinze nk’uko urwiciriye ubwawe.”

41 Uwo mwanya uwo mugabo yitwikurura igitambaro mu maso, umwami w’Abisirayeli amenya ko ari umuhanuzi.

42 Uwo muhanuzi aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Kuko warekuye umugabo natanze ngo arimbuke, ni cyo gituma uzahorerwa ubugingo bwe, kandi abantu bawe bazahorerwa abe.’ ”

43 Nuko umwami w’Abisirayeli ajya iwe i Samariya, afite agahinda n’uburakari.

1 Bami 21

Ahabu anyaga Naboti uruzabibu rwe

1 Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezerēli, yari afite uruzabibu i Yezerēli hafi y’ibwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya.

2 Ahabu abwira Naboti ati “Mpa uruzabibu rwawe, kugira ngo ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye, nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza.”

3 Naboti abwira Ahabu ati “Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.”

4 Maze Ahabu ataha afite agahinda n’uburakari, ku bw’ijambo Naboti w’i Yezerēli yamubwiye ngo “Sinaguha gakondo ya ba sogokuruza banjye.” Nuko aryama ku gisasiro cye yerekeye ivure, yanga kugira icyo afungura.

5 Hanyuma umugore we Yezebeli araza aramubaza ati “Ni iki kiguteye agahinda kikakubuza kurya?”

6 Na we aramusubiza ati “Ni uko navuganye na Naboti w’i Yezerēli nkamubwira nti ‘Mpa uruzabibu rwawe turugure ifeza, cyangwa washaka naguha urundi mu cyimbo cyarwo.’ Na we akansubiza ati ‘Sinaguha uruzabibu rwanjye.’ ”

7 Umugore we Yezebeli aramubwira ati “Dorere, ntutegeka ubwami bwa Isirayeli? Byuka ufungure ushire agahinda. Ni jye uzaguha urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli.”

8 Aherako yandika inzandiko mu izina rya Ahabu azifatanisha ikimenyetso cye, azoherereza abatware n’impura bo mu murwa we n’abaturanyi ba Naboti.

9 Yandika muri izo nzandiko ngo “Nimutegeke abantu biyirize ubusa maze mushyire Naboti imbere yabo.

10 Imbere ye muhashyire abagabo babiri b’ibigoryi bamushinje bati ‘Watutse Imana n’umwami.’ Nuko muhereko mumujyane, mujye kumutera amabuye mumwice.”

11 Nuko abatware bo mu murwa n’ab’impfra b’abanyarurembo babigenza uko Yezebeli yabatumyeho, nk’uko yanditse muri izo nzandiko yaboherereje.

12 Bategeka abantu kwiyiriza ubusa, bashyira Naboti imbere yabo.

13 Maze abagabo babiri b’ibigoryi barinjira bamwicara imbere. Abo bagabo b’ibigoryi bashinja Naboti bari imbere y’abantu bati “Naboti yatutse Imana n’umwami.” Uwo mwanya baramusumira bamuvana mu murwa, bamutera amabuye arapfa.

14 Baherako batuma kuri Yezebeli ko Naboti bamuteye amabuye bakamwica.

15 Yezebeli yumvise ko Naboti bamuteye amabuye agapfa, abwira Ahabu ati “Haguruka wende rwa ruzabibu Naboti w’i Yezerēli yangaga ko mugura, ntakiriho yapfuye.”

16 Ahabu yumvise ko Naboti yapfuye arahaguruka, aramanuka ajya muri urwo ruzabibu rwa Naboti w’i Yezerēli kuruzungura.

Eliya atumwa kuvuma Ahabu

17 Ubwo ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riti

18 “Haguruka umanuke usange Ahabu umwami w’Abisirayeli utuye i Samariya, ubu ari mu ruzabibu rwa Naboti yagiye kuruzungura,

19 umubwire uti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ni uko urishe urazunguye?’ Maze umubwire uti ‘Umva uko Uwiteka avuga: Aho imbwa zarigatiye amaraso ya Naboti, ni ho zizarigatira n’ayawe.’ ”

20 Ahabu abwira Eliya ati “Urambonye ga wa mwanzi wanjye we?”

Na we ati “Ndakubonye koko, kuko wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka.

21 ‘Umva nzakuzanira ibyago ngutsembe rwose, nzamara umuhungu wese kuri Ahabu, uw’imbata n’uw’umudendezo mu Bisirayeli.

22 Nzahindura inzu yawe nk’iya Yerobowamu mwene Nebati, kandi nk’iya Bāsha mwene Ahiya, kuko wandakaje ukoshya Abisirayeli ngo bacumure.’

23 Kandi ibya Yezebeli Uwiteka arabihamya atya ati ‘Imbwa zizarira Yezebeli ku nkike z’i Yezerēli.’

24 Uwa Ahabu wese uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa, uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro.”

25 Nta wigeze gusa na Ahabu wiguriye gukora ibyangwa n’Uwiteka, yohejwe n’umugore we Yezebeli.

26 Nuko yajyaga akora nabi cyane, akurikira ibishushanyo bisengwa nk’uko Abamori babigenzaga kose, abo Uwiteka yirukanye imbere y’Abisirayeli.

27 Nuko Ahabu amaze kumva ayo magambo, atanyaguza imyambaro ye yambara ibigunira, yiyiriza ubusa yirirwa aryamye ku bigunira, akagenda abebera.

28 Hanyuma ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Eliya w’i Tishubi riramubwira riti

29 “Ubonye uko Ahabu yicishije bugufi imbere yanjye? Kuko yicishije bugufi imbere yanjye sinzamuteza ibyo byago ku ngoma ye, ahubwo nzabiteza inzu ye ku ngoma y’umuhungu we.”

1 Bami 22

Ahabu na Yehoshafati bajya inama zo gutabara

1 Kandi Abasiriya n’Abisirayeli bamara imyaka itatu batarwana.

2 Ariko mu mwaka wa gatatu ni bwo Yehoshafati umwami w’Abayuda yamanutse asanga umwami w’Abisirayeli.

3 Umwami w’Abisirayeli abwira abagaragu be ati “Harya muzi ko i Ramoti y’i Galeyadi ari ahacu, kandi ko twicecekeye tukaba tutahakuye mu maboko y’umwami w’i Siriya?”

4 Bukeye abwira Yehoshafati ati “Mbese twatabarana n’i Ramoti y’i Galeyadi?”

Yehoshafati asubiza umwami w’Abisirayeli ati “Tuzatabarana nk’uwitabara, n’ingabo zanjye nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye nk’ayawe.”

5 Yehoshafati abwira umwami w’Abisirayeli ati “Ndakwinginze, ubu banza ugishe ijambo ry’Uwiteka inama.”

6 Nuko umwami w’Abisirayeli ateranya abahanuzi, ari abagabo nka magana ane arababaza ati “Ntabare i Ramoti y’i Galeyadi cyangwa se ndorere?” Baramusubiza bati “Tabara, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”

7 Ariko Yehoshafati arabaza ati “Mbese nta wundi muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumubaze?”

8 Umwami w’Abisirayeli asubiza Yehoshafati ati “Hasigaye undi mugabo twabasha kugisha Uwiteka inama, ariko ndamwanga kuko atampanurira ibyiza, keretse ibibi. Uwo ni Mikaya mwene Imula.”

Yehoshafati aramusubiza ati “Mwami, wivuga utyo.”

9 Nuko umwami w’Abisirayeli ahamagara umutware aramubwira ati “Ihute uzane Mikaya mwene Imula.”

10 Kandi umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda bari bicaye ku ntebe z’ubwami, umwami wese ku ye, bambaye imyambaro yabo y’ubwami, bari ku karubanda ku irembo ry’i Samariya, abahanuzi bose bahanurira imbere yabo.

11 Sedekiya mwene Kenāna yicurishiriza amahembe y’ibyuma aravuga ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Aya mahembe uzayakubitisha Abasiriya kugeza aho bazashirira.’ ”

12 N’abandi bahanuzi bose bahanura batyo bati “Tabara utere i Ramoti y’i Galeyadi uragira ishya, kuko Uwiteka azahagabiza umwami.”

13 Maze intumwa yari yagiye guhamagara Mikaya iramubwira iti “Dore abahanuzi bahuje amagambo ahanurira umwami ibyiza. Ndakwinginze amagambo yawe abe nk’ayabo, uvuge ibyiza.”

14 Mikaya arayisubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, icyo Uwiteka ambwira ni cyo ndi buvuge.”

15 Nuko ageze imbere y’umwami, umwami aramubaza ati “Mikaya, dutabare i Ramoti y’i Galeyadi, cyangwa se turorere?”

Aramusubiza ati “Ngaho tabara uragira ishya, kandi Uwiteka azahagabiza umwami.”

16 Umwami aramubwira ati “Ndakurahiza ngire kangahe, kugira ngo utagira icyo umbwira kitari ukuri mu izina ry’Uwiteka?”

17 Aramusubiza ati “Nabonye Abisirayeli bose batataniye ku misozi miremire nk’intama zidafite umwungeri.” Uwiteka ni ko kuvuga ati “Bariya ni impehe zitagira shebuja, nibasubire iwabo umuntu wese atahe iwe amahoro.”

18 Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Sinakubwiye ko atari bumpanurire ibyiza keretse ibibi?”

19 Mikaya aravuga ati “Noneho umva ijambo ry’Uwiteka: nabonye Uwiteka yicaye ku ntebe ye, ingabo zo mu ijuru zose zimuhagaze iburyo n’ibumoso.

20 Uwiteka arabaza ati ‘Ni nde uzashukashuka Ahabu ngo atabare agwe i Ramoti y’i Galeyadi?’ Umwe avuga ibye undi ibye.

21 Nyuma haza umwuka ahagarara imbere y’Uwiteka aravuga ati ‘Ni jye uzamushukashuka.’

22 Uwiteka aramubaza ati ‘Uzamushukashuka ute?’ Na we ati ‘Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Na we aramusubiza ati ‘Nuko uzamushukashuke, kandi uzabishobore. Genda ugire utyo.’

23 “Nuko rero, dore Uwiteka ashyize umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi bawe bose, kandi Uwiteka akuvuzeho ibyago.”

24 Maze Sedekiya mwene Kenāna yigira hafi akubita Mikaya urushyi, aramubaza ati “Uwo mwuka w’Uwiteka yanyuze he ava muri jye akaza kuvugana nawe.”

25 Mikaya aramusubiza ati “Uzabimenya umunsi uzicumita mu mwinjiro w’inzu wihisha.”

26 Maze umwami w’Abisirayeli aravuga ati “Nimujyane Mikaya mumushyire Amoni umutware w’umurwa, na Yowasi umwana w’umwami

27 muti ‘Umwami aravuze ngo: Iki kigabo nimugishyire mu nzu y’imbohe, mukigaburire ibyokurya by’agahimano n’amazi y’agahimano, kugeza aho azatabarukira amahoro.’ ”

28 Mikaya aravuga ati “Nuramuka utabarutse amahoro, Uwiteka azaba atavugiye muri jye.” Kandi aravuga ati “Murumve namwe rubanda mwese.”

Abami batabara, Ahabu yicwa

29 Bukeye umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati umwami w’Abayuda baratabara, batera i Ramoti y’i Galeyadi.

30 Umwami w’Abisirayeli abwira Yehoshafati ati “Ngiye kwiyoberanya njye ku rugamba, ariko wowe ambara imyambaro yawe y’ubwami.” Nuko umwami w’Abisirayeli ariyoberanya ajya ku rugamba.

31 Kandi ubwo umwami w’i Siriya yari yategetse abatware b’amagare ye uko ari mirongo itatu na babiri ati “Ntimurwanye aboroheje cyangwa abakomeye, keretse umwami w’Abisirayeli wenyine.”

32 Nuko abatware b’amagare barabutswe Yehoshafati baravuga bati “Nguriya umwami w’Abisirayeli koko.” Ni cyo cyatumye bamuhindukiriraho kujya kumurwanya. Yehoshafati arataka,

33 ariko abatware b’amagare babonye ko atari we mwami w’Abisirayeli, barakimirana barorera kumukurikira.

34 Nuko umuntu umwe afora umuheto we apfa kurasa, ahamya umwami w’Abisirayeli mu ihuriro ry’imyambaro ye y’ibyuma. Umwami ni ko kubwira umwerekeza w’igare rye ati “Kurura urukoba duhindukire unkure mu ngabo, kuko nkomeretse cyane.”

35 Uwo munsi intambara irushaho gukomera. Umwami bamufatira ku igare rye ahangana n’Abasiriya, agejeje nimugoroba aratanga, amaraso ye yimisha ava mu nguma, adendeza imbere mu igare.

36 Izuba rigiye kurenga bararangurura mu ngabo bati “Umuntu wese niyisubirire mu mudugudu w’iwabo no mu gihugu cyabo.”

37 Uko ni ko umwami yatanze, bamuzana i Samariya bamuhambayo.

38 Igare rye baryogereza ku kidendezi cy’i Samariya, imbwa zirigata amaraso ye nk’uko Uwiteka yari yabivuze, kandi aho ni ho abamalaya biyuhagiraga.

39 Ariko indi mirimo ya Ahabu n’ibyo yakoze byose, n’inzu ye yubakishije amahembe y’inzovu n’imidugudu yubatse, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abisirayeli?

40 Nuko Ahabu aratanga asanga ba sekuruza, maze umuhungu we Ahaziya yima ingoma ye.

Ibya Yehoshafati

41 Mu mwaka wa kane Ahabu umwami w’Abisirayeli ari ku ngoma, Yehoshafati mwene Asa yimye i Buyuda.

42 Yehoshafati agitangira gutegeka, yari amaze imyaka mirongo itatu n’itanu avutse, kandi amara imyaka makumyabiri n’itanu i Yerusalemu ari ku ngoma. Nyina yitwaga Azuba mwene Shiluhi.

43 Kandi yagendanaga ingeso za se Asa zose ntiyazivamo ngo azireke, ahubwo agakora ibitunganiye Uwiteka.

44 Ariko ingoro zo ku tununga ntizakurwaho, ahubwo abantu bari bagitambiraho ibitambo bakahosereza imibavu.

45 Kandi Yehoshafati yuzura n’umwami w’Abisirayeli.

46 Ariko indi mirimo ya Yehoshafati n’ibyo yerekanishije imbaraga ze n’intambara ze, mbese ntibyanditswe mu gitabo cy’ibyo ku ngoma z’abami b’Abayuda?

47 Kandi abatinganyi barokotse bari basigaye bakiriho ku ngoma ya se Asa, arabōhēra abakura mu gihugu.

48 Icyo gihe Edomu ntibari bafite umwami, igisonga ni cyo cyari nk’umwami.

49 Bukeye Yehoshafati abājisha inkuge z’i Tarushishi kujya zijya Ofiri gukurayo izahabu, ariko ntizagenda kuko izo nkuge zamenekeye Esiyonigeberi.

50 Nyuma Ahaziya mwene Ahabu asaba Yehoshafati ati “Wakwemerera abagaragu banjye kujyana n’abawe muri izo nkuge?” Ariko Yehoshafati yanga kwemera.

51 Nuko Yehoshafati aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu murwa wa sekuruza Dawidi, maze umuhungu we Yoramu yima ingoma ye.

52 Mu mwaka wa cumi n’irindwi Yehoshafati umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Ahaziya mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka ibiri ategeka Abisirayeli.

53 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, agendana ingeso za se n’iza nyina n’iza Yoramu mwene Nebati, woheje Abisirayeli ngo bacumure.

54 Akorera Bāli akamuramya, akarakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli, akurikije ibyo se yakoraga byose.

2 Sam 1

Dawidi abikirwa ko Sawuli na Yonatani bapfuye

1 Nuko Sawuli aratanga. Kandi Dawidi atabarutse avuye kwica Abamaleki, ageze i Sikulagi ahasibira kabiri.

2 Ku munsi wa gatatu haza umugabo uvuye mu rugerero rwa Sawuli, ashishimuye imyenda ye, yisīze umukungugu mu mutwe, ageze kuri Dawidi yikubita hasi aramuramya.

3 Dawidi aramubaza ati “Uraturuka he?”

Aramusubiza ati “Ncitse ku icumu mu rugerero rw’Abisirayeli.”

4 Dawidi aramubaza ati “Byagenze bite? Ndakwinginze mbwira.” Aramusubiza ati “Abantu bahunze ku rugamba, kandi benshi muri bo baguye mu ntambara barapfa. Sawuli na Yonatani umuhungu we na bo barapfuye.”

5 Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Ariko wabibwiwe n’iki ko Sawuli na Yonatani umuhungu we bapfuye?”

6 Uwo muhungu wamubikiraga aravuga ati “Narigenderaga ngeze ku musozi w’i Gilibowa, mbona Sawuli yishita ku icumu, kandi mbona amagare n’abahetswe n’amafarashi bamusatiriye.

7 Maze Sawuli akebutse inyuma arambona, arampamagara ndamwitaba nti ‘Karame.’

8 Arambaza ati ‘Uri nde?’ Ndamusubiza nti ‘Ndi Umwamaleki.’

9 Arambwira ati ‘Nyamuna igira hano unsonge, dore ndembejwe n’umubabaro, kuko nkiri muzima.’

10 Nuko ndamwegera, ndamusonga kuko nari menye neza ko atakiri uwo gukira, namara kugwa. Mperako mucuza ikamba ryari ku mutwe n’umuringa wari ku kuboko, none mbizaniye databuja.”

11 Dawidi afata imyenda ye arayishishimura, n’abari kumwe na we bose babigenza batyo.

12 Bacura umuborogo bararira, biyiriza ubusa bageza nimugoroba, bababajwe na Sawuli n’umuhungu we Yonatani kandi n’abantu b’Uwiteka n’inzu ya Isirayeli, kuko bicishijwe inkota.

13 Dawidi abaza uwo muhungu wamubikiye ati “Uri uwa he?”

Ati “Ndi umwana w’Umwamaleki w’umunyamahanga.”

14 Dawidi aramubaza ati “Ni iki cyatumye udatinya, ugahangara kuramburira ukuboko kwica umuntu Uwiteka yimikishije amavuta?”

15 Dawidi ahamagara umwe wo mu basore ati “Mwegere umusumire.” Aramusogota arapfa.

16 Dawidi aramubwira ati “Amaraso yawe abe ari wowe aba ku mutwe, kuko akanwa kawe ari ko muhamya nk’uko uvuze ngo ‘Nishe uwo Uwiteka yimikishije amavuta.’ ”

Dawidi aborogera Sawuli na Yonatani

17 Nuko Dawidi aborogera Sawuli n’umuhungu we Yonatani uyu muborogo,

18 abategeka kwigisha Abayuda indirimbo y’umuheto, yanditswe mu gitabo cya Yashari.

19 “Icyubahiro cyawe, Isirayeli,

Cyiciwe mu mpinga z’imisozi!

Erega abanyambaraga baraguye!

20 Ntimuzabivuge muri Gati,

Ntimuzabyamamaze mu nzira z’Abashikeloni,

Abakobwa b’Abafilisitiya batanezerwa,

Abakobwa b’abatakebwe be kwishimagiza.

21 “Mwa misozi y’i Gilibowa mwe,

Kuri mwe ntihagatonde ikime, ntihakagwe imvura,

Ntihakabe imirima yera imyaka y’amaturo,

Kuko ari ho ingabo y’umunyambaraga yagwanye umugayo,

Ni yo ngabo ya Sawuli, nk’iyo utimikishijwe amavuta.

22 Umuheto wa Yonatani ntiwasubiraga inyuma,

Ngo uve ku maraso y’abishwe,

No ku banyambaraga b’ibihangange,

Kandi inkota ya Sawuli ntiyavukaga.

23 “Sawuli na Yonatani bari beza,

Bafite igikundiro bakiriho,

Kandi mu ipfa ryabo ntibaguye ukubiri.

Bari abanyamuvumbuko kurusha ikizu,

Bari abanyamaboko kurusha intare.

24 “Bakobwa ba Isirayeli, nimuririre Sawuli,

Wabambikaga imyenda y’imihemba yo kurimbana,

Warimbishaga imyambaro yanyu izahabu.

25 “Erega abanyambaraga baguye mu ntambara hagati!

Yonatani yiciwe mu mpinga z’imisozi yawe.

26 “Unteye agahinda mwene data Yonatani,

Wambereye uw’igikundiro bihebuje.

Urukundo wankundaga rwari igitangaza,

Rwarutaga urukundo rw’abagore.

27 “Erega abanyambaraga baraguye,

N’intwaro zabo zirashize!”

2 Sam 2

Dawidi yimikwa n’Abayuda

1 Hanyuma y’ibyo Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Mbese nzamuke njye mu mudugudu umwe mu y’Abayuda?”

Uwiteka aramubwira ati “Zamuka.”

Dawidi ati “Njye he?”

Aramusubiza ati “I Heburoni.”

2 Nuko Dawidi azamukana n’abagore be bombi, Ahinowamu w’i Yezerēli, na Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli.

3 Kandi n’abantu bari kumwe na Dawidi bose arabazamukana, umuntu wese n’abo mu rugo rwe, batura mu midugudu y’i Heburoni.

4 Bukeye Abayuda baraza bamwimikishirizayo amavuta, kugira ngo abe umwami w’umuryango w’Abayuda.

Bukeye babwira Dawidi bati “Ab’i Yabeshi y’i Galeyadi ni bo bahambye Sawuli.”

5 Nuko Dawidi atuma intumwa ku b’i Yabeshi y’i Galeyadi arababwira ati “Muragahirwa n’Uwiteka, kuko mwagiriye shobuja Sawuli imbabazi mutyo, mukamuhamba.

6 Nuko rero Uwiteka abagirire imbabazi n’umurava, nanjye nzabītura iyo neza, kuko mwagize mutyo.

7 Nuko none mugire amaboko mube intwari, kuko shobuja Sawuli yapfuye, kandi ab’umuryango w’Abayuda banyimikishije amavuta ngo mbe umwami wabo.”

Abagaragu ba Sawuli n’aba Dawidi barwana

8 Bukeye Abuneri mwene Neri, umugaba w’ingabo za Sawuli, yari yarajyanye Ishibosheti mwene Sawuli, aramwambutsa amujyana i Mahanayimu.

9 Amwimikirayo ngo abe umwami w’i Galeyadi n’uw’Abashuri, n’uw’i Yezerēli n’uw’Abefurayimu, n’uw’Ababenyamini n’uw’Abisirayeli bose.

10 (Kandi Ishibosheti mwene Sawuli yari amaze imyaka mirongo ine ubwo yimaga muri Isirayeli, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.)

Ariko umuryango wa Yuda wayobokaga Dawidi.

11 Kandi igihe Dawidi yamaze i Heburoni ari umwami w’umuryango wa Yuda, ni imyaka irindwi n’amezi atandatu.

12 Bukeye Abuneri mwene Neri n’abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli barimuka, bava i Mahanayimu bajya i Gibeyoni.

13 Yowabu mwene Seruya na we n’abagaragu ba Dawidi barasohoka, bahurira na bo ku kidendezi cy’i Gibeyoni bicara hasi, bamwe hakurya y’icyo kidendezi, abandi hakuno yacyo.

14 Abuneri abwira Yowabu ati “Ndakwinginze, abasore bahaguruke batwiyerekere.”

Yowabu ati “Nibahaguruke.”

15 Nuko barahaguruka barababara, abo mu ruhande rw’Ababenyamini n’abagaragu ba Ishibosheti mwene Sawuli baba cumi na babiri, kandi abo mu ruhande rwa Dawidi na bo baba cumi na babiri, baherako barasakirana.

16 Umuntu wese asingira umutwe wa mugenzi we, batikagurana inkota mu mbavu, bacurangukira aho icyarimwe. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Helikatihasurimu, hari i Gibeyoni.

17 Uwo munsi haba intambara ikomeye cyane, Abuneri n’Abisirayeli baraneshwa, bahunga abagaragu ba Dawidi.

18 Kandi bene Seruya batatu bari bahari ni bo aba: Yowabu na Abishayi na Asaheli, kandi Asaheli uwo yari nyakayaga nk’isirabo yo mu gasozi.

19 Nuko Asaheli akurikira Abuneri, agenda adakebakeba iburyo cyangwa ibumoso ngo ateshuke Abuneri.

20 Abuneri akebutse inyuma aravuga ati “Asaheli we, mbega ni wowe?”

Na we aramusubiza ati “Ni jye.”

21 Abuneri aramubwira ati “Gana iburyo aho cyangwa ibumoso, ufate umusore umwambure intwaro ze.” Ariko Asaheli yanga kumuvirira.

22 Abuneri yongera kubwira Asaheli ati “Nyura hirya winkurikira. Mbese nagutsinda aha waba uzize iki? Uretse ibyo, nakubitana amaso nte na Yowabu mwene so?”

23 Ariko yanga guteshuka. Ni cyo cyatumye Abuneri amutikura umuhunda w’icumu rye ku nda rigahinguka inyuma. Asaheli yikubita hasi agwa aho. Abantu bageze aho Asaheli yaguye barahagungirira.

24 Ariko Yowabu na Abishayi bakurikira Abuneri, bageze ku musozi wa Ama uteganye n’i Giya mu nzira ijya mu butayu bw’i Gibeyoni, izuba ribarengeraho.

25 Nuko Ababenyamini bateranira kuri Abuneri baba umutwe umwe, bahagarara mu mpinga y’umusozi.

26 Abuneri ahamagara Yowabu aravuga ati “Mbese inkota izahora ibaga iteka? Ntuzi ko amaherezo yabyo azaba umubabaro usharira? Ariko uzageza he kudategeka abantu ngo barekere aho gukurikirana bene wabo?”

27 Yowabu aramusubiza ati “Ndahiye Imana ihoraho, iyaba utavuze iryo jambo abantu bajyaga gukesha ijoro, umuntu wese agikurikiranyemwene se.”

28 Nuko Yowabu avuza ikondera abantu bose barahagarara, ntibakomeza gukurikirana Abisirayeli cyangwa kubarwanya ukundi.

29 Nuko Abuneri n’ingabo ze bagenda ijoro ryose banyura muri Araba, bambuka Yorodani banyura i Bitironi yose, basohora i Mahanayimu.

30 Yowabu na we aragaruka arorera gukurikira Abuneri, amaze guteranya abantu bose, mu bagaragu ba Dawidi haburamo abantu cumi n’icyenda, na Asaheli.

31 Ariko abagaragu ba Dawidi bari banesheje Ababenyamini n’ingabo za Abuneri, kandi bishemo abantu magana atatu na mirongo itandatu.

32 Nuko baterura Asaheli bamuhamba mu mva ya se i Betelehemu. Yowabu n’ingabo ze baherako bagenda ijoro ryose, bucya bageze i Heburoni.