2 Sam 3

1 Nuko ab’inzu ya Sawuli n’ab’inzu ya Dawidi bamara igihe kirekire barwana, Dawidi akajya arushaho gukomera, ariko ab’inzu ya Sawuli barushaho gucogora.

2 Kandi Dawidi yabyariye i Heburoni abana b’abahungu: uw’imfura yitwaga Amunoni wa Ahinowamu w’i Yezerēli,

3 uw’ubuheta ni Kileyaba wa Abigayili wari muka Nabali Umunyakarumeli, uwa gatatu ni Abusalomu wa Māka umukobwa wa Talumayi umwami w’i Geshuri,

4 uwa kane ni Adoniya umuhungu wa Hagiti, uwa gatanu ni Shefatiya umuhungu wa Abitali,

5 uwa gatandatu ni Itureyamu wa Egila muka Dawidi. Abo ni bo Dawidi yabyariye i Heburoni.

Abuneri yangana na Ishibosheti

6 Icyo gihe cy’intambara zo mu b’inzu ya Sawuli n’ab’iya Dawidi, Abuneri yihinduye ukomeye mu rugo rwa Sawuli.

7 Kandi Sawuli yari afite inshoreke yitwaga Risipa umukobwa wa Ayiya. Bukeye Ishibosheti abwira Abuneri ati “Ni iki cyatumye utaha ku nshoreke ya data?”

8 Nuko Abuneri arakazwa cyane n’amagambo Ishibosheti amubwiye, aramusubiza ati “Mbese ndi igihanga cy’imbwa y’Abayuda? Ubu ngirira neza inzu ya so Sawuli na bene se n’incuti ze, singūhāne mu maboko ya Dawidi, ariko none umpamije icyaha kuri uwo mugore?

9 Nintagirira Dawidi nk’uko Uwiteka yamurahiye, Imana ibimpore jyewe Abuneri, ndetse bikabije:

10 ni ko gukura ubwami ku nzu ya Sawuli ngashinga intebe y’ubwami bwa Dawidi, akaba ari we utegeka Abisirayeli n’Abayuda, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.”

11 Nuko Ishibosheti abura ikindi asubiza Abuneri kuko yamutinyaga.

Abuneri yuzura na Dawidi

12 Bukeye Abuneri atuma intumwa ze bwite kuri Dawidi ati “Nyir’iki gihugu ni nde? Dusezerane isezerano, kandi nzafatanya nawe kuguhindūrira Abisirayeli bose.”

13 Dawidi aramusubiza ati “Ni byiza. Nuko nzasezerana nawe isezerano, ariko hariho kimwe nkwaka: ntabwo uzarebana nanjye keretse ubanje kuzana Mikali mwene Sawuli ubwo uzaza kundeba.”

14 Maze Dawidi atuma kuri Ishibosheti mwene Sawuli aramubwira ati “Mpa umugore wanjye Mikali nakoye ibinyita ijana by’Abafilisitiya.”

15 Nuko Ishibosheti aramutumira, amwaka umugabo we Palutiyeli mwene Layishi.

16 Maze umugabo we aramuherekeza agenda arira inzira yose, amugeza i Bahurimu amukurikiye. Agezeyo Abuneri aramubwira ati “Hoshi subirayo.” Nuko asubirayo.

Yowabu ahōrera Asaheli, yica Abuneri

17 Bukeye Abuneri ajya inama n’abatware ba Isirayeli arababwira ati “Mu gihe cyashize mwashakaga Dawidi ko aba umwami wanyu,

18 none nimubirangize kuko Uwiteka yavuze ibya Dawidi ati ‘Umugaragu wanjye Dawidi ni we nzakirisha abantu banjye Isirayeli amaboko y’Abafilisitiya, n’ay’ababisha babo bose.’ ”

19 Kandi Abuneri abivugira mu matwi y’Ababenyamini. Bukeye arahaguruka ajya i Heburoni, avugira mu matwi ya Dawidi ibyo Abisirayeli n’umuryango w’Ababenyamini bose bishimiye byose.

20 Nuko Abuneri n’abamushagaye makumyabiri basanga Dawidi i Heburoni. Dawidi aremera Abuneri n’abo bari kumwe ibirori.

21 Maze Abuneri abwira Dawidi ati “Nzahaguruka ngende nteranirize Abisirayeli bose ku mwami databuja, kugira ngo basezerane nawe isezerano, ubone gutegeka abo umutima wawe ushaka bose.” Hanyuma Dawidi asezerera Abuneri agenda amahoro.

22 Kandi abagaragu ba Dawidi na Yowabu bari bagiye kunyaga, bukeye batabarukana iminyago myinshi. Ariko Abuneri yari atakiri kumwe na Dawidi i Heburoni, kuko yari yamusezereye akagenda amahoro.

23 Yowabu n’ingabo ze zose bari kumwe bagisesekara aho, babwira Yowabu bati “Abuneri mwene Neri yaje i bwami, kandi umwami yamusezereye agenda amahoro.”

24 Nuko Yowabu ajya i bwami abaza umwami ati “Ibyo wakoze ni ibiki? Ariko Abuneri ko yaje iwawe, ni iki cyatumye umusezerera akagenda rwose?

25 Nawe ntuzi ko Abuneri mwene Neri yazanywe no kukubeshya, no kugenzura uko utabara n’uko utabaruka, no kugenzura ibyo ukora byose?”

26 Nuko Yowabu ashengurutse kwa Dawidi acisha intumwa ruhinganyuma zikurikira Abuneri, bamugarurira ku iriba rya Sira ariko Dawidi atabizi.

27 Abuneri akigera i Heburoni Yowabu amukura mu bandi, amujyana mu irembo hagati ngo avugane na we biherereye. Bahageze amutikura ku nda amutsinda aho, amuhōreye amaraso ya murumuna we Asaheli.

28 Hanyuma Dawidi abyumvise aravuga ati “Jye n’ubwami bwanjye ntituzagibwaho n’urubanza rw’amaraso ya Abuneri mwene Neri, imbere y’Uwiteka iminsi yose.

29 Ahubwo ruzabe kuri Yowabu no ku rugo rwa se rwose, kandi mu rugo rwa Yobabu ntihakabure uninda cyangwa umubembe, cyangwa ugendera ku kibando cyangwa uwicishwa inkota cyangwa umuhorote.”

30 Uko ni ko Yowabu na Abishayi mwene nyina bishe Abuneri, kuko yari yiciye mwene se Asaheli mu ntambara y’i Gibeyoni.

Dawidi aririra Abuneri

31 Dawidi aherako abwira Yowabu n’abari kumwe na we bose ati “Nimushishimure imyenda yanyu, mukenyere ibigunira muriririre imbere ya Abuneri.” Nuko Umwami Dawidi akurikira ikiriba cye.

32 Maze Abuneri bamuhamba i Heburoni, umwami ashyira hejuru umuborogo aririra ku gituro cya Abuneri, abantu bose bacika imiborogo.

33 Umwami aborogera Abuneri aravuga ati

“Mbese Abuneri yari akwiriye gupfa nk’igicucu?

34 Amaboko yawe ataboshywe,

Kandi ibirenge byawe bitaboheshejwe iminyururu,

Nk’uko umuntu agwa imbere y’abanyabyaha,

Ni ko uguye.”

Nuko abantu bongera kumuririra.

35 Hanyuma abantu bose baza guhata Dawidi ngo afungure hakiri kare, ariko Dawidi ararahira aravuga ati “Nindya ku mutsima cyangwa ikindi cyose ntarageza ko izuba rirenga, Imana ibimpore ndetse bikabije.”

36 Abantu bose babyitegereje barabyishimira, ndetse ibyo umwami yakoraga byose ni ko byanezezaga abantu bose.

37 Nuko uwo munsi abantu bose n’Abisirayeli bose, bamenya ko bitaturutse ku mwami kwica Abuneri mwene Neri.

38 Umwami abwira abagaragu be ati “Aho muzi ko ubu mu Bisirayeli hapfuye igikomangoma cyari umugabo ukomeye?

39 Kandi nanjye naho ndi umwami wimikishijwe amavuta, ariko ubu ndi umunebwe. Kandi abo bagabo bene Seruya ni ibigaganyare, barananira. Uwiteka yiture inkozi y’ibibi ibihwanye no gukiranirwa kwayo.”

2 Sam 4

1 Bukeye Ishibosheti mwene Sawuli yumvise ko Abuneri yaguye i Heburoni aracogora, Abisirayeli bose bahagarika umutima.

2 Kandi Ishibosheti uwo mwene Sawuli yari afite abatware b’ingabo babiri: umwe yitwaga Bāna, undi yitwaga Rekabu, bene Rimoni w’i Bēroti wo mu muryango wa Benyamini. (Kuko i Bēroti habarwaga ku Babenyamini,

3 kandi ab’i Bēroti bari barahungiye i Gitayimu, basuhukirayo na bugingo n’ubu.)

4 Kandi Yonatani mwene Sawuli yari afite umwana waremaye amaguru. Ubwo imbitsi yavaga i Yezerēli kubika Sawuli na Yonatani, uwo mwana yari amaze imyaka itanu avutse, maze umurezi we aramubatura arahunga. Akimwirukankana ahunga, aramunyihuka yikubita hasi, aherako aramugara. Izina ry’uwo mwana yitwaga Mefibosheti.

Urupfu rwa Ishibosheti

5 Bukeye bene Rimoni w’i Bēroti, Rekabu na Bāna, baraza basohora kwa Ishibosheti ku manywa y’ihangu, basanga arambaraye.

6 Binjira mu nzu ye nk’abashaka kudaha ingano, nuko bamutikura inkota ku nda. Rekabu na Bāna mwene se baherako barahunga.

7 (Uko ni ko bamwishe, binjiye mu nzu ye basanga arambaraye ku gisasiro hakinze urusika, baramutikura baramwica, bamuca igihanga barakijyana, bagenda ijoro ryose mu nzira ijya muri Araba.)

8 Maze icyo gihanga cya Ishibosheti bagishyira Dawidi i Heburoni babwira umwami bati “Ngiki igihanga cya Ishibosheti mwene Sawuli umwanzi wawe, wagenzaga ubugingo bwawe. Ubu Uwiteka ahōreye inzigo umwami databuja kuri Sawuli n’urubyaro rwe.”

9 Dawidi asubiza Rekabu na mwene se Bāna, bene Rimoni w’i Bēroti arababwira ati “Ndahiye Uwiteka Uhoraho wacunguye ubugingo bwanjye mu byago byose:

10 kera hariho umuntu waje arambwira ati ‘Sawuli yapfuye’, yibwiraga ko anzaniye inkuru nziza, mperako ndamufata mwicira i Sikulagi. Ibyo ni byo bihembo namuhembeye inkuru ze.

11 None se nk’abantu babi biciye umukiranutsi mu nzu ye ku gisasiro, sinarushaho cyane kubahōra amaraso ye, nkabakura mu isi?”

12 Maze Dawidi ategeka abasore be barabica, babaca ibikonjo n’ibirenge, babamanika iruhande rw’iriba ry’i Heburoni. Kandi igihanga cya Ishibosheti barakijyana, bagihamba mu gituro cya Abuneri i Heburoni.

2 Sam 5

Dawidi aba umwami w’Abisirayeli bose

1 Bukeye imiryango ya Isirayeli yose isanga Dawidi i Heburoni, baravuga bati “Dore turi amagufwa yawe n’umubiri wawe.

2 Kandi mu bihe bya kera ubwo Sawuli yari umwami wacu, ni wowe watabazaga Abisirayeli ukabatabarura. Kandi Uwiteka yarakubwiye ati ‘Ni wowe uzagira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli’, kandi ati ‘Uzaba umugaba wabo.’ ”

3 Nuko abakuru ba Isirayeli bose basanga umwami i Heburoni. Umwami Dawidi asezeranira na bo isezerano imbere y’Uwiteka i Heburoni, bamwimikisha amavuta ngo abe umwami wa Isirayeli.

4 Kandi Dawidi yimye amaze imyaka mirongo itatu avutse, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma.

5 Yamaze imyaka irindwi n’amezi atandatu i Heburoni, ategeka Abayuda, kandi i Yerusalemu amarayo imyaka mirongo itatu n’itatu ategeka Abisirayeli bose n’Abayuda.

6 Hanyuma umwami ahagurukana n’ingabo ze bajya i Yerusalemu, batera Abayebusi b’abaturage b’aho. Bari baracyocyoye Dawidi bati “Nutamaraho impumyi n’ibirema ntuzatugeramo”, kuko bibwiraga ko Dawidi atabasha kuhagera.

7 Ariko Dawidi ahindūra igihome gikomeye cya Siyoni, haba ururembo rwa Dawidi bwite.

8 Uko ni ko byagenze. Uwo munsi Dawidi aravuga ati “Umuntu wese uzanesha Abayebusi, azajugunye mu rusumo ibyo birema n’impumyi umutima wa Dawidi wanga.” Ni cyo cyatumye bavuga ngo “Nta mpumyi cyangwa ikirema bizinjira mu nzu.”

9 Nuko Dawidi aba muri icyo gihome, acyita ururembo rwa Dawidi. Yubaka impande zose, uhereye inyuma ya Milo ukageza imbere y’aho.

10 Dawidi akajya arushaho gukomera, kuko Uwiteka Imana Nyiringabo yari kumwe na we.

11 Bukeye Hiramu umwami w’i Tiro yohereza intumwa kuri Dawidi, n’ibiti by’imyerezi n’ababaji n’abubatsi b’amabuye, bubakira Dawidi inzu.

12 Dawidi amenyeraho ko Uwiteka yamukomeje ngo abe umwami wa Isirayeli, kandi ko ashyize ubwami bwe hejuru ku bw’ubwoko bwe bwa Isirayeli.

13 Dawidi amaze kwimuka i Heburoni akajya i Yerusalemu, akomeza kuzana izindi nshoreke n’abandi bagore, kandi yongera kubyara abana b’abahungu n’ab’abakobwa.

14 Aya ni yo mazina y’abo yabyariye i Yerusalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo,

15 na Ibuhari na Elishuwa, na Nefegi na Yafiya,

16 na Elishama na Eliyada na Elifeleti.

Dawidi yongera gutsinda Abafilisitiya

17 Bukeye Abafilisitiya bumvise ko Dawidi yimikishijwe amavuta kuba umwami wa Isirayeli, Abafilisitiya bose barazamuka bajya gushaka Dawidi. Dawidi abyumvise, aramanuka ajya mu bihome.

18 Abafilisitiya bari baje badendeza mu kibaya cy’Abarafa.

19 Maze Dawidi agisha Uwiteka inama ati “Nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabatanga ubangabize?”

Uwiteka asubiza Dawidi ati “Zamuka kuko ntari bubure kukugabiza Abafilisitiya.”

20 Nuko Dawidi ajya i Bāliperasimu, abatsindayo aravuga ati “Uwiteka yahomboreye abanzi banjye imbere yanjye nk’uko amazi ahomboka.” Ni cyo cyatumye ahimba aho hantu Bāliperasimu.

21 Maze bahibagirirwa ibishushanyo byabo bisengwa, Dawidi n’abantu be barabijyana.

22 Bukeye Abafilisitiya bongera kuzamuka ubwa kabiri, badendeza mu kibaya cy’Abarafa.

23 Na bwo Dawidi agisha Uwiteka inama, aramusubiza ati “Nturi buzamuke ahubwo ubace ikubo, ubarasukireho ahateganye n’ishyamba ry’imitugunguru.

24 Nuko niwumva ikiriri cy’ingabo gihindira hejuru y’imitugunguru, uhereko uhutireho kuko ubwo Uwiteka ari bube akugiye imbere, gutsinda ingabo z’Abafilisitiya.”

25 Nuko Dawidi abigenza atyo nk’uko Uwiteka amutegetse, atsinda Abafilisitiya uhereye i Geba ukageza i Gezeri.

2 Sam 6

Dawidi agarura isanduku y’Imana mu rurembo rwe

1 Bukeye Dawidi yongera guteranya ingabo zose zatoranijwe muri Isirayeli, abantu inzovu eshatu.

2 Dawidi ahagurukana n’abo bantu bose bari kumwe na we, bava i Bāliyuda, bajya kwenda isanduku y’Imana yitirirwa rya Zina, ari ryo zina ry’Uwiteka Nyiringabo wicara ku Bakerubi.

3 Nuko bakura isanduku y’Imana kwa Abinadabu ku musozi bayitereka ku igare rishya, maze Uza na Ahiyo bene Abinadabu bacunga iryo gare rishya.

4 Nuko barikura mu rugo rwa Abinadabu rwo ku musozi ririho isanduku y’Imana, Ahiyo ayigiye imbere.

5 Dawidi n’umuryango wa Isirayeli wose biyerekera imbere y’Uwiteka, bacurangisha ibintu by’imiberoshi by’uburyo bwose, n’inanga na nebelu n’amashako, n’ibinyuguri n’ibyuma bivuga.

6 Bageze mu mbuga ihurirwamo ya Nakoni, Uza arambura ukuboko kuramira isanduku y’Imana kuko inka zari zitsikiye.

7 Maze uburakari bw’Uwiteka bukongerezwa Uza. Uwiteka amutsindaho amuhoye icyo cyaha cye, agwa aho ngaho iruhande rw’isanduku y’Imana.

8 Dawidi ababazwa n’uko Uwiteka asumiye Uza. Ni ko guhimba aho hantu Peresuza na bugingo n’ubu.

9 Uwo munsi Dawidi atinya Uwiteka. Nuko aribwira ati “Isanduku y’Uwiteka yaza iwanjye ite?”

10 Dawidi yanga gukurayo isanduku y’Uwiteka, ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu nzu ya Obededomu w’Umunyagati.

11 Imara mu nzu ya Obededomu w’Umunyagati amezi atatu, kandi Uwiteka aha umugisha Obededomu n’abo mu rugo rwe bose.

12 Bukeye babwira Umwami Dawidi bati “Uwiteka yahaye umugisha Obededomu n’urugo rwe n’ibyo afite byose, ku bw’isanduku y’Imana.” Dawidi aherako arahaguruka ajya gukura isanduku y’Imana kwa Obededomu, ayicyura mu rurembo rwa Dawidi yishīma.

13 Nuko byagenze bitya: abahetse isanduku y’Uwiteka batambutse intambwe esheshatu, ahatambira impfizi n’ikimasa cy’umushishe.

14 Maze Dawidi yiyerekera imbere y’Uwiteka aca ikibungo, kandi yari yambaye efodi y’igitare.

15 Dawidi n’umuryango wa Isirayeli wose bazamura isanduku y’Uwiteka, biyamirira bavuza amakondera.

16 Bacyinjiza isanduku y’Uwiteka mu rurembo rwa Dawidi, Mikali mwene Sawuli arungurukira mu idirishya, abona Umwami Dawidi ataraka ahamiririza imbere y’Uwiteka, amugayira mu mutima.

17 Nuko binjiza isanduku y’Uwiteka, bayishyira ku gitereko cyayo hagati mu ihema Dawidi yari yarayibambiye. Dawidi aherako atambira imbere y’Uwiteka ibitambo byoswa, n’iby’ishimwe yuko bari amahoro.

18 Dawidi amaze gutamba igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, asabira abantu umugisha mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo.

19 Maze agaburira abantu bose b’umutwe wose wa Isirayeli, abagabo n’abagore, umuntu wese amuha irobe ry’umutsima n’umugabane w’inyama, n’umubumbe w’inzabibu zumye. Hanyuma abantu bose barataha, umuntu wese ajya iwe.

20 Dawidi na we asubira iwe gusabira ab’iwe umugisha. Maze Mikali mwene Sawuli arasohoka gusanganira Dawidi, aramubwira ati “Ariko uyu munsi ko umwami wa Isirayeli yari umupfasoni: ubonye ngo yibeyurire imbere y’abaja b’abagaragu be, nk’umuntu utagira umumaro, iyo yibeyura adafite isoni!”

21 Dawidi asubiza Mikali ati “Nabikoreye imbere y’Uwiteka wantoranije, akandutisha so n’urubyaro rwe rwose, akangira umutware w’ubwoko bw’Uwiteka ari bwo Isirayeli. Ni cyo gituma nzajya niyereka imbere y’Uwiteka.

22 Kandi ku bwanjye nzarushaho kwigira insuzugurwa no kwicisha bugufi, ariko abo baja uvuze bazanyubaha.”

23 Nuko Mikali mwene Sawuli aba ingumba, arinda apfa.

2 Sam 7

Imana isezeranya Dawidi kuzakomeza ubwami bwe

1 Nuko umwami aba mu rugo rwe, kandi Uwiteka amuha ihumure ku babisha be bamugose bose.

2 Bukeye umwami abwira umuhanuzi Natani ati “Dore ubu mba mu nzu yubakishijwe imyerezi, ariko isanduku y’Imana iba mu ihema.”

3 Natani asubiza umwami ati “Genda ukore uko umutima wawe ukubwira kose, kuko Uwiteka ari kumwe nawe.”

4 Iryo joro ijambo ry’Uwiteka ribonekera Natani riti

5 “Genda ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti ‘Uko ni ko Uwiteka avuze ngo: Mbese aho uzanyubakira inzu yo kubamo?

6 Uhereye igihe nakuriye Abisirayeli muri Egiputa, ntabwo nigeze kuba mu nzu kugeza ubu, ahubwo nagenderaga mu ihema nk’ubuturo.

7 Mbese ahantu hose nakagendanye n’Abisirayeli bose, hari ubwo navuganye n’umucamanza wese wa Isirayeli, uwo nategetse kuragira ubwoko bwanjye bwa Isirayeli nti: Ni iki cyababujije kunyubakira inzu yubakishijwe imyerezi?’

8 “Nuko umugaragu wanjye Dawidi umubwire utya uti ‘Uko ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ati: Nagukuye mu rugo rw’intama mu bwungeri bwazo, ngo ube umutware w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.

9 Kandi nabanaga nawe aho wajyaga hose, nkarimburira abanzi bawe imbere yawe, kandi nzaguha izina rikomeye nk’amazina y’abakomeye bo mu isi.

10 Kandi nzatoraniriza ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ahantu, mpabashinge bahature, habe ahabo bwite batazimuka ukundi. Kandi abanyabyaha ntibazongera kubaburabuza nk’ubwa mbere,

11 ubwo nategekaga abacamanza gutwara ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi nzaguha ihumure ku banzi bawe bose. Ndetse Uwiteka arakubwiye ngo azakuremamo umuryango.

12 Kandi iminsi yawe nigera ugasinzirana na ba sogokuruza bawe, nzimika umwana wawe wibyariye akuzungure, kandi nzakomeza ubwami bwe.

13 Nuko uwo ni we uzubakira izina ryanjye inzu, kandi nzakomeza intebe y’ubwami bwe iteka ryose.

14 Nzamubera se na we azambere umwana: nacumura nzamuhanisha inkoni z’abantu, n’ibyago by’amoko y’abantu,

15 kandi imbabazi zanjye ntizizamwomorokaho nk’uko zomorotse kuri Sawuli nagukuye imbere.

16 Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahoraho bidakuka iminsi yose kandi intebe y’ubwami bwawe izakomera iteka ryose.’ ”

17 Nuko ayo magambo yose n’uko kwerekwa kose, Natani abirondorera Dawidi.

Isengesho Dawidi yasenze Imana

18 Umwami Dawidi aherako arinjira, yicara imbere y’Uwiteka aravuga ati “Nkanjye ndi nde Nyagasani Mana, kandi inzu yanjye ni iki, nkanjye ko undinda ukarinda ungeza aha?

19 Ariko ibyo kuri wowe ntibikomeye, Nyagasani Mana. None uvuze no ku by’inzu y’umugaragu wawe uko bizamera igihe kirekire kigiye kuza, na byo bibaye nk’itegeko mu bantu, Nyagasani Mana.

20 Kandi se, Dawidi yakubwira kindi ki, ko uzi umugaragu wawe Nyagasani Mana.

21 Ku bw’ijambo ryawe wakoze ibyo byose bikomeye nk’uko umutima wawe wibwiye, kugira ngo ubimenyeshe umugaragu wawe.

22 Ni cyo ubereye ukomeye, Uwiteka Mana, kuko nta wuhwanye nawe, kandi nta yindi mana iriho keretse wowe, nk’ibyo twumvishije amatwi yacu byose.

23 Ni irihe shyanga riri mu isi rihwanye n’ubwoko bwawe bwa Isirayeli? Imana yahagurukijwe no kuricungurira kuba ubwoko bwayo kugira ngo yibonere izina, igakora ibikomeye kandi biteye ubwoba ku bwabo no ku bw’igihugu cyawe imbere y’abantu bawe wacunguye, ukabīvanira muri Egiputa, ukabakiza amahanga n’imana zayo?

24 Kandi wikomereje ubwoko bwawe bwa Isirayeli kugira ngo bube ubwawe iteka ryose, kandi nawe Uwiteka ubabere Imana yabo.

25 “Nuko none Uwiteka Mana, ijambo uvuze ku mugaragu wawe no ku nzu ye urikomeze iminsi yose, kandi uzasohoze ibyo uvuze.

26 Maze izina ryawe rihimbazwe iteka ryose, bavuge bati ‘Uwiteka Nyiringabo ni we Mana ya Isirayeli’, kandi inzu y’umugaragu wawe Dawidi izakomezwe imbere yawe.

27 Kuko Uwiteka Nyiringabo Mana ya Isirayeli, uhishuriye umugaragu wawe ukavuga ngo uzamwubakira inzu, ni cyo gitumye umugaragu wawe nubahuka mu mutima wanjye kugusenga iri sengesho.

28 “None Nyagasani Mana, ni wowe Mana, n’amagambo yawe ni ay’ukuri, kandi usezeranije umugaragu wawe iryo jambo ryiza.

29 Nuko none emera guha umugisha inzu y’umugaragu wawe, irame imbere yawe iminsi yose, kuko ari wowe ubivuze Nyagasani Mana, kandi umugisha utanga ujye uba umugisha inzu y’umugaragu wawe ihabwa iteka ryose.”

2 Sam 8

Kunesha kwa Dawidi

1 Hanyuma y’ibyo Dawidi anesha Abafilisitiya arabacogoza, anyaga urufunguzo rw’umudugudu w’umurwa, arukura mu maboko y’Abafilisitiya.

2 Bukeye anesha Abamowabu, maze abarambika hasi mu mirongo abageresha umugozi, inkubwe ebyiri zari iz’abo kwicwa, kandi iya gatatu yose yari iy’abo kurokorwa. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawidi, bamuzanira amakoro.

3 Bukeye Dawidi anesha Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba, ubwoHadadezeriyajyaga kugomorera ubwami bwe kuri rwa ruzi.

4 Dawidi amutumuraho ingabo ze z’abagendera ku mafarashi igihumbi na magana arindwi, n’abagabo bigenza inzovu ebyiri. Maze Dawidi atemagura ibitsi by’amafarashi akurura amagare, ariko asigaza amafarashi yakwira amagare ijana.

5 Bukeye Abasiriya b’i Damasiko baje batabaye Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi abicamo abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri.

6 Maze Dawidi ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cy’i Siriya gitwarwa n’i Damasiko, nuko Abasiriya bahinduka abagaragu ba Dawidi bamuzanira amakoro. Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.

7 Kandi Dawidi yacujije abagaragu ba Hadadezeri ingabo z’izahabu, azijyana i Yerusalemu.

8 Kandi Umwami Dawidi akura iminyago y’imiringa myinshi cyane mu midugudu ya Hadadezeri, i Beta n’i Berotayi.

9 Bukeye Toyi umwami w’i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo za Hadadezeri zose,

10 atuma umuhungu we Yoramu ku Mwami Dawidi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by’ifeza n’iby’izahabu n’iby’imiringa.

11 Na byo Umwami Dawidi abyereza Uwiteka hamwe n’ifeza n’izahabu yari yejeje, abikuye mu mahanga yose yanesheje:

12 iby’i Siriya n’iby’i Mowabu, n’iby’Abamoni n’iby’Abafilisitiya, n’iby’Abamaleki n’ibyo ku munyago banyaze Hadadezeri mwene Rehobu umwami w’i Soba.

13 Dawidi yibonera izina, ubwo yatabarukaga kuneshereza Abasiriya mu kibaya cy’umunyu. Yari yishe abantu inzovu imwe n’ibihumbi munani.

14 Nuko ashyiraho ibihome by’abarinzi b’igihugu cya Edomu, abikwiza muri Edomu hose. Abanyedomu bose bahinduka abagaragu ba Dawidi, kandi Uwiteka yajyaga aneshesha Dawidi aho yajyaga hose.

15 Nuko Dawidi ategeka Isirayeli yose, acira abantu bose imanza zitabera.

16 Kandi Yowabu mwene Seruya ni we wari umugaba w’ingabo ze, na Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge.

17 Kandi Sadoki mwene Ahitubu na Ahimeleki mwene Abiyatari ni bo bari abatambyi, kandi Seraya ni we wari umwanditsi.

18 Kandi Benaya mwene Yehoyada ni we watwaraga Abakereti n’Abapeleti, kandi bene Dawidi bari abatware b’intebe.

2 Sam 9

Dawidi agirira neza Mefibosheti mwene Yonatani

1 Bukeye Dawidi arabaza ati “Mbese hari uwasigaye wo mu muryango wa Sawuli, ngo mugirire neza ku bwa Yonatani?”

2 Kandi mu nzu ya Sawuli hariho umugaragu we witwaga Siba, baramuhamagara ngo yitabe Dawidi. Umwami aramubaza ati “Mbese ni wowe Siba?”

Na we ati “Ni jye umugaragu wawe.”

3 Umwami aramubaza ati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z’Imana?”

Siba asubiza umwami ati “Haracyariho umwana wa Yonatani umugaye ibirenge.”

4 Umwami aramubaza ati “Aba he?”

Siba asubiza umwami ati “Aba mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.”

5 Umwami aramutumira, amukura mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.

6 Nuko Mefibosheti mwene Yonatani mwene Sawuli yitaba Dawidi, ageze imbere ye agwa yubamye aramuramya. Maze Dawidi aravuga ati “Mefibosheti.”

Aritaba ati “Karame umugaragu wawe ndi hano.”

7 Dawidi aramubwira ati “Humura kuko ntazabura kukugirira neza ku bwa so Yonatani, kandi nzagusubiza imisozi yose y’inyarurembo ya sogokuru Sawuli, kandi uzajya urira ku meza yanjye iminsi yose.”

8 Nuko aramuramya aravuga ati “Umugaragu wawe ndi iki ko unyitaho, kandi ndi intumbi y’imbwa?”

9 Umwami aherako ahamagara Siba umugaragu wa Sawuli aramubwira ati “Ibyari ibya Sawuli byose n’iby’abo mu nzu ye bose, mbigabiye mwene shobuja.

10 Kandi wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe muzajye mumuhingira imirima ye, usarure imyaka kugira ngo mwene shobuja abone ibimutunga. Ariko Mefibosheti mwene shobuja azajya arira ku meza yanjye iteka.” Kandi Siba yari afite abahungu cumi na batanu n’abagaragu makumyabiri.

11 Maze Siba abwira umwami ati “Ibyo umwami databuja yategetse umugaragu we byose, ni ko umugaragu wawe nzabigenza.”

Nuko Mefibosheti akajya arira ku meza y’umwami nk’umwana w’umwami wese.

12 Kandi Mefibosheti yari afite umwana w’umuhungu muto witwa Mika, n’abo mu rugo rwa Siba bose bari abagaragu ba Mefibosheti.

13 Nuko Mefibosheti aguma i Yerusalemu kuko yajyaga arira ku meza y’umwami iteka, kandi yacumbagiraga ibirenge byombi.

2 Sam 10

Dawidi anesha Abasiriya

1 Hanyuma y’ibyo umwami w’Abamoni aratanga, maze umuhungu we Hanuni yima ingoma ye.

2 Dawidi abyumvise aravuga ati “Nzagirira neza Hanuni mwene Nahashi, nk’uko se yangiriye neza.” Nuko Dawidi yohereza abagaragu kumumara umubabaro wa se.

Bukeye abagaragu ba Dawidi bajya mu gihugu cy’Abamoni.

3 Ariko abatware b’Abamoni babwira umwami wabo Hanuni bati “Mbese ye, ugira ngo Dawidi yubashye so byatuma akoherereza abo kukumara umubabaro? Ntuzi ko Dawidi yakoherereje abagaragu be kwitegereza umudugudu no kuwutata, ngo azabone uburyo bwo kuzawurimbura?”

4 Nuko Hanuni afata abo bagaragu ba Dawidi abaharaturaho igice cy’ubwanwa, akeba imyenda yabo hagati ku kibuno, aherako arabohereza.

5 Babibwiye Dawidi yohereza abo kubasanganira, kuko bari bakozwe n’isoni cyane. Umwami abatumaho ati “Nimugume i Yeriko kugeza aho muzamarira kumera ubwanwa, muzabone kuza.”

6 Abamoni babonye ko bazinuye Dawidi batuma ku Basiriya b’i Betirehobu n’ab’i Soba, barabagurira ngo babahe ingabo zigenza inzovu ebyiri. Umwami w’i Māka na we azane abantu igihumbi, kandi n’ab’i Tobu inzovu imwe n’ibihumbi bibiri.

7 Dawidi abyumvise agaba Yowabu n’ingabo z’intwari zose.

8 Bukeye Abamoni barasohoka biremera inteko ku karubanda ku irembo, kandi Abasiriya b’i Soba n’ab’i Rehobu, n’abantu b’i Tobu n’aba Māka bari ukwabo ku gasozi.

9 Maze Yowabu abonye ko ingamba zimuremeye imbere n’inyuma, atoranya abantu b’intore ba Isirayeli bose, abarema inteko bahangana n’Abasiriya.

10 Abandi bantu bose abaha murumuna we Abishayi ngo abe umugaba wabo, abarema inteko bahangana n’Abamoni.

11 Aravuga ati “Abasiriya nibaramuka bandushije amaboko uze kumvuna, kandi nawe Abamoni nibaramuka bakurushije amaboko nanjye ndi bukuvune.

12 Nuko komera turwane kigabo, turwanire ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu. Kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”

13 Yowabu n’abo bari kumwe begera Abasiriya ngo barwane maze baramuhunga.

14 Abamoni babonye Abasiriya bahunze na bo bahunga Abishayi, biroha mu mudugudu. Yowabu aherako areka Abamoni asubira i Yerusalemu.

15 Bukeye Abasiriya babonye ko baneshejwe n’Abisirayeli, bateranya ingabo zabo.

16 Maze Hadarezeri atumira Abasiriya bo hakurya y’uruzi, baza i Helamu bazanye na Shobaki umugaba w’ingabo za Hadarezeri, ari we mugaba wabo.

17 Dawidi abimenye na we ateranya Abisirayeli bose, bambuka Yorodani bajya i Helamu. Maze Abasiriya birema inteko bahangana na Dawidi, barwana na we.

18 Abasiriya bahunga Abisirayeli, Dawidi yica mu Basiriya abantu barwaniraga ku magare umubare wayo yari magana arindwi, n’abagendera ku mafarashi inzovu enye kandi basogota Shobaki umugaba w’ingabo zabo, bamutsinda aho.

19 Nuko abami bose batwarwaga na Hadarezeri, babonye ko baneshejwe n’Abisirayeli barabayoboka barabakorera. Nuko Abasiriya batinya kongera kuvuna Abamoni ukundi.

2 Sam 11

Icyaha cya Dawidi

1 Nuko umwaka utashye mu gihe abami batabariraga, Dawidi atuma Yowabu n’abagaragu be n’Abisirayeli bose, barimbura Abamoni kandi bagota n’i Raba. Ariko Dawidi we yisigariye i Yerusalemu.

2 Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye, aza agendagenda hejuru y’inzu y’umwami. Maze ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira, yari umugore mwiza w’ikibengukiro.

3 Dawidi amubonye atuma kubaririza uwo mugore uwo ari we. Maze umuntu aramubwira ati “Si Batisheba mwene Eliyamu umugore wa Uriya w’Umuheti?”

4 Nuko Dawidi yohereza intumwa ziramuzana aza iwe, bararyamana (kuko yari yitunganije akize imyanda), maze asubira iwe.

5 Bukeye arasama, atuma kuri Dawidi ati “Ndatwite.”

6 Hanyuma Dawidi atuma kuri Yowabu ati “Nyoherereza Uriya w’Umuheti.” Nuko Yowabu yohereza Uriya kuri Dawidi.

7 Uriya ageze kwa Dawidi, Dawidi amubaza uko Yowabu n’ingabo bameze, amubaza n’amakuru yo mu ntambara.

8 Maze Dawidi aramubwira ati “Manuka ujye iwawe woge ibirenge.” Nuko Uriya ava ibwami, maze bamukurikiza igaburo rivuye ku mwami.

9 Ariko Uriya yiraranira n’abagaragu ba shebuja bose barāririye ku muryango wa kambere y’ibwami, ntiyamanuka ngo ajye iwe.

10 Babwiye Dawidi ko Uriya atagiye iwe, Dawidi ni ko kubaza Uriya ati “Mbese ntuvuye ku rugendo? Ni iki cyakubujije kujya iwawe?”

11 Uriya asubiza Dawidi ati “Isandukuy’Imanan’Abisirayeli n’Abayuda barara mu ngando, kandi databuja Yowabu n’abagaragu ba databuja bagerereje ku gasozi, naho jye nigire iwanjye, njye kurya no kunywa, niryamanire n’umugore wanjye? Oya ndahiye ubugingo bwawe uko uramye, sinakora bene ibyo.”

12 Dawidi abwira Uriya ati “Sibira hano uyu munsi, ejo nzabone kugusezerera.” Nuko Uriya asibira i Yerusalemu uwo munsi na bukeye.

13 Dawidi aramuhamagara, ararya aranywa amuri imbere, aramusindisha, maze nijoro arasohoka ajya kwiryamira ku buriri bwe hamwe n’abagaragu ba shebuja, ntiyarushya atarabukira iwe.

14 Bukeye bwaho mu gitondo Dawidi yandikira Yowabu urwandiko, ararumwoherereza aruhaye Uriya.

15 Yandika muri urwo rwandiko atya ati “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye cyane, maze mumuhāne, bamutere apfe.”

16 Nuko Yowabu amaze kwitegereza umudugudu, ashyira Uriya aho yari azi ko intwari ziri.

17 Maze bene umudugudu barasohoka barwana na Yowabu. Nuko mu bagaragu ba Dawidi hapfamo bamwe, kandi na Uriya w’Umuheti na we arapfa.

18 Yowabu yohereza intumwa kubwira Dawidi amacumu,

19 yihanangiriza iyo ntumwa ati “Numara kubarira umwami amacumu,

20 umwami akarakara akakubaza ati ‘Ni iki cyatumye mugomba kwegera umudugudu mutyo murwana? Mbese ntimwari muzi ko babasha kubarasa bahagaze ku nkike?’

21 Akongera kukubwira ati ‘Harya ni nde wishe Abimeleki mwene Yerubasheti? Si umugore wamuteye ingasire yihagarariye ku nkike, akamutsinda i Tebesa? Ni iki cyatumye mwegera inkike mutyo?’ Nuko uzamusubize uti ‘Erega n’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti na we yarapfuye.’ ”

22 Nuko intumwa iragenda, igeze kuri Dawidi imusobanurira ibyo Yowabu yamutumye byose.

23 Ibwira Dawidi iti “Abantu baho baradutwaje, baduhubukanye aho twari turi ku gasozi, dusakirana na bo turinda tugera mu muharuro w’irembo ryabo.

24 Nuko abarashi bari bahagaze ku nkike barasa abagaragu bawe, none abagaragu b’umwami bamwe barapfuye, kandi n’umugaragu wawe Uriya w’Umuheti na we yarapfuye.”

25 Maze Dawidi abwira iyo ntumwa ati “Uzabwire Yowabu utya uti ‘Ibyo ntibikubabaze, kuko inkota yica umuntu irindiriye undi. Urusheho gukomeza urugamba, urwane n’umudugudu uwutsinde.’ Kandi nawe umurindishe.”

26 Bukeye muka Uriya yumvise ko umugabo we yapfuye, aramwiraburira.

27 Nuko hanyuma yo kumwerera, Dawidi aramutumira amushyira iwe, amugira umugore we. Bukeye babyarana umwana w’umuhungu, ariko icyo Dawidi yakoze icyo cyarakaje Uwiteka.

2 Sam 12

Umugani wa Natani

1 Bukeye Uwiteka atuma Natani kuri Dawidi, ageze iwe aramubwira ati “Habayeho abantu babiri mu mudugudu umwe, umwe yari umutunzi, undi yari umukene.

2 Kandi uwo mutunzi yari afite amashyo y’inka n’intama nyinshi cyane.

3 Ariko uwo mukene we nta cyo yari afite keretse akāgazi k’intama yari yaguze akakarera, kagakurana n’abana be bo mu rugo, kakarya ku twokurya twe, kakanywera ku nkongoro ye kandi karyamaga mu gituza cye, kaba nk’umukobwa we.

4 Bukeye haza umugenzi kwa wa mutunzi, umubi ni uwenda mu nka ze cyangwa mu ntama ze ngo azimanire uwo mushyitsi wamugendereye, ahubwo ajya kwenda wa mwagazi w’intama wa wa mukene, awuzimanira umushyitsi we.”

5 Maze Dawidi aherako arakarira uwo mugabo cyane. Ni ko kubwira Natani ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, umuntu wakoze bene ibyo akwiriye gupfa.

6 Kandi azarihe umwana w’intama kane, kuko yakoze ibimeze bityo kandi kuko atagira impuhwe.”

7 Nuko Natani abwira Dawidi ati “Erega uwo mugabo ni wowe! Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze itya iti ‘Nakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli, ngukiza amaboko ya Sawuli

8 nguha inzu ya shobuja, nguha n’abagore be baragusegura, kandi nkugabira umuryango wa Isirayeli n’uwa Yuda. Kandi iyo biba byarabaye bike, mba narakongereyeho ibindi.

9 Ni iki cyatumye usuzugura ijambo ry’Uwiteka, ugahangara gukora ibyangwa na we: wicishije Uriya w’Umuheti inkota kandi ugacyura umugore we, umugira uwawe, kandi Uriya umwicisha inkota y’Abamoni.

10 Nuko rero inkota ntabwo izava mu rugo rwawe iteka ryose, kuko wansuzuguye ugacyura umugore wa Uriya w’Umuheti, ukamugira uwawe.’

11 Nuko Uwiteka avuze atya ati ‘Umva nzaguhagurukiriza ibyago bivuye mu rugo rwawe, kandi nzatwara abagore bawe ureba mbahe umuturanyi wawe, aryamanire na bo ku itangaze ry’izuba.

12 Wowe wabikoreye mu rwihisho, ariko jye nzabikorera imbere y’Abisirayeli bose ku mugaragaro izuba riva.’ ”

13 Nuko Dawidi abwira Natani ati “Nacumuye ku Uwiteka.”

Natani abwira Dawidi ati “Nuko rero Uwiteka yagukuyeho icyaha cyawe, nturi bupfe.

14 Ariko kuko wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa.”

15 Natani aherako asubira iwe.

Dawidi asabira umwana ntibyamubuza gupfa

Hanyuma Uwiteka atera umwana muka Uriya yabyaranye na Dawidi, araremba cyane.

16 Ni cyo cyatumye Dawidi yingingira uwo mwana ku Mana, yiyiriza ubusa yihina mu nzu, acura umurambo hasi burinda bucya.

17 Abantu bakuru bo mu rugo rwe babibonye barahaguruka, bamuhagarara iruhande ngo bamubyutse ave hasi, aranga kandi yanga no gusangira na bo.

18 Maze ku munsi wa karindwi umwana arapfa. Abagaragu ba Dawidi batinya kumubwira ko umwana yapfuye, kuko bibwiye bati “Mbese ubwo twavuganaga na we umwana akiri muzima ntatwumve, biracura iki nitumubwira ko umwana apfuye? Ntari burusheho kwiyica nabi?”

19 Maze Dawidi abonye ko abagaragu be bongorerana, amenyera aho ko umwana apfuye. Abaza abagaragu be ati “Mbese umwana arapfuye?”

Baramusubiza bati “Arapfuye.”

20 Nuko Dawidi arabyuka ariyuhagira arihezura, yambara indi myambaro, aherako ajya mu nzu y’Uwiteka arasenga, avayo ajya mu nzu ye. Nuko aho ashakiye bamuzanira ibyokurya, ararya.

21 Maze abagaragu be baramubaza bati “Ibyo ugize ibyo ni ibiki? Wiyirije ubusa uririra umwana akiri muzima, ariko none umwana amaze gupfa urahaguruka ujya kurya.”

22 Arabasubiza ati “Umwana akiri muzima niyirije ubusa ndira kuko nibwiraga nti ‘Nta wubizi, ahari Uwiteka yangirira imbabazi agakiza uwo mwana.’

23 Ariko none amaze gupfa, ndiyiririza iki ubusa? Mbese nabasha kumugarura? Nzajya aho ari ariko we ntabwo azagaruka aho ndi.”

24 Maze Dawidi ahumuriza umugore we Batisheba, ataha iwe bararyamana. Bukeye babyarana umwana w’umuhungu amwita Salomo, Uwiteka aramukunda

25 atuma umuhanuzi Natani amumwitira Yedidiya, ku bw’Uwiteka.

Dawidi atsinda i Raba

26 Bukeye Yowabu atera i Raba y’Abamoni, atsinda ururembo rwabo.

27 Aherako atuma intumwa kuri Dawidi atya ati “Narwanye n’ab’i Raba, kandi nahindūye umudugudu w’amazi.

28 None teranya abantu basigaye aho, uze ugerereze imbere y’umudugudu uwutere, uwuhindūre ne kuba ari jye uwuhindūra, bakawunyitirira.”

29 Nuko Dawidi ateranya ingabo zose arahaguruka atera i Raba, arwana n’abaho arahahindūra.

30 Yambura umwami wabo ikamba ku mutwe, kuremēra kwaryo kwari italanto y’izahabu, kandi muri ryo harimo amabuye y’igiciro cyinshi. Nuko baritegesha Dawidi ku mutwe, maze muri uwo mudugudu anyagayo iminyago myinshi cyane.

31 Akuramo abantu baho abakereza inkero n’ibyuma biharura n’intorezo z’ibyuma, kandi abanyuza mu itanura ry’amatafari. Uko ni ko yagenzaga imidugudu yose y’Abamoni. Nuko Dawidi n’ingabo ze zose basubira i Yerusalemu.