2 Sam 13

Amunoni akinda Tamari

1 Kandi Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we mwiza witwaga Tamari. Bukeye Amunoni mwene Dawidi aramubenguka.

2 Amunoni ahagarika umutima ku bwa mushiki we Tamari bituma arwara, kuko yari umwari kandi abona ko bimukomereye kugira icyo yamukoraho.

3 Amunoni yari afite incuti ye yitwaga Yonadabu mwene Shimeya mukuru wa Dawidi, kandi Yonadabu uwo yari umugabo w’ingurumbanya cyane.

4 Aramubaza ati “Wa mwana w’umwami we, ni iki gihora kikunanura uko bukeye? Ntiwabimbwira?”

Amunoni aramusubiza ati “Umva nabengutse Tamari mushiki wa mwene data Abusalomu.”

5 Yonadabu aramubwira ati “Iryamire ku buriri bwawe wirwaze, maze so naza kukureba umubwire uti ‘Ndakwinginze, reka mushiki wanjye Tamari aze ampe icyo ndya, antekere ibyokurya hano imbere yanjye kugira ngo mbirebe, mbirīre mu ntoki ze.’ ”

6 Nuko Amunoni araryama arirwaza.

Maze umwami aje kumureba, Amunoni aramubwira ati “Ndakwinginze, mushiki wanjye Tamari naze antekere udutsima tubiri imbere yanjye, nturīre mu ntoki ze.”

7 Nuko Dawidi atuma mu rugo kuri Tamari ati “Ubu ngubu jya kwa musaza wawe Amunoni, umutekere ibyokurya.”

8 Nuko Tamari ajya kwa musaza we Amunoni asanga araryamye, yenda urwanga arubumbiramo udutsima imbere ye, aratwotsa.

9 Asingira urukraangiro ayimushyira imbere yanga kurya, maze Amunoni aravuga ati “Abagabo bose nibīheze.” Umugabo wese arīheza.

10 Nuko Amunoni abwira Tamari ati “Nzanira ibyokurya ku murere ndīre mu ntoki zawe.” Nuko Tamari yenda utwo dutsima ahishije, adushyira musaza we Amunoni ku murere.

11 Ayimuhereje ngo arye aramufata, aramubwira ati “Ngwino turyamane, mwene data.”

12 Na we aramusubiza ati “Oya mwene data, winkoza isoni kuko bene ibyo bidakwiriye gukorwa muri Isirayeli, we gukora iby’ubupfu nk’ibi.

13 Mbese nkanjye izo soni nazicana he? Kandi nawe waba ubaye igicucu muri Isirayeli. None ndakwinginze, ubivugane n’umwami kuko atazakunyima.”

14 Ariko yanga kumwumvira. Maze kuko yamurushije amaboko, aramuhata aryamana na we.

15 Maze hanyuma Amunoni amwanga urunuka rutagira akagero, urwango yamwanze rwaruse ubwinshi urukundo yari amukunze. Amunoni aramubwira ati “Haguruka ugende.”

16 Na we aramusubiza ati “Reka kuko iki cyaha ukora unyirukana gikomeye kuruta icyo wankoreye.”

Ariko yanga kumwumva.

17 Maze ahamagara umunyagikari we aramubwira ati “Sohora uyu mukobwa amvire mu nzu, maze umukingiranire hanze.”

18 Kandi yari yambaye umwambaro w’amabara menshi, kuko ari ko abakobwa b’umwami b’abari bajyaga bambara. Nuko umugaragu we aramusohora, aramukingirana.

19 Maze Tamari yiyorera ivu mu mutwe, ashishimura umwambaro we w’amabara menshi yari yambaye, yikorera ukuboko, agenda arira umugenda aboroga.

20 Musaza we Abusalomu amubonye aramubaza ati “Mbega wahuye na musaza wawe Amunoni? Nuko ihorere mwene mama, ni musaza wawe we gushengurwa umutima n’ibyo.” Nuko Tamari aguma kwa musaza we Abusalomu nk’umwage.

21 Maze Umwami Dawidi yumvise ibyo byose ararakara cyane.

22 Kandi Abusalomu ntiyaba akivugana na Amunoni ibibi cyangwa ibyiza, kuko Abusalomu yari yanze Amunoni, ubwo yakojeje isoni mushiki we Tamari.

Abusalomu ahōra Amunoni ibya mushiki we, aramwica

23 Hashize imyaka ibiri, Abusalomu ashaka abo gukemura ubwoya bw’intama ze i Bālihasori, hateganye n’i Bwefurayimu: Abusalomu ararika abana b’umwami bose.

24 Bukeye ajya ibwami abwira umwami ati “Ubu umugaragu wawe mbonye abo gukemura ubwoya bw’intama zanjye. Ndakwinginze, nyagasani, jyana n’umugaragu wawe hamwe n’abagaragu bawe.”

25 Umwami abwira Abusalomu ati “Oya mwana wanjye, nta kitujyana twese tutakurushya.” Abusalomu aramuhata ariko yanga kugenda, ahubwo amusabira umugisha.

26 Abusalomu aramubwira ati “Nuko rero nutaza, ndakwinginze ohereza mukuru wanjye Amunoni, abe ari we tujyana.”

Umwami aramusubiza ati “Ni iki gituma ushaka ko mujyana?”

27 Ariko Abusalomu aramuhata, kugira ngo yemerere Amunoni n’abandi bana b’umwami bose ngo bajyane na we.

28 Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati “Mwitegereze, nimubona vino inejeje umutima wa Amunoni nkababwira nti ‘Nimutikure Amunoni’, nuko mumwice ntimutinye. Mbese si jye ubategetse? Nimukomere mube intwari.”

29 Nuko abagaragu ba Abusalomu bagenza Amunoni nk’uko Abusalomu yabategetse. Maze abana b’umwami bose baherako barahaguruka, umuntu wese yinagurira ku nyumbu ye barahunga.

30 Bakiri mu nzira, imbitsi ibikira Dawidi iti “Abusalomu yishe abana b’umwami bose, ntihasigaye n’umwe muri bo.”

31 Maze umwami arabaduka ashishimura imyambaro ye, acura umurambo hasi, n’abagaragu be bose bamuhagarara iruhande, bashishimura imyambaro yabo.

32 Ariko Yonadabu mwene Shimeya, mukuru wa Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntugire ngo bishe abana b’umwami bose, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine. Icyakora byategetswe na Abusalomu, kuko yabigambiriye uhereye umunsi Amunoni yakoreje isoni mushiki we Tamari.

33 Nuko none Mwami Nyagasani, iryo jambo rye kugukura umutima wibwira ko abana b’umwami bose bapfuye, ahubwo hapfuye Amunoni wenyine.”

34 Nuko Abusalomu arahunga.

Maze umuhungu wari urinze atereye amaso, abona abantu benshi badutse baturutse mu nzira yo mu ibanga ry’umusozi inyuma.

35 Yonadabu abwira umwami ati “Ngabo abana b’umwami barasohoye, nk’uko umugaragu wawe mvuze ni ko bibaye.”

36 Amaze kuvuga atyo, uwo mwanya abana b’umwami basesekara aho. Bakihagera batera hejuru bararira, kandi n’umwami n’abagaragu be bose bararira cyane.

37 Abusalomu we arahunga, ajya kwa Talumayi mwene Amihuri umwami w’i Geshuri. Nuko Dawidi akajya aririra umwana we uko bukeye.

38 Abusalomu ahungira i Geshuri amarayo imyaka itatu.

39 Hanyuma Umwami Dawidi agirira Abusalomu urukumbuzi rwo kujya kumusura, kuko yari amaze gushira umubabaro wa Amunoni ko yapfuye.

2 Sam 14

Abusalomu yiyunga na Dawidi

1 Bukeye Yowabu mwene Seruya amenya ko umwami akumbuye Abusalomu.

2 Yowabu aherako atuma intumwa i Tekowa, avanayo umugore w’umunyabwenge aramubwira ati “Ndakwinginze ihindure nk’uwirabuye, wambare umwambaro w’ubwirabure kandi we kwihezura, ahubwo use n’umugore umaze igihe kirekire wiraburiye ba nyakwigendera.

3 Maze ujye ibwami, uku abe ari ko ubwira umwami.” Yowabu aherako amubwira ibyo ari buvuge.

4 Nuko uwo mugore w’i Tekowa agitangira kuvugana n’umwami yikubita hasi yubamye, aramuramya aravuga ati “Ntabara nyagasani.”

5 Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?”

Aramusubiza ati “Ndi umupfakazi rwose, umugabo wanjye yarapfuye.

6 Kandi umuja wawe nari mfite abana b’abahungu babiri, bukeye bombi bajya ku gasozi barwanirayo, kandi nta wari uhari wo kubakiza. Nuko umwe asogota undi, aramwica.

7 None sinakubwira, umuryango wose uhagurukiye umuja wawe kandi bariho baravuga ngo, nintange gatozi bamuhōra mwene se yishe. Nguko uko bagiye kurimbura umuragwa na we, uko ni ko bashaka kuzimya ikara nsigaranye, ngo badasigira umugabo wanjye izina cyangwa umwuzukuru ku isi.”

8 Umwami abwira uwo mugore ati “Hoshi subira iwawe, ndi butegeke ibyawe.”

9 Uwo mugore w’i Tekowa abwira umwami ati “Mwami nyagasani, icyaha kibe kuri jye no ku nzu ya data, umwami ye kugibwaho n’urubanza, ndetse n’ingoma ye.”

10 Umwami aravuga ati “Nihagira ukubwira ijambo ryose umunzanire, ntazagusubiraho ukundi.”

11 Umugore aherako aramubwira ati “Ndakwinginze nyagasani, ibuka Uwiteka Imana yawe kugira ngo umuhōzi atazongera kurimbura ukundi, bakica umuhungu nsigaranye.”

Umwami aramusubiza ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, nta gasatsi na kamwe k’umuhungu wawe kazagwa hasi.”

12 Uwo mugore aravuga ati “Ndakwinginze, umuja wawe ngire icyo mbwira umwami databuja.”

Ati “Ngaho mbwira.”

13 Umugore aravuga ati “Ni iki cyatumye urundurira iyo nama ku bantu b’Imana? Kuko umwami niba avuze iryo jambo asa n’utsinzwe n’urubanza, kuko umwami atagaruye umuntu we yirukanye.

14 Twese tuzapfa duse n’amazi amenetse hasi, atakiyorwa ukundi. Kandi Imana na yo ubwayo ntihutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe na yo.

15 Nuko none nzanywe no kukubwira iryo jambo, kandi igitumye nza mbitewe n’uko abantu banteye ubwoba, umuja wawe ni ko kugira nti ‘Ngiye kwivuganira n’umwami, ahari umwami yakwemera gukora icyo umuja we amusabye.

16 Umwami ari bwumvire umuja we, amukize uwo mugabo washatse kundimburana n’umwana wanjye, kugira ngo atuvane muri gakondo y’Imana.’

17 Nuko umuja wawe ndavuga nti ‘Ndakwinginze, ijambo umwami databuja ari buvuge ribe iryo kumpumuriza, kuko Mwami nyagasani, umeze nka marayika w’Imana guhitamo ibibi n’ibyiza. Nuko Uwiteka Imana yawe igumane nawe.’ ”

18 Maze umwami asubiza uwo mugore ati “Ndakwinginze, ntumpishe ijambo ryose nkubaza.”

Umugore aramusubiza ati “Umwami databuja narivuge.”

19 Umwami aramubaza ati “Mbese ufatanije na Yowabu muri ibyo byose?”

Umugore aramusubiza ati “Ndahiye ubugingo bwawe Mwami nyagasani, ntawabasha gukebereza iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ave ku ijambo ryose umwami databuja avuze. Koko umugaragu wawe Yowabu ni we wategetse umuja wawe, kandi ni we wambwiye ayo magambo yose,

20 kugira ngo bihinduke ukundi. Ni cyo cyatumye umugaragu wawe Yowabu agenza atyo. Kandi databuja ni umunyabwenge bumeze nk’ubwa marayika w’Imana, akamenya ibiri mu isi byose.”

21 Hanyuma umwami abwira Yowabu ati “Umva ye, ayo magambo ndayarangije. Nuko genda ugarure uwo muhungu Abusalomu.”

22 Yowabu yikubita hasi yubamye imbere y’umwami aramuramya, aramushima. Yowabu aravuga ati “Ubu umugaragu wawe menye ko ngutonnyeho Mwami nyagasani, kuko wakoreye umugaragu wawe icyo ngusabye.”

23 Yowabu aherako arahaguruka ajya i Geshuri, azana Abusalomu i Yerusalemu.

24 Maze umwami aravuga ati “Nasubire mu rugo rwe, ariko ntazanca iryera.” Nuko Abusalomu asubira mu rugo rwe, ntiyabonana n’umwami.

25 Kandi mu Bisirayeli bose, ntawashimwaga nka Abusalomu ku bw’ubwiza bwe, uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu gihorihori nta nenge yamubonekagaho.

26 Uko umwaka utashye yikemuzaga umusatsi kuko wamuremereraga, ni cyo cyatumaga awukemuza. Kandi iyo yawukemuzaga yarawugeraga, ukaba shekeli magana abiri ukurikije urugero rw’umwami.

27 Kandi Abusalomu abyara abana b’abahungu batatu n’umukobwa witwaga Tamari, yari umukobwa w’uburanga.

28 Nuko Abusalomu amara imyaka ibiri i Yerusalemu, adaca iryera umwami.

29 Bukeye Abusalomu atumira Yowabu ngo amutume ku mwami, yanga kumwitaba. Yongera kumutumira ubwa kabiri na bwo yanga kumwitaba.

30 Ni cyo cyatumye abwira abagaragu be ati “Umva, umurima wa Yowabu uhereranye n’uwanjye kandi afitemo sayiri, nimugende muzitwike.” Nuko abagaragu ba Abusalomu baragenda barazikongeza.

31 Yowabu arahaguruka ajya kwa Abusalomu aramubaza ati “Ni iki cyatumye abagaragu bawe bantwikira umurima?”

32 Abusalomu asubiza Yowabu ati “Ni uko nagutumiye ngo wende hano ngutume ku mwami, ngo umumbarize uti ‘Nazanywe n’iki cyamvanye i Geshuri? Icyandutiraho ni uko mba narigumiyeyo kugeza ubu.’ Nuko reka mbonane n’umwami. Niba hariho gukiranirwa muri jye, anyice.”

33 Nuko Yowabu ajya ibwam, abibwira umwami, maze umwami atumira Abusalomu, aramwitaba. Ageze imbere y’umwami yikubita hasi yubamye, umwami aramusoma.

2 Sam 15

Abusalomu agandisha abantu

1 Hanyuma y’ibyo, Abusalomu yitunganiriza igare n’amafarashi n’abagabo mirongo itanu bo kumwiruka imbere.

2 Kandi Abusalomu yajyaga azinduka kare, agahagarara iruhande rw’irembo ku karubanda, maze umuntu wese iyo yabaga afite urubanza rukwiriye kuburanirwa ku mwami, Abusalomu yaramuhamagaraga akamubwira ati “Uri uwo mu wuhe mudugudu?” Na we ati “Umugaragu wawe ndi uwo mu muryango naka wa Isirayeli.”

3 Abusalomu akamubwira ati “Umva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho kumva ibyawe.”

4 Kandi Abusalomu akongera ati “Yemwe, iyaba naragizwe umucamanza wo muri iki gihugu, umuntu wese wagize impamvu yose cyangwa urubanza akansanga, namuciriye urubanza rutabera.”

5 Iyo hagiraga umuntu umwegera kumuramya, yaramburaga ukuboko kwe akamufata, akamusoma.

6 Uko ni ko Abusalomu yagenzaga Abisirayeli bazaga kuburanira umwami bose. Nuko Abusalomu yigarurira imitima y’Abisirayeli.

7 Hashize imyaka ine, Abusalomu abwira umwami ati “Ndakwinginze, nyemerera njye guhigura umuhigo nahigiye Uwiteka i Heburoni.

8 Kuko umugaragu wawe nahize umuhigo ubwo nari ntuye i Geshuri muri Siriya, naravuze nti ‘Uwiteka naramuka anshubije i Yerusalemu, ni koko nzakorera Uwiteka.’ ”

9 Umwami aramusubiza ati “Genda amahoro.” Nuko arahaguruka ajya i Heburoni.

10 Bukeye Abusalomu yohereza abatasi mu miryango ya Isirayeli yose kwamamazayo ubutumwa ngo “Nimwumva ijwi ry’ikondera muzahereko muvuge muti ‘Abusalomu yimye i Heburoni.’ ”

11 Kandi muri iryo genda rya Abusalomu, yajyanye n’abagabo magana abiri avanye i Yerusalemu bahamagawe kugenda, bagenda batagira uburiganya, nta cyo bazi.

12 Maze Abusalomu atumira Ahitofeli w’i Gilo umujyanama wa Dawidi, ava mu mudugudu w’iwabo i Gilo mu gihe Abusalomu yatambaga ibitambo. Nuko ubugome buragwira, kuko abantu biyongeraga kubana na Abusalomu uko bukeye.

Guhunga kwa Dawidi

13 Bukeye haza intumwa kuri Dawidi ivuga iti “Imitima y’Abisirayeli ikurikiye Abusalomu.”

14 Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yerusalemu ati “Nimuhaguruke duhunge, nitudahunga nta n’umwe muri twe uri burokoke Abusalomu. Mubanguke kugenda atadufata vuba akatugirira nabi, bigatuma arimbuza umurwa inkota.”

15 Abagaragu b’umwami baramusubiza bati “Abagaragu bawe twiteguye gukora icyo umwami databuja ashaka cyose.”

16 Nuko umwami asohokana n’abo mu rugo rwe bose bamukurikiye ariko umwami asigayo abagore cumi b’inshoreke ze bo kurinda urugo.

17 Umwami arasohoka abantu bose baramukurikira, bagera i Betimeruhaki batindayo.

18 Nuko abagaragu be bose baramushagara kandi Abakereti bose n’Abapeleti bose n’Abagiti bose uko ari magana atandatu, abari bavuye i Gati bamukurikiye, banyura imbere y’umwami.

19 Maze umwami abaza Itayi w’Umugiti ati “Wowe ni iki gitumye ujyana natwe? Subirayo ugumane n’umwami kuko uri umunyamahanga waje uciwe, subira iwawe.

20 Mbese ko waje ejo, none nabasha nte kukubwira ngo uzererane natwe hirya no hino, ubwo ngiye kujya aho mbonye hose? Subirayo, usubiraneyo na bene so. Imbabazi n’ukuri bibane nawe.”

21 Itayi asubiza umwami ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bw’umwami databuja, aho umwami databuja azaba, ni kuba gupfa cyangwa kuba muzima, aho ni ho umugaragu wawe nzaba.”

22 Dawidi abwira Itayi ati “Genda wambuke.” Nuko Itayi w’Umugiti yambukana n’abantu be bose n’abana bari kumwe na we.

23 Igihugu cyose gicura umuborogo n’ijwi rirenga. Abantu bose barambuka, kandi n’umwami yambuka akagezi kitwa Kidironi. Nuko abantu bose barambuka, berekeye inzira ijya mu butayu.

24 Kandi Sadoki na we azana n’Abalewi bose, bahetse isanduku y’isezerano ry’Imana. Batereka hasi iyo sanduku y’Imana, maze Abiyatari arazamuka kugeza aho abantu barangirije kuva mu murwa.

25 Umwami abwira Sadoki ati “Subiza isanduku mu murwa. Nindamuka mbonye imbabazi ku Uwiteka azangarurayo, kandi azayinyereka n’ubuturo bwe.

26 Ariko nambwira atya ati ‘Sinkwishimira’, dore ndi hano nangenze uko ashaka.”

27 Umwami abwira Sadoki umutambyi ati “Aho nturi bamenya? Subira mu murwa amahoro n’abahungu bawe bombi, Ahimāsi umwana wawe, na Yonatani umwana wa Abiyatari.

28 Dore nzategerereza ku byambu byo ku ishyamba, kugeza aho muzantumiraho inkuru z’impamo.”

29 Sadoki na Abiyatari ni ko guheka isanduku y’Imana bayisubiza i Yerusalemu, bagumayo.

30 Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi n’abari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru.

31 Maze umuntu abwira Dawidi ko Ahitofeli ari umwe mu bajyanama z’ubugome, ufatanije na Abusalomu. Dawidi arasenga ati “Uwiteka ndakwinginze, hindura inama za Ahitofeli ubusa.”

32 Dawidi ageze mu mpinga y’umusozi aho bajyaga basengera Imana, Hushayi w’Umwaruki aza guhura na we ashishimuye umwambaro we, igitaka kiri ku mutwe.

33 Dawidi aramubwira ati “Nitujyana uzandushya.

34 Ariko nusubira mu murwa ukabwira Abusalomu uti ‘Nzaba umugaragu wawe, nyagasani, nk’uko nari umugaragu wa so mu gihe gishize, na none ni ko nzaba umugaragu wawe.’ Nuko uzajye undogoyera inama za Ahitofeli.

35 Mbese ntuzaba uri kumwe na Sadoki na Abiyatari b’abatambyi? Nuko nugira ijambo ryose wumva ibwami, uzajye uribwira Sadoki na Abiyatari b’abatambyi.

36 Kandi bafiteyo abahungu babo bombi, Ahimāsi mwene Sadoki, na Yonatani mwene Abiyatari. Abo ni bo muzajya muntumaho, mumbwira ibyo muzumva byose.”

37 Nuko Hushayi incuti ya Dawidi ajya mu murwa. Maze Abusalomu ajya i Yerusalemu.

2 Sam 16

Siba afasha Dawidi kandi abeshyera Mefibosheti

1 Dawidi amaze kurenga mu gahinga ho gato, ahura na Siba umugaragu wa Mefibosheti azanye indogobe ebyiri ziriho amatandiko, kandi zikoreye amarobe y’imitsima magana abiri n’amasere y’inzabibu zumye ijana, n’ayandi ijana y’imbuto zo mu cyi n’imvumba ya vino.

2 Umwami abaza Siba ati “Ibi ni iby’iki?”

Siba aramusubiza ati “Indogobe ni izo guheka abo mu rugo rw’umwami, imitsima na yo n’imbuto zo mu cyi ni amafunguro y’abahungu, kandi vino ni iy’abazajya bagwira isari mu butayu bakayinywa.”

3 Umwami aramubaza ati “Mbese mwene shobuja ari he?”

Siba ati “Dore aba i Yerusalemu kuko yavuze ati ‘Ubu inzu ya Isirayeli izansubiza ku ngoma ya data.’ ”

4 Umwami abwira Siba ati “Ubu nkugabiye ibya Mefibosheti byose.”

Siba aravuga ati “Ngukuriye ubwatsi Mwami nyagasani, ndagahora ngutonaho.”

Shimeyi atuka Dawidi

5 Umwami ageze i Bahurimu, abona haturutseyo umugabo wo mu muryango wa Sawuli witwaga Shimeyi mwene Gera, arasohoka aza amutuka.

6 Atera Dawidi amabuye n’abagaragu b’Umwami Dawidi bose, kandi abantu bose n’abanyambaraga bose, bari bamukikije iburyo n’ibumoso.

7 Shimeyi aramutuka ati “Genda genda wa mwicanyi we, wa kigoryi we.

8 Uwiteka yakugaruyeho amaraso y’inzu ya Sawuli yose wizunguriye ugatwara, none Uwiteka yagabiye Abusalomu umuhungu wawe ubwami bwawe, kandi dore nawe uzize igomwa ryawe kuko uri umwicanyi.”

9 Abishayi mwene Seruya abaza umwami ati “Ariko ni iki gituma tureka iyo mbwa y’intumbi agatuka umwami databuja? Ndakwinginze reka nambuke muce igihanga.”

10 Umwami aravuga ati “Mpuriye he namwe, yemwe bene Seruya? Arantuka kuko Uwiteka ari we wamubwiye ati ‘Tuka Dawidi.’ None ni nde wabasha kumubuza ati ‘Ariko ibyo ubitewe ni iki?’ ”

11 Maze Dawidi abwira Abishayi n’abagaragu be bose ati “Murareba uko umuhungu wanjye nibyariye agenza ubugingo bwanjye. Mbese uwo Mubenyamini ntiyarushaho? Nuko nimumureke yitukire, kuko Uwiteka yabimutegetse.

12 Ahari Uwiteka azareba inabi ngirirwa, kandi Uwiteka azanyitura ibyiza ku bw’iyo mivumo yamvumye uyu munsi.”

13 Nuko Dawidi n’abantu be bakomeza inzira. Shimeyi na we aca mu ibanga ry’umusozi amwitegeye, agenda amutuka umugenda, amutera amabuye n’umukungugu.

14 Hanyuma umwami n’abantu bari kumwe na we bose bajya muri Ayefimu, aruhukirayo.

Abusalomu agisha Ahitofeli inama

15 Ariko Abusalomu n’abantu ba Isirayeli bose bajya i Yerusalemu, na Ahitofeli ari kumwe na we.

16 Maze Hushayi w’Umwaruki incuti ya Dawidi, aza kwa Abusalomu abwira Abusalomu ati “Umwami aragahoraho! Umwami aragahoraho!”

17 Abusalomu abaza Hushayi ati “Mbese izo ni zo mbabazi ugiriye incuti yawe? Icyakubujije kujyana n’incuti yawe ni iki?”

18 Hushayi abwira Abusalomu ati “Reka da! Ahubwo utoranijwe n’Uwiteka n’abantu n’Abisirayeli bose, nzaba uwe kandi nzagumana na we.

19 Ikindi kandi, ni nde nkwiriye gukorera? Sinkwiriye gukorera umwana we? Nk’uko nakoreraga so, ni ko nzagukorera.”

20 Maze Abusalomu abwira Ahitofeli ati “Tugire inama uko twagenza.”

21 Ahitofeli abwira Abusalomu ati “Taha ku nshoreke za so yasize mu rugo, maze Abisirayeli bose bazamenya ko wazinutswe so cyane. Nuko abazaba bari kumwe nawe bose bazahama bakomere.”

22 Nuko babambira Abusalomu ihema hejuru y’inzu. Abusalomu aherako ataha kuri izo nshoreke za se, Abisirayeli bose babireba.

23 Kandi inama Ahitofeli yagishwaga muri iyo minsi, bazemeraga nk’izo bagiriwe n’Imana. Uko ni ko inama za Ahitofeli zameraga, yagiriye Dawidi kandi na Abusalomu.

2 Sam 17

Hushayi arogoya inama za Ahitofeli

1 Ahitofeli arongera abwira Abusalomu ati “Reka ntoranye ingabo inzovu imwe n’ibihumbi bibiri, mpaguruke nkurikire Dawidi muri iri joro.

2 Kandi ndamugwa gitumo arushye, amaboko ye atentebutse. Ndamutera ubwoba maze abantu bari kumwe na we bose bahunge, mpereko nice umwami wenyine.

3 Maze nzakugarurira abantu bose. Nuko nubona uwo muntu ushaka uzaba ugaruye bose, maze abantu bose bazabe amahoro.”

4 Abusalomu ashima iyo nama cyane, n’abatware ba Isirayeli bose barayishima.

5 Abusalomu aravuga ati “None nimumpamagarire Hushayi w’Umwaruki, na we twumve icyo avuga.”

6 Maze Hushayi yitabye Abusalomu, Abusalomu aramubwira ati “Ahitofeli yatubwiye ibi n’ibi. Mbese dukore uko yavuze? Niba atari uko, tubwire nawe.”

7 Hushayi asubiza Abusalomu ati “Inama Ahitofeli yagiye kuri ubu si nziza.”

8 Kandi ati “Uzi so n’ingabo ze ko ari abanyambaraga, kandi ubu baratse mu mitima yabo nk’idubu yākiwe abana bayo ku gasozi. Kandi uzi so ko ari intwari, ntagomba icumbi mu bantu.

9 None ubu yihishe mu mwobo cyangwa ahandi. Nuko nihagira bamwe bapfa bagitangira kurwana, uzabyumva wese azagira ati ‘Hapfuye benshi bo mu bakurikiye Abusalomu’,

10 bizatuma umuntu wese naho ari intwari ifite umutima nk’uw’intare ahamuka, kuko Abisirayeli bose bazi so ko ari umunyambaraga, kandi n’abo bari kumwe ko ari intwari.

11 Ahubwo jyewe inama nkugira ni iyi: teranya Abisirayeli bose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bangane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, kandi nawe ubwawe uzatabarane na bo.

12 Tuzamurasukiraho aho azaba ari hose, tumutondeho nk’ikime uko gitonda ku isi. Nuko uhereye kuri we ukageza ku bantu bari kumwe na we bose, ntituzasigaza n’umwe.

13 Kandi naramuka agiye mu mudugudu, na bwo Abisirayeli bose bazazana imirunga, dukururire uwo mudugudu mu mugezi kugeza aho hatazabonekayo akabuye na kamwe.”

14 Nuko Abusalomu n’abantu ba Isirayeli bose baravuga bati “Inama ya Hushayi w’Umwaruki iruse inama ya Ahitofeli”, kuko Uwiteka yagambiriye kurogoya inama nziza ya Ahitofeli, kugira ngo Uwiteka atere Abusalomu ibyago.

Bazanira Dawidi inkuru z’izo nama

15 Maze Hushayi abwira Sadoki na Abiyatari b’abatambyi ati “Inama Ahitofeli yagiriye Abusalomu n’abatware ba Isirayeli ni iyi, ariko jyeweho namugiriye ntya na ntya.

16 Nuko none mutume kuri Dawidi vuba muti ‘Iri joro nturare ku byambu byo ku butayu, ahubwo ntihagire ikikubuza kwambuka, kugira ngo umwami atamiranwa n’abo bari kumwe bose.’ ”

17 Kandi Yonatani na Ahimāsi babaga Enirogeli, umuja akajya aza kubabwira, na bo bakajya babibwira Umwami Dawidi, kuko batari bakwiriye kwinjira mu murwa ku mugaragaro.

18 Ariko umuhungu arababona, abibwira Abusalomu, bagenda bihuta bombi bagera ku mugabo w’i Bahurimu wari ufite iriba mu rugo rwe, barijyamo.

19 Maze umugore asingira igipfundikizo, agipfundikiza ku munwa w’iriba, hejuru yacyo asanzaho ingano zisekuye, ntihagira ikimenywa.

20 Hanyuma abagaragu ba Abusalomu binjira mu rugo basanga uwo mugore, baramubaza bati “Ahimāsi na Yonatani bari he?”

Umugore arabasubiza ati “Bakutse akagezi.”

Nuko babashatse barababura, basubira i Yerusalemu.

21 Bamaze kugenda ba bandi bakuka mu iriba, baragenda babibwira Umwami Dawidi bati “Nimuhaguruke mwambuke uruzi vuba, kuko Ahitofeli yabagiriye inama atyo zo kubarwanya.”

22 Nuko Dawidi ahagurukana n’abantu bari kumwe na we bose bambuka Yorodani, umuseke utambika nta n’umwe muri bo wari utarambuka Yorodani.

23 Ariko Ahitofeli abonye ko badakurikije inama ye, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, arahaguruka ataha iwe mu mudugudu w’iwabo, atunganya inzu ye yiyahuza umugozi arapfa, bamuhamba mu gituro cya se.

24 Nuko Dawidi ajya i Mahanayimu, Abusalomu na we yambuka Yorodani ari kumwe n’Abisirayeli bose.

25 Maze Abusalomu agira Amasa umugaba w’ingabo ze, mu cyimbo cya Yowabu. Kandi Amasa uwo yari umwana w’umugabo witwa Itura w’Umwisirayeli, waryamanye na Abigayili mwene Nahashi murumuna wa Seruya nyina wa Yowabu.

26 Abisirayeli na Abusalomu bagerereza mu gihugu cy’i Galeyadi.

27 Hanyuma Dawidi ageze i Mahanayimu, Shobi mwene Nahashi w’i Raba y’Abamoni, na Makiri mwene Amiyeli w’i Lodebari, na Barizilayi w’Umunyagaleyadi w’i Rogelimu,

28 bamuzanira amariri n’inzabya n’inkono, n’ingano na sayiri n’ifu n’ingano zikaranze, n’ibishyimbo n’udushyimbo duto n’inkori zikaranze,

29 n’ubuki n’amavuta, n’intama n’amavuta akuze bihawe Dawidi n’abo bari kumwe ngo babirye, kuko bari bavuze ngo abantu barashonje bararuha, bīcirwa n’umwuma mu butayu.

2 Sam 18

Abisirayeli barwana n’aba Dawidi, Abusalomu agwayo

1 Maze Dawidi abara abantu bari kumwe na we, abaha abatware bo gutwara imitwe y’ibihumbi, n’abo gutwara iy’amagana.

2 Dawidi aherako agaba ingabo, igice cya gatatu agiha Yowabu, ikindi agiha Abishayi mwene Seruya, mwene se wa Yowabu, ikindi gice cya gatatu agiha Itayi w’Umugiti. Umwami abwira abantu ati “Nanjye ubwanjye sindi bubure gutabarana namwe.”

3 Abantu baramuhakanira bati “Wowe nturi butabare, kuko niduhunga batazatwitaho, ndetse nubwo igice cya kabiri cy’abantu bacu cyapfa na bwo ntibatwitaho, kuko uhwanye n’abantu bacu inzovu. Ahubwo ibyarutaho ni uko wakwitegura kudutabara uturutse mu mudugudu.”

4 Umwami arababwira ati “Ikibabereye icyiza ni cyo ndi bukore.” Nuko umwami ahagarara mu bikingi by’amarembo ingabo zose zirasohoka, amagana n’ibihumbi.

5 Maze umwami yihanangiriza Yowabu na Abishayi na Itayi ati “Ku bwanjye murangenzereze neza uwo muhungu Abusalomu.” Kandi abantu bose bumva uko umwami yihanangirije abagaba bose ibya Abusalomu.

6 Nuko abantu bajya kurwanira n’Abisirayeli ku gasozi, urugamba rusakiranira mu ishyamba rya Efurayimu.

7 Abisirayeli bahanesherezwa n’abagaragu ba Dawidi, maze uwo munsi hapfa abantu inzovu ebyiri,

8 kuko intambara yari yasandaye muri icyo gihugu cyose. Uwo munsi ijuri ryica abantu benshi kuruta abishwe n’inkota.

9 Hanyuma Abusalomu ahubirana n’abagaragu ba Dawidi, kandi yari ku nyumbu ye. Maze inyumbu ye imunyurana munsi y’amashami y’impatanwa y’umwela w’ingāra, umutwe we ufatwa n’amashami yawo, ahera mu kirere hagati y’ijuru n’isi, inyumbu ye yari imuhetse irakomeza iragenda.

10 Maze umugabo aramubona abibwira Yowabu ati “Nabonye Abusalomu anagana ku mwela.”

11 Yowabu abaza nyir’ukumubwira ati “Dorere, umubonye ni iki cyatumye utamusogoterayo ukamutura hasi, ko mba nkugororeye ibice by’ifeza cumi n’umushumi?”

12 Uwo mugabo asubiza Yowabu ati “Naho nagororerwa ibice by’ifeza igihumbi, sinakwemera kurambura ukuboko kwanjye ku mwana w’umwami, kuko twumvise umwami akwihanangirizanya na Abishayi na Itayi ati ‘Mwirinde hatagira ukora kuri uwo muhungu Abusalomu.’

13 None iyaba nabigenje ukundi ngakoberanya ubugingo bwe (kandi nta jambo umwami ahishwa), wowe ho wajyaga kubyigurutsa.”

14 Yowabu aravuga ati “Simbasha gushyogoranya nawe ntyo.” Ajyana imyambi itatu, ayitikura Abusalomu mu mutima akiri muzima, aho yari ari mu mwela.

15 Maze abahungu cumi b’abanyantwaro za Yowabu bagota Abusalomu, baramusogota arapfa.

16 Yowabu aherako avuza ikondera, ingabo zirahindukira zirorera gukurikira Abisirayeli, kuko Yowabu yazibujije.

17 Nuko bajyana Abusalomu bamujugunya mu bushya bunini bwo mu ijuri, bamurundaho ikirundo cy’amabuye kinini cyane, maze Abisirayeli bose barahunga, umuntu wese ajya mu ihema rye.

18 Kandi Abusalomu akiri muzima, yari yajyanye inkingi ayishinga mu gikombe cy’umwami, kuko yari yaravuze ati “Nta mwana w’umuhungu mfite, ngo bazamunyibukireho izina ryanjye”, ni ko kwitirira iyo nkingi izina rye. Nuko yitwa inkingi y’urwibutso rwa Abusalomu na bugingo n’ubu.

Babikira umwami ko Abusalomu yapfuye

19 Ahimāsi mwene Sadoki aravuga ati “Reka niruke mbwire umwami amacumu y’uko Uwiteka yamuhoreye inzigo y’abanzi be.”

20 Yowabu aramubwira ati “Ntujya kuvuga amacumu uyu munsi, uzaba uyavuga ubundi. Ariko uyu munsi nturi buyavuge, kuko umwana w’umwami yapfuye.”

21 Yowabu abwira Umukushi ati “Hoshi genda ubwire umwami ibyo wabonye.” Nuko Umukushi aca bugufi imbere ya Yowabu, ariruka.

22 Ahimāsi mwene Sadoki arongera abwira Yowabu ati “Nta cyo bitwaye, ndakwinginze reka mpfe kugenda nkurikire uwo Mukushi.”

Yowabu ati “Urirukanwa n’iki mwana wanjye, ko uzi ko utazahemberwa izo nkuru?”

23 Undi ati “Nta cyo bitwaye mpfuye kugenda.” Yowabu ati “Irukanka.” Nuko Ahimāsi arirukanka aciye iy’ikigarama yose, anyura ku Mukushi.

24 Kandi Dawidi yari yicaye hagati y’amarembo abiri, maze umurinzi yurira hejuru y’irembo ahateganye n’inkike z’amabuye, arambura amaso abona umuntu wiruka ari wenyine.

25 Umurinzi ashyira ejuru abibwira umwami.

Umwami aravuga ati “Niba ari wenyine hariho inkuru aje kubara.” Nuko aza yihuta agera hafi.

26 Maze umurinzi abona undi mugabo wiruka. Umurinzi ahamagara umukumirizi ati “Dore undi mugabo wiruka ari wenyine.”

Umwami aravuga ati “Na we azanye indi nkuru.”

27 Umurinzi aravuga ati “Ngira ngo imyirukire y’uw’imbere isa n’iya Ahimāsi mwene Sadoki.”

Umwami aravuga ati “Ni umugabo mwiza kandi azanye inkuru nziza.”

28 Ahimāsi ashyira ejuru abwira umwami ati “Byose byabaye byiza.” Nuko yikubita hasi imbere y’umwami yubamye, aravuga ati “Uwiteka Imana yawe ihimbazwe, yakugabije abantu bari bahagurukirije amaboko yabo ku mwami databuja.”

29 Umwami aramubaza ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?”

Ahimāsi aramusubiza ati “Ubwo Yowabu yatumaga umugaragu w’umwami, umugaragu wawe narebaga abantu bacitsemo igikuba, ariko sinamenya ibyo ari byo.”

30 Umwami aramubwira ati “Tambuka uhagarare hano.” Nuko aratambuka arihagararira.

31 Umukushi araza aravuga ati “Ndi kabarankuru z’umwami databuja, kuko uyu munsi Uwiteka yaguhoreye inzigo kuri ba bandi baguhagurukiye bose.”

32 Umwami abaza Umukushi ati “Wa muhungu Abusalomu ni amahoro?”

Umukushi aramusubiza ati “Abanzi b’umwami databuja, n’abantu bose bahagurukiye kukugirira nabi, barakaba uko uwo muhungu yabaye.”

2 Sam 19

1 Umwami abyumvise arasubirwa cyane, yurira mu nzu yo hejuru y’irembo arira. Nuko akigenda, agenda avuga atya ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu we! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye.”

Yowabu ahana Dawidi kuborogera Abusalomu

2 Maze babwira Yowabu bati “Dore umwami araririra Abusalomu aboroga!”

3 Uwo munsi impundu zihinduka induru mu bantu bose, kuko bari bumvise bavuga ngo umwami yibabarijwe n’umwana we.

4 Uwo munsi abantu basubira mu mudugudu babebēra, nk’abantu bahunze mu ntambara, babebēra bafite isoni.

5 Umwami yitwikira mu maso, ashyira ejuru n’ijwi rirenga ati “Ye baba we, mwana wanjye Abusalomu! Ye baba we, Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye we!”

6 Hanyuma Yowabu yinjira mu nzu, asanga umwami aravuga ati “Uyu munsi wateye amaso y’abagaragu bawe ipfunwe: bakijije ubugingo bwawe ubu n’ubw’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abagore bawe n’inshoreke zawe,

7 kandi ukunda abakwanga, ukanga abagukunda. None weruye ko ibikomangoma n’abagaragu bawe ari nk’ubusa kuri wowe, ubu menye ko, iyaba Abusalomu yabaye muzima tukaba ari twe twapfuye twese uyu munsi, uba wabyishimiye cyane.

8 Nuko none haguruka usohoke, uvugane n’abagaragu bawe uhumurize imitima yabo. Ndahiye Uwiteka, nudasohoka nta mugabo n’umwe uri busigarane iri joro. Kandi ibyo bizakumerera nabi kuruta ibyago wakabonye byose, uhereye mu buto bwawe, ukageza ubu.”

9 Maze umwami arahaguruka yicara ku karubanda, babwira abantu bose bati “Dore umwami yicaye ku karubanda”. Nuko abantu bose baramushengerera.

Abisirayeli n’Abayuda bajya inama yo kugarura Dawidi

Kandi Abisirayeli bose bari barahunze, umuntu wese yigira mu ihema rye.

10 Abantu bose bo mu miryango yose y’Abisirayeli baritonganyaga bati “Umwami ni we waturengeye mu maboko y’ababisha bacu, akadukiza amaboko y’Abafilisitiya, none yahunze Abusalomu, ava mu gihugu.

11 Kandi Abusalomu na we twimikishije amavuta ngo adutware, yaguye mu ntambara. Mbese none murabuzwa n’iki kuvuga ibyo kugarura umwami?”

12 Bukeye Umwami Dawidi atuma kuri Sadoki na Abiyatari abatambyi ati “Mubaze abatware b’Abayuda muti ‘Ni iki gituma ari mwe mugiye guheruka abandi kugarura umwami mu rurembo rwe, (kuko amagambo y’Abisirayeli bose amaze kugera ku mwami ngo bamugarure mu rurembo rwe),

13 kandi ari mwebwe bene se muva inda imwe? None ni iki gitumye mugiye guheruka abandi kugarura umwami?’

14 Kandi mumbarize Amasa muti ‘Mbese ntuzi ko muva inda imwe? Nuko rero nutaba umugaba w’ingabo ze iminsi yose mu cyimbo cya Yowabu, Imana ibimuhore ndetse bikabije.’ ”

15 Nuko yoshyoshya atyo imitima y’Abayuda bose nk’umutima w’umuntu umwe, baherako batuma ku mwami bati “Garukana n’abagaragu bawe bose.”

16 Nuko umwami aragaruka agera kuri Yorodani. Abayuda bajya i Gilugali gusanganira umwami no kumwambutsa Yorodani.

Shimeyi aza kwitwara ku mwami

17 Shimeyi na we mwene Gera w’Umubenyamini w’i Bahurimu, arihuta amanukana n’Abayuda gusanganira Umwami Dawidi.

18 Kandi yari kumwe n’Ababenyamini igihumbi, na Siba umugaragu w’imbata wa Sawuli, n’abahungu be cumi na batanu n’abagaragu be makumyabiri bari kumwe na we, bambuka Yorodani umwami abitegeye.

19 Ubwato bwajyaga bucuragana bwambuka ngo bwambutse abo mu rugo rw’umwami, no kumukorera ibyo ashaka.

Umwami amaze kwambuka Yorodani, Shimeyi mwene Gera yikubita hasi imbere ye.

20 Abwira umwami ati “Mwami nyagasani, we kumbaraho gukiranirwa, kandi we kwibuka ibyo umugaragu wawe nakoranye ubugome, umunsi waviriye i Yerusalemu, ngo bikubabaze mu mutima,

21 kuko umugaragu wawe nzi ko nacumuye. Ni cyo gitumye ubu mbaye uw’ibanze mu muryango wa Yosefu wose, nkamanurwa no gusanganira umwami databuja.”

22 Ariko Abishayi mwene Seruya aravuga ati “Mbese harya Shimeyi ntaribwicwe, azira ko yavumye uwo Uwiteka yimikishije amavuta?”

23 Dawidi aravuga ati “Ariko yemwe bene Seruya, ndapfa iki namwe gitumye mumbera abanzi uyu munsi? Mbese hariho uwo kwicwa mu Isirayeli uyu munsi? Ubu se sinamenye ko mbaye umwami wa Isirayeli?”

24 Umwami aherako abwira Shimeyi ati “Nturi bupfe.” Aramurahira.

Mefibosheti aza gusanganira umwami

25 Kandi Mefibosheti mwene Sawuli aramanuka aza gusanganira umwami. Uhereye umunsi umwami yagendeye ukageza aho yagarukiye iwe amahoro, ntiyigeze kwikenura ibirenge, cyangwa kwikemuza ubwanwa, haba no kumesa imyenda ye.

26 Ageze i Yerusalemu gusanganira umwami, umwami aramubaza ati “Ariko icyakubujije kujyana nanjye ni iki, Mefibosheti?”

27 Aramusubiza ati “Mwami nyagasani, umugaragu wanjye yarambeshye, kuko umugaragu wawe nari ngize nti ‘Ngiye gushyira amatandiko ku ndogobe, nyijyeho njyane n’umwami, kuko umugaragu wawe ndi ikimuga.’

28 Kandi yambeshyeye ku mwami databuja, ariko rero nyagasani, umeze nka marayika w’Imana. Nuko kora icyo ushaka,

29 kuko abo mu rugo rwa data bose imbere y’umwami databuja basaga n’abapfuye, ariko wari unyicaje mu basangiraga ku meza yawe. Nuko mfite butware ki kongera gutakambira umwami ukundi?”

30 Umwami aramubwira ati “Ni iki gitumye wongera kuvuga ibyawe? Ndabitegetse ngo wowe na Siba nimugabane igikingi mo kabiri.”

31 Mefibosheti abwira umwami ati “Yenda akijyane cyose, ubwo umwami databuja asohoye amahoro mu rugo rwe.”

Dawidi ashimira Barizilayi ibyo yamukoreye

32 Hanyuma Barizilayi w’Umunyagaleyadi ava i Rogelimu, aramanuka yambukana n’umwami Yorodani ngo amugeze hakurya.

33 Barizilayi uwo yari umusaza mukuru cyane amaze imyaka mirongo inani avutse, kandi ni we wagemuriye umwami ubwo yari i Mahanayimu, kuko yari umugabo ukomeye cyane.

34 Umwami abwira Barizilayi ati “Ngwino tujyane i Yerusalemu ngukirizeyo.”

35 Ariko Barizilayi abwira umwami ati “Uzi nshigaje imyaka ingahe nkiriho, yatuma nzamukana n’umwami i Yerusalemu?

36 Ubu ko maze imyaka mirongo inani mvutse, mbese ndacyabasha gusobanura ibyiza n’ibibi? Umugaragu wawe ndacyaryoherwa n’ibyo ndya cyangwa n’ibyo nywa? Ndacyabasha kumva amajwi y’abaririmbyi b’abagabo n’abagore? None icyatuma umugaragu wawe ndushya umwami databuja ni iki?

37 Umugaragu wawe reka mpfe kwambukana n’umwami Yorodani gusa. Ni iki cyatuma umwami angororera ingororano ingana ityo?

38 Ahubwo ndakwinginze, reka umugaragu wawe nisubirire mu mudugudu w’iwacu abe ari ho nzasazira, aho igituro cya data na mama kiri. Ahubwo dore umugaragu wawe Kimuhamu nguyu, abe ari we wambukana n’umwami databuja, uzamugire uko ushaka.”

39 Umwami aramusubiza ati “Nuko Kimuhamu nahoshi twambukane, kandi nzamugira uko ushaka, kandi icyo uzanshakaho cyose nzakigukorera.”

40 Nuko abantu bose bambuka Yorodani, umwami arambuka. Maze umwami asoma Barizilayi amusabira umugisha, yisubirira iwabo.

41 Uko ni ko umwami yambutse ajya i Gilugali, Kimuhamu yambukana na we. Abayuda bose n’ab’igice cya Isirayeli bambutsa umwami.

42 Bukeye Abisirayeli bose basanga umwami baramubaza bati “Mwami Dawidi, ni iki gitumye bene wacu b’Abayuda bakuzana rwihishwa, bakakwambutsanya Yorodani n’abo mu rugo rwawe n’abantu bawe bose?”

43 Abayuda bose basubiza Abisirayeli bati “Ni uko umwami agira icyo apfana natwe. None bibarakarije iki? Hari ubwo twatunzwe n’umwami, cyangwa se hari impano yose yaduhaye?”

44 Abisirayeli basubiza Abayuda bati “Ni twe bice cumi by’umwami, kandi rero Dawidi akwiriye kubaho ku bwacu kuruta mwebwe. Ni iki cyatumye mudusuzugura, ntimubanze kutugisha inama yo kugarura umwami wacu?”

Ariko amagambo y’Abayuda arusha ay’Abisirayeli gushēga.

2 Sam 20

Ubugome bwa Sheba

1 Hariho umugabo w’ikigoryi witwaga Sheba mwene Bikuri w’Umubenyamini, avuza ikondera, aravuga ati “Nta mugabane dufite kuri Dawidi, nta n’umurage dufite kuri mwene Yesayi. Yemwe Bisirayeli, umuntu wese najye mu ihema rye.”

2 Nuko Abisirayeli bose barorera gukurikira Dawidi, bakurikira Sheba mwene Bikuri, ariko Abayuda bose uhereye i Yorodani ukageza Yerusalemu, bomatana n’umwami wabo.

3 Bukeye Dawidi ajya i Yerusalemu mu rugo rwe. Umwami ajyana ba bagore be b’inshoreke uko ari icumi, abo yari yasize ku rugo, abashyira aho barindirwa abagaburirirayo, ariko ntiyabatahaho. Nuko bagumaho barindwa kugeza aho bapfiriye, ari intabwa.

4 Bukeye umwami abwira Amasa ati “Huruza Abayuda bateranire hano iminsi itatu itarashira, kandi nawe uzabe uhari.”

5 Nuko Amasa ajya guhuruza Abayuda, ariko arenza iminsi umwami yamutegetse.

6 Dawidi abwira Abishayi ati “Ubu Sheba mwene Bikuri azatugirira nabi kurusha Abusalomu. Hoshi jyana abagaragu ba shobuja mumukurikire, kugira ngo adahindūra imidugudu igoswe n’inkike z’amabuye, akaba adukize.”

7 Nuko ingabo za Yowabu zirasohoka ziramukurikira, hamwe n’Abakereti n’Abapeleti n’abanyamaboko bose, bava i Yerusalemu bajya kugenza Sheba mwene Bikuri.

Yowabu yica Amasa

8 Bageze ku ibuye rinini ry’i Gibeyoni, Amasa aza kubasanganira. Kandi Yowabu yari yambaye imyambaro y’intambara, ayikenyeje umushumi uriho inkota ifashe ku itako mu rwubati rwayo. Yigiye imbere, inkota iva mu rwubati iragwa.

9 Yowabu abwira Amasa ati “Uri amahoro, mwene data?” Yowabu afatisha Amasa ukuboko kw’indyo ku kananwa ngo amusome.

10 Ariko Amasa ntiyita ku nkota yari ku kuboko kwa Yowabu, nuko ayimutikura ku nda amara ye adendeza hasi, ntiyongera kumutikura ubwa kabiri arapfa.

Maze Yowabu na Abishayi mwene se bakomeza kugenza Sheba mwene Bikuri.

11 Ariko umuhungu wo mu ba Yowabu amuhagarara hejuru, aravuga ati “Ukunda Yowabu kandi uri mu ruhande rwa Dawidi, nakurikire Yowabu.”

12 Kandi Amasa yari agaramye hagati mu nzira yigaragura mu maraso ye. Uwo mugabo abonye ko abantu bose bahagungirira, aterura Amasa amukura mu nzira, amurambika ku gasozi amworosa umwambaro, kuko yabonye ko uwamugeragaho wese yahagungiriraga.

13 Amaze gukurwa mu nzira, abantu bose bahomboka kuri Yowabu, bagenza Sheba mwene Bikuri.

14 Yowabu azerera mu miryango ya Isirayeli yose, agera muri Abeli y’i Betimāka no mu Baberi bose, na bo baraterana baramukurikira.

15 Nuko baraza bagotera Sheba muri Abeli y’i Betimāka, maze barunda ikirundo ku mudugudu cyegamiye inkike yawo cyo kuririraho. Abantu bose bari kumwe na Yowabu bakubita inkike y’amabuye, kugira ngo bayigushe.

16 Maze umugore w’umunyabwenge wo muri uwo mudugudu ashyira ejuru aravuga ati “Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze mumbwirire Yowabu muti ‘Igira hino muvugane.’ ”

17 Aramwegera. Umugore aramubaza ati “Mbega ni wowe Yowabu?”

Na we ati “Ni jye.”

Aherako aramubwira ati “Umva amagambo y’umuja wawe.”

Na we ati “Ndumva.”

18 Aravuga ati “Kera baravugaga ngo ntibazabura kugisha inama muri Abeli, nuko bamaramarizaho iryo jambo.”

19 Ati “Ndi umwe mu banyamahoro kandi biringirwa muri Isirayeli, none urashaka kurimburana umudugudu n’umubyeyi wo muri Isirayeli. Urashakira iki kumirana bunguri gakondo y’Uwiteka?”

20 Yowabu aramusubiza ati “Biragatsindwa! Biragatsindwa ko mira bunguri cyangwa ko ndimbura.

21 Si ko biri, ahubwo hariho umugabo wo mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yahagurukirije ukuboko kwe ku Mwami Dawidi. Mube ari we mutanga wenyine mbone kubavira ku mudugudu.”

Uwo mugore abwira Yowabu ati “Umva ye, igihanga cye turakikurengereza inkike.”

22 Nuko uwo mugore ajya mu bantu bose mu nama z’ubwenge bwe, maze Sheba mwene Bikuri baherako bamuca igihanga, bakijugunyira Yowabu. Yowabu avuza ikondera, abantu bose barasandara bava ku mudugudu, umuntu wese asubira mu ihema rye. Yowabu aherako atabarukira umwami i Yerusalemu.

23 Yowabu ni we wari umugaba w’ingabo za Isirayeli zose. Benaya mwene Yehoyada ni we wari umutware w’Abakereti n’Abapeleti.

24 Adoramu yategekaga ikoro, Yehoshafati mwene Ahiludi yari umucurabwenge.

25 Sheva yari umwanditsi, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi.

26 Ira w’Umuyayiri yari umutware w’intebe wa Dawidi.

2 Sam 21

Ab’i Gibeyoni bihōrera

1 Bukeye ku ngoma ya Dawidi hatera inzara, imara imyaka itatu uko yakurikiranye, Dawidi asobanuza Uwiteka. Uwiteka aravuga ati “Bitewe na Sawuli n’inzu ye y’abicanyi, kuko yishe ab’i Gibeyoni.”

2 Maze umwami ahamagaza ab’i Gibeyoni, arabibabwira. (Kandi ab’i Gibeyoni ntibari abo mu miryango ya Isirayeli, ahubwo bari Abamori bacitse ku icumu, kandi Abisirayeli bari barasezeranye na bo. Ariko Sawuli yashakaga kubica, abitewe n’ishyaka yagiriraga Abisirayeli n’Abayuda.)

3 Dawidi abaza ab’i Gibeyoni ati “Mbagirire nte? Natanga iki ho impano, kugira ngo musabire gakondo y’Uwiteka umugisha?”

4 Ab’i Gibeyoni baramusubiza bati “Icyo dushaka kuri Sawuli n’umuryango we si ifeza cyangwa izahabu, kandi si ibyacu kugira umuntu twica muri Isirayeli.”

Na we aravuga ati “Uko mushaka ni ko nzabagirira.”

5 Babwira umwami bati “Uwo mugabo waturimbuye, akadushakira ubwenge bwo kudutsemba ngo tutaba mu bihugu bya Isirayeli byose,

6 nimuduhe abagabo barindwi bo mu bahungu be, tubamanikire imbere y’Uwiteka i Gibeya kwa Sawuli, intore y’Uwiteka.”

Umwami aravuga ati “Nzabatanga.”

7 Ariko umwami arokora Mefibosheti mwene Yonatani, mwene Sawuli, ku bw’indahiro Dawidi na Yonatani mwene Sawuli barahiranije imbere y’Uwiteka.

8 Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa umukobwa wa Ayiya yabyaranye na Sawuli, Arumoni na Mefibosheti, kandi n’abahungu batanu ba Merabuumukobwa wa Sawuli yabyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w’Umumeholati.

9 Abatanga mu maboko y’ab’i Gibeyoni babamanika ku musozi imbere y’Uwiteka, bapfira icyarimwe bose uko ari barindwi, bicwa mu isarura rigitangira, batangiye gusarura sayiri.

10 Risipa umukobwa wa Ayiya yenda ikigunira acyisasira ku rutare, uhereye mu itangira ry’isarura ukageze igihe cy’imvura y’umuhindo yashyaniye kuri izo ntumbi, ntiyakundira ibisiga byo mu kirere ko bizirya ku manywa, cyangwa inyamaswa zo mu ishyamba ziza nijoro.

11 Bukeye babwira Dawidi ibya Risipa umukobwa wa Ayiya inshoreke ya Sawuli, icyo yakoze.

12 Dawidi aragenda akura amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we mu bantu b’i Yabeshi y’i Galeyadi, bari baranyaze mu nzira y’i Betishani, aho Abafilisitiya bari barayamanitse kuri wa munsi Abafilisitiya biciraga Sawuli i Gilibowa.

13 Akurayo amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we, maze bateranya amagufwa ya ba bandi bamanitswe.

14 Nuko bahamba amagufwa ya Sawuli na Yonatani umuhungu we i Sela mu gihugu cy’Ububenyamini, mu gituro cya se Kishi, basohoza ibyo umwami yategetse byose. Hanyuma y’ibyo Imana ibona guhendahenderwa igihugu.

Izindi ntambara za Dawidi

15 Bukeye Abafilisitiya bongera kurwana n’Abisirayeli. Dawidi amanukana n’abagaragu be arwana n’Abafilisitiya, bakirwana Dawidi agwa isari.

16 Maze Ishubibenobu, wo muri bene cya gihanda, kuremera kw’icumu rye kwari shekeli z’umuringa magana atatu, yambaye inkota nshya ashaka kwica Dawidi.

17 Ariko Abishayi mwene Seruya aramuvuna, atikura Umufilisitiya aramwica. Maze abantu ba Dawidi baramurahiza bati “Ntukongere gutabarana natwe, utazazimya itabaza rya Isirayeli.”

18 Hanyuma y’ibyo hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba. Sibekayi w’Umuhusha yica Safu wo muri bene cya gihanda.

19 Bukeye hongera kubaho intambara ku Bafilisitiya i Goba, Eluhanani mwene Yaroregimu w’i Betelehemu yica Goliyati w’Umugiti, uruti rw’icumu rye rwasaga n’igiti kiboherwaho imyenda.

20 Bukeye kandi habaho intambara i Gati, hariyo umugabo muremure cyane, yari afite intoki eshanu ziriho indegeya ku maboko yombi, n’amano atandatu ku maguru yombi, byose byari makumyabiri na bine, kandi na we yabyawe na cya gihanda.

21 Ashujuguje Isirayeli, Yonatani mwene Shimeya mukuru wa Dawidi aramwica.

22 Abo bose uko ari bane babyawe na cya gihanda cy’i Gati, bicwa na Dawidi n’abagaragu be.

2 Sam 22

Indirimbo ya Dawidi

1 Dawidi yabwiye Uwiteka amagambo y’iyi ndirimbo, umunsi Uwiteka yamukirije amaboko y’abanzi be bose n’aya Sawuli, aravuga ati

2 “Uwiteka ni igitare cyanjye,

Ni igihome cyanjye,

Ni umukiza wanjye ubwanjye.

3 Ni Imana igitare cyanjye,

Ni yo nziringira.

Ni yo ngabo inkingira,

Ni ihembe ry’agakiza kanjye,

Ni igihome cyanjye kirekire kinkingira,

Ni ubuhungiro bwanjye.

Ni umukiza wanjye unkiza urugomo.

4 Ndambaza Uwiteka, ukwiriye gushimwa,

Ni ko nzakizwa abanzi banjye.

5 “Imiraba y’urupfu yarangose,

Imyuzure y’ubugoryi yanteye ubwoba.

6 Ingoyi z’ikuzimu zantaye hagati,

Ibigoyi by’urupfu byantanze imbere.

7 Mu mubabaro wanjye nambaje Uwiteka,

Ni koko natakiye Imana yanjye,

Yumvira ijwi ryanjye mu rusengero rwayo,

Ibyo nayitakiye biyinjira mu matwi.

8 “Maze isi iratigita, ihinda umushyitsi,

Imfatiro z’ijuru ziranyeganyega,

Zitigiswa n’uburakari bwayo.

9 Umwotsi ucumba mu mazuru yayo,

Umuriro uva mu kanwa kayo, uratwika,

Havamo n’amakara yaka.

10 Yunamisha ijuru, iramanuka,

Umwijima w’icuraburindi wari munsi y’ibirenge byayo.

11 Iguruka ihetswe na Kerubi,

Ni ukuri ibonwa ku mababa y’umuyaga.

12 Umwijima iwugira ihema ryayo riyigose,

Igotwa n’ibirundo by’amazi,

Ni byo bicu bya rukokoma byo mu ijuru.

13 Ubwiza burabagirana buri imbere yayo,

Butuma amakara yaka.

14 Uwiteka ahindishiriza inkuba mu ijuru,

Usumbabyose avuga ijwi rye.

15 Arasa imyambi ye arabatatanya,

Ni yo mirabyo ibakura umutima.

16 Maze ubutaka bwo hasi y’inyanja buraboneka,

Imfatiro z’isi ziratwikururwa,

Ku bwo guhana k’Uwiteka,

Ku bw’inkubi y’umwuka uva mu mazuru ye.

17 “Ari mu ijuru, arambura ukuboko aramfata,

Ankura mu mazi y’isanzure.

18 Ankiza umwanzi wanjye ukomeye n’abanyambaraga,

Kuko bandushaga amaboko.

19 Bari baranteye ku munsi nagiriyeho amakuba,

Ariko Uwiteka ni we wambereye ubwishingikirizo.

20 Abinkuramo anshyira ahantu hagari,

Yankirije kuko yanyishimiraga.

21 “Uwiteka yangororeye ibikwiye gukiranuka kwanjye,

Nk’uko amaboko yanjye atanduye,

Ni ko yangiriye.

22 Kuko nitondeye inzira z’Uwiteka,

Kandi ntakoze icyaha cyo kureka Imana yanjye,

23 Kuko amateka yayo yose yari imbere yanjye,

Kandi amategeko yayo sinyaveho.

24 Naramutunganiraga,

Nirinze gukiranirwa kwanjye.

25 Ni cyo cyatumye Uwiteka anyitura ibikwiriye gukiranuka kwanjye,

Kandi ibikwiriye kutandura kwanjye imbere ye.

26 “Ku munyambabazi uziyerekana nk’umunyambabazi,

Ku utunganye, uziyerekana nk’utunganye,

27 Ku utanduye, uziyerekana nk’utanduye.

Ku kigoryi, uziyerekana nk’ugoramye.

28 Abacishijwe bugufi ni bo uzakiza,

Ariko igitsure cyawe kiri ku bibone,

Kugira ngo ubacishe bugufi.

29 Ni wowe tabaza ryanjye, Uwiteka,

Uwiteka ni we uvira umwijima wanjye.

30 Kuko ari wowe umpa gutwaranira umutwe w’ababisha,

Kandi ari wowe Imana yanjye impa gusimbuka inkike z’ibihome.

31 “Inzira y’Imana itungana rwose,

Ijambo ry’Uwiteka ryaravugutiwe,

Ni ingabo ikingira abamwiringira bose.

32 Ni nde Mana itari Uwiteka?

Ni nde gitare kitari Imana yacu?

33 Imana ni igihome cyanjye gikomeye,

Ishorerera umukiranutsi mu nzira yayo.

34 Ihindura ibirenge bye nk’iby’imparakazi,

Impagarika ku misozi yanjye.

35 Yigisha amaboko yanjye kurasana,

Bituma amaboko yanjye afora umuheto w’icyuma.

36 Kandi wampaye ingabo inkingira,

Ni yo gakiza kawe,

Ubugwaneza bwawe bwampinduye ukomeye.

37 Intambwe zanjye wazāguriye inzira,

Ibirenge byanjye ntibyanyereye.

38 “Nirukanye ababisha banjye ndabarimbura,

Sinagaruka kugeza aho barimbukiye.

39 Narabarimbuye ndabamenagura babura uko babyuka,

Ni koko baguye munsi y’ibirenge byanjye.

40 Wankenyeje imbaraga zo kurwana,

Abampagurukiye bakantera warabancogoreje.

41 Watumye ababisha banjye bampa ibitugu,

Kugira ngo ndimbure abanyanga.

42 Barakebaguje, babura ubakiza,

Batumbiriye Uwiteka ntiyabarora.

43 Maze mbasya nk’umukungugu,

Mbaribata nk’ibyondo byo mu nzira, ndabatatanya.

44 “Kandi wankijije imirwano y’abantu banjye,

Wandindirije kuzaba umutware w’amahanga,

Ishyanga ntigeze kumenya rizankorera.

45 Abanyamahanga bazanyoboka,

Nibamara kumva inkuru yanjye, bazanyumvira.

46 Abanyamahanga bazacogora,

Bazava mu bihome byabo bahinde imishyitsi.

47 “Uwiteka ahoraho, Igitare cyanjye gihimbazwe,

Imana y’igitare cy’agakiza kanjye ishyirwe hejuru.

48 Ni yo Mana imporera,

Ikangomorera amahanga nkayatwara,

49 Ikankura mu babisha banjye.

Ni koko unshyira hejuru y’abampagurukiye,

Unkiza umunyarugomo.

50 Ni cyo kizatuma ngushimira mu mahanga, Uwiteka,

Ndirimba ishimwe ry’izina ryawe.

51 Uwo yimitse amuha agakiza gakomeye,

Agirira imbabazi uwo yimikishije amavuta,

Ni we Dawidi n’urubyaro rwe iteka ryose.”