2 Sam 23

1 Aya ni yo magambo ya Dawidi aheruka. Dawidi mwene Yesayi washyizwe ejuru, aravuga ati

“Uwo Imana ya Yakobo yimikishije amavuta,

Umuhimbyi w’igikundiro wa zaburi za Isirayeli.

2 “Umwuka w’Uwiteka yavugiye muri jye,

Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.

3 Imana ya Isirayeli yaravuze,

Igitare cya Isirayeli yarabimbwiye iti

‘Utegekesha abantu gukiranuka,

Agatwara yubaha Imana,

4 Azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe,

N’igitondo kitagira igicu,

Igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka,

Ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.’

5 “Ni koko, inzu yanjye ntimeze ityo ku Mana,

Nyamara yasezeranye nanjye isezerano ritazakuka,

Ritunganye muri bose kandi rikomeye,

Kuko ari yo gakiza kanjye rwose,

Kandi ririmo ibyo nifuza byose, nubwo itabikuza.

6 Ariko abatubaha Imana bose bazahwana n’amahwa asunikwa,

Kuko nta wushobora kuyafatisha intoki.

7 Ahubwo uyakoraho wese,

Akwiye kwitwaza icumu cyangwa uruti rw’icumu,

Kandi azatwikīrwa rwose ahantu hayo.”

Iby’ubutwari ingabo za Dawidi zakoze

8 Aya ni yo mazina y’abantu b’intwari ba Dawidi: Yoshebubashebeti w’i Takemoni, yari ingenzi mu bandi batware, Adino w’Umwezini na we ni uko. Umunsi umwe yicishije icumu rye abantu magana inani, bagwira icyarimwe.

9 Akurikirwa na Eleyazari mwene Dodo umwana w’Umwahohi. Yari uwo muri abo bagabo batatu b’intwari bari bari kumwe na Dawidi, ubwo basuzuguzaga Abafilisitiya bari bateraniye kurwana, Abisirayeli bamaze guhunga.

10 Arahaguruka yica Abafilisitiya, ukuboko kwe kugwa ikinya, kumiranwa inkota. Uwo munsi Uwiteka amuha kunesha cyane, abantu baherako baramugarukira bazanywe no kwayanwa iminyago gusa.

11 Akurikirwa na Shama mwene Ageye w’Umuharari. Abafilisitiya bari bateranye umutwe umwe umwe mu murima wuzuye udushyimbo dutoya, abantu bahunga Abafilisitiya.

12 Ariko we yihagararira mu murima hagati, awurindiramo yica Abafilisitiya, nuko Uwiteka amuha kunesha cyane.

13 Bukeye abatatu bo muri mirongo itatu y’ingenzi baramanuka, basanga Dawidi mu buvumo bwa Adulamu mu isarura, kandi umutwe w’Abafilisitiya wari ugerereje mu kibaya cya Refayimu.

14 Icyo gihe Dawidi yari mu gihome, kandi abanyagihome cy’Abafilisitiya bari i Betelehemu.

15 Dawidi akumbuye aravuga ati “Icyampa nkabona unsomya ku mazi y’iriba ryo ku irembo ry’i Betelehemu.”

16 Maze abo bagabo b’intwari uko ari batatu batwaranira mu ngabo z’Abafilisitiya, bavoma amazi muri iryo riba ryo ku irembo ry’i Betelehemu, barayajyana bayashyira Dawidi ariko yanga kuyanywa, ahubwo ayabyarira imbere y’Uwiteka.

17 Aravuga ati “Ntibikabeho Uwiteka, kuba nakora ntyo. Ndebe nywe amaraso y’abantu bahaze amagara yabo?” Ni cyo cyatumye yanga kuyanywa.

Ibyo ni byo byakozwe n’abo bagabo b’intwari uko ari batatu.

18 Kandi Abishayi mwene se wa Yowabu mwene Seruya, ni we wari umutware w’abo batatu. Yakaraze icumu rye yica abantu magana atatu, maze asangira n’abo batatu izina ry’uburangirire.

19 Mbese ubwo ntiyari umunyacyubahiro muri abo batatu? Ni cyo cyatumye aba umutware wabo. Ariko rero ntiyagera kuri ba batatu ba mbere.

20 Kandi Benaya mwene Yehoyada umwana w’umugabo w’intwari w’i Kabuseli, yari yarakoze ibikomeye. Ni we wishe bene Ariyeli w’i Mowabu bombi, kandi aramanuka yicira intare mu isenga mu gihe cya shelegi.

21 Yishe n’umugabo mwiza w’Umunyegiputa. Uwo Munyegiputa yari yitwaje icumu, ariko we amanuka yitwaje inkoni, aramusanga amushikuza icumu mu ntoki ze, ararimwicisha.

22 Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, yamamara muri abo bagabo batatu b’intwari.

23 Yarushaga icyubahiro ba bandi mirongo itatu, ariko ntagere kuri ba batatu ba mbere. Maze Dawidi amugira umutware w’abarinzi be.

24 Asaheli murumuna wa Yowabu yari umwe muri ba babandi mirongo itatu, hamwe na Eluhanani mwene Dodo w’i Betelehemu,

25 na Shama w’i Harodi na Elika w’i Harodi,

26 na Helesi w’i Paluti na Ira mwene Ikeshi w’i Tekowa,

27 na Abiyezeri w’Umunyanatoti na Mebunayi w’Umuhusha,

28 na Salumoni Umwahohi na Maharayi w’i Netofa,

29 na Helebu mwene Bāna w’i Netofa na Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya y’Ababenyamini,

30 na Benaya w’i Piratoni na Hidaya w’imigezi y’i Gāshi,

31 na Abiyaluboni w’Umunyaraba na Azimaveti w’Umunyabahurimu,

32 na Eliyahaba w’i Shālabini, na bene Yasheni na Yonatani,

33 na Shāma w’i Harari na Ahiyamu mwene Sharari wa Arari,

34 na Elifeleti mwene Ahasubayi umuhungu wa wa Munyamāka, na Eliyamu mwene Ahitofeli w’i Gilo,

35 na Hesironi w’i Karumeli na Parayi wa Arubi,

36 na Igalu mwene Natani w’i Soba na Bani w’i Gadi,

37 na Seleki w’Umwamoni na Naharayi w’i Bēroti, abatwaraga intwaro za Yowabu mwene Seruya,

38 na Ira w’Umuyeteri na Garebu w’Umuyeteri,

39 na Uriya w’Umuheti.

Bose ni mirongo itatu na barindwi.

2 Sam 24

Dawidi abara abantu

1 Bukeye umujinya w’Uwiteka wongera gukongerezwa Abisirayeli, abateza Dawidi, ubwo yavugaga ati “Genda ubare Abisirayeli n’Abayuda.”

2 Umwami abwira Yowabu umugaba w’ingabo ze wari kumwe na we ati “Genda imiryango y’Abisirayeli yose uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.”

3 Yowabu abwira umwami ati “Uwiteka Imana yawe igwize umubare wari usanzwe incuro ijana, kandi umwami abyirebere. ariko se Mwami nyagasani, ni iki gitumye wishimira ibyo?”

4 Ariko ijambo ry’umwami riganza irya Yowabu n’abatware b’ingabo. Nuko Yowabu n’abatware b’ingabo bava imbere y’umwami bajya kubara Abisirayeli.

5 Barahaguruka bambuka Yorodani, bagandika muri Aroweri mu ruhande rw’iburyo bw’umudugudu wari hagati mu kibaya cy’i Gadi, berekeye i Yazeri.

6 Baherako basohora i Galeyadi no mu gihugu cy’i Tahatimuhodishi, kandi bagera i Daniyāni barazenguruka barinda bagera i Sidoni.

7 Bukeye basohora mu gihugu cy’i Tiro no mu midugudu yose y’Abahivi n’iy’Abanyakanāni, bagarukira ikusi h’i Buyuda i Bērisheba.

8 Bamaze kugenda igihugu cyose, basubira i Yerusalemu bamaze amezi cyenda n’iminsi makumyabiri.

9 Maze Yowabu aha umwami umubare w’abantu babaze. Muri Isirayeli harimo abagabo b’intwari bitwaza inkota, uduhumbi munani, abo mu Bayuda na bo bari uduhumbi dutanu.

Imana iha Dawidi igihano

10 Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati “Ndacumuye cyane ku byo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwinginze, kuraho gukiranirwa k’umugaragu wawe kuko nkoze iby’ubupfu bwinshi.”

11 Dawidi yibambuye mu gitondo, ijambo ry’Uwiteka ribonekera umuhanuzi Gadi bamenya wa Dawidi riti

12 “Genda ubwire Dawidi uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Agushyize imbere ibihano bitatu, hitamo kimwe muri byo abe ari cyo aguhanisha.’ ”

13 Nuko Gadi ajya kwa Dawidi arabimubwira, aravuga ati “Mbese urashaka ko inzara yatera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi? Cyangwa se ni uko wajya uhunga ababisha bawe bakugenza ukamara amezi atatu, cyangwa ni uko mugiga yatera mu gihugu cyawe ikamara iminsi itatu? Nuko wigire inama umenye icyo njya gusubiza Iyantumye.”

14 Dawidi abwira Gadi ati “Ndashobewe rwose, twigwire mu maboko y’Uwiteka kuko imbabazi ze ari nyinshi, ne kugwa mu maboko y’abantu.”

15 Nuko Uwiteka ateza Isirayeli mugiga, uhereye muri icyo gitondo ukageza igihe cyategetswe. Hapfa abantu inzovu ndwi, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba.

16 Ariko marayika agitunze ukuboko kwe kuri Yerusalemu ngo aharimbure, Uwiteka arakuruka iyo nabi, abwira marayika warimburaga abantu ati “Birahagije, noneho unamura ukuboko kwawe.” Kandi marayika uwo w’Uwiteka yari bugufi bw’imbuga ya Arawuna w’Umuyebusi.

17 Dawidi abonye marayika wishe abantu, abwira Uwiteka ati “Umva naracumuye kandi nabaye ikigoryi, ariko nk’izi ntama zacumuye iki? Ndakwinginze, ukuboko kwawe abe ari jye kurwanya n’inzu ya data.”

Dawidi atanga igitambo cy’impongano

18 Uwo munsi Gadi asanga Dawidi aramubwira ati “Zamuka wubakire Uwiteka igicaniro ku mbuga ya Arawuna w’Umuyebusi.”

19 Dawidi arazamuka nk’uko Gadi yamubwiye ko ari ko Uwiteka yategetse.

20 Arawuna arungurutse abona umwami n’abagaragu be baza bamusanga. Arawuna arasohoka yikubita hasi imbere y’umwami yubamye.

21 Arawuna arabaza ati “Mwami nyagasani, uzanywe n’iki ku mugaragu wawe?”

Dawidi aramusubiza ati “Nzanywe no kugura imbuga yawe ngo nubakire Uwiteka igicaniro, kugira ngo mugiga ive mu bantu.”

22 Arawuna abwira Dawidi ati “Umwami databuja najyane ibyo ashatse byose abitange. Dore ngizi inka z’igitambo cyoswa, n’ibihurisho n’amatandiko y’inka mubigire inkwi.

23 Ibi byose nyagasani, jye Arawuna mbihaye umwami.” Arongera abwira umwami ati “Uwiteka Imana yawe igushime.”

24 Ariko umwami abwira Arawuna ati “Oya, ahubwo ndabigura nawe ntange igiciro cyabyo, sinabasha gutambira Uwiteka Imana yanjye ibitambo byoswa, ntabitanzeho ibyanjye.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga n’inka, atanga shekeli z’ifeza mirongo itanu.

25 Dawidi yubakirayo Uwiteka igicaniro, atamba ibitambo byoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro. Nuko Uwiteka abona guhendahenderwa igihugu, mugiga ishira mu Bisirayeli.

1 Sam 1

Kuvuka kwa Samweli

1 Hariho umugabo w’i Ramatayimusofimu mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu, witwaga Elukana mwene Yerohamu mwene Elihu, mwene Tohu mwene Sufi w’Umwefurayimu.

2 Kandi yari afite abagore babiri, umwe yitwaga Hana undi yitwaga Penina, ni we wari ubyaye ariko Hana yari ingumba.

3 Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w’iwabo uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b’Uwiteka ni ho babaga.

4 Umunsi Elukana yatambaga ibitambo, yendaga imigabane akayiha umugore we Penina, n’abahungu be n’abakobwa be,

5 ariko Hana yamuhaga ibiri kuko yamukundaga, ariko rero Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

6 Kandi mukeba we yajyaga amubabaza cyane akamutera agahinda, kuko Uwiteka yari yamuzibye inda ibyara.

7 Uko ni ko umugabo we yagenzaga uko umwaka utashye, kandi iyo yajyaga mu nzu y’Uwiteka mukeba we yamubabazaga atyo. Ni cyo cyamurizaga akanga kurya.

8 Maze umugabo we Elukana aramubaza ati “Urarizwa n’iki Hana? Ni iki kikubuza kurya, kandi ni iki kiguhagarika umutima? Mbese sinkurutira abana b’abahungu cumi?”

9 Nuko bamaze kurya no kunywa, Hana ahaguruka aho bari bari i Shilo. Kandi Eli umutambyi yari yicaye ku ntebe ye, ku gikomanizo cy’umuryango w’urusengero rw’Uwiteka.

10 Ariko Hana yasenganaga Uwiteka agahinda, arira cyane.

11 Ahiga umuhigo aravuga ati “Nyagasani Nyiringabo, nureba umubabaro w’umuja wawe ukanyibuka, ntunyibagirwe ukampa umwana w’umuhungu, nzamutura Uwiteka abe uwe iminsi yose yo kubaho kwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”

12 Nuko akomeza gusenga atyo imbere y’Uwiteka, Eli yitegereza umunwa we.

13 Kandi muri uwo mwanya Hana yasabiraga mu mutima we, iminwa ye ikanyeganyega ariko ijwi rye ntirihinguke. Ni cyo cyatumye Eli yibwira ko yasinze.

14 Nuko Eli aramubaza ati “Uzageza he isindwe ryawe? Mbese waretse vino yawe?”

15 Hana aramusubiza ati “Ashwi databuja, ndi umugore ufite umutima ubabaye. Ntabwo nanyoye vino cyangwa igisindisha cyose, ahubwo nsutse imbere y’Uwiteka amaganya yo mu mutima wanjye.

16 Ntukeke yuko umuja wawe ari umukobwa w’ikigoryi, kuko ibyo navuze kugeza ubu nabitewe n’amaganya kandi n’agashinyaguro bikabije.”

17 Maze Eli aramusubiza ati “Genda amahoro. Imana ya Isirayeli iguhe ibyo wayisabye.”

18 Hana aramusubiza ati “Umuja wawe mbonere imbabazi imbere yawe.” Nuko uwo mugore aragenda arafungura, mu maso he ntihongera kugaragaza umubabaro ukundi.

19 Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y’Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n’umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka.

20 Igihe gisohoye Hana asama inda, bukeye abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli ati “Kuko namusabye Uwiteka.”

21 Maze uwo mugabo Elukana n’abo mu rugo rwe bose barahaguruka, bajya gutambira Uwiteka igitambo cy’uwo mwaka no guhigura umuhigo.

22 Ariko Hana ntiyajyayo, abwira umugabo we ati “Sinzajyayo umwana ataracuka, ariko namara gucuka nzamujyana kumumurikira Uwiteka ngo agumeyo iminsi yose.”

23 Umugabo we Elukana aramubwira ati “Kora icyo ushaka. Ugume aha kugeza ubwo uzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.” Nuko uwo mugore aguma aho, yonsa umwana we kugeza aho yamucukirije.

24 Amaze kumucutsa aramujyana, ajyana n’amapfizi atatu na efa imwe y’ifu n’imvumba y’uruhu irimo vino, amujyana i Shilo mu nzu y’Uwiteka kandi umwana yari akiri muto.

25 Nuko babīkīra impfizi, bazanira Eli umwana.

26 Uwo mugore aravuga ati “Nyagasani, ndahiye ubugingo bwawe, ni jye wa mugore wari uhagaze iruhande rwawe bwa bundi nsaba Uwiteka.

27 Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.

28 Ni cyo gitumye mutura Uwiteka, azaba uwatuwe Uwiteka iminsi yose yo kubaho kwe.” Nuko asengera Uwiteka aho ngaho.

1 Sam 2

Ibyishimo bya Hana

1 Maze Hana arasenga ati

“Umutima wanjye wishimire Uwiteka,

Ihemberyanjye rishyirwe hejuru n’Uwiteka.

Akanwa kanjye kāgukiye ku banzi banjye,

Kuko nejejwe n’agakiza kawe.

2 “Nta wera nk’Uwiteka,

Kuko nta yindi mana itari wowe,

Kandi nta gitare kimeze nk’Imana yacu.

3 Ntimukongere kuvuga iby’ubwibone bikabije bityo,

Ntimukabe abanyagasuzuguro mu byo muvuga,

Kuko Uwiteka ari Imana izi byose,

Kandi ari yo imenya urugero rw’ibyo abantu bakora.

4 Imiheto y’intwari iravunitse,

Kandi abasitaye bakenyerana imbaraga.

5 Abari abakungu baraca incuro,

Kandi abari abashonji baradamaraye.

Ndetse uwari ingumba yabyaye karindwi,

Kandi uwabyaye benshi aracebye.

6 Uwiteka arica, agakiza,

Ashyira ikuzimu kandi agakurayo.

7 Uwiteka arakenesha agakenura,

Acisha bugufi agashyira hejuru.

8 “Akura abakene mu mukungugu,

Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu,

Kugira ngo bicarane n’ibikomangoma.

Baragwa intebe z’icyubahiro,

Kuko inkingi z’isi ari iz’Uwiteka,

Kandi ni zo yayishinzeho.

9 “Azarinda ibirenge by’abakiranutsi be,

Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima,

Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.

10 Abarwanya Uwiteka bazavunagurika,

Azabahindiraho ari mu ijuru.

Uwiteka azacira abo ku mpera y’isi imanza,

Kandi umwami we azamuha imbaraga,

Azashyira hejuru ihembe ry’uwo yasīze amavuta.”

11 Nuko Elukana asubira mu rugo rwe i Rama, kandi uwo mwana akorera Uwiteka imbere y’umutambyi Eli.

Ibyaha bya bene Eli b’abatambyi

12 Kandi bene Eli bari ibigoryi, ntibari bazi Uwiteka.

13 Kandi abo batambyi uburyo bagenzagaibitamboby’abantu bwari ubu: umuntu wese iyo yatambaga igitambo, umugaragu w’umutambyi yarazaga bagitetse inyama, afite icyuma cyarura inyama cy’ingobe eshatu,

14 akagitikura mu isafuriya cyangwa mu ibirika, cyangwa mu nkono ivuga cyangwa mu nkono. Ikintu cyose icyo cyuma cyajaburaga, ni cyo umutambyi yendaga. Uko ni ko bagenzaga Abisirayeli bose babaga bagiye i Shilo.

15 Ndetse batarotsa ibinure, umugaragu w’umutambyi yarazaga akabwira umuntu watambaga ati “Mpa inyama zo kokereza umutambyi kuko adashaka izitetse, ahubwo arashaka imbisi.”

16 Kandi iyo uwo muntu yamusubizaga ati “Nibamara kotsa ibinure urabona kujyana ibyo umutima wawe ushaka”, na we yaramusubizaga ati “Oya urazimpa nonaha, kandi nuzinyima ndazijyana ku mbaraga.”

17 Nuko rero icyaha cy’abo basore kirakomera cyane imbere y’Uwiteka, kuko cyateye abantu kuzinukwa igitambo cy’Uwiteka.

Samweli akura

18 Nuko Samweli akorera Uwiteka akiri muto, yambaye efodi y’igitare.

19 Kandi nyina yajyaga amudodera agakanzu, akakamushyira uko umwaka utashye, iyo yajyanaga n’umugabo we gutamba igitambo cy’umwaka.

20 Kandi Eli asabira umugisha Elukana n’umugore we ati “Uwiteka akugwirize urubyaro kuri uyu mugore, akwituye uwo watuye Uwiteka.”

Nuko basubira iwabo.

21 Maze Uwiteka agenderera Hana yongera gusama inda, abyara abana b’abahungu batatu n’abakobwa babiri. Uwo mwana Samweli akurira imbere y’Uwiteka.

Eli acyaha abahungu be

22 Icyo gihe Eli yari ageze mu za bukuru, yumva ibyo abahungu be bakoreraga Abisirayeli bose, kandi n’uko basambanaga n’abagore bakoraga ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

23 Arababaza ati “Ni iki gituma mukora bene ibyo? Kuko njya numva abantu bose bambwira ingeso zanyu mbi.

24 Reka bana banjye, ibyo numva bavuga si byiza, muracumuza ubwoko bw’Uwiteka.

25 Umuntu nacumura ku wundi, Imana izamucire urubanza. Ariko se umuntu nacumura ku Uwiteka, ni nde uzamumwitwariraho?”

Ariko ntibumvira se kuko Uwiteka yashakaga kubica.

26 Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y’Uwiteka n’imbere y’abantu.

Umuhanuzi ahanurira Eli igihano kizamubaho

27 Bukeye haza umuhanuzi w’Imana, asanga Eli aramubwira ati “Uwiteka aravuze ngo ‘Mbese siniyeretse umuryango wa so, bakiri muri Egiputa mu buretwa bw’inzu ya Farawo?

28 Sinamutoranije mu miryango yose y’Abisirayeli nkamugira umutambyi wanjye, akajya ku gicaniro cyanjye koserezaho imibavu, akajya yambara efodi imbere yanjye? Kandi sinahaye umuryango wa so, ibitambo byose by’Abisirayeli byokejwe mu muriro?

29 None ni iki gituma mutera imigeri ibitambo n’amaturo nategetse kuntambirira mu nzu yanjye, ukubaha abahungu bawe kubandutisha, mukitungisha ibyiza byo mu bitambo byose by’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli ngo muhonjoke?’

30 Ni cyo gitumye Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Ni ukuri nari navuze yuko ab’inzu yawe n’ab’inzu ya so bazajya bagendera imbere yanjye iteka ryose’, ariko none Uwiteka aravuze ngo: Ntibikabeho kuko abanyubaha ari bo nzubaha, ariko abansuzugura bazasuzugurwa.

31 Umva ye, iminsi izaza nzakuvutse amaboko wowe n’urugo rwa so, he kugira uwo muri mwe uzagera mu za bukuru.

32 Kandi mu byiza Imana izaha Abisirayeli byose, wowe uzabonera umubabaro mu nzu yanjye. Nta n’umwe wo mu nzu yawe uzagera mu za bukuru iteka ryose.

33 Kandi nihagira umuntu wawe uzasigara ntamukuye ku gicaniro cyanjye, azatuma usubiza amaso imutwe akubabaze umutima. Ab’urubyaro rw’inzu yawe bose bazajya bapfa bakenyutse.

34 Kandi ikizagera ku bahungu bawe, Hofuni na Finehasi kizakubere ikimenyetso: bombi bazapfira umunsi umwe.

35 Nzaherako nihagurukirize umutambyi wiringirwa, uzakora nk’ibyo mu mutima wanjye n’ibyo nibwira. Kandi nzamwubakira inzu ikomeye, azagendera mu maso y’uwo nimikishije amavuta iminsi yose.

36 Nuko bizaba bitya: umuntu wese wo mu nzu yawe uzaba acitse ku icumi, azaza amupfukamira amusaba agafeza n’agatore k’umutsima amubwira ati ‘Ndakwinginze, umpe umurimo umwe w’ubutambyi kugira ngo mbone agatsima ko kurya.’ ”

1 Sam 3

Imana ihishurira Samweli ibizaba ku nzu ya Eli

1 Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry’Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye.

2 Icyo gihe Eli yari atangiye guhuma, atakibona. Bukeye mu maryama ajya ku buriri bwe,

3 itara ry’Imana ryari ritarazima kandi Samweli yari aryamye mu rusengero rw’Uwiteka, aho isanduku y’Imana iba.

4 Maze Uwiteka ahamagara Samweli na we ati “Karame!”

5 Arirukanka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.”

Eli ati “Singuhamagaye subira kuryama.” Nuko asubira kuryama.

6 Uwiteka yongera guhamagara Samweli, arabaduka asanga Eli aravuga ati “Nditabye kuko umpamagaye.”

Aramusubiza ati “Mwana wanjye, singuhamagaye subira kuryama.”

7 Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n’ijambo rye.

8 Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati “Nditabye kuko umpamagaye.”

Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana.

9 Ni ko kubwira Samweli ati “Genda subira kuryama. Niyongera kuguhamagara umusubize uti ‘Uwiteka, vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira kuryama aho yari ari.

10 Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk’ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!”

Na we ati “Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.”

11 Nuko Uwiteka abwira Samweli ati “Dore nzakora ikintu muri Isirayeli, uzacyumva wese amatwi azacura injereri.

12 Uwo munsi nzasohoreza Eli ibyo navuze ku nzu ye byose, uhereye mu itangira ryabyo ukageza mu iherezo ryabyo.

13 Namubwiye ko nzacira inzu ye urubanza rw’iteka ryose mbahōra gukiranirwa yamenye, kuko abahungu be bizaniye umuvumo ntababuze.

14 Ni cyo cyatumye ndahirira inzu ya Eli nti ‘Icyaha cy’inzu ya Eli ntikizahongererwa icyiru cy’igitambo cyangwa amaturo iteka ryose.’ ”

15 Nuko Samweli araryama ageza mu gitondo, bukeye akingura inzugi z’inzu y’Uwiteka ariko atinya kubwira Eli ibyo yeretswe.

16 Nuko Eli ahamagara Samweli aramubwira ati “Mwana wanjye Samweli.”

Na we ati “Karame!”

17 Aramubaza ati “Uwiteka yakubwiye iki? Ndakwinginze ntumpishe. Numpisha ikintu na kimwe mu byo yakubwiye byose, Uwiteka abiguhōre ndetse akurushirizeho.”

18 Samweli amurondorera byose ntiyagira icyo amuhisha. Nuko Eli aramusubiza ati “Ni Uwiteka, nakore icyo ashaka.”

19 Samweli arakura, Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi.

20 Nuko Abisirayeli bose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, bamenya ko Samweli yarundukiye mu buhanuzi bw’Uwiteka.

21 Maze Uwiteka yongera kumubonekerera i Shilo, kuko yajyaga yiyereka Samweli n’ijambo rye i Shilo. Kandi ijambo rya Samweli rigera ku Bisirayeli bose.

1 Sam 4

Abafilisitiya banyaga isanduku y’Uwiteka mu ntambara

1 Bukeye Abisirayeli batera Abafilisitiya, bagandika ahateganye na Ebenezeri. Abafilisitiya na bo bagandika kuri Afeka.

2 Abafilisitiya bateza urugamba kurwanya Abisirayeli, bagisakirana Abisirayeli baneshwa n’Abafilisitiya. Muri iyo ntambara bica abagabo nk’ibihumbi bine mu rugamba rw’ingabo z’Abisirayeli.

3 Nuko ingabo zigeze mu rugerero, abakuru ba Isirayeli barabazanya bati “Ni iki gitumye Uwiteka atureka tukaneshwa uyu munsi imbere y’Abafilisitiya? Nimuze tujye kwenda isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, tuyikure i Shilo tuyizane aha, kugira ngo nigera muri twe idukize amaboko y’ababisha bacu.”

4 Maze abantu batuma i Shilo, bavanayo isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Nyiringabo, wicara hagati y’Abakerubi. Kandi abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi, babaga ku isanduku y’isezerano ry’Imana.

5 Isanduku y’isezerano ry’Uwiteka igeze mu rugerero, Abisirayeli bose bavugira hejuru n’ijwi rirenga, isi irarangīra.

6 Abafilisitiya bumvise urusaku rw’amajwi yabo barabaza bati “Urwo rusaku rw’amajwi arenga ruturutse mu rugerero rw’Abaheburayo ni urw’iki?” Hanyuma bamenya ko ari isanduku y’Uwiteka isesekaye mu rugerero rwabo.

7 Nuko Abafilisitiya baratinya kuko bavuze bati “Imana igeze mu rugerero rwabo.” Baravuga bati “Tubonye ishyano, kuko ibyo bitigeze kubaho!

8 Tubonye ishyano! Ni nde uzadukiza amaboko y’izo mana zikomeye? Izi ni zo mana zateje Abanyegiputa ibyago bitari bimwe mu butayu.

9 Nimukomere, murwane kigabo mwa Bafilisitiya mwe, mutaba ibiretwa by’Abaheburayo nk’uko bari byo. Murwane kigabo.”

10 Nuko Abafilisitiya bararwana, Abisirayeli baraneshwa barirukanka, umuntu wese yiroha mu ihema rye. Habaho kurimbuka kunini mu Bisirayeli, hapfa ingabo zigenza n’amaguru inzovu eshatu.

11 Kandi isanduku y’Imana iranyagwa, n’abahungu ba Eli bombi Hofuni na Finehasi, barapfa.

12 Umugabo w’Umubenyamini aturumbuka mu ngabo, agera i Shilo uwo munsi imyenda ye ishishimuwe, yishyize umukungugu mu mutwe.

13 Ubwo yazaga, Eli yari yicaye ku ntebe ye iruhande rw’inzira arangarijeyo, kuko yari yakuwe umutima cyane n’isanduku y’Imana. Nuko uwo mugabo ageze mu mudugudu avuga amacumu, abo mu mudugudu bose bahinduka imiborogo.

14 Eli yumvise ijwi ry’umuborogo arabaza ati “Iyo midugararo ni iy’iki?” Uwo muntu aza yihuta abibwira Eli.

15 Kandi Eli yari amaze imyaka mirongo urwenda n’umunani, amaso ye yari ahumye atakibona.

16 Nuko uwo muntu abwira Eli ati “Ni jye wavuye mu ngabo uyu munsi, nza ikubagahu mvuye mu ntambara.”

Aramubaza ati “Byagenze bite mwana wanjye?”

17 Uwo muvuzi w’amacumu aramusubiza ati “Abisirayeli bahunze Abafilisitiya. Habayeho kurimbuka kw’abantu benshi, abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, kandi isanduku y’Imana yanyazwe.”

18 Amaze kuvuga iby’isanduku y’Imana, Eli ahanuka ku ntebe ye agwa ingazi ku gikingi cy’irembo akuba ijosi, arapfa, kuko yari umusaza kandi yiremereye. Yari amaze imyaka mirongo ine ari umucamanza w’Abisirayeli.

19 Umukazana we muka Finehasi yari atwite inda nkuru, yenda kubyara. Nuko yumvise izo nkuru yuko isanduku y’Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n’umugabo we bapfuye, arapfukama arabyara kuko ibise byamutunguye.

20 Nuko ari bugufi bwo gupfa, abagore bamuhagaze iruhande baramubwira bati “Witinya ubyaye umuhungu.” Ntiyabasubiza, ntiyabyitaho.

21 Yita uwo mwana izina Ikabodi ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli.” Abivugishwa n’uko isanduku y’Imana yanyazwe, kandi n’ibya sebukwe n’umugabo we.

22 Aravuga ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli, kuko isanduku y’Imana yanyazwe.”

1 Sam 5

Isanduku y’Imana itsinda Dagoni ikigirwamana cy’Abafilisitiya

1 Abafilisitiya bari banyaze isanduku y’Imana, bayikura kuri Ebenezeri bayijyana kuri Ashidodi.

2 Isanduku y’Imana igezeyo, Abafilisitiya barayenda bayijyana mu nzu ya Dagoni,bayishyira iruhande rwa Dagoni.

3 Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri.

4 Bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, kandi igihanga n’ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n’umubyimba ku gitabo, hasigara umubyimba wayo gusa.

5 (Ni cyo gituma abatambyi ba Dagoni n’uwinjira mu nzu yayo wese, batarushya bahinguka ku gitabo cya Dagoni muri Ashidodi na bugingo n’ubu.)

6 Nuko rero ukuboko k’Uwiteka kwaremereraga Abanyashidodi n’abo mu butware bwaho, arabarimbura abateza ibibyimba.

7 Abanyashidodi babonye bibaye bityo baravugana bati “Isanduku y’Imana ya Isirayeli ntikagume muri twe, kuko ukuboko kwayo kwaturemereye hamwe n’imana yacu Dagoni.”

8 Ni ko gutuma ku batware b’Abafilisitiya bose, bateranira aho bari bari barabaza bati “Tugire dute isanduku y’Imana ya Isirayeli?”

Barabasubiza bati “Isanduku y’Imana ya Isirayeli muyihererekanye igere i Gati.” Nuko bajyanayo isanduku y’Imana ya Isirayeli.

9 Bamaze kuyihererekanya, ukuboko k’Uwiteka kurwanya urwo rurembo kurutera umubabaro cyane. Abo mu rurembo, aboroheje n’abakomeye abateza ibibyimba bisesa ku mibiri yabo.

10 Maze isanduku y’Imana bayohereza kuri Ekuroni. Abanyekuroni bayirabutswe iza basakuriza icyarimwe bati “Bahererekanije isanduku y’Imana ya Isirayeli, none bayitugejejeho kutwicana n’abantu bacu.”

11 Baherako batuma ku batware b’Abafilisitiya, bateranira aho baravuga bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli isubire aho yari iri, ye kuzatwicana n’abantu bacu.” Kuko muri urwo rurembo rwose bari bihebeshejwe n’urupfu, kandi ukuboko k’Uwiteka kwabaremereye cyane.

12 Abatapfuye batobotse ibibyimba, umuborogo w’ururembo ugera mu ijuru.

1 Sam 6

Abafilisitiya basubiza isanduku y’Imana mu Bisirayeli

1 Isanduku y’Imana yamaze amezi arindwi mu gihugu cy’Abafilisitiya.

2 Bukeye Abafilisitiya bahamagara abatambyi n’abapfumu barabaza bati “Iyi sanduku y’Uwiteka tuyigire dute? Mudusobanurire uburyo twayisubiza ahantu hayo.”

3 Barabasubiza bati “Nimwohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli ntimuyohereze yonyine, ahubwo muyisubizanyeyo n’amaturo y’impongano mubone gukira, kandi muzamenye icyatumye ukuboko k’Uwiteka kutaretse kubagwa nabi.”

4 Barababaza bati “Mbese twamutura turo ki ry’impongano?”

Barabasubiza bati “Muture ibibyimba byacuzwe mu izahabu bitanu, n’imbeba zacuzwe mu izahabu eshanu nk’uko umubare w’abatware b’Abafilisitiya ungana, kuko mwebwe mwese n’abatware banyu mwasangiye icyo cyago.

5 Nuko muzicurishirize ibishushanyo by’ibyo bibyimba byanyu, n’ibishushanyo by’imbeba zanyu zanduje igihugu kandi muzubahe Imana y’Abisirayeli, ahari yabakuraho ukuboko kwayo no ku mana zanyu n’igihugu cyanyu.

6 None se ni iki gituma mwinangira imitima nk’Abanyegiputa na Farawo ubwo bayinangiraga, imaze gukorera muri bo ibitangaza? Mbese ntibarekuye abo bantu bakigendera?

7 Nuko nimwende igare rishya, muryitegurane n’inka ebyiri z’imbyeyi zitigeze gukurura, muzihambireho igare, muzikureho izazo muzisubize mu rugo.

8 Maze mwende isanduku y’Uwiteka muyigereke ku igare, kandi ibintu by’izahabu by’umurimbo by’amaturo y’impongano mwohereje, mubishyire mu gasanduku iruhande rwayo maze mubyohereze bigende.

9 Nuko murebe aho iri bunyure, nisubiza mu rugabano rwayo ikajya i Betishemeshi, tuzamenya ko ari Imana yaduteje iki cyago kingana gitya. Ariko nibitaba bityo, tuzamenya ko atari ukuboko kwayo kwatwishe nabi, tumenye ko ari ibyago byatugwiririye gusa.”

10 Nuko babigenza batyo. Batoranya inka ebyiri z’imbyeyi, bazihambiraho igare, izazo bazizirika mu rugo.

11 Baherako bashyira isanduku y’Uwiteka ku igare, bashyiraho n’agasanduku karimo imbeba zicuzwe mu izahabu, n’ibishushanyo by’ibibyimba byabo.

12 Nuko izo nka ziboneza inzira y’ubusamo yose ijya i Betishemeshi, zigenda zabira inzira yose ntizakebakeba iburyo cyangwa ibumoso. Abatware b’Abafilisitiya baraziherekeza bazigeza mu rugabano rw’i Betishemeshi.

13 Uwo munsi ab’i Betishemeshi basaruraga ingano mu kibaya, bubuye amaso babona isanduku iradutse bishimira kuyibona.

14 Nuko igare riza rityo no mu murima wa Yosuwa w’i Betishemeshi, rihagarara aho igitare kinini cyari kiri. Baherako bāsa imbaho z’igare, batambiraho izo nka ziba igitambo cyoswa cy’Uwiteka.

15 Abalewi bakuraho isanduku y’Uwiteka, n’agasanduku kari hamwe na yo karimo ibintu by’izahabu by’umurimbo, babitereka hejuru y’icyo gitare kinini. Nuko uwo munsi ab’i Betishemeshi bahatambirira Uwiteka ibitambo byoswa n’ibindi bitambo.

16 Maze ba batware batanu b’Abafilisitiya bamaze kubireba, basubira kuri Ekuroni bwigabe.

17 Kandi ibi ni byo bibyimba by’izahabu Abafilisitiya batuye Uwiteka by’amaturo y’impongano: kimwe cyari icya Ashidodi, ikindi cyari icy’i Gaza, ikindi cya Ashikeloni, ikindi cy’i Gati n’ikindi cya Ekuroni.

18 Kandi n’imbeba zacuzwe mu izahabu nk’uko umubare w’indembo zose z’abatware b’Abafilisitiya ungana, indembo zigoswe n’inkike n’ibirorero byo ku misozi, kandi umuhamya wabyo ni igitare kinini bateretseho isanduku y’Uwiteka, kikiriho n’ubu mu kwa Yosuwa w’i Betishemeshi.

19 Hanyuma Uwiteka yica abantu b’i Betishemeshi mirongo irindwi, kuko barungurutse mu isanduku y’Uwiteka, maze abantu barizwa cyane n’uko Uwiteka yabiciye abantu benshi.

20 Ab’i Betishemeshi baravuga bati “Ni nde ushobora guhagarara imbere y’Uwiteka, iyi Mana yera? Mbese yava muri twe ikajya he?”

21 Nuko batuma intumwa ku baturage b’i Kiriyatiyeyarimu bati “Abafilisitiya bagaruye isanduku y’Uwiteka. Nimumanuke muyizamure ijye iwanyu.”

1 Sam 7

1 Nuko ab’i Kiriyatiyeyarimu baraza benda isanduku y’Uwiteka, bayizamukana umusozi bayishyira mwa Abinadabu, maze bereza umuhungu we Eleyazari kujya arinda isanduku y’Uwiteka.

Uwiteka akiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya

2 Aho isanduku igereye i Kiriyatiyeyarimu, hashize igihe kirekire cy’imyaka makumyabiri ab’inzu ya Isirayeli yose bashaka Uwiteka barira.

3 Maze Samweli abwira inzu ya Isirayeli yose ati “Niba mugarukira Uwiteka n’imitima yanyu yose, nimwikuremo imana z’abanyamahanga na Ashitaroti, mutunganirize Uwiteka imitima yanyu abe ari we mukorera musa, na we azabakiza amaboko y’Abafilisitiya.”

4 Nuko Abisirayeli baherako bakuraho ba Bāli na Ashitaroti, bakorera Uwiteka musa.

5 Bukeye Samweli aravuga ati “Nimuteranye Abisirayeli baze i Misipa, nanjye nzabasabira ku Uwiteka.”

6 Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayabyarira imbere y’Uwiteka. Uwo munsi biyiriza ubusa baravuga bati “Twacumuye ku Uwiteka.” Maze Samweli acirira Abisirayeli imanza i Misipa.

7 Abafilisitiya bumvise ko Abisirayeli bateraniye i Misipa, abatware babo baherako batera Abisirayeli. Abisirayeli babyumvise bashya ubwoba ku bw’Abafilisitiya.

8 Abisirayeli babwira Samweli bati “Ntuhweme kudutakambirira Uwiteka Imana yacu, kugira ngo idukize amaboko y’Abafilisitiya.”

9 Nuko Samweli yenda umwana w’intama ucyonka, awutambirira Uwiteka ho igitambo cyoswa kitagabanije, maze Samweli atakambirira Abisirayeli ku Uwiteka, Uwiteka aramwumvira.

10 Samweli agitamba igitambo cyoswa, Abafilisitiya bigira hafi kurwanya Abisirayeli. Uwo munsi Uwiteka ahindira ku Bafilisitiya guhinda gukomeye arabatatanya, banesherezwa imbere y’Abisirayeli.

11 Abagabo b’Abisirayeli baherako baturumbuka i Misipa bagerekana Abafilisitiya, babica umugenda babageza i Betikari.

12 Maze Samweli yenda ibuye arishinga hagati y’i Misipa n’i Sheni, arihimba izina Ebenezeri ati “Uwiteka yaratuzahuye kugeza n’ubu.”

13 Nuko Abafilisitiya baratsindwa ntibongera kurenga urugabano rw’Abisirayeli. Mu gihe cya Samweli cyose ukuboko k’Uwiteka kwibasiraga Abafilisitiya.

14 Kandi imidugudu y’Abisirayeli yari yaranyazwe n’Abafilisitiya igarurirwa Abisirayeli, uhereye kuri Ekuroni ukageza i Gati, n’urugabano rwayo Abisirayeli barukura mu butware bw’Abafilisitiya kandi babana amahoro n’Abamori.

15 Nuko Samweli aba umucamanza w’Abisirayeli iminsi yose yo kubaho kwe.

16 Kandi uko umwaka utashye yajyaga acuragana i Beteli n’i Gilugali n’i Misipa, acira Abisirayeli imanza muri iyo myanya yose,

17 akajya asubira iwe i Rama kuko ari ho urugo rwe rwari ruri agacirayo Abisirayeli imanza, yubakayo igicaniro cy’Uwiteka.

1 Sam 8

Abantu bisabira umwami

1 Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b’Abisirayeli.

2 Imfura ye yitwaga Yoweli, uw’ubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza b’i Bērisheba.

3 Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk’ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera.

4 Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama.

5 Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk’izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose.”

6 Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.” Nuko Samweli abitura Uwiteka.

7 Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo.

8 Barakugenza nk’uko bajyaga bangenza muri byose, uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. Baranyimūye bakorera izindi mana.

9 Nuko none ubemerere, ariko ubahamirize cyane, ubasobanurire uburyo umwami uzabategeka uko azabagenza.”

10 Nuko Samweli asobanurira abantu bamusabye umwami amagambo y’Uwiteka yose.

11 Aravuga ati “Uku ni ko umwami uzabategeka azabagenza: azatora abahungu banyu abatoraniriza gukora iby’amagare ye no kuba abo kugendera ku mafarashi be, azabagira abasibanira imbere y’amagare ye.

12 Kandi azabatoraniriza kuba abatware b’abantu igihumbi n’ab’abantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be n’abasaruzi be, n’abacuzi b’intwaro zo kurwanisha n’ab’ibyuma by’amagare ye.

13 Kandi azatorera abakobwa banyu gukora imibavu, no kuba abatetsi n’abavuzi b’imitsima.

14 Kandi azatora imirima yanyu n’inzabibu zanyu n’imyelayo yanyu, ibiruta ibindi ubwiza abihe abagaragu be.

15 Kandi azabaka amakoro y’igice kimwe mu icumi cy’imbuto zanyu n’icy’inzabibu zanyu, ayahe abatware be n’abagaragu be.

16 Kandi azabanyaga abagaragu banyu n’abaja banyu, n’amatungo yanyu y’inyamibwan’indogobe zanyu, abikoreshe imirimo ye.

17 Azenda igice kimwe mu icumi cy’amatungo yanyu, kandi muzaba abagaragu be.

18 Maze uwo munsi muzaborozwa n’uwo mwami mwitoranirije, ariko uwo munsi nta cyo Uwiteka azabasubiza.”

19 Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati “Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka

20 kugira ngo natwe duse n’andi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.”

21 Nuko Samweli amaze kumva amagambo y’abo bantu yose, abisubiriramo Uwiteka uko bingana.

22 Uwiteka asubiza Samweli ati “Bumvire, ubimikire umwami.”

Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “Umuntu wese nasubire mu mudugudu w’iwabo.”