1 Sam 9

Sawuli ashaka indogobe zabo zazimiye

1 Hariho umugabo w’Umubenyamini witwaga Kishi mwene Abiyeli mwene Serori, mwene Bekorati mwene Afiya umwana w’Umubenyamini, umugabo ukomeye w’intwari.

2 Kandi yari afite umuhungu mwiza w’umusore witwaga Sawuli. Nta muntu n’umwe mu Bisirayeli wamurutaga ubwiza, kandi yasumbaga abantu bose bamugeraga ku rutugu.

3 Bukeye indogobe za Kishi se wa Sawuli, zirazimira. Kishi abwira umuhungu we Sawuli ati “Ubu ngubu jyana umugaragu wacu umwe, mujye gushaka indogobe.”

4 Nuko arahaguruka anyura mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu no mu gihugu cy’i Shalisha, ntibazibona. Maze banyura mu gihugu cy’i Shālimu barazibura, banyura mu gihugu cy’Ababenyamini na ho ntibazibona.

5 Bukeye bagera mu gihugu cy’i Sufi, Sawuli abwira umugaragu bari kumwe ati “Hoshi dusubireyo, kugira ngo data atareka guhagarikira indogobe umutima, akaba ari twe awuhagarikira.”

6 Na we aramubwira ati “Muri uyu mudugudu harimo umuntu w’Imana, kandi ni umuntu wubahwa, ibyo avuga byose bijya bisohora rwose. None tujyeyo ahari yadusobanurira iby’uru rugendo rwacu turimo.”

7 Sawuli abaza umugaragu we ati “Ariko se nitujyayo turamutura iki, ko impamba ishize mu nkangara zacu kandi tukaba tudafite impano yo gushyira uwo muntu w’Imana? Mbese dufite iki?”

8 Uwo mugaragu yongera gusubiza Sawuli ati “Dore mu ntoki zanjye mfitemo igice cya kane cya shekeli y’ifeza, ni cyo ndi buture uwo muntu w’Imana kugira ngo atuyobore.”

9 (Kera kose mu Bisirayeli, umuntu wese iyo yajyaga gusobanuza Imana yavugaga atya ati “Ngwino dusange bamenya”, kuko kuri ubu uwitwa umuhanuzi kera yitwaga bamenya.)

10 Sawuli abwira umugaragu we ati “Uvuze neza hoshi tugende.” Nuko binjira mu mudugudu aho uwo muntu w’Imana yari ari.

11 Bakizamuka mu mudugudu, bahahurira n’abakobwa basohoka bajya kuvoma barababaza bati “Bamenya ari yo?”

12 Barabasubiza bati “Ari yo, dore ari imbere yanyu aho. Wihute kuko uyu munsi ari ho asohoye mu mudugudu, none ubu abantu bagiye gutambira mu rusengero rwo ku kanunga.

13 Nimugera mu mudugudu, uwo mwanya muramubona atarazamuka ngo ajye kurīra ku kanunga. Abantu ntibabasha kurya ataraza, kuko ari we usabira igitambo umugisha maze abatowe bakabona kurya. None nimuzamuke muramusangayo nonaha.”

14 Baherako bazamuka bajya mu mudugudu. Bacyinjira muri wo bahubirana na Samweli asohotse ajya ku kanunga.

Samweli amenya ko Sawuli ari we Imana yatoranije

15 Kandi umunsi Sawuli arasuka, Uwiteka yari yaraye abihishuriye Samweli aramubwira ati

16 “Ejo nka magingo aya nzakoherereza umugabo uturutse mu gihugu cya Benyamini, uzamwimikishe amavuta abe umwami w’ubwoko bwanjye Isirayeli. Ni we uzakiza ubwoko bwanjye amaboko y’Abafilisitiya, kuko maze kureba abantu banjye kandi gutaka kwabo kwangezeho.”

17 Nuko Samweli akirabukwa Sawuli, Uwiteka aramubwira ati “Dore nguyu wa muntu nakubwiraga! Uyu ni we uzategeka ubwoko bwanjye.”

18 Nuko Sawuli yegera Samweli mu irembo ry’umudugudu aramubwira ati “Ndakwinginze, nyobora aho inzu ya bamenya iherereye.”

19 Samweli aramusubiza ati “Erega ni jye bamenya! None njya imbere tujye ku kanunga kuko uyu munsi muri busangire nanjye, maze ejo mu gitondo nzagusezerera ngusobanuriye ibiri mu mutima wawe byose.

20 Kandi rero iby’indogobe byo zimaze iminsi itatu zizimiye ntiziguhagarike umutim, zarabonetse. Mbese iby’igikundiro byose byo mu Isirayeli bibikiwe nde? Si wowe se n’inzu ya so yose?”

21 Maze Sawuli aramusubiza ati “Mbese sindi Umubenyamini wo mu muryango muto wo mu ya Isirayeli? Kandi se inzu yanjye si yo iri hanyuma y’ayandi mazu yose y’Ababenyamini? Ni iki gitumye umbwira bene ibyo?”

22 Samweli aherako ajyana Sawuli n’umugaragu we abinjiza mu nzu y’abashyitsi, abicaza ku ntebe z’icyubahiro mu basangwa bari nka mirongo itatu.

23 Maze Samweli abwira umunyagikari we ati “Zana umugabane naguhaye nkakubwira kuwuhisha.”

24 Nuko umunyagikari aterura ukuguru n’ibyako byose, abihereza Sawuli. Maze Samweli aravuga ati “Ngurwo uruhisho rwawe! Tereka imbere yawe urye kuko wabihishiwe, bikarindira igihe cyategetswe nkirarika abantu.”

Nuko uwo munsi Sawuli asangira na Samweli.

25 Bamaze kuva ku kanunga bamanuka mu mudugudu, baherako burira inzu bajya kuganira.

26 Bukeye bwaho bazinduka kare. Mu rubungabungo Samweli ahamagara Sawuli ari hejuru y’inzu aramubwira ati “Haguruka ngusezerere.” Nuko Sawuli arahaguruka asohokana na Samweli bajya hanze.

27 Bakimanuka aho umudugudu ugarukira Samweli abwira Sawuli ati “Bwira umugaragu wawe atambuke, abe agiye imbere.”Nuko abanyuraho. Ati “Ba uhagaze aho none aha, nkumvishe ijambo ry’Imana.”

1 Sam 10

Sawuli yimikishwa amavuta aba umwami w’Abisirayeli

1 Nuko Samweli yenda imperezo y’amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?

2 Nuko ubu numara gutandukana nanjye, uraza gusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati ‘Indogobe wari ugiye gushaka zarabonetse kandi noneho so ntagihagaritse umutima w’indogobe, ahubwo ahagaritse uwawe. Ari ho aravuga ati: Noneho iby’umwana wanjye ndabikika nte?’

3 Maze nutirimuka aho ukagera ku giti cy’umwela w’i Tabora, urahurirayo n’abagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana b’ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y’imitsima, undi yikoreye imvumba ya vino.

4 Barakuramutsa baguhe amarobe abiri, uyakire.

5 Maze uragera ku musozi w’Imana, aho ingabo z’Abafilisitiya ziganditse. Nugera muri uwo mudugudu, urahurirayo n’umutwe w’abahanuzi bamanukana na nebelu n’ishako, n’imyironge n’inanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga, urasanga bahanura.

6 Umwuka w’Uwiteka ari bukuzeho cyane uhanurane na bo, uhereko uhinduka ube umuntu mushya.

7 Kandi ibi bimenyetso nibigusohoraho ugenze uko bikwiriye, kuko Imana iri kumwe nawe.

8 Kandi uzantange kugera i Gilugali, nanjye nzagusangayo nje gutamba ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko ari amahoro. Uzamareyo iminsi irindwi untegereje, kugeza igihe nzaza nkagusobanurira icyo ukwiriye gukora.”

9 Nuko agiteruka aho Samweli yari ahagaze Imana imuha umutima mushya, maze uwo munsi bya bimenyetso byose birasohora.

10 Nuko bageze kuri uwo musozi umutwe w’abahanuzi uhura na we, umwuka w’Imana amuzaho cyane ahanurana na bo.

11 Maze abamumenyaga kera bamubonye ahanurana n’abo bahanuzi barabazanya bati “Mbese bibaye bite kuri mwene Kishi? Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”

12 Umwe mu baturage baho arabasubiza aravuga ati “Mbese abo ni bene nde?” Ni cyo cyatumye biba iciro ry’umugani ngo “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”

13 Nuko amaze guhanura ajya ku kanunga.

14 Se wabo wa Sawuli amubazanya n’umugaragu we ati “Mbese mwari mwaragiye he?”

Aramusubiza ati “Twari twaragiye gushaka indogobe zacu, tubonye ko zibuze tujya kwa Samweli.”

15 Se wabo wa Sawuli aravuga ati “Ndakwinginze mbwira ibyo Samweli yababwiye.”

16 Sawuli asubiza se wabo ati “Yatweruriye ko indogobe zabonetse.” Ariko amagambo y’ubwami Samweli yavuze arayamuhisha.

17 Bukeye Samweli ahamagaza abantu, abateraniriza i Misipa imbere y’Uwiteka.

18 Abwira Abisirayeli atya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y’Abanyegiputa n’amaboko y’abami bose babarenganyaga.’

19 Ariko none mwanze Imana yanyu yabakizaga ubwayo mu byago byanyu byose n’imibabaro yanyu, none murayibwira muti ‘Ahubwo utwimikire umwami.’ Nuko none mwiyerekane imbere y’Uwiteka, imiryango n’ibihumbi byanyu uko biri.”

20 Nuko Samweli yigiza hafi imiryango ya Isirayeli yose, umuryango wa Benyamini uratorwa.

21 Yigiza hafi amazu y’umuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura.

22 Nuko bongera kubaza Uwiteka bati “Mbese hari undi usigaye wo kuza hano?”

Uwiteka arabasubiza ati “Nguriya aho yihishe mu bintu.”

23 Baragenda biruka baramuzana, ahagaze muri bo abasumba uko bangana, bamwe bamugera ku rutugu.

24 Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?”

Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”

25 Nuko Samweli aherako asobanurira abantu imihango y’ubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere y’Uwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose, umuntu wese ajya iwe.

26 Sawuli na we ajya iwe i Gibeya ajyana n’ingabo zimushagaye, izo Imana yakoze ku mutima.

27 Ariko ab’ibigoryi bamwe baravuga bati “Mbese uriya mugabo azadukiza ate?” Baramusuzugura banga no kumuha indabukirano. Na we arinumira.

1 Sam 11

Sawuli akiza ab’i Yabeshi y’i Galeyadi

1 Hanyuma Nahashi Umwamoni arazamuka, agerereza ahateganye n’i Yabeshi y’i Galeyadi. Ab’i Yabeshi bose baramubwira bati “Dusezerane isezerano, maze tuzagukorere.”

2 Nahashi Umwamoni arababwira ati “Niba mwemera ko mbanogora amaso y’iburyo tuzasezerana, mbihindure igitutsi ku Bisirayeli bose.”

3 Abakuru b’i Yabeshi baramubwira bati “Ube uturetse iminsi irindwi, kugira ngo dutume intabaza zigende igihugu cya Isirayeli no mu ngabano zacyo zose. Nuko niharamuka habuze uwo kudutabara tuzagusanga.”

4 Nuko intabaza zijya i Gibeya kwa Sawuli batekerereza abantu ayo magambo. Abantu bose batera hejuru n’ijwi rirenga, bararira.

5 Uwo mwanya Sawuli aza akurikiye inka azivana mu murima, arabaza ati “Abantu babaye bate ko barira?” Bamutekerereza iby’ab’i Yabeshi.

6 Sawuli yumvise ayo magambo umwuka w’Imana amuzaho cyane, uburakari buramuzabiranya cyane.

7 Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.”

Maze bafatwa n’umushyitsi uvuye ku Uwiteka, bahagurukira icyarimwe nk’umuntu umwe.

8 Sawuli ababarira i Bezeki: Abisirayeli bari uduhumbi dutatu, Abayuda bari inzovu eshatu.

9 Nuko babwira za ntabaza bati “Muzabwire ab’i Yabeshi y’i Galeyadi muti ‘Ejo ku gasusuruko muzatabarwa.’ ” Nuko intabaza zirara zibibwira ab’i Yabeshi baranezerwa.

10 Ab’i Yabeshi ni ko kubwira Abamoni bati “Ejo tuzabasanga mutugire uko mushatse kose.”

11 Bukeye bwaho, Sawuli agabanya abantu mo imitwe itatu basesekara mu rugerero rw’Abamoni mu museke. Banesha Abamoni kugeza ku manywa y’ihangu maze abacitse ku icumu baratatana, haba ngo wabona na babiri bakiri hamwe.

12 Maze abantu babwira Samweli bati “Ni nde wavuze ngo ‘Harya Sawuli uwo ni we uzadutegeka?’ Zana abo bagabo tubice.”

13 Ariko Sawuli aravuga ati “Nta muntu uri bwicwe uyu munsi, kuko uyu munsi Uwiteka yarokoye Abisirayeli.”

14 Hanyuma Samweli abwira abantu ati “Nimuze tujye i Gilugali dukomerezeyo ubwami.”

15 Nuko abantu bose bajya i Gilugali bahimikira Sawuli imbere y’Uwiteka, bahatambira ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro imbere y’Uwiteka. Nuko Sawuli n’Abisirayeli bose barahanezererwa cyane.

1 Sam 12

Samweli yihanagiriza abantu

1 Nuko Samweli abwira Abisirayeli bose ati “Yemwe, nabemereye ibyo mwansabye byose mbimikira umwami wo kubategeka.

2 None uwo mwami ajye abajya imbere, jyeweho ndashaje meze imvi, kandi dore abahungu banjye muri kumwe.Muzi yukonagenderaga imbere yanyu, uhereye mu buto bwanjye ukageza ubu.

3 Ndi hano, nimunshinje imbere y’Uwiteka n’imbere y’uwo yimikishije amavuta. Mbese hari uwo nanyaze inka ye cyangwa hari uwo nanyaze indogobe ye? Ni nde nariganije ibye? Ni nde nahase? Cyangwa ni nde natse impongano ikampuma amaso, ngo mbibarihe?”

4 Baramusubiza bati “Ntabwo waturiganije kandi ntabwo waduhase, nta n’icyo wanyaze umuntu wese.”

5 Arababwira ati “Uwiteka n’uwo yimikishije amavuta, ni bo bagabo bahamya uyu munsi ko nta cyo mwambonyeho.”

Baravuga bati “Ni we muhamya.”

6 Nuko Samweli abwira abantu ati “Uwiteka ni we watoranije Mose na Aroni, akura ba sogokuruza mu gihugu cya Egiputa.

7 Nuko none nimuhaguruke, mbahamirize imbere y’Uwiteka ibyo gukiranuka byose yabagiriranye na ba sogokuruza.

8 Yakobo yaje muri Egiputa, bukeye ba sogukoruza batakambira Uwiteka, maze Uwiteka atuma Mose na Aroni bakura ba sogokuruza muri Egiputa, babatuza muri iki gihugu.

9 Ariko bibagirwa Uwiteka Imana yabo, ibahāna mu maboko ya Sisera umugaba w’ingabo za Hasori no mu maboko y’Abafilisitiya, no mu maboko y’umwami w’i Mowabu barabarwanya.

10 Bukeye batakambira Uwiteka baravuga bati ‘Twaracumuye kuko twimūye Uwiteka tugahakwa kuri ba Bāli na Ashitaroti, none dukize amaboko y’ababisha bacu tugukorere.’

11 Nuko Uwiteka atuma Yerubāli na Bedani, na Yefuta na Samweli, abakiza amaboko y’ababisha banyu impande zose, mutura amahoro.

12 Bukeye mubonye Nahashi umwami w’Abamoni abateye murambwira muti ‘Ahubwo umwami ni we uzadutegeka.’ Kandi Uwiteka Imana yanyu ari yo Mwami wanyu.

13 “Nuko none dore umwami mwitoranirije kandi mwasabye. Ngaho Uwiteka amaze kubaha umwami wo kubategeka.

14 Icyampa mukubaha Uwiteka mukamukorera, mukamwumvira ntimugomere itegeko rye mwebwe n’umwami wanyu ubategeka, mugakurikira Uwiteka Imana yanyu!

15 Ariko nimutumvira Uwiteka mukagomera itegeko rye, ukuboko k’Uwiteka kuzabakoraho nk’uko kwakoze kuri ba sogokuruza.

16 Nuko none nimuhagarare murebe iki kintu gikomeye, Uwiteka ari bukorere imbere yanyu.

17 Mbese uyu munsi si mu isarura ry’ingano? None ngiye gusaba Uwiteka yohereze guhinda kw’inkuba n’imvura, maze muramenya murebe gukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y’Uwiteka, ubwo mwisabiye umwami.”

18 Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw’inkuba n’imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.

19 Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.”

20 Maze Samweli abwira abantu ati “Ntimutinye. Ni ukuri ibyo bibi byose mwarabikoze, ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n’imitima yanyu yose.

21 Ntimugakebakebe kuko ari ugukurikira ibitagira umumaro, bitarimo indamu cyangwa agakiza kandi ari ubusa.

22 Uwiteka ntazahemukira abantu be ku bw’izina rye rikuru, kuko Uwiteka ubwe yishimiye kubīhindurira ubwoko.

23 Kandi ku bwanjye ntibikabeho ko ncumura ku Uwiteka nkareka kubasabira, ahubwo nzajya mbayobora inzira nziza itunganye.

24 Mujye mwubaha Uwiteka gusa mumukorere mu by’ukuri n’imitima yanyu yose, murebe ibyo yabakoreye uburyo bikomeye.

25 Ariko nimukomeza gukora nabi muzarimbukana n’umwami wanyu.”

1 Sam 13

Abafilisitiya bazinukwa Abisirayeli

1 Sawuli ubwo yimaga yari amaze imyaka mirongo itatu, kandi amara imyaka ibiri ku ngoma muri Isirayeli.

2 Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w’i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y’i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe.

3 Bukeye Yonatani anesha abanyagihome cy’Abafilisitiya cy’i Geba, Abafilisitiya barabyumva. Hanyuma Sawuli avugisha ihembe mu gihugu cyose, kugira ngo Abaheburayo babyumve.

4 Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy’Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli.

5 Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n’abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n’abantu bangana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja ubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw’i Betaveni.

6 Abisirayeli babonye ko bari mu kaga kandi ko abantu bashumbirijwe, bihisha mu mavumo no mu bishugi no mu bitare, no mu bihanamanga no mu myobo.

7 Kandi bamwe mu Baheburayo bari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy’i Gadi n’i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahinda umushitsi.

Ubwira bwa Sawuli

8 Sawuli amarayo iminsi irindwi ategereje Samweli nk’uko yamutegetse. Ariko Samweli ataraza i Gilugali, abantu baratatana bamushiraho.

9 Nuko Sawuli aravuga ati “Nimunzanire hano igitambo cyoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko turi amahoro.” Aherako atamba igitambo cyoswa.

10 Akimara gutamba Samweli aba araje, maze Sawuli arasohoka ajya kumusanganira ngo amuramutse.

11 Samweli aramubaza ati “Ibyo wakoze ni ibiki?”

Sawuli aramusubiza ati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi,

12 bituma nibwira nti ‘Ubu ngubu Abafilisitiya bari bumanukire i Gilugali bantere kandi ntarahendahenda Uwiteka ngo ampe umugisha.’ Ni cyo gitumye nihata ntamba igitambo cyoswa.”

13 Maze Samweli abwira Sawuli ati “Wafuditse, ntiwumviye itegeko ry’Uwiteka Imana yawe yagutegetse, none Uwiteka aba akomeje ubwami bwawe mu Isirayeli iteka ryose.

14 Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w’ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.”

15 Nuko Samweli arahaguruka, ava i Gilugali ajya i Gibeya y’i Bubenyamini. Sawuli aherako abara abantu bari kumwe na we, baba nka magana atandatu.

16 Maze Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abari kumwe na bo bicara i Geba y’i Bubenyamini, ariko Abafilisitiya bagerereza i Mikimashi.

17 Bukeye abanyazi b’Abafilisitiya bava mu rugerero rwabo bica imitwe itatu, umutwe umwe unyura mu nzira ijya muri Ofura, mu gihugu cya Shuwali.

18 Undi mutwe unyura mu nzira ijya i Betihoroni, uwundi mu nzira yo mu rugabano rw’impinga rwitegeye igikombe cya Seboyimu cyerekeye mu butayu.

Abisirayeli bakena intwaro zo kurwanisha

19 Icyo gihe nta mucuzi wari ukiboneka mu gihugu cyose cya Isirayeli, kuko Abafilisitiya bavuze bati “Tujye tubuza Abaheburayo kwicurishiriza inkota n’amacumu.”

20 Ariko Abisirayeli bose bajyaga bamanuka bakajya mu Bafilisitiya, ngo umuntu wese atyarishe uruhabuzo rwe n’isuka ye, n’intorezo ye n’umuhoro we.

21 Ariko bari bafite ityazo ryo gutyazaho imihoro n’amasuka, n’ingobe n’intorezo, n’iryo gutyaza ibihosho.

22 Ni cyo gituma ku munsi w’intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n’umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n’umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje.

23 Nuko abanyagihome b’Abafilisitiya barasohoka, bigira mu nzira nyabagendwa y’i Mikimashi.

1 Sam 14

Yonatani anesha ingabo z’Abafilisitiya

1 Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cy’Abafilisitiya hakurya.” Ariko ntiyabibwira se.

2 Kandi Sawuli yagumye aho i Gibeya iherera munsi y’igiti cy’umukomamanga i Miguroni, ari kumwe n’abantu nka magana atandatu.

3 (Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi w’Uwiteka w’i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye.

4 Kandi hagati y’iyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cy’Abafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe n’ikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene.

5 Igitare kimwe cyari gihagaze ikasikazi hateganye n’i Mikimashi, ikindi ikusi hateganye n’i Geba.

6 Yonatani abwira uwo muhungu wari umutwaje intwaro ze ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cya bariya batakebwe, ahari Uwiteka hari icyo yadukorera kuko nta cyabuza Uwiteka gukiza, akirishije benshi cyangwa bake.”

7 Umutwaje intwaro aramusubiza ati “Kora ibiri mu mutima wawe byose, hindukira dore ndi kumwe nawe, ndakora icyo umutima wawe wibwira.”

8 Yonatani aravuga ati “Nuko rero twambuke tujye muri abo bagabo twigaraganze,

9 nibatubwira bati ‘Nimuhame aho tuhabasange’, maze tuhahagarare twe kuzamuka ngo tubasange.

10 Ariko nibavuga bati ‘Nimuze hano’, turaherako tuzamuke kuko Uwiteka ari bube abatugabije, kandi icyo ni cyo kitubera ikimenyetso.”

11 Nuko bombi bigaraganza ku banyagihome b’Abafilisitiya. Abafilisitiya bababonye baravuga bati “Dore Abaheburayo basesurutse mu myobo bari bihishemo.”

12 Abanyagihome baherako babwira Yonatani n’umutwaje intwaro bati “Nimuzamuke tubone icyo tubereka.”

Nuko Yonatani abwira umutwaje intwaro ati “Nkurikira, kuko Uwiteka abatanze mu maboko y’Abisirayeli.”

13 Nuko Yonatani yuriza amaboko n’amaguru, n’umutwaje intwaro amuri inyuma. Maze abanyagihome bagwa imbere ya Yonatani n’umutwaje intwaro, na we abicamo amukurikiye.

14 Muri urwo rugamba rwa mbere rwa Yonatani n’umutwaje intwaro, bicamo abantu nka makumyabiri mu kibanza gito nk’igice cy’umurima.

15 Maze mu rugerero hacika igikuba no mu misozi no mu bantu bose, abanyagihome na ba banyazi na bo bahinda umushitsi. Isi yose ihinda umushitsi, habaho umushitsi mwinshi cyane.

Sawuli agusha Abisirayeli isari

16 Abarinzi ba Sawuli b’i Gibeya y’i Bubenyamini babirabutswe, babona inteko zishoka inkungugu zinyuranamo.

17 Maze Sawuli abwira abantu bari kumwe na we ati “Nimubare abantu murebe ko hari uwacu watuvuyemo.” Bamaze kubara basanga Yonatani n’umutwaje intwaro batabarimo.

18 Sawuli abwira Ahiya ati “Zana hano isanduku y’Imana.” (Kuko muri iyo minsi isanduku y’Imana yabaga mu Bisirayeli.)

19 Ubwo Sawuli yavuganaga n’umutambyi, urusaku rwari mu rugerero rw’Abafilisitiya ruriyongeranya. Sawuli abwira umutambyi ati “Kuraho ukuboko kwawe.”

20 Nuko Sawuli n’abantu bari kumwe na we bose baraterana bajya mu ntambara, basanga bacumitana inkota, umuntu wese na mugenzi we, baratatana cyane.

21 Kandi hari Abaheburayo babanaga n’Abafilisitiya nk’ubwa mbere bavuye mu gihugu cyose gihereranye n’aho, bakajya mu rugerero rwabo. Na bo barahindukira bifatanya n’Abisirayeli bari kumwe na Sawuli na Yonatani.

22 Kandi Abisirayeli bari bihishe mu gihugu cy’imisozi ya Efurayimu bumvise ko Abafilisitiya bahunze, na bo babakurikirana muri iyo ntambara.

23 Uko ni ko Uwiteka yakijije Abisirayeli uwo munsi. Hanyuma urugamba rwunamukana i Betaveni.

24 Maze uwo munsi Abisirayeli bararuha. Ariko Sawuli yari yarahije abantu aravuga ati “Havumwe umuntu wese ugira icyo arya butaragoroba, ntaramara guhōra ababisha banjye.” Nuko nta n’umwe muri bo wagize icyo arya.

25 Maze abantu bose bagera mu ishyamba, hari ubuki hasi.

26 Bageze mu ishyamba basanga ubuki bushonga, ariko ntihagira umuntu wese ukoza intoki ze ku munwa, kuko batinyaga kurenga indahiro.

27 Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo z’ubuki, abuhanaguza urutoki aratamira, nuko amaso ye arahweza.

28 Maze umwe mu bantu aramubwira ati “So yihanangirije abantu arabarahiza ngo ‘Ugire icyo arya uyu munsi, navumwe.’ ” Nuko abantu bagwa isari.

29 Maze Yonatani aravuga ati “Data yagiriye abantu nabi. Nimurore namwe uko amaso yanjye ahwejejwe n’uko numvise kuri ubwo buki.

30 Uyu munsi iyaba abantu bariye ku masahu banyaze ababisha babo bagahaga, none tuba twarushijeho kwica Abafilisitiya.”

31 Maze uwo munsi bica Abafilisitiya, uhereye i Mikimashi ukageza kuri Ayaloni, ariko abantu bari baguye isari cyane.

32 Baherako biyahura mu minyago, banyaga intama n’inka n’inyana, bazisogotera hasi baziryana amaraso.

33 Maze babibwira Sawuli bati “Dore abantu bacumuye ku Uwiteka kuko baryanye inyama n’amaraso.” 15.23

Arababwira ati “Mwariganije. Nimumpirikire ibuye ry’igitare, murinzanire nonaha.”

34 Maze Sawuli aravuga ati “Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti ‘Umuntu wese anzanire inka cyangwa intama ye’, muzīcire hano muzirireho, mwe gucumura ku Uwiteka muryanye amaraso.” Nuko muri iryo ijoro umuntu wese azana inka ye, bazicira aho.

35 Maze Sawuli yubakira Uwiteka igicaniro. Icyo gicaniro ni cyo cya mbere yubakiye Uwiteka.

Abantu bakiza Yonatani amaboko ya Sawuli

36 Nuko Sawuli aravuga ati “Nimuze tumanuke dukurikire Abafilisitiya iri joro, turare tubanyaga twe gusiga n’umwe.”

Baramusubiza bati “Kora uko ushaka kose.”

Maze umutambyi arababwira ati “Nimwigire hano twegere Imana.”

37 Sawuli agisha Imana inama ati “Mbese nkurikire Abafilisitiya, urabatanga mu maboko y’Abisirayeli?” Ariko uwo munsi ntiyamusubiza.

38 Maze Sawuli aravuga ati “Nimunyegere batware mwese, murebe mwitegereze icyaha cyakozwe uyu munsi icyo ari cyo.

39 Mbarahiye Uwiteka ujya akiza Isirayeli, naho yaba umwana wanjye Yonatani, arapfa nta kabuza.” Ariko ntihagira umuntu wo muri abo bose ugira icyo amusubiza.

40 Maze abwira Abisirayeli bose ati “Nimujye uruhande rumwe, nanjye n’umuhungu wanjye Yonatani turajya mu rundi.”

Abantu basubiza Sawuli bati “Kora uko ushaka.”

41 Sawuli abwira Uwiteka Imana ya Isirayeli ati “Erekana ukuri.” Maze ubufindo bwerekana Yonatani na Sawuli. Nuko abantu barakira.

42 Sawuli arongera aravuga ati “Nuko nimudufindire jye n’umuhungu wanjye Yonatani.” Bwerekana Yonatani.

43 Sawuli aherako abwira Yonatani ati “Mbwira icyo wakoze.”

Yonatani aramubwira ati “Koko nakojeje umutwe w’inkoni nari nitwaje mu mushonge w’ubuki ndumva, none rero nkwiriye gupfa.”

44 Sawuli aravuga ati “Yonatani, nudapfa Imana ibimpore, ndetse bikabije.”

45 Ariko abantu babwira Sawuli bati “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n’Imana.” Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.

46 Nuko Sawuli arizamukira arorera gukurikira Abafilisitiya, n’Abafilisitiya na bo basubira iwabo.

47 Sawuli amaze kwima ingoma ya Isirayeli, arwana n’ababisha be bose impande zose, Abamowabu n’Abamoni n’Abanyedomu n’abami b’i Soba n’Abafilisitiya, arabībasira aho yaganaga hose.

48 Aba intwari anesha Abamaleki, akiza Abisirayeli amaboko y’ababanyagaga.

49 Kandi bene Sawuli ni aba: Yonatani na Ishivi na Malikishuwa. Amazina y’abakobwa be bombi, uwa mbere ni Merabu na murumuna we Mikali.

50 Kandi muka Sawuli yitwaga Ahinowamu, umukobwa wa Ahimāsi. Kandi umugaba w’ingabo ze yitwaga Abuneri mwene Neri, se wabo wa Sawuli.

51 Kandi Kishi ari we se wa Sawuli, na Neri se wa Abuneri ni bene Abiyeli.

52 Ku ngoma ya Sawuli yose, habaho umurwano mwinshi cyane n’Abafilisitiya. Nuko Sawuli iyo yabonaga umuntu wese w’imbaraga cyangwa w’intwari, yaramuhakaga.

1 Sam 15

Sawuli ategekwa kurimbura Abamaleki

1 Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga.

2 Uwiteka Nyiringabo avuze ngo ‘Nibutse ibyo Abamaleki bagiriye Abisirayeli, ubwo babatangiraga mu nzira bava muri Egiputa.

3 None genda urwanye Abamaleki, ubarimburane rwose n’ibyo bafite byose ntuzabababarire, ahubwo uzice abagabo n’abagore, n’abana b’impinja n’abonka, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’ ”

4 Nuko Sawuli ahuruza ingabo azibarira i Telayimu, hariho ingabo zigenza ibirenge uduhumbi tubiri, n’Abayuda inzovu.

5 Bukeye Sawuli ajya ku mudugudu w’Abamaleki, yubikirira mu gikombe cyaho.

6 Sawuliagezeyoabwira Abakeni ati “Nimumanuke muve mu Bamaleki ne kubarimburana na bo, kuko mwagiriye imbabazi Abisirayeli bose ubwo bavaga muri Egiputa.” Nuko Abakeni bava mu Bamaleki.

7 Maze Sawuli yica Abamaleki uhereye i Havila ukajya i Shuri, hateganye na Egiputa.

8 Afata mpiri umwami wabo Agagi, arimbuza rwose abantu bose inkota.

9 Ariko Sawuli n’abari kumwe na we barokora Agagi n’inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, n’ibiduhagire n’abāgazi b’intama beza, n’ikintu cyose cyiza banga kubirimbura rwose, ahubwo ikintu cyose kigawa kidafite umumaro baba ari cyo barimbura rwose.

Samweli ahanira Sawuli ko atumviye itegeko ry’Imana

10 Bukeye ijambo ry’Uwiteka rigera kuri Samweli aravuga ati

11 “Nicujije icyatumye nimika Sawuli kuko yateshutse akanga kunyoboka, ntasohoze amategeko yanjye.” Samweli abyumvise ararakara, akesha ijoro atakambira Uwiteka.

12 Maze Samweli azinduka kare mu gitondo ngo ahure na Sawuli. Babwira Samweli bati “Sawuli yasohoye i Karumeli kandi yishingiye urwibutso nyuma arahindukira, arakomeza amanukana i Gilugali.”

13 Hanyuma Samweli asanga Sawuli. Sawuli aramubwira ati “Uwiteka aguhire! Dore nashohoje itegeko ry’Uwiteka.”

14 Samweli aramubaza ati “Ariko uko gutāma kw’intama kunza mu matwi no guhogerana kw’inka numva, bigenda bite?”

15 Sawuli aramusubiza ati “Bazivanye mu Bamaleki, kuko abantu barokoye inyamibwa z’intama n’inka z’indatwa, ngo ni izo gutambira Uwiteka Imana yawe, naho ibindi byose twabirimbuye rwose.”

16 Nuko Samweli abwira Sawuli ati “Ba uretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro.”

Aramubwira ati “Ivugire.”

17 Samweli aravuga ati “Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w’imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?

18 Kandi akagutuma muri urwo rugendo akakubwira ati ‘Genda urimbure rwose ba banyabyaha b’Abamaleki, ubarwanye kugeza aho bazashirira?’

19 None se ni iki cyaguteye kutumvira Uwiteka, ukikubitira iminyago, ugakora ibyangwa n’Uwiteka?”

20 Sawuli abwira Samweli ati “Ariko kumvira numviye Uwiteka. Nagiye muri iyo nzira yanyoherejemo, nzana Agagi umwami w’Abamaleki, n’Abamaleki ndabarimbura rwose.

21 Ariko abantu ni bo benzeho intama n’inka zarutaga izindi ubwiza mu zarimburwaga, kugira ngo babitambirire Uwiteka Imana yawe i Gilugali.”

22 Samweli aramusubiza ati “Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byoswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama.

23 Kuko ubugome busa n’icyaha cy’uburozi, kandi n’udakurwa ku ijambo asa n’uramya ibishushanyo na Terafimu. Ubwo wanze ijambo ry’Uwiteka, na we yanze ko uba ku ngoma.”

24 Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry’Uwiteka n’amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.

25 Noneho ndakwinginze, mbabarira icyaha cyanjye kandi uhindukirane nanjye, kugira ngo nsenge Uwiteka.”

26 Samweli abwira Sawuli ati “Sindi busubiraneyo nawe. Kuko wanze ijambo ry’Uwiteka, na we yanze ko uba umwami wa Isirayeli.”

27 Nuko Samweli agihindukira kugenda, Sawuli asingira ikinyita cy’umwambaro we uracika.

28 Samweli aramubwira ati “Uwiteka na we aguciye ku ngoma ya Isirayeli uyu munsi, ayihaye umuturanyi wawe ukuruta.

29 Ibera Isirayeli amaboko ntibeshya, kandi ntiyihana kuko atari umuntu ngo yihane.”

30 Sawuli aravuga ati “Naracumuye ariko none ndakwinginze, unyubahirize imbere y’abatware b’abantu banjye n’imbere y’Abisirayeli, tugarukane kugira ngo nsenge Uwiteka Imana yawe.”

31 Nuko Samweli arahindukira akurikira Sawuli, Sawuli asenga Uwiteka.

32 Maze Samweli aravuga ati “Nimunzanire hano Agagi umwami w’Abamaleki.” Nuko Agagi aza aho ari akimbagira, aravuga ati “Erega intorezo z’urupfu ziracitse.”

33 Samweli aravuga ati “Nk’uko inkota yawe yahinduraga abagore impfusha, ni ko na nyoko azaba impfusha mu bandi bagore.” Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere y’Uwiteka i Gilugali.

34 Samweli aherako ajya i Rama. Sawuli arazamuka ajya iwe, i Gibeya ya Sawuli.

35 Uhereye ubwo, Samweli ntiyongera kuza kubonana na Sawuli kugeza aho yapfiriye, ahubwo aramuririra. Kandi Uwiteka aricuza kuko yimitse Sawuli akaba umwami wa Isirayeli.

1 Sam 16

Samweli atoranya Dawidi ngo abe umwami

1 Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w’i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be.”

2 Samweli arabaza ati “Nagenda nte ko Sawuli nabyumva azanyica?”

Uwiteka aramusubiza ati “Jyana inyana y’ishashi, nugerayo uvuge uti ‘Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo.’

3 Maze uhamagare Yesayi aze ku gitambo, nanjye nzakwereka uko uzagenza, uzansukira amavuta ku wo nzakubwira.”

4 Nuko Samweli akora uko Uwiteka yavuze, ajya i Betelehemu. Agezeyo abatware b’umudugudu baza kumusanganira bahinda umushitsi. Baramubaza bati “Mbese uzanywe n’amahoro?”

5 Ati “Ni amahoro. Nzanywe no gutambira Uwiteka igitambo, nimwiyeze muze tujyane ku gitambo.” Kandi yeza Yesayi n’abahungu be, abahamagara kuza ku gitambo.

6 Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati “Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.”

7 Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”

8 Yesayi aherako ahamagara Abinadabu, amumurikira Samweli. Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”

9 Yesayi ariyongeza amurika Shama, na bwo Samweli aravuga ati “Uyu na we si we Uwiteka yatoranije.”

10 Nuko Yesayi amurikira Samweli abahungu be barindwi. Maze Samweli abwira Yesayi ati “Aba si bo Uwiteka yatoranije.”

11 Samweli abaza Yesayi ati “Abana bawe bose ni aba?”

Aramusubiza ati “Hasigaye umuhererezi, ariko aragiye intama.”

Samweli abwira Yesayi ati “Mutumire bamuzane, kuko tutari bujye kurya ataraza.”

12 Nuko aramutumira amujyana mu nzu. Yari umuhungu w’inzobe ufite uburanga kandi w’igikundiro. Uwiteka aravuga ati “Haguruka umusukeho amavuta, ni we uwo.”

13 Samweli aherako yenda ihembe ry’amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w’Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama.

Dawidi ahakwa na Sawuli aba umucuranzi we

14 Icyo gihe umwuka w’Uwiteka yari yavuye kuri Sawuli, kandi umwuka mubi uvuye ku Uwiteka yajyaga amuhagarika umutima

15 Maze abagaragu ba Sawuli baramubwira bati “Dore umwuka mubi uva ku Mana ni wo uguhagarika umutima!

16 Databuja, tegeka abagaragu bawe bakuri imbere bagushakire umucuranzi w’umuhanga, maze umwuka mubi uva ku Mana naguhangaho, ajye agucurangira ukire.”

17 Nuko Sawuli abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umuntu uzi gucuranga neza mumunzanire.”

18 Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w’i Betelehemu. Ni umucuranzi w’umuhanga, ni umugabo w’imbaraga n’intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w’igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”

19 Ni cyo cyatumye Sawuli atuma intumwa kuri Yesayi aramubwira ati “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi uragira intama.”

20 Maze Yesayi azana indogobe, ayihekesha amarobe y’imitsima n’imvumba ya vino n’umwagazi w’ihene, abyoherereza Sawuli bijyanywe n’umuhungu we Dawidi.

21 Dawidi asohoye kwa Sawuli amuhagarara imbere. Sawuli aramukunda cyane amugira umutwaza intwaro.

22 Maze Sawuli atuma kuri Yesayi ati “Ngusabye Dawidi ngo ajye ankorera kuko antonnyeho.”

23 Hanyuma iyo umwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yendaga inanga ye agacuranga, maze Sawuli akoroherwa agakira umwuka mubi akamuvaho.

1 Sam 17

Dawidi yica Goliyati

1 Bukeye Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kurwana, baziteraniriza i Soko y’i Buyuda, bagerereza kuri Efesidamimu hagati y’i Soko na Azeka.

2 Sawuli n’Abisirayeli na bo baraterana, bagerereza mu kibaya cya Ela, bīrema inteko kurwana n’Abafilisitiya.

3 Abafilisitiya bahagarara ku musozi wo hakurya, Abisirayeli ku wo hakuno, hagati yabo hari ikibaya.

4 Bukeye mu rugerero rw’Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w’i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki.

5 Yari yambaye ingofero y’umuringa ku mutwe n’ikoti riboheshejwe iminyururu, kuremera kwaryo kwari shekeli z’umuringa ibihumbi bitanu.

6 Ku maguru yari yambaye ibyuma bikingira imirundi, kandi anigirije agacumu k’umuringa mu bitugu.

7 Uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti kiboherwaho imyenda, kuremera kw’ikigembe cyaryo kwari shekeli z’ibyuma magana atandatu, kandi uwamutwazaga ingabo yamujyaga imbere.

8 Araza arahagarara akomēra ingabo za Isirayeli ati “Kuza kuremera urugamba aho mwabitewe n’iki? Mbese sindi Umufilisitiya, namwe ntimuri abagaragu ba Sawuli? Ngaho nimwihitemo umugabo amanuke ansange.

9 Nabasha kundwanya akanyica tuzaba abagaragu banyu, ariko nimunesha nkamwica ni mwe muzaba abagaragu bacu mudukorere.”

10 Umufilisitiya arongera aravuga ati “Nsuzuguye ingabo za Isirayeli uyu munsi, nimumpe umugabo turwane twembi.”

11 Sawuli n’Abisirayeli bose bumvise ayo magambo y’Umufilisitiya bariheba, baratinya cyane.

12 Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati w’i Betelehemu y’i Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.

13 Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y’abo bahungu be batatu batabaye, uw’imfura ni Eliyabu, uw’ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama.

14 Dawidi yari umuhererezi, kandi bakuru be uko ari batatu, bari baratabaranye na Sawuli.

15 Ariko Dawidi yajyaga acuragana kwa Sawuli, aragira intama za se i Betelehemu.

16 Nuko uwo Mufilisitiya, uko bukeye n’uko bwije akabasatira, agenza atyo iminsi mirongo ine yigaraganza.

17 Bukeye Yesayi abwira umuhungu we Dawidi ati “Gemurira bakuru bawe efa imwe y’ingano zikaranze n’aya marobe y’imitsima cumi, wihute ubishyire bakuru bawe mu rugerero,

18 kandi ushyire umutware w’igihumbi barimo amasoro cumi y’amavuta y’igishwamwaka. Urebe bakuru bawe uko bameze, maze unzanire inkuru zabo z’imvaho.

19 Kandi Sawuli na bo n’Abisirayeli bose, bari mu kibaya cya Ela barwana n’Abafilisitiya.”

20 Nuko Dawidi azinduka kare mu gitondo asigira umwungeri intama ze, yenda ibyo bintu aragenda nk’uko Yesayi yamutegetse, arasukira aho bakikije amagare, aho ingabo zahigiraga zigiye kurwana.

21 Nuko Abisirayeli n’Abafilisitiya birema ingamba, urugamba rwerekerana n’urundi.

22 Maze Dawidi abitsa umurinzi w’ibintu umutwaro we, aravuduka ajya mu ngabo aramutsa bakuru be.

23 Akiganira na bo, muri ako kanya ya ntwari y’Umufilisitiya w’i Gati witwaga Goliyati asohoka mu ngabo z’Abafilisitiya, atangira kwiyamirira nk’uko asanzwe. Dawidi arabyumva.

24 Abisirayeli bose bamurabutswe bashya ubwoba, baramuhunga.

25 Abisirayeli baravuga bati “Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isirayeli. Umuntu uri bumwice umwami azamugororera ubutunzi bwinshi, amushyingire umukobwa we kandi azaha inzu ya se umudendezo muri Isirayeli.”

26 Maze Dawidi avugana n’abantu bamuhagaze iruhande ati “Uzica uwo Mufilisitiya agakuraho Isirayeli igitutsi, bazamugororera bate? Mbese uwo Mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z’Imana ihoraho, ni muntu ki?”

27 Abantu baramusubiza bati “Uko ni ko bazagororera umuntu uzamwica.”

28 Maze Eliyabu mukuru we w’imfura ya se yumvise Dawidi avugana n’abo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati “Wazanywe n’iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n’agasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba intambara.”

29 Dawidi aramusubiza ati “Mbese ngize nte? Aho nta yindi mpamvu?”

30 Amutera umugongo yerekera undi, na we amubaza bene ibyo, abantu bamusubiza batyo nk’ubwa mbere.

31 Ayo magambo bumvise Dawidi avuga bayashengerana kwa Sawuli, abyumvise aramutumira.

32 Dawidi abwira Sawuli ati “Ntihagire ukurwa umutima na we, umugaragu wawe ngiye kurwana n’uwo Mufilisitiya.”

33 Sawuli asubiza Dawidi ati “Ntiwashobora gutera uwo Mufilisitiya ngo umurwanye, kuko ukiri umusore w’umugenda, kandi we ni umugabo wamenyereye kurwana uhereye mu busore bwe.”

34 Dawidi asubiza Sawuli ati “Umugaragu wawe naragiraga intama za data, iyo zaterwaga n’intare cyangwa idubu zigakura umwana w’intama mu mukumbi,

35 narahubukaga nkayikubita nkayiyambura mu kanwa kayo, yamvumbukana nkayicakira akananwa, nkayivutagura nkayica.

36 Nuko ubwo umugaragu wawe yishe intare n’idubu, uwo Mufilisitiya utakebwe azapfa nk’imwe muri zo, kuko yasuzuguye ingabo z’Imana ihoraho.”

37 Dawidi arongera aravuga ati “Uwiteka wandokoye mu nzara z’intare n’idubu, azankiza no mu maboko y’uwo Mufilisitiya.”

Nuko Sawuli abwira Dawidi ati “Ngaho genda, Uwiteka abane nawe.”

38 Maze Sawuli yambika Dawidi imyambaro ye n’ingofero y’umuringa ku mutwe, amwambika n’ikoti riboheshejwe iminyururu.

39 Dawidi aherako yambara inkota ku myambaro ye, agerageza kugenda kuko yari atarayigeramo. Dawidi abwira Sawuli ati “Simbasha kujyana ibi kuko ntabimenyereye.” Nuko Dawidi arabyiyambura.

40 Aherako asingira inkoni arayitwaza, yitoraniriza amabuyenge atanu mu kagezi, ayashyira mu ruhago rw’imvumba y’abashumba yari afite, kandi yari afite umuhumetso mu ntoki, nuko yegera Umufilisitiya.

41 Umufilisitiya na we araza asatira Dawidi, umutwaje ingabo amurangaje imbere.

42 Umufilisitiya aza akebaguza abona Dawidi, aramusuzugura kuko yari umusore w’umugenda, w’inzobe w’uburanga.

43 Nuko Umufilisitiya abaza Dawidi ati “Ko unteranye inkoni! Mbese ugira ngo ndi imbwa?” Umufilisitiya aherako akwena Dawidi mu izina ry’imana ze.

44 Umufilisitiya abwira Dawidi ati “Ngwino nkubagire ibisiga byo mu kirere, n’inyamaswa zo mu ishyamba.”

45 Dawidi abwira Umufilisitiya ati “Wanteranye inkota n’icumu n’agacumu, ariko jyewe nguteye mu izina ry’Uwiteka Nyiringabo, Imana y’ingabo za Isirayeli wasuzuguye.

46 Uyu munsi Uwiteka arakungabiza nkwice nguce igihanga, kandi ndagaburira ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa z’inkazi zo mu ishyamba intumbi z’ingabo z’Abafilisitiya, kugira ngo abo mu isi yose bamenye ko muri Isirayeli harimo Imana,

47 kandi ngo iri teraniro ryose rimenye ko Uwiteka adakirisha inkota cyangwa icumu, kuko intambara ari iy’Uwiteka kandi ari we uzabatugabiza.”

48 Nuko Umufilisitiya ava aho yari ari, aza guhura na Dawidi. Dawidi ahuta yiruka yerekeye ingabo zabo ngo ahure n’Umufilisitiya.

49 Dawidi akabakaba mu mvumba ye akuramo ibuye ararirekera, arikocora Umufilisitiya mu ruhanga ririgitamo, yikubita hasi yubamye.

50 Uko ni ko Dawidi yahanguje Umufilisitiya ibuye ry’umuhumetso, aramunesha aramwica kandi nta nkota Dawidi yari yitwaje.

51 Dawidi aravuduka amuhagarara hejuru asingira inkota ye, ayikura mu rwubati rwayo aramuhorahoza rwose, ayimucisha igihanga.

Nuko Abafilisitiya babonye intwari yabo ipfuye bariruka.

52 Maze Abisirayeli n’Abayuda bahaguruka bitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuroni, kandi Abafilisitiya b’inkomere bagwa ku nzira ijya i Shārayimu, bagera i Gati na Ekuroni.

53 Abisirayeli baherako barekera aho kwirukana Abafilisitiya, baragaruka basahura urugerero rwabo.

54 Maze Dawidi yenda igihanga cy’Umufilisitiya akijyana i Yerusalemu, ariko intwaro ze azibika mu ihema rye.

55 Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana n’Umufilisitiya, yabajije Abuneri umugaba w’ingabo ze ati “Harya uriya muhungu ni mwene nde, Abuneri?”

Na we aramusubiza ati “Mba ntuma utabaho Nyagasani, nkamumenya!”

56 Umwami aravuga ati “Baza se w’uwo muhungu uwo ari we.”

57 Hanyuma Dawidi atabarutse amaze kwica Umufilisitiya, Abuneri amuzanira Sawuli afite igihanga cy’Umufilisitiya mu kuboko.

58 Sawuli aramubaza ati “Harya uri mwene nde wa muhungu we?”

Dawidi aramusubiza ati “Ndi umwana w’umugaragu wawe Yesayi w’i Betelehemu.”

1 Sam 18

Urukundo rwa Dawidi na Yonatani

1 Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n’uwa Dawidi, kandi Yonatani akamukunda nk’uko yikunda.

2 Maze uwo munsi Sawuli ajyana Dawidi iwe, ntiyamukundira gusubira kwa se ukundi.

3 Bukeye Yonatani na Dawidi basezerana isezerano, kuko yari amukunze nk’uko yikunze.

4 Yonatani yijishuramo umwitero we yari yiteye awuha Dawidi, n’umwambaro we ndetse n’inkota ye, n’umuheto we n’umukandara we.

5 Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumaga hose, akitonda. Sawuli amugira umutware w’ingabo ze, abantu bose barabyishimira ndetse n’abagaragu ba Sawuli.

Dawidi asingizwa na rubanda

6 Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu midugudu ya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n’inanga z’imirya itatu, banezerewe.

7 Muri iryo singiza abagore barikiranya bati

“Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi yica inzovu.”

8 Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n’iryo jambo aravuga ati “Dawidi bamubazeho inzovu, naho jye bambazeho ibihumbi gusa. None se ashigaje iki kandi keretse ubwami?”

9 Uhereye uwo munsi, Sawuli akajya areba Dawidi ijisho ribi.

10 Bukeye umwuka mubi uva ku Mana ahanga kuri Sawuli cyane, asaragurikira mu kirambi cy’inzu ye. Dawidi aherako acuranga nk’uko asanzwe akora iminsi yose, kandi Sawuli yari afite icumu mu ntoki.

11 Sawuli aherako atera icumu, yibwira ko yahamya Dawidi rikamushita mu rusika. Dawidi yizibukira kabiri amuri imbere.

12 Nuko Sawuli atinya Dawidi kuko Uwiteka yari kumwe na we, kandi akaba atandukanye na Sawuli.

13 Ni cyo cyatumye Sawuli amwivanaho, akamugira umutware w’ingabo igihumbi, Dawidi akajya atabarana na zo, bagatabarukana.

14 Dawidi akajya yitonda mu byo yakoraga byose, kandi Uwiteka yari kumwe na we.

15 Nuko Sawuli abonye ko akiranuka rwose mu byo akora, aramutinya.

16 Ariko Abisirayeli n’Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko yajyaga atabarana na bo bagatabarukana.

Sawuli ashyingira Dawidi umukobwa we Mikali

17 Bukeye Sawuli abwira Dawidi ati “Nguyu umukobwa wanjye mukuru Merabu, nzamugushyingira. Ariko rero ujye umbera intwari, urwane intambara z’Uwiteka.” Kuko Sawuli yibwiraga ati “Ye kuzangwaho, ahubwo azagwe ku Bafilisitiya.”

18 Ariko Dawidi abwira Sawuli ati “Nkanjye kuba umukwe w’umwami ndi nde? Kandi ubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya data mu Bisirayeli?”

19 Ariko igihe gisohoye Merabu mwene Sawuli yari akwiriye gushyingirwa Dawidi, bamushyingira Aduriyeli Umumeholati, aramurongora.

20 Hanyuma Mikali umukobwa wa Sawuli abenguka Dawidi, babibwira Sawuli arabyishimira.

21 Aravuga ati “Nzamumuha amubere umutego, bitume agwa ku Bafilisitiya.” Ni cyo cyatumye Sawuli abwira Dawidi ubwa kabiri ati “Uyu munsi uraba umukwe wanjye.”

22 Ariko Sawuli abwira abagaragu be ati “Mujye inama na Dawidi rwihishwa, mumubwire muti ‘Umva umwami arakwishimira, kandi abagaragu be bose baragukunda, none ube umukwe w’umwami.’ ”

23 Nuko abagaragu ba Sawuli bongorera Dawidi ayo magambo. Dawidi aravuga ati “Mugira ngo biroroshye kuba umukwe w’umwami, kandi ndi umwana w’umukene w’insuzugurwa?”

24 Hanyuma abagaragu ba Sawuli bamubwira uko Dawidi yavuze.

25 Sawuli aravuga ati “Muzabwire Dawidi muti ‘Umwami ntashaka inkwano, keretse ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisitiya, ngo ahōre inzigo abanzi be.’ ” Ariko Sawuli yibwiraga ko bizatuma yicwa n’Abafilisitiya.

26 Nuko abagaragu be bamaze kubwira Dawidi ayo magambo, Dawidi yishimira cyane kuba umukwe w’umwami.

27 Igihe kitaragera Dawidi arahaguruka ajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri. Nuko Dawidi atabarukana bya binyita, babishyira umwami umubare wabyo wose, kugira ngo abe umukwe w’umwami. Sawuli aherako amushyingira umukobwa we Mikali.

28 Sawuli abibonye amenya ko Uwiteka ari kumwe na Dawidi, kandi Mikali umukobwa wa Sawuli yakundaga Dawidi.

29 Nuko Sawuli arushaho gutinya Dawidi, ahinduka umwanzi we iteka ryose.

30 Bukeye abatware b’Abafilisitiya baratabara, kandi iyo batabaraga Dawidi yaritondaga akarusha abagaragu ba Sawuli bose, bituma izina rye riba ikirangirire.