1 Sam 19

Yonatani ahakirwa Dawidi kuri Sawuli

1 Bukeye Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose ngo bice Dawidi.

2 Ariko Yonatani mwene Sawuli yakundaga Dawidi cyane. Nuko Yonatani aburira Dawidi ati “Data Sawuli arenda kukwica, none ndakwinginze ejo mu gitondo uzirinde, wihishe ahiherereye.

3 Nanjye nzasohoka mpagararane na data ku gasozi aho uzaba uri, mvugane na we ibyawe, ningira icyo numva nzabikubwira.”

4 Bukeye Yonatani avugana na se Sawuli, amushimagiriza Dawidi aravuga ati “Nyagasani, ntuzagirire nabi uwo mugaragu wawe Dawidi kuko nta nabi yakugiriye, ahubwo imirimo ye yakubereye myiza cyane.

5 Yahaze amagara ye yica wa Mufilisitiya, Uwiteka atanga agakiza gakomeye mu Bisirayeli bose, ubibonye urabyishimira. None ni iki gituma ushaka gucumura ukavusha amaraso y’utacumuye, ugahora Dawidi ubusa?”

6 Sawuli yumvira Yonatani ararahira ati “Ndahiye Uwiteka uhoraho, ntazicwa.”

7 Yonatani aherako ahamagara Dawidi, amutekerereza ayo magambo yose. Nuko Yonatani azana Dawidi kwa Sawuli, aguma imbere ye nk’uko yari asanzwe.

Sawuli yongera guhīga Dawidi

8 Bukeye hongera kubaho intambara, Dawidi aratabara arwana n’Abafilisitiya yica benshi cyane, baramuhunga.

9 Bukeye Sawuli yari yicaye mu nzu ye afite icumu mu ntoki, Dawidi amucurangira imbere. Maze umwuka mubi uvuye ku Uwiteka ahanga kuri Sawuli.

10 Sawuli agerageza gutera Dawidi icumu ngo rimushite ku nzu, Dawidi ararizibukira amuva imbere rihama urusika. Nuko Dawidi aracika, arigendera muri iryo joro.

11 Sawuli aherako atuma intumwa kwa Dawidi ngo bamurinde, bazamwice mu gitondo. Maze Mikali muka Dawidi aramuburira, aramubwira ati “Iri joro nutiyarura, ejo uzapfa.”

12 Nuko Mikali amanurira Dawidi mu idirishya, agenda yiruka arahunga.

13 Mikali aherako yenda igishushanyo cya terafimu yabo akirambika ku buriri, yenda uruhu rw’ubwoya bw’ihene arushyira ku musego, acyorosaho imyenda.

14 Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi, Mikali arazibwira ati “Ararwaye.”

15 Hanyuma Sawuli yongera gutuma intumwa kureba Dawidi, arazibwira ati “Mumuterure ku buriri mumunzanire mwice.”

16 Nuko intumwa zinjiyemo zisanga cya gishushanyo cya terafimu ku buriri, ku mutwe wacyo hari uruhu rw’ubwoya bw’ihene.

17 Sawuli abyumvise atonganya Mikali ati “Ni iki cyatumye umbeshya utyo ukarekura umwanzi wanjye, none akaba acitse?”

Mikali asubiza Sawuli ati “Yambwiye ati ‘Reka ngende’. Nakwica nguhoye iki?”

Sawuli akurikira Dawidi

18 Nuko Dawidi arahunga, aracika asanga Samweli i Rama, amutekerereza ibyo Sawuli yamukoreye byose. Bukeye ahagurukana na Samweli, batura i Nayoti.

19 Hanyuma babwira Sawuli bati “Dawidi ari i Nayoti i Rama.”

20 Sawuli atuma intumwa gufata Dawidi. Zihageze zisanga umutwe w’abahanuzi bahanura, Samweli ahagaze aho nk’umutware wabo, maze umwuka w’Imana aza ku ntumwa za Sawuli na zo zirahanura.

21 Babibwiye Sawuli atuma izindi ntumwa, na zo zirahanura. Arongera atuma izindi ubwa gatatu, na zo zirahanura.

22 Bukeye arihagurukira ajya i Rama ubwe, arasukira ku iriba rinini ry’i Seku arabaza ati “Samweli na Dawidi bari he?” Umuntu umwe aramusubiza ati “Bari i Nayoti i Rama.”

23 Nuko ajya i Nayoti i Rama. Maze umwuka w’Imana amuzaho na we, agenda ahanura kugeza aho yagereye i Nayoti i Rama.

24 Ahageze yiyambura imyambaro ye, ahanurira imbere ya Samweli arambaraye hasi yambaye ubusa, yiriza umunsi akesha ijoro. Ni cyo cyatumye bavuga bati “Mbega Sawuli na we ari mu bahanuzi?”

1 Sam 20

Sawuli akomeza kwanga Dawidi

1 Nuko Dawidi arahunga ava i Nayoti i Rama, araza abaza Yonatani ati “Ariko nzira iki? Nakiraniwe iki? Icyaha nakoreye so gituma angenza ngo anyice ni iki?”

2 Na we aramusubiza ati “Biragatsindwa ntuzapfa. Yewe, umva nkubwire, nta cyo data akora atambwiye, ari igikomeye, ari icyoroshye. Mbese ibyo data yaba abimpishira iki? Si ko biri.”

3 Dawidi ararahira ati “So azi neza ko nkugiraho ubuhake, ni ko kwibwira ati ‘Reka Yonatani atabimenya akababara.’ Ni ukuri mba ntuma utabaho, nkurahiye Uwiteka uhoraho, hasigaye intambwe imwe ngapfa.”

4 Yonatani abwira Dawidi ati “Icyo umutima wawe ushaka cyose nzakigukorera.”

5 Dawidi abwira Yonatani ati “Ejo ukwezi kuzaboneka. Sinagize ikimbuza gusangira n’umwami, ariko reka nigendere nihishe mu gasozi kugeza ku munsi wa gatatu nimugoroba,

6 maze so nambura uzahereko uvuga uti ‘Dawidi yaranyinginze cyane ngo mwemerere anyaruke agere iwabo i Betelehemu, kuko hari ibirori by’ibitambo by’uko umwaka utashye by’abo mu rugo rwabo bose.’

7 Navuga ati ‘Ni byiza’, ni uko umugaragu wawe nzagira amahoro, ariko narakara uzamenye ko yamaramaje inama mbi.

8 Nuko girira neza umugaragu wawe, kuko wansezeranije isezerano ry’Uwiteka. Kandi niba hari igicumuro kindiho unyiyicire ubwawe. Ugomba kunjyanira iki kuri so?”

9 Yonatani aravuga ati “Ntibikakubeho! Namenya ko data yamaramaje kukugirira nabi, sinabikubwira?”

10 Dawidi abwira Yonatani ati “Ariko se, so nagusubizanya uburakari nzabibwirwa na nde?”

11 Yonatani abwira Dawidi ati “Hoshi dusohoke tujye ku gasozi.” Barasohoka bajyana ku gasozi.

Yonatani na Dawidi bajya inama yo kumenya imigambi ya Sawuli

12 Yonatani abwira Dawidi ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ni yo ntanzeho umugabo. Ejo nk’iki gihe cyangwa ejo bundi nzibarisha kuri data, ninumva akuvuga neza nzagutumaho mbikumenyeshe.

13 Ariko data naramuka yakereye kukugirira nabi, simbikumenyeshe ngo ngusezerere wigendere amahoro, Uwiteka abimpore ndetse bikabije. Nuko Uwiteka abane nawe nk’uko yabanaga na data.

14 Kandi imbabazi zimeze nk’iz’Uwiteka ntuzazingirire mu gihe nzaba nkiriho cyonyine ngo ndapfa,

15 ahubwo ntuzazikure no ku rubyaro rwanjye ibihe byose, nubwo hazaba mu gihe Uwiteka azamarira abanzi ba Dawidi bose mu isi.”

16 Nuko Yonatani asezerana isezerano n’inzu ya Dawidi ati “Nuricamo, Uwiteka azabihōresha amaboko y’abanzi ba Dawidi.”

17 Yonatani yongera kurahiza Dawidi ku bw’urukundo yamukundaga, nk’uko yikunda ubwe.

18 Nuko Yonatani aherako aramubwira ati “Ejo ukwezi kuzaboneka, bazakubura kuko umwanya wawe uzaba urimo ubusa.

19 Maze numara iminsi itatu, uzamanuke vuba usubire aho wari wihishe bwa bundi, wigumire hafi y’igitare cya Ezeli.

20 Maze ninza, nzarasa imyambi itatu iruhande rwacyo nk’umasha intego,

21 mpereko ntume umwana mubwire nti ‘Genda utore imyambi.’ Nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri hino yawe uyende’, maze uzaze kuko bizaba ari amahoro, nta kibi kizaba kikuriho. Nkurahiye Uwiteka uhoraho.

22 Ariko nimbwira uwo mwana nti ‘Dore imyambi iri imbere yawe’, uzigendere kuko Uwiteka azaba aguhungishije.

23 Kandi iri jambo tuvuganye, Uwiteka abe hagati yawe nanjye iteka ryose.”

24 Nuko Dawidi yihisha mu gasozi. Bukeye ukwezi kubonetse, umwami aricara ngo bamuhereze ibyokurya.

25 Umwami yari yicaye ku ntebe yo ku rusika nk’uko asanzwe, Yonatani arahaguruka. Abuneri yari yicaye iruhande rwa Sawuli, ariko icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa.

26 Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga, kuko yibwiye ko hari uko yabaye. Ati “Ntatunganye, nta kindi ni uko adatunganye.”

27 Bukeye bwaho ukwezi kwaraye kubonetse, icyicaro cya Dawidi cyarimo ubusa. Maze Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati “Ejo ni iki cyabujije mwene Yesayi kuza kurya, n’uyu munsi na wo?”

28 Yonatani aramusubiza ati “Dawidi yansabye cyane ko mwemerera kujya i Betelehemu.

29 Ati ‘Reka ngende ndabigusabye, kuko iwacu bazatambira igitambo mu mudugudu, kandi mukuru wanjye yantegetse kubayo. None rero niba ungiriye imbabazi, ndeka ngende ndakwinginze, njye kureba bene data.’ Icyo ni cyo cyamubujije kuza ku meza y’umwami.”

30 Maze Sawuli arakarira Yonatani aramubwira ati “Wa mwana w’umugore w’ikitumva w’umugome we, mbese nyobewe ko watoranije mwene Yesayi kwikoza isoni, no gukoza isoni ubwambure bwa nyoko?

31 Ariko mwene Yesayi akiri mu isi ntabwo uzakomera cyangwa ubwami bwawe. Cyo muntumirire nonaha mumunzanire, ni ukuri azapfa nta kabuza.”

32 Yonatani asubiza se Sawuli ati “Ikiri bumwicishe ni iki? Arazira iki?”

33 Sawuli amutera icumu ngo amwice. Ni cyo cyatumye Yonatani amenya ko se yamaramaje kwica Dawidi.

34 Nuko Yonatani ahagurukana ku meza uburakari bukomeye, uwo munsi wa kabiri w’ukwezi ntiyagira icyo afungura rwose, kuko yababajwe na Dawidi n’uko se yari yamuteye igisuzuguriro.

35 Bukeye bwaho Yonatani arasohoka ajya ku gasozi mu gihe yasezeranye na Dawidi, ari kumwe n’umwana muto.

36 Abwira uwo mwana ati “Irukanka utore imyambi ndasa.” Umwana acyiruka, Yonatani arasa umwambi awuhamya imbere ye.

37 Umwana ageze aho Yonatani arashe umwambi, Yonatani ararangurura aramubwira ati “Mbese umwambi nturi imbere yawe?”

38 Yonatani yongera kumubwira ati “Ihute, utebuke we gutinda.” Nuko umugaragu wa Yonatani atora imyambi asanga shebuja.

39 Ariko uwo mwana ntiyagira icyo amenya, keretse Yonatani na Dawidi bonyine ni bo bari babizi.

40 Maze Yonatani aha umugaragu we intwaro ze aramubwira ati “Hoshi zijyane mu mudugudu mu rugo.”

41 Nuko uwo muhungu amaze kugenda, Dawidi asesuruka aho yari ari mu ruhande rw’ikusi, yikubita hasi yubamye amuramya gatatu, maze barasomana, bararirirana, ariko Dawidi we arahogora.

42 Yonatani abwira Dawidi ati “Igendere amahoro, ubwo twarahiranije mu izina ry’Uwiteka tukavuga tuti ‘Uwiteka azaba hagati yawe nanjye, kandi hagati y’urubyaro rwanjye n’urwawe iteka ryose.’ ”

1 Sam 21

1 Nuko Dawidi arahaguruka aragenda, Yonatani asubira mu mudugudu.

Dawidi arya ku mitsima yejejwe

2 Dawidi aherako ajya i Nobu kwa Ahimeleki umutambyi. Ahimeleki aza kumusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati “Ni iki gitumye uri wenyine, nta muntu muri kumwe?”

3 Dawidi asubiza Ahimeleki umutambyi ati “Umwami yantegetse umurimo arambwira ati ‘Ntihagire umuntu umenya iby’uwo murimo ngutumye cyangwa icyo ngutegetse.’ Kandi nasezeranije ingabo zanjye z’abasore aho tuza guhurira.

4 Mbese nta mafunguro? Nibura umpe imitsima itanu cyangwa icyo wabona cyose.”

5 Umutambyi asubiza Dawidi ati “Nta mutsima wa rubanda mfite keretse umutsima wejejwe, n’uruburaburizo keretse abahungu birinze abagore.”

6 Dawidi asubiza umutambyi ati “Ni ukuri tumaze iminsi itatu tubujijwe abagore. Twahagurutse iwacu ibikoreshwa by’abahungu ari ibyera, nubwo ari urugendo nk’izindi. None ibikoreshwa byabo ntibirushaho kuba ibyera?”

7 Nuko umutambyi amuha imitsima yejejwe, kuko hatariho undi mutsima, keretse imitsima yo kumurikwa yakuwe imbere y’Uwiteka, bagasubizaho ishyushye ubwo bayikuragaho.

8 (Kandi uwo munsi hari umugabo umwe wo mu bagaragu ba Sawuli wari wasibijwe imbere y’Uwiteka, witwaga Dowegi Umwedomu, umutahiza mukuru w’abashumba ba Sawuli.)

9 Maze Dawidi abaza Ahimeleki ati “Mbese nta cumu wagira hano cyangwa inkota? Nta nkota yanjye nazanye cyangwa intwaro, kuko umurimo w’umwami ari uw’ikubagahu.”

10 Umutambyi aramusubiza ati “Ya nkota ya Goliyati wa Mufilisitiya wiciye mu kibaya cya Ela, dore ngiyi izingiye mu mwenda inyuma ya efodi. Nushaka kuyijyana uyijyane, kuko nta yindi iri hano keretse iyo.”

Dawidi aravuga ati “Nta yihwanye na yo, yimpe.”

11 Uwo munsi Dawidi arahaguruka ajya kwa Akishi umwami w’i Gati, ahungishijwe no gutinya Sawuli.

12 Agezeyo abagaragu ba Akishi baramubaza bati “Uyu si we Dawidi umwami w’igihugu? Ntibamuteyeho n’imbyino bikiranya bati

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi yica inzovu’? ”

13 Nuko Dawidi abika ayo magambo mu mutima we, atinya cyane Akishi umwami w’i Gati.

14 Dawidi aherako yihinduriza imbere yabo, yisarishiriza mu maboko yabo, agaharamba ku nzugi z’irembo, agahoboba inkonda zigatembera mu bwanwa.

15 Nuko Akishi abwira abagaragu be ati “Yemwe, ntimureba ko uyu mugabo yasaze! Mwamunzaniriye iki?

16 Mbese nkennye abasazi mu kugomba kunzanira iki kigabo ngo kinsarire imbere? Iki kigabo cyangerera mu rugo?”

1 Sam 22

Dawidi arahunga, benshi bamusangayo

1 Nuko Dawidi avayo arahunga, arasukira mu buvumo bwa Adulamu. Bukeye bakuru be na bene wabo babyumvise baramanuka bamusangayo.

2 Kandi abari mu makuba bose n’abarimo imyenda bose n’abinubaga bose bateranira aho ari, aba umutware wabo. Nuko abari kumwe na we bari abantu nka magana ane.

3 Bukeye Dawidi avayo ajya i Misipa i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu ati “Ndakwinginze ukundire data na mama bimukire ino, mubane kugeza aho nzamenyera icyo Imana integeka.”

4 Nuko abazanira umwami w’i Mowabu, baturana na we igihe cyose Dawidi yamaze mu buvumo.

5 Bukeye umuhanuzi Gadi abwira Dawidi ati “Wiguma mu buvumo, buvemo ujye mu gihugu cya Yuda.” Nuko Dawidi avayo arasukira mu ishyamba rya Hereti.

Sawuli yica abatambyi b’Uwiteka, abahora gufasha Dawidi

6 Bukeye Sawuli yumva ko Dawidi yabonekanye n’abo bari kumwe. Ubwo Sawuli yari yicaye i Gibeya munsi y’igiti cy’umunyinya i Rama yitwaje icumu, kandi abagaragu be bose bari bahagaze bamukikije.

7 Sawuli abaza abagaragu be bahagaze bamukikije ati “Yemwe mwa Babenyamini mwe, harya mwene Yesayi uwo azaha umuntu wese muri mwe imirima n’inzabibu? Kandi mwese ni ko azabagira abatware b’ibihumbi n’abatware b’amagana,

8 bituma muhuza inama yo kungambanira, ntihagira n’umwe umburira ko umuhungu wanjye yasezeranye na mwene Yesayi? Ubonye ngo habure n’umwe muri mwe umbabarira, ngo amenyeshe ko umuhungu wanjye yangandishirije umugaragu, akancira igico nk’uko agenje none?”

9 Ariko Dowegi Umwedomu yari ahagaze aho mu bagaragu ba Sawuli, asubiza umwami ati “Nabonye mwene Yesayi aza i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitubu.

10 Nuko Ahimeleki amugishiriza Uwiteka inama kandi amuha impamba, amuha n’inkota ya Goliyati Umufilisitiya.”

11 Umwami abyumvise, atumiza Ahimeleki umutambyi mwene Ahitubu n’abo mu rugo rwa se bose, ari bo batambyi b’i Nobu, bose bitaba umwami.

12 Bageza aho Sawuli aravuga ati “Umva mwana wa Ahitubu.”

Na we ati “Karame, Nyagasani.”

13 Sawuli aramubaza ati “Ni iki cyatumye mungira inama wowe na mwene Yesayi, ukamuha imitsima n’inkota, ukamugishiriza Imana inama ngo ampagurukire, ancire igico nk’uko agenje none?”

14 Ahimeleki asubiza umwami ati “Mbese ni nde mu bagaragu bawe bose w’umwiringirwa nka Dawidi umukwe w’umwami, uba mu nama zawe akaba umunyacyubahiro mu rugo rwawe?

15 Mbese ubu ni bwo nkimugishiriza Imana inama? Ntibikambeho! Umwami ye gushyira urubanza ku mugaragu we cyangwa ku rugo rwa data rwose, kuko muri ibyo byose umugaragu wawe nta cyo nari nzi, haba n’agahurihuri kabyo.”

16 Umwami abwira Ahimeleki ati “Ni ukuri Ahimeleki, nta kikubuza gupfana n’abo mu rugo rwa so bose.”

17 Umwami aherako abwira abarinzi bamukikije ati “Nimuhindukire mwice abatambyi b’Uwiteka kuko bafatanye agatoki na Dawidi, kandi bari bazi ko yahunze ntibabimbwire.” Ariko abagaragu b’umwami banga kurambura amaboko ngo bice abatambyi b’Uwiteka.

18 Maze umwami abwira Dowegi ati “Hindukira wice aba batambyi.” Nuko Dowegi Umunyedomu arahindukira arabica. Uwo munsi yica abantu mirongo inani na batanu bambaraga efodi y’igitare.

19 Maze atsindisha inkota i Nobu umudugudu w’abatambyi, abagabo n’abagore, abana b’incuke n’abonka, n’inka n’indogobe n’intama, byose babimarira ku nkota.

20 Ariko umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitubu witwaga Abiyatari, aracika ahungira kuri Dawidi.

21 Nuko Abiyatari abikira Dawidi ko Sawuli yishe abatambyi b’Uwiteka.

22 Dawidi abwira Abiyatari ati “Urya munsi ubwo narebaga Dowegi Umunyedomu, namenye ko atazabura kubibwira Sawuli. Abo mu rugo rwa so bose ni jye bahowe.

23 Gumana nanjye, humura kuko uhiga ubugingo bwanjye ari we uhiga n’ubwawe. Nubana nanjye nta cyo uzaba.”

1 Sam 23

Dawidi atabara i Keyila

1 Bukeye babwira Dawidi bati “Uzi ko Abafilisitiya barwanye i Keyila, bagasahura ingano ku mbuga zabo?”

2 Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?”

Uwiteka asubiza Dawidi ati “Genda utere Abafilisitiya, ukize ab’i Keyila.”

3 Ariko abantu ba Dawidi baramubaza bati “Mbese ubwo tugiriye ubwoba hano i Buyuda, nitugera i Keyila kurwana n’ingabo z’Abafilisitiya, bizacura iki?”

4 Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubiza ati “Haguruka umanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.”

5 Nuko Dawidi ahagurukana n’ingabo ze bajya i Keyila barwana n’Abafilisitiya, banyaga inka zabo, babicamo benshi cyane. Uko ni ko Dawidi yakijije abaturage b’i Keyila.

6 Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi.

Sawuli yenda gufata Dawidi

7 Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi ari i Keyila. Sawuli aravuga ati “Imana yamushyize mu maboko yanjye kuko akingiraniwe imbere, ubwo yinjiye mu mudugudu ukingishwa inzugi n’ibihindizo.”

8 Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zose ngo batabare, batere i Keyila bagote Dawidi n’abantu be.

9 Dawidi amenya ko Sawuli amuhigira, abwira Abiyatari umutambyi ati “Zana hano efodi.”

10 Nuko Dawidi arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, umugaragu wawe numvise ko Sawuli yenda gutera i Keyila no kuyirimbura, babampora.

11 Mbese abo bantu b’i Keyila bazamumpa? Ni koko Sawuli azamanuka nk’uko umugaragu wawe numvise? Uwiteka Mana ya Isirayeli, ndakwinginze bwira umugaragu wawe.”

Uwiteka aramubwira ati “Azamanuka.”

12 Dawidi aherako arabaza ati “Mbese ab’i Keyila bazantangana n’abantu banjye mu maboko ya Sawuli?”

Uwiteka aramusubiza ati “Bazagutanga.”

13 Nuko Dawidi n’abantu be nka magana atandatu barahaguruka, bava i Keyila bajya aho bashoboye hose. Hanyuma babwira Sawuli ko Dawidi yacitse akava i Keyila, arorera gutabara.

Dawidi na Yonatani bongera gusezerana

14 Nuko Dawidi aba mu bihome byo mu butayu, aguma mu gihugu cy’imisozi cyo mu butayu bw’i Zifu. Sawuli akajya amugenza uko bukeye, ariko Imana ntiyamutanga mu maboko ye.

15 Dawidi abonye ko Sawuli yazanywe no gushaka kumwica, yigumira mu ishyamba mu butayu bw’i Zifu.

16 Bukeye Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi mu ishyamba, amukomeza ku Mana.

17 Aramubwira ati “Witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira, kandi uzaba umwami wa Isirayeli. Jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe, kandi data Sawuli na we arabizi.”

18 Bombi baherako basezeranira imbere y’Uwiteka, maze Dawidi yigumira mu ishyamba Yonatani asubira iwe.

19 Bukeye ab’i Zifu bajya kwa Sawuli i Gibeya baravuga bati “Mbese ntuzi ko Dawidi yihishe muri twe, mu bihome byo mu ishyamba rya Hakila mu ruhande rw’ubutayu rw’ikusi?

20 Nuko none Nyagasani, manuka nk’uko umutima wawe ubishaka, kandi ni twe tuzamushyira mu maboko y’umwami.”

21 Sawuli aravuga ati “Uwiteka abahire kuko mumbabariye.

22 Nimugende ndabinginze, mwongere mumenyetse mwitegereze aho aba kandi n’uwamubonye uwo ari we, kuko bambwiye ko agira ubwenge bwinshi.

23 Nuko murebe mwitegereze ubwigobeko bwe bwose, aho yihisha, maze mungarukanire inkuru y’imvaho. Nzaherako njyane namwe, kandi niba ari mu gihugu nzamushakayo mu bihumbi byose by’Abayuda.”

24 Nuko barahaguruka bajya i Zifu, batanga Sawuli kugerayo. Ariko Dawidi n’abantu be bari mu butayu bw’i Mawoni muri Araba, mu ruhande rw’ubutayu rw’ikusi.

25 Bukeye Sawuli n’abantu be barahaguruka bajya kumushaka, ariko Dawidi baramuburira aherako aramanuka, ajya ku rutare mu butayu bw’i Mawoni yigumirayo. Sawuli abyumvise akurikira Dawidi mu butayu bw’i Mawoni.

26 Ahageze anyura mu ibanga rimwe ry’umusozi, Dawidi n’abagaragu be na bo banyura mu rindi. Ariko Dawidi arihuta cyane ngo acike abitewe no gutinya Sawuli, kuko Sawuli n’ingabo ze bari batangatanze Dawidi n’abantu be ngo babafate.

27 Bukeye haza impuruza kuri Sawuli iravuga iti “Ngwino tebuka, Abafilisitiya baguye igihugu gitumo.”

28 Nuko Sawuli arahindukira ntiyaba agikurikiye Dawidi, aherako atera Abafilisitiya. Ni cyo cyatumye aho bahahimba Selahamalekoti.

1 Sam 24

Sawuli akomeza kugenza Dawidi, Dawidi yanga kumwica

1 Nuko Dawidi arahava, arazamuka atura mu bihome bya Enigedi.

2 Bukeye Sawuli atabarutse avuye kwirukana Abafilisitiya, bamubwira ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi.

3 Sawuli aherako ajyana ingabo ibihumbi bitatu zitoranijwe mu Bisirayeli bose, bajya gushaka Dawidi n’abantu be mu bitare by’igandagarizo ry’amasha.

4 Aza atyo agera ku biraro by’intama biri iruhande rw’inzira, kandi hari ubuvumo. Maze Sawuli yinjiramo gutwikīra ibirenge,kandi Dawidi n’abantu be bari mu mwinjiro w’ubwo buvumo.

5 Maze abantu ba Dawidi baramubwira bati “Uyu ni wo munsi Uwiteka yakubwiraga ati ‘Nzakugabiza umwanzi wawe uzamugenze uko ushaka.’ ” Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa Sawuli bucece.

6 Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli.

7 Abwira abantu be ati “Uwiteka andinde kugenza ntya umwami wanjye Uwiteka yimikishije amavuta, ngahangara kumuramburiraho ukuboko kwanjye kandi ari we Uwiteka yimikishije amavuta.”

8 Uko ni ko Dawidi yaburīshije abantu be ayo magambo, ntiyabakundira ko bahagurukira Sawuli.

Nuko Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, aragenda.

9 Hanyuma Dawidi na we arahaguruka ava mu buvumo, ahamagara Sawuli ati “Nyagasani Mwami!” Sawuli akebutse Dawidi arunama yubika amaso, aramuramya.

10 Dawidi aramubaza ati “Ni iki gituma wumvira abantu, bakubwira ngo ‘Dawidi arashaka kukugirira nabi’?

11 Aho ntiwirebeye ko Uwiteka yari agutanze mu maboko yanjye uyu munsi, ubwo wari uri mu buvumo? Ndetse hariho abambwiye kukwica ariko ndakubabarira, ndavuga nti ‘Sindi burambure ukuboko kwanjye kuri databuja, kuko ari we Uwiteka yimikishije amavuta.’

12 Kandi data, dore n’ikinyita cy’umwambaro wawe, ndagifite mu ntoki, ubwo nageshe ikinyita cy’umwambaro wawe sinkwice. Nuko umenye kandi urebe ko nta kibi cyangwa ubugome bindiho, kandi sinagucumuyeho nubwo uhigira ubugingo bwanjye kubukuraho.

13 Uwiteka abe ari we uducira urubanza twembi, kandi abe ari we wakumpora, ariko ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho.

14 Nk’uko umugani w’abakera uvuga ngo ‘Ibibi biva mu babi’, ariko rero ukuboko kwanjye ntikuzagukoraho.

15 Mbese umwami wa Isirayeli ateye nde? Uwo ahiga ni nde? Ni intumbi y’imbwa, n’imbaragasa.

16 Nuko Uwiteka abe umucamanza wacu aducire urubanza, yitegereze amburanire, ankize amaboko yawe.”

17 Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira.

18 Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi.

19 Kandi uyu munsi weruye ineza ungirira kuko utanyishe, naho Uwiteka yantanze mu maboko yawe.

20 Mbese umuntu yabona umwanzi we, yapfa kumureka agacika gusa? Nuko Uwiteka akugororere ibyiza ku byo unkoreye uyu munsi.

21 Kandi rero nzi yuko utazabura kuba umwami, kandi ko ubwami bwa Isirayeli buzakomezwa mu kuboko kwawe.

22 Nuko none ndahira Uwiteka ko utazarimbura urubyaro rwanjye, kandi ko utazasibanganya izina ryanjye mu nzu ya data.”

23 Dawidi aramurahira.

Nuko Sawuli asubira iwe, Dawidi n’abantu be bazamuka bajya mu gihome.

1 Sam 25

1 Bukeye Samweli arapfa, Abisirayeli bose baraterana baramuririra, bamuhamba mu nzu ye i Rama.

Ibya Nabali

Hanyuma Dawidi arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw’i Parani.

2 Hariho umugabo w’i Mawoni kandi ibintu bye byabaga i Karumeli. Yari umutunzi cyane, yari afite intama ibihumbi bitatu n’ihene igihumbi, icyo gihe yakemurizaga ubwoya bw’intama ze i Karumeli.

3 Uwo mugabo yitwaga Nabali, n’umugore we yitwaga Abigayili. Uwo mugore yari umunyabwenge kandi w’uburanga, ariko umugabo we yari umunyamwaga w’inkozi y’ibibi, yari uwo mu muryango wa Kalebu.

4 Dawidi akiri mu ishyamba, yumva ko Nabali akemuza ubwoya bw’intama ze.

5 Bukeye Dawidi atuma abagaragu be b’abasore icumi, arababwira ati “Nimuzamuke mujye i Karumeli, musange Nabali mumundamukirize.

6 Mubwire uwo mukire muti ‘Amahoro abe kuri wowe no ku nzu yawe, no ku byo utunze byose.

7 Ubu numvise ko ufite abantu bakemura, kandi abashumba bawe babanaga natwe nta nabi twabagiriye, nta cyo bajimije igihe cyose babereye i Karumeli,

8 baza abahungu b’iwawe barabikubwira. Aba bahungu bakugirireho umugisha, kuko tuje ku munsi mwiza. Nuko ndakwinginze, ikiva mu maboko yawe cyose abe ari cyo uha abagaragu bawe n’umwana wawe Dawidi.’ ”

9 Abahungu bo kwa Dawidi basohoye aho, babwira Nabali mu kigwi cya Dawidi ubwo butumwa bwose uko bungana, baburangije baraceceka.

10 Nabali asubiza abagaragu ba Dawidi ati “Dawidi ni nde? Kandi mwene Yesayi ni nde? Muri iyi minsi hariho abagaragu benshi bacitse ba shebuja.

11 Mbese nende ku mitsima yanjye no ku mazi yanjye, n’inyama mbagiye abakemuzi banjye mbihe abantu ntazi iyo baturutse?”

12 Nuko abagaragu ba Dawidi barahindukira basubirayo, bagezeyo bamutekerereza uko byagenze byose.

13 Nuko Dawidi abwira abantu be ati “Umuntu wese niyambare inkota ye.” Nuko umuntu wese yambara inkota ye, Dawidi na we yambara iye. Abantu nka magana ane baherako bazamukana na Dawidi abagiye imbere, ariko abandi magana abiri basigara ku bintu.

14 Umwe mu bagaragu ba Nabali abwira Abigayili muka Nabali ati “Umva, Dawidi yatumye intumwa ziva mu butayu kuramutsa databuja, ababonye arabakankamira.

15 Kandi abo bagabo batugiriraga neza cyane, ntibadukoza isoni, ntitwagira icyo tuzimiza igihe cyose twabaniye na bo tukiri mu rugishiro.

16 Batubereye inkike ku manywa na nijoro, igihe cyose twabaniye na bo turagiye intama.

17 Nuko none ubimenye utekereze icyo uri bukore, kuko bamaramaje kugirira nabi databuja n’urugo rwe rwose. Erega umuntu w’ikigoryi nk’uwo nta wagira icyo avugana na we.”

18 Nuko Abigayili agira vuba, yenda amarobe y’imitsima magana abiri n’imvumba ebyiri za vino, n’inyama z’intama eshanu zihiye n’ingero eshanu z’ingano zikaranze, n’amaseri ijana y’inzabibu zumye n’imibumbe magana abiri y’imbuto z’umutini, abihekesha indogobe.

19 Abwira abagaragu be ati “Nimunjye imbere mugende, ndaza mbakurikiye.” Ariko ntiyabibwira umugabo we Nabali.

20 Nuko akiri ku ndogobe amanuka mu muhora w’umusozi, Dawidi n’abantu be bamanuka bateganye, ahura na bo.

21 Kandi Dawidi yari yavuze ati “Ni ukuri narindiye ubusa iby’icyo kigabo byose cyari gifite mu butayu, ntihagira ikintu cyose cyo mu bintu bye kizimira! Namugiriye ibyiza, anyitura ibibi.

22 Niburinda gucya hari umuhungu n’umwe musigiye mu bantu be, Imana izabimpore jyewe Dawidi, ndetse bikabije.”

23 Nuko Abigayili abonye Dawidi ahuta ava ku ndogobe, yikubita hasi imbere ye yubamye.

24 Amugwa ku birenge aravuga ati “Nyagasani, icyo cyaha abe ari jye gihereraho. Ndakwinginze ukundire umuja wawe ngire icyo nkubwira, wumve amagambo y’umuja wawe.

25 Ndakwinginze Nyagasani, we kwita kuri icyo kigoryi Nabali. Uko yitwa ni ko ari, izina ni ryo muntu. Nabalini ryo izina rye kandi ubupfu ni bwo kamere ye. Ariko jyeweho umuja wawe, sindakabona abagaragu bawe watumye Nyagasani.

26 Nuko none Nyagasani, nk’uko Uwiteka ahoraho nawe ukabaho, Uwiteka ni we wakubujije kugibwaho n’urubanza rw’amaraso no kwihorera n’ukwawe kuboko. Icyampa abanzi bawe n’abakwifuriza nabi, Nyagasani, bakaba nka Nabali.

27 None ngiri ituro ry’umuja wawe ngutuye Nyagasani, rihabwe abagaragu bawe bagukurikira.

28 Ndakwinginze, babarira umuja wawe icyo cyaha. Uwiteka ntazabura kukubakira inzu idakuka, kuko Nyagasani urwana intambara z’Uwiteka, kandi nta kibi kizaboneka kuri wowe iminsi yawe yose.

29 Nubwo abantu bahagurukiye kukugenza no gushaka ubugingo bwawe Nyagasani, ariko ubugingo bwawe buzahambiranwa n’Uwiteka Imana yawe mu mutwaro umwe w’ubugingo, kandi ubugingo bw’abanzi bawe azaburekera nk’uburi mu muhumetso.

30 Nuko Uwiteka namara kugusohozaho ibyiza yakuvuzeho byose uko bingana, akakugira umutware wa Isirayeli,

31 ntuzagire umutima ukubabaza Nyagasani, kandi ngo uguhane ko wavushirije amaraso ubusa cyangwa se kuko wihōreye ku bwawe. Nuko Uwiteka namara kukugirira neza Nyagasani, uzibuke umuja wawe.”

32 Dawidi asubiza Abigayili ati “Uwiteka Imana yawe yakohereje guhura nanjye uyu munsi, ishimwe.

33 Ubwenge bwawe bushimwe nawe ushimwe, kuko uyu munsi undinze kugibwaho n’urubanza rw’amaraso, kuba ari jye wihorera ubwanjye.

34 Ni ukuri ndarahira Uwiteka Imana ya Isirayeli ihoraho yambujije kukugirira nabi. Iyaba utatebutse kunsanganira, bwajyaga gucya hadasigaye n’umwe w’umuhungu mu bantu ba Nabali.”

35 Nuko Dawidi yakira ibyo yamutuye aramubwira ati “Izamukire usubire iwawe amahoro. Ngaho ibyo uvuze ndabyumvise, ndakwemereye.”

36 Nuko Abigayili asubira kwa Nabali, asanga yatekesheje iby’ibirori mu nzu ye nk’ibirori by’umwami byose, kandi anejejwe umutima n’uko yasinze cyane. Ni cyo cyatumye atagira icyo amubwira, ari icyoroheje ari n’igikomeye, burinda bucya.

37 Bukeye mu gitondo Nabali asindutse umugore we amutekerereza ibyo, umutima uraraba aba igiti.

38 Hahise iminsi cumi, Uwiteka akubita Nabali arapfa.

39 Bukeye Dawidi yumvise ko Nabali yapfuye aravuga ati “Uwiteka ashimwe wamburaniye ibitutsi Nabali yantukaga, akabuza umugaragu we gukora ikibi. Kandi inabi ya Nabali Uwiteka arayimwituye.”

Hanyuma Dawidi atuma kuri Abigayili kumureshya, ngo amucyure abe umugore we.

40 Abagaragu ba Dawidi bageza i Karumeli, basanga Abigayili baramubwira bati “Dawidi akudutumyeho ngo agucyure ube umugore we.”

41 Nuko arabaduka arunama, yikubita imbere yabo aravuga ati “Dore umuja we, ndi uwo koza ibirenge by’abagaragu ba databuja.”

42 Nuko Abigayili agira n’ingoga arahaguruka, yinagurira ku ndogobe ari kumwe n’abaja batanu bamukurikiye, akurikira intumwa za Dawidi. Nuko aba muka Dawidi.

43 Bukeye Dawidi arongora Ahinowamu w’Umunyayezerēli, bombi baba abagore be.

44 Kandi Sawuli yari yarashyingiye Paliti mwene Layishi w’i Galimu Mikali wa mukobwa we, wari muka Dawidi.

1 Sam 26

Sawuli yongera kugenza Dawidi

1 Bukeye ab’i Zifu bajya i Gibeya kwa Sawuli baravuga bati “Uzi ko Dawidi yihishe ku musozi w’i Hakila uteganye n’ubutayu?”

2 Nuko Sawuli arahaguruka, aramanuka ajya mu butayu bw’i Zifu ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu z’Abisirayeli zatowe, bajya gushakira Dawidi muri ubwo butayu.

3 Bukeye Sawuli agerereza ku musozi w’i Hakila, uteganye n’ubutayu hafi y’inzira. Ariko Dawidi yabaga mu butayu, hanyuma abonye Sawuli aje kumushakira mu butayu

4 aherako atuma abatasi, amenya ko Sawuli aje koko.

5 Dawidi aherako arahaguruka agera aho Sawuli yagerereje, yitegereza aho yibīkiriye ari kumwe na Abuneri mwene Neri umugaba w’ingabo ze. Kandi Sawuli yibīkiriye ahantu hakikije amagare, abantu na bo bagerera bamukikije.

6 Maze Dawidi aterura amagambo, abaza Ahimeleki w’Umuheti na Abishayi mwene Seruya murumuna wa Yowabu ati “Ni nde turi bujyane aho Sawuli agerereje?”

Abishayi aravuga ati “Ni jye turi bujyane.”

7 Nuko Dawidi na Abishayi bagera muri izo ngabo nijoro, basanga Sawuli aho yibīkiriye asinziriye ahakikije amagare, icumu rye rishinze ku musego kandi Abuneri n’ingabo baryamye bamukikije.

8 Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n’ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”

9 Ariko Dawidi abwira Abishayi ati “Reka ntumwice. Mbese ni nde wabasha kubangura ukuboko kwe ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta, ntagibweho n’urubanza?”

10 Dawidi aravuga ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, Uwiteka ni we uzamwiyicira cyangwa igihe cye cyo gutanga kizasohora, cyangwa se azamanuka ajya mu ntambara ayigwemo.

11 Uwiteka andinde ko nabangura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yimikishije amavuta. Ahubwo ndakwinginze, enda icumu rye riri ku musego we n’urunywero rwe rw’amazi, tugende.”

12 Nuko Dawidi ajyana icumu rye n’urunywero rwe rw’amazi, abivana ku musego wa Sawuli barigendera, hatagize umuntu ubabonye cyangwa ubimenye, haba no gukanguka kuko Uwiteka yari yabasinzirije ubuticura.

13 Maze Dawidi afata hakurya yaho, ahagarara mu mpinga y’umusozi uhanye na bo intera ndende.

14 Nuko Dawidi akomēra abantu hamwe na Abuneri mwene Neri ati “Mbega Abuneri ko udakoma!”

Abuneri aramusubiza ati “Uri nde yewe uhamagara umwami?”

15 Dawidi abwira Abuneri ati “Mbese nturi intwari? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja? Muri mwe haje umuntu wo kwica umwami, kandi ari we shobuja.

16 Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwiteka uhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebe icumu ry’umwami n’urunywero rw’amazi, aho byari biri ku musego we.”

17 Sawuli amenya ijwi rya Dawidi arabaza ati “Mbese aho iryo jwi si iryawe, mwana wanjye Dawidi?”

Dawidi aramusubiza ati “Ni iryanjye, Nyagasani Mwami.”

18 Ati “Mbese databuja agenzereza iki umugaragu we? Nakoze iki? Cyangwa se ni cyaha ki kindiho?

19 None ndakwinginze Nyagasani Mwami, umva amagambo y’umugaragu wawe. Niba Uwiteka ari we wakunterereje, niyemere igitambo. Kandi niba ari abantu nibavumirwe imbere y’Uwiteka, kuko ubu banciye ngo ndafatana na gakondo y’Uwiteka, bakavuga ngo ningende nkorere izindi mana.

20 Nuko none we kwemera ko amaraso yanjye agwa hasi aho Uwiteka ataba, kuko umwami wa Isirayeli yazanywe no gushaka imbaragasa, nk’uhiga inkware mu misozi!”

21 Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.”

22 Dawidi aramusubiza ati “Ngiri icumu ryawe Nyagasani, nihagire umugaragu wawe uza aryende.

23 Uwiteka azitura umuntu wese gukiranuka kwe n’umurava we, kuko uyu munsi Uwiteka yari yakunshyize mu maboko, nkanga kurambura ukuboko kwanjye ku muntu Uwiteka yari yimikishije amavuta.

24 Kandi nk’uko ubugingo bwawe bwabaye ubw’icyubahiro cyinshi kuri jye uyu munsi, abe ari ko ubwanjye buba ubw’icyubahiro cyinshi ku Uwiteka, ankize ibyago byose.”

25 Sawuli abwira Dawidi ati “Uragahora uhirwa mwana wanjye Dawidi, uzakora ibikomeye kandi gutsinda uzatsinda.”

Nuko Dawidi arigendera, Sawuli na we asubira iwe.

1 Sam 27

Dawidi ariheba, ahungira mu Bafilisitiya

1 Hanyuma Dawidi yibwira mu mutima we ati “Nta kibuza, hariho umunsi Sawuli azanyica. Nta nama iruta ko ncikira mu gihugu cy’Abafilisitiya, byatuma Sawuli arambirwa kongera kunshakira ku nkiko za Isirayeli zose. Uko ni ko nzamucika nkamukira.”

2 Dawidi aherako ahagurukana n’abantu be magana atandatu bari kumwe, barambuka bajya kwa Akishi mwene Mawoki, umwami w’i Gati.

3 Dawidi n’abantu be baturana na Akishi i Gati, umuntu wese n’abo mu rugo rwe. Dawidi na we n’abagore be bombi, Ahinowamu Umunyayezerēli na Abigayili w’i Karumeli, wari muka Nabali.

4 Bukeye babwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyongera kumushaka ukundi.

Akishi aha Dawidi i Sikulagi kuhatura

5 Dawidi abwira Akishi ati “Niba nkugizeho ubuhake, nibampe igikingi mu mudugudu umwe wo mu yo mu misozi, abe ari ho ntura. Ni iki cyatuma umugaragu wawe nturana nawe ku rurembo?”

6 Nuko uwo munsi Akishi amugerera i Sikulagi. Ni cyo cyatumye i Sikulagi haba ah’abami b’Abayuda bwite na bugingo n’ubu.

7 Kandi iminsi Dawidi yamaze mu gihugu cy’Abafilisitiya, ni umwaka n’amezi ane.

8 Bukeye Dawidi n’ingabo ze barazamuka batera ab’i Geshuri n’Abagiruzi n’Abamaleki, kandi abo ni bo bari abaturage ba kera bo muri icyo gihugu giteganye n’i Shura n’igihugu cya Egiputa.

9 Nuko Dawidi arimbura icyo gihugu ntihagira umugabo cyangwa umugore urokoka, anyaga inka n’intama, n’indogobe n’ingamiya n’imyambaro, maze yatabaruka akajya kwa Akishi.

10 Akishi akajya amubaza ati “Uyu munsi wateye he?” Dawidi ati “Nateye ikusi h’i Buyuda, n’ikusi h’i Yerameli n’ah’Abakeni.”

11 Ariko Dawidi ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n’atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy’Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.”

12 Nuko Akishi yiringira Dawidi akajya avuga ati “Yateye bene wabo Abisirayeli kumuzinukwa, bizatuma aba imbata yanjye iteka ryose.”

1 Sam 28

1 Muri iyo minsi Abafilisitiya bateranya ingabo zabo kujya kurwana n’Abisirayeli. Akishi abwira Dawidi ati “Umenye rwose ko uzatabarana nanjye n’abantu bawe, tukajyana n’ingabo ku rugamba.”

2 Dawidi aramubwira ati “Ni na ho uzamenyera icyo umugaragu wawe nzakora.”

Akishi abwira Dawidi ati “Ni cyo kizatuma nkugira umurinzi w’umutwe wanjye iminsi yose.”

Sawuli ajya gushikisha

3 Ariko Samweli yari yarapfuye, Abisirayeli bose baramuririra bamuhamba mu mudugudu we i Rama. Kandi Sawuli yari yaraciye abahanzweho n’imyuka mibi n’abashitsi muri icyo gihugu.

4 Bukeye Abafilisitiya baraterana, baraza bagerereza i Shunemu. Sawuli na we ateranya Abisirayeli bose, bagerereza i Gilibowa.

5 Sawuli arabutswe ingabo z’Abafilisitiya aratinya, umutima we urakuka cyane.

6 Sawuli aherako agisha Uwiteka inama, Uwiteka ntiyagira icyo amusubiza haba mu nzozi, haba na Urimu, haba n’abahanuzi.

7 Sawuli aherako abwira abagaragu be ati “Nimunshakire umushitsikazi njye kumushikisha.”

Abagaragu be baramusubiza bati “Hariho umushitsikazi kuri Endori.”

8 Nuko Sawuli ariyoberanya yambara indi myambaro, ajyana n’abagabo babiri bajya kuri uwo mushitsikazi nijoro. Maze Sawuli aramubwira ati “Ndakwinginze, nshikishiriza umwuka uguhanzeho unzurire uwo nkubwira.”

9 Uwo mugore aramusubiza ati “Mbese ntuzi icyo Sawuli yakoze, uko yarimbuye abahanzweho n’imyuka mibi n’abashitsi akabaca mu gihugu? Ni iki gitumye utega ubugingo bwanjye umutego kugira ngo unyicishe?”

10 Sawuli amurahira Uwiteka ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho, icyo cyo ntuzagihanirwa.”

11 Uwo mugore aramubaza ati “Nkuzurire nde?”

Na we ati “Nzurira Samweli.”

12 Ariko uwo mugore abonye Samweli, atera hejuru n’ijwi rirenga abaza Sawuli ati “Umbeshyeye iki? Kandi ari wowe Sawuli!”

13 Umwami aramusubiza ati “Humura! Mbwira icyo ubonye.”

Umugore ati “Mbonye imana izamuka iva ikuzimu.”

14 Sawuli aramubaza ati “Arasa ate?”

Na we ati “Ni umusaza uzamutse kandi yiteye igishura.”

Sawuli amenya ko ari Samweli, arunama yubika amaso ye aramuramya.

15 Nuko Samweli abaza Sawuli ati “Ni iki gitumye unkubaganira ukarinda kunzamura?”

Sawuli aramusubiza ati “Nihebye kuko Abafilisitiya bandwanya, kandi Imana ikaba yarantaye itakigira icyo insubiza, ari mu bahanuzi cyangwa mu nzozi. Ni cyo cyatumye nguhamagara ngo unsobanurire icyo nkwiriye gukora.”

16 Samweli aravuga ati “Ubimbarije iki, ubwo Uwiteka yakuretse agahinduka umwanzi wawe?

17 Uwiteka ubwe yagenje nk’uko yabivugiye muri jye, Uwiteka yaguciye ku ngoma ayiha umuturanyi wawe Dawidi,

18 kuko utumviye Uwiteka kandi ntusohoze uburakari bwe bukomeye ku Bamaleki. Ni cyo gitumye Uwiteka ubu ngubu akugenza atyo.

19 Ndetse Uwiteka azaguhāna n’Abisirayeli mu Bafilisitiya, kandi ejo wowe n’abahungu bawe muzansanga. Uwiteka agiye guhāna ingabo za Isirayeli mu Bafilisitiya.”

20 Uwo mwanya Sawuli aherako yikubita hasi indambya yubamye, kuko akuwe umutima cyane n’ibyo Samweli amubwiye, acika intege kuko yari yiriwe ubusa kandi akaburara.

21 Hanyuma uwo mugore asanga Sawuli, abona ko yashobewe cyane aramubwira ati “Dore umuja wawe nakumviye mpara amagara, numvira amagambo umbwiye.

22 None ndakwinginze, nawe wumvire umuja wawe unyemerere ngufungurire, urye kugira ngo nugenda ubone intege.”

23 Aranga ati “Sinshaka kurya.” Ariko abagaragu be n’uwo mugore baramuhata arabumvira, aherako abaduka hasi yicara ku buriri.

24 Kandi uwo mugore yari afite ikimasa kibyibushye kiri mu ruhongore arihuta aracyica, yenda ifu ayivugamo umutsima udasembuwe arawotsa,

25 abihereza Sawuli n’abagaragu be barafungura. Baherako bahaguruka iryo joro, baragenda.