1 Sam 29

Abatware b’Abafilisitiya bivovotera Akishi

1 Abafilisitiya bateraniriza ingabo zabo zose kuri Afeka. Abisirayeli bagerereza i Yezerēli hafi y’isōko yaho.

2 Abatware b’Abafilisitiya bagenda bajyanye amagana n’ibihumbi, kandi Dawidi n’ingabo ze bazana na Akishi babakurikiye.

3 Maze abatware b’Abafilisitiya baravuga bati “Mbese kandi Abaheburayo barakora iki hano?”

Akishi asubiza abatware b’Abafilisitiya ati “Uyu si we Dawidi umugaragu wa Sawuli umwami wa Isirayeli umaranye nanjye iminsi, ndetse n’imyaka? Kandi uhereye igihe yimukiye iwabo akampakwaho, nta cyaha namubonyeho kugeza ubu.”

4 Ariko abatware b’Abafilisitiya baramurakarira baramubwira bati “Subizayo uwo mugabo asubire mu gikingi cye wamukebeye, we kumwemerera kujyana natwe ku rugamba ataduhindukira umugambanyi rucyambikana. Mbese iki kigabo icyacyunga na shebuja ni iki? Si ibihanga by’aba bantu?

5 Mbese uyu si we Dawidi babyinaga bikiranya bati

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi yica inzovu’?”

6 Nuko Akishi ahamagara Dawidi aramubwira ati “Nk’uko Uwiteka ahoraho, wabaye umukiranutsi. Imitabarire n’imitabarukire yawe iyo turi kumwe mu ngabo birantunganira, kuko uhereye igihe wankereje nta cyaha nakubonyeho kugeza ubu, ariko rero abatware ntibagukunze.

7 None isubirireyo ugende amahoro, we kwirirwa urakaza abatware b’Abafilisitiya.”

8 Dawidi abaza Akishi ati “Ariko se nacumuye iki? Uhereye igihe twabaniye kugeza ubu, wambonyeho iki cyambuza gutabara ngo njye kurwanya ababisha b’umwami databuja?”

9 Akishi asubiza Dawidi ati “Ku bwanjye nzi ko untunganiye nka marayika w’Imana, ariko abatware b’Abafilisitiya baravuze ngo ‘Ntari butabarane natwe.’

10 Nuko none uzindukane kare mu gitondo n’abagaragu ba shobuja mwazanye, nimumara kubyuka kare mu gitondo habona muzahereko mugende.”

11 Bukeye Dawidi azindukana kare mu gitondo n’ingabo ze baragenda, basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya. Nuko Abafilisitiya barazamuka batera i Yezerēli.

1 Sam 30

Abamaleki batwika i Sikulagi Dawidi adahari

1 Nuko Dawidi n’ingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu. Basanga Abamaleki bateye igihugu cy’ikusi n’i Sikulagi, batsinze i Sikulagi bahatwitse,

2 banyaze abagore n’abari bari yo bose, abato n’abakuru. Ntibagira uwo bica, ahubwo babanyaze barigendera.

3 Dawidi n’ingabo ze bageze mu mudugudu basanga bawutwitse, kandi abagore n’abahungu babo n’abakobwa babo banyazwe.

4 Dawidi n’abo bari kumwe baherako batera hejuru bararira, barahogora bageza aho batakibasha kurira.

5 Kandi abagore ba Dawidi bombi Ahinowamu w’Umunyayezerēli, na Abigayili wari muka Nabali w’i Karumeli, na bo bari banyazwe.

Dawidi akurikira iminyago, ayifatira mu nzira ayigarura

6 Maze Dawidi arababara cyane, kuko abantu bavugaga nk’abenda kumutera amabuye. Abantu bose bari bafite agahinda, umuntu wese ababajwe n’abana be b’abahungu n’ab’abakobwa, ariko Dawidi yikomereza ku Uwiteka Imana ye.

7 Maze Dawidi abwira Abiyatari umutambyi mwene Ahimeleki ati “Ndakwinginze nzanira efodi hano.” Nuko Abiyatari azanira Dawidi efodi.

8 Dawidi aherako agisha Uwiteka inama ati “Ninkurikira izo ngabo nzazifata?”

Aramusubiza ati “Zikurikire, kuko utazabura kuzifata ukagarura byose.”

9 Nuko Dawidi n’ingabo ze magana atandatu bari kumwe baragenda, bageze ku kagezi Besori abari basigaye inyuma batakara aho.

10 Ariko Dawidi n’ingabo ze magana ane barakomeza, izindi magana abiri zirasigara. Zari zirembye bituma zinanirwa kwambuka akagezi Besori.

11 Hanyuma basanga Umunyegiputa ku gasozi bamuzanira Dawidi, bamuha umutsima ararya, bamuha n’amazi yo kunywa,

12 kandi bamuha n’igice cy’umubumbe w’imbuto z’umutini, n’amaseri abiri y’inzabibu zumye. Amaze kurya asubiza umutima mu nda, kuko yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu atarya atanywa.

13 Dawidi aramubaza ati “Uri umugaragu wa nde? Kandi uturutse he?”

Na we aramusubiza ati “Ndi umuhungu w’Umunyegiputa, umugaragu w’Umwamaleki. Maze iminsi itatu databuja antaye kuko nari ndwaye.

14 Twari twateye igihugu cy’Abakereti cy’ikusi, n’icy’Abayuda n’ikusi mu bwa Kalebu, dutwika i Sikulagi.”

15 Dawidi aramubaza ati “Wanjya imbere ukangeza muri izo ngabo?”

Aramusubiza ati “Ndahira Imana ko utazanyica cyangwa ko utazantanga ukampa databuja, mbone kukugeza muri izo ngabo.”

16 Nuko aramumanukana, basanga bagandaje barya banywa, bishimira iminyago myinshi bakuye mu gihugu cy’Abafilisitiya no mu cy’Abayuda.

17 Dawidi aherako arabica uhereye mu rukerera ukageza ku mugoroba w’undi munsi, ntiharokoka n’umwe keretse abahungu magana ane, binaguriye ku ngamiya zabo bagahunga.

18 Dawidi agarura ibyo Abamaleki bari banyaze byose, atangira abagore be bombi.

19 Ntibagira ikintu babura ari igito ari ikinini, ari abana b’abahungu cyangwa abakobwa, haba na kimwe cyo mu minyago cyangwa ikintu cyose bari banyazwe, Dawidi abigarura byose.

20 Dawidi anyaga amashyo y’inka n’ay’intama zabo zose, bazishorera imbere y’izabo baravuga bati “Uyu ni wo munyago wa Dawidi.”

21 Hanyuma Dawidi agera kuri ba bagabo magana abiri bari barembye bakananirwa kumukurikira, bakabasiga ku kagezi Besori. Bahagurutswa no gusanganira Dawidi n’abo bari kumwe, Dawidi ageze kuri abo bantu arabaramutsa.

22 Maze abantu b’abanyageso mbi bose b’ibigoryi bari bajyanye na Dawidi baravuga bati “Ntitubaha ku minyago twinyagiye kuko batajyanye natwe, keretse umuntu wese twamuha umugore we n’abana be bakabajyana bakagenda.”

23 Ariko Dawidi arababwira ati “Bene data, si ko muri bugenze ibyo Uwiteka yaduhaye, akaturinda, akatugabiza izo ngabo zaduteye.

24 Mbese hari uwakwemera inama yanyu? Umugabane w’uwagiye mu ntambara urahwana n’uw’uwasigaye ku bintu. Nuko baragabana baranganya.”

25 Uhereye uwo munsi arihindura itegeko n’umugenzo mu Bisirayeli na bugingo n’ubu.

26 Dawidi asohoye i Sikulagi yoherereza abatware b’Abayuda b’incuti ze ku minyago, arababwira ati “Ngiyo impano ivuye ku minyago y’abanzi b’Uwiteka.”

27 Abyoherereza ab’i Beteli n’ab’i Ramoti y’ikusi n’ab’i Yatiri,

28 n’aba Aroweri n’ab’i Sifemoti n’aba Eshitemowa,

29 n’ab’i Rakala n’abo mu midugudu y’Abanyeramēli, n’abo mu midugudu y’Abakeni,

30 n’ab’i Horuma n’ab’i Korashani n’aba Ataki,

31 n’ab’i Heburoni n’ab’ahandi hose Dawidi n’abantu be bajyaga babamo.

1 Sam 31

Urupfu rwa Sawuli n’uko yaguye mu ntambara

1 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga ariko bicirwa ku musozi w’i Gilibowa, bagwa aho.

2 Abafilisitiya basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa bene Sawuli.

3 Urugamba rwibasira Sawuli cyane, abarashi bamugeraho bamukura umutima cyane.

4 Sawuli ni ko kubwira umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe uyinsogote, bariya batakebwe bataza kunsogota bakankoza isoni.” Ariko umutwaje intwaro aranga kuko yatinye cyane. Ni cyo cyatumye Sawuli yenda inkota ye, ayishitaho.

5 Umutwaje intwaro abonye ko Sawuli apfuye, na we yishita ku ye nkota bagwa hamwe.

6 Uko ni ko Sawuli yapfuye n’abahungu be batatu, n’umutwaje intwaro n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.

7 Maze abandi Bisirayeli bo hakurya y’ikibaya n’abo hakurya ya Yorodani babonye ko Abisirayeli bahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, basiga imidugudu barahunga Abafilisitiya baraza bayibamo.

8 Bukeye bwaho Abafilisitiya baje gucuza intumbi, basanga Sawuli n’abahungu be batatu baraguye ku musozi Gilibowa.

9 Bamuca igihanga bamucuza intwaro ze, baherako batuma mu gihugu cy’Abafilisitiya gihereranye na ho, ngo bamamaze iyo nkuru mu rusengero rw’ibigirwamana byabo no mu bantu.

10 Intwaro ze bazishyira mu ngoro ya Ashitaroti, intumbi ye bayimanika ku nkike z’amabuye z’umudugudu w’i Betishani.

11 Nuko ab’i Yabeshi y’i Galeyadi bumvise ibyo Abafilisitiya bagiriye Sawuli,

12 ab’intwari bose barahaguruka bagenda ijoro ryose, bamanura intumbi ya Sawuli n’iz’abahungu be ku nkike z’i Betishani, bageze i Yabeshi bazitwikirayo.

13 Hanyuma benda amagufwa yabo bayahamba munsi y’umunyinya w’i Yabeshi, baherako biyiriza ubusa iminsi irindwi.

Ruti 1

Elimeleki na Nawomi basuhukira i Mowabu

1 Mu minsi y’abacamanza inzara yateye mu gihugu. Nuko umugabo w’i Betelehemu y’i Buyuda asuhukira mu gihugu cy’i Mowabu, we n’umugore we n’abahungu be bombi.

2 Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we yitwaga Nawomi, n’abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu y’i Buyuda. Bagera mu gihugu cy’i Mowabu baturayo.

3 Elimeleki umugabo wa Nawomi arapfa, asigirana abahungu be bombi.

4 Barongora Abamowabukazi, umwe yitwaga Orupa, undi yitwaga Rusi, bamarayo imyaka nk’icumi.

5 Maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugore yapfushije umugabo we n’abana be bombi.

Rusi yanga gusiga nyirabukwe

6 Bukeye ahagurukana n’abakazana be kugira ngo ave mu gihugu cy’i Mowabu, asubira iwabo kuko yari yumviye mu gihugu cy’i Mowabu yuko Uwiteka yagendereye ubwoko bwe, akabaha ibyokurya.

7 Ava aho yari ari hamwe n’abakazana be bombi, aboneza inzira isubira mu gihugu cya Yuda.

8 Nawomi abwira abakazana be ati “Nimugende musubire mu mazu ya ba nyoko, Uwiteka abagirire neza nk’uko mwayigiriye ba nyakwigendera nanjye.

9 Uwiteka abahe mwembi kubona uburuhukiro mu mazu y’abagabo banyu.”

Arabasoma, batera hejuru bararira.

10 Baramusubiza bati “Oya, ahubwo tuzasubirana nawe mu bwoko bwanyu.”

11 Nawomi arababwira ati “Bakobwa banjye, nimusubireyo. Ni iki kibashakisha kujyana nanjye? Hari abandi bana mfite mu nda ngo bazabe abagabo banyu?

12 Bakobwa banjye, nimwigendere musubireyo, kuko ndenze urucyuriro. Navuga nti ‘Ndabyiringiye’, ndetse naho nabona umugabo iri joro, nkazabyara abahungu,

13 ibyo byatuma mubarindira kugeza aho bazakurira? Ibyo byatuma mudashaka abagabo? Bye kuba bityo bakobwa banjye, kuko mbababarira cyane. Erega Uwiteka yabanguriye ukuboko kundwanya!”

14 Barongera batera hejuru bararira, Orupa asoma nyirabukwe, Rusi we amubaho akaramata.

15 Nawomi aravuga ati “Dore muka mugabo wanyu asubiye mu bwoko bwabo no ku mana ye, nawe usubireyo ukurikire muka mugabo wanyu.”

16 Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye,

17 aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atari urupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.”

18 Abonye yuko amaramaje kujyana na we, arorera kubimubwira.

19 Nuko bombi barajyana bagerana i Betelehemu. Bagezeyo, abo mu mudugudu bose bahagarikwa imitima na bo, abagore barabazanya bati “Uyu ni Nawomi se?”

20 Arabasubiza ati “Ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara, kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane.

21 Navuye ino nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye. Munyitira iki Nawomiubwo Uwiteka yanshinje, Ishoborabyose yambabaje?”

22 Nuko Nawomi agarukana na Rusi Umumowabukazi umukazana we, baturutse mu gihugu cy’i Mowabu, bagera i Betelehemu batangiye gusarura sayiri.

Ruti 2

Rusi ahumba mu mirima ya Bowazi, amugirira neza

1 Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w’umugabo we, umuntu ukomeye w’umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi.

2 Rusi Umumowabukazi abwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.”

Aramusubiza ati “Genda mukobwa wanjye.”

3 Aragenda ahumba mu mirima akurikiye abasaruzi. Umurima yagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi.

4 Bowazi ava i Betelehemu, araza asuhuza abasaruzi ati “Uwiteka abane namwe.”

Na bo baramusubiza bati “Uwiteka aguhe umugisha.”

5 Maze Bowazi abaza umusaruzi ati “Uyu mukobwa ni uwa nde?”

6 Umusaruzi aramusubiza ati “Ni wa Mumowabukazi wagarukanye na Nawomi avuye mu gihugu cy’i Mowabu,

7 yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y’imiganda.’ Nuko araza, yahereye mu gitondo n’ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.”

8 Maze Bowazi abwira Rusi ati “Urumva mukobwa wanjye? Ntukajye ujya mu murima w’undi kandi ntuve hano, ahubwo ujye uba bugufi bw’abaja banjye.

9 Uhange amaso ku murima basaruramo ubakurikire. Ntiwumvise ko ntegetse abahungu ko batazakwakura? Kandi uko ugize inyota ujye ujya ku bibindi, unywe ku yo abahungu bavomye.”

10 Rusi yikubita hasi yubamye aramubaza ati “Ni iki gitumye nkugiriraho umugisha, ko unyitayeho kandi ndi umunyamahanga?”

11 Bowazi aramusubiza ati “Bansobanuriye neza ibyo wagiriye nyokobukwe byose uhereye aho umugabo wawe yapfiriye, kandi yuko wasize so na nyoko n’igihugu wavukiyemo ukaza mu bwoko utari uzi.

12 Uwiteka akwiture ibyo wakoze, ugororerwe ingororano itagabanije n’Uwiteka Imana y’Abisirayeli, wahungiye munsi y’amababa yayo.”

13 Aramubwira ati “Nkugirireho umugisha Databuja, kuko umaze umubabaro ukabwira umuja wawe neza, nubwo ndahwanye n’umwe mu baja bawe.”

14 Igihe cyo kurya gisohoye Bowazi aramubwira ati “Ngwino urye umutsima, ukoze intore yawe muri vinoisharira.” Yicarana n’abasaruzi, bamuha impeke zikaranze arazirya arahaga, arasigaza.

15 Ahagurutse guhumba, Bowazi ategeka abahungu be ati “Ahumbe no hagati y’imiba ntimumucyahe.

16 Kandi mumusohorere zimwe mu miganda muzisige azihumbe, ntimumuhane.”

17 Nuko ahumba muri uwo murima ageza nimugoroba, ahura izo yahumbye ziba incuro imwe n’umucagate bya sayiri.

18 Arazikorera ajya mu mudugudu. Nyirabukwe abona izo yahumbye, kandi akura mu gikondorero ibyo yashigaje arabimuha.

19 Nyirabukwe aramubaza ati “Wahumbye mu kwa nde uyu munsi? Wakoze he? Hahiriwe uwakwitayeho!”

Asobanurira nyirabukwe nyir’umurima yakorereyemo, aramubwira ati “Nyir’umurima nakozemo uyu munsi yitwa Bowazi.”

20 Nawomi abwira umukazana we ati “Uwo mugabo ahiriwe ku Uwiteka, utarorereye kugirira neza abakiriho na ba nyakwigendera.” Nawomi arongera aramubwira ati “Uwo mugabo ni mwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu.”

21 Rusi Umumowabukazi aramubwira ati “Ni koko yambwiye ati ‘Ujye ugumana n’abahungu banjye ugeze aho bazarangiriza umusaruro wanjye wose.’ ”

22 Nawomi abwira Rusi umukazana we ati “Mukobwa wanjye, ni byiza kujyana n’abaja be, be kugusanga mu murima w’undi.”

23 Nuko akajya aguma bugufi bw’abaja ba Bowazi, akajya ahumba ageza aho barangirije gusarura sayiri n’ingano, kandi abana na nyirabukwe.

Ruti 3

Rusi ajya ku mbuga ya Bowazi, amusaba kumuhungura

1 Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakira uburuhukiro kugira ngo ugubwe neza?

2 Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n’abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho.

3 Nuko wiyuhagire wihezure, wambare umanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa.

4 Kandi naryama witegereze aho aryamye, umwegere worosore ibirenge bye uryame, hanyuma arakubwira icyo uri bukore.”

5 Aramusubiza ati “Ibyo umbwiye byose ndabikora.”

6 Aramanuka ajya ku mbuga, abigenza uko nyirabukwe yamutegetse.

7 Bowazi amaze kurya no kunywa, umutima we unezerewe, ajya kuryama iruhande rw’ikirundo cy’imyaka. Undi aza yomboka, yorosora ibirenge bye araryama.

8 Mu gicuku uwo mugabo arashiguka, areguka abona umugore uryamye ku birenge bye.

9 Aramubaza ati “Uri nde?”

Aramusubiza ati “Ndi umuja wawe Rusi. Worose umuja wawe umwambaro wawe, kuko uri umucunguzi wacu.”

10 Aramusubiza ati “Uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye, ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere, kuko utashatse abasore naho baba abakene cyangwa abatunzi.

11 None mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyo uvuze byose, kuko abanyarukiko bose b’ubwoko bwanjye bazi yuko uri umugore utunganye.

12 Ni ukuri koko ndi umucunguzi wanyu, ariko hariho undi undusha kuba umucunguzi wa bugufi.

13 Rara hano iri joro, kandi mu gitondo nagukorera ibikwiriye umucunguzi, bizaba byiza azabigukorere. Ariko niyanga kubigukorera, ndahiye Uwiteka Uhoraho yuko ubwanjye nzagukorera ibikwiriye umucunguzi, ryama bucye.”

14 Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igihe umuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugore yaje ku mbuga.”

15 Aramubwira ati “Zana umwenda witeye uwufate.” Arawufata amugereraho incuro esheshatu za sayiri, arazimukorera ajya mu mudugudu.

16 Ageze aho nyirabukwe ari aramubaza ati “Mbega ni wowe mukobwa wanjye?”

Rusi amubwira ibyo uwo mugabo yamugiriye byose.

17 Ati “Izi ncuro za sayiri uko ari esheshatu ni we wazimpaye, kuko yambwiye ati ‘Ntiwasubira kuri nyokobukwe ari nta cyo ufite.’ ”

18 Nawomi aramubwira ati “Mukobwa wanjye, iyicarire ugeze aho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugabo atari buruhuke atararangiza ibyo.”

Ruti 4

Wa mucunguzi wundi yanga guhungura Rusi

1 Bowazi ajya mu marembo y’umudugudu yicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.” Arahanyura aricara.

2 Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b’uwo mudugudu arababwira ati “Nimwicare aha.” Baricara.

3 Abwira wa mucunguzi ati “Nawomi yaragarutse, yavuye mu gihugu cy’i Mowabu, none arashaka kugura isambu yari iya mwene wacu Elimeleki.

4 Nashakaga kubikubwira no kukubwira nti ‘Uyigurire imbere y’abicaye hano n’imbere y’abakuru b’ubwoko bwacu.’ Nushaka kuyicungura uyicungure, nutabishaka mbwira mbimenye, kuko ari nta wundi wayicungura utari wowe, nanjye ugukurikiye.”

Aramusubiza ati “Ndayicungura.”

5 Maze Bowazi aramubwira ati “Nugura iyo sambu na Nawomi, ukwiriye no kuyigurana na Rusi Umumowabukazi wari muka nyakwigendera, gucikura nyakwigendera ngo uwo izabe gakondo ye.”

6 Wa mucunguzi aramusubiza ati “Ubwanjye simbasha kuyicungura kugira ngo ntangiza ibyanjye biragwa. Iyendere ubucunguzi bwanjye kuko ntabasha kuyicungura.”

7 Kera uyu ni wo wari umuhango w’Abisirayeli wo gucungura no kugurana kugira ngo byose bikomezwe: umuntu yakweturaga inkweto ye akayiha undi. Uko ni ko Abisirayeli batangaga umugabo w’ibyo.

8 Uwo mucunguzi abwira Bowazi ati “Uyigurire.” Akwetura inkweto.

9 Bowazi abwira abakuru n’abantu bose ati “Mbatanze ho abagabo uyu munsi, yuko nguze ibyari ibya Elimeleki byose, n’ibyari ibya Kiliyoni na Mahaloni, mbiguze na Nawomi.

10 Kandi na Rusi Umumowabukazi wari muka Mahaloni, ndamuguze ngo abe umugore wanjye, kugira ngo ncikure nyakwigendera uwo ngo izabe gakondo ye, izina rya nyakwigendera rye kuzima muri bene wabo no mu marembo y’umudugudu wabo, mbatanze ho abagabo uyu munsi.”

11 Nuko abantu bose bari mu marembo n’abakuru baramusubiza bati “Turi abagabo b’ibyo. Uwo mugore uje mu nzu yawe Uwiteka amuhwanye na Rasheli na Leya, abashinze bombi inzu y’Abisirayeli. Nawe ujye werekana gukomera kwawe muri Efurata, ube ikirangirire i Betelehemu.

12 Icyaduha urubyaro Uwiteka azaguha kuri iyo nkumi rukazahwanya inzu yawe n’iya Perēsi, uwo Tamari yabyariye Yuda.”

Bowazi ahungura Rusi, abyara Obedi sekuru wa Dawidi

13 Nuko Bowazi acyura Rusi aba umugore we, aryamana na we Uwiteka amuha gusama inda, abyara umuhungu.

14 Abagore babwira Nawomi bati “Uwiteka ahimbazwe, utakuretse udafite umucunguzi. Icyaduha akazaba ikirangirire mu Bisirayeli.

15 Kandi azasubiza intege mu bugingo bwawe, azagutunga mu bukecuru bwawe, kuko umukazana wawe ugukunda akakugirira umumaro uruta uwo abahungu barindwi, ari we umubyaye.”

16 Nawomi ajyana uwo mwana amushyira mu gituza cye, aba umurezi we.

17 Abagore b’abaturanyi be bamwita izina bati “Nawomi abyariwe umuhungu.” Bamwita Obedi ari we se wa Yesayi, se wa Dawidi.

18 Uru ni rwo rubyaro rwa Perēsi: Perēsi yabyaye Hesironi,

19 Hesironi yabyaye Ramu, Ramu yabyaye Aminadabu,

20 Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni,

21 Salumoni yabyaye Bowazi, Bowazi yabyaye Obedi,

22 Obedi yabyaye Yesayi, Yesayi yabyaye Dawidi.

Abac 1

Abayuda n’Abasimeyoni banesha umwami w’Abanyakanāni

1 Yosuwa amaze gupfa Abisirayeli babaza Uwiteka bati “Muri twe ni nde uzabanza gutera Abanyakanāni kubarwanya?”

2 Uwiteka aravuga ati “Abayuda ni bo bazabanzayo, dore mbagabije icyo gihugu.”

3 Nuko Abayuda babwira Abasimeyoni bene wabo bati “Nimuze tujyane mu mugabane wacu turwane n’Abanyakanāni, natwe tuzabatabara mu wanyu mugabane.” Nuko Abasimeyoni bajyana na bo.

4 Abayuda barazamuka, Uwiteka atanga Abanyakanāni n’Abaferizi arababagabiza, bicira i Bezeki ingabo zabo inzovu imwe.

5 Basanga Adonibezeki i Bezeki baramurwanya, banesha Abanyakanāni n’Abaferizi.

6 Ariko Adonibezeki arahunga baramukurikira, baramufata bamuca ibikumwe n’amano manini.

7 Adonibezeki aravuga ati “Abami mirongo irindwi baciwe ibikumwe n’amano manini, bajyaga batoragura ibyokurya munsi y’ameza yanjye, uko nabagize ni ko Uwiteka anyituye.” Nuko bamuzana i Yerusalemu, agwayo.

Kalebu ahindūra ibihugu yahawe

8 Maze Abayuda batera i Yerusalemu barahatsinda baharimbuza inkota, batwika uwo mudugudu.

9 Maze Abayuda baramanuka batera Abanyakanāni bo mu gihugu cy’imisozi miremire, n’ab’ikusi n’abo mu bibaya.

10 Kandi barongera batera Abanyakanāni bari batuye i Heburoni (kera i Heburoni hitwaga i Kiriyataruba), maze banesha Sheshayi na Ahimani na Talumayi.

11 Bavayo batera abari batuye i Debira (kera i Debira hitwaga i Kiriyatiseferi).

12 Ariko Kalebu aravuga ati “Uzatera i Kiriyatiseferi akahatsinda, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.”

13 Bukeye Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu arahatsinda, nuko ashyingirwa wa mukobwa.

14 Maze uwo mukobwa yegera umugabo we aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?”

15 Aramusubiza ati “Ubwo wampaye igikingi ikusi, na none ungirire ubuntu umpe n’amasōko y’amazi.” Nuko Kalebu amuha amasōko yo haruguru n’ayo hepfo.

Abisirayeli bakomeza kwirukana ababisha

16 Nuko abana ba wa Mukeni sebukwewa Mose, bazamukana na bene Yuda bavuye mu mudugudu w’imikindo, bajya mu butayu bw’i Buyuda buri ikusi ya Arada, baturanayo n’abaho.

17 Bukeye Abayuda bajyana n’Abasimeyoni bene wabo, banesha Abanyakanāni b’abaturage b’i Sefati, baraharimbura rwose. Kandi uwo mudugudu witwaga Horuma.

18 Maze Abayuda batsinda i Gaza bageza ku rugabano rwaho, na Ashikeloni n’urugabano rwaho, na Ekuroni n’urugabano rwaho.

19 Uwiteka yari kumwe n’Abayuda birukana bene igihugu cy’imisozi miremire, ariko ntibabasha kwirukana abo mu bibaya kuko bari bafite amagare y’ibyuma.

20 Kalebu bamuha i Heburoni nk’uko Mose yari yaravuze, yirukanamo bene Anaki uko ari batatu.

21 Ariko Ababenyamini bo ntibirukanye Abayebusi b’abaturage b’i Yerusalemu, nuko Abayebusi baturana n’Ababenyamini i Yerusalemu na bugingo n’ubu.

22 Ab’umuryango wa Yosefu na bo barazamuka ngo batere i Beteli, Uwiteka yari kumwe na bo.

23 Babanza gutuma abatasi i Beteli (kera uwo mudugudu witwaga Luzi).

24 Abo batasi babonye umuntu wavaga muri uwo mudugudu baramwinginga bati “Twereke irembo ry’uyu mudugudu tuzakugirira neza.”

25 Uwo mugabo abereka irembo ry’umudugudu, nuko Abayosefu barimbuza abo muri uwo mudugudu inkota, ariko wa mugabo n’abo mu rugo rwe bose barabareka.

26 Uwo mugabo aherako ajya mu gihugu cy’Abaheti yubakayo umudugudu awita Luzi, ari ryo zina ryawo na bugingo n’ubu.

27 Abamanase bo ntibirukanye abaturage b’i Betisheyani n’abo mu midugudu yaho, cyangwa ab’i Tānaki n’imidugudu yaho, cyangwa ab’i Dori n’imidugudu yaho, cyangwa aba Ibuleyamu n’imidugudu yaho, cyangwa ab’i Megido n’imidugudu yaho. Nuko abo Banyakanāni bakunda kuguma muri icyo gihugu.

28 Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni amakoro, ntibabirukana rwose.

29 Abefurayimu na bo ntibirukanye Abanyakanāni batuye i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturanaga na bo i Gezeri.

30 Abazebuluni na bo ntibirukanye abaturage b’i Kitironi cyangwa abaturage b’i Nahalali, ariko abo Banyakanāni baturanaga na bo, bagakoreshwa amakoro.

31 Abashēri na bo ntibirukanye abaturage bo kuri Ako cyangwa ab’i Sidoni, cyangwa abo kuri Ahulaba cyangwa abo kuri Akizibu, cyangwa ab’i Heliba cyangwa abo kuri Afika, cyangwa ab’i Rehobu,

32 ahubwo Abashēri baturana n’Abanyakanāni bene icyo gihugu, ntibabirukana.

33 Abanafutali na bo ntibirukanye abaturage b’i Betishemeshi cyangwa ab’i Betanati, ahubwo baturana n’Abanyakanāni bene icyo gihugu, ariko abaturage b’i Betishemeshi n’i Betanati bakoreshwa amakoro.

34 Abamori baherereza Abadani mu gihugu cy’imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka mu kibaya.

35 Kandi Abamori bashakaga gutura ku musozi wa Heresi muri Ayaloni n’i Shālubimu, ariko bene Yosefu babarushije amaboko, babakoresha amakoro.

36 Nuko urugabano rw’Abamori rwaheraga ahaterera hajya muri Akurabimu ku rutare, rukagera mu mpinga.

Abac 2

Marayika w’Uwiteka ahanira abantu i Bokimu

1 Hanyuma marayika w’Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije.

2 Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’ Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukora mutyo?

3 Nanjye ni cyo gituma mvuga nti ‘Sinzabirukana imbere yanyu, ahubwo bazababera nk’amahwa ahanda mu mbavu, kandi imana zabo zizababera umutego.’ ”

4 Marayika w’Uwiteka amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, abantu batera hejuru n’amajwi arenga, bararira.

5 Aho hantu bahita i Bokimu, batambirirayo Uwiteka ibitambo.

Gupfa kw’abo mu gihe cya Yosuwa

6 Nuko Yosuwa arangije gusezerera Abisirayeli, baragenda umuntu wese ajya muri gakondo ye kuyihindūra.

7 Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy’abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.

8 Nuko Yosuwa mwene Nuni umugaragu w’Uwiteka apfa amaze imyaka ijana n’icumi.

9 Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatiheresi mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu, mu ruhande rw’ikasikazi rw’umusozi witwa Gāshi.

10 Hanyuma ab’icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza. Abo bakurikirwa n’ab’ikindi gihe bakura batazi Imana, haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli.

Abisirayeli batandukana n’Imana, irabahana

11 Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka bakorera Bāli.

12 Bimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, bakurikira izindi mana z’abanyamahanga babakikije bakazipfukamira, barakaza Uwiteka.

13 Nuko bimūra Uwiteka bakorera Bāli na Ashitaroti.

14 Maze umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abagabiza abanyazi kubanyaga kandi abahāna mu babisha babo babakikije, bituma batakibasha guhagarara imbere y’ababisha babo.

15 Aho bajyaga hose Uwiteka yabatezaga ibyago nk’uko yababwiye akabarahira, bariheba cyane.

16 Maze Uwiteka ahagurutsa abacamanza, babakiza amaboko y’ababanyagaga.

17 Ariko banga kumvira abacamanza babo, ahubwo bararikira izindi mana bakazipfukamira bakayoba vuba. Bavuye mu ngeso ba sekuruza bagendanaga bumvira amategeko y’Uwiteka, ariko bo ntibagenjeje batyo.

18 Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n’umucamanza wese, akabakiza amaboko y’ababisha babo mu gihe cy’uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n’ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe.

19 Ariko kandi iyo umucamanza yamaraga gupfa, basubiraga inyuma bakarusha ba sekuruza kwiyonona, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazipfukamira. Ntabwo baroreraga imirimo yabo mibi, ahubwo bakīnangira imitima.

20 Nuko umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, akavuga ati “Ubu bwoko bwishe isezerano ryanjye nasezeranye na ba sekuruza, bwanga kunyumvira.

21 Nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo irindi shyanga ryose mu yasigaye Yosuwa amaze gupfa,

22 kugira ngo Abisirayeli mbageragereshe ayo mahanga, ndebe ko bakomeza kugendera mu nzira z’Uwiteka nk’uko ba sekuruza bazigenderagamo, cyangwa ko bakwanga.”

23 Ni cyo cyatumye Uwiteka asigaza ayo mahanga ntayirukane vuba, kandi ntayagabize Yosuwa.

Abac 3

Abisirayeli batangira kwiyanduza mu yandi mahanga

1 Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z’i Kanāni,

2 kugira ngo ab’ibihe by’Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo.

3 Muri ayo mahanga harimo abatware b’intebe batanu b’Abafilisitiya n’Abanyakanāni bose, n’Abasidoni n’Abahivi bo ku musozi wa Lebanoni, uhereye ku musozi Bāliherumoni ukageza mu irasukiro ry’i Hamati.

4 Ariko barekewe kugira ngo bagerageze Abisirayeli, kumenya ko bakwemera kwitondera amategeko Uwiteka yategekesheje ba sekuruza ururimi rwa Mose.

5 Nuko Abisirayeli baturana n’Abanyakanāni n’Abaheti, n’Abamori, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi.

6 Barashyingirana kandi bakorera imana zabo.

Umucamanza Otiniyeli abakiza Abamesopotamiya

7 Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bāli na Asheroti.

8 Ni cyo cyatumye umujinya w’Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abahāna mu maboko ya Kushanirishatayimu umwami w’i Mezopotamiya. Abisirayeli bakorera Kushanirishatayimu uburetwa imyaka munani.

9 Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije.

10 Kandi umwuka w’Uwiteka amuzaho, aba umucamanza w’Abisirayeli. Arahaguruka aratabara, Uwiteka amugabiza Kushanirishatayimu umwami w’i Mezopotamiya, aramunesha.

11 Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumure imyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.

Ehudi abakiza amaboko y’Abamowabu

12 Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka. Uwiteka aha Eguloni umwami w’i Mowabu amaboko yo kurwanya Abisirayeli, kuko bari bakoze ibyangwa n’Uwiteka.

13 Yitabariza Abamori n’Abamaleki, batera Abisirayeli barabanesha, bahindūra umudugudu w’imikindo.

14 Nuko Abisirayeli bakorera Eguloni umwami w’i Mowabu uburetwa imyaka cumi n’umunani.

15 Hanyuma Abisirayeli batakambira Uwiteka, abahagurukiriza umuvunyi Ehudi mwene Gera w’Umubenyamini, utwarira imoso. Bukeye Abisirayeli bamuha indabukirano ngo ajye kurabukira Eguloni, umwami w’i Mowabu.

16 Maze Ehudi yicurishiriza inkota y’amugi abiri ireshya n’umukono umwe, ayambara ku itako ry’iburyo, ayirenzaho imyambaro ye.

17 Agezeyo aha Eguloni umwami w’i Mowabu izo ndabukirano, Eguloni yari umuntu w’igihonjoke.

18 Nuko amaze gutanga indabukirano, asezerera abazizanye.

19 Ariko we ageze mu nganzo z’i Gilugali arakimirana, ageze ibwami abwira umwami ati “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa nakubwira twiherereye.”

Na we ati “Nimuceceke.” Abari kumwe na we bariheza.

20 Nuko Ehudi aramwegera aho yari yicaye wenyine mu nzu irimo amafu, Ehudi aravuga ati “Ngufitiye ubutumwa bw’Imana.” Nuko Eguloni ahaguruka ku ntebe ye.

21 Ehudi arambura ukuboko kw’ibumoso akura inkota ku itako ry’iburyo, ayimutikura ku nda

22 ikirindi kinjirana na yo, ibinure birayirengera ntiyayikuramo, isohokera mu mugongo.

23 Maze Ehudi arasohoka, ageze ku nkomanizo aramukingirana, akingisha inzugi z’iyo nzu urufunguzo.

24 Amaze gusohoka abagaragu b’umwami baraza, basanga inzugi z’iyo nzu zikinze barabazanya bati “Mbese aho ntiyagiye ku nama mu nzu irimo amafu?”

25 Bageza ubwo bakozwe n’isoni adakinguye, bararambirwa. Nuko benda urufunguzo barakingura, basanga umwami wabo arambaraye hasi ari intumbi.

26 Ariko bagitegereje, Ehudi arahunga anyura muri za nganzo arabakira, ajya i Seyira.

27 Ageze mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu, avuza ikondera. Abisirayeli bamanukana na we, bava mu misozi yabo abarangaje imbere.

28 Arababwira ati “Nimunkurikire, kuko Uwiteka abagabije ababisha banyu b’i Mowabu.” Nuko bamanukana na we, bakinga ibyambu bya Yorodani hateganye n’i Mowabu, ntibakundira umuntu wese kwambuka.

29 Muri iryo rwana bica abantu inzovu imwe b’Abamowabu, abakomeye bose b’intwari nta muntu n’umwe warokotse.

30 Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n’Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani.

31 Ehudi akurikirwa na Shamugari mwene Anati, yica Abafilisitiya magana atandatu abicisha igihosho, na we akiza Abisirayeli.