Abac 4

Debora na Baraki batera Sisera umugaba wa Yabini

1 Nuko Ehudi amaze gupfa, Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka.

2 Ni cyo cyatumye Uwiteka abatanga mu maboko ya Yabini umwami w’i Kanāni watwaraga i Hasori, kandi umugaba w’ingabo ze yari Sisera, yari atuye i Harosheti aho abanyamahanga benshi bari batuye.

3 Abisirayeli batakambira Uwiteka, kuko Yabini yari afite amagare y’ibyuma magana urwenda, nuko amara imyaka makumyabiri agirira Abisirayeli nabi cyane.

4 Icyo gihe umucamanza w’Abisirayeli yari Debora umuhanuzikazi, muka Lapidoti.

5 Yari atuye munsi y’igiti cy’umukindo wa Debora, hagati y’i Rama n’i Beteli mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu. Abisirayeli bose bajyaga bamusanga ngo abacire imanza.

6 Nuko atumira Baraki mwene Abinowamu i Kedeshi y’i Nafutali, aramubwira ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli yagutegetse ngo ‘Genda ukoranyirize i Tabora abantu inzovu imwe, abo mu Banafutali n’abo mu Bazebuluni.

7 Nanjye nzagushangisha Sisera umugaba w’ingabo za Yabini ku mugezi Kishoni n’amagare ye n’ingabo ze, nzamukugabiza.’ ”

8 Baraki aramusubiza ati “Nuko nitujyana nzagenda, ariko nutagenda nanjye sinzagenda.”

9 Aramusubiza ati “Ni ukuri tuzajyana, ariko rero nta cyubahiro uzabona muri iryo tabaro uzatabara, kuko Uwiteka agiye gutanga Sisera ngo aneshwe n’umugore.” Debora aherako ahagurukana na Baraki, bajya i Kedeshi.

10 Bukeye Baraki akoranyiriza Abazebuluni n’Abanafutali i Kedeshi, bateranya abantu inzovu imwe bajyana na we, na Debora na we barajyana.

11 Ariko Heberi w’Umukeni yari yitandukanije n’Abakeni. Ni bo bene Hobabu sebukwe wa Mose, yari ashinze ihema rye munsi y’igiti cy’umwela i Sananimu, hateganye n’i Kedeshi.

12 Nuko Sisera amenya yuko Baraki mwene Abinowamu azamutse, agiye ku musozi w’i Tabora.

13 Maze Sisera ateranya amagare ye yose y’ibyuma magana urwenda n’ingabo zose zari kumwe na we, bava i Harosheti h’abanyamahanga bajya ku mugezi Kishoni.

14 Debora abwira Baraki ati “Haguruka, kuko uyu munsi ari wo Uwiteka akugabijeho Sisera. Mbese Uwiteka si we ukugiye imbere?”

Nuko Baraki aramanuka n’ingabo ze uko ari inzovu imwe, bava ku musozi w’i Tabora abarangaje imbere.

15 Uwiteka atatanyiriza imbere ya Baraki Sisera n’amagare ye yose, n’ingabo ze zose abaneshesha inkota. Sisera ahubuka mu igare rye, arahunga agenza ibirenge.

16 Baraki aherako akurikira ayo magare n’ingabo ze abageza i Harosheti h’abanyamahanga, ingabo za Sisera zose zishirira ku nkota, ntiharokoka umuntu n’umwe.

17 Ariko Sisera arahunga, agenza ibirenge agera ku ihema rya Yayeli muka Heberi w’Umukeni, kuko Yabini umwami w’i Hasori n’umuryango wa Heberi Umukeni bari bafitanye amahoro.

18 Yayeli arasohoka asanganira Sisera aramubwira ati “Gana hano mutware, winjire iwanjye ntutinye.” Nuko arahindukira yinjira mu ihema rye, amworosa uburengiti.

19 Sisera aramubwira ati “Ndakwinginze mpa utuzi two kunywa, kuko nguye umwuma.” Yayeli apfundura icyansi cy’amata, arayamuhereza, aranywa, maze aramworosa.

20 Sisera aramubwira ati “Wihagararire mu muryango w’ihema, nihagira umuntu uza akakubaza ati ‘Mbese hari umuntu ugeze aha?’ Umusubize uti ‘Reka da.’ ”

21 Yayeli muka Heberi yenda urubambo rw’ihema n’inyundo, aza yomboka amukubita urubambo muri nyiramivumbi rutunguka hasi, kuko yari mu iroro ryinshi arushye cyane, nuko araca.

22 Ariko Baraki yari agikurikiranye Sisera, Yayeli arasohoka aramusanganira aramubwira ati “Ngwino nkwereke uwo ushaka.” Binjirana iwe, asanga Sisera agaramye yapfuye, urubambo rukimuraramyemo.

23 Uwo munsi Uwiteka acogoza Yabini umwami w’i Kanāni imbere y’Abisirayeli.

24 Nuko Abisirayeli bariyongeranya bagira amaboko, banesha Yabini umwami w’i Kanāni kugeza ubwo bamurimbuye rwose.

Abac 5

Indirimbo ya Debora

1 Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati

2 “Abagaba barangaje imbere y’Abisirayeli,

Kandi abantu bitanze babikunze,

Nimubishimire Uwiteka.

3 Nimwumve mwa bami mwe,

Mutege amatwi namwe batware.

Ngiye kuririmbira Uwiteka,

Ndaririmba ishimwe ry’Uwiteka Imana ya Isirayeli.

4 Uwiteka ubwo wavaga i Seyiri,

Ugaturuka mu gihugu cya Edomu,

Isi yahinze umushitsi, ijuru rirareta,

N’ibicu bitonyanga amazi.

5 “Imisozi itengagurikira imbere y’Uwiteka,

Na Sinayi na yo, imbere y’Uwiteka Imana ya Isirayeli.

6 “Mu gihe cya Shamugari mwene Anati,

No mu gihe cya Yayeli,

Ibihogere byarimo ubusa,

Abagenzi bagendaga basesera mu tuyira tw’uruboko.

7 Abatware b’Abisirayeli bari baracitse intege,

Kugeza ubwo njyewe Debora nahagurutse,

Mpaguruka ndi umubyeyi w’Abisirayeli.

8 Bishakira imana nshya,

Intambara ziherako zugariza amarembo yabo.

Nta ngabo habe n’icumu byari bikiboneka,

Mu ngabo inzovu enye z’Abisirayeli.

9 Umutima wanjye wishimire abatware b’Abisirayeli,

Wishimire n’abantu bitanze babikunze,

Nimuhimbaze Uwiteka!

10 Mwa bahetswe n’indogobe z’imyeru, mwe,

Namwe abicariye ibisuna byiza cyane,

Namwe abagenzi uko mugenda mu nzira, nimuririmbe.

11 Kure y’induru z’abarasana, aho bavoma amazi,

Abe ari ho bazajya bavugira ibyo gukiranuka by’Uwiteka,

N’ibyo gukiranuka ko ku ngoma ye muri Isirayeli.

Nuko abantu b’Uwiteka bamanukana amahoro mu marembo.

12 Kanguka, kanguka Debora!

Kanguka, kanguka himba indirimbo!

Haguruka Baraki mwene Abinowamu,

Ujyane abanyagano abari bakujyanye uri imbohe.

13 Abasigaye mu banyacyubahiro,

N’abo muri rubanda baramanuka,

Uwiteka amanurwa no kuntabara abakomeye.

14 Abefurayimu bari bashinze imizi muri Amalekibaraza,

Bakurikirwa n’ingabo z’Ababenyamini hagati muri bo,

Mu ba Makiri habonekamo abagaba,

Kandi mu Bazebuluni havamo abajyana inkoni y’umutware w’ingabo.

15 Abatware b’intebe ba Isakari bari kumwe na Debora,

Abandi ba Isakari bakurikira Baraki,

Birukira mu gikombe bamusibaniraho,

Ku migezi ya Rubeni bahagira inama zikomeye.

16 Icyakwicaje mu mikumbi y’intama,

Gupfa kumva imyirongi y’abungeri ni iki?

Ku migezi ya Rubeni ni ho bibūranyirije cyane,

17 N’Abanyagaleyadi bigumiye hakurya ya Yorodani.

Ni iki cyatumye Abadani basigara mu mato?

Abashēri na bo biyicariye mu mwaro,

Bigumira mu bigobe by’inyanja.

18 Abazebuluni ni abantu bahaze amagara yabo,

Ntibatinye gupfa.

N’Abanafutali ni uko,

bitanze mu rugamba rubahanamiye.

19 “Abami baraza bararwana,

Abami b’i Kanāni barwanira i Tānaki ku migezi y’i Megido,

Ariko nta kintu cy’urwunguko babonye.

20 Ijuru riratabara,

Inyenyeri mu ngendo zazo zirwana na Sisera.

21 Umugezi Kishoni urabatembana rwose,

Wa mugezi wa kera witwa Kishoni.

Wa bugingo bwanjye we, wasiribanze abakomeye!

22 Nuko amafarashi atabaguza yambuka,

Asimbukana imbaraga, ahama.

23 ‘Nimuvume Merozi’, ni ko marayika w’Uwiteka yavuze.

‘Muvume abaturage baho cyane,

Kuko batatabaye Uwiteka,

Ntibatabaranye n’Uwiteka kurwanya abakomeye.’

24 “Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore,

Yayeli uwo ni we muka Heberi w’Umukeni,

Kuruta abandi bagore baba mu mahema.

25 Yamusabye amazi amuha amata,

Amuzanira ikivuguto mu njome ya gipfura.

26 Arambura ukuboko asingira urubambo,

Arambura n’ukw’iburyo asingira inyundo y’abakozi,

Arukubita Sisera arushimangira mu mutwe,

Rutobora muri nyiramivumbi.

27 Aripfunya yikubita hasi agaramye,

Nuko amugwa ku birenge,

Aho yaguye ni ho yapfiriye.

28 “Nyina wa Sisera ahanga amaso mu idirishya,

Ahanga amaso mu idirishya arira,

Ati ‘Ni iki cyatumye igare rye ritinda kuza?

Inziga z’amagare ye zitindishijwe n’iki?’

29 Abanyabwenge bo mu baja be b’icyubahiro baramusubiza,

Nk’uko na we yibwiraga,

30 Bati ‘Ahari babonye iminyago ni yo bakigabana,

Umugabo wese aragabana umukobwa cyangwa abakobwa babiri.

Sisera aragabana umunyago w’imyenda y’amabara,

Imyenda y’amabara idaraje,

Idarajwe amabara impande zombi,

Yo kukwambika mu ijosi.’

31 “Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo,

Ariko abagukunda babe nk’izuba rirashe ritangaje.”

Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine.

Abac 6

Abisirayeli baneshwa n’Abamidiyani, Uwiteka ababwira impamvu

1 Abisirayeli bakora ibyangwa n’Uwiteka, Uwiteka abahāna mu maboko y’Abamidiyani imyaka irindwi.

2 Nuko Abamidiyani banesha Abisirayeli, batera Abisirayeli gushaka aho kwihisha mu bihanamanga byo mu misozi no mu mavumo no mu bihome.

3 Kandi Abisirayeli barangizaga kubiba, Abamidiyani bakazamukana n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba bakabatera,

4 bakagandikayo bagasiribanga imyaka yabo ukageza i Gaza, ntibabasigire na ruminja naho yaba intama cyangwa inka cyangwa indogobe mu Bisirayeli.

5 Bazamukanaga n’amatungo yabo n’amahema yabo basa n’amarumbo y’inzige, ubwabo n’ingamiya zabo ntibyagiraga umubare, bazanwaga no kurimbura icyo gihugu.

6 Nuko Abisirayeli bariheba cyane ku bw’Abamidiyani, baherako batakambira Uwiteka.

7 Icyo gihe Abisirayeli batakambiye Uwiteka ku bw’Abamidiyani,

8 Uwiteka abatumaho umuhanuzi arababwira ati “Uwiteka Imana y’Abisirayeli ivuze iti ‘Nabakuye muri Egiputa no mu nzu y’uburetwa,

9 nuko mbakiza amaboko y’Abanyegiputa n’amaboko y’ababarenganyaga bose mbirukana imbere yanyu, mbaha igihugu cyabo.

10 Ndababwira nti: Ndi Uwiteka Imana yanyu, mwe kubaha imana z’Abamori bene iki gihugu murimo, ariko mwanga kunyumvira.’ ”

Imana itoranya Gideyoni kuba umukiza w’Abisirayeli

11 Nuko marayika w’Uwiteka araza yicara munsi y’igiti cy’umwela, cyari muri Ofura kwa Yowasi w’Umwabiyezeri. Umuhungu we Gideyoni yasekuraga ingano mu muvure bengeramo vino, ngo azihishe Abamidiyani.

12 Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.”

13 Gideyoni aramusubiza ati “Mutware, niba Uwiteka ari kumwe natwe ni iki gituma ibyo byose bitubaho? N’imirimo ye yose itangaza iri he, iyo ba sogokuruza batubwiye ngo ‘Uwiteka ni we wadukuye muri Egiputa?’ Ariko noneho Uwiteka yaradutaye, yatugabije Abamidiyani.”

14 Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati “Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y’Abamidiyani. Si jye ugutumye?”

15 Gideyoni aramusubiza ati “Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.”

16 Uwiteka aramubwira ati “Ni ukuri nzabana nawe, kandi uzanesha Abamidiyani nk’unesha umuntu umwe.”

17 Gideyoni aramusubiza ati “Niba mpiriwe mu maso yawe, nyereka ikimenyetso kimpamiriza ko ari wowe tuvuganye.”

18 Gideyoni arongera aravuga ati “Ndakwinginze ntuve aha, kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye ituro nkarishyira imbere yawe.”

Marayika aramusubiza ati “Ndaguma aha kugeza aho uri bugarukire.”

19 Gideyoni ajya iwe abaga umwana w’ihene, akora n’udutsima tudasembuye twa efa y’ifu. Inyama azishyira mu cyibo, umufa wazo awusuka mu rwabya, abimusangisha munsi y’igiti cy’umwela aramuhereza.

20 Maze marayika w’Imana aramubwira ati “Enda iyi nyama n’utwo dutsima ubishyire hejuru y’iki gitare, usukeho n’umufa wazo.” Nuko abigenza atyo.

21 Nyuma marayika w’Uwiteka atunga ipfundo ry’inkoni yari yitwaje, arikoza ku nyama n’utwo dutsima. Uwo mwanya umuriro uva mu gitare, utwika izo nyama n’utwo dutsima. Nuko marayika w’Uwiteka aramubura, ntiyongera kuboneka imbere ye.

22 Maze Gideyoni amenye ko ari marayika w’Uwiteka aravuga ati “Ni ishyano Mwami Imana, kuko mbonye mu maso ha marayika w’Uwiteka, turebanye.”

23 Nuko Uwiteka aramubwira ati “Humura, witinya ntupfa.”

24 Gideyoni aherako yubakira Uwiteka igicaniro aho ngaho akita Yehovashalomu, kiracyari ku musozi Ofura w’Abiyezeri na bugingo n’ubu.

Gideyoni asenya igicaniro cya Bāli

25 Nuko ijoro ry’uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Enda impfizi ya so ntoya, wende n’indi ya kabiri imaze imyaka irindwi, maze usandaze igicaniro so yubakiye Bāli, uteme Asherairi hafi yacyo,

26 maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme.”

27 Nuko Gideyoni ajyana abagabo icumi bo mu bagaragu be, abigenza nk’uko Uwiteka yamutegetse. Ariko yabikoze nijoro ntiyatinyutse kubikora ku manywa, kuko yatinyaga abo mu muryango wa se n’abatuye muri uwo mudugudu.

28 Bukeye bwaho abo muri uwo mudugudu babyutse mu gitondo kare, basanga igicaniro cya Bāli gisandaye na Ashera yari hafi yacyo yaguye, n’impfizi ya kabiri yatambwe hejuru y’igicaniro cyubatswe muri iryo joro.

29 Barabazanya bati “Ni nde wakoze ibi?” Barabibaririza bamenya ko ari Gideyoni mwene Yowasi wabikoze.

30 Nuko abo muri uwo mudugudu babwira Yowasi bati “Sohora umuhungu wawe apfe kuko yasandaje igicaniro cya Bāli, agatema Ashera yari hafi yacyo.”

31 Yowasi asubiza abamuhagurukiye bose ati “Murashaka kuburanira Bāli, cyangwa murashaka kumukiza?” Ati “Ushaka kumuburanira bamwice hakiri kare. Niba ari imana niyiburanire kuko basandaje igicaniro cyayo.”

32 Ni cyo cyatumye uwo munsi Yowasi yita Gideyoni Yerubāli avuga ati “Bāli nimurege” kuko yasandaje igicaniro cyayo.

Gideyoni asaba umuhamya, ngo amenye ko ari we Imana itoranyije gukiza Abisirayeli

33 Abamidiyani bose n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba bateranira hamwe, barambuka bagandika mu kibaya cy’i Yezerēli.

34 Imana iha Gideyoni ku mwuka wayo aherako avuza ikondera, Ababiyezeri bateranyirizwa aho ari.

35 Atuma impuruza mu gihugu cya Manase cyose na bo bateranira aho ari, atuma izindi mu Bashēri no mu Bazebuluni no mu Banafutali, barazamuka ngo bahure.

36 Gideyoni abwira Imana ati “Niba uzakirisha Abisirayeli ukuboko kwanjye nk’uko wavuze,

37 dore ngiye kurambika ubwoya bw’intama ku mbuga. Ninsanga ikime gitonze ku bwoya gusa ahandi hose habukikije humye, nzamenyeraho yuko ushaka gukirisha Abisirayeli ukuboko kwanjye nk’uko wavuze.”

38 Nuko biba bityo. Gideyoni azindutse mu gitondo kare asanga bwanese, arabukamura avanamo amazi y’ikime yuzura imbehe.

39 Gideyoni arongera abwira Imana ati “Ntundakarire mvuge rimwe gusa: ndakwinginze nongere ngeragereshe ubu bwoya. Noneho ubutaka bwose buneteshwe n’ikime, ariko ubwoya abe ari bwo busigara bwumye.”

40 Nuko Imana ibigenza ityo muri iryo joro ubwoya bwonyine burakakara, ubutaka bwose buratota.

Abac 7

Gideyoni anesha ingabo z’Abamidiyani

1 Yerubāli ari we Gideyoni n’abantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isōko ya Harodi, kandi ingando z’Abamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye n’umusozi More.

2 Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisirayeli batanyirariraho bati ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije.’

3 None genda ujye imbere y’ingabo urangurure uti ‘Utinya wese muri mwe agahinda umushyitsi, nave ku musozi Galeyadi atahe.’ ” Nuko abantu inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri barataha, hasigara inzovu imwe.

4 Uwiteka aherako abwira Gideyoni ati “Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndi bukubwire ko ari we mujyana abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti ‘Ntimujyane’, ntagende.”

5 Nuko amanukana n’abo bantu bajya ku mugezi. Uwiteka abwira Gideyoni ati “Umuntu wese uri bujabagize amazi ururimi nk’imbwa umushyire ukwe, kandi uri bunywe apfukamye umushyire ukwe.”

6 Umubare w’abanywesheje amashyi uba magana atatu, ariko abandi bose banyoye bapfukamye.

7 Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu magana atatu banywesheje amashyi ni bo nzabakirisha, kuko nkugabije Abamidiyani. Nuko abandi bose nibasubire iwabo.”

8 Abo magana atatu benda impamba za bagenzi babo n’amakondera, maze Gideyoni yohereza Abisirayeli bandi bose mu mahema yabo, ariko we asigarana n’abo magana atatu. Kandi urugerero rw’Abamidiyani rwari hepfo ye mu kibaya.

Imana igira Gideyoni inama yuko bazarwana

9 Ijoro ry’uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Haguruka, umanuke ujye mu rugerero rwabo kuko mbakugabije.

10 Kandi niba utinya kumanuka, jyana n’umugaragu wawe Pura muri urwo rugerero,

11 mwumve ibyo bavuga uhereko ugire imbaraga. Nuko manuka ujye mu rugerero.” Amanukana n’umugaragu we Pura bagera mu ngabo za mbere zari zirinze urugerero.

12 Abamidiyani n’Abamaleki n’ab’iburasirazuba, bari bararaye mu kibaya basa n’irumbo ry’inzige, n’ingamiya zabo zitabarika bingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja.

13 Nuko Gideyoni agezeyo yumva umuntu arotorera mugenzi we ati “Umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu rugerero rw’Abamidiyani ryikubita ku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye.”

14 Mugenzi we aramusubiza ati “Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani n’ingabo zabo zose.”

15 Nuko Gideyoni yumvise izo nzozi n’uko zisobanuwe ashima Imana, asubira mu ngando z’Abisirayeli arababwira ati “Nimuhaguruke kuko ingabo z’Abamidiyani Uwiteka yazitugabije.”

16 Nuko abo bagabo uko ari magana atatu abagabanyamo imitwe itatu, umuntu wese amuha ikondera n’ikibindi kirimo ubusa, bashyiramo urumuri.

17 Arababwira ati “Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere munyitegererezeho, ibyo mubona ngira abe ari ko mugira namwe.

18 Nuko nimvuza ikondera n’abo turi kumwe, namwe muhereko muvuze amakondera mu mpande zose z’urugerero, muvuge muti ‘Ku bw’Uwiteka na Gideyoni.’ ”

Abamidiyani batatana

19 Nuko Gideyoni n’abantu ijana bari kumwe bagera mu ngabo za mbere mu kavamashyiga, bari bagejeje igihe abarinzi bahinda abandi, baherako bavuza amakondera, bamenagura ibibindi bari bafite mu ntoki.

20 Nuko iyo mitwe itatu ivugiriza icyarimwe amakondera, bamenagura ibibindi, bazunguza imuri n’ukuboko kw’imoso bafashe amakondera mu kuboko kw’iburyo, bayavuza barangurura bati “Inkota y’Uwiteka na Gideyoni.”

21 Umuntu wese ahagarara aho ageze bakubye urugerero rw’Abamidiyani, ingabo zabo zose zicikamo igikuba, ziravurungana zirahunga.

22 Nuko abo bantu magana atatu bakomeza kuvuza amakondera. Uwiteka atera Abamidiyani gusubiranamo bicanya inkota, nuko ingabo zisigaye zirahunga zigera i Betishita ku nzira ijya i Zerera, no mu rugabano rwa Abeli Mehola hateganye n’i Tabati.

23 Abisirayeli bo mu Bunafutali n’abo mu Bwasheri n’abo mu Bumanase bose, bateranira hamwe bakurikira Abamidiyani.

24 Kandi Gideyoni atuma impuruza mu gihugu cyose cy’imisozi ya Efurayimu kubabwira ngo bamanuke batere Abamidiyani, babatangirire ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara. Nuko Abefurayimu bose baraterana, babategera ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara.

25 Bafata abatware babiri b’Abamidiyani, Orebu na Zēbu. Orebu bamwicira ku gitare cya Orebu, Zēbu bamwicira mu rwengero rwa vino rwa Zēbu, bakurikira Abamidiyani, maze bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n’icya Zēbu hakurya ya Yorodani.

Abac 8

Abefurayimu batonganya Gideyoni, abasubizanya ineza

1 Abefurayimu baramubaza bati “Ni iki cyatumye utaduhuruza ugiye kurwana n’Abamidiyani? Waduketse iki?” Baramutonganya cyane.

2 Na we arababaza ati “Nakoze iki gihwanye n’ibyanyu? Mbese impumbano z’imizabibu y’Abefurayimu ntizirusha umwengo wose w’Ababiyezeri kuryoha?

3 Kandi abatware b’i Midiyani Orebu na Zēbu, Uwiteka yarababagabije. Mbese mbarushije iki mu byo mwakoze?” Amaze kuvuga atyo, umujinya bari bamufitiye uracogora.

4 Nuko Gideyoni ageze kuri Yorodani, yambukana n’ingabo ze magana atatu zari kumwe na we baguye isari, ariko rero bakomeza gukurikirana Abamidiyani.

5 Ageze i Sukoti abwira abaho ati “Ndabinginze mumfunguririre abantu twazanye kuko baguye isari, kandi turacyakurikiranye abami b’i Midiyani, Zeba na Salumuna.”

6 Abatware b’i Sukoti baramusubiza bati “Mbese Zeba na Salumuna ubwo urabafite tukabona gufungurira ingabo zawe?”

7 Gideyoni aravuga ati “Uwiteka namara kungabiza Zeba na Salumuna, nzaza ntanyagurishe imibiri yanyu amahwa yo mu ishyamba n’imifatangwe.”

8 Maze Gideyoni avayo ajya i Penuweli, n’abaho ababwira bene ibyo, na bo bamusubiza nk’uko ab’i Sukoti bamushubije.

9 Nuko abwira ab’i Penuweli ati “Ningaruka amahoro, nzamenagura uyu munara.”

Gideyoni yica Zeba na Salumuna

10 Kandi Zeba na Salumuna bari i Karikori n’ingabo zabo zacitse ku icumu zo mu ngabo zose z’ab’iburasirazuba, bose bari abantu nk’inzovu imwe n’ibihumbi bitanu, kuko abaguye ku rugamba bose bitwaje inkota bari agahumbi n’inzovu ebyiri.

11 Maze Gideyoni azamukana mu nzira ijya mu banyamahema iburasirazuba bw’i Noba n’i Yogibeha, anesha izo ngabo kuko zari zīraye.

12 Nuko Zeba na Salumuna barahunga ariko arabakurikirana, afata abo bami b’i Midiyani Zeba na Salumuna, atatanya ingabo zabo zose.

13 Gideyoni mwene Yowasi agarukira ku musozi w’i Heresi aratabaruka.

14 Ahura n’umusore wo mu b’i Sukoti, aramufata amubaza iby’iwabo, na we amwandikira amazina y’abatware b’i Sukoti n’ibisonga byaho, bose baba mirongo irindwi na barindwi.

15 Ageze mu b’i Sukoti arababwira ati “Nimurebe Zeba na Salumuna mwari mukinca umugani ngo ‘Mbese Zeba na Salumuna ubwo urabafite tukabona gufungurira abantu bawe barushye?’ ”

16 Nuko ajyana abatware bo muri uwo mudugudu, aca amahwa yo mu ishyamba n’imifatangwe, abizitagurisha ab’i Sukoti.

17 Maze asenya wa munara w’i Penuweli, yica abantu bo muri uwo mudugudu.

18 Aherako abaza Zeba na Salumuna ati “Mbese abantu mwiciye i Tabora basaga bate?”

Baramusubiza bati “Basaga nawe. Umuntu wese muri bo yasaga n’umwana w’umwami.”

19 Arababwira ati “Bari abavandimwe, ndetse ni bene mama. Mbarahiye Uwiteka uhoraho, iyaba mwarabakijije sinajyaga kubica.”

20 Nuko abwira imfura ye Yeteri ati “Haguruka ubice.” Ariko uwo musore atinya gukura inkota ye kuko yari akiri muto.

21 Nuko Zeba na Salumuna baravuga bati “Haguruka utwiyicire ubwawe, kuko uko umuntu ari, ari ko imbaraga ze zingana.” Gideyoni aherako arahaguruka yica Zeba na Salumuna, yambura ingamiya zabo ibirezi byari ku majosi yazo.

Gideyoni yanga kwimikwa

22 Maze Abisirayeli babwira Gideyoni bati “Noneho udutegeke wowe ubwawe, uzaturage umwana wawe n’umwuzukuru kuko wadukijije Abamidiyani.”

23 Gideyoni arabasubiza ati “Sinemeye kubategeka, n’umuhungu wanjye ntabwo azabategeka, ahubwo Uwiteka ni we uzabategeka.”

24 Maze arababwira ati “Hariho icyo mbasaba: umuntu wese muri mwe ampe impeta zo ku matwi z’iminyago mwazanye.” (Abamidiyani bambaraga impeta z’izahabu ku matwi yabo, kuko bari Abishimayeli).

25 Baramusubiza bati “Turaziguhera ineza.” Nuko basasa umwenda bazirundaho, umuntu wese azanye impeta zo ku matwi z’iminyago.

26 Kandi kuremera ku izo mpeta z’izahabu yabasabye kwari shekeli igihumbi na magana arindwi z’izahabu, udashyizeho ibirezi n’imishunzi n’imyambaro y’imihengeri abami b’i Midiyani bambaraga, kandi udashyizeho imisibo yo ku majosi y’ingamiya zabo.

27 Maze Gideyoni abikoresha umwambaro witwa efodi, awushyira mu mudugudu we witwa Ofura. Nuko Abisirayeli bose bakajya baza kuwuramya bakawurarikira, ubera Gideyoni umutego n’abo mu nzu ye.

28 Hanyuma Abamidiyani bacogozwa n’Abisirayeli, ntibongera kubyutsa umutwe. Mu gihe cya Gideyoni igihugu gihabwa ihumure, kimara imyaka mirongo ine.

29 Yerubāli mwene Yowasi arataha, aguma iwe.

30 Gideyoni uwo abyara abahungu mirongo irindwi, kuko yari afite abagore benshi.

31 Kandi yari afite inshoreke i Shekemu, na yo ayibyaraho umwana w’umuhungu amwita Abimeleki.

32 Maze Gideyoni mwene Yowasi apfa ageze mu za bukuru, bamuhamba mu mva ya se Yowasi kuri Ofura ha bene Abiyezeri.

Abisirayeli basubira inyuma Gideyoni amaze gupfa

33 Nuko Gideyoni amaze gupfa, uwo mwanya Abisirayeli bahindukirira Bāli barabaramya barabararikira, kandi Bāliberiti bayigira imana yabo.

34 Ntibaba bacyibuka Uwiteka Imana yabo, yabakijije amaboko y’ababisha babo babagotaga bose.

35 Kandi ntibagirira neza inzu ya Yerubāli ari we Gideyoni, nk’uko yagiriraga neza Abisirayeli.

Abac 9

Abimeleki yica bene se bose, Yotamu wenyine arokoka

1 Abimeleki mwene Yerubāli ajya i Shekemu kwa ba nyirarume, avugana na bo n’abo mu rugo rwa sekuru ubyara nyina arababwira ati

2 “Ndabinginze mumbarize ab’i Shekemu bose muti ‘Icyabamerera neza ni uko mwatwarwa n’abahungu ba Yerubāli bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa ni uko mwatwarwa n’umwe?’ Kandi mwibuke ko ndi amaraso yanyu, kandi ndi ubura bwanyu.”

3 Ba nyirarume bamuvugira ayo magambo yose imbere y’ab’i Shekemu bose, ab’i Shekemu bumva bemeye gukurikira Abimeleki baravuga bati “Koko ni mwishywa wacu.”

4 Nuko bamuha ibice by’ifeza mirongo irindwi bakuye mu ndaro ya Bāliberiti, Abimeleki abigurira abantu b’inguguzi bakubagana, baramukurikira.

5 Ajya kwa se kuri Ofura asanga bene se bateraniyeyo, ari bo bene Yerubāli. Bose uko ari mirongo irindwi abicira ku gitare, ariko Yotamu umuhererezi wa Yerubāli ararokoka, kuko yari yihishe.

Yotamu abacira umugani w’umwami w’ibiti

6 Nuko abagabo bose b’i Shekemu bateranira hamwe n’ab’inzu ya Milo bose, barahaguruka bimikira Abimeleki i Shekemu munsi y’igiti cy’umwela, cyari cyateweho.

7 Rubanda babibwira Yotamu, aragenda ahagarara mu mpinga y’umusozi w’i Gerizimu, arabakomēra n’ijwi rirenga aravuga ati “Yemwe ab’i Shekemu mwe, nimunyumve Imana na yo ibumve.

8 Kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke, byinginga igiti cy’umwelayo biti ‘Ujye udutegeka.’

9 Ariko umwelayo urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kūbaha Imana n’abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti?’

10 Maze ibiti byinginga umutini biti ‘Ngwino udutegeke.’

11 Ariko umutini urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa uburyohe bwanjye n’imbuto zanjye nziza, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti?’

12 Maze ibiti byinginga umuzabibu biti ‘Ngwino udutegeke.’

13 Umuzabibu urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa vino yanjye inezeza Imana n’abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ibiti?’

14 Ibiti byose biherako byinginga umufatangwe biti ‘Ngwino udutegeke.’

15 Umufatangwe usubiza ibiti uti ‘Ubwo mushaka kunyimika ngo mbe umwami wanyu nyakuri, muze mwiringire igicucu cyanjye. Niba bitari iby’ukuri, umuriro uzava mu mufatangwe umareho imyerezi y’i Lebanoni.’ ”

16 Yotamu yongera kubabaza ati “Mbese mwakoze iby’ukuri, mwakiranutse ko mwimitse Abimeleki? Mwagiriye neza Yerubāli n’abo mu nzu ye, mwamukoreye nk’uko yari akwiriye gukorerwa?

17 Data yabarwaniraga ahaze amagara ye, akabakiza amaboko y’Abamidiyani.

18 None mwahagurukiye inzu ya data, abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku gitare, mwimika Abimeleki umwana w’umuja we kugira ngo abe umwami w’ab’i Shekemu, kuko ari mwene wanyu.

19 Niba ubu mukoreye Yerubāli n’ab’inzu ye iby’ukuri n’ibyo gukiranuka, nuko nimunezererwe Abimeleki, na we abanezererwe.

20 Ariko niba atari ko biri, umuriro uve kwa Abimeleki urimbure ab’i Shekemu n’ab’inzu ya Milo, kandi umuriro uve mu b’i Shekemu no mu b’inzu ya Milo, urimbure Abimeleki.”

21 Nuko Yotamu arirukanka arahunga, ajya i Bēri agumayo kuko yatinyaga Abimeleki mwene se.

Imana yitura Abimeleki n’ab’i Shekemu inabi bagiriye bene Yerubāli

22 Abimeleki amara imyaka itatu ari we mutegeka w’Abisirayeli.

23 Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya ateranya Abimeleki n’ab’i Shekemu. Ab’i Shekemu baherako bagambanira Abimeleki,

24 kugira ngo urugomo bagiriye bene Yerubāli mirongo irindwi n’amaraso yabo bijye kuri Abimeleki mwene se we wabishe, no ku b’i Shekemu bamutije amaboko kwica bene se.

25 Nuko ab’i Shekemu bashyiraho abantu bo kumwubikirira mu mpinga z’imisozi, kandi bahamburira abagenzi benshi banyura muri iyo nzira, maze babiregera Abimeleki.

26 Nuko Gāli mwene Ebedi azana na bene se bajya i Shekemu, ab’i Shekemu baherako baramwiringira.

27 Bukeye bajya mu mirima basarura inzabibu zabo barazivunga, barishīma cyane, binjira mu ngoro y’ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, baherako bavuma Abimeleki.

28 Nuko Gāli mwene Ebedi aravuga ati “Abimeleki ni nde, kandi Shekemu ni nde, icyatuma tumukorera? Si we mwene Yerubāli, na Zebuli si we umutwarira? Nuko nimukorere Hamori se wa Shekemu, ariko ni iki gituma dukorera Abimeleki?

29 Icyampa akaba ari jye ubategeka, nakuraho Abimeleki! Nabwira Abimeleki nti ‘Ongeza ingabo zawe usohoke.’ ”

30 Zebuli umutware w’umudugudu yumvise amagambo ya Gāli mwene Ebedi, ararakara cyane.

31 Atuma intumwa kwa Abimeleki rwihishwa ati “Gāli mwene Ebedi na bene se baje i Shekemu, kandi barakugandishiriza umusozi.

32 None hagurukana n’abantu muri kumwe, muze nijoro mwubikirire mu mirima.

33 Ariko ejo mu gitondo kare izuba rirashe, muzahaguruke musakize umudugudu. Nuko Gāli n’abo bari kumwe nibaza kukurwanya, uzabone kubagirira uko ushoboye.”

34 Nuko Abimeleki ahagurukana n’ingabo ze zose zari kumwe na we, bagenda nijoro bubikirira i Shekemu bigabanijemo imitwe ine.

35 Maze Gāli mwene Ebedi arasohoka ahagarara imbere y’irembo ry’umudugudu. Abimeleki n’abo bari kumwe bahaguruka mu gico.

36 Nuko Gāli ababonye abwira Zebuli ati “Dore bariya bantu bamanuka mu mpinga z’imisozi!”

Zebuli aramusubiza ati “Ubonye ibicucu by’imisozi ukagira ngo ni abantu.”

37 Ariko Gāli yongera kuvuga ati “Dore hariho abantu baturutse mu mabanga, kandi umutwe umwe uturutse mu nzira yo ku mwela w’abapfumu.”

38 Zebuli aherako aramubwira ati “Kwa kwirarira kwawe kuri he?Kuko wavuze uti ‘Abimeleki ni nde, bigatuma tumukorera?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? None ngaho sohoka urwane na bo.”

39 Nuko Gāli arangaza imbere y’ingabo z’i Shekemu, ajya kurwana na Abimeleki.

40 Abimeleki aramwirukana aramuhunga, hakomereka benshi inzira yose kugeza no ku irembo mu muharuro.

41 Abimeleki aguma kuri Aruma, maze Zebuli yirukana Gāli na bene se kugira ngo batongera gutura i Shekemu.

42 Nuko bukeye bwaho abantu bajya mu mirima, Abimeleki arabibwirwa.

43 Aherako ajyana ingabo ze, azicamo imitwe itatu bubikirira mu mirima, nuko arungurutse abona abantu bava mu ngo, babahagurukiramo barabica.

44 Maze Abimeleki n’abo muri ya mitwe bari kumwe baravuduka bahagarara ku irembo ry’umudugudu. Nuko imitwe ibiri yo muri iyo mitwe iturumbukira ku bantu bose bagiye mu misozi, barabica.

45 Maze Abimeleki yiriza uwo munsi arwanya umusozi, yica bene wo arawuhindūra, maze asenya umudugudu awunyanyagizamo umunyu.

46 Nuko abantu bose bo mu munara w’i Shekemu bumvise ibyo, banyegera mu nzu yo hasi munsi y’indaro ya Eliberiti.

47 Babwira Abimeleki yuko abantu bose bo mu munara w’i Shekemu bateranye.

48 Nuko Abimeleki azamukana umusozi Salumoni n’abantu bari kumwe bose, maze Abimeleki yenda intorezo atema ishami ry’igiti, arariterura ariterera ku rutugu, abwira abari kumwe na we ati “Nimutebuke, uko mubona nkoze abe ari ko mukora namwe.”

49 Nuko umuntu wese muri bo atema ishami ry’igiti bakurikira Abimeleki, bayarunda kuri ya nzu bayibatwikiramo. Nuko abantu bo mu munara w’i Shekemu bapfuye, abagabo n’abagore umubare wabo bari nk’igihumbi.

50 Abimeleki aherako ajya i Tebesa agandikayo, arahatsinda.

51 Ariko muri uwo mudugudu harimo umunara ukomeye. Ni ho abantu bose b’uwo mudugudu bahungiye, abagabo n’abagore, barikingirana, burira hejuru y’uwo munara.

52 Abimeleki ajya kuri uwo munara arawusakiza, yegera urugi rwawo ngo arutwike.

53 Nuko umugore wo muri bo atera Abimeleki ingasire mu gahanga, arakamena.

54 Uwo mwanya Abimeleki ahamagara umusore umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe unyice, hatagira uvuga yuko nishwe n’umugore.” Uwo musore aramusogota arapfa.

55 Abantu ba Isirayeli babonye yuko Abimeleki apfuye barataha, umuntu wese ajya iwe.

56 Uko ni ko Imana yituye Abimeleki inabi yagiriye se, ubwo yicaga bene se mirongo irindwi,

57 kandi inabi yose y’ab’i Shekemu Imana irayibitura, kandi umuvumo wa Yotamu mwene Yerubāli ubageraho.

Abac 10

Abisirayeli bongera gucumura ku Uwiteka

1 Hanyuma ya Abimeleki, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ahaguruka gukiza Abisirayeli. Yari atuye i Shamiri mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu.

2 Amara imyaka makumyabiri n’itatu ari umucamanza mu Bisirayeli, aherako arapfa bamuhamba i Shamiri.

3 Hanyuma ye hahaguruka Yayiri w’Umunyagaleyadi, amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari umucamanza w’Abisirayeli.

4 Kandi yari afite abahungu mirongo itatu bagendera ku byana by’indogobe mirongo itatu, kandi batwaraga imidugudu mirongo itatu iri mu gihugu cya Galeyadi, yitwaga Havotiyayiri, n’ubu ni ko icyitwa.

5 Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.

6 Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti, n’imana z’i Siriya n’imana z’i Sidoni n’imana z’i Mowabu, n’imana z’Abamori n’imana z’Abafilisitiya, bimūra Uwiteka ntibongera kumukorera.

7 Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro, abahāna mu maboko y’Abafilisitiya no mu y’Abamoni.

8 Muri uwo mwaka baburabuza Abisirayeli barabahata, bamara imyaka cumi n’umunani bagirira nabi Abisirayeli bose bo hakurya ya Yorodani mu gihugu cy’Abamori i Galeyadi.

9 Hanyuma Abamoni bambuka Yorodani kurwanya Abayuda n’Ababenyamini n’ab’inzu ya Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane.

10 Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati “Twagucumuyeho kuko twakwimūye uri Imana yacu, tugakorera za Bāli.”

11 Uwiteka abaza Abisirayeli ati “Si jye wabakijije Abanyegiputa n’Abamori, n’Abamoni n’Abafilisitiya?

12 Kandi Abasidoni n’Abamaleki n’Abanyamawoni babahataga, muntakambiye mbakiza amaboko yabo.

13 Ariko ubwo mwanyimūye mugakorera izindi mana, sinzongera kubakiza ukundi.

14 Nimugende mutakambire imana mwitoranirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cy’ubwihebe byanyu.”

15 Abisirayeli batakira Uwiteka bati “Twaracumuye koko, noneho utwigirire uko ushaka, ariko turakwingize utwikirize kuri iki gihe gusa.”

16 Baherako bakura ibigirwamana by’abanyamahanga hagati muri bo bakorera Uwiteka, Uwiteka na we agira ishavu ry’imibabaro y’Abisirayeli.

17 Abamoni baraterana bagandika i Galeyadi, Abisirayeli na bo baraterana, bagandika i Misipa.

18 Nuko abatware b’i Galeyadi barabazanya bati “Mbese umugabo muri mwe uzabanza kurwana n’Abamoni ni nde? Uwo ari we wese azahabwa ubutware mu Banyagaleyadi.”

Abac 11

Yefuta atoranirizwa kuba umucamanza wabo

1 Nuko Yefuta w’Umugileyadi yari umunyambaraga w’intwari, kandi yari umwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye.

2 Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati “Nta mugabane ufite mu bya data, kuko uri umwana w’undi mugore.”

3 Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu gihugu cy’i Tobu aturayo, maze Yefuta ateranya abantu b’inguguzi bakajya batera abandi.

4 Hahise iminsi Abamoni barwanya Abisirayeli.

5 Nuko Abamoni bakibarwanya, abakuru b’i Galeyadi batuma kuri Yefuta ngo acikuke ave mu gihugu cy’i Tobu.

6 Baramubwira bati “Ngwino ube umugaba wacu tubone uko turwana n’Abamoni.”

7 Yefuta abwira abakuru b’i Galeyadi ati “Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?”

8 Nuko abakuru b’i Galeyadi basubiza Yefuta bati “Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana n’Abamoni.Nitumara gutsindauzaba umutware wacu, utware abatuye i Galeyadi bose.”

9 Yefuta arababaza ati “Nimunsubiza iwacu kurwana n’Abamoni Uwiteka akabangabiza, nzaba umutware wanyu koko?”

10 Baramusubiza bati “Uwiteka abe umuhamya hagati yacu, nitudasohoza ibyo uvuze.”

11 Yefuta aherako ajyana na ba bakuru b’i Galeyadi, nuko abantu bamugira umugaba wabo n’umutware. I Misipa ni ho Yefuta yavugiye ibyo yavuze byose imbere y’Uwiteka.

Yefuta atuma intumwa ku mwami w’Abamoni

12 Nuko Yefuta atuma intumwa ku mwami w’Abamoni kumubaza ati “Turapfa iki gituma utera igihugu cyanjye?”

13 Umwami w’Abamoni asubiza intumwa za Yefuta ati “Impamvu ni uko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyaze igihugu cyanjye uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki n’i Yorodani. Noneho wemere kunsubiza ibyo bihugu ku neza.”

14 Yefuta yongera gutuma intumwa ku mwami w’Abamoni.

15 Ziramubwira ziti “Yefuta yavuze ngo Abisirayeli kunyaga ntibanyaze igihugu cy’i Mowabu cyangwa igihugu cy’Abamoni.

16 Ariko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyuraga mu butayu bagera ku Nyanja Itukura, maze bagera i Kadeshi.

17 Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami w’i Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.

18 Hanyuma banyura mu butayu bakikiye igihugu cya Edomu n’icy’i Mowabu, banyura mu ruhande rw’iburasirazuba rw’i Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarenga urugabano rw’i Mowabu kuko Arunoni yari urugabano rwaho.

19 Nuko Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w’Abamori, umwami w’i Heshiboni. Baramubwira bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe tujye mu cyacu.’

20 Ariko Sihoni ntiyiringira Abisirayeli ngo banyure mu rugabano rwe, maze Sihoni ateranya ingabo ze zose agandika i Yahasi, arwanya Abisirayeli.

21 Uwiteka Imana y’Abisirayeli ibagabiza Sihoni n’ingabo ze zose, barabanesha. Nuko Abisirayeli bahindūra igihugu cyose cy’Abamori bene icyo gihugu.

22 Bahindūra urugabano rwose rw’Abamori, uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki, kandi uhereye mu butayu ukageza kuri Yorodani.

23 Nuko ubwo Uwiteka Imana y’Abisirayeli yirukanye Abamori imbere y’abantu bayo ba Isirayeli ikabaha igihugu, mbese ni wowe wakitunyaga?

24 Igihugu imana yawe Kemoshi yaguha, ntiwagihindūra? Natwe ni uko, abo Uwiteka Imana yacu yirukanye imbere yacu, twabahindūye.

25 Mbese uraruta Balaki mwene Sipori, umwami w’i Mowabu? Hari ubwo yigeze kujya impaka n’Abisirayeli? Hari ubwo yarwanye na bo?

26 Abisirayeli ko bamaze imyaka magana atatu batuye i Heshiboni no mu birorero byaho, no muri Aroweri n’ibirorero byaho, no mu midugudu yose iri ku nkengero ya Arunoni. Ni iki cyababujije kubigarura muri iyo myaka yose?

27 Noneho si jye ugucumuyeho, ahubwo ni wowe ungiriye nabi, urantera kundwanya. Uwiteka umucamanza abe umucamanza uyu munsi hagati y’Abisirayeli n’Abamoni.”

28 Ariko umwami w’Abamoni ntiyita ku magambo Yefuta yamutumyeho.

Yefuta anesha Abamoni, atabarutse ahigura umukobwa we

29 Umwuka w’Uwiteka aza kuri Yefuta, anyura i Galeyadi n’i Manase ajya i Misipa y’i Galeyadi, avayo afata mu Bamoni.

30 Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “Nungabiza Abamoni,

31 ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy’Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.”

32 Nuko Yefuta arambuka atera Abamoni arwana na bo, Uwiteka arabamugabiza.

33 Arabatikiza uhereye kuri Aroweri ukageza i Miniti, imidugudu yari makumyabiri ukageza Abelikeramimu, yica benshi cyane. Uko ni ko Abamoni bacogojwe imbere y’Abisirayeli.

34 Nuko Yefuta aratabaruka ajya iwe i Misipa, yenda kugera iwe, umukobwa we asohokana utuntu dusa n’ishakwe abyina, ajya kumusanganira. Kandi uwo mwana we yari ikinege, nta muhungu cyangwa umukobwa yari afite wundi utari we.

35 Amubonye ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ye baba we, mwana wanjye! Ko umbabaje cyane, ko uri mu bampagaritse umutima kuko nahigiye imbere y’Uwiteka, none simbasha kwivuguruza!”

36 Aramubwira ati “Data, ubwo wahigiye imbere y’Uwiteka mpigura nk’uko wahize, kuko Uwiteka yaguhoje ababisha bawe b’Abamoni.”

37 Nyuma uwo mukobwa abwira se ati “Unyemerere icyo ngusaba: ube undetse amezi abiri ngende manukane mu misozi na bagenzi banjye, ndirire ubukumi bwanjye.”

38 Se aramusubiza ati “Genda.” Aramusezerera ngo amare amezi abiri. Ajyana na bagenzi be, aririra ubukumi bwe mu misozi.

39 Nuko amezi abiri ashize agaruka kwa se, na we amuhigura Uwiteka nk’uko yari yahize, kandi yari atararongorwa.

Bihera ubwo biba umugenzo mu Bisirayeli uko umwaka utashye,

40 inkumi z’Abisirayeli zikajya kwibuka uwo mukobwa wa Yefuta w’Umugileyadi, iminsi ine mu mwaka.

Abac 12

Abefurayimu bagirira ishyari Abanyagaleyadi, bararwana

1 Abefurayimu baraterana bajya ikasikazi bazimuza Yefuta bati “Ni iki cyatumye ujya kurwana n’Abamoni ntudutabaze? Tuzagutwikira mu nzu.”

2 Yefuta arabasubiza ati “Jye n’abantu banjye twari tugihigirana cyane n’Abamoni, ndabatabaza ntimwankiza amaboko yabo.

3 Maze mbonye ko mutakinkijije mperako mpara amagara yanjye, ndambuka ntera Abamoni, Uwiteka arabangabiza. None ni iki gitumye muntera kundwanya?”

4 Nuko Yefuta ateranya ingabo zose z’i Galeyadi, barwana n’Abefurayimu. Abanyagaleyadi barabica, kuko babacyuriye ngo “Mwa Banyagaleyadi mwe, muri abacitse mwavuye mu muryango wa Efurayimu no mu wa Manase.”

5 Abanyagaleyadi baherako bategera Abefurayimu mu byambu bya Yorodani, maze impunzi yose ya Efurayimu yahagera ikabasaba ngo yambuke, bakayibaza bati “Uri Umwefurayimu?” Yabasubiza ati “Oya”,

6 bakayibwira bati “Ngaho vuga ‘Shiboleti.’ ” Na yo ikavuga iti “Siboleti” kuko idashobora kurishyitsa neza, bagaherako bakayifata, bakayīcira muri ibyo byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfa Abefurayimu inzovu enye n’ibihumbi bibiri.

7 Nuko Yefuta amara imyaka itandatu ari umucamanza w’Abisirayeli. Maze Yefuta Umugileyadi arapfa, bamuhamba mu mudugudu umwe w’i Galeyadi.

8 Nuko akurikirwa na Ibusani w’i Betelehemu, aba umucamanza wa Isirayeli.

9 Yari afite abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu yashyingiye mu kindi gihugu, kandi atumirira abahungu be abakobwa mirongo itatu arababashyingira. Ibusani amara imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli.

10 Nuko Ibusani arapfa bamuhamba i Betelehemu.

11 Akurikirwa na Eloni w’Umuzebuluni aba umucamanza wa Isirayeli, amara imyaka icumi abacira imanza.

12 Nuko Eloni w’Umuzebuluni arapfa, bamuhamba kuri Ayaloni mu gihugu cya Zebuluni.

13 Akurikirwa na Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni, aba umucamanza wa Isirayeli.

14 Kandi yari afite abahungu mirongo ine n’abuzukuru mirongo itatu bagendera ku byana by’indogobe mirongo irindwi, amara imyaka munani ari umucamanza wa Isirayeli.

15 Nuko Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cya Efurayimu. Ni cyo gihugu cy’imisozi miremire y’Abamaleki.

Abac 13

Marayika w’Imana abonekera ababyeyi ba Samusoni

1 Maze Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n’Uwiteka. Uwiteka abahāna mu maboko y’Abafilisitiya imyaka mirongo ine.

2 Nuko hari umugabo w’i Sora wo mu muryango w’Abadani, witwaga Manowa. Umugore we yari ingumba itigeze kubyara.

3 Marayika w’Uwiteka yiyereka uwo mugore aramubwira ati “Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, ariko uzasama inda ubyare umwana w’umuhungu.

4 Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya,

5 kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziriahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y’Abafilisitiya.”

6 Uwo mugore aherako araza abwira umugabo we ati “Umuntu w’Imana yaje aho nari ndi, kandi mu maso he hasaga n’aha marayika w’Imana hateye ubwoba, ariko sinamubajije aho yaturutse na we ntiyambwiye izina rye.

7 Ariko arambwira ati ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu.’ Kandi ati ‘Uhereye none ntukanywe vino cyangwa igisindisha, ntukarye ikintu cyose gihumanya kuko uwo mwana azaba Umunaziri, ahereye akiva mu nda ya nyina ukageza aho azapfira.’ ”

8 Nuko Manowa yinginga Uwiteka ati “Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w’Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka.”

9 Nuko Imana yemerera Manowa, marayika w’Imana agaruka kuri uwo mugore amusanga aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa umugabo we ntiyari ahari.

10 Nuko umugore ahuta yiruka, ajya kubwira umugabo we ati “Wa mugabo wazaga ejo bundi yongeye kunyiyereka.”

11 Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga uwo mugabo aramubaza ati “Mbese ni wowe wavuganaga n’uyu mugore?”

Na we ati “Ni jyewe.”

12 Manowa ati “Ibyo wavuze nibisohora, mbese azaba ari muntu ki, cyangwa azakora iki?”

13 Marayika w’Uwiteka abwira Manowa ati “Ibyo nabwiye uyu mugore byose abyirinde.

14 Ntakarye ikintu cyose kivuye ku muzabibu, ntakanywe vino cyangwa igisindisha, habe no kurya ikintu cyose gihumanya. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose.”

15 Manowa abwira marayika w’Uwiteka ati “Udukundire ube ukiri aha, tukubagire umwana w’ihene.”

16 Marayika w’Uwiteka abwira Manowa ati “Naho nakwemerera sinarya ibyokurya byawe, ariko niba ushaka gutunganya igitambo cyoswa, ukwiriye kugitambira Uwiteka.” Ariko ubwo Manowa yari ataramenya ko ari marayika w’Uwiteka.

17 Nuko Manowa abaza marayika w’Uwiteka ati “Witwa nde, kugira ngo ibyo wavuze nibisohora tuzagukurire ubwatsi?”

18 Marayika w’Uwiteka aramubwira ati “Urambariza iki izina ryanjye, ko ari izina ritangaza?”

19 Nuko Manowa yenda umwana w’ihene n’igitambo cy’amafu y’impeke, abitambira Uwiteka hejuru y’igitare. Marayika aherako akora igitangaza, Manowa n’umugore we babireba.

20 Nuko ibirimi by’umuriro biva mu gicaniro bitumbagira mu ijuru, marayika w’Uwiteka azamuka mu birimi by’umuriro w’igicaniro Manowa n’umugore we babireba, baherako bagwa hasi bubamye.

21 Ariko nta bundi marayika w’Uwiteka yongeye kwiyereka Manowa cyangwa umugore we. Ubwo Manowa amenya ko ari marayika w’Uwiteka.

22 Maze Manowa abwira umugore we ati “Ni ukuri turapfa kuko turebye Imana.”

23 Umugore we aramubwira ati “Iyaba Uwiteka yashatse kutwica, ntaba yemeye igitambo cyacu cyoswa cyangwa icy’amafu y’impeke, ntaba yatweretse ibyo byose kandi ntaba yatubwiye nk’ibyo muri iki gihe.”

24 Nuko hanyuma y’ibyo, umugore abyara umuhungu amwita Samusoni. Umwana arakura, Uwiteka amuha umugisha.

25 Maze umwuka w’Uwiteka atangira kumukoreshereza i Mahanedani, hagati y’i Sora na Eshitawoli.