Abac 14

Samusoni abenguka umukobwa w’Umufilisitiyakazi

1 Nuko Samusoni aramanuka ajya i Timuna, abona umukobwa wo mu bakobwa b’Abafilisitiya.

2 Maze arazamuka abwira se na nyina ati “Nabengutse umukobwa i Timuna wo mu bakobwa b’Abafilisitiya, none mumunsabire.”

3 Nuko se na nyina baramubaza bati “Mbese nta mugeni uri mu bakobwa ba bene wanyu, cyangwa mu bwoko bwacu bwose, byatuma ujya gushaka umugeni mu Bafilisitiya batakebwe?”

Samusoni abwira se ati “Nsabira uwo kuko ari we nkunda cyane.”

4 Ariko se na nyina ntibari bazi ko byaturutse ku Uwiteka, kuko yashakaga impamvu ku Bafilisitiya. Icyo gihe Abafilisitiya bari barahindūye Abisirayeli.

Samusoni atanyaguza intare

5 Hanyuma y’ibyo Samusoni amanukana na se na nyina bajya i Timuna, bageze mu mizabibu yaho, ahura n’umugunzu w’intare, uramutontomera.

6 Maze umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane, arayitanyaguza nk’uwatanyaguza umwana w’ihene, kandi nta ntwaro yari afite mu ntoki, ariko ntiyabwira se na nyina ibyo yakoze.

7 Nuko Samusoni arimanukira aganira n’uwo mukobwa, aramushima cyane.

8 Bukeye asubirayo kumuzana, akebereza ha handi kurora ya ntumbi y’intare yatanyaguzaga, asangamo irumbo ry’inzuki n’ubuki bwazo.

9 Arabuhakura agenda aburya agera kuri se na nyina, arabubaha na bo baraburya, ariko ntiyababwira ko yabukuye mu ntumbi y’intare.

Arongora umukobwa w’Umufilisitiyakazi, abasākuza igisākuzo

10 Hanyuma se aramanuka asanga uwo mukobwa. Bukeye Samusoni acyuza ubukwe, kuko ari ko abasore bagenzaga.

11 Nuko bamubonye, bamuzanira abasangwa mirongo itatu ngo bagumane na we.

12 Nuko Samusoni arababwira ati “Reka mbasākuze igisākuzo, nimushobora kucyica iminsi y’ubukwe uko ari irindwi itarashira, mukakinsobanurira, nzabaha imyambaro y’ibitare mirongo itatu n’imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.

13 Ariko nibibananira, ni mwe muzampa imyambaro y’ibitare mirongo itatu n’imyenda yo gukuranwa mirongo itatu.”

Baramubwira bati “Dusākuze twumve igisākuzo cyawe.”

14 Arababwira ati

“Mu muryi havuyemo ibyokurya,

Kandi mu munyambaraga havuyemo uburyohe.”

Nuko bamara iminsi itatu badashobora kugisobanura.

15 Maze ku munsi wa karindwi babwira muka Samusoni bati “Shukashuka umugabo wawe adusobanurire icyo gisākuzo tutagutwika, tugatwika n’urugo rwa so. Mwaduhamagariye kutugira abatindi? Si ko biri?”

16 Nuko muka Samusoni amuririra imbere aramubwira ati “Uranyanze, ntunkunze kuko washākuje bene wacu, ntukimbwire.”

Samusoni aramubwira ati “Sinabibwiye data na mama, none mbikubwire?”

17 Arangiza iyo minsi irindwi amurira imbere, bakiri mu bukwe, maze ku munsi wa karindwi arabimubwira, kuko yari amurembeje, na we abwira bene wabo icyo gisākuzo.

18 Nuko uwo munsi wa karindwi izuba ritararenga, abanyamudugudu baramubwira bati “Ni iki cyarusha ubuki kuryoha? Kandi ni iki cyarusha intare imbaraga?” Na we arababwira ati

“Iyaba mutahingishije ishashi yanjye,

Ntimuba mwishe igisākuzo cyanjye.”

19 Nuko umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane, aramanuka ajya kuri Ashikeloni, yicayo abantu mirongo itatu abacuza imyambaro yabo, kandi aha imyenda yo gukuranwa abishe igisākuzo cye. Ararakara cyane, arazamuka ajya kwa se.

20 Ariko muka Samusoni bamushyingira mugenzi we wari incuti ye.

Abac 15

Samusoni yongera kugomera Abafilisitiya arabica

1 Nuko hahise iminsi, mu isarura ry’ingano Samusoni ajya gusura umugore we amuzaniye umwana w’ihene yibwiye ko asanga umugore we ku murēre, ariko sebukwe ntiyamukundira ko ajyayo.

2 Sebukwe aramubwira ati “Ni ukuri nagize ngo waramwanze rwose, ni cyo cyatumye mushyingira mugenzi wawe. Mbese murumuna we ntamuruta ubwiza? Ndakwinginze, abe ari we ujyana mu cyimbo cye.”

3 Samusoni arababwira ati “Kuri ubu noneho nta rubanza rw’Abafilisitiya ruzanjyaho, nimbagirira nabi.”

4 Nuko Samusoni aragenda afata ingunzu magana atatu, yenda amafumba y’umuriro, izo ngunzu azifatanya imirizo ayihambiranya n’ifumba y’umuriro.

5 Maze akongeza amafumba, arazikungagiza aziroha mu mirima y’ingano y’Abafilisitiya, inkongi iratwarana hose si mu miba, si mu ngano zidatemye, si mu myelayo, byose birakongoka.

6 Maze Abafilisitiya barabaza bati “Ni nde wakoze ibyo?” Baravuga bati “Ni Samusoni umukwe w’Umutimuna, kuko yatwaye umugore we akamushyingira mugenzi we.” Abafilisitiya baherako barazamuka batwika uwo mugore na se.

7 Nuko Samusoni arababwira ati “Ubwo mubigenjeje mutyo, ni ukuri nzabahōra kandi mbirangije nzarorera.”

8 Nuko arabatikiza cyane yica benshi, maze aba mu isenga y’igitare cya Etamu.

9 Hanyuma Abafilisitiya barazamuka bagandika i Buyuda, badendeza i Lehi yose.

10 Abayuda baravuga bati “Ni iki kibazanye kudutera?”

Barabasubiza bati “Twazanywe no kuboha Samusoni, ngo tumugire nk’uko yatugize.”

11 Nuko Abayuda ibihumbi bitatu baherako baramanuka, basanga Samusoni muri ya senga y’igitare cya Etamu, baramubaza bati “Mbese ntuzi ko Abafilisitiya badutwara? Ibyo wadukoreye ni ibiki?”

Arabasubiza ati “Nk’uko bankoreye, ni ko nanjye nabakoreye.”

12 Baramubwira bati “Tumanuwe no kukuboha ngo tugutange mu maboko y’Abafilisitiya.”

Samusoni arababwira ati “Nimundahire yuko ubwanyu mutari bunsumire.”

13 Baramusubiza bati “Oya, ahubwo turakuboha tukudadire tubagushyire, ariko ni ukuri ntituri bukwice.” Bamubohesha imigozi mishya ibiri, baramuzamukana bamukuye muri icyo gitare.

14 Ageze i Lehi, Abafilisitiya bamusanganiza urusaku. Maze umwuka w’Uwiteka amuzaho cyane, imigozi yari imudadiye amaboko ihinduka nk’imigwegwe ishiririye, ibimuhambiriye biradohoka bimuva ku maboko.

15 Nuko abona igufwa ry’umusaya w’indogobe, ararisingira aryicisha abantu igihumbi.

16 Nuko Samusoni aravuga ati

“Erega umusaya w’indogobe, ibirundo n’ibirundo,

Umusaya w’indogobe nywicishije abantu igihumbi.”

17 Nuko amaze kuvuga atyo ajugunya umusaya wari mu ntoki ze, kandi aho hantu hitwa i Ramatilehi.

18 Agwa umwuma cyane atakambira Uwiteka aramubwira ati “Wadukirishije ukuboko k’umugaragu wawe, none inyota iranyica ngwe mu maboko y’abatakebwe?”

19 Ariko Imana ifukura iriba i Lehi amazi aradudubiza, nuko amaze kunywa umutima usubira mu nda, arahembuka. Ni cyo cyatumye hahimbwa Enihakore, hari Lehi na bugingo n’ubu.

20 Nuko amara imyaka makumyabiri, mu gihe cy’Abafilisitiya, ari umucamanza w’Abisirayeli.

Abac 16

Samusoni agushwa n’abagore

1 Samusoni ajya i Gaza abonayo umugore wa maraya, yinjira iwe.

2 Ab’i Gaza babwirwa ngo “Samusoni ageze hano.” Baramugota, bamwubikirira ku irembo ry’umudugudu bakesha ijoro, bahacecekeye ijoro ryose bibwira bati “Nibucya turamwica.”

3 Samusoni ariryamira ageza mu gicuku. Muri icyo gicuku arahaguruka afata inzugi z’irembo ry’umudugudu n’ibikingi by’irembo byombi, arabishinguza byose hamwe n’igihindizo cyazo abiterera ku bitugu, abizamukana impinga y’umusozi uteganye n’i Heburoni.

4 Hanyuma y’ibyo, abenguka umugore wo mu gikombe cya Soreka witwaga Delila.

5 Abatware b’Abafilisitiya basanga uwo mugore baramubwira bati “Umuhende ubwenge, umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva, tumenye uburyo twamushobora tukamuboha tukamucogoza, umuntu wese muri twe azaguha ibice by’ifeza igihumbi n’ijana.”

6 Nuko Delila abaza Samusoni ati “Ndakwinginze, mbwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva n’icyakuboha ugashoboka?”

7 Samusoni aramusubiza ati “Bambohesha isuri mbisi ndwi zitaruma, nacogora nkamera nk’abandi.”

8 Hanyuma abatware b’Abafilisitiya bazanira uwo mugore isuri mbisi zitaruma, arazimubohesha.

9 Kandi umugore yari afite abantu amwubikije mu mwinjiro. Nuko aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Samusoni acagagura izo suri, nk’uko utugozi tw’imigwegwe ducika iyo tugeze mu muriro. Nuko imbaraga ze ntizamenyekana.

10 Delila abwira Samusoni ati “Dore wampemukiye, kandi wambeshye. None ndakwinginze umbwire icyabasha kukuboha.”

11 Aramubwira ati “Bambohesha imigozi mishya itigeze gukoreshwa, nacogora nkamera nk’abandi.”

12 Nuko Delila yenda imigozi mishya, arayimubohesha aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Kandi abamwubikiye bari mu mwinjiro, maze arayicagagura nk’urudodo imuva ku maboko.

13 Delila abwira Samusoni ati “Ni kurya uracyampemukira kandi uracyambeshya, mbwira icyabasha kukuboha.”

Aramusubiza ati “Wasobekeranya imigabane irindwi y’umusatsi wo ku mutwe wanjye mo uruyonga, byashoboka.”

14 Nuko awutsibisha urubambo aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka ashikuza urwo rubambo rw’inkingi, hamwe n’uruyonga rusobekeranijemo.

15 Delila aramubwira ati “Wakagize ngo urankunda kandi tudahuje umutima? Umpemukiye gatatu utambwira aho imbaraga zawe nyinshi ziva.”

16 Ariko kuko yamushimikiriye iyo minsi yose akamubaza amuhata, amurembeje nk’uwenda gupfa,

17 nuko amubwira ibyari mu mutima we byose, aramubwira ati “Nta cyuma cyogosha cyigeze kunyura ku mutwe, kuko nabaye Umunaziri w’Imana uhereye nkiva mu nda ya mama. Nakogoshwa, imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk’abandi.”

18 Nuko Delila abonye ko amubwiye ibyari mu mutima we byose, atuma ku batware b’Abafilisitiya ngo “Nimuzamuke iyi nkubwe gusa, kuko yambwiye ibyari mu mutima we byose.” Nuko abatware b’Abafilisitiya bamusanga aho ari, bazanye za feza.

19 Aherako amusinzirira ku bibero, maze ahamagaza umuntu kumwogosha imigabane irindwi y’umusatsi, aherako amushinyagurira, imbaraga ze zimuvamo.

20 Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwira ko yisohokera nk’ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse.

21 Abafilisitiya baherako baramufata bamunogoramo amaso, bamumanukana i Gaza bamubohesha iminyururu y’imiringa, bamugira umusyi mu nzu y’imbohe.

22 Ariko nubwo bari bamwogoshe, umusatsi wo ku mutwe we wongera kumera.

Urupfu rwa Samusoni

23 Hanyuma abatware b’Abafilisitiya bateranira gutambira imana yabo Dagoni ibitambo byinshi no kwishima, bakavuga bati “Imana yacu yadushoboje umwanzi wacu Samusoni.”

24 Nuko abantu bamubonye bashima ikigirwamana cyabo baravuga bati “Imana yacu idushoboje umwanzi wacu, uwari umurimbuzi w’igihugu cyacu, wishe benshi muri twe.”

25 Nuko bakinezerewe mu mutima baravuga bati “Nimuhamagaze Samusoni abe atuganirira.” Nuko batumira Samusoni bamukura mu nzu y’imbohe, bamuhagarika imbere yabo hagati y’inkingi, arabaganirira.

26 Maze Samusoni abwira umuhungu wari umurandase ati “Reka mfate inkingi ziteze iyi nzu nzegamire.”

27 Ariko iyo nzu yari yuzuye abagabo n’abagore, n’abatware b’Abafilisitiya bose bari bahari, kandi hejuru y’inzu hari abagabo n’abagore nk’ibihumbi bitatu, bose batumbiriye Samusoni abaganirira.

28 Nuko Samusoni atakambira Uwiteka aravuga ati “Uwiteka Mana, ndakwinginze nyibuka. Ndakwinginze mpa imbaraga aka kanya gusa Mana, kugira ngo mporere amaso yanjye yombi Abafilisitiya.”

29 Samusoni aherako afata inkingi zombi zo hagati ziteze inzu arazegamira, ukuboko kw’iburyo gufata imwe, n’ukw’imoso gufata iyindi.

30 Samusoni aravuga ati “Mpfane n’Abafilisitiya!” Aritugatuga n’imbaraga ze zose arazishikuza, inzu iridukira abo batware n’abantu bari barimo bose. Nuko abo Samusoni yiciye mu ipfa rye bari benshi, barutaga abo yishe mu minsi yose yo kubaho kwe.

31 Nuko bene se n’abo mu rugo rwa se bose baramanuka bajyana umurambo we, barawuzamukana bawuhamba hagati y’i Sora na Eshitawoli, mu gituro aho se Manowa yahambwe. Samusoni yari amaze imyaka makumyabiri ari umucamanza w’Abisirayeli.

Abac 17

Mika yiremera ibishushanyo bisengwa

1 Hariho umugabo wo mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu witwaga Mika.

2 Yabwiye nyina ati “Bya bice by’ifeza igihumbi n’ijana wibwe bigatuma uvumana nkumva uvumana, ndabifite ni jye wabyibye.”

Nyina aravuga ati “Umwana wanjye nahirwe ku Uwiteka.”

3 Nuko asubiza nyina bya bice by’ifeza igihumbi n’ijana, nyina aravuga ati “Ni ukuri izi feza mfite mu ntoki nzereje Uwiteka, kugira ngo umuhungu wanjye azikoreshemo igishushanyo kibajwe n’igishushanyo cy’ibyuma biyagijwe, noneho ndazigushubije.”

4 Amaze gusubiza nyina izo feza, nyina yenda ibice by’ifeza magana abiri abishyira umucuzi, azikoramo igishushanyo kibajwe n’igishushanyo cy’ibyuma biyagijwe, nuko biba mu nzu ya Mika.

5 Kandi uwo mugabo Mika yari afite inzu yitaga iy’imana, aremesha efodi na terafimu, yereza umwe wo mu bahungu be, ngo abe umutambyi we.

6 Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, umuntu wese yakoraga icyo ashatse.

7 I Betelehemu y’i Buyuda habagayo umusore w’Umulewi wo mu muryango wa Yuda.

8 Bukeye ava muri uwo mudugudu w’i Betelehemu y’i Buyuda, ajya gushaka aho yasuhukira ajya mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu. Nuko akigenda arasukira kwa Mika.

9 Mika aramubaza ati “Uraturuka he?”

Aramusubiza ati “Ndi Umulewi w’i Betelehemu y’i Buyuda, kandi ndagenda nshaka aho nasuhukira.”

10 Mika aramubwira ati “Ihamiraho umbere data n’umutambyi, nanjye nzajya nguha ibice by’ifeza cumi mu mwaka n’imyambaro n’ibyokurya.” Nuko uwo musore w’Umulewi ajya mu rugo

11 yemera kubana na Mika, amubera nk’umwana we.

12 Bukeye Mika yeza uwo Mulewi ahinduka umutambyi we, akaba mu rugo rwe.

13 Nuko Mika aherako aravuga ati “None menye ko Uwiteka azangirira neza, kuko mfite Umulewi ho umutambyi.”

Abac 18

Abadani banyaga Mika ibishushanyo bye

1 Muri iyo minsi Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi icyo gihe umuryango w’Abadani wishakiraga gakondo yo guturamo, kuko ari bo bari batarayihabwa mu miryango y’Abisirayeli.

2 Abadani batuma abantu b’intwari batanu bo mu muryango wabo, bava i Sora na Eshitawoli bajya gutata igihugu kucyitegereza. Barababwira bati “Nimugende mwitegereze igihugu uko kimeze.” Baragenda, bageze mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu kwa Mika, bararayo.

3 Nuko ubwo bari hafi yo kwa Mika bamenya ijwi rya wa musore w’Umulewi, barahindukira baramubaza bati “Ni nde wakuzanye hano? Urahakora iki? Uhafite iki?”

4 Arabasubiza ati “Nimwumve uko Mika yangiriye, yansezeranije ibihembo mba umutambyi we.”

5 Baherako baramubwira bati “Turakwinginze usobanuze Imana ko tuzahirwa mu rugendo rwacu turimo.”

6 Uwo mutambyi arabasubiza ati “Nimugende amahoro. Urwo rugendo mugenda ruzaragirwa n’Uwiteka.”

7 Abo bagabo batanu baragenda bagera i Layishi, bitegereza abantu baho babona bituriye amahoro, nk’uko ingeso z’Abasidoni zari ziri, bari abanyetuza n’abanyamahoro. Muri icyo gihugu nta wabagiriraga nabi kuko batatwarwaga, bari kure y’Abasidoni ntibīfatanyaga n’abandi.

8 Nuko abo batasi bagarutse muri bene wabo i Sora na Eshitawoli, bene wabo barabaza bati “Muzanye nkuru ki?”

9 Barababwira bati “Nimuhaguruke tubatere, kuko tumaze kureba igihugu, kandi dusanze ari cyiza cyane. Mbese muracyicajwe n’iki? Mwe kugira ubute bwo kujya guhindūra igihugu.

10 Nimugenda, muzasanga abantu biraye, igihugu ni kigari, Imana yakibagabije, kandi ni igihugu kidakennye ibyo mu isi byose.”

11 Abo bagabo magana atandatu bo mu muryango wa Dani bava i Sora na Eshitawoli bitwaje intwaro zo kurwanisha.

12 Barazamuka bagandika i Kiriyatiyeyarimu y’i Buyuda. Ni cyo cyatumye aho hantu hari inyuma y’i Kiriyatiyeyarimu, bahita Mahanedani na bugingo n’ubu.

13 Bava aho ngaho, bajya mu gihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu, bagera no kwa Mika.

14 Nuko abo bagabo batanu bari baragiye gutata igihugu cy’i Layishi, baterura amagambo babwira bene wabo bati “Muzi ko muri uru rugo harimo efodi na terafimu n’igishushanyo kibajwe n’ikiyagijwe? Nuko noneho nimutekereze icyo mukwiriye gukora.”

15 Bakeberezaho bagera ku nzu y’uwo musore w’Umulewi mu rugo rwa Mika, bamubaza uko ameze.

16 Kandi abo bagabo magana atandatu bo muri bene Dani bari bahagaze ku irembo mu muharuro, bitwaje intwaro zo kurwanisha.

17 Nuko ba bagabo batanu bari bagiye gutata igihugu baraza binjira mu rugo, basahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n’igishushanyo kiyagijwe, kandi umutambyi yari ahagaze ku irembo mu muharuro, hamwe n’abo bagabo magana atandatu bitwaje intwaro zo kurwanisha.

18 Binjira mu rugo rwa Mika. Bagisahura igishushanyo kibajwe na efodi na terafimu n’igishushanyo kiyagijwe, umutambyi arababaza ati “Muragira ibiki?”

19 Baramusubiza bati “Ceceka upfuke umunwa tujyane, utubere umubyeyi n’umutambyi. Mbese ikikubereye icyiza ni ikihe? Ni ukuba umutambyi w’urugo rw’umuntu umwe, cyangwa kuba umutambyi w’umuryango n’ubwoko bwa Isirayeli?”

20 Nuko umutambyi yishima mu mutima we, ajyana efodi na terafimu n’igishushanyo kibajwe, agenda hagati y’abo bantu bamushagaye.

21 Nuko barahindukira baragenda, bīmiriza abana bato imbere, n’amatungo n’ibintu.

22 Bicumyeho akarere bavuye kwa Mika, abantu bo mu ngo zegeranye n’urwa Mika baraterana, baraza basesekara kuri bene Dani

23 barabakabukana. Abadani barakebuka babaza Mika bati “Ubaye iki gitumye uzana igitero kingana gityo?”

24 Arabasubiza ati “Ni uko mwanyaze imana zanjye niremeye n’umutambyi wanjye, mukabijyana. Hari icyo nsigaranye? None murambaza ngo ‘Mbaye iki?’ ”

25 Abadani baramusubiza bati “Ntiwongere kuvuga muri twe, hatagira abanyaburakari babasumira, bakakwicana n’abo mu rugo rwawe.”

26 Nuko Abadani barigendera. Mika abonye ko bamurushije amaboko arahindukira asubira iwe.

Abadani batera Abasidoni

27 Nuko Abadani bajyana ibyo Mika yaremye n’umutambyi yari afite, bagera i Layishi mu bantu b’abanyetuza bari amahoro, babīcisha inkota, batwika n’umudugudu wabo.

28 Kandi nta murengezi wabonetse ngo awutabare, kuko wari kure y’i Sidoni kandi nta muntu n’umwe bari bafatanije, hari mu kibaya gihereranye n’i Betirehobu. Nuko Abadani bubakayo umudugudu bawuturamo.

29 Bawuhimba i Dani bawitiriye sekuruza Dani wabyawe na Isirayeli, ariko ubwa mbere uwo mudugudu witwaga Layishi.

30 Nuko Abadani bishingira icyo gishushanyo kibajwe, kandi Yonatani mwene Gerushomu umuhungu wa Mose we n’abahungu be, bari abatambyi b’umuryango wa Dani kugeza igihe igihugu cyanyagiwe.

31 Nuko bashinga icyo gishushanyo kibajwe Mika yaremye, gihamaho kumara igihe cyose inzu y’Imana yabereye i Shilo.

Abac 19

Ibyabaye ku Mulewi n’umugore we

1 Muri iyo minsi nta mwami Abisirayeli bari bafite. Nuko hariho Umulewi wasuhukiye mu gihugu cyo hirya y’imisozi miremire ya Efurayimu, ashaka umugorei Betelehemu y’i Buyuda.

2 Bukeye umugore we aramuhararuka akajya asambana, arahukana ajya kwa se i Betelehemu y’i Buyuda, amarayo amezi ane.

3 Bukeye umugabo we arahaguruka, aramukurikira ari kumwe n’umugaragu we n’indogobe ebyiri, amubwira ineza kugira ngo amucyure. Nuko umugore amujyana mu nzu ya se. Sebukwe amubonye amusanganira yishima.

4 Nuko sebukwe, se w’uwo mukobwa aramusibya, amarana na we iminsi itatu, bararya baranywa bararayo.

5 Ariko ku munsi wa kane bazinduka mu gitondo kare, nuko uwo mugabo arahaguruka ngo agende. Se w’umukobwa abwira umukwe we ati “Enda agatsima usegure umutima, mubone kugenda.”

6 Nuko baricara baranywa barasangira, se w’umukobwa abwira umukwe we ati “Ndakwinginze rara hano iri joro, unezerwe.”

7 Uwo mugabo arahaguruka ngo agende, ariko sebukwe aramwinginga ngo yongere kurara.

8 Ku munsi wa gatatu azinduka mu gitondo kare ngo agende. Se w’umukobwa aravuga ati “Ndakwinginze tuza, twiriranwe tugeze ko bwira.” Nuko barasangira.

9 Umunsi ukuze, uwo mugabo ahagurukana n’umugore we n’umugaragu we ngo bagende. Sebukwe, se w’umukobwa aramubwira ati “Dore burije, ndabinginze murare hano ijoro riraguye. Rara hano unezerwe, maze mu gitondo cya kare uzatahe.”

10 Ariko uwo mugabo ntiyemera kurara, arahaguruka arigaba agera ahateganye n’i Yebusi (ari yo Yerusalemu). Yari afite indogobe ebyiri ziriho amatandiko, umugore we na we bari kumwe.

11 Bagera i Yebusi umunsi ukuze, nuko umugaragu abwira shebuja ati “Ndakwinginze ngwino dukebereze aha, tujye gucumbika muri uyu mudugudu w’Abayebusi.”

12 Ariko shebuja aramubwira ati “Ntituri bukebereze mu mudugudu w’abanyamahanga utari uw’Abisirayeli, ahubwo twambuke dufate i Gibeya.”

13 Maze abwira umugaragu we ati “Ngwino twegere umudugudu umwe muri iyo, turare i Gibeya cyangwa i Rama.”

14 Nuko barakomeza baragenda, izuba ribarengeraho bageze bugufi bw’i Gibeya y’Ababenyamini.

15 Bakebereza aho, bajya gucumbika i Gibeya. Agezeyo yicara mu nzira y’igihogere cy’umudugudu, kuko ari nta wemeye kubacumbikira.

16 Nuko muri uwo mugoroba haza umusaza uvuye mu murima aho yakoraga, yari umunyagihugu cy’imisozi miremire ya Efurayimu wasuhukiye i Gibeya, ariko bene uwo mudugudu bari Ababenyamini.

17 Yubura amaso ye abona umugenzi mu nzira y’igihogere cy’umudugudu, uwo musaza aramubaza ati “Urava he ukajya he?”

18 Aramusubiza ati “Turava i Betelehemu y’i Buyuda, tukajya mu gihugu cyo hirya y’imisozi miremire ya Efurayimu. Ni yo naturutse njya i Betelehemu y’i Buyuda, none ndajya mu nzu y’Uwiteka kandi nta muntu wanyakiriye ngo anjyane iwe.

19 Ariko dufite inganagano n’ibyokurya by’indogobe zacu, kandi hariho umutsima na vino byo kumpazanya n’umuja wawe n’umuhungu uri hamwe n’abagaragu bawe, nta cyo dukennye.”

20 Uwo musaza aravuga ati “Shyitsa umutima mu nda, kandi ibyo ukennye byose abe ari jye bibazwa, ariko mwe kurara mu nzira.”

21 Nuko abashyira mu rugo rwe, agaburira indogobe z’uwo mugabo, boga ibirenge maze bararya baranywa.

22 Nuko bakinezerewe haza abanyamudugudu b’ibigoryi bagota inzu impande zose, bakomanga ku rugi bavugana n’uwo musaza nyir’urugo bati “Sohora uwo mugabo winjiye mu wawe, kugira ngo tumumenye.”

23 Uwo mugabo nyir’urugo arasohoka arababwira ati “Reka bene data ndabinginze, mwe gukora icyaha gisa gityo! Ubwo uyu mugabo yinjiye mu nzu yanjye, mwe kugira ubupfu bungana butyo.

24 Dore nguyu umukobwa wanjye w’inkumi n’umugore w’uyu mugabo, abo ni bo nsohora namwe mubonone, mubagire uko mushaka, ariko uyu mugabo mwe kumugirira iby’isoni nke bene ibyo.”

25 Ariko abo bagabo banga kumwumvira. Nuko uwo mushyitsi afata umugore we aramubazanira, baramumenya, baramwonona bakesha ijoro, umuseke utambitse baramurekura.

26 Nuko mu museke, uwo mugore aragaruka agwa ku muryango w’inzu y’uwo musaza, aho shebuja yari acumbitse, burinda bucya.

27 Nuko shebuja abyuka mu gitondo akingura urugi rw’inzu, arasohoka ngo agende. Nuko asanga uwo mugore acuze umurambo ku muryango, intoki ze ziri mu irebe ry’umuryango.

28 Aramubwira ati “Haguruka tugende”, ariko ntiyakoma. Aherako aramuterura amushyira ku ndogobe ye. Nuko uwo mugabo aherako arataha.

29 Ageze iwe ashyira intumbi y’umugore we mu nzu, yenda icyuma, amucagagura ingingo zose mo ibice cumi na bibiri, abyohereza mu bihugu bya Isirayeli byose.

30 Nuko ababibonye bose baravuga bati “Ibintu bimeze bitya ntabwo byigeze gukorwa cyangwa kuboneka, uhereye umunsi Abisirayeli baviriye muri Egiputa kugeza ubu. Nuko nimubitekereze mubigire inama, mubivuge.”

Abac 20

Abisirayeli bitura Ababenyamini inabi bakoze

1 Maze Abisirayeli bose bava mu midugudu yabo, barema iteraniro. Nuko iteraniro ryabo riteranira icyarimwe i Misipa imbere y’Uwiteka bavuye mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, hamwe n’abo mu gihugu cy’i Galeyadi.

2 Maze abatware b’abantu bose b’imiryango y’Abisirayeli yose biyerekanira mu iteraniro ry’ubwoko bw’Imana, abagabo uduhumbi tune bigenza bitwaje inkota.

3 (Kandi Ababenyamini bari bumvise ko Abisirayeli bazamutse, bagiye i Misipa.)

Nuko Abisirayeli barabaza bati “Tubwire uko icyo cyaha cyakozwe.”

4 Umulewi, umugabo w’uwo mugore bishe arabasubiza ati “Nari ngeze i Gibeya y’Ababenyamini, ncumbikayo ndi kumwe n’umugore wanjye.

5 Maze nijoro ab’i Gibeya barantera, bagota inzu narimo, bashakaga kunyica ubwanjye, kandi umugore wanjye baramwonona arapfa.

6 Ndamuzana mucagaguramo ibice, mperako mbyohereza mu gihugu cyose cya gakondo y’Abisirayeli, kuko bakoze icyaha cy’ubusambanyi kandi kizira mu Isirayeli.

7 Mwa Bisirayeli mwese mwe, nimwuzuze inama muvuge icyo muzakora.”

8 Abantu bose baherako bahagurukira icyarimwe baravuga bati “Nta muntu n’umwe muri twe uzinjira mu ihema rye cyangwa uzataha mu rugo rwe,

9 ahubwo tuzagirira ab’i Gibeya, tuhatere uko ubufindo butweretse.

10 Kandi tuzatoranya abagabo cumi mu bantu ijana tubakuye mu miryango yose y’Abisirayeli, kandi dutore ijana mu bantu igihumbi, n’igihumbi mu bantu inzovu bo kwikorera amahamba y’ingabo, kugira ngo nibagera i Gibeya y’Ababenyamini, babīture inabi y’ubupfu bakoze mu Isirayeli bwose.”

11 Nuko Abisirayeli bose bateranira kurwanya uwo mudugudu bahuje umutima, baba nk’umuntu umwe.

12 Maze imiryango y’Abisirayeli ituma abantu mu muryango w’Ababenyamini hose, barabaza bati “Icyo cyaha cyabonetse muri mwe ni icy’iki?

13 Noneho nimuduhe abo bagabo b’ibigoryi bari i Gibeya, tubice dukure icyaha muri Isirayeli.” Ariko Ababenyamini banga kumvira Abisirayeli bene wabo.

14 Nuko Ababenyamini bavuye mu midugudu, yabo biteraniriza i Gibeya ngo bajye kurwana n’Abisirayeli.

15 Maze uwo munsi babara Ababenyamini bavuye mu midugudu yabo, abagabo bitwaje inkota inzovu ebyiri n’ibihumbi bitandatu, udashyizeho abaturage b’i Gibeya, abagabo magana arindwi batoranijwe.

16 Kandi muri abo bantu bose harimo abagabo batoranijwe magana arindwi batwarira imoso, umuntu wese muri bo yashoboraga kurekura umuhumetso, ntabe yahusha n’agasatsi atagahamije.

17 Abisirayeli babazwe bari abagabo bitwaje inkota inzovu enye Ababenyamini batarimo, abo bose bari ingabo.

18 Nuko Abisirayeli barahaguruka bajya i Beteli, bagisha Imana inama barabaza bati “Ni nde uzatubanziriza kurwana n’Ababenyamini?”

Uwiteka arabasubiza ati “Abayuda ni bo bazabanzayo.”

19 Maze Abisirayeli bibatura mu gitondo, bagandika hafi y’i Gibeya.

20 Nuko Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya ngo babarwanye.

21 Maze uwo munsi Ababenyamini bava i Gibeya, batikiza Abisirayeli bahasiga imirambo inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri.

22 Ariko abantu ba Isirayeli bisubiramo, bongera kwirema ingamba aho bari baziremeye ubwa mbere.

23 Abisirayeli barazamuka baririra imbere y’Uwiteka kugeza nimugoroba, babaza Uwiteka bati “Twongere kurwana n’Ababenyamini bene wacu?”

Uwiteka arabasubiza ati “Nimwongere mubatere.”

24 Maze ku munsi wa kabiri Abisirayeli bongera kwegera Ababenyamini.

25 Nuko uwo munsi Ababenyamini barabatera, bongera koreza abantu bahasiga imirambo inzovu imwe n’ibihumbi munani, abo bose bari ingabo zitwaje inkota.

26 Nuko ingabo z’Abisirayeli zose n’abantu bose barazamuka bajya i Beteli, bicara imbere y’Uwiteka barira, biyiriza ubusa uwo munsi bageza nimugoroba. Kandi batambira imbere y’Uwiteka ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro.

27 Maze Abisirayeli bagisha Uwiteka inama. (Kandi muri iyo minsi isanduku y’isezerano ry’Uwiteka yari ihari,

28 na Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni ni we wahagararaga imbere yayo.) Maze Abisirayeli babaza Uwiteka baravuga bati “Twongere kujya kurwana n’Ababenyamini bene wacu kandi, cyangwa se turekere aho?”

Uwiteka aravuga ati “Mubatere kuko ejo nzababagabiza mukabanesha.”

29 Nuko Abisirayeli bashyira abantu mu bico impande zose z’i Gibeya.

30 Nuko ku munsi wa gatatu Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya nk’ubwa mbere.

31 Ababenyamini babonye Abisirayeli barabasanganira, barabashukashuka ngo bave ku mudugudu, batangira gutsinda abantu babīca nk’ubwa mbere, babīcira mu mirima no mu nzira y’igihogere ijya i Beteli no mu nzira y’i Gibeya, mu Bisirayeli hapfa abantu nka mirongo itatu.

32 Ababenyamini baravuga bati “Turabanesheje nk’ubwa mbere!”

Ababenyamini bicwa cyane

Ariko Abisirayeli baravuga bati “Twiruke tubashukashuke bave ku mudugudu bajye mu nzira z’ibihogere.”

33 Nuko Abisirayeli bose bava aho bari bari, birema ingamba i Bālitamari, ariko Abisirayeli bari mu bico babyuka aho bari bari i Māregeba.

34 Nuko haza abantu inzovu imwe batoranijwe mu Bisirayeli bose, batera i Gibeya baravungagurana cyane, ariko Ababenyamini bari batazi ko ibyago bibari bugufi.

35 Uwiteka atsinda Ababenyamini imbere y’Abisirayeli, maze uwo munsi Abisirayeli boreza Ababenyamini inzovu ebyiri n’ibihumbi bitanu n’ijana, kandi abo bose bari ingabo zitwaje inkota.

36 Nuko Ababenyamini bakeka ko Abisirayeli baneshejwe, kuko Abisirayeli bashukashukaga Ababenyamini, basubira inyuma kuko bari biringiye abo bari bashyize mu bico bugufi bw’i Gibeya.

37 Nuko abaciye igico bahuta gusakiza i Gibeya, bajya imbere barimbuza umudugudu wose inkota.

38 Abisirayeli bose bari basezeranye ikimenyetso n’abaciye igico, yuko bazacana ikome, umwotsi ugatumbagira mu mudugudu nk’igicu.

39 Nuko Abisirayeli biyegura mu ntambara, maze Ababenyamini batangira kubakubita inkota, bica mu Bisirayeli abantu nka mirongo itatu, kuko bibwiraga ko babanesheje nko muri ya ntambara ya mbere.

40 Ariko umwotsi utangiye gutumbagira mu mudugudu nk’igicu, Ababenyamini barakebuka babona umudugudu wose ugurumana, umwotsi utumbagira mu kirere.

41 Nuko Abisirayeli barabahindukirana Ababenyamini barumirwa, kuko babonye ibyago bibagezeho.

42 Nuko baha Abisirayeli ibitugu, baromboreza inzira yose ijya mu butayu, ariko ingabo zibarya isataburenge, kandi izivuye mu mudugudu ziboreka hagati muri iyo nzira.

43 Maze bagota Ababenyamini barabirukana, babaribatira aho bashakaga kuruhukira, babageza ahateganye n’i Gibeya iburasirazuba.

44 Hapfa Ababenyamini inzovu imwe n’ibihumbi munani, abo bose bari abantu b’intwari.

45 Muri ba bandi bahaye Abisirayeli ibitugu, bagahungira mu nzira ijya mu butayu kugira ngo bagere ku gitare cya Rimoni, babīcamo abantu ibihumbi bitanu babatsotsobera mu nzira z’ibihogere, bakomeza kubarya isataburenge babageza i Gidomu, bicirayo abandi ibihumbi bibiri.

46 Nuko abapfuye uwo munsi bose bo mu Babenyamini, bari abantu bitwaje inkota inzovu ebyiri n’ibihumbi bitanu, abo bose bari intwari.

47 Mu bari bahungiye mu butayu, abantu magana atandatu bagera ku gitare cya Rimoni bamarayo amezi ane.

48 Abisirayeli bahindūrana mu Babenyamini, bicisha inkota abo mu mudugudu bose n’amatungo, batsemba n’ibintu byabo kandi imidugudu basangaga barayitwika yose.

Abac 21

Abisirayeli babonera Ababenyamini abagore

1 Kandi Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa bati “Nta muntu n’umwe muri twe uzashyingira Umubenyamini umukobwa we.”

2 Nuko abantu bose basubira i Beteli, bicara imbere y’Imana bageza nimugoroba barira batera hejuru cyane,

3 barabaza bati “Uwiteka Mana y’Abisirayeli, ni iki gituma tubura umuryango umwe mu Bisirayeli?”

4 Nuko bukeye bwaho bazinduka kare, bahubaka igicaniro batamba ibitambo byoswa, n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro.

5 Abisirayeli barabaza bati “Mu miryango yose y’Abisirayeli utaje mu iteraniro ry’Uwiteka ni nde?” Kuko bari barahiye indahiro ikomeye ku muntu wese utazaza gusenga Uwiteka i Misipa bati “Ni ukuri azicwa.”

6 Nuko Abisirayeli baricuza ku bw’Ababenyamini bene wabo baravuga bati “Uyu munsi hariho umuryango uciwe muri Isirayeli.

7 Tubigenze dute ngo dushakire abacitse ku icumu abagore, kandi ko twarahiye imbere y’Uwiteka ko tutazabashyingira abakobwa bacu?”

8 Nuko barabaza bati “Mu miryango y’Abisirayeli utazamutse gusenga Uwiteka i Misipa ni uwuhe?” Babona ko nta muntu wavuye i Yabeshi y’i Galeyadi, ngo aze mu ngando aho bateraniye,

9 kuko ubwo abantu bari bamaze kubarwa, nta wo mu baturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi wari uhari.

10 Nuko iteraniro ritumayo abantu inzovu imwe n’ibihumbi bibiri barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati “Nimugende mwicishe inkota abaturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi, mubicane n’abagore n’abana babo.

11 Uko abe ari ko muzabigenza rwose, umugabo wese n’umugore wese waryamanye n’umugabo muzabarimbure.”

12 Nuko muri abo baturage b’i Yabeshi y’i Galeyadi, babonayo abakobwa b’inkumi magana ane batararyamana n’abagabo, babazana mu ngando z’i Shilo mu gihugu cy’i Kanāni.

13 Nuko iteraniro ryose rituma ku Babenyamini bari ku gitare cya Rimoni, babaha ihumure.

14 Ubwo ngubwo Ababenyamini baragaruka, Abisirayeli babashyingira abo bakobwa bakijije mu bagore b’i Yabeshi y’i Galeyadi, ariko ntibabakwira.

15 Nuko abantu baricuza ku bw’Ababenyamini, kuko Uwiteka yari yaciye icyuho mu miryango y’Abisirayeli.

16 Nuko abakuru b’iteraniro barabaza bati “Tuzabigenza dute ngo dushakire abasigaye, ko abagore barimbutse mu Babenyamini?”

17 Baravuga bati “Hakwiriye kubaho gakondo y’Ababenyamini bacitse ku icumu, kugira ngo hatagira umuryango uzimanganywa mu Bisirayeli.

18 Ariko ntitubasha kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuti ‘Havumwe uzashyingira Umubenyamini.’ ”

19 Maze baravuga bati “Uko umwaka utashye, hariho umunsi mukuru w’Uwiteka i Shilo iri ikasikazi y’i Beteli, mu ruhande rw’iburasirazuba rw’inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y’i Lebona.”

20 Nuko bategeka Ababenyamini barababwira bati “Nimugende mwubikirire mu mizabibu.

21 Nuko nimubona abakobwa b’i Shilo basohotse kujya kubyina mu birori byabo, muzahereko muve mu mizabibu, umuntu wese afate umukobwa mu b’i Shilo abe umugore we, muhereko musubire muri gakondo ya Benyamini.

22 Nuko ba se cyangwa bene wabo nibaza kuturegera tuzababwira tuti ‘Mubaduhere ubuntu kuko umuntu wese tutamuboneye umugore muri ya ntambara. Ubwo mutababahaye ntimuriho urubanza.’ ”

23 Nuko Ababenyamini babigenza uko bohejwe, binyagira abageni mu babyinnyi nk’uko umubare wabo wari uri barabajyana. Baragenda basubira muri gakondo yabo, bongera kubaka imidugudu bayibamo.

24 Nuko Abisirayeli baherako bavayo, umuntu wese ajya mu muryango w’iwabo no mu nzu ye, bose bavayo basubira muri gakondo zabo.

25 Ariko icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi umuntu wese yitegekaga uko ashatse.

Yoz 1

Imana itoranya Yosuwa ngo azungure Mose

1 Ubwo Mose umugaragu w’Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati

2 “Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n’aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.

3 Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk’uko nabwiye Mose.

4 Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy’Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y’iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu.

5 Nta muntu n’umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk’uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna.

6 Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.

7 Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.

8 Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.

9 Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”

Yosuwa abwira abantu yuko bazambuka Yorodani

10 Yosuwa ategeka abatware b’imitwe ati

11 “Munyure mu ngando mutegeke abantu muti ‘Nimukore amahamba kuko mu minsi itatu muzambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, mujya guhindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo.’ ”

12 Yosuwa abwira Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase ati

13 “Mwibuke rya jambo Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ati ‘Uwiteka Imana yanyu irabaruhuye, ibahaye iki gihugu.’

14 Abagore banyu n’abana banyu n’amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab’intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugira ngo muzabarwanire,

15 kugeza aho Uwiteka azaruhurira bene wanyu nk’uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubire mu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Mose umugaragu w’Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.”

16 Na bo basubiza Yosuwa bati “Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n’aho uzadutuma hose tuzajyayo.

17 Nk’uko twumviraga Mose muri byose nawe ni ko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk’uko yabanaga na Mose.

18 Uzagomera itegeko ryawe wese, ntiyumvire n’amagambo yawe mu byo uzamutegeka byose azicwa. Icyakora komera ushikame!”

Yoz 2

Rahabu yakira abatasi abahisha

1 Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.” Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo.

2 Umwami w’i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu.

3 Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati “Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.”

4 Ariko uwo mugore ajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati “Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka,

5 nuko bumaze kwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda sinzi aho bagannye. Nimubakurikire n’ingoga murabafata.”

6 Ariko ba batasi yari yaburije inzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanije.

7 Nuko ba bandi babagenzereza mu nzira igana kuri Yorodani aho bambukira, ababagenza bamaze kugenda barugarira.

Basezerana uko bazabigenza

8 Nuko batararyama uwo mugore arurira abasanga hejuru y’inzu,

9 arababwira ati “Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteye ubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuye umutima,

10 kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, n’ibyo mwagiriye abami bombi b’Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose.

11 Tubyumvise uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n’umwe mutakuye umutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi.

12 None ndabinginze, nimundahire Uwiteka ko muzagirira neza inzu ya data nk’iyo mbagiriye, mumpe ikimenyetso cy’ukuri

13 yuko muzarokora data na mama, na basaza banjye na barumuna banjye n’abo bari kumwe, mugakiza amagara yacu ntidupfe.”

14 Abo bagabo baramusubiza bati “Amagara yacu mukijije natwe tuzabitura gukiza ayanyu. Nimutatubūra, Uwiteka namara kuduha igihugu tuzakwitura ineza. Ni iby’ukuri.”

15 Arabohereza, abamanuza umugozi abanyujije mu idirishya kuko inzu ye yari hejuru y’inkike y’umudugudu, ni ho yari atuye.

16 Nuko arababwira ati “Mujye mu misozi kugira ngo mudahura n’ababagenza, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugeza aho ababagenza bazahindukirira, nyuma muzigendere.”

17 Abo bagabo baramusubiza bati “Iyi ndahiro uturahije nta mugayo uzatubaho.

18 Nitugera muri iki gihugu uzapfundike aka kagozi gatukura ku idirishya uducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n’abo mu rugo rwa so bose, uzabateranirize iwawe.

19 Nihagira umuntu uva mu nzu yawe agasohoka, amaraso ye ni we azabaho twe nta rubanza ruzatubaho. Kandi umuntu wese uzaba ari hamwe nawe mu nzu, amaraso ye azatubeho nihagira umwakura.

20 Ariko nutubūra ntituzagibwaho n’urubanza rw’indahiro uturahije.”

21 Na we arababwira ati “Bizaba nk’uko muvuze”, maze arabasezerera baragenda. Nyuma apfundika akagozi gatukura ku idirishya.

Abatasi basubirayo babatekerereza ibyo babonye

22 Nuko baragenda bajya mu misozi bamarayo iminsi itatu, bageza aho ababagenjeje bahindukiriye, ariko bari babashatse inzira yose barabaheba.

23 Nuko abo bagabo bombi baragaruka bamanuka umusozi, barambuka basanga Yosuwa mwene Nuni bamutekerereza ibyababayeho byose.

24 Baramubwira bati “Ni ukuri koko, Uwiteka ashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu, kandi bene cyo twabakuye umutima.”