Yoz 3

Yosuwa ajya kuri Yorodani, Uwiteka amukomeza umutima

1 Bukeye Yosuwa azinduka kare mu gitondo, avana i Shitimu n’Abisirayeli bose bagera kuri Yorodani, barara batambutse.

2 Iminsi itatu ishize abatware banyura mu ngando hagati,

3 bategeka abantu bati “Nimubona isanduku y’isezerano ry’Uwiteka Imana yanyu ihetswe n’Abalewi ari bo batambyi, muzahereko muhaguruke aho muri muyikurikire.

4 Ariko hagati yanyu na yo hazaba intera y’imikono ibihumbi bibiri. Ntimuzayegere kugira ngo mumenye inzira mukwiriye gucamo, kuko ari nta bundi mwigeze guca muri iyi nzira.”

5 Maze Yosuwa abwira abantu ati “Mwiyeze kuko ejo Uwiteka azakora ibitangaza muri mwe.”

6 Nyuma Yosuwa abwira abatambyi ati “Nimuheke isanduku y’isezerano, mubanzirize abantu kwambuka.” Nuko baheka isanduku y’isezerano bajya imbere y’abantu.

7 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Uyu munsi ndatangira kugukuza mu maso y’Abisirayeli bose, kugira ngo bamenye yuko ndi kumwe nawe nk’uko nabanaga na Mose.

8 Ariko ubwire abatambyi bahetse isanduku y’isezerano uti ‘Nimugera ku nkombe ya Yorodani, mumanuke muhagararemo.’ ”

Yosuwa ategeka abantu, abakomeza

9 Yosuwa abwira Abisirayeli ati “Nimunyegere mwumve amagambo y’Uwiteka Imana yanyu.”

10 Yosuwa aherako aravuga ati “Iki ni cyo kizabamenyesha yuko Imana ihoraho iri muri mwe, kandi yuko itazabura kubaneshereza Abanyakanāni n’Abaheti, n’Abahivi n’Abaferizi, n’Abagirugashi n’Abamori n’Abayebusi.

11 Nimwitegereze isanduku y’isezerano ry’Uwiteka nyir’isi yose, irababanziriza muri Yorodani.

12 Nuko nimurobanure abagabo cumi na babiri mu miryango y’Abisirayeli, mu muryango wose havemo umuntu umwe umwe.

13 Ibirenge by’abatambyi bahetse isanduku y’Uwiteka nyir’isi yose nibigera mu mazi ya Yorodani, amazi yo muri Yorodani ari bwigabanyemo kabiri, ayo haruguru arahīkubira ikirundo.”

Amazi ya Yorodani atandukana

14 Nuko abantu bava mu mahema yabo, bakurikira abatambyi bahetse isanduku y’isezerano kugira ngo bambukane.

15 Nuko abatambyi bahetse isanduku bageze kuri Yorodani, ibirenge byabo bigeze mu mazi — kandi igihe cy’isarura amazi ya Yorodani arenga inkombe —

16 amazi yo haruguru arahagarara yikubira ku mudugudu witwa Adamu hateganye n’i Saretani, kure y’aho bashakaga kwambukira, kandi ayo hepfo atembera mu nyanja yitwa Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu, arashira. Nuko abantu barambuka baboneza i Yeriko.

17 Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bahagarara muri Yorodani hagati humutse neza hatanyerera, Abisirayeli bose bambukira ahumutse kugeza aho ubwoko bwose bwarangirije kwambuka Yorodani.

Yoz 4

Batoranya abagabo bo gutora amabuye yo muri Yorodani

1 Ubwoko bwose bumaze kwambuka Yorodani, Uwiteka abwira Yosuwa ati

2 “Robanura muri aba bantu abagabo cumi na babiri, mu miryango yose havemo umwe umwe,

3 ubategeke uti ‘Nimutore amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati aho abatambyi bari bashinze ibirenge, muyambukane muyashyire aho mugandika iri joro.’ ”

4 Yosuwa aherako ahamagaza abagabo cumi na babiri yarobanuye mu miryango y’Abisirayeli yose umwe umwe,

5 arababwira ati “Nimunyure imbere y’isanduku y’Uwiteka Imana yanyu muri Yorodani hagati, umuntu wese aterura ibuye arishyire ku rutugu nk’uko umubare w’imiryango y’Abisirayeli ungana,

6 kugira ngo bibe ikimenyetso muri mwe kera ubwo abana banyu bazabaza ba se bati ‘Aya mabuye ku bwanyu ni icyitegererezo ki?’

7 Muzabasubize muti ‘Amazi ya Yorodani yatandukaniye imbere y’isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, igihe yambukaga Yorodani amazi yayo agatandukana, kandi ayo mabuye azaba icyitegererezo cyibutsa Abisirayeli iteka ryose ibyabayeho.’ ”

8 Nuko Abisirayeli bakora nk’uko Yosuwa yabategetse, batora amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati nk’uko Uwiteka yategetse Yosuwa, bakurikije umubare w’imiryango y’Abisirayeli uko ungana, barayambukana bayageza aho bagiye kugandika bayaturaho.

9 Yosuwa na we ashinga amabuye cumi n’abiri muri Yorodani hagati, aho abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bari bashinze ibirenge, ni ho akiri na bugingo n’ubu.

Bambuka, amazi ya Yorodani asubirana

10 Nuko abatambyi bahetse isanduku bahagarara muri Yorodani hagati, kugeza igihe ibyo Uwiteka yategetse Yosuwa kubwira abantu byarangiriye nk’uko Mose yari yategetse Yosuwa byose. Nuko abantu barihuta barambuka.

11 Ariko abantu bose bamaze guhita, isanduku y’Uwiteka ihetswe n’abatambyi irambutswa, abantu babireba.

12 Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase, babanziriza Abisirayeli kwambuka bafite intwaro nk’uko Mose yari yarabategetse.

13 Ingabo nk’inzovu enye zifite intwaro zinyura imbere y’Uwiteka mu kibaya cy’i Yeriko, ziteguye kurwana.

14 Uwo munsi Uwiteka akuza Yosuwa mu maso y’Abisirayeli bose, baramwubaha nk’uko bubahaga Mose iminsi yose yamaze akiriho.

15 Uwiteka abwira Yosuwa ati

16 “Tegeka abatambyi bahetse isanduku y’isezerano bave muri Yorodani.”

17 Yosuwa ategeka abatambyi ati “Nimuzamuke muve muri Yorodani.”

18 Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano ry’Uwiteka bavuye muri Yorodani bashinze ibirenge imusozi, amazi ya Yorodani aherako arasubirana, asandara hose arenga inkombe nk’uko yari asanzwe.

19 Abantu bazamuka bava muri Yorodani ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa mbere, bagandika i Gilugali mu rugabano rw’i Yeriko mu ruhande rw’iburasirazuba.

20 Ya mabuye cumi n’abiri bakuye muri Yorodani Yosuwa ayashinga i Gilugali.

21 Maze abwira Abisirayeli ati “Abana banyu ubwo bazabaza ba se mu gihe kizaza bati ‘Aya mabuye ni ay’iki?’

22 Muzabigishe mubasobanurira muti ‘Abisirayeli bambutse Yorodani ikamye’,

23 kuko Uwiteka Imana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugeza aho mwambukiye, nk’uko Uwiteka Imana yanyu yagize Inyanja Itukura ubwo yayikamirije imbere yacu kugeza aho twambukiye,

24 kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka Imana yanyu iteka ryose.”

Yoz 5

Yosuwa akebesha abantu

1 Nuko abami bose b’Abamori bari hakuno ya Yorodani mu ruhande rw’iburengerazuba, n’abami b’Abanyakanāni bari ku nyanja, bumvise uko Uwiteka yagabanirije amazi ya Yorodani imbere y’Abisirayeli kugeza aho bambukiye, imitima yabo ishya ubwoba, bacika intege ku bw’Abisirayeli.

2 Icyo gihe Uwiteka abwira Yosuwa ati “Wisaturire amabuye atyaye, mukebe Abisirayeli ubwa kabiri.”

3 Yosuwa asatura amabuye atyaye, ayakebeshereza Abisirayeli ku musozi Araloti.

4 Impamvu yatumye Yosuwa abakebesha ngiyi: abagabo bose bari baravuye muri Egiputa, bari baraguye mu nzira inyura mu butayu barimo ingabo zose, ni bo bari bavuye muri Egiputa.

5 Abantu bose bari bavuyeyo bari barakebwe, ariko abo babyariye mu butayu bakiri mu nzira yaho ubwo bavaga muri Egiputa, bo bari batarakebwa

6 kuko Abisirayeli bazerereye imyaka mirongo ine mu butayu, kugeza igihe ingabo zose z’ubwoko bwabo zavuye mu Egiputa zashiriye, kuko batumviye Uwiteka. Uwiteka yari yarabarahiye ko atazemera ko bareba igihugu Uwiteka yasezeraniye ba sekuruza babo kukibaha, ari cyo gihugu cy’amata n’ubuki.

7 Abana babo yabashubije mu cyimbo cyabo, ari bo Yosuwa yakebesheje kuko bari batarakebwa, impamvu ni uko batakebewe mu nzira.

8 Nuko abantu bose bamaze gukebwa baguma aho bari bari mu mahema yabo kugeza aho bakiriye.

9 Uwiteka abwira Yosuwa ati “None mbakuyeho igisuzuguriro Abanyegiputa babasuzuguraga.” Ni cyo gituma aho hantu hitwa Gilugali na bugingo n’ubu.

Baziririza ibya Pasika

10 Nuko Abisirayeli babamba amahema i Gilugali, baziririza Pasika ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi nimugoroba, mu kibaya cy’i Yeriko.

11 Bukeye bw’umunsi wa Pasika, uwo munsi nyine bawuryaho ibigugu by’ingano zo muri icyo gihugu, n’udutsima tutasembuwe n’ibigori bikaranze.

12 Nuko bukeye bw’uwo munsi baririyeho ibigugu by’ingano zo muri icyo gihugu manu ntiyongera kuboneka. Abisirayeli ntibongera kubona manu ukundi, ahubwo uwo mwaka barya imyaka y’igihugu cy’i Kanāni.

Marayika abonekera Yosuwa

13 Nuko Yosuwa yegereye i Yeriko yubura amaso abona umuntu uhagaze amwerekeye, afite inkota mu ntoki. Yosuwa aramwegera aramubaza ati “Mbese uri uwo mu bacu, cyangwa uwo mu babisha bacu?”

14 Aramusubiza ati “Oya, ahubwo nje nonaha kubera ingabo z’Uwiteka umugaba.”

Yosuwa yikubita hasi yubamye aramuramya, aramubaza ati “Mutware, jyewe umugaragu wawe untegetse iki?”

15 Nuko umugaba w’ingabo z’Uwiteka abwira Yosuwa ati “Kwetura inkweto mu birenge byawe kuko aho uhagaze aha ari ahera.” Yosuwa abigenza atyo.

Yoz 6

Imana ibwira Yosuwa uburyo bazazenguruka Yeriko

1 I Yeriko hari hakinzwe cyane kuko batinyaga Abisirayeli, nta wasohokaga kandi nta winjiraga.

2 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Dore nkugabije i Yeriko n’umwami waho n’intwari zaho.

3 Namwe ab’ingabo mwese muzazenguruke umudugudu rimwe, abe ari ko muzajya mukora kumara iminsi itandatu.

4 Kandi abatambyi barindwi bazatware amahembe arindwi y’amapfizi y’intama imbere y’isanduku, ku munsi wa karindwi muzazenguruke umudugudu karindwi, maze abatambyi bavuze imahembe.

5 Amahembe navuga cyane mukumva amajwi yayo, abantu bose bazavugire icyarimwe baranguruye amajwi yabo, inkike z’amabuye zigose umudugudu zizaherako ziriduke, abantu bose bazurire, umuntu wese imbere ye.”

6 Yosuwa mwene Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati “Nimuheke isanduku y’isezerano, abatambyi barindwi bajyane amahembe arindwi y’amapfizi y’intama imbere y’isanduku y’Uwiteka.”

7 Maze abwira abantu ati “Nimuhite muzenguruka umudugudu, n’abafite intwaro na bo bahite bajye imbere y’isanduku y’Uwiteka.”

8 Nuko Yosuwa amaze kubwira abantu, abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y’amapfizi y’intama banyura imbere y’Uwiteka bayavuza, isanduku y’isezerano ry’Uwiteka barayibakurikiza.

9 Abafite intwaro bo bajya imbere y’abatambyi bavuza amahembe, n’ab’inyuma bakurikira isanduku, ba batambyi bakomeza kugenda bavuza amahembe.

10 Yosuwa ategeka abantu arababwira ati “Ntimuzasakuze cyane ngo ijwi ryanyu ryumvikane, ntihakagire ijambo riva mu kanwa kanyu kugeza umunsi nzababwirira nti ‘Nimurangurure amajwi’, muzahereko muvuge.”

11 Nuko azengurukana isanduku y’Uwiteka umudugudu rimwe, basubira mu mahema yabo bararamo.

12 Nuko Yosuwa azinduka mu gitondo kare, abatambyi baheka isanduku y’Uwiteka,

13 n’abatambyi barindwi bajyana amahembe arindwi y’amapfizi y’intama bajya imbere y’isanduku y’Uwiteka, bakomeza kugenda bayavuza, maze abafite intwaro bajya imbere, ab’inyuma bakurikira isanduku y’Uwiteka, bagenda bavuza amahembe.

14 Ku munsi wa kabiri bazenguruka umudugudu rimwe basubira mu mahema yabo, bagenza batyo iminsi itandatu.

15 Ku munsi wa karindwi bazinduka kare mu museke, bazenguruka umudugudu nk’uko bajyaga bagenza muri iyo minsi itandatu, ariko kuri uwo munsi ho bazenguruka umudugudu karindwi.

16 Bagejeje ku ncuro ya karindwi abatambyi bakivuza amahembe, Yosuwa abwira abantu ati “Nimutere amajwi hejuru kuko Uwiteka abahaye umudugudu.

17 Kandi umudugudu n’ibiwurimo byose bizashinganirwa Uwiteka, ariko maraya uwo Rahabu abe ari we uzarokokana n’abo mu nzu ye bose, kuko yari yarahishe ba batasi twoherezaga.

18 Namwe muzīrinde mu buryo bwose ikintu cyose cyashinganywe, kuko nimugikoraho muzazanira urugerero rw’Abisirayeli umuvumo n’amakuba.

19 Ariko ifeza yose n’izahabu, n’ibintu by’imiringa n’iby’icyuma byose byerejwe Uwiteka, bizajye mu bubiko bwe.”

Inkike z’i Yeriko ziriduka, bakiza Rahabu

20 Abantu baherako barangurura amajwi abatambyi bakivuza amahembe, muri ako kanya abantu bumvise amajwi y’amahembe barangurura amajwi, inkike z’amabuye zirariduka, abantu barazamuka batera umudugudu, umuntu wese imbere ye barawutsinda.

21 Barimbura rwose ibyari muri uwo mudugudu byose, abagabo n’abagore, abato n’abakuru, inka n’intama n’indogobe babyicisha inkota.

22 Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati “Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n’ibyo afite byose nk’uko mwamurahiye.”

23 Nuko abo basore bari batase barinjira, basohora Rahabu na se na nyina na bene se, n’ibyo yari afite byose n’umuryango wabo wose, babishyira inyuma y’urugerero rw’Abisirayeli.

24 Umudugudu barawutwika n’ibyarimo byose, keretse ifeza n’izahabu n’ibintu by’imiringa n’iby’ibyuma, kugira ngo bazabishyire mu nzu y’ububiko bw’Uwiteka.

25 Nuko Yosuwa arokora maraya uwo Rahabu n’inzu ya se n’ibyo yari afite byose, aba mu Bisirayeli na bugingo n’ubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko.

Yosuwa avuma i Yeriko

26 Icyo gihe Yosuwa arabihanangiriza arahira ati “Umuntu uzahaguruka akajya kūbaka uyu mudugudu w’i Yeriko, avumwe imbere y’Uwiteka. Igihe azubaka urufatiro rwaho azapfushe imfura ye, n’igihe azahaterera inzugi z’amarembo azapfushe umuhererezi we.”

27 Nuko Uwiteka yabanaga na Yosuwa kandi arogera, byamamara mu gihugu cyose.

Yoz 7

Abisirayeli batera kuri Ayi bakaneshwa

1 Ariko Abisirayeli baracumura kuko benze ku byashinganywe: Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, ni we wari wenze ku byashinganywe, Uwiteka arakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk’umuriro.

2 Nuko bavuye i Yeriko, Yosuwa atuma abantu kuri Ayi hafi y’i Betaveni iburasirazuba bw’i Beteli, arababwira ati “Nimugende mutate icyo gihugu.” Nuko abo bagabo bajya gutata kuri Ayi.

3 Bagaruka aho Yosuwa ari baramubwira bati “Abantu bose ntibajyeyo, hagende nk’ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, abe ari bo batera kuri Ayi. Ntiwirirwe uruhiriza abantu bose ubusa uboherezayo, kuko abaho ari bake.”

4 Nuko abantu baragenda bari nk’ibihumbi bitatu, bagezeyo birukanwa n’abo kuri Ayi.

5 Ariko abantu bo kuri Ayi babicamo abagabo nka mirongo itatu na batandatu, babavana imbere y’irembo ryabo babageza i Shebarimu babirukana ikijyepfo, nuko imitima y’abantu ishya ubwoba ihinduka nk’amazi.

Yosuwa arira, asobanuza Uwiteka impamvu zabyo

6 Nuko Yosuwa abyumvise ashishimura imyenda ye, agwa yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, ageza nimugoroba we n’abakuru b’Abisirayeli, bitera umukungugu mu mitwe.

7 Nuko Yosuwa aravuga ati “Ayi we, Nyagasani Mana! Ni iki cyatumye wambutsa aba bantu Yorodani, ukaba udushyize mu maboko y’Abamori ngo baturimbure? Erega iyaba twarigumiye hakurya ya Yorodani!

8 None Mana ndacyavuze iki, ubwo Abisirayeli bahaye ibitugu ababisha babo?

9 Abanyakanāni n’abo mu gihugu cyose nibabyumva bazatugota, bazimanganye amazina yacu mu isi. None se, izina ryawe rikuru uzarirengera ute?”

10 Nuko Uwiteka abwira Yosuwa ati “Byuka. Ni iki gitumye ugwa wubamye?

11 Abisirayeli baracumuye kuko baciye ku itegeko ryanjye nabategetse, bagatwara ku bintu byashinganywe, bakabyiba bakirengagiza, ndetse bakabishyira mu bintu byabo.

12 Icyo ni cyo cyatumye Abisirayeli batabasha guhagarara imbere y’ababisha babo bakabaha ibitugu, kuko bahindutse ibivume. Ndetse sinzongera kubana namwe ukundi, keretse murimbuye ikivume mukagikura muri mwe.

13 Byuka wejeshe abantu uti ‘Mwiyereze umunsi w’ejo kuko Uwiteka Imana y’Abisirayeli ivuze iti: Muri mwe hariho uwenze ku byashinganywe, Bisirayeli mwe? Ntimukibasha guhagarara imbere y’ababisha banyu, keretse mugaruye ibyari byashinganywe biri muri mwe.

14 Mu gitondo muzaterane uko imiryango yanyu iri, nuko umuryango Uwiteka azarobanura uzaterane uko amazu yawo ari, maze inzu Uwiteka azarobanura izaterane uko imbyaro zayo ziri, kandi urubyaro Uwiteka azarobanura ruzaterane hazajye haza umuntu umwe umwe.

15 Nuko uzafatanwa ibyashinganywe azatwikanwe n’ibyo afite byose, kuko yishe isezerano ry’Uwiteka agakora ishyano mu Bisirayeli.’ ”

Akani afatwa, abyatura, bamwica

16 Yosuwa azinduka mu gitondo kare, ahamagaza Abisirayeli n’imiryango yabo uko iri, umuryango wa Yuda uratoranywa.

17 Yigiza hafi amazu y’Abayuda afata inzu ya Zera, yigiza hafi inzu y’Abazera n’imbyaro zayo, afata Zabudi.

18 Yigiza hafi urubyaro rwe umuntu umwe umwe, nuko Akani mwene Karumi mwene Zabudi mwene Zera wo mu muryango wa Yuda, arafatwa.

19 Maze Yosuwa abwira Akani ati “Mwana wanjye, ndakwinginze wubahe Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uyāturire, maze umbwire nonaha icyo wakoze, ntumpishe.”

20 Akani asubiza Yosuwa ati “Ni ukuri nacumuye ku Uwiteka Imana y’Abisirayeli, uko nabigenje ni uku:

21 nabonye mu minyago umwambaro mwiza wa Shinari, na shekeli z’ifeza magana abiri, n’umuhimba w’izahabu w’igipimo cya shekeli mirongo itatu, ndabyifuza mperako ndabyenda mbihisha mu gitaka, biri mu ihema ryanjye hagati, n’ifeza iri munsi yabyo.”

22 Uwo mwanya Yosuwa yohereza intumwa, zigenda ziruka zihina mu ihema, zisanga bihishwe mu ihema rye n’ifeza iri munsi yabyo.

23 Nuko babikuramo babizanira Yosuwa n’Abisirayeli bose, babirambika imbere y’Uwiteka.

24 Yosuwa n’Abisirayeli bose bafata Akani mwene Zera, benda ifeza n’umwambaro n’umuhimba w’izahabu, n’abana be, abahungu n’abakobwa, n’inka ze n’indogobe ze n’intama ze, n’ihema rye n’ibyo yari afite byose babijyana mu gikombe cyitwa Akori.

25 Bagezeyo Yosuwa aravuga ati “Ni iki cyatumye utugwa nabi? Nawe Uwiteka arakugwa nabi uyu munsi.” Abisirayeli bose bamutera amabuye, n’urubyaro rwe barutera amabuye maze barabatwika.

26 Birangiye bamurundaho ikirundo kinini cy’amabuye, kiracyariho n’ubu.

Nuko Uwiteka arīgarura, areka uburakari bwe bukaze. Nuko izina ry’icyo gikombe ni Akori na bugingo n’ubu.

Yoz 8

Yosuwa yigira inama yo gutera Ayi

1 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntutinye kandi ntukuke umutima. Jyana ingabo zose uhaguruke utere kuri Ayi, umenye ko nshyize umwami waho n’abantu be n’umudugudu we n’igihugu cye mu maboko yawe.

2 Uzagire Ayi n’umwami waho nk’uko wagize i Yeriko n’umwami waho, kandi iminyago yaho n’inka zaho uzabyitwarire bibe iminyago yanyu, nuko muzace igico inyuma y’umudugudu.”

3 Maze Yosuwa ahagurukana n’ingabo ze zose ngo batere kuri Ayi. Yosuwa aherako atoranya abantu inzovu eshatu b’intwari kandi b’imbaraga, abohereza nijoro

4 arabategeka ati “Mucire igico hafi y’umudugudu inyuma yawo, ntimujye kure yawo cyane, ahubwo mube mwiteguye.

5 Nanjye n’abantu turi kumwe tuzegera umudugudu, nuko nibatuzira nk’ubwa mbere tuzaherako tubahunge.

6 Na bo ntibazabura kudukurikira kuko tuzaba tubashutse, bave mu mudugudu wabo batugeze kure yawo bagire ngo turabahunze nk’ubwa mbere, natwe tuzakomeza guhunga imbere yabo.

7 Namwe abari mu gico nimubona yuko bageze kure muzabyuke mutere uwo mudugudu, kuko Uwiteka Imana yanyu izaba iwubagabije.

8 Nuko nimugera muri uwo mudugudu muzawutwike mukurikije ijambo ry’Uwiteka, ngiryo itegeko mbahaye.”

9 Nuko Yosuwa abohereza aho bari bucire igico, bicara hagati y’i Beteli na Ayi iburengerazuba bwa Ayi, ariko iryo joro Yosuwa arara mu bantu.

Batera Ayi bayirimbura, bica umwami waho

10 Mu gitondo kare Yosuwa arazinduka ateranya abantu, azamukana n’abakuru b’Abisirayeli abarangaje imbere, bajya kuri Ayi.

11 Ingabo zose zari kumwe na we zirazamuka zegera uwo mudugudu zigira aho ziwitegeye, zigandika aho ikasikazi yo kuri Ayi, hariho igikombe hagati yaho na Ayi.

12 Maze yohereza abantu inzovu ibihumbi bitanu, abategeka ko bacira igico hagati y’i Beteli na Ayi, iburengerazuba bw’umudugudu.

13 Uko ni ko baciye abantu mu nteko, ingabo zose zari ikasikazi y’umudugudu, kandi abaciye igico bari iburengerazuba bwaho. Iryo joro Yosuwa ajya muri icyo gikombe hagati.

14 Nuko umwami wa Ayi abibonye, abo mu mudugudu bazinduka bihuta basanganira Abisirayeli, bose bajyana n’umwami wabo kubarwaniriza ahategetswe iruhande rw’ikibaya, ariko ntiyamenya ko hari abamuciriye igico inyuma y’umudugudu.

15 Yosuwa n’Abisirayeli bose bihindura nk’abaneshejwe imbere yabo, bahungira mu nzira ijya mu butayu.

16 Bateranya aba Ayi bose ngo bakurikire Yosuwa, nuko baramukurikira ariko barashukashukwa ngo bave mu mudugudu.

17 Ntihagira umugabo usigara muri Ayi cyangwa i Beteli ataje kwirukana Abisirayeli, basiga umudugudu wuguruwe barabakurikira.

18 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza.” Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki.

19 Arambuye ukuboko kwe, abari mu gico babyuka aho bari bari, birukanka binjira mu mudugudu barawutsinda, bahita bawutwika.

20 Aba Ayi bakebutse inyuma babona umwotsi w’umudugudu utumbagiye hejuru, bituma bananirwa guhunga babura epfo na ruguru, abari bahungiye mu butayu barabahindukirana.

21 Yosuwa n’Abisirayeli bose babonye ko abari baciye igico batsinze umudugudu, kandi ko umwotsi wawo utumbagira, bagaruka bica aba Ayi umugenda.

22 Abari bateye umudugudu bawuvamo bakubira aba Ayi hagati, babaturuka hirya no hino barabica, ntihagira n’umwe ucika ku icumu.

23 Umwami wa Ayi bamufata mpiri, bamuzanira Yosuwa.

24 Nuko Abisirayeli barangije kwicira aba Ayi ku misozi no mu butayu aho babakurikiye, bamaze kubicisha inkota bose kugeza aho bashiriye, Abisirayeli bose bagaruka kuri Ayi baharimbuza inkota.

25 Nuko abantu ba Ayi bapfuye uwo munsi, abagabo n’abagore bari inzovu n’ibihumbi bibiri.

26 Yosuwa ntiyagarura ukuboko yatungishije icumu, kugeza ubwo yamaze kurimbura aba Ayi bose,

27 keretse inka n’iminyango by’uwo mudugudu, Abisirayeli babyijyanira ho iminyago nk’uko Uwiteka yasezeranije Yosuwa.

28 Nuko Yosuwa atwika Ayi, ayihindura ibirundo by’amatongo na bugingo n’ubu.

29 Umwami wa Ayi we amumanika ku giti kugeza nimugoroba, izuba rigiye kurenga Yosuwa ategeka abantu ngo bamanure intumbi ye bayijugunye imbere y’irembo ry’umudugudu, bayirundaho amabuye bayagira ikirundo kinini, kiracyariho na bugingo n’ubu.

Yosuwa yubaka igicaniro, yandika amategeko ku mabuye

30 Birangiye Yosuwa yubakira Uwiteka Imana y’Abisirayeli igicaniro cy’amabuye ku musozi witwa Ebali,

31 nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse Abisirayeli, kandi uko byanditswe mu gitabo cy’amategeko ya Mose, igicaniro cy’amabuye mazima atigeze gukozwaho icyuma n’umuntu n’umwe, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa n’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro.

32 Maze yandikira imbere y’Abisirayeli ku mabuye y’igicaniro amategeko ya Mose, nk’uko Mose yari yarayanditse.

33 Abisirayeli bose n’abakuru babo n’abatware babo n’abacamanza babo, bahagarara hirya no hino y’isanduku imbere y’Abalewi b’abatambyi bahekaga isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, si imbyaro zabo gusa ahubwo n’abanyamahanga. Igice cyabo cyari gihagaze ahagana ku musozi Gerizimu, ikindi gice ahagana ku musozi Ebali, nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yabategetse ubwa mbere gusabira Abisirayeli umugisha.

34 Hanyuma asoma amagambo y’amategeko yose, imigisha n’imivumo nk’uko byari byanditswe byose mu gitabo cy’amategeko.

35 Nta jambo na rimwe mu yo Mose yategetse yose Yosuwa atasomeye imbere y’iteraniro rya Isirayeli, harimo abagore n’abana n’abanyamahanga bagendanaga na bo.

Yoz 9

Abagibeyoni bigira inama zo kwikiza barahanwa

1 Nuko abami bose bo hakuno ya Yorodani, bo mu misozi no mu bibaya no mu mpande z’Inyanja Nini ahagana i Lebanoni, Abaheti n’Abamori n’Abanyakanāni, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi babyumvise,

2 bateranira hamwe bahuza inama yo kurwanya Yosuwa n’Abisirayeli.

3 Ariko Abagibeyoni bumvise ibyo Yosuwa yakoze i Yeriko no kuri Ayi,

4 bahimba ubwenge baragenda bīhindura intumwa, bajyana amasaho ashaje ku ndogobe zabo, n’imvumba za vino zishaje ziteye ibiremo zibaririye,

5 bambaye inkweto mu birenge zishaje ziteye indomo, n’imyenda ishaje y’ubushwambagara, kandi imitsima yose y’impamba yari yaragwengeye iguye uruhumbu.

6 Barahaguruka basanga Yosuwa n’Abisirayeli mu ngando y’i Gilugali barababwira bati “Turaturuka mu gihugu cya kure, nuko mudusezeranye isezerano.”

7 Nuko Abisirayeli basubiza Abahivi bati “Ahari muri abaturanyi bacu. None twabasha dute gusezerana namwe?”

8 Babwira Yosuwa bati “Turi abagaragu bawe.”

Yosuwa arababaza ati “Muri bwoko ki? Muturuka he?”

9 Baramusubiza bati “Twebwe abagaragu bawe turaturuka mu gihugu cya kure, twazanywe ino n’izina ry’Uwiteka Imana yawe, kuko twumvise kwamamara kwayo n’ibyo yakoze muri Egiputa byose,

10 n’ibyo yakoreye abami babiri b’Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni umwami w’i Heshiboni, na Ogi umwami w’i Bashani wari muri Ashitaroti.

11 Nuko abakuru bacu n’abari mu gihugu cyacu bose baratubwira bati ‘Nimujyane impamba y’urugendo mujye kubasanganira mubabwire muti: Turi abagaragu banyu none mudusezeranye isezerano.’

12 Kandi iyi mitsima yacu, twayihambiriye mu mazu y’iwacu igishyushye umunsi duhaguruka tukaza kubareba, none yaragwengeye iguye uruhumbu,

13 kandi n’izi mvumba twazujuje vino zikiri nshya none dore ziratobaguritse, imyambaro n’inkweto bidusaziyeho ku bw’urugendo rurerure cyane.”

14 Abisirayeli bemezwa n’ibyokurya byabo batabishobanuje Uwiteka.

15 Nuko Yosuwa asezerana na bo isezerano ry’amahoro no kutazabica, n’abatware b’iteraniro barabarahira.

16 Nuko iminsi itatu ishize bamaze gusezerana na bo, bumva ko ari abaturanyi babo kandi ko batuye hagati yabo.

17 Abisirayeli baragenda bagera mu midugudu yabo ku munsi wa gatatu. Imidugudu yabo yari i Gibeyoni n’i Kefira, n’i Bēroti n’i Kiriyatiyeyarimu.

18 Abisirayeli ntibabica kuko abatware b’iteraniro bari barabarahiye Uwiteka Imana y’Abisirayeli, iteraniro ryose ryitotombera abatware.

19 Ariko abatware bose babwira iteraniro bati “Twabarahiye Uwiteka Imana y’Abisirayeli, ntitwabasha kubākura

20 ahubwo tubagire dutya: tubasige ari bazima kugira ngo uburakari butatubaho ku bwa ya ndahiro twabarahiye.”

21 Abatware barababwira bati “Nimubareke ari bazima, mubagire abashenyi n’abavomyi b’iteraniro ryose nk’uko twababwiye.”

22 Nuko Yosuwa arabahamagaza arababaza ati “Ni iki cyatumye muturyarya mukavuga yuko muri kure yacu cyane, kandi duturanye?

23 Nuko rero muravumwe, ntabwo muzabura kuba abaretwa n’abashenyi n’abavomyi b’inzu y’Imana yanjye.”

24 Basubiza Yosuwa bati “Erega abagaragu bawe twabwiwe neza yuko Uwiteka Imana yawe, yategetse Mose umugaragu wayo kubaha igihugu cyose no kurimbura bene igihugu ngo bashire imbere yanyu. Ni cyo cyatumye tubatinya cyane ku bw’amagara yacu tugakora dutyo.

25 None dore turi mu maboko yawe, icyo ushima ko ari cyiza kigutunganiye abe ari cyo udukorera.”

26 Nuko abagirira atyo, abakiza amaboko y’Abisirayeli ntibabica.

27 Yosuwa abagira abashenyi n’abavomyi b’iteraniro n’ab’igicaniro cy’Uwiteka, aho azatoranya hose. Ni ko bagikora na bugingo n’ubu.

Yoz 10

Barwanya abandi bami batanu, bo baterwa n’urubura

1 Ubwo Adonisedeki umwami w’i Yerusalemu yumvise uko Yosuwa yatsinze Ayi akaharimbura rwose, kandi uko yagize kuri Ayi n’umwami waho nk’uko yagize i Yeriko n’umwami waho, kandi uko Abagibeyoni basezeranye amahoro n’Abisirayeli bakabana na bo,

2 aherako aratinya cyane kuko i Gibeyoni hari umudugudu ukomeye cyane, nk’uko indembo z’abami zimera ndetse harutaga kuri Ayi, n’abagabo baho bose bari intwari.

3 Ni cyo cyatumye Adonisedeki umwami w’i Yerusalemu atuma kuri Hohamu umwami w’i Heburoni no kuri Piramu umwami w’i Yaramuti, no kuri Yafiya umwami w’i Lakishi no kuri Debira umwami wo kuri Eguloni ati

4 “Nimuzamuke munsange, muntabare tuneshe Abagibeyoni kuko basezeranye amahoro na Yosuwa n’Abisirayeli.”

5 Nuko abo bami batanu b’Abamori: umwami w’i Yerusalemu n’uw’i Heburoni n’uw’i Yaramuti, n’uw’i Lakishi n’uwo kuri Eguloni bateranira hamwe, barazamuka bo n’ingabo zabo zose bagandikira i Gibeyoni, barahagerereza.

6 Nuko Abagibeyoni batuma kuri Yosuwa mu ngerero z’i Gilugali bati “Ntuhemukire abagaragu bawe, uzamuke n’ingoga uze utuvune uturengere, kuko abami bose b’Abamori bo ku misozi miremire bateraniye hamwe kudutera.”

7 Nuko Yosuwa ahagurukana n’ingabo zose n’ab’intwari bakomeye bose, bava i Gilugali.

8 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko mbakugabije, nta muntu wo muri bo uzaguhagarara imbere.”

9 Maze Yosuwa abatungukiraho vuba, kuko yaje ijoro ryose avuye i Gilugali.

10 Uwiteka abatataniriza imbere y’Abisirayeli, babicira i Gibeyoni barabatikiza, babirukanira mu nzira izamuka ijya i Betihoroni, barabanesha babageza kuri Azeka n’i Makeda.

11 Nuko bagihunga Abisirayeli bamanukira i Betihoroni, Uwiteka amanura amabuye manini y’urubura avuye mu ijuru, agenda abahondagura barinda bagera kuri Azeka. Nuko barapfa, abishwe n’urubura barutaga abo Abisirayeli bicishije inkota.

Izuba rihagarara umunsi wose, ntiryarenga

12 Umunsi Uwiteka yagabijeho Abisirayeli Abamori, Yosuwa abwirira Uwiteka imbere y’Abisirayeli ati

“Zuba, hagarara kuri Gibeyoni,

Nawe Kwezi, hagarara mu gikombe cyo kuri Ayaloni.”

13 Izuba riherako rirahagarara n’ukwezi kuguma aho kuri, bigeza aho ubwo bwoko bwamariye guhōra inzigo ababisha babo. Mbese icyo nticyanditswe mu gitabo cya Yashari? Izuba riguma mu ijuru hagati ritinda kurenga, rimara nk’umunsi wose.

14 Kandi nta munsi wahwanye n’uwo mu yawubanjirije cyangwa mu yawukurikiye, ubwo Uwiteka yumvaga umuntu kuko Uwiteka ari we warwaniye Abisirayeli.

15 Yosuwa aherako atabarukana n’Abisirayeli bose mu ngerero z’i Gilugali.

Bica abo bami

16 Abo bami batanu barahunga, bihisha mu buvumo bw’i Makeda.

17 Babwira Yosuwa bati “Twabonye abo bami batanu bihisha mu buvumo bw’i Makeda.”

18 Nuko Yosuwa aravuga ati “Muhirike amabuye manini muyashyire ku muryango w’ubuvumo, mushyireho n’abo kubarinda.”

19 Ati “Ariko ntimuhatinde, mukurikire ababisha banyu mubakubite muhere ku b’inyuma, ntimubakundire kwinjira mu midugudu yabo kuko Uwiteka Imana yanyu ibabagabije.”

20 Yosuwa n’Abisirayeli bamaze kubatikiza kugeza aho bashiriye, abasigaye muri bo binjira mu midugudu igoswe n’inkike z’amabuye.

21 Abantu bose baherako bagaruka amahoro kuri Yosuwa mu ngando z’i Makeda.

Nta muntu n’umwe watinyutse gutuka uwo mu Bisirayeli.

22 Nuko Yosuwa aherako aravuga ati “Nimusibure umuryango w’ubuvumo, mukuremo abo bami batanu mubanzanire.”

23 Bakora uko bategetswe basohora abo bami batanu, barabamuzanira babakuye muri bwa buvumo: umwami w’i Yerusalemu n’umwami w’i Heburoni n’umwami w’i Yaramuti, n’umwami w’i Lakishi n’umwami wo kuri Eguloni.

24 Bamaze gukuramo abo bami babashyira Yosuwa. Yosuwa ahamagaza abagabo b’Abisirayeli bose, abwira abatware b’ingabo bajyanye na we ati “Nimuze munyegere mukandagire ku majosi y’aba bami.” Barabegera babakandagira ku majosi.

25 Yosuwa arababwira ati “Ntimutinye kandi ntimukuke umutima, mube intwari kuko Uwiteka azagira atya ababisha banyu bose muzarwana.”

26 Maze Yosuwa akubita abo bami arabica, abamanika ku biti bitanu. Nuko baguma ku biti kugeza nimugoroba.

27 Izuba rirenze Yosuwa ategeka ko babamanura ku biti, babajugunya muri bwa buvumo bari bihishemo, ku muryango wabwo bahasibisha amabuye manini birinda bigeza na bugingo n’ubu.

Bahindūra imidugudu yabo

28 Uwo munsi Yosuwa atsinda i Makeda, abicisha inkota n’umwami waho abarimbura bose pe, ntiyasigaza n’umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami w’i Makeda nk’uko yagize umwami w’i Yeriko.

29 Bukeye Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Makeda, batera i Libuna baraharwanya.

30 Uwiteka agabiza Abisirayeli uwo mudugudu na wo n’umwami wawo babicisha inkota, ntiyasigaza n’umwe mu bari bawurimo bose kandi agira umwami waho nk’uko yagize umwami w’i Yeriko.

31 Bukeye Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Libuna batera i Lakishi, bagandikayo baraharwanya.

32 Uwiteka agabiza Abisirayeli Lakishi bahatsinda ku munsi wa kabiri, bicisha inkota abari bawurimo bose nk’uko yagenje iby’i Libuna byose.

33 Maze Horamu umwami w’i Gezeri ahagurutswa no gutabara i Lakishi, Yosuwa amwicana n’abantu be bose ntiyasigaza n’umwe.

34 Bukeye Yosuwa n’Abisirayeli bose bava i Lakishi batera kuri Eguloni, barahagerereza baraharwanya.

35 Uwo munsi barahatsinda bicisha inkota abari bahari bose, arabarimbura rwose nk’uko yagenje iby’i Lakishi byose.

36 Bukeye Yosuwa azamukana n’Abisirayeli bose bava kuri Eguloni, batera i Heburoni baraharwanya.

37 Barahatsinda bicisha inkota umwami waho n’imidugudu yaho yose n’abari bayirimo bose, ntiyasigaza n’umwe muri bo nk’uko yagenje ibyo kuri Eguloni byose, aharimburana n’abari bahari bose pe.

38 Maze Yosuwa agarukana n’Abisirayeli bose, batera i Debira baraharwanya

39 barahatsinda, maze umwami waho n’imidugudu yaho babicisha inkota barimbura abari bayirimo bose pe, ntiyasigaza n’umwe muri bo nk’uko yagize i Debira n’umwami waho, nk’uko yagize i Heburoni kandi nk’uko yagize i Libuna n’umwami waho.

40 Uko ni ko Yosuwa yateye igihugu cyose cy’imisozi miremire n’icy’ikusi, n’icy’ikibaya n’icy’imirenge y’imisozi n’abami babyo ntiyasigaza n’umwe. Arimbura abahumeka bose pe, nk’uko Uwiteka Imana y’Abisirayeli yategetse.

41 Yosuwa arabica uhereye i Kadeshi y’i Baruneya ukageza n’i Gaza, n’igihugu cyose cy’i Gosheni kugeza n’i Gibeyoni.

42 Nuko abo bami bose n’ibihugu byabo Yosuwa abaneshereza icyarimwe, kuko Uwiteka Imana y’Abisirayeli yabarwaniye.

43 Nuko Yosuwa atabarukana n’Abisirayeli bose, basubira mu ngerero z’i Gilugali.

Yoz 11

Yabini ahamagaza abandi bami ngo bamutabare kurwanya Abisirayeli

1 Yabini umwami w’i Hasori abyumvise, atumira Yobabu umwami w’i Madoni n’umwami w’i Shimuroni n’umwami wo kuri Akishafu,

2 n’abami b’ikasikazi mu gihugu cy’imisozi miremire, n’abo muri Araba ikusi h’i Kinereti, n’abo mu kibaya no mu misozi y’i Dori iburengerazuba.

3 Maze atumira Abanyakanāni b’iburasirazuba n’ab’iburengerazuba, n’Abamori n’Abaheti n’Abaferizi n’Abayebusi bo mu gihugu cy’imisozi miremire, n’Abahivi bo munsi y’i Herumoni mu gihugu cy’i Misipa.

4 Nuko batabarana n’ingabo zabo zose, zari nyinshi zingana n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, n’amafarashi n’amagare menshi cyane.

5 Abo bami bose baraterana, baraza bagandika hamwe ku mazi y’i Meromu ngo barwanye Abisirayeli.

6 Uwiteka abwira Yosuwa ati “Ntubatinye kuko ejo nk’iki gihe nzabatanga bose bicirwe imbere y’Abisirayeli, amafarashi yabo muzayateme ibitsi, n’amagare yabo muzayatwike.”

7 Yosuwa azana n’ingabo zose, zibaterera ku mazi y’i Meromu zibaguye gitumo.

8 Uwiteka abagabiza Abisirayeli barabakubita, barabirukana babageza kuri Sidoni nini n’i Misirefotimayimu, no mu gikombe cy’i Misipa iburasirazuba, barabica ntibasiga n’umwe.

9 Yosuwa abagenza nk’uko Uwiteka yamutegetse, amafarashi yabo ayaca ibitsi, n’amagare yabo arayatwika.

10 Icyo gihe Yosuwa asubira inyuma atsinda i Hasori, yicisha umwami waho inkota, kuko mbere hose Hasori hari umurwa w’umwami ukomeye muri abo bami bose.

11 Bicisha inkota abari barimo bose barabarimbura pe, nta n’umwe wasigaye agihumeka, n’i Hasori arahatwika.

12 N’indembo zose z’abo bami Yosuwa arazisenya, n’abami bose abicisha inkota. Arabarimbura rwose nk’uko Mose umugaragu w’Uwiteka yategetse.

13 Ariko imidugudu yubatswe ku tununga nta n’umwe Abisirayeli batwitse, keretse i Hasori honyine ni ho Yosuwa yatwitse.

14 N’iminyago yose y’iyo midugudu n’inka zose Abisirayeli babyijyanira ho iminyago, ariko umuntu wese bamwicisha inkota kugeza aho barimbukiye bose, ntibasigaza n’umwe ugihumeka.

15 Nk’uko Uwiteka yategetse Mose umugaragu we ni ko Mose yategetse Yosuwa, Yosuwa na we abigenza atyo. Nta kintu na kimwe yaretse mu byo Uwiteka yategetse Mose byose.

Yosuwa arangiza guhindūra igihugu cyose

16 Uko ni ko Yosuwa yahindūye icyo gihugu cyose cy’imisozi miremire, n’icy’ikusi cyose n’icy’i Gosheni cyose, n’icy’ikibaya n’icya Araba n’igihugu cy’imisozi miremire cya Isirayeli n’icy’ikibaya cyaho,

17 uhereye ku musozi Halaki ukazamuka ujya i Seyiri, kugeza i Bāligadi mu mubande w’i Lebanoni uri munsi y’umusozi wa Herumoni. N’abami bacyo bose arabafata arabasogota arabica.

18 Yosuwa arwana n’abo bami bose igihe kirekire.

19 Nta mudugudu wigeze gusezerana amahoro n’Abisirayeli, keretse Abahivi batuye i Gibeyoni, iyindi midugudu yose bayitsinze barwanye.

20 Ibyo byaturutse ku Uwiteka kuko yanangiraga imitima yabo bakaza kurwana n’Abisirayeli, yagiraga ngo abarimbure pe batagirirwa imbabazi, ahubwo barimburwe nk’uko Uwiteka yategetse Mose.

21 Icyo gihe Yosuwa araza amaramo Abānaki mu gihugu cy’imisozi miremire, n’ab’i Heburoni n’ab’i Debira, n’abo muri Anabu n’abo mu gihugu cyose cy’imisozi miremire ya Yuda, n’abo mu gihugu cy’imisozi miremire ya Isirayeli, Yosuwa arabarimbura rwose n’imidugudu yabo.

22 Nta muntu n’umwe wo mu Bānaki wasigaye mu gihugu cy’Abisirayeli, keretse i Gaza n’i Gati na Ashidodi, ni ho hasigaye bamwe.

23 Uko ni ko Yosuwa yahindūye igihugu cyose nk’uko Uwiteka yabwiye Mose. Maze Yosuwa akigabira Abisirayeli kuba gakondo yabo, akurikiranya imiryango yabo.

Nuko igihugu gihabwa ihumure.

Yoz 12

Amazina y’abami baneshejwe na Yosuwa

1 Aba ni bo bami b’ibihugu Abisirayeli barwanije bagahindūra ibihugu byabo hakurya ya Yorodani iburasirazuba, uhereye ku kibaya cya Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni, no muri Araba yose iburasirazuba.

2 Igihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wabaga i Heshiboni, agatwara Aroweri mu ruhande rw’ikibaya cya Arunoni n’umudugudu wari hagati mu kibaya, n’igice cy’i Galeyadi kugeza ku mugezi Yaboki mu rugabano rw’Abamoni.

3 Kandi uhereye muri Araba ukageza ku ruzi rwa Kinereti iburasirazuba no ku nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu mu nzira y’iburasirazuba ijya i Betiyeshimoti urugabano rwacyo rw’iruhande rw’ikusi rwanyuraga munsi y’imirenge y’imisozi Pisiga.

4 Kandi ahindūra n’igihugu cya Ogi umwami w’i Bashani wo mu Barafa bacitse ku icumu, babaga muri Ashitaroti no muri Edureyi.

5 Ni we watwaraga umusozi wa Herumoni n’i Saleka n’i Bashani yose kugeza mu rugabano rw’Abanyageshuri n’Abanyamāka, igice cy’i Galeyadi kugeza ku rugabano rwa Sihoni umwami w’i Heshiboni.

6 Abo bose Mose umugaragu w’Uwiteka n’Abisirayeli barabishe, kandi Mose umugaragu w’Uwiteka ahaha Abarubeni n’Abagadi n’igice cy’umuryango wa Manase ngo habe ahabo.

7 Kandi aba ni bo bari abami b’ibihugu byo hakuno ya Yorodani iburengerazuba, abo Yosuwa n’Abisirayeli banesheje, uhereye i Bāligadi mu kibaya cy’i Lebanoni ukageza ku musozi wa Halaki uzamuka i Seyiri. Yosuwa agiha imiryango y’Abisirayeli ngo habe ahabo nk’uko bagabanijwe.

8 Igihugu cy’imisozi miremire n’icy’ikibaya n’icyo muri Araba, n’icy’imirenge y’imisozi n’icyo mu butayu n’icyo mu ruhande rw’ikusi, n’icy’Abaheti n’icy’Abamori n’icy’Abanyakanāni, n’icy’Abaferizi n’icy’Abahivi n’icy’Abayebusi.

9 Abo bami ni aba: umwe ni umwami w’i Yeriko, undi ni umwami wo muri Ayi hateganye n’i Beteli,

10 undi ni umwami w’i Yerusalemu, undi ni umwami w’i Heburoni,

11 undi ni umwami w’i Yaramuti, undi ni umwami w’i Lakishi,

12 undi ni umwami wo muri Eguloni, undi ni umwami w’i Gezeri,

13 undi ni umwami w’i Debira, undi ni umwami w’i Gederi,

14 undi ni umwami w’i Horuma, undi ni umwami wo muri Arada,

15 undi ni umwami w’i Libuna, undi ni umwami wo muri Adulamu,

16 undi ni umwami w’i Makeda, undi ni umwami w’i Beteli,

17 undi ni umwami w’i Tapuwa, undi ni umwami w’i Heferi,

18 undi ni umwami wo muri Afeka, ndi ni umwami w’i Sharoni,

19 undi ni umwami w’i Madoni, undi ni umwami w’i Hasori,

20 undi ni umwami w’i Shimuronimeroni, undi ni umwami wo muri Akishafu,

21 undi ni umwami w’i Tānaki, undi ni umwami w’i Megido,

22 undi ni umwami w’i Kedeshi, undi ni umwami w’i Yokineyamu y’i Karumeli,

23 undi ni umwami w’i Dori mu misozi y’i Dori, undi ni umwami w’i Goyimu y’i Gilugali,

24 undi ni umwami w’i Tirusa. Nuko abami bose bari mirongo itatu n’umwe.