Imana isezeranya abantu bayo kubaha umutima mushya
1 “Nuko rero mwana w’umuntu, uhanurire imisozi ya Isirayeli uti ‘Mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Uwiteka.
2 Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko umwanzi yabashinyaguriye ati “Awa!” Ati “Za nsengero zanyu zo ku tununga za kera twarazihindūye!” ’
3 “Nuko hanura uvuge uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Baguhinduye amatongo bakumira bunguri baguturutse impande zose, kugira ngo mube inzungu z’abasigaye bo mu mahanga kandi mukaba igitorero cy’abanyamagambo, mukavugwa nabi na rubanda,
4 ariko noneho mwa misozi ya Isirayeli mwe, nimwumve ijambo ry’Umwami Uwiteka. Uku ni ko Umwami Uwiteka abwira imisozi n’udusozi, n’imigezi n’ibibaya, n’amatongo n’imidugudu yaretswe, iyabaye iyo kunyagwa no gushinyagurirwa, n’abasigaye bo mu mahanga ahakikije.
5 “ ‘Aravuga ati: Ni ukuri navuye mu muriro mfuhira abasigaye bo mu mahanga n’Abedomu bose, abihaye igihugu cyanjye ngo kibabere inzungu, bafite ibyishimo byuzuye imitima bakanegurana, bakagira ngo bakinyage.’
6 “Nuko rero uhanurire igihugu cya Isirayeli, ubwire imisozi n’udusozi, n’imigezi n’ibibaya uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore navuganye ifuhe ryanjye n’uburakari bwanjye, kuko mwakojejwe isoni n’amahanga.
7 Ni cyo gituma Umwami Uwiteka avuga ati: Narirahiye nti “Ni ukuri amahanga abakikije na yo azakozwa isoni.”
8 “ ‘Ariko mwebweho, mwa misozi ya Isirayeli mwe, muzatoha amashami yanyu, mwerere abantu banjye ba Isirayeli imbuto kuko bagiye kugaruka.
9 Dore ndabahagarikiye kandi ngiye kubagarukira, muzahingwa kandi mubibweho,
10 nzabagwizaho abantu, ab’inzu ya Isirayeli bose, bose koko kandi imidugudu izaturwamo, n’ahasenyutse hazasubirana.
11 Nzabagwizaho abantu n’amatungo na byo bizororoka bibyare, kandi nzatuma muturwaho nka mbere, mbagirire ineza iruta iya mbere, maze mumenye yuko ndi Uwiteka.
12 Ni ukuri nzatuma abantu babagendaho ari bo bwoko bwanjye Isirayeli, namwe muzaba igihugu cyabo kibabere gakondo, kandi ntabwo kizongera kubamarira abana ukundi.
13 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Kuko bakubwira bati “Uri igihugu kimara abantu ugatuma ubwoko bwawe buba impfusha”,
14 ni cyo gituma utazongera kumara abantu ukundi, cyangwa gutuma ubwoko bwawe buba impfusha. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
15 Sinshaka kuzongera kumva abanyamahanga bagutuka, habe no gukozwa isoni na bo, n’ubwoko bwawe ntuzongera kubusitaza ukundi.’ ” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
16 Ijambo ry’Uwiteka ryongeye kunzaho riti
17 “Mwana w’umuntu, igihe ab’inzu ya Isirayeli babaga mu gihugu cyabo bwite, bacyandurishije ingeso zabo n’imigirire yabo, ingeso zabo zambereye nk’iby’umugore uri mu mugongo.
18 Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahoye amaraso bavushije mu gihugu, kandi n’uko bacyandurishije ibigirwamana byabo.
19 Nuko mbatataniriza mu mahanga bateraganwa mu bihugu, mbacira urubanza rukwiranye n’ingeso zabo n’imigirire yabo.
20 Nuko bamaze kugera mu mahanga, ayo bagiyemo, bazirura izina ryanjye ryera, bituma abantu babavuga bati ‘Aba ni ubwoko bw’Uwiteka, nyamara bakuwe mu gihugu cye.’
21 Ariko nagiriye izina ryanjye ryera, ari ryo ab’inzu ya Isirayeli baziruriye mu mahanga, ayo bagiyemo.
22 “Nuko rero ubwire ab’inzu ya Isirayeli uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Si ku bwanyu nzabikora, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe, ahubwo ni ku bw’izina ryanjye ryera, iryo mwaziruriye mu mahanga mwagiyemo.
23 Kandi nzubahiriza izina ryanjye rikomeye, iryaziruriwe mu mahanga ari mwe mwariziruye, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, ubwo nziyerekana muri mwe imbere yabo ko ndi Uwera. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
24 Nuko nzabavana mu mahanga, mbakoranirize hamwe mbakuye mu bihugu byose, maze nzabageza mu gihugu cyanyu bwite.
25 Nzabanyanyagizaho amazi meza, maze muzatungana, mbakureho imyanda yanyu yose, n’ibigirwamana byanyu byose.
26 Nzabaha n’umutima mushya, mbashyiremo umwuka mushya, nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye, mbashyiremo umutima woroshye.
27 Kandi nzabashyiramo umwuka wanjye, ntume mugendera mu mateka yanjye, mugakomeza n’amategeko yanjye mukayasohoza.
28 Muzibera mu gihugu nahaye ba sogokuruza, kandi muzaba ubwoko bwanjye, nanjye mbe Imana yanyu.
29 Nzabarokora mbakure mu myanda yanyu yose, nzameza ingano nzigwize kandi ne kubateza inzara.
30 Nzagwiza amatunda y’ibiti n’umwero wo mu murima, kugira ngo igihugu cyanyu kitagawa n’amahanga yuko gihoramo inzara.
31 Ni bwo muzibuka ingeso zanyu mbi n’imigirire yanyu idatunganye, kandi n’ibibi byanyu n’ibizira byanyu bizabatera kwihinyura ubwanyu.
32 Umwami Uwiteka aravuga ngo: Si ku bwanyu mbigiriye ntyo, mubimenye mukorwe n’isoni kandi mumwarwe n’ingeso zanyu, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe.
33 “ ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umunsi nzabakuraho ibibi byanyu byose, nzatuma imidugudu iturwamo n’ahasenyutse hasubirana.
34 Kandi igihugu cyari umwirare kizahingwa, nubwo cyari ikidaturwa imbere y’abahita bose.
35 Maze bazavuga bati “Iki gihugu cyahoze ari umwirare cyahindutse nka ya ngobyi yo muri Edeni, kandi imidugudu yari yarasenyutse y’amatongo idatuwemo, noneho yakikijwe n’inkike z’amabuye, ituwemo.”
36 Maze amahanga yasigaye abakikijeho, azamenya yuko jye Uwiteka nubatse ahari harasenyutse, ngatera imbuto ahari hararaye. Ni jye Uwiteka wabivuze kandi nzabisohoza.’
37 “Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo ‘Ubundi ab’inzu y’Abisirayeli bazongera kunsaba ngo mbibagirire, nzabagwiriza abantu nk’umukumbi.
38 Imidugudu yari yarasenyutse izuzurwamo n’inteko z’abantu, nk’umukumbi w’ibitambo byo gutambirirwa i Yerusalemu mu birori byaho byera, maze bazamenye yuko ndi Uwiteka.’ ”