Tito 1

1 Pawulo imbata y’Imana n’intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z’Imana no kuzimenyesha ubwenge bw’ukuri guhuje no kubaha Imana, 2 niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose. 3 Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk’uko Imana Umukiza wacu yategetse. 4 Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku […]

Tito 2

Imibereho ikwiriye aba Kristo 1 Ariko wowe ho uvuge ibihuye n’inyigisho nzima. 2 Uhugure abasaza kugira ngo be gukunda ibisindisha, bitonde, badashayisha, babe bazima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana. 3 N’abakecuru ni uko ubabwire bifate nk’uko bikwiriye abera batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza 4 kugira ngo batoze abagore bato gukunda abagabo […]

Tito 3

1 Ubibutse kugandukira abatware n’abafite ubushobozi, no kubumvira, babe biteguye gukora imirimo myiza yose 2 batagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose. 3 Kuko natwe kera twari abapfapfa tutumvira kandi tuyobagurika, turi mu bubata bw’irari ribi n’ibinezeza bitari bimwe, duhora tugira igomwa n’ishyari, turi abo kwangwa urunuka, natwe twangana. […]