1 Bami 1

Dawidi akiriho yimika Salomo 1 Umwami Dawidi yari ashaje ageze mu za bukuru, bakamworosa imyenda ntasusurukirwe. 2 Nuko abagaragu be baramubwira bati “Mwami nyagasani, bagushakire umukobwa w’inkumi abane nawe, ajye agukuyakuya agupfumbate, kugira ngo ususurukirwe, nyagasani.” 3 Nuko bashaka umukobwa mwiza mu bihugu byose bya Isirayeli, babona Abisagi w’i Shunemu bamuzanira umwami. 4 Uwo mukobwa […]

1 Bami 2

Dawidi araga Salomo maze aratanga 1 Igihe cya Dawidi cyo gutanga cyenda gusohora, yihanangiriza umuhungu we Salomo aramubwira ati 2 “Ubu ndagiye nk’uko ab’isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo. 3 Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse, n’amateka n’ibyo yahamije nk’uko […]

1 Bami 3

1 Salomo yuzura na Farawo umwami wa Egiputa arongora umukobwa we, amuzana mu mudugudu wa Dawidi agumayo kugeza aho Salomo yamariye kubaka inzu ye bwite n’iy’Uwiteka, n’inkike zo kugota i Yerusalemu. 2 Icyo gihe abantu batambiraga mu nsengero zo ku tununga, kuko kugeza ubwo hatariho inzu yubakiwe izina ry’Uwiteka. 3 Salomo yakundaga Uwiteka akagendera mu […]

1 Bami 4

Abatware ba Salomo 1 Nuko Umwami Salomo aba umwami w’Abisirayeli bose, 2 kandi aba ni bo batware be: Azariya mwene Sadoki umutambyi, 3 Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanditsi, Yehoshafati mwene Ahiludi ni we wari umucurabwenge. 4 Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w’ingabo, Sadoki na Abiyatari bari abatambyi. 5 Azariya mwene Natani yari umutware […]

1 Bami 5

Iby’icyubahiro cya Salomo 1 Nuko Salomo ategeka ibihugu byose, uhereye kuri rwa ruzi ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa, bakajya bamuzanira amaturo, bakamukorera iminsi yose yamaze akiriho. 2 Amagerero ya Salomo y’umunsi umwe yabaga incuro z’ifu y’ingezi mirongo itatu, n’iz’amafu meza mirongo itandatu, 3 n’inka zibyibushye cumi n’izindi zo mu gasozi makumyabiri, […]

1 Bami 6

Imyubakire y’inzu y’Imana 1 Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abisirayeli bavuye muri Egiputa, Salomo atangira kubaka inzu y’Uwiteka mu mwaka wa kane ari ku ngoma, hari mu kwezi kwa Zivu ari ko kwezi kwa kabiri. 2 Iyo nzu Umwami Salomo yubakiye Uwiteka, uburebure bwayo bw’umurambararo bwari mikono mirongo itandatu, ubugari bwayo bwari mikono […]

1 Bami 7

Salomo yiyubakira iye nzu 1 Hanyuma Salomo amara imyaka cumi n’itatu yubaka inzu ye, arayuzuza yose. 2 Yubaka n’inzu y’ibiti by’ikibira cy’i Lebanoni, uburebure bwayo bw’umurambararo bwari mikono ijana, ubugari bwayo bwari mikono mirongo itanu, kandi uburebure bwayo bw’igihagararo bwari mikono mirongo itatu. Kandi yari yubatswe ku nkingi z’imyerezi zishinzwe mu mirongo uko ari ine, […]

1 Bami 8

Bacyura isanduku mu rusengero 1 Hanyuma Salomo ateranya abakuru ba Isirayeli n’abatware b’imiryango bose, ari bo batware b’amazu ya ba sekuruza b’Abisirayeli, bateranira i Yerusalemu bitabye Umwami Salomo kugira ngo bazamure isanduku y’isezerano ry’Uwiteka, bayikure mu mudugudu wa Dawidi i Siyoni. 2 Nuko Abisirayeli bose bateranira aho Umwami Salomo ari, mu kwezi kwa Etanimu ari […]

1 Bami 9

Imana iburira Salomo 1 Nuko Salomo yuzuza inzu y’Uwiteka n’inzu y’ubwami, n’ibyo yishimiye gukora byose. 2 Bukeye Uwiteka abonekera Salomo ubwa kabiri, nk’uko yamubonekeraga i Gibeyoni. 3 Uwiteka aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe no kwinginga kwawe wingingiye imbere yanjye. Nereje iyi nzu wubatse kugira ngo izina ryanjye riyibemo iteka ryose, kandi amaso yanjye n’umutima wanjye […]

1 Bami 10

Iby’umugabekazi w’i Sheba 1 Umugabekazi w’i Sheba yumvise kwamamara kwa Salomo ku bw’izina ry’Uwiteka, aza azanywe no kumubaza ibinaniranye, amugerageza. 2 Nuko agera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi cyane, bafite ingamiya zihetse imibavu n’izahabu nyinshi cyane n’amabuye y’igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose. 3 Salomo amusobanurira ibyo yamuhanuzaga byose. Nta […]