Neh 1

Nehemiya yumva inkuru z’ibyago by’ab’i Yerusalemu 1 Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya. Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani, 2 Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n’abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z’Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n’inkuru z’i Yerusalemu. 3 Barambwira bati “Abari batāgiye […]

Neh 2

Umwami yohereza Nehemiya i Yerusalemu 1 Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y’Umwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere y’umwami, maze nenda vino nyihereza umwami. Kandi mbere hose sinagiraga umubabaro imbere ye. 2 Umwami arambaza ati “Ni iki gitumye ugaragaza umubabaro kandi utarwaye? Ibyo ntibiterwa n’ikindi keretse umubabaro […]

Neh 3

Amazina y’abubatsi 1 Bukeye Eliyashibu Umutambyi mukuru ahagurukana na bene se b’abatambyi, bubaka irembo ry’intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munara wa Hameya bakageza ku munara wa Hananēli. 2 Abagabo b’i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka. Kandi Zakuri mwene Imuri ni we wakurikiragaho yubaka. 3 Irembo ry’amafi ryubakwa na bene Hasenaya batera ibikingi […]

Neh 4

1 Ariko bukeye Sanibalati na Tobiya, n’Abarabu n’Abamoni n’Abanyashidodi bumvise yuko umurimo wo gusana inkike z’i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane, 2 bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab’i Yerusalemu, babatere imidugararo. 3 Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n’abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro. Bubaka biteguye […]

Neh 5

Abantu bitotombera uburetwa bw’Abayuda 1 Bukeye rubanda rw’Abayuda n’abagore babo baritotomba cyane, barega bene wabo b’Abayuda 2 kuko bamwe bavugaga bati “Abahungu bacu n’abakobwa bacu turi benshi, reka tujye kwihahira tubone ibidutunga tubeho.” 3 Kandi abandi baravugaga bati “Amasambu yacu n’inzabibu zacu n’amazu yacu twabitanze ho ingwate, dufite inzara reka tujye guhaha.” 4 Kandi n’abandi […]

Neh 6

Umurimo w’Imana udeheshwa n’ubugambanyi n’ibikangisho 1 Bukeye babwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n’abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo. 2 Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhurire mu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi. […]

Neh 7

Amazina y’abavuye mu bunyage 1 Bukeye inkike yuzuye maze no guteraho inzugi, ngashyiraho n’abakumirizi n’abaririmbyi n’Abalewi, 2 nuko mpa mwene data Hanani, na Hananiya umutware w’igihome ubutware bw’i Yerusalemu, kuko yari umuntu wo kwizerwa arusha benshi kubaha Imana. 3 Ndabategeka nti “Inzugi z’i Yerusalemu ntizigakingurwe hataraba ku gasusuruko, kandi nibahagarara bagikumiriye bajye bakinga inzugi, muzikomereshe […]

Neh 8

Basoma amategeko barayasobanura 1 Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry’amazi, babwira Ezira umwanditsi ngo azane igitabo cy’amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli. 2 Nuko ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, Ezira umutambyi azana amategeko imbere y’iteraniro ry’abagabo n’abagore, n’abantu bose bajijutse. 3 Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo […]

Neh 9

Abantu biyiriza ubusa bihana 1 Nuko ku munsi wa makumyabiri n’ine wo muri uko kwezi Abisirayeli baraterana biyiriza ubusa, bambara ibigunira bītēra n’umukungugu. 2 Urubyaro rw’Abisirayeli bitandukanya n’abanyamahanga bose, barahagarara bātura ibyaha byabo no gucumura kwa ba sekuruza. 3 Bahagarara ukwabo bamara igice cya kane cy’umunsi basoma mu gitabo cy’amategeko y’Uwiteka Imana yabo, n’ikindi gice […]

Neh 10

1 “Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n’Abalewi bacu n’abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.” Abashyize ikimenyetso ku isezerano 2 Abashyizeho ikimenyetso ni aba: Nehemiya Umutirushata mwene Hakaliya na Sedekiya, 3 na Seraya na Azariya na Yeremiya, 4 na Pashuri na Amariya na Malikiya, 5 na Hatushi na Shebaniya na Maluki, 6 na […]