Lev 1

Ibitambo byoswa 1 Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry’ibonaniro ati 2 “Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu muri mwe utambira Uwiteka igitambo, mujye mukura icyo mutamba mu matungo, mu mashyo cyangwa mu mikumbi. 3 “Natamba igitambo cyo koswa kitagabanije cyo mu bushyo, atambe ikimasa kidafite inenge, agitambire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, kugira ngo yemerwe […]

Lev 2

Amaturo y’ifu 1 “Nihagira umuntu utura Uwiteka ituro ry’ifu, ature ifu y’ingezi, ayisukeho amavuta ya elayo, ayishyireho n’umubavu. 2 Ayizanire bene Aroni abatambyi, kuri iyo fu y’ingezi n’ayo mavuta akureho ibyuzuye urushyi, abikuraneho n’umubavu wose, umutambyi abyosereze ku gicaniro bibe urwibutso rw’iryo turo, bibe ituro rikongorwa n’umuriro ry’ibihumurira Uwiteka neza. 3 Igisigaye kuri iryo turo […]

Lev 3

Ibitambo by’uko bari amahoro 1 “Kandi umuntu natamba igitambo cy’uko ari amahoro, cyo mu mashyo, cy’ikimasa cyangwa cy’inyana, agitambire imbere y’Uwiteka kidafite inenge. 2 Arambike ikiganza mu ruhanga rw’igitambo cye, akibīkīrire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, bene Aroni abatambyi bamishe amaraso yacyo impande zose z’igicaniro. 3 Kandi akure kuri icyo gitambo cy’uko ari amahoro, igitambo atambira […]

Lev 4

Ibitambo byo gutambirwa ibyaha byakozwe n’abatabyitumye 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Bwira Abisirayeli uti: Nihagira umuntu ukora icyaha atacyitumye, cyo mu byo Uwiteka yabuzanije agakora kimwe muri byo, 3 “Niba ari umutambyi wasīzwe ukora icyaha, agashyirisha ku bwoko bwose urubanza, atambire icyo cyaha yakoze ikimasa cy’umusore kidafite inenge, agitambire Uwiteka ho igitambo gitambirwa ibyaha. […]

Lev 5

Ubundi buryo bw’ibitambo bitambirwa ibyaha 1 “Kandi nihagira umuntu batanze ho umugabo akumva bamurahiza, agakora icyaha cyo kutavuga ibyo yabonye cyangwa ibyo azi,azagibwaho no gukiranirwa kwe. 2 “Cyangwa nihagira umuntu ukora ku gihumanya cyose, naho yaba intumbi y’inyamaswa ihumanya, cyangwa iy’itungo rihumanya, cyangwa iy’igikururuka gihumanya atabizi agahumana, azagibwaho n’urubanza. 3 “Cyangwa nakora ku guhumana k’undi […]

Lev 6

Ibibwiriza abatambyi iby’igitambo cyoswa 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Tegeka Aroni n’abana be uti: Iri ni itegeko ry’igitambo cyoswa, kijye kiba ku nkwi zacyo zo ku gicaniro kirareho bucye, umuriro wo ku gicaniro uhore waka. 3 Umutambyi yambare ikanzu ye y’igitare, n’ikabutura y’igitare ayambare ku mubiri we, ayore ivu ry’igitambo cyoshejwe cyakongorewe n’umuriro ku […]

Lev 7

Itegeko ry’igitambo gikuraho urubanza 1 “Iri ni itegeko ry’igitambo gikuraho urubanza, ni icyera cyane. 2 Aho babīkīrira igitambo cyoswa abe ari ho babīkīrira igitambo gikuraho urubanza, amaraso yacyo umutambyi ajye ayamisha impande zose z’igicaniro. 3 Kandi atambe urugimbu rwacyo rwose, atambe umurizo, n’uruta rutwikira amara, 4 n’impyiko zombi, n’urugimbu rwo kuri zo rufatanye n’urukiryi, n’umwijima […]

Lev 8

Aroni n’abana be berezwa umurimo w’ubutambyi 1 Uwiteka abwira Mose ati 2 “Jyana na Aroni n’abana be na ya myambaro, na ya mavuta ya elayo yo gusīga, n’ikimasa cyo gutambirwa ibyaha, n’amasekurume y’intama yombi, n’icyibo kirimo ya mitsima itasembuwe, 3 uteranirize iteraniro ryose ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.” 4 Mose agenza uko Uwiteka yamutegetse, iteraniro riteranira […]

Lev 9

Ibyo kweza abatambyi birarangizwa 1 Ku munsi wa munani Mose ahamagara Aroni n’abana be n’abakuru b’Abisirayeli. 2 Abwira Aroni ati “Enda ikimasa cyo kwitambirira ibyaha, n’isekurume y’intama yo koswa bidafite inenge, ubitambire imbere y’Uwiteka. 3 Kandi bwira Abisirayeli uti ‘Mwende isekurume y’ihene yo gutambirwa ibyaha, n’ikimasa n’umwana w’intama byombi bitaramara umwaka, bidafite inenge byo koswa, […]

Lev 10

Uwiteka yica Nadabu na Abihu, abahoye icyaha gikomeye 1 Nadabu na Abihu bene Aroni, benda ibyotero byabo bashyiramo umuriro, bashyiraho imibavu bayosheshereza imbere y’Uwiteka umuriro udakwiriye, uwo atabategetse. 2 Imbere y’Uwiteka hava umuriro urabatwika, bapfira imbere y’Uwiteka. 3 Mose abwira Aroni ati “Ibyo ni byo Uwiteka yavuze ati ‘Kwera kwanjye kuzerekanirwa mu banyegera, kandi nzaherwa […]