Amag 1

1 Umurwa w’i Yerusalemu ko usigayemo ubusa, Kandi wari wuzuye abantu! Uwari ukomeye mu mahanga, Ko yahindutse nk’umupfakazi! Uwari umwamikazi mu ntara yarayobotse, Aratura ikoro. 2 Nijoro arira cyane, Amarira amutemba mu maso, Mu bakunzi be bose ntafite umuhumuriza. Incuti ze zose zaramuriganije, Zahindutse abanzi be. 3 Abayuda bajyanywe ari imbohe, Babitewe n’akarengane n’uburetwa bwinshi […]

Amag 2

1 Umwami ko yageretse ku mukobwa w’i Siyoni igicu cy’umwijima amurakariye, Yajugunye ubwiza bwa Isirayeli ku isi abuhanuye ku ijuru. Kandi ntiyibutse intebe y’ibirenge bye, Ku munsi w’uburakari bwe. 2 Umwami yoreje ubuturo bwose bwa Yakobo ntiyamubabarira, Yashenye ibihome by’umukobwa wa Yuda abitewe n’umujinya, Yabitsinze hasi yanduza n’ubwami n’ibikomangoma byabwo. 3 Yaciye ihembe rya Isirayeli […]

Amag 3

1 Ndi umuntu wabonye umubabaro, Yankubise inkoni y’uburakari bwe. 2 Yaranshoreye ancisha mu mwijima, Atari mu mucyo. 3 Ni ukuri yakomeje kumbangurira ukuboko hato na hato, Burinda bwira. 4 Inyama yanjye n’umubiri wanjye bishajishijwe na we, Amagufwa yanjye yarayamenaguye. 5 Yanyubatseho anzingiraho indurwe n’umuruho, 6 Yantuje mu mwijima nk’abapfuye kera. 7 Yankubiye mu nkike kugira […]

Amag 4

1 Izahabu ko yafutukuye, Izahabu nziza cyane ko yahindutse, Amabuye y’ubuturo bwera yanyanyagijwe mu mahuriro y’inzira zose! 2 Abahungu b’ibikundiro b’i Siyoni, Bari bameze nk’izahabu nziza, Ko bagereranijwe nk’ibibindi bibumbwa, Umurimo w’amaboko y’umubumbyi! 3 Ndetse imbwebwe na zo ziha ibibwana byazo amabwabwa ngo zibyonse. Umukobwa w’ubwoko bwanjye yahindutse inkazi, Nk’imbuni zo mu butayu. 4 Ururimi […]

Amag 5

1 Uwiteka, ibuka ibyaduteye, Itegereze kandi urebe gukorwa n’isoni kwacu. 2 Umwandu wacu wahindutse uw’abanyamahanga, N’amazu yacu yabaye ay’abimukÄ«ra. 3 Turi impfubyi ntitugira ababyeyi, Ba mama bameze nk’abapfakazi. 4 Tunywa amazi tuguze, Inkwi zacu tuzibona dutanze ibiguzi. 5 Abatwirukana batuguye ku majosi, Turarembye kandi ntidufite akito ko kuruhuka. 6 Ukuboko twaguhaye Abanyegiputa n’abo mu Ashuri, […]